Professional Documents
Culture Documents
Idini Y'ibinyoma
Idini Y'ibinyoma
ryUkuri
1. Mu bihereranye no gusenga, ni ayahe mahitamo abantu basabwa kugira muri iki gihe?
YESU yaravuze ati uwo tutabana ni umwanzi wanjye (Matayo 12:30). Niba tutari
ku ruhande rwa Yehova, turi ku rwa Satani. Abantu benshi batekereza ko
bakorera Imana mu buryo yemera, ariko Bibiliya ivuga ko Satani ayobya abari
mu isi bose (Ibyahishuwe 12:9). Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bizera ko
basenga Imana, ariko mu byukuri bakaba bakorera Satani Diyabule! Muri iki
gihe, abantu basabwa kugira amahitamo hagati yo gukorera Yehova, we Mana
yukuri, no gukorera Satani, se wibinyoma.Zaburi 31:5, NW; Yohana 8:44.
3. Mu gihe abagize umuryango wawe cyangwa incuti zawe baba barwanyije uburyo bwawe bwo gusenga
Imana, wabyifatamo ute?
Mbese, ibyo biramutse bikubayeho, wabyifatamo ute? Hari abantu benshi bazi
neza ko uburyo bwabo bwo gusenga atari ubwukuri, ariko bakajijinganya guca
ukubiri na bwo. Batekereza ko byaba ari uguhemukira imiryango yabo. Mbese,
ibyo bihuje nubwenge? Mbese, uramutse umenye ko hari abantu mufitanye isano
rya bugufi bakoresha ibiyobyabwenge, ntiwababurira ubabwira ko ibyo
3
icyo udafite umwana bivuga. Iyo nabyaraga umwana, mukuru we yahitaga apfa.
Ibyo byarambabazaga cyane. Mu gihe cyimyaka 12 yose namaze nkorera uwo
mwuka, napfushije abana 6 bose.
Natangiye gusenga Imana nyisaba ubufasha. Nasenganye umwete. Umunsi
umwe, Abahamya ba Yehova bakomanze ku rugi rwinzu yanjye. Nubwo nari
nsanzwe mbirukana, uwo munsi niyemeje kubatega amatwi. Mu biganiro
byakurikiyeho, naje kumenya ko nakoreraga dayimoni! Igitekerezo cyo kureka
ubupfumu cyatangiye kunzamo.
Igihe nabibwiraga iyo dayimoni, yampaye umuburo wo kureka icyo cyemezo nari
ngiye gufata. Icyakora, narayibwiye nti ibyanjye nawe birangiriye aha.
Natwitse ibintu byose nakoreshaga mu bupfumu. Niganye Bibiliya nAbahamya,
mpinduka umugaragu wa Yehova, maze mu mwaka wa 1973 ndabatizwa. Ubu
mfite abana batanu bafite amagara mazima. Umugabo wanjye na we yaje kuba
Umuhamya ubatijwe.Byavuzwe na Josephine Ikezu.
[Ibibazo]
Ibiri mu Gasanduku: Ni gute umugore umwe yaje guca ukubiri nabadayimoni?
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Ni gute ushobora kuyoboka idini ryukuri?