Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 7

IGITANGAZA KIZIMA KU ISI

(Jean 14:12, Psaumes 135:6)

Mariamu Kinyamarura (1931-1996)

UMUHANUZIKAZI WABAYEHO AKAMARA IMYAKA 24 ATARYA


ATANYWA (1972-1996)

IGITANGAZA KIZIMA MU ISI


Birabujijwe gukoporora iki gitabo utabiherewe uburenganzira na
komite yacyanditse.

Iki gitabo cyanditswe na komite y’umurimo w’Imana i Kabela.

IMPINAMAGAMBO

ADEPR: Associations des Eglises de Pentecote au Rwanda


CADAF: Communaute des Assemblees de Dieu en Afrique
CELPA: Communaute des Eglises Libres Pentecotistes en Afrique
CEPAC: Communaute des Eglises de Pentecote en Afrique Centrale
CEPBU: Communaute des Eglises de Pentecote au Burundi
CMLC: Communaute Methodiste Libre au Congo
UPMGBI: Union Pentecotiste des Missionaires de Grande Bretagne
et d'Irlande.
0. IRIBURIRO
Hagamijwe kwamamaza imirimo ikomeye Imana yakoresheje
umuhanuzikazi, Mariyamu Kinyamurura, twegeranije ibyanditswe
muri iki gitabo tubigabanya mu bice bitandatu bikuru bikurikira

Igice cya mbere : Imibereho ya Mariyamu n'umuryango we (we


ubwe, umugabo we ndetse n'abana babo) n'ubuzima bwe
bw’umwuka ;

Igice cya kabiri : Intambwe zinyuranye z'umurimo Imana


yamukoresheje ari mu Lutabura no mu Bitobolo na bumwe mu
buhanuzi yahavugiye.

Igice cya gatatu : Umurimo Imana yakoresheje umuhanuzikazi


Mariyamu i Kabela.

Igice cya kane : Ibitangaza binyuranye Imana yamukoresheje

Igice cya gatanu : Inyigisho zinyuranye Ku mibereho y'umuryango,


y'abantu Ku giti cyabo, amatorero, n'ibindi. Muri make inyigisho ze
zakoze ku bintu bitari bike by'imibereho y'umwana w'umuntu.

Igice cya gatandatu : Urupfu rwa Mariyamu Kinyamarura, ubuhanuzi


bwo kurangiza ubuzima bwe bwo mu isi n'imyiteguro yo kwinjira
muri Paradizo n'uko byari bimeze mw'ijoro yapfiriyemo.

0.1. KUKI IKI GITABO CYANDITSWE ?


Hari impamvu nyinshi zateye iki gitabo kwandikwa : Tumaze kubona
no kwirebera imiterere n'imibereho y'uyu muhanuzikazi
twasobanukiwe ko uyu muhamuzikazi n'imibereho ye ari igitangaza
gikomeye kandi kidasanzwe mu isi yose kubera impamvu zikurikira.
1) Bwabaye ubwa mbere mu mateka y'isi habaho umwana w'umuntu
wamaze imyaka 12 (1960-1972) atituma cyangwa atihagarika n'ubwo
yaryaga akananywa. Nanone kandi amara indi myaka 24 (1972-1996)
atarya icyo ari cyo cyose habe no kunywa amazi cyangwa ikinyobwa
icyo ari cyo cyose kandi atajya kwituma (Matayo 4:4)

2)Kandi iyo myaka 24 (1972-1996), inzara zo ku ntoki ze n'izo ku


mano ye ntizakuraga.

3) Imyenda yambaraga nayo yari igitangaza ; kuva mu mwaka wa


1972, igitambaro yambaraga ku mutwe, ikanzu yambaraga ku mubiri
ndetse n'umupira yambaraga mu gituza ntabwo byigeze bimuva ku
mubiri kugira ngo bimeswe cyangwa se ngo bihindurwe ariko, iyo
myenda ntabwo yigeze icuya, yandura cyangwa se ngo ihumure nabi.

4) Isaha yambaraga ku kuboko yo mu bwoko bwa ORIS nayo


yahindutse igitangaza (automatique); Kuva mu mwaka wa 1972 iyo
saha yari isanzwe, yahabwaga umwuka (ihagwa),. kuva ubwo
ntiyongeye guhagwa ukundi yakomeje gukora iminsi yose nta
guhagarara. Bwari ubwa mbere twumva ikintu nk'icyo.

5) Yabyaye inshuro esheshatu mu bitangaza (abana barindwi kubera


ko rimwe yabyaye impanga): nta buribwe bw'ibise cyangwa se ibindi
bimenyetso bigaragara ku mugore wabyaye mu buryo busanzwe
yagiraga. Nyamara imbyaro eshanu za mbere yari yarazibyaye mu
buryo busanzwe, nk'abandi bagore bose; aramukwa akababazwa
n'ibise ndetse hakagaragara n'ibindi bimenyetso bisanzwe bigaragara
ku mugore wabyaye wese.

6) Mu gihe cy'umurimo w'uyu muhanuzikazi, Imana yamukoresheje


ibitangaza byihariye, tugereranyije n'ibindi tujya twumva.
Ibyo Imana yamukoreye n'ibyo yamukoresheje ni ubutunzi
bukomeye bufitiye amatorero akamaro, bifite umumaro wo kuzana
abandi kuri Yesu, gukomeza amavi asukuma ndetse guhamiriza isi ya
none ko Imana itaretse gukora ibitangaza nk'ibyo yakoraga mu
isezerano rya kera ndetse no mu gihe cy'intumwa za kera. Gutakaza
inkuru z'iyo mirimo yakozwe n'imbaraga z'Imana ni ugupfobya
ubuhamya kandi ari kimwe mu byo duhamagarirwa gukora iyo
tumaze kwizera Yesu kristo : Guhamya ibyo Imana yadukoreye.
(Ibyakozwe n'intumwa 1:8, 4:20)

Mu gihe cye Mariyamu yatanze inyigisho nyinshi zifitiye akamaro


abantu ku giti cyabo ndetse n’amatorero ; inyigisho zerekeye ku
masengesho n'ubuhanuzi, ubumwe bw'amatorero, imibanire
y'abashakanye, urukundo rwa bene Data, kwezwa kwa gikristo,
Imirimo y'Umwuka, imibereho y'umukristo mu itorero abarizwamo,
Gutanga mu murimo w'Imana, impuguro ku nyigisho z'ubuyobe zo
mu matorero amwe namwe. (Abagalatiya 1 :6, Ibyakozwe n'Intumwa
15:1), inyigisho zerekeye ku bategetsi b'igihugu n'ibindi. Ntabwo
byaba ari byiza gutakaza ibyo byose. Mu murimo Mariyamu
yahamagariwe, yatanze inyigisho nyinshi zifasha abakristo mu
rugendo rwabo rujya mw'ijuru. Tubyumve tubyitondeye.

-Ni muri iki gihe dukwiriye kwandika iki gitabo, kuko abahamya
babyiboneye n'ababyiyumviye bakiriho. Kugeza ubu tubasha
kubibariza tukumva mu kanwa kabo ukuri kudashidikanywaho
kw'ibyo twandika.

-Kumva imirimo ikomeye Imana yakoze (Ibitangaza biva k'Uwiteka


Imana) ni inyungu ku bantu ndetse n'amatorero. Bitwongerera
Kwizera ndetse n'ibyiringiro kuby'Imana ikora, bikaduha gukomera
iyo turi mu bigeragezo. Ni byiza ko ubu buhamya bugera ku matorero
maze nayo akabushyira mu bikorwa kubw'inyungu z'itorero ryo mu
buryo bw'umwuka.

-Mu murimo Imana yamukoresheje, Mariyamu yatanze impuguro


nyinshi zagirira abakristo umumaro mu rugendo rwabo rwo
mw'ijuru. Kubw'ibyo tubisome tubishyizeho umutima.

0.2. IKI GITABO CYANDITSWE NA BANDE?


Igitekerezo cyo kwandika iki gitabo
cyatangijwe na komite nkuru y'i
Kabela iyobowe na Perezida
Mtemanwa Bahindulwa
n'umwungirije Pasiteri Ruramutswa
Ananiya, Umunyamabanga Mmunga
Musengelwa n'abajyanama :
Umushumba Balebimo Ngabwe,
Donatien Lulaca, Benoît Sango,
Umushumba Byalungwa Yoweli
bafatanyije na Bishopu Nyakubahwa
Byaene Akulu Ilangyi wari umuyobozi mukuru w'itorero ryigenga rya
Methodiste muri Congo(CMLC) mu gihe cya Mariyamu, hamwe
n'Abapasitori b'Amatorero ya CEPAC, CMLC, CADAF, CELPA bahuriye
mw'itsinda rya Komite nkuru y'umurimo w'Imana w'i Kabela.

Nubwo ubwanditsi bukuru bw'igitabo bufite icyicaro i Bukavu,


imirimo yo gukosora, abajyanama, amafaranga yakoreshejwe mu
ngendo zo gukora ubushakashatsi ndetse n'ayakoreshejwe mu
kwandika iki gitabo byaturutse mu nkunga z'abanyamuryango batari
bamwe baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,
mu Rwanda, mu Burundi ndetse no muri Tanzaniya. Ubushakashatsi
bwamaze imyaka itanu (2007-2012)

Komite yemeje ko icyicaro cy'ubwanditsi kizaba ku itorero rya 8éme


CEPAC CHACHI Bukavu, R.D Congo. Kwandikwa kw'icyo gitabo
kukayoborwa n'abakozi b'Imana bakurikira :

- Umuyobozi mukuru (Perezida) : Umushumba SHINDANO MASILYA


Paul, 8éme CEPAC Chachi/ Bukavu.

-Umwungirije (Visi Perezida) : Umushumba Byalungwa Muzindikwa


Yoeli, 8éme CEPAC Makimbilio/Bukavu.

-Umwanditsi : Mazambi Masudi Emmanuel, 8éme CEPAC Bethel-


Nyakaliba/ Bukavu.

-Umujyanama (Conseiller): Umushumba Baliwa Mwassa, 8éme


CEPAC Kabuye/ Bukavu.

Mazambi Masudi SHINDANO, BALIWA, ANA na BYALUNGWA

You might also like