Professional Documents
Culture Documents
Kureka Itabi
Kureka Itabi
Ubushakashatsi btandukanye bwakozwe ku bubi bwitabi, bugaragaza ko iyo unyoye isegereti imwe uba
ugabanyije iminota 6 ku minsi yawe yo kubaho. Hakiyongeraho no kuba warwara kanseri yo mu bihaha,
bitewe nubumara bwa nikotine (nicotine) buba mu itabi, bukaba bugira ingaruka ku barinywa ndetse no
ku bagerwaho numwotsi waryo.
Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya ububi bwitabi, utanga inama zibintu 10 umuntu ushaka
kureka itabi yakora.
1.Gufata icyemezo cyo kurireka: Umuntu ushaka kureka (...)
Ubushakashatsi btandukanye bwakozwe ku bubi bwitabi, bugaragaza ko iyo unyoye isegereti imwe uba
ugabanyije iminota 6 ku minsi yawe yo kubaho. Hakiyongeraho no kuba warwara kanseri yo mu bihaha,
bitewe nubumara bwa nikotine (nicotine) buba mu itabi, bukaba bugira ingaruka ku barinywa ndetse no
ku bagerwaho numwotsi waryo.
Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya ububi bwitabi, utanga inama zibintu 10 umuntu ushaka
kureka itabi yakora.
1.Gufata icyemezo cyo kurireka: Umuntu ushaka kureka itabi, aba agomba kwifatira icyemezo kandi
agatekereza ku mafaranga akoresha arigura, agatekereza ku ngaruka zaryo ku buzima bwe,
akanatekereza no ku batarinywa yuka imyotsi yaryo.
2.Kwiha itariki ntarengwa: Umuntu ushaka kureka itabi, yiha itariki runaka, agomba kuba yarihagaritse
burundu, kandi akagereranya ubuzima bwa nyuma yo guhagarika itabi na mbere akirinywa.
3.Kubimenyesha abo babana: Uwafashe icyemezo cyo kureka itabi, aba agomba kubimenyesha abo
babana mu rugo, abaturanyi ninshuti, kugira ngo nibabona hari icyahindutse cyangwa hari ikidasanzwe
mu myitwarire bamenye impamvu.
4.Kudasubira inyuma: Uwafashe icyemezo agomba kwivanamo ko agomba kunywa rike ku ryo yari
asazwe anywa, ahubwo akarireka burundu nkuko yabyiyemeje.
5.Kwirinda ibishuko: Ibintu byose bishobora kugukumbuza itabi, nko kubona amapaki ryashizemo
anyanyagiye ahantu, kwirinda kureba mu gakoresho kagenewe umwotsi witabi, kwirinda kureba ibibiriti
bicana itabi (briquets) nibindi byose bishobora kurigukumbuza.
7.Kwima amatwi ibikuvugwaho: Kwima amatwi abavuga ko uretse itabi abura ibitotsi, ko agubwa nabi
mu buryo butandukanye, ibyo byose ukabyima amatwi. Ahubwo ukumva ko ari ibisanzwe.
8.Kwita ku mirire: Umunaniro wo mu mutwe ukunda kugirwa nabanywa itabi (fatigue nerveuse ), iyo
umuntu ariretse urashira, maze akagira ubushake bwo kurya bikagabanya ubushake bwo kunywa itabi
kugeza ubwo kurishaka bishira burundu.
9.Gufata ingamba ku kubyibuha: Nyuma yo kureka itabi, hashobora kubaho umubyibuho, kuko umuntu
agira ubushake bwo kurya, bikaba bisaba kwigenzura mu mirire.
10.Kugabanya guhorana ninshuti mwarisangiraga: Abantu mwasangiraga itabi, ukirinda guhorana na bo,
kugeza ubwo uriretse burundu.
Itabi ryica umuntu umwe ku Isi mu masegonda ane, abantu bagera kuri miliyoni eshanu bakaba bapfa
buri mwaka bazize itabi, hatagize igikorwa ngo abantu bareke kurinywa, abagera kuri miliyoni 10 ni bo
bazaba bahitanwa ningaruka zitabi mu mwaka wa 2020.
Ku birebana nuko iki kibazo gihagaze mu Rwanda, twashatse kuganira na Minisiteri yubuzima ariko
umukozi ubishinzwe, Dr Marie Aimee, atubwira ko amakuru yabyo yaboneka nibura ku wa kane.
Ku rundi ruhande ariko, nubwo hashyizweho amabwiriza yo kutanywera itabi ahari abantu benshi,
ndetse bikanavugwako abatabyubahiriza bahanwa, ibyo ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa, kuko hirya no
hino haba mu tubari, mu masoko usanga abanywi bitabi bacicikana nabatarinywa. Ibyo kandi ukabona
ntacyo bibwiye abacuruzi cyane cyane abafite utubari.