Kurya Inyama, Amagi N'amata Byica Nko Kunywa Isigara 20 Ku Munsi

You might also like

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

Kurya inyama, amagi namata

byica nko kunywa isigara 20 ku


munsi
Yanditswe kuya 5-03-2014 saa 14:15' na Twizeyimana Fabrice
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Kaminuza yitwa University of Southern California,
bwagaragaje ko ku bantu bakiri bato, gufata ifunguro rikize cyane ku mavuta (Proteines) birimo
nkinyama, amagi, amata nibiyakomokaho byabashyira mu kaga ko kuba bahitanwa na kanseri.
Aba bashakashatsi bahamya ko kurya poroteyine nyinshi byongera ibyago byo kuba umuntu
yazazahazwa na kanseri, ku rugero rumwe numuntu unywa itabi inshuro makumyabiri ku munsi,
ariko aho ngo ni kubantu bakiri bato hagati yimyaka 18 na 55.
Ubu bushakashatsi bwasohowe mu kinyamakuru Metabolism, nyuma gukusanya amakuru ku
bantu 6000 mu myaka 20 ishize.
Avuga kuri ubu bushakashatsi, Dr Valter Longo, umwe mu barimu ba kaminuza ya University of
Southern California yakoze ubu bushakashatsi, yagize ati: Twe twatanze ibimenyetso bifatika
bigaragaza ko kurya ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri zo mu bwoko bwibyubaka umubiri
proteins cyane cyane izikomoka ku matungo, ari bibi nko kunywa itabi.
Abakoze ubu bushakashatsi basobanura ko ifunguro rikize kuri proteines, ari nkifunguro iryo ari
ryo ryose ryifitemo proteines igeze kuri 20/100 yintungamubiri zose rifite.
Aba kandi bagira inama abantu yo kutarenza garama 0,8 mu kilo cyifunguro bafata, mu gihe cyose
bakiri bato mu myaka.
Gusa aba bashakashatsi bibutsa ko nubwo proteines nyinshi ari mbi ku muntu ukiri muto, ngo iyo
ageze mu myaka yizabukuru, hejuru ya 60 ho azikenera cyane.
Dr Eileen Crimmins, nawe wagize uruhare muri ubu bushakashatsi, agira ati: Turanasaba ko mu
gihe cyizabukuru abantu bajya birinda ifunguro rikennye kuri proteines, mu rwego rwo kwirinda
ingaruka mbi zava ku gutakaza ibiro no gucika intege.
Gusa ubu bushakashatsi bwamaganiwe kure ninzobere mu bijyanye nimirire muri kaminuza yitwa
University of Reading, Dr Gunter Kuhnle, avuga ko nta mpamvu nimwe abona yo kugereranya
ibiryo nitabi.

Yagize ati: Kuba ubushakashatsi bwashatse kugereranya intungamubiri zo mu bwoko bwa


proteines nitabi.ni ikosa rikomeye, ndetse rishobora no gukurura ibindi bibazo.ingaruka
zitabi ku mubiri ntizikwiye kugereranywa nizinyama nibikomoka ku mata.
Dr Gunter yasobanuye ko ibyavuye mu bushakashatsi bwaba bagabo bishobora kongera umubare
wabishora mu kunnywa itabi, batekereza ko izo ngaruka niba ziri no mu biryo ntawe zitageraho.
Abandi bahanga basabye ko hakorwa ubundi bushakashatsi bwimbitse ku isano ibiribwa bifite
protein bihuriyeho nitabi.

You might also like