Download as rtf, pdf, or txt
Download as rtf, pdf, or txt
You are on page 1of 191

RWANDA 1994

Intikangarusibana

AGUSITINI NKEZABERA NA YOHANI


BOSKO MUNYANEZA

Abapadiri bahisemo kumena


amaraso yabo kubera intama zabo
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

2
Ubukristu butubyarire ubuvandimwe nyabwo
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

3
Ubu buhamya ni umusemburo w’Ubumwe n’Ubwiyunge mu
Rwanda
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

4
© Jean d’Amour DUSENGUMUREMYI

I. Igisingizo
cy’abakurambere
(Mwene Siraki 44, 1-15)
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

5
Mureke dusingize abantu bacu b’ibyamamare,
ba bakurambere bacu uko ibisekuru byabo byagiye
bisimburana.
Uhoraho yabahaye ikuzo ryinshi,
yaberekaniyemo ubuhangange bwe kuva kera na kare.
Barimo abategetsi mu gihugu cyabo,
n’ibyamamare kubera ububasha bwabo.
Ni bo bahanuriraga rubanda,
bakayoboresha umuryango inama zikomeye,
kandi bakawigishanya ubwenge bwinshi,
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

6
n’amagambo y’ubuhanga bw’inyigisho zabo.
Bahimbye n’indirimbo zinogeye amatwi
bandika n’ibisigo ;
bari abantu bakize, bakagira n’ububasha bwinshi,
kandi bakibera iwabo mu mahoro.
Abo bose bahimbajwe n’abo mu gihe cyabo,
kandi bakiriho bari ishema rya rubanda.
Benshi muri bo basize izina ryamamaye,
ku buryo na n’ubu dushobora kubavuga ibigwi.
Hari kandi n’abibagiranye burundu,
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

7
barazimira nk’aho batabayeho,
bahinduka nk’aho batigeze babaho,
kimwe n’abana babakurikiye.
Nyamara ariko, dore abantu baranzwe n’ineza,
ibikorwa byabo by’ubutungane ntibyibagiranye,
ababakomokaho bakomeza umurage mwiza,
ari wo uranga n’urubyaro rwabo.
Ababakomokaho bibanda ku masezerano,
bakayatoza n’abana babo.
Urubyaro rwabo ruzabaho iteka,
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

8
n’ikuzo ryabo ntirizasibangana.
Imibiri yabo yahambwe mu mahoro,
ariko amazina yabo azavugwa mu bisekuru byose,
amahanga yose azataka ubuhanga bwabo,
n’ikoraniro rizamamaze igisingizo cyabo.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

9
Ubu buhamya mbwandikiye abanyarwanda bose
ngo mbasabe kuvuka hakurya y’ubwoko, i Rwanda
rwa kanyarwanda: bose bitamuremo abanyarwanda
bakunda u Rwanda, baha icyo bapfana agaciro
karenze ibyo bapfa. Ariko se ubundi bapfa iki ? ko
ari abavandimwe !.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

10
Mbwandikiye abanyarwanda, ngo mbasabe kuvuka
hakurya y’ubwenegihugu, babe abantu nyabantu,
baharanira ko isi yose yabera inyoko umuntu.
Mbwandikiye abantu bose, ngo mbibutse ko kuba
umuntu nyamuntu ari ugusendera ubuntu n’ukuri,
bityo ukavuka ku Mana nka Mwana wigize
umuntu tukirebera ikuzo rye (Yoh. 1, 14).
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

11
II. Ijambo ry’ibanze
Padiri Agusitini Nkezabera na Yohani Bosko
Munyaneza: Abahamya b’ « urukundambere »

Padiri Jean d’Amour Dusengumuremyi, ndagushimira ko


ukomeje kudukebura ngo utwereke ko Kiliziya y’i
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

12
Rwanda yeze imbuto z’urukundo rukunda mbere
(ndwita « urukundambere »), ruhera hakuno y’ineza
rukagera hakurya y’inabi. Iyo kandi ni yo ntego ikuriye
izindi ya Kiliziya : kubyara abana bagera ikirenge mu cya
Mukuru wabo jye nita « Buranga bwa
Nyamukundambere tukareberaho uko umuntu arusha
agahore kugira ubuntu, akazimya atyo ubuhendanyi
bwa Bintu. »
Nyamukundambere ni ryo zina nita « Imana Data »
kuko idukunda ntacyo iduca, itayobewe ko
dushobora kuyibera ibigwari cyangwa impyisi,
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

13
kandi byaba koko ntibiyibuze kudukunda ! Koko
rero, iteka itubanza ubuzima kandi ikaturamiza
imbabazi.
Buranga bwa Nyamukundambere nta wundi ni Yezu-
Kristu Pawulo yita « icô ne du Dieu invisible » –
uruhanga rugaragara rw’Imana itagaragara. Atwereka
uko Imana ikunda : irusha agahore kugira ubuntu kuko
agahore gatanga « akaguru » (ni yo mpamvu bavuga ngo
kagira ubuntu) naho Yo igatanga «agatwe» (asubira kwa
Se yanyuze ahitwa Golgotha ku k’ibihanga’).
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

14
Ukunda atyo aba agaragaza ko yavarutse ubuhendanyi
bwa Bintu (Mt 6, 24) uducurika tukibwira ko ubuzima
ari « ubutunzi » (ibintu : umutungo, ubutegetsi,
ubumenyi, ibyubahiro) kandi ubuzima ari « ubutanzi »
(ubuntu) butanga kugera kwitanga.
Padiri rero, mu gihe benshi bagitekereza ko jenoside,
amahano yayibanjirije, ayayigaragiye n’ayayikurikiye asa
n’ayagaragaje ko Kiliziya y’i Rwanda yarumbye ntiyere
« urukundambere » mu Rwanda, urimo urakebura
Abanyarwanda hamwe n’abanyamahanga bose
ukabamurikira izo mbuto zeze bo batabona !
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

15
Warabanje ubereka Felisita Niyitegeka uti
nimwitegereze iriya ntore y’Imana ibaye intwari y’u
Rwanda. Uti yumvise ko abagundira ubuzima bwabo
babubura naho ababugaba kubera Buranga bwa
Nyamukundambere bakabukungah araho.
None ubazaniye ba Padiri Agusitini Nkezabera na
Yohani Bosko Munyaneza uti nimwitegereze izi ntore
z’Imana zitatinye guhamiriza n’urupfu ngo zihamye
ubuzima hakuno no hakurya yarwo. Hakuno yarwo
zafashije abatari bake kuruvaruka, zo zihitamo
kurwambuka zikigira hakurya yarwo mu buzima
buharahose.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

16
Padiri rero mu kuduha izi ngero zose ko Kiliziya y’i
Rwanda yageze ku ntego yayo yibura muri bamwe,
uratwereka ko uzi kureba ukabona no gutega amatwi
ukumva. Kuko ubona uburumbuke aho benshi babona
ubutayu, ukumva impundu aho abandi bumva
imiborogo.
Sinshidikanya ko mu butumwa bwawe bwo kogeza
Inkuru nziza ya Yezu-Kristu uzashobora gukebura
abitiranya ubukristu n’amagambo (inyigisho, indirimbo,
amasengesho), imihango (misa, amasakaramentu)
n’imigenzo (guterana, gutanga ibyemezo ku bashaka
amasakaramentu, guhamba ‘gikristu’, n’ibindi)
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

17
ukabereka ko ubukristu nyabwo ari ukubyaza ayo
magambo, iyo mihango n’iyo migenzo ubuzima bwa buri
munsi burangwa no gutanga kugeza witanze nka ziriya
ntore. Uzarangaze intama zawe imbere, uzitoze mu
magambo no mu ngiro kurangwa n’amaboko mahire
(ihumure, agasani n’urugwiro) yaranze ziriya ntore
wiyemeje kutubarira inkuru.

Lauriyani NTEZIMANA
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

18
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

19
III. Icyanzu
Ubuzima bwa Padiri Yohani Bosko Munyaneza
n’ubwa Padiri Agustini Nkezabera bukwiye
kumenyekana kuko abo bapadiri bagaragaje
ubutwari buhebuje bemera kumena amaraso
yabo bahamya ko abantu twese turi
abavandimwe kandi ko twese tureshya imbere
y’Imana.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

20
Ubwo butwari babugaragaje barwanya beruye
ivanguramoko n’akarengane mu Rwanda.
Bamaganye ayo mahano mu nyigisho zabo,
basaba abakristu bari bashinzwe kutivanga mu
by’amashyaka yari atangiye kurema uducokori
mu banyarwanda maze bamwe bakatwuririraho
ngo babone impamvu zo gutsemba abandi. Abo
bapadiri bakanguriye abo bari bashinzwe kuba
umwe, bagakundana nk’uko Yezu yadukunze.
Ibyo babitangiye na mbere y’uko jenoside
yakorewe abatutsi itangira ku manywa y’ihangu.
Bahanuye ayo mahano yari atangiye kugaragaza
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

21
ibimenyetso. Ubwo batangira gutotezwa no
guterwa ubwoba ariko ntibajabuka umutima
kuko bari bazi neza ko icyo barwaniriraga ari
ukuri kwambaye impuhwe.
Igihe kandi amahano ya jenoside atangiye, abo
bapadiri bahamije ibirindiro mu neza,
ntibapfukirana ubupfura bw’umutima,
bahamiriza n’urupfu, ntibaruhunga ahubwo
bararwigabiza, banga gusiga mu kangaratete
abari babahungiyeho.
Ni koko bakunze intama zabo, bazihagararaho
ngo ibirura bitazigabiza. Banze guhunga no
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

22
kwihisha, bahitamo kuguma rwagati
y’inzirakarengane nk’uko umushumba mwiza
abigenzerereza intama ze. Ni intwari.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

23
Dore uko byagenze muri make
Padiri Agustini Nkezabera yakiriye abatutsi benshi kuri
paruwasi, bamwe aranabahungisha mu ntangiriro
z’umwaka w’1992, igihe abatutsi bo mu zahoze ari
komini Satinsyi, Gaseke na Kibirira bicwaga
bagatwikirwa amazu. Yabakiriye kuri paruwasi,
bahamara igihe kinini abitaho, abamenyera umutekano
ari na ko ashyashyana ngo baticwa n’inzara.
Kuva ubwo intagondwa z’abahutu zamwishyizemo
zitangira kujya zimutega ngo zimwice ariko ku
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

24
bw’amahirwe akarusimbuka kuko abakristu babaga
bamuburiye, akamenya uko yitwara kandi akirinda
utuyira batashiraga amakenga. Umunsi we ntiwari
wakageze. Interahamwe zamwishe ku itariki ya 9 Mata
1994.
Nk’uko umukristu wo muri paruwasi ya Muramba
yabimbwiye, Padiri Nkezabera yazize cyane cyane ibi
bikurikira:
 Ko mu nyigisho ze mu misa no manama yakoreshaga
abakristu yamaganaga ibikorwa bibi by'interahamwe;
 Guhungisha abatutsi bahigwaga
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

25
 Guhisha abamuhungiragaho, akabimana kandi
akabafasha no guhunga,
 Nubwo we yari umuhutu, interahamwe zarabimenye
zicura imigambi yo kuzamwica, yaje kubimenya
ntiyakuka umutima akomeza kwakira
abamuhungiragaho kuko icyo gihe bazaga ari benshi
bavuye cyane mu mirenge ya Satinsyi, Gaseke na
Kibirira
Padiri Yohani Bosko na we yatewe ubwoba bwinshi
cyane cyane nyuma y’urupfu rwa Perezida w’u Burundi,
Melikiyoro Ndadaye. Intagorwa z’abahutu zamusabye
gusoma misa yo gusabira Ndadaye ariko iyo misa ikaba
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

26
itaragombaga kugaragaramo umututsi n’umwe ndetse
na Padiri Yozefu Gatare wabanaga na Padiri Yohani
Bosko ntiyagombaga kuyizamo kuko yari umututsi.
Bamwandikiye urwandiko rumuha amabwiriza y’uko
iyo misa yagombaga kuba imeze. Padiri Yohani Bosko
yabakuriye inzira ku murima ababwira ko adashobora
gusoma misa iteye ityo kuko misa ari iy’abantu bose.
Ku cyumweru cyakurikiyeho, mu gihe yatangaga
inyigisho yasomye rwa rwandiko, yamagana
abarumwandikiye, ashishikariza abakristu kutiroha mu
by’amoko kuko bose ari abavandimwe. Yabasabye
gukomera ku ivanjili y’urukundo.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

27
Kuva ubwo intagondwa z’abahutu zaramurakariye,
ziramwikoma. Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi
ni bwo zamwishe ariko zabanje kumusaba
kwitandukanya n’abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi
ya Mukarange, Padiri arazihakanira, azibwira ko ari
umwungeri mu ntama ze ko niba zishaka kumukiza
zimukiza hamwe n’intama ze kandi ko niba zishaka
kwica intama ze ari we ziheraho. Padiri Yohani Bosko
apfana atyo n’intama ze yanze gusiga zonyinye.
Dore uko interahamwe zasobanuye urupfu rwe:
Padiri Yohani Bosko na we twamwishe ariko ni we
watumye tumwica kubera ko twamusabye guhunga
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

28
akaduhakanira. Twari twifuje no kumufasha
guhunga ariko arabyanga. Namwe rero murumva ko
yagombaga gupfa nta kabuza. Naho Padiri Yozefu
Gatare we ntitumutindeho, yari akwiye gupfa kuko
ari inyenzi mu zindi.
Nguko uko izo ntwari z’Ivanjili zatabarutse zihamya
urukundo rutarobanura Yezu Kristu yatwigishije. Nguko
kuba umukristu muri make: ni ukuvuka bundi bushya,
hirya y’ubuhutu n’ubututsi, ubutwa, ubwirabura
n’ubuzungu…, ukavuka i Buntu kwa Jambo wigize
umuntu… ukaba umuntu nyamuntu, ukaba undi Kristu
(Alter Christus). Kuba undi Kristu bitangira iyo ubashije
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

29
kwigomwa uburenganzira bwawe ugira ngo abandi
babeho, ugenura wa Wundi, utihambiriye ku mwanya
we kandi waramureshyeshyaga n’Imana ubwayo
(Abanyafilipi 2, 5-11).
Jyewe mpamya ko Padiri Munyaneza na Padiri
Nkezabera ari abamaritiri b’urukundo kubera ko
bemeye kumena amaraso yabo babitewe n’urukundo
bakundaga intama zabo. Ntawabambuye ubuzima
ahubwo bo ubwabo barabutanze. Kandi koko:
Ntawagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara
amagara ye kubera inshuti ze (Yoh 15, 13). Umushumba
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

30
mwiza yitangira ubushyo bwe, ndetse yemera guhara
ubuzima bwe kubera intama ze.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

31
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

32
Bavandimwe, ntimugatangazwe n’uko ab’isi
babanga. Twebwe tuzi ko twambutse, tuva mu
rupfu tukajya mu bugingo, kuko dukunda
abavandimwe bacu. Udakunda, yapfuye ahagaze.
Umuntu wese wanga umuvandimwe we, ni
umwicanyi; kandi muzi ko umwicanyi uwo ari
wese atagira ubugingo buhoraho muri we. Dore
icyo tumenyeraho urukundo: ni uko Yezu ubwe yemeye
guhara amagara ye kubera twe. Natwe rero tugomba
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

33
guhara amagara yacu kubera abavandimwe bacu.
Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no
ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri (1 Yh 3,
13-16, 18).
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

34
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

35
IV. Intikangarusibana1
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

36
PADIRI AGUSTINI NKEZABERA

1
Iri ni izina ry’ubutwari. Si ukuvuga ko batikanze kuko umuntu
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

37
1. Imibereho ya Padiri Nkezabera Agustini
Padiri Agustini Nkezabera yavukiye mu Budaha muri
Paruwasi ya Nyange, mu Karere ka Ngororero.
Ababyeyi be ni Sembagare Leonidasi na
Nyirumulinga, bombi baratabarutse. Padiri
Agustini yavutse mu mwaka w’1959, atangira
amashuri abanza afite imyaka 6 mu 1965. Yiga
mu mashuri abanza yari umuhereza mu kiliziya
akabikora neza cyane. Mu 1973, ni bwo yatsinze
wese iyo agwiririwe n’amakuba ntabura kwikanga bitihise yaba
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

38
ikizamini cyo kwiga mu iseminari nto ya Nyundo,
yatsinze ari umwe muri paruwasi ya Nyange.
Yinjiye mu iseminari nkuru mu 1980 ahiga
imyaka umunani, ahabwa ubupadiri mu mwaka
w’1988, ku wa 14 Kanama. Yabaye mu
maparuwasi atandukanye. Muri Kanama 1990 ni
bwo yabaye Padiri mukuru wa paruwasi ya
Muramba, akaba ari naho yaguye, yishwe
n’interahamwe ku wa 9 Mata 1994. Izo
nterahamwe zamwishe zimuziza ko yazirwanyije

atari muzima. Barikanze ariko ntibakuka umutima ngo ubajabuke,


___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

39
ku mugaragaro, akamagana urugomo
n’akarengane byari byarayogoje igihugu.
Padiri Agustini Nkezabera tumwibuka nk’intwari
nyayo y’intangarugero mu basaserdoti b’Imana
bateye ikirenge mu cya Yezu Kristu, we watanze
ubuzima bwe kubera intama ze. Mu nyigisho ze
yakundaga kuvuga ati «gutanga ni byiza ariko
kwitanga birahebuje. » Wagira ngo yari azi neza
urwari rumutegereje. Imvugo ye koko ni yo ngiro
dore ko n’intego ye yisanisha neza n’ubuzima

batererane intama zabo, ibirura bizigabize bagiye. Bashinze


___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

40
bwe: «Icyubahiro cyawe Dawe kibe kurwanira
ukuri, ubugwaneza n’ubutabera.» (Zab 44,5).

ibirindiro mu neza, bahamya ukuri n’urukundo. Mu gihe benshi bari


___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

41
2. Umwana udasanzwe
Abamenye Nkezabera Agustini akiri umwana
muto, bahamya ko yari umwana udasanzwe,
warangwaga n’ubwitonzi, akamenya ubwenge
kandi akaziga ibanga, agahora asusurutse mu
maso.
Igihe yigaga mu mashuri abanza, abana
baturukaga kure bihembaga ibiryo ku ishuri, saa

bafite ubushobozi bwo gukumira amahano bicecekeye cyangwa


___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

42
sita bakarira ku ishuri, bagatahira rimwe
nimugoroba. Ngo hari umusazi witwaga
Nyiramaboyi wakundaga kugenda mu nzira
abana banyuraga bajya ku ishuri. Ntiyagiraga aho
arara cyangwa aho abona ifunguro hazwi.
Nkezabera amaze kumenya iby’ uwo
munyabyago, iteka ryose, iyo yabaga agiye ku
ishuri, yihembaga ibiryo, yagera mu nzira, ahitwa
Nyakajarama, akagabanyirizaho uwo musazi,
ubundi agakomeza ku ishuri. Ngo hari n’igihe
yabimuhaga byose.
bagatererana abo bashinzwe kubera ubwoba cyangwa
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

43
Ibyo byatangazaga abantu bamubonaga
bikagaragaza ko yari umwana ugira impuhwe
nyinshi. Ibyo byaje kugaragara kandi igihe afashe
iya mbere agashinga umuryango utabara
imbabare wa Croix-Rouge mu iseminari nto ya
Nyundo, ni we wasabye ubwo burenganzira
arabuhabwa, ubundi arabihugurirwa na we
atangira kubitoza abaseminari bagenzi be.
Icyari kimushishikaje ni ukwita ku mbabare,
cyane cyane akamenya abana bakomerekeye mu
mikino itandukanye cyangwa se abandi babaga
n’ingengabitekerezo mbi, aba bapadiri bo ntibacecetse,
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

44
barwaye bakeneye kwitabwaho. Uwo mutima
ugirira undi igishyika wakomeje kumuranga
arushaho kuwugaragaza amaze kuba Padiri.
Abamumenye barabihamya.

ntibakuyemo akaba karenge ahubwo barengeye inzirakarengane,


___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

45
3. Uko nabonye Agustini Nkezabera mu gihe yari
Padiri mukuru wa paruwasi ya Muramba 1991-1994
Padiri Agustini Nkezabera yari umusaserdoti wumvise
neza inshingano z’umuhamagaro we. Yari ashishikajwe
n’umurimo we wo guhuza abantu n’Imana.
Yari umuntu utuje, witonda, ufite ireme. Umusaserdoti
wagiriraga urugwiro abantu bose bazaga bamugana.

bahagarara gitwari, n’igihe batari bagishoboye gukumira ubwicanyi


___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

46
Yubahaga Imana cyane, agatura igitambo cya misa mu
rukundo no mu cyubahiro (respect et beauté des gestes
liturgiques). Buri ku cyumweru yakundaga gutanga
umugisha urambuye nk’uw’umunsi mukuru. Yabanaga
neza cyane na bagenzi be babiri batari bahuje na we
ubwoko. Yagaragaje ubutwari n’ubwitange bukomeye
mu gihe cya Jenoside yatangiriye muri perfegitura ya
Gisenyi mu 1991, i Muramba ubwicanyi bwakaze mu
1993.
Padiri Agustini yagize ubutwari n’urukundo
byagaragariye mu kwakira impunzi z’abatutsi
bahitamo kwigabiza urupfu, batanga ubuzima bwabo banga
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

47
zaturukaga hirya no hino mu misozi ya Muramba,
Satinsyi na Gaseke.
Mu gihe abantu birindaga kwishyira mu kaga
gatewe no kwakira no guhisha abahigwaga, Padiri
Agustini we yarabakiriye, ababa hafi uko ashoboye,
abamenyera umutekano kugera bashoboye
gukomeza urugendo bashakisha ubuhungiro.
Abenshi muri bo bararokotse babikesha urukundo
rw’iyo ntore y’Imana. Padiri Agustini yumviye
bitajegajega inama nziza z’umushumba mukuru,

gutererana abari baje babahungiyeho bababonagamo abashumba


___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

48
Musenyeri Kalibushi wamubwiye ati: Shahu urabe
intwari, ugaragaze Kristu utavangura.
Padiri Agustini yategaga Imana amatwi akayumva kandi
akayumvira. Ku ya 23 Mutarama 1993, mu gihe
yasomaga misa igeze mu gihe cya konsekrasiyo yumvise
ijwi rigira riti: rangiza gutura iki gitambo ujye
guhungisha umubikira. Padiri Agustini ntiyazuyaje.
Nubwo atari ayobewe ubukare n’akaga k’inzira yari
agiye gucamo, azirikana bariyeri za Ngororero na
Kibirira, Padiri Agustinii yahisemo kwitanga, afata

beza.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

49
urugendo aherekejwe na Mademazela Bosmans Griet 2,
wayoboraga ishuri nderabarezi rya Raba.
Bakirenga umutaru bahuye n’imodoka itwaye igitero
cy’interahamwe zari zije kwica umubikira bari
bahungishije. Kubw’umugambi w’Imana, icyo gitero
nticyahise gisobanukirwa n’abari muri iyo modoka
babisikanye. Igihe bari bamaze kurenga nibwo bamenye
ibibaye ariko ntibaba bagishoboye gushyikira
iyagurutse.
Imodoka ya Padiri Agustini igeze mu Ngororero no mu
Kibirira basanga bariyeri uwo munsi zavuyeho.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

50
Umugambi w’Imana uruzuzwa, umugambi w’abantu
uba urapfubye. Birumvikana ko ibyo bitaguye ubuhoro
Padiri Agustini. Igihe cyarageze ku itariki ya 9 Mata
1994 igitero cy’interahamwe kigabije Muramba gihera
kuri Padiri Nkezabera Agustini, gihitana iyo ntore
y’Imana.
Padiri Agustini yazize ko yakiriye abatutsi
bamuhungiyeho, akabimana. Yazize kandi ko
yahungishije uwihayimana igitero cyari cyagambiriye
guhitana.

2
. Mademazela Bosmans Griet we yishwe n’abacengezi bamurwaye
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

51
Padiri Agustini yitangiye intama ze. Ni umumaritiri
w’urukundo rw’Imana n’abantu. Ni urugero
rw’umushumba mwiza utanga ubuzima bwe ngo
intama ze zibeho. Uwo muhamya wa Kristu
niyishimane na Shebuja mu bwami buhoraho.

Umwe mu barokowe na Padiri Agustini Nkezabera.

inzika mu 1997, yitangiye mugenzi we.


___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

52
4. Umurengezi w’inzirakarengane
Mu mwaka wa 1992 habaye ubwicanyi bwibasiye
abatutsi bari batuye mu Gasayo.
Padiri Agustini Nkezabera yarabimenye yiyemeza
kujyayo ngo yamagane ubwo bwicanyi. Yajyanye
n’uwari Burugumestiri wa komini Satinsyi.
Bagezeyo bashatse abaturage babaza uko byagenze,
barabatekerereza, ubwo babasaba gushyingura abari
bishwe. Abari bakomeretse, Padiri Agustini
yabajyanye mu bitaro bya Kabaya ngo bavurwe.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

53
Abandi bari bacitse ku icumu yabasabye kuza kuri
paruwasi, abacumbikira mu mazu ya paruwasi
akajya abahahira ibyo kurya, agasaba n’abakristu
kujya mu mirima y’izo mpunzi kuzanayo imyaka
yari yezemo.
Interahamwe zaje kubimenya, zibuze aho zihera ngo
zibasange kwa Padiri, zihitamo gusenya umuyoboro
w’amazi y’ahitwa Nyagahondo ngo impunzi zicwe
n’inyota maze nizisohoka zigiye gushaka amazi zicirwe
mu mayira.
Padiri Agustini amaze kubimenya yatangiye kujya
ajya kuvoma amazi akoresheje imodoka y’ishuri
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

54
ry’Abenebikira. Ayo mazi yayakuraga ahitwa
Gishyuhira. Umunsi umwe interahamwe zararakaye
zitera kuri paruwasi, ziza zambaye amashara
n’amakoma ziza zishaka kwinjira mu gikari cya
paruwasi ngo zice ba batutsi, ubwo padiri
yarabimenye, ahuruza burugumestiri maze
barazikumira, ntihagira uwo zica.
Padiri amaze kubona ko ibintu byakomeye, yatumijeho
abakuru b’inama, abakonseye n’abayobozi b’ibigo
by’amashuri maze atangira kujya abahugura mu
by’Ubutabera n’Amahoro, anabaha udutabo twigisha
abantu iby’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Abo bose
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

55
yabasabye gushishikariza abaturage kutivanga mu bya
politiki no kutagira uwo bahohotera.
Afashijwe na burugumestiri wasuraga impunzi buri
munsi, Padiri yaje gusaba umusirikari wari waje gusura
izo mpunzi kugarura ituze amaze no kumubaza icyo abo
batutsi baziraga. Nyuma haje umutwe w’abajandarume,
ituze riragaruka, impunzi zisubira iwabo ariko bamwe
bahitamo guhungira i Kabgayi.
Muri icyo gihe umutekano wari muke cyane, ubwoba
bwaramaze abatutsi kuko igihe cyose babaga biteze ko
interahamwe zibirohaho zikabica. Ni nabwo kandi
zibasiye umubikira w’umututsikazi wayoboraga ishuri
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

56
ry’abakobwa ryegeranye na paruwasi. Padiri Agustini
yarabimenye amuhungisha mu ibanga amujyana i
Kabgayi, uwo mubikira arusimbuka atyo kubera ko uwo
munsi interahamwe zaje kumuhiga zabishe, zisanga
Padiri yamuhungishije.Uwo mubikira aracyariho, yitwa
Mama Wellars.
Mu minsi yakuriyeho, Padiri Agustini yaje
gushishikariza abakristu bajijutse gukangurira
abandi bakristu gukomera ku ivanjili y’urukundo.
Yaranzwe no guhanura, akabwira abasirikari
n’abayobozi ko kwica abaturage bizatuma
batsindwa. Yababwiye ko adakorana n’inkotanyi,
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

57
ababwira ko ikimushishikaje ari ukurengera abantu
bose aho bava bakagera atitaye ku bwoko
n’inkomoko byabo.
Muri icyo gihe interahamwe zongeye kugaba ibindi
bitero maze imwe muri zo iza kwicwa, bene wabo
bashaka ko yasomerwa misa yo kumuherekeza mu
ishyingurwa rye, Padiri avuga ko atasomera misa
umuntu wapfuye yica inzirakarengane. Ibyo byatumye
barushaho kumugirira urwango maze muri 94
interahamwe zimugabaho igitero simusiga, ziramwica.
Padiri Agustini Nkezabera yazize cyane cyane ibi
bikurikira:
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

58
 Ko yasomye misa akamagana ibikorwa bibi
by'interahamwe;
 Guhungisha abahigwaga,
 Guhisha abamuhungiragaho akabafasha guhunga,
 Nubwo we yari umuhutu interahamwe zarabimenye
zicura imigambi yo kuzamwica, yaje kubimenya
ntiyakuka umutima. Bamutangiriye incuro ebyiri mu
nzira ngo bamwice ntibabigeraho. Umunsi we wari
utaragera.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

59
5. Uko Padiri Agustini Nkezabera yishwe
Ubwo hari ku wa 6, tariki ya 9/4/1994, hagati ya saa
saba na saa munani, haje ibitero by'abantu benshi
bigabwe n'abaje mu ma modoka n'amapikipiki, izo
modoka baziparitse mu muhanda, hirya y'ivuriro.
Abazijemo bari bitwaje imbunda, imihoro, gerenade,
amacumu n'ibihiri binini.
Bahise bicamo ibice bibiri, bamwe banyura muri Mugozi
bagana Raba na Tetero, abandi banyura ku ivuriro
bamanuka mu ishyamba ryo kuri centre nutritionnel
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

60
(aho bavuriraga abana barwaye bwacyi), bamanuka
bakebereza aho abasirikari bari, bahinguka ku rugi ruri
ku gipangu cy'ubusitani hafi y'imesero ry' imyenda
y’abapadiri, bahita bahamena barinjira.
Padiri Nkezabera yari mu kiruhuko cya saa sita mu
cyumba cye. Abicanyi barabimenye maze bamena
urugi rw'icyumba yarimo baramwinjirana. Padiri
ababonye yibwira ko bakeneye amafranga gusa.
Yafashe amwe arayabajugunyira agira ngo mu gihe
bayatoragura ashobore guhunga, nabo baba
babivumbuye bahita bamukubita impiri yitura hasi
imbere y'umuryango we, bagira ngo yapfuye bajya
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

61
mu byumba basahura amafaranga menshi n'ibintu
byinshi.
Yaje guhaguruka bitewe n'ubusore bwe n’amaraso
agishyushye yiruka agana mu Benebikira ngo apfane
nabo. Izo nkoramaraso zarabibonye ziramukurikira
zimutera icumu mu rubavu, ziramutemagura bikomeye,
zinamukubita impiri mu mutwe. Ubwo yari yaguye
munsi y'umukingo mu mifatangwe, atarapfa.
Abana bamugezeho yabasabye ko bamukura muri ayo
mahwa birananirana, hakurikiraho umugore witwa
Mukaruyonza Mariya na Nyirangerageze Dafroza na
Nyiramaganya Anastaziya ni bo bamukuye muri ayo
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

62
mahwa agifite akuka gake, ariko babura imbaraga zo
kuhamuvana.
Uwitwa Ntahompagaze Aloys wari umukozi wa
paruwasi hamwe n’umukuru w'inama nkuru ya Paroisse
Karekezi François Xavier ni bo bamuteruye. Hanyuma
hagera Nkiriyumwami Gervasi na Kambanda Innocent
bajyana umurambo mu cyumba cy'imesero. Padiri yari
yahindanye cyane, ibyondo n’ibitaka bimwuzuyeho.
Twashakatse kuhagira umurambo we ntitwabishobora
neza ako kanya, kubera ko umupadiri wundi babanaga
yari yagize ubwoba bwinshi cyane; yari Umugande,
witwaga Biryaho Pontien, yari azi ko na we bagaruka
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

63
bakamwica, ubwo tujya inama yo kumuhungisha.
Dutegereza ko bwira. Butarira ubwo haje abantu benshi
baje kureba ibyabaye, abana n'abandi bifuzaga kwinjira
mu byumba abagizi ba nabi bari basenye, turabakumira.
Kambanda atangira kuzisana kugira ngo boye kugira
ibyo bakubaganaho byasigaye; kugeza igihe Padiri
Biryaho Pontien ahungutse aba ari we utanga
uburenganzira bwo gufungura ngo arundarunde
ibyanyanyagiye.
Tumaze guhungisha uwo mu Padiri w'umugande,
twuhagiye umurambo wa Padiri Nkezabera,
tumwambika ikanzu ye, tumurekera mu cyumba
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

64
cy’imesero, aho Madamazela Denise w'umubiligikazi
wabaga ku i Raba yaje kumutera urushinge rutuma
umurambo udatangirika.
Twamuragije Umubyeyi Bikira Mariya mu masengesho
no muri rozari twavuze, turangije twumvikanye ko
umurambo wa nyakwigendera udakwiye kuguma mu
cyumba cy'imesero kandi hari isanduku yabajwe
twamuteganyirije.
Twumvikanye ko tumushyira muri Shapeli. Kubera ko
ikanzu twari twamwambitse yari yuzuye amaraso
menshi twongeye kumukarabya neza twitonze kuko
amaraso yari atakiva, hari mu ma saa sita z'ijoro.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

65
Turangije twamwambitse neza indi kanzu yererana
dutegura isanduku uko bikwiye, tumuryamishamo,
tumuzana muri Shapeli uko twari bane, twateguye
n’amabuji menshi, twaraye dusenga buracya.
Icyadutangaje ari twe n’abaje kumureba ni uko
twabonaga umurambo we ukeye utamenya ko yapfuye,
asa n’useka.
Bukeye ku cyumweru tariki ya 10/04/1994 abakristu
biriwe babisikana bareba umurambo, binjiraga mu
byiciro bagasenga akanya gato kubera ubwinshi
bw'abantu. Uwo munsi ku cyumweru, uwari
Bourgmestre icyo gihe, Nsanzimihigo Siliro, yaje kureba
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

66
ibyabaye. Yatubajije iyo Padiri Pontien Biryaho yari ari,
tumubwira ko tutahazi kuko tutari tuzi icyo
bamushakira. Arongera ati: « uyu murambo wa Padiri
mukuru nimuwujyane ku Kabaya, dogiteri azemeze
icyamwishe ». Ivuriro ryaduhaye imodoka tumujyanayo.
Muganga mukuru amaze kumwitegereza yadushubije
umurambo wa Padiri, turataha.
Ijoro ryose twakomeje gusenga uko twari bane. Ku wa
mbere tariki ya 11/4/1994, dufata icyemezo cyo
kumenyesha abakristu begereye Paruwasi ngo
badufashe kumushyingura, ndetse haje n’abavuye mu
masantrali bashiritse ubwoba baraje.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

67
Hasomwe umuhimbazo wari uyobowe n’umukuru
w'inama nkuru ya Paruwase ari we Karekezi François
Xavier. Hamwe n'imbaga y'abakristu benshi n’ubwo hari
iterabwoba rikomeye cyane. Mu nyigisho, umukuru
w'inama nkuru ya paruwasi yagize ati : « Yanze gusiga
intama mu rwuri ahitamo kuzitangira ».
Ajya kuvamo akuka yaravuze ati : « ikibi nakoze ni
ikihe ? »
Imana imuhe iruhuko ridashira.
Ubu buhamya butanzwe n’abari bahari :
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

68
 Aloys Ntahompagaze (w'i Burengo,
umukozi wo mu gikoni)
 Karekezi François (w'i Muturagaza) umukuru
w'inama nkuru ya paruwasi,
 Nkiliyumwami Gervais (w'i Kiligi)
umukarisimatike,
 Kambanda Innocent (w'i Kabenge)
umubaji kuri paruwase.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

69
6. Uko namenye Padiri Agustini Nkezabera
Padiri Agustini Nkezabera yari umuntu w’imfura, yari
umukristu, yari umusaserodoti witonda cyane kandi
wiyubaha.Yavugaga make kandi akamenya kwakira
abantu bose uko bangana, abana, abasore, inkumi
n’abakuze.
Nta na rimwe umuntu yagendaga amusanga ngo areke
kumwakira kandi neza. Sinigeze mubona na rimwe
yarakaye cyangwa ngo yereke abantu ko arushye
(yananiwe), cyangwa ko hari ikimubabaje. Kuva mubona
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

70
mu kwezi kwa Nzeri 1992, kugeza mu kwezi kwa Mata
1994, yahoraga ari umuntu umwe udahinduka,
wishimye kandi utuje: ni bwo bupfura nahereyeho
mvuga.
Yakundaga abakristu cyane. Iyo yamaraga gusoma Misa
yazaga ku kibuga kubaramutsa, maze abana
bamuramukije bose akabaha umugisha ku gahanga.
Nguwo rero umusaserodoti umenya intama ze kandi
akazikunda, ni Padiri Agustini Nkezabera imfura,
umukristu.
Padiri Agustini Nkezabera, iteka nyuma ya Misa yo mu
minsi y’icyumweru, yahumuzaga Misa agakingura ibiro
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

71
ngo hatagira umukenera akamubura. Yakundaga
gutanga isakaramentu ry’imbabazi, n’iyo mwahuraga
agiye, ukamubwira ko ari ryo rikugenza yasubiraga
inyuma, akabanza gukora uwo murimo mutagatifu.
Yakundaga kutubwira ati: « bana banjye murifuza kwiha
Imana, mujye mumenya kubanza gukora icya ngombwa
mbere yo gukora ibindi imitima yanyu yifuza » (twari
abasipirante).
Padiri Agustini Nkezabera, yakundaga abihayimana, ni
kenshi yazaga gutanga inyigisho mu rugo rw’ababikira
nabagamo no kuhahimbariza igitambo cya misa.
Yakundaga bagenzi be cyane, iyo yabaga bari kumwe
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

72
wagiraga ngo ni barumuna be. Bari batatu, ariko bari
umwe mu kuri kuko ntiwigeraga ubona umwe ari
wenyine. Barahoranaga, bakagendana, bagatembera
hamwe kandi ubona bakundanye.
Padiri Agustini Nkezabera yagiraga ubuntu, jye
nakundga kumutetaho, icyo musanganye, yaba ari
umudari, ishapule cyangwa ikindi mbonye afite
nkamubwira ko ngishaka agahita akimpa avuga ngo
ntawe ubabaza umwana. Yari umubyeyi wa bose kuko si
jye yagiriraga atyo gusa, n’abandi byari uko.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

73
7. Umushumba witangira intama ze
Padiri Agustini Nkezabera, ni umushumba mwiza
witangiye intama ze, kubera ko mu mwaka wa 1993 i
Muramba, mu cyahoze ari komini Satinsyi habaye icyo
kera bitaga Muyaga: batwikiye abatutsi, ku misozi haba
umuyonga, ingo zirashya, abantu bavuza induru,
abatwikirwaga bahungiraga kuri Paruwasi Muramba,
bahakoranira ari benshi, Padiri Nkezabera abashyira mu
rugo rw’abapadiri mu gikari, abashakira abasirikare bo
kubarinda, abashakira n’ibibatunga.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

74
Umunsi umwe ku manywa abantu batera kuri paruwasi
bazanywe no kwica izo mpunzi. Burira urugo bagwa
imbere ariko ku bw’amahirwe basangamo ba basirikare
barabamenesha ntibaba bagishoboye kwica abo
bashakaga.
Padiri abonye ko ibintu bitoroshye, atangira guhungisha
izo nzirakarengane buhoro buhoro, ajya kuzishakira aho
zitura i Gitarama, ku Kamazuru, hakurya gato ya
Bazilika ya Kabgayi. Ubwo aba arabakijije, abashatse
kugaruka baragarutse, ariko yari yakoze icyo
yagombaga gukora kuko nta n’umwe wahaguye.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

75
Mu w’1994, ibintu byahinduye isura biba ibindi. Mu
gitondo cyo kuwa gatandatu itariki ya 9/04/1994
nagiye gutegura indabo mu kiliziya, nari kumwe na
mugenzi wanjye, Padiri aratubaza ati: « ku Itetero
mwaramutse amahoro? » turikiriza tuti: « ni amahoro »,
ati: « naba namwe! », tuyoberwa impamvu, ariko ni uko
yari afite abantu bamuhungiyeho bari mu gikari.
Mu masaha agana saa saba ni bwo interahamwe zateye,
zitera icyarimwe kuri paruwasi, mu babikira bo ku
Itetero n’abo ku Iraba ku buryo gutabarana
bitashobokaga.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

76
Padiri bamusanganye na ba bantu kandi atari bubatange
bamwicana nabo n’ubwo we batahise bamwica, kuko
babanje kumukubita ubuhiri mu mutwe akagwa,
akabaduka yiruka aza mu babikira ngo apfane nabo
ariko bakamutsinda mu nzira bamuteye icumu. Ngo
bamuzizaga ko akunda abatutsi kandi akabarengera. Ni
koko ntawagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara
amagara ye kubera inshuti ze....
Padiri Agustini ni umubyeyi udatererana abana, ni
umushumba mwiza umenya intama zose, izifite ibibazo
akaziba hafi kurushaho.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

77
Padiri Agustini Nkezabera we, waduhaye urugero rwiza
mu kwiha Imana, wabaye umukristu, wabaye intwari
aho rukomeye, ibyo abandi batashoboye
warabishoboye. Nyagasani nakwakire aguhe iruhuko
ridashira, akwakire mu ntore ze, aguhe kumugaragira
ubuziraherezo kuko urabikwiye, ntacyakubuza
kumubona.
Udusabire kuba abakristu no kuba abihayimana bazima.

Sœur Marie-Claire UWIMBABAZI


C/O BENEBIKIRA KIBEHO
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

78
COMMUNAUTE MERE DU VERBE
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

79
8. Ibigwi n’ibirindiro bye
Kwandika ni byiza cyane, ni yo mpamvu ntazakura mu
rujye. Ibyo ngiye kuvuga ni ibyo nisomeye mu ikaye ya
paruwasi ya Muramba (diaire) bikaba byaranditswe
n’abapadiri babaga i Muramba, bandikaga ibyabaga
byose n’uko babyitwaragamo, cyane cyane Padiri
Nkezabera Agustini ni we ugaragara ko yari abarangaje
imbere.
Uwagira umugisha yazajya i Muramba akabyisomera
kuko nahisemo ibika bikeya nshishikajwe no kwerekana
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

80
uburyo Padiri Nkezabera Agustini yarengeye
inzirakarengane guhera mu 1992 ubwo yageraga i
Muramba agasanga abatutsi batotezwa ndetse bamwe
bicwa. Padiri Nkezabera ntiyabyihanganiye, mu nyigisho
ze yamaganye ubwo bunyamaswa, ashishikariza
abakristu kubana kivandimwe, bakava mu by’amoko,
bakamenya ko bose ari abanyarwanda, bene « Mana-
Mugabo-Umwe » : basangiye isano isumba andi masano
yose : « Ubuntu ».
Amaze kwerura ko arwanya ubwo bugome nta mususu,
abatotezwaga bose bahise bamubonamo umurengezi
bashobora kwirukira igihe basumbirijwe. Ni uko
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

81
byagenze kubera ko igihe interahamwe zatangiye
kubahiga ku manywa y’ihangu ngo zibice, abatutsi
bahungiye kuri paruwasi maze Padiri Nkezabera
abahagararaho gitwari. Ibyo si inkuru mbarirano, ni
inkuru y’inkusi. Nasomye ibyo Padiri Nkezabera
yiyandikiye ubwe nsanga koko yararwanye urugamba
rukomeye.
Dore bimwe muri byo :
Ku wa 4 Mutarama 1993 :
Umugore ukuzemo yaje kuri paruwasi ari kumwe
n’agahungu ke. Uwo mugore ni umututsikazi w’i Gaseke,
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

82
yatotezwaga. Burugumestiri yaje kubasura dusanga
byaba byiza tubagumanye kuri paruwasi.
Ku wa 24 Mutarama 1993:
Ku cyumweru mu gitondo kare, umusaza yaje kuri
paruwasi, arakomanga, yari afite umusaraba ukozwe mu
cyuma avuga ko ari Yezu wamurokoye. Yari yaraye mu
kinani. Ni we wa mbere wari uje. Dushatse kumubaza
icyamugenzaga nubwo twabibonaga, yaramwenyuye
maze arasubiza ati « nikoreye umuvumo ntatinyuka
kuvuga, ndi umututsi, nijoro batwirayemo,
turanyanyagira, ubu sinzi aho umugore n’abana banjye
bari.»
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

83
Uwo munsi wose abantu baje mu misa ntabwo bongeye
gusubira iwabo. Twamenye ko umuntu wese ufitanye
isano n’umututsi na we atari yorohewe kabone nubwo
yaba avuka mu bahutu.
Twabiganiriyeho dutekereza ko wa mugambi wa Hitileri
wo gushaka ubwoko bumwe rukumbi bw’umwimereri
ugiye kuzuzwa. Iyo baburaga uwo bashaka, badukiraga
inshuti ze. Mademazela Griet yakoze ingendo nyinshi
ashakisha abatutsi bari bihishe mu bihuru akabazana
kuri paruwasi abifashijwemo na bamwe mu bantu
batahigwaga bari bashiritse ubwoba.
Ku wa 23 Mutarama 1993:
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

84
Mu gitondo cya kare, Padiri Agustini Nkezabera,
Mademazela Griet Bosman n’umubikira wayoboraga
ishuri ryigisha iby’ubwarimu i Muramba bafashe
icyemezo -basa n’abiyahura- cyo guhungisha umubikira
witwa Wellars wayoboraga ishuri ryisumbuye ry’i
Muramba, bahungishije kandi na Ferdinand wari
umushoferi we. Abo bombi bari bamaze iminsi bahigwa
kandi Muramba yose yari yamaze kumenya ko hari
igitero cyategurwaga cyo kubica. Baziraga gusa ko ari
abatutsi. Bajyanywe i Gitarama, Griet ni we wari atwaye
mu modoka ye ya Suzuki.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

85
Inama y’umutekano irangiye, nimugoroba, twatangajwe
no kumva perefe wa Gisenyi yemeza ko umutekano wari
wongeye kugaruka mu karere amaze kuvayo nyamara
ahubwo ubugome bwari bwongeye gukaza umurego.
Icyaduciye intege cyane ni ukumva perefe yemeza ko nta
muntu n’umwe wari wishwe nyamara mu gihe inama
yabaga hari hatangajwe abantu 28 bari bishwe.
Twibutse ko guhera ku wa 12 Mutarama, i Muramba
tutashoboraga gukoresha telefoni. Muramba yinjiye mu
bwigunge. Twibajije niba ari ugupfa bisanzwe bya
telefoni cyangwa se niba byari byateguwe kugira ngo
ubwicanyi bube nta nkomyi.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

86
Ku wa 25 Mutarama 1993:
Kuri paruwasi haje umugore, yahungaga inkoramaraso,
yatubwiye ko aho yari yihishe yumvise abantu bacura
umugambi wo gusenya impombo z’amazi kugira ngo
babone uko bica abatutsi… twabaye nk’abatabyitayeho
ariko nyuma gato twafunguye robine hasohoka umwuka
gusa. Byabaye mahire kuko twari twujuje ibigega. Ariko
twagombye guherekezwa n’abajandarume tujya
kuvomera impunzi dukoresheje imodoka y’ishuli.

Ku wa 6 Gashyantare 1993:
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

87
Saa tanu z’ijoro, abantu bose baryamye, twakanguwe
n’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Alfonsine. Ni
agakobwa gafite imyaka icumi. Ubwicanyi bumaze
gutangira, uyu mwana yasize iwabo, ahungira ku ishuri
nderabarezi ry’i Muramba. Igihe twabonye ko ari byiza
ko impunzi zose ziza kuri paruwasi, uwo mwana
ahagera arwaye malaria yari yakajijwe n’ubwoba
bwinshi yari afite. Nta mpamvu yo kwibaza impamvu
uwo mwana atajyanywe kwa muganga, abantu
babahigaga bari barekerereje ngo umuhigo utabacika.
Ku wa 7 Gashyantare 1993:
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

88
Ishyingurwa rya Alfonsine, misa yo kumusabira
yasomwe na Padiri Agustini. Impunzi nazo zari zihari.
Abajandurume bacunze umutekano kugira ngo iyo
mihango igende neza, yarangiye saa sita. Nyuma ya saa
sita, Padiri Nkezabera yashyikirije ababikira uruhinja
rw’imfubyi rwarokotse mu mvururu zishingiye ku
moko.
Ku wa 10 Gashyantare 1993:
Mademazele Griet yagiye i Kigali, yatwaye impunzi zo
kuri paruwasi zifite bene wabo i Kigali.
Ku wa 26 Gashyantare 1993:
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

89
Mukakarangwa, umugore (w’umututsikazi) wari
wahungiye kuri paruwasi yabyaye umwana upima ibiro
bitatu n’amagarama magana atatu. Yabyaye neza,
abyarira ku ivuriro ry’i Muramba. N’ikimenyimenyi
nyuma ya saa sita, yagarutse mu cyumba cye
yacumbikiwemo nk’impunzi kuri paruwasi. Umwana we
w’umukobwa na we ameze neza cyane.
Ku wa 1 Werurwe 1993:
Padiri Agustini Nkezabera aherekejwe n’umubikira
Marie-Ange yarekeje ku bitaro bya Kabaya agiye kuvuza
umwe mu bana b’imfubyi z’ababyeyi bahitanywe
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

90
n’ubwicanyi bwo mu kwezi kwa mbere. Abo bana
bakiriwe kandi bitabwaho n’ababikira.
Padiri Agustini Nkezabera yakomeje gukora uko
ashoboye ngo arengere abatutsi bahigwaga bazira gusa
uko baremwe. Mu ikaye ivuga ibyaberaga kuri paruwasi
yanditswe mu rurimi rw’igifaransa dusangamo ibikorwa
byinshi bitangaje Padiri Agustini yakoze yita ku batutsi,
abarengera, abahungisha, abavuza, abahumuriza kandi
abatabariza ahantu hose yatekerezaga ko hava
ubufasha. Abari bakomeretse nyuma y’ubwicanyi bwo
mu Rusayo, Padiri Nkezabera yabazanye kuri paruwasi
ajya kubashakira imiti n’ibipfuko mu muryango utabara
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

91
imbabare (Croix-Rouge) ku buryo kuri paruwasi
bahazanye ibikarito byinshi byuzuye imiti ivura
inkomere. Muri iyo kaye nasomyemo kandi n’ukuntu
Padiri Nkezabera yajyaga no mu nama yatumijwe
n’abayobozi b’icyo gihe maze Padiri ntatinye kufata
ijambo, akamagana ibikorwa by’ubwicanyi byari
byibasiye abatutsi, akavuga ko bazira ubusa kandi ko
leta ikwiye kubarengera irebera ibibabaho ntigire icyo
ikora ngo ibakize.
Kuvuga diskuru nk’iyo ngiyo muri icyo gihe byari nko
gukora intare mu jisho ariko Padiri Nkezabera we
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

92
yaratinyukaga akavuga kuko yari azi neza ubutumwa
bwe muri icyo gihe: guhanura ubutegetsi bubi.
“Umuhanuzi ntavuga ibyo yihangishijeho, asoza
ubutumwa bwa Nyir’ibiremwa. Asabwa rero
amatwi yo kumva neza Jambo, amaso yo
gushungura ibikorwa bya bene muntu, n’ururimi
rwo kubabwiriza igikiza. Ni yo mpamvu yitwa
“Mwumvaneza wa Nyamutahura ibyo
babindikirana, akaba mwene Muhamyukuri
abatanagiye imitima bakagororwa.”
Umuhanuzi ashishikarira kurwanya ikinyoma, urwango
n’ubwicanyi agira ngo hatsinde ukuri, urukundo
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

93
n’ubutabera maze amahoro aganze mu gihugu. Intego
Padiri Nkezabera yari yarafashe ngo ijye imuyobora mu
butumwa bwe yamukukiyemo koko, ayishyira mu
bikorwa atikoma akabugu: « Icyubahiro cyawe, Dawe,
kibe kurwanira ukuri, ubugwaneza n’ubutabera.» (Zab
44,5)
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

94
9. Padiri Agustini Nkezabera ntazibagirana na rimwe
Ngize nti Padiri Agustini Nkezabera ntiyapfuye,
hari uwatangara ! Ntiyapfuye, yaratabarutse,
atahana isheja, mpora mubona ari muzima mu
maso yanjye. Kandi koko ari mu ijuru kwa Jambo,
hahandi hatarangwa urupfu, ari mu maso
y’Uhoraho nyirubuzima. Yatanze ubuzima bwe
maze Imana nyirubuzima ibumusubiza
ubuziraherezo.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

95
Ni muzima. Hapfuye abamwishe kandi bo
bapfuye rubi kuko bapfuye bahagaze,
nibadahinduka bazapfa burundu. Abo bagiranabi
ntibavugwa, baravumwa. Nyamara Padiri
Agustini Nkezabera ntazigera yibagirana bibaho,
azakomeza yibukwe nk’intwari y’urukundo
ndetse igihe nikigera azahangirwa umubiri
akomereze ubutumwa bwe mu bantu
bazamumenya. Ibyo byaratangiye, biraca
amarenga ko ibizakurikira bibisumba.
Buri mwaka mu kwezi kwa Mata, tariki ya 9, i
Muramba haba umunsi wo kwibuka iyo ntore ya
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

96
Nyagasani. Abatuye Muramba n’abayikikije baba
babukereye, bakaza kwibuka intwari. Baza kuri
paruwasi kumwunamira no kumuha icyubahiro.
Imirimo yose irahagarara, abana, abasore
n’inkumi, abakecuru n’abakambwe, bose baraza
bakibuka uwo mushumba utarigeze aragira
umukura.
Abayobozi b’akarere ka Ngororero
ntibahatangwa ndetse n’ingabo z’igihugu
zihakorera ziza kumuterera isaruti. Ubwo
mperutseyo nabonye iyo mbaga ingana ityo
yakoranye binkora ku mutima maze nibuka
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

97
ijambo rigira riti « Nta kintu gifite agaciro
gahebuje mu bantu nko kwibuka abatubereye
intwari. »
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

98
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

99
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

100
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

101
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

102
V. Intikangarusibana
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

103
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

104
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

105
PADIRI YOHANI BOSKO MUNYANEZA
1.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

106
2. Padiri Bosco ni muntu ki?

Nk’uko byasobanuwe na Padiri Oreste Incimatata


wabanye na Bosco ari abafratiri, « Bosco ntiyari umuntu
usanzwe ». Ngo yari inkubaganyi, agahora yizihiwe,
ashishikajwe n’ibyo mu iseminari ndetse n’ibyo hanze,
agakunda cyane urubyiruko ndetse n’umupira
w’amaguru ku buryo yakinnye no mu Ikipe nkuru
y’igihugu (Amavubi). Ibi rero byatumaga abantu benshi
ndetse n’abamureraga mu iseminari bashidikanyaga
cyane ku kwiha Imana kwe. Padiri Bosco yavukiye i
Nyarusange, i Rwamagana, arererwa i Rwinkwavu aho
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

107
se yakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Amashuri yisumbuye yayize mu iseminari nto y’i Zaza,
amakuru ayiga mu iseminari nkuru yo mu Nyakibanda,
ahabwa ubupadiri ku wa 31 Nyakanga 1983. Ubutumwa
bwa gisaserdoti yabukoreye mu maparuwasi anyuranye,
harimo Rwamagana, Rukira, Zaza mu iseminari nto na
Mukarange, ari ho yaguye. Asobanura imibereho ya
padiri Bosco, Padiri Viateur Bizimana, yagize ati « Bosco
yampanuriye iby’urupfu rwe ». Ngo ubwo yamusangaga
muri Paruwasi Bare muri Werurwe 1993, yagize ati
« Igihe turimo uzaba uri umugabo ntabwo azagikira, ni
igihe cy’imbwa ». Ngo ubwo yabonaga ibihe bikomeye
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

108
kandi byugarije abantu ku buryo bukomeye. Mu rupfu
rwe rero yanze kuba imbwa apfa kigabo nk’uko yari
yarabivuze.

Padiri Védaste Kayisabe wari umufratiri mu biruhuko i


Mukarange muri Mata 1994, yasobanuye amahano
yahabereye n’uburyo Padiri Bosco yagaragaje ubutwari
koko. Ngo ku itariki ya 9 nibwo abantu benshi bari
bahungiye kuri Paruwasi. Naho ku matariki ya 10 na 11
ni bwo ibitero byatangiye guturuka i Kayonza no mu
Ntaruka ariko bakabikumira. Mu rukerera rw’uwa 12
Mata 94 haje igitero simusiga kirimo n’imbunda
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

109
n’amagerenade ku buryo no ku gicamunsi haje
n’abajendarume, abahungiye kuri paruwasi birwanaho
ariko biranga biba iby’ubusa. Mu gihe Padiri Bosco
yabonaga ko abicanyi bamaze kuganza inzirakarengane,
kandi yabonaga abantu bagiye gupfa bagashira, yanze ko
bapfana ibyaha maze atanga isakramentu rusange (mu
kivunge) rya Batisimu. Ngo yafashe amazi ayaha
umugisha maze ayanyanyagiza ku kivunge cy’abantu,
agira ati « Ndababatije ku izina ry’Imana Data na Mwana
na Roho Mutagatifu ». « Izina ni ryo muntu ». Munyaneza
yagaragaje ineza koko.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

110
2. Yabereye bose Ngiruwonsanga
Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, abari
bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange muri diyosezi
Kibungo baje bagana Padiri Munyaneza Yohani Bosko.
Padiri Yohani Bosko afatanyije na mugenzi we Padiri
Gatare Yozefu bakiriye abahigwaga, babitaho uko
bashoboye, babashakira ibyangombwa bari bakeneye:
bakinguye ibyumba byose ngo abo bantu baje babagana
babone aho bihisha.
Padiri Yohani Bosko yagumye iruhande rw’impunzi,
akomeza kuzihumuriza, yari yizeye ko ubwicanyi
buzahosha maze amahoro akagaruka mu gihugu. Izo
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

111
nzirakarengane zaje zizi ko zisanze umushumba mwiza
kandi koko ni byo, zari zimuziho kugira urukundo
rutarobanura.
Padiri Yohani Bosko yakundwaga n’abari batuye i
Mukarange. Abakristu baramwizeraga bihagije. Uretse
inshingano ze za gisaserodoti, yitagaga cyane no ku
mishinga y’uburezi n’imyidagaduro, cyane cyane
umukino w’umupira w’amaguru yarawukundaga cyane
kuko yakinnye no mu ikipe nkuru y’igihugu, Amavubi,
hari abantu bamwitaga “vubi”.
Mu nyigisho ze, yamaganaga cyane ivanguramoko,
akigisha ubumwe adatandukanya abahutu n’abatutsi.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

112
Hari n’umunsi umwe Padiri Yohani Bosko yagaragaje ko
arwanya ivanguramoko nta mususu. Ni igihe
interahamwe zamusabye gusoma misa yo kwibuka
Melchior Ndadaye, wari perezida w’Uburundi wishwe
mu Kwakira muri 1993. Izo nterahamwe zasabye Padiri
Yohani Bosko zikomeje ko iyo misa yazamo abahutu
gusa ndetse zinamubwira ko na Padiri Gatare Yozefu,
umusaserodoti wabanaga na we, atagombaga kuyizamo
kubera ko yari umututsi. Ibi Padiri Bosko yabyamaganye
izuba riva, avuga ko iyo misa itasabwe kubera
ubuyoboke ahubwo ko yari yasabwe kubera inyungu za
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

113
politike3, ni cyo cyatumye izo ntagondwa z’abahutu
zimwikoma ariko Padiri Bosko ntiyakuka umutima
ahubwo ahangana n’iryo terabwoba zari zamushyizeho,
akomeza guhanura amahano ndetse no mu gihe cya
jenoside arushaho kwamagana ubwicanyi
bwakorerwaga abatutsi.
Ubwo ubwicanyi bwatangiraga muri 1994, impunzi
nyinshi zahungiye i Mukarange kuri paruwasi maze
Padiri Yohani Bosko na mugenzi we bazakirana

3
L’intention de cette messe n’était pas motivee par la foi mais par le
fanatisme à caractere ethnique.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

114
urukundo n’impuhwe, bagerageza kuzirema agatima,
ngo zitiheba, ahubwo ziringire Imana nzima.
Bazikinguriye imiryango yose ngo zisanzure,
banazishakira aho gusengera ari na ko Padiri Yohani
Bosko ashyashyana ngo azishakire ibizitunga. Nyamara
n’ubwo yagerageje kwakira impunzi, ntiyabashije
kuburizamo ibitero byagabwe kuri paruwasi kuva ku
italiki ya 10 Mata 1994. Mu minsi ibiri yakurikiyeho,
impunzi zagombaga guhangana bidasubirwaho n’ibitero
by’interahamwe, abajandarume ndetse n’abayobozi
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

115
b’uduce dukikije Mukarange nabo bari bahagurutse ngo
batsembe izo nzirakarengane zaziraga uko zavutse4.
Padiri Yohani Bosko na mugenzi we Padiri Gatare Yozefu
bagerageje gushaka umuti watuma interahamwe
zisubiza ubwenge ku gihe, zikareka kwica
inzirakarengane. Ariko zari zabishe. Uwaziroze
ntiyakarabye. Muri urwo rugamba rw’amahina, Padiri
Bosko na Padiri Yozefu bagaragaje ubutwari butangaje,
bagaragaza ko ari abashumba beza, badatererana
intama zabo.
4
Kwanga umuntu uwo ari we wese umuziza uko yaremwe ni ukwanga
Imana ubwayo yamuremye, ni kimwe no kubwira Imana ko itazi
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

116
Mbere y’uko zimwica, inshuro nyinshi interahamwe
zasabye Padiri Yohani Bosko kwitandukanya
n’abatutsi ariko we yanga gutererana
inzirakarengane. Zibonye ko adafite igitekerezo cyo
gusiga abatutsi bari bamuhungiyeho, zafashe
icyemezo cyo kumwica mbere y’uko ziroha ku
batutsi yari yakiriye kuri paruwasi. Zamwishe
urw’gashinyaguro ku itariki ya 12 mata 1994,
apfana n’abatutsi barenga ibihumbi bine bari
bahungiye kuri paruwasi ya Mukarange, i

kurema, ni ukuyibwira ko yaremye nabi, ko ari ruremankwashi.


___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

117
Mukarange haguye abatutsi bagera ku bihumbi
4500.
Buri mwaka, ku italiki ya 12 Mata, hibukwa abaguye
kuri paruwasi ya Mukarange, bakanibuka
by’umwihariko Padiri Yohani Bosko Munyaneza, ufatwa
nk’intwari ndetse byombi nk’umutagatifu cyangwa
nk’umumaritiri w’urukundo n’abarokokeye i
Mukarange. Mu buhamya butangwa kuri uwo munsi,
abakristu ntibahwema gusaba ko yashyirwa mu rwego
rw’abatagatifu nubwo bitwara igihe kirekire. Kandi
koko nta gushidikanya ko umuntu upfiriye abandi mu
buryo bwa gikirisitu agomba kuba umutagatifu
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

118
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

119
2. Padiri Yohani Bosko yamye ari indakemwa
Abamenye Padiri Yohani Bosko bahamya ko yamye ari
indakemwa, yari umuntu nyamuntu, umuntu wuzuye
ubuntu n’urugwiro. Yari umusaserdoti mwiza, usenga
kandi bikagaragarira no mu migirire ye myiza. Ni yo
mpamvu abantu baje bamusanga, bumvaga nta muntu
wabamukura mu maboko, bamugannye bizeye ko
adashobora kubatererana.
Dativa Musabyemariya yari azi Padiri Yohani Bosko na
mbere ya jenoside. Dativa avuga uko abaturage b’i
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

120
Mukarange babonaga Padiri Bosko mbere ya jenoside
yakorewe abatutsi. Aragira ati: « sinigeze numva hari
umuntu winubira imigenzereze ye (imyitwarire ye),
bavugaga ko yarangwaga n’urugwiro n’ubugwaneza.
Icyo nibuka neza ni uko yakundaga cyane gukina
umupira w’amaguru.
Umwe mu banyeshuri yigishaga mu ishuri ryisumbuye
ry’i Mukarange na we ahamya ko Padiri Munyaneza
yabatangazaga. Aragira ati:
Padiri Yohani Bosko yigishaga iyobokamana,
akanatoza ikipe y’umupira w’amaguru n’ihuriro
ry’abakinaga karate. Buri mugoroba yabaga ari
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

121
kumwe n’urubyiruko arutoza. Abanyeshuri
baramukundaga, bakanamusura kenshi kubera
urugwiro yagiriraga abantu bose.
Uretse n’urubyiruko, n’abandi baturage
baramukundaga, ndetse ntibagiraga isoni zo
kumutumira mu makwe iwabo mu cyaro. Yari
abanye neza na bose. Mu ishuri yadutozaga
urukundo, yanabigarukagaho kenshi kubera ko
urwango rwari rwaratangiye gututumba mu bantu.
Urwango rwahemberwaga n’amashyaka cyangwa
imitwe ya politike wabonaga iranganwa
irondabwoko. Padiri Yohani Bosko yasabaga
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

122
urubyiruko akomeje kutivanga mu by’imitwe ya
politike kubera ko yari azi neza ko amashyaka
yahemberaga amacakubiri ashingiye ku moko.5
Abatuye i Mukarange kandi bibuka cyane ubutwari bwa
Padiri Yohani Bosko, ubwo yari yokejwe igitutu
n’intagondwa z’abahutu zamusabaga gusoma misa yo
gusabira perezida w’Uburundi, Melikiyoro Ndadaye.
Bamubwiye ko iyo misa igomba kuba iy’abahutu gusa,
nta mututsi wagombaga kuyizamo. Interahamwe

5
Icyo gihe kujya mu ishyaka iri n’iri byari ukwemera kwanga ku
mugaragaro abo mutavuga rumwe. Abantu b’umutima usukuye
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

123
zamwandikiye ibaruwa zimumenyesha icyo cyifuzo zari
zifite.
Urwo rwandiko rwashyizweho umukono n’abantu 21,
uwari ku isonga ni Ngabonzima wari ukuriye
interahamwe z’i Kayonza na Mukarange, Kayisabe wari
umugenzuzi w’ishuri ribanza na Kanyamihanda wigaga
muri kaminuza y’u Rwanda.
Uru rwandiko rwacishijwe mu nsi y’urugi rw’icyumba
cya Padiri Yohani Bosko. Ku munsi wakurikiyeho kare

bagenderaga kure iryo hururu ry’amashyaka, banga kuyajyamo ngo


batavaho batatira igihango cya bene Kanyarwanda. Hari abigeze gusaba
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

124
kare, Ngabonzima yagiye kureba igisubizo, Padiri
mukuru aramutsembera, amusobanurira ko adashaka
kubiba amacakubiri mu banyarwanda. Yaberuriye ko
atabashyigikiye na gato maze guhera ubwo nabo
barabisha, bamufata nk’umwanzi wabo ngo kuko yari
abangamiye umugambi wabo.
Ku cyumweru cyakurikiyeho ni bwo Padiri Yohani Bosko
ubwe yabibwiye abakristu ndetse abasaba kuba maso
no kugendera kure abo bantu babibaga urwango mu
bantu. Muri iyo misa yasomye iyo baruwa bari
Rugamba Spiriyani kubabera umuyoboke maze Rugamba abatsembera
agira ati: “ndanze kuva mu nganzo, ngo ngamuruke, ngande niteranye
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

125
bamwandikiye ndetse anasoma aranguruye amazina
y’abantu bari bayanditse kandi aberurira ko
atabashyigikiye na gato.
Kuva icyo gihe interahamwe zamwishyizemo, aho
yanyuraga hose zikamutera ubwoba ariko we akirinda
gushyamirana na zo. Umunsi umwe ngo uwari
Burugumesteri wa Kayonza n’ibyegera bye bahuye na
we bamwicaza mu masangano y’umuhanda, imbere ya
gare ya Kayonza, ahamara igihe kinini, bamubaza
impamvu abangamiye umugambi wabo ariko ku

n’ingabo duhuje ingamba.”


___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

126
bw’amahirwe baza kumurekura asubira kuri paruwasi,
abitekerereza mugenzi we babanaga.
Byagaragariga buri wese ko Padiri Yohani Bosko atari
ashyigikiye politike yari ishingiye ku ivanguramoko.
Ibyo ni byo byatumye bamwica mu gihe cya jenoside.
Mu nyigisho yatangaga, Padiri Yohani Bosko yahanuraga
abakristu akabasaba kudatwarwa n’ihururu
ry’amashyaka, akababwiriza ko bose bahuje umurongo
wo gukunda igihugu no kugiteza imbere. Yabonaga neza
ingaruka z’imvururu za politike. Twumve umwe mu
bakristu b’i Mukarange:
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

127
Padiri Yohani Bosko akigera i Mukarange nta
mukristu n’umwe wamwifurizaga inabi.
Yageragezaga guhuriza abantu mu muryango-
remezo, aho abatutsi n’abahutu bari baturanye.
Yigishaga urukundo, akatwibutsa gufasha abari mu
kaga. Yadusabaga kugendera kure amacakubiri
yari yarabaye ahandi. Yaduhaga ingero akatubwira
ko nko mu Bugesera, abatutsi bari baratsembwe, i
Kibirira n’i Gisenyi abaturage bari barivanguye
kugera ubwo bica abaturanyi babo b’abatutsi.
Yatubwiraga akomeje ko tutagomba kwijandika mu
by’imitwe ya politike. Yasuraga abakristu bose ba
paruwasi yari ashinzwe atarobanuye. Wabonaga
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

128
bose bamukunda kimwe, nta muntu wumvaga
amuvuga nabi rwose.
Abatuye i Mukarange bose batangajwe ni uko Padiri
Yohani Bosko yanze gusoma misa yari yasabwe
n’intagondwa z’abahutu zashakaga kuyuririraho ngo
zibone uko zikwirakwiza amatwara yari agamije
gutanya abanyarwanda. Kuva icyo gihe interahamwe
zatangiye kumwanga urunuka ariko ntiyagira ubwoba,
ntiyagerura imihigo ye yo kwigisha urukundo, amahoro
n’ubumwe bikwiye kuranga abanyarwanda.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

129
3. Yaryamiye amajanja amajoro menshi
Nubwo hagaragaraga impagarara za politike, muri
rusange abahutu n’abatutsi b’i Mukarange bari babanye
mu mahoro, basangiraga akabisi n’agahiye. Kuba
haratikiriye imbaga nini y’abatutsi byaturutse kuri
politike mbi.
Ubwo ubwicanyi bwatangiraga, abatutsi bahungiye kuri
paruwasi ya Mukarange, bakirwa neza n’abapadiri,
babakinguriye amazu yose ngo bihishemo ariko abasore
n’abagabo bo bararaga hanze, bari kumwe na Padiri
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

130
Yohani Bosko, ngo yakundaga kuba afite inkoni
n’isitimu. Mu gikari cya paruwasi hari umubare munini
w’abatutsi benshi bari bamazwe n’ubwoba. Hari
hahungiye abantu benshi cyane abavuye i Rukara, i
Murambi, Rutonde, Kayonza n’ahandi.
Nubwo uwo mubare wari munini, abapadiri ba
paruwasi bakiriye abantu bose babaha umuceri wo
guteka, isukari n’ifu y’amasaka yo gutekamo igikoma.
Mu bari bahungiye kuri paruwasi harimo n’abahutu
bake. Abapadiri babuzaga abatutsi gutembera hanze ku
manywa ngo hato hatagira uwicwa abandi batabizi.
Padiri Yohani Bosko na Padiri Gatare bakomezaga
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

131
guhumuriza impunzi bazibwira ko ubwicanyi
buzahosha kubera ko bitari bisanzwe.
Twumve Dativa:
“Nahungiye kuri paruwasi tariki ya 9 mata 1994,
saa munani, izindi mpunzi kimwe natwe zari
zahumurijwe kandi zikomezwa na Padiri Yozefu
Gatare hamwe na Padiri Yohani Bosko Munyaneza,
batwizezaga ko bizarangira vuba kubera ko bitari
bisanzwe iwacu”. Umubare w’impunzi muri
rusange wageraga ku bihumbi bine. Abapadiri
Yohani Bosko na Yozefu Gatare batwakiriye neza
bagerageza kutubonera amafunguro.”
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

132
Undi mutegarugori witwa Dancille yavuye iwe ku itariki
ya 9/04/1994, ubwo amazu y’abaturanyi yari atangiye
gushya, yabanje kohereza abana kuri paruwasi, we
n’umufasha we François Nubuhoro baguma imuhira.
Bafashe icyemezo cyo kwerekeza kuri paruwasi banyuze
mu nzira zinyurage ngo hato baticirwa rimwe, ariko
François yahise afatwa maze aragandagurwa,
acagagurirwa ku muhanda. Dancilla we yageze kuri
paruwasi yakirwa na Padiri Yohani Bosko.
Dore uko abitubwira:
Padiri Yohani Bosko yakoze uko ashoboye kose ngo
adufashe. Yafashe amasaka arayashesha, tubona ifu
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

133
yo guha ababyeyi bari bafite incuke, yari afite na
sitoke y’isukari yabahaga ngo bashyire mu gikoma,
agakurikiza uko abantu bahageze.
Ibyo Padiri Bosko na mugenzi we Padiri Yozefu Gatare
bari bashoboye gukora byose ngo abatutsi bari
bahungiye kuri paruwasi bamererwe neza, barabikoze
byose! Igihe cyose babonaga izo mbabare imbabazi
zarabatahaga bakagerageza kuzishakira ibiziramira!
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

134
4. Yaregeye uwo yaregaga
“Ibihe tugezemo si iby’imbwa, ni iby’abagabo
nyabagabo, abagabo nyabagabo bazagaragara
naho imbwa zerure, zimoke, zinywe amaraso
y’abantu.” (Padiri Yohani Bosko, 1994)
Igitero cya mbere cyabaye ku itariki ya 10/04/1994,
abahigwaga bashiritse ubwoba bagerageza guhangana
n’interahamwe banga gupfa nk’imbwa.
Twumve Marie-Claire Uwamahoro abitubwire
by’imvaho:
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

135
Abasore n’abagabo bashyize hamwe biyemeza
kuzirwanya. Bafashe inkoni n’amabuye, babasha
kwirukana interahamwe. Urugamba ntirwatinze.
Twe abakobwa twabafashaga kurunda amabuye.
Interahamwe zimaze gutsimburwa twasubiye mu
gikari cyo kwa padiri. Padiri Yohani Bosko
yadusabye kurara amarondo kugira ngo tubashe
kumenya byibura aho umwanzi yajyaga guturuka.
Ibyo byarakozwe kandi n’abapadiri bagumanaga
n’abasore hanze. Nyuma gato, Padiri Yohani Bosko
yaje kujya i Kayonza gutabaza abajandarume ngo
bacunge umutekano kuri paruwasi. Ariko yagarutse
amara masa. Iryo joro twaryamiye amajanja
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

136
kubera ko twari twamazwe n’ubwoba bwinshi.
Twagombaga gupfa twese.
Mu minsi yose zamaze kuri paruwasi, impunzi zari
ziryamiye amajanja uko zishoboye. Interahamwe
zongeye kuzigabaho ibitero ku itariki ya 11/04/1994
hagati ya saa tatu na saa yine, zigerageza kwirwanaho
nk’uko Dativa abivuga.

Abo bicanyi baturukaga mu duce twa Murambi,


Rukara na Kayonza. Baraje bagota hose,
urubyiruko rwacu rujya kubatanga imbere. Padiri
Yohani Bosko yasabye ko abategarugori barunda
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

137
amabuye. Dufatanije n’abapadiri twarwanye
n’interahamwe. Twifashishaga inkoni n’amabuye.
Imirwano yamaze nk’amasaha abiri, birangira
interahamwe zitsinzwe nubwo ku ruhande rwacu
twari tumaze gutakaza abantu benshi. Ubwo
bamwe babaga bagerageza kwirukankana
interahamwe, Padiri Yohani Bosko we yabaga
atora imirambo y’abaguye mu mirwano. Ibi
yabigiraga kubera ko impunzi zaterwaga ubwoba
no kubona abantu bapfuye. Nyuma yo guhangana
n’interahamwe twagarutse kuri paruwasi.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

138
Dancilla wareberaga mu idirishya yabonye Padiri Yohani
Bosko yegeranya imirambo, yanga ko abantu bandagara:
Nabonye Padiri Yohani Bosko ahisha imirambo ngo
abagore n’abana ndetse n’abageze mu za bukuru
batayibona bagakuka umutima burundu.
6. Rudasamaye amagara yatewe hejuru
Nyuma y’igitero cyo ku wa 11 Mata 1994, Padiri Yohani
Bosko yasubiye kureba abajandarume b’i Rwamagana
yongera kubasaba ubufasha, abayobozi bagerageza kuza
n’ubwo byagaragaraga ko nta mpuhwe bari badufitiye
na mba.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

139
Ubwo Padiri Yohani Bosko yagarukaga i Mukarange,
yahasanze Céléstin Senkware wari burugumestiri wa
Kayonza. Senkware yari aje kumenyesha abo muri
komini ye ko ngo nta mpungege, abashishikariza
gusubira mu ngo zabo. Padiri Bosko yanze ko abaturage
bo kwa Senkware basubira muri komini yabo kubera ko
yari azi ko Senkware abababeshya. Burugumestiri
yumvise ko Padiri Yohani Bosko amutsembeye,
yatangaje ko agiye kubimenyesha inzego nkuru, ko
kandi Padiri Yohani Bosko ajya kwisobanura imbere
y’uwari wamusabye kwirukana abantu. Padiri Yohani
Bosko ntiyagize icyo amusubiza, yaricecekeye maze
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

140
burugumestiri agenda yabishe ku buryo wabonaga ko
nagaruka ari bukore ibara…
Burugumestiri amaze kugenda, umuyobozi wa
jandarumori yahise ahasesekara, aherekejwe
n’abasirikari. Nk’uko impunzi zaje kubyibonera, si
ugutabara kwari kumuzanye. Eugenia aratubwira uko
byagenze:
Nko kuturamutsa, abajandarume baduteyemo za
gerenade, banaturasaho urufaya bashaka kumenya
niba nta ntwaro twari dufite. Babonye
tutabashubije nk’uko bari babyiteze, basabye ko
umuryango ufungurwa. Padiri Yohani Bosko ni we
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

141
wafunguye, komanda yitegereje abo yari amaze
kwica, aramwenyura. Yasabye abajandarume
gusaka intwaro ariko ntazo babonye. Nyuma gato
badusabye kwivangura dukurikije amakomini
dukomokamo.
Bitegereje amarangamuntu ngo babashe
gutandukanya abahutu n’abatutsi. Abahutu
babashyira ukwabo. Umuntu yashoboraga
kubabarira ku ntoki. Ubwo basabye abahutu
gusubira iwabo.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

142
Komanda yagiranye inama na Padiri Yohani Bosko.
Padiri yamutekerereje uko impunzi zari zibayeho
kandi amubaza icyo zirimo kuzira.
Dativa yumvise neza ibyo Padiri Yohani Bosco yavuze :
Baganiriye imbere ya kiliziya munsi y’igiti kinini. Dore
uko Padiri Bosko yabatekerereje ingingo ku ngingo ibyo
baganiriye.
Ngo komanda yagize ati: abaturage barakaye
barashaka guhorera perezida wabo wishwe na
FPR. Wowe turifuza ko wakwitandukanya
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

143
n’abatutsi, ukajya i Kibungo kandi niba wanze
urapfa nk’abandi bose.
Padiri yamubwiye ko adashobora gutererana imbaga
y’Imana. Yanamusabye gukora uko ashoboye ngo
arengere izo nzirakarengane. Komanda yamwijeje
kugira icyo akora nyamara yari azi neza ko abeshya.
Ubwo padiri yatubwiraga ibyo ubona afite ubwoba
bwinshi. Yatubwiye ko akacu kari kashobotse,
adushishikariza gusenga no kwirwanaho uko
dushoboye.
Nyuma gato y’uko agenda, Komanda w’abajandarume
b’i Rwamagana aherekejwe n’abasirikari icumi bahise
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

144
bahagera. Yahise ahagarara ku kibuga cya paruwasi. Yari
yaje mu ijipe. Twabonye basohoka mu ijipe barasa
hejuru ngo badutere ubwoba. Nyuma badutunze
imbunda. Urusaku rw’imbunda rwanyuranaga na za
gerenade rwari rukabije cyane. Ibi byamaze nk’iminota
icumi. Begereye aho twari turi badusaba gufungura
umuryango, badusaba imbunda. Ntazo twari dufite mu
by’ukuri. Bitegereje intumbi bari bamaze kwica
zageraga kuri 20 maze komanda asaba ko basaka
ahantu hose ariko nta mbunda yabonetse. Ubwo
komanda yasabye Padiri kwitandukanya n’abatutsi ngo
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

145
akize amagara ye, padiri yaranze, aramubwira ati: “niba
mushaka kunkiza koko, nimukize n’iyi mbaga yose”.
Abajandarume bakubise igitwenge bamubwira ko
ashaka urupfu. Ibi babivuze twiyumvira neza, bahagaze
imbere yacu mu gikari cya paruwasi aho twari dutonze
imirongo.
Ba burugumestiri babiri Gatete wa Mirambi na
Senkware wa Kayonza baratwegereye maze bashyira
Padiri Bosko ku ruhande, bamujyanye imbere ya
paruwasi munsi y’umunyinya hamwe na komanda.
Baraganiriye ariko ntitwumvaga ibyo bavuganaga.
Hashize umwanya Padiri yaragarutse atubwira uko abo
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

146
bantu bari biyemeje kuturimbura, ko bifuzaga kumukiza
kubera ko we yari umuhutu. Nyamara Padiri yari
yiyemeje kugumana natwe. Ntiyajabutse umutima
ahubwo yaraduhumurije atubwira ko atadusiga dupfa
twenyine.
Abakuru b’interahamwe basubiye i Kayonza gutegura
igitero cya nyuma cyo kuturimbura. Bagarutse biyemeje
kumaraho abatutsi bose bari bahungiye kuri paruwasi
kandi bahereye kuri Padiri Yohani Bosko wari wanze ko
bamuhungisha.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

147
Yudita na we wari muri izo mpunzi yakijijwe n’icyifuzo
cya Senkware cyo kureka abahutu bake bari muri icyo
kivunge. Dore uko abivuga:
“bategetse abahutu bose gusubira iwabo, jyewe
nari umututsikazi ariko narashakanye n’umuhutu,
kubw’iyo mpamvu jye n’abana banjye twabazwe
nk’abahutu.
Ubwo Yudita yatahaga yumvise Padiri Yohani Bosko
atakambira komanda agira ati: «niba mushaka kunkiza,
nimukize n’aba bana b’Imana, izi inzirakarengane, ariko
niba mushaka kubica nzapfana nabo. »
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

148
Abahutu bari bamaze kumva ayo magambo, basazwe
n’ubwoba ndetse bamwe batangira kugenda rwihishwa.
Abajandarume bari biyemeje gukora ibishoboka byose
ngo impunzi zitabona aho zihungira cyangwa uko
zirwanaho.
Bamaze gusanga nta ntwaro dufite, basabye Padiri
Bosko kubasobanurira uburyo impunzi zidafite
imbunda zabashije gutsimbura interahamwe. Padiri
yababwiye ko twirwanyeho dukoresheje amabuye
n’inkoni.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

149
Padiri Yohani Bosko amaze kubona ko interahamwe
zongereye ubukana mu kwica inzirakarengane, amaze
kubona kandi ko ntacyo yari akibashije gukora ngo
arokore impunzi zari muri kiliziya, Padiri yihatiye
kubahumuriza ngo badapfa bihebye. Uwamahoro Marie-
Claire arabidutekerereza agira ati:
Muri iyo minsi ikomeye twakutse umutima
birenze imivugire, turiheba cyane. Koko
twari tumeze nk’abaciriwe urwo gupfa, ku
buryo amizero yari yadushizemo, dusigaye
twiringiye Imana gusa. Padiri
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

150
yadushishikarije gusenga cyane kuko urupfu
rwacu rwari rwegereje bidashidikanywa.
Yasabye ko abatabatijwe bose babatizwa
ndetse abandi bagahabwa penetensiya.
Yafashe amazi menshi maze ayacucira
abatari barabatijwe, agira ati: Mu izina
ry’Imana Data na Mwana na Roho
Mutagatifu, ndababatije.
Amaze kubatiza, yadusabye kwirwanaho nubwo ntacyo
byari butange. Yatubwiraga ko tutagomba gupfa
nk’imbwa. Ntabwo nzi aho yakuye amasitimu yahaye
abasore, we yasigaranye imwe. Yari yambaye ikoti
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

151
rirerire ry’imbeho, arara hanze hamwe n’abasore mu
gihe abageze mu za bukuru bari mu kiliziya ariko
yajyaga kubareba kenshi, akabakomeza kuko twese
twari twihebye, umutima wadukutse.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

152
8. Umunsi wa nyuma:
yaguye rwagati mu ntama ze
Mu gitondo cya kare, ku itariki ya 12 Mata 1994, ni bwo
interahamwe zagabye igitero simusiga kuri paruwasi.
Umwe mu barokokeye i Mukarange aradutekerereza
uko impunzi zagerageje kwirwanaho, zitera amabuye
interahamwe kugeza igihe abasirikare bahagereye
bagakoresha imbunda.
Twumwumve:
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

153
“interahamwe zaturashishaga imyambi natwe
tukagerageza kwirwanaho tuzitera amabuye.
Twarazihashyije ariko igihe zitangiye guhunga
abasirikare bahita baza kuzifasha, bari bafite
imbunda nyinshi. Baraje batangira kuturasaho,
bakanadutera amagerenade, andi bakayadutega.
Kubera ko nta handi hantu twashoboraga
guhungira, twirunze mu gikari cyo kuri paruwasi
ariko ubwo abantu benshi twari kumwe bari
bishwe.
Padiri Yozefu yaje yiruka, akigera hanze isasu rihita
rimufata. Nubwo ryari ryamushegeshe cyane yagerageje
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

154
kugera mu rugo rw’ababikira i Nyagatovu, akimara
kugerayo yahise apfa.
Uwamahoro Marie-Claire:
Padiri Yohani Bosko we yari afite amahirwe yo
kurokoka ariko yanga gusiga inzirakarengane,
akomeza gutakamba yizera ko interahamwe
ziramwumva zikareka kwica abadakosa.
Interahamwe zakomeje guhondagura urukuta zishaka
kurusenya ngo zigere aho twari turi. Interahamwe
zakomezaga kumwinginga ngo asohoke ave mu nyenzi,
ariko we ntagire icyo asubiza. Zamubwiye ko
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

155
natitandukanya n’inyenzi na we ziramwica, ariko Padiri
ntiyagira icyo asubiza. Twarazirwanyije cyane ariko
zikaza amayeri zishaka uburyo zitugeraho maze zisenya
urupangu zitungukira ku muryango winjira kwa Padiri
nuko zimutegeka ko azikingurira, aranga. Bamaze
kubona ko Padiri yatsembye, nibwo batangiye
kurasagura urugi, banaruteraho amagerenade kugeza
ubwo rushwanyaguritse. Ubwo bahise batwirohaho
kuko bari ikivunge. Basabye Padiri ko asohoka mu gikari
akagenda nyamara we arabyanga.
Umwe mu nterahamwe yahise amurasa ku kaboko
bagira ngo bamutere ubwoba nuko Padiri ahita yicara
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

156
hasi, ari na ko avirirana cyane. Yagumye aho, yanga
guhunga nk’uko babimusabaga. Yari afite ishapule mu
ntoki asenga. Umwe mu barokoye aho arabitubwira
by’imvaho :
Bamaze kubona ko Padiri yanze guhaguruka ngo
ahunge, bahise bamwirohaho n’umujinya mwinshi
cyane, baramutemagura, baramucoca kugeza
anogotse, bamwica bamukubise ubuhiri mu mutwe,
ubwonko burasandara.
Umwe mu bakristu wari iruhande rwa Padiri Yohani
Bosko, yabonye n’uwamurashe witwa Egide. Dore uko
abivuga:
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

157
Interahamwe zimaze kubona ko padiri yanze gusohoka
ngo ahunge, zafashe ubuhiri zimumenagura umutwe
maze ubwonko burisesa, ahita apfa. Twamenye ko izo
nterahamwe zamuhitanye zari zaturutse muri komini
Murambi. Abantu bavugaga ko zari zifite ubugome
burenze ubw’izindi zose.
Maze kubona ko padiri yapfuye, nanjye nagerageje
gusohoka, ariko interahamwe zaramfashe zintemagura
mu misaya no mu ijosi zinankubita ubuhiri mu mutwe.
Naguye muri koma, interahamwe zinsiga aho zizi ko
napfuye. Namaze iminsi itatu muri iyo nkora y’amaraso.
Naje kugira akabaraga, ngerageza guhaguruka muri iyo
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

158
mirambo, maze njya kwihisha mu rutoki. Ubwo naje
kugira umugisha kuko ku itariki ya 19 Mata 1994,
abasirikare b’inkotanyi bansanze mu rutoki bahita
banjyana mu bitaro i Gahini.
Eugeniya na we aho yari yihishe yabonye abantu
bishe Padiri, bahagarikiwe na Burugumestiri
Gatete Yohani Batisita, Senkware n’uwayoboraga
abajandarume babaga i Rwamagana. Aho yari
yihishe mu kiliziya yarebaga ibyaberaga hanze
byose, yabonye n’uko bishe Padiri Yohani Bosko.
Urusaku rw’amasasu rwakuye umutima abasore
b’abatutsi barwanishaga amabuye, maze bose birukira
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

159
mu gikari bahita bakinga urugi kugira ngo interahamwe
zitabinjirana. Ariko interahamwe zateye amagerenade
menshi maze rurahomboka, ubwo zirinjira maze
zitangira kwica abantu bari bihishe mu gikari cyo kwa
Padiri, zabicaga nabi cyane kubera ko zabatemaguraga.
Jyewe nari nihishe mu kiliziya, umukuru w’interahamwe
witwaga Ngabonzima yadusanze aho twari turi maze
adutegeka gusohoka, buri muryango ukwawo.
Yatujyanye inyuma, ahari hubatse igihangari ngo abe
ariho ajya kutwicira nyuma, amaze kwica abandi yari
yafashe.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

160
Nkimara gusohoka nabonye umurambo wa Padiri
Yohani Bosko, aho yari aryamye mu igaraji,
interahamwe zimwugarije, zirimo kumuhondagura
ubuhiri, yanogotse tumureba. Ubwo natwe
twerekeza aho bari bagiye kudutemagurira.
Twarahageze batangira kwica bagenzi banjye, jyewe
ntibagira icyo bantwara. Barangije kwica abo twari
kumwe, bagiye kuzana abandi bantu nabo ngo babice,
ubwo batujyana kuri JOC.
Ahagana mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba,
umukuru w’interahamwe yaje kureba aho umurimo
wari ugeze. Yasanze abantu benshi bapfuye.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

161
Interahamwe zabaraga abo zimaze kwica. Zamubwiye
ko uretse abagabo, zishe n’abagore benshi ndetse
n’abana. Uwo mukuru wazo yazisabye ko ziba ziretse
kwica abagore n’abana, azibwira ko bazicwa ku munsi
wo guhamba Habyarimana, wari umukuru w’igihugu.
Umujandarume witwa Céléstin Nsengiyumva yaraje
avuga ko abatutsi bashize, maze anavuga ko Padiri
Yohani Bosko na we yapfuye.
Dore uko yabivuze:
“Padiri Yohani Bosko na we twamwishe ariko ni we
wizize rwose kubera ko twamusabye guhunga
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

162
akabyanga. Twebwe ubwacu twashakaga
kumuhungisha ariko araduhakanira. Murumva ko
rwose yagombaga kwicwa. Naho padiri Yozefu
Gatare we, ntimumutindeho yari inyenzi mu zindi,
urupfu rwe rurumvikana”.
Nubwo interahamwe zateye kwa Padiri mu gitondo
karekare, mu masaa yine nibwo zageze ku mugambi
mubisha zari zateguye, kuko haje abasirikare bitwaje
imbunda bazifasha kwica bakoresheje imbunda.
Dancilla ubwe yiboneye Senkware ari kumwe
n’abicanyi. Igihe interahamwe zategetse Padiri Yohani
Bosko gukingura, Dancille yarabyumvaga. Padiri yanze
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

163
gukingura akomeza gutakamba ngo interahamwe zireke
kwica abatutsi baziraga akarengane. Interahamwe zo
zakomeje kumwinginga ngo ahunge ariko Padiri aranga.
Zimaze kumena urugi zamwiroshyeho n’umujinya
mwinshi, ziramwica. Padiri yari hafi y’urugi, ku
muryango. Interahamwe zimaze kuruca zahise zimurasa
agwa hasi.
Abajandarume ni bo barashe impunzi zari aho, uwo
munsi wose barishe ubutaruhuka.
Imirambo irenga ibihumbi bine yari irunze aho mu
kiliziya. Interahamwe zibonye ko umugambi wazo
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

164
ziwushoje ziva aho, zisiga abagore n’abana bake,
zateganyaga kuzabica nyuma.
Ubwicanyi bwakorewe abantu baguye kuri paruwasi ya
Mukarange bwahagarikiwe na Senkware, Gatete
n’umukuru wa jandarumori ya Rwamagana na konseye
Uwimana wa Kayonza. Ni bo bayoboraga ibitero.
Interahamwe zaje kuri paruwasi ni bo bazizanye.
Undi muturage wari wahungiye kuri paruwasi
aradusubiriramo uko Padiri Yohani Bosko Munyaneza
yishwe:
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

165
Mu bicanyi nabashije kumenyamo Gatete, Senkware
n’umuyobozi w’abajandarume babaga i Rwamagana. Bo
ntibarasaga ariko bari aho barebera uko ubwicanyi
bwakorwaga, bicaye mu modoka. Bari bafite n’inzoga
binywera nk’abari mu birori.
Interahamwe zashakaga gukiza Padiri Yohani
Bosko, ariko we yanga gusiga inzirakarengane
zipfa. Zamuteye ubwoba zimubwira ko
natitandukanya n’inyenzi na we ziribumwice. Ariko
we yanze kudusiga twenyine. Ubwo interahamwe ni
ko zashakaga uko zinjira mu gikari.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

166
Zigeze mu gikari zatangiye gutemagura abantu, zirarasa,
ziranatwika. Mu gihe bari batangiye kwica nabaye
nk’uhindukiye ngo ndebe uko nsohoka, mpita mbona
Padiri Yohani Bosko mu igaraje arimo kuvirirana. Nahise
ntekereza ko bamurashe cyangwa se ko bamutemye.
Nabonye interahamwe nyinshi ziza kumutemagura
n’umujinya mwinshi, zaramucagaguye ahita anogoka
maze araca.
Ubwicanyi bw’uwo munsi bwari indengakamere kandi
urupfu rwa Padiri Yohani Bosko rwaduciye intege cyane.
Kubera umubare mwinshi w’interahamwe n’urusaku
rw’amasasu abasirikare barasaga, twabuze amajyo
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

167
twigumira aho. Twirukaga aho hose mu gikari, aho
abagore n’abana n’abakuze bari bihishe.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

168
9. Ntazibagirana
Gilbert avuga ko Padiri Yohani Bosko atazibagirana na
rimwe mu mateka ye:
Padiri Yohani Bosko Munyaneza yaratwitangiye.
Yemeye gupfana n’abacu kandi we yarashoboraga
guhunga, yaduhaye urugero rw’ubupfura
bw’umutima. Ntako atagize agira ngo adukize.
Nyamara amaze kubona ko adashoboye kudukiza
yanze kudutererana ngo adusige dupfa twenyine.
Yemeye kwifatanya natwe kugera mu rupfu. Duhora
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

169
iteka tumusabira kandi tukamwibuka nk’umwe mu
bavandimwe bacu bapfuye.
Buri mwaka ku italiki ya 12 Mata, duhagarika byose
kugira ngo twibuke abacu baguye i Mukarange. Ku
munsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Bosko tujya mu
misa tukamusabira. Nta kindi twamukorera uretse
kumuhundagazaho amasengesho yacu tumusabira.
Dancille ntasiba kuvuga ibigwi bya Padiri Yohani Bosko:
“Padiri Yohani Bosko yabaniraga neza abantu,
yakundaga gukina umupira w’amaguru, yasuraga
abantu bose atavangura. Muri we ntiyagiraga
ivanguramoko. Iyo yasomaga misa, mu nyigisho ze
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

170
yakundaga gutsindagira ko abantu twese turi
abavandimwe.
Ubutwari bwe ntabwo ari ubwo mu gihe cya
jenoside gusa. Jyewe namubonagamo umuntu
mwiza, uvugisha ukuri, utamenya kurenganya kandi
akita ku mbabare. Iyo ntangiye kumuvuga
amagambo aramburira. Imana imwakire mu bayo.
Padiri Yohani Bosko yarapfuye ariko yakoze ibishoboka
byose ngo adukize nubwo bitamukundiye.
Padiri Yohani Bosko yari umuhutu, yashoboraga
kudusiga, tugapfa, ariko yahisemo kugumana natwe
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

171
maze aduhamiriza ko ari umushumba mwiza
udatererana intama yaragijwe.
Abarokokeye i Mukarange bibuka Padiri Yohani
Bosko uko umwaka utashye, ku italiki ya 12 Mata.
Baramusabira kandi bakarata ubutwari bwe,
bakabwibutsa bose. Twumve Dativa:
Iteka turasaba kugira ngo umunsi umwe azashyirwe mu
rugaga rw’abatagatifu maze abere urugero abakristu
n’abapadiri bagenzi be ndtese n’abantu bose batuye isi.
Eugenia na we ahora yibuka Padiri Yohani Bosko. Dore
uko abyivugira: “Padiri Yohani Bosko yakoze uko
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

172
ashoboye kose kugira ngo adukize, yagerageje
kuturwanirira, ahangana ku mugaragaro n’abasirikare
ndetse n’abategetsi. Twebwe tumufata nk’intwari. Iyo
abapadiri bacu badutererana nk’uko ahandi byagiye
biba ntitwari kurokoka. Padiri Yohani Bosko yahisemo
gupfana n’abacu. Icyo twamwitura iteka nk’abakristu
yakunze, akatwigisha gukundana nk’abavandimwe, ni
ukumusabira ngo Imana imugororere kubana na yo
iteka. Sinshidikanya na gato ko ari mu ijuru, ni intwari.
Yudita we avuga ko Padiri Yohani Bosko yari umuntu
udasanzwe mu buzima bwe bwose:
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

173
“Padiri Yohani Bosko yitangiye abatutsi mu gihe cya
jenoside yakorewe abatutsi, yagaragaje ubutwari
bw’ikirenga kuko yatanze ubuzima bwe kandi
yarashoboraga kubukiza. Yakoze uko ashoboye kose ngo
arengere abakristu ba paruwasi ya Mukarange. Icyo
dushoboye ni ukumusabira ubudatuza. Na we akwiye
gushyirwa mu ntwari. Abakristu bose bahora basaba ngo
azajye mu rwego rw’abatagatifu kuko ibyo yakoze ari byo
Yezu atwigisha mu ivanjili: “Ntawagira urukundo ruruta
urw’rw’umuntu uhara amagara ye kubera inshuti ze” (Yoh
15, 13).
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

174
Caritas na we atangarira ubutwari Padiri Yohani Bosko
yagaragaje kubera ko interahamwe zitahwemye gutera
ubwoba abahutu batari bashyigikiye jenoside ngo
bitandukanye n’abatutsi:
Ibyo Padiri Yohani Bosko yakoze, ni abantu bake
babigeraho. Twebwe twari twatashywe n’ubwoba,
umukuru w’interahamwe yari yaduteye ubwoba
turahunga, ariko Padiri we yanze gusiga abakristu
bonyine. Ibyo bitwereka ko yari intwari.
Dativa avuga ko Padiri Yohani Bosko ari “umutagatifu”
mu bandi. Ntashidikanya ko umunsi umwe ubutwari
bwe buzamenyekana hose. Dore uko abyivugira:
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

175
Padiri Yohani Bosko yagerageje kuturwanaho ngo
aturengere ariko interahamwe zari zabishe. Yaradutabaye
kandi aranadutabariza nyamara abo atabaje baza ari abo
kuturimbura. Ntiyari abizi. Gusa umugambi wabo
ntibawugezeho ijana ku ijana. Yego Padiri Yohani Bosko
yarapfuye ariko yapfuye gitwari, iteka turamwibuka
tukamusabira. Nizera ko umunsi umwe azashyirwa mu
rwego rw’abatagatifu kuko Imana yumva isengesho ryacu.
Ku munsi ngarukamwaka yatabarutseho turamwibuka.
Ubutwari bwe si ubwa bose. Nkeka ko aho iwacu ari we
wenyine warengeye abatutsi ku mugaragaro. Imana
yamwakiriye mu bwami bwayo kubera ko yakoze ugushaka
kwayo kugera ku ndunduro.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

176
Padiri Yohani Bosko Munyaneza ni intangarugero,
intwari, umukristu, umusaserdoti nyawe abanyarwanda
bakwiye gufatiraho urugero, bityo ubumwe
n’ubwiyunge by’Abanyarwanda bikarushaho gusugira
nta vangura iryo ari ryo ryose.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

177
IMIHIGO Y’ABAVANDIMWE

R/ Bakristu ngiyi intego, dufatane urunana,


twarabyiyemeje, intego yacu ni imwe, guca hirya ni
ugutana, ubukristu (x3) butubyarire ubuvandimwe nyabwo.

1. Ibi kandi bifite imvano turi abana b’Imana Data, muri


Kristu turi abavandimwe. Kubica hirya ni ugutana, ni
ugutana.

2. Kristu ati : « Ndi umuzabibu, mukaba amashami. »


Pawulo na we ati : « Kristu ni umutwe tukaba ingingo
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

178
z’umubiriwe ari wo Kiliziya. Rwa rukuta yararusenye,
nta mugereki, nta muyahudi, twese turi abavandimwe.
Kubica hirya ni ugutana, ni ugutana.

3. Dawe dusabye imbabazi, igihe tubuze ubuvandimwe


twarahabye, twariyanze, twarihekuye, ntibizasubire na
rimwe, ni ishyano ribi : twaratannye by’ihabu,
dusabye imbabazi, dusabye imbabazi.

4. Ahubwo ngiyi imihigo idakuka, turi abakristu turi


abavandimwe, muvandimwe, ndagukunda, nzakubaha,
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

179
nzagutabara, nzagufasha, iwacu mu muryangoremezo
ni ho bisangwa.
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

180
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

181
VI. Umugereka w’amashusho
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

182
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

183
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

184
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

185
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

186
Aho Padiri Jean Bosko Munyaneza ashyinguwe rwagati mu ntama ze yaherekeje
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

187
Ibirimo
I. Igisingizo cy’abakurambere..........................................1
II. Ijambo ry’ibanze...........................................................3
III. Icyanzu.........................................................................5
IV. Intikangarusibana........................................................8
1. Imibereho ya Padiri Nkezabera Agustini.........................9
2. Umwana udasanzwe.......................................................10
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

188
3. Uko nabonye Agustini Nkezabera mu gihe yari Padiri
mukuru wa paruwasi ya Muramba 1991-1994..............11
4. Umurengezi w’inzirakarengane.....................................13
5. Uko Padiri Agustini Nkezabera yishwe.........................15
6. Uko namenye Padiri AgustinI Nkezabera......................18
7. Umushumba witangira intama ze...................................19
8. Ibigwi n’ibirindiro bye...................................................21
9. Padiri Agustini Nkezabera ntazibagirana na rimwe.......25
V. Intikangarusibana.......................................................28
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

189
1. Yabereye bose Ngiruwonsanga......................................29
2. Padiri Yohani Bosko yamye ari indakemwa..................31
3. Yaryamiye amajanja amajoro menshi............................34
4. Yaregeye uwo yaregaga.................................................36
5. Intikangarusibana...........................................................37
6. Rudasamaye amagara yatewe hejuru.............................38
7. Yisanishije nabo muri byose..........................................41
8. Umunsi wa nyuma: yaguye rwagati mu ntama ze.........42
9. Ntazibagirana.................................................................47
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

190
VI. Umugereka w’amashusho.........................................49
Ibirimo..............................................................................51
___________________________________INTIKANGARUSIBANA_____________

191

You might also like