Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

Amasomo: His 11, 19; 12,1-6.10; Zab 45(44), 1Kor 15,20-26; Lk 1,39-56
Wahebuje abagore bose umugisha n’Umwana utwite arasingizwa

Bavandimwe Kristu Yezu, mu byishimo byinshi turizihiza hamwe na Kiliziya yose umunsi mukuru wa
Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru. Ni umwe mu minsi ikomeye ya Bikira Mariya, bityo Kiliziya
igahamagarira abana bayo guteranira hamwe aho bishoboka ngo bashime Imana kubera ineza yagiriye
bene muntu ibinyujije mu mubyeyi Bikira Mariya. Ni koko Imana yagiriye ibintu by'agatangaza Umubyeyi
Bikira Mariya, izina ryayo ni ritagatifu.

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ni ihame rya Kiliziya nkuko byemejwe na Papa Piyo wa 12, taliki ya
1 ugushyingo 1950, akaba kandi ari n‟umunsi mukuru ukomeye mu bana bayo. Ni indunduro y‟ubuzima
bwa Mariya nka Nyina w‟Imana ku isi n‟intangiriro y‟ikuzwa mu ijuru iruhande rw‟Umwana we Yezu
Kristu, wa wundi yabyaye akaba umuntu ataretse kuba Imana. Niwe ( Yezu Kristu) wazamutse mu ijuru
adusezeranya ko agiye kudutegurira umwanya.

Mu bisekuru bya mbere by‟ubukristu, abahanga benshi bibajije uko byaba byaragendekeye uwabyaye
Yezu Kristu n‟uburyo yarangije ubuzima bwe nyuma y‟uko igitabo cy‟Ibyakozwe n‟Intumwa
kimutubwiye bwa nyuma aho yakiriye Roho Mutagatifu ari kumwe n‟intumwa. (Int. 1, 12-14).

Inyigisho za Kiliziya zidusobanurira iby‟ijyanwa mw‟Ijuru rya Bikira Mariya zigira ziti “ Mu gihe Yezu
Kristu yazamutse kubw’imbaraga ze( Ascension), Bikira Mariya we yazamuwe n’imbaraga z’Imana(
Assumption) . Ni iyobera abantu tudashobora kwinjiramo ngo turiheze, rwose uwakwiha kubitekerezaho
yakwibona agonze imbibe z’ubwenge bwe. Twivugire ibi gusa maze twiturize: Mariya, nyuma y’ubuzima
bwe hano kw’isi, yinjiye mu ikuzo ry’Umwana we kandi yinjiyeyo n’umubiri we na roho ye. Ubumuntu
bwe bwose bwarakujijwe. Ubu arabarizwa mu yindi mibereho ikituri kure, twe abari mu isi.

Icyo dusabwa rero ni ukumuha icyubahiro tumugomba mu kumuhimbaza no kumwisunga nk‟uko


tubihamya mu rusange rw‟abatagatifu, dore ko ari igitego muri bo. Liturjiya ibifashamo abakristu ku buryo
bunoze rwose. Ubusanzwe mbere y‟uko iki cyirezo cya covid-19 kibangamira abantu mu guhurira hamwe,
Ku mugoroba w‟umunsi nk‟uyu, henshi ku isi cyane aho Bikira Mariya yabonekeye nk‟I Kibeho, abakristu
benshi batangiraga batambagiza ishusho ya Bikira Mariya bagana mu misa y‟umugoroba. Ni liturjiya
yatangiye kera yibutsa abakristu ko Mariya yagendanye ubudahwema n‟Umwana we igihe yari hano
kw‟isi kandi ko akomeje kugendana natwe. Ni ubufasha bukomeye tugendana: uwambitswe ikamba
ry‟umwamikazi mu ijuru kimwe no kw‟isi adukoreraho umurimo w‟ubugabekazi.

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya kuri twebwe abemera ni ikintu gikomeye cyane kuko tuhafite
umubyeyi utuvuganira iruhande rw'Ubutatu butagatifu. Ubundi mu mateka y'ugucungurwa kwacu, dusoma
mu gitabo cy'Intangiriro ko Adamu na Eva bamaze gucumura, baciwe mu busitani ariko Imana
ibazeseranya ko inyoko ya bene muntu itazaheranwa n'icyaha (Intg 3,15). Iyo nzira yo gusubirana
uburanga twaremamywe, yaje kugenda igaragarira mu masezerano Imana yagiranye n'umuryango wa
Isiraheli, cyane cyane mu bushyinguro bw'isezerano. Ubwo bushyinguro bwashushanyaga amagambo
akubiyemo ibyifuzo by'Uhoraho byo kurera umuryango we ngo uzakunde umubere umuryango nawe
awubere Imana. Ibyo kandi bikagaragazwa n'ikuzo ry'Uhoraho ryaba rituye rwagati mu muryango we.
Ijambo ry'Uhoraho ryaje kwigaragaza ku buryo bunoze mu kwigira umuntu kwa Jambo. Mu
ndangakwemera tuvuga ko Yezu yigize umuntu ku bubasha (ikuzo) bwa Roho Mutagatifu, akabyarwa na
Bikira Mariya. Ikuzwa rya Bikira Mariya rero mbere na mbere ni iyo neza y'Imana yitoreye Mariya ngo
abe Nyina wa Jambo maze isi yose ibone ikuzo dukesha Imana yacu nk'uko tubisoma mu ntangiriro
y'ivanjili ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani. Mariya yatowe kera na kare ngo yambikwe ikamba ryo
kuba Nyina w'Imana. Ntawundi nkawe wabayeho, nta nundi nka We uzabaho. Si ibi gusa ariko, Mariya
yanabaye umwigishwa wa Kristu mu buryo yakiriye Jambo ataravuka, akamurera, nyuma akamukurikira
kugera mu nsi y'umusaraba ubwo twamuhaweho umubyeyi.

Mariya hamwe n'intumwa yategereje isezerano rya Roho Mutagatifu, umuganura w'ingabire y'izuka rya
Kristu. Ku bw'umwiharika ariko, Mariya niwe wasangiye na Kristu ikuzo ry'ugutsinda kwe. Abakristu ba
mbere ntibigeze bashidikanya kuri uyu munsi duhimbaza w'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya. Bumvaga
nta kuntu Nyina wa Jambo yari gushangukira mu mva kandi uwo yibarutse aganje mu ijuru. Bikira Mariya
ariko ntiyajyanwe mu ijuru kuko abakristu babivuga cyangwa bumva nta kundi byagenda. Ni icyuzuzo
cy'ineza y'Imana kuko si Mariya gusa, natwe niyo maherezo yacu. Ntitwarira rero ngo naba nawe
yarahiriwe, cyangwa ngo ko tutari se ba "nyina wa Jambo", ayo mahirwe yazatugeraho ate? Turi abahire
kuko Mariya ni Umubyeyi wacu, iwacu si muri iyi nyanja y'amaganya, ahuhwo ni hariya aganje
abengerana ikuzo.

Bavandimwe, hari ibintu nka bine umunsi mukuru wa Asomusiyo wakwigisha abanyarwanda
by‟umwihariko : Icya mbere ni uko nta kuzo ritabanzirizwa n‟ingorane. Bikira Mariya yarabwiwe
n‟umuhanuzi Simewoni ati: „nawe inkota izakwahuranya umutima‟. Yanyuze mu nzira zigoye rero,
z‟ububabare bukarishye si amashyengo. Amasomo Kiliziya izirikana kuri uyu munsi mukuru abicamo
amarenga nk‟uko tubibona mu gitabo cy‟Ibyahishuwe. Urugero ni ijambo « Ububabare bw’iramukwa ».
Iri jambo ni ikimenyetso cy‟ubwitange bw‟umuntu wese uharanira icyiza. Umugore udashaka kubabara na
gato ntashobora kubyara umwana muzima ! Imbuto itemeye kujya mu butaka ngo ibore ntishobora
kugondora no gutanga umusaruro. Irindi jambo ni ikiyoka nyamunini gishaka kumira umwana : ni
ikimenyetso cy‟ingufu z‟ikibi z‟abashaka guca intege no gusenya abaharanira icyiza.

Icya kabiri uyu munsi mukuru wa Asomusiyo wigisha, ni uko byose bikorwa mu kwemera. Utemera nta
kintu gihambaye yageraho. Utemera Imana we acika intege bwangu kubera gutinya ububabare n‟urupfu.

Icya gatatu ni uko umunsi mukuru wa Asomusiyo ugomba kwigisha abantu kwakira impinduka ndetse
n‟ibyo batumva. Bakakira amagorwa bahura nayo bakarwanya ubwoba n‟iterabwoba bagaharanira
kwitanga. Ngo burya utemera kwitanga, ateye nk‟igiti kitagira amashami kidashobora kwera
imbuto. Pawulo mutagatifu ati : Ni ngombwa rero ko twemera kubanza kunyura mu magorwa akabije
kugira ngo dushobora kugera ku ikuzo ry’izuka mu bapfuye !

Icya kane uyu munsi mukuru watwigisha ni uko tutagomba kuba ba rutare. Koko Ijuru ririho kandi
riratuwe. Bikira Mariya ni Umwamikazi waryo kimwe n’Umuhungu we weguriwe imanza zose. Ibyo
bigaragazwa n’ukuntu yagiye yigaragariza isi. Tubibona mu nyandiko zitandukanye za Kiliziya aho
zidahwema kutugezaho inyigisho nyinshi zerekeye uwo Mubyeyi. Hari ubutumwa dusanga mu
mabonekerwa atandukanye yagiye akorere ku isi. Kugeza ubu havugwa amabonekerwa 15 ye yememewe
mu rwego rwa Kiliziya y’isi yose n’ubwo hari arenga magana ane yandi ataremerwa. Aho hose ntabwo ari
Ivanjili nshya uwo Mubyeyi aba atuzaniye, ahubwo aba aje kutwibutsa ibyo Yezu Kristu yasize atubwiye,
cyane iyo dutangiye kubyibagirwa. Icyo uwo mubyeyi atwifuzaho nk‟abana be muri Yezu Kristu, ni cya
cyindi yavugiye mu bukwe bw‟i Kana agira ati “ Icyo ababwira cyose mugikore.”

Mu guhimbaza uyu munsi mukuru tubonereho gusaba inema yo gupfa neza, kwizera no kuzabana na
Bikira Mariya mu ngoma y‟ijuru, aho aganje asangiye ikuzo n‟Umwana we Yezu Kristu. Hamwe na
Rugamba Sipiriyani mu ndirimbo yahimbiye uwo Mubyeyi Mwari Muziranenge Mariya (V 47),
reka tugire tuti: R/Singizwa Mbyeyi twizihiza dukeye uri Nyina wa Jambo, Wambaye ikamba
ukandagira umwanzi, umwari Mwimanyi yigiriye ikirenga urakarama.
-Singizwa Mbyeyi Mana yaraze abantu ku musaraba, iyo tugusanga ntidusarara, utuvuna bwangu
iyo utuvugira, Imana ijya kuguhanga yaguhariye kuzitwa umwari muziranenge. R/
-Singizwa Mpinga yizihiwe n’impundu wanga abanyampuha, umwanzi akubonye yahise aganya,
intege ziba inteja abura iyo agana, Imana ijya kuguhanga yaguhariye kuzitwa umwari
muziranenge. R/
Umunsi mwiza kuri buri wese ukunda Yezu Kristu n‟Umubyeyi we Bikira Mariya.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare/Rwanda

You might also like