KINYARWANDA UMUKORO 2 P6 (Recovered)

You might also like

Download as docx, pdf, or txt
Download as docx, pdf, or txt
You are on page 1of 6

AKARERE KA HUYE, UMURENGE WA NGOMA

ECOLE AUTONOME DE BUTARE 2020

Inomero yuzuye y’ umunyeshuri


Intara akarere umurenge ishuri umunyeshuri

Amazinayombi: ……………………………………………………………..

UMUKORO W’IKINYARWANDA UMWAKA WA GATANDATU

AMANOTA:

100
Amabwiriza:
1. Subiza ibibazo byose.
2. Ibisubizo bigomba kubabifututse kandi byuzuye
3. Gusiribanga no guhindagura ibisubizo bifatwa nko gukopera.
4. Andikisha ikaramu y’ubururu cyangwa iy’umukara.

UMWANDIKO: DUTANGE AMAKURU KU BYO DUKORA

Kera gutanga amakuru kubyo umuntu akora byari ubushake abanyamakuru


binubiraga kudahabwa amakuru nabamwe mu bari bashinzwe kuyatanga
cyanecyane mu nzego za leta. Ariko ubu byarahindutse gutanga amakuru
byamaze kuba itegeko.
Abayobozi mu nzego zigenga n’iza Leta basabwa gutanga amakuruni ryo tegeko
ryamaze gushyirwaho umukono no gutangazwa mu igazeti ya Leta. Ibi
bizafasha abanyamakuru kubonera amakuru bashaka kugihe. Ndetse
n’abanyarwanda bayabahe ku gihe. Uzaramuka yanze gutanga amakuru kubyo
akora azabihanirwa n’itegeko natanabikora neza nabwo abibazwe n’amategeko.
Abayobozi mu nzego zigenga n’iza Leta bafite inshingano zo gushyiraho
umukozi uhoraho ushinzwe gutanga amakuru yaba adahari akagira
umusimbura. Abanyamakuru mu Rwanda bavunika gabashaka amakuru
ndetse hamwe ntibayabone. Hari n’aho umuyobozi ushinzwe gutanga amakuru
yangaga gufata telephone cyangwa agasubiza umunyamakuru ko afite
ibimuhugijekuburyoadafiteumwanya wo kuvuganana we.
Itegekorirasobanutsekukoriteganyauburyoamakuruyakwa. Amakuruya kwa
n’umuntu ku giti ke cyangwa itsinda ry’abantu mu rurimi urwo ari rwo rwose
mu ndimi zemewe n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda hakoreshwa
imvugo, inyandiko ,telefoni ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo
bw’itumanaho bitabangamiye ibiteganywa n’iritegeko. Usaba amakuru ni we
ugaragaza uburyo ashaka kuyahabwamo. Iyo uburyo usaba amakuru yifuza
kuyahabwamo burenze ubushobozi bw’urwego rusabwa kuyatanga ,yishyura
ikiguzi kijyanye n’uburyo ayifuzamo .Ahanini kwimana amakuru byaterwaga
n’impungenge abatanga amakuru bagiraga kubera utizera abanyamakuru,
bayahaye, no gutinyako amakuru batanze ashobora ashobora kubagira ho
ingaruka. Izimpungenge itegeko ryarazikemuye kuko ryerekana amakuru
yemewe gutangwa. Akaba ari nayo mpamvu abanyamakuru bagomba gukora
kinyamwuga, bakagarurira ikizere abatanga amakuru bakunze kuyimana
bitwaza ko abanyamakuru babavugira ibyobatavuze. Abayobozi na bo bajya
batanga amakuru ku gihe batagoranye kugira ngo imikoranire y’inzego igende
neza kandi n’abagenerwa bikorwa ari bo baturage babashe kugira
uburenganzira kuri ayo makuru. Iri tegeko ntirifasha abanyamakuru mu kazi
kabo gusa, ahubwo rifasha n’abanyarwanda muri rusange, uburenganzira
mukubona amakuru ni inyungu z’abanyarwanda bose kuko riha n’abatari
abanyamakuru kubaza inzego za Leta cyangwa izigenga amakuru bashaka.
Gushyiraho itegeko ni ikintu kimwe ariko kurishyira mu bikorwa bikaba
ikindi. Inzego zose bireba zirasabwa gukora ibishoboka byose rikubahirizwa.
Birasaba kandi na none kandi banyamakuru n’abanyarwanda muri rusange
gukomeza guharanira uburenganzira bwabo.

I. IBIBAZO KUMWANDIKO /10


1. Ni iki cyatumaga abantu batitabira gutanga amakuru kubyo bakora?
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
2. Ni ikinone hogishobora kubaha ikizere bagatanga amakuru ntacyo
bishisha?
………………………………………………………………………………………………………
……………………………………..
………………………………………………………………………………………………………
………………………… ………………………………….
3. Ko uteri umunyamakuru itegeko rigenga uburyo amakuru atangwa
rikumariye iki?
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………

4. Abatanga amakuru n’abanyamakuru barasabwa iki muri iki gihe?


………………………………………………………………………………………………………
……………………………………………………………………………………………………...
5. Umunyamakuru akwatse amakuru udafitiye ubushobozi wabyifatamo
ute?
………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………
……………………………………….................................................................
II. INYUNGURAMAGAMBO

6. Uzuza izi nteruro ukoresheje amagambo ari mu dukubo (Igaruka,


gusimbura, Gusimbuza, yinubira, kubangamira, kubagarira,
Ingaruka)/amanota 14

a) Uyu mwana…………………………………….buri gihe ibyo bamutumye.

b) Reka………………………………….bagenzi bawe batazagucikaho.


c) Dusabwa…………………………………….yose kuko tutazi irizera
nirizarumba.
d) Uzirengere …………………………………zizava mukudatangira amakuru
ku gihe.
e) Abana benshi bishimira …………………………ry’ababyeyi babo.
f)Uze……………………………………………biriya biti byaboze ibizima.
g) …………………………………………………uyu mukinnyi biramvuna kuko
naniwe cyane.

III. IKIBONEZAMVUGO

7. Vuga ubwoko bw’amagambo aciyeho akarongo/18

a) Inanasi ifitiye umubiri wacu akamaro kanini.


Inanasi …………………………………………………..
Umubiri …………………………………………………
Wacu ……………………………………………………
Kanini …………………………………………………

b) Ba bagore ba Rugwiro bombi barabyaye.


Ba …………………………………………..
ba ……………………………………………..
bombi …………………………………………

c) Abo bana na bo bigize za makumi


Abo ……………………………………
Na ………………………………………..
Bo …………………………………………
Za …………………………………………..

d) Mwa bana mwe mufite imyaka ingahe ko muzi icyo gukora?


Mwa ………………………………………………………..
Mwe …………………………………………………………
Ingahe ………………………………………………………….
Icyo ……………………………………………………………..
e) Abandi bana bageze ku ishuri ryabo.
Abandi …………………………………………..
Ku …………………………………………………
Ryabo ……………………………………………..

8. Andika imimaro y’amagambo aciyeho akarongo /6

a) Kamali na Kalisa bahinze umurima w’inanasi.


………………………………………………………..….
b) Umurima w’inanasi………………………………………………………….

9. Andika interuro/8

a)Interuro ibaza …………………………………………………………………


b)Interuro ihamya ………………………………………………………………….
c)Interuro itangara …………………………………………………………………..
d)Interuro itegeka ……………………………………………………………………..

10. Shyira izi nteruro mu bindi bihe bikuru by’inshinga /10

a) Muhire arikunda birenze urugero.


………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
…………………………………………………
b) Mugabo yateye urutoki rwinshi.
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………
…………………………………………………

IV. UBUMENYI RUSANGE BW’URURIMI /10

11. Ica ibibisakuzo.

a. Rukara rw’umwami yicariye abagabo batatu


………………………………………………………………………………………………………
……………………………….
b. Mpagaze ino nyara kwa Myasiro i Burundi
………………………………………………………………………………………………………
…………………………………
c. Biteganye bitazahura
………………………………………………………………………………………………………
……………………………….
d. Ngiye guhamba sogokuru aza ankurikiye
………………………………………………………………………………………………………
………………………………….
e. Nagutera urujeje uruhumbirajana warumenya nkaguhemba
………………………………………………………………………………………………………
………………………………………………………………………………………………………

12. Uzuza iyimigani y’imigenurano/10


i. Utaranigwa agaramye…………………………………………………………………
ii. Imihi ni mishya……………………………………………………………………
iii. Uguhiga ubutwari …………………………………………………………………
iv. Agasozi kagusabye amaraso………………………………………………………
v. Abishyize hamwe……………………………………………………………………

13. Simbuza amagambo ari mu dukubo ayabugenewe/12

i. Mutoni (arasuka amata) mu gisabo.


………………………………………………………………………………………………..
ii. Gahungu amaze (gushyira uruhu kungoma)
……………………………………………………………………………………………….
iii. (Mumanike)iyongobyi (irashaje)
………………………………………………………………………………………
iv. Yasekuru (yarameneste) (muzatugurire) indi
…………………………………………………………………………………
v. (Tega urwo rusyo rukomere)( dutangire gusya)
………………………………………………………………………………………
vi. Iyo umwami( yapfaga) (umuhungu we) ni we (wafataga ubutegesti)
…………………………………………………………………………
14.HUZA IBIVUGA KIMWE /2

1) Igikeri
A)Gutera isekuru
2) Kugenda burundu
B)Urahiga
3) Gucumbagira
C)Kiragonga
4) Umusambi
D)Kugenda nka nyomberi
AMAHIRWE MASA!kandi mugume murugo twirinde icyorezo!

You might also like