Inyigisho Ku Munsi Mukuru W'abahowimana I Buganda

You might also like

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

Inyigisho yo ku munsi mukuru w’abahowimana b’i Bugande ( Rwanda)

Amasomo: 2Mak 7, 1-14; Zab 124 (123); Rom 8, 31b-39; Yh 12, 24-26
Ushaka kumbera umugaragu nankurikire

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Kuva kera kugeza na n’ubu, amaraso y’abazira kwemera Imana (
Abamalitiri), ni Imbuto yera abakristu benshi. Nta gushidikanye ko Kiliziya y’u Rwanda ari ishami
ryashibutse ku butwari bwa bene wacu abo bakristu b’I Buganda bahowe Kristu n’Inkuru nziza ye.
Niyo mpamvu abepiskopi bacu mu bushishozi bwabo basanze ko ari ngombwa ko tubaha iki
cyubahiro cyo kubizihiza ku munsi nk’uyu. Ni n’amahire ko uyu munsi wahujwe n’umunsi mukuru
w’Abalayiki kuko abo bose uko ari 22 bahowimana I Buganda bari abalayiki. Abalayiki rero uyu
munsi ukwiye kubahwitura na mwe mukihatira gukomera kuri Kristu nka bariya bakuru bacu; mukaba
abahamya nyabo kandi beruye b’Inkuru Nziza ye.

Abapadiri Bera bageze i Bugande ahagana mu mwaka wa 1878. Abangilikani na bo bari barahageze
mu myaka ya vuba. Abagande bitegereje imibereho y’Abapadiri Bera baratangara cyane. Kimwe mu
byabatangazaga, ni ukubona abantu b’abagabo biyemeza kubaho ubuzima bwose badashatse abagore
ngo barongore babyare! Byatumye Abagande bitabira cyane inyigisho z’Abapadiri Bera.

Umwami Mutesa yabanje kubakunda cyane ariko aza kubarakarira cyane amaze kubona ko inyigisho
zabo zirwanya gucuruza abacakara mu gihe we yabyungukiragamo! Mutesa amaze gutanga,
yasimbuwe n’umuhungu we Mwanga wari inshuti y’abakirisitu. Muri ibyo bihe i bwami hakundaga
kurererwa urubyiruko rw’indobanure, abana beza bavuka mu miryango ikize cyangwa y’abatware
muri rusange. Bajyanwaga i bwami bageze nko mu kigero cy’imyaka 12 bakahaba bita ku by’urugo
rw’umwami. Ni na bo kandi bashimwaga bakagororerwa imyanya myiza mu butegetsi bw’igihugu.

Abo bana bose bagombaga gushyigikira ibyigishwa by’i Bwami, imico na gahunda zose zitegekwa.
Mu gihe cya Mwanga, kugira abantu abacakara no kubacuruza mu mahanga byakomeje kwemerwa.
Hiyongereyeho n’imico y’ubusambanyi bukabije bwavuzaga ubuhuhwa i Bwami.

Reka tugire icyo tuvuga mu ncamake kuri bamwe muri abo bana b’i Bwami n’uko ubugome bagiriwe
bwaje.

Umwami Mwanga amaze kubona ko imigenzereze ya gipagani idashyigikiwe n’Ivanjili yamamazwaga


n’Abangilikani n’Abagatolika (Abapadiri Bera) yiyemeje gukora propagande yo kwangisha uwitwa
umukirisitu wese n’umwigishwa muri rubanda. Mu mwaka wa 1885, yishe abangilikani benshi cyane.

Yozefu Mukasa Balikudembe wari Umukateshisite w’imena yamaganye bikomeye ubwo bwicanyi
umwami yakoze. Kubera iyo mpamvu, Mwanga yaramwanze bikomeye ategeka kumuca umutwe.
Muri ibyo bihe kandi, kubera ko abakirisitu bose banganga imico mibi itajyanye n’Inkuru Nziza
y’Umukiro, Mwanga yaciye iteka ko bibujijwe gusenga. Aho Ijambo ry’Inkuru Nziza ribibanywe
imbaraga za Roho Mutagatifu ariko, ntirisubizwa inyuma n’ibikangisho by’abakomeye bo mu isi. Ni
yo mpamvu aho Yozefu Mukasa yiciwe, uwitwa Karoli Lwanga wavutse ahagana mu mwaka wa 1865
yakomeje umurimo wo kwigisha iby’Imana. Bakomeje kubahigisha uruhindu. Aho Karoli Lwanga
aboneye ko urupfu rwegereje yabatije abigishwa benshi bari kumwe ku wa 26 Gicurasi 1886. Umwana
muto w’imyaka iyinga 13, Kizito yamubatije baraye bari bubice. Uyu mwana yabaye agatangaza
rwose: ku munsi babisheho, babashoreye, yagendaga yishimye cyane nk’ugiye mu birori bihimbaje.
Karoli Lwanga, Kizito n’abandi icyenda bose babatwitse bumva ku wa 3 Kamena 1886. Bapfuye
baririmbira Nyagasani wabiyeretse ako kanya. Hari n’abandi twavuga nka Mbaga Tuzinde bahatiye
guhakana ubukirisitu akanangira bakamukubita kugeza anogotse. Hari kandi na Matiyasi
Mulumba bashoreye bamutemagura kugeza aho bamuciriye ibitsi akikubita aho yari ageze.

Urutonde rw’abahowe Imana b’i Bugande ni rurerure, cyakora 22 ni bo bazwi neza Kiliziya yashyize
mu mubare w’intwari zabyirukiye gutsinda zibereye Nyagasani ku isi yose. Papa Benedigito wa XV
yabashyize mu rwego rw’abahire ku wa 6 Kamena 1920. Papa Pawulo wa VI atangaza ko abo
bagande ari Abatagatifu rwose mu mwaka w’ 1964.

Mu gihe YEZU KIRISITU yiheshaga ikuzo i Bugande, Abanyarwanda bo bari bakiri mu icuraburindi.
Abapadiri bera batugejejeho Inkuru Nziza nyuma y’imyaka irenga icumi Abagande bagaragaje
ubutwari. Bariya bishwe bashoboraga kuba ari bo baje kutwigisha mu Rwanda. Ntacyo bitwaye ariko
kuko badusabiye maze natwe Urumuri Rutangaje rukatugeraho. N’uyu munsi baradusabira kugira ngo
tudakomeza gutatira YEZU KRISTU twamenyeshejwe. Hari amakuru avuga ko mu Rwanda umubare
w’abakirisitu ugenda ugabanuka! Abo bahowe Imana b’i Bugande baradusabira ngo tureke kuba
ibigande, abashumba baganduke bayobore abayoboke ku Isoko y’Ubuzima nyakuri. Barasabira akandi
Afrika yose ngo igire amahoro. Baradusabira twese ngo tuyahirimbanire turangwa n’Ukuri
n’Ubudahemuka ku Nkuru Nziza ya YEZU KIRISITU. Dutekereze urugamba barwanye maze natwe
dukataze mu guharanira ko Ukuri kw’Ivanjili kumenyekana. Ubwoba n’ubujiji nibitsindwe maze
tugire amahoro nyakuri.

Abapadiri Bera bageze mu Rwanda mu w’1900. Baje baherekejwe n’abaganda-bakirisitu ba mbere.


Abo bagande bari bashinzwe mbere na mbere gusemura kugira ngo Ijambo ry’Imana Musenyeri
Yohani Yozefu Hirth n’abamufasha bari batuzaniye ryumvwe n’Abanyarwanda. Abagande kandi
bitangiye umurimo wa gikateshisite mu Rwanda.

Ku munsi nk’uyu dusabe Imana iduhe ingabire yo guharanira ubugingo bw’iteka mbere ya byose,
twanga ikintu cyose cyabutuvutsa. dusabirane gutsinda ubwoba no kubaho mu Kuri kabone n’aho
twagomba kubizira. Dasabire kandi abayobozi b’ibihugu kugira amahirwe yo kumenya YEZU
KRISTU kugira ngo na bo bazaronke ubugingo bw’iteka. Abahowe Imana b’i Bugande badusabire
cyane kugira ngo aho bari natwe tuzahagere tutandagaye igihe kirekire muri Purugatori. Nidukurikiza
urugero rwabo, ijuru tuzaritaha nk’uko indirimbo yhimbiwe kubasingiza W 22 ibitsindagira:Icyo rero
tubasaba, Ni uko muhora mutwibutsa ko YEZU yavuze ko intwari ari zo nsa zitaha ijuru.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare

You might also like