Professional Documents
Culture Documents
EPW Project Final
EPW Project Final
EPW Project Final
INTARA Y’AMAJYARUGURU
AKARERE KA GICUMBI
UMURENGE NYAMIYAGA
1. Izina ry’Umushinga:
GUFATA NEZA IMIHANDA
2. Aho umushinga uzakorera:
Akarere: GICUMBI, Umurenge wa NYAMIYAGA,
MATABA,KARAMBO MUGORORE-RWAFANDI
KIZIBA,KABEZA NYINAWIMANI-KIZIBA,GAKORE-RUGARI,GASAVE,NYIRAKAGAMBA
KARAMBO,MATABA,KABEZA MUGORORE-RWAFANDI
JAMBA KUMUREMURE-BYIMANA, KUMUREMURE-RUTARE,KAMABUYE-RUTARE
KARAMBO,GAHUMURIZA MAJYAMBERE-GATARE-GASEKE
3. Ubwoko bw’umushinga:
Imirimo y’amaboko yoroheje yo gufataneza Imihanda.
4. Isobanurampamvu/Intego z’umushinga:
Uyu mushinga wo gufata neza imihanda watoranijwe n’abaturage ku mpamvu z’uko, imihanda ifashwe neza izakomeza kugendwa bityo urujya
n’uruza rw’abantu n’ibintu,ubuhahirane ndetse n’imigenderani y’abaturage hagati mu murenge wa Nyamiyaga ikomeze igendwe neza .
Uyu mushinga kandi uzafasha mu guhahirana n’indi mirenge kuko igihe ibikorwaremezo by’imihanda bizakomeza kubungwabungwa
bizoroshya urujya n’uruza rw’ibinyabiziga bizana ibicuruzwa ndetse binajyanywa ahandi gushakirwa amasoko biturutse mu murenge wa
Musanze.
Ikindi kandi uyu mushinga uri muri gahunda yo gukomeza gufata neza ibikorwaremezo twageza .Uyu mushinga kandi uzafasha mu gushakira
akazi abatishoboye babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kandi bafite inshingano zo kwita kubandi badafite imbaraga zo gukora
babarizwa muri iyo miryango itishoboye.
Abaturage barasabwa uruhare mu kwitabira inteko z’abaturage mu gihe cyo gutoranya abagenerwabikorwa bazakora muri uyu mushinga wo
gufata neza imihanda.
5.2. Inshingano z’umugenerwabikorwa
Kubahiriza amabwiriza arebana nibya tekinike yahawe n’abakurikirana ibikorwa aho basabwa;
Ku buso bw’umuhanda
o Gusiba ibinogo;
o Gukuraho utununga;
o Kuvanaho ibyondo byazanywe n’imyuzure;
o Gusibura ibyatsi byameze ku biraro by’imihanda;
Umuhanda, utuyira tuyishamikiyeho, impande z’umuhanda, imigende:
o Gukata ibyatsi no gutema ibihuru;
o Gukubura no gusibura imiyoboro y’amazi;
o Gusibura imiyoro y’amazi n’imiferege;
Abagenerwabikorwa kandi bafite inshingano zo:
Gukora amasaha byibuze cumi n’abiri asabwa buri cyumweru;
Kwita kubikoresho yahawe;
Kumenyesha uhagaririye itsinda n’ukurikirana ibikorwa w’aho imirimo ikorerwa igihe ashaka guhagarika akazi akivana mu
mushinga ku buryo bwa burundu;
Kwirinda kuzana abana ahakorerwa imirimo (uretse abana bato bari ku migongo yaba nyina mu gihe ari ngombwa).
5.3. Inshingano z’inzego zibanze
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa gukurikirana imigendekere myiza y’ishyirwamubikorwa ry’uyu mushinga cyane cyane rureba niba
amasezerano yagati y’ubuyozi n’abakora igikorwa cyo gufatana neza imihanda yubahirizwa kandi bugatanga inama ku bagenerwabikorwa
(abakozi) zaba izirebana na tekiniki yo gufata neza imihanda ndetse nizijyanye n’iterambere zishikariza abagenerwabikorwa kwizigamira .
Inzego z’ibanze zifite kandi inshingano zo guhemba abakozi umubyizi wabo kandi ku gihe nkuko bikubiye mu mabwiriza.
1 GAHUMURIZA 15
2 JAMBA 20
3 KABEZA 11
4 KABUGA 20
5 KARAMBO 28
6 KIZIBA 33
7 MATABA 19
Igiteranyo 146
9. Ibikorwa biteganyijwe:
Gutoranya abagenerwabikorwa mu nteko z’abaturage ku kagari.
Gutanga isoko ryo kugura ibikoresho
Guhugura abagenerwa bikorwa n’abakurikirana imirimo
Kwitegereza ahazakorerwa imirimo
Gukurikirana ibikorwa ( Urwego rw’umurenge n’akarere)
10. Itariki umushinga uzatangiriraho gushirwa mu bikorwa:01/09/2018
11. Itariki umushinga uzarangirizwaho:30/06/2019
12. Igihe umushinga uzamara:AMEZI CUMI N’ABIRI ASHOBORA KONGERWA
17. Ingengo y’imari:Ingengo y’imali yo gufata neza imihanda ingana na Miliyoni cumi n’eshanu, ibihumbi magana atandatu
makumyabiri na birindwi na magana ane makumyabiri n’icyenda (15,627,429 frw)