INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Ellen G. White Writings - 1635522760564

You might also like

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

Dark

Writings
ellenwhite.org (http://ellenwhite.org)
(/rw)

Select language (/languages) Login (/auth/login)


Registration (/auth/registration)

Search…

  

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1


Home (/rw) /  EGWWritings (/rw/folders/1077) /  INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

1/79

Previous Next (/rw/book/14242.21)

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

INTERURO

KWITEGURA GUSANGANIRA KRISTO

Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bose bategereje cyane n’ubwuzu bwinshi igihe Yesu azaza kubajyana iwabo heza
aho yagiye kubategurira. Muri ayo mazu yo mu ijuru ntihazongera kuba icyaha, nta mibabaro, nta nzara, nta bukene, nta
ndwara, kandi nta rupfu. {IZI1 7.1}

Ubwo intumwa Yohana yitegerezaga amahirwe abizera bategereje ntiyabashije kubona uko yabivuga, ahubwo aravuga
ati: “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze rwatumye twitwa abana b’Imana... Ubu turi abana b’Imana, ariko
uko tuzamera ntikurereka-nwa. Icyakora, icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we. “1 Yohana 3:1, 2. {IZI1 7.2}

Gusa na Yesu mu ngeso ni yo migambi Imana i tiye ubwoko bwayo. Uhereye mu itangiriro yari inama y’Imana ngo
abakomoka ku muntu yaremye ku ishusho yayo barusheho kugira ingeso z’Imana. Kugira ngo ibyo bisohore, ababyeyi bacu
ba mbere ubwo bari muri Edeni bigishwaga na Kristo n’abamarayika bakavugana barebana amaso ku maso. Ariko umuntu
amaze gukora icyaha ntiyongeye kuvugana n’abo mu ijuru barebana muri ubwo buryo. {IZI1 7.3}

Kugira ngo umuntu atabura umuyobora, Imana yatoranyije ubundi buryo bwo guhishurira ubwoko bwayo imigambi
yayo... iyinyujije mu bahanuzi... Abagabo n’abagore bashyira abantu ubutumwa yabahaye kujyana. Imana yasobanuriye
Abisirayeli iti: “Niba muri mwe hazabamo umuhanuzi, mu iyerekwa ni ho Uwiteka nzamwimenyeshereza, mu nzozi ni ho
nzavuganira na we.” Kubara 12:6. {IZI1 7.4}
Imigambi y’Imana ni uko ubwoko bwayo bukwiriye kubwirwa no kumurikirwa ngo bwe kumenya no gusobanukirwa
iby’ibihe bugezemo gusa, ahubwo bumenye n’ibigiye kuzaza na byo. “Ni ukuri, Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje
guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.”Amosi 3:7. {IZI1 7.5}

Ibi bigaragaza itandukaniro ry’abantu b’Imana, ari bo “bana b’umucyo”, (1 Abatesalonike 5:5) n’abantu b’isi. {IZI1 8.1}

Umurimo w’umuhanuzi uvuga byinshi biruta iby’ubuhanuzi bw’igihe kizaza. Mose umuhanuzi w’Imana wanditse ibitabo
bitandatu byo muri Bibiliya yanditsemo bikeya cyane byerekeye igihe kizaza. {IZI1 8.2}

Previous Next (/rw/book/14242.21)

Interface Language English

Copyright © 2021 by Ellen G. White. All Rights Reserved.

You might also like