Intego

You might also like

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 20

INTEGO

YITORERO RYUKURI

Mata, 2011

IJAMBO RYIBANZE
Basomyi dukunda, tunejejwe no kubagezaho iyi nyandiko ngufi yerekana
Itorero ryukuri nintego zaryo, dore ko ubu ryatwikiriwe na baringa yibisa
nitorero, hagamijwe gushaka inyungu, abayoboke nicyubahiro. Ingaruka
yabaye kuyoberwa Imana, abantu bamenya idini, bayoboka ibinyoma.
Ikigamijwe na none, ni ukongera ugukundisha abantu ibyavuzwe nImana
no kwerekana ingaruka nziza iba ku wumviye Imana; nishyano uyisuzuguye
abona; kuko Nyagasani akwifuriza ubwenge bwiza, ubuzima bwiza nimico
myiza. Inzira yumukiranutsi ni ugutungana, kandi wowe utunganye ni wowe
uyobora umukiranutsi mu rugendo rwe. Ni koko, Uwiteka Nyagasani mu nzira
yamategeko yawe ni ho twagutegererezaga, imitima yacu yifuza izina ryawe
ndetse nurwibutso rwawe. Umutima wanjye wajyaga ugushaka nijoro, kandi
nzajya ngushakisha umutima, kuko iyo amategeko yawe ari mu isi, abaturage
bo ku isi biga gukiranuka. (Yesaya 26:7-9)
Ibibazo byingenzi buri wese yakwifuza gusobanukirwa :
1.
Itorero ryukuri ni iki ?
2. Ryatumwe gukora iki ?
3. Ivugurura nubugorozi ni iki ?
Itorero ryukuri ni iki ?
Itorero ryukuri ni abantu bake cyangwa benshi, bahamagawe nImana
bakuwe mu bandi, kugira ngo bagire imico yImana, barengere ukuri kwayo.
Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi bubwami,
ishyanga ryera, nabantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe
ryiyabahamagaye ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo
witangaza. (1 Pet. 2:9)
Kuko abo yamenye kera yabatoranyirije kera gushushanywa nishusho
yUmwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene Se benshi. Abo yatoranije
kera yarabahamagaye. Kandi abo yahamagaye, yarabatsindishirije. Nabo
yatsindishirije, yabahaye ubwiza. (Abaroma 8:29-30). Kuko abatowe ari
benshi, ariko abatoranijwe bakaba bake. (Matayo 22:14)
Dore hazima Umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be
bazatwaza imanza zitabera. Umuntu azaba nkaho kwikingira umuyaga,
nubwugamo bwumugaru, nkimigezi yamazi ahantu humye, mu gicucu
cyigitare kinini mu gihugu kirushya (Yesaya 32:1-2)
Itorero ni igihome cyImana numudugudu wayo wubuhungiro yashyize
mu isi yigometse. Ubuhemu bwose bwariturukaho, kwaba ari ukugambanira
uwacunguje ikiremwa muntu amaraso yumwana we wikinege. Uhereye mbere
na mbere, abantu bakiranuka ni bo babaga bagize Itorero ryImana hano ku isi.
Mu bihe byose, Imana yahoranye abarinzi bayo bagiye batanga ubuhamya
bwiza mu gisekuru babaga barimo. Batanze ubutumwa bwumuburo, kandi iyo
babaga bahamagariwe kurambika intwaro zabo (gupfa), abandi bahitaga
bacumubra ikivi cyabo. Imana yagiranye nabo bahamya bayo isezerano rihuza
Itorero ryo ku isi niryo mu ijuru. Yoherezaga abamarayika bayo ngo bakorere
2

Itorero ryayo, kandi amarembo yikuzimu ntiyashoboye kugira icyo aritwara.


(Conqurants pacifiques, p. 13)
Itorero ryatumwe gukora iki ?
Itorero ryukuri ribereyeho :
Kwigisha ubukristo nyakuri
Kwerereza amategeko yImana
Gushyira mu bikorwa ibyo bizera
Kugoboka abatishoboye
Kuburira abanyabyaha no kubereka aho bakirira
Kwerekana umuryango mwiza, ufite ubuzima nuburere bwiza
Kwerekana aho indwara zituruka, kuzrinda no kuzivura
Ubukristo nyakuri
Ubukristo nyakuri burenze kubarirwa mu idini, kubatizwa cyangwa
guhazwa, kubahiriza imihango yo kubaha Imana, ahubwo kuba umukristo, ni
ukwakira Kristo mu mibereho yawe, akagukoresha ibyo we yagakoze ari hano
ku isi. Imico yawe igahindurwa no kwihana no kwatura, bigatuma uva mu
mirimo yumwijima nububata bwa Satani, abantu bose bakakubera
abavandimwe ukunda.
imbuto zumucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka nukuri.uko
mwamenya ibyo Umwami ashima. (Abefeso 5:9-10). mwana wumuntu we,
yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki: ni ugukora ibyo
gukiranuka, no gukunda kubabarira, no kugendana nImana yawe wicishije
bugufi. (Mika 6:8).
Hari ubwo nimye abakene ibyo bifuza? Cyangwa ngahebya amaso
yumupfakazi? Cyangwa nkiharira ibyokurya byanjye, imfubyi ntibiboneho?
Ahubwo uhereye mu busore bwanjye yankuriye iruhande ndi nka se,
n'umupfakazi namuhagarikiye nkiva mu nda ya mama. Niba hari uwo nabonye
wishwe no kubura umwambaro, cyangwa indushyi ibuze icyo kwiyorosa, niba
urukenyerero rwe rutampaye umugisha, kandi ntasusurutswe n'ubwoya
bw'intama bwanjye." (Yobu 31:16-20).
Amategeko nurwibutso rwUwiteka ?
Nta gihugu cyangwa ishyirahamwe bishobora gutera imbere bitagira
amategeko. Numuryango utagira amategeko usa nutariho, kuko urangwa
nakajagari nigihombo. Imana na yo ifite amategeko cumi (Kuva 20:1-17).
Ishaka ko yumvirwa nabatuye isi yose, kuko umutekano wumuntu wese ari yo
ushingiyeho. Kwica rimwe muri yo ni ukurwanya ubutware bwayo no
kuyubahuka. Izi mpagarara zuburyo bwose ziri ku isi ziterwa nuko abantu
badatinya kwica amategeko yImana. Ikibabaje, ni uko abantu banga kumvira
amategeko yImana, bagashaka ko ayabo yumvirwa nabantu nImana.
3

Muri Bibiliya, harimo amategeko yuburyo bwinshi. Hariho ayabantu,


agaragazwa nimigenzo nimihango ijyanye nigihe babaga barimo. Hakabamo
aya Leta, yakoraga hakurikijwe ikirere nuwayashyizeho. Hari ayibigereranyo :
ari yo yibitambo byashushanyaga Yesu ataravukira ku isi. Hari
ayimbonezamubano, ayobora imico, imirire nimyifatire yabantu.
Hari namategeko cumi, yavuzwe nImana, yandikwa na Yo, iyaha
umuntu wese ku isi. Ayo ntahinduka, arera, ntasaza, ntavaho, azahoraho.
Icyoroshye ni uko ijuru nisi byashira, kuruta ko agace kinyuguti imwe yo mu
mategeko kavaho. (Luka 16:17)
Noneho amategeko ni ayera, ndetse nitegeko ryose ni iryera,
rirakiranuka kandi ni ryiza. (Abaroma 7:12). Umuntu wese witondera
amategeko yose, agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose. (Yakobo 2:10).
Urwibutso rwUwiteka
Amategeko yose arangana, ariko irya 4 nirya 5 afite umwihariko.
Mu rya 4 dusangamo urwibutso rwirema, ikimenyetso cyImana
nisezerano ridakuka, naho mu rya 5 harimo isezerano ryo kurama (Abafeso
6:1). Ryerekana impamvu nyayo yishingiro ryuburezi bwiza.
Kuko mu minsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru, nisi,
ninyanja nibirimo byose (Itangiriro 2:1). Nuko Abisirayeli baziririze Isabato,
bajye bayitondera mu bihe byabo byose, ibe isezerano ridakuka. Ni ikimenyetso
cyiteka ryose hagati yanjye nAbisirayeli. Kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka
yaremyemo ijuru nisi, ku wa karindwi akarorera, akaruhuka. (Kuva 31:1617).
Isabato ireba nabanyamahanga. Kandi abanyamahanga bahakwa
kUwiteka, bakamukorera bakunze izina rye, bakaba abagaragu be, umuntu
wese akeza Isabato ntayice, agakomeza isezerano ryanjye, abo na bo nzabageza
ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye yurusengero, ibitambo
byabo byoswa namaturo yabo bizemerwa, bitambiwe ku gicaniro cyanjye, kuko
inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo namahanga yose. (Yesaya 56:6-7)
No muri iyi minsi yimperuka, Isabato ifite agaciro, ndetse no mu bihe
byintambara. Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu
mezi yimbeho cyangwa ku Isabato. (Matayo 24:20)
Amategeko yavuyeho ni ayahe ?
Yesu amaze gupfira ku musaraba, ibigereranyo byose byerekeye ku
murimo we wo gucungura byavuyeho. Byari bigizwe nimigenzo, imihango,
ibitambo niminsi mikuru.
igahanagura urwandiko rwimihango rwaturegaga, ikarudukuzaho
kurubamba ku musaraba. Kandi imaze kunyaga abatware nabafite
ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibivuga hejuru, ku bwumusaraba.
(Abakolosayi 2:14-15). Abayuda nabanyamahanga basangira agakiza kandi
batari basangiye imigenzo. Amaze gukuzaho amategeko yibyimihango
umubiri we, kugira ngo ba babiri abarememo umuntu umwe mushya muri we,
4

ngo azane amahoro atyo, kandi ngo bombi abagire umubiri umwe, abungishe
nImana umusaraba, awicishije bwa bwanzi. (Abefeso 2:15-16).
Ayo mategeko yari yaranditswe na Mose mu gitabo, ni yo mpamvu yitwa
urwandiko. Nimwende iki gitabo cyamategeko, mugishyire iruhande
rwisanduku yisezerano ryUwiteka Imana yanyu, kibereyo kuba umuhamya
ubashinja. (Gutegeka kwa kabiri 31:26)
Hariho namategeko yabantu. Ayo ntiyavuzwe na Mose, ntiyavuzwe na
Yesu, kandi mu bihe byose ni yo yagiye aba ishingiro ryimigenzo nimihango
yamoko, uturere namadini. Buko Ijambo ryImana mwarihinduye ubusa, ngo
mukomeze imigenzo yanyu. Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza
ati Ubu bwoko bunshimisha iminwa, ariko imitima yabo imba kure.
Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko yabantu. (Matayo
15:6-9)
Inzira yamahoro ntibayizi; kandi mu migendere yabo ntibagira imanza
zitabera; biremeye inzira zigoramye, uzigendamo wese, ntazi amahoro. (Yesaya
59:8). Bakagendera mu migenzo yabanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere
yabo, no mu migenzo yashyizweho nabami bAbisirayeli. (2 Abami 17:8)
Gushyira mu bikorwa ibyo twizera
Itorero ryukuri ibyo rivuga, ni byo rikora, kandi ryirinda kuvuga no
gukora ibyaryo bwite. Ariko rero mujye mukora ibyiryo Jambo, atari ugupfa
kuryumva gusa mwishuka. Kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, aba
amaze nkumuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba,
akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. (Yakobo 1:22-24) Uvuga ibye
ubwe aba yishakiye icyubahiro, ariko ushakira Iyamutumye icyubahiro, uwo ni
we wukuri, gukiranirwa ntikuri muri we. (Yohana 7:18).
Kwishimira mu munezero wabandi.
Kristo yagize Itorero rye ubuturo butangaje bw'Imana. "Aho ababiri
cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, mba ndi hagati muri bo" (Matayo
18:20). Itorero rye ni igikri cyimibereho yera; risendereyemo impano
zinyuranye, kandi ryambaye Umwuka Wera. Ijuru riha buri mwizera wese
wItorero hano ku isi inshingano yihariye, umunezero we agomba kuwuvoma
mu byishimo byabo yagobotse nabo yakoreye ibyiza. (Pour un bon quilibre
mental et spiritual, p. 669-670)
Kuvuga ibyo utenda gukora, byangiriza imico, bitera kugayiko, ni bwo
bufarisayo kandi ni byo bibyara kwishushanya, ukabarwa nkumukristo kandi
utari we. Ngibyo ibihindura abantu ba Magambo na ba Nyirandabizi, ari bo
bakristo ku izina.

Kugoboka abatishoboye
Muri gahunda yaguye yImana, umuntu wese witwa uwayo agomba kwita
ku bo arusha ubushobozi. Iryo ni itegeko nihame ryizahabu rigenga
abakiranutsi.
Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari byo
mubagirira namwe: kuko ayo ari yo mategeko nibyahanuzwe (Matayo 7:12).
Kuko Idini ritunganye kandi ritanduye imbere yImana Data wa twese ni iri: ni
ugusura imfubyi nabapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa
nibyisi. (Yakobo 1:27)
Kuko nari nshonje muramfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo
nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika,
nari ndwaye muransura, nari mu nzu yimbohe muza kundeba. (Matayo
25:34-36) Ahubwo nurarika, utumire abakene nibirema nabacumbagira
nimpumyi: ni bwo uzahirwa, kuko badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa
abakiranutsi bazutse. (Luka 14:13)
kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe, ukagaburira abashonji,
ukazana abakene bameneshejwe, ukabashyira mu nzu yawe: wabona
uwambaye ubusa, ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu ukihotorera
umushonji, ugahaza umunyamubabaro, Uwiteka azajya akuyobora, azahaza
ubugingo bwawe mu bihe byamapfa, azakomeza amagufa yawe, uzamera
nkurutoke rwuhirwa, kandi uzaba nkisoko yamazi idakama (Yesaya 58:6-7;
10-11)
Imana yemera ko abakene baba muri buri torero, kandi bazahora muri
twe, kandi kubitaho ni inshingano Imana ishyira kuri buri mwizera. Iyo
nshingano ntitugomba kuyihereza ku bandi. Tugomba kugaragariza urukundo
nimpuhwe abakene bari hagati muri twe, nkibyo Kristo yakabagaragarije iyaba
ari we wari kumwe na bo. Uko ni ko tugomba kumenyerezwa kugira ngo
dushobore gukora nkuko Kristo yakoraga. (Tmoignages, vol. 2, p. 594)
Urukundo ni imbaraga. Ku rugero rwabisi, ufite amafaranga aba afite
ubushobozi; nyamara mu bukristo, urukundo ni bwo bushobozi; kuko
imbaraga yubujijuke niyibyumwuka ni yo yuzuriye muri iryo hame. Mu
mvugo iboneye, urukundo ni imbaraga ishoboza umuntu gukora ibyiza, nta
kindi rushoboye. Rukingira umuntu amacakubiri no gutera abandi amakuba,
maze rugahesha umunezero nyakuri. (Pour un bon quilibre mental et
spirituel, p. 668-669)
ni uguhishurwa kurukundo rwimbitse hagati yumuntu nundi Kwihana
nyakuri ni ukuva mu kwikunda ujya mu rukundo rwejejwe rwo gukunda
Imana na bagenzi bawe. Ubuhamya bukomeye kuruta ubundi mu kurengera
ubutumwa bwiza, ni ubwumukristo ukunda kandi agakundwa nabandi.
(Ibyaduka... , p. 193; Ibihamya -5T, p. 85; Ministre de la gurison, -MH, 470
-MG, 405)
Kwiyoroshya numwete yakoreshaga asanga abakene byezaga buri jambo
ryose avuze. Mbega ukuntu yari afite imibereho igira umwete! Uko bukeye
nuko bwije, washoboraga kumubona yinjira mu mavundi yabatishoboye
6

nayabanyamibabaro, aha ibyiringiro abacogoye, namahoro ku bamerewe nabi.


Ari umunyarugwiro nimpuhwe, wuzuye kwera, yajyaga guhagurutsa
abahetamishijwe nubuzima bubi, agakomeza abahanya. Aho yajyaga hose
yahakwirakwizaga umugisha. (Ministre de la gurison, p. 21)
Kuburira abanyabyaha no kubereka aho bakirira
Uhereye igihe icyaha cyinjiriye mu isi, umuntu yayobotse ingoma mbi
atabyihitiyemo. Amashami akomeye yicyaha yamwanduje kamere ikunda
icyaha kandi ikanakirengera. Dufite ihererekanyamurage twandurira kuri ba
sogokuruza, tukagira nindemano duhabwa nababyeyi bacu, tukagira imico
mibi twandurira mu burezi, tukagira ubwenge buke dukura mu mirire mibi,
tukagira nakamenyero dukura ku gihe turimo nahantu dutuye. Ibyo byose
bifatanyiriza hamwe kutubuza imyumvire isobanutse yIjambo ryImana.
Itorero ryukuri rigomba kwigisha, kuburira abantu no kwamurura ubwo
bujiji bwose, maze rikereka abantu inzira yukuri.
Nuko rero ubwo dufite uwo murimo wo kugabura ibyImana ku
bwimbabazi twagiriwe, ntiducogora, ahubwo twanga ibiteye isoni, bikorwa
rwihishwa, tutagendera mu buriganya, kandi tutagoreka ijambo ryImana,
ahubwo tuvuga ukuri tweruye, bigatuma umuntu wese adushimisha umutima
we imbere yImana. (2 Abakorinto 4:1-2). Ni we twamamaza, tuburira umuntu
wese, tumwigisha ubwenge bwose; kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese,
amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo (Abakolosayi 1:28)
Mu bihe byose, Imana yagiye ishinga abagaragu bayo gucyaha ibyaha,
muri rubanda no mu itorero. (Tragdies des sicles, p. 658)
Itorero ryukuri ni irembo Imana yerekaniramo imigambi yayo. Mu gihe
ryereka umunyabyaha ibyaha bye, rikamwereka nibikwiriye gukorwa, rifite
nindi nshingano yo kumwereka ko nta handi yabonera ubukiriro, keretse muri
Yesu Kristo kuko ari we mudugudu wubuhungiro. Ni we ukubabarira ibyaha,
akagutsindishiriza, akaguhongerera imbere ya Se, akagushoboza gukora ibyiza.
Nyamara umunyabyaha agomba guhungira muri Yesu, agategereza
ubutabera bwImana, akirinda gukinisha icyaha. Yibeshye akajarajara kure ya
Yesu, yitwaje ko yacunguwe, umwanzi ari we muhozi, yahamufatira, agapfa
azize ibyaha bye no kuba kure yagakiza ke. Utaramenya aho ubuhungiro buri,
Itorero rigomba kumwereka amahame, ari yo nzira igeza ku gakiza. (soma
Patriarches et Prophtes, p. 499)
Kuko ubuntu bwImana, buzanira abantu bose agakiza bwabonetse,
butwigisha kureka kutubaha Imana, nirari ryibyisi, bukatwigisha kujya
twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none, dutegereje ibyiringiro
byumugisha, ni byo kuzaboneka kubwiza bwa Yesu Kristo, ni we mana yacu
ikomeye nUmukiza, we Mana yacu ikomeye nUmukiza, watwitangiriye kugira
ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe
ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ryimirimo myiza. (Tito 2:11-14)

Kwerekana umuryango mwiza, ufite ubuzima nuburere bwiza


Itorero rigizwe nabantu bava mu matorero mato yimuhira (mu miryango). Iyo
ayo matorero mato adafite ubukristo buhamye, hakaba harangwa inzangano,
amatiku, intonganya, kutiringirana, ibinyoma namacakubiri, iyo bahuriye
hamwe nkitorero, aba ari igishushanyo cyidini rimeze nkitara ritagira
amavuta. Ni yo mpamvu Itorero rifite inshingano ikomeye ku muryango :
Satani yibasiye umuryango anyuriye :
mu bwumvikane buke
mu byaha no
mu buyobe
a. Ubwumvikane buke mu muryango
Hagati yabagabo nabagore benshi harimo kutumvikana, bitewe
nubupagani, amasuzugurane, kutagira icyerekezo kimwe, gupfa ubutunzi,
ubusambo, ubunebwe,
Bimwe mu biranga ubwumvikane buke mu muryango
1. Kunmra mu masezerano
Umwe mu bashakanye cyangwa bombi ashobora guhangayika: mbere yuko
bahabwa gatanya na Leta kandi ngo bimenyekane mu ruhame,
Imitekerereze yerekera habi
Urukundo rukicuzwa, rugasimburwa nurwango
Kwishimirana kugasimbuzwa kwizinukwa
Ineza igasimburwa no guhutazanya
Ibyo bikabyara kunywa ibisindisha, ubuyobe, guhora ucitse intege; ku bandi
indwara zikiyadukiza, kuko umubabaro wica abasirikare bumubiri. Mu buryo
bugaragara, baba bari kumwe, ariko batamaranye irungu.
Imanza zabashakanye
Muri gahunda yImana, uwa gatatu wemerewe kwinjira mu ruziga
rwabashakanye ngo amenye amabanga yurugo, ni Imana yonyine. Umubyeyi,
umuvandimwe, inshuti numugenzi, ntibemererwa kumena urwo ruziga
rwumuryango. Iyo babyemerewe, vuba cyangwa kera bibyara amashyamirane.
Gusubira mu byavuzwe no mu byakozwe umuntu wese yiyemeje guhisha
ibyiza yari azi kuri mugenzi we, ahubwo agambiriye kumukoza isoni no
kumutamaza, ni zo ngaruka nyamukuru zo kuburanira abandi. Uwifata mu
magambo ni umunyabwenge, kandi ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse.
(Imigani 17:27).
2.

3. Ivanguramutungo
Muri gahunda ya Bibiliya, umugabo yabwiwe neza ko atari byiza ko aba
wenyine. Abaye wenyine mu migambi, mu rugo no mu mutungo, yagira
amahoro atuzuye. Akeneye umugore umukunda kandi agakoresha neza
umutungo we. Aba agushije ishyano, iyo ahuye numugore wamenyereye
gusesagura.
8

Umugore na we yabwiwe nImana ko kwifuza kwe kuzaba ku mugabo.


nubwo yashobora byinshi, akagera kuri byinshi, akeneye umugabo mwiza,
umuha agaciro, kandi akamugenera ibimutera agaciro, bitarimo kwaya no
kwiyamamaza. Iyo buri wese ananiwe inshingano ye, noneho gatanya mu
mutungo iraza.
Umugabo numugore bahuye bakundanye bakiyemeza kuvanga umubiri,
umutungo, imigambi nicyerekezo, bagatangira kwibaza ngo mutungo
tuzawugabana dute?
Bamwe bagatana nta mpaka
Abandi bakicana
Abandi bakiyemeza kubibabariramo
Abandi bakabipfusha ubusa no kubihisha.
4. Kugabana abana
Muri gahunda ya Rurema, umugabo numugore bamaze gushyingiranwa ba
ba babaye umwe. Umwana babyeye, aba agomba kubakunda bombi, akabana
na bo bombi, akabubaha bombi. Bakamwitaho bafatanije, iyo bitabaye bityo,
ingaruka iboneka ku muryango wose. Ushaka kubimenya, narebe ingaruka
zabana babyarwa mu nzira zitemewe, hamwe nabana bimfubyi. Birababaje
mu buzima kuba imfubyi yumubyeyi umwe, kandi akiriho.
Iyi ngorane ishobora gutera abagabo nabagore ibisazi, indwara no
gucanganyikirwa, bibaza bati
Ni nde uzategeka abana ?
Ni nde uzabatunga ?
Ni nde uzabigisha ?
Nzagumana abana igihe kingana iki?
Ndatinya ko bazakunda cyane uwo twatanye
Maze irungu riremereye rigataha mu mitima ya bose. Nubwo impapuro
zabo, izimiryango niza Leta zamaze kwemeza ibikwiriye, abana ni bo
bahangana nimitima mibi yababyeyi nabavandimwe babo.
Bamwe bahima abana babo, kuko babana nuwo batanye.
Undi akabuza abana gukunda uwababyaye
Bakibana abana
Ingaruka ni ubukene, uburaya, ubujura, uburere buke, ku bana no ku
babyeyi.
5. Gutandukana kwimiryango bakomokamo
Ubusanzwe mu buryo bwiza, umuhungu numukobwa babanye neza,
bahinduka iteme rihuza imiryango bavukamo. Iyo badahuje, baba umwo-rera
umara ubwumvikane bwinshuti nabavandimwe. Ibyo biva he ?
Mu migani isanzwe baravuga bati Ibyaye kibi irakirigata, abandi bati kubita
buhoro ni icyamvuye mu nda. Urukundo umubyeyi akunda umusore we
cyangwa inkumi ye rushobora gutuma atemera amakosa yuwo yabyaye,
bigatuma atubura amakosa yuwo atabyaye, yayemera ntiyishimire ingaruka
bigize ku mwana we. Ngiyo impamvu yo gutana kwabashakanye gushobora
gutanya nimiryango bavukamo.
Hari nababyeyi basenyera abana babo ku bwo gukunda inyungu zisho-bora
gukomoka kuri abo bana babo.
9

6. Kudakenerana mu nama
Umugabo numugore bashinzwe ku-zuzanya, bagakeburana, bakagira ikiganiro cyubaka. Amakimbirane asho-bora kubuza uwo murongo, bikabyara :
amasuzugurane
kunanirwa guhurira ku cyerekezo.

Umugabo numugore bashobora kunaniranwa, babitewe nuko :


bashyingiranywe urukundo rudakuze
Bafite imico itemera kugirwa inama
Umwe cyangwa bombi ari abanyeshyari
Umwe cyangwa bombi bakigendera ku nama zababyeyi
Hari abatana ku mubiri mu bwenge bakaba bakiri kumwe, bikarangwa no
gufuhirana
Hari nababana ku mubiri, imbere bakunze abo bigeze bacudika mu gihe
cyubusore bwabo
Hari abahurira mu nzu ariko imbaraga zabo nibyiza byabo bakabigomwa
abo bashakanye, bigahabwa incuti, ababyeyi nabavandimwe.
Hari abatana ku mubiri no mu bwenge bagasigara bifurizanya ibibi
nigihombo.
Hariho nabakunda abo bashakanye, ariko ntibakunde ba sebukwe na ba
nyirabukwe (Imigani 6:32). (soma "Couple harmonieuse et durable, p.146-147)

Ubwiza nakamaro byubukwe bwiza


Ubukwe bwagura inshingano ufite mu bawe no ku bandi bose, kuko
iwawe hahinduka ihuriro ryaho abantu bashobora kwikomereza, kwiruhurira
no kwiyungura mu byUmwuka. Iyo habaye heza, haba ubwugamo bwabatagira
kirengera, nicyitegererezo cyiza cyabafite ishyaka ryibyiza.
Iyo amahame mvajuru yubahirijwe, ubukwe buba umugisha. Ni ingabo
yo gukingira kwera numunezero byumuntu. Burangiza amakene ye mu
mibanire ye nabandi, bukuza impagarike yumuntu, bukamujijura,
bukamushoboza gutunganya. Patriarches et Prophtes, p.24).
Iyo ubukwe busohoje umugambi wabwo neza, buba inyungu kuri bene
bwo, abazabakomokaho, imiryango, itorero, igihugu nisi muri rusange. Bityo
rero, ubukwe burimo gukiranuka, ni intwaro yo kurinda umutekano wumuntu
wese.
Ibizana ubumwe bwabashakanye : ingeso nziza
Umugore mwiza
Abana be barahaguruka bakamwita munyamugisha, numugabo we na
we aramushima ati Abagore benshi bagenza neza, ariko weho urabarusha
bose. Bagore mugandukire abagabo banyu, nkuko mugandukira Umwami
wacu (Imigani 31:28-29; Abefeso 5:22).
Umugore agomba kugaragaza impuhwe, kugira ngo abe ihumure
ryabamusanze. Akaba umunyagahunda, kugira ngo ahe amahoro umugabo
we. Akagira urugwiro, kugira ngo akundwe nabe, nabahandi. Akaba
10

umunyamwete, kugira ngo abone uko arangiza ibimureba. Akaba umunyakuri,


kugira ngo yiringirwe, kuko gushidikanywa kutagira icyiru, kandi kubana
nukubeshya, aba akunyaze no kwizera ukuri kwe.
Ni we rufunguzo rwumubano, uhereye mu muryango yasanze, mu
baturanyi, mu itorero nahandi. Abishobozwa no kugandukira umutware we,
abifashijwemo no kumvira Imana kuzuye, kwicisha bugufi, ikinyabupfura,
ubwitonzi no kwishimira inshingano ze zibanze: guteka neza, kumesa,
gupfundikira, kugira isuku yibikoresho, kuvura, akabifatanya na gahunda
nziza yo kugaburira abe ku gihe, no kugenga neza ubutunzi bwurugo rwe,
kuko ari we utuma iwe hishimirwa.
Umugabo mwiza
Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nkimibiri yabo,
kuko ukunda umugore we aba yikunda. Namwe bagabo ni uko, mubane
nabagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira, kuko bameze
nkinzabya zidahwanyije namwe gukomera, kandi mububahe, nkabaraganwa
namwe ubuntu bwubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira
inkomyi. (Abefeso 5:28; 1 Petero 3:7).
Umugabo mwiza arangwa no :
Kugira ubwenge nibitekerezo bishyitse byo kumuyobora no kumurinda
ibibi, kuko ari we nkomoko yibya ngombwa hafi ya byose biyobora umuryango,
kuko umugore ari umufasha umwunganira kuri gahunda nziza amushyize
imbere
Agomba kugira imbaraga zo gutunga abe
Ikinyabupfura cyo kumuhesha icyubahiro nagaciro
Ubutegetsi bwiza bwo guha urugo icyerekezo gisobanutse
Kugira icungamari nubwenge bureba kure, kuko azi ko ibintu bishobora
guhinduka, bikamurinda gusesagura no kwirata, ndetse akagira impuhwe zo
kugoboka abo yarushije amahirwe yuwo munsi.
Umugabo numugore bahurije hamwe, bagomba kumenya ko bubatse uruziga
rwera, rugizwe nubuyobozi buva ku Mana, bukabayobora ku Mana.
Urwo ruziga, uwo ari we wese ntiyemererwa kurwinjiramo. Buri wese
agomba guhinduka imva yo guhambamo amakosa nibyaha bya mugenzi we.
Bakirinda kubabazanya no kureganira imbere yundi muntu. Amasengesho
yabo, ni ugusaba Imana ngo yeze indimi zabo, amatwi yabo, amaso yabo,
ningingo zigize impagarike yabo. Kuko icyo Yesu abashakaho, ni ukugira
impumuro itera ubugingo. (Bisomwa mu gitabo Foyer chrtien, p. 169)
Ubwo bumwe bwabashakanye ntubwitiranye nubucuti busanzwe, no kuba
mungana cyangwa mwariganye, hari icyo akumariye cyangwa akunda ibyo
ukunda, kuko abashyingiranywe bagirana amasezerano arenze ibigaragarira
amaso. Icyemewe mu guca ayo masezerano, ni urupfu rwonyine. (Foyer
chrtie, p. 327).
11

Bagomba guhuza umugambi, kungurana ibitekerezo, ibyiza byabo bikaba


magirirane, kubahana no guhurira ku ntego, guhuza umutungo no kuwurinda,
guhuza ibitsina,
Kugira ngo ibyo byose babigereho, umugabo mwiza numugore mwiza,
babiterwa nuburere bwiza bahawe uhereye mu bwana bwabo, cyangwa
guhinduka ko mu mutima guterwa nubukristo, nubwenge buzi kwiga ibyabaye
ku bandi.
Imico nyamukuru ya buri wese igomba kuba : kuba neza, kuba
umunyakuri, gukiranuka, ingeso nziza, kwirinda, umutima uboneye, urukundo
rwa kivandimwe, gukunda Imana. (Bisomwa muri Tmoignages, vol.1, p.
329)
b. Ibyaha: inkomyi yumunezero mu muryango
Ikindi Satani anyuriramo ngo abuze amahoro abashakanye nabana
babo, ni ibyaha. Bimwe muri byo ni: ugushyingiranwa kwabadakundanye,
ahubwo babitewe nirari. Ubusambanyi nubuhehesi, inda zitagambiriwe,
gukora imibonano mpuzabitsina ku bagamije gushyingiranwa. Guhemukirana
kwabamaze gushakana binyuze mu buraya nubwomanzi, gukuramo inda
kwinkumi, no kutamenya inshingano zireba buri wese, ubuhahara bukomeye
bwo gushaka ubutunzi, uburozi ninzaratsi. Kutizera bitera benshi gushakira
amahoro mu bapfumu nabacunnyi.
abandi bari bakurimo kugira ngo bavushe amaraso, abagutuyeho
bagaburiye imandwa mu mpinga zimisozi, kandi bagukoreramo ibiteye ishozi.
Muri wowe bambura ba se bakabatera ubwambure, kandi bakoza abagore bari
mu mugongo isoni. Umuntu akorana ibizira numugore wumuturanyi we,
kandi undi akanduza umukazana we amusambanya. Undi wo muri wowe
agakinda mushiki, we basangiye se.bakiriye impongano kugira ngo bavushe
amaraso; wemeye kwakira indamu yubuhenzi ninyungu zirenze urugero,
kandi wabonye indamu kuri bagenzi bawe ubarenganije, ariko jyewe
waranyibagiwe, ni ko Uwiteka avuga. (Ezekieli 22:9-12)
wingeso nziza abera umugabo we ikamba, ariko ukoza isoni ni
nkikimungu kiri mu magufa ye. (Imigani 12:4). Nari mpagaze ku tubambano
twidirishya ryinzu yanjye ndunguruka, nuko ndeba mu baswa. Nitegereje mu
basore mbona umusore utagira umutima, anyura mu nzira ikikiye ikibero
cyinzu ya maraya, nuko ayembayemba ajya ku nzu ye Nuko aramufata
aramusoma, avugana na we adafite imbebya, ati Mfite ibitambo byuko ndi
amahoro, uyu munsi nahiguye imihigo yanjye. Ni cyo gitumye nza
kugusanganira nshaka cyane kureba mu maso hawe, none ndakubonye
Nuko amushukisha akarimi ke kareshya, amukuruza kuryarya kururimi rwe,
aherako aramukurikira nkikimasa kigiye kubagwa, cyangwa nkumusazi
uboshywe ajya guhanwa, kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we,
ameze nkinyoni yihutira kugwa mu mutego, itazi ko yategewe ubugingo
bwayo. (Imigani 7:6-23)
Ngiyo isoko ngari yimpagarara ku bagabo, intimba ku bagore nagahinda
ku bana mu miryango myinshi, iyabakire nabakene. Ingo nyinshi zirara zishya
bwacya zikazima, ariko hari nizitagishobora kuzimywa, zikaba zishobora no
12

gutwika nizabandi, kuko ibyazo byirirwa byotwa na rubanda.


c. Ubuyobe
Ubusanzwe, ubuyobe: ni inyigisho, imikorere nimigenzo yidini inyuranye
nibyo Imana yavuze.
aravuga ati Nzarambura ukuboko kwanjye ntere i Buyuda nabatuye i
Yerusalemu bose, nzaca ibyasigaye bya Baali aho hantu, nizina ryAbakemari
hamwe nabatambyi, nabasenga ingabo zo mu ijuru bari hejuru yamazu yabo,
nabasenga barahira Uwiteka bakagerekaho na Milikomu.abasubiye inyuma
bakareka gukurikira Uwiteka, nabatigeze gushaka Uwiteka haba no
kumusenga. (Zef. 1:4-6).
Iyo idini ryemeye kwinjiza mu bukwe imigenzo yamoko, iyubupagani
niyamajyambere, rikabihindura ihame ryinyigisho cyangwa rikabibererekera,
riba riyobeje rubanda nyamwinshi batazi iyo biva niyo bijya, maze ubwo bukwe
bukaba butakiri ubwera.
Satani yateye abayobozi bamadini kwiha inshingano batahawe nImana
mu birebana nubukwe, bahimba imihango idafite ishingiro mu Ijambo
ryImana :
Ingero:
Kwiha inshingano yo gusezeranya umukwe numugeni, kandi aho baba
baje gusohoza amasezerano bagiranye abandi badahari (Mbese abantu babiri
bajyana batasezeranye? Amosi 3:3). Icyo byabyaye, ni ukwiha ubushobozi bwo
kweza ubukwe no kubuha umugisha, gusezeranya abagabo nabagore
basanganywe, gusezeranya abahuje ibitsina, gushakira inyungu nicyubahiro
mu bukwe,
Kuko wibagiwe Imana yagakiza kawe, kandi ntiwibutse igitare
cyimbaraga zawe. Ni cyo gitumye utera ingemwe zo kwinezeza, ningurukira
zinyamahanga. Umunsi waziteraga washyizeho uruzitiro (Indongozi yitorero
Kanuni za kanisa), bukeye usanga zarabije. Ariko ibisarurwa bizabura ku
munsi wumubabaro nagahinda gasaze. (Yesaya 17:10)
Kwerekana aho indwara zituruka,
kuzrinda no kuzivura
Indwara tubona zoretse isi, na zo zakomotse ku cyaha. Icyaha ni cyo
bugome cyangwa kwica amategeko (1Yohana 3:4), kandi amategeko, ni
ubuyobozi bwImana.
Aho indwara zituruka
Ni iki gitumye mushaka kugumya gukubitwa muzira gukabya ubugome;
umutwe wose urarwaye, umutima wose urarabye; uhereye mu bworo
bwikirenge ukageza mu mutwe nta hazima; ahubwo ni inguma nmibyimba
nibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta nubwo
byabobejwe namavuta. (Yesaya 1:5-6)
Hari amarembo menshi indwara zinjiriramo: indyo ikennye, umwanda, ingeso
13

mbi, kurya ibyo umubiri utagenewe, kuvanga ibidakwiriye kuvangwa, amahoro


make yo mu mutima, ubunebwe, umunaniro wikirenga, umururumba
nakajagari mu mirire, ibiyobyabwenge, nahandi.
Uburibwe numubabaro biboneka ahantu hose kononekara k'uruhu, gusaza
imburagihe, indwara n'ubwenge buke byuzuye isi byamaze gutuma ihinduka
nk'irwariro ry'ababembe, ugereranije n'uko yagombaga kuba iyo yumvira
amategeko mbonezamubano y'Imana hamwe n'ayo Imana yashyize mu
mpagarike yacu. Ku bwo gukomeza kwica ayo mategeko, umuntu yakomeje
guharatura ibibi by'ingaruka yaturutse ku kwica amategeko ko muri Edeni."
(Pour un bon quilibre mental et spiritual, vol. 2, p. 586)
Uko twakwirinda indwara
Iyobokamana nyakuri rishingiye ku mutima wejejweho ibyaha numubiri
ufite amagara mazima. Ni yo mpamvu ari inshingano zitorero ryukuri,
kwigisha abantu uko bakwirinda indwara.
Kwirinda bitwigisha kureka burundu ibitwangiriza bikatugirira nabi, no
gukoresha uko bikwiye ibizima bitugirira neza. Ni abantu bake cyane
basobanukiwe nisano ya bugufi iri hagati yimirire yabo nubuzima bwabo,
imico yabo, akamaro kabo mu isi, numurage wabo witeka ryose. (Patriarches
et Prophtes, p. 549)
twiyezeho imyanda yose yumubiri niyumutima, tugende twiyejesha
rwose kubaha Imana. (2 Abakorinto 7:1)
Bimwe mu byo wakora ngo wirinde indwara :
Kugira isuku
Kunywa kenshi amazi asukuye
Kuruhuka
Gukora imyitozo ngororamubiri
Kugabanya ibinure, byumwihariko ibikomoka ku nyamaswa
Gukunda kurya ibiribwa bibisi (bidatetse)
Kugira gahunda yo kurya idahindagurika
Kwirinda kunywa ibinyobwa byinshi uri kurya
Kwiringira imbaraga yubushobozi bwImana
Kwibanda ku byokurya biribwa bitagombye kunyuzwa mu nganda
Akamenyero ko gukoresha umubiri neza gatera kugira intekerezo
zihanitse. Imbaraga zubujijuke, amagara mazima nuburame bikomoka ku
mategeko ahamye. Imana yibyaremwe ntitabara ngo ikure abantu mu ngaruka
zo kwica amategeko agenga ibyaremwe. Uwo ari we wese ushaka kwitegeka
agomba kuba uwirinda muri byose. Nyuma yo gusenga, ahanini indyo yoroheje
ni yo yatumye Daniyeli agira ubwenge busobanutse, imigambi ishikamye,
ubwonko bubangukiye cyane kwiga nimbaraga zo gutsinda ibishuko. (Pour un
bon quilibre mental et spirituel, vol. 2, p. 586-587)
Imana yamahoro ibeze rwose: kandi mwebwe ubwanyu, numwuka
wanyu, nubugingo bwanyu, numubiri, byose birarindwe, bitazabaho umugayo
ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. (1 Abatesaloniki 5:23)
14

Imirire yo kwikingira kanseri :


Kanseri twibandaho ni ifatira mu mara manini, prostate, amabere, igifu,
iyo mu muhogo.
Kugabanya cyane urugimbu byumwihariko ibinure bikomoka ku nyamaswa,
namavuta aremereye
Gukoresha cyane indyo ikomoka ku bimera : imboga rwatsi, izitukura
nizumuhondo; imbuto nkamacunga, mandarine nindimu
Kwirinda ibisindisha, ibirimo vinaigre, ibyabitswe bibabuye, nibyakoranywe
cyangwa bikabikwa mu munyu mwinshi (Croquez la vie, p. 133)
Uko twakwivura indwara
Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru abakuru bitorero
bamusabire, bamusize amavuta mu izina ryUmwami. Kandi isengesho ryo
kwizera rizakiza umurwayo; Umwami amuhagurutse (Yakobo 5:14-15)
Kandi Yesaya yari yababwiye ati bende umubumbe wimbuto zumutini,
bawushyire ku kirashi cye; ngo azakira. (Yesaya 38:21). amatunda yabyo
azaba ibyokurya, na byo ibibabi byabyo bibe umuti uvura. (Ezekieli 47:12)
Aha Bibiliya itweretse ko umurwayi akizwa no gusenga no gukoresha
imiti ikomoka mu byo Imana yaremye.
Uko wafata neza umutima wawe :
Muri rusange, umutima wawe uba ungana nigipfunsi cyawe. Ugizwe
nimihore yorohereye, irimo imigabane ibiri, kandi buri mugabane ugizwe
nibyumba bibiri. Igice cya ruguru ni gito, cyakira amaraso avuye mu migarura.
Naho igice cyepfo cyakira amaraso anyuriye mu mitozo yitwa valves.
Urwaye umutima, muri rusange arangwa no kuribwa numutwe, injereri
mu matwi, kuremera amaguru, kuva amaraso mu menyo, ubwoba butagira
impamvu, kwiruhutsa hato na hato, nibindi.
Imirire igwa neza umutima :
Tungulusumu, onyo, elayo, ingano, amashaza, choux-fleur, ibishayote
(chayottes christophine), imbuto (fruits), ni ibyokurya bigira akamaro mu
gutera neza kumutima, bikagabanya umuvuduko urenze urugero, no
kongera imbaraga zumutima utera buhoro.
Kunywa amazi ahagije, litiro imwe nigice ku munsi, bigahinduka
akamenyero. Bishobora gukiza nizindi ndwara nyinshi cyane.
Gabanya umunyu cyane mu mirire yawe
Gabanya urugimbu
Kora sport
Kandi wihe amahoro
Gufata neza ubwonko bwawe
Ubwonko bugizwe nurusobe rwimitsi yumva hamwe nimyakuro. Ni
urugingo rufite imikorere isobetse kandi ijijishije. Ubwonko ni bwo bwakira
amakuru kandi bukayohereza binyuze mu mitsi yumva. Ni byiza gutanguranwa
15

ukaburinda, ubonye ibimenyetso bikurikira : kuribwa umutwe cyane, guhora


unaniwe mu bwenge, kumva ubwenge bugucika, kumva uremereye impagarike
yose, guhangayika, gutbra ingorane, kudafata mu mutwe, kwibaza bike
ukaruha cyane, kugira ibitotsi bike, impagarara mu bwenge, umubabaro,
isusumira, kutitangira mu magambo.
Ibyokurya bifasha ubwonko bigomba kuba bifite :

Vitamines B1, B2, B6, B8, B9. Ibyo ni ubuki, ingano, onyo, tomate, avoka,
amacunga, ipapayi, nibindi.

Imyunyu ngugu : harimo zinc, magnesium, Biboneka cyane cyane mu


mboga, mu ibumba ryicyatsi kibisi,

Inyubakamubiri: zirimo utuvungukira twitwa acides amins: lezine na


izolesine.
Akamaro ka romarin:
Romare (romarin mu Gifaransa, Rosemery mu Cyongereza; mudarasini
mu Kinyarwanda; Rosmarinus officinalis mu mvugo yabahanga (nom
scientifique)
Romarin ni umuti utangaje ku muntu wabuze amahoro mu bwenge.
Yoroshya umutwe, ugabanya indwara zibyuririzi, igatumya imyanya inoza
ibyokurya ikora neza.
Ibyo ishinzwe kuvugurura :
Itera gufata mu mutwe no kwibuka, irwanya imbuto zindwara, irinda
ubwihebe, ikingira indwara zutubyimba, itera imbaraga imyanya inoza
ibyokurya, irinda indwara zudukoko, irinda umubiri kuryaryatwa, ikingira
kanseri, irwanya rubagimpande, itera impumuro nziza, itera amahoro mu
bwenge, igabanya uburibwe, igabanya urugimbu mu maraso, ibuza umubiri
gusohora ibyuya byinshi ku barwaye iyo ndwara, itera kwihagarika neza,
iruhura impagarike yose, ivura ibisebe byo mu kanwa, yagura imitsi no
kuyirinda gusaza.
Ivura indwara zikurikira :
Kuribwa mu ngingo, amahwima, umwuka mwinshi mu nda, ubwihebe,
kurirwa mu mihore, kuribwa imitsi yumva, uruhu, umunaniro, indwara
yumuriro, ibishyute, uruheri, goutte, gutinda kwibyokurya mu nda, ibyuririzi
byo mu myanya yubuhumekero, kubura ibitotsi, amaraso agenda nabi,
kuribwa amenyo, kubabara mu muhogo, kuribwa numutwe, kutaryoherwa,
intekerezo zidakurikirana inyigisho, kunutsa umwuka, akaberetwa, kurwara
imitsi yumva, kwibagirwa ibyo wari uzi, kubyimbagirana kumubiri,
rubagimpande, ibicurane, kuva amaraso mu binyigishi, kuribwa mbere
yimihango yabakobwa, kuribwa no kubabara mu gitsi, inkorora, umwijima
ukora nabi. (Ibirebana na romarin twabikuye ku rubuga rwa internet : Herbesmedicinales.com). Ukwiriye kunywa nibura amatasi 2 ku munsi, kandi inyobwa
ishyushye ku rugero. Gatatu mu cyumweru. Romarin iyo ipfukiwe ahavunitse,
16

ivura imvune. Ibuza inkovu kubyimba.


Bitewe nuko ubuzima, ubwenge nimico ari bwo butunzi bukomeye
umuntu afite ku isi, kubukingira ni imwe mu nshingano zikomeye umuntu
yahawe.
Ubwenge buzinjira mu mutima wawe, kandi kumenya kuzanezeza ubugingo
bwawe; amakenga azakubera umurinzi; kujijuka kuzagukiza; kugira ngo
bigukure mu nzira yibibi, no mu bantu bavuga ibyubugoryi. (Imig. 2:10-12)
Ivugurura nubugorozi
Uwiteka avuga atya ati Nimuhagarare mu nzira murebe, kandi
mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri, abe ari yo munyuramo, ni ho
muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu (Yeremiya 6:16)
ubwoko bwanjye bwaranyibagiwe, bakosereza imana zibinyoma
imibavu, kandi byabateye gusitara mu nzira bahoranye kera, bakanyura mu
tuyira twiruhande, inzira zidatumburutse (Yeremiya 18:15)
Ivugurura ni iki?
Ivugurura ni uguhinduka mushya mu mibereho yibyumwuka, ikanguka
ryimbaraga zintekerezo nizumutima, ni izuka ribatura umuntu akava mu
rupfu rwibyumwuka.
Ubugorozi ni iki?
Ubugorozi bwo busobanura kongera gusubizaho gahunda, ihinduka ryo mu
bitekerezo no mu nyigisho, akamenyero nibikorwa (Soma Ibyaduka byo mu
minsi yimperuka, p. 192; Service Chrtien, p. 52).
Izi ni zimwe mu mpamvu zituma habaho ivugurura nubugorozi mu minsi
yimperuka, kandi si bishya mu mateka ya Bibiliya. Igihe cyose itorero
ritandukiriye rikarenga imbibi Imana yarihaye, ari byo bigaragazwa no:
kwifatanya nisi nubupagani
kureka amahame yukuri
guhindura amahame yIbyanditswe
gutega amakiriro ku mbaraga zubutegetsi
kureka inshingano zaryo
kwizera ibinyoma nibihimbano
Ibyo birahagije gutuma Imana ihagurutsa ivugurura nubugorozi.
bikunze ubugorozi ni ngombwa ko bubaho hagati mu bwoko bwImana
aho imyifatire yaryo yiki gihe ituma umuntu yibaza niba mu byukuri iri torero
rihagarariye uwatanze ubugingo bwe ku bwaryo. Mbese koko abizera biri torero
ni abigishwa nyakuri ba Kristoabavandimwe ba ba bandi bo mu gihe cyashize
batatinyaga gutamba ubuzima bwabo ho igitambo? (Tmoignages, vol. 1, p.
459)
Ubugorozi si bushya muri Bibiliya, ahubwo bubera bushya abatazi
amateka ya Bibiliya. Igihe cyose abantu bakonje mu byumwuka, bakizwa
nivugurura. Iyo bayobye, bagarurwa nubugorozi. Ni ko byagenze mu gihe cya
Eliya wi Tishubi imbere yumwami Ahabu, Abisirayeli numugore wigishegabo
Yezebeli. Ni ko byagenze mu gihe cya Yohana Umubatiza, ahagaze mu butayu,
17

ateye umugongo idini ryicyamamare, ahamagarira abantu bose kwihana no


gukora imirimo myiza. Yacyashye idini nabayobozi baryo, ahamagarira
Abisirayeli guhinduka ko mu mutima, akebura abami, yihanisha abasirikare
bAbaroma. Yerekeza inteko yabantu kuri Mesiya no ku ngoma yImana.
Mu gihe Itorero Gatolika ryari rimaze kuba ikigogoro, ryigaruriye
Uburaya nisi yose, amaso yabantu amaze kuva ku Mana ahubwo yerekeye ku
idini, ibyukuri rimaze kubijugunya hasi no guhisha abayoboke baryo Bibiliya,
ni ho Imana yahagurukije abagabo bibyatwa basoma Bibiliya, basanga
amahame yayo ahabanye nimigenzo yidini. Bagambirira bimazeyo ko bagiye
gukangurira abantu gukunda Imana nIjambo ryayo.
Abikubitiro muri bo ni nkUmudage Martini Luteri (1482-1552),
Umufaransa Calvin, Umwongereza Tyndale, Wicclife wabimburiye abagorozi,
nabandi.
Mu kinyejana cya 18, Umunyamerika William Miller abonye urupfu mu
byumwuka, umwijima no gukunda isi byoretse abiyita abakristo mu gihe cye,
ahagurukira gukangura abatuye isi, abereka gusohora kwibimenyetso byo
kugaruka kwa Yesu bikubiye mu buhanuzi.
Abemeye ubwo butumwa baciwe mu matorero, bafata imyanzuro yo
gutandukana na yo, ngo babone uko bacukumbura ukuri no kukubwiriza
bafite umudendezo. Amateka atubwira ko basohotse bagera ku 50.000, bavuye
mu matorero atandukanye ya giprotestanti.
Ubugorozi mu gihe giheruka:
No muri iki gihe, ivugurura nubugorozi birakenewe kandi byarahanuwe.
Mu minsi yimperuka umusozi wubatseho inzu yUwiteka uzakomerezwa mu
mpinga zimisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi; kandi amahanga
azawushikira. Amahanga menshi azahaguruka avuge ati Nimuze tuzamuke
tujye ku musozi wUwiteka, ku nzu yImana ya Yakobo, kugira ngo ituyobore
inzira zayo, tuzigenderemo; kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i
Yerusalemu hagaturuka ijambo ryUwiteka. (Yesaya 2:2-3)
Ibimenyetso biranga abagorozi nyakuri. Hatanzwe ibimenyetso byabazaba
abagorozi; bazagendana ibendera ryubutumwa bwa malaika wa gatatu,
ubwoko bwImana buhamya amategeko yayo kandi bukayihesha icyubahiro,
kandi barahiriye mu maso yisi yose kubaka mu matongo ya kera. Ni nde ubita
atyo, abica ibyuho, bagasibura inzira zijya mu ngo? Ni Imana. Amazina yabo
yanditswe mu bitabo byo mu ijuru ko ari abagorozi, abasubizaho ibyahozeho,
bakongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi (Bible Commentary, vol.
4, p. 1151).
Nimusohoke munyure mu marembo, mutunganirize abantu inzira;
mutumburure, mutumburure inzira nyabagendwa, muyikuremo amabuye,
mushingire amahanga ibendera (Yesaya 62:10).
Bizagira umumaro wo gukangura, wo guhugura, no guhwitura ubwoko
bwImana mu minsi yimperuka. Mu ruhande rwababi, bizarakaza, bibyutse
18

ubugome butewe no gutinya kuzimiza icyubahiro ninyungu zibyisi. Benshi


bazezwa, bazacishwa mu ruganda, ariko ababi bazakomeza gukora ibibi; kandi
nta numwe muri bo uzayamenya, ariko abanyabwenge bazayamenya. (Danieli
12:10)
Abagabo nabagore bakeneye ivugurura nubugorozi mu miryango yabo,
amoko mu bushyamirane bwayo, akeneye ivugurura nubugorozi. Abasore mu
bukwe no mu myifatire yabo, bakeneye ivugurura nubugorozi. Umuntu wese
ku giti cye, akeneye ivugurura mu mutima, nubugorozi mu mico, kugira ngo
aheshe Imana icyubahiro, abere abandi umugisha, na we ubwe yigirire
akamaro.
Amadini yibyamamare akwiriye ivugurura nubugorozi, kuko batagira
indyo yibyUmwuka yuzuye yo kugaburira imbaga ibahanze amaso; maze
bikabarutsa izo nyigisho zibinyoma zisindisha ubwenge, zigereranywa ninzoga
za Babuloni.
Isi yose igomba kumenya ivugurura nubugorozi kugira ngo ive mu bitotsi
bwibyumwuka, bikomoka mu masezerano adafite ishingiro baheshwa no
kudamarara.
Ubugorozi bufite umurimo ukomeye : Kurandura no gusenya,
kurimbura no kbika, kubaka no gutera imbuto (Yeremiya 1:10)
Ibyo ubugorozi bugomba gusenya :
Ibihimbano, imigenzo nimihango, akamenyero nindongozi zamatorero,
binyuranye nIbyanditswe Byera
Ingero :
Ibihimbano nimigenzo byongerewe mu mubatizo, ifunguro ryera, ubukwe,
gushyingura; bigomba kurandurwa. Igiti cyose Data wo mu ijuru atateye
kizarandurwa (Mat. 15:13)
Umutungo witorero, wagenewe kwamamaza ubutumwa no gufasha
imbabare, ukaba warigaruriwe nabayobozi bamadini. Ubugorozi bugomba
kubisubiza mu mwanya wabyo. Nzababuza kuziragira, kandi abungeri
ntabwo bazongera kwimenya ubwabo, nzakiza intama zanjye amenyo yabo,
ze kubabera ibyokurya. (Ezekiyeli 34:10)
Kuri iyi ngingo yumutungo, amadini amaze iminsi navutse vuba
anyuranya ku zindi nyigisho, ariko ku yibihembo bakura mu bizera
bakayihurizaho bose. Ibyo ni ibyerekana ko idini ryahindutse inzira yo
kwihangira imirimo nkindi yose; ariko na byo byarahanuwe.
Bene zo ni bo bazica bakibwira ko nta bicumuro bafite, kandi
abazitunda bakavuga bati Uwiteka ashimwe kuko mbaye umukire, kandi
abashumba bazo ntibazibabariye. (Zekariya 11:5).
Ibyo bituma bahanurira abantu amahoro nibihuje nirari ryabo, kugira
ngo babaronkeho indamu. ibi ni byo Uwiteka avuga ku bahanuzi bayobya
ubwoko bwanjye, batega akanwa kabo kugira ngo babahanurire bati Ni
amahoro, kandi utagize icyo ashyira mu kanwa kabo bitegura kumurwanya.
Umuntu wese yishakira indamu mu buryo bwose. (Mika 3:5 ; Yesaya 56:1011)
Ibyagoretswe ni byinshi. Buri wese asabwa kwigenzurira mu Byanditswe,
19

akagereranya imibereho ye nimyizerere ye, ibidahamanya namahame yukuri,


agasaba Imana kumushoboza kubizibukira, nubwo byaba bikunzwe na benshi,
yangwa bimenyerewe igihe kirekire.

Ibyo ubugorozi bugomba kubaka :


Ubugorozi si uguhimba. Umurimo wubugorozi wari uwo kugarurira
abantu Ijambo ryImana. (Tragdie des sicles, p. 419)
Bibiliya ni yo abantu bagomba kubakaho ibyiringiro byabo, imyizerere
nimibereho yabo ya buri munsi. Handitse ngo Uku ni ko Uwiteka avuga ni
yo igomba kuba indongozi yacu.
Bibiliya yubaka imico ihamye mu mutima, igasana imiryango iri hafi
gusenyuka, yubaka imyizerere nyakuri, ikarinda abantu kuyoba no kuyobywa
nabigisha nabahanuzi bibinyoma. Yigisha ibimenyetso byo kugaruka kwa
Yesu, bigakangura ubwenge nubushake bwo gutegereza Yesu, bikarinda
abantu kudamararira mu isi no kuyifata nkubuturo bwabo bwite. Ni yo
mpamvu ivugurura nubugorozi bigomba kwerekeza intekerezo zabantu ku
kwitegura Yesu ugiye kugaruka bidatinze.
Ivugurura nubugorozi bigamije kugarura imyizerere ningeso zabantu ku
rufatiro rwintumwa, no kwerekeza itorero ku ntego ryashyiriweho nImana
nkuko twazivuze muri iyi nyandiko tugitangira. kuko mwubatswe ku
rufatiro rwintumwa nabahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza
imfuruka. (Abefeso 2:20)
Imibereho ihumekewemo numwuka wari mu ntumwa, kwizera no
kwigisha ukuri zabwirije, ngibyo ibimenyetso nyakuri byabasimbura
bintumwa. Ngibyo ibitanga uburenganzira bwo kwiyita abasimbura
babamamaje ubutumwa bwa mbere. (Jsus Christ, p. 464)
Turangije tubifuriza mwese kugira intego nziza yo kwifatanya nItorero
ryukuri no kwemera ivugurura nubugorozi, kuko ari yo nzira rukumbi
iganisha mu bwami bwImana butazahanguka.
UMUGAMBI NYAMUKURU WACU :
Ibyo ntunze, imbaraga zanjye, ibyo nzi nanjye ubwanjye ni ibyImana, kuko ndi
igisonga nigikoresho cyayo.
BENE SO BABAGOROZI:
B. P 109 RUHENGERI.
Tl.: 0788454349, 0788499292, 0788351276, 0788759640
E-mail : diogenebi@yahoo.fr
Website : www.ubugorozi.org

20

You might also like