Professional Documents
Culture Documents
Abahanuzi N'ubuhanuzi 1 "Abahanuzi Bakuru"
Abahanuzi N'ubuhanuzi 1 "Abahanuzi Bakuru"
-2-
ISHAKIRO
AMAGAMBO ABANZA···················································· - 4 -
GUSHIMIRA···································································- 5 -
ABO DUTUYE IKI GITABO··············································· - 6 -
IGICE CYA I: UMUHANUZI NI MUNTU KI?··························- 7 -
IGICE CYA II: ABAHANUZI BA KERA·································- 9 -
ELIYA······································································ - 9 -
ELISA····································································· - 12 -
IGICE CYA III: ABAHANUZI BAKURU······························ - 16 -
KUKI BISWE ABAHANUZI BAKURU?··························· - 16 -
Yesaya················································· Error! Bookmark not defined.
YEREMIYA······························································ - 24 -
AMAGANYA YA YEREMIYA······································ - 35 -
EZEKIYELI······························································ - 39 -
DANYELI·································································- 47 -
IMIGEREKA,I,II,III,IV.........................................................................-46-
IBITABO BYIFASHISHIJWE..............................................................-67-
ISHAKIRO RY’AMASHUSHO
-3-
AMAGAMBO ABANZA
Ibi bihe itorero risohoyemo ni ibihe bisaba ko riba rigwije ijambo,
umuKristo wese mu ruhande rwe, akubaka ubuzima bwe mu murongo
w’ijambo ry’Imana, akaba abasha gukomera kubyo yize kuko azi neza
uwabimwigishije.
-4-
GUSHIMIRA
Turashimira Imana yatubashishije kwandika iki gitabo.
Turashima Abantu bose bagize uruhare mu itegurwa
ry’iki gitabo, ari mu buryo bw’amasengesho n’inkunga
y’amafaranga.
Turashimira Abamisiyoneri bose bagize uruhare mu
kwegeranya inkuru zose zanditse muri iki gitabo, ari abo mu
Rwanda no mu bihugu duhana imbibi ndetse n’abaturuka mu
muryango mpuzamahanga w’Abamisiyoneri IAM (International
Accerelated Missions) ku ruhare rwabo muri uyu murimo
mugari wo kongera ibitabo bishingiye ku byanditswe Byera,
iwacu mu Rwanda no mu bihugu duhana imbibi.
Turashimira abagize itsinda V.P.M.S.P EAC (Voluntary
Pentecostal Missionaries for Scriptures Progress in East Africa)
ari abo mu Rwanda no mu mahanga kubw’umuhati bakoresha
ngo ibitabo bitegurwe neza mu ndimi za kavukire zo muri Afrika
y’uburasirazuba.
―Ubwanditsi, V.P.M.S.P EAC
-5-
ABO DUTUYE IKI GITABO
-6-
IGICE CYA I:
UMUHANUZI NI MUNTU KI?
Ijambo umuhanuzi, riva ku ijambo ry’igiheburayo “Nabi” riboneka nk’izina inshuro
400 mu isezerano rya kera, mu gihe inshinga guhanura iboneka inshuro 110 mu
isezerano rya kera.
-8-
IGICE CYA II:
ABAHANUZI BA KERA
ELIYA
Ishusho 1 Eliya yari atinyitse kandi aboneka gacye, yari ateye ubwoba
kandi yari uw’I Tishubi yari umwe mu basuhuke b’I Galeyadi.
Inkuru y’amateka ya Eliya igaragara mu I Abami 17: 1 - 2 Abami 2:12 Izina rye
risobanura “Yah ni Imana,” cyangwa “Imana yanjye ni Yehova.” Yavukiye i Tishubi
mu karere ka Nafutali. (1 Abami 17: 1) Isura ye yari iy'umugabo ufite umusatsi,
ubwanwa n’impwemwe byinshi , wambaraga umukandara w'uruhu. (2 Abami 1: 8)
Yahanuye ahanini ku ngoma ya Ahabu, umwami wa Isiraheli. (muri 876-854 M.K)
Ishyaka rye ryari kurwanira amategeko y’Imana no kwerekana gufuha kw’Imana (1
Abami 19:10, 14) Yari mu buryo busa nubwa bwa Yohana Umubatiza. (Malaki 4: 5;
Matayo 11: 11-13; Mariko 9: 11-13) Yagaragaye ari hamwe na Yesu na Mose
mugihe cyo guhinduka ukundi ku musozi. (Mat. 17: 1-5)
-9-
Incamake y'ubuzima bwa Eliya
- 10 -
Ibintu bibiri by'ingenzi mu buzima bwa Eliya
Inkuru ya Eliya n’abahanuzi ba Bayali ifitanye isano n’icyaha cya Ahabu cyo
gushaka umugore w’umunyamahangakazi. (1 Abami 18: 16-46) Yezebeli yari
umukobwa wa Etibali, umwami w'Abasidoni. Yatoteje abahanuzi b’Uwiteka kandi
abuza abisiraheli gusenga Imana yabo, abashishikariza gusenga Baali. (1 Abami 18:
4,13) Eliya yarezwe n'Imana. Yaje aturutse mu ishyamba ry’ I Galeyadi yari azanywe
no kurwanya imisengere ya Baali na Ashera no kugaragariza ukuri Abayobozi ba
Isiraheli. Yagejeje kuri Ahabu ubutumwa bw'Imana ko Yehova ari Imana ifuha isaba
ko Abisiraheli bayisenga yonyine. Yahanuye imyaka itatu n’igice y'amapfa n'inzara.
Yasabye amarushanwa ya kamarampaka hagati ya Yehova na Baali. Kandi nta
gushidikanya ayo marushanwa yo ku musozi Karumeli nicyo gisubizo. (1 Abami 18:
1-40) yari intsinzi igaragara kubantu basakurije icyarimwe bati: "Uwiteka niwe
Mana." (1 Abami 18:39)
Ariko mu ituze rikurikira imvururu yumva ijwi rituje, rito, 'ijwi rivugira mu kayaga
karinganiye, 'biramushimisha kandi amenya ko Imana iri aho hantu, aherako yipfuka
mu maso. Mu buryo bw’ikigereranyo yigishijwe guca bugufi mu mutima, kandi
yigishwa ko Imana ikora mu buryo bukomeye cyangwa buciriritse. Bisa naho bwari
ubwa mbere ahuye n’ingaruka z’ubuhanuzi bwe, atandukanye na Yeremiya wari
umuhanuzi w’Amarira. Aha rero yagombaga kuhigira amasomo akurikira:
- 11 -
b. Isomo ry'ubutwari. Ntukiruke kugeza igihe Imana ibitegetse. Eliya yirutse n’ihubi
ry’ubwoba kandi nta murongo ugaragaza ko ibyo Yezebeli yavuze koko yabikoze
cyangwa yari kubikora. Muri make nta wari umwirukankanye Byari ibikangisho
by’umwanzi. Ubwoba niyo ntwaro ya mbere umwanzi akangisha, umuntu wakutse
umutima kandi, aba yamaze kuneshwa, inshuro zirenga 350 mu byanditswe,
habonekamo ijambo “Ntimutinye” Iri rikwiye kuba isomo ry’abaKristo bose hagati
mu bigeragezo. Ntukiruke keretse Imana ikubwiye guhunga.
c. Isomo ryo kwitonda. Ntukizerere cyane mu buryo bw’ubugizi bwa nabi ushaka
kuzanzamura ibyangiritse mu buryo bw’umwuka, ntugakoreshe imbaraga nyinshi mu
mubiri ngo ukemure ikibazo kiri mu mwuka.
ELISA
Ishusho 2 Elisa mwene Shafati, Umugabo w’uruhara wo muri Abeli Mehola mu majyaruguru y’ikibaya
cya Yorudani, ibitangaza bye byagaragazaga umurimo w’ubuntu n’ineza ni ishusho ya Yesu Kristo
ubwe.
Elisa yari umuhungu wa Shafati wo muri Abeli Mehola (1 Abami 19:16). Izina
rye risobanura “Imana ni agakiza,”
- 12 -
Abeli-mehola yari mu majyaruguru y'ikibaya cya Yorodani no mu majyepfo gato
y'Inyanja ya Galilaya. Uko bigaragara yakoze umurimo we nk’ingaragu, kandi Eliya
yategetswe n'Imana kwimikira Elisa kumusimbura. (1 Abami 19: 16-17)
- 13 -
umwami w’ab’isiraheli iby’ibitero by’ingabo z’I siriya (2 Abami 6: 8-12)
Aho abanyasiriya babimenyeye bohereje abo kumufata kubwo gusenga kwa Elisa
bose barahuma. (2 Abami 6: 13-23)
- 14 -
aboneka muri umujyi ... Umurimo wa Eliya wamaze igihe gito ugereranije na Elisa;
Elisa yongerewe igihe kingana n’ imyaka mirongo itandatu. Eliya yagiranaga
amakimbirane n'abami; nyamara Elisa yari umujyanama wabo n'incuti yabo. ”
ELIYA ELISA
- 15 -
IGICE CYA III:
sABAHANUZI BAKURU
KUKI BISWE ABAHANUZI BAKURU?
Kugirango wumve neza ubuhanuzi bisaba ko umuntu byibuze yaba azi amateka ya
Isiraheri, ni ngombwa kumenya ibihe bya politique n’iyobokamana byariho mugihe
cya buri buhanuzi kugirango wumve ubuhantuzi bwe neza. intego y’abahanuzi yari
mu buryo bubiri, iya mbere kwari ukugaragaza ibyaha byo mu gihe cye, intego ya
kabiri yari iyo kuvuga iby’ahazaza, umuhanuzi yavugaga ku hazaza uhereye kubiriho,
urugero:
Niba abantu baragomye yababwiraga ikizakurikira uko kugoma, ubundi umuhanuzi
yahanuraga ibishyize kera byo mugihe cya nyuma,urebye abahanuzi bakuru n’abato
bahurizaga kubintu by’ingenzi bikurikira :
1. Iby’igihe cyabo.
2. Kugaruka kwa Mesiya.
2. Ubwami bw’Abisiraheri na Baburoni.
3. Ubwami bw’imyaka igihumbi.
Mugihe tuzaba twiga twitonze ibiri muri iki gitabo tuzamenya uko ibitabo bihuzwa
n’ibintu by’ingenzi. Buri muhanuzi yagaragazaga Kristo mu buryo bubiri,
bagaragazaga imibabaro ya Mesiya nko muri (Yes 53) Bakamwerekana nk’Umwami
unesha(Yes 11). abahanuzi babaga babihanuye naho ubwabo bataba bazi uko
bizasohora. Uruhare rw’umuhanuzi n’ukugaragaza no gutangaza ubushake bw’Imana,
gusohoza ubuhanuzi nirwo ruhare rw’Imana(1Petero 1:8-12)
Iyo urimo usoma ubuhanuzi ubona wagira ngo kwima no kubabazwa kwa Kristo
bizaba mugihe kimwe, nyamara isezerano rishya rigaragaza intera iri hagati yo kuza
kwa mbere no kuza kwa kabiri bya Kristo,kandi ugaragaza uburyo bubiri bwo kwima
kwe. Yimye mu mitima y’abamwizeye mu gihe cya none, ariko mu bwami bwe mu
cyubahiro cyinshi hano mu isi.
- 16 -
YESAYA
Ubuhanuzi bwe
Yesaya ubwe.
Ubuhanuzi n’amateka.
Tugerageje guhuza ubuhanuzi bwa Yesaya na bimwe mu bikorwa byabaye muri icyo
gihe,tubona ko Yesaya yahanuye ku ngoma z’Abami bane(Yesaya 1:1) hagati
byibura ya (740-690M.K) muri uwo mwaka wa 740 M.K, Yesaya yarahamagawe
ninacyo gihe Umwami Uziya yatanzemo azize indwara y’ibibembe, yatejwe no
kwiha gukora imirimo y’abatambyi abitewe no kwiyogeza (II Ngoma 26:21; Yes 6:1)
na none kandi (Yes 7:1) tuhasanga inkuru y’Abasiriya bifatanyije n’Abefurayimu
ngo barwanye Abayuda ariko Imana irabaneshereza aho byari muri (734 M.K) mu
mwaka Ahazi yatanzemo Yesaya yahanuriye amahanga akikije isiraheri muri (727
M.K)(Yes 14:28) Yesaya nanone yavuze uko Sarigo yigaruriye Ashidodi umujyi
wari warigometse kuri Asiriya muri(711M.K) Nkuko bigaragara muri Yes 20:1 bwa
nyuma uri (36:1) tuhasanga urugamba Senakarebu umwami w’Abasiriya yashoye ku
bayuda nyamara ariko, ingabo ze zigatsembwa na Marayika muri (701 M.K).
- 18 -
ku bwami bwa Ashuri ndetse batakaza ubwingege bwabo. Sagoni II wakurikiye
Tigurapileseri III, yateye ubuyuda muri (712 M.K- 711 M.K) kuko Abayuda bari
bagomye nanone Senakarebu wari wakurikiye SARIGO II bongeye gutera ubuyuda
muri 702/701 M.K Murwego rwo gushyira umutekano mu ntara z’iburasirazuba.
Muri macye twavuga ko mu gihe cya Yesaya hariho amashyaka ya politique atatu:
a. Umutwe wa Egiputa warwanyaga Ashuri
b. Umutwe w’Abasiriya : warangwaga n’ubwibone ushaka gutwara ibihugu byose.
c. Umutwe w’Ibuyuda cyangwa “umutwe wa Yehova”
Byasaga naho wayoborwaga na Yesaya umuhanuzi,wavugaga ko ubwami bw’
Abayuda ari ubw’Uwiteka kandi ko ari byiza kwiringira agakiza ke.
Barwanyaga ababateraga bose ari Egiputa na Ashuri.
Iyobokamana
- 19 -
2. Ibyerekeye gukomera kw’Imana(40-66)
Ibiri mu gitabo.
A. IBICE BY’IBIHANO.(1-35)
Iki gice usanga kigaragaza ugucyahwa kw’ibyaha by’abayuda.
1-2: Ubuhanuzi bw’ubuyuda na Yeruzaremu.
13-23: Ubuhanuzi bw’ibihano kubanyamahanga.
24-27: Ubuhanuzi bw’abanyamahanga kugeza ku gakiza ka Isiraheri.
28-35: Ubuhanuzi bw’ibihano n’imbabazi.
C. IBICE BY’IHUMURE(40-66)
Muri ibi bice tubonamo amasezerano y’ihumure ku bisiraheli no kongera
guhemburwa nyuma y’ubunyage no guhabwa umugisha.
40-48: Ivanwa mu bunyage bikozwe n’umwami Kuro,
49-57: Agakiza gaturutse mu mibabaro n’igitambo bya Mesiya.
58-66: Icyubahiro cy’Abacunguwe n’Uwiteka mu minsi ya nyuma.
INSHAMAKE Y’IGITABO.
Yesaya 1: Imana igaragaza ibyaha by’abayuda byo mu gihe cya Yesaya, iyaba
Uwiteka atarabasigiye abasigaye bacye bakiranuka baba bararimbuwe nk’ I Sodomu
n’I Gomora(Yes 1:9 )ariko kubwibyaha byabo Uwiteka yabasezeranyije
umucunguzi.
- 20 -
Yesaya 2: Imana isezeranya agakiza k’Abanyabyaha ariko igasezeranya ko izahana
abibone, n’abasenga ibigirwamana.(6-22)
- 21 -
26:20-21)”bisa naho byahuzwa n’ubukwe bw’umwana w’intama aho itorero
rizazamurwa mu gihe mu isi umubabaro ukabije uzaba ubabaza abayituye (Ibyah
19:7-9) imbaraga zose isiraheri yakoresha ngo yikize zagereranywa n’urutara rugufi
umuntu atakwirwaho.”Erega urutara ni rugufi umuntu atarambirizaho kandi ikirago
ni intambwe nke kuburyo kitakwira umuntu (27:20), uburyo bumwe bwahisha ibyaha
by’abisiraheri, n’umwuka w’Imana utangiwe muri Kristo Yesu. (30:1) Abantu
b’Imana bikururiye amakuba ubwo bajyaga muri Egiputa gushaka ubufasha biringira
igisirikare cy’umubiri (31:1-3) ubuhungiro bwaho bw’ukuri ni muri Kristo
wagombaga kuza.
Yesaya 35:8: iki gice kivuga inzira y’Abacunguwe inzira ijya mu ijuru abera
bazacamo batashye kandi ikaba inzira nanone yo mu Bwami bw’imyaka 1000 Abera
bajya I Siyoni aho ubwami buzaba buri. Gereranya na (Yohana 14:1-6)
Yesaya 36-39: Iki gice cy’amateka, uko Abasiriya bateye I Buyuda nuko Imana
yabatabaye mu gihe cya Hezekiya yarasenze kandi yiringira Imana , ibyo byatumye
Imana imutabara muri iyo ntambara. Tubonamo kandi uko Hezekiya yarwaye n’uko
yakize ndetse n’uko yeretse abanyamahanga ubutunzi bwe bikababaza Imana.
Yesaya 40: iki gice kigaragaza ubuhanuzi bw’Integuza ya Kristo Yohana umubatiza
(Yes3-8, Luka 4:4-6) iki gice kigaragaza ubwiza bw’Umukiza wagombaga kuza
(9-28) n’ubwiza yagombaga kuzanira inyokomuntu (29-31)
Yesaya 41-48: Hatugaragariza ko hariho Imana imwe kandi ari umukiza w’abantu
bayo (42;8,43:10-17,44:6,45:5,46:9-10,48:5-12-13)
Yesaya 41:2: Hatubwira iby’Umwami Kuro umuperesi uwo Imana yari buzakoreshe
igakura abantu bayo mu bunyage (Ezira 1:1-11) igitangaje muri ubu buhanuzi nuko
umuhanuzi yahanuye ibye imyaka 150 mbere yo kuvuka kwe.
Yesaya 40-57: aha muri ibi bice usanga bibanda cyane kukuza kwa Mesiya
n’agakiza ke kazaturuka mu mibabaro. Izina rye ryaramenyekanye mbere yuko
avuka. (49:1) uhagereranyije na Matayo 1:21) ijambo rye rizamera nk’inkota ityaye
cyane (49:2) gereranya na 50:4 ndetse na Abaheburayo 4:12, na Yohana 7:46)
Yesaya 58: Hagaragaza uburyo iminsi mikuru y’abayuda idahagije kuba yabakiza,
kuko Imana yumva amasenesho y’abaretse ibyaha (bavuye mu byaha byabo).
- 22 -
Yesaya 59: Hagaragaza yuko ibyaha by’Abantu byabatandukanije
n’Imana(1-9) kandi ko ntawundi uretse Uwiteka ubasha kubakiza.
Amasomo y’ingenzi.
1. Agakiza kubwo kwizera: Imana ikeneye ko abantu bizera umukiza ngo bakizwe
ibyaha byabo n’ingaruka zabyo. Abantu basabwa kwegera Imana no kuyizera
nk’isoko y’Agakiza kabo.
3. Igitabo cya Yesaya giteye ku buryo butangaje, ni nka Bibiliya ntoya, Bibiliya
igizwe n’ibitabo 66 na Yesaya agizwe n’ibice 66, muri ibyo bitabo bya Bibiliya 39
nibyo mu izerano rya kera naho 27, mu isezerano rishya, usanga ibice 39 bya mbere
muri Yesaya ,bigaragaza uko abantu bavuye mu masezerano y’Imana. Naho 27
bisoza bikagaragaza Mesiya n’ibyo azakora mu guhembura isi yose.
- 23 -
YEREMIYA
Umurimo we wo guhanura.
Itariki
Amateka n’Ubuhanuzi
Turiga muri make imyaka y'ubuhanuzi bwa Yeremiya munsi y’ingoma ya buri
mwami w' u Buyuda kuva Yosiya kugeza kuri Sedekiya. Ibyerekeye amakuru
y’aya mateka tuyasanga mu Bami II 22-25 na II Ngoma34-36.
- 25 -
A. Yosiya (II Abami 22:11; II Ngoma 34: 1)
Yosiya yimye ingoma afite imyaka umunani. Yari umwami mwiza kandi wizerwa.
Afite imyaka cumi n'itandatu, yatangiye gushaka Uwiteka, kandi igihe yari afite
imyaka makumyabiri, mu mwaka wa cumi n’ibiri w'ingoma ye, atangira kweza I
Buyuda na Yerusalemu aca no gusenga ibigirwamana (II Ngoma 34: 1-7). Hanyuma
yategetse kuvugurura no gusana urusengero, mu gikorwa cye igitabo cy'amategeko
ya Mose cyarabonetse (II Abami 22: 3-10; II Ngoma 34: 8-18). Ikigaragara ni uko
amategeko atasomwaga I Buyuda imyaka myinshi, Yosiya ashishimura
imyambaro ye, abitewe n’ impungenge igihe yamenyaga iby'ibyaha by'abantu be,
binyuze mu kumva amategeko. Yohereje abatambyi kubaza Uwiteka. Uwiteka
yashubije abinyujije ku muhanuzi Huluda ko ashaka gucira abantu imanza cyangwa
guhana ibyaha, ariko kubera gukiranuka kwa Yosiya, Uwiteka atazabikora
akiriho (II Abami 22: 11-20; II Ngoma 34: 18-28).
- 26 -
Nebukadinezari yatwaye I Babuloni muri iki gihe birashoboka ko yabihawe na
Yehoyakimu nk'umusoro. Muri icyo gihe hatwawe mu bunyage n’abasore
b’abahanga bo mu miryango ya cyami harimo Daniyeri n’inshuti ze (Daniyeli 1: 1-7).
iri niryo jyanwabunyago rya mbere ry’abayuda.
C. Yehoyakimu
(II Abami 24: 6-10, II Ngoma 36: 8-10)
Politiki.
- 27 -
2) Nyuma y'urupfu Asuribanipali wa (633 M.K.), Akaba yirinze bwihuse kugeza
Nineve yarashishijwe ibisasu Abamedi AbanyaBabuloni mu 612 M.K
b. Egiputa
1)Farawo Neko yaje kugwiza imbaraga yaje gufasha Ashuri kurwanya Abamedi
n’AbanyaBabuloni mu 609 M.K ahita yica umwami Yosiya w' u Buyuda I Megido
igihe yagerageje kumuhagarika (2 Ngoma 35: 20-35).
2) Yakuye ku ngoma Yehowahazi wasimbuye Yosiya amugira imbohe ye muri
Egiputa aho yiciwe (Yeremiya 22: 11-17) amusimbuza Yehoyakimu. (2 Abami 23:
31-34; 2 Ngoma 36: 1-5)
3) Babuloni yanesheje ingabo z'Abanyegiputa mu Rugamba rw’ I Karikemishi mu
605 M.K . ihera ko iba igihangange ku isi. (Yer. 46: 1-26)
c. Babuloni.
1) Yatsinze Ashuri hanyuma Egiputa.
2) Yakusanyije imisoro, afata bugwate i Buyuda ku ngoma y'umwami
Yehoyakimumu 605 M.K .
3) Yajyanye mu bunyage abayuda mu bihe bibiri (Yer. 52: 28-30) hanyuma mu
586 M.K . yarimbuye Yeruzalemu kandi ajyana abayuda bose mu bunyage. (2 Abami
25; Yer. 52)
Yuda.
Abayuda bari baranze Imana kandi bagirana amasezerano, mu bihe bitandukanye,
na Ashuri, Egiputa na Babuloni. Nyuma y'urupfu rwa Yosiya, wari umwami mwiza
wa nyuma w'u Buyuda, abami bamukurikiye bose bari babi bakabayobora kure
y'Imana.
1) Yehowahazi (609 M.K .) yamaze amezi atatu kugeza Farawo Neko bikorwa
amujyanye mu Egiputa. (2 Abami 22: 1 - 23:30; 2 Ngoma 34-35)
- 28 -
Mu rwego rw'idini.
Yuda yari yarataye Imana ahindukirira ibigirwamana. (Yer. 2:13) Ingano yububi
bw’abantu igaragara mu byukuri inshuro eshatu mu gitabo (7:16; 11:14; 14:11)
Ububi no kunangira umutima kw’abayuda byabegerezaga urubanza rw' Imana
byanze bikunze, kandi Imana yari bugire Babuloni igikoresho mu guhana abayuda.
- 29 -
b’ibinyoma basezeranije umutekano w'ikinyoma (7: 4-10). Yababuriye ko Imana
izemera kurimbuka nk'uko yari yemereye Abafilisitiya gutwara isanduku y’isezerano
kure y'ihema ry’ i Shilo (7: 12-14). Yavuze ko abanzi babo nibasenya Yerusalemu
bazasuzugura u Buyuda bagakura amagufa y'abami babo n'ibikomangoma mu mva
kandi bakayanyanyagiza kumugaragaro (8: 1-3).Yeremiya yerekanye akababaro ke
kubera ko I Buyuda bari abanyabyaha (8: 18-22; 9: 1-2). Yatangaje igihano cy'Imana
ku Buyuda no ku yandi mahanga (9: 23-26). Yacyashye Abayuda ko bizeye
ibigirwamana bidafite ubuzima bidashobora gukora ibyiza cyangwa ibibi mugihe
bataye Uwiteka Imana nzima yaremye ibintu byose (10: 1-13). Yashimangiye
guhirimbana kwabo bitashoboraga kubagira abakiranutsi (10: 23-24).
Yeremiya 16: 1-17.18: Baruki atanga ubutumwa bwa Yeremiya ariko yakoresheje
ubutumwa bwe bwo kudashaka umugore kugirango ashimangire kurimbuka no
gushira kw’ibirori I Buyuda (16: 1-9). Yongeye kuburira abaturage kwirinda kwizera
ibindi bitari Imana, yabibukije ko bazajyanwaho iminyago ariko yasezeranije ko
Uwiteka Imana izagerageza imitima yabo kandi izaha umugisha abayizeye bose
(17: 5, 7, 9-10).
Yeremiya 17: 19-27: Araburira abayuda gukomeza Isabato, ariyo yari ikimenyetso
cy'isezerano ry’ Imana yagiranye na Isiraheli n'ubwoko bw'iteka ryose.
- 30 -
Yeremiya 18: 1-19: 13: Handitse ibyo Yeremiya yigiye mu nzu y’umubumbyi uko
Imana yabonaga ubwoko bw’ i Buyuda bwari bwarangiritse kandi Uwiteka
yagombaga kubatsemba ukurikije imyifatire yabo. Yashoboraga kubikora nkuko
yabishakaga, nk’umubumbyi hamwe n’ikibumbano cye.
Yeremiya 19: 14-20: 18: Herekana uko Yeremiya yakiriye bwa mbere gutotezwa.
Yabanje gutekereza ko azareka gutanga ubutumwa bw'urubanza no guhana
kw’Imana rwazanye ibitotezo bye, ariko Ijambo ry'Imana ryahindutse nk'umuriro mu
magufwa ye. Ntiyashoboraga guceceka.
Yeremiya 21-22: Ibi bice bigaragaza igisubizo cya Yeremiya ku bibazo bya
Sedekiya kubyerekeye igitero cya Nebukadinezari. Yashubije ko niba i Buyuda
bihannye ibyaha byabo bashoboraga kurokoka, ariko niba batabikoze ubwami bwose
buzahabwa Abanyababuloni.
Yeremiya 23: 4-6: Haboneka isezerano ryo kuza k'umwami ukiranuka wa Isiraheli
ariwe Mesiya, binyuze muri we bari gucungurwa no guhindurwa abakiranutsi. Igice
cyari gisigaye mbere y’irimbuka cyaburiraga Abayuda kwirinda kwishingikiriza
umutekano wibinyoma wasezeranijwe n’abahanuzi babeshya.
Yeremiya 24: Asobanura akoresheje ibimenyetso cy’ imitini myiza kandi mibi.
Akoresheje ibyo bimenyetso, Imana yerekanye ko abayahudi bihannye bazagarurwa
ariko ababi bazarimburwa.
Yeremiya 25: 10-11: Ahanura ko Abayuda bari kwihana kandi ko bari kuzakurwa
i Babuloni ndetse I Yerusalemu hakongera gusanwa nyuma y’imyaka mirongo
irindwi y'ubunyage (Zaburi 126 na 137).
Yeremiya 30: Iki gice kivuga ku itegeko Imana yahaye Yeremiya ryo kwandika
amagambo y'Imana mu gitabo. Igihe abantu bazaba bagaruka bava mu bunyage, iki
gitabo kizemeza ukuri no gusohozwa kw’amasezerano y'Imana yose.
- 31 -
yasezeranijwe kugarurwa mu mwuka binyuze mu masezerano mashya ya Mesiya (31:
31-34; Abaheburayo 8: 6-12).
Yeremiya 39-40: Muri ibi bice Yeremiya yerekana kugwa kwa Yerusalemu,
urupfu rwa Sedekiya, Gutabarwa kwa Yeremiya, ibihembo bya Ebedimeleki, na
Gedaliya agirwa guverineri na Nebukadinezari.
- 32 -
nabo muri Egiputa. Muri Egiputa, Yeremiya yakomeje guhanurira Abayahudi
bigometse. Ababwira ko Nebukadinezari azatsinda Egiputa kandi n'abari
bahahungiye bose kubw’umutekano bizababera nkuko byagenze i Yerusalemu
basuzuguye ubuhanuzi bwe maze batangira kwiruka inyuma y'ibigirwamana byo
muri Egiputa kugeza barimbuwe nk'uko Yeremiya yari yarabihanuye.
Ubutumwa
2. 30:11. "Kuko ndi kumwe nawe niko Uwiteka avuga, ngira ngo nkukize, kandi
nzatsemba rwose amahanga yose aho nabatatanirije ariko weho sinzagutsemba
rwose. ahubwo nzaguhana uko bikwiye ariko sinakureka ntaguhannye. ”
B. Ubutumwa bwa Yeremiya bushobora kuvugwa muri make nka "Ihane cyangwa
urimbuke" (3:25 - 4: 2) ariko ikibabaje nuko Kurimbuka kwabagezeho ntawe
ubyitayeho (6: 16-19; 25: 4-11; 26: 12-13).
C. “Ibye ahanini byari ubutumwa bwo kuburira abantu kwirinda ibyago cyane
cyane Ubunyage bw’abanyababuloni (25: 1-14), niba abantu batihannye icyaha cyo
gusenga ibigirwamana . ) Nyuma ariko muri iki gitabo habonekamo ubutumwa
bwerekeranye na Mesiya wari warasezeranijwe (1:10) (23: 5-8; 30: 4-11; 31: 31-34;
33: 15-18). Guhembuka kwa nyuma kwa Isiraheli byagombaga gukorwa nyuma
yigihe banyuze mu imibabaro ntagereranywa y’ubunyage (30: 3-10), kandi binyuze
mu kwigaragaza kw'ishami rikiranuka rya Dawidi, Umwami (23: 6; 33:15). ”
E. Mugihe ubutumwa bwe ari bumwe mubyijimye no guca imanza, hariho incamake
yigihe kizaza ibyiringiro muri Mesiya, Yesu Kristo. (23: 1-6; 31: 31-34)
- 33 -
Amasomo
A. “Umukristo wese ku isi byaba byiza atekereje cyane ku gitabo cya Yeremiya
harimo ibintu bitangaje hagati y’igihe cye n’igihe cyacu hafi ku rupapuro rwose :
ubuyobozi bumunzwe na ruswa (23: 1-2), muri rusange ibyaha by’ubusambanyi mu
bantu, ndetse no gusenyuka mu mwuka mu bayobozi b'amadini byo mu gihe cya
Yeremiya bisa cyane nibyo mu misi ya none (Reba 5: 30-31). ”
- 34 -
AMAGANYA
YA
YEREMIYA
Intangiriro
I. Umwanditsi
Umwanditsi w’iki gitabo ni Yeremiya. (reba 3: 1, 8, 14-17, 48-51, 52-57, 60-63)
Nubwo atavuzwe mu nyandiko, umwanditsi we ntabwo yigeze abazwa. Imiterere
yiki gitabo yerekana isano iri hagati y’igitabo cy’AMAGANYA n’ igitabo cya
Yeremiya. Itsinda ry’abanyeshuri 70 ryemeje ko ariwe mwanditsi w’ibi bitabo
byombi, ibyo babihurizaho n’abasaza b’itorero ka Orijeni na Jerome
- 35 -
Igenamiterere
A. Reba “Igenamiterere” mu isomo ryabanje, “Yeremiya.”
Imiterere n’uburyo
A. “Ibice bitanu by'igitabo cy’Amaganya bigizwe n'imivugo itanu y'icyunamo
ishobora kwitwa:
(1) Kurimbuka kwa Yerusalemu.
(2) Uburakari bw’Uwiteka.
(3) Isengesho ry'imbabazi.
(4) Kugota Yerusalemu.
(5) Isengesho ryo gusubizwaho. ”
Ubutumwa
A. “Inyuma yinyandiko yari ifite intego yo gutegurira abayahudi ukwihana kuzuye
kuko aricyo kintu cyukuri cyari gikenewe mbere yuko Imana ikora ibishoboka
byose ngo irengere gihugu cyabo. Yeremiya yari yahanuye ko hazagaruka.
Agomba noneho gushiraho ubufasha bwo kubategurira isohozwa. “Muri iki gitabo
nanone Umuntu abona intimba ku giti cye n'agahinda gakomeye k'umuhanuzi ku giti
cye, kuko urukundo yakundaga umujyi we ntirwigeze rucogora muri we. ”
- 36 -
C. “Icyo kugwa kwa Yerusalemu byasobanuraga ku bayahudi bo mu Isezerano rya
Kera biratugoye kubitekereza ... Kuri bo byari ugutakaza ibintu byose - Urusengero
rwabo, ubutambyi, gahunda yo gutamba, umurwa mukuru w’igihugu, kandi, akenshi,
umubare munini w'abo bakunda. Abacitse ku icumu ryo kurimbuka, byasobanuraga
urugendo rw’agahato rw’ibirometero 2000 rugana i Babuloni, aho bagombaga
kujyanwa ngo babe mu buhungiro, mu bucakara, no mu mibabaro. Ahari navuga ko
Amaganya yandikiwe kuriririra ibyo bintu bibi.
1. Iki gitabo cyashyizwe ku rutonde kuko, kimwe n’ibi bitabo, Amaganya nayo ari
mu bitabo bisomerwa mu masinagogi.
2. Guhera mu Gihe cyo Hagati, Abayahudi basomaga “Icyunamo” buri sabato ni
mugoroba .
Incamake
- 37 -
batihannye. Kubw’ibyo ivu ry'umujyi ryari ubuhamya bw'uko Imana yavuze,
kandi yari yasohoje ijambo ryayo.
Icyakora, mu rundi ruhande. Nubwo ishyanga rya Yuda ryashenywe, nta byiringiro.
Abantu barashobora kwizera Imana bakabona imbabazi. Imana ni imwe imbabazi
zayo zihinduka nshya buri gitondo, kandi gukiranuka kwayo ni kwinshi (3: 19-39).
Turabona agaciro ko kwihangana, gusenga, no kwatura icyaha. Imana ntigumana
uburakari iteka kandi yiteguye kutubabarira igihe icyo aricyo cyose twe Dufite
ubushake bwo kumenya amakosa yacu no kuyishyikiriza. ”
B. Irindi somo twigira muri iki gitabo ni uko “Icyo umuntu abiba cyose, ari cyo
azasarura” (Abagalatiya 6: 7) byerekanwe ku gahato mu kurimbuka kwa Yerusalemu
no kujyanwa mu bunyage k’ubwoko bwayo. Imana izahangana n’icyaha mu buryo
buteye ubwoba izasohoza igihano cy’icyaha kitatuwe, ngo kihanwe kandi
kizibukirwe.
- 38 -
EZEKIYELI
Intangiriro
Urupfu rwe ntirugaragara mu gitabo cye ndetse no muri Bibiliya yose, ibitabo bya
kiyahudi bivuga ko yiciwe mu bunyage n’Umuyahudi yari acyashye kubera gusenga
ibigirwamana.
Itariki
A. birashoboka itariki y’umurimo w'ubuhanuzi bwa Ezekiyeli ari 592-570 M.K (1:
1-2; 29:17)
B. “Umurimo wo guhanura wa Ezekiyeli uri mu bihe bibiri by'ingenzi. Icya mbere
ni hagati 592-586 M.K, Igihe ubutumwa bw'umuhanuzi - bwerekezaga i
Yerusalemu - bwumvikanyeho n'ibikorwa by'ikigereranyo bigamije kugarura u
Buyuda ku kwihana no gusubira mu murongo wo kwizera Imana. Igihe cya kabiri,
cyatangiranye n’umwaka wo kurimbuka kwa Yerusalemu kandi n’urusengero
hasenywe na Nebukadinezari, hari mu mwaka wa 586-570 M.K Muri iyi myaka,
Ezekiyeli yari umurinzi w'abari mu buhungiro akaba n'intumwa ihumuriza kandi
igatanga n’ibyiringiro (Ezek. 33-48). ”
Politiki.
1. Mbere y’ Ubunyage.
a. Imana yanze kurengera Abayuda barwanya Babuloni kubera ibyaha byabo.
b. Andi mahanga yanze gutabara Yuda mu buryo bwa gisirikare. Bisa naho Uwiteka
yari yabaterereranye.
2. Mugihe cy’ubunyage
a. Abayahudi bari imbohe babaga i Babiloni.
b. Abanyababuloni ntibigeze bafata Abayahudi nk'abacakara.
1) Bemerewe kugura isambu, kwinjira mubucuruzi no kwegeranya ubutunzi.
2) Bamwe, nka Daniel, bageze mu biro bya politiki, muri Guveroma ya Babuloni.
- 40 -
Mu rwego rw'idini.
1. Mbere y’ubunyage
Ndetse na nyuma yo kubona n’amaso yabo ijyanwabunyago inshuro ebyiri zose
bajyanwa i Babiloni (606 597 M.K), abaturage bakomeje kwinangira imitima
ntibihana.
b. Bakomeje kujya kure cyane mubibi no gusenga ibigirwamana. Ubwo
ijyanwabunyage rya mbere n’irya kabiri ryabaga, abari basigaye I Yerusalemu,
basigaye bishuka cyane ko aribo beza bityo, abakoze ibyaha bakaba aribo Imana
yahannye bakajyanwa I Babuloni. Mugihe bo ubwabo, kubera ko bagumye mu
mujyi, bibwiraga ko ari uko bari bagishyigikira Imana. Kandi ubwo n’abari mu
buhungiro batekereje ko nubwo ari imbohe bazarekurwa vuba kandi Imana ntizigera
yemera ko umujyi watoranije, Yerusalemu utwikwa.
1. Mugihe cy’ubunyage
Ubutumwa
- 41 -
Ezekiyeli 2-3: Imana yategetse Ezekiyeli guhanura ku banyagano i Babuloni kandi
imuha inshingano zo kumvira umuhamagaro wayo.
- 42 -
Ezekiyeli 14 : Ezekiyeli yongeye gusubiza abasaza bajyanywe bunyago i Buyuda
baje kuri we nta buryarya, bafite ibigirwamana mu mitima yabo. Imana yavuze ko
Abayahudi bagiye kure cyane mu gusenga ibigirwamana ku buryo itazababarira
nubwo Nowa, Daniyeli na Yobu baba bari mu murwa. Kandi ko gukiranuka kwabo
kwakiza ubugingo bwabo gusa.
- 43 -
Ezekiyeli 23: Ezekiyeli yasobanuye ibigirwamana bya Isiraheli n’ i Buyuda
nkabakuze mu mwuka, yakoresheje Umugani w’ubusambanyi bwa wa Ohola na
Oholiba.
- 44 -
busanzwe no mu buryo bw’Umwuka, by’Abisiraheli. Yerekanye kandi ko
nibamara guhemburwa, batazaguma kuba amahanga abiri Isiraheli n’I Buyuda
ahubwo bazahinduka ishyanga rimwe. (Reba Abefeso 2: 11-22.)
Ezekiyeli 40-48: Nyuma y’imyaka cumi nine Yerusalemu iguye, Ezekiyeli yahawe
iyerekwa ryo kubakwa k’urusengero, arirwo yavuzeho muri ibi bice. Uwiteka
akoresheje urubingo rwerekana ibipimo Yasobanuye ibipimo bisabwa by'inzu ye
(Ezekiyeli 40-42.) Nta gushidikanya ko ibyo byari ibyerekeranye no kubaka
urusengero mu minsi ya Zerubabeli igihe Abayahudi basubiraga i Yerusalemu
kubw’itegeko rya Kuro. Ariko inzu y'Uwiteka Ezekiyeli yasobanuye yarenze kure
urusengero rwa Zerubabeli. Mugushyiraho urufatiro rw’urusengero rwo mu gihe cya
Zerubabeli , abasaza ba Isiraheli bari barabonye Urusengero rwa Salomo mbere yo
kurimbuka bararize kuko bari babizi ko rutari kunganya ubwiza n’urusengero rwiza
rwa Salomo (Ezira 3: 12-13; Hagayi 2: 1-9). Kandi nyamara Imana yasezeranije
urusengero rurenze icyubahiro urwa Salomo muri iki gice, aho icyubahiro cye
kizuzura (43: 1-6). Ezekiyeli yahanuye iyi nzu, itagomba kubakwa n’amaboko.
(Reba II Abakorinto 5: 1; 6: 19-20; Abefeso 2: 19-22) azaba ari inzu y'umwuka,
yerekanwe ya mpande enye (40:47; 42: 13-14;42:20), biragaragara ko yerekeza
kuri Yerusalemu Nshya dusoma mu Byahishuwe 21. Aho hagombaga kuba intebe y’
Uwiteka aho azategeka abantu be iteka ryose (43: 7). Imana yamenyesheje Isiraheli
uwo murwa uzaturwamo n’abera. Abantu b’umwuka soma Ezekiyeli 44).
Ezekiyeli 45-46 muri ibi bice ahanini dusangamo amabwiriza ku Bayuda nyuma yo
gusubira i Yerusalemu kubw’itegeko rya Kuro.
Amasomo
Mu gitabo cya Ezekiyeli harimo amasomo umuntu wese adakwiriye kwirengagiza,
Nubwo Ezekiyeli yatumwe ku bwoko bwari bwarigometse ku Mana ariko yakoze
uwo murimo ukomeye, biragoye guhamya Imana mu gihe gisa n’icya Ezekiyeli,
Imana yatwaye umugore wa Ezekiyeli nk’ikimenyetso cy’ubuhanuzi, kandi imusaba
kutamuborogera, ibibidusigira isomo yuko abizera aribo Kibaho kiboneye cyo
kwandikaho ubushake bw’Imana ngo abanyamahanga bige. Ezekiyeli yatsindagiye
cyane ubutumwa bwo kwirinda kwanduzwa n’ibyaha mu nteruro ngufiya yaranditse
ati: “Ubugingo bukora ibyaha nibwo buzapfa” (14:4) yagaragaje yuko Imana
- 45 -
itarobanura kandi ko Idaca urwa kibera, Yemeye ko Inzu yayo isenywa, ubwoko
bwayo buricwa ndetse abarokotse bajyanwa mu bunyage.
Muri iki gitabo tubonamo ihishurirwa ry’ibintu by’ingenzi bibanziriza urubaza
n’ibihano by’Imana ku munyabyaha ubwe cyangwa ku ishyanga rikiranirwa:
- 46 -
DANYELI
Ishusho 7 Igitabo cya Danyeli abahanga bacyita ibyahishuwe byo mu isezerano rya Kera, kigizwe
n’amayerekwa menshi, izi ni za nyamaswa 4 Danyeli yeretswe (Dan 7 ) Zerekezaga ku bwami bune,
Babuloni, Abamedi n’abaperesi, Ubugiriki, n’ubwami bw’Abaroma.
- 47 -
kuko ubwo abanzi be bamenyaga ko asenga gatatu ku munsi bariganije umwami
gushyiraho itegeko ryo kumusenga, mu minsi mirongo itatu. Dariyo ntiyari
buhindure itegeko kuko nta tegeko ry’abamedi n’abaperesi ryakukaga, bityo Danyeli
yagombaga kujugunywa mu rwobo rw’intare.
Ariko umwami Dariyo yizeraga ko Uwiteka yari gukiza Danyeli, yaraye adasinziye
maze azinduka ajya kureba Ku rwobo asanga Danyeli yarinzwe ku buryo
bw’igitangaza, nuko ategeka ko abanzi ba Danyeli bajugunywa muri urwo rwobo
intare zirabatsemba.
Danyeli ari muri bamwe mu bantu baboneka muri Bibiliya batavugwaho umugayo na
muto, ubuzima bwe bwaranzwe no kwizera, amasengesho n’umurava. Kubera iyo
mpamvu uyu mugabo yakundwaga cyane n’Imana. Imirongo ikurikira igaragaramo
ijambo “Danyeli Mugabo ukundwa” (9:23;10:11,19) igaragaza ko yabaga ku
mutima w’Imana. Gukiranuka kwe kwagarutsweho mu buhanuzi bwa Ezekiyeli wo
mu gihe cye inshuro eshatu zose.
Umurimo we w’ubuhanuzi
Yakoze nk’umuhanuzi guhera muri 605 M.K kugeza muri 536M.K, ukurikije aya
amatariki usanga ari uwo mu gihe kimwe na Yeremiya wahanuye muri 628 M.K
kugeza muri 586 M.K, na Ezekiyeli wahanuye muri 593 kugeza muri 570 M.K.
Danyeli atandukanye n’abandi bahanuzi nka Ezekiyeli na Yeremiya, kuko bo
bahanuriraga rubanda imbonankubone, ariko Danyeli yari nk’uhagarariye imana I
bwami, ubuhanuzi bwe bwibanda ku miyoborere n’ingoma zo mu isi kugeza ku
ngoma y’Imana. Danyeri yakomeje umurimo we nka guverineri akaba n’umuhanuzi
ku ngoma y’Abanyababuroni yakomeje kandi no ku ngoma y’Abamedi n’Abaperesi
muri 539 M.K , ubuhanuzi bwe bwerekeza kuri babuloni n’ibyaha byayo n’abayuda
bari muri icyo gihugu.
Danyeli nk’umwanditsi
- 48 -
Itariki
Muri 606-536 M.K
Ibikorwa n’ubuhanuzi bwo muri iki gitabo byamaze byibura imyaka 70 y’ubunyage
bw’I Babuloni, guhera ku ijyanwabunyage rya mbere ry’abayahudi ari naryo Danyeli
yajyanwemo (2 Ngoma 36:35-8;Dan 1:1-2) kugeza ku kugarurwa kw’abajyanyweho
iminyago mu gihugu cyabo. (Ezira 1-2) igitabo ubwacyo kigaragaza ko ibirimo
byahanuwe ku ngoma z’abami batatu, Nebukadinezari, Belushazari, Dariyo
w’umumedi. Igitabo ubwacyo ntigitanga itariki uretse kugereranya ibyanditswe
n’ingoma z’abami nkuko biboneka mu mateka. Nta rukurikirane ruri muri iki gitabo,
kuko nk’urugero Ingoma ya Belushazari irangira mu gice cya 5 mu gihe mu gice cya
8, Danyeli avuga iby’iyerekwa yeretswe ku mwaka wa gatatu w’ingoma ye.
Amagambo ngo “Igendere utegereze imperuka, kandi uzahagarara mu mugabane
wawe iyo minsi nishira” (12:13) agaragaza ko Danyeli yari ashaje igihe yasozaga
umurimo we w’ubuhanuzi. Birashoboka ko igitabo cye cyakosowe neza mbere gato
y’ivanwabunyago, mbere gato kandi y’urupfu rwe.
Politiki.
b. Egiputa
1)Farawo Neko yaje kugwiza imbaraga yaje gufasha Ashuri kurwanya Abamedi
n’Abanya Babuloni mu 609 M.K ahita yica umwami Yosiya w' u Buyuda I Megido
igihe yagerageje kumuhagarika (2 Ngoma 35: 20-35).
- 49 -
3) Yajyanye mu bunyage abayuda mu bihe bibiri (Yer. 52: 28-30) hanyuma mu
586 M.K . yarimbuye Yeruzalemu kandi ajyana abayuda bose mu bunyage. (2 Abami
25; Yer. 52)
Yuda.
Abayuda bari baranze Imana kandi bagirana amasezerano, mu bihe bitandukanye, na
Ashuri, Egiputa na Babuloni. Nyuma y'urupfu rwa Yosiya, wari umwami mwiza wa
nyuma w'u Buyuda, abami bamukurikiye bose bari babi bakabayobora kure
y'Imana.
5) Yehowahazi (609 M.K .) yamaze amezi atatu kugeza Farawo Neko bikorwa
amujyanye mu Egiputa. (2 Abami 22: 1 - 23:30; 2 Ngoma 34-35)
Mu rwego rw'idini.
Yuda yari yarataye Imana ahindukirira ibigirwamana. (Yer. 2:13) Ingano yububi
bw’abantu igaragara mu byukuri inshuro eshatu mu gitabo (7:16; 11:14; 14:11)
Ububi no kunangira umutima kw’abayuda byabegerezaga urubanza rw' Imana
byanze bikunze, kandi Imana yari bugire Babuloni igikoresho mu guhana abayuda.
- 50 -
Babuloni yari iteye ite mu gihe cy’ubunyage?
- 51 -
Nebukadinezari yubatse ubusitani mu kirere, mu bigaragara yari nk’inzu igizwe
n’amaterasi y’indabyo agerekeranye kugeza aho yareshyaga n’uburebure bw’inkuta
z’umujyi.
Ku girango byumvikane neza Ku ikubitiro ubwami bwa Yesu ariwe rya Buye,
bwimye mu buryo bw’umwuka ubwo yazaga mu isi bwa mbere nyuma yo kuzuka
kwe. Yima ingoma mu mitima y’abamwizera, ariko ntiturabona ubwami bwo mu isi
buhinduka ivu, ubwe akaba aribwo busagamba, dukurikije ibihe bya none nta kabuza
turi mu gihe cya ya mano cumi, ndetse nyuma Umwami Yesu araza kwima ingoma
ye.
- 52 -
UBUSOBANURO KU IYEREKWA RY’IGISHUSHANYO
(DAN 2)N’INYAMASWA 4 (Dan 7)
- 53 -
kurusha abaperesi
-itambitse imbavu eshatu mu
mikaka yayo: ibi bigaragaza
insinzi yari imaze kunesha,
Babuloni, Lidiya na Egiputa.
-Yaconshomeye inyama nyinshi:
Muri urwo rugamba hamenetse
amaraso menshi.
③Inda n’ibibero byacyo byari ③-Inyamaswa isa n’ingwe n’
imiringa: Ubu ni ubwami Amababa 4 asa n’ay’igisiga:Ni
bw’abagiriki bwashinzwe na inyamaswa y’inkazi kandi yihuta
Alegizandere Mukuru muri 330 cyane, hamwe naya mababa
M.K biragaragaza, uburyo ubugiriki
bwazanye umuvuduko munini.
-Yari ifite imitwe 4 Ihabwa
ubutware: nyuma y’urupfu rwe,
ubwami bwe bwagabanywe
n’abajenerali be bane; Lusimakusi,
watwaye igice cya Trase na Bitiniya,
Kasanda wafashe ubugiriki na
Makedoniya, Selekusi wafashe
Babulonia na Siriya na Protemi
wafashe ubutaka Bwera, Egiputa na
Arabiya.
4 Amaguru yacyo yari ibyuma 4 Inyamaswa y’inyamaboko
n’ibirenge byacyo byari igice iteye ubwoba ifite imikaka
cy’ibyuma n’icy’ibumba: Nta y’ibyuma: iyi nyamaswa ni Roma,
kabuza ubu ni ubwami bw’abaroma imikaka y’ibyuma bigaragaza uko
bwatangiye mu 168 M.K, Bwaganje yagiye inesha amahanga
isi burayigarurira kurusha Ubwami yayibanjirije.
butatu bwabanje.
AGAHEMBE GATO: kuri iyi
AMANO Y’IGISHUSHANYO: Mu ngingo turabona ko hagati mu
iyerekwa ryo mu gice cya kabiri bwami icumi hazavukamo ubundi
ntacyo bayavuzeho rwose. Nyamara bwami, Aka gahembe ni
kubera ko bigaragara yuko aya Antiyokusi, ariwe shusho ya
mayerekwa abiri asa reka turebe Antikristo muri ubu buhanuzi
ibyavuzwe ku mahembe 10 yo mu uzakora ibisa n’ibye mu minsi
gice cya 7, nyuma y’ubwami bune y’imperuka. Antiyokusi Epifane, uyu
hazabaho ubundi icumi budahuje muri 168 M.K yashinze igishushanyo
gukomera mbere yuko Ibuye cy’ikigirwamana cy’abagiriki Zewu mu
ribusenya bwose mu buryo rusengero rw’I Yerusalemu kandi
bufatika. atambira ingurube ku gicaniro cyarwo.
Uku kwari ugusuzugura Imana mu
- 54 -
IBUYE RYAMENNYE rwego rukomeye. Nyuma Yuda Makabe
IGISHUSHANYO: Ni mureke n’ingabo ze(Abamakabe) bongeye gufata
twibuke ko iri buye ryagombaga Yerusalemu beza urusengero mu 165
kumanuka “ku ngoma z’abo bami M.K twibuke ko ubu bwami
Imana yo mu ijuru izimika, busobetse kuri Roma kandi
ubundi bwami butazarimbuka bwayikurikiye ari igishushanyo
iteka ryose” (Dan 2:44) ibuye ni cy’ubwami bwa Anti-Kristo
Ubwami bw’Imana buyobowe na uziyerekana mu minsi y’imperuka
Kristo, bwageze mu isi bwa mbere (1 Yoh 2:18) azaba ari mubi kandi
mu buryo bw’umwuka ubwo Yesu azakubita abami 3 mu icumi hasi,
yavukaga ku ngoma y’Abaroma ku azavuga amagambo yo gutuka
ngoma ya Kayizari umuroma (Luka Imana, ariko Kristo naza
2:1). azamunesha.
i. Twibuke ko Yohana umubatiza
yabwirije ko ubwami bw’Imana
bwari hafi. (Mat 3:1-2)
ii. Intumwa 12 zabwirije ko ubwami
bw’Imana bwari hafi. (Mat
10:5-7)
iii. Abigishwa 70 nabo ni uko. (Luka
10:9)
igihe kimwe Yesu yabwiye
abigishwa ko ubwami bw’Imana
buri hagati muri bo. (Mureke
twemere rwose ko Yesu yimye mu
mitima y’abamwizeye) kandi Ko
azima ku isi yose ubwo azagaruka.
Nyamara ubwami bwe buzaganza
bwamamare bukwire isi yose ubwo
Yesu azagaruka. Dukwiye kumenya
ko imiyoborere y’isi itazahoraho,
ahubwo ubwami Bwa Kristo aribwo
buzamamara kugera ku isi yose.
Igice cya 1: Intangiriro y’igitabo cya Danyeli. Danyeli na bagenzi be, Saduraka,
Meshake na Abedenego, batozwa kandi bagakora imirimo y’ibwami. Kandi banga
kwiyandurisha ibyiza by’Ibwami.
- 55 -
Igice cya 3: Nebukadinezari akora igisushanyo cy’izahabu asaba abantu kukiramya,
Saduraka, Meshake na Abedenego banga kukiramya bajugunywa mu itanura Imana
ibakiza umuriro ugurumana mu buryo bw’igitangaza.
Igice cya 6: Danyeli aba uwa gatatu ku mwami abantu bamugirira ishyari,
bamujugunya mu rwobo rw’intare, Imana imukiza avamo ari muzima.
Igice cya 7: Danyeri yerekwa inyamaswa enye, aribwo bwami bune bukomeye,
bwagombaga kuza.
Igice cya 9: Isengesho rya Danyeri ryashubijwe mu gice cya cumi, ryerekeranye
n’ubusobanuro bw’ubwami bw’Imana.
DANYELI 8
UBUSOBANURO KU IYEREKWA
RY’IMFIZI Y’INTAMA N’ISEKURUME Y’IHENE
- 56 -
rero bwari ubwami bw’ Abamedi n’Abaperesi. Mu gihe cyabo bumvaga bagwije
imbaraga rwose.
Isekurume y’ihene yaturutse iburengerazuba ni: Ni ubugiriki, hanyuma ihembe
ryayo rirerire ni Alegizandere mukuru.
Igenda idakoza amaguru hasi: ubugiriki bwakoresheje umuvuduko mwinshi mu
kunesha abamedi n’abaperesi.
Imaze gukomera rya hembe riravunika: Alegizandere mukuru yahise apfa akiri
muto rwose.
Mu cyimbo cyaryo hamera andi mahembe ane: ubwami bwe bufatwa
n’abajenerari be bane. (Twatanze ubusobanuro buhagije ku iyerekwa ry’inyamaswa
enye zo muri Dan 8 nyarukirayo ubusome.)
Kuri rimwe muriyo hashamikiraho akandi gahembe karakura cyane: Aka
gahembe ni Antiyokusi Epifane, uyu muri 168 M.K yashinze igishushanyo
cy’ikigirwamana cy’abagiriki Zewu mu rusengero rw’I Yerusalemu kandi atambira
ingurube ku gicaniro cyarwo. Uku kwari ugusuzugura Imana mu rwego rukomeye.
Nyuma Yuda Makabe n’ingabo ze(Abamakabe) bongeye gufata Yerusalemu beza
urusengero mu 165 M.K
Ubuturo bwera buzezwa: kwezwa kubuturo bwera kwabaye nyumaho imyaka itatu
n’amezi abiri, bwandujwe na Antiyokusi.
Ubutumwa
Umutwe w’iki gitabo n “Ukunesha kw’Imana ya Isiraheli” muri iki gitabo Imana
yagaragaje ko amahanga yose ari munsi y’imbaraga zayo, ihererezo ry’ingoma yose
riri mu bugenzuzi bwayo. Ibyo byagombaga gukomeza Abayuda bari mu mwijima
w’ubunyage guhanga Imana amaso n’ukwizera badashidikanya.
Danyeli abenshi bagereranya
n’ibyahishuwe by’isezerano rya Kera, UBUCUKUMBUZI
DANYELI YARI MUNTU KI?
agaragaza mu buryo buboneye amateka ya
Daniyeli (yari) wo mu muryango wa
gihanuzi. Igice cya mbere Danyeri Yuda, kandi yavukiye i Betihoroni
yacyanditse mu Kigiriki asobanura uko yo haruguru. Yari umugabo wirinze
bageze I Babuloni abagore, bityo Abayahudi
icya 2-7 avuga ku bwami bw’isi n’uko batekereza ko ari inkone, kuko mu
buzakurikirana yabyanditse mu cyarameyi, maso he hatandukanye n’ Abandi
bagabo, kandi nta mwana yari
yongera kugaruka mu kigiriki mu gice cya afite. Yafashije
8-12, agaragaza uko abayuda bazaba Abanyababiloni, apfira muri
bamerewe munsi y’ubutware Elamu , mu mujyi wa
bw’amahanga. Uburyo Imana yanesheje Hozaye1iashaje neza, ahambwa i
ibihugu by’imbaraga biduha inkomezi Shushani mu gihome. Yahanuye
nk’abaKristo n’itorero ko Ubwami bw’iyi ibyerekeye
b’ubwoko bwe.
kugaruka kw'abantu
si buzashiraho ariko ubw’Imana ari Byakuwe muri “Sacred text online”
ubw’Iteka ryose.
- 57 -
Tugiye ku bayuda basenywe na Babuloni, nayo isenywa n’Abamedi n’Abaperesi,
nabo bakurwaho n’Abagiriki kandi n’abagiriki nabo bakurwaho n’Abaroma, ariko
Ubwami bw’Imana buzahoraho iteka.
DANYELI 9
UBUSOBANURO BW’IBYUMWERU 70
Iri yerekwa Danyeli yarihawe nyuma yo gusoma ibitabo, ariko cyane cyane igitabo
cya Yeremiya, akamenya ko ubwoko bwabo bwari kuzamara imyaka 70 mu
bunyage. Nyuma bagatahuka ku ngoma Ya Kuro.
Ni gute twabara ibyumweru 70?
Ijambo ryakoreshejwe nk’icyumweru ringana n’Imyaka 7, ushingiye uko abantu
babaraga, umunsi wanganaga n’umwaka umwe,ibyo bihita bingana n’imyaka 490.
hariho ibintu 6 byagombaga gusohora hagati muri iyo myaka:
1) Impongano y’ibyaha yagombaga gutangwa mu rupfu rwa Yesu Kristo
2) Ibyaha bizatsembwaho.
3) Ibicumuro bizakurwaho.
4) Gukiranuka kw’iteka kuzaza.
5) Ubuhanuzi buzasohozwa.
6) Yesu Kristo azasigwa nk’umwami.
Uhereye igihe bazubaka Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya umutware
hazabaho ibyumweru 7 maze habe ibindi byumweru 62 bahubake: Imana
yahisuriye Danyeli ko mu byumweru 69 ubwo ni ukuvuga imyaka 483 bizashira
mbere yuko itegeko ryo kongera kubaka Yerusalemu ritangwa no kuza kwa Mesiya.
Hariho impaka nyinshi kuri iyi ngingo bitewe nuko ubwo itegeko ryatangwaga ryari
iryo kubaka urusengero si umugi, byatangiye muri 457 M.K, igihe Ezira yagarukaga
agatangira kubaka urusengero. (Ezira 4:12-13,15 na Ezira 4:11-23) imyaka 483 ihita
igarukira muri 27 N.K hafi gato y’igihe Yesu yatangiriye umurimo.
Ibyo byumweru uko ari 62 nibishira Mesiya azakurwaho, kandi ntacyo azaba
- 58 -
asigaranye Maze abantu b’umutware uzaza bazarimbure umurwa n’ubuturo
bwera: nyuma y’umurimo we Yesu yakuweho asubira mu ijuru, Nyuma Abaroma
barimbuye umurwa n’ubuturo bwera, ibi byerekeza ku kurimbuka kwa Yerusalemu
uri 70 N.K.
- 59 -
DANYELI 11
UBUSOBANURO INTAMBARA Z’UMWAMI W’IKUSI N’IKASIKAZI
- 60 -
Antiyokusi agwiza imbaraga anesha imigi myinshi igoswe n’ibihome urugero nk’I
Sidoni. Kandi arakomeza atwara n’igihugu cy’ubwiza “Isiraheli”
- 61 -
Baali (I Abami 19:18; Yes 6:13) muri iki gihe nabwo hariho Abayuda bari bazi
Imana maze bayinambaho. Nubwo akarengane kakomeje ku bayuda ariko Abayuda
bakomeje amategeko bari bayobowe na Yuda Makabe bagize ishyaka bakora itsinda
ryarwanyije Antiyokusi agasubira iwabo, iryo tsinda niryo ryiswe
“ABAMAKABE” (Uzasanga igitabo cyabo muri Bibiliya Ntagatifu ya Kiriziya
Gaturika) nuko beza urusengero kandi uwo munsi uracyizihizwa muri isiraheri witwa
“Hanuka” (Hanukkah) nyamara Imana ntiyari irangije umugambi wayo kuri Isiraheli,
wari ugikomeza kugeza imperuka.
- 62 -
DANYELI 12
UBUSOBANURO BW’IBY’IMINSI Y’IMPERUKA
Muri iki gice gisoza igitabo cya Danyeli Marayika Gabuliyeli arashaka gusobanurira
Daniyeli aho ibyo mu minsi y’imperuka bizagarukira, ariko cyane cyane iherezo
ry’Abantu be aribo bisiraheli. Reka twigire hamwe iki gice gisoza:
Kizaba ari igihe cy’umubabaro: muri iki gihe abera bazaba barazamuwe, ariko
abayisiraheli bazaba bakiri mu isi, Danyeli arahumurizwa ko abazaba
barakiranutse bazazukira ubugingo, cyangwa gukorwa n’isoni. Aya magambo
aratugaragariza ko ari mu minsi ya nyuma ku muzuko w’abanyabyaha b’ibihe
byose. (Yobu 19:25-26) uyu si umuzuko w’Itorero kuko ryo rizaba ryarazamuwe,
mbere y’umubabaro.
- 63 -
umuntu uzageza ku munsi wa 1335 ubwo ni ukuvuga iminsi 45 yiyongera ku
gihe musozo cy’umusozo w’Umubabaro nta busobanuro Danyeri yahawe kuri iyi
minsi, ariko biratwereka ko hariho igihe runaka hagati y’intambara ya
Herimagidoni n’igihe no kwima kwa Yesu n’abera n’itorero mu bwami
bw’imyaka 1000.
- 64 -
UMUGEREKA I
- 65 -
UMUGEREKA II
IKARITA Y’IMIRYANGO Y’ABISIRAHELI
- 66 -
UMUGEREKA III
IKARIYA ‘UBWAMI BW’ ASHURI NA BABULONI
- 67 -
UMUGEREKA IV
ABAMI B’AB’ISIRAHELI N’UBUYUDA
Ishusho ya 1
- 68 -
- 69 -
IBITABO BYIFASHISHIJWE
- 70 -
IBIJYANYE N’UMWANDITSI
VPMSP-EAC
KAMPALA,UGANDA
RWANDA,KIGALI
WEBSITE:VPMSPEAC.SIMDIF.COM
EMAIL: vpmspeac1@gmail.com
Tel:+25078539407/+256787270989
Bookshop Store:www.Payhip.com/CYIZABENJAMIN
- 71 -