Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 6 GISANZWE, B

NDABISHATSE KIRA!
Amasomo:Lv 13, 1-2.45-46; Zab 101 ( H 102); 1Kor 10, 31-11; Mk 1, 40-45

Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku cyumweru cya gatandatu gisanzwe B, turahimbaza kandi
umunsi mpuzamahanga w’abarwayi duhimbaza ku nshuro ya 29. Uyu munsi twereke abarwayi bose Yezu
Kristu kugira ngo abakize. Abarwaye indwara z’umubiri izikira n’izidakira, izifite imiti cg inkingo n’izitabifite,
abarwayi ba covid-19 n’abarwaye indwara za roho n’izindi zitandukanye, tubereke Yezu we utagira uwo anena
cyangwa ngo amushyire mu kato, aze adukize kandi tumwemerere atwikirize kuko abishoboye.
Amasomo matagatifu liturjiya yaduteguriye kuri iki cyumweru, arahurira ku gitekerezo cy’uko ukwemera
gukiza. Uwemera arakira ariko utemera ntakira. Ese twe turemera ngo dukire?
Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Abalevi, baratubwira uko umuntu wafashwe n’indwara y’ibibembe
yabagaho. Yagombaga kwambara imyenda y’ibishwangi, ntasokoze umusatsi we ndetse n’ubwanwa bwe
akabupfuka. Aho ageze hose yagombaga kurangurura ijwi ati “uwahumanye!uwahumanye!” yagombaga kandi
gutura wenyine akitarura abandi; mbega nk’uko uyu munsi bimeze kuri Covid-19, yagombaga gushyirwa mu
kato gakomeye. Ndizera ko uyu munsi noneho tubyumva kuko korona yatwumvishije akato icyo ari cyo ubundi
twajyaga tubibwirwa tutarabyibonera.
Bavandimwe, mbere y’ukuza kwa Yezu Kristu abantu bafataga umuntu wahuye n’ibyago runaka nk’uwahawe
igihano n’Imana kubera ibibi yakoze. Babibonaga nk’ingaruka ziturutse ku buryo yabaniye Imana, kuko
n’uwabaga atunganiwe bamubonaga nk’uwagororokeye Imana akaba ari igihembo cy’uko yayibaniye neza. Ibi
twarushaho kubyumva dusomye igitabo cya Yobu, aho imwe mu nshuti za Yobu yitwa Elifazi imubwira
yeruye, aho amariye guhura n’ibyago ati “ese hari umuziranenge wigeze urimbuka?” Ku bw’inararibonye zose
zo muri Israheli, umuziranenge ahorana umugisha w’Imana kuri iyi si, naho niba uwo bitaga intungane
yibasiwe n’ibyago ni ukuvuga ko ubutungane bwe ari ntaho bushingiye ( Yob 4,7-9). Kuba uwafashwe
n’ibibembe baramubonagamo uwahumanye, ni impamvu ikomeye ituma nawe ubwe abyitaho ngo atanduza
abandi. Ni cyo gituma atagomba kubegera ndetse akagenda arangurura ijwi, yisabira guhabwa akato ngo hato
atagira uwo ahumanya.
Aho Yezu Kristu aziye yagerageje gusubiza ibintu mu buryo yigisha ahindura iyo myumvire ndetse
akagaragaza n’imyitwarire mu bikorwa n’ibimenyetso bitandukanye atanga isomo ryo guhindura iyo
myitwarire imbere y’uwaguweho n’ibyago.
Ku muntu wese umwemera, ibintu byose biba bishya. Dore nawe wa mubembe wagombaga kwitaza abantu,
agatura ukwe, akirinda ko hagira umuntu muzima umwegera, ahisemo kuza agana Yezu, amupfukama imbere,
amwinginga agira , ati “ubishatse wankiza”. Uyu mubembe, abona muri Yezu igisubizo cy’uburwayi afite,
amubonamo umukiza; afite ukwemera gukomeye kuko gutinyuka kumwegera byonyine, kandi ubundi yari
akwiye kumwitaza kugirango atamwanduza, biragaragaza neza ko amubonamo igisubizo cy’ikibazo afite.
Nguwo Yezu ukwiye gusangwa, uwo abatamuzi bagira ngo ni uwa amateka kandi ari Umukiza ubuziraherezo.
Ni Uwo uwo aba abashyizwe mu kato n’abatarakajyamo cyangwa batazakajyamo mwese mukwiye
kurangamira, n’utaramumenya amushakishe bwangu kuko none, ejo cyangwa ejo bundi uzamukenera byanze
bikunze. Mwegere umwizeye nk’Umukiza n’Umucunguzi ibindi ubimurekere.
Icyiza cya Yezu Uwo, n’uko uko abandi babonanaga uriya mubembe we atariko amubona; ntabwo amubona
nk’uwahumanye, ugomba kwitazwa, ahubwo aramugirira impuhwe, ndetse aramukoraho agira ati “ndabishatse
kira!” Nuko ako kanya ibibembe bimuvaho arakira. Aha twibuke ko Yezu atadukiza uburwayi bw’umubiri
gusa, ashaka ko twagira ubuzima bwuzuye bwa roho n’ubw’umubiri, ariko cyane cyane ubuzima bw’iteka.
Abantu benshi bo mu gihe cya Yezu si uko babyumvaga, nta n’ubwo babonaga muri Yezu Umukiza w’icyaha
cy’isi, ahubwo bamubonagamo umuntu ufite ububasha kandi ushobora kubakiza ingoma y’agahotoro
y’Abanyaroma, maze akaba ari we ubabera umwami uzatuma bagera kuri byinshi batavunitse! Iyo ni imwe mu
mpamvu zituma uriya muntu umaze gukorerwa igitangaza atagomba kugenda abyamamaza. Yezu
yaramwihanangirije amubwira ko agomba kujya kwiyereka umuherezagitambo, kandi agatura ibyo Musa
yategetse abahumanuwe maze akaba ari byo bibera abandi icyemezo cy’uko yakize. Uwakijijwe ariko
kwihanganira gutangaza iyo nkuru nziza byaramunaniye kandi birumvikana, ntabwo ibyiza amaze kubona
yabyihererana.
None se bavandimwe, iyi vanjili twumvise idusigiye iki? Ndahamya ko atari ubwa mbere tuyumva, wenda si
n’ubwa kabili cyangwa ubwa gatatu kuri bamwe! Ariko se, aho ntitwaba tuyumva gusa tukaba twabarirwa muri
ba bandi bumva Ijambo ry’Imana nk’abumva amakuru? Ni byiza cyane ko twinjira mu buzima bwacu tukareba
niba natwe ari nta bubembe dufite! Buri muntu namara kubona aho yabembye, yegere Yezu apfukame imbere
ye, ndetse amusabe kumukiza. Ntitwirengagize ariko ko hari ushobora kugira uburwayi nk’ubwo cg se
busumbye ubwo, ariko umwanzi akaba yamuhuma amaso kugira ngo atabubonamo ikibazo! Ingero ntabwo ziri
kure: gutwarwa n’ibintu, kugira ingeso iyi n’iyi idacogora cg ngo ikire, kwiruka inyuma y’amafaranga nk’aho
hari uwayadutumye, kwibona nk’intungane maze abandi akaba ari bo baba abanyamakosa, n’ibindi n’ibindi.
Imana ubwayo, niyo iduha kubona icyadufasha iyo tuyiboneye igihe. Nitubaho tutayibonera umwanya mu
buzima bwacu, kwimenya no kumenya uburwayi bwacu bizaturushya, ndetse bizanatunanira! Hari igihe
nakwibwira ko ndi muzima kandi narashize nkeneye umuti wa Yezu vuba na bwangu! Ndifuza ko kuri iki
cyumweru buri wese ubishoboye yabona umwanya uhagije, akazirikana ku isengesho tuvuga buri cyumweru
riranga ukwemera kwacu (Indangakwemera cg Credo). Nurangiza kuyizirikanaho, wibaze uti: ariko se koko
ndemera? Kugira ngo ubone igisubizo bitakuvunnye, uterere akajisho ku ngeso bita imizi 7 y’ibyaha:
Ukwikuza, Ubugugu, Ubusambanyi, Ishyari, Inda nini, Uburakari, Ubute.
Bavandimwe, tuzirikane ko isi ya none ikeneye abahamya b’Inkuru nziza kurusha uko ikeneye abayivuga mu
magambo gusa badashyira mu bikorwa. Dusabe Yezu duhabwa mu Isakramentu ry’Ukaristiya, adufashe koko
kumubera abahamya bamufasha kugeza ku bandi umukiro yatuzaniye. Dusabire abarwayi bacu bose kandi
natwe tutiyibagiwe, Nyagasani Yezu we Mukiza Rukumbi adukize kandi natwe tumwemerere kuko ari cyo
gikuru.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

You might also like