Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 3 CY’IGISIBO, UMWAKA B

Amasomo: Iyimukamisiri 20, 1-17 ; Zaburi 18 ; 1 Korinti 1, 22-25 ; Yohani 2, 13-25


ICYAKWITWA IBISAZI ARIKO GITURUTSE KU MANA, GITAMBUTSE KURE UBUHANGA BW’ABANTU
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Kuri iki cyumweru cya 3 cy’Igisibo turasabana n’Imana itwihishurira
nk’Imana ibohora ababoshywe n’ingoyi zinyuranye. None turerekwa uko twakurikira Yezu. Mu
gukurikira Yezu twese turasabwa GUSUKURA INGORO Y’IMANA, KUYUBAHA no KWIRINDA
KUYIHARIKA.
Ingoro y’Imana ni iki? Aho Imana ituye hose hafatwa nk’Ingoro yayo. Israheli ni umuryango w’Imana,
yarawuhanze,iwuha ubuzima, irawurokora irawigenera. Israheli yatorewe kuba ingoro y’Imana. Israheli
yari ishiriye mu bucakara bwo kwa Farawo, babonye bibacikiyeho batakambira Uhoraho. Yarabumvise
arabagoboka, ababohora ku ngoyi y’ubucakara. Uhoraho yaremeye abarwanaho, abacikisha amakuba
akomeye n’inkota bya Farawo. Yabarwanyeyo, arabaheka nka kumwe kagoma iguruka ihetse abana bayo,
arabavura, arabondora, arabiyegereza. Babonye iyo neza yose, basanze nta kindi bakwitura Uhoraho uretse
kumubera umuryango mutagatifu n’urugaga rw’intore zimushengerera (Iyim19, 4-6). Uhoraho nawe
abemerera ko atazatezuka kubabera Imana Umubyeyi. Uko yakabakunze, abakunda byimazeyo
abaha amategeko yuje ububyeyi n’urukundo azajya abafasha kubana neza n’Uhoraho ndetse neza hagati
yabo.
Ugukunda koko aguha umurongo : umurongo mwiza utuma muntu atibura mu butumwa bwe, utuma
adatagaguza ingufu mu bidashyitse no mu kajagari, utuma twisuzuma niba turi mu nzira cyangwa
twayobye, utuma dukomeza icyerekezo cyiza…. Aya mategeko yari agamije ubumwe, ubusabane hagati
yabo ndetse n’Imana. Muri make Imana yari yiyubakiye Ingoro nzima igizwe n’abantu : umuryango
wayo. Abo bantu bahuzwa n’Uhoraho mu bumwe bwubakiye ku mategeko yayo. Mu ngoro y’Imana, mu
Muryango wayo hari umurongo. Nta kajagari cyangwa kwikorera ibyo buri wese yishakiye. Urugo
rwiyubashye koko rugira umurongo ngenderwaho n’icyerekezo. Niba urw’abantu rubiharanira se,
urw’Imana bite ? Nta kajagari mu Ngoro y’Imana kuko ibyayo ni kuri gahunda nta kuvunda.
Mu Ivanjili ntagatifu turabona uburyo Yezu Kristu asukura Ingoro y’Imana akayirinda abayihindanya
n’abayikoreramo ibyo itagenewe. Yinjiye mu Ngoro y’Imana asanga hari abantu bahagurira ibimasa,
intama, inuma ndetse n’abavunjayi ! Abasuka hanze, asohoramo ibitahafite umwanya byose ! Abigishwa
bahise babona muri Yezu uwaje gusukura Ingoro y’Imana . Bibuka ahanditse ngo « Ishyaka mfitiye Ingoro
yawe rirampararanya ».
Abajijwe ububasha yishingikirije yirukana ubucuruzi mu Ngoro y’Imana, Yezu yaberetse ko bagomba
gusenga mu Kuri no muri Roho. Ibi bivuga ko ikimenyetso gikuru ari uko Ingoro nshya abantu bose
bazajya bahuriramo n’Imana ari Yezu Kristu. Kristu ni we Ngoro y’Imana. Muri Kristu twahuye kandi
duhura n’Imana.
Gusabana n’Imana by’ukuri ni ukwakira Yezu Kristu mu buzima bwacu, kumwemera no
kumwamamaza aho kwiyamamaza cyangwa ngo twirirwe twamamaza ibitagira shinge na rugero. Imana
yatwihaye ku buntu. Ntawe ugomba gucuruza utuntu ngo akeke ko yagura umubano wayo. Ihene, intama,
inuma, amaturo n’ubundi bukorikori si byo bituma Imana iza muri twe. Hari abantu bakorera Imana bagera,
babara nk’ukorera nyina w’undi!
Mwibuke wa mwana w’imfura mu mugani w’umwana w’ikirara (Lk15) twumvise ejo hahise.
Umwana w’imfura yabaraga ako akoze kose, “akakandika” ahantu ngo azagahembeshe kwa se. Nyamara
umubyeyi we yamuhaga atabara, atagera, nta n’aho abyandika. Ngo burya Imana iratanga “ikibagirwa” ko
yatanze! Ntigira inzika, ntigera nka wa mugabo w’igisambo ushyira umugozi mu nyama akazihambira,
haburamo imwe abo mu rugo bose akabasiba! Itanga ititangiriye itama ; iyo igaba ibyayo «ntihina
akaboko ». By’ikirenga n’Umwana wayo Yezu Kristu yaramutanze kugira ngo muntu amukeshe ubugingo
busagambye.
Iki gisibo kidufashe kurangwa n’ubuntu ndetse n’ubumuntu mu byo duha Kiliziya cyangwa abakene.
Mu ngoro y’Imana siho isoko ryo kugura n’Imana riremera. Iraguha ntimugura. Nawe yiture ku buntu
mu kwemera, mu kwizera n’urukundo utabanje kuyisaba ingwate !
Ngo hari abajya gusenga bavuga bati : Ninjya mu Misa kangahe itampaye urubyaro sinzasubirayo !
Nimvuga ishapure zingahe ngakomeza kubura akazi iyo Mana nzayireka ! Nintanga ituro ryajye Padiri
akarenga ntampe ishuri ry’umwana nzajya mu rindi dini ! Umwana wanjye nadatsinda ngo yige aminuze
nk’abandi, Imana izaba irenganya n’ukuntu adasiba guhereza ! Nzabimukuramo ! N’ukuntu nsenga, kanaka
nadatsinda amatora, iyo Mana nzayireka ! Ukuntu ntasiba Misa, sinzi impamvu abana banjye badashaka
ngo bagire ingo nzima mu gihe ab’abadasenga nkanjye bababona.
Hari n’abasenga basaba Imana ko yabashyigikira mu byifuzo bigufi byabo. Ingero : Iyo Mana nsenga
ubudasiba nitanyereka abanyiba, abandoga, abandogera, abanyanga, gusenga nzabireka, yewe nta n’ituro
nzongera gutanga!
Ibyo byose n’ibindi bisa nabyo byerekana ubucuruzi dukorera mu Ngoro zacu. Imibiri yacu n’imitima yacu
ni Ingoro nzima z’Imana. Twemerere Yezu adusukure, atwubakemo urukundo, atsinde muri twe
uducogocogo tutubuza ubusabane na Data: ishyari, urwango, ingeso mbi, ubusambanyi, ubuhabara,
ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe,
amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo n’ibindi nk’ibyo (Ga5, 19-21).
Bavandimwe, dusabirane muri Yezu Kristu kuba twese na buri wese Ingoro nzima y’Imana. Shitani
irubikiriye ngo ihindure abantu ingoro yayo! Maze iyo ugize ibyago ugahura na muntu wabaye ingoro ya
shitani iyo utihagazeho ku bwa Roho Mutagatifu, uhakura urupfu, umuvumo, umwijima, amacakubiri,
umwiryane, ingeso mbi…! Iyo ugize amahirwe ugahura n’uwemeye koko kuba Ingoro y’Imana, muri we
uhura n’Imana, ukarangwa n’ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, Ubuntu, ubudahemuka,
imico myiza, kumenya kwiramira, urukundo n’ibindi byiza biranga Imana (Ga5, 22-23). Muri iki gisibo
dukomeza kwihatira gupfa ku cyaha ngo tubashe kubaho muri Kristu, aho gupfa muri Kristu, ugasanga
twiberaho mu cyaha nk’uko isi ya none igenda yokama muri uwo mwijima. Dusabe Nyagasani adukize,
aturinde gucuruza no gucurama mu Ngoro ye Ntagatifu, tubeho twemye kandi dusingiza uwaduhanze.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

You might also like