Professional Documents
Culture Documents
Gahunda Y' Itsinda Ry' Ivugabutumwa Ingingo Z' Ingenzi
Gahunda Y' Itsinda Ry' Ivugabutumwa Ingingo Z' Ingenzi
Ingingo z’ ingenzi:
Imbibi zacu twasnze zihera ahazwi nko kwamusenyeri ukagarukora kamuhanda ariko ruguru y’
umuhanda kuko hepfo y’ umuhanda ari mu wundi mudugudu.
Ikindi twasanze tuzasura umuryango umwe ku wundi mbere yuko dusaba itorero ryose kwinjira muriki
gikorwa, kuko tugambiriye kubanza kumenya neza imiterere y’ abantu batuye mu rubibi turi kujyanamo
ubutumwa bwiza.
Twasanze kubikora ku nshuro yambere bizadufasha no kumenya icyo twakongera cg uburyo nyabwo
twakifashisha kugira ngo abantu bagezweho ubutumwa bwiza.
Aha twasanze arukubanza kumenya neza ibiranga ababantu dushaka kugezaho ubutumwa bwiza nk’
imico yabo,imyifatiere yabo,ibyo bakunda, ibyo banga,ibibatera ubwoba ndetse nibindi nibindi
Ibyo nibimwe mubadufasha neza kumenya abantu bari mu rubibi rwacu kandi ibyo byose ntiwabimenya
utabanje kwegerana nabo niyo mpamvu twahisemo kubanza gusura urugo ku rugo.
Twasanze kandi dukwiye kubaka ubucuti nabo kurusha ikindi cyose twashaka gukora
UMUHURO W’ ABUBATSE
2. Nk’ uko twari twabiganiriye mu nama zabanje imbere twasanze bitaba byiza cyane tubaye
dutangiye igikorwa bwambere tutaranabona neza ishusho yacyo nyayo tugatumiramo abavuye
hanze ahubwo twashimye ko twagitegura tukanakibanzamo maze twamara kubona ishusho
nyayo tukabona kugikundisha abandi twamaze kubona uburyohe bwacyo.
3. Twasaze abashyitsi batu mirwa muri uwo mugoroba ari abafasha bacu cg abatware bacu
badasanzwe baterana natwe bakaba aribo bashyitsi buwo munsi.
4. Uburyo bwo gutumira abashyitsi bacu:
a. Twasanze tuzakoresha invitation zikoze neza zibatumira ko bazabana natwe kuruwo munsi
b. Uko umunsi uzaba usa:
c.