Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 9

KUMENYA IMANA / ABAKOLOSAYI

INCAMAKE: URWANDIKO RWANDIKIWE ABAKOLOSAYI

Ni nde warwanditse? Pawulo, intumwa ya Yesu Kristo (1v1)

Ryari? Mu ahasaga Umwaka wa 60 nyuma y'izuka rya Yesu igihe yari


mu buroko i Roma (4v18).

Ni bande rwari rugenewe? Rwandikiwe ahanini itorero rishya


ry'abakristo babaga i Kolosayi-Umugi ukomeye muri Turukiya y'ubu.

Ni kuki yarwanditse? Pawulo ashobore kuba yaramenyeshejwe na


Epafura(uyu niwe washinze iri torero ry'i Kolosayi) ko bari barimo
guhatwa kugira ibindi bongera ku bya Kristo. Birasa nk'aho abigisha
b'ibinyoma bari barimo kubanyagisha ubwenge bw'abantu n'ibihendo
by'ubusa bikurikiza imihango y'abantu kandi bigakurikiza imigenzereze
ya mbere y'iby'isi bidakurikiza Kristo. Abigisha b'ibinyoma bavugagako
hari ubundi bukristo "bwuzuye "bagomba gushakisha.

Bityo Pawulo yandika urwandiko rugamije gushimangira uburyo Yesu


Kristo aruta byose n'uburyo ahagije (Urugero: 1v 15-20). Icyo
agendereye ni uko abakolosayi bakomeza nk'uko bari
baratangiye.(Murebe 2v6-7).

Byateguwe na GBUR (Groupe Biblique Universitaire du Rwanda) Page 1


KUMENYA IMANA / ABAKOLOSAYI

Inyigisho ya 1a Abakolosayi 1:1-14 Inyigisho ya 1b Abakolosayi 1:1-14

Umurongo 1-2 Intashyo za Pawulo Pawulo yibutsa abakolosayi icyo umukristo akeneye gusumbya
ibindi (v 9-14)
1. Ni iki Pawulo yivugaho?Ni kuki yivuga gutyo? (v 1)
9. Ni iki Pawulo asaba Imana guha abakolosayi? (v9)
2. Ni iki Pawulo avuga ku bakolosayi?Ni kuki abavuga atyo? (v 2)
10. Ese Imana ni isubiza icyo cyifuzo, umusaruro uzaba uwuhe? (v 10)
Pawulo ahumuriza Abakolosayi ko ari abakristo b’ ukuri. (v 3-8)
11. Ni gute ubuzima „bukwiriye kandi bunejeje‟ Umwami busa?(v10-12)
3. Ni kuki Pawulo ashima Imana? (v 3-4)
4.Ni iki cyabateye kugira kwizera ndetse n'urukundo? (v 5) 12. Ku murongo wa 12 havugako Data yabahaye kuraganwa n'abera
umurage wo mu mucyo, Ibyo yabibahaye ate? (v 13)
5. Ibyiringiro bafite byakomotse kuki? (v 5)
6. Ukoresheje umurongo wa 5-6, subiza wandika: 13. Mu magambo make, k‟ umurongo wa 9-14, Ni mpamvu ki Pawulo
yibutsa abakolosayi icyo umukristo akeneye kurusha ibindi?
i. Ni gute ubutumwa bwiza busobanuwe?
ii. Ni iki ubutumwa bwiza bukora? Tekereza kuri ibi:
iii. Ni iki ubutumwa bwiza butumenyesha ku mana?
 Ni gute uko usobanukiwe „kumenya ubushake bw'Imana‟
7. Ni gute Pawulo abizeza y'uko bumvise ubutumwa bwiza bitandukanye n'uko Pawulo abyumva?
bw'ukuri?(v7-8)
 Ni he ubuzima bwawe buhagaze ugereranije n'uko Pawulo
8. Mu magambo make, k‟ umurongo wa 3-8, Ni gute Pawulo yizeza asobanura ubuzima bukwiriye kandi bunezeza Umwami?
abakolosayi ko ari abakristo b'ukuri?
 Waba warahawe n'Imana kuraganwa n'abera umurage wo
mu mucyo?
Tekereza kuri ibi
 Ni mu buhe buryo wisanga ku gitutu cyo kurenga cyangwa
 Ese witekereza nk' umukristo nyakuri? kongera kubyo Yesu yagukoreye?
 Ni nk'ibihe bimenyetso mu buzima bwawe bihamya ko
ubutumwa bwiza wumvise burimo kwera imbuto ndetse no
gukura?
 Ni iki kubijyanye n‟ umurimo w'Imana twakwigira kuri
Epafura?

Byateguwe na GBUR (Groupe Biblique Universitaire du Rwanda) Page 2


KUMENYA IMANA / ABAKOLOSAYI

Inyigisho ya 2a Abakolosayi 1:15-23 Inyigisho ya 2b Abakolosayi 1:15-23

Kristo ari hejuru y'ibintu byose (v 15-20) Kristo arahagije mu kunga ibintu byose n'Imana.(v 21-23)

1. Nimuvuge ibintu byose tubwirwa kuri yesu n'icyo byose bisobanuye. 4. Ni iki ku murongo wa 21 havugako abakolosayi bari mbere y'uko
(v 15-20) baba abakristo?

2. K‟umurongo wa 15 herekana neza ko Yesu ari hejuru y'ibyaremwe 5. Ni gute Yesu yahinduye abo bari bo? (v 22)
byose, ni gute umurongo wa 16-17 wemeza ibi?
6. Ni gute Imana ibona abo bizera Kristo? (v 22)
3. Umurongo wa 18 usobanura neza ko Yesu ari hejuru y'ibyo Imana
yaremye byose, Ni gute umurongo wa 19-20 wemeza ibyo? 7. Ni ikihe kintu rukumbi gisabwa umuntu kugirango agire iyi mibanire
n'Imana yasanwe? (v 23)

Tekereza kuri ibi:


Tekereza kuri ibi:
 Ni gute uko Bibiliya isobanura Yesu uwo ari we bitandukanye
n'uko wari usanzwe ubizi ?  Ni gute wasubiza umuntu wavuga ngo abantu bavuka ari "beza
mu mitima"?
 Mu buryo bufatika ni iki dukura mu kuri k‟uko Kristo ari
hejuru y‟ibintu byose?  Ese ibiri ku murongo wa 22 ni ko kuri ku buzima bwawe? Ibyo
ubizi gute?
 Ni gute wasubiza umuntu wavuga ngo…”Icyampa Imana
ubwayo ikanyihishurira”?  Ni mu buhe buryo uhuramo n'igitutu kikubuza „gukomeza
mubyo wizera‟?

Byateguwe na GBUR (Groupe Biblique Universitaire du Rwanda) Page 3


KUMENYA IMANA / ABAKOLOSAYI

Inyigisho ya 3a Abakolosayi 1:24-2:5 Inyigisho ya 3b Abakolosayi 1:24-2:5

Pawulo asobanura umurimo we wo kuba intumwa (v23b-29) Pawulo asobanura agaciro umurimo akora ufite. (2v1-5)

1. Ni nde Pawulo akorera mu murimo we, ni nde wamuhaye izo 8. Ni kubera iki Pawulo ashaka ko Abakolosayi bamenya umuhate
nshingano? (v 23b-25) agira mu murimo we? (v1-2)
2. Ni gute ubuzima bwa buri munsi bwa Pawulo bumeze mu murimo
w'Imana? (v 24,29; 2:v1)
9. Ni kuki ashaka ko bamenya Yesu no kurushaho? (v3-4)
3. Ni iki yashinzwe gukora mu murimo we? (v25)
4. Ku murongo wa 26-27 Pawulo asobanura iri „Ijambo
ry'Imana‟nk'ubwiru… 10. Ni iki Pawulo yifuza kubabonamo? (v 5)

i. Ni kuki abyita ubwiru bw'Imana? (v26) Tekereza kuri ibi:


ii. Ese ubwo „bwiru bw'Imana‟ni nde ugendeye ku (2v2)?
iii. Ni ubuhe„butunzi bw'ubu bwiru‟? (v27)  Ni gute twamenya Kristo neza kurushaho?
iv. Ni kuki ari ngombwa ku Bakolosayi kumenyako Kristo atuye
muri bo?  Ese haba hari aho wari urimo kuyobywa n'inyigisho ziryohereye
5. Ni iki Pawulo akora kugirango agabure "ijambo ry'Imana"mu amatwi, wahamenya gute?
mwuzuro waryo? (v 28)  Ni gute upima ubutsinzi bwu "murimo wa bakristo? Ni gute
6. Ni iyihe ntego nyamukuru igamijwe mu murimo wa Pawulo? (v 28- bitandukanye n'uko Pawulo abibona?
29a)
7. Ni gute Pawulo ashobora gukomeza umurimo n'ubwo ari mu
makuba? (v 29b)

Tekereza kuri ibi:


 Ni iki utekereza ko Itorero rikeneye cyane muri iyi minsi?
 Intego ya Pawulo yari iyo kumurikira umuntu wese Imana amaze
gutunganirizwa rwose muri Kristo , ni mubuhe buryo ufite iyi
ntego :
 Byahindura ubuzima bwawe bwite?
 Byagira ingaruka ku mibanire yawe n‟abandi?

Byateguwe na GBUR (Groupe Biblique Universitaire du Rwanda) Page 4


KUMENYA IMANA / ABAKOLOSAYI

Inyigisho ya 4a Abakolosayi 2:6-15 Inyigisho ya 4b Abakolosayi 2:6-15

Pawulo abatera inkunga yo gukomeza muri Kristo (v 6-7) Pawulo ababurira kudatwarwa n’imitekerereze y’isi (v8-15)

1. Ni gute Abakolosayi bakomeza ubuzima bwabo bwa gikristo? (v6) 4. Ni gute Pawulo asobanura imigenzereze y‟abigisha b‟ibinyoma ku
murongo wa 8?

2. Ni gute umuntu „yakira Kristo nk'umwami‟? 5. Ku murongo wa 9-15 Pawulo aha Abakolosayi impamvu 3 zigomba
gutuma batemerera abigisha b‟ibinyoma kubayobya.

3. Ni ibihe bintu bikoreshwa ku murongo wa7 mu gushushanya Ku murongo wa 9-10…


umubano uri hagati y‟umukristo na Kristo, ni gute binadufasha i. Ni iki bakiriye kubera Kristo?
gukomeza muri we? (v 7) ii. Ni kuki kuyoboka abigisha b‟ibinyoma byaba ari ubupfapfa?

Ku murongo wa 11-12…
i. Ni iki bakiriye kubera Kristo?
Tekereza kuri ibi: ii. Ibyo byaje gute?
iii. Ni kuki kuyoboka abigisha b‟ibinyoma byaba ari ubupfapfa?
 Wigeze wakira Kristo Yesu nk‟umwami wawe ?
Ku murongo wa 13-15…
 Ese uracyagendana na Kristo Yesu nk‟umwami wawe?
i. Ni iki bakiriye kubera Kristo?
 Ni ibihe bintu mu buzima bwawe usanga bishaka kukuyobora mu ii. Ibyo byaje gute?
mwanya wa Yesu? iii. Ni kuki kuyoboka abigisha b‟ibinyoma byaba ari ubupfapfa?
 Ni ibihe bintu bikugerageza bishaka kukujyana kure ya Yesu?
Tekereza kuri ibi:

 Ni gute uko Pawulo asobanura abo turi bo muri Kristo


bitandukanye n‟uko wumva icyo kuba umukristo ari cyo?
 Ni iyihe mitekerereze y‟isi irimo kugerageza kukuyobya?
 Ese haba hari imigenzo cyangwa amategeko mu buzima bwawe
bikugora, bigusaba ku byongera ku butumwa bwiza?

Byateguwe na GBUR (Groupe Biblique Universitaire du Rwanda) Page 5


KUMENYA IMANA / ABAKOLOSAYI

Inyigisho ya 5a Abakolosayi 2:16-23 Inyigisho ya 5b Abakolosayi 2:16-23

Pawulo ababurira kwirinda kuyobywa n’inyigisho zahimbwe Pawulo ababurira kwirinda kugandukira amategeko y’imihango
n’abantu. (v 16-19) yashizweho n’abana b’abantu. (v 20-23)

1. Ni iki abigisha b‟ibinyoma bari barimo kwigisha abakolosayi? 6. Ni kuki kugandukira amategeko y‟imihango yashizweho n‟abana
(v16,18) b‟abantu ari ubupfapfa dukurikije (v 20-21)?

2. Ni mpamvu ki batagomba kwemerera abigisha b‟ibinyoma kubacira 7. Ni kuki abantu usanga bareshywa n‟aya mategeko y‟imihango
urubanza? (v 17) yashizweho n‟abana b‟abantu? (v23)

3. Uretse uko bigaragaza hanze,mu byukuri aba bigisha bashya ni bantu 8. Ni ikihe kibazo aya mategeko afite? (v 23)
ki?(um wa 18-19)
Tekereza kuri ibi:
4. Ni gute bishoboka ko aba bigisha b‟ibinyoma bavutsa Abakolosayi
„ingororano‟ zabo? (v 19)  Ni iki utekerezako ukeneye gukora/gutekereza/guhura nacyo
kugirango ube umukristo?
5. Ni ibiki Pawulo atubwira bifasha umukristo gukura? (v 19)
 Waba ukiri uw‟iyi si cyangwa waba „warapfanye na kristo‟?

Tekereza kuri ibi:  Ni gute upima iby‟umwuka cyangwa ubukristo?

 Ni ibihe bintu urimo gukora ,cyangwa urimo kwirinda


gukora,kugirango wemerwe n‟Imana ?
 Waba ucira abandi bakristo imanza ushingiye ku mategeko
yashizweho n‟abana b‟abantu?
 Ni iyihe nyigisho y‟ikinyoma muri iyi minsi ishaka kuyobya
abakristo?

Byateguwe na GBUR (Groupe Biblique Universitaire du Rwanda) Page 6


KUMENYA IMANA / ABAKOLOSAYI

Inyigisho ya 6a Abakolosayi 3:1-17 Inyigisho ya 6b Abakolosayi 3:1-17

Pawulo abibutsa uko bahagaze mu buryo bw’umwuka (v 1-4) Pawulo asobanura uko ubukristo bw’ukuri bukwiye kumera (v5-17)

1. Ni gute Pawulo asobanura ubuzima bushya bw‟abakiriye Yesu 4. Umurongo wa 9b-10 ni ncamake nziza y‟iki gice, ni gute iyi
Kristo nk‟umukiza? (v 1-4) mirongo isobanura ubuzima bw‟umukristo ?

2. Nimba ubugingo bwabo ubu buhishanywe na Kristo mu Mana, ni 5. Ni ibiki Abakolosayi babwirwa kwiyambura /kwica? (v 5-11)
gute abakolosayi bagomba kubaho ? (v 1-2)
6. Ni ukubera iki bakwiye kwiyambura izi ngeso z‟iby‟isi ? (v 5-11)
3. Kuki ari by‟igiciro kubaho gutyo? (v 4)
7. Ni ibihe bintu Abakolosayi babwirwa kwambara/kwiyambika?
(v12-17)
Tekereza kuri ibi:
8. Ni kuki bagomba kwiyambika ibyo bintu? (v 12-17)
 Ese ubu buzima bwiza bihebuje buvuzwe muri iki gice, nawe ni
ubwawe? 9. Ni kuki Pawulo ashimangira inshuro 3 kugira umutima ushima ?
(v 15-17)?
 Ni ibihe bintu by‟isi byabase imiterereze yawe ?
 Kumenya ko Kristo azagaruka bwa kabiri, ni gute byahindura 10. Ni gute umurongo wa 17 uvuga mu ncamake uko Pawulo yumva
uko ubayeho ubu? imyizerere/ ubukristo nyakuri?

Tekereza kuri ibi:

 Ni izihe mu ngeso z‟iby‟isi zavuzwe ku (v 5-11) ukeneye kwica?


 Ni iyihe mu mico yavuzwe ku (v12-16)ukeneye kwiyambika?
 Ese umuco wo gushima ni ikintu kiranga ubuzima bwawe
nk‟umukristo?
 Ni gute uko Pawulo yumva imyizerere/ubukristo nyakuri
bitandukanye n‟uko ubyumva?

Byateguwe na GBUR (Groupe Biblique Universitaire du Rwanda) Page 7


KUMENYA IMANA / ABAKOLOSAYI

Inyigisho ya 7a Abakolosayi 3:18-4:18 Inyigisho ya 7b Abakolosayi 3:18-4:18

Pawulo abahugura uko bagomba kwitwara mu ngo zabo. (3v18-4v1) Pawulo avuga kw’ivugabutumwa. (4v2-6)

1. Ni ayahe mabwiriza yahawe abakristo y‟uko bagomba kugenga ingo 4. Iki gice cyose kiravuga kw‟ivugabutumwa , Ni gute ivugabutumwa
zabo? (3v18-4v1) ryisanga munsi y‟uyu mutwe w‟amagambo : “Mujye muhoza
imitima n‟ibitekerezo byanyu ku biri hejuru”? (3 v 1-2)
2. Ni izihe mpamvu Pawulo atanga zo gutuma iyi nyigisho ikurikizwa?
(um wa 18-4 um wa 1) 5. Ni ibiki tugomba kwirinda ni n‟ibihe tugomba gushimira?
(Dusubiye 3v1-4)
3. Ni irihe sano riri hagati ya 3v17 na 3v18-4v1?
6. Ni iki Pawulo ashaka ko abakolosayi basengera? (4v3-4). Bivuge
Tekereza kuri ibi: mu magambo yawe bwite.

 Ni gute amabwiriza ya Pawulo kubijyanye n‟uko ingo zigengwa 7. Ni kuki ari ngombwa ko abakolosayi bagira ubwenge mu byo
bitandukanye n‟uko abo hanze babona iyi mibanire? bakorera abo hanze no mubyo bavuga ? (4v 5-6)
 Ni kuki tutagomba kwemerera imibanire mu muryango kuguma
kwangiritse ? Tekereza kuri ibi:

 Ni gute imyigishirize ya Pawulo kubijyanye  Ni gute iki gice cyahindura ibyo usengera?
n‟abagaragu/Shebuja bihinyuza uko wumva akazi ukora
 Ni izihe ntambwe ugiye gutera kugirango ibiganiro byawe
n‟imibanire yawe n‟abo mukorana?
birangwe n‟ubuntu ndetse bibe binasize umunyu kurushaho?
 Ese usobanukiwe uko wasobanurira ubutumwa bwiza undi
muntu?

Byateguwe na GBUR (Groupe Biblique Universitaire du Rwanda) Page 8


KUMENYA IMANA / ABAKOLOSAYI

Inyigisho ya 7c Abakolosayi 3:18-4:18

Pawulo atanga intashyo (4v7-18)

8. Ni iki Pawulo avuga kuri aba bantu bakurikira?

Tukiko

Onesimo

Epafura

9. Ni gute ibyo bibavugwaho bijyanye n‟ icyo uru rwandiko


rugendereye?

10. Ni kuki Pawulo atanze aya mabwiriza ku murongo wa 17?

Tekereza kuri ibi:

 Ni iki wize mu gitabo cy‟abakolosayi?

Byateguwe na GBUR (Groupe Biblique Universitaire du Rwanda) Page 9

You might also like