Inyigisho Y'icyumweru Cya 5 Cy'Igisibo B

You might also like

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATANU CY’IGISIBO, UMWAKA B

Amasomo : Yer 31,31-34 ; Zab 51(50), 3-4,12-13,14-15 ; Heb 5,7-9 ; Yh 12,20-33


Ushaka kumbera umugaragu nankurikire … (Yh12,26)

Bakristu bavandimwe, dukomeje gukataza dusatira umunsi mukuru wa Pasika, umunsi


twizihizaho Izuka rya Nyagasani amaze kunyura mu mibabaro myinshi. Mu gihe gito kiri imbere
tuzazirikana byimbitse ibanga ry’umusaraba wa Kristu mu cyumweru gitagatifu. Nk’integuza
z’ibyo Yezu azahura na byo byose, tumaze iminsi twumva mu Ivanjili uburyo Abayahudi bamwe
barimo gushakisha uko bamwica.
Ariko Yezu Kristu azi iby’iryo babara rye ko ari ukugira ngo yuzuze umugambi w’Imana wo
gukiza abantu. Ibyo nibyo yagarutseho none agira ati: “igihe kirageze kugira ngo umwana
w’umuntu akuzwe”. Reka tubizirikane tugendeye ku masomo ya none:
Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki cyumweru cya 5 cy’urugendo rw’igisibo aratubwira uko
twagenza ngo tuzukane na Kristu.
Mu isomo rya mbere, Umuhanuzi Yeremiya ati : «Ngiye kugirana n’umuryango wanjye
Isezerano rishya.» Iryo sezerano rizaba ritandukanye n’irya mbere, kuko ryo rizaba rishingiye
ku gucengeza amategeko y’Uhoraho mu bantu be ndetse no kuyandika mu mitima yabo. Iki gice
cy’igitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya, ni igice gikomeye cyane, ni agasongero k’inyigisho z’uyu
muhanuzi.
Umuhanuzi Yeremiya ufatwa nk’inkingi ikomeye y’ubuzima bwa roho mu Isezerano rya kera
aratugaragariza ko Isezerano ryo mu gihe cya cyera Imana yari yaragiranye n’umuryango wayo
rigiye gusimbuzwa irishya. Iryo sezerano rishya Imana igiye kugirana n’umuryango wayo ni
ukubacengezamo amategeko yayo kugira ngo bayumve kandi bayumvire, kandi Imana izakomeza
kubabera Imana nabo bayibere umuryango. Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’urukundo rw’Imana
rutagereranywa kandi rutagamburuzwa, ntirucibwe intege n’imyitwarire mibi ya muntu. Imana
iti “bo bishe isezerano ryanjye ariko jye nakomeje kubabera umutegetsi” bishatse kuvuga ko
Imana itigeze itererana abayo na mba. Imana irifuza rero ko twayimenya by’ukuri aho
kuyibwirwa, irifuza ko twayitega amatwi atari ibya nyirarureshwa: “ntibazongera kwigishanya
bavuga ngo: menya Uhoraho, kuko bose bazaba banzi.”Kumenya Imana niwo mukiro wacu
kandi kuyubaha kuyumvira no gukurikiza ugushaka kwayo ni ukuronka umugisha.
Bavandimwe, twagiranye n’Imana amasezerano igihe tubatijwe, tugahabwa umuganura wa Roho
Mutagatifu. Ese ye ayo masezerano turacyayakomeyeho cyangwa twayateye umugongo ?buri
wese yibaze kandi yisubize; yikebuka arebe uko ahagaze muri ya masezerano ya Batisimu:
Kwanga icyaha, Gukurikira Yezu Kristu no Kumwamamaza.
Iki ni cyo gihe cyo gusubiza amaso inyuma , tukareba aho twadohotse maze tukiyemeza
gukurikiza ingingo shingiro ry’Isezerano rishya Kristu yatuzaniye, rishingiye ku rukundo. Ibi

1
rero bidusaba gupfa ku ngeso mbi zitwugarije, kugira ngo tubashe kuzukana na Kristu,
tukaboneraho kwera imbuto nyinshi. Yeremiya ati: Igihe kiregereje, Yezu ati: igihe kirageze.

Gukurikira no gukurikiza Kristu, nk’uko tubyumva mu ivanjili ya Yohani, ni ugupfana na Kristu;


mu yandi magambo ni uguhara ubuzima bwacu, ni ukwizitura ku bituryohera byose byatugize
imbata n’ingaruzwamuheto nk’ibyifuzo by’isi, ubukungu, ubutegetsi, ubwomanzi,... kugira ngo
tuzabashe gutunga ubugingo bw’iteka. Si aho kwihambira ku buzima bwacu bukatubera
ikigirwamana, kwizirika kuri iyi si binatuviramo umuvumo ndetse n’urupfu rw’iteka. Ukunda
ubuzima bwe arabubura, uhara ubugingo bwe azabubona.
Kuri Yezu, ubuzima buzima ni ugupfa. Kugira ngo twinjire mu buzima nyabwo, tugomba gupfa.
Nguko uko Yezu yabigenje maze akabiduhamo urugero. Uko gupfa atubwira si ugushiramo
umwuka nk’uko bamwe babyumva, ahubwo ni Ugupfa ku cyaha kugira ngo turonke ubuzima
bushya muri Kristu watsinze icyaha n’urupfu. Uko niko kumukurikira nyako kandi ni ko
kumukurikiza adusaba.
Ushaka kumukurikira, agomba kumukurikiza, agaheka umusaraba we, akanyura inzira na we
yanyuze, inzira y’umubabaro ariko ihingutsa mu byishimo bidashira. Imbuto y’umugisha yera
ku giti cy’umuruho. Gukorera no gukurikira Kristu si ugukina, si ukunyura inzira y’ubusamo.
Ahubwo ni ugukenyera ugakomeza, ukambarira urugamba amaso uyahanze Yezu Kristu. Muri
iyo nzira uzahuriramo n’ibibazo byinshi, n’ibigeragezo, ibitotezo ndetse n’urupfu rutabuze, ariko
duhumure kuko Kristu yaratsinze.
Nk’uko Bikiramariya i Kibeho yabivuze, intumwa ya Kristu, inshuti ye ntitana n’umusaraba we.
Duhumure hirya y’umusaraba, hari ikuzo, hirya y’urupfu hari ubuzima, hirya y’uwa gatanu
mutagatifu hari Pasika. Ikibazo ni uko dushaka Pasika nta wa gatanu mutagatifu! Tuba
duhabanya na Kristu. Ugasanga umuntu aririmba ko akunda Imana, akunda Kiliziya ariko ngo
amategeko y’Imana n’aya Kiliziya aramubangamira. Aka wa muhanzi urwo si urukundo ni
agahararo; ni Santima/ sentiment: amarangamutima yigendera natwe ngo dufite Abakristu ndetse
ibitabo bya batisimu biruzuye.
Uko gukurikira Kristu kudatana n’Umusaraba; ni byo umwanditsi w’ibaruwa yandikiwe
abaheburayi atubwira: Kristu n’ubwo yari Imana rwose yarababaye, ariko na we arumvirwa,
kuko yagororokeye Imana. Bityo natwe abamwumvira twese, abamufatiraho urugero atuviramo
isoko y’ ubuzima buhoraho. Nimucyo ntitwinubire imisaraba yacu, twumvire Imana, twubahe
abayo n’ibyayo bityo na twe tuzagororerwe ibirenze imivugirwe.
Iki gihe cy’igisibo dusigaranye kidufashe kongera kwisuzuma. Twirebe tutihenze mu nkebe
z’imitima yacu, twongere umubano dufitanye n’Imana bityo tuzazukane na Kristu turi ibiremwa
bishya. Tubisabirane muri iyi Misa, kandi tubisabire na Kiliziya y’isi yose.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

You might also like