1.1.2. Urubyaro Rwa Mariyamu Kinyamarura Na Musa Matare

You might also like

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 9

Musa Matare yakoraga umurimo wo kwakira abashyitsi mw’itorero

ryabo. Ibyokurya byavaga mu Bibogobogo byari inkunga ikomeye


cyane ku murimo w’Imana i Kabela. Umunsi Musa Matare yitabye
Imana Mariyamu yeretswe uko yakiranwe ibyishimo muri Paradiso.

Mariyamu yahoraga aryamye ku buriri bwe yeguraga igituza


agashinga inkora aganira n’abashyitsi kuko yari yaramugaye
amaguru. Ntabwo yavaga kuri ubwo buriri mu gihe yakirag abashyitsi
akanabaganiriza, ninaho yakiriraga umugabo we mu buryo busanzwe
bw’Abashakanye, ninaho yabyariraga mu buryo bw’ibitangaza
by’Imana, kandi niho yakoreraga amasengesho.

1.1.2. URUBYARO RWA MARIYAMU KINYAMARURA NA MUSA MATARE


Mariyamu Kinyamarura yabyaranye na Musa Matare abana cumi na
babiri barimo abahungu cumi n’abakobwa babiri.

-Imfura n’umuhererezi bapfuye bakiri impinja.

-Abana batanu ba mbere Mariyamu yababyaye mu buryo busanzwe


naho barindwi bakurikira Mariyamu yababyaye mu buryo
bw’Ibitangaza.

a) USABWIMANA Yeredi, Umwana wa kabiri wa Mariyamu


Kinyamarura

b) IRIHOSE Mariko, Umwana wa gatatu wa Mariyamu Kinyamarura.


Yagiriwe Ubuntu n’Imana: Mu gihe batatu mu bana bavukana
bajyaga kw’ishuri, Mariko yafashaga nyina kwita kuri barumuna be
bato kuko nyina yabanaga n’ubumuga bw’amaguru. Imana
yamugiriye Ubuntu imuha kumenya gusoma no kwandika igiswahili
n’igifaransa atagiye kw’ishuri kandi nta wundi muntu ubimwigishije.
Amaze gukura abona ko ubwenge budafite impamya-bumenyi
(diplome) ntacyo bumaze imbere y’abantu, afata umwanzuro wo
kwiyandikisha mu mashuri yisumbuye. Yatangiriye mu mwaka wa
gatatu arangiriza mu mwaka wa gatanu.

c) RUKINISHA Bizimana, Umwana wa kane wa Mariyamu


Kinyamarura. Agaragara kuri iyi foto ari kumwe n’umugore we
Faraziya Nyiramahoro ndetse na bamwe mu bana babo. RUKINISHA
Bizimana yapfiriye mu Kamanyola mu mwaka wa 1996, Umupfakazi
yasize aba mu mudugudu w’abanya-Kabela i Gitarama,
Nyabisindu(Rwanda).

d)GATUNGO Yeremiya, Umwana wa gatandatu wa Mariyamu


Kinyamarura, ni we mwana wa mbere Mariyamu yabyaye mu buryo
bw’igitangaza. Na we yapfiriye mu Kamanyola mu mwaka wa 1996.
Umupfakazi yasize nawe aba mu mudugudu w’abanyaKabela i
Gitarama Nyabisindu (Rwanda).

e) MBONYUMUREMYI Lewi, umwana wa cumi wa Mariyamu


Kinyamarura ahamya atya ati: “Ni byo koko Mariyamu Kinyamarura
yarambyaye mu buryo bw’umubiri ariko nishimira cyane uburyo
yatureze mu buryo bw’umwuka twebwe abana be. Nzi yuko Imana
yashimye kuremaza Mama amaguru kugira ngo abashe gukora neza
ubushake bwayo. Mu by’ukuri mama yakoreshejwe n’Imana mu gihe
yari aremaye amaguru kuruta igihe yari akibasha kugendagenda.

Aya mafoto akurikira agaragaza abana ba Mariyamu:

Ibumoso: USABWIMANA Yeredi(hejuru) na GATUNGO


Yeremiya(munsi)
Hagati: Irihose Marc(Hejuru) na Lewi Mbonyumuremyi(munsi)
Iburyo: Rukinisha Bizimana
URUTONDE RW’ABANA BA MARIYAMU KINYAMARURA NA MUSA
MATARE

Imbonerahamwe ikurikira, yerekana neza muri make abana bose ba


Mariyamu Kinyamarura na Musa Matare uko bakurikirana uhereye
ku mukuru ukageza ku muto. Irerekana amazina, igitsina, aho
bavukiye, igihe bavukiye, uburyo bavutsemo, igihe abamaze gupfa bo
muri bo bapfiriye, n’amashuri bize.

Amazina Igitsin Aho Itari Ubur Itariki Amash


a yavukiy ki yo yitabiyeho uri yize
e y’a yavut Imana
mav semo
uko
1.Umwa Umuk Minem 194 Busan 1948
na obwa bwe 8 zwe
2.Usabw umuh Minem 195 Busan
imana ungu bwe 0 zwe
Yeredi
3.Irihose umuh Lutabur 195 Busan PP5
Mariko ungu a 2 zwe
4.Rukini umuh Lutabur 195 Busan 1996(Kam D4
sha ungu a 4 zwe anyola)
Biziman
a
5.Seruku umuh Lutabur 195 Busan 1956
ndo ungu a 6 zwe
6.Gatun umuh Lutabur 195 Bw’ib 1996(Kam PP5
go ungu a 9 itang anyola)
Yeremiy aza
a
7.Benja umuh Lutabur 196 Bw’ib 1966(Bara
min ungu a 0 itang ka)
aza
8.Rukun umuh Lutabur 196 Bw’ib 2010 PP4
do ungu a 2 itang
Yakobo aza
9.Mwa umuh Lutabur 196 Bw’ib 1996(Kam
mbaza ungu a 4 itang anyola)
Elisha aza
10.Mbo umuh Baraka 196 Bw’ib G3
nyumur ungu 6 itang
emyi aza
Lewi
11.Buku Umuk Kabela 197 Bw’ib 1976
ru Lakeri obwa 2 itang
aza
12.Butot umuh Kabela 197 1972
o ungu 2

1.2. UBUZIMA BW’UMWUKA BWA MARIYAMU KINYAMARURA


Muri iki gika, turavuga intambwe ku yindi uko Mariyamu yashatse
Imana, uko yagiye agira iyerekwa, umubatizo we ndetse n’ibindi.
Mariyamu yabaye ahantu hatandatu h’ingenzi, mu buzima bwe
bwose:

a) mu Lukungu, aho yavukiye, mu mwaka wa 1931

b) mu Minembwe, (1947-1950), aho yashatswe, mu mudugudu w’i


Gakenge.

c)Lutabura (1950-1965) Aho yatangiriye umurimo w’ubuhanuzi.


Lutabura ni akarere kanini kagizwe n’imidugudu myinshi mito mito
nka Muryintarijana, Bivumu, Nyagisozi, Lutabula-rwa gati, aho hose
ni mu Lutabura

d)Baraka, aho Mariyamu yabaye amezi make mbere yo gughungira


mu Bitobolo.

e) Bitobolo, aha Mariyamu yahabaye igihe cy’amezi atanu gusa


bitewe n’intambara y’i Bubembe (1967)

f) Kabela (1967-1996), icyicaro gikuru cy’umurimo.


Ku bijyanye n’imico n’imyitwarire ya Mariyamu mu mudugudu
yavukiyemo bavuga ko aho i Lukungu, Mariyamu yari umwe mu
bakobwa b’intangarugero kandi wagiraga imyitwarire myiza. Mu
bwana bwe yabayeho nk’abandi bose. Nk’uko byavuzwe hejuru
Mariyamu yavuye i Lukungu ashakwa i Gakenke (mu Minembwe) mu
mwaka wa 1947.

Umudugudu wa LUKUNGU, uri mu misozi ibereye Ubworozi

Mariyamu n’umugabo we bavukiye mu gace ka Lukungu bakurira mu


miryango itazi Imana. Aho hantu ijambo ry’Imana ryari ritarahagera.
Niyo mpamvu batasezeranye mw’itorero ahubwo bashakanye
bisanzwe nk’uko mu muco wabo byagendaga. Mu mwaka wa 1947
baje kwimuka bava Lukungu bajya gutura mu Minembwe i Gakenge.

Mu mibereho yabo biringiraga cyane inama z’abapfumu. Mbere yo


kugira ikintu gikomeye bakora (nko gufata urugendo cyangwa
kurongora, mu burwayi, umutekano wabo n’ibindi bitarondowe
hano) ibyiringiro byabo byari ku ijambo babwiwe n’Abapfumu gusa.
Bishingikirizaga cyane ku kuraguza. Ibi birerekana ko Mariyamu
mbere yo gukizwa yari umuntu usanzwe nk’abandi bose. Turebe
uburyo yakijijwe.
1.2.1. Mariyamu Kinyamarura ashaka Imana
Mariyamu yashatse Imana n’umutima we wose kandi Imana nayo
iramwiyereka. Amaze gushakwa na Musa Matare wari utuye mu
Minembwe (i Gakenge), babyaye umwana wabo wa mbere
w’umukobwa mu mwaka wa 1948. Nyuma y’amezi make uwo
mwana arwara indwara ikomeye.

Bajya kuzana umupfumu w’umuhanga witwaga NYIRANDUNGUTSE


kugira ngo aze kuvura umwana. Umupfumu amaze kuhagera yinjira
mu nzu aho umwana yari arwariye, Mariyamu we yari hanze asekura
ibigori mw’isekuru. Mariyamu yinjiye mu nzu kwenyegeza inkwi mu
ziko, asanga umwana akomeje kuremba cyane, maze abwira
Nyirabukwe ati: bwira uwo mupfumu akize umwana wanjye ndabona
umwana agiye gupfa.

Umupfumu aramusubiza ati: “uracyari umwana bigezaho? Urabona


ari jye ufite ubugingo bw’abantu mu maboko? Ahasigaye ni ah’Imana
yaremye abantu”. Uwo mwana yaje gupfa baramuhamba.

Mariyamu yakomeje gutekereza kuri iryo jambo umupfumu yavuze.


Atangira kwibaza ati: “burya hari Imana yaremye abantu? Kandi
akaba ari nayo itanga ubugingo.” Nibwo Mariyamu yabazaga
umugabo we ati: “Ese ko Imana ibaho, none se iyo Mana iba he?”
Icyo kibazo yakibajije umugabo we inshuro nyinshi ari nta gisubizo
kimunyuze amuha.

Musa Matare yaramusubizaga ati: “Nta Mana ibaho ni amagambo


twumva abantu bagenda bavuga gusa.” Mariyamu nawe akamubwira
ati: “Jyewe nemera ko Imana ibaho; iyo itaza kubaho, ntiba ifite izina
y’uko ari Imana.” Ubwo nibwo Mariyamu yibajije mu bitekerezo ati:
“Ahari iyi Mana yaba yihishe mu ishyamba.” Yitegereza mw’ishyamba
ryari kure y’umudugudu abona igiti kirekire gisumba ibindi, mu
mutima we yiyemeza kujya kuri icyo giti yibwira ko ari buhabone
Imana.

Azinduka mu gitondo cya kare adasezeye umugabo we ajya


mw’ishyamba agera kuri cya giti, ahageze atangira kureba hejuru
yibwira ko ahari yabona Imana, ntiyagira icyo abona. Yiyumvamo ko
Imana igomba kuba iri aho hantu, aribwira ati: “Irihishe ariko
irahari”;

Maze Mariyamu atangira kuyibwira ati Mana nubwo ntakubona ariko


uranyumva, ati: “Yewe Mana nzi yuko uri aha hantu ariko urihishe
kugira ngo tutakurushya n’ibibazo byacu, nzi yuko ibyo ndi kuvuga
urimo kubyumva, njyewe ndababaye kubona umwana wanjye
ampfira mu maso, niba warandemye ngo nzabone abana umpe
abazabaho kandi niba warandemye ngo sinkagire abana ungire
ingumba.

Amara umunsi wose asenga atyo ahera mu gitondo ageza


nimugoroba arira ntiyamenya ko igihe cyagiye. (Imigani 8:17,
Abaheburayo 11:6). Abura uko yakwinjira mu mudugudu yibaza ati:
‘’Abantu nibambaza aho niriwe ndabasubiza iki? “Ubwo Imana ihita
ikora igitangaza haza igicu gitwikira umudugudu wose yinjira mu
nzu.”

Uwo munsi avuye mw’ishyamba gushaka Imana, yafashe ikibindi


vuba na vuba ajya kuvoma. Akivoma, abona umucyo uvuye mu ijuru
umumanukiraho, agira ubwoba, ahita yikorera ikibindi ataha i we mu
rugo.

Muri icyo gihe babyara umwana bamwita USABWIMANA Yeredi,


risobanura ngo n’uwasabwe Imana. Kuva uwo mwana akivuka
ntiyongeye kujya mu bapfumu ukundi nubwo yari atarumva ijambo
ry’Imana. Muri uwo mwaka wa 1950 nibwo Mariyamu yavuye
Gakenke yimukira Muryintarijana mu Lutabura.

1.2.2. Atangira kubonekerwa na Marayika


Undi munsi Mariyamu ajya gutashya inkwi ku musozi, abona
umusore ufite uburanga n’amaso arabagirana(Malayika). Iruhande
rw’aho uwo musore yari ahagaze hari amazi yera ameze nk’ikiyaga
cyera. Mariyamu arebye mu maso y’uwo musore ubwenge bwe
burazimira. Ubwenge bwe bugarutse asanga apfukamye aho wa
musore yari ahagaze, wa musore nta wugihari na ya mazi atagihari,
ariko arebye ku mwenda yari yambaye asanga wa musore yasize
awutuyeho ya mazi yera nk’amata ahereye mu gituza. Yaramanutse
ajya ku iriba akuramo uwo mwenda ngo awumese; atangiye kumesa
wa mwenda ayo mazi nayo ahinduka umweru nk’amata arabireka
ahita awuhinduriza ahari imbere ahashyira i nyuma kugira ngo
abantu batabona ya mazi yera wa musore yasize amumenyeho, nuko
asubira mu rugo ariko abihisha umugabo we ntiyahita abimubwira
ariko yareba akabona ya mabara yera akiri mu mwenda.

Umunsi umwe ari mu murima n’umugabo we Mariyamu yiyemeza


kumubwira ibanga ryo mu mutima we amutekerereza uko yahuye na
wa musore n’uburyo yasize amumenyeho amazi y’umweru, akuramo
wa mwenda yereka umugabo we ya mabara y’umweru. Umugabo we
aramubwira ati: “Wari wampishe ibintu nk’ibi? Ntuziko ibi ari
umugisha? Ubu ubonye umugisha, tuzatunga inka nyinshi, kandi iki ni
ikimenyetso cy’amata y’inka.”

Nyuma y’icyo gihe babyra umwana wabo wa kabiri, umuryango


washatse kubasubiza mu bintu by’ubupfumu no guterekra abazimu
(ryangombe). Nibwo Mariyamu yahise aheka umwana we
USABWIMANA Yeredi, wavutse 1950, ahungira i Lukungu. Umunsi wo

You might also like