Inyigisho Yo Ku Cyumweru Cya 26 Gisanzwe B

You might also like

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 26 GISANZWE, UMWAKA B

AMASOMO: Ibar 11, 25-29; Zab 18(19); Yak 5, 1-6; Mk 9, 38-48


Iyaba Uhoraho yarasakaje umwuka we ku muryango we wose, maze bose bagahinduka
abahanuzi
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku cyumweru cya 26 Gisanzwe B. Amasomo matagatifu
tuzirikana kuri iki cyumweru aradufasha kurushaho kuyoborwa n’Imana mu buzima bwacu bwa
buri munsi. Burya, kimwe mu bishuko Muntu w’ibihe byose yakunze kugwamo, ni ukwibwira ko
ari we wenyine iteka uba uri mu kuri, ndetse akumva n’abandi bakagombye kubona ibintu kimwe
na we, ku buryo utagenza nkawe aba afite ikibazo. Ababashije kwicisha bugufi bakigobotora icyo
gishuko si benshi cyane, ni bamwe twita abatagatifu. Reka turebe uko amasomo matagatifu
abigarukaho.

Mu isomo rya mbere, turabona Musa wari ufite ubutumwa bwo kugeza umuryango w’Imana mu
gihugu cy’isezerano. Nyuma y’ubutumwa butamworoheye ndetse n’abo yatumweho batari
shyashya bakamwivumburaho ko yaje kubicira mu butayu n’ibindi bigeragezo bikomeye yahuye na
byo bikamunaniza bikabije, turamubona yarushye agatangira kubwira Uhoraho ko ikiruta ari uko
yapfa aho gukomeza gukorera indashima. Uhoraho mu kumusubiza yamushakiye abamufasha uwo
murimo. Imana imwemerera ko izabaha umwuka wayo. Uhoraho ngo yabagabanyijeho muke ku
mwuka wari muri Musa kugira ngo awuhe ba bakuru mirongo irindwi b’imiryango. Imana niyo
yahaye ku mwuka wayo abo batware, kuko si umwuka wa Musa bahawe. Musa ntacyo yatakaje,
ntacyo yatubyeho, ntacyo yagabanyutseho, ntacyo yahombyeho kuko ngo inkono ntihira ikibatsi
ihira ikibariro, icyangombwa si ubwinshi ahubwo ni ubwiza, kuko tuzi ko uburo bwinshi butagira
umusururu.
Musa yarahanuraga, avuga mu izina ry’Imana, nabo babihawe by’igihe gito kuko batakomeje kuba
abahanuzi. Abagabo babiri rero batari baje mu ihema ry’ibonaniro, basigaye mu ngando, bari mu
mubare w’abagombaga guhabwa umwuka, nabo wabagezeho, bahanurira mu ngando, kuko
umwuka ntawawutangira, umwuka ntugira imipaka, cyangwa ngube wawutera inkingi.
Ntibatubwira impamvu batitabiriye nk’abandi, niba ari ukubyanga nkana niba hari ukundi byagenze
gusa na bo Umwuka wabagezeho. Ngo Umwana w’umuhungu yaje kumenyesha Musa iyo Nkuru
ko Elidadi na Medadi, nubwo bataje mu ihema ry’ibonaniro, barimo guhanurira mu ngando.
Yozuwe nawe ati:” Shobuja babuze”. Musa amusubiza ko niba ari ugushaka kw’Imana, ntawe
ugomba kubabangamira, ahubwo na Musa yifuza ko umuryango wose w’Imana wahanura. Ati:”
ubonye Uhoraho yasakaje umwuka we ku muryango wose, maze bose bagahinduka abahanuzi!”
Ntawabuza Roho w’Imana guhuha aho ashaka, ntabwo ari umwihariko w’umuntu, si ubukonde bwa
kanaka na kanaka. No hanze y’inzego za Kiliziya igaragara, umwuka urahari nk’uko bavuga ko na
Nyina wundi abyara umuhungu.

Ni na byo twumvise Yezu aduhamiriza mu ivanjili. Yohani, umwe muri ba cumi na babiri yabwiye
Yezu ati “ Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe kandi atadukurikira;
turabimubuza kuko atadukurikira.” Yohani yabumbiye muri we Yozuwe, wasabye Musa kubuza
Elidadi na Medadi guhanura, na wa Mwana w’umuhungu waje kuregera Musa ubwo buhanuzi bwa
Elidadi na Medadi. Yibwiraga ko kwirukana roho mbi ari umwihariko w’abagendana na Yezu,
yibagirwa ko roho idafungwa, ko utayishyira mu buroko, ntawashobora gutangira umuyaga. Nubwo
bavugaga ko hari uwiteye mu mata nk’isazi akirukana roho mbi kandi atari mu itsinda ryabo, Yezu
nawe yashubije, ati: “Ntawushobora gukora igitangaza mu izina ryanjye maze ngo ahindukire
amvuge nabi, utaturwanya wese ari kumwe natwe. Yezu rero aradusaba kuba abo mu itsinda rye
kugira ngo twirinde kumurwanya, aradusaba kumubogamiraho aho twaba turi hose, tukirinda
kubangamira Yezu n’imigambi ye.
Bavandimwe, ngiyo natwe ya ntambara duhoramo. Hari bamwe bibwirako bafite ukuri kurusha
abandi, ku buryo abatameze nkabo bayobye. Izo ni za ntambara z’urudaca zihora hagati
y’abadahuje amadini cyangwa amatorero. Umuntu mudahuje idini n’iyo yaba ari umuvandimwe
muvukana mu nda, hari ibyo mutumvikanaho. Hari aho mugera buri wese akumva ari we uba mu
kuri. Hari aho mugera umwe nta shake kwita kuri mugenzi we. Nyamara, burya buri muntu wese
aba yifitemo agashashi k’ukuri akesha wa mwuka Imana yamuhumekeyemo mu gihe cy’iremwa, ya
shusho y’Imana twaremanywe. Burya buri wese Imana yamuhaye roho wayo, burya buri wese aba
afite roho mutagatifu. Burya buri muntu agira umutimanama, ubashije kuwumvira, nta kabuza
umubwiriza gukora ikiza.
Buri wese yisuzume, maze arebe niba ntaho ajya yumvako mugenzi we nta kuri ashobora
kugira. Ese bagabo, mu ngo zanyu mujya mwumvako n’abagore bashobora kugira igitekerezo
babungura? Cyangwa iteka mwumva ukuri ari ukwanyu? Ese babyeyi, mujya muha abana ijambo
mu rugo? Cyangwa iteka mwumva nta gitekerezo cyatangwa n’umwana? Ese ku kazi nirirwaho,
bamwe nyobora njya numvako nabo bashobora kugira inama banyungura, cyangwa iteka n’iyo turi
mu nama niharira ijambo?Ese wa mukozi wanjye mu rugo njya menyako nawe yagira igitekerezo
anyungura? Nyamara nk’uko amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru amaze kubigaragaza,
burya buri muntu wese aho ava akagera, iyo yemeye kuyoborwa na Roho w’Imana, aba ashobora
guhanura, aba ashobora kuvuga ukuri.

Yezu arakomeza aduhugura atubwira uko tugomba kwitwara ngo tubashe koko kubarirwa mu
gikumba cye. aratubwira ibintu bitatu byadufasha kwirinda kugwa no kugusha abatoya.
Ikiganza kigenewe kwakira ingabire z’Imana no kuzisangiza abandi, bityo ikiganza kigusha mu
cyaha ni cya kindi kirundaho ubukungu gikandagira umukene, icyo kiganza kirirwa kirwana
gishaka kugira ibintu byinshi kurushaho.
Ikirenge na cyo gikosa iyo tugana ikibi tukakiganishayo n’abandi. Ikirenge kidufasha gucumura iyo
duteye umugongo Imana, iyo tugana mu nzira z’ubuyobe.
Ijisho rikugusha iyo ubona ibyiza ukabyita ibibi. Amaso aratubeshya tugatera Imana n’abandi
umugongo. Bityo, Yezu aradusaba guca no gutema, si ukwitema ingingo z’umubiri wacu, si
ukwimugaza, ngo tube ba kajisho cyangwa ba jisho moya, si ukugira ngo tube ba sekuboko
cyangwa ngo dusigarane akanimfu, kuko ari ibyo, tuba twarimazeho ntacyo dusigaranye cyo guca
no gutema. Yezu aradusaba gutandukana burundu n’ingeso mbi zitujyana mu cyaha. Arashaka ko
duhinduka, ikiganza cyacu tukagitegera Imana n’abavandimwe, ibirenge byacu bikagenda
dukurikiye Yezu, amaso yacu akabona abandi nk’uko Imana ibabona, tubagirira indoro isa
n’iy’Imana yuje urukundo n’impuhwe. Amaso aratubeshya tukamera nka wa mukire utarabonye
Lazaro ku muryango we. Yararebaga akibona akabona n’inyungu ze gusa. Nibyo Yakobo
yamaganye mu isomo rya kabiri. Ati: “Mwebwe bakungu nimurire, muboroge kubera impamvu
eshatu: ko umushahara w’abakozi mwarawubahuguje none induru n’imiborogo byabo byangezeho;
ko mwaguye ivutu, mwibereyeho mu murengwe no mu byishimo , intungane zitotezwa ; ko
mwaciriye urubanza rubi intungane murayica kuko yo itabarwanya. Ubukungu nkubwo buba
bwaraboze, imyambaro yabo yaramunzwe, ndetse zahabu na feza byabo byaraguye ingese. Ngiyo
impamvu y’amarira n’imiborogo byabo.
Abakire Yakobo abwira si bose, abo abwira ni ba bandi bakira kubera kunyunyuza imitsi
y’abakene, aka ya mvugo ya kera ngo “Ntawe ukira atibye!”. Abo yabwiye ni babandi bahuguza
igihembo ababasaruriye mu murima, ba bandi batabura kwishimisha babona intungane ziri
kurengana, ni babandi barenganya intungane.
Bavandimwe, ese aho jyewe sinaba ndi muri abo babwirwa? Ese aho jyewe nta muntu wankoreye
nkaba naramwambuye, cyangwa naramuhaye intica ntikize? Ese nta bantu bajya barengana ndeba
maze nkirinda kwiteranya?
Bavandimwe, kwitsinda, kwicisha bugufi, kumva abandi, bikunze kutugora. Ku mbaraga zacu
ntabwo twabyishoboza.Dusabe Yezu Kristu aduhe ingabire yo kwiyoroshya maze tubashe kumva
ko mugenzi wacu aho ava akagera aba afite icyo aturusha kandi cyatugirira akamaro, bityo tubashe
kubaho tubarirwa kumwe na Kristu kandi turunda hamwe na We.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare/Rwanda

You might also like