Inyigisho Yo Ku Cyumweru Cya 21 Gisanzwe B

You might also like

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 21 GISANZWE B

AMASOMO: Yoz 24, 1-2ª.14-17.18b; Zab 34(33); Ef 5, 21-32; Yh 6, 60-69


« Njye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho »
Bavandimwe, Ijambo ry‟Imana Umubyeyi wacu Kiliziya yaduteguriye kuri iki cyumweru ngo ritubere
ifunguro ritubeshaho riradushishikariza guhitamo. Hitamo uwo uzakorera, hitamo uwo uzayoboka, hitamo
uwo uzakurikira, hitamo uzagukiza. Dore ko burya ubuzima ari uguhitamo; iyo uhisemo neza ubaho neza,
wahitamo nabi ukabaho nabi. Umunyarwanda ati: “ Urose nabi burinda bucya!”
Mu isomo rya mbere, Yozuwe arakoranyiriza imiryango yose ya Isiraheli i Sikemu. Imbere y‟Imana
arabasaba guhitamo uwo bazakorera. Ati « Niba mutishimiye gukorera Uhoraho muhitemo undi
muzakorera ». Akongeraho nk‟umuyobozi w‟intangarugero werekana icyerekezo, ati « Njye n’inzu yanjye
twiyemeje gukorera Uhoraho ».

Abayisiraheli baratekereza, basubiza Yozuwe bati « Natwe twahisemo ». Twakwemera gupfa aho kugira
ngo dukorera ibigirwamana, twitandukanyije n‟Imana yacu, yo yakuye abakurambere bacu mu Misiri,
igakora n‟ibindi bitangaza byinshi mu nzira zose twanyuzemo. Bati « Natwe tuzakorera Uhoraho kuko ari
we Mana yacu. »
Aha rero icyo tubwirwa ni ugukorera Uhoraho. Yozuwe n‟Umuryango wa Isiraheli bahisemo gukorera
Uhoraho. Ese « gukorera Uhoraho » bisobanura iki ? Hari imvugo yadutse muri iki gihe ngo « abakozi
b‟Imana ». Ubwo baba bashaka kuvuga abapadiri, abapasiteri n‟abandi bogezabutumwa. Wenda
abapasiteri bo byashoboka ibyabo simbisobanukiwe, dore ko n‟amadini n‟amatorero agenda avuka buri
munsi, buri ryose rishaka kwerekana ko ari ryo rikora neza kurusha andi. Icyakora kuvuga ko padiri,
musenyeri, Papa ari abakozi b‟Imana bisa n‟ibikocamye. Umukozi agira iminsi y‟akazi, akagira isaha
atangirira akazi n‟isaha arangiriza, akagira ikiruhuko cyemewe n‟amategeko… Ubupadiri si akazi ni
ubutumwa. Ubyo bituma umuntu abukora ubuzima bwe bwose. Ubwo butumwa ni ukwigisha Ijambo
ry‟Imana, gutagatifuza abantu no kubayobora ku Mana. Mbese si umurimo nk‟iyindi yose ahubwo ni
umurimo mutagatifu wo gufasha abantu mu mubano wabo n‟Imana, bikagira imbuto nziza ku mubano
wabo hagati yabo.

Ese bavandimwe twe nk’abakristu twakorera Uhoraho dute cyane muri ibi bihe turimo ? Gukorera
Uhoraho muri iki gihe ni ukumwegurira imitima yacu akayisendereza urukundo rwe, bityo tukaba
abahamya b‟urukundo, aka wa mugani ngo « akuzuye umutima gasesekara ku munwa ». Ni ukumwegurira
ubuzima bwacu, tukabaho ari we utubeshejeho kandi ari we tubereyeho. Ikindi ni ukugira uruhare mu
kubaka Kiliziya umuryango w‟Imana, ibyayo bikaba ibyacu ari ibiryohereye n‟ibisharira ntitwitane ba
mwana. Ni ukujya mu Misa no guhabwa amasakramentu igihe cyose bidushobokera, ni ugutungwa
n‟Ijambo ry‟Imana. Ni ugutanga ituro rya Kiliziya. Ibyo ariko ntibihagije, igikuru ni ukuba umunyu
n‟urumuri rw‟isi mu buzima bwa buri munsi (Mt 5,13-16). Ese urwo rumuri abakristu turukura he ? Nta
handi atari kuri Yezu we Rumuri nyakuri rumurikira umuntu wese uje kuri iyi si (Yh1, 9). Kugira ngo
urwo rumuri rutumirikire natwe tumurikire abandi, tugomba guhora twunze ubumwe na Yezu, nkuko
Ivanjili tuzirikana kuri iki cyumweru ibidushishikariza.

Niba rero twiyemeje turasabwa gusubiza buri wese ikibazo Yezu ari kutubaza; ese namwe murashaka
kwigendera ? Ni ikibazo Yezu yabajije intumwa ze cumi n‟ebyiri. Nk‟uko twakunze kubizirikana mu
byumweru bishize, muri uyu mutwe wa gatandatu w‟Ivanjili ya Yohani, harimo inyigisho nziza cyane ku
mugati utanga ubuzima. Byatangiye Yezu atubura imigati n‟amafi, abantu bararya barahaga ndetse
baranasigaza, gusa twibuke ko igitangaje atari uko Yezu yatubuye imigati kuko arabisanganywe ahubwo
igikuru twakwigiraho ni uko bariya bantu basangiye! Na n‟ubu Yezu aratubira imigati ndetse myinshi
kurusha iriya, ariko abantu ntidushaka gusangira! Yewe kenshi nta n‟ubwo twemera ko ari Yezu
wayitubuye, muntu agahinga yakweza akibwira ko ari uko yafumbiye kurusha abandi; ugakora umushinga
wakunguka ukagira ngo ni uko uzi ubwenge kurusha abandi; akazi kaguhira agashahara kakiyongera
cyangwa ukazamurwa mu ntera ukibwira ko hari icyo urusha abirukanywe n‟ibindi. Nyamara aho hose ni
Yezu uba watubuye agira ngo dusangire n‟abandi nk‟uko mu ivanjili byagenze, gusa twe kenshi tubyimbya
amakonti muri banki n‟imitiba tugahunika! Abo Yezu yagaburiye mu ivajili, ngo barabibonye barishima
cyane, biyemeza kwimika Yezu ngo abere umwami, bityo azajye abaha imigati n‟amafi uko babyifuza
batiriwe bavunika, abahe divayi nziza nk‟iyo yatanze mu bukwe bw‟i Kana mu Galileya, yirukane roho
mbi zibuza abantu uburyo, avure indwara zose n‟ubumuga bwose muri rubanda batiriwe bajya gutonda
kwa muganga. Ese Umuntu nk‟uwo hari uwamwitesha ?
Ikibazo ni uko Yezu atazanywe no gukemura ibibazo by‟imirire n‟imibereho y‟abatuye isi gusa. Imana
yabahaye ubwenge n‟imbaraga n‟ubutaka n‟ubundi bukungu bwinshi ngo babikoreshe babone ibibeshaho
imibiri yabo. Niba hari amamiliyoni y‟abantu bicwa n‟inzara n‟izindi ndwara ziterwa n‟ubukene ni
ukubera ubwikanyize bwa bamwe bikubira ibyagenewe bose. Yezu yatubuye imigati kubera impuhwe yari
afitiye abari bamukurikiye, ariko kandi ni ikimenyetso cy‟irindi funguro atanga abantu badashobora
kwigezaho, ifunguro rya roho, ritanga ubuzima bw‟Imana. Ni byo amaze iminsi adusobanurira ati « Ndi
umugati muzima wamanutse mu ijuru, urya uyu mugati azabaho iteka ». Ati « Umugati nzatanga ni
umubiri wanjye ». Aha niho Yezu atumvikanira na rubanda. Ya mbaga nyamwinshi yari yahuruye, yahise
yisubirira mu zindi gahunda ibonye ko Yezu ntacyo bamuryaho, ko atemera kuba igikoresho cy‟ibyifuzo
byabo mu nyungu zabo z‟isi.
Abari batangiye kumwemera no kuba abigishwa be bo barihanganye bamutega amatwi. Ariko uko
arushaho kubigisha no kubaha “ibiryo bikomeye” (Rm 5,14), ukwemera kwabo kurahungabana. Niko
kubwirana bati “Yewe, aya magambo arakomeye, ni nde ushobora kumwumva?” Ubwo nabo
bamusezeraho ntibongera kugendana nawe. Yezu abibonye abwira ba Cumi na babiri ati “Namwe se
murashaka kwigendera?“ Petero asubiza mu mwanya w‟abandi ati “Nyagasani twagusiga tugasanga nde
wundi ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka”. Yongeraho ati “Twe twaremeye kandi tuzi ko
uri intungane y’Imana”.

Bavandimwe, hari imvugo zinenga Kiliziya ngo irajenjetse, ngo ntihana kandi ngo “udakubise imbwa
yorora imisega”, ngo iricecekeye… nyamara nk‟uko Yezu yabiduhayeho umurage, Kiliziya yubaha
ubwigenge bw‟abayoboke bayo. Ntikoresha ingufu n‟iterabwoba. Umuntu ashobora kuyijyamo cyangwa
akayivamo ku bushake bwe, nta nkurikizi. Yo Yibanda ku mitima y‟abayoboke maze uwemeye akaronka
ubugingo bw‟iteka twaronkewe mu rupfu n‟izuka bya Kristu Yezu.
Nibyo Yezu atubwira uyu munsi ati “Mbese namwe murashaka kwigendera ?”. nka Petero twagombye
gusubiza neza: Nyagasani nava iwawe nkajya he? Iwawe niho hari amagambo y‟ubuzima bw‟iteka.
Kubana na Kristu nibyo bihindura umukristu akaba umunyu n‟urumuri rw‟abandi, agatanga uburyohe
n‟ubushyuhe mu muryango we, mu kazi akora, aho atuye, aho agenda igihe cyose no muri byose.
Umuryango wabashije guhita neza ugahitamo Kristu ukemera ko awubere inkingi y‟ubuzima bwawo niwo
ubasha kubana mu mahoro nk‟uko Pawulo Mutagatifu yabitubwiye mu isomo rya kabiri, umugore akabaho
yumvira umugabo n‟umugabo akunda umugore we. Twibuke ko aha ijambo kumvira mu mabaruwa ya
Pawulo bisobanura “ Kugirira icyizere”. Ni nkayo yagize ati: „ abagore nibajye bagirira icyizere abagabo
babo. Akongera ati: namwe bagabo nimukunde abagore banyu, nuko bagendeye ku rukundo mubakunda
nabo babone uko babagirira icyizere, agasoza agira ati: iryo yobera rirakomeye kuko ryumvwa nuwahise
Kristu, akabana n‟uwo bashaka mu mubano nk‟uwa Kristu na Kiliziya.

Bavandimwe natwe uyu munsi, turasabwa guhitamo uwo tugomba gukorera. Muri iki gihe, abakristu
benshi baracumbagira kubera ibibazo tumazemo iminsi n‟ingaruka za Covid-19, bigakubitiraho ko hari
n‟ababatijwe ari impinja mu kwemera kwa Kiliziya babifashijwemo n‟ababyeyi ariko ugasanga nyuma
ukwemera batarakugize ukwabo ngo biyumvishe neza icyo bimaze kuba uwa Kristu. Burya kuba
umukristu ntibigarukira ku guhabwa amasakaramentu gusa, ahubwo ni ugufata icyemezo gihindura
ubuzima, ubukristu ntibube umuhango gusa ahubwo bukaba igihango umuntu agiranye na Kristu
wamucunguye. Icyo gihe, ubukristu bureka kuba nk‟umwambaro wambara ku cyumweru wataha
ukawubika neza ahabugenewe, ukazongera kuwambara ku cyumweru gikurikiyeho. Hagati aho ukabaho
uko wishakiye, ukaba wakora amabi yose ndetse n‟ibyo abapagani batinya. Icyo gihe uba utarahitamo.
Uwahisemo by‟ukuri aba umukristu kandi akabaho nk‟umukristu igihe cyose no muri byose.
Mu gusoza uku kuzirikana kuri iri jambo ry‟Imana, reka dufate umugambo wo gusabirane ngo amasomo
y‟iki cyumweru yongere kudufasha kwikubita agashyi mu kuba abahamya beruye ba Kristu twahisemo,
kandi dusabire n‟abataramuhitamo kubigira bwangu, maze Ukaristiya y‟uyu munsi iduhe kurushaho kunga
ubumwe na Kristu ntituzigera twitandukanya nawe bibaho.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare/Rwanda.

You might also like