Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA ASCENSIYO, UMWAKA B

Amasomo: Intu1,1-11; Zab 46 ( H 47); Ef 4,1-13; Mk 16,15-20


Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, mugire umunsi mwiza wa Asensiyo. Uyu munsi mukuru
hamwe na hamwe ku isi wahimbajwe ku wa kane w’iki cyumweru dusoza nk’uko Liturjiya ya
Kiliziya ibiteganya; ariko mu bihugu nk’icyacu kubera ko uwo munsi atari umunsi w’ikiruhuko
(Konji), niyo mpamvu tuwuhimbaza none ku cyumweru cyegereye uwo wa kane.
Asensiyo ni umunsi mukuru nk’abakristu twese tugomba guhimbazanya ibyishimo kuko twese
duhamagarirwa kuzajya mu ijuru aho Kristu Umwami wacu yatubimburiye. Ni umunsi utwibutsa
kandi koko k’ijuru ririho kandi tuzajyayo, niho iwacu h’ukuri, iyi si turimo ni icumbi. Yezu
Kristu wazutse yatubimburiye agiye kudutegurira umwanya nk’uko tumaze iminsi tubizirikana
mu ivanjili ya mutagatifu Yohani.
Mu isomo rya mbere, atangira igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, Mutagatifu Luka yagituye
Tewofili. Iri zina riramutse rivuye mu kigereki rigashyirwa mu Kinyarwanda ryakwitwa
Nshutiyimana. Mutagatifu Luka yibukije iyi nshuti y’Imana ko mu gitabo cye cya mbere, mu
ivanjili yanditse, yavuze ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro kugera
ubwo ajyanywe mu ijuru. Bishatse kuvuga ko iki gitabo kindi atangiye agiye kuvuga ku bikorwa
bya Yezu kuva aho aviriye ku isi akaba aganje ijabiro kwa Se, aho ayobora Kiliziya ye muri
Roho Mutagatifu n’Intumwa yitorera.
Mbere y’uko asubira mu ijuru, ngo Yezu yabonekeye intumwa ze mu minsi mirongo ine,
aziganirira iby’ingoma y’Imana. Aha hadufasha kumva ko umunsi w’Asensiyo, wiswe Umunsi
Yezu yazamutseho ajya mu ijuru, ushobora kwitwa Umunsi Yezu yabonekeyeho intumwa ze
bwa nyuma akaziha ubutumwa bukomeye. Iri somo rinadufasha kumenya neza icyo
kubonekerwa bisobanuye. Kubonekerwa ni ukobona, maze ukaba wavugana cyangwa
wakorerwa igikorwa n’Abatuye mu ijuru. Nk’uko Yezu wazutse akaba abaho mu bundi buryo
mu ijuru, yabonekeye abigishwa bajyaga Emawusi, akabonekera abigishwa be ku munsi wa
mbere w’icyumweru no ku munsi wa munani, ni nako yabonekeye intumwa ze ku munsi wa
mirongo ine, akaziha ubutumwa bwe bwa nyuma nk’uko tubizirikana mu masomo yo kuri uyu
munsi mukuru wa Asensiyo.
Ugusubira mu Ijuru kwa Yezu rero, ni ikimenyetso gikomeye cy’izuka, ni uburyo Yezu atwereka
ko yatsinze urupfu, ko tutagiheranywe n’isi cyangwa se ngo imbaraga nke zacu zibe
zadutambamira mu gusanga Imana yo Mubyeyi wacu. Yezu waje muri twe, akabana natwe,
agasangira natwe, akagenda ku misozi yacu aratugaragariza iwacu h’ukuri igihe asubiye mu
Ijuru: Twaremewe kuzajya mu Ijuru, niho twese tuzishima iteka.
Ariko mbere y’ibyo, Yezu araduha ubutumwa tugomba kugeza kuri bose kugira ngo twese
twitegurire hamwe gusanga Yezu aho aganje:“ Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza
mu biremwa byose.”

Isubira mu Ijuru rya Yezu ni ikimenyetso kandi Imana iduha kitugaragariza ko hagati yacu
n’Imana nta mupaka uhari. Yezu yajyanye kamere yacu mu Mana, yarazanye kameremana muri
twe. Niyo mpamvu muntu ari ikiremwa kigomba kubahwa kikubahirizwa kuko muri we harimo
ubuzima bw’Imana.
Ba Tewofili mwese rero, Nshuti z’Imana, mwe mwumvise inyigisho z’Intumwa, namwe Yezu
wazutse arabatuma ku isi ngo mumubere abahamya, kugirango abazemera muzababatize ku izina
ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagafitu. Nimwe kandi Mutagatifu Pawulo atongera muri
aya magambo yo kubakomeza muri ubwo butumwa aho agira ati : ..ndabinginga ngo mugenze
mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu: nimubane mu rukundo, muranfwe n’ubwiyoroshye,
n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima
umwe ubahuza mu mahoro.”
Yezu ugiye mu Ijuru arifuza ko twahora tumurangamiye maze tukorohera Roho We utwibutsa
gukora ibyo yatubwiye byose bidutegurira Ijuru. Bimwe muri ibyo ni byo Pawulo yongera
kugarukaho agira ati: “Bavandimwe…nimubane m’urukundo, murangwe n’ubwiyoroshye,
n’ituze n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima
umwe ubahuza mu mahoro”. Ngako akabando tugomba kwitwaza muri uru rugendo turimo
rutuganisha mu Ijuru aho Yezu aganje. Kubana mu mahoro, ntawe tubangamiye, twibuka ko
twese turi abasangirangendo, ko aho tujya ari hamwe, ko tutari dukwiye kuryana no gukurura
muri twe inzangano. Kubana m’urukundo nibyo bitanga ubuzima, kuko ukunda ari we ubasha
kumenya agahinda ka mugenzi we, akamwumva mu bibazo ahura nabyo kandi akabasha no
kumwihanganira. Pawulo ati “murangwe n’ukwiyoroshya”. Kwishyira hejuru sibyo bitanga
agaciro n’ireme, ahubwo guca bugufi ukumva abandi, ukabubaha kandi ukababera ihumure,
ugatuza ukirinda guhubuka, guhuta no guhutera, nibwo buryo bwiza bwo kwitegura gutaha Ijuru.
Pawulo aratwibutsa ko kuba Yezu yarazamutse mu Ijuru, ari uko yabanje kumanuka akagera
hano ku isi, akabana natwe. Bishatse kuvuga ko natwe tugomba kumenya ko isi ubwayo atari
mbi, Yezu yayihaye umugisha yemera kuza. Uwo mugisha rero nitwe tugomba kuwusakaza
hose, isi ikarushaho kuba nziza kandi ikabasha kubera abandi inzira nziza, idahanda, inzira igana
kuri Rurema. Twese rero turasabwa kunga ubumwe mu kwemera, tugaharanira kuba abantu
bashyitse kandi bageze k’urugero ruhamye.
Bavandimwe, ubutumwa bwo kwamamaza inkuru nziza hose, Inkuru nziza y’urukundo
n’amahoro, Inkuru nziza yo gufatanya no kumenya ko twese twaremewe guhurira mu nzira imwe
igana Ijuru, nicyo duhamagariwe kuri iki cyumweru. Nyagasani ntazigera adutererana muri
ubwo butumwa yaduhaye, kandi buri wese agomba kumenya ko ari intumwa Ye igomba
gukwiza hose ibyishimo n’amahoro. Yezu natubere itara ritumurikira aho tugenda hose, kandi
turangwe no kwiyoroshya tubera abatubona bose icyizere cy’Ijuru tuzataha.
Nk’uko tubizirikana muri Rozari ntagatifu mu mibukiro y’ikuzo, twisunze umubyeyi wacu
Bikira Mariya, Nyina wa Jambo wadusuye ino iwacu I Kibeho mu Rwanda, dusabe inema yo
kwifuza kuzajya mu ijuru kandi ibyo twifuje twihatire kubiharanira mu migirire yacu.

Uwo Mubyeyi mutagatifu utasamanywe icyaha, wakujijwe agasumba abamalayika akaba


asangiye na Kristu umutsindo mu ikuzo ry’Ijuru, nadusabire ku mwana we natwe tuzabasange!

Mugire umunsi mukuru mwiza wa Asensiyo.

Nyagasani Yezu nabane namwe!.


Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

You might also like