Download as docx, pdf, or txt
Download as docx, pdf, or txt
You are on page 1of 9

IMITEGO YA SATANI

Intambara ikomeye hagati ya Kristo na Satani ikaba imaze imyaka hafi ibihumbi
bitandatu, igiye kuraangira bidatinze; kandi uwo mugome yakajije umurego cyane
kugirango adindize umurimo kristo akorera abantu, maze anangirishe imitima
yabo imitego ye. Icyo agambiriye kugera ho ni uguheza abantu mu mwijima no
kunangira imitima kugeza igihe umukiza arangiza umurimo we w’ubuhuza, maze
ntihabe hakiriho igitambo cy’ibyaha.
Igihe hatari ho gushishikarira imbaraga ze, igihe itorero n’isi bitagize icyo byitayeho,
Satani we ntacyo biba bimutwaye, kuko bitamutera impungenge ko yazimiza bamwe
mubo yagize imbohe ze kubushake. Ariko igihe habayeho kwita kubizahoraho iteka,
Nibwo umuntu atangira kwibaza ati:”Nakora iki kugira ngo nkizwe?` icyo gihe aba
atandukiriye, ashaka ko imbaraga ze zihangana n’iza kristo kandi akanga ko Mwuka
muziranenge amuhindura.
Ibyanditswe byera bivuga ko igihe kimwe, ubwo abamarayika b’Imana bari baje
gushengerera uhoraho, Satani na we ajyana nabo, icyari kimuzanye ntabwo kwari
ugupfukamira umwami uhoraho, ahubwo yari azanywe no kuzuza imigambi ye
y’uburyarya mu bakiranutsi. Na nubu aracyafite uwo mugambi wo kwivanga mu
materaniro y’abaramya Imana. Nubwo atagaragara, akorana ubushishozi bwinshi
kugirango yigarurire imitima y’abaramya. Nk’umugabo w’umuhanga n’ubuhendanyi
bwe bwose kugira ngo azayobore ibizakorwa byose maze ubutumwa bwe kugera ku bo
yibasiye. Uwo muntu wari ukeneye cyane umuburo Satani amwerekeza mu
by’ubucuruzi bimusaba kuba yari ahibereye, cyangwa se akamuzanira ibindi bintu
bimubuza gutegera amatwi ijambo ry’Imana ryagombaga kumubera impumuro
y’ubugingo izana ubugingo.
Nanone Satani abona abagaragu b’Imana baremerewe kubera umwijima w’iby’umwuka
utwikiriye abantu. Yumva amasengesho yabo avuye ku mutima, basaba Imana
kubagirira Ubuntu no kubaha imbaraga zo kubabashisha guca ingoyi zo kwirengagiza,
uburangare n’ubunebwe. Maze mu ishyaka ridasanzwe, agakora atikoresheje.
Agerageresha abantu kurarikira ibyo bakunda cyangwa bimwe mu bibanezeza,
maze ibyumviro byabo bikagwa ikinya, ntibabe bakibasha kumva iby’ingenzi bari
bakeneye kumenya.
Satani azi neza ko umuntu wese uzageregeza gupfobya amasengesho no
kurondora mu byanditswe, azatsindwa n’ibitero bye. Nicyo gituma ahimba inzira
zose zibishoboka kugira ngo yigarurire imitima. Hari itsinda ry’abantu biyita abantu
b’Imana, abo ngabo, aho gushaka kumenya ukuri, idini yabo ihinduka iyo gushakisha
amafuti cyangwa amakosa y’abantu badahuje imyizerere n’ibitekerezo bene abo ni
ukuboko kw’iburyo kwa Satani. Abarezi ba bene data ntibabarika, kandi bakora
ubudahwema cyane cyane igihe Imana ikora n’igihe abagaragu bayo baje kuyiramya.
Bazagerageza kugoreka amagambo no guhindura ibikorwa byiza by’abakunda ukuri
kandi bakakugenderamo. Bazasebya abagaragu b’Imana b’indahemuka, bafite ishyaka
kandi bazinukwa babita abazimiye n’abashukanyi. Umurimo wabo ni ugushaka
impamvu zose zo kugoreka inzira y’ukuri kose n’ibikorwa bizira amakemwa, gukwiza
impuha no kubyutsa impaka mu mitima y’abatabamenyereye, umwanya wose babonye
bazagerageza kwerekana ko icyari inziramakemwa n’ubudahemuka bakibona
nk’ubusazi n’ubushukanyi.
Ariko nta numwe ukeneye kuyobywa kubera ibyo. Biroroshye kumenya uwo
bakomokaho, kumenya uwo bakurikiza, no kumenya uwo bakorera.”Muzabamenyera ku
mbuto zabo.”(Matayo 7:16) Ibikorwa byabo bihwanye rwose n’ibya Satani, uwuzuye
ubumara bwica, “Umurezi wa bene data” (Ibyahishuwe 12:10).
Umushukanyi ukomeye afite ingabo nyinshi cyane ziteguye gukwirakwiza amafuti
y’ubwko bwose kugira ngo agushe benshi: Ubuhakanyi yateguye akurikije irari
n’ubushobozi bwa buri muntu wese ashaka kurimbura. Umugambi we ni ukwinjiza
mu itorero kutavugisha ukuri, ibintu bituma hatabaho kwihana bigatera abantu
gushidikanya no kutizerana, maze bikabera inzitizi abifuzaga kubona umurimo w’Imana
ujya mbere ndetse nabo uwabo bikabazitira. Benshi badafite kwizera Imana by’ukuri,
cyngwa batizera ukuri ko mu ijambo ry’Imana, bemera amwe mu mahame y’ukuri
bakayakoresha nk’abakristo, maze bikabashoboza kwinjiza amafuti yabo mu bantu
nk’aho ari amahame y’ibyanditswe byera.
Igitekerezo cyo kumva ko icyo umuntu yaba yizera cyose ntacyo bitwaye, ni kimwe
mu buhendanyi bukomeye Satani atsindisha benshi. Azi ko ukuri kwakiranywe
urukundo, kweza ukwakiriye; maze akanezezwa no gushaka amahame y’ibinyoma,
n’imigani y’imihimbano kugira ngo abisimbuze ubutumwa bwiza. Guhera mbere na
mbere, abagaragu b’Imana, bakomeje guhangana n’abigisha b’ibinyoma abo ntibari
abanyangeso mbi, ahubwo bari abacengeza ibinyoma byangiza imitima. Eliya, Yeremiya,
Pawulo, bacyahaga bashikamye kandi bashize amanga abigisha b’ibinyoma bakuraga
abantu ku ijambo ry’Imana. Uwo mudendezo wasaga nk’idini ishingiye ku kwizera
kwimburamumaro nta gaciro wari ufite imbere y’abo baziranenge bari bahagarariye
ukuri.
Ubusobanuro budafututse kandi bushishana bwahabwaga ibyanditswe byera,ndetse
n’inyandiko zimpimbano zivuguruzanya zerekeye ku kwizera mu by’idini ziboneka mu
Bakristo, ni umurimo w’umwanzi wacu ukomeye wo guteza urujijo mu bantu, kugira
ngo badashobora gutangukanya ukuri n’ikinyoma. Kutumvikana n’amacakubiri biri mu
matorero ya Gikristo muri iki gihe, ahanini bikomoka ku ngeso yo kugoreka ibyanditswe
hagamijwe gushyigikira inyigisho mpimbano. Aho kwigana ijambo ry’Imana ubwitonzi
bicishije bugufi mu mitima kugira ngo bamenye ubushake bwayo,benshi bahirimbanira
kuvumbura ibinyu bidasanzwe cyangwa se guhimba ibishya.
Kugira ngo bashyigikire inyigisho z’ibinyoma cyangwa ibikorwa bitari ibya Gikristo,
bamwe bazafata imirongo y’ibyanditswe bayitandukanye n’ibyo avuga, bakifatira
nk’amagambo ari mu gice cy’umurongo kugira ngo bashyigikire igitekerezo cyabo iyo
igice gisigaye muri uwo murongo gitandukanye n’inyigisho zabo. Kubwo kugira
ubucakura nk’ubw’inzoka, bikingiriza imvugo bahimbye ishobora gushyigikira ibyo
kamere yabo ishaka. Uko niko bagoreka ijambo ry’Imana ku bushake. Abandi bafite
ibitekerezo bihanitse, bafata amashusho n’ibimenyetso byo muri bibiliya,
bakabisobanura uko bishakiye, batitaye ku bihamya byo mu Byanditswe ko byisobanura
ubwayo, maze bagakwirakwiza ayo mafuti Bayitirira Bibiliya.
Igihe cyose kwiga Bibiliya kutabanjirijwe no gusenga, umutima wo kwicisha bugufi,
kwiyoroshya, amagambo yumvikana n’ayoroshye ndetse n’atumvikana azamburwa
ubusobanuro bwayo nyakuri. Abayobozi b’Ubupapa bajyaga batoranya uduce nk’uko
two mu byanditswe byera, twabasha gusobanura intego y’ibyo bagamije, maze
bakabyigisha abantu, ariko bakababuza amahirwe yo kwiyigisha Bibiliya ubwayo kugira
ngo batazasobanukirwa ukuri kwayo. Bibiliya ikwiriye kwigishwa abantu bose uko
yakabaye. Icyababera cyiza ni ukutigera bigishwa Bibiliya, kuruta kuyigishwa nabi
batyo.
Bibiliya yashyiriweho kuyobora abantu bose bifuza gukurikiza iby’umuremyi wabo
ashaka. Imana yahaye abantu ijambo rihamye ry’ubuhanuzi; Abamarayika ndetse na
Yesu ubwe bamanuwe no kumenyesha Daniyeli na Yohana ibigiye kubaho vuba. Izo
ngingo z’ingenzi z’ibyerekeye agakiza kacu ntizagizwe ibanga. Ntabwo byahishuriwe
kujijisha cyangwa kuyobya ushaka kumenya ukuri. Umwami uhoraho yavugiye mu
kanwa k’umuhanuzi Habakuki ati: “Andika icyo nkweretse, ucyandike ku bisate
by’amabuye ku buryo busomeka, bityo umuntu wese abashe kucyisomera adategwa”
(Habakuki 2:2). Umuntu wese wiga ijambo ry’Imana afite umutima usenga ntazabura
kurisobanukirwa. Umucyo w’ukuri uzavira umuntu wese ufite umutima utaryarya.
“Amurikira intungane, ashimisha abafite umutima uboneye” (Zaburi 97:11) kandi nta
torero ryabasha kujya mbere mu butungane keretse abizera baryo bashatse ukuri
babikuye ku mutima nk’abashaka ubutinzi bwahishwe.
Kurangurura ngo “Umudendezo” kwatumye abantu benshi bahumishwa n’imitego
y’umwanzi wabo, igihe we adacogora ku murimo we kugira ngo asohoze umugambi we.
Uko asimbuza Bibiliya amagambo yahimbwe n’abantu, amategeko y’Imana ashyirwa ku
ruhande, maze amatorero akajya mu bubata bw’icyaha, nyamara bigamba ko babatuwe.
Kuri benshi ubushakashatsi mu bya Siyansi bwabahindukiye umuvumo. Imana yemeye
ko umucyo mwinshi urasira iyi si kugira ngo abantu bavumbure ubwenge n’ubuhanga;
nyamara n’abafite ubuhanga buhanitse, iyo batayobowe n’ijambo ry’Imana mu
bushakashatsi bwabo, bararindagira igihe bagerageza gushaka isano iri hagati ya
Siyansi n’ihishurwa.
Ubwenge bwa muntu, ari mu bigaragara no mu by’Iyobokamana ni agace gato kandi
ntibuboneye; niypo mpamvu benshi bananirwa guhuza imyumvire yabo mu bya Siyansi
n’amagambo y’ibyanditswe byera. Benshi bemera inyigisho n’ibitekerezo bidashyitse
nk’ibikomoka ku bucurabwenge, maze bakibwira ko ijambo ry’Imana rikwiriye
gusuzumishwa inyigisho “z’ingirwabumenyi”. Umuremyi n’ibiremwa bye barenze kure
cyane ibyo abo bibwira; kandi kuko badashobora kubisobanuza amategeko
y’ibyaremwe, bakabona ko amagambo ya Bibiliya Atari ayo kwizerwa. Abashidikanya
ukuri kw’amagambo yo mu isezerano rya Kera n’ayo mu Rishya bose barakomeza
bakageza n’aho bashidikanya ko Imana ibaho, ahubwo imbaraga z’Ushoborabyose
bakazitirira ibyaremwe. Iyo bamaze kugera ahantu nk’aho, ikiba gisigaye ni
ukurekwa bagakubita ku bitare byo gukiranirwa.
Niyo mpamvu benshi barorongotana bava mu byizerwa maze bagashukwa n’umwanzi.
Abantu barahirimbanira kugira ubwenge burenze ubw’umuremyi wabo;
ubucurabwenge bw’abantu buri kugerageza ngo burebe ko bwavumbura kandi
busobanure amayobera adateze kuzigera amenyeshwa abantu na rimwe. Iyaba abantu
bashakashakaga uburyo basobanukirwa uko Imana ubwayo yabihishuriye n’imigambi
yayo, bajyaga kwerekwa iryo kuzo, icyubahiro, imbaraga bya Yehova kugira ngo
bamenye neza ko ubwabo ntacyo bashoboye, kandi bakanyurwa n’ibyo bahishuriwe
hamwe n’abana babo.
Ikintu k’ingenzi mu byo Satani akoresha mu bushukanyi bwe, ni ugufatira
ibitekerezo by’abantu mu bushakashatsi bwo kwivanga mu byo Imana
itaduhishuriye, ndetse no mu byo itashatse ko dusobanukirwa. Icyo ni nacyo
cyatumye Lusiferi akurwa ku mwanya we mu ijuru. Ntiyanyuzwe n’uko
atamenyeshejwe amabanga yose y’imigambi y’Imana, bituma abona ko icyubahihiro
n’umurimo yari yarahawe nta gaciro bifite. Kubwo gutera izo mpagarara mu
bamarayika yayoboraga, yabateye gucumura. No muri iki gihe Satani arashaka uko
yakwigarurira intekerezo z’abantu nk’uko yabigenje mu ijuru kugira ngo abayobye
basuzugure amategeko y’ingoma y’Imana.
Abadashaka kwemera ukuri kwa Bibiliya gufututse kandi kwahuranyije, bazakomeza
kwiruka inyuma y’ibihimbano bibanezeza, kugira ngo bibareme agatima. Uko
amahame y’ibya mwuka, kwizunukwa, no kwicisha bugufi yigishwa gahoro, ni
nako azarushaho kugenda akendera. Abo bantu batesha agaciro imbaraga z’ubwenge
kugira ngo bahaze ibyo kamere yabo yifuza. Abanyabwenge muri bo ni abashakisha mu
byanditswe byera bicishije bugufi, bafite imitima imenetse kandi basenga kugira ngo
bayoborwe n’ijuru, abo ntibazigera bayoba. Satani ahora yiteze guha umuntu wese icyo
umutima we wifuza, maze ubushukanyi bwe bugasimbura ukuri. Uko niko Ubupapa
bwabonye imbaraga zo kwigarurira ibitekerezo by’abantu; kandi kubwo kwanga ukuri
kuko gusaba kwikorera umusaraba, abaporotesitanti nabo bakurikira iyo nzira.
Abirengagiza ijambo ry’Imana bose, bakanga kwiga amabwiriza shingiro akwiriye
kugira ngo batitandukanya n’isi, bazarekwa kugira ngo birundurire mu buhakanyi
buciraho iteka abahakanye itorero ry’ukuri. Ububi ubwo aribwo bwose, buzemerwa
n’abanze ukuri kw’ijambo ry’Imana bose. Uhindishwa umushyitsi n’ikigeragezo kimwe
wese, azaba yiteguye kwakira n’ikizakurikiraho. Intumwa Pawulo avuga iby’abantu
“batakiriye urukundo rw’Imana ngo bakizwe” agira ati “Nicyo gituma Imana
izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma, kugira ngo abatizera
iby’ukuri bose, bakishimira gukiranirwa bacirweho iteka” (2 Abatesaloniki 2:10 – 12).
Kubw’aya magambo y’imbuzi tubwiwe, ni ingenzi cyane kwitondera amagambo
duhabwa.
Mu ntwaro zikomeye cyane umushukanyi akoresha, harimo inyigisho ziyobya
n’ibitangaza by’ibinyoma bikorwa n’imyuka mibi. Yihinduye nka marayika
w’umucyo atega imitego mu nzira aho badakeka. Abantu baramutse bize ijambo
ry’Imana kandi basenga bashishikaye kugira ngo babashe gusobanukirwa, Imana
ntiyabarekera mu mwijima ngo bemere inyigisho z’ibinyoma. Ariko igihe cyose banze
ukuri, baratsindwa bakagwa mu bishuko.
Irindi kosa rikomeye, ni inyigisho z’ibinyoma zihakana ubumana bwa Kristo,
zikanahamya ko atanabayeho mbere y’uko avukira mu isi. Izo nyigisho zemewe
n’abantu benshi bavuga ko bizera Bibiliya, ariko zigahinyuzwa n’amagambo y’umukiza
ubwo yatangazaga isano afitanye na Se, imico y’Ubumana bwe n’uko yahozeho uhereye
kera kose. Ibyo ntibyakwemerwa hatabanje kubaho kugoreka ibyanditswe byera.
Ntabwo bitesha agaciro gusa imyumvire y’umuntu kubyerekeye umurimo wo
gucungurwa, ahubwo binarandura ukwizera dusanga muri Bibiliya nk’ihishurwa
ryavuye ku Mana. Igihe ibyo bitumye irushaho gutera akaga, binatuma kuyigeraho
biruhanya. Niba abantu bahakana ubuhamya bw’Ibyanditswe byahumetswe buvuga ko
Kristo ari Imana, kubiganira nabo ntacyo byaba bikimaze, kuko nta ngingo n’imwe
yabasha kubibemeza. “Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby’umwuka w’Imana kuko
ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’umwuka”
(1 Abakorinto 2:14). Nta n’umwe ugendera muri ayo mafuti ushobora gusobanukirwa
n’ukuri kw’imico ya Kritso cyangwa umurimo we, cyangwa ngo amenye n’Inama
ikomeye yo gucungura umuntu.
Na none irindi kosa rigoye kuritahura kandi riteye ingorane ni ukwihutira gukwiza
imyizerere yuko Satani atariho nk’ikiremwa gifite bikiranga ko ahubwo iryo zina
ryakoreshejwe mu byanditswe nk’ikigereranyo k’intekerezo mbi n’irari ry’abantu.
Inyigisho yabaye gikwira imenyerewe mu nsengero ni ivuga ko kugaruka kwa Yesu kuri
buri muntu ari igihe umuntu wese apfuye, ibyo bikaba ari umutego ugamije guteshura
intekerezo z’abantu ku kugaruka kwa Yesu mu cyubahiro ku bicu byo mu ijuru. Hashize
imyaka myinshi, Satani avuze aya magambo: “Dore nguyu ari mu cyumba” kandi
abantu benshi bahendwa n’ubwo buriganya.
Na none ubwenge bw’isi bwigisha ko isengesho Atari ngombwa. Abahanga bavuga ko
ntagisubizo nyakuri gishobora gutangwa ku isengesho; ko ibyo byaba ari ukwica
amategeko y’ibyaremwe, igitangaza, kandi ko nta bitangaza byigeze bibaho, bavuga ko
n’ijuru n’isi bigendera ku mategeko adahinduka kandi n’Imana ubwayo ntiyavuguruza
bityo rero berekana ko Imana igengwa n’amategeko yayo ubwayo nk’aho imikorere
y’amategeko y’ijuru ishubora kuvutsa umudaendezo abaririmo. Bene izo nyigisho
zihabwa cyane ibihamya byo mu byanditswe byera. None se ntibyaba ari ibitangaza
Yesu n’intumwa ze bazanye? Uwo Mukiza w’impuhwe nyinshi ariho, kandi ahora
ahengekeye umusaya kumva isengesho risenganywe kwizera nk’igihe yagendagendaga
ku isi, ari hagati y’abantu imbona nkubone. Ibigaragara bihuzwa n’ibitagaragara. Ni
umwe mu migabane y’umurimo w’inama y’Imana, kuduha ibisubizo by’amasengesho
dusenganye kwizera, maze tugahabwa n’ibyo tutari dukwiriye n’ibyo tutasabye.
Hariho inyigisho zitagira ingano ziyobya abantu n’intekerezo zikabya zaduka mu
matorero ya Gikristo. Ntibishoboka kugereranya ingaruka ziteye ubwoba ziterwa
no gukuraho rimwe mu biranga amahame shingiro y’Ijambo ry’Imana. Bake
bahangara gukora ibyo bahera ku ngingo idakanganye ivuga ukuri bakayihakana.
Abenshi bakomeza kwirengagiza rimwe mu mahame y’ukuri, ejo bakirengagiza
irindi, kugeza ubwo bahinduka abapagani beruye.
Amafuti y’iby’Iyobokamana yamamaye, yaroshye benshi mu rujijo igihe bagombaga
kwizera ibyanditswe byera. Ntibishoboka ko umuntu yizera inyigisho zimuciraho iteka,
zitarimo ubutabera, imbabazi no kugira neza; kandi igihe abyigishijwe nk’inyigisho za
Bibiliya, yanga kuzakira nk’izikomoka mu ijambo ry’Imana.
Uwo niwo mugambi Satani yashishikariye gusohoza. Nta kindi yifuza kirenze
gukura ibyiringiro by’abantu ku Mana no ku ijambo ryayo Satani niwe mugaba
mukuru w’ingabo z’abashidikanya, kandi akoresha imbaraga ze zose yoshya
abantu ngo abigarurire. Ubu gushidikanya byahindutse ibigezweho. Hariho abantu
benshi babona ko ijambo ry’Imana Atari iryo kwiringirwa nk’uko batiringira
nyiraryo – ari ukubera ko ryamagana icyaha kandi rikagiciraho iteka. Abadashaka
kumvira ibyo ribabwira bahirimbanira guhirika ubuyobozi bwaryo. Basoma Bibiliya
cyangwa bategera amatwi inyigisho zayo nk’uko zivugiwe ku ruhimbi, bashakisha gusa
inenge mu byanditswe byera cyangwa mu kibwirizwa. Benshi bahinduka abapagani
kugira ngo bisobanure cyangwa no gutanga impamvu zatumye birengagiza inshingano.
Abandi bigira nyamujyiryanino bitewe n’ubwibone n’ubunebwe. Bakunda kwiyerekana
ubwabo bakora ikintu cyose cyabahesha icyubahiro, n’aho cyaba kigomba imbaraga
cyangwa ubwitange, bagamije kwerekana ko ari ibyamamare mu by’ubwenge
buhambaye, bakabikora banenga Bibiliya. Hari byinshi intekerezo za muntu zifite aho
zigarukira, zitamurikiwe n’ubwenge mva juru, zidashobora gusobanukirwa; maze
bakaba babonye umwanya wo kunenga ibyanditswe byera. Hari abumva ko ibyiza ari
ukuba mu ruhande rw’abatizera cyangwa abafashe impu zombi n’abatizerwa. Nyamara
ucukumbuye neza usanga bene abo bantu babikorera kwishyira hejuru no kwiyiringira
ubwabo. Benshi banezezwa no kubona muri Bibiliya ijambo bazakoresha baburagiza
ibitekerezo by’abandi. Kw’ikubitiro bamwe banenga kandi bagatekereza ku ruhande
rubi; bashaka gushoza intambara gusa. Ntabwo bamenya neza ko bo ubwabo biboheye
mu mitego y’umwanzi. Ariko kuba barihamije ubuhakanyi kumugaraharo, bumva
bagomba kubushikamamo. Nuko bakifatanya n’abatubaha Imana maze ubwabo
bakikingiranira inyuma y’amarembo ya Paradizo.
Imana yatanze ibihamya bihagije mu ijambo ryayo bigaragaza imico y’Ubumana bwayo.
Ukuri gukomeye kwerekeye gucungurwa kwacu kwarahishuwe, kubwo gufashwa na
mwuka muziranenge wasezeraniwe abamushakana ukuri bose, uko kuri gukwiriye
kumenywa n’umuntu wese ku giti cye. Imana yahaye abantu urufatiro rukomeye rwo
kubakaho kwizera kwabo.
Icyakora ibitekerezo bigufi by’abantu ntibishobora na gato gusobanukirwa n’imigambi
y’Imana Ihoraho. Dukoresheje ubushakashatsi bwacu, ntidushobora gutahura
Imana. Ntidukwiriye guhangara kuzamura ikiganza ngo tubeyure igishura gikomeye
gikingiriza icyubahiro cy’Imana. Intumwa Pawulo abivuga muri aya mgambo: “Mbega
ukuntu Imana ari umukungu wa byose! Mbega ukuntu ubwenge bwayo n’ubumenyi
bwayo biturenze!” (Abaroma 11:33) Dushobora kumenya rwose ibyo Imana idukorera
n’impamvu ziyitera kubikora kugirango tumenye urukundo rwayo rutarondoreka
n’imbabazi zayo bifatanyije n’ubushobzi bwayo butarondoreka. Data wa twese wo mu
ijuru ategekana ibintu byose ubuhanga no gukiranuka, nicyo gituma tudakwiriye
kutanyurwa cyangwa ngo tubure kwiringira, ahubwo dufpukamane icyubahiro imbere
ye twicishije bugufi. Azaduhishurira imigambi ye kuko ari myiza kuri twe
kuyimenya, kandi ibirenze ibyo, dukwiriye kwiringira ukuboko gushobora byose
n’umutima wuzuye urukundo.
N’ubwo Imana yatanze ibihamya bikomeye byo kwizerwa ntabwo izigera ikuraho
inzitwazo zo kutizera. Abashaka imambo zo kumanikaho kutizera kwabo bazazibona.
Kandi abanga kwemera no kumvira ijambo ry’Imana bategereje ko inzitizi zose zikurwa
mu nzira, kandi nta gihe cyo gushidikanya kizaba kikiriho, ntabwo bazigera baza mu
mucyo.
Kutiringira Imana ni imbuto yera ku mutima utarabyarwa ubwa kabiri ari wo
mwanzi w’Imana. Ariko kwizera ni imbuto ya mwuka muziranenge, kandi
izakurira gusa aho Mwuka yahawe umwanya. Nta muntu wagira kwizera
gushikamye atiyemeje gushyiraho umwete. Kwizera nako kugira imbaraga iyo
gutijwe umurindi; kandi biba abantu bibatagumye mu bihamya Imana yabahaye
kugira ngo bikomeze kwizera kwabo, bakihitiramo gushidikanya no kujya impaka
bazasanga gushidikanya kwabo kwabaye ukuri.
Ariko abashidikanya amasezerano y’Imana kandi ntibiringire ubwishingizi bw’ubuntu
bwayo baba bayikoza isoni; kandi aho kuyobora abandi kuri Kristo babatandukanya
nawe. Ni ibiti bitera, bigaba amashami hirya no hino bigatuma umwijima w’amashami
yabyo ubuza umucyo w’izuba kurasira ibindi bimera, maze bigahongo ndetse bikuma
bizize guhora mu mpahamyi y’icyo giti kitera imbuto. Ibikorwa bya bene abo bantu
bizahora ari igihamya kibashinja ubudatuza. Babiba imbuto zo gushidikanya no kuba
mu gihirahiro bitazababuza kubona umusaruro w’ibyo babibye.
Hari ikintu kimwe gusa abashaka gukira gushidikanya bakwiriye gushakana umwete
bataryarya. Mu cyimbo cyo kwibaza no kujya impaka z’ibyo badasobanukiwe, mubareke
bakurikize umucyo wamaze kubarasira nibwo n’umwinshi azabatambikira. Mureke
bakore umurimo wose bamaze gusobanukirwa bihagije, nibwo bazabashishwa
gusobanukirwa no gukora ibyo bashidikanyagaho.
Satani ashobora kuzana ibindi bintu bijya gusa n’ukuri kugira ngo ayobye
abashaka kuyoba, badashaka kwizinukwa no kwitanga ukuri kubasaba; ariko
ntibishoboka ko hagira n’umwe yafata ku ngufu kandi yifuza nta buryarya
kumenya ukuri uko byamera kose. Kristo niwe kuri “kandi ni we mucyo waje mu isi
kumurikira umuntu wese” (Yohana 1:9). Mwuka w’ukuri yoherejwe kuyobora abantu mu
kuri kose kandi kubw’ubushake bw’Umwana w’Imana byanditswe ngo:” mushake
muzabona” (Matayo 7:7) “umuntu wese ukunda gukora ibyo data ashaka azamenya
ukuri.”(Yohana 7:17)
Abayoboke ba Yesu bazi bike gusa kubijyanye n’imigambi mibi ya Satani n’ingabo
ze babafatiye. Nyamara uwicaye ku ntebe yo mu ijuru aziganzura ubwo buhenzi
bwose kugira ngo asohoze ibyo yagambiriye kuva cyera. Uhoraho yemera ko
ubwoko bwe bugerwaho n’ibigeragezo biteye ubwoba bidatewe n’uko yishimira
imibabaro n’uburibwe bahura nabyo, ahubwo bitewe n’uko ari bwo buryo
bw’ingenzi bubageza ku nsinzi iheruka. Kubwo ikuzo rye, ntashobora kubakingira
ibigeragezo; kuko umugambi nyakuri w’ishungura ari ukubategurira guhangana
n’ibitero byose by’umwanzi.
Haba abagome cyangwa abadayimoni ntibabasha gukoma mu nkokora umurimo
w’Imana, cyangwa ngo babuze Imana kuba mu bantu bayo, niba bafite ubushake,
bitanze, n’imitima imenetse, bakatura ibyaha byabo bakitandukanya nabyo, maze
bakishyuza amasezerano y’Imana bizeye. Igishuko cyose, imigambi mibi yose, byaba
kumugaragaro cyangwa mu ibanga, bishobora guhashywa nta gushidikanya, kuko
“Atari kubw’ububasha bwawe cyangwa imbaraga zawe bizagushoboza umurimo wange
ahubwo uzawushobozwa na mwuka wange, niko Uhoraho nyir’ingabo avuga” (Zakariya
4:6).
“Amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari kubyo basaba…. “Mbese ninde
uzabagirira nabi nimugira ishyaka ryo gukora ibyiza?”(1petero3:12, 13). Ubwo Balamu
yirukiraga ingororano z’igiciro cyinshi yari yasezeranijwe akajya kuvuma ubwoko
bw’Abisiraheli, kandi akoresheje gutambira Uwiteka ibitambo, yashatse kuvuma
ubwoko bwe, umwuka w’Uwiteka ubuza umuvumo gusohoka mu kanwa ka Blamu,
ahubwo ahatirwa kuvuga aya magambo akurikira:” Navuma nte abo Uwiteka atavumye?
Kandi narakarira nte abo Uwiteka aterakariye? Icyampa nkimpfira nk’uko abakiranutsi
bapfa. Iherezo ryange rikaba nk’iryabo!” ubwo bongeraga gutamba ibitambo, umuhanuzi
mubi yarahamije ati:” Dore nategetswwe kabahesha umugisha, nayo yarawubahaye
sinabihindura. Ntihakabeho ibyago mu bakomoka kuri Yakobo, umubabaro ntukarangwe
muri abo Bisiraheli, uhoraho Imana yabo abe hamwe na bo, niwe mwami wabo
bavugiriza impundu. Nta bupfumu bwagira icyo butwara abakomoka kuri Yakobo nta
n’umutukiro wafata Abisiraheli. Kuva ubu abantu bazatangara bati ‘Dore ibyo Imana
yakoraye Abisiraheli! Ku nshuro ya gatatu, igicaniro cyarubatswe, maze Balamu yongera
gushaka kugerageza kuvuma ubwoko bw’Imana. Ariko umwuka w’Imana ahamiriza
ubwoko bwe bwatoranyijwe kugira ihirwe akoresheje akanwa k’Umuhanuzi
utarabishakaga kandi acyaha ubupfapfa n’uburyarya by’abanzi babo: Uzabasabira
umugisha wese nawe azawuhabwe, kandi uzabavuma wese nawe azavumwe” (Kubara
23:8, 10, 20, 21, 23; 24:9).
Muri icyo gihe ubwoko bw’Isiraheli bwumviraga Imana; kandi igihe cyose babaga
bumvira amategeko y’Imana, Nta bubasha bwo mu isi, cyangwa bw’ikuzimo
bwashoboraga kubahangara. Ariko umuvumo Balamu atakundiwe kuvuma ubwoko
bw’Imana, Amaherezo wabagezeho, igihe yaboshyaga gukora icyaha. Ubwo bicaga
amategeko y’Imana, maze bakitandukanya n’Imana, maze bagasigara bategekwa
n’umurimbuzi.
Satani azi neza ko umunyantege nke wisunga Kristo Yesu, arusha imbaraga igitero
cy’ingabo z’umwijima, azi kandi ko aramutse yishyize kumugaragaro, azagabwaho
igitero, maze agatsindwa. Nuko rero Satani yifuza gukura abasirikari b’umusaraba mu
gihome cyabo gikomeye, bubikiye hamwe n’ingabo ze zihora ziteguye gutsemba
abamunyurira mu gikingi. Mu kwishingikiriza gusa ku Mana twicisha bugufi,
tukumvira amategeko yayo Yose, tuzaba mu mutekano.
Nta numwe washobora kubaho umunsi umwe cyangwa isaha imwe, atasenze.
Cyane cyane twinginga Uwiteka tumusaba ubwenge bwo gusobanukirwa ijambo
rye. Muri ryo nimo duhishurirwa imitego y’umushukanyi hamwe n’uburyo bwo
kumutsinda. Satani ni umuhanga mu gukoresha ibyanditswe byera, aha
ubusobanuro yihimbiye ku mirongo yizera ko yadusitaza. Dukwiriye kwiga Bibiliya
twicishije bugufi mu mitima, tutagira akanya na gato duhuga ko kwishingikiriza
ku Mana. N’ubwo dukwiriye guhora twirinda imitego ya Satani, dukwiriye
gukomeza gusengana kwizera tugira duti: “Ntuduhane mu bitwoshya”.
Icyi cyigisho cyakuwe mu gitabo Intambara ikomeye cya Ellen G White, p.368.
IMANA IDAHEMUKA NI UMUREMYI N’UMUCUNGUZI
W’IKIREMWAMUNTU!!!!

You might also like