Professional Documents
Culture Documents
Ibaruwa Yohereza Raporo Ya Indatwa Kibirizi Sacco
Ibaruwa Yohereza Raporo Ya Indatwa Kibirizi Sacco
Ibaruwa Yohereza Raporo Ya Indatwa Kibirizi Sacco
Madamu/Bwana,
Nyuma y’Ubugenzuzi bwakozwe na Banki Nkuru y’U Rwanda muri INDATWA KIBIRIZI SACCO kuva ku
wa 19 kugeza kuwa 23 Kamena, 2022. Tunejejwe no kubagezaho bimwe mubyagaragajwe n’ubugenzuzi
bikurikira:
2. SACCO ifite ikibazo cy’inguzanyo zidacunzwe neza. Raporo ya Mata 2022, yagaragaje igipimo
cy’inguzanyo zakererewe kingana na 6.9%. Nyuma yo gusesengura inguzanyo zose (446), ubugenzuzi
bwagaragaje igipimo cya 7.3%, inguzanyo zakererekwe z’inyongera zingana na FRW 963,092 ndetse
n’iteganyirizagihombo ry’inyongera ringana na FRW 779,342. Inguzanyo zazibukiriwe (written-off loans)
zingana na FRW 32,603,680 zihwanye na 12.5% by’inguzanyo zose zisigaye hanze mumpera za Mata
2022;
BNR RESTRICTED
F 3.13.7/06 Page 1 of 2 V_1.0
Igitabo cyandikwamo ibyabereye kuri konti za SACCO mubindi bigo by’imari (bank legder/book)
giheruka kuzuzwa ku wa 30/04/2022;
Raporo z’imari zoherejwe muri BNR zikubiyemo amakuru atariyo. Imigabane y’abanyamuryango
ingana na FRW 259,460,841 yatanzwe muri raporo mugihe ibitabo by’ibaruramari bigaragaza FRW
257,805,341 ibi bigatanga ikinyuranyo kingana na FRW 1,655,500;
Ubugenzuzi bw’imbere mu kigo, ibaruramari n’umutekano ku gashami ka GATABA ntibicunzwe
neza. Ibitabo by’ibararuamari kuri ako gashami ntibigenzurwa n’umukozi ubishinzwe, ikindi n’uko
kuva agashami ka GATABA kabona icyangomwa cya BNR mrui Nyakanga 2015, umutekano
w’agashami ucungwa n’abarinzi badafite ibikoresho bihagije byo gucunga umutekano. Ibi bikaba
bifite ingaruka zikomeye cyane ku mafaranga ya SACCO n’ubwizigame bw’abanyamuryango;
Iteganyirizagihombo ry’inyongera kunguzanyo zitishyurwa neza rizagira ingaruka ku rwunguko
rwakozwe n’imari bwite (net worth) kuko bizongera igohombo SACCO yari isanzwe ifite kikava
kuri FRW 15,162,203 cyikagera kuri FRW 14,382,861, naho imari bwite ikazagabanyuka ikava kuri
FRW 162,413,010 ikagera kuri FRW 161,633,668.
Hashingiwe bibazo by’ingenzi byavuzwe haruguru ndetse n’ibikubiye muri raporo muri rusange, INDATWA
KIBIRIZI SACCO irasabwa kohereza muri BNR bitarenze iminsi 30 ikimara kubona iyi baruwa, gahunda
yerekana uko igiye gushyira mu bikorwa inama yagiriwe n’ubugenzuzi nk’uko zigaragara mu gice cya II.3
n’icya IV bya raporo iri ku mugereka. INDATWA KIBIRIZI SACCO iramutse itinze kohereza cyangwa
ntiyohereze iyo gahunda, izafatirwa ibihano hakurikijwe amategeko n’amabwiriza agenga ibigo by’Imari
Iciriritse.
Mugire amahoro.
BNR RESTRICTED
F 3.13.7/06 Page 2 of 2 V_1.0