You are on page 1of 71

-1-

“ABAHANUZI N’UBUHANUZI, IGITABO CYA 1,


Yesaya-DANYERI” By CYIZA Benjamin under Supervision of
V.P.M.S.P E.A.C Copyright© V.P.M.S.P E.A.C/CYIZA BENJAMIN
Gicapwe bwa mbere na V.P.M.S.P E.A.C muri 2020
Muri
OMEGA STATIONARY
BULIISA,UGANDA
Ku burenganzira bwa V.P.M.S.P BOOK PUBLISHING TEAM
Ikorera :
KIBOGA-UGANDA
KIGALI-RWANDA
BULIISA-UGANDA
GAKUMIRO-UGANDA
KIBARE-UGANDA

Itegeko rihana umuntu wese, wandukura, ufotora cyangwa


agakoresha mu bundi buryo ibyanditse muri iki gitabo adafite
uburenganzira bw’umwanditsi.

Uretse aho byavuzwe ukundi, imirongo yose y’ibyanditswe


yavuye muri Bibiliya Yera yo muri 1993

Inyandiko za kiyahudi n’ibindi bitabo by’abahanga


byarifashishijwe ngo tubashe kugera ku ntego yacu
yogucukumbura igitabo “ABAHANUZI N’UBUHANUZI,
IGITABO CYA 1, Yesaya-DANYERI””amarangamirongo yose
yakoreshejwe ahura nayo muri Bibiliya Yera yo mu 1993.

-2-
ISHAKIRO
AMAGAMBO ABANZA···················································· - 4 -
GUSHIMIRA···································································- 5 -
ABO DUTUYE IKI GITABO··············································· - 6 -
IGICE CYA I: UMUHANUZI NI MUNTU KI?··························- 7 -
IGICE CYA II: ABAHANUZI BA KERA·································- 9 -
ELIYA······································································ - 9 -
ELISA····································································· - 12 -
IGICE CYA III: ABAHANUZI BAKURU······························ - 16 -
KUKI BISWE ABAHANUZI BAKURU?··························· - 16 -
Yesaya················································· Error! Bookmark not defined.
YEREMIYA······························································ - 24 -
AMAGANYA YA YEREMIYA······································ - 35 -
EZEKIYELI······························································ - 39 -
DANYELI·································································- 47 -
IMIGEREKA,I,II,III,IV.........................................................................-46-
IBITABO BYIFASHISHIJWE..............................................................-67-

ISHAKIRO RY’AMASHUSHO

Ishusho 1 Eliya yari atinyitse kandi aboneka gacye, yari ateye


ubwoba...................................................................................... - 9 -
Ishusho 2 Elisa mwene Shafati, Umugabo w’uruhara wo muri Abeli
Mehola mu majyaruguru y’ikibaya cya Yorudani, ibitangaza bye
byagaragazaga umurimo w’ubuntu n’ineza ni ishusho ya Yesu
Kristo ubwe. .......................................................................... - 12 -
Ishusho 3 Yesaya Umuhanuzi wa Mbere mu bahanuzi bakuru, ni
Mwene Amosi yahanuye ku ngoma ya Uziya ,Yotamu,Ahazi na
Hezekiya abami b'abayuda........................... Error! Bookmark not defined.
Ishusho 4 Umuhamagaro wa Yesaya, waranzwe no kwezwa,........- 20 -
Ishusho 5 Yeremiya yahamagawe n’Imana kuba umuhanuzi
w’ubwami bw’amajyepfo,...................................................... - 24 -
Ishusho 6 Ezekiyeli yajyanywe mu bunyage muri 597 M.K nyuma
ya Danyeli ho ........................................................................ - 39 -
Ishusho 7 Igitabo cya Danyeli abahanga bacyita ibyahishuwe byo
mu isezerano rya Kera, kigizwe n’amayerekwa menshi, izi ni za
nyamaswa 4 Danyeli yeretswe (Dan 7 )Zerekezaga ku bwami
bune, Babuloni, Abamedi n’abaperesi, Ubugiriki, n’ubwami
bw’Abaroma............................................................................- 47 -
Ishusho 8 Babuloni, ahabaye urugo rushya rw’Abayuda imyaka 70
yose. .......................................................................................- 51 -
Ishusho 9 Nuko Danyeli bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso, - 63 -

-3-
AMAGAMBO ABANZA
Ibi bihe itorero risohoyemo ni ibihe bisaba ko riba rigwije ijambo,
umuKristo wese mu ruhande rwe, akubaka ubuzima bwe mu murongo
w’ijambo ry’Imana, akaba abasha gukomera kubyo yize kuko azi neza
uwabimwigishije.

Ibyo biterwa ahanini nuko ubuhanuzi bwo mu minsi y’imperuka buvuga


ko hazaza abigisha b’ibinyoma bagoreka ukuri kubw’inyungu zabo. Iyo
rero umuntu atazi ukuri ntashobora kumenya n’ikinyoma, utazi umucyo
ntiyamenya umwijima. Ariko kandi mu rugamba rwo kubakira ku ijambo
ry’Imana harimo no kuryiga umunsi ku munsi, aho bisaba abigisha
n’ibitabo. Umusomyi w’ibitabo bya gikiristo wese mu Rwanda ntiyabura
kubona ubukene bw’ibitabo dufite bishingiye ku
imenyekanishamana(Theology).

Nyuma y’ibitabo byinshi twamaze kubagezaho twabonye ari byiza


kwandika igitabo kivuga ku bahanuzi ba bibiliya, ku ikubitiro dusohora
igice cyacyo cya mbere aricyo ufite mu ntoki usoma. Iki gitabo kivuga ku
bahanuzi ba mbere, Eliya na Elisa, kigakomereza ku bahanuzi bakuru:
Yesaya, Yeremiya, Ezekiyeli, na Danyeli. Mu gihe uzaba ukoresha iki
gitabo uzunguka ubwenge bwinshi mu byanditswe byera. Uzagwiza
imbaraga kandi uzaba uhindutse umwigisha ubikwiriye ku bitabo
by’abahanuzi bakuru.

Koresha Bibiliya mu gihe cyose wiga, wigisha, cyangwa ukoresha iki


gitabo mu bundi buryo. Tukwifurije Imbaraga n’amavuta bitangwa
bivuye ku Mana se w’Umwami wacu Yesu Kristo.

—Misiyoneri CYIZA Benjamin,


Umwanditsi.

-4-
GUSHIMIRA
Turashimira Imana yatubashishije kwandika iki gitabo.
Turashima Abantu bose bagize uruhare mu itegurwa
ry’iki gitabo, ari mu buryo bw’amasengesho n’inkunga
y’amafaranga.
Turashimira Abamisiyoneri bose bagize uruhare mu
kwegeranya inkuru zose zanditse muri iki gitabo, ari abo mu
Rwanda no mu bihugu duhana imbibi ndetse n’abaturuka mu
muryango mpuzamahanga w’Abamisiyoneri IAM (International
Accerelated Missions) ku ruhare rwabo muri uyu murimo
mugari wo kongera ibitabo bishingiye ku byanditswe Byera,
iwacu mu Rwanda no mu bihugu duhana imbibi.
Turashimira abagize itsinda V.P.M.S.P EAC (Voluntary
Pentecostal Missionaries for Scriptures Progress in East Africa)
ari abo mu Rwanda no mu mahanga kubw’umuhati bakoresha
ngo ibitabo bitegurwe neza mu ndimi za kavukire zo muri Afrika
y’uburasirazuba.
―Ubwanditsi, V.P.M.S.P EAC

-5-
ABO DUTUYE IKI GITABO

V.P.M.S.P EAC yishimiye gutura iki gitabo AbaKristo bose


muri rusange, cyane cyane abasomyi ba Bibiliya n’ibindi
bitabo bya Gikiristo biyishamikiyeho.

Umufasha wanjye nkunda cyane Mushikiwabo Dinah, Abashumba bose


b’umukumbi w’Imana mu Rwanda, Uganda, Kenya n’Uburundi.

Iki gitabo kandi tugituye abantu bagize uruhare, ku buryo buziguye


n’ubutaziguye mu itegurwa ryacyo, Imana ibahe imigisha
myinshi.
— Umwanditsi, CYIZA Benjamin

-6-
IGICE CYA I:
UMUHANUZI NI MUNTU KI?
Ijambo umuhanuzi, riva ku ijambo ry’igiheburayo “Nabi” riboneka nk’izina inshuro
400 mu isezerano rya kera, mu gihe inshinga guhanura iboneka inshuro 110 mu
isezerano rya kera.

Umuhanuzi ni umuntu uyoborwa n’umwuka ngo avuge ijambo cyangwa ibitekerezo


by’Imana. (Robert Milligan, Scheeme of Redemption, p.298)
Dukurikije uko ibyanditswe bibona umuhanuzi, ni umuntu uvuga mu mwanya
w’Imana, ni ukuvuga ko ibyo avuga bitava mu bitekerezo bye ahubwo biva ku Mana
nyirubwite.
Umuhanuzi ni umuntu uvuga mu mwanya w’undi,
a) Aroni yavugaga mu mwanya wa Mose (Kuva 7:1)
b) Kuri Aroni ibyanditswe biravuga ngo: “Kandi azajya akubwirira abantu,
azakubere akanwa nawe uzamubera nk’Imana. (Kuva 4:16)
Umuhanuzi ni umuntu uvuga mu mwanya w’Imana:
a) Imana ihagurutsa umuntu ikamushyiramo amagambo yayo. Kandi
nzabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkawe ukomotse muri bene wabo, nzashyira
amagambo yanjye mu kanwa ke azajya ababwira ibyo mutegetse byose. (Guteg
18:18)
b) Imana yahishuye ubushake bwayo ibunyujije mu bahanuzi bo mu isezerano rya
Kera.(Heb 1:1)
c) Umuhanuzi na none ni uhagaze mu mwanya w’Imana ngo amenyeshe abantu
ubushake bwayo, urugero Amosi ku ba Isirayeli na Yona ku banyamahanga. (Amosi
3:7-8; Yona 1:1-2)
d) Amenya ibyabaye n’ibizaba, ariko inshingano ye y’ibanze n’ugutangaza
ubushake bw’Imana.

Amazina bita umuhanuzi mu byanditswe:


1. Bamenya (1 Sam 9:9) iyi ni imvugo ya Kera yakoreshwaga bashaka kuvuga
umuhanuzi. Bamenya ni umuntu werekwaga ubushake bw’Imana maze
akabumenyesha rubanda.
2. Umuntu w’Imana (1 Sam 9:6)
3. Uhanzweho n’umwuka. (Hos 9:7)
4. Umugaragu w’Imana. (1 Ngoma 6:49)
5. Intumwa (Yes 42:19)
6. Umurinzi (Ezek 3:17)
Mu nshamake aya mazina yose yakoreshwaga bashaka kuvuga umuhuza hagati
y’Imana n’abantu. Umuhanuzi yagombaga kuba ari umuntu ugarura abantu mu
-7-
mategeko y’Imana n’imisengere mizima, yamenyaga ibizaba, kandi yizerwaga
bitewe nuko ibyo yahanuraga byasohoraga.

Umuhanuzi Yabaga ari umwigisha ukwiriye: Hariho umuntu wavuze ko hariho


ibyiciro bibiri by’abigisha, Umwigisha mwiza ufite icyo kuvuga, n’Umwigisha
w’umukene ufite kugira icyo avuga. Ariko twavuga ko hariho ikindi kiciro kiruta
ibyo byombi aricyo cy’Umwigisha ufite icyo kuvuga kandi akakivuga” (Knudson,
65-66, Yer 20:9)

-8-
IGICE CYA II:
ABAHANUZI BA KERA
ELIYA

Ishusho 1 Eliya yari atinyitse kandi aboneka gacye, yari ateye ubwoba
kandi yari uw’I Tishubi yari umwe mu basuhuke b’I Galeyadi.

Inkuru y’amateka ya Eliya igaragara mu I Abami 17: 1 - 2 Abami 2:12 Izina rye
risobanura “Yah ni Imana,” cyangwa “Imana yanjye ni Yehova.” Yavukiye i Tishubi
mu karere ka Nafutali. (1 Abami 17: 1) Isura ye yari iy'umugabo ufite umusatsi,
ubwanwa n’impwemwe byinshi , wambaraga umukandara w'uruhu. (2 Abami 1: 8)
Yahanuye ahanini ku ngoma ya Ahabu, umwami wa Isiraheli. (muri 876-854 M.K)
Ishyaka rye ryari kurwanira amategeko y’Imana no kwerekana gufuha kw’Imana (1
Abami 19:10, 14) Yari mu buryo busa nubwa bwa Yohana Umubatiza. (Malaki 4: 5;
Matayo 11: 11-13; Mariko 9: 11-13) Yagaragaye ari hamwe na Yesu na Mose
mugihe cyo guhinduka ukundi ku musozi. (Mat. 17: 1-5)

-9-
Incamake y'ubuzima bwa Eliya

Yahanuye amapfa yamaze imyaka


itatu nigice. (1 Abami 18: 1,41-46;
Luka 4:25; Yakobo 5:17) muri icyo
gihe we Yagaburiwe n'ibikona ku
mugezi wa Keliti (1 Abami 17: 2-7)
Umugezi Keliti wari iburasirazuba
bw’ Uruzi rwa Yorodani. Nyamara
ariko uwo mugezi waje gukama
yerekeza I Serefati kubw’ijambo
ry’uwiteka aho yatunzwe
n'umupfakazi w’ I Sarefati. (1
Abami 17: 8-16) (Serefati yari ku
nyanja ya Fenisiya hagati ya Tiro na
Sidoni. ) Ikigaragara ni uko ifunguro
rye n'amavuta bitigeze bibura
mugihe Eliya yari ahari uyu
mupfakazi yari afite ibiryo
byatanzwe n’Imana. Yagaruye
ubuzima bw'umuhungu
w'umupfakazi w’I Serefati. (1
Abami 17: 17-24) uyu mugore
yatekereje ku rupfu rw’umwana we
yatekereje ko kuba ari kumwe n’umuhanuzi byibukije ibyaha bye imbere y’Imana
maze ikamwicira umuhungu nk’igihano, ariko Imana iramuzura, nyuma yaho Eliya
Umuhanuzi aherako aragenda, yari agiye kubonana na Ahabu umwami w’Abisiraheli
amusaba ko abisiraheli n’abahanuzi bose ba Bayali n’aba Ashera bateranira ku
musozi Karumeri. Yagaye Abisiraheri kuva ku Mana bagakurikira izindi mana kandi
akoresha isuzuma ryari butume bose bibuka imbaraga z’Imana, byasabaga ko
umuriro wari butwike igitambo cye cyangwa icya abahanuzi ba Bayali na Ashela,
batsinzwe yabatsembeye bose ku kagezi (1 Abami 18: 1-40)

Amapfa yari yarahanuye yarangiye mu mwaka wa gatatu. (1 Abami 18: 1,41-46)


umwamikazi yababajwe bikomeye n’itsembwa ry’abahanuzi be, Eliya yahunze
uburakari bwa Yezebeli, muka Ahabu, umwamikazi wa Isiraheli. (1 Abami 19: 1-14)
yategetswe kujya guhura n’Imana ku musozi Horebu kandi Yategetswe n'Imana
gusiga amavuta Hazayeli kuba umwami wa Siriya, Yehu kuba umwami wa Isiraheli
(841-814 M.K.), Na Elisa kuba umuhanuzi. (1 Abami 19: 15-18)
Yahanuye inzu ya Ahabu gutsembwaho kubera urupfu rwa Naboti. (1 Abami 21:
17-19) kandi Yahanuye gupfa Ahaziya, umwami wa Isirayeli (853-852 M.K),
Mwene Ahabu. (2 Abami 1: 2-16) Yaburiye Yoramu, umwami wa Yuda (848-841
M.K), Iby’icyorezo cyari cyugarije urugo rwe ndetse n’urupfu rwe (2 Ngoma 21:
12-15, 18-19) Nyuma yazamuwe mu ijuru asigira Elisa umwitero we (2 Abami 2:
1-18)

- 10 -
Ibintu bibiri by'ingenzi mu buzima bwa Eliya

I. Kumenyekanisha Imana nzima

Inkuru ya Eliya n’abahanuzi ba Bayali ifitanye isano n’icyaha cya Ahabu cyo
gushaka umugore w’umunyamahangakazi. (1 Abami 18: 16-46) Yezebeli yari
umukobwa wa Etibali, umwami w'Abasidoni. Yatoteje abahanuzi b’Uwiteka kandi
abuza abisiraheli gusenga Imana yabo, abashishikariza gusenga Baali. (1 Abami 18:
4,13) Eliya yarezwe n'Imana. Yaje aturutse mu ishyamba ry’ I Galeyadi yari azanywe
no kurwanya imisengere ya Baali na Ashera no kugaragariza ukuri Abayobozi ba
Isiraheli. Yagejeje kuri Ahabu ubutumwa bw'Imana ko Yehova ari Imana ifuha isaba
ko Abisiraheli bayisenga yonyine. Yahanuye imyaka itatu n’igice y'amapfa n'inzara.
Yasabye amarushanwa ya kamarampaka hagati ya Yehova na Baali. Kandi nta
gushidikanya ayo marushanwa yo ku musozi Karumeli nicyo gisubizo. (1 Abami 18:
1-40) yari intsinzi igaragara kubantu basakurije icyarimwe bati: "Uwiteka niwe
Mana." (1 Abami 18:39)

II.Yigishijwe ko mu ituze no mu byirngiro hari igisubizo

Isomo ryo ku musozi Horebu. (1 Abami 19: 1-18)


Igihe Yezebeli yari yahagurukiye ubuzima bwe, Eliya nta muntu wahagaze mu
ruhande rwe ngo asubije ikibazo cye. Iyi nkuru ni "Umwuka ni kimwe mu byimbitse
mu Isezerano rya Kera. Ni umugani uhebuje, ugamije kwigisha Eliya ko umuhanuzi
w’Uwiteka agomba kwishakamo ubuntu n'imbabazi. Eliya yari yarakoresheje
intwaro zikomeye cyane, ariko birananirana. Uwiteka yasuye Eliya n'intwaro ye
bwite. Yasuye umusozi wa Horebu mu muyaga mwinshi, n'umutingito, n'umuriro.
Ariko umutima wa Eliya wari ushize ubwoba ntiwatinya namba, kandi ugereranije
n’uburyo Eliya yari umuhanuzi w’umuriro yibwiraga ko muri ubwo buryo bukomeye
butyo ariho uwiteka yari kumusubiriza, cyangwa akamubwira icyo yamushakiraga.

Ariko mu ituze rikurikira imvururu yumva ijwi rituje, rito, 'ijwi rivugira mu kayaga
karinganiye, 'biramushimisha kandi amenya ko Imana iri aho hantu, aherako yipfuka
mu maso. Mu buryo bw’ikigereranyo yigishijwe guca bugufi mu mutima, kandi
yigishwa ko Imana ikora mu buryo bukomeye cyangwa buciriritse. Bisa naho bwari
ubwa mbere ahuye n’ingaruka z’ubuhanuzi bwe, atandukanye na Yeremiya wari
umuhanuzi w’Amarira. Aha rero yagombaga kuhigira amasomo akurikira:

a. Isomo ryo kwicisha bugufi. “Ntabwo nduta ba sogokuruza.” (1 Abami 19: 4)


bamwe mu bakozi b’Imana bagirirwa neza n’Imana ikabaha impano maze mu gihe
gito bakumva basumbye abashumba babo, n’abandi babayoboraga mu murimo,
biba bikwiriye ko batekereza ko bataruta ababanjirije, ahubwo bagakora ibikwiye mu
gihe cyabo.

- 11 -
b. Isomo ry'ubutwari. Ntukiruke kugeza igihe Imana ibitegetse. Eliya yirutse n’ihubi
ry’ubwoba kandi nta murongo ugaragaza ko ibyo Yezebeli yavuze koko yabikoze
cyangwa yari kubikora. Muri make nta wari umwirukankanye Byari ibikangisho
by’umwanzi. Ubwoba niyo ntwaro ya mbere umwanzi akangisha, umuntu wakutse
umutima kandi, aba yamaze kuneshwa, inshuro zirenga 350 mu byanditswe,
habonekamo ijambo “Ntimutinye” Iri rikwiye kuba isomo ry’abaKristo bose hagati
mu bigeragezo. Ntukiruke keretse Imana ikubwiye guhunga.

c. Isomo ryo kwitonda. Ntukizerere cyane mu buryo bw’ubugizi bwa nabi ushaka
kuzanzamura ibyangiritse mu buryo bw’umwuka, ntugakoreshe imbaraga nyinshi mu
mubiri ngo ukemure ikibazo kiri mu mwuka.

d. Isomo ryo kwihangana no gushimikira mu kwihangana. Imana izi neza kuturusha


igihe ibitugoye bizarangirira, bityo kwihangana no gutegereza Imana nicyo kiruta
ibindi mu gihe tugeragezwa.

e. Isomo ryo kwiringira. “nyamara nisigarije abantu ibihumbi birindwi


batarapfukamira Baali”. Imana ifite abakozi benshi kuruta uko rimwe na rimwe
tubitekereza. ”

ELISA

Ishusho 2 Elisa mwene Shafati, Umugabo w’uruhara wo muri Abeli Mehola mu majyaruguru y’ikibaya
cya Yorudani, ibitangaza bye byagaragazaga umurimo w’ubuntu n’ineza ni ishusho ya Yesu Kristo
ubwe.

Elisa yari umuhungu wa Shafati wo muri Abeli Mehola (1 Abami 19:16). Izina
rye risobanura “Imana ni agakiza,”

- 12 -
Abeli-mehola yari mu majyaruguru y'ikibaya cya Yorodani no mu majyepfo gato
y'Inyanja ya Galilaya. Uko bigaragara yakoze umurimo we nk’ingaragu, kandi Eliya
yategetswe n'Imana kwimikira Elisa kumusimbura. (1 Abami 19: 16-17)

Umuhamagaro we. (1 Abami 19: 19-21)

Yarimo ahinga mu murima. Eliya yambitse umwitero Elisa, ikimenyetso cy'izungura


Nyuma Elisa yasezeye ku babyeyi be maze atangira kugendanana Eliya mu rwego
rwo kwitegura bihagije umurimo yari agiye gukora Yamaranye imyaka myinshi igera
kuri irindwi cyangwa umunani, hamwe na Eliya. Gusa icyo Bibiliya igaragaza ku
mirimo yakoraga nuko yajyaga akarabisha Eliya (2 Abami 3:11)
Yasabye Eliya kumuha “igice cya kabiri” cy'umwuka we. (2 Umwami 2: 9-10) mu
mico y’ab’isiraheli uyu wari umugabane w’umuhungu w’imfura. Ntabwo yasabaga
kunganya na Eliya ahubwo yashoboraga kumera nk’umuhungu we, uzamusimbura
nk’umuhanuzi.

Incamake y'ubuzima bwa Elisa

Eliya yategetswe n'Imana kwimikisha


amavuta Elisa kubw’umurimo w’ ELISA YARI MUNTU KI?
umuhanuzi. (1 Abami 19: 15-18) Eliya
amwambika umwitero we nk’ikimenyetso
cyo gutoranywa (1 Abami 19: 19-21) Elisa
amaze gusezera ku babyeyi be
aramukurikira Yongeye gufata umwitero bya
burundu igihe Eliya yazamukiye mu ijuru. (2
Abami 2: 1-18) Elisa Yagiye i Yeriko aho
yahumanuye amazi yaruraga. (2 Abami 2:
19-22) nyuma yavumye abana b’i Beteli
abahoye kumusebya. (2 Abami 2: 23-25)
Yahanuriye intsinzi Yoramu, umwami wa
Isiraheli (852-841 M.K.), afatanyije,
n’Abayuda nab’Edomu, banesha
abamowabu (2 Abami 3: 4-27) Yatubuye
amavuta ku mupfakazi acungura abahungu
be. (2 Abami 4: 1-7) yazuye umuhungu
w’umugore w’umushunemu. (2 Abami 4:
8-37) Yakijije imboga kurura (2 Abami 4:
38-41) Elisa yagaburiye abantu ijana
n'imigati makumyabiri gusa. (2 Abami 4:
42-44) yakijije Namani, umutware w'ingabo
za Siriya, ibibembe. (2 Abami 5: 1-19)
Yateje Gehazi, umugaragu we, ibibembe. (2
Abami 5: 20-27) Yatumye ishoka ireremba.
(2 Abami 6: 1-7) yajyaga amenyesha

- 13 -
umwami w’ab’isiraheli iby’ibitero by’ingabo z’I siriya (2 Abami 6: 8-12)
Aho abanyasiriya babimenyeye bohereje abo kumufata kubwo gusenga kwa Elisa
bose barahuma. (2 Abami 6: 13-23)

Yahanuye ko inzara yatewe no kugota kwa Benihadadi yari kurangira I Samaliya,


muri icyo gihe Abasiriya bagose I Samaliya hatera inzara ikomeye cyane ariko Elisa
ahanura uko yari kurangira. (2 Abami 6:24 - 7:20) Yahanuye imyaka irindwi yinzara.
(2 Abami 8: 1-2) Yimikishije Yehu amavuta aba umwami wa Isirayeli (841-814 M.K)
I ubuyobozi. (2 Abami 9: 1-13) Yahanuriye Yowasi, umwami wa Israheli (835-796
M.K), uko azarokoka amaboko y’Abasiriya. (2 Abami13: 14-19)
Yapfuye azize indwara zimwe na zimwe zitavuzwe. (2 Abami 13: 14,20) Umuntu
wapfuye, wajugunywe mu mva ya Elisa, arazuka igihe umubiri we wakoraga ku
magufa ya Elisa. (2 Abami 13:21) Benihadadi, umwami wa Siriya na mwene
Hazayeli, yatsinzwe inshuro eshatu na Yehoashi, umwami wa Isiraheli
(798-782 M.K), Mu gusohoza ubuhanuzi bwa Elisa. (2 Abami 13: 23-25)

Itandukaniro hagati ya Elisa na Eliya

Ishusho ya Yohana Umubatiza na Yesu

A. “Eliya na Elisa bari batandukanye cyane n'amateka yabo bwite n'imiterere


y'umurimo wabo. Inzu ya Eliya yari I Tishubi mu misozi ya Galeyadi; naho Elisa mu
kibaya gishyushye cya Yorodani. Eliya bisa nkaho nta kindi yari afite uretse
umwenda n'umukandara; Elisa yari umuhungu w’umugabo wahingishaga ibimasa
makumyabiri na bine, bibili bibili, mu mirongo cumi n’ibiri mu murima we,
umuntu wese ahita yumva uburyo Elisa yakomokaga mu muryango wifashije. Eliya
yabaga wenyine , ntabwo yisanzurwagaho n’abantu cyangwa ngo agire inshuti ;
Elisa yari inshuti yizewe akaba n'umujyanama w'abami, akaba n'umushyitsi ukunzwe
w'abakire n'abakene. Eliya yarahoraga kandi yararimburaga; Elisa yari
umunyapolitiki utuje akaba n'umwarimu w'idini, ibitangaza bye usanga ahanini ari
imirimo y’imbabazi. Amagambo n'ibikorwa bya Eliya bitwibutsa Yohana Umubatiza;
naho ibitangaza bya Elisa byerekana umurimo wa Yesu.

Icyakora Biracyari ukuri ko Eliya ari we muntu ukomeye. Ashyirwa mu rwego


rumwe na Henoki na Mose. Ntiyari nka Yohana umubatiza muri byose kuko uyu
we yari umuriro ugurumana, yamanuraga umuriro ugatwika ingabo. Yatinywaga
n’abamubonaga bose. nyamara gutorezwa n’Imana mu butayu, gufuhira ibyaha, no
kutagira uwo atinya, ukongeraho n’imyambaro ya gihanuzi byatumye Yohana
aboneka muri isiraheri mu mwuka wa Eliya. Elisa yari umwigishwa we ukomeye
atozwa umurimo mbere yuko amukurwaho. ” “Eliya yari umuhanuzi usanzwe; Elisa
yari umuntu ukora ibintu bitangaje. Eliya yari yambaye umwenda udasanzwe
akenyeje umushumi w’uruhu; Elisa, yambaraga imyenda isanzwe y’umusivili. Eliya
yari icyamamare kubera gusenga kwe; kuboneka rimwe na rimwe, kandi byashoboka
ko yajyaga agurutswa n’umwuka akagera aho yagombaga gukorera umurimo. Elisa,
kumutwe yari afite uruhara. Eliya yari umuhungu wo mu butayu; Ubusanzwe Elisa

- 14 -
aboneka muri umujyi ... Umurimo wa Eliya wamaze igihe gito ugereranije na Elisa;
Elisa yongerewe igihe kingana n’ imyaka mirongo itandatu. Eliya yagiranaga
amakimbirane n'abami; nyamara Elisa yari umujyanama wabo n'incuti yabo. ”

Itandukaniro hagati ya Eliya na Elisa

ELIYA ELISA

Murugo: Imisozi ya Galeyadi Murugo: Ikibaya cya Yorodani


Ntacyo yari atunze, byasaga naho yari Se yashoboraga kohereza ibimasa 24 mu
imyenda n'umukandara. murima we.
Ahanini yabaga wenyine ( ari nta Inshuti yizewe numujyanama w’abami
mufasha) n’abakire n'abakene
Umunyapolitiki utuje umwarimu w’idini
Kwihorera no gusenya (Ibitangaza bye ahanini ni imbabazi)
Kimwe na Yesu
Kimwe na Yohana Umubatiza Umukozi w'igitangaza wambaye imyenda
Umuhanuzi udasanzwe wambaye y'umusivili
umwenda utoroshye.

Umusatsi Uruhara (2 Abami 2:23)


Yabonekaga mu butayu. yabonekaga mu mujyi.

Yamaze igihe gito(nkumuhanuzi) Yamaze imyaka irenga imyaka 60

Amakimbirane n'abami Umujyanama n'inshuti ku bami.

- 15 -
IGICE CYA III:
sABAHANUZI BAKURU
KUKI BISWE ABAHANUZI BAKURU?

Hariho abahanuzi bakuru bane,Yesaya,yeremiya,Ezekiyeri, Daniyeri, ntabwo bitswe


abahanuzi bakuru kuko ari ab’ingenzi kurusha abandi,cyangwa ko ubuhanuzi bwabo
ari ingenzi kurusha ubw’abato. Ahubwo nuko ibitabo byabo ari birebire kuruta
iby’abahanuzi bato: muri iki gitabo turavuga kuri ibi bitabo uko ari bine mu buryo
burushijeho kumvikana.

Kugirango wumve neza ubuhanuzi bisaba ko umuntu byibuze yaba azi amateka ya
Isiraheri, ni ngombwa kumenya ibihe bya politique n’iyobokamana byariho mugihe
cya buri buhanuzi kugirango wumve ubuhantuzi bwe neza. intego y’abahanuzi yari
mu buryo bubiri, iya mbere kwari ukugaragaza ibyaha byo mu gihe cye, intego ya
kabiri yari iyo kuvuga iby’ahazaza, umuhanuzi yavugaga ku hazaza uhereye kubiriho,
urugero:
Niba abantu baragomye yababwiraga ikizakurikira uko kugoma, ubundi umuhanuzi
yahanuraga ibishyize kera byo mugihe cya nyuma,urebye abahanuzi bakuru n’abato
bahurizaga kubintu by’ingenzi bikurikira :
1. Iby’igihe cyabo.
2. Kugaruka kwa Mesiya.
2. Ubwami bw’Abisiraheri na Baburoni.
3. Ubwami bw’imyaka igihumbi.
Mugihe tuzaba twiga twitonze ibiri muri iki gitabo tuzamenya uko ibitabo bihuzwa
n’ibintu by’ingenzi. Buri muhanuzi yagaragazaga Kristo mu buryo bubiri,
bagaragazaga imibabaro ya Mesiya nko muri (Yes 53) Bakamwerekana nk’Umwami
unesha(Yes 11). abahanuzi babaga babihanuye naho ubwabo bataba bazi uko
bizasohora. Uruhare rw’umuhanuzi n’ukugaragaza no gutangaza ubushake bw’Imana,
gusohoza ubuhanuzi nirwo ruhare rw’Imana(1Petero 1:8-12)

Iyo urimo usoma ubuhanuzi ubona wagira ngo kwima no kubabazwa kwa Kristo
bizaba mugihe kimwe, nyamara isezerano rishya rigaragaza intera iri hagati yo kuza
kwa mbere no kuza kwa kabiri bya Kristo,kandi ugaragaza uburyo bubiri bwo kwima
kwe. Yimye mu mitima y’abamwizeye mu gihe cya none, ariko mu bwami bwe mu
cyubahiro cyinshi hano mu isi.

- 16 -
YESAYA

Ishusho 3 Yesaya mwene Amosi umuhanuzi, wahanuye ku ngoma ya


Uziya,Yotamu,Ahazi na Hezekiya agapfa yishwe na Manase.

Ubuhanuzi bwe

Abanyeshuri ba bibiliya bafata igitabo cya Yesaya nk’igitabo gikuru mu bitabo


by’abahanuzi kandi n’ubuhanuzi bwe babufata nkaho ari bwo bwiza ugerearanyije
n’ubw’abandi Bahanuzi, yagaraje uko Mesiya azaba ameze mu cyubahiro cye
nyuma y’imibabaro. Kubera uko iki gitabo kivuga kuri Mesiya,n’umurimo we wo
gucungura abantu,Abantu benshi bacyita ubutumwa bwiza bwa gatanu, maze Yesaya
bakamwita umuvugabutumwa wo mu isezerano rya kera.

Yesaya ubwe.

Izina Yesaya risobanura “Agakiza k’Uwiteka”, cyangwa “Uwiteka ni agakiza”


Yesaya ni mwene Amosi yashakanye n’umugore nawe w’umuhanuzikazi (Yes 8:3)
Yarafite Abana babiri bafite amazina ya gihanuzi, uwa mbere yari uw’isezerano
ry’imbabazi uwa kabiri yari uw’uko Imana izabahana. Abo bana bari
1.Sheyariyashubu: abajyanyweho iminyago bazagaruka”
2.Maheri-sharari-hashibazi: Bihutira kunyaga iminyago.

Yesaya yahanuriye abisiraheri mu gihe kizaza, yahanuye kandi no ku bayuda no


kurimbuka kw’amahanga ataremeraga Imana, yavuze kuvuka kwa Mesiya,umurimo
we imibabaro ye n’urupfu rwe,ndetse nuko azatwara isi mu bwami bw’imyaka
igihumbi ndetse no mu ijuru rishya n’isi nshya.

Yesaya yarisangaga I Bwami ndetse yari Umujyanama wa hafi, yahanuye acyaha


ibyaha by’abantu, kandi abahamagarira kwiyunga n’Imana, yahamagawe mu
- 17 -
iyerekwa rigaragara mu gice cya 6 cy’igitabo cye, yahanuye imyaka 62 uhereye 760
M.K ukageza 698 M.K.
Mugitabo cye ndetse no mu byanditswe bye ntago tubona iby’urupfu rwe, ariko
ibitabo bya kera by’abayahudi bigaragaza ko yishwe n’umwami w’umugome
Manase umuhungu wa Hezekiya,akaba ariyo mpamvu mu gitabo cy’abaheburayo
bavuga ko hari bamwe mu byitegererezo by’abizera bakerejwe inkerezo. (Abah
11:37), ibijyanye n’ubuhanuzi bwa Yesaya twongera kubisoma (2Ngoma 26-32)

Yesaya yahanuye ryari?

Uburyo bworoshye bwo kumenya amatariki y’abuhanuzi bahanuriyeho, ni


ukubigereranya n’ay’abami bari ku ku ngoma icyo gihe. Bibiliya itubwira ko Yesaya
yahanuye ku ngoma z’abami bane, Uziya ,Yotamu, Ahazi na Hezekiza. Agapfa ku
ngoma ya Manase yakurikiye iya se Hezekiya. Yari umuhanuzi ku ngoma ya Uziya
(740-690 M.K) no kuya Yotamu,(740-732 M.K) no kuya Ahazi(732-716M.K) no
kuya Hezekiya(716-687M-K) ushingiye kuri aya matariki uhita ubona ko yahanuye
mu gihe kimwe na Amosi wahanuye (760-750M-K) Hoseya (750-725M-K) na Mika
735-700 M.K

Ubuhanuzi n’amateka.

Tugerageje guhuza ubuhanuzi bwa Yesaya na bimwe mu bikorwa byabaye muri icyo
gihe,tubona ko Yesaya yahanuye ku ngoma z’Abami bane(Yesaya 1:1) hagati
byibura ya (740-690M.K) muri uwo mwaka wa 740 M.K, Yesaya yarahamagawe
ninacyo gihe Umwami Uziya yatanzemo azize indwara y’ibibembe, yatejwe no
kwiha gukora imirimo y’abatambyi abitewe no kwiyogeza (II Ngoma 26:21; Yes 6:1)
na none kandi (Yes 7:1) tuhasanga inkuru y’Abasiriya bifatanyije n’Abefurayimu
ngo barwanye Abayuda ariko Imana irabaneshereza aho byari muri (734 M.K) mu
mwaka Ahazi yatanzemo Yesaya yahanuriye amahanga akikije isiraheri muri (727
M.K)(Yes 14:28) Yesaya nanone yavuze uko Sarigo yigaruriye Ashidodi umujyi
wari warigometse kuri Asiriya muri(711M.K) Nkuko bigaragara muri Yes 20:1 bwa
nyuma uri (36:1) tuhasanga urugamba Senakarebu umwami w’Abasiriya yashoye ku
bayuda nyamara ariko, ingabo ze zigatsembwa na Marayika muri (701 M.K).

Politike yo mu gihe cya Yesaya.

Mu gihe cya Yesaya I Buyuda hari harabaye isibaniro ry’intambara z’ubwami


bukomeye ku isi Ashuri na Egiputa, Bityo ibihugu byabaga mu nzāra zibyo bihugu
byombi. Egiputa yatinyaga imbaraga ziyongeraga z’Abashuri itangira gushaka
kwinjirira Palestina, ku ngoma ya Tirushaka , Egiputa yashatse kwifatanya na
Yerusalemu ngo barwanye Ashuri.

Mu gihe bari batewe ubwoba na Isiraheri na Siriya babaziza ko batabateye ingabo


mu bitugu ngo barwanye Tigurapileseri III, Umwami Ahazi yaje kureba
Tigurapileseri ngo amufashe ibyo byateye I Buyuda mu mutego wo gutanga amahoro

- 18 -
ku bwami bwa Ashuri ndetse batakaza ubwingege bwabo. Sagoni II wakurikiye
Tigurapileseri III, yateye ubuyuda muri (712 M.K- 711 M.K) kuko Abayuda bari
bagomye nanone Senakarebu wari wakurikiye SARIGO II bongeye gutera ubuyuda
muri 702/701 M.K Murwego rwo gushyira umutekano mu ntara z’iburasirazuba.

Muri macye twavuga ko mu gihe cya Yesaya hariho amashyaka ya politique atatu:
a. Umutwe wa Egiputa warwanyaga Ashuri
b. Umutwe w’Abasiriya : warangwaga n’ubwibone ushaka gutwara ibihugu byose.
c. Umutwe w’Ibuyuda cyangwa “umutwe wa Yehova”
Byasaga naho wayoborwaga na Yesaya umuhanuzi,wavugaga ko ubwami bw’
Abayuda ari ubw’Uwiteka kandi ko ari byiza kwiringira agakiza ke.
Barwanyaga ababateraga bose ari Egiputa na Ashuri.

Iyobokamana

Imyizerere y’iby’umwuka yari myiza I Buyuda mu gihe cya Yesaya, ugereranyije


niy’abisiraheri. Ku ngoma ya Uziya, Abayuda bari bafite ihumure n’amahoro
byaturutse mu mu gihe cya Salomo, Bibiliya igaragaza ko bari bafite amahoro
impande zose.(I Abami 5:4) ariko muri uwo mudendezo havutsemo ,ubusambo, no
kwica amategeko y’Imana, kudaca imanza nkuko bikwiriye byayoboye abantu ku
karengane. Impindura matwara z’umwami Hezekiya bigaragara ko yazize impinduka
(II Ngoma 29-31) nubwo zitarambye ngo zigere ku ngoma y’umuhungu we
wamusimbuye.

Ubutumwa buri mu gitabo.


Usomye iki gitabo utabogamye wasanga gitanga ubutumwa bwinshi, Melvin curry
muri “Commentary on Isaiah by Homer hailey (pp. 11-12) yavuze ko iki gitabo gifite
ubutumwa butatu aribwo:
1. kigaragaza imimerere y’abayuda mu gihe cy’intambara z’Abashuri.
2. Kigaragaza ukwizera kw’abayuda bake biringiraga Imana bakanesha nyamara
nubwo ibihugu bayabarwanyaga byari bifite ingabo nyinshi, byahindaga umushyitsi,
muri make bigaragaza imbaraga ziri mu kwizera Imana.

Amosi wahanuye mu gihe cye yibandaga mu gukiranuka kw’Imana, Hoseya


agatsindagira urukundo rwayo, Yesaya nawe yabonaga ko ibyo biyiranga byose biva
mu kwera kwayo, yari yariboneye Imana ubwe kandi mu ihamagarwa rye yagabanye
kuri uko kwera ubwo yakozwaga ikara ryaka ku munwa. (Yesaya 6:7) ubutumwa
rwagati bw’iki gitabo ni “Uwiteka ni agakiza kacu”
Yesaya yiboneye Imana nk’umwami, ushyizwe hejuru y’ibyaremwe byose, wera
kandi wuzuye gukiranuka amagambo”Gukiranuka no guca imanza
zitabera(ubutabera) Aboneka muri iki gitabo yigarukamo nko kugaragaza ubutabera
bw’ Uwiteka Imana. Muri make ubutumwa buri muri iki gitabo twabuhina mu
nteruro ebyiri no mu byiciro bibiri.
1. Ibyigisho by’ibihano by’ibihugu n’icyubahiro cy’ahazaza cya isiraheri(1-39)

- 19 -
2. Ibyerekeye gukomera kw’Imana(40-66)

Ibiri mu gitabo.

A. IBICE BY’IBIHANO.(1-35)
Iki gice usanga kigaragaza ugucyahwa kw’ibyaha by’abayuda.
1-2: Ubuhanuzi bw’ubuyuda na Yeruzaremu.
13-23: Ubuhanuzi bw’ibihano kubanyamahanga.
24-27: Ubuhanuzi bw’abanyamahanga kugeza ku gakiza ka Isiraheri.
28-35: Ubuhanuzi bw’ibihano n’imbabazi.

B. IBICE BY’AMATEKA (36-39)


36-39: Muri ibi bice tubonamo amateka y’Abayuda ku ngoma ya Hezekiya,
39:5-8:Ni ubuhanuzi bw’ijyanwabunyago ry’I Babuloni.
38-39: Uko Asiriya yateye ubuyuda nuko Imana yabakijije.

Ishusho 4Umuhamagaro wa Yesaya, waranzwe no kwezwa,


ikara ryo ku rugarama cyari ikimenyetso
cyo gutunganishwa umuriro.

C. IBICE BY’IHUMURE(40-66)
Muri ibi bice tubonamo amasezerano y’ihumure ku bisiraheli no kongera
guhemburwa nyuma y’ubunyage no guhabwa umugisha.
40-48: Ivanwa mu bunyage bikozwe n’umwami Kuro,
49-57: Agakiza gaturutse mu mibabaro n’igitambo bya Mesiya.
58-66: Icyubahiro cy’Abacunguwe n’Uwiteka mu minsi ya nyuma.

INSHAMAKE Y’IGITABO.

Yesaya 1: Imana igaragaza ibyaha by’abayuda byo mu gihe cya Yesaya, iyaba
Uwiteka atarabasigiye abasigaye bacye bakiranuka baba bararimbuwe nk’ I Sodomu
n’I Gomora(Yes 1:9 )ariko kubwibyaha byabo Uwiteka yabasezeranyije
umucunguzi.
- 20 -
Yesaya 2: Imana isezeranya agakiza k’Abanyabyaha ariko igasezeranya ko izahana
abibone, n’abasenga ibigirwamana.(6-22)

Yesaya 3: Hagaragaza uko I Buyuda n’ i Yerusaremu hagombaga gusenywa


kubw’ibyaha byabo(1-9) Imana kandi igaragaza ko ubutabera bwayo
izabugaragaza(10-15) Imana igaragaza ubwibone bw’abagore b’I BAuyuda (16-26)
n’ibihano byabo.

Yesaya 4: Iyerekwa ry’icyubahiro cy’ubwami bw’Imana bwagombaga kuza.

Yesaya 5: Umugani w’uruzabibu rw’Imana


wasobanuraga gukiranirwa kwa Isiraheli n’Ubuyuda nubwo Imana yari yarabahaye
ibisabwa byose nyamara ntibere imbuto zikwiriye (1-7) gereranya na (Yoh 15:1-7)
Nyuma haboneka ibihano cyangwa amakuba bizahabwa abantu kubw’ibyaha byabo.

Yesaya 6: Hagaragara iyerekwa ryo guhamagarwa kwa Yesaya ku murimo


w’ubuhanuzi.

Yesaya 7: Dusangamo ibyiringiro bipfuye bya Isiraheli (imiryango 10) byo


kwifatanya na Siriya , nkuko Imana ibivuga mu butumwa yatumye kuri Ahazi
Umwami w’Ubuyuda. Ubutumwa bwa Mesiya buri muri iki gice n’uko Umwari
azasama inda akabyara Imanueli (u.14) reba na none (Mat 1:21-23)

Yesaya 8: Tubona ubuhanuzi bw’uko Isiraheri n’ Ubuyuda hazaterwa n’abashuri ,


n’icyo Imana yabashakagaho.

Yesaya 10: Hagaragaza urubanza rw’Imana kuri Siriya na Samariya, kandi ko na


Yuda izahanirwa icyaha cyayo cyo gusenga ibigirwamana ariko Imana igasezeranya
agakiza ku bazasigara.

Yesaya 11: Hagaragaza amahoro azaba mu UBUCUKUMBUZI


bwami bw’imyaka 1000. Yesaya YAPFUYE ATE?
Yesaya yishwe na MANASE
Yesaya 12: Tuhasanga ubuhanuzi bwiza ko mwene Hezekiya umukatishije
Uwiteka azatubera agakiza binyuze muri Mesiya urukezo rw’ ibiti;
igitangaje nuko Manase
Kandi ko izina rye rizashyirwa hejuru y’andi yavutse mu myaka 15 yongew ku
mazina (Abaf 2:9-10) buzima bwa Hezekiya.
yashyinguwe hafi y’ amazi
Yesaya 13-27: ibi bice bigaragaza ibihano Hezekiya yari yarabumbiye I
by’amahanga atandukanye,binyuze mu bihano Silowa.
by’Imana Abaturage baziga gukiranuka( 26:9)
kandi mu bihano by’Imana by’amahanga Imana
isezeranya yuko izahisha abantu bayo muri ibyo byago, “wa bwoko bwanjye we
ngwino winjire mu nzu wikingirane kugezaho uburakari buzashirira(Yes

- 21 -
26:20-21)”bisa naho byahuzwa n’ubukwe bw’umwana w’intama aho itorero
rizazamurwa mu gihe mu isi umubabaro ukabije uzaba ubabaza abayituye (Ibyah
19:7-9) imbaraga zose isiraheri yakoresha ngo yikize zagereranywa n’urutara rugufi
umuntu atakwirwaho.”Erega urutara ni rugufi umuntu atarambirizaho kandi ikirago
ni intambwe nke kuburyo kitakwira umuntu (27:20), uburyo bumwe bwahisha ibyaha
by’abisiraheri, n’umwuka w’Imana utangiwe muri Kristo Yesu. (30:1) Abantu
b’Imana bikururiye amakuba ubwo bajyaga muri Egiputa gushaka ubufasha biringira
igisirikare cy’umubiri (31:1-3) ubuhungiro bwaho bw’ukuri ni muri Kristo
wagombaga kuza.

Yesaya 34:1-8: Umujinya w’Imana uzahishurwa mu ntambara ya Herimagidoni


(Ibyah 19:11-21)

Yesaya 35:8: iki gice kivuga inzira y’Abacunguwe inzira ijya mu ijuru abera
bazacamo batashye kandi ikaba inzira nanone yo mu Bwami bw’imyaka 1000 Abera
bajya I Siyoni aho ubwami buzaba buri. Gereranya na (Yohana 14:1-6)

Yesaya 36-39: Iki gice cy’amateka, uko Abasiriya bateye I Buyuda nuko Imana
yabatabaye mu gihe cya Hezekiya yarasenze kandi yiringira Imana , ibyo byatumye
Imana imutabara muri iyo ntambara. Tubonamo kandi uko Hezekiya yarwaye n’uko
yakize ndetse n’uko yeretse abanyamahanga ubutunzi bwe bikababaza Imana.

Yesaya 40: iki gice kigaragaza ubuhanuzi bw’Integuza ya Kristo Yohana umubatiza
(Yes3-8, Luka 4:4-6) iki gice kigaragaza ubwiza bw’Umukiza wagombaga kuza
(9-28) n’ubwiza yagombaga kuzanira inyokomuntu (29-31)

Yesaya 41-48: Hatugaragariza ko hariho Imana imwe kandi ari umukiza w’abantu
bayo (42;8,43:10-17,44:6,45:5,46:9-10,48:5-12-13)

Yesaya 41:2: Hatubwira iby’Umwami Kuro umuperesi uwo Imana yari buzakoreshe
igakura abantu bayo mu bunyage (Ezira 1:1-11) igitangaje muri ubu buhanuzi nuko
umuhanuzi yahanuye ibye imyaka 150 mbere yo kuvuka kwe.

Yesaya 40-57: aha muri ibi bice usanga bibanda cyane kukuza kwa Mesiya
n’agakiza ke kazaturuka mu mibabaro. Izina rye ryaramenyekanye mbere yuko
avuka. (49:1) uhagereranyije na Matayo 1:21) ijambo rye rizamera nk’inkota ityaye
cyane (49:2) gereranya na 50:4 ndetse na Abaheburayo 4:12, na Yohana 7:46)

Yesaya 50:6-9,52:14 na 53:1-12 Hagaragaza imibabaro ye, nyamara ariko Yes


51:4-11;52:1-12;55:1-3 na 57:15-19 Hagaragaza iby’ibyishimo n’imigisha yose
izava muri ako gakiza gaturutse mu mibabaro.

Yesaya 58: Hagaragaza uburyo iminsi mikuru y’abayuda idahagije kuba yabakiza,
kuko Imana yumva amasenesho y’abaretse ibyaha (bavuye mu byaha byabo).

- 22 -
Yesaya 59: Hagaragaza yuko ibyaha by’Abantu byabatandukanije
n’Imana(1-9) kandi ko ntawundi uretse Uwiteka ubasha kubakiza.

Yesaya 61:1-2: Iki gice kigaragaza umuhamagaro Yesu yahamagawe n’icyo


yasukiwe amavuta.

Yesaya 61:1-2: ni nacyo kigisho Yesu yigishije mu I Sinagogi y’iwabo I Nazareti


yimenyekanisha ko ariwe Mesiya.

Yesaya 65:1 na Yesaya 56:6-7 Hagaragaza uko Imana izakiza Abanyamahanga.

Yesaya 66:20-24: Hasoza ubuhanuzi bwa Yesaya, hatugaragariza amasezerano


y’ijuru rishya n’isi nshya, ubwo akagakiza k’Imana kazasohora ku buryo
bw’umwuzuro. (soma nanone II Petero 3:10-14)

Amasomo y’ingenzi.

1. Agakiza kubwo kwizera: Imana ikeneye ko abantu bizera umukiza ngo bakizwe
ibyaha byabo n’ingaruka zabyo. Abantu basabwa kwegera Imana no kuyizera
nk’isoko y’Agakiza kabo.

2. Ubumwe bw’abayuda n’abanyamahanga muri Kristo: byagombaga kubwirwa


Abayahudi bumvaga ko bidashoboka uhereye kera kandi ubwami bw’Imana nabwo
buzaba ari ubw’Abizera bose ari Abayahudi n’Abanyamahanga.

3. Igitabo cya Yesaya giteye ku buryo butangaje, ni nka Bibiliya ntoya, Bibiliya
igizwe n’ibitabo 66 na Yesaya agizwe n’ibice 66, muri ibyo bitabo bya Bibiliya 39
nibyo mu izerano rya kera naho 27, mu isezerano rishya, usanga ibice 39 bya mbere
muri Yesaya ,bigaragaza uko abantu bavuye mu masezerano y’Imana. Naho 27
bisoza bikagaragaza Mesiya n’ibyo azakora mu guhembura isi yose.

- 23 -
YEREMIYA

Ishusho 5 Yeremiya yahamagawe n’Imana kuba umuhanuzi w’ubwami bw’amajyepfo,


Ubwami bw’Abayuda, umurimo we wamaze imyaka 40
ubariyemo n’imyaka ya mbere na nyuma y’ubunyage.

Yeremiya Izina rye risobanura “Yehova arazamura.” Yari umuhungu wa Hilukiya,


umutambyi wo muri Anatoti, kandi yari umutambyi ubwe . (1: 1) Anatoti yari
iherereye nko mu bilometero bitatu mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya
Yerusalemu.) Yatangiye guhanura mu mwaka wa cumi na gatatu w'ingoma ya
Yosiya kandi arakomeza kugeza ku ijyanwabunyago ry’Abayuda no kurimbuka kwa
Yerusalemu na Babuloni nyuma yimyaka mirongo ine (Yeremiya 1: 2-3). Yitwa
“Uwiteka arazamura” umuhanuzi kubera umutwaro munini yikoreye wenyine abantu,
yaranzwe n’imibabaro. Yabaye muri Anatoti, umujyi yavukiyemo, kugeza igihe
yagombaga gutoroka kubera gutotezwa n’abatuye umujyi (11: 18-23) n'umuryango
we (12: 6).

Yabujijwe n'Imana kurongora umugore cyangwa kubyara kugirango bigereranye


ugukurwaho kw'ibyishimo n’umunezero no gushyingirwa i Buyuda.(16: 1-4,9)
Yabaga “wenyine mu irungu.” (16: 5, 8)“Yari afite imiterere-karemano, yoroheje,
agira ubwoba, kandi akunda kwinezeza ... Yari umuhanuzi urangwa no gushira
- 24 -
amanga n'ubutwari, nubwo bitakunzwe kandi bikamuyobora ku inzangano ndetse no
kubabazwa nabi ... Yitwa kandi umuhanuzi w’Amarira. ” Yavuze ko ari “umuntu
wabonye imibabaro.” (Amaganya 3: 1) Birashimishije kubona igihe abantu
bagerageza kugereranya imibabaro y’abantu bo mu byanditswe no kubazwa kwa
Yesu, Yeremiya ari umwe mu mazina ashyirwa imbere (Matayo 16: 13-14).

Umurimo we wo guhanura.

Imana yamuhisemo mbere yo kuvuka kuba umuhanuzi. (1: 5) Yahawe kuba


umuhanuzi akiri muto. (1: 6) Yasaga nkaho yacitsemo ibice hagati y'urukundo
akunda Imana n'ubudahemuka
kuri Yo n'urukundo rwe kubera
n'inshingano zo gukunda igihugu
cye. (4:19; 8: 20-22; 9:
1)Yiyeguriye rwose inshingano
ze nk'umuhanuzi kandi yitangira
Imana. yamaramaje ko
adashobora guhagarika kuvuga
ubutumwa bw'Imana nubwo
rimwe na rimwe yumvaga
yabireka. (20: 7-9)
a. Mu myaka mirongo ine
yakoraga ntabwo yigeze abona
igisubizo cyiza giturutse mubo
yabwiraga ubutumwa, nyamara
yihanganye n'ubutwari akomeza
ubutumwa bwe nubwo atigeze
yumvwa, ahubwo asuzugurwa
ndetse akanatotezwa. (6: 16-19;
25: 4-11; 26: 12-13) Nubwo byari bigoye kubikora byasabaga gushirika ubute
kugirango asoze uwo murimo w’iyamuhamagaye.

Itariki

Yeremiya yatangiye umurimo we nk' umuhanuzi ku ngoma ya Yosiya (1: 2) mu 627


M.K arahanura mu myaka mirongo ine ku 586 M.K Igikorwa cye cyakomeje ku
ngoma y'abami batanu ba nyuma b'u Buyuda. (1: 1-3) Yahanuye mu myaka mirongo
ine kandi ijyanwabunyago ryose ryabaye mu myaka y’ubuhanuzi bwe , yahanuye mu
gihe kimwe na Ezekiyeli (597-575 M.K) Na Daniyeli (605-536 M.K)

Amateka n’Ubuhanuzi

Turiga muri make imyaka y'ubuhanuzi bwa Yeremiya munsi y’ingoma ya buri
mwami w' u Buyuda kuva Yosiya kugeza kuri Sedekiya. Ibyerekeye amakuru
y’aya mateka tuyasanga mu Bami II 22-25 na II Ngoma34-36.

- 25 -
A. Yosiya (II Abami 22:11; II Ngoma 34: 1)

Yosiya yimye ingoma afite imyaka umunani. Yari umwami mwiza kandi wizerwa.
Afite imyaka cumi n'itandatu, yatangiye gushaka Uwiteka, kandi igihe yari afite
imyaka makumyabiri, mu mwaka wa cumi n’ibiri w'ingoma ye, atangira kweza I
Buyuda na Yerusalemu aca no gusenga ibigirwamana (II Ngoma 34: 1-7). Hanyuma
yategetse kuvugurura no gusana urusengero, mu gikorwa cye igitabo cy'amategeko
ya Mose cyarabonetse (II Abami 22: 3-10; II Ngoma 34: 8-18). Ikigaragara ni uko
amategeko atasomwaga I Buyuda imyaka myinshi, Yosiya ashishimura
imyambaro ye, abitewe n’ impungenge igihe yamenyaga iby'ibyaha by'abantu be,
binyuze mu kumva amategeko. Yohereje abatambyi kubaza Uwiteka. Uwiteka
yashubije abinyujije ku muhanuzi Huluda ko ashaka gucira abantu imanza cyangwa
guhana ibyaha, ariko kubera gukiranuka kwa Yosiya, Uwiteka atazabikora
akiriho (II Abami 22: 11-20; II Ngoma 34: 18-28).

Yosiya yasomeye abantu bose amategeko kandi abigiranye umwete arandura


ibigirwamana i Buyuda. Yakoze ibirori bikomeye bya Pasika nubwo hari haciye
imyaka myinshi abantu batayizihiza (II Abami 23: 1-25; II Ngoma34: 29-33; 35:
1-19). Nubwo bimeze bityo ariko, asa nkaho yakoze ikosa rimwe. Umwami wa
Egiputa Farawo Neko yazengurutse igihugu agiye kurwanya Ashuri. Yosiya, uko
bigaragara arwanya ubushake bw'Imana, yamusanze i Megido aramurwanya.
Yosiya yiciwe muri iyi ntambara, n'umuhungu we Yehowahazi amusimbura ku
ngoma i Buyuda (II Abami 23: 28-32; II Ngoma 35: 20-27, 36: 1-2).B. Yehowahazi,
mwene Yosiya (II Abami 23: 31-33; II Ngoma36: 1-3) Yehowahazi: yari amaze ku
ngoma amezi atatu gusa igihe Abayuda bari munsi y’ubwami bwa Farawo umwami
wa Egiputa. Yajyanywe mu Egiputa aho yapfiriye.
NB: I Megido aho Yosiya yapfiriye ninaho hazabera ya ntambara yo mu minsi
y’imperuka, ya Antikritso na Kristo, yitwa intambara ya “Helimagedoni”

B. Yehoyakimu, mwene Yosiya ariwe Eliyakimu


(Abami II)23: 34-36, II Ngoma 36: 4-8)

Farawo-Neko yashyiriyeho u Buyuda umusoro kandi yimika Murumuna wa


Yehowahazi, Eliyakimu kuba umwami w'u Buyuda, amwita Yehoyakimu (II
Abami 23: 31-32; II Ngoma 36: 1-5). Yehoyakimu yabaye umwami mubi cyane
atoteza Yeremiya. Nyuma yimyaka itatu cyangwa ine, Nebukadinezari yatsindiye
ubutegetsi igice kinini cy’ubutaka bufitwe na Ashuri na Egiputa. Yayoboye u
Buyuda azana Yehoyakimu mu bubasha bwe.

Nyuma yimyaka itatu, Yehoyakimu yigometse ku butegetsi bwa Nebukadinezari.


hategurwa gahunda yo kumujyana i Babuloni. Ariko bigaragara ko atajyanywe i
Babuloni ahubwo yategetse i Yerusalemu nk'indi myaka itanu, igihe rusange
cy'ingoma ye ni imyaka cumi n'umwe (II Abami 24: 1-7; II Ngoma 36: 5-8;
Yeremiya 25: 1-3; Daniyeli1: 1-2). ibikoresho byo mu rusengero n'ubutunzi

- 26 -
Nebukadinezari yatwaye I Babuloni muri iki gihe birashoboka ko yabihawe na
Yehoyakimu nk'umusoro. Muri icyo gihe hatwawe mu bunyage n’abasore
b’abahanga bo mu miryango ya cyami harimo Daniyeri n’inshuti ze (Daniyeli 1: 1-7).
iri niryo jyanwabunyago rya mbere ry’abayuda.

C. Yehoyakimu
(II Abami 24: 6-10, II Ngoma 36: 8-10)

Yehoyakimu apfuye, umuhungu we Yehoyakini aba umwami w' u Buyuda.


Yategetse amezi atatu gusa mbere yuko ingabo za Nebukadinezari zongeye kugota
Yerusalemu. Yehoyakini yishyize mu maboko yabo, kandi we, n’umuryango we,
n'abayobozi be bajyanwa i Babuloni (Abami II)24: 8-16; II Ngoma 36: 9-10).
Biragaragara ko Ezekiyeli na we yajyanywe Babuloni hamwe nabo muri iri tsinda,
hashize imyaka igera kuri itanu Daniyeli na bagenzi be bajyanywe I Babuloni,
muri iki gihe hajyanywe n’abanyabukorikori benshi. Iri niryo jyanwabunyago rya
kabiri.

D. Sedekiya (II Abami 24: 17-19;


II Ngoma 36: 10-12; Yeremiya 37: 1-2)

Nebukadinezari agira Mataniya umwami w’ i Buyuda mu cyimbo cya Yehoyakini


ahindura izina rye amwita Sedekiya (II Abami 24: 17-19; IINgoma 36:10). Yari
umuhungu wa Yosiya akaba umuvandimwe wa Yehoyakimu (Yeremiya 37: 1).
Sedekiya yategetse imyaka cumi n'umwe, kugeza ku gusenywa kwa Yerusalemu.
Yaje kuri Yeremiya rwihishwa mu bihe bitandukanye kugirango agishe inama
Uwiteka. Yari umunyantege nke cyane, ku buryo atabashaga gutegeka n’
ibikomangoma by'urukiko rwe.

Amaherezo yaje kwigomeka kuri Nebukadinezari nubwo Yeremiya yamuburiye


kurwanya ibikorwa nk'ibi (Yeremiya 37: 11-21; 38: 2-28). Sedekiya yigometse mu
mwaka wa cyenda w'ingoma ye, Nebukadinezari yohereza ingabo zo kugota
Yerusalemu. Mugihe kitarenze imyaka ibiri, mu mwaka wa cumi n’umwe
w'ingoma ya Sedekiya, Yerusalemu yarafashwe irasenywa (IIAbami 25: 1-21, II
Ngoma 36: 11-21; Yeremiya 39: 1-12; 40: 2-6).

Politiki.

Mu gihe cya Yeremiya hariho amarushanwa akomeye mu mpande eshatu yo kuganza


no kwigarurira isi hagati y’ibihugu bitatu by’ibihangange muri icyo gihe Ashuri,
Egiputa na Babuloni, reka turebe uko ibyo bihugu byari byifashe.
a. Ashuri.
1) Imbaraga n'ubutware bye byagabanutse kubera kwigomeka cyane cyane ku bwami
bw'i Babuloni.

- 27 -
2) Nyuma y'urupfu Asuribanipali wa (633 M.K.), Akaba yirinze bwihuse kugeza
Nineve yarashishijwe ibisasu Abamedi AbanyaBabuloni mu 612 M.K
b. Egiputa
1)Farawo Neko yaje kugwiza imbaraga yaje gufasha Ashuri kurwanya Abamedi
n’AbanyaBabuloni mu 609 M.K ahita yica umwami Yosiya w' u Buyuda I Megido
igihe yagerageje kumuhagarika (2 Ngoma 35: 20-35).
2) Yakuye ku ngoma Yehowahazi wasimbuye Yosiya amugira imbohe ye muri
Egiputa aho yiciwe (Yeremiya 22: 11-17) amusimbuza Yehoyakimu. (2 Abami 23:
31-34; 2 Ngoma 36: 1-5)
3) Babuloni yanesheje ingabo z'Abanyegiputa mu Rugamba rw’ I Karikemishi mu
605 M.K . ihera ko iba igihangange ku isi. (Yer. 46: 1-26)
c. Babuloni.
1) Yatsinze Ashuri hanyuma Egiputa.
2) Yakusanyije imisoro, afata bugwate i Buyuda ku ngoma y'umwami
Yehoyakimumu 605 M.K .
3) Yajyanye mu bunyage abayuda mu bihe bibiri (Yer. 52: 28-30) hanyuma mu
586 M.K . yarimbuye Yeruzalemu kandi ajyana abayuda bose mu bunyage. (2 Abami
25; Yer. 52)

Yuda.
Abayuda bari baranze Imana kandi bagirana amasezerano, mu bihe bitandukanye,
na Ashuri, Egiputa na Babuloni. Nyuma y'urupfu rwa Yosiya, wari umwami mwiza
wa nyuma w'u Buyuda, abami bamukurikiye bose bari babi bakabayobora kure
y'Imana.

1) Yehowahazi (609 M.K .) yamaze amezi atatu kugeza Farawo Neko bikorwa
amujyanye mu Egiputa. (2 Abami 22: 1 - 23:30; 2 Ngoma 34-35)

2) Yehoyakimu (609-597 M.K .), Umuvandimwe wa Yehowahazi, yimitswe na


Farawo Neko kandi amuha icyubahiro gikomeye kugeza i Babuloni higaruriye
Ubuyuda maze, ahinduka umutware wa Nebukadinezari. (2 Abami 23:35)
- 24: 7; 2 Ngoma. 36: 5,8) kugeza ubwoyagomye ajyanwa Babuloni ari mu
minyururu muri 597 M.K .

2) Yehoyakini (597 M.K .) yayoboye amezi atatu nyuma Yerusalemu yongera


kugotwa bongera gutwarwa bunyago ku nshuro ya kabiri. (2 Abami24: 8-16; 2
Ngoma. 36: 9-10)

3) Sedekiya (597-586 M.K .), Nyirarume wa Yehoyakini, yari mwene Yosiya


yagizwe Umwami na Nebukadinezari, ariko nyuma amwigomekaho Amaze
kumwigomekaho, Nebukadinezari yagose Yeruzalemu arayisenya hanyuma atwara
Sedekiya n'abandi bantu bose bari mu mugi ari imbohe i Babuloni mu 586 M.K . (2
Abami 24:17 - 25:21; 2Ngoma. 36: 11-21; Yer. 52: 1-30)
4)

- 28 -
Mu rwego rw'idini.
Yuda yari yarataye Imana ahindukirira ibigirwamana. (Yer. 2:13) Ingano yububi
bw’abantu igaragara mu byukuri inshuro eshatu mu gitabo (7:16; 11:14; 14:11)
Ububi no kunangira umutima kw’abayuda byabegerezaga urubanza rw' Imana
byanze bikunze, kandi Imana yari bugire Babuloni igikoresho mu guhana abayuda.

Inshamake y'igitabo cya Yeremiya

Yeremiya 1: 4-10 handitse umuhamagaro wa Yeremiya ku murimo w’ubuhanuzi.


Bigaragara ko yahamagawe akiri muto, (umurongo wa 6).

Yeremiya 2: 1-3: 5 n’ubutumwa bwa mbere Yeremiya yahaye Abayahudi. We


yacyashye ubuhemu bw'abatambyi n'abami, abahanuzi b’ibinyoma hamwe no
gusenga ibigirwamana. Yabashinje ibibi bibiri:kureka Uwiteka no kwimika
ibigirwamana mu mwanya we (2:13). Yavuze umuzabibu mwiza Imana yari yarateye
wari warahindutse mubi cyangwa umuzabibu wo mu gasozi (2:11). (Reba Yesaya 5:
2.)
UBUCUKUMBUZI
Yeremiya 3: 6-6: 30 n’ubutumwa
YEREMIYA YAPFUYE ATE?
Abayahudi bateye Yeremiya mwene bwa kabiri bwa Yeremiya.
Hilukiya amabuye ubwo yari yarahungiye Yacyashye u Buyuda kubera ko
mu Misiri, nyuma yo gusenyuka kwa bwirengagije umuburo
Yerusalemu. bamuhoye ko yabacyaha w’ubunyage bwa Isiraheli
kubera gusenga ibigirwamana; (imiryango icumi). u Buyuda
Abanyamisiri bamuhamba iruhande
rw'ingoro ya Farawo. Abanyamisiri
bwari bwarakurikiye buhumyi
baramukundaga cyane, kuko yarasenze inzira ya Isiraheli mu gusenga
ingona zajyaga ziva muri Nili zikarya ibigirwamana (3: 6-11). 17
abantu zirapfa. Yeremiya yahamagariye abantu
Igihe Alegizandere mwene Filipo, Umunya kwihana (3: 12-25; 4: 1-4).
Makedoniya, yazaga (muri Egiputa), Nyamara, kuva we yari azi ko nta
abaza imva ye, aramufata amuzana muri
Alegizandiriya. Uyu (umuhanuzi) mu kwihana gUwiteka bari bafite,
mibereho ye yabwiye Abanyamisiri ati: yahanuye ibyago byabo (4: 7-31).
'hazavuka umwana - uwo ni we Mesiya Biyitaga ko basenga Uwiteka
nyina azaba ari isugi, kandi azashyirwa Yehova mugihe bakomezaga
mu muvure, kandi azanyeganyeza kandi inzira zabo mbi (5: 1-15).
ajugunye ibigirwamana.' Kuva icyo gihe,
kugeza igihe Kristo yavukiye,
Yabahamagaye kwibuka Imana
Abanyamisiri bashyiraga isugi n'umwana ngo basubire mubihe bahoranye
mu gitanda cyangwa umuvure, byo kwizera n'imigisha, ariko
bakabaramya, kubera ibyo Yeremiya banze kumvira kwinginga kwe (6:
yababwiye, ko agomba kuvukira mu 16-17).
gitanda.

Byakuwe muri “Sacred texts online” Yeremiya 7-10 Baruki atanga


ubutumwa bwa Yeremiya mu
irembo rya Inzu y’ Uwiteka. Yamaganye abantu kubera kwizera abahanuzi

- 29 -
b’ibinyoma basezeranije umutekano w'ikinyoma (7: 4-10). Yababuriye ko Imana
izemera kurimbuka nk'uko yari yemereye Abafilisitiya gutwara isanduku y’isezerano
kure y'ihema ry’ i Shilo (7: 12-14). Yavuze ko abanzi babo nibasenya Yerusalemu
bazasuzugura u Buyuda bagakura amagufa y'abami babo n'ibikomangoma mu mva
kandi bakayanyanyagiza kumugaragaro (8: 1-3).Yeremiya yerekanye akababaro ke
kubera ko I Buyuda bari abanyabyaha (8: 18-22; 9: 1-2). Yatangaje igihano cy'Imana
ku Buyuda no ku yandi mahanga (9: 23-26). Yacyashye Abayuda ko bizeye
ibigirwamana bidafite ubuzima bidashobora gukora ibyiza cyangwa ibibi mugihe
bataye Uwiteka Imana nzima yaremye ibintu byose (10: 1-13). Yashimangiye
guhirimbana kwabo bitashoboraga kubagira abakiranutsi (10: 23-24).

Yeremiya 11-12: Hakubiyemo ubutumwa bwa Yeremiya bw’abishe isezerano. Ibi


byabaye nyuma yo kubona igitabo cy’amategeko mu kuvugurura urusengero ku
ngoma ya Yosiya. Amategeko yerekanaga ko u Buyuda bwaciriweho iteka cyane
kubera kurenga ku mategeko y'Imana (1: 1-13). Abantu bari guhanwa kubera
gutoteza umuhanuzi w’Imana (11: 18-23). Bagombaga kujyanwa mu bunyage,
ariko igihe bari kuzihana Imana ikongera kubagarura (12:15). Ariko, mugihe
cy'ubunyage bwabo basabwaga gukwirakwiza inyigisho y’Imana imwe y’ukuri mu
banyamahanga (12:16).

Yeremiya 13: Ni ubutumwa bwa Yeremiya yerekanye n’ikimenyetso cy'umukandara.


Nkuko umukandara we wangiritse mugushyingurwa mu mwobo w'urutare ku ruzi
rwa Efurate, bityo u Buyuda buzajyanwa mu banyamahanga bo mu gihugu cya
Efurate kuko bari barananiwe kunamba k’Uwiteka nkuko umukandara ugomba
guhambira umwenda (13: 1-11). Ariko Yuda ntiyashoboraga kwihindura
umukiranutsi Nkuko umunyetiyopiya adashobora guhindura uruhu rwe cyangwa
ingwe guhindura ubugondo bwayo (13:23).

Yeremiya 14-15: araburira i Buyuda amapfa azaza n’ibindi bihano. (Reba


Gutegeka 28:15; 23-24.) Yeremiya yagombaga kurwanya ingaruka z'abahanuzi
b'ibinyoma bahakanye iby’ubuhanuzi bwe (14: 13-16). Igihe yingingiraga abantu,
ababwira ko Uwiteka yamubwiye uko bagiye kure cyane mu byaha kuburyo nubwo
Mose na Samweli bazuka bakabasabira , Uwiteka atabababarira (15: 1, 6). Ariko,
yasezeranije gukiza abazarokoka bakiranutse (15: 11-21).

Yeremiya 16: 1-17.18: Baruki atanga ubutumwa bwa Yeremiya ariko yakoresheje
ubutumwa bwe bwo kudashaka umugore kugirango ashimangire kurimbuka no
gushira kw’ibirori I Buyuda (16: 1-9). Yongeye kuburira abaturage kwirinda kwizera
ibindi bitari Imana, yabibukije ko bazajyanwaho iminyago ariko yasezeranije ko
Uwiteka Imana izagerageza imitima yabo kandi izaha umugisha abayizeye bose
(17: 5, 7, 9-10).

Yeremiya 17: 19-27: Araburira abayuda gukomeza Isabato, ariyo yari ikimenyetso
cy'isezerano ry’ Imana yagiranye na Isiraheli n'ubwoko bw'iteka ryose.

- 30 -
Yeremiya 18: 1-19: 13: Handitse ibyo Yeremiya yigiye mu nzu y’umubumbyi uko
Imana yabonaga ubwoko bw’ i Buyuda bwari bwarangiritse kandi Uwiteka
yagombaga kubatsemba ukurikije imyifatire yabo. Yashoboraga kubikora nkuko
yabishakaga, nk’umubumbyi hamwe n’ikibumbano cye.

Yeremiya 19: 14-20: 18: Herekana uko Yeremiya yakiriye bwa mbere gutotezwa.
Yabanje gutekereza ko azareka gutanga ubutumwa bw'urubanza no guhana
kw’Imana rwazanye ibitotezo bye, ariko Ijambo ry'Imana ryahindutse nk'umuriro mu
magufwa ye. Ntiyashoboraga guceceka.

Yeremiya 21-22: Ibi bice bigaragaza igisubizo cya Yeremiya ku bibazo bya
Sedekiya kubyerekeye igitero cya Nebukadinezari. Yashubije ko niba i Buyuda
bihannye ibyaha byabo bashoboraga kurokoka, ariko niba batabikoze ubwami bwose
buzahabwa Abanyababuloni.

Yeremiya 23: 4-6: Haboneka isezerano ryo kuza k'umwami ukiranuka wa Isiraheli
ariwe Mesiya, binyuze muri we bari gucungurwa no guhindurwa abakiranutsi. Igice
cyari gisigaye mbere y’irimbuka cyaburiraga Abayuda kwirinda kwishingikiriza
umutekano wibinyoma wasezeranijwe n’abahanuzi babeshya.

Yeremiya 24: Asobanura akoresheje ibimenyetso cy’ imitini myiza kandi mibi.
Akoresheje ibyo bimenyetso, Imana yerekanye ko abayahudi bihannye bazagarurwa
ariko ababi bazarimburwa.

Yeremiya 25: 10-11: Ahanura ko Abayuda bari kwihana kandi ko bari kuzakurwa
i Babuloni ndetse I Yerusalemu hakongera gusanwa nyuma y’imyaka mirongo
irindwi y'ubunyage (Zaburi 126 na 137).

Yeremiya 26: Hagaragaza icyemezo cy'abatambyi cyo kwica Yeremiya. yakijijwe


no kwinginga kw’ibikomangoma n’abantu, bakoresheje urugero rw'ubuhanuzi bwa
Mika mu gihe cya Hezekiya (26: 11-19).

Yeremiya 27-28: Yeremiya yahanuye ko Abayuda bagombaga kuyoboka Babuloni


akoresheje ikimenyetso cy’imigogo ku bitugu bye, ariko isezeranya kubohorwa ku
ngoma y’umwuzukuru wa Nebukadinezari (27: 7).

Yeremiya 29: Ibaruwa ya Yeremiya yo kuburira no guhumurizwa ku mbohe zari


Babuloni.

Yeremiya 30: Iki gice kivuga ku itegeko Imana yahaye Yeremiya ryo kwandika
amagambo y'Imana mu gitabo. Igihe abantu bazaba bagaruka bava mu bunyage, iki
gitabo kizemeza ukuri no gusohozwa kw’amasezerano y'Imana yose.

Yeremiya 31: Atanga isezerano ry’Uwiteka ko abajyanyweho iminyago bazagaruka


bavuye i Babuloni bubake kandi basengere mu gihugu cyabo. Kandi nyuma y’igihe

- 31 -
yasezeranijwe kugarurwa mu mwuka binyuze mu masezerano mashya ya Mesiya (31:
31-34; Abaheburayo 8: 6-12).

Yeremiya 32: Yeremiya arushaho kwizera amasezerano y'Imana abitewe n’ijambo


ryayo no gucungura umurage w’umuhungu wa nyirarume (6-18).

Yeremiya 33: Yanditse amasezerano y'Uwiteka ko abajyanywe I babuloni mu


bunyage bazagaruka. Yongeye gusezeranya gutabarwa bwa nyuma binyuze mu
Ishami ry'inzu ya Dawidi (umurongo wa 15-18). Isezerano ryari ntakuka
nk’amasezerano ye k’umanywa n’ijoro, mbese nkuko amasezerano y’amanywa
n’ijoro adahinduka niko n’aya nayo yagombaga gusohora. (umurongo 19-26).

Yeremiya 34: Asobanura uburyo ibyo, mu gihe cyo kugotwa Yerusalaemu no


gutwarwa kwa Sedekiya mbere yuko biba. Sedekiya yakoze isezerano ryo kurekura
imbohe. Ariko igihe Babuloni yahagarikaga kugota, yisubiraho ahindura isezerano
rye kandi Imana yongera kuvuga kurimbuka ku Buyuda.

Yeremiya 35: Yeremiya arasobanura agereranya kutumvira kw’abayuda no kumvira


kwa Bene Rekabu ku itegeko rya basekuru babo ryo kutanywa ibisindisha . (Reba I
Ngoma 2:55.)

Yeremiya 36: Havuga ko igihe Yeremiya yari afunzwe ku ngoma ya Yehoyakimu,


yahamagariye Baruki kwandika amagambo mu gitabo cye kandi akayasoma mu nzu
y’Uwiteka. Yehoyakimu atwika umuzingo (igitabo) cy'Ijambo ry'Imana, ariko
Yeremiya yibukije amagambo yose yari muri uwo muzingo Baruki yongera
kuayandika, ariko ahanura urubanza kuri Yehoyakimu.

Yeremiya 37-38: Yanditse ko igihe Babuloni yagotwaga muri make, Yeremiya


yongeye gufungwa ashyirwa mu buroko. Binyuze mu nama y'ibanga hamwe na
Sedekiya, yakuwe muri gereza, ashyirwa mu rukiko rwe , kandi agahabwa ibyokurya
buri munsi . Ariko akomeje guhanura kugwa kwa Yerusalemu, yongeye gushyirwa
muri gereza Nyamara, Ebedimeleki, Umunyetiyopiya, yatakambiye umwami akiza
Yeremiya urupfu muri gereza.

Yeremiya 39-40: Muri ibi bice Yeremiya yerekana kugwa kwa Yerusalemu,
urupfu rwa Sedekiya, Gutabarwa kwa Yeremiya, ibihembo bya Ebedimeleki, na
Gedaliya agirwa guverineri na Nebukadinezari.

Yeremiya 41: Hagaragaza uko Ishimayeli, umugambanyi, yishe Gedaliya kandi


ko abasigaye b'Abayahudi, batinya ko bazahanwa na Nebukadinezari, bafata
umugambi wo guhungira mu Egiputa.

Yeremiya 42-44: Yerekana ko Abayahudi bafite ubwoba basabye Yeremiya


kubabariza Uwiteka niba bagomba kujya mu Egiputa. kuko bari basanzwe biyemeje
kugenda, birengagije inama ze zo kutagenda. Bajyana Yeremiya na Baruki hamwe

- 32 -
nabo muri Egiputa. Muri Egiputa, Yeremiya yakomeje guhanurira Abayahudi
bigometse. Ababwira ko Nebukadinezari azatsinda Egiputa kandi n'abari
bahahungiye bose kubw’umutekano bizababera nkuko byagenze i Yerusalemu
basuzuguye ubuhanuzi bwe maze batangira kwiruka inyuma y'ibigirwamana byo
muri Egiputa kugeza barimbuwe nk'uko Yeremiya yari yarabihanuye.

Yeremiya 45: Ni ubutumwa bwo guhumuriza Baruki ku ngoma ya Yehoyakimu.

Yeremiya 46-51: Ni ubutumwa bwa Yeremiya bw’urubanza n’ibihano by’Uwiteka


ku mahanga. Ubu butumwa bugaragaza kurimbuka kw’amahanga mu ntambara y’ i
Harimagedoni (Daniyeli 2: 40-45) Kandi Nkuko bigaragazwa n’amarangamirongo
Yesaya na Yeremiya bahanuye kurimbuka kwa Babuloni irimbuwe n’Abamedi
n'Abaperesi (Daniyeli 5: 1-31). Kandi ubu buhanuzi bugereranya irimbuka ryanyuma
ry’umwami bw’ AntiKristo, ari nabwo bita Babuloni (Ibyahishuwe 17-19).

Yeremiya 52: Yanditse irimbuka rya Yerusalemu n’ubugwaneza Evimerodaki


umuhungu wa Nebukadinezari yeretse Yehoyakini mu minsi ye yanyuma .

Ubutumwa

A. Ubutumwa bw’ibanze bw’ibikorwa by'ubuhanuzi bwa Yeremiya murashobora


kubibona muri 25:11 na 30:11.
1. 25:11. “iki gihugu cyose kizaba umwirare n’igitangarirwa kandi ayo mahanga
Azakorera umwami w’ I Babuloni imyaka mirongo irindwi. ”

2. 30:11. "Kuko ndi kumwe nawe niko Uwiteka avuga, ngira ngo nkukize, kandi
nzatsemba rwose amahanga yose aho nabatatanirije ariko weho sinzagutsemba
rwose. ahubwo nzaguhana uko bikwiye ariko sinakureka ntaguhannye. ”

B. Ubutumwa bwa Yeremiya bushobora kuvugwa muri make nka "Ihane cyangwa
urimbuke" (3:25 - 4: 2) ariko ikibabaje nuko Kurimbuka kwabagezeho ntawe
ubyitayeho (6: 16-19; 25: 4-11; 26: 12-13).

C. “Ibye ahanini byari ubutumwa bwo kuburira abantu kwirinda ibyago cyane
cyane Ubunyage bw’abanyababuloni (25: 1-14), niba abantu batihannye icyaha cyo
gusenga ibigirwamana . ) Nyuma ariko muri iki gitabo habonekamo ubutumwa
bwerekeranye na Mesiya wari warasezeranijwe (1:10) (23: 5-8; 30: 4-11; 31: 31-34;
33: 15-18). Guhembuka kwa nyuma kwa Isiraheli byagombaga gukorwa nyuma
yigihe banyuze mu imibabaro ntagereranywa y’ubunyage (30: 3-10), kandi binyuze
mu kwigaragaza kw'ishami rikiranuka rya Dawidi, Umwami (23: 6; 33:15). ”

E. Mugihe ubutumwa bwe ari bumwe mubyijimye no guca imanza, hariho incamake
yigihe kizaza ibyiringiro muri Mesiya, Yesu Kristo. (23: 1-6; 31: 31-34)

- 33 -
Amasomo

A. “Umukristo wese ku isi byaba byiza atekereje cyane ku gitabo cya Yeremiya
harimo ibintu bitangaje hagati y’igihe cye n’igihe cyacu hafi ku rupapuro rwose :
ubuyobozi bumunzwe na ruswa (23: 1-2), muri rusange ibyaha by’ubusambanyi mu
bantu, ndetse no gusenyuka mu mwuka mu bayobozi b'amadini byo mu gihe cya
Yeremiya bisa cyane nibyo mu misi ya none (Reba 5: 30-31). ”

B. Muri ubu buhanuzi umukristo yakwigiramo Kwiyegurira Uwiteka nkuko


bigaragazwa no kwihangana kwa Yeremiya. (20: 7-9)
C. Ni byiza kwiga dukoresheje ubu buhanuzi ko Icyaha cy'igihugu kizana urubanza
rw'igihugu. (2: 8,19,25)
D. Yeremiya avuga akababaro, kwihangana, ubuntu n’urukundo rwa Yesu akunda
ubwoko bwe. Gereranya 9:11 na Matayo 23:37.

- 34 -
AMAGANYA
YA
YEREMIYA

Intangiriro

Igitabo cy'Amaganya ni umugereka ku gitabo cy’ubuhanuzi cya Yeremiya, Imana


yasohoje urubanza ku Buyuda na Yerusalemu Muri iki gitabo Yeremiya yagaragaje
akababaro ke n'agahinda kubera gusenywa kwa Yerusalemu n’ububabare n’ubutayu
bw’ubwoko bw’Imana. Intego nyamukuru y’iki gitabo kwari ugutera abayahudi
kumenya ko ibyago byabo byari igihano cy'Imana hagamijwe gutuma bahinduka ngo
bagarukire Uwiteka binyuze mu kwihana kw’ukuri. Iki gitabo kiracyakoreshwa
n’abayahudi na magingo aya kugirango bagaragaze akababaro kabo bitewe no
gutatanira mu mahanga kwabo. Basoma aya maganya buri mwaka bibuka gutwikwa
k’Urusengero. Mu kwezi kwa cyenda kwitwa “Ab” ariko kwa Nyakanga, basoma iki
gitabo cy’amaganya mu ijwi riranguruye mu masinagogi yose y’Abayuda.

I. Umwanditsi
Umwanditsi w’iki gitabo ni Yeremiya. (reba 3: 1, 8, 14-17, 48-51, 52-57, 60-63)
Nubwo atavuzwe mu nyandiko, umwanditsi we ntabwo yigeze abazwa. Imiterere
yiki gitabo yerekana isano iri hagati y’igitabo cy’AMAGANYA n’ igitabo cya
Yeremiya. Itsinda ry’abanyeshuri 70 ryemeje ko ariwe mwanditsi w’ibi bitabo
byombi, ibyo babihurizaho n’abasaza b’itorero ka Orijeni na Jerome

Yeremiya, nk’umwanditsi w'Amaganya, yari afite kamere yumvikana. (reba


Yeremiya 8:21 - 9: 1;14: 17-22) Amashusho agaragaza isenywa rya Yerusalemu
arasa n’ubuzima kandi arakangura ibitekerezo kuburyo biboneka neza ko
Umwanditsi ubwe yabyiboneye, ibyo nabyo bishimangira ko Yeremiya ariwe
mwanditsi ntakuka w’iki gitabo.

Itariki - 586 M.K .


A. “Igihe cyo guhimba iyi mivugo rwose ni igihe gikurikira nyuma ya kwigarurira
Yerusalemu, kandi birashoboka ko ari mu kwezi kumwe hagati yo kugotwa kwa
Yerusalemu no kurimbuka kwayo (reba ibice byerekana ko inzara yari ikabije mu
mujyi, 1: 11,19; 2: 19,20; 4: 4; n'ibindi). ”

B. “Birashoboka rwose ko iki gitabo cyanditswe mu mezi atatu hagati yigihe


cyambere itsinda ry'abajyanywe bunyago bajyanwa i Babuloni n’igihe itsinda rya
kabiri ryavaga i Yerusalemu, rigahungira muri Egiputa mu 586 M.K. ni muri icyo
gihe bajyanye na Yeremiya. ”

C. “Ijwi ryiza kandi rishishikaje ry'umwanditsi ritanga igitekerezo gikomeye


cy’’ubutabera bw’Imana mu gusenya Umurwa wera n'urusengero. ”

- 35 -
Igenamiterere
A. Reba “Igenamiterere” mu isomo ryabanje, “Yeremiya.”

B. Soma 2 Abami 24-25; 2 Ngoma 36: 11-21 na Yeremiya 34,37-39, 52 bijyanye no


kugwaYeruzalemu. ( 1: 1-3) Kugota Yerusalemu byamaze umwaka nigice.

C. "Gutsindwa kwa Yeruzalemu mu 586 M.K. , N’ibintu byo mu mateka bihuriweho


n’ibitabo byombi bya Yeremiya. Yeremiya arahanura kandi ateganya kurimbuka kwa
Yeusalemu kandi nyuma yo Kumenya ubuhanuzi bwe, Yeremiya yaririye ubwoko
bwe mbere yuko urubanza rucibwa, ntabwo bitugoye kwiyumvisha ubujyakuzimu
umutima we wacengeye mu gahinda gakabije yitegereza Uwiteka asohoza igihano
cye ku murwa wera, yari yaraburiye igihe kinini kugeza ubwo Yerusalemu
yatwikiwe.

Imiterere n’uburyo
A. “Ibice bitanu by'igitabo cy’Amaganya bigizwe n'imivugo itanu y'icyunamo
ishobora kwitwa:
(1) Kurimbuka kwa Yerusalemu.
(2) Uburakari bw’Uwiteka.
(3) Isengesho ry'imbabazi.
(4) Kugota Yerusalemu.
(5) Isengesho ryo gusubizwaho. ”

B. “'Amaganya ya Yeremiya' ni urutonde rw'imivugo itanu migufi y'amaganya,


n’indirimbo zisa n’izishyingura. Igice cya 1, 2, na 4 buri kimwe gifite imirongo 22,
buri kimwe gikurikiranye umurongo utangirana na buri nyuguti zikurikiranye
ukurikije Arufabe y’inyuguti z’igiheburayo.
Amaganya 3 mu giheburayo imirongo itatu itatu, igiye itangizwa n’inyuguti zisa.
Amaganya 5 kuringaniza ibindi bisigo hamwe n'imirongo 22,
Muri make iyi ni imivugo ihimbanye ubuhanga cyane cyane iyo uyisoma mu
giheburayo, itera agahinda n’intimba kandi ivunagura kurimbuka kwa Yerusalemu
n’amarira n’agahinda byateye abisiraheri.

Ubutumwa
A. “Inyuma yinyandiko yari ifite intego yo gutegurira abayahudi ukwihana kuzuye
kuko aricyo kintu cyukuri cyari gikenewe mbere yuko Imana ikora ibishoboka
byose ngo irengere gihugu cyabo. Yeremiya yari yahanuye ko hazagaruka.
Agomba noneho gushiraho ubufasha bwo kubategurira isohozwa. “Muri iki gitabo
nanone Umuntu abona intimba ku giti cye n'agahinda gakomeye k'umuhanuzi ku giti
cye, kuko urukundo yakundaga umujyi we ntirwigeze rucogora muri we. ”

C. “Amaganya yerekana uko Umwisiraheli wihaye Imana yashavujwe no kurimbuka


kwa gahunda y’iby’iyobokamana. Ibintu bibabaje byerekana ubwoko bw'Imana
bwononekaye ku buryo Uwiteka yaretse ahera he hasenywa n’abanzi babo
Inyandiko yose ni imwe mu zigaragaza makuba akomeye y’Abisiraheli. ”

- 36 -
C. “Icyo kugwa kwa Yerusalemu byasobanuraga ku bayahudi bo mu Isezerano rya
Kera biratugoye kubitekereza ... Kuri bo byari ugutakaza ibintu byose - Urusengero
rwabo, ubutambyi, gahunda yo gutamba, umurwa mukuru w’igihugu, kandi, akenshi,
umubare munini w'abo bakunda. Abacitse ku icumu ryo kurimbuka, byasobanuraga
urugendo rw’agahato rw’ibirometero 2000 rugana i Babuloni, aho bagombaga
kujyanwa ngo babe mu buhungiro, mu bucakara, no mu mibabaro. Ahari navuga ko
Amaganya yandikiwe kuriririra ibyo bintu bibi.

D.“Izina ryiki gitabo ryerekana ko igitabo ari ubwoko bw’indirimbo yo


gushyingura, indirimbo cyangwa umuvugo wuje intimba y’umutima kubwo
kurimbuka kwa Yerusalemu. Mu matsinda ya kera y’igiheburayo y’ Ibyanditswe
Byera, iki gitabo cyashyizwe mu itsinda rimwe n’ Umubwiriza, Indirimbo ya Salomo,
Rusi, na Esiteri, rizwi ku izina ry'Inyandiko, tubyita na none Ibitabo by’imivugo.' ”

1. Iki gitabo cyashyizwe ku rutonde kuko, kimwe n’ibi bitabo, Amaganya nayo ari
mu bitabo bisomerwa mu masinagogi.
2. Guhera mu Gihe cyo Hagati, Abayahudi basomaga “Icyunamo” buri sabato ni
mugoroba .

Incamake

Amaganya 1: Gishushanya umujyi wa Yerusalemu n’abantu b’i Buyuda


nk'umupfakazi urira. Igice cyerekana akababaro k’ i Buyuda. (RebaZaburi 137: 1-6.)

Amaganya 2: Gishushanya umujyi n’abantu nk’umwenda utwikiriye-umuntu urira


kubera amatongo. herekana kandi na none agasuzuguro k’i Buyuda.

Amaganya 3: Gishushanya umubabaro mwinshi Yeremiya yishyize mu mwanya


w’abaturage arabasabira. Yereka u Buyuda ibyiringiro mu kumenya ubutabera
bw'igihano cy'Imana.

Amaganya 4: Bigereranya kurimbuka kwa Yerusalemu nziza na leta yononekaye


y’abantu bahoze ari ab’igiciro kinini nk’ izahabu kandi ko igihano cya Yuda cyatewe
no gucogora no gusubira inyuma kwabo.

Amaganya 5: Hashushanya kwihana kw’abantu no kwingingira Uwiteka ko bizatera


kubabarirwa. Muri makeiki gice kirerekana kwihana kw’ i Buyuda muri Babuloni.

Amasomo ku gitabo cy’amaganya

A. “Umwuka w'igitabo cy'Amaganya urenze kurira gusa. Habonekamo umuburo


utajenjetse ko gukiranirwa ari ugutumira ibyago n’ibihano by’Imana. Abahanuzi bari
barabihanuye mbere ko Imana yacira imanza ibyaha by'abantu bayo ikabahana niba

- 37 -
batihannye. Kubw’ibyo ivu ry'umujyi ryari ubuhamya bw'uko Imana yavuze,
kandi yari yasohoje ijambo ryayo.

Amateka rero yari akurenganurwa kw'Imana no gukiranuka kwayo. Byari kandi


gutangaza uburakari bw'Imana, nta na rimwe igitekerezo cyo guhana cyakunzwe .
Abantu benshi bahitamo gushimangira uruhande rworoshye rw’Imana; nko kumenya
ko Imana igira ibambe ryinshi…., ariko uko gusobanukirwa ntigomba na rimwe
guhisha ukuri ko Imana itagomba gutsindwa …

Icyakora, mu rundi ruhande. Nubwo ishyanga rya Yuda ryashenywe, nta byiringiro.
Abantu barashobora kwizera Imana bakabona imbabazi. Imana ni imwe imbabazi
zayo zihinduka nshya buri gitondo, kandi gukiranuka kwayo ni kwinshi (3: 19-39).
Turabona agaciro ko kwihangana, gusenga, no kwatura icyaha. Imana ntigumana
uburakari iteka kandi yiteguye kutubabarira igihe icyo aricyo cyose twe Dufite
ubushake bwo kumenya amakosa yacu no kuyishyikiriza. ”

B. Irindi somo twigira muri iki gitabo ni uko “Icyo umuntu abiba cyose, ari cyo
azasarura” (Abagalatiya 6: 7) byerekanwe ku gahato mu kurimbuka kwa Yerusalemu
no kujyanwa mu bunyage k’ubwoko bwayo. Imana izahangana n’icyaha mu buryo
buteye ubwoba izasohoza igihano cy’icyaha kitatuwe, ngo kihanwe kandi
kizibukirwe.

Mu bihe bikomeye abakozi b’Imana dukwiye gukomera ku mana, mbese nkuko Mu


mwijima w'icuraburindi umuhanuzi Yeremiya yakomeje kwizera Imana. Mbega
uburyo dukwiriye kuzirikana uko wa muririrmbyi yaririmbye : “Mugenzi uragana
mu ijuru ujye utumbira Yesu, iy’inzira itagararagara ujye utumbira Yesu.
Yeremiya yakomeje kwizera no guhanga Imana amaso mu mibabaro ikabije
yaterwaga n’ubuhanuzi bwe. Hari ubwo umurimo dukora watuzanira akarengane,
mbese iyo bikubayeho ukomeza kwiringira Imana cyangwa wumva wabireka?
Kuguma ku Mana nibyo gusa bitanga amahoro no gutabarwa by’ukuri, bigusigira
gukomera guterwa no kubona Imana isohoza amasezerano yayo.

- 38 -
EZEKIYELI

Ishusho 6 Ezekiyeli yajyanywe mu bunyage muri 597 M.K nyuma ya Danyeli ho


imyaka 9 n’imyaka 11 mbere yo kurimbuka kwa Yerusalemu mu guhamagarwa kwe yeretswe ubwiza
bw’Imana.

Intangiriro

Inyandiko y’amateka kubice byambere by’ubuhanuzi bwa Ezekiyeli iboneka mu 2


Abami 24-25. Izina rye risobanura “Uwiteka ukomeza, Imana izakomeza” koko
kandi yari akeneye inkomezi z’Imana ngo abwirize abanyamubababaro bari mu
bunyage, ndetse bari baragotomeye agacuma k’umujinya w’Uwiteka, nyuma yo
gukomera ubwe yari bukomeze Abo banyagano
ababwira ku mugambi mwiza w’Imana UBUCUKUMBUZI
w’ahazaza igihe bari kuba bihannye nkuko
bikwiye.
Ezekiyeli mwene Buzi yari uwo mu
Uyu muhanuzi Ni mwene Buzi Yari umutambyi bwoko bw'abatambyi,Umutware
w'Abayahudi bari mu gihugu
(Ezekiyeli 1: 3) yavutse muri 622 M.K ,
cy'Abakaludaya aramwica, kuko
birashoboka ko yari uwo mu gisekuru cya yamucyaha kubera ko yasengaga
Sadoki wari umukiranutsi. (1:3;40:46) ibigirwamana. Yashyinguwe mu
yashakanye n’umugore wishwe n’Imana mva ya Arupakisadi, mwene
ubwayo amarabira mu gihe Nebukadinezari Shemu, mwene Nowa.
yongeraga kugota bwa nyuma Yerusalemu
(24:2,15-8) muri 597 M.K yari afite imyaka
25 aribwo yajyanywe bunyago i Babuloni mu gihe kimwe n’Umwami Yehoyakini
mwene Yehoyakimu. (2 Abami 24: 11-17). nyuma y’imyaka 5 agize imyaka 30
Imana yamuhamagariye guhanurira imbohe i Babuloni. (Ezekiyeli 1: 2),
Yahanuye kuva mu myaka igera kuri itandatu mbere yo kugwa kwa Yerusalemu
kugeza hashize imyaka igera kuri cumi n'itanu nyuma yo kurimbuka kwayo n’
- 39 -
ijyanwamubunyage rya nyuma I Babuloni. Imana yamwiyeretse ari ku mugezi
Kebari, yabonye iyerekwa ryuzuye ubwiza n’icyubahiro cy’Imana, nyuma Imana
yamuhamagariye kuba umurinzi w’inzu ya Isiraheri.

Mbere yo kugwa kwa Yerusalemu yahanuye ko Imana izatanga umugi n'abaturage


bawo mu maboko ya Nebukadinezari. Nyuma Yerusalemu yaraguye, ashaka
guhumuriza Abayahudi bari barajyanywe mu bunyage kandi atanga amasezerano yo
kuzagarurwa. Umurimo we wo guhanura wamaze imyaka 22 yose. (1:1-3;29:17)

Urupfu rwe ntirugaragara mu gitabo cye ndetse no muri Bibiliya yose, ibitabo bya
kiyahudi bivuga ko yiciwe mu bunyage n’Umuyahudi yari acyashye kubera gusenga
ibigirwamana.

Itariki
A. birashoboka itariki y’umurimo w'ubuhanuzi bwa Ezekiyeli ari 592-570 M.K (1:
1-2; 29:17)
B. “Umurimo wo guhanura wa Ezekiyeli uri mu bihe bibiri by'ingenzi. Icya mbere
ni hagati 592-586 M.K, Igihe ubutumwa bw'umuhanuzi - bwerekezaga i
Yerusalemu - bwumvikanyeho n'ibikorwa by'ikigereranyo bigamije kugarura u
Buyuda ku kwihana no gusubira mu murongo wo kwizera Imana. Igihe cya kabiri,
cyatangiranye n’umwaka wo kurimbuka kwa Yerusalemu kandi n’urusengero
hasenywe na Nebukadinezari, hari mu mwaka wa 586-570 M.K Muri iyi myaka,
Ezekiyeli yari umurinzi w'abari mu buhungiro akaba n'intumwa ihumuriza kandi
igatanga n’ibyiringiro (Ezek. 33-48). ”

Yabayeho mu gihe kimwe na Yeremiya (627-586 M.K) Na Daniel (606-536 M.K).


1. Yeremiya yabwirije Abayahudi i Buyuda mbere yuko Yerusalemu igwa.
2. Daniyeli yabwiye ubutumwa bw'Imana ndetse amenyekanisha Imana i Babiloni.
3. Ezekiyeli yari umuhanuzi ku bajyanywe bunyage i Babiloni mbere yo kugwa kwa
Yeruzalemu na nyuma yaho gato.

Politiki.

1. Mbere y’ Ubunyage.
a. Imana yanze kurengera Abayuda barwanya Babuloni kubera ibyaha byabo.
b. Andi mahanga yanze gutabara Yuda mu buryo bwa gisirikare. Bisa naho Uwiteka
yari yabaterereranye.
2. Mugihe cy’ubunyage
a. Abayahudi bari imbohe babaga i Babiloni.
b. Abanyababuloni ntibigeze bafata Abayahudi nk'abacakara.
1) Bemerewe kugura isambu, kwinjira mubucuruzi no kwegeranya ubutunzi.
2) Bamwe, nka Daniel, bageze mu biro bya politiki, muri Guveroma ya Babuloni.

- 40 -
Mu rwego rw'idini.

1. Mbere y’ubunyage
Ndetse na nyuma yo kubona n’amaso yabo ijyanwabunyago inshuro ebyiri zose
bajyanwa i Babiloni (606 597 M.K), abaturage bakomeje kwinangira imitima
ntibihana.
b. Bakomeje kujya kure cyane mubibi no gusenga ibigirwamana. Ubwo
ijyanwabunyage rya mbere n’irya kabiri ryabaga, abari basigaye I Yerusalemu,
basigaye bishuka cyane ko aribo beza bityo, abakoze ibyaha bakaba aribo Imana
yahannye bakajyanwa I Babuloni. Mugihe bo ubwabo, kubera ko bagumye mu
mujyi, bibwiraga ko ari uko bari bagishyigikira Imana. Kandi ubwo n’abari mu
buhungiro batekereje ko nubwo ari imbohe bazarekurwa vuba kandi Imana ntizigera
yemera ko umujyi watoranije, Yerusalemu utwikwa.

Ibyo bitekerezo byombi byagaragaye ko ari ibinyoma igihe Nebukadinezari, muri


587-586 B . C. , Yashenye Yeruzalemu, arayitwika kandi yica abaturage bayo
abandi abatwaraho iminyago. Iyo ibyaha bimaze kuba rusange mu bizera, batekereza
ko ahari Imana ibishyigikiye, bakirengagiza ko Imana yanga icyaha n’igisa nacyo
ndetse yiteguye guhana, kugirango hatagira icyaha kigenda kidahanwe.

1. Mugihe cy’ubunyage

a. Abaturage b’abanyagano bari bafite umudendezo wo gusenga.


b. Muri kiriya gihe baretse gusenga ibigirwamana.
c. Bashakishije amategeko y'Imana.
d. Byashoboka cyane ko muri kiriya gihe aribwo batangiye gusengera mu
masinagogi.

Ubutumwa

A. Ubutumwa bwa Ezekiyeli bwari butandukanye n’iby’abayahudi batandukanye


bishukaga:
1.Ku bari mu buhungiro batekerezaga ko vuba aho bari kuzasubira i Yerusalemu, we
yatangaje ko batazataha.
2. Ku binubiraga Imana kureka ubwoko bwayo bujyanwa mu bunyage, yahanuye ko
Urubanza rw’Imana n’igihano bahawe bari bagikwiriye.
3. Ku bari bihebye kandi buzuye ubwihebe, yahanuye ibyiringiro by'ejo hazaza.

Incamake y’ibice by’igitabo cya Ezekiyeli

Ezekiyeli 1 : Mu gutegurirwa umurimo we, Ezekiyeli yahawe iyerekwa


ry’icyubahiro kizaza cyabantu bacunguwe.
(Reba Ibyahishuwe 4-5.)

- 41 -
Ezekiyeli 2-3: Imana yategetse Ezekiyeli guhanura ku banyagano i Babuloni kandi
imuha inshingano zo kumvira umuhamagaro wayo.

Ezekiyeli 4 : Ukoresheje ikimenyetso cy’ ibumba n'icyuma gikarangwaho


(umurongo wa 13), Ezekiyeli yerekana kugotwa kwa Yerusalemu. Mu kuryama
ibumoso iminsi 390, yasobanuye igihe cya Isiraheli cyo gusenga ibigirwamana, kandi
aryamye iburyo bwe iminsi mirongo ine, asobanura igihe cya i Buyuda cyo
gusenga ibigirwamana, kubwo gusenga ibigirwamana Imana yari kureka ibihugu
byombi bikajyanwa mu bunyage (umurongo wa 48). Mu gupima umugati no gupima
amazi ye, byasobanuraga ko inzara yari gutera no kubabaza abantu mu gihe cyo
kugota Yerusalemu (umurongo 9-17).

Ezekiyeli 5 : Mu kogosha umusatsi n’ubwanwa bwe, umwe akawutwika, undi


akawucagaguza inkota naho undi akawujugunya mu muyaga, byari ikimenyetso cyo
kurimbuka kw’abaturage b’i Yerusalemu 1/3 cyari gupfira mu murwa kubera inzara
itewe no kugotwa, 1/3 kwicishwa inkota naho 1/3 kikajyanwa mu bunyage I
Babuloni.

Ezekiyeli 6-7: Ezekiyeli yahanuye kurimbuka kw’ i Buyuda ariko yasezeranije ko


abasigaye bizerwa bazibukira Uwiteka i Babuloni.

Ezekiyeli 8: Ezekiyeli yajyanywe mu mujyi wa Yerusalemu mu iyerekwa kandi


yemererwa kureba ibyaha Abayuda bakoraga.

Ezekiyeli 9 : Ezekiyeli yeretswe icyubahiro cy'Uwiteka gikurwa ahera cyane


h'urusengero (umurongo wa 3). Ariko Imana ishyira ikimenyetso ku ruhanga
rw’abakiranutsi ngo barokoke mu kurimbuka kwa Yerusalemu.

Ezekiyeli 10 : Ezekiyeli yongeye guhabwa iyerekwa rya ry’ibizima bine aho


Uwiteka asa nkaho yerekanye ibihe bizaza by'abantu b’abakiranutsi bizerwa kandi
bacunguwe mwijuru. (Reba Ibyahishuwe 4-5.) Icyubahiro cy’ Uwiteka cyari kimaze
gusohoka mu rusengero noneho kijya ku bakerubi (umurongo wa 18).

Ezekiyeli 11 : Ukurikije iyerekwa rya Ezekiyeli ku bubi bw’ i Buyuda, we yongeye


guhanura irimbuka ryaho. Ariko, Imana yongeye gusezeranya ko itari kureka
abizerwa ahubwo amaherezo izabazana mu buzima bushya muri Kristo (umurongo
wa 16-21). Ezekiyeli noneho yeretswe iyerekwa ry'Imana icyubahiro kiva mu mujyi
wa Yerusalemu (umurongo wa 22-25).

Ezekiyeli 12 : Ezekiyeli yasobanuye kurimbuka kw’ i Buyuda ubwo yategekwaga


kwimura ibintu bye nkutorotse, ibyo byasohoye mu gihe cyo kurimbuka kwa
Yerusalemu.

Ezekiyeli 13 : Ezekiyeli yahanuye abahanuzi babeshya.

- 42 -
Ezekiyeli 14 : Ezekiyeli yongeye gusubiza abasaza bajyanywe bunyago i Buyuda
baje kuri we nta buryarya, bafite ibigirwamana mu mitima yabo. Imana yavuze ko
Abayahudi bagiye kure cyane mu gusenga ibigirwamana ku buryo itazababarira
nubwo Nowa, Daniyeli na Yobu baba bari mu murwa. Kandi ko gukiranuka kwabo
kwakiza ubugingo bwabo gusa.

Ezekiyeli 15 : Uwiteka yerekanye iyerekwa ry'umuzabibu utwikwa ugashirira


byahishuraga ko ubwoko bw'abanyabyaha b’ I Buyuda bwari bukwiye gucirwa
urubanza rw'umuriro.

Ezekiyeli 16: Ezekiyeli yashushanyije ubwihisho bw'icyaha cy’I Buyuda


ikimenyetso cy’umugore wari wambaye, mwiza, kandi wahawe umugisha n’Uwiteka,
ariko wari waragiye kure ye mu bigirwamana. kandi nkuko Imana yabivuze bari
abanyabyaha basayishije kurusha Sodomu na Samariya kuko bari baracumuye
kurwanya umucyo n'icyubahiro by’Imana. (Reba Matayo 10:15; 11: 20-24.) Ariko
We yasezeranije kugarura mu mwuka isezerano rye ridashira, ariryo ryari isezerano
rishya ryasezeranijwe muri Kristo (umurongo 60-63).

Ezekiyeli 17: Ezekiyeli yerekanye n’umugani wa kagoma nini ko Sedekiya yari


guhanwa azira kwigomeka kuri Nebukadinezari no guhanga amaso kuri Farawo wo
muri Egiputa ngo amufashe. (Reba Ezekiyeli 31.)

Ezekiyeli 18 : Imana yemeje igihano cyayo cy’ i Buyuda yerekanako itazabahana


kubera ibyaha bya ba se ahubwo kubw’ibyaha byabo bwite, kuko bari bakomeje
kugera ikirenge mu cya ba se.

Ezekiyeli 19 : Ezekiyeli yaririye abanyagano kubwo kurimbuka kwa nyina


(abayahudi bari bakiri i Buyuda), bagombaga kuzanwa i Babuloni vuba.

Ezekiyeli 20 : Ezekiyeli yongeye kwanga gusubiza ikibazo cya abakuru bamusanze


nta buryarya, ariko nta myifatire yo kwihana bafite. Ariko yasezeranije ko amaherezo
bazaterana bagataha nyuma yo guhanwa kuzabazanira kwihana.

Ezekiyeli 21 : Ibimenyetso cyo gusuhuza umutima n'inkota, Ezekiyeli yasobanuye


irimbuka ryegereje rya Yerusalemu akavuga ko batazashobora guhunga umwami wa
Babuloni. Yavuze ko Isiraheli itazongera kugira umwami uzayitegeka kugeza igihe
Kristo azazira (umurongo wa 26-27). Ezekiyeli na none yahanuye urubanza ku
Bamoni.

Ezekiyeli 22 : Ezekiyeli yarondoye ibyaha by'abantu, iby’abatambyi,


iby’ibikomangoma, n'abahanuzi. N’umugani w’inkamba mu itanura, yerekanye
uburemere bw'urubanza rwabo.

- 43 -
Ezekiyeli 23: Ezekiyeli yasobanuye ibigirwamana bya Isiraheli n’ i Buyuda
nkabakuze mu mwuka, yakoresheje Umugani w’ubusambanyi bwa wa Ohola na
Oholiba.

Ezekiyeli 24: Akoresheje ikimenyetso cy’inkono ibira Ezekiyeli yerekanye ububi


bw'abaturage ba Yerusalemu. Uwiteka yica muka Ezekiyeli, nk’ikimenyetso
cy’ubuhanuzi byasobanuraga Ubutayu yaragiye kubanyuzamo bwo gupfusha ababo
kandi ntibabone n’uburyo bwo kubaborogera.

Ezekiyeli 25-32: Ezekiyeli yahanuye urubanza n’ibihano byendaga koherezwa ku


mahanga atandukanye. Imana yatangaje urubanza kuri buri shyanga kubera urwango
no gutoteza ubwoko bwa Isiraheli. Ubu buhanuzi bwagombaga gusohora ku
mahanga yavuze mu mazina, ariko rero byahishuraga nanone urubanza rwa nyuma
rw'Imana ku mahanga yose y'isi, ayo Imana izatsembaho mu ntambara mu bwami
bwa AntiKristo mu gihe cy’imperuka.

Ezekiyeli 33: Imana yongeye gutsindagira inshingano yahaye Ezekiyeli yo


kumenyesha abantu urubanza rwe ku bw’ibyaha byabo. Mu mwaka wa cumi na
kabiri wa Ezekiyeli yajyanywe bunyago, yakiriye ijambo ryo kugwa kwa
Yerusalemu (imirongo21-22). Yongera kubwira abari bajyanywe bunyago ko ibyo
byasohoye ku Buyuda kubera ibyaha byabo. Imana yaravuze iti: “Bazamenya ko ndi
Uwiteka, igihe nzaba maze guhindura igihugu umwirare n’igitangarirwa,
mbahoye ibizira byose bakoze. (umurongo wa 29-33).

Ezekiyeli 34: Ezekiyeli yavuze urubanza ku batizera n'abashumba b'abacanshuro


(umurongo 1-10) kandi ahanura Umwungeri mwiza uzaza kandi ko abakiranutsi
bazagarurwa (imirongo11-31).

Ezekeli 35: Ezekiyeli yatangaje urubanza ku musozi wa Seyiri, wari uhagarariye


Abanyedomu (Abakomoka kuri Esawu umuhungu wa Isaka), kuko bari bishimiye
kubwo kurimbuka kwa Yerusalemu kandi bizeye kuzigarurira igihugu cyabo.

Ezekiyeli 36: Yerusalemu imaze kugwa, Ezekiyeli yashakaga guhumuriza imbohe z’


i Buyuda mu gihe cy’ubunyage bwabo. Yasezeranije ko abanzi babo bari guhanwa
kandi ko bazasubizwa igihugu cyabo nyuma yo kwihana gusenga ibigirwamana
kwabo. Yatanze kandi ubuhanuzi busobanutse neza bwo guhembuka mu mwuka
muri Kristo “Nzabanyanyagizaho amazi meza, Maze muzatungana mbakureho
imyanda yanyu yose n’ibigirwamana byanyu byose. Nzabaha n’umutima mushya
mbashyiremo n’umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye,
mbashyiremo umutima woroshye, kandi nzabashyiramo Umwuka wanjye ntume
mugendera mu mateka yanjye,mugakomeza n’amategeko yanjye mukayosohoza.”
(umurongo wa 25-27).

Ezekiyeli 37: Iyerekwa rya Ezekiyeli ryerekeye ikibaya cy’amagufwa yumye


cyerekanwe mu buryo bw'ikigereranyo guhemburwa mu buryo bwuzuye, mu buryo

- 44 -
busanzwe no mu buryo bw’Umwuka, by’Abisiraheli. Yerekanye kandi ko
nibamara guhemburwa, batazaguma kuba amahanga abiri Isiraheli n’I Buyuda
ahubwo bazahinduka ishyanga rimwe. (Reba Abefeso 2: 11-22.)

Ezekiyeli 38-39: Ubuhanuzi bwa Ezekiyeli kuri Gogi na Magogi (Gogi ni


igikomangoma naho Magogi ni igihugu cye) bivuga Inyamaswa (Anti-Kristo)
n’ingabo zayo, ziziyereka zigiye kurwanya Isiraheli. Igihe azaba afite icyubahiro
cyinshi, uwo azarimburwa na Kristo ubwe mu ntambara ya Harimagedoni.
Abanyeshuri benshi ba Bibiliya bagaragaza iki gihugu cyamajyaruguru nk’Uburusiya,
na Meshech naTubal nka Moscou na Tobolsk. Icyitonderwa 38: 14-19. Gereranya
Ezekiyeli 39 hamwe n'Ibyahishuwe 19: 11-21. Menya kandi 39:29.

Ezekiyeli 40-48: Nyuma y’imyaka cumi nine Yerusalemu iguye, Ezekiyeli yahawe
iyerekwa ryo kubakwa k’urusengero, arirwo yavuzeho muri ibi bice. Uwiteka
akoresheje urubingo rwerekana ibipimo Yasobanuye ibipimo bisabwa by'inzu ye
(Ezekiyeli 40-42.) Nta gushidikanya ko ibyo byari ibyerekeranye no kubaka
urusengero mu minsi ya Zerubabeli igihe Abayahudi basubiraga i Yerusalemu
kubw’itegeko rya Kuro. Ariko inzu y'Uwiteka Ezekiyeli yasobanuye yarenze kure
urusengero rwa Zerubabeli. Mugushyiraho urufatiro rw’urusengero rwo mu gihe cya
Zerubabeli , abasaza ba Isiraheli bari barabonye Urusengero rwa Salomo mbere yo
kurimbuka bararize kuko bari babizi ko rutari kunganya ubwiza n’urusengero rwiza
rwa Salomo (Ezira 3: 12-13; Hagayi 2: 1-9). Kandi nyamara Imana yasezeranije
urusengero rurenze icyubahiro urwa Salomo muri iki gice, aho icyubahiro cye
kizuzura (43: 1-6). Ezekiyeli yahanuye iyi nzu, itagomba kubakwa n’amaboko.
(Reba II Abakorinto 5: 1; 6: 19-20; Abefeso 2: 19-22) azaba ari inzu y'umwuka,
yerekanwe ya mpande enye (40:47; 42: 13-14;42:20), biragaragara ko yerekeza
kuri Yerusalemu Nshya dusoma mu Byahishuwe 21. Aho hagombaga kuba intebe y’
Uwiteka aho azategeka abantu be iteka ryose (43: 7). Imana yamenyesheje Isiraheli
uwo murwa uzaturwamo n’abera. Abantu b’umwuka soma Ezekiyeli 44).

Ezekiyeli 45-46 muri ibi bice ahanini dusangamo amabwiriza ku Bayuda nyuma yo
gusubira i Yerusalemu kubw’itegeko rya Kuro.

Ezekiyeli 47-48 muri ibi bice Ezekiyeri ahanura ibyerekeranye no kugarurwa


kw’Abisiraheli mu bwami bw’imyaka igihumbi (Ibyahishuwe 21-22).

Amasomo
Mu gitabo cya Ezekiyeli harimo amasomo umuntu wese adakwiriye kwirengagiza,
Nubwo Ezekiyeli yatumwe ku bwoko bwari bwarigometse ku Mana ariko yakoze
uwo murimo ukomeye, biragoye guhamya Imana mu gihe gisa n’icya Ezekiyeli,
Imana yatwaye umugore wa Ezekiyeli nk’ikimenyetso cy’ubuhanuzi, kandi imusaba
kutamuborogera, ibibidusigira isomo yuko abizera aribo Kibaho kiboneye cyo
kwandikaho ubushake bw’Imana ngo abanyamahanga bige. Ezekiyeli yatsindagiye
cyane ubutumwa bwo kwirinda kwanduzwa n’ibyaha mu nteruro ngufiya yaranditse
ati: “Ubugingo bukora ibyaha nibwo buzapfa” (14:4) yagaragaje yuko Imana

- 45 -
itarobanura kandi ko Idaca urwa kibera, Yemeye ko Inzu yayo isenywa, ubwoko
bwayo buricwa ndetse abarokotse bajyanwa mu bunyage.
Muri iki gitabo tubonamo ihishurirwa ry’ibintu by’ingenzi bibanziriza urubaza
n’ibihano by’Imana ku munyabyaha ubwe cyangwa ku ishyanga rikiranirwa:

i. Imana ituma abahanuzi kwihanisha umunyabyaha: Uko niko yatumye


Ezekiyeri ku bayuda
ii. Igaragaza ibyaha ishinja ubwo bwoko: ni cyo cyatumye Yereka Ezekiyeli
ibyaberaga I Yelusalemu n’uburyo abantu basengaga ibigirwamana: izuba
n’ukwezi n’inyenyeri, Tamuzi n’ikigirwamana cyateraga Imana gufuha.
iii. Imana ikura icyubahiro cyayo ku munyabyaha: uko niko yakuye icyubahiro
cyayo ku murwa wa Yerusalemu, Yakuye icyubahiro kandi ku rusengero, ibyo
bigaragaza uko Ubuturo bw’Imana mu mwukwa buva mu mutima
w’umusubiranyuma, hanyuma
iv. Imana ishyira ikimenyetso ku bantu bayo mbere yuko ihana: ibuka mu gihe
cya Nowa umunani batoranijwe n’Imana, Gera I Sodomu n’I Gomora batatu
barakijijwe basohowe n’Imana mu murwa, Mbere yo kurimbura abanyegiputa
Imana yagaragaje ikimenyetso cy’amaraso ku miryango y’abisiraheli. Nyuma
y’ibyo byose Iherako ikohereza ibihano byayo, Ezekiyeli yabibonye mu iyerekwa
abona Marayika yoherezwa gukubita atababarira, Nyamara mbere yo gukubita
hagombaga gushyirwa ikimenyetso ku banihiraga ibizira.
v. Imana isezeranya Ibyiringiro nibayigarukira; Uko niko Ezekiyeli yongeye
guhanura ubwiza bw’urusengero ruzubakwa, nyamara ariko urwubatswe ntirwari
rwiza nkurwahanuwe, bityo yeretswe urusengero rwo mu bwami bw’Imyaka
1000 cyangwa urwo mu ijuru rishya n’isi nshya Imana yari kuzarema.

- 46 -
DANYELI

Ishusho 7 Igitabo cya Danyeli abahanga bacyita ibyahishuwe byo mu isezerano rya Kera, kigizwe
n’amayerekwa menshi, izi ni za nyamaswa 4 Danyeli yeretswe (Dan 7 ) Zerekezaga ku bwami bune,
Babuloni, Abamedi n’abaperesi, Ubugiriki, n’ubwami bw’Abaroma.

Danyeli izina rye risobanura “Uwiteka ni umucamanza wanjye” ni uwo mu


muryango wa cyami yatwawe mu bunyage ku nshuro ya mbere. (1:3,6) ibi byasohoje
ubuhanuzi bwa Yesaya (Yes 39:7;2 Abami 20:18) yajyanywe mu bunyage I
Babuloni ubwo yari akiri muto kuko yari afite imyaka 15, byari mu mwaka wa gatatu
w’ingoma ya Yehoyakimu (wayoboye 609-558 N.K) kandi bamutwaranye n’abandi
basore bo mu kigero cye, ababoneka mu gitabo cye ni Saduraka, Meshake na
Abedenego.

Mu gihe babahinduriraga amazina Danyeri we yiswe “Belutishazari”, yigishijwe


ubwenge n’ubumenyi by’abakaludaya, izo nyigisho zari zishingiye ku mirimo ya
cyami. Muri icyo gihe bakihagera banze kwiyandurisha ibiryo by’ I bwami,
bahisemo amazi n’imboga aho kurya ibiryo na divayi. Danyeli yatonnye cyane
bitewe n’ubwenge bwe arusha abandi bose, yaranzwe no gusenga Imana ye, Imana
yamuhaye impano yo gusobanukirwa amabanga y’inzozi, kandi yakoresheje iyo
mpano inshuro ebyiri asobanura inzozi za Nebukadinezari, umwami w’I Babuloni
(Mu gice cya 2 n’Icya 4) yagizwe umuyobozi w’intara ya Babuloni n’umutware
w’abandi baguverineri ndetse n’abanyabwenge bose.

Yasobanuye iby’intoki zanditse ku rusika ku ngoma ya Belushazari umwuzukuru wa


Nebukadinezari ndetse aranagororerwa (5:29). Ku ngoma ya Dariyo Umumedi,
wakurikiye Belushazari Danyeli yari umwe mu batware batatu bakomeye mu gihugu.
Nyamara nyuma gato abanzi bamugiriye ishyari bamutegeye ku Mana ye ajugunywa
mu rwobo rw’intare, aho Imana yamukijije mu buryo bw’igitangaza. (igice cya 6)

- 47 -
kuko ubwo abanzi be bamenyaga ko asenga gatatu ku munsi bariganije umwami
gushyiraho itegeko ryo kumusenga, mu minsi mirongo itatu. Dariyo ntiyari
buhindure itegeko kuko nta tegeko ry’abamedi n’abaperesi ryakukaga, bityo Danyeli
yagombaga kujugunywa mu rwobo rw’intare.

Ariko umwami Dariyo yizeraga ko Uwiteka yari gukiza Danyeli, yaraye adasinziye
maze azinduka ajya kureba Ku rwobo asanga Danyeli yarinzwe ku buryo
bw’igitangaza, nuko ategeka ko abanzi ba Danyeli bajugunywa muri urwo rwobo
intare zirabatsemba.

Yakomeje kuba ukomeye atyo kugeza ku ngoma ya Kuro, umwami w’abamedi


n’abaperesi, watsinze Babuloni Muri 538 M.K Ubwo abisiraheri batahukaga ku
ngoma ya Kuro, Danyeli ntiyazanye nabo, ndetse birashoboka ko yasaziye I
Babuloni.

Danyeli ari muri bamwe mu bantu baboneka muri Bibiliya batavugwaho umugayo na
muto, ubuzima bwe bwaranzwe no kwizera, amasengesho n’umurava. Kubera iyo
mpamvu uyu mugabo yakundwaga cyane n’Imana. Imirongo ikurikira igaragaramo
ijambo “Danyeli Mugabo ukundwa” (9:23;10:11,19) igaragaza ko yabaga ku
mutima w’Imana. Gukiranuka kwe kwagarutsweho mu buhanuzi bwa Ezekiyeli wo
mu gihe cye inshuro eshatu zose.

Umurimo we w’ubuhanuzi

Yakoze nk’umuhanuzi guhera muri 605 M.K kugeza muri 536M.K, ukurikije aya
amatariki usanga ari uwo mu gihe kimwe na Yeremiya wahanuye muri 628 M.K
kugeza muri 586 M.K, na Ezekiyeli wahanuye muri 593 kugeza muri 570 M.K.
Danyeli atandukanye n’abandi bahanuzi nka Ezekiyeli na Yeremiya, kuko bo
bahanuriraga rubanda imbonankubone, ariko Danyeli yari nk’uhagarariye imana I
bwami, ubuhanuzi bwe bwibanda ku miyoborere n’ingoma zo mu isi kugeza ku
ngoma y’Imana. Danyeri yakomeje umurimo we nka guverineri akaba n’umuhanuzi
ku ngoma y’Abanyababuroni yakomeje kandi no ku ngoma y’Abamedi n’Abaperesi
muri 539 M.K , ubuhanuzi bwe bwerekeza kuri babuloni n’ibyaha byayo n’abayuda
bari muri icyo gihugu.

Danyeli nk’umwanditsi

Danyeli niwe mwanditsi w’iki gitabo cyamwitiriwe, kandi ibyo bihurizwaho


n’Abayuda bo mu bihe byose. Gusa igihe igitabo cyandikiwe cyo bigibwaho impaka
n’abanyeshuri ba Bibiliya, Danyeli avugwa n’igitabo k’umwanditsi wacyo (12:4)
tubona ibijyanye n’umurimo we wo kwandika iki gitabo mu (7:2) byari mu mwaka
wa mbere wo ku ngoma ya Belushazari umwami w’I Babuloni. Tarimudi nazo
zemeranya n’ubu buhamya, ndetse na Yesu ubwe yavuze kuri iki gitabo(9:27;Mat
24:15)

- 48 -
Itariki
Muri 606-536 M.K

Ibikorwa n’ubuhanuzi bwo muri iki gitabo byamaze byibura imyaka 70 y’ubunyage
bw’I Babuloni, guhera ku ijyanwabunyage rya mbere ry’abayahudi ari naryo Danyeli
yajyanwemo (2 Ngoma 36:35-8;Dan 1:1-2) kugeza ku kugarurwa kw’abajyanyweho
iminyago mu gihugu cyabo. (Ezira 1-2) igitabo ubwacyo kigaragaza ko ibirimo
byahanuwe ku ngoma z’abami batatu, Nebukadinezari, Belushazari, Dariyo
w’umumedi. Igitabo ubwacyo ntigitanga itariki uretse kugereranya ibyanditswe
n’ingoma z’abami nkuko biboneka mu mateka. Nta rukurikirane ruri muri iki gitabo,
kuko nk’urugero Ingoma ya Belushazari irangira mu gice cya 5 mu gihe mu gice cya
8, Danyeli avuga iby’iyerekwa yeretswe ku mwaka wa gatatu w’ingoma ye.
Amagambo ngo “Igendere utegereze imperuka, kandi uzahagarara mu mugabane
wawe iyo minsi nishira” (12:13) agaragaza ko Danyeli yari ashaje igihe yasozaga
umurimo we w’ubuhanuzi. Birashoboka ko igitabo cye cyakosowe neza mbere gato
y’ivanwabunyago, mbere gato kandi y’urupfu rwe.

Politiki.

Mu gihe cya Danyeli hariho amarushanwa akomeye mu mpande eshatu yo kuganza


no kwigarurira isi hagati hagati y’ibihugu bitatu y’ibihangange muri icyo gihe
Ashuri, Egiputa na Babuloni, reka turebe uko ibyo bihugu byari byifashe.
a. Ashuri.
1) Imbaraga n'ubutware bye byagabanutse kubera kwigomeka cyane cyane ku bwami
bw'i Babuloni.
2) Nyuma y'urupfu Ashuribanipali wa (633 M.K.), Akaba yirinze bwihuse kugeza
Nineve yarashishijwe intwaro n’ Abamedi n’Abanya Babuloni mu 612 M.K

b. Egiputa
1)Farawo Neko yaje kugwiza imbaraga yaje gufasha Ashuri kurwanya Abamedi
n’Abanya Babuloni mu 609 M.K ahita yica umwami Yosiya w' u Buyuda I Megido
igihe yagerageje kumuhagarika (2 Ngoma 35: 20-35).

2) Yakuye ku ngoma Yehowahazi wasimbuye Yosiya amugira imbohe ye muri


Egiputa aho yiciwe (Yeremiya 22: 11-17) amusimbuza Yehoyakimu. (2 Abami 23:
31-34; 2 Ngoma 36: 1-5)
3) Babuloni yanesheje ingabo z'Abanyegiputa mu Rugamba rw’ I Karikemishi mu
605 M.K . ihera ko iba igihangange ku isi. (Yer. 46: 1-26)
c. Babuloni.
1) Yatsinze Ashuri hanyuma Egiputa.
2) Yakusanyije imisoro, afata bugwate i Buyuda ku ngoma y'umwami
Yehoyakimumu 605 M.K .

- 49 -
3) Yajyanye mu bunyage abayuda mu bihe bibiri (Yer. 52: 28-30) hanyuma mu
586 M.K . yarimbuye Yeruzalemu kandi ajyana abayuda bose mu bunyage. (2 Abami
25; Yer. 52)

Yuda.
Abayuda bari baranze Imana kandi bagirana amasezerano, mu bihe bitandukanye, na
Ashuri, Egiputa na Babuloni. Nyuma y'urupfu rwa Yosiya, wari umwami mwiza wa
nyuma w'u Buyuda, abami bamukurikiye bose bari babi bakabayobora kure
y'Imana.

5) Yehowahazi (609 M.K .) yamaze amezi atatu kugeza Farawo Neko bikorwa
amujyanye mu Egiputa. (2 Abami 22: 1 - 23:30; 2 Ngoma 34-35)

2) Yehoyakimu (609-597 M.K .), Umuvandimwe wa Yehowahazi, yimitswe na


Farawo Neko kandi amuha icyubahiro gikomeye kugeza i Babuloni higaruriye
Ubuyuda maze, ahinduka umutware wa Nebukadinezari. (2 Abami 23:35)
- 24: 7; 2 Ngoma. 36: 5,8) kugeza ubwoyagomye ajyanwa Babuloni ari mu
minyururu muri 597 M.K .

6) Yehoyakini (597 M.K .) yayoboye amezi atatu nyuma Yerusalemu yongera


kugotwa bongera gutwarwa bunyago ku nshuro ya kabiri. (2 Abami24: 8-16; 2
Ngoma. 36: 9-10)

7) Sedekiya (597-586 M.K .), Nyirarume wa Yehoyakini, yari mwene Yosiya


yagizwe Umwami na Nebukadinezari, ariko nyuma amwigomekaho Amaze
kumwigomekaho, Nebukadinezari yagose Yeruzalemu arayisenya hanyuma atwara
Sedekiya n'abandi bantu bose bari mu mugi ari imbohe i Babuloni mu 586 M.K . (2
Abami 24:17 - 25:21; 2Ngoma. 36: 11-21; Yer. 52: 1-30)

Mu rwego rw'idini.
Yuda yari yarataye Imana ahindukirira ibigirwamana. (Yer. 2:13) Ingano yububi
bw’abantu igaragara mu byukuri inshuro eshatu mu gitabo (7:16; 11:14; 14:11)
Ububi no kunangira umutima kw’abayuda byabegerezaga urubanza rw' Imana
byanze bikunze, kandi Imana yari bugire Babuloni igikoresho mu guhana abayuda.

- 50 -
Babuloni yari iteye ite mu gihe cy’ubunyage?

Ishusho 8 Babuloni, ahabaye urugo rushya rw’Abayuda imyaka 70 yose.


Yari isi y’ibigirwamana gusa, ku ishusho inkuta zayo zari zishushanyijeho
ibigirwamana, harimo na Maraduki.

Ishusho 9 ubusitani Nebukadinazari yari yarubatse I


Babuloni.
Ubuyuda, ubugereranije na Babuloni
Bwari buto cyane rwose, kandi buciriritse
mu iterambere. Aha abayuda babonye indi
mico myinshi cyane, Babuloi yari nini
kandi ikungahaye, Yeremiya yari
yarihanangirije Abayuda ko bagomba
kubana n’abanyababuloni amahoro kugeza
igihe bazatahukira nyuma y’imyaka 70,
(Yer 29:1-20) bityo abayuda batangiye gucuruza, no gukora indi mirimo. Babuloni
yari rwagati mu butaka bwagutse bwa Mezopotamiya, na Siriya hamwe na Palestina,
umujyi wa Babuloni wari wubatse ku nkombe y’uruzi rwa Ufurate. Abanditsi ba kera
bahamya ko yari igoswe n’inkuta enye zifite uburebure bw’umurambararo bungana
na km 24 kandi harimo imihanda iva mu majyepfo y’umurwa igera mu
majyaruguru n’iburasirazuba kugera iburengerazuba, kandi aho umuhanda uhurira
n’urukuta hakaba irembo. Kandi Babuloni yarimo n’inzu ndende zirenga magana
atandatu zifite ubusitani ku bisenge byazo, hagati mu murwa harimo inzu zihenze
cyane ingoro n’insengero. Mu rwego rwo kumara irungu umugore we

- 51 -
Nebukadinezari yubatse ubusitani mu kirere, mu bigaragara yari nk’inzu igizwe
n’amaterasi y’indabyo agerekeranye kugeza aho yareshyaga n’uburebure bw’inkuta
z’umujyi.

IGISHUSHANYO DANYELI YERETSWE

Amayerekwa y’ubwami bwo mu isi.

Imana yeretse Danyeli iby’ubwami bwari gukurikirana, ishaka kumugaragariza,


intege nke z’ubwami bw’abantu n’imbaraga z’ubwami bw’Imana, uko ubwami bwo
mu isi buzashira n’uko ubwami bw’Imana buzahoraho iteka.
(2:24-25;7:1-28;8:1-27;9:20-11:45) ku ikubitiro Danyeli yabonye igishushanyo
gisobanura uko ubwami bwari gukurikirana kugeza ku mperuka.
Umutwe wacyo w’izahabu wari Nebukadinezari (wayoboye 625-330 M.K)
Igituza n’amaboko cyari Abamedi n’Abaperesi, bari bayobowe mbere na Kuro (muri
536-536 M.K)

Inda n’ibibero ni ubwami bw’abagiriki bwatangijwe na Alegizanderi Mukuru (Muri


330 -168 M.K) nyuma bwagabanyijwe abajenerari be muri 323 M.K nyuma baje
gutsindwa n’Abaroma mu 168 M.K.

Amaguru n’ibirenge byasobanuraga Abaroma bayoboye guhera muri 30 M.K kugera


muri 330 N.K

Amano y’igishushanyo, Bisobanura ubwami icumi budahwanije imbaraga buriho


cyangwa buzaza, buzageza ku kugaruka kwa Kristo uzima Ingoma mu bwami
bw’Imyaka 1000.
Ibuye ryamennye igishushanyo: iri buye ni Kristo ubwe uzatsembaho ubwami
bw’abantu akima ingoma nyuma y’intambara yo ku musozi wa Megido. (intambara
ya Harimagedoni)

Ku girango byumvikane neza Ku ikubitiro ubwami bwa Yesu ariwe rya Buye,
bwimye mu buryo bw’umwuka ubwo yazaga mu isi bwa mbere nyuma yo kuzuka
kwe. Yima ingoma mu mitima y’abamwizera, ariko ntiturabona ubwami bwo mu isi
buhinduka ivu, ubwe akaba aribwo busagamba, dukurikije ibihe bya none nta kabuza
turi mu gihe cya ya mano cumi, ndetse nyuma Umwami Yesu araza kwima ingoma
ye.

- 52 -
UBUSOBANURO KU IYEREKWA RY’IGISHUSHANYO
(DAN 2)N’INYAMASWA 4 (Dan 7)

Iyerekwa ryo muri Danyeli igice cya 2


niryo muri Danyeli igice cya 7 yose
afite ubusobanuro bumwe, Imana
yahishuraga iby’ubwami bw’isi,
Nyamara ariko hariho ingingo zagiye
zigibwaho impaka nyinshi, Amano
cumi? Ku gishushanyo cyo uri Danyeli
2, Amahembe 10 ku nyamaswa ya kane
muri Danyeli 7, byongeye noneho muri
danyeli 7 bavuzemo Agahembe kavuga
ibikomeye? Mu mu bika bikurikira
tugiye kubisobanura neza:

Bisa naho Danyeri 2, byari inshamake


y’Ubwami mu gihe Danyeli 7,
higanjemo n’ubusobanuro:
IGISHUSHANYO CYO MURI INYAMASWA ENYE ZO MURI
DANYELI 2 DANYELI 7
Zose zavuye mu nyanja, Ubutegetsi
bwavuye mu bantu.
①Umutwe Wari izahabu: ni ①Inyamaswa yasaga n’intare,
Babuloni yari ihunitse y’izahabu ifite amababa nk’ay’ikizu,
nyinshi, ukurikije kandi uko amababa yayo arashikurwa
umunyamateka Herodotus yavuze, ihagarika amaguru yemye
amashusho y’ibigirwamana yose nk’umuntu Kandi ihabwa
yarakoze mu izahabu. umutima nk’uw’umuntu: iyi ni
Babuloni, Intare n’ikimenyetso
cy’ubutegetsi, Ikizu ni igisiga
kigendera hejuru bikaba ubwibone
bwacyo, bigaragaza kwishyira
hejuru kwa Babuloni n’umwami
wayo Nebukadinezari, Amababa
yashingujwe: Mu gice cya kane
ubwibone bwa Nebukadinezari
bwakubiswe hasi no kurisha
nk’inyamaswa imyaka 7, ahagarara
nta bwibone.
②Igituza n’amaboko byari ifeza: ②-Inyamaswa isa n’idubu:
Ubu ni ubwami bw’Abamedi Abamedi n’abaperesi,
n’Abaperesi, bwashinzwe na Kuro -yegutse uruhande rumwe: ariko
muri 536 M.K Abamedi bari bafite imbararaga

- 53 -
kurusha abaperesi
-itambitse imbavu eshatu mu
mikaka yayo: ibi bigaragaza
insinzi yari imaze kunesha,
Babuloni, Lidiya na Egiputa.
-Yaconshomeye inyama nyinshi:
Muri urwo rugamba hamenetse
amaraso menshi.
③Inda n’ibibero byacyo byari ③-Inyamaswa isa n’ingwe n’
imiringa: Ubu ni ubwami Amababa 4 asa n’ay’igisiga:Ni
bw’abagiriki bwashinzwe na inyamaswa y’inkazi kandi yihuta
Alegizandere Mukuru muri 330 cyane, hamwe naya mababa
M.K biragaragaza, uburyo ubugiriki
bwazanye umuvuduko munini.
-Yari ifite imitwe 4 Ihabwa
ubutware: nyuma y’urupfu rwe,
ubwami bwe bwagabanywe
n’abajenerali be bane; Lusimakusi,
watwaye igice cya Trase na Bitiniya,
Kasanda wafashe ubugiriki na
Makedoniya, Selekusi wafashe
Babulonia na Siriya na Protemi
wafashe ubutaka Bwera, Egiputa na
Arabiya.
4 Amaguru yacyo yari ibyuma 4 Inyamaswa y’inyamaboko
n’ibirenge byacyo byari igice iteye ubwoba ifite imikaka
cy’ibyuma n’icy’ibumba: Nta y’ibyuma: iyi nyamaswa ni Roma,
kabuza ubu ni ubwami bw’abaroma imikaka y’ibyuma bigaragaza uko
bwatangiye mu 168 M.K, Bwaganje yagiye inesha amahanga
isi burayigarurira kurusha Ubwami yayibanjirije.
butatu bwabanje.
AGAHEMBE GATO: kuri iyi
AMANO Y’IGISHUSHANYO: Mu ngingo turabona ko hagati mu
iyerekwa ryo mu gice cya kabiri bwami icumi hazavukamo ubundi
ntacyo bayavuzeho rwose. Nyamara bwami, Aka gahembe ni
kubera ko bigaragara yuko aya Antiyokusi, ariwe shusho ya
mayerekwa abiri asa reka turebe Antikristo muri ubu buhanuzi
ibyavuzwe ku mahembe 10 yo mu uzakora ibisa n’ibye mu minsi
gice cya 7, nyuma y’ubwami bune y’imperuka. Antiyokusi Epifane, uyu
hazabaho ubundi icumi budahuje muri 168 M.K yashinze igishushanyo
gukomera mbere yuko Ibuye cy’ikigirwamana cy’abagiriki Zewu mu
ribusenya bwose mu buryo rusengero rw’I Yerusalemu kandi
bufatika. atambira ingurube ku gicaniro cyarwo.
Uku kwari ugusuzugura Imana mu

- 54 -
IBUYE RYAMENNYE rwego rukomeye. Nyuma Yuda Makabe
IGISHUSHANYO: Ni mureke n’ingabo ze(Abamakabe) bongeye gufata
twibuke ko iri buye ryagombaga Yerusalemu beza urusengero mu 165
kumanuka “ku ngoma z’abo bami M.K twibuke ko ubu bwami
Imana yo mu ijuru izimika, busobetse kuri Roma kandi
ubundi bwami butazarimbuka bwayikurikiye ari igishushanyo
iteka ryose” (Dan 2:44) ibuye ni cy’ubwami bwa Anti-Kristo
Ubwami bw’Imana buyobowe na uziyerekana mu minsi y’imperuka
Kristo, bwageze mu isi bwa mbere (1 Yoh 2:18) azaba ari mubi kandi
mu buryo bw’umwuka ubwo Yesu azakubita abami 3 mu icumi hasi,
yavukaga ku ngoma y’Abaroma ku azavuga amagambo yo gutuka
ngoma ya Kayizari umuroma (Luka Imana, ariko Kristo naza
2:1). azamunesha.
i. Twibuke ko Yohana umubatiza
yabwirije ko ubwami bw’Imana
bwari hafi. (Mat 3:1-2)
ii. Intumwa 12 zabwirije ko ubwami
bw’Imana bwari hafi. (Mat
10:5-7)
iii. Abigishwa 70 nabo ni uko. (Luka
10:9)
igihe kimwe Yesu yabwiye
abigishwa ko ubwami bw’Imana
buri hagati muri bo. (Mureke
twemere rwose ko Yesu yimye mu
mitima y’abamwizeye) kandi Ko
azima ku isi yose ubwo azagaruka.
Nyamara ubwami bwe buzaganza
bwamamare bukwire isi yose ubwo
Yesu azagaruka. Dukwiye kumenya
ko imiyoborere y’isi itazahoraho,
ahubwo ubwami Bwa Kristo aribwo
buzamamara kugera ku isi yose.

Inshamake y’igitabo cya Danyeli

Igice cya 1: Intangiriro y’igitabo cya Danyeli. Danyeli na bagenzi be, Saduraka,
Meshake na Abedenego, batozwa kandi bagakora imirimo y’ibwami. Kandi banga
kwiyandurisha ibyiza by’Ibwami.

Igice cya 2: Inzozi za Nebukadinezari n’ubusobanuro bwazo, ibyerekeye ubwami


bune, n’uko ubwami mvajuru buzatsembaho ubwo bwami bw’isi.

- 55 -
Igice cya 3: Nebukadinezari akora igisushanyo cy’izahabu asaba abantu kukiramya,
Saduraka, Meshake na Abedenego banga kukiramya bajugunywa mu itanura Imana
ibakiza umuriro ugurumana mu buryo bw’igitangaza.

Igice cya 4: Inzozi za Nebukadinazari z’Igiti kinini cyatsembwe, Imana


yagaragazaga uko ihana abibone bo mu isi.

Igice cya 5: Belushazari mwene Nebukadinezari yabonye intoki zandika ku rusika,


ubutumwa bwarimo nuko Ubwami atari abukwiriye kuko atari ashyitse, bugahabwa
Abamedi n’Abaperesi. Dariyo yima ingoma.

Igice cya 6: Danyeli aba uwa gatatu ku mwami abantu bamugirira ishyari,
bamujugunya mu rwobo rw’intare, Imana imukiza avamo ari muzima.

Igice cya 7: Danyeri yerekwa inyamaswa enye, aribwo bwami bune bukomeye,
bwagombaga kuza.

Igice cya 8: Danyeri yerekwa imfizi y’intama n’isekurume y’ihene, bihereranye


nuko Alegizanderi Mukuru yatsinze abamedi n’Abaperesi, ubwami bugacikamo ibice
harimo Egiputa na Siriya.

Igice cya 9: Isengesho rya Danyeri ryashubijwe mu gice cya cumi, ryerekeranye
n’ubusobanuro bw’ubwami bw’Imana.

Igice cya 10: Amakimbirane hagati ya Egiputa na Siriya.


Igice cya 11: Kwima kw’Abaroma n’intambara zahereranye nabyo.
Igice cya 12: Iby’ibihe bya nyuma.

DANYELI 8
UBUSOBANURO KU IYEREKWA
RY’IMFIZI Y’INTAMA N’ISEKURUME Y’IHENE

Iri yerekwa Danyeli yaryeretswe mu mwaka wa gatatu Belushazari ari ku ngoma


ubwo ni mu mwaka wa 551 M.K, Uhereye kandi kuri iki gice igitabo cya Danyeli
cyanditswe mu giheburayo.
Isekurume y’intama y’amahembe abiri: Bisobanura ubwami bwisunganye, ubwo

- 56 -
rero bwari ubwami bw’ Abamedi n’Abaperesi. Mu gihe cyabo bumvaga bagwije
imbaraga rwose.
Isekurume y’ihene yaturutse iburengerazuba ni: Ni ubugiriki, hanyuma ihembe
ryayo rirerire ni Alegizandere mukuru.
Igenda idakoza amaguru hasi: ubugiriki bwakoresheje umuvuduko mwinshi mu
kunesha abamedi n’abaperesi.
Imaze gukomera rya hembe riravunika: Alegizandere mukuru yahise apfa akiri
muto rwose.
Mu cyimbo cyaryo hamera andi mahembe ane: ubwami bwe bufatwa
n’abajenerari be bane. (Twatanze ubusobanuro buhagije ku iyerekwa ry’inyamaswa
enye zo muri Dan 8 nyarukirayo ubusome.)
Kuri rimwe muriyo hashamikiraho akandi gahembe karakura cyane: Aka
gahembe ni Antiyokusi Epifane, uyu muri 168 M.K yashinze igishushanyo
cy’ikigirwamana cy’abagiriki Zewu mu rusengero rw’I Yerusalemu kandi atambira
ingurube ku gicaniro cyarwo. Uku kwari ugusuzugura Imana mu rwego rukomeye.
Nyuma Yuda Makabe n’ingabo ze(Abamakabe) bongeye gufata Yerusalemu beza
urusengero mu 165 M.K
Ubuturo bwera buzezwa: kwezwa kubuturo bwera kwabaye nyumaho imyaka itatu
n’amezi abiri, bwandujwe na Antiyokusi.

Ubutumwa
Umutwe w’iki gitabo n “Ukunesha kw’Imana ya Isiraheli” muri iki gitabo Imana
yagaragaje ko amahanga yose ari munsi y’imbaraga zayo, ihererezo ry’ingoma yose
riri mu bugenzuzi bwayo. Ibyo byagombaga gukomeza Abayuda bari mu mwijima
w’ubunyage guhanga Imana amaso n’ukwizera badashidikanya.
Danyeli abenshi bagereranya
n’ibyahishuwe by’isezerano rya Kera, UBUCUKUMBUZI
DANYELI YARI MUNTU KI?
agaragaza mu buryo buboneye amateka ya
Daniyeli (yari) wo mu muryango wa
gihanuzi. Igice cya mbere Danyeri Yuda, kandi yavukiye i Betihoroni
yacyanditse mu Kigiriki asobanura uko yo haruguru. Yari umugabo wirinze
bageze I Babuloni abagore, bityo Abayahudi
icya 2-7 avuga ku bwami bw’isi n’uko batekereza ko ari inkone, kuko mu
buzakurikirana yabyanditse mu cyarameyi, maso he hatandukanye n’ Abandi
bagabo, kandi nta mwana yari
yongera kugaruka mu kigiriki mu gice cya afite. Yafashije
8-12, agaragaza uko abayuda bazaba Abanyababiloni, apfira muri
bamerewe munsi y’ubutware Elamu , mu mujyi wa
bw’amahanga. Uburyo Imana yanesheje Hozaye1iashaje neza, ahambwa i
ibihugu by’imbaraga biduha inkomezi Shushani mu gihome. Yahanuye
nk’abaKristo n’itorero ko Ubwami bw’iyi ibyerekeye
b’ubwoko bwe.
kugaruka kw'abantu
si buzashiraho ariko ubw’Imana ari Byakuwe muri “Sacred text online”
ubw’Iteka ryose.

- 57 -
Tugiye ku bayuda basenywe na Babuloni, nayo isenywa n’Abamedi n’Abaperesi,
nabo bakurwaho n’Abagiriki kandi n’abagiriki nabo bakurwaho n’Abaroma, ariko
Ubwami bw’Imana buzahoraho iteka.

Kunamba ku Mana nabwo ni ubutumwa bw’iki gitabo, Danyeli yabaye mu


banyamahanga b’abanyabyaha ariko aba uwera, yanze kwanduzwa n’ibyo kurya
by’ibwami, yanze gusenga umwami, yashyize Imana ku mwanya wa mbere, ni cyo
cyatumye imugaragariza imbaraga zayo ku buryo bwuzuye.

Muri iki gitabo turabonamo ibintu bine bigaragaza imbaraga z’Imana:


1. Imana imenya byose: imenya ibizaba byose kandi ikabihishurira abahanuzi.
2. Imana itwarira hejuru y’ibikorwa bwa muntu: ibi ntibishatse kuvuga ko tudafite
ukwishyira ukizana, ahubwo bivuga ko Imana ikorera hagati mu mahitamo yacu ngo
isohoze umugambi wayo.
3. Ikibi kizatsindwa: nubwo abanzi b’Imana basa nabashyizwe hejuru ndetse bagasa
nabanesheje hagati mu mateka y’isi, iherezo ryabyo riri mu bushake
bw’Imana,umwanzuro niyo iwufite, kubw’ibyo Izagaragaza insinzi hamwe
n’abayiringiye bose.

DANYELI 9
UBUSOBANURO BW’IBYUMWERU 70

Iri yerekwa Danyeli yarihawe nyuma yo gusoma ibitabo, ariko cyane cyane igitabo
cya Yeremiya, akamenya ko ubwoko bwabo bwari kuzamara imyaka 70 mu
bunyage. Nyuma bagatahuka ku ngoma Ya Kuro.
Ni gute twabara ibyumweru 70?
Ijambo ryakoreshejwe nk’icyumweru ringana n’Imyaka 7, ushingiye uko abantu
babaraga, umunsi wanganaga n’umwaka umwe,ibyo bihita bingana n’imyaka 490.
hariho ibintu 6 byagombaga gusohora hagati muri iyo myaka:
1) Impongano y’ibyaha yagombaga gutangwa mu rupfu rwa Yesu Kristo
2) Ibyaha bizatsembwaho.
3) Ibicumuro bizakurwaho.
4) Gukiranuka kw’iteka kuzaza.
5) Ubuhanuzi buzasohozwa.
6) Yesu Kristo azasigwa nk’umwami.
Uhereye igihe bazubaka Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya umutware
hazabaho ibyumweru 7 maze habe ibindi byumweru 62 bahubake: Imana
yahisuriye Danyeli ko mu byumweru 69 ubwo ni ukuvuga imyaka 483 bizashira
mbere yuko itegeko ryo kongera kubaka Yerusalemu ritangwa no kuza kwa Mesiya.
Hariho impaka nyinshi kuri iyi ngingo bitewe nuko ubwo itegeko ryatangwaga ryari
iryo kubaka urusengero si umugi, byatangiye muri 457 M.K, igihe Ezira yagarukaga
agatangira kubaka urusengero. (Ezira 4:12-13,15 na Ezira 4:11-23) imyaka 483 ihita
igarukira muri 27 N.K hafi gato y’igihe Yesu yatangiriye umurimo.

Ibyo byumweru uko ari 62 nibishira Mesiya azakurwaho, kandi ntacyo azaba

- 58 -
asigaranye Maze abantu b’umutware uzaza bazarimbure umurwa n’ubuturo
bwera: nyuma y’umurimo we Yesu yakuweho asubira mu ijuru, Nyuma Abaroma
barimbuye umurwa n’ubuturo bwera, ibi byerekeza ku kurimbuka kwa Yerusalemu
uri 70 N.K.

Intambara n’ibyago bizageza imperuka: birumvikana nyuma yo kurimbuka kwa


Yerusalemu, hazacamo ibyago n’intamabara kugeza imberuka, ingengabihe yacu
ibaye nk’iyigizwa imbere imyaka tutamenya izageza mu minsi y’imperuka. Bisa
kandi nkaho isiraheri izahora mu ntambara kugeza imperuka.

Uwo mutware azasezerana na benshi isezerano rikomeye: ushingiye ko Abaroma


aribo basenye Yerusalemu, watekereza ko aribo bazavamo umutware uzaza, bityo
Anti-Kristo akaba nk’umupapa w’I Vatikani. Si Abaroma cyangwa ubuyobozi
bwabo, ahubwo ni Anti-Kristo uzaza, azagirana n’Abisiraheli isezerano ry’amahoro.
Ibyo bizamara imyaka 31/2 nyuma yicyo gihe Azahindura isezerano, avuge ubwe ko
ari Imana, azigarurira urusengero rw’I Yerusalemu ahagarike gusenga Imana. (2 Tes
2:4) nawe ubwe azima imyaka itatu n’igice (Ibyah 11:1-2)

Maze kugera ku mperuka yategetswe uburakari buzasukwa kuri uwo


murimbuzi: ibi byerekeranye no kurimbuka kwa Anti-Kristo nyuma y’imyaka itatu
n’igice ya nyuma y’umubabaro ukabije. Muri make nyuma y’umubabaro ukabije
AntiKristo azateranya ingabo nyinshi, isi yose izaba iri mu ntambara (Dan 11:45;
ibyah 16:16) muri icyo gihe Kristo azagaruka atsembeshe ubutware bwe (Umuriro
uzava mu kanwa ke ubatwike) ubwo Yesu azajugunya Antikrito n’umuhanuzi
w’ibinyoma mu nyanja yaka umuriro n’amazuku naho Satani aboherwe kugirango
Yesu yimane n’abera imyaka 1000.

Amasomo ari mu gitabo cya Danyeli

Muri iki gitabo umusomyi n’umwizera wese yakwigiramo amasomo akurikira:


1. Imana itwarira hejuru y’imbaraga z’Ingoma zikomeye zose zo mu isi,
Nebukadinezari ntago yafashe Yeruslaemu gutyo gusa ni Imana yayimuhaye. (Dan
1:2) hejuru y’intebe z’abami bo mu isi hariho Intebe y’Imana isumba byose, umwami
w’abami, Umukuru nyiribihe byose. (Dan 21:21;7:9-10) ni umugambi w’Imana
kwimika abami ku ngoma no gukuraho abandi. (2:21;4:17,25) iherezo ry’amahanga
riba munsi y’ikiganza cy’Imana. (5:18) nta rugamba na rumwe rwaneshwa Imana
itabishatse.
2. Imana igaragaza muri iki gitabo ko amahanga yose yinangiye nayo ari munsi
y’amategeko y’Imana. (4:27;5:22-23,27)
3. Imana yita kubayo: Nubwo abayuda bari bari mu bunyage bibwiraga ko Imana
yabibagiwe, uburyo Imana yakijije ba basore batatu mu itanura ry’umuriro cyari
igihamya cyuko Imana itaretse abantu bayo. Bari mu gihano kuko abo Uwiteka
akunda aribo ahana.(Heb 12:6)

- 59 -
DANYELI 11
UBUSOBANURO INTAMBARA Z’UMWAMI W’IKUSI N’IKASIKAZI

Iki gice cyongera gusubiramo intambara hagati y’abamedi n’abaperesi n’ubugiriki


nyamara uruhererekane rurakomeza rukageza kuri Anti-Kristo.

 Nuko noneho ngiye kukwereka iby’ukuri (11:2) : ukuri kuvugwa hano I


ubusobanuro bwimbitse ku ntambara yeretswe mu mayerekwa yabanje, ahanini
berekeza kuri Antiyokusi Epifane umugiriki wahumanije urusengero. Abaperesi
baragize abandi bami 3, Kambuse (530-522 M.K) Gomata (522 M.K) Dariyo wa I
(522-255 M.K) n’umwami wa kane Ahasuwerusi (486-465 M.K) Aba bami
barwanije ubugiriki.

 Kandi hazima umwami ukomeye (11:3) : uyu mwami ni Alezandere


Mukuru muri (336-323 M.K) Wapfuye amaze gukomera ubwami bwe
bukagabanywa mu ba Jenerari be bane.

 Nuko umwami w’ikusi azakomera (11:5): Uyu mwami wo mu majyepfo


yari Putolemi I Soteri wa Egiputa (285-246 M.K) Umutware we uzamurusha
gukomera akaba Selekusi I Nikatoro(311-280 M.K)

 Nihashira imyaka bazuzura kuko umukobwa w’umwami w’ikusi


azabunga. (11:6): Nyuma y’imyaka myinshi, Benise umukobwa wa Putolemi II
Filadelifusi(Philadelphus) wa Egiputa muri (285-246 M.K) yashakanye na
Antiyokusi II Theos (261-246 M.K) Byabaye ngombwa ko uwo mwami
w’amajyaruguru yaharitse Lawodise umugore we ngo abone uko arongora
Benise, muri 246 M.K Putolemi II yarapfuye hanyuma Lawodise yica Benise na
Antiyokusi n’umuhungu wabo.

 Umwe wo mu rubyaro rwe wakomotse ku gishitsi cye azahaguruka yime


ingoma. (11:7-9) iri shami ni musaza wa Benise, Putolemi III Eurgete wa Egiputa
(246-226 M.K) wanesheje umwami w’amajyaruguru Selekusi II Karinikusi muri
(246-226 M.K) Putolemi III yinjiye mu gihome anyaga ibishushanyo bisengwa
byose bya Siriya n’ibya Egiputa byari byaranyazwe na Kambuse umwami
w’abaperesi igihe yahatsindaga muri 525 M.K, Nuko ataha anezerewe ariko
ntiyongera gutera Selekusi, Nyuma y’igihe Selekusi ashaka gutera Egiputa ngo
yikure mu gihombo ariko ntiyanesha kuko bamusubije inyuma shishitabona.

 Abana be bazateranya imitwe y’ingabo (11:1-12): Abahungu babiri ba


Selekusi II ni Selekusi wa III Seranusi(226-223 M.K) na Antiyokusi III Mukuru
(223-187 M.K) Antiyokusi III yatsinzwe na Putolemi IV Philopateri (221-203
M.K) ahatakarije ingabo 10000 z’abasiriya mu gihome cy’I Rafiya mu majyepfo ya
kanani.
 Igihugu gifite ubwiza(11:6): Antiyokusi wa gatatu yateye Egiputa muri 200
M.K ariko aneshwa n’umwami waho Putolemi V Epifane (203-181 M.K) Nuko

- 60 -
Antiyokusi agwiza imbaraga anesha imigi myinshi igoswe n’ibihome urugero nk’I
Sidoni. Kandi arakomeza atwara n’igihugu cy’ubwiza “Isiraheli”

 Azasitara agwe ye kuzaboneka ukundi (11:19): nyuma y’imyaka


iringaniye Antiyokusi III yasezeranye amahoro na Egiputa (194 M.K) nuko
ashyingira umukobwa we Klewopatra I Kwa Putolemi V. hanyuma Antiyokusi V
atera amajyaruguru aneswa na Manyesiya yo muri Aziya nto muri 190 M.K, Nyuma
gato muri 187 yagerageje gusahura urusengero mu ntara ya Elymais, apfira muri iryo
gerageza rye.

 Azarimburwa atazize uburakari cyangwa intambara(11:20): urupfu rwa


Selekusi IV Filopate (187-175) rwateguwe n’umukoresha w’ikoro we, (Umubitsi we)
Heliwodotusi.

 Hazaza umuntu w’insuzugurwa (11:21): Uyu uvugwa muri uyu murongo


ni Antiyokusi IV Epifane (175-164 M.K) musaza wa Selekusi IV. Yegukanye
intebe ya murumuna Demetiriyusi, umuhungu muto wa Selekusi IV. Antiyokusi
(“Agahembe gato” 8:9-14,23-25) yagerageje inshuro nyinshi gutera Egiputa. Yishe
“Umwami w’isezerano”(Ibi byerekeye ku rupfu rw’umutambyi Oniyasi mu 170
M.K) yazize ko yafashije Putolemi Filometo kurwanya Putolemi Euergetes kubera
impamvu z’ubwikunde. Muri uru rugamba kuri Egiputa rwazanye insinzi kuko ntawo
kuyifasha yari ifite, Nuko Putolemi Filometo atahukana insinzi nyinshi.

 Umutima we uzaba wanganye n’isezerano ryera (11:28): Antiyokusi


yagiriye urwango rukomeye Abayuda n’amategeko y’Imana, yumvaga ko umuco
n’amategeko y’abagiriki ari iby’agaciro kuruta iby’ibindi bihugu. Ahanini
yabangaga kuko bari batsimbaraye ku muco wabo n’amategeko. Nuko aramanuka
atera Egiputa ariko kuri iyi nshuro inkuge z’abasirikare b’Abaroma z’ I Kupuro
(Kitimu) zaramuteye, agira ubwoba asubirayo ariko umujinya wose awurakariara
Abisiraheli. Nubwo harimo abari bararetse isezerano bahamagariraga Antiyokusi
kuzana imico n’imihango by’Abagiriki. Bityo Antiyokusi yagiye I Yerusalemu
atambira ingurube ku gicaniro cyo mu rusengero, ahagarika ibitambo bya buri munsi
byategetswe n’Uwiteka, nuko ashyira igishushanyo cya Zewu, ikigirwamana
cy’Abagiriki ahera. Iki cyiswe ikizira cy’umurimbuzi (u.31)

 Ikizira cy’umurimbuzi: ni igikorwa cyo guhumanya urusengero cyakozwe


n’umwami w’abagiriki Antiyokusi, agatambira ingurube ku gicaniro, agakuraho
ibitambo bihoraho, agashinga Zewu ikigirwamana cy’abagiriki ahera. Nyamara
ariko avuga iby’iminsi y’imperuka ku musozi wa Elayono Yesu yongeye kuvuga iri
jambo, Hariho ikindi kizira kizaba mu minsi y’imperuka. Anti-Kristo ubwe
azaharika igishushanyo cye mu rusengero rw’I Yerusalemu avuge ko ari Imana.
(2 Tes 3:4; Ibyah 13:14-15)
 Abazi Imana yabo bazakomera bakore iby’ubutwari: Twibuke ko muri
iki gihe abayuda bamwe bari baravuye mu isezerano maze bajya inyuma ya
Antiyokusi umugiriki, ariko buri gihe Imana iba ifite abo yishigarije, batapfukamiye

- 61 -
Baali (I Abami 19:18; Yes 6:13) muri iki gihe nabwo hariho Abayuda bari bazi
Imana maze bayinambaho. Nubwo akarengane kakomeje ku bayuda ariko Abayuda
bakomeje amategeko bari bayobowe na Yuda Makabe bagize ishyaka bakora itsinda
ryarwanyije Antiyokusi agasubira iwabo, iryo tsinda niryo ryiswe
“ABAMAKABE” (Uzasanga igitabo cyabo muri Bibiliya Ntagatifu ya Kiriziya
Gaturika) nuko beza urusengero kandi uwo munsi uracyizihizwa muri isiraheri witwa
“Hanuka” (Hanukkah) nyamara Imana ntiyari irangije umugambi wayo kuri Isiraheli,
wari ugikomeza kugeza imperuka.

 Uwo mwami azishyira hejuru yikuze…….(11:36-45): Umwami uvugwa


aha biragaragara ko Atakiri Antiyokusi ahubwo Ni Anti-Kristo, ijambo ngo mu bihe
bya nyuma(u.35,40) byerekeje ubu buhanuzi kuri Anti-Kristo. Abiga ubuhanuzi
murabimenyeye ko bushobora gutangirira ku muntu runaka bugasoza bwafashe undi.
Urugero Yesaya 14 igice kivuga kuri Satani nyamara gihera kuri Babuloni, ku buryo
utamenyereye gusesengura, byakuyobera. Imana ikoresha umuntu cyangwa ikintu
gisa n’icyo ishaka kuvugaho, Antiyokusi yakoze ibintu bifitanye isano n’ibyo
Anti-Kristo azakora. Hariho n’izindi ngero ninshi.

AntiKristo azaba umuyobozi w’igitugu, azigaragaza nkaho aruta Imana zose,kandi


azavuga ibyo gutuka Imana, kandi azanesha mu gihe cye.(7:8;9:27) kutazita ku Mana
za ba sekuru, bivuga ko nta na kimwe mubyahise by’imico n’imihango azaba ashyize
imbere, ahubwo azita ku mana z’ibihome, ibi bigaragaza ko azita ku kizatuma
arwana kandi akanesha Imigi igoswe n’ibihome nkaho yaheshejwe insinzi n’imana
zabyo, azanesha ibihugu kandi uzamwemera azamukomeza amwogeze.
 Nubwo Azaba agaragara nkuwanesheje nyamara azagira izindi ntambara zivuye
mu majyepfo, azazinesha azamuke atewe ubwoba n’inkuru z’iburengerazuba
n’iburasirazuba, azatangira kandi kwitegura intambara ya Herimagedoni ariyo
azarimbukiramo. Atsinzwe n’inkota izava mu kanwa ka Yesu, azafatwa ajugunywe
mu nyanja yaka umuriro n’amazuku. (Ibyah 19:20)

4. Gukomera k’ubwami bw’Imana ugereranije n’ubw’abantu, ubwami bwo mu isi


buzahora buciriritse, kandi bworoheje, ugereranije n’ubwami bw’Imana. Ubwami
bwo mu isi kandi ni ubw’igihe gito ingoma zihora zisenyuka ariko Ubwami
bw’Imana ku ngoma ya Mesiya ni ubw’ikuzo kandi ntibuzahanguka. (Dan 2:44-45)
5. Kuba abakiranutsi mu gihugu gikiranirwa, Tutitaye ku gihugu turimo, aho
twimukiye, aho dutuye n’abo duturanye dukwiye gukomeza kubaha Imana, urugero
rw’indashyikirwa twarufatira kuri Danyeri na bagenzi be bari I Babuloni, banambye
ku mana ku buryo twese abakristo bo mu gihe cya nyuma dukwiriye kubafataho
ikitegererezo.
6. Muri iki gitabo tubonamo uburinzi mvajuru: Imana ntizakunda ko abakiranutsi
bayo bababazwa mu maboko y’abanzi babo, mu gihe gikomeye cy’amakuba
batawemo no kuyubaha Imana izababera icyanzu. Mbese nkuko Daniyeri na bagenzi
be, Imana yagiye ibakiza, ni ishusho y’ubutabazi bw’Imana ku bayiringiye bose, bo
mu bihe byose.

- 62 -
DANYELI 12
UBUSOBANURO BW’IBY’IMINSI Y’IMPERUKA

Ishusho 10 Nuko Danyeli bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso,


kugeza igihe cy’imperuka, benshi bazajarajara hirya
no hino kandi Ubwenge buzagwira. (Dan 12:4)

Muri iki gice gisoza igitabo cya Danyeli Marayika Gabuliyeli arashaka gusobanurira
Daniyeli aho ibyo mu minsi y’imperuka bizagarukira, ariko cyane cyane iherezo
ry’Abantu be aribo bisiraheli. Reka twigire hamwe iki gice gisoza:

 Kizaba ari igihe cy’umubabaro: muri iki gihe abera bazaba barazamuwe, ariko
abayisiraheli bazaba bakiri mu isi, Danyeli arahumurizwa ko abazaba
barakiranutse bazazukira ubugingo, cyangwa gukorwa n’isoni. Aya magambo
aratugaragariza ko ari mu minsi ya nyuma ku muzuko w’abanyabyaha b’ibihe
byose. (Yobu 19:25-26) uyu si umuzuko w’Itorero kuko ryo rizaba ryarazamuwe,
mbere y’umubabaro.

 Nuko Danyeli bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso: Danyeli arasabwa


kubumba icyo gitabo kuko ubuhanuzi bukirimo bwari ubwo mu minsi
y’imperuka. Kandi Danyeli abona abamarayika babiri umwe ku nkombe yo
hakurya undi kuyo hakuno y’uruzi rwa Tigirisi, umwe abaza undi igihe ibyo
bizamara, nawe amubwira ko bizamara ibihe igihe n’igice cy’igihe bingana
n’imyaka itatu n’igice.

 Abanyabwenge bazayamenya: mu gihe cya Danyeli kumva ubuhanuzi bwe


ntibyari byoroshye, kuko umwuka wo kubihishurirwa wagenewe abo mu gihe
cyabyo, aricyo gihe cy’imperuka. Iyi minsi 1290 ingana na none n’imyaka 31/2 ya
nyuma y’umubabaro ukabije, umugisha udasanzwe usezeranywa

- 63 -
umuntu uzageza ku munsi wa 1335 ubwo ni ukuvuga iminsi 45 yiyongera ku
gihe musozo cy’umusozo w’Umubabaro nta busobanuro Danyeri yahawe kuri iyi
minsi, ariko biratwereka ko hariho igihe runaka hagati y’intambara ya
Herimagidoni n’igihe no kwima kwa Yesu n’abera n’itorero mu bwami
bw’imyaka 1000.

- 64 -
UMUGEREKA I

ABAMI B’ABASHURI BAFITE


AHO BAHURIYE NA ISIRAHELI

- 65 -
UMUGEREKA II
IKARITA Y’IMIRYANGO Y’ABISIRAHELI

- 66 -
UMUGEREKA III
IKARIYA ‘UBWAMI BW’ ASHURI NA BABULONI

- 67 -
UMUGEREKA IV
ABAMI B’AB’ISIRAHELI N’UBUYUDA

Ishusho ya 1

- 68 -
- 69 -
IBITABO BYIFASHISHIJWE

1. Major Prophets Jet Witherspoon Toole Copyright © 1988


Foreign Missions Division8855 Dunn Road, Hazelwood,
Missouri 63042-2299
2. The Minor Prophets In The Light Of Christian Science
Kappeler Institute Publishing P.O Box 99735, Seattle, Wa
98139-0735, ISBN 0-85241-041-7
3. A Study Of Prophets And Prophets,Gene Taylor
4. Dream And Vision Of The Prophets Daniel, Jef Asher,2003
5. The Baker Illustrated Bible Handbook Edited By J.Daniel
Hay And J.Scott Duvall
6. Life in the Spirit Study Bible,by Donald C. Stamps ed. By
John Wesley Adams
7. Death of Prophets of the Bible,Sacred texts
Online:www.sacred-texts.com/chr/bb/bb32.htm
8. Bibiliya Yera 1993

- 70 -
IBIJYANYE N’UMWANDITSI

Guhera mu 2015, Misiyoneri CYIZA Benjamin yatangiye umurimo wo gutegura no


kwandika ibitabo bya Gikiristo, Mu mpera z’uwo Mwaka yabiganirijeho abandi
banyeshuri bo mu bihugu by’U Rwanda, Uganda na Kenya biganaga mu ishuri rya
Misiyoloji n’Amasengesho (School of Mission and Prayers), TORORO, UGANDA).
Bashinga itsinda ryajya ritegura ibitabo bya Gikiristo bikenewe mu murimo
w’Imana muri ibyo bihugu. (Voluntary Pentecostal Missionaries for Scripture
Progress (VPMSP -EAC) kuva icyo gihe umurimo urarimbanije, kandi duterwa
umwete n’ ubuhamya bw’abasomyi badushimira intambwe twateye. Kuri ubu
CYIZA Benjamin ni umunyeshuri mu kiciro cya gatatu cya Tewoloji (Masters in
Theology) mu ishuri WOLDWIDE EVANGELICAL SEMINARY, CANADA.
Wifuza gutera inkunga umurimo wo kuzamura ibyanditswe byera watwandikira kuri
Adress ziboneka hasi kuri iyi paji.

—Umurimo wose w’Imana ukozwe mu


buryo Imana ishaka ntubura inkunga y’Imana
—Ubwanditsi Bwa VPMSP-EAC

VPMSP-EAC
KAMPALA,UGANDA
RWANDA,KIGALI
WEBSITE:VPMSPEAC.SIMDIF.COM
EMAIL: vpmspeac1@gmail.com
Tel:+25078539407/+256787270989
Bookshop Store:www.Payhip.com/CYIZABENJAMIN

- 71 -

You might also like