Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA B

AMASOMO:Intu 3, 13-15. 17-19; Zab 4; 1Yh2, 1-5; Lk 24, 35-48


‹ Uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa mu izina rye,
ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha›

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,


tugeze ku cyumweru cya gatatu cya Pasika. Mu masomo y’iki cyumweru, Impuhwe za Nyagasani
no kubabarirwa nibyo bigenda bigaruka, tukaba dusabwa kurangamira Nyagasani wifuza ko twaba
abe burundu turangwa no kwisubiraho ngo turusheho kuba beza banogeye Imana n’abantu.
Mu isomo rya mbere, Petero mu Gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa arabwira imbaga yari iteraniye
imbere y’umuryango w’Ingoro y’Imana bitaga umuryango wa Salomoni ati: “Imana ya Abrahamu,
ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe
mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura.” Petero
aratangiza aya magambo akomeye agaragaza icyaha muntu adahwema kugwamo, icyaha cyo
kwihakana Imana kugera ubwo dufata umugambi wo kuyica muri twe kugira ngo imigambi yacu
ibone uko yuzuzwa. Ikibabaje ni uko aba ari imigambi idatunganye. Kwica Nyirubuzima,
tukamuheza mu buzima bwacu kandi ari We wabutugabiye, Petero arifuza kwerekana ko ari ingeso
mbi kandi ko ari ubuhemu bukomeye. Petero arifuza ariko na none kudakura umutima abo
bamwumvaga, ahubwo arashaka no kubagaragariza ko Imana ari Imana, ikaba itita k’ubuhemu
bwacu ahubwo ikaba itsinda inabi yacu n’urupfu twishoramo maze ikatubera isoko y’ubuzima
n’urukundo.
Icyo Imana itwifuzaho ariko kugira ngo tuyiheshe ishema, ni Ukwisubiraho tukareka ikibi gituma
twandavuza impano y’ubuzima twahawe. Imana nta kindi idutegerejeho uretse gufata uwo
mugambi wo guhinduka beza, tugapfukama imbere yayo tuyisaba imbabazi tuvuga tuti “Nyagasani
twaracumuye”.

Ubundi butumwa duhabwa n’iki cyumweru tubusanga mu Ibaruwa ya Yohani, akaba ari ibaruwa
igaragaza uburyo Kiliziya nshya yarimo ishinga imizi muri Aziya yumvaga kwemera Imana icyo
aricyo no kureka ikigarurira imitima y’abayoboke bayo. Yohani ati “ibyo mbabwira byose ni
ukugira ngo mudacumura. Dufite umuvugizi imbere y’Imana”. Yohani arashyira Imana hejuru ya
byose agaragaza ko ariyo itanga ubuzima n’imbabazi.Twe turi imbere y’ubwo bwiza bw’Imana,
dutewe isoni n’intege nke zacu zituma dusubira guhemuka n’igihe tuba twararahiye ko tutazongera.
Igishimishije ariko ni uko mu guhagarara imbere y’urwo ruhanga rw’Imana twamwaye, Yezu
atadutererana. Atuba hafi akatubera umuvugizi. Yezu ni We utugarurira ishema tukabasha
kwemarara imbere y’Imana bityo tukagarukana isura twahanganywe. Iyo tugeze aho rero, nibwo
tuba tumenye Imana. Ikigaragaza ko twayimenye kikaba:“gukurikiza amategeko yayo.” Yohani
ati “Uvuga rero ati «Ndamuzi», ariko ntakurikize amategeko ye, aba ari umubeshyi kandi nta kuri
kuba kumurimo. Naho ukurikiza ijambo rye, muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye koko.”
Mu ivanjili y’iki cyumweru; Yezu Kristu wazutse mu bapfuye arabonekera intumwa ze ziteraniye
hamwe. Mbere yaho yari yabonekeye bamwe muri bo, hanyuma aje asnaga abo yari yabonekeye
barimo kubitekerereza bagenzi babo nk’Inkuru yabashimishije ikanabatangaza. Ariko
by’umwihariko ikanabafasha gutangira gukongeza muri bo urumuri rwo kwemera ko Yezu ari
muzima. Mu gihe abigishwa baganiraga iby’Izuka rye ni bwo Yezu na we yagize atya aba ahagaze
hagati yabo. Abaha amahoro maze arabahumuriza, dore ko babanje kumwikangamo umuzimu.
Kugira ngo Yezu abereke rwose ko ari Muzima ntiyabaganirije gusa. Yabasabye kumwitegereza no
kumukoraho hanyuma anafata ku ifunguro ryabo bose bamureba, anakomeza kubigisha . Hanyuma
abaha Ubwenge bwo gusobanukirwa Ibyanditswe, arangije abaha ubutumwa bwo kwigisha abantu
bose uhereye i Yeruzalemu. Ubutumwa Yezu abahaye ni ukwigisha mu izina rye ibyerekeye
ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Naho abo abatumyeho ni abantu bose bo mu mahanga yose
uhereye i Yeruzalemu.
Nka ziriya Ntumwa Yezu uyu munsi ni twe aje asanga aho duteraniye tuvuga iby’Izuka rye. Uyu
munsi natwe mu materaniro yacu Yezu Kristu wapfuye akazuka aratubonekera, aratuganiriza
adusaba kumwitegereza no kumukoraho. Tumwemerere dusangire kandi ahugure ubwenge aduhe
n’ubutumwa. Twitonde rero twoye kumwikangamo umuzimu. Yezu Kristu ni muzima ntitugomba
kumva ko Yezu ari uwapfuye none hakaba hari abantu bamuhagarariye barimo kutubwira ibye.
Yezu si Nyakwigendera abe bafatiye ijambo bagira ngo babwire abantu ibigwi by’iyo ntwari
yatabarutse.
Twishimire kwakira Yezu Kristu wapfuye akazuka uje adusanga ngo adusobanurire, adusonzore
kandi adusabe gusakaza ku isi ubusukurwe bwisanzuye hose ku bw’amaraso ye, cyane cyane mu
gitambo cy’Ukaristiya.Kubera iyo mpamvu rero Misa tugomba kuyikunda kuko tuhahurira na Yezu
ubwe muzima.
Bavuga ko muri iki gihe turimo usanga muri iyi si hari benshi bacitse mu misa kuko bitiranyije
Yezu n’umuzimu. Uwo muzimu se twitiranyije na Yezu ni nde? Ashobora kuba ari ibikorwa bya
kanaka mu maso y’abantu w’umukristu ukomeye, uri no mu nzego zikomeye za Kiliziya. Ariko
wowe ukaba uzi neza ko nta Yezu akorera rwose. Ibikorwa bye bitera urupfu (Heb 9,14) bikakubera
ikigusha cyangwa igikuta ugahitamo kuva muri Kiriziya uhungira mu yandi madini ; Cyangwa
ugahitamo kwiyicarira mu rugo uvuga ko ariho hagufasha ; Kuko iyo uhuye n’abantu biyita
abakristu atari bo, baragucumuza.

Bavandimwe, ari uwaguteye gutana, ari nawe ubwawe mwese uyu munsi Yezu Kristu wapfuye
akazuka abasanze abasaba kwisubiraho kugira ngo mubabarirwe kandi mubabarirane. Impuhwe za
Yezu ntawe ziheza. Kuki twakwifuza ko abo twita abanyabyaha kuturusha bava muri Kiriziya,
kandi Yezu we arimo kuhabahamagara kugira ngo ahabakirize?
Yezu Kristu wapfuye akazuka rero uyu munsi aratwohereje ngo mu izina rye duhamagarire abantu
guhinduka. Bityo babonereho na bo kubabarirwa mu izina rye. Ntitugomba gukinisha ubu
butumwa.Kuko ni ubutumwa bwerekeye ubucungurwe(Ijuru) cyangwa Ubucibwe Kuri muntu. Ni
ubutumwa bwerekeranye no gupfa cyangwa gukira. Ni ibyerekeranye n’amagara amwe aseseka
ntayorwe (Mk 16,16). Twagombye rwose kubukora uko Roho Mutagatifu abidushoboza kose.
Erega Yezu si inama atugira. Ahubwo arabidutegeka. Abantu bo mu mahanga yose bagomba
kwigishwa natwe mu izina rya Yezu. Mu kwamamaza Inkuru Nziza nta hezasura n’irondasura. Ni
ubutumwa bureba abantu bose. Twese ntawusigaye dufite icyo dutegetswe gukora kugira ngo
tubeho: kwisubiraho no kubabarirwa ibyaha muri Kristu. Kandi ko utari muri iyo nzira wese
tugomba gukora ku buryo bwose ngo tumwinjize muri Kristu.
Umubyeyi Bikira Mariya, Nyina wa Yezu Kristu wapfuye akazuka n’Umwamikazi w’Intumwa
nadusabire twese Kuri iki cyumweru. Twakire Yezu twemera kuva mu byaha byose. Twakire Yezu
twemera kubabarirwa muri we. Twakire Yezu twemera guha bose amahirwe yose yo gukiza roho
no kubaho iteka. Twakire Yezu wazutse tumubera abahamya b’ubuzima bushya bityo abantu boye
kutwikangamo umuzimu bahereye ku bikorwa byacu bitera urupfu, ahubwo batubonemo Kristu
muzima bahereye ku bikorwa byacu by’urumuri bihamya ko turabagabo beruye bo kumuhamya mu
bantu bose nta n’umwe uhejwe.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

You might also like