Inyigisho Yo Ku Wa 24 Ukuboza, Igitaramo Cya Noheli

You might also like

Download as docx, pdf, or txt
Download as docx, pdf, or txt
You are on page 1of 2

1

Inyigisho yo kuwa 24 Ukuboza (Misa y’Igitaramo cya Noheli)

Amasomo tuzirikana : Iz 62,1‐5 ; Zab 88 ; Intu 13, 16‐17.22‐25; Mt 1,1‐25

Bakristu bavandimwe Kristu Yezu Akuzwe, mbifurije Noheli nziza. Umwana w’Imana navukire mu mitima yanyu. Kuri uyu
mugoroba turahimbaza imyaka igera kuri 2021 ishize Umwana w’Imana avukiye I Betelehemu. Uyu munsi turifuza ko
avukira mu mitima yacu, avukira mu buzima bwacu. Uyu munsi abantu benshi bamenyereya kuwita Noheli. Ese
watangiye guhimbazwa ryari? Ese ni ngombwa ko abantu bahimbaza Noheli? Ni ibiki biranga Noheli?

Noheli ni igihe cy’ibyishimo kuko tuyiboneramo urukundo rwahebuje Imana idukunda, yo yashatse ko umwana wayo
yigira umuntu agasangira natwe kamere-muntu ; bityo isezerano yari yagiriye abakurambere bacu riruzuzwa. Ibyo rero
bigatuma twunga ubumwe na kameremana ye. Zuba-rirashe rero yaje mu bantu ababohora ku ngoyi y’umwanzi wari
ubaboheye mu mwijima. Bityo abantu binjiye mu mucyo no mu bwigenge bw’abana b’Imana, aho bagomba kuba mu
byishimo n’amahoro bisesuye, kuko umwami w’amahoro yabavukiye. Mu gihe cya Noheli, Kiliziya ihimbaza iminsi
mikuru ikurikira :

Umunsi mukuru wa Noheli ( kuwa 25 Ukuboza buri mwaka)


Umunsi mukuru w’Umuryango Mutagatifu (Icyumweru cya mbere cya nyuma ya Noheli)
Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina w’Imana (ku wa 1 Mutarama)
Umunsi w’Ukwigaragaza Kwa Nyagasani (ku cyumweru gikurikira iya 1 Mutarama) n’umunsi mukuru wa Batisimu ya
Nyagasani (icyumweru gikurikira Ukwigaragaza kwa Nyagasani) .

Mu gihe cya Noheli, Kiliziya ihimbaza iyobera ry’ukwigira umuntu kwa Jambo, ari We Mukiza,
umuryango wa Israheli wari warategereje igihe kirekire nk’uko bizirikanwa muri Adventi. Yaje rero ari
urumuri rumurikira abagenderaga mu mwijima w’icyaha (Iz 9,1-2).
Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu
Cyongereza Noheli ikaba “Christmas”. Mu Cyongereza, iri jambo ni inyunge (compound) aho rigizwe na “Christ” na
“Mass”, aho rikomoka ku cyongereza cya kera “Christemass” nabyo biva ku cya kera cyane “Cristes mæsse”
ryakoreshejwe bwa mbere mu 1038. Naryo rikaba rikomoka mu Kigereki n’Ikilatini, aho "Cristes" bikomoka ku Kigereki
“Christos” na"mæsse" rikava ku Lilatini “missa”.
Mu bihugu bindi bigira umubare muto w’Abakristu, naho ngo ntibibuza ko uyu munsi wa Noheli uba ari konji. Igihugu
nka Korea, ahagaragara umubare muke w’Abakristu, ngo usanga bizihiza Noheli ku buryo budasanzwe, kuko mu gihugu
hose uhasanga imitako y’uyu munsi. Ibihugu bitizihiza umunsi wa Noheli ni nk’igihugu cy’Ubushinwa (havuyemo Hongo
Kongo na Macao), Ubuyapani.

Itariki umunsi mukuru wa Noheli ihimbarizwaho

Noheli ni umunsi mukuru abakrisitu duhimbaza ku wa 25 Ukuboza buri mwaka twizihiza ivuka rya Yezu Kristu. Ntawe uzi
neza itariki Yezu yavutseho, kubera ko amavanjili ntacyo abivugaho. Itariki ya 25 Ukuboza, yashyizweho ahagana muri
336. Nk’uko bigaragara, mu ntangiriro z’ubukirisitu, umunsi mukuru wa Noheli ntiwabagaho. Habagaho gusa umunsi
mukuru uhimbaza izuka rya Nyagasani, Pasika.

N’ubwo ntawe uzi neza itariki Yezu yavutseho, ntibyabuza abe kwibuka ko yigeze kuvuka; ni ikintu cyiza kandi gifitiye
akamaro abakristu. No kuba Kiliziya yarabigeneye umunsi ngarukamwaka, bituma iryo vuka rihabwa agaciro rikwiye mu
buzima bw’abakristu. Guhitamo itariki ya 25 Ukuboza ni uburyo bwiza cyane bwo guhamya ko Yezu Kristu ari Imana
nyakuri, akaba ari na We rumuri rw’isi (Yh 8,12): abapagani bari barageneye iyi tariki guhimbaza umunsi mukuru w’izuba
ryubahwaga nk’ikigirwamana. Kuva icyo gihe rero, abakristu bacyambuye uwo mwanya bawegurira uwukwiye ariwe
Yezu Kristu, We Rumuri rukomoka ku Rumuri, umurikira buri wese uje muri iy’isi. Ni koko, Amavanjili ntacyo avuga ku
itariki y’ivuka rya Yezu, ariko abakirisitu tuzi neza ko ari we « Rumuri rw’amahanga » (Lk 2,32) kandi ko ari we
wenyine « Urumuri nyakuri » (Yh 1,9). Umunsi wa Noheli utwibutsa ivuka rya Yezu, ari we Emanweli, Imanaturikumwe,
nk’uko abahanuzi bari barabivuze.
2

Na none Noheli itwibutsa ko Zuba rirashe yamanutse mu ijuru aje kudusura, akabonekera abari batuye mu mwijima no
mu gicucu cy‘urupfu, kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro (Luka 2, 78-79).

Bimwe mu bimenyetso biranga umunsi wa Noheli

Mu bimenyetso by’ingenzi biranga umunsi mukuru wa Noheli twavuga ikirugu gishushanya ikiraro Yezu yavukiyemo i
Betelehemu. Abantu benshi bakunda gukoresha ikirugu kuri Noheli. Mu muco nyarwanda, ikirugu ni ikiraro cy’inyana
(Cyangwa akazu bororeramo inkwavu, cyangwa inkoko); ni akazu gato cyane.

Dore uko ikirugu cyatangiye mu mateka y’ubukirisitu : Mu misa ya Noheli mu 1223, Fransisiko w’Asizi yahamagaye
abaturage bari batuye i Greccio mu ntara ya Ombriya mu Butaliyani, abahuriza mu buvumo yari yashashemo ibyatsi
bagaburira amatungo, yinjizamo inka n’indogobe. Mutagatifu Faransisiko yashakaga mbere na mbere kwerekana no
kumvisha ubwiyoroshye bw’Imana igihe yigiraga umuntu. Ni uko ikirugu cyavutse. Buhoro buhoro abantu
barabihererekanya, muri za kiliziya ndetse no mu mazu batuyemo.

Ikindi kimenyetso gikunda gukoreshwa kuri Noheli ni Igiti cya Noheli. Igiti cya Noheli cyo gikomoka ku muco
w’ubukirisitu wo mu bihe by’ikinyejana cya V kugera mu kinyejana cya XV. Gikomoka ku dukino abakirisitu bakiniraga ku
ibaraza rya kiliziya, berekana uburyo Adamu na Eva baguye mu cyaha, n’ukuntu ari Kristu watubereye impamvu yo
gukizwa icyo cyaha. Iruhande rw’abakinnyi, bahashingaga igiti gifite imbuto, kikibutsa igiti cyo mu gitabo cy’intangiriro.
Kuri icyo giti baje kujya bagitakaho “pomme” na “hostiya” bagira ngo basobanure ko Kristu wigize umuntu duhimbaza
kuri Noheli ari We ukiza.

Ubwo igiti cyaje kuva ku ibaraza rya kiliziya kinjira mu kiliziya nyirizina. Mu kinyejana cya XVI, abakirisitu batangiye
kugitegura no mu mazu yabo. Dore imwe mu mitako bashyira ku giti cya Noheli n’ibisobanuro byayo:

Imbuto za Pomme: zishushanya icyaha cy’inkomoko. Impapuro zisa n’amaroza n’andi mabara menshi: reba (Izayi 11)
“umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese…” Amabara asa na zahabu yibutsa zahabu yatuwe n’abami.

Impano (cadeaux) barambika hafi y’igiti, yibutsa ko Imana yatwihayeho impano, bityo umuntu nawe ajye yiga gutanga
ku buntu! Utuntu dushashagirana nk’ibirahuri, byibutsa ko Yezu ari “Urumuri rumurika mu mwijima” (Yohani 1, 5).

Ikindi kimenyetso kiranga Noheli ni Gloria (indirimbo y’abamalayika) yongera kuririmbwa. Twibuke ko iba yarahagaze
kuririmbwa mu gihe cy’ Adventi cyose. Gloria(Imana nisingizwe mu ijuru) Ni igisingizo gikubiyemo amagambo
yaririmbwe bwa mbere n’abamalayika i Betelehemu (Lk 2,13-14). Igice cya mbere cy’icyo gisingizo kirata Imana Data.
Igice cya kabiri kirata Yezu Kristu uhwanyije ikuzo n’Imana Data.

Bavandimwe, Ku isi buri mwaka havuka abana barenga miliyoni. Kubera iki twibuka by’umwihariko ivuka rya
Yezu,umuhungu wa Yozefu na Mariya, kandi hari abandi bana benshi bavuka ? hari ibanga. Iryo banga nta rindi : uwo
mwana w’umuhungu niwe uzakiza umuryango ibyaha byawo (Mt 1,21) . ikindi, kuba Yezu yahisemo kuvuka mu ijoro,
hari icyo bivuze. Yezu ni we Rumuri nyarumuri, Yezu ni we Rumuri rw’amahanga. Yezu yaje kutuvana mu mwijima
w’icyaha, yaje kutuvana muri rya curaburindi ry’ingeso zacu, yaje kutuvana muri bwa bucakara bw’icyaha twari
twarishyizemo, kimwe n’uriya muryango wari waranjyanywe bunyago i Babiloni. N’ubwo tuzi ko kuvuka k’umwana
gutera ababyeyi ibyishimo, nyamara bahitako banahindura uburyo babagaho. Batangira kubura ibitotsi kubera kurira
k’umwana, yaba yanarwaye bakarara bicaye. Natwe uyu munsi Yezu arashakako tuva muri bya bindi twari
twaramenyereye, arashakako duhindura ubuzima, arashakako duhinduka. Nk’uko ivuka rya Yezu ryatumye abashumba
bata amatungo bakajya kumureba, abami b’abanyabwenge bagata igihugu cyabo bakajya kumuramya, yewe
n’amatungo akavanwa mu biraro byayo kubera umwana Yezu, natwe turasabwa kuva muri bya bindi byose twari
twaramenyereye maze duhinduke.

Bakiristu bavandimwe, uko guhinduka nigutume tuba ba Bikiramariya. Nk’uko yatubyariye Imana, natwe buri wese
agomba kuyibyarira mugenzi we, ku buryo abamubonye baza gukurizaho gusingiza Imana. Yezu tuza guhabwa tuze
kumusa aduhe gusa nawe ubu n’iteka ryose. Amen

Padiri Emmanuel Emmanuel Nsabanzima, Butare /Rwanda.

You might also like