Inyigisho Yo Ku Cyumweru Cya 33 Gisanzwe B

You might also like

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

INYIGISHO KU CYUMWERU CYA 33 GISANZWE B,

AMASOMO: Dan 12,1-3; Zab 16(15); Heb 10, 11-14.18; Mk 13, 24-32

Iki gisekuru ntikizahita ibyo byose bitabaye

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Tugeze ku cyumweru cya 33 Gisanzwe, umwaka wa liturjiya
B, ni hafi ku mpera z’umwaka wa liturjia kuko ku cyumweru gitaha tuzahimbaza umunsi
mukuru wa Yezu Kristu umwami w’ibiremwa byose, twitegura gutangira igihe cy’Adventi
y’Umwaka mushya wa Liturjiya C.
Ni akanya ko gusubiza amaso inyuma tukareba ibyo twagezeho muri uyu mwaka B dusoza;
ibyiza tukabyishimira kandi tukabikomeza, ibibi bikatubabaza kandi tukiyemeza kutazabisubira
tugafata imigambi mishya. Uko gusoza umwaka wa Liturjiya bituma amasomo matagatifu na yo
atwerekeza ku bihe by’imperuka y’ibyaremwe Kuri iyi si nk’uko twabihishuriwe.

Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Daniyeli mu ibonekerwa rye, yeretswe uko urugamba rwa
nyuma Sekibi n’abayoboke be bazatsindwa. Daniyeli uwo, yeretswe mu marenga, uko ibintu
bizagenda ku munsi wa nyuma. Hazaba ibyishimo byinshi ku bazazukira kwishima iteka. Hazaba
ariko n’amaganya ku bazazukira gukozwa isoni n’ubucibwe bw’iteka. Ababaye abahanga
bazabengerana nk’ikirere cy’ijuru, n’abazaba baratoje ubutungane imbaga itabarika,
bazabengerane nk’inyenyeri iteka ryose.

Bavandimwe, ubutumwa bw’umuhanuzi Daniyeli twumvise, mu gihe cy’uwo muhanuzi bwaje


bukenewe kandi na n’ubu ni uko. Umuryango w’Imana wari mu magorwa akomeye, utotezwa
kuko wari warajyanywe bunyago i Baburoni. Iyo umuntu ari mu byago abanzi bamwishimaho,
aba akeneye umuhoza, umugarurira ikizere cyo kubaho. Daniyeli aratwibutsa ko umunsi uzagera
tugasomerwa raporo y’ibyo twakoze, muri make aratubwira ngo turye turi menge, tuzacirwa
urubanza rw’intabera, urubanza rutajuririrwa, tutagifite umwanya wo kwisubiraho kuko tuzaba
twarawuhawe uhagije. Igihe cy’isarura, ngo Abamalayika bazoherezwa mu mpande enye z’isi
bakoranye intore z’Imana nkuko Ivanjiri yabitubwiye.
None se bavandimwe ni hehe twakomanga ngo tuzarokoke? Ni ikihe kiguzi twatanga ngo
tuzandikwe mu gitabo cy’ubugingo? Ibisubizo by’ibibazo mu gutegura ejo hazaza heza
umwanditsi w’ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yabyibukije, kandi tugomba kubikurikiza kugira
ngo dushobore gukira. Ejo hazaza hacu ntabwo ari urwobo ruri mu mwijima, ejo hazaza ni
urupfu rw’urupfu (kurangira kw’ikibi) n’urumuri nyuma y’umwijima, n’ukujya mu gihugu
cy’isezerano gitemba amata n’ ubuki. Ubuzima nyabwo bushingiye muri Kristu we Gitambo
kiruta ibindi byose, yatanze ubuzima bwe ngo dushobore kubaho.
Ushyira amizero ye muri Kristu agirira icyizere Imana, agirira icyizere isi, akayibonamo ikibuga
yitorezamo, abantu akababonamo abasangirangendo bafatanya kwitagatifuza, bamufasha
gukinira muri cya kibuga, bagahererekanya umupira, bakamufasha gutsinda, maze na we
akigirira icyizere.
Bavandimwe, ibyo bihe bya nyuma ni byo no mu ivanjili twabwiwe. Yezu ati: “Iki gisekuru
ntikizahita ibyo bitabaye.”

Birazwi ko igisekuru kitarenza imyaka ijana. Iyo Ivanjili itubwiye ityo, mu by’ukuri ni umuntu
wese ugihumeka uba ubwiwe. Kuko kuva ku ruhinja rwaraye ruvutse kugeza ku mukambwe
w’imyaka mirongo cyenda, nta n’umwe wizeye kuzarenza imyaka ijana. Ibyo rero bisobanuye ko
mu by’ukuri ibyo twigishwa bijyanye n’ijuru, n’ubwo mu bwenge bwacu bitinjiramo, n’ubwo
amaso yacu y’umubiri atabibona, igihe tuzaba tumaze gufunga ay’umubiri, aya roho
azarangamira ikuzo ry’Imana. Ibyo ntibizatinda, ntawe utura nk’umusozi. Umuntu wese iyo
apfuye, ntagenda buheriheri. Ubuzima burakomeza n’ubwo umubiri uba ugiye mu kiruhuko
kugeza igihe imibiri izazukira kubaho iteka. Iryo ni iyobera na ryo rikomeye. Icyiza ni uko dufite
ibimenyetso byinshi Imana ishyira imbere yacu nka gihamya ko iki gisekuru kitazahita bitabaye.
Iyo ubonye umuturanyi agize atya akagana iyo abakurambere bagiye, ni ikimenyetso Imana iba
itanga. Iyo ugenda mu nzira ugahura n’abagiye gushyingura ni ikimenyetso na cyo. Iyo ubonye
umuhana uyu n’uyu umwuzure uje ugahanagura ni impuruza ko nta gahora gahanze. Ino si
iwacu, iwacu h’ukuri ni mu ujuru.

Ni koko ko Yezu azagaruka gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Muri uko
kwemera, dutegereje izuka ry’abapfuye no kubaho mu bugingo bw’iteka nk’uko tubihamya mu
ndangakwemera ya Kiliziya. Yezu Kristu nk’incuti nyancuti, arishimira kudusobanurira
iby’isozwa rya byose n’ugutsinda kw’abamuyobotse kandi akatubwira ko biri bugufi . Ubwo
rero iby’urugamba rwa nyuma tubibwiwe kandi umunsi ukaba wegereje, nimucyo dufashanye
gukomera ku muheto dutwaze tugane iwacu h’ukuri turangajwe imbere na mukuru wacu Yezu
Kristu.

Ntabwo Imana yaturemye kugira ngo izaducire urubanza, yaturemye kubera urukundo, kugira
ngo tugirane umubano udutegurira kuzabana nayo ubuziraherezo. Nubwo muntu yahemutse,
Imana yagumye kuba indahemuka igera naho iduha umwana wayo ngo aducunguze amaraso ye,
igitambo cye cyongera kuduhuza n’Imana nkuko umwanditsi w’ibaruwa yandikiwe
Abahemureyi abitwibutsa mu isomo rya 2 ry’iki cyumweru . Aha twavuga ko uburwayi bwacu
bwabonewe umuganga uduha umuti. Ese uwo muti turawunywa? Imana yadukopeje ikizamini
ese tuzatsindwe twaraburiwe? Ntawe twabyifuriza.
Bavandimwe, twibuke ko ubwo Imana yaduteguriye kuzatura heza, kandi akeza kakaba gahenda,
ntidukangwe n’inzira tugendamo itaburamo amahwa (ibigeragezo, ibitotezo...) Ariko nituvuge
nka wa muririmbyi w’indirimbo ugira ati “nzemera ntambuke nyayuremo” kandi ntituri
twenyine, Kristu umugaba mukuru aturi imbere ngo adufate akaboko aturwanirire, adufashe
gutsinda nkuko nawe Imana se yamubaye hafi agatsinda. Tumugane tumwizeye hamwe na We,
ku Bwe kandi muri We tuzatsinda.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare/Rwanda.

You might also like