Igice Cya Kabiri: 2.0. Intambwe Zitandukanye Z'Imikorere Ya Mariyamu Kinyamarura

You might also like

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 7

2.

IGICE CYA KABIRI

2.0. INTAMBWE ZITANDUKANYE Z’IMIKORERE YA MARIYAMU


KINYAMARURA
Mbere yo kujya i Kabela Mariyamu yari atuye mu misozi yo mu
Lutabura ataramanuka i Baraka no mu Bitobolo kubera intambara yo
mu 1964. Aho naho yafashije abantu n’amatorero nkuko tuza
kubibona hepfo.

2.1. UMURIMO IMANA YAKORESHEJE MARIYAMU MU


LUTABURA
Uhereye mu mwaka wa 1961 habaye ububyutse bukomeye mu
matorero ya giprotestanti y’i Bubembe, Imana ubwayo ihishura
ibintu bikomeye mu ntego yo guhugura no kwigisha abantu kuguma
mu bushake bwayo. Mariyamu yabaye igikoresho Imana ikoresha mu
bitangaza, ubuhanuzi n’inyigisho zinyuranye. Abantu bavaga mu bice
bitandukanye bakaza guhugurwa n’Imana biciye muri Mariyamu
Kinyamarura. Imana ikiyerekana mu kumuha ubwenge n’imbaraga
z’ijambo ryayo rizana agakiza ku bantu benshi.

2.1.1. Guhishurirwa amabanga y’abantu mu itorero


Donatien Lulacha Amisi ni umwe mu bantu batatu (Donatien Lulacha
Amisi, Yohana Kashaje na Benoit Sango), bafatanyaga na Mariyamu
umurimo w’amasengesho, uwo ni we udusobanurira ibi bikurikira
bihamijwe na mwene Data Budutira Zakariya: “Igihe kimwe hari
nijoro bwenda gucya Mariyamu yinginga kashaje ngo amuherekeze
mu itorero rya Lutabura, Kashaje avuga atangaye ati: ‘’Dore haracyari
nijoro, turabona inzira gute?, kandi nubwo twabona inzira,
turambuka gute ririya shyamba mw’ijoro nkiri? Nabasha nte
kuguheka mu mugongo kandi uzi neza ko uri ikimuga cy’amaguru?”
Igitangaje nuko Mariyamu yamusubije ati: “ntutinye njyewe ndakujya
imbere, “Nta gutindiganya, Mariyamu ahita ahaguruka arasohoka,
Kashaje aramukurikira ariko yabonaga amaguru ya Mariyamu atagera
hasi ameze nk’umuntu ugendera hejuru.

Bageze mu Lutabura mu itorero ryabo rikuru bari bavuye kuri


Nyagisozi binjira mu rugo rwa Budutira Zakariya wari umudiyakoni
muri iryo torero muri icyo gihe. Bamusaba kuvuza ingoma yo
guhamagara abakristo ngo baze muri Nibature (amasengesho yo mu
gitondo) abakristo bo mu Lutabura barabyuka bajya guterana mu
rusengero, batangazwa no kubona umuntu ubabyutsa ameze
nk’umurambo ugenda bitewe nuko babonaga amaso ye ameze!
Abantu bose bamaze kwinjira mu rusengero Mariyamu atangira
kuvuga ibyaha bya buri muntu:”Wowe wakoze iki umunsi runaka,
wowe wasambanye n’umugore wa runaka, wowe wakoze ibi n’ibi
igihe runaka,” arabarangiza hafi ya bose. Umwe muri abo bagabo
bumvise ko abagore babo bavuzwe ko basambanye n’abandi bagabo
atangira gutekereza mu mutima we ati: “uyu mugore nta kigenda! Ni
ibi yakoze? Muri ako kanya Mariyamu abwira uwo mugabo ati:
“utekereje mu mutima wawe ngo uyu mugore wawe ni umugore gito
kuko yakoze nabi. Ese wowe umunsi runaka ntiwasambanye
n’umugore wa kanaka?” ahindukirira mwarimu w’uwo mudugudu,
aramubwira ati: “Wowe wahinduye umugore wa kanaka uwawe,”
uhereye none Imana iravuze ngo umurimo wawe w’Ubwarimu mu
itorero urarangiye.

Arangije ibyo nta wigeze amugisha impaka mu byo yavuze. Mu gihe


abantu bari bagitangariye ibibaye, Mariyamu arasohoka Kashaje
aramukurikira ariko ntiyamushyikira. Ageze mu rugo asanga
Mariyamu aryamye ku buriri. Kashaje atangazwa n’ibyabaye. Yari
atarasobanukirwa iby’Imana neza, Mariyamu agarutse avuye mu
iyerekwa abaza Kashaje ati: “Njyewe iyo mvuye nabonye
Abamalayika bavuye mu isi, bazamuka bavuga ngo Imana yakoze
imirimo mu itorero, mwarimu w’umudugudu Imana yamuciye, Imana
yahishuye ibintu byinshi mu itorero. Mariyamu arabaza ati:
“Byagenze bite?” Yohana Kashaje atangara yibaza ati: “niwe wagiye
kuvuga ibyo byose mw’itorero, none atangiye kutubaza ibyabereye
muri iryo Torero? Biguma gutyo ntihagira ubisobanukirwa.

2.1.2. Umurima wa Pasitori ELIYA Misabeo (Ubuhamya bwa Donatien


Lulacha)
Mu gihe umushumba Eliya Misabeo yagarutse avuye mu Bubiligi (ku
mugabane w’i Burayi) yazanye umugambi wo guhinga umurima
w’umuceri, ahinga umurima munini w’umuceri. Yumvise inkuru za
Mariyamu uburyo yajyanywe n’Imana mu itorero ryo mu Lutabura
agahishura amabanga y’abakristo mu itorero, uwo mushumba Eliya
Misabeo yaravuze ati : “ni akagore ki karimo kugira itorero gatya?
Kabuze icyo gakora ? Bari bakwiye kukampanura ino kakajya
kampingira umurima wanjye w’umuceri.” Icyakurikiyeho ni uko uwo
murima we ntacyo yasaruyemo, ahubwo warahiye nk’uwatwitswe
n’umuriro. Uwo murima we wari uherereye ahantu hitwa mu Kaboke
ariko umushumba we yari atuye ahantu hitwa kwa Mbogo.
2.1.3. Umushumba ELIYA Misabeo ejo saa yine uzabona igitangaza
(Ameza mu kirere)
Mu gihe ububyutse buje
mu mwaka wa 1961, uyu
mushumba Eliya Misabeo
(ugaragara kuri iyi foto)
niwe wari umushumba
mukuru w’amatorero yose
ya UPMGBI mu murenge
wa Tanganyika.
Babonanye, mu biganiro
bagiranjye, Mariyamu
abaza umushumba
Misabeo ati: “Ese wa
murima haricyo
wasaruyemo? Kubw’iryo jambo Misabeo aratangara kumva ko ibye
byamenywe n’Imana, aherako amenya ko Mariyamu ari umuhanuzi.
Muri ibyo biganiro Mariyamu aramubwira ati: “Imana iravuze ngo ejo
saa yine z’amanywa uzabona igitangaza mu kirere.”

Bukeye bw’aho abyutse, isaha Mariyamu yamubwiye igeze,


umushumba Eliya Misabeo abona mu kirere ameza ya mpande enye,
n’umuntu wicaye kuri ayo meza yandika, Misabeo arihuta ajya aho
Mariyamu ari aramubwira ati: “Mbonye cya gitangaza,” Mariyamu
aramubaza ati wamenye icyo bisobanura? Mariyamu
aramusobanurira ati: ya meza ya mpande enye ni isi ifite impande
enye, uwo wabonye wandika kuri ayo meza ni Imana igenzura isi
yose n’ibintu biyirimo, niyo izi abantu bose. Misabeo aratangara
aravuga ati: ‘’hari Imana”, Yohana nawe wari uraho yabonye icyo
gitangaza. Kuva uwo munsi Misabeo yizera ko Imana ari nzima mu
byo ikorera mu murimo wayo wo kwa Mariyamu, niyo mpamvu
yashyizeho itegeko nk’umuyobozi ko hajya habaho buri mwaka
igiterane cy’amasengesho mu Lutabura, kuva icyo gihe amatorero
yose akajya ahateranira buri mwaka mu kwezi kwa cyenda. Ubu
buhamya bwemejwe n’umushumba wa Lutabura Mahirwe Buregeya
Gaparasi.

2.1.4. Inkuba y’Imana ikubita abantu 12 (ubuhamya bwa Donatien


Lulacha)
Umugore umwe yaje gusura imiryango ya basaza be kuri Nyagisozi
aherekejwe n'umukobwa we. Bigeze nimugoroba, uwo mugore
atangira kuganira n'abana ba basaza be arababaza ati: mutegereje iki
ko mutarongorwa? Aba bakobwa basubiza Nyirasenge bati: "ntabwo
turashaka kuko iyo tubonye abagabo baje kuturambagiza dusanga
bafite abandi bagore."

Uwo mugore w'umushyitsi arabaza ati: "Ni nde wababujije gushakwa


n'umugabo ufite undi mugore? None mwashutswe mute?" Abo
bakobwa baramusubiza bati: "twabyigishijwe na Mariyamu umuntu
w'Imana". Uwo mugore aratangara, araseka cyane ahinyura
ubwenge bw'abisengeneza be avuga ko ari abaswa, bashutswe
n'ikimuga kitava mu buriri, ati: "ndabona mumaze kuba inkumi aho
gushaka muratakaza igihe cy'ubusa muvuga muti ntidushaka
umugabo ufite undi mugore?" Akomeza atuka basaza be, abagore
babo, n'abana babo ko badafite ubwenge, ko bayobejwe ubwenge
n'akagore k'akamuga. Niba ari imyuka mibi cyangwa abarozi bakagize
batyo? Abo bagore n'abana babo bishimira ayo magambo. Akomeza
avuga andi magambo nk'ayo. Icyari kibabaje n'uko ababwirwaga ayo
magambo bari abakristo bagakomeza guseka bishimiye ayo
magambo y'ubupfu.
Muri uwo mwanya inkuba ikubita abari muri iyo nzu, urusaku
rurumvikana, abahatuye barahurura ngo barebe ikibaye, maze
binjiye mu nzu basanga abantu 12 bapfuye; abakozi b'Imana bake
bavuye mu nzu ya Mariyamu baza biruka batangira gusenga
babasabira imbabazi. Imana yumva amasengesho yabo 5 muri bo
barahembuka ariko 7 barapfa barashyingurwa harimo na wa mugore
wakerensheje Imana. Imana ibwira Mariyamu iti: "wabonye
umuhumetso wanjye ibyo wakoze? Abantu bansuzugura mbabona
nk'ibikeri, ndetse na bariya basigaye ndabegeranya mbice uyu
mugoroba. Abakozi b'Imana batangira kubasabira ngo Imana
itarimbura abari basigaye.

Kandi koko ntabwo wa mukobwa yapfanye na nyina uwo munsi ariko


asubiye iwabo nyuma y'iminsi mike akubitwa n'inkuba arapfa, ni
ukuvuga ko muri ba bantu 12 bari mu nzu bahinyura umukozi
w'Imana hapfuyemo abantu 8 harokokamo 4. Ni ukuri Imana
ntinegurizwa izuru (Abagalatiya 6:7)

2.1.5. Ubuhanuzi bwerekeye ishyaka rya politiki rya ba Mulele (1964)


Mbere y’intambara, Mariyamu yahanuye ko hazaza ishyaka
ry’abantu bambaye ibyatsi, bazagerageza gutera intambara ariko iyo
ntambara ntibazayitsinda kandi benshi muribo bazapfa, hazarokoka
bake. Mu by’ukuri mur’icyo gihe mu karere ka Fizi haduka
imyivumbagatanyo ikomeye itewe n’ishyaka rya Mulele ryari rimaze
gufata akarere ka Fizi rifite intego yo guhirika ubutegetsi bwari
buriho no gufata ubutegetsi bw’igihugu cyose cya Congo. Ariko
ntibyabahiriye baratsinzwe barashwiragizwa nk’uko umuhanuzikazi
yabivuze.
2.1.6. Inkuba yirukanye abanzi (Ubuhamya bwa DONATIEN Lulacha)
Mu ntambara ya MULELE yo mu 1964, iyo Ntambara y’ishyaka rya
Mulele yatumye abantu benshi bata ingo zabo bahungira aho babona
umutekano. Muri icyo gihe Bishop Bya’ene Muzuri Akulu Ilangi
Janson wari umuyobozi mukuru w’itorero ry’Abametodiste ahungira
mu Lutabura kwa Mariyamu Kinyamarura. Abarwanyi b’ishyaka rya
Mulele bamenye ko Bishop Bya’ene ari mu Lutabura, bariyegeranya
kugira baze kumufata bajye kumwica. Iryo tsinda ry’abasirikare rigeze
hafi y’umudugudu wo kuri Nyagisozi mu Lutabura, bakoze inama yo
kuzuza umugambi wabo wo kwinjira mu mudugudu. Ariko mur’icyo
gitondo twumvise ijwi ry’ikintu kivuga nk’inkuba ikubise, n’ubwo nta
bimenyetso by’imvura byagaragazaga ko imvura yagwa. Dusohotse
kubera ikibaye dusanga aho ba basirikare bari bahagaze hasadutse
Uruhavu rufite metero 40 (kuko twebwe twapimye uburebure
n’ubugari bw’urwo ruhavu dukoresheje igipimo gisanzwe
cy’uburebure). Ntabwo twigeze tubona umurambo n’umwe aho
hantu ariko abasirikare barahavuye batatana biruka impande zose.
Aba banzi bari baje mu nzira imwe basubiyeyo baciye mu nzira ndwi
nkuko Bibiliya ibivuga (Gutegeka kwa kabiri 28:7). Iyo ntambara
yakomeje kuba i Bubembe imara igihe kinini itararangira.

Kubera iyo ntambara, Mariyamu yakuwe mu Lutabura mu mwaka wa


1966 ajyanwa i Baraka aherekejwe na Yohana Kashaje kandi aho
ngaho bahabaye igihe gito cyane. Bavuye i Baraka bajyanwa mu
Bitobolo aho yahuriye na bagenzi be DONATIEN Lulacha na BENOIT
Sango, aho naho bahamaze amezi atanu mu murimo wo gusengera
amatorero, igihugu n’abantu, bajyaga basenga gatatu ku munsi: mu
gitondo, saa sita na nimugoroba.

You might also like