1.2.2. Atangira Kubonekerwa Na Marayika

You might also like

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 6

ry’Imana.

Muri uwo mwaka wa 1950 nibwo Mariyamu yavuye


Gakenke yimukira Muryintarijana mu Lutabura.

1.2.2. Atangira kubonekerwa na Marayika


Undi munsi Mariyamu ajya gutashya inkwi ku musozi, abona
umusore ufite uburanga n’amaso arabagirana (Malayika). Iruhande
rw’aho uwo musore yari ahagaze hari amazi yera ameze nk’ikiyaga
cyera. Mariyamu arebye mu maso y’uwo musore ubwenge bwe
burazimira. Ubwenge bwe bugarutse asanga apfukamye aho wa
musore yari ahagaze, wa musore nta wugihari na ya mazi atagihari,
ariko arebye ku mwenda yari yambaye asanga wa musore yasize
awutuyeho ya mazi yera nk’amata ahereye mu gituza. Yaramanutse
ajya ku iriba akuramo uwo mwenda ngo awumese ; atangiye kumesa
wa mwenda ayo mazi nayo ahinduka umweru nk’amata arabireka
ahita awuhinduriza ahari imbere ahashyira inyuma kugira ngo abantu
batabona ya mazi yera wa musore yasize amumenyeho, nuko asubira
mu rugo ariko abihisha umugabo we ntiyahita abimubwira ariko
yareba akabona ya mabara yera akiri mu mwenda.

Umunsi umwe ari mu murima n’umugabo we Mariyamu yiyemeza


kumubwira ibanga ryo mu mutima we amutekerereza uko yahuye na
wa musore n’uburyo yasize amumenyeho amazi y’umweru, akuramo
wa mwenda yereka umugabo we ya mabara y’umweru. Umugabo we
aramubwira ati: “Wari wampishe ibintu nk’ibi? Ntuziko ibi ari
umugisha? Ubu ubonye umugisha, tuzatunga inka nyinshi, kandi iki ni
ikimenyetso cy’amata y’inka.”

Nyuma y’icyo gihe babyara umwana wabo wa kabiri, umuryango


washatse kubasubiza mu bintu by’ubupfumu no guterekera abazimu
(Ryangombe). Nibwo Mariyamu yahise aheka umwana we
USABWIMANA Yeredi, wavutse 1950, ahungira i Lukungu. Umunsi wo
kuva i Lukungu asubira Muryintarijana, ageze ahitwa mu Gakomero
hafi yo kuri Nyagisozi mu Lutabura, mu mwaka wa 1951, abona
imbere ye umuntu muremure mwiza cyane. Nuko Mariyamu
agerageje kumwegera wa muntu ahita abura. Iyo yari inshuro ya
kabiri abona Marayika w’Imana. Mariyamu akibona ibyo aribwira ati;
ahari na none umwana wanjye mpetse USABWIMANA Yeredi nawe
agiye gupfa nk’uwa mbere.

Mariyamu ageze mu rugo asanga baracyarya inyama zaterekerejwe,


maze yanga kuzirya ariko kandi agambirira kubwira umugabo we ngo
bimuke bave Muryintarijana kugira ngo batandukane n’umuryango.
Kubw’inama ya Mariyamu, we n’umugabo we bimukira kuri
Nyagisozi mu 1952 (Itangiriro 12:1-2). Ubutumwa bwiza buhageze,
Mariyamu n’umugabo we babwakirana ibyishimo mu itorero rya
UPMGBI. Aho niho Imana yakoze byinshi mu gakiza ka Mariyamu.

Nyuma y’ubwo idini rya Gaturika rihageze, Musa Matare


araryishimira cyane abwira umugore we Mariyamu yuko haje idini
ryiza, muri iryo dini binywera itabi n’inzoga. Ubwo rero aho niho
tuzajya dusengera. Kubwo guhatwa n’umugabo bombi batangira
kuzajya basengera muri Kiriziya y’Abagaturika. Umunsi umwe
Marayika abonekera Mariyamu aramubwira ati: “Iyo nzira
mukurikiye ntizabageza mw’ijuru, inzira nziza ni irya mwaretse.”
Babaye mu buzima bw’Abayoboke b’idini ya Gaturika kumara igihe
kinini. Umunsi umwe muri iryo dini ryabo rya Gaturika havuka
imivurungano (intonganya) itewe n’ubusinzi, maze Musa Matare
bamukubita inkoni mu mutwe amaraso aravirirana. Kubera iyo
mpamvu Musa Matare ahitamo gusubira mu itorero rye rya mbere
rya giprotestanti. Matare yicaye ku ntebe (Umupando) afite
uburibwe abona Marayika amukoraho n’intoki ze zoroshye
nk’ipamba ubwo ahita akira.
1.2.3. Mariyamu ajyanwa mu iyerekwa 1958
Mu mwaka wa 1958 nibwo umurimo watangiye ubwo bari batuye
kuri Nyagisozi, Mariyamu afatwa n’indwara y’urushwima (kubyimba
inda) we n’abandi bakristo batangira gusenga Imana ngo imukize iyo
ndwara. Umunsi umwe Mariyamu ajyanwa mu iyerekwa, kubwo
kutabimenya abantu bibwira ko yapfuye, barategereza bageza ku
munsi wa cyenda kuko hari ibimenyetso bigaragaraza ko akiri
muzima bituma batamushyingura vuba. Hanyuma abantu
b’umuryango we bajya gucukura imva ngo bamushyingure.

Ariko ku munsi wa cyenda akimeze atyo, babona agarutse mu mubiri


basanga yakize ya ndwara y’urushwima, mu nda ye havuyemo
inyama nini aba ari yo bashyingura muri ya mva bari bateguriye
kumushyinguramo banatera insina hejuru y’iyo mva. Muri uko
kugaruka mu buzima kwe yisanga amaguru ye yamugaye
(yanyunyutse). Kubw’umubabaro wo gusanga amaguru ye
yanyunyutse, Mariyamu aravuga ati: “Mana warunkijije urushwima
none ndamugaye?” kandi nibwiraga ko nzajya njya mu biterane
ntanga ubuhamya”. Imana yumvise ibyo iramubwira iti: ‘’Uzaba mu
giterane cy’iminsi yose”

Mariyamu nawe abwira Imana ati: “Ese icyo giterane kizakorwa na


bande?” Imana iramusubiza iti: “Ninjye Imana nzirarikira abagabo,
abagore, abasore n’inkumi. Abo nibo bazakora icyo giterane cya buri
munsi bakanarera abana bawe ariko woweho uzakomeza guhamya
mu biterane ibyo nzajya nkubwira.”

Avuye mu iyerekwa arababwira ati Nabonye abantu bane bambaye


imyenda yera baje kuntwara, tugeze mu mahuriro y’inzira: imwe yari
ngari indi yari ifunganye, twe tunyura muri ya nzira ifunganye.
(Matayo 7:13-14).
Kw’iherezo ry’iyo nzira tuhasanga uruzi rw’amazi yera hakurya
yarwo, mbona abantu bafite imibiri irabagirana nk’umucyo,
ndabasaba nti: ‘’nimunyereke umwana wanjye”. Marayika
arambwira ati: ‘’Uravuz’uti tukwereke abana bawe”, barabanyereka,
kubw’ibyishimo nshaka gusimbuka ngo njye hakurya y’uruzi ngo
mbahobere ariko mbwirwa ngo “uracyafite umurimo wo gukora
kw’isi”, ntugere hano kuko ugomba gusubira mw’isi ugakora
umurimo wo guhugurira abandi kureka ibyaha”. Reba uburyo barimo
kugusengera ngo usubireyo.”

Guhera ubwo kujya mu iyerekwa no kugaruka biba nk’ibisanzwe mu


mibereho ye, ibimenyetso by’impano y’ubuhanuzi bitangira
kumubonekaho maze umurimo Imana yamuhamagariye utangira
kwaguka.

1.2.4. Umubatizo wa Mariyamu Kinyamarura mu mwaka wa 1959


Nyuma yo
gukira Matare
afata
icyemezo
kidasubirwaho
cyo gusubira
mu itorero rya
giprotestanti
(UPMGBI).
Icyo cyemezo
cyanejeje
Mariyamu
cyane,
hanyuma batangira kwigira umubatizo. Babatijwe mu gihe cya
Pasika, babatirizwa mu Lutabura.

Uwamubatije ni Pastori W’Elongo Acima Andjwia Petro(uri kuri iyi


foto) atumwe n’Imana kuva mu Gipupu kugera mu Lutabura, intego
ye ari ukuza kubatiza Mariyamu.

1.2.5. Kwituma no kwihagarika bihagarara 1960


N’ubwo yari amaze kumugara Mariyamu yararyaga akanywa akajya
kwituma no kwihagarika, muri ubwo bumuga bwe amenya ko aruhije
umugabo we Matare mu mirimo yo kumuheka ku mugongo
akamujyana mu bwiherero no kumugarura mu nzu, amasengesho
aba ayo kuvuga ngo: “Mana ibyiza ni uko wankiza ukuguru byibuze
kumwe kugira ngo ntarushya abantu, cyane cyane umugabo wanjye
kunjyana mu bwiherero. Ariko Imana imusubiza mu bundi buryo.

Umunsi umwe nijoro umugabo we amujyana mu ishyamba kwituma,


muri icyo gihe abantu bo mu giturage bari bataramenya gucukura
ubwiherero (imisarani), bajyaga kwituma ku gasozi gusa, uwo munsi
amujyanye amusigayo, agaruka mu nzu yibagirwa kujya kumugarura
kuko yahise afatwa n’ibitotsi byinshi arasinzira yicaye ku ntebe,
hagwa imvura nyinshi inyagira Mariyamu cyane. Musa Matare yicuye
asanga haguye imvura nyinshi ahita asohoka yiruka ajya kureba
umugore we aho yamusize. Amugejeje mu nzu aramubwira ati: ‘’
mugore wanjye ndakwinginze umbababarire ku byabaye nasinziriye,
ntabwo nabikoze mbishaka”, Mariyamu aramusubiza ati: ‘’njye
namaze kukubababrira utaransaba imbabazi kuko nzi ko utandetse
ngo nyagirwe ku bushake.”
Baryamye nijoro Mariyamu abonekerwa na Marayika aramubwira
ati: “Uhereye none inda yawe nkigize nk’ikiyaga cya Tanganyika
gihora gisukwamo n’inzuzi ariko nticyigere cyuzura na rimwe” nawe
nuko uzajya urya unanywe, ariko ntuzigera ujya mu bwiherero
ukundi, Kuva uwo munsi Mariyamu ntiyongeye kwituma no
kwihagarika. Abantu benshi bumvise ibyo ntibemeye ko bishoboka
ko umuntu yarya akanywa ntajye kwituma hagashira igihe kirekire.

Byabaye ngombwa ko haboneka ibihamya bibyemeza. Imana ibwira


Mariyamu iti: “Hamagara abayobozi bake b’itorero kugira ngo bakore
amasengesho y’icyumweru kimwe.” Umwe muri bo Hoseya
Gikwerere yaratubwiye ati: “Twari mu masengesho y’iminsi irindwi
turi abantu barenga makumyabiri. Bamwe mu bari muri ayo
masengesho ni aba: Mariyamu Kinyamarura, Yohana Kashaje, Lazaro
Mvano, Nowa Etienne, Sefaniya Mabano, Musa Matare, Eliya Ndege,
Kesiya Nyiramufurege, Damari Karenzo na Mangala Aaron.
Twararyaga tukanywa n’icyayi ariko kujya kwituma no kwihagarika
byo umuntu yagombaga gusaba uruhusa ku muryango. Hari umuntu
wari ushinzwe kwandika no kubara inshuro umuntu asohotse ajya
mu bwiherero.

Hashize iminsi irindwi Mangala Aaron (umwanditsi w’iryo tsinda)


arabaza ati: “Ni inshuro zingahe buri muntu yagiye kwituma?
Donatien Lulacha wari ku muryango ahamya avuga ati: “Numvise
Mangala Aaron asubiza icyo kibazo muri iryo tsinda”, Igisubizo
cyagaragaye nuko abantu bose bagiye inshuro nyinshi kwituma no
kwihagarika ariko Mariyamu we ntabwo yigeze asohoka na rimwe
ajya mu bwiherero. Bavuye muri ayo masengesho, abakristo bagenda
bahamya ibyo babonye, bati Mariyamu ararya akanywa ariko ntajya
kwituma cyangwa kwihagarika.

You might also like