Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 3

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE, 1 UGUSHYINGO

Amasomo: Hish 7,2-4.9-14; Zab 24(23); 1Yh 3,1-3;Mt 5,1-12


Hahirwa abakene ku mutima, kuko ingoma y’ijuru ari iyabo
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,Turahimbaza umunsi mukuru w’Abatagatifu Bose,
abadahemuka banogeye Rurema, intwali zabarukanye ishema n’isheja nk’uko dukunze
kubiririmba. Ni umuryango mugari w’abatsinze amajye n’amagorwa y’iy’isi bakagororerwa
ikamba ry’Ijuru.
Abo batagatifu tuvuga si ibimanuka, yewe si n’abantu bavukiye ahadasanzwe cyangwa se ku
buryo budasanzwe! Byongeye si n’umubare runaka Imana yabigeneye. Mbese ni abantu bose
bumviye Imana, bagakora ugushaka kwayo baba abamenye gusa isezerano rya Kera, baba
n’abamenye n’Isezerano rishya.
Muri bo harimo ababyeyi bacu, abavandimwe, inshuti, abaturanyi, abo twamenye, twakoranye
niba barabaye abakristu, bagakora ugushaka kw’Imana bakarangiza neza batarambitse hasi
umukiro n’ikimenyetso bahawe na Kristu muri Kiliziya ye.
Mu ntangiriro za Kiliziya, uno munsi wahimbazwaga nyuma gato y’iminsi mikuru ya Pasika
na Pentekositi kugirango bagaragaze ko iyo bahimbaza abatagatifu aba ari umutsindo wa Yezu
Kristu, we watsinze urupfu akazuka, baba bahimbaza mu bamwemeye.
Ihimbaza ry’Abatagatifu bose ku itariki ya 01 Ugushyingo buri mwaka, ryaba ryaratangijwe
na Papa Grégoire III (+741), ahagana mu kinyejana cya munani. Mu mwaka wa 835 akaba
ariho Papa Grégoire IV yasabye ko umunsi mukuru w’abatagatifu bose wajya wizihizwa ku isi
yose. Reka tuzikane icyo amasomo matagatifu abatubwiraho kuri uyu munsi wagenewe
kubahimbaza twibanda cyane ku ibonekerwa rya Yohani Intumwa.
Mu isomo rya mbere ryo kuri uyu munsi mukuru w’abatagatifu bose, turumva Yohani intumwa
mu ibonekerwa yagiriye ku kirwa cya Patimosi. Aratangira ati: “ Jyewe Yohani, mbona
umumalayika uzamuka ajya iburasirazuba”, hirya gato akongera ati: “ Mbona imbaga
nyamwinshi y’abantu, umuntu atashoboraga kubarura”. Ibyo biratwumvisha impamvu iri somo
ritoranywa uyu munsi, kuko nk’uko tubizi dufite ibitabo byinshi by’abatagatifu ari ibivuga
ubuzima bwabo ndetse n’ahagiye hari intondeke n’amataliki bizihirizwaho. Abo dusanganywe
ni abanditse mu bitabo byacu nk’abantu, ariko sibo bonyine banditse mu Gitabo cy’Imana/
igitabo cy’ubugingo kuko nk’uko Yohani abitubwira ni imbaga itabarika.
Yohani aratangira neza atwumvisha ko ibyo ari kutubwira ari ibonekerwa, ntabwo ari inkuru
isanzwe yabaye igihe n’ahantu aha n’aha ahubwo nyine ni Ibonekerwa, yari yatwawe buroho,
nta we ukwiye kubifata nk’inkuru-teka. Ibi kubyumva bidusaba kwinjira muri iyo si
y’umwanditsi aho gutwarwa n’amarangamutima yacu n’abacu kuko hari benshi bandika
byinshi bagendeye kuri iyi nyandiko ya Yohani, nako kuri iri bonekerwa bagatuma abantu
bayumva ku buryo bw’intambike, bakayobya abo bari bakwiye kuyobora bitwaje ibyanditswe
bitagatifu basobanuye bakurikije inyungu zabo.
Nk’uko nabivuze, iri bonekerwa Yohani yarigiriye ku kirwa cya Patimosi, abamwumvaga icyo
gihe bari basangiye ubuzima na we, bumvaga neza ibyo yababwiraga kuko ari imvugo bari
bamenyeranyeho, ariko kuri twe muri iki gihe cya nyuma yabo siko bimeze, ntabwo duhita
tubyumva neza nka bo.
Yohani aratubwira umutambagiro muremure ugizwe n’amatsinda abiri atandukanye: itsinda
rya mbere rigizwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine ( aha tuhumve neza uyu ni
umubare ncamarenga uziranyweho n’ababwirwaga). Ibihumbi 144 ni ukuvuga imiryango 12
ya Israheni, gukuba intumwa 12 gukuba 1000, ni ukuvuga abahamya koko ko ari abakristu
babikesha inyigisho z’intumwa.
Abo ba mbere Yohani abita abagaragu b’Imana, bashyizweho ikimenyetso cy’Imana, bishaka
kuvuga Batisimu. Nk’uko mu gihe cya Yohani, ingabo z’abaromani zashyirwagaho
ikimenyesto ku gahanga kikaziranga aho ziri hose n’uguye ku rugamba bakamumenya, niko
n’ababatijwe Yohani ababwira ko ari ingabo za Kristu, nabo bashyizweho ikimenyetso
cy’umusara ku gahaga kibaranga aho bari hose. Abo bashyizweho ikimenyetso cya Kristu
biyizi, nibo Yohani amenyesha ubwo butumwa bw’ibonekerwa rye. Iyi Nyandiko yitwa
Ibyahishuwe kuko abamenyesha ibyo batari bazi kandi babirimo. Hirya y’ibyo babonesha
amaso yabo, hirya y’akababara n’itotezwa banyuramo hari umutsindo n’ikuzo rihoraho iteka.
Nyuma y’iri tsinda, Yohani aratubwira irindi tsinda: imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu
atashoboraga kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose.
Umubare kane ugenda ugaruka muri iyi nyandiko, usobanura isi yaremwe n’Imana harimo
isanzure n’inyoko muntu iyo iva ikagera, byerekeza ku merekezo ane y’isi (quatre points
cardinaux).
Iyo mbaga iturutse mu mahanga yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose, ihagarariye inyoko
muntu. Bambaye amakanzu yererana bisobanura ko bambaye umwambaro w’ubukwe; kandi
bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere ya Ntama bafashe imikindo mu ntoki.
Kuba bahagaze nk’uko bakunze kugaragaza Kristu wazutse, bambaye amakanzu y’ubukwe,
n’imikindo y’umutsindo mu ntoki; ibyo byose birasobanura ko barokotse amagorwa yose, nta
marira, nta nduru nta mihangayiko bashyikiriye amahoro nyayo. Ni na byo bavuga mu ijwi
riranguruye bagira bati: “ ubucunguzi ni ubw’Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami, bukaba
n’ubwa Ntama!” Gusa Yohani ntatubwira niba aba ba kabiri barashyizweho ikimenyetso cya
Batisimu nk’aba mbere. Ni nde wabahaye none kwinjira mu mubare w’abacunguwe?
Birumvikana ko ari ya mbaga y’ibihumbi ijana na mirongo ine na bine. Ba bantu ibihumbi ijana
na mirongo ine na bine, umubare shusho uvuga abantu benshi twari twabonye ko ari ababatijwe
kugera mu gihe cya Yohani intumwa babikesheje inyigisho z’intumwa. Muri icyo gihe bari mu
itotezwa rikomeye, ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere.
Bityo, ukwihangana kwabo n’ubuhamya bwabo, nibyo bizatuma bakomokwaho n’imbaga
nyamwinshi itabarika y’abahamya ba Kristu. Ubuhamya bwabo, n’imbuto beze nibyo ab’ubu
dukesha kwemera no guhamya Yezu Kristu dushize amanga: “amaraso y’abahowe Imana
yabaye imbuto y’ubukristu” nkuko bikunze kuvugwa. Nibyo Pawulo mutagatifu akunze
kutwibutsa mu ibaruwa yandikiye abanyefezi agira ati: “Muri inzu yubatswe mu kibanza
cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira” (Ef 2, 20). Aha
natwe turabwirwa ko ubuhamya bwacu bwiza, hari abo buzabera impamvu yo kuronka
ubugingo bw’iteka.
Bavandimwe, ubutumwa dusanga muri iki gitabo cy’ibyahishuriwe Yohani intumwa ku
bakristu batotezwaga twabuvuga mu magambo akurikira: nimukomere, mushikame kuko
ubuhamya bwanyu buzera imbuto. Mu makuba munyuramo harimo umukiro w’abantu bose.
Binyuze kuri mwe, mu bubabare mwihanganira, mu gutotezwa, imbaga nyamwinshi izarokoka
ku bwanyu.
Bavandimwe, ibyo byose turabibwirwa kuri uyu munsi mukuru w’abatagatifu bose ngo natwe
bidukomeze mu nzira zitoroshye tunyuramo tugana ku mutsindo wa Kristu muri We, ku Bwe
kandi hamwe na We. Aho rero niho hari ihirwe ridashira nk’uko Matayo umwanditsi w’Ivanjili
abitubwira mu byanditswe bitagatifu byo kuri uyu munsi mukuru w’abatagatifu bose.
Iyo utumvise neza ibyo twahereyeho mu isomo rya mbere, wagira ngo ibivugwa mu ivanjili ni
ugushinyagura. Na we se ngo : hahirwa abakene ku mutima, hahirwa abababaye, hahirwa
abatotezwa, murahirwa nibabatuka…….” Duhereye ku cya mbere ahavuga ko hahirwa
abakene ku mutima kuko ubwami bw’ijuru ari ubwabo ; bisa nkaho iri hirwe ribumbye andi
mahirwe yose yavuzwe, niryo banga andi yose yubakiyeho. Tukibuka ko aha batavuga ubukene
bw’ibintu bitungwa kuko ubwo bukene Bibiliya iraburwanya kandi buragatsindwa.
Umwanditsi w’igitabo cy’imigani abivuga neza : « Uhoraho, urandinde ikinyoma
n’uburyarya, undinde ubutindi cyangwa umurengwe, ahubwo ungenere ikintunga
gihagije »(Imig 30,8. Ijambo abakene muri Bibiliya ntabwo buri gihe rifitanye isano
n’amakonti yo muri banki cyangwa ibihunitse mu bigega, ahubwo nk’uko umwanditsi wa
zaburi yabitwibukije, umukene uvugwa ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,
ntararikire na busa ibintu by’amahomvu. Ni wa wundi wemera ko akeneye Imana mu buzima
bwe, akumva ko nubwo yakuzuza muri we ab’isi bose n’iby’isi byose bitamunyura
atarashyikira Imana; umwe utiyuzura ngo Imana ibura aho itura muri we nka wa Mufarizayi
Matayo atubwira mu ivanjili mu mugani wa ba bantu babiri bahuriye mu Ngoro baje gusenga
umwe ari umufarizayi undi ari umusoresha. Umufarizayi wirataga ubutungane adafite
ntiyashoboye kwakira umukiro w’Imana kuko umutima we wari wuzuye we ubwe n’ubwirasi
bwe; mu gihe umusoresha we wiyumvaga nk’umunyabyaha, yahindukiriye Imana abona ko
ayikeneye ngo imuhindure intungane abashe kwakira umukiro itanga, uwo ntiyatashye amara
masa nk’umufarizayi.
Bavandimwe rero natwe icyo dusabwa ni ukugira uwo mutima ukennye wumva ko ukeneye
Imana. Tukumva ko ubuhungiro bwacu nta handi twabukura atari mu izina ry’Uhoraho, ko ari
We dukesha byose nk’impano aduha ku buntu bwe. Umutima ukeneye ku Mana ya mahirwe
yandi twumvise : kuba umunyampuhwe, umwubatsi w’amahoro, kwiyoroshya, kugira inzara
n’inyota by’ubutungane, kuko byose ari impano y’Imana.
Ibyo turabyibutswa kuko akenshi usanga twe abantu twibwira ko ihirwe ryacu riri mu butunzi,
mu bubasha no mu bumenyi ugasanga ari byo twirukira, nyamara byahe byo kajya. Burya
Imana yihishurira abiyoroshya, abagira impuhwe n’abatera amahoro. Niryo banga abatagatifu
duhimbaza bashobora guhishurirwa n’Imana maze barikenyereraho. Ese muvandimwe wowe
ukenyereye kuki ? Buri wese yibaze kandi yisubize. Bavandimwe, twisunze abatagatifu bose
dusabirane gukomera nka bo no kuzasangira na bo umutsindo w’iteka.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

You might also like