Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 3

Imyitwarire y'abantu iterwa n'ubwoko bw'amaraso (Groupe sanguin)

Kapiteni Alexis

Bishingiye ku miterere y\'amaraso y\'umuntu, aribyo bita Groupe Sanguin cyangwa Blood
Group, abantu bagira imyitwarire igiye itandukanye, nkuko byagaragajwe nabahanga mu
birebana nimikorere yamaraso yumuntu.

Abantu babarizwa muri groupe sanguin B

Ni bantu bagira igikundiro ku bakobwa usanga bakurura abagabo cyane ntibihanganira ibibazo,
bacika intege vuba kubera byo, barigenga mu byo bavuga no mu byo bakora. Mu rukundo
ntibakunda rwaserera , uwo akunze aba ari uwo ni yo amuhemukiye bagatana biramugora cyane
kubona undi, kuko atangira guhinduranya inshuti uko bishyira hejuru, ntakurwa ku ijambo, aba
nyamwigendaho, akiroha mu bintu bitamureba, atekereza cyane agahinduka nkikirere.

Abagore cyangwa abakobwa bafite groupe B

Bakunda gukorerwa ubukwe iyo bakiri abakobwa ngo ariko iyo babaye abagore kurera abana
ntibiborohera ngo ni byo bibavuna mu rugo, usanga bakunda abagabo babo cyane, bababarira
cyane abagabo babo, kabone ni yo baba babaciye inyuma. Bakurikirana abagabo babo ibyo
bakora byose, bakagerageza kubimenya mbese baba bameze nka maneko babo.

Abagabo bafite groupe B

Ngo usanga bavanga akazi nurugo, iyo baciye inyuma abagore babo rimwe birabababaza kandi
ntibongera, kuko baba babafitiye urukundo rwinshi.

Muri groupe AB

Usanga ngo aba bantu wabagereranya nikirumira-habiri, ntiwapfa kumenya ibyo bakunda nibyo
banga, kuko ngo ibyo akubyiye ko akunda none ejo usanga babyanze baba mu mpande ebyiri.
Imbere ngo baba boroshye inyuma bakerekana ko batoroshye kandi ngo siko baba bari, ngo
bahisha ibyumviro byabo byurukundo, ikindi gitangaje kuri aba bantu ni ukuntu berekana
inyuma ko ari abanyabirori kandi imbere muri bo ari abantu babanyamahoro, kandi batuje
bacecetse. Imico yabo rero ngo usanga ihinduka bitewe naho bageze, mu bibazo ngo iyo
ntabwunvikane buhari ahanini ni bwo bacika integer, nta byemezo bafata iyo ibintu byakaze. Mu
rukundo ngo ntibashakisha inshuti /umukunzi baba bumva ngo azizana mbega bumva
batakwinginga, iyo babonye umukunzi bamubwira amabanga yabo.

Ku bagore cyangwa abakobwa bafite groupe AB

Ngo usanga ari abatesi cyane, bakunda kwacyira abashyitsi benshi, bagakunda kwitirirwa
abagabo babo ni ukuvuga madamu runaka bakoresheje izina ryumugabo, bakunda gukorana
nabagabo babo.

Ku bagabo bafite iyi groupe AB

Ngo baba bazi uruhare rwabo mu rugo bakamenya ibyo urugo rukeneye bakabikurikirana. Iyo
baciye inyuma abagore babo ngo barabibabwira kandi bakabasaba imbabazi.

Mu kazi usanga ngo ari abanyabugenge bahora bavumbura ibintu nibindi bazi icyo bita
diplomacy mbega bazi akazi, guhuza abantu bya bindi bita mu gihe cya none (Kudilinga )
kwiga neza imishinga, bazi gukemura ibibazo byingutu, bamenyera vuba ahantu hose bageze
nuburyo bitwara, ugasanga banga abantu babanebwe, ku buryo ibyanze kurangira ahitamo kuba
yabyikorera bikarangira.

Abafite groupe 0

Mu kazi, abantu bafite Groupe 0 ibyiza byabo, ngo bakunda gukora kandi bagashyira ingufu
mu kazi kabo, ntibakunda guhangana nabandi mu kazi, bazi kuyobora ngo ikibi cyabo ni
uburyo badakunda umuntu ubakosora ku bintu bibi baba bakoze.

Abagore bo muri groupe 0 ngo baba ari abadamu cyangwa abakobwa bakunda gukora,
bakagira ukuri, ntibatinya gukosora abagabo babo mu ruhame ariko kandi undi wabikora
bikorewe umugabo wabo ntibumvikane. Iyo batandukanye nabagabo babo ntibigera bongera
gushaka ukundi bitewe nurukundo bagirira abagabo babo.

Abafite groupe A

Bivugwa ko abantu bafite ubu bwoko bwamaraso ari 34% byabatuye isi. Abafite A bakaba
bashobora guha bagenzi babo bafite A cyangwa abafite AB. Twabibutsa ko abafite ubwoko
bwamaraso AB babita (rceveurs universels)kuko bashobora kwakira amaraso ya bumwe mu
bwoko twavuze haruguru, mu gihe abafite O bita donneurs universels kuko bashobora guha
amaraso abantu bose, gusa bakira amaraso yabo bahuje, ni ukuvuga abafite O.

Ibitekerezo

1. niyomugaba Alexisposted on : 2012-07-30 07:43 AM

muraho bavandiMwene mbifurije kugira ubuzima bwiza buzira umuze no kugira


Amahoro ya kristo rnbyiza kumenya imiterere yacu ni imyifatire yacu kuko mbona ari
byiza cyane biradufasha rnAriko nanone jye numva mwadushakira ibisobanuro bihagije
ku ma groupe yacu kugira ngo tumenye byinshi bitandukanye kuri twebwe ubwacu cg
buri muri muntu ku giti cye biradufasha cyane nkomeje kubashimira ubwitange bwanyu
mukomeze muduushakire amakuru ahagije murakoze Imana ikomezee kubabarin

You might also like