Download as docx, pdf, or txt
Download as docx, pdf, or txt
You are on page 1of 6

Ca Ukubiri nIdini ryIkinyoma, Uyoboke Idini

ryUkuri
1. Mu bihereranye no gusenga, ni ayahe mahitamo abantu basabwa kugira muri iki gihe?

YESU yaravuze ati uwo tutabana ni umwanzi wanjye (Matayo 12:30). Niba tutari
ku ruhande rwa Yehova, turi ku rwa Satani. Abantu benshi batekereza ko
bakorera Imana mu buryo yemera, ariko Bibiliya ivuga ko Satani ayobya abari
mu isi bose (Ibyahishuwe 12:9). Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bizera ko
basenga Imana, ariko mu byukuri bakaba bakorera Satani Diyabule! Muri iki
gihe, abantu basabwa kugira amahitamo hagati yo gukorera Yehova, we Mana
yukuri, no gukorera Satani, se wibinyoma.Zaburi 31:5, NW; Yohana 8:44.

Ca Ukubiri nIdini ryIkinyoma


2. Ni ubuhe buryo bumwe Satani agerageza gukoresha kugira ngo abuze abantu gusenga Yehova?

Gufata umwanzuro wo gukorera Yehova ni yo mahitamo ahuje nubwenge,


amahitamo atuma twemerwa nImana. Ariko kandi, Satani ntiyishimira umuntu
uwo ari we wese ukorera Imana; abayikorera bose abateza ibibazo. Uburyo
bumwe yifashisha ni ukuduterereza abantu badukoba cyangwa abaturwanya,
ndetse ashobora no kwifashisha incuti zacu nabagize umuryango wacu. Yesu
yatanze umuburo agira ati abanzi bumuntu bazaba abo mu rugo rwe.Matayo
10:36.
2

3. Mu gihe abagize umuryango wawe cyangwa incuti zawe baba barwanyije uburyo bwawe bwo gusenga
Imana, wabyifatamo ute?

Mbese, ibyo biramutse bikubayeho, wabyifatamo ute? Hari abantu benshi bazi
neza ko uburyo bwabo bwo gusenga atari ubwukuri, ariko bakajijinganya guca
ukubiri na bwo. Batekereza ko byaba ari uguhemukira imiryango yabo. Mbese,
ibyo bihuje nubwenge? Mbese, uramutse umenye ko hari abantu mufitanye isano
rya bugufi bakoresha ibiyobyabwenge, ntiwababurira ubabwira ko ibyo
3

biyobyabwenge bizangiza ubuzima bwabo? Mbese, wakwifatanya na bo mu


gukoresha ibyo biyobyabwenge?
4. Ni iki Yosuwa yabwiye Abisirayeli bo mu gihe cye ku bihereranye nuburyo bwo gusenga?

Yosuwa yateye Abisirayeli inkunga yo kuzibukira imihango nimigenzo mibi ya


kidini ba sekuruza bagenderagamo. Yagize ati nuko noneho mwubahe Uwiteka,
mumukorere mu byukuri mutaryarya; kandi mukureho za mana ba sogokuruza
banyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no mu Egiputa; mujye mukorera Uwiteka
(Yosuwa 24:14). Yosuwa yari indahemuka ku Mana, kandi Yehova yamuhaye
imigisha. Nituba indahemuka kuri Yehova, natwe azaduha imigisha.2 Samweli
22:26.
4

Itandukanye nIbintu Bikoreshwa mu Gusenga kwIkinyoma


5. Kuki tugomba kwivanaho ibikoresho bifitanye isano nubukonikoni?

Guca ukubiri nidini ryikinyoma nanone bisobanura ko tugomba kwivanaho ikintu


icyo ari cyo cyose dushobora kuba dufite gifitanye isano nubumaji, urugero
nkimpigi, impeta nimiringa byubumaji nibindi nkibyo. Ibyo ni ibyingenzi cyane
kuko bigaragaza ko twiringira Yehova mu buryo bwuzuye.
5

6. Ni iki Abakristo ba mbere bakoresheje ibitabo byabo byubumaji?

Reka turebe icyo bamwe mu Bakristo ba mbere bakoze igihe bafataga


umwanzuro wo kuyoboka idini ryukuri. Bibiliya igira iti benshi mu bakoraga
ibyubukonikoni bateranya ibitabo byabo byubukonikoni, babitwikira imbere ya
rubanda rwose.Ibyakozwe 19:19.
6

7. Ni iki twakora igihe twaba tubujijwe amahwemo nabadayimoni?

Bamwe mu bigeze kugira uruhare mu buryo butaziguye mu bikorwa byo kuroga,


ubupfumu cyangwa ubumaji, bashobora kubuzwa amahwemo nabadayimoni mu
gihe batangiye gukorera Yehova. Ibyo nibiramuka bikubayeho, uziyambaze
Yehova mu isengesho mu ijwi riranguruye ukoresha izina rye. Na we azagufasha.
Imigani 18:10;Yakobo 4:7.
7

8. Ni gute Abakristo babona ibigirwamana, ibishushanyo bisengwa namashusho akoreshwa mu gusenga


kwikinyoma?

Abifuza gukorera Yehova ntibagomba gutunga cyangwa kwifashisha


ibigirwamana, ibishushanyo bisengwa cyangwa ishusho iyo ari yo yose ikoreshwa
mu gusenga kwikinyoma. Abakristo bukuri bagenda bayoborwa no kwizera;
ntibayoborwa nibyo bareba (2 Abakorinto 5:7). Bubaha itegeko ryImana
ribuzanya gukoresha igishushanyo icyo ari cyo cyose mu gusenga.Kuva
20:4, 5.
8

Ifatanye nUbwoko bwa Yehova


9. Ni iyihe nama Bibiliya itanga ku bihereranye no kuba umunyabwenge?

Bibiliya igira iti ugendana nabanyabwenge, azaba umunyabwenge na we


(Imigani 13:20). Niba dushaka kuba abanyabwenge, tugomba kugendana
nAbahamya ba Yehova cyangwa tukifatanya na bo. Ni bo bantu bagendera mu
nzira ijya mu bugingo.Matayo 7:14.
9

10. Ni gute Abahamya ba Yehova bashobora kugufasha gukorera Imana?

Abahamya bita ku bantu byukuri. Umurimo wabo ni uwo gufasha abantu


bimitima itaryarya gusobanukirwa ukuri kwa Bibiliya kuyobora ku buzima
bwiteka. Bashobora kugufasha binyuriye mu kwigana nawe Bibiliya nta kiguzi.
Bazasubiza ibibazo wibaza kandi bakwereke uburyo bwo gushyira mu bikorwa
ubumenyi bwa Bibiliya mu mibereho yawe.Yohana 17:3.
10

11. Ni gute amateraniro ya Gikristo azagufasha?

Mu materaniro yabo asanzwe abera mu Nzu yUbwami, uzahamenyera byinshi


ku bihereranye ninzira za Yehova. Uzarushaho gushimangira icyifuzo cyawe cyo
kuyoboka idini ryukuri. Nanone kandi, uzahabwa imyitozo mu bihereranye
nuburyo bwo gufasha abandi kumenya ukuri kwa Bibiliya.Abaheburayo
10:24, 25.
11

12. Ni gute isengesho rishobora kugufasha gukorera Imana?

Uko uzagenda umenya byinshi kurushaho ku bihereranye nibyo Yehova ashaka


hamwe numugambi we, uzarushaho kunyurwa mu buryo bwimbitse ninzira ze
zuje urukundo. Ugomba nanone kurushaho gushimangira icyifuzo cyawe cyo
gukora ibimushimisha no kwirinda ibimubabaza. Wibuke ko ushobora kwegera
Yehova mu isengesho kugira ngo umusabe ko yagufasha gukora ibyiza no
kwirinda ibibi.1 Abakorinto 6:9, 10; Abafilipi 4:6.
12

13. Ni gute ushobora gushimisha umutima wa Yehova?

Nyuma yigihe runaka, uko uzagenda urushaho gukura mu buryo bwumwuka,


nta gushidikanya ko uzumva ukeneye kuba Umuhamya wa Yehova
wamwiyeguriye kandi akabatizwa. Niwifatanya nabagize ubwoko bwa Yehova,
uzashimisha umutima we (Imigani 27:11). Uzaba umwe mu bantu bishimye, abo
Imana yerekezaho igira iti nzatura muri bo, ngendere muri bo; nzaba Imana
yabo, na bo bazaba ubwoko bwanjye.2 Abakorinto 6:16.
13

Inyigisho za Kidini IzUkuri nIzIbinyoma


Ubutatu: Amadini menshi yigisha ko Imana ari Ubutatu. Bavuga ko Data ari
Imana, Umwana [Yesu] akaba Imana, Umwuka Wera na wo ukaba ari Imana,
ariko ko hatabaho Imana eshatu, ahubwo ko habaho Imana imwe.
Bibiliya ntivugwamo ijambo Ubutatu, kandi nta nubwo yigisha ko Yehova
agizwe nabaperisona batatu muri umwe. Yehova wenyine ni we Mana.
Mu 1 Abakorinto 8:6hagira hati kuri twe hariho Imana imwe, ni yo Data wa
twese. Yehova ni we Mutegetsi wIkirenga. Yesu si Imana, ahubwo ni Umwana
wImana (1 Yohana 4:15). Umwuka wera na wo si Imana. Nta nubwo ufite
kamere. Ni imbaraga rukozi yImana.Ibyakozwe 1:8; Abefeso 5:18.
Ubugingo: Amadini menshi yigisha ko ubugingo ari ikintu kiba mu muntu
kidashobora gupfa. Bibiliya yigisha ko ubugingo ari umuntu we ubwe kandi,
nkuko byumvikana, umuntu ashobora gupfa.Itangiriro 2:7; Ezekiyeli 18:4.
Umuriro wIteka: Amadini yibinyoma yigisha ko ubugingo bwabantu babi
bubabarizwa ikuzimu ubuziraherezo. Bibiliya ivuga ko abapfuye nta cyo bakizi
(Umubwiriza 9:5). Nanone Bibiliya yigisha ko Imana ari urukundo (1 Yohana

4:8). Yehova, we Mana yuje urukundo, ntashobora na rimwe kubabariza abantu


mu muriro.
[Ibibazo]
Ibiri mu Gasanduku: Ni iki Bibiliya yigisha ku bihereranye nUbutatu, ubugingo
numuriro witeka?
Naciye Ukubiri nAbadayimoni
Ijoro rimwe, ubwo nari ndi mu buriri nsinziriye ndi kumwe numugabo wanjye,
numvise ijwi rimpamagara mu izina incuro eshatu zose. Hanyuma, nagize ntya
mbona igisenge gisadutsemo kabiri, maze ikintu kimeze nkumupira
cyagurumanaga kingwa ku nda. Birumvikana ariko ko umugabo wanjye nta cyo
yabonaga muri ibyo byose. Nyamara kandi, namaze igihe cyamezi menshi
numva mfite ubushyuhe bukabije.
Nyuma yamezi atandatu, rya jwi ryongeye kumpamagara. Ako kanya, inzu yose
yahise imera nkiteretse mu mazi menshi. Uruziramire runini rwavuye muri ya
mazi maze runyizingira ku kuboko. Nagerageje kurwigobotora, ariko biba
ibyubusa. Nari mfite ubwoba bwinshi. Hanyuma, naje kugira ntya mbura aho ya
mazi na ya nzoka birigitiye, maze njugunywa ku butaka. Namaze amasaha
menshi ntazi aho ndi. Nyuma yaho, rya jwi ryaje kumvugisha rimbwira ko njya
mu ngoro yimyuka yo gukirizwamo yo mu mudugudu wiwacu. Igihe nabazaga
uwo mwuka izina ryawo, wambwiye izina risobanurwa ngo ufite ubutunzi ariko
udafite umwana. Uwo mwuka wansezeranyije kumpa ubutunzi binyuriye ku
bubasha bwo kuvura indwara.
Abarwayi ba hafi naba kure bazaga iwanjye. Mbere yuko bagera iwanjye,
nababoneraga mu ndorerwamo yanjye yihariye. Hanyuma, uko buri muntu
yazaga, nakubitaga ikiganza cyanjye mu cye, maze ngahita mpishurirwa ubwoko
bwindwara ye cyangwa ikibazo cye hamwe numuti wabyo. Nanone uwo mwuka
wambwiraga umubare wamafaranga abantu bagombaga kwishyura.
Amafaranga nimpano byisukiranyaga iwanjye kubera ingaruka nziza zimiti
natangaga. Naje kuba umuntu ufite ubutunzi, ariko nanone, naje gusobanukirwa

icyo udafite umwana bivuga. Iyo nabyaraga umwana, mukuru we yahitaga apfa.
Ibyo byarambabazaga cyane. Mu gihe cyimyaka 12 yose namaze nkorera uwo
mwuka, napfushije abana 6 bose.
Natangiye gusenga Imana nyisaba ubufasha. Nasenganye umwete. Umunsi
umwe, Abahamya ba Yehova bakomanze ku rugi rwinzu yanjye. Nubwo nari
nsanzwe mbirukana, uwo munsi niyemeje kubatega amatwi. Mu biganiro
byakurikiyeho, naje kumenya ko nakoreraga dayimoni! Igitekerezo cyo kureka
ubupfumu cyatangiye kunzamo.
Igihe nabibwiraga iyo dayimoni, yampaye umuburo wo kureka icyo cyemezo nari
ngiye gufata. Icyakora, narayibwiye nti ibyanjye nawe birangiriye aha.
Natwitse ibintu byose nakoreshaga mu bupfumu. Niganye Bibiliya nAbahamya,
mpinduka umugaragu wa Yehova, maze mu mwaka wa 1973 ndabatizwa. Ubu
mfite abana batanu bafite amagara mazima. Umugabo wanjye na we yaje kuba
Umuhamya ubatijwe.Byavuzwe na Josephine Ikezu.
[Ibibazo]
Ibiri mu Gasanduku: Ni gute umugore umwe yaje guca ukubiri nabadayimoni?
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Ni gute ushobora kuyoboka idini ryukuri?

You might also like