INTEGUZA VOL.4amategeko 10 Yimana UPDATED

You might also like

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 37

INTEGUZA

Truth and Track

IMICO Y'IMANA

Amagambo yakuwe mu bitabo by’umwuka w’ubuhanuzi


Hamwe n’igitabo: Le dernier compte à rebours( Raporo
ya Nyuma y’imibereho yacu) cya R.H.Pierson et G.S
Stevenson)

Copyright - 2004
Première impression en Kinyarwnnda

.,
2

AMASHAKIRO URUPAPURO

1. Ijambo ry'ibanze. ...................................................3


2. Amategeko icumi mbere ya Sinai ..........................6
3. Amategeko icumi kuri Sinai ..................................6
4. Amategeko icumi nyuma ya Sinai ........................8
5. Ntukagire izindi mana mu maso yanjye .............9
6. Ntukiremere igishushanyo gisengwa....................11
7. Ntukavugire ubusa izina ry'lmana...................... 15
8. Wibuke kweza umunsi wa karindwi(Sabato) ......17
➢ Uko Isabato yitegurwa.........................20
➢ Uko Isabato yizihizwa.........................23
9. Wubahe ...................................................................24
1 0. Ntukice .................................................................2..5
11. Ntugasambane..........................................................28
12.Ntukibe…………………………..............................29
13. Ntukavuge ibinyoma ............................................ 33
14. Ntukararikire iby'abandi ....................................35
3
IJAMBO RY'IBANZE

-N'ubwo inda ibyara mweru na muhima, ariko inyana


igomba kuba iya mweru ;
-Bijya bibabaza ababyeyi benshi, iyo ubyaye umwana
ukabona mudasa ;
-Bibabaza umurezi iyo aha abana amabwiriza, akabona
batayitaho barahindutse ibirara n 'ibyigenge ntawe
umureba n' irihumye ;
-Ubutegetsi burahangayika iyo bubona kutumvira
amabwiriza buha abaturage bibatera umutekano muke,
impanuka, n'ingorane zikiyongera abantu babaho nabi ;
-Ahatari amategeko nta gahunda, ibintu biradogera, kuko
abantu · badateye kimwe ntibashobora kumvikana
badafite amategeko abayobora mu nzira imwe ;
-Nta butegetsi ( gouvernement ) bwabasha kuyobora
abantu butabahaye amategeko abayobora ;
-Nuko rero, nk'uko ingoma zo mu isi zifite amategeko
aziyobora, n'Imana yacu Mugenga wa byose ifite -
ingoma mu ijuru no mu isi n' amategeko ayiyobora .
Zaburi 103 :19.
-Nk'uko ingoma · y'Imana ariyo nkuru kuko ariyo
ishyiraho izindi :..:.i}'),
zose.. zo .
ku . isi, niko n' amategeko
y'ingoma y'Imana aruta kure amategeko .y'abantu kuko
ariyo shingiro ryayo ;
Amategeko y'ingoma zo mu isi ntahoraho ahora
--- .... ;.,J""'•r •. ~ ... , ... '-~ •• • . '

Ahinduka akurikije guhinduka


kw’ingoma, aho bari,

igihe bagezemo n'icyo: ·bagambiriye kugeraho; ariko


· ay’ingoma y'Imana yariho · · umuntu atarabaho kandi
_ azahoraho kuko ari ay'iteka ryose. Yesaya 40 :8.
-Amategeko y'ingoma z'abantu ushobora kuyanga
ukajya aho adakorera,ushobora kuyagomera ntuhanwe
cyangwa
ugahanwa icyo wakwihanganira wowe ubwawe ariko
iyo ugomeye amategeko y'Imana ( simvuga kuyica
4

kuko byo bidashoboka ), byanze bikunze ugomba gupfa ;


kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu ( Abaroma 6 :23 ),
kandi icyaha akaba ari ukugomera amategeko. Uti kuki
nkora ibyaha simfe ? Burya igihe cyose uri mu byaha
uba wandikiwe urupfu; uba uri umupfu keretse gusa
usabye uwapfiriye abari mu isi babyemeye kubabera
inshungu, nibwo ubaho mu bugingo bwe;
-Ibyaremwe byose bikeneye kubaho, kaba akanyamaswa
gato cyangwa inini, yaba umuntu woroheje nyuma
y'abandi wishwe n'amaganya usa n'uwirambiye mu
buzima bw'umubabaro cyangwa umukire nka mirenge
ku ntenyo, bose bakeneye kubaho, bitari ibya none .gusa
ahubwo ...iby'iteka ryose. . Nk'uko ubyifuza nawe,
wnusore w'umuherwe yabonye ubuzima bwo kw'isi
ntacyo bumaze, abaza Yesu ati "nakora iki ngo mpabwe
ubugingo buhoraho?" Yesu Umwana w'Imana uzi
igikenewe amusubiza atazuyaje ati: " Witondere
amategeko y'Imana", Matayo 19: 16. Uko niko yasubije
uwamugeragezaga yigiza nkana w'umufarisayo amubaza
uko yakora ngo aragwe ubugingo buhoraho. Yesu
amusubiza mu kuri gukwiye bose ati: " Genda ugenze
uko byanditse mu mategeko y'Imana". Luka 10:25-27.
-Abanyamadini bamwe babona hari amwe mu
mategeko y'Imana abangamira imyizerere yabo ituma
batava ku izima ngo bumvire Imana mu kuri kose,
bakigisha ko
hari arnategeko abiri gusa: " Ukundishe · Uwiteka
umutima wawe wose kandi ukunde mugenzi wawe
nk'uko wikunda" .Matayo 22:37-38; bakirengangiza
umurongo wa 40 aho Kristo akomeza avuga ko kuri ayo
abiri ariho amategeko yose n'ibyahanuwe byuririraho. Si
ariya ... abiri gusa rero, ahubwo yo ni inshamake
y'amategeko 10 y'ingoma y'Imana. Ane abanza
adutegeka gukunda Uwiteka ... , atandatu aheruka
akadutegeka gukunda bagenzi bacu nk'uko twikunda.

1.
;
5

Gutegeka. kwa kabiri 6:5; · Abaroma 13:9; Abarewi


19:18.
-Iyo umuhungu akunze umukobwa akabimugaragariza
ndetse akabimubwira, iyo uwo mukobwa amwemeye aba
amukunze. Kuko amukunda, akora uko ashoboye ngo
bazabane akamenya imico ye noneho akayimenyereza.
Ni ukuvuga ngo kugira ngo wihanganire imico
y'umuntu, ugomba kubanza kumukunda, Niyo mpamvu
Yesu yatubwiye ibanga ati: "Nimunkunda muzitondera
amategeko yanjye".Yohana 14: 15. Ntabwo washobora
kwitondera amategeko y'Imana utarayikunda. Mu isoko
ukunda umwenda wabanje kuwitegereza, ku Mana
uzabanza kuyikunda ngo ubone kuyimenya;
-Kuko ibintu bimwe bisanzwe ari byiza,
Imana itwemerera kubikora, naho ibindi kuko bisanzwe
ari bibi muri kamere yabyo, Imana irabitubuza: nibyo
byitwa ibyaha. Kubw'ibyo rero, ntabwo byitwa
ibyaha kuko Imana yabitubujije, ahubwo yabitubujije
kuko ari ibyaha muri kamere yabyo. Kuko Imana ari
urukundo, yaduhaye amategeko asobanura uko
. ~ ...
idukunda. Kuko urukundo rujyana n'urundi rero, .
natwe urwo tuyikunda rugaragarira mu gusohoza
amategeko yayo; Abaroma
13:8. « La loi est l'expression de I'amour et l'amour est
l'accomplissement de ·1a loi". Bamwe bigisha ko
gukunda Imana byonyine bihagije ngo urukundo
rusimbura kumvira amategeko. Ibyo si ukuri, kuko
urukundo rusohoza ubushake bw'uwo ukunda, si mu
cyuka gusa;
-Kubagwaguza mu nzira yo kuyitondera, bambaza Yesu
agatanga inshungu ku maraso ye igihe bacumuye, ubundi
akabaha imbaraga zo kuyitondera, kuko batabyishoboza
bagakomeza · urugamba rwo gukiranuka. Bene abo
bambariza Yesu mu muhati .wo· kwitondera amategeko
ye bazakizwa kubw'ubuntu bwe igihe bamwizeye;
Abaroma 7: 14-24.
. .. :'··.

1.
6

-Bamwe banga kumvira amategeko bavuga


ko yatangiriye ku musozi wa Sinayi gusa na Mose,
ahabwa Abisirayeli gusa. Ibyo si ukuri, kuko mbere
y'uko atangarizwa kuri uwo musozi n' Imana ubwayo (
aricyo kiyatandukanya n'ayandi ) yariho. Dore uko
yari ari imbere ya Sinayi, mu gihe cya Sinayi, na
nyuma ya Sinayi gihe cya Yesu na nyuma ye
aribyo bihamya ko yahozeho kandi azahoraho

AMATEGEKO CUMI MBERE YA SINAYI:

I. Ribuza kugira izindi mana. Itangiriro 35: 2-4 ,·


Yosuwa 24 :2.
II. Ribuza gusenga ibishushanyo. Itangiriro 31: 19-3 4;
35: 1-4.
III. Ribuza kuvugira ubusa izina ry'Imana uyisebya.
Kuva 5:2; Yobu 21 :14-15 ( uzirikane ingaruka
Farawo yagize n'igihe igitabo cya Yobu cyandikiwe)
IV. Ridutegeka kweza umunsi wa karindwi w'Uwiteka,
Itangiriro 2: 1-3; Kuva 16: 22-29.
V. Ridutegeka kubaha ababyeyi . Itangiriro 22: 8-9; 47:
30-31; 50:6.
VL Ribuza kwica. Itangiriro 4: 8.
VII. Ribuza gusambana. Itangiriro 34: 12,31.
VIII. Ribuza kwiba. Itangiriro 27: 35 - 36; 44: 4-8.
IX. Ribuza kuvuga ibinyoma. Itangiriro 27: 17-24 .
X. Ribuza kwifuza iby'abandi. Itangiriro 3: 6; 27 :5-
10.

AMATEGEKO CUMI KURT SINAYI. Kuva 20 : 3-17

I. Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.


II. Ntukiremere igishushanyo kibajwe cyangwa igisa
n'ishusho yose iri hejuru mw'ijuru, cyangwa hasi ku
butaka, cyangwa mu mazi yo hepfo y'ubutaka:

1.
7

ntukabyikubite imbere ntukabikorere kuko Uwiteka


Imana yawe ndi Imana ifuha, mpora abana ,,
gukiranirwa kwa ba se nkageza ku buzukuruza
n 'ubuvivi bw' abanyanga, nkababarira abankunda
bakitondera amategeko yanjye, nkageza ku
buzukuruza babo b' ibihe igihumbi..
III. Ntukavugire ubusa izina ry'Uwiteka Imana yawe
kuko Uwiteka atazamubara nk'utacumuye, ·uvugira
ubusa izina rye.
IV. Wibuke kweza umunsi w'isabato. Mu minsi itandatu
ujye ukora abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose :
ariko uwa karindwi ni WO Sabato y'Uwiteka Imana
yawe. Ntukagire umurimo wose . uwukoraho, ·
wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe,
cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu
wawe, cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo
ryawe, cyangwa umunyamahanga wawe uri
iwanyu: kuko iminsi itandatu ariyo Uwiteka
yaremeyemo ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose,
akaruhuka ku wa karindwi : ni cyo cyatumye
Uwiteka aha umugisha umunsi w'isabato, akaweza.
v. Wubahe so na nyoko kugira ngo uramire mu guhugu,
Uwiteka Imana yawe iguha.
VI. Ntukice
VII. Ntugasambane
VIII. Ntukibe.
IX. Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.
x. Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuze
umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu
we, cyangwa umuja we, cyangwa inka ye, cyangwa
indogobe ye cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi
wawe. . '

.
I .

1.
8 .
.
AMATEGEKO CUMI NYUMA YA SINAYI ( MU
ISEZERANO RISHYA)

I. Ritubuza gusenga izindi mana . Matayo 23:9;


Ibyahishuwe 19:10; Ibyak 10:26.
II. Ritubuza gusenga ibishushanyo. Ibyak 17: 16,29;
Ibyah 21:8.
III. Ritubuza kuvugira ubusa izina ry'Imana . Matayo
5:34, Yakobo 5: 12. Matayo: 15:9.
IV. Ridutegeka kweza wnunsi wa karindwi w'Uwiteka,
Matayo 12; Luka 4: 16; Mariko 2: 27; Ibyak 13:44;
16:13.
V. Ridutegeka kubaha ababyeyi. Abefeso 6: 1-2.
VI. Ritubuza kwica . Matayo 5: 21-24, 1 Yohana 3: 15.
VII. Ritubuza gusambana. Matayo 5: 27-32.
VIII. Ritubuza kwiba. Matayo 15: 19. .
IX. Ritubuza kuvuga ibinyoma : lbyah 21: 8; 22: 15;
Matayo 15:19.
X. Ritubuza kwifuza iby'abandi. Mariko 7:22.

Nk 'uko Yakobo yabivuze ngo amategeko niyo aducira urubanza


( Yakobo 2:12), igikwiye nonaha ni ukwitegura uko tuzisobanura
imbere yayo mu rubanza kuko ariyo azadushinja niba dukomeje
umugambi wo kutayumvira nubwo ryaba rimwe. Dufashijwe
n'ijambo ry'Imana n'Umwuka Wera twifuje gushyira imbere ya
buri wese usoma iyi nyandiko uko amategeko agomba
kumvirwa ngo bamwe tutazagwa mu ruzi turwita ikiziba.

1.
I. NTUKAGIRE IZINDI MANA MU MA.SO
YANJYE. Kuva 20:3
::·· ..
Ushobora kwibwira ngo iryo riroroshye, ·. uti ninde
wahangara kugira indi mana asenga? Abantu benshi niko
batekereza. Burya hari . utuntu dukora ubu twibwira ko ntacyo
.dutwaye, ariko igihe cy'imbabazi isi yahawe nikimara
kurangira, tuzajya twabona ko twa tuntu twasuzuguraga ari
ibyaha binini bitugeretswe hejuru nk'umusozi wenda kutugwira.
Niyo mpamvu tugomba kwiyeza hakiri kare.
" Byashoboka ko nta ngoro z'ibigirwamana twaba dufite,
tukaba tutanafite n'ibishushanyo bisengwa, nyamara tugasenga
ibigirwamana. Biroroshye cyane kugira ibitekerezo umuntu
ahugiraho cyangwa se · kugira ibintu umuntu atekereza
bidakwiye maze ibyo bikamubera rwose nko kwiremera
ikigirwamana cyo mu giti cyangwa mu ibuye cyangwa mu
ibumba". Ubusobanuro bwa Bibiliya bw'Abadventiste
b'umunsi wa 7, vol 1,p1105.
Kuri iri tegeko, icyo Imana ishaka ni uko nta na kimwe mu : •.J,....

· bibaho kigomba kwitambika hagati yacu n' Imana, Muri byose


niyo igomba kuba nyambere. Ikintu cyose kitujyana kure
y'Imana cyangwa kigafata umwanya twahariye gusabana
n'Imana ( amasengesho n'amateraniro ) kiba kiduhindukiye
ikigirwamana. "Ikintu cyose dukunda mu buryo bugabanya
urukundo tugirira Imana cyangwa kikagabanya umurimo
tuyikorera, kiba kibaye ikigirwarnana" Abakurambere
n 'abahanuzi, p.305. "Gishobora kuba umuntu usanzwe,
inshuti, umukunzi... Yesu yabwiye abigishwa be ko bagomba
kumurutisha ibibaho byose ndetse n' ababyeyi '' ukunda se
cyangwa nyina kubandutisha, · ntaba akwiye kuba uwanjye ... "
Matayo 10:3 7. D. C.R p.43. Shuguri twirirwamo, ibinezeza
by'isi, akamenyero k'irari, gushakashaka ubudaheba cyangwa
ubutanyurwa, ibyo turarikiye, gukurikirana ikintu ushaka
kugikemura ku bwawe, ibyo wita ibyawe: amafaranga, ibintu,
imyambaro, kubaho bigezweho , _ ( . . kuri mode ) kwikunda,

1.
10

ubwibone hamwe n 'ibindi byose dushidukira tukabishishikarira,


bidutandukanya n'Imana bitubera ibigirwamana · mu buryo
bubiri:
-Kubikunda cyane akaba aribyo twiringira
tubitezeho amakiriro
.
n' amaramuko, .
-Kubishaka cyane bituma Imana ibura umwanya yari
idutezeho wo gusabana natwe mu masengesho yo mu
mutima buri mwanya, mu materaniro asanzwe, mu
murimo twayikoreraga. Icyo gihe . yibona nk' itakiri
Imana yacu.
. Idini ryigishwa na Bibiliya rishingiye kuri ibi bintu bibiri
bikubiye muri kimwe: Gukunda Imana udakebakeba no
gukunda abantu utavangura. Iryo dini rishingiye ku
rukundo: Matayo 22: 36-40. Iri tegeko riratunga urutoki
cyane abantu bihaye Imana by'igice, Imana ibabara
nk’abarigomeye:
-Ufite umwanya wageneye iby'Imana, ariko uwutanga
rimwe na rimwe bikoroheye gusa cyangwa bimeze neza
nk'uko ubyibwira. Imana ireba gahunda wayigeneye, ·
ikayitegereza, yayibura ikakubara nk'umugome kuri iri
tegeko_. Reba muri gahunda zawe niba uri shyashya !
«... ugire umwete mu gihe kigukwiriye
n'ikitagukwiriye ...» 2 Timoteyo 4:2.
Ufite impano mu murimo w'Imana, ariko ntuyitanga
witanze. Umubwiriza cyangwa ku yindi mpano, ujya mu
murimo bikoroheye gusa ubundi bagutumira ugatanga
impamvu utemeranijeho n'umutima wawe; erega
wumvire kuko uwo mutima nama uzi ibyawe neza niwo
Imana izatanga ho umugabo. Ukajya aho ushaka gusa
ahandi nta mpamvu ngo ntujyayo.
Uri umuririmbyi utanga ijwi ryiza uririmbira Imana,
ariko ntiwihannye . ngo uhinduke. Ibyo uririmba
ubisenyesha imibereho yawe idatunganiye Imana. Kandi
benshi cyane ndetse hafi ya hose bari muri uyu
mugabane, « muzabona ishyano mwebwe · · abazerera

1.
11

hirya no hino ngo muhindure abantu baze mu idini


yanyu ariko abaje mugatuma babarusha ububi inshuro
ebyiri.» Matayo 23: 15.

" Iyo usenga ibigirwamana bisimbura urukundo dukunda


lmana bigahanagura urwo twakundaga bagenzi bacu.
Gusenga ibigirwamana ni ukugomera n' andi mategeko yose
y'Imana, lbyo bituma udakunda Imana kandi ntugirire neza
bagenzi bawe, bikingura urugi rutuma umuntu yumva ko
yihagije, ko adakeneye gukurikiza ubushake bw'Imana
kandi ko atagomba kwita ku bandi bantu. Mbese
urahugiranye? Niba ariko biri urahugiranye koko ! Senya
icyo kigirwamana ugaruke ku Mana ye kukubura ikureba."
Le dernier compte à rebours p. 42-43. ( R.H. Pierson et
G.S. Stevenson).

II. " NTUKIREMERE IGISHUSHANYO


GISENGWA" ,'

Iri tegeko ribuzanya gukora no gusenga ibishushanyo,


riti: " Ntuzikorere ishusho ry'iribazanyo cyangwa ikindi
kibonetse cyose; cyaba gisa n'ibiri hejuru mu kirere cyangwa
n'Ibiri hasi ku isi cyangwa se n'ibiri mu mazi akikije isi.
Ntuzapfukame . imbere y'ibyo bigirwamana kandi
ntuzabiyoboke. Kuva 20:4-5. Ubundi umupagani gusa mu bujiji
bwe yibereyemo niwe wakagombye gupfukama imbere y'igiti
cyangwa ibuye ribaje . Ariko igitangaje kandi kibabaje, nuko
umubare munini ku isi w'abavuga ko ari abakirisito bakibaza . i
cyangwa bakabajisha, babumbisha amashusho y'umuntu \

kanaka Umwana w'Imana ku musaraba, Bikira Mariya,


bakayashyira ahantu ( ku nzira, mu nsengero, mu rugo ) igihe
runaka akajya ayipfukama imbere yicishije bugufi avuga

1.
12
amagambo yo kuramya agira ibyo asaba. Ibyakozwe n 'intumwa
10:25-26; Ibyahishuwe 19:10; 22:8-9.
Mbese mu kuri koko ni ukuvuga ko abanyedini
badasoma cyangwa ngo basobanukirwe n'iri tegeko ? Ese niba
ari ukubyirengagiza kubera ubufana bw' idini n' imihango yaryo
igomera Imana ngo icy'ingenzi ni ugusenga, bazasubiza bate iki
kibazo cy'umucamanza uvuga ati : " Ni iki gituma mucumurira
itegeko ry'Imana imigenzo yanyu ?" Matayo 15:3. Mberuriye
hakiri kare ko bazatsindirwa imbere y'umucamanza w'abazima
n'abapfuye, kuko akomeza kubabwira ko bamusengera ubusa
kuko biziba amatwi ngo batumva icyo itegeko ribabwira.
Matayo 15:6-9; Imigani 28:9.
Bamwe bati: none se ko ari ishusho ya Y esu ku
musaraba na Bikira Mariya nyina wa Yesu hari ikibazo?
Ndagusubirisha lbyanditswe ngo "Cyaba igisa n'ibiri hejuru mu
ijuru cyangwa munsi y'ubutaka". Nubwo mu ijuru hariyo Imana
n' abera bayo ntabwo yigeze itwemerera, kuyiramya mu izina
ry'ibishushanyo kuko Imana yacu idahagararirwa n'ibumba,
ibiti, n'amabuye bibajwe, Imana ibera hose icyarimwe. Ni
Umwuka n'abayisenga bakwiye kuyisenga mu Mwuka no mu
kuri. Yohana 4:24.

Twumve bavandimwe, ngo "Nta wundi agakiza


kabonerwamo kuko nta rindi zina twahawe tubasha
gukirizwamo uretse Yesu Kristo". lbyakozwe n 'intumwa 4: 12
Guhangara ukiyambaza Bikira Mariya ngo agusabire ku Mana,
umuntu nka we mushiki -wacu warinze ubusugi bwe nk'abandi
benshi babibashije agatoranywa nk'uko hari gutoranywa n'undi
wese w'isugi kuko bari bahari ( Kuko ngo umwe atoranywa
muri benshi ibyo birasanzwe) ngo abyare Y esu, akaba yarapfuye
agahambwa n'ubu ari mu gituro nk'uko abazima babaho igihe
cyagera bagapfa, si ugusuzugura Imana ? Kumwiyambaza ni
icyaha gikomeye nk'icy'abapagani biyambaza abazimu,
dore ko aribo bakuyeho n'uwo muhango.
.

. ··..

1.
13

-Ko Mariya yasanze Yesu ku rusengero avuga ko


amushaka yitwaje ngo ni nyina na bene se, nti
yamuhakaniye avuga ko nyina na bene se ari abumva
ijambo ry'Imana;
-Ko Mariya yatekereje nk'abanyedini bamwe
akamusanga mu bukwe bw'i Kana agira ibyo amusaba
gukora, ntiyamwikomye ati tubigendanyemo dute
mubyeyi? Yohana 2:4
None se icyo atamumariye bakiri kumwe mu mubiri,
azakimumarira umwe ari mu ijuru undi ari mu gituro? None
kubwo gusaya muri iyo myizerere byatumye . ejo bundi Papa
Nicola I ( 858-867) ashyiraho iteka ritagira ibihamya
by'Ibyanditswe byera ngo Bikira Mariya yagiye mu· ijuru, biba
ihame mu bayoboke b'iryo dini! Icyo n'ibindi byinshi · ni
ubupagani bwinjijwe mu itorero ku ngoma ya Konsitantino
ubwo we n'abandi bapagani benshi binjiye mu itorero, (kuko
· baje basenga ibigirwamana nk'ukwezi nk'umugabekazi nyina
w'izuba), abakristo basanzwe bashaka kubigana bati reka
twiyambaze Bikira Mariya nyina wa Yesu maze bihwane.
Muri benshi bavuga ko ari abakristo bategereje kugaruka
kwa Y esu, abo bagenzi n' abimukira mw' isi babuzemo
gakondo, bafite ikigirwamana gikomeye cy' amafaranga
cyitambitse hagati yabo n 'Imana Umuremyi. Ubu kuri benshi
.. (
icy'ibanze ni ifaranga, iby'ubukristo no gusenga lmana
bikaza nyuma. Benshi niyo batezeho amakiriro n' amaramuko, .
J •
ku buryo bamwe basa n' abateshejwe umutwe nayo, iyo ntayo
mu · mufuka harimo ubusa arakenyera zikagwa, mwahura
ukabona yasuherewe yihebye ngo ntakigenda! Nkaho inzira yo
kwizera ica ku mafaranga! None kwizera ikora ibitangaza naho
rukomeye, byasimbuwe no kwizera ifaranga kandi ubugingo ·
bw'umuntu butava mu bwinshi bw'ibintu atunze! Luka 12:15
Umwuka w'lmana arararika abemera kumva ngo bahunge icyo
kigirwamana bishyize imbere. Ezekiyeli 14: 3. Le dernier
compte à rebours p.43-44. ( R.H Pierson et .G.S.. Stevenson).

1.
14

“ Yuda Isikaryota wagambaniye Yesu, ntiyabanaga nawe afite


uwo mugambi ; gusa icyaha gikomeye cyabimuteye ni uko
yabangikanije gukurikira Yesu no gukunda amafaranga cyane.
Icyo kigirwamana yakomeje kuramya muri we nicyo cyatumye
agambanira Umukiza atabizi, yibwira ko Yesu ari bubacike
akibonera amafaranga. Nawe nukomeza gukunda amafaranga
Utyo, uzashiduka wayashakiye muri gahunda y’Imana.’’ Uwifuzwa
Ibihe byose, p.722, 723. None igikwiye ku w’ukuri ushaka
Imana koko, ni uguhunga uwo muraba. Mbese nawe urashaka
ibikomeye! Ntubishake. Yeremiya 45:5.

. <<Itegeko · rya kabiri ribuzanya kuramya Imana


hifashishijwe amashusho abajwe mu biti cyangwa mu mabuye
cyangwa se ashushanije ku midari. Abapagani benshi
bahamyaga ko amashusho yabo yari ibimenyetso
by'imfashanyigisho zabafasha mu gusenga imana zabo.
Nyamara Imana igaragaza ko ubwo buryo bwo gusenga ari
icyaha. Kugerageza kugaragaza Uwiteka mu bintu bigaragara
cyangwa bifatika ni ugupfobya no kuburizamo uburyo ubwo ari
bwo bwose dushobora gusobanukirwa lmana. Kubera ayo
mashusho, umutima ukurwa ku bwiza butarondoreka
bw'Uwiteka, ukava ku muremyi ukerekezwa ku byaremwe.
Umuntu arasigingira igihe cyose yibwiye Imana mu buryo butari
bwo. »
« ... KUKO UWITEKA IMANA YAWE NDI IMANA
IFUHA :isano iri hagati y'Imana n'ubwoko bwayo igereranywa
n' isano yo gushyingirwa. Gusenga Imana z' ibinyoma ni
ubusambanyi mu by'umwuka, kuko ibyo bitanezeza Imana niyo
mpamvu byitwa IFUHE. » « ... MPORA ABANA
GUKIRANIRWA KWA BA SE, NKAGEZA KU
BUZUKURUZA N'UBUVIVI BW' ABANYANGA : Byanze
bikunze abana baba bafite ingaruka z'imibereho mibi
y'ababyeyi babo zibakurikirana, ariko bahorwa ibyaha_ by'abo
babyeyi babo, iyo babigendeyemo . Kenshi na kenshi abana
bagera ikirenge, kandi bagakora ibyaha by abayeyi babo,
1.
'
.. I ' ~.

bavukanye cyangwa bakurikije ibyitegerezo byabo. Ingeso za


Kamere,kugira inda nini, guta umuco, indwara no gusigingira
k'umubiri, ibyo byose bikagaragara nk'umurage kugera ku
buzukuruza n'ubuvivi. Icyo gikorwa giteye ubwoba cyagombye
gutera guhugukira agakiza bigatuma batagendera mu nzira
z'ibyaha. » « ...NKABABARIRA ABANKUNDA,
BAKITONDERA AMATEGEKO YANJYE, NKAGEZA KU
BUZUKURUZA B A B O B'IBIHE IGIHUMBI:itegeko rya
kabiri ribuza abantu gusenga Imana z'ibinyoma,
bikabategeka kuramya badaciye ku ruhande . Imana
y'ukuri. Nyamara abayikiranukira ibasezeranira kubaha
imbabazi kugera ku buzukuruza babo b'ibihe
igihumbi, mu gihe . _igihano .cy'abayanga kigarukira ku
buzukuruza n'ubuvivi gusa, »
Abakurambere n 'abahanuzi, P.240.

.
'
. I

III. NTUKAVUGIRE UBUSA IZINA RY'IMANA

"Ntukavugire ubusa izina ry'Uwiteka Imana yawe, kuko


Uwiteka atazamubara nk'utacumuye uvugiye ubusa izina rye".
Kuva 20: 7. Ni ugutuka Imana no kuyisuzuguza, gukoresha izina
ryayo buri kanya mu bitagira umumaro nk 'utazi ibyo avuga
cyangwa kurikoresha mu bitari ukuri. Iri tegeko risubiza izina
ry'Imana kwera kwayo n'icyubahiro. Amagambo yose
y' imfabusa atitaweho cyangwa ngo atekerezweho akoresha
izina ry'lmana, ni icyaha. Dukwiye kugenzura kandi tukirinda
imvugo nshya idatekerejweho yaduka mu bantu b'iki gihe
ikoresha izina ry'Imana mu biganiro n'indahiro,
Yesu ati: « Ntukarahire ahubwo ijambo ryanyu ribe ye, ye, oya
' I .

, oya: ibirenze ibyo bituruka ku mubi », Matayo 5:37.


Ntitugomba gusaba mu izina rya Yesu, ibintu bitajyanye
n'ubushake bwe.

Uretse no gusuzugura izina ry'Imana mu magambo,abakristo


babaho mu buryo bunyuranye n'ukuri kwa Kristo uwo

1.
16

bitirirwa, bariho urubanza rw'iryo zina bigeretseho. Dore benshi


. b'ubu bo " bafite gusa ishusho yo kwera kandi bahakana
imbaraga zako". II Timoteyo 3: 5. Abafashe aderese ya Kristo
hose ngo ni abakristo, ( dore ko barihinduye izina rusange )
ariko _intekerezo, amagambo n'ibikorwa byabo bimutukisha,
bakora icyaha cyo gusuzuguza izina ry'lmana mu bapagani.
Banyuzwe n'umunyenga wo mu mwuzure w'ubukristo ngo nta
kibazo, ngira umwete wo kujya mu misa mu rusengero
ndasenga. Abo bazamwarira imbere y'Umwami w'abami ubwo
bazibutsa ugukora ubusa kwabo ngo "Mwarni Mwami ·
twasengaga mu izma ryawe, tubwiriza dukora
ibitangaza. ..... mu izina ryawe", azababwira abashwishuriza ko
atigeze kubamenya mu be, kuko Uwiteka atazamubara
nk’utacumuye uvugiye ubusa izina rye. » Le dernier compte à
rebours p.50.( R.H Pierson et G.S. Stevenson)
« Iri tegeko ntiriciraho iteka gusa indahiro zipfuye
z'ibinyoma cyangwa izikomoka ku mico y'amasekuru
(ndakakuroga, ndakakwambura, ndakakubura,
ndagashahurwa,... ), ahubwo riraromboreza rikabuzanya no
gupfa gukoresha izina ry'Imana ntacyo witayeho,utitaye ku
busobanuro bwayo buteye ubwoba. Ni ugutesha Imana
icyubahiro kuvuga buri kanya izina ryayo, urisubiramo mu
biganiro bisanzwe, utabanj e kwinira, cyangwa gutanga Imana ho
.umugabo mu bibazo by'imburamumaro. » « Izina rye ni iryera
ni iryo kubahwa. » Zaburi 111: 9. Umuntu wese akwiye
gutekereza cyane by'umwihariko ku KUBONERA
ICYUBAHIRO NO KWERA BY'IMANA, yamara
gusobanukirwa neza n 'ukwera kw'imico y'Imana, akirinda
guhangara kuvuga izina ry'Imana keretse gusa afite icyubahiro
mu buryo bwimbitse. » Abakurambere n 'abahanuzi, P.241

1.
17
. .
IV. WIBUKE KWEZA UMUNSI WA KARINDWI ARIWO ..
,... ~ ..
SABATO .

« Wibuke kweza umunsi w'isabato. Mu minsi itandatu


· ujye ukora, abe ari ·yo ukoreramo imirimo yawe yose, ariko uwa
karindwi ni wo sabato y'Uwiteka Imana · yawe. "Ntukagire
umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu
wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe,
cyangwa umuja wawe,. cyangwa itungo ryawe, cyangwa
umunyamahanga wawe uri iwanyu : kuko mu minsi itandatu
ariyo Uwiteka yaremeyemo' · ijuru n'isi n'ibirimo byose
akaruhukira kuwa karindwi ni cyo cyatumye Uwiteka aha
umugisha umunsi w'isabato akaweza », Kuva 20:8-11.
Muri iy'isi yahindanijwe n'icyaha, ubwenge bw'abantu
ntibugishaka inyigisho y'ukuri, ahubwo nk'uko byahanuwe ko ·
abantu bazashaka kwigishwa ibihuje n'irari .ryabo , II Timoteyo v.
I

4:3, ubu abantu ntibacyubaha ibyera by'Imana. Nk'uko iri


tegeko ritubwiye niko Imana yabigenje mu Itangiriro 2:3, ngo
umunsi wa karindwi iwuruhukaho, iraweza, iwuha umugisha,
itegeka n' abantu kubigenza batyo ngo basohorezwerno
amasezerano. Ariko abayobozi bakuru b' idini · Gaturika bo
basimbuje ibyera nk'ibyo ibindi byabo bitekerereje nk'uko
babyivugira mu bitabo byabo, maze bishyiriraho umunsi wari
_uw'abapagani · basengagaho izuba, ariwo Dimanche (
icyumweru, kuwa mbere) ngo ni yo sabato y'abakristo ! Aha!!
Ubwo ga Ruhangara abavuguruje Ruhanga ! Bafite uzabibariza,
icyanjye ni ukubaburira gusa !

.
• J\
I
I
.
I

1.
18

Amatorero akomeza Dimanche ayivugaho iki ?

Baptist : « Nta buhamya buri muri Bibiliya bwo


guhindura itegeko ry'isabato y'umunsi wa karindwi ngo
ishyirwe kuri Dimanche (umunsi wa mbere w'icyumweru) ».•
Baptist Manual.

Catholic : « Ushobora gusoma muri Bibiliya uhereye


mu Itangiriro ukageza mu Byahishuwe, nta na hamwe wabona
hahamya kwera k'umunsi wa Dimanche ». James Cardinal
Gibbons,-Thefaith of Our Fathers.
Chritian: « Nta hantu muri Bibiliya hahamya iby'uko
guhinduka ». First Day observance.

Church of Christ:« Ntabwo nizera yuko Umunsi


w'umwami wahindutse ngo uvanwe ku wa karindwi ushyirwe
ku munsi wa mbere (dimanche ).»-Alexander Campbell,
Washngton Reporter, Ukwakira, 8, 1821.
Episcopal: « Mbese hariho itegeko mu Isezerano rishya
ryo guhindura umunsi wo kuruhuka buri cyumweru uvanwa kuri
Samedi ugashyirwa kuri Dimanche ? Ntaryo ». -Manual of
Christian Doctrine.

Methodist: « Ku by'uyu munsi wa Dimanche, nta somo


wabona ribwira abakristo gukomeza uwo munsi ». -Harris
. Franklin Rall, Christian Advocate, Nyakanga, 2, 1942.

Lutherian: « Gukomeza umunsi w'umwami ariwo


(Dimanche) ntabwo bishingiye ku itegeko ry'lmana », Augsburg
Confession of Faith.

Presbyterians: « Isabato y'abakristo (dimanche),


ntabwo iboneka muri Bibiliya » -Dwight's Theology, Vol. 4.

1.
19
', ·.

Ukiyizirikana muri bene Data bamwe, ati : ni koko


isabato ni iy'umunsi wa karindwi, ariko se kuki uwa karindwi
utaba ari ku cyumweru? Egera ibitabo by'amateka ushakashake
ubaze nta gihamya na kimwe kivuga ko uko iminsi yari 'iri: mu
• i, ,..

irema yahindutse. Shaka dictionnaires za kera zitari iz'ubu


' ' .
zahinduwe n'abanyamadini, uzabona ubusobanuro bw'ukuri
by'iyo minsi. ·

Uwo munsi twawuherewe guhagarika imirimo y'iby'isi


tugahimbaza Imana kuko ariyo Muremyi wacu ni ukuvuga
kwizihiza irema ry'isi. Nk'uko lmana yabitugeneye, imanukira
gusabana natwe ikaduha umugisha. None isi n 'ubwenge
bw'abantu byarasaye kuko byaziruye ibizira, bikanduza ibyera
nta mugisha n'imbaraga zo guhangana n'umwanzi _ngo
twumvire amategeko yandi.

Ngo Abisirayeli bajye baziririza isabato ibe isezerano


ridakuka n'ikimenyetso cy'iteka ryose hagati yabo · n'Imana (
Kuva 31:1_6,17; Yeremiya 31:35-37, Abaroma 11), urasanga ko
nubwo abantu batita ku Bisirayeli · n' inyigisho basigiwe, Imana
irarahira ijuru n'amategeko yayo ko ni bikurwaho cyangwa
bikagerwa nibwo · ishobora kureka ubwoko bwayo
bw' Abisirayeli ( kandi amategeko yayo ntazavaho Matayo
5:18 ). Nuko rero nk'uko tubisoma muri Yesaya 56:4,6 ;
Abaroma 11: 25, lmana iraturarika twebwe abanyamahanga ngo
twihutire kwinjira mu muryango wayo w' Abayisirayeli bumvira,
tubaterweho nk'ingurukira; dukomeza amategeko yayo yose ngo
n'iry'isabato y'umunsi wa karindwi ririmo. Kwinjira mu
Bisirayeli si ugufata indege ngo ujye mu gihugu cyabo, ahubwo
ni ugusohoza Yesaya 5 6: Tukumvira Imana.

Amategeko n' amabwiriza Imana yahaye Abisirayeli


aracyakomeje mu mbaraga zayo na bugingo n'ubu, uretse
ayasuraga igitambo gihoraho cya Yesu Kristo niyo yarangiriye

1.
20

ku musaraba -Kristo yabambweho Abefeso 2:15; Abakolosayi


·- 2:14; Abaheburayo 9:10. Bene Data bakundwa, twe gukomeza
kuyobywa n'inyigisho zihuje n'irari ry'abantu cyangwa
imyizerere y'umutwe w'abantu runaka bamwe basobanura
isabato y'Imana nabi bayikerensa bagoreka amwe mu masomo
yo mu nzandiko za Paulo, ngo iby'isabato ntibibareba. Isabato
ko itazakuka se ko no mu ijuru izakomeza Yesaya 66:23,
uzayihungira he? Nk'uko II Petero 3;15-17 abivuga
"Inzandiko za Paulo zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa, ibyo
abaswa bahindagurika bagoreka, nk'uko bagira lbyanditswe ·
bindi bakizanira kurimbuka".

UKO ISABATO YITEGURWA

Ngo "mu minsi itandatu ujye ukora abe ari yo ukoreramo


imirimo yawe yose". Isabato yitegurwa mu minsi itandatu
iyibanziriza. Nta murimo ukwiye gukorwa muri iyo minsi wo
kwirengagizwa kugira ngo bitatubana byinshi mu myiteguro yo
kuwa gatandatu ( ku wa nyuma wo kwitegura ). Itangiriro 1 : 5,8;
Abalewi 23:32;_ Izuba ntiryica igihe cyaryo. Isabato itangira ku
wa gatandatu izuba rirenze ikarangira ku wa karindwi izuba
rirenze, ntikurikiza ayo masaha yakozwe n'abantu. Umuntu
wese udakoresha igihe cye neza mu minsi itandatu y'imirimo,
aba yishe itegeko, ahwanye n'ukora ku isabato; kuko uburyo
twitegura muri iyo minsi, nibwo butuma tubona imigisha
ihagije itangwa ku munsi w'isabato wo kuruhuka. Na
none dukwiye gukora gahunda idukwiye y'imirimo yacu
mu minsi itandatu, kugira ngo tudakora
by'agahanyu muri shuguri bituma twinjira mu masaha yera
y'isabato twananiwe. tutabasha gusabana n'Umuremyi uba
yifuza kongera kuturema bundi bushya.

Ku wa gatandatu ( Vendredi ) ni umunsi udasanzwe


w'imyiteguro kuko ariwo uyiheruka. Dore uko ijambo ry'Imana
rivuga iby'uwo munsi . mu Kuva 16:23, ngo " murebe ko
21

imyambaro yose izambarwa itunganye, ibyo "kurya byose


byatetswe, inkweto zasizwe umuti kandi umuntu wese
yiyuhagiye. Imyambaro ntikwiye kudodwa ku isabato. Guteka
ibyo kurya, kwishakira ibinezeza cyangwa kwikorera . .indi
mirimo yose yo mu isi ntibikwiye gukorwa ku isabato. Imirimo I •

yose ikwiye kurangira izuba ritararenga, impapuro zose zivuga


iby'isi zihererezwe ku ruhande aho zitabonwa ngo zisomwe.
Babyeyi, musobanurire abana banyu irnirimo n'umugambi
· wanyu ngo bajye bafatanya namwe kwitegura no kwitondera
isabato nk'uko itegeko riri." Ibihamya by'itorero,vol.6 p. 355.

Nehemiya. 10:31 " Abaganira iby'ubucuruzi cyangwa


bakajya mu nama ya byo ku munsi w' isabato, Imana ibabara
nk'abakora imirimo nk'indi yose" Abakurambere n'abahanuzi,
p.307.
Yesaya 58: 13. Umurimo udakwiriye, ibinezeza n'ibiganiro
bidafite umumaro w'iby'umwuka no gutega amatwi radiyo
cyangwa indirimbo bitavuga iby'Imana, byose bitwiba umwe
mu migisha yo muri uwo munsi wera. Si byiza gusoma
ibinyamakuru bivuga iby'isi cyangwa ibinyamateka, kugura no
kugurisha ku munsi w'isabato." Aho. bishoboka hose,
abakoresha bakwiye kurekera abakozi babo amasaha ya nyuma
ya saa sita kuwa gatandatu ( Vendredi) ngo bitegure batuje".
Ibihamya by'itorero,vol.3 p.20-23. Cyane cyane abigenga
bikorera ku giti cyabo n' abitunze bo mu giturage; Aha! ngo
amafaranga aboneka isabato iri hafi gutangira! Gira kumasha
ukiranukire Imana utsinde icyo gishuko, Imana izakumenyera
ibigukwiye. Mbese ntibyahesha Imana yacu icyubahiro,
· abakoresha baruhuka ku munsi w'isabato, babaye ab'imbere
mu guha abakozi babo umwanya wo kujya kwitegura umunsi
w'Umwami nk'uko ijambo · ry'Imana rivuze, bakabarekera
amasaha ya nyuma saa sita yo kuwa nyuma ? lbyo uzabihererwa
imigisha kuko uzaba wumviye, kandi uzaba wigishije, ufashije
abataragerwaho n'uyu mucyo w'isabato y'Uwiteka, bagukorera.
Imana iguhe imigisha!
22

Abitwa ko baruhuka isabato benshi bisigaye ku muhango


Wayo gusa ! Bamaze kwibagirwa umunsi ukomeye
w’Uwiteka! Bamaze Kwibagirwa aho amasaha yera y’uwo
,/

munsi atangirira n'aho agarukira ! Imana iduha umugisha


yageneye uwo munsi, bitewe n'uko isanze twiteguye; ariko iyo
nta myiteguro y'umutima n'iy'umubiri yabayeho, uwo munsi
urinda urangira twambaye ubusa. Kuri benshi, isabato ihera mu
gitondo _cy'uwo munsi bagiye gusenga, naho ubundi yatangiye
bibereye mu byabo ! Aha nta gakiza gahari, twe kwirema
agatima. Abagerageje bo, bibwira ko itangirira mu iteraniro ryo•
ku rusengero nimugoroba bagiye gusenga ! Ukababona biruka
biyuha akuya bavuye iyo mu kazi ( kandi bikorera, bafite
uburyo bwo guhagarika akazi kare ), ariko aho gutegekwa
n'Umwuka w'Imana ngo bagire gahunda, bategekwa n'imirimo
yabo ! . Nta gutuza ngo bitegure, maze bakirema agatima ngo ni
abanyesabato ! Abagore bamwe aho gusiga akoze gahunda mu
gitondo atarajya ku kazi, ahubwo igihe atahiye nimugoroba
yirukanka akaba aribwo ajya kuremereza abasigaye, ngo muteke
n'ibi n'ibi ! Abandi bagahubuka mu kazi basiganwa n'amasaha yo
kujya mu iteraniro ritangirira ku rusengero: ni abayobozi ngo batica
gahunda cyangwa abizera ngo badacikwa, bibagiwe ko
Ibyanditswe bivuga ko iryo teraniro ry'umugisha rihera mu
kwezwa ko mu rugo ! Oh ! Mbega ngo Yesu arabona bamuteye
agahinda kubwo kutumvira ! Muri iki gihe akazi kenshi gakorwa
mu ngendo; ariko birababaje kwigerezaho kw' abakristo ba none:
gufata urugendo rurerure rw'akazi k'umubiri ku wa nyuma
utazirikana inkomyi zagufatirayo ni ukwigerezaho rwose. Byaba
byiza mu bucuruzi bwacu dukoreye hafi ku wa nyuma ngo tutavaho
tuvogera amasaha yera y'Imana.
23

UKO ISABATO YIZIHIZWA w

" Kuwa gatandatu ( Vendredi) mbere y'uko izuba


rirenga, abagize umuryango bayobowe n'umukuru muri bo,
bakwiye guteranira iwabo ngo biyeze: bararirimba bagasenga,
abana bakabigiramo uruhare, bakagira bike basoma mu ijambo
ry'lmana, ubundi bagasabana imbabazi hagati muri bo, ubundi
bakazisaba Imana. Nk 'umutambyi mukuru, umukuru muribo,
abanza · gusabana n 'Imana wenyine, ubundi agateranya
umuryango, nyuma bakajya mu materaniro rusange.
Ntabwo dukwiye gupfusha ubusa ayo masaha yejejwe y'
isabato twiryamira. Tubyuke ku gihe kugira ngo twubahirize
gahunda y'isabato. Ibyo kurya byo kuri uwo munsi, ntibikwiye
kuba byinshi bigusha ivutu cyangwa ibikurura irari cyane kugira
ngo tutarogowa; ariko bibe byiza byoroheje, ibidahora ku meza
buri munsi. Nubwo tugomba kwirinda guteka ku isabato, mu
gihe cy' itumba dushobora gushyushya ibyo twateguye ku wa
gatandatu kuko ibikonje nk' ibyo bishobora kutugwa nabi.
Amasaha menshi y'umunsi w' isabato, ababyeyi
bagomba kuba hafi y' abana babo. Mu miryango myinshi, kuri
uwo munsi abana bararekwa bakigira ·· .mu byo bishakiye .
bidatinze ugasanga banyaragurika bikinira bityo, isabato igata
kwera kwayo kuri bo. Ni ifuti rikomeye kubatererana utyo. Ngo
n'umunyamahanga ( umushyitsi) uri iwawe ntabwo agomba
kuzirura isabato umurebera. Igihe hameze neza, ababyeyi
bakwiye gutemberana n'abana mu byaremwe babasobanurira
impamvu yo kwera k'uwo munsi barimo n'udutekerezo tw'ibya
Yesu ..
Tugomba kumenya ko umwambaro · wo guterana kwera
ko ku isabato, atari uwo twirirwana mu kazi. Ntawe ukwiriye
kujya mu materaniro y'isabato ngo yisinzirire kuko abasinzira
nta mwanya bafite mu nzu y'lmana. Bene aha ni ba bandi baba
barakoze by' agahanyu ( muri shuguri) mu cyumweru, ku isabato
. . ', . ·,.
24

bakajyana igitambo cy'ibitotsi kidashimwa mu nzu y'Imana.


Amazu yacu acururizwarno ibyo kurya ( Restaurant) akwiye
gufunga kuri uwo munsi abakiriya bacu bagapfunyika kuwa
gatandatu ( Vendredi) ibyo bazarya ku isabato. Niba dushaka
kubona imigisha y'uwo munsi, tugomba kuweza dukomeje. Si
byiza gukora ingendo nyinshi ku isabato. Nk'uko umucyo Imana
yatanze uri, si byiza gukoresha amato cyangwa igare
ry'umwotsi. Hari igihe byashoboka ko ufata urugendo rurerure
ku isabato ( kuko imirimo myiza y'ubutabazi yemewe kuri uwo
munsi); ariko uko bishobotse kose tujye aho dushaka kujya ku
wundi munsi ku buryo tutagerayo ku isabato. Ngo cyangwa
itungo ryawe rishobora kuba ari ifarasi arizo modoka zacu
zitagomba gukorera amafaranga ku isabato " Ibihamya
by'itorero, voL3. p. 24-32, 150.
Buri sabato dukwiye kujya twinira tugatekereza iby'icyo
cyumweru kirangiye kituzaniye mu nyungu cyangwa igihombo
mu by'umwuka. Ibihamya by'itorero, vol.6.p356. "Yaba idutera
umunezero cyangwa igihombo, biterwa n'umwuka tuyakirana.
Nitwumva ko uyu munsi ubereyeho kutubuza imirimo, nta
mugisha tuzabona. Uwifiuzwa ibihe byose, P.289.

V. "WUBAHE .... "

" Kubaha ababyeyi bisaba urukundo, kudahemuka no kumvira


atari abatubyaye gusa ahubwo n'ubuyobozi bwose bwaba
ubw'Imana cyangwa ubw'abantu. Umwana wumvira n'umutima
ukunze, azaba umuturage mwiza wubaha. Iri niryo tegeko rya
mbere ririmo isezerano ngo " kugira ngo ubone amahoro
uramire mu isi.". Abefeso 6:1-9; .Abaroma 13:1-7. Iri tegeko
ritubwira uko abana bagomba kwitwara ku babyeyi n'ababyeyi
ku bana, abakozi ku bakoresha n' abakoresha ku bakozi no
hagati yacu n'abagenzi bacu, abaturage ku bategetsi babo;
· ingorane ni uko dusigaye twubaha ufite ifaranga cyangwa
. ubwenge aturusha, naho abandi tugashyira inyuma y'umurongo.

...
25

Kubaha ni inshingano y'umukristo. Yesu ati: « Umuntu wese


ye kwibwira ko aruta mugenzi we, ahubwo ashyire irnbere · · i

mugenzi we, nawe amushyire imbere, twese muri Kristo nta


kurobanura dukurikije umutungo, ibara ry'umuntu, amoko
n'uturere ». Cyakora muri uko kubaha kwacu twibuke ko nta
muntu wo mu isi dukwiye kwita Data wa twese, ( Matayo 23:9
), kandi ko ibikwiye ari ukumvira Imana kuruta abantu,
lbyakozwe n 'intumwa 5:29. "
Le dernier compte à rebours p.50. ( R.H. Pierson et G.S.
Stevenson).
« Ababyeyi bafite uburenganzira ku rugero rwo gukundwa no
kubahwa rudafitwe n'undi muntu uwo ariwe wese. · Imana
yabahaye inshingano yo kubungabunga imitima yabashinze,..
kandi ibategeka kuyihagararira mu myaka ya mbere y'ubuto
bwabo. Gusuzugura ubutegetsi lmana yahaye ababyeyi ni
ugusuzugura ubutegetsi bw'Imana. Dukurikije itegeko rya
gatanu, abana ntibagomba kumvira ababyeyi babo no kububaha
gusa ahubwo bagomba no kubakunda, kubagirira impuhwe,
. koroshya imitwaro yabo, kwita ku cyubahiro cyabo,
kubashyigikira, no kubahumuriza bageze mu za bukuru. Iryo
tegeko ridusaba no kubaha n' abungeri cyangwa undi muntu
wese Imana yahaye ubutegetsi ndetse n' abacamanza. »
Abakurambere n 'abahanuzi, P.242.

VI. " NTUKICE"

« Icyaha cyose gituma umuntu avutsa undi ubugingo bwe,


urwangano urwo arirwo rwose, kwihorera, uburakari ubwo
aribwo bwose butuma umuntu akora ibikorwa byo kubangamira
mugenzi we cyangwa kumwifuriza ikibi gusa : kuko umuntu
wese wanga mugenzi we ari umwicanyi I Yohana 3 :15,
kwikunda uko ariko kose gutuma umuntu yirengagiza gufasha
abatishoboye n'abarwayi, ibyo byose uko bingana ni ukugomera
itegeko rya gatandatu. » Abakurambere n 'abahanuzi, P.243. v :

. ~:
. 26

« lri tegeko ritubuza kwangiza ubuzima: " Ntukice".


Abantu bo batekereza ko biba icyaha iyo hishwe umuntu gusa,
ariko ryo ridusaba kubungabunga ubuzima bw'umuntu
n'ubw'inyamaswa. Imana yatanze ubuzima ntishaka ko hagira
ubwangiza, niyo mpamvu tugomba kwigengesera mu mirire no
mu minywere ngo tutiyangiza. Nubwo udusimba twangiza
kubera kurengera ubuzima bw' a ban tu; , ariko kuvusha amaraso,
guhiga no kwendereza inyamaswa zose, ntibikwiye mu bigishwa
ba Kristo. Yesu ati " nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe Data
atabizi ( Matayo :10:29), amenya n'impamvu rero.

"Umuntu wese urakarira mwene se akwiye guhanwa, utuka


mwene · se ati wa mupfu we, wa gicucu we ( cyangwa ikindi
gitutsi cyose) akwiye gushyirwa mu muriro w'i Gehinomu ..
Nujya gusenga cyangwa kugira icyo utura Uwiteka, ukibuka ko
hari icyo upfa na mugenzi wawe, ugomba kuba uretse kugira
icyo ukorera hejuru y'icyo kimungu, ukabanza kwikiranura
nawe, nibwo uko gusenga kwawe kuzakirwa. Wikiranure vuba
n'ukurega kugira ngo bitagushyira mu rubanza" Matayo5:22-25.
"Umuntu wese wanga mwene se ni umwicanyi" I Yohana 3:15.
Nk'uko igitonyanga · gifite kamere imwe n'inyanja, kandi
igitonyanga akaba aricyo gikuru ku kidendezi, niko umujinya,
uburakari, gusuzugura, kwirengagiza bifite kamere imwe
n'ubwicanyi kandi ni kuri ibyo bukomokaho. » D.C. R. p.50.

Nuko .rero mugenzi · wanjye, aha ndagusaba ngo


wisuzume umashe kamwe we gukomeza kuruhira ubusa
usengana n' abo mutavuga rum we utabishimiye muri ayo
matiku. Ntiwakira bamwe ku mutima ushingiye ku moko,
uturere, ibara cyangwa umutungo; Ukiri muri ayo, nta mwanya
ufite mu bana b'Imana. Yesu ati " Nimukundana nibwo
bazamenya ko muri abigishwa banjye". Ariko wowe
wikundanira n 'abo muvukana gusa, abo muhuje ubwoko gusa,
abo mutuye mu karere kamwe gusa, abo mwavanye mu gihugu
kimwe gusa, abo muhuje umutungo gusa, abo muhuje ubukene
...

27

n'ibibazo gusa, abo muhurira mu buyobozi gusa, abo munganya


amashuri gusa, n'ibyo byose ngo turasengal Ngo " urabikora
nkakwihorera ukagira ngo mpanywe nawe, ariko nzaguhana
mbishyire imbere y'amaso yawe'' Zaburi50:16-21.
. .
··.'
Dore urukundo nyakuri. 1 Abakorinto 13:4-7.
Aho kugira ngo duhindure isi ahubwo isi niyo iri kuduhindura,
kandi iwacu ari mu ijuru: uw'isi muturanye cyangwa muhurira
· mu kazi yaguhemukira, uti ndakereka karabona uko nteye !
Ubwo ukabihisha mugakururana hirya no hino; wahemuka, uko
wakora kose ntacyo bikubwiye ariko abone ko nawe wifite · uri
umugabo ntacyo akurusha, . kuko yagusuzuguye, amatiku
agacicikana! Ubwo ga umunyantege nke akayabazwa! Banza
utuze umenye impamvu z'icyo kigeragezo, niba uri umwimukira
muri iy'isi mudahwanye umwerere imbuto z'ab'ijuru zimubere
ubuhamya. Yesu adusaba kutagirira imigambi mibi
abaturenganya. Yemwe, umutego satani yadutegeye ku byabaye
mu Rwanda wo urahitana benshi : ubu abantu bamwe
bararebana ay'ingwe ari uwishe n'uwiciwe hose barabarwa
nk'abicanyi mu ijuru kuko bangana, I Yohana 3 :15. Erega
mureke twiyarure vuba kuko urugamba rwo kwihana ruruhije
kandi tugomba kururwana tukarutsinda
'
byihutirwa
.
tuzirikana
igihe gito dusigaranye.
Dore bamwe batwaye indangamuntu zitanditswemo ubwoko
ariko babufite mu mitima yabo. Mbese witwara ute iyo wumvise
ibyago byabaye k'uwo wita umwanzi wawe! ·

. « Ngo " nti muri abanyu ngo mwigenge kandi imibiri


yacu ni insengero z'Umwuka wera ngo nuko rero utsemba
urusengero rw'Imana nayo izamutsemba ". Abantu birimbuza
n 'ibyo barya cyangwa ibyo banywa mu kutirinda kose birohamo
ibyo biyobya bwenge n'ibyo kurya byanduye babarwa
nk'abicanyi mu rubanza rwo mu ijuru kuko barimbura imibiri
yabo, I Abakorinto . 6: 19-20. » Le dernier compte à re bours
p.50-51· ( R.H. Pierson et G.S. Stevenson). · · ., ·
·
28

VII. «NTUGASAMBANE »

« Kubera ko abantu benshi barisobanura nabi bagira ngo


batabangamira iruba ryabo, abandi bijijisha, byumvikana nabi
mu bantu benshi cyane urubyiruko, niyo mpamvu ariryo tegeko
rikunda kugomerwa cyane. Hariho abavuga ngo iri tegeko
ribuzanya .. gusa abashakanye guca ku ruhande, ngo ntirireba
ingaragu. Ingaragu zimwe zemeye ko rizireba nazo, ziti
muramutse mwumvikanye mu rukundo · utamufashe ku ngufu,
cyo si cyaha kuko Bibiliya iravuga ngo ukwaka umuhe !
(.Uretse ko ataribyo bavugaga kuko lmana itivuguruza ngo ibizira
bibe nta kibazo cyangwa kuko bagusabye ukore ibizira
byabuzanijwe), Ubwo bagakomeza ngo ntiwagura ibyo
udasogongeyeho babeshyana ngo none se ko ari fiyanse akaba
azanjyana, nta kibazo ! Zaburi 50 : 16-21.

Dusomye neza uko Yesu n' intumwa ye Paulo


baryigishije muri Matayo 5:27-32; I Abakorinto 7 :8-9,36,
Uwiteka ·ategeka abatararongorana ( ingaragu ) n' abapfakazi ko
baguma uko bari nibyo birushaho kuba byiza. Ariko niba
badashobora kwirinda,. aho gukomeza mu iruba no gushyuha
bitera ubuhehesi ugahemukira Imana, urarikiye umukobwa aho
kumugirira ibidakwiye, umutware, umurongore, kandi ngo
byose bikorwe muri gahunda. Rigategeka abamaze kurushinga,
kutagira undi bifuza keretse bo ubwabo. » Le dernier compte à
rebours p.51-52. ( R.H. Pierson et G.S. Stevenson]

Igiti cya avoka ubwacyo cyitwa iryo zina bitagombye


gutegereza ko cyera imbuto za avoka, niyo mpamvu
ubusambanyi bwo mu mutima ( ubuhehesi ) aribwo bukuru.
kuruta igikorwa · cyo guhuza ibitsina. Erega mu mutima niho
rusibanira kuko '' ariho havamo imigambi mibi, guheheta,
gusambana, kwiba, kwica, kwifuza kubi. .. » Matayo 5 : 28.
Amagambo y'uburiganya, uburyarya, kureba ibiteye isoni (
pornographie) kurunguruka bene so, kwirimbisha cyangwa
29

kwiyandarika mu buryo bukurura abaguheheta, ubwo bwose


ni uburyo bwo gusambana.

Kwambara bigufi bikurura ubusambanyi, no guta


agaciro. Umukobwa yifuza kwereka abasore ibibero kugira.ngo
bamwifuze babonye ubwiza bwe; nyamara umusore uzi
ubwenge ntashobora kurambagiza ibibero, kereka umupfu .
Umugore ufite umugabo ·yambarira abandi ubusa ashaka · iki ?
Abo bambara ibiteye isoni ni abasambanyi imbere y'Imana niyo
baba batabikora. « Iri tegeko si abakoze igikorwa gusa bavugwa,
.ahubwo n'ababyifuza n'inyifato yose yakurura ubusambanyi
cyangwa yatuma hagira ubyifuza ... » Abakurambere
n 'abahanuzl, p, 281.
None itegeko ry'Imana ryarirengagijwe uwashaka
yavuga ko nta masugi akibaho, ubusambanyi bwabaye umuco
w'abana ! Twari dukwiye kwitonda kuko aho bugwiriye nk'ubu
haba henda kurimbuka ! None se ab 'ubu bifatira n 'inyamaswa
ugira ngo ntibarenze ihaniro ! « Ariko wehoho muntu w'Imana
ujye uhunga ibyo, ahubwo urwane intambara nziza yo kwizera
ubabaza umubiri wawe ngo ubwo wigisha abandi utaboneka ko
utemewe » I Timoteyo 6 :11; I Abakorinto 9 :27. Aho gukora
icyaha wapfa.

VIII. " NTUKIBE "

« Iri tegeko ribuzanya ibyaha by'umuntu ku giti cye cyangwa


ibikozwe mu buryo bwa rusange. Itegeko rya munani
ribuzanya : guhiga abantu, kugurisha abantu, intambara zo
kwigarurira ibihugu. Riciraho iteka ubujura buto cyangwa
ubw'intwaro. Iri tegeko ridusaba gukiranuka mu tuntu duto
cyane two mu mibereho yacu. Ribuzanya kurenza urugero mu
bucuruzi, rikadusaba kwishyura imyenda yose n' imishahara,
ritwigisha ko igikorwa cyose · cyo gushaka inyungu hejuru
y’ubujiji, integer nke cyangwa ibyago bya mugenzi wawe, icyo.
.
30

gikorwa cyandikwa mu bitabo byo mu ijuru nk'ubujura. »


Abakurambere n 'abahanuzi, P.243.

« Iri tegeko ngo " Ntukibe" ni rimwe mu mategeko


mboneza mubano. Ni itegeko ry'imico myiza n'ubudakemwa,
risuzuma iby'umutima wibwira ukagambirira. Ririnda
umutungo w'abantu, izina, uburenganzira, ubusugire bwabo
n'ibintu ngo bitangirika cyangwa se bigatwarwa n'utari
nyirabyo. » . .
« Aho iri tegeko rikorera n 'uburyo rikora byumvikanira .
muri izi nzira: Abantu benshi baretse kwiba ariko bakomeza
kuba abajura, nka wa wundi ngo sirya inyama ninywera isupu
yazo! .Niba uri umucuruzi cyangwa wikorera ku giti cyawe
isuzume urebe niba utari rusisibiranya ukora ibidasobanutse
uhangika, kugira ngo wibe ntawe urabutswe. Mbese ibiciro
byawe birakwiye? Ko bakubaza ibiciro ugasubiza ayo hejuru
ugenda umanura, bahise baguha ayo menshi wabanje wabigenza
ute ko aba atariyo ·giciro cy'ibintu byawe ? Mbese iyo ugena
inyungu · z'ibintu ugomba kubona ziba zikwiriye ushyize mu
gaciro cyangwa ubikorana irari, ubugugu no kwifuza iby' abandi
bigutera gukabya · ? Ujya uzirikana icyo Yesu avuga iyo
asuzumye imikorere yawe ukurikije uko Imana yaguhaye,
mbese uhemba abakozi bawe uzirikana ko uwo mushahara
wagira icyo ubamarira ? Ubikora uzirikana inyungu zawe bwite,
cyangwa itegeko ry'izahabu ngo" Ibyo mushaka ko abantu
babagirira abe aribyo mubagirira na mwe" Matayo 7: 12. ? >> Le
dernier compte à rebours p.52-53. ( R.H. Pierson et G.S.
Stevenson).

Kuri iki cyo kunyuranya ibiciro, benshi barahagwa : iyo


unyuranya ibiciro, icyo wabwiye uyu si cyo wabwiye uriya,
maze abantu bakuzuranyeho uvugaguzwa unyuranya ibiciro
amaf aranga yagutwaye, ntabwo ushobora kumenya neza
inyungu wagiye ubona; bityo niba ugerageza gutanga
umugabane w'icya cumi cy'Uwiteka, ugapfa gutanga urangiza
31
Umuhango! Mbega ingorane ubwo se uba utanze iki? Hindura
Izina cyangwa uhindure imikorere. Abandi babeshya ibiciro
Baranguriyeho: iyo ahuye n’umuguzi ushaka imari ye
Akamubaza ayo yayiguze, ahita avuga vuba igiciro kitari cyo
abeshya kugira ngo bamwungure ay'indengakamere !Mbega
akaga ! Abo kandi ni abitirirwa izina rya Kristo !

Namwe abakorera imishahara: mbese mukora nk'uko


muhembwa? Mbese mukoresha neza nk 'abikorera ibintu
by'abakoresha banyu, n'igihe cyabo mwavuganye cyangwa se
mujya mwitiranya icy'abakoresha banyu n 'icyanyu? Aho
ntimujya mudomoka ku kazi mukiba igihe cy'abandi mukigira
mu byanyu kandi icyo gihe mugihemberwa?" Muvandimwe
nkunda, igihe urenze uburenganzira bwawe ujya mu bw' abandi,
uba ugomera itegeko.
Uretse ko abashyitsi bagomba kugira ubwenge bwo
kwifata, ariko urukundo rwo gusangira no gusaranganya kubyo
dufite ruragenda rukendera mu bavugwa ko bagiye gutaha ijuru.
Kuri bamwe, bagira ikibazo cy'ubusarnbo n 'ubugugu, abandi
· batanze amategeko mu ngo zabo yo kurengera umutima mubi
wabo, igihe cyose abashyitsi babagendereye bikababangamira.

Bene Data, icyaha cy'ubujura ubu benshi bakigize


nk'umukino ubatungishije nkaho nta ngaruka kizagira: dore
Uwiteka aratabariza muri Malaki 3:8 ngo twamwimye
imigabane ya kimwe mu icumi n'amaturo bye. Ariko bamwe
urukundo bikunda mu nyungu zabo ruruta urwo bakunda Imana.
Basa n'abanyuzwe mu mutungo wabo ntacyo bibabwiye iby'abo
n'iby'Imana byose barikoreshereza! Jya uzirikana ko
uzabibazwa ubitange hakiri kare bikore umurimo w'Imana. Ibyo
upfusha ubusa wigwizaho ibintu byinshi kandi bihenze
wirengagiza ubutabazi Imana igusaba, bibabaza Umuremyi
wabiguhaye.
32

... Abandi bahangara amaturo n'icya cumi byerejwe


Uwiteka bakayikoreshereza mu by'inyungu zabo cyangwa
bibeshaho neza nka ba batambyi baguranaga ibitambo abantu
bazaniraga .Uwiteka ! Mbese ujya uzirikana amaherezo bagize?
Nta yandi keretse ko ·batikiriye muri ibyo bibi byabo mu gihe
cyirimbuka rya Yerusalemu bacyibeshya ko bakorera Imana!
Ese .muyobozi urimanganya amaturo y'Imana cyangwa
ugasinyira amaturo ngo yakoreshejwe kandi atakoreshejwe
uzirikana ko iyo witirirwa itakureba? ~

Turavuza impanda turanguruye cyane ngo abacuruzi


cyane cyane abavana ibintu iyo mu mahanga, biyarure mu
maguru mashya ! Ibintu birakomeye cyane ! Mbega ibikorerwa
ku mipaka mu biro by'imisoro ! Mbese igikomeye .ni ukubeshya
Leta cyangwa ni ukwibwira ko ubeshya . Imana ? Niba
udashoboye kwishyura imisoro ya Leta kuki wasa nuyijijisha?
Abajya mu mahanga ya kure bo iyo bageze mu biro bya Douane
bishinzwe imisoro, ibihabera ni amayobera. Mbese wowe
witirirwa izina ry'Imana werekana impapuro z'ibiciro by'ukuri ?
Zirikana ko. hari Malayika udasobwa wandika buri kantu kose
mu bikorwa byacu.
Hari bamwe batungishijwe. no kwambura abandi cyane
muri iyi mibereho isa n'iruhije bafashe imyenda baracyafata
n' indi kandi uyifashe agaherana nayo akajya agenda
yihishahisha ntasange uwo yambuye ngo amusabe imbabazi
Imana imubabarire. Mbese uzihisha ijisho ry’Imana?

Bite n'abantu batunze iby'abandi kandi bene byo bahari? Ubu


hari abantu bishoboka ko batishe mu ntambara ariko bagasahura
iby'abishwe cyangwa abariho, akigendera iyo agahunga
yahunguka ati iyo ngira amahirwe ntihagire uwaba yarambonye!
Ahari nta muntu wamubonye koko, ariko ijisho ry'Imana
riragushinja ngo garura ibyo wibye cyangwa wihane ubone
agakiza. Nubwo utaba ubifite ariko atura icyaha ubabarirwe niyo
,,,
. ~·
33

nzira. Abandi intambara irangiye biraye mu bisigaye barasagata,


ngayo amazu, ngibyo ibintu, na n'ubu uracyabyicaranye! Yego
si byiza ko wari kunyagirirwa hanze hari inzu irimo ubusa, ariko
· se ibyo bintu by'abandi wicaranye? Kandi n'inzu nayo niba
banyirayo baje, bibasubize musabane maze tubabarirwe. Ariko
se nukomeza kumuheza hanze iyo anyagirwa, ukamwicisha
inzara umufitiye ibyari · kumuramira, uzagaragara ute mu
· rubanza?

" Niba twarahemukikiye umuntu mu · buryo bwo


kumurimanganya nko mu bucuruzi, tukamuhemukira kandi yari
atwizeye, niba twaramuvukije .ibimukwiriye nubwo . byaba biri ~
mu byemejwe n'itegeko, tugomba kwihana icyaha cyacu maze
tukamusubiza ibye bikiri bwan.gu. Birakwiye ko tudasubiza gusa
ibyo twamutwaye ahubwo twongereho n'inyungu ziba
zarungutswe mu gihe twari tuyafite iyo binyura muri gahunda
nyayo." Uwifuzwa ibihe byose, p.550.

Umwe agata amafaranga undi yayatora akimureba ati : nditoreye


sinitaye ku ndangazi! Undi mwagura, akibeshya akakugarurira
menshi, uti: Imana iranyihereye, kandi umwibye!

IX. « NTUKAVUGE IBINYOMA »

Mbese ibinyoma ni iki? Kurimanganya, kubeshya, guhindura


inkuru uvuga ikintu . cyangwa umuntu uko bitari, amatiku
n'ibindi byinshi, ni imico y'ibinyoma. Gusebya umuntu
umwangisha abandi biruta kumutwara amafaranga menshi.
Kubera urwangano rwakwiye mu bantu, umuntu ntacyifuza ko
mugenzi we avugwa neza ngo atamuruta. « Kuko ukuri
kwaguye mu nzira » abantu benshi babeshejweho n 'ibinyoma,
yesaya 59 : 11. lri tegeko ryerurira « abanyabinyoma hose ko
umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n'amazuku »
Ibyahishuwe 21 :8. Rikibutsa abo basa n'abatagira icyo bishisha

'
-, ., !
34

mu buriganya bwabo ko " umuntu wese ukunda kubeshya


akabikora azabana n'imbwa n'abarozi mu muriro » Ibyahishuwe
22:15

Bakristo bamaze guhembuka murabe maso twaratewe!


Ubwo ndavuga bamwe bagize amahirwe cyangwa ingorane zo
kubona telefone mobile! Ugira utya wamutelefona ataruzuza
gahunda mufitanye cyangwa ari aho atagombaga kuba ari,
agasubiza akubeshya ngo ugire icyizere akomeze agaragare neza
! Koko, nawe muntu w'Imana koko!

Hari indi sura yo kunegurana satani yinjije mu bakristo


bakanyakanya: akazana umutima usa n'uwuzuye agahinda
n'imbabazi ngo afitiye mugenzi we w'umwizera cyangwa
umuyobozi, ubwo akakubwira amafuti ye yose nk'umubabariye
disi ! Kandi ayo yose, ntiyamusanze ngo amucyahe amugire
inama none aramukwiza mu bandi! "Ngo ibyo mushaka ko
babagirira, abe ari ibyo mubagirira namwe''

Mu gihe : Umunyezaburi yabazaga uzatura ku musozi


w'Uwiteka, yasubijwe ko ari : « Ugendera mu bitunganye
agakora ibyo gukiranuka, akavuga iby'ukuri nk'uko biri mu
mutima we utabeshyeresha abandi ururimi rwe, ntagire nabi
mugenzi we, ntashyushye inkuru y'umuturanyi we» Zaburi
15 :2-3. Mbese uzawuhagararaho mugenzi ? Noneho ikinyoma
kigezweho mu bavuga ko bavugira Imana ni ukubeshyera
Imana. Umukristo yarakwiye kumenya ko ariwe umupagani
asuzumiraho imico y'Imana ashaka kuyimenya. Ariko
abanyamadini benshi bigisha Imana uko itari bayibeshyera.
Nyamara Yesaya 8:20 ngo basuzumirwe ku" mategeko y'Imana
n'ibiyahamya", Bene abo babeshyera Bibiliya bayihindagura
bizabashyira mu kaga ko kurirnbuka, Ababonaga inyifato
n'inyigisho z'intumwa za Yesu mu kinyejana cya mbere
bababonagamo Kristo, maze bagaheraho babita abakristo (
Ibyakozwe n’ 'intumwa 4: 13); ariko bamwe b'ubu bo bigwirije
35 . ',··

abigisha bahuje n'irari ryabo nicyo gituma bafite ishusho yo


kwera ariko bagahakana imbaraga zako. II Timoteyo 4: 3. .
Hari ubwoko bw' icyaha cy' ibinyoma kiri mu banyeshuri
benshi mu isura yo gukopera ( tricherie), bituma abatanga
ubuhamya bw'ukuri buvuye mu bwenge bwabo ku mpapuro
z'isuzumabumenyi ari bake, none umuburo ubari hejuru ko za
diplome cyangwa za seritifika batunze atari izabo. Abakristo .
cyane cyane abaririmbyi benshi bafite ikinyoma . kibagenda . .
hejuru cyo kuvuga ibyo badakora cyangwa se bitabarimo ntacyo
bitayeho kandi marayika yandika ubwo buhamya bwose
bubasohotsemo, Guhemuka wica gahunda uba watanze · byo
· ntibikivugwa kuko bisa n'umuco, nyamara bibabaza Imana!
None se ko twose malayika atwandika, yandikira ubusa? Nta
kintu kiba gito imbere y'Imana." Aho gukora icyaha wapfa, aho
kuriganya wakena, aho kubeshya wasonza" Ibihamya, vol.4.
p.495.

X. « NTUKARARIKIRE IBY’ABANDI »

Abayuda bavuga ko impamvu y'ibyaha byose ari ukurarikira


iby'isi, niryo hame -, ryabo, usanga bitari kure y'ukuri bo bavuga
amategeko icumi bayaturutse .inyuma, nawe gerageza urebe:
banza ijambo ". niba" ku itegeko rya cumi ' niba utararikira
iby'abandi. ... ) iryo tegeko ugende .urishyira imbere y'ayandi
yose urasanga ko kugoma kose guturuka ku kurarikira iby'isi.
Le dernier compte à rebours, P.55. ( R.H. Pierson et _G.H .. .:
:.:~
Stevenson)

Icyaha cya mbere cyakomotse ku kwifuza kwa Lusiferi


ashaka umwanya, imbaraga n'icyubahiro nk'iby'Imana ngo"
azazamura intebe ye y'ubwami irenge ibicu abe nk'Isumba
. byose": Yesaya· 14: 13-.1 4. Abantu bamwe bishyiraho amadeni,
Abandi bazahaje imiryango yabo kubwo kurarikira ubuzima
i . ·
36
..

nk'ubwa bagenzi babo. Umwuka wo guhangana uri mu bantu


uturuka ku kwifuza · kubi bafite. Uwaguha miliyoni 10$ ngo
ureke ubukristo, ntiwakwemera; ariko satani ariganya kwinshi, si
uko .arwana: agushyiramo guhora wifuza ziriya miliyoni, ugahora
uhangayitse ibitekerezo byagiye, ntuzibone, ntuzihebe ugahora utyo
Imana .ikakubura ikureba ..
,

-Ibuka Aburahamu wataye iby'iwabo agahagurukana


ubusa atazi iyo ajya;
-Ibuka Mose wanze kuba umwami wa Egiputa akajya
gutesekera mu butayu;
-Ibuka Matayo . waretse ubutunzi bw' isi akajya yirirwa
aroba abantu;
-Ibuka Pawulo wahanutse mu by'isi byinshi akajya kuboha
amahema, abo bose kubwo kumvira Imana, maze
unyurwe n'ibyo ufite, ubishimire Imana, nturebe ku
bandi kuko tukiri mu isi ntabareshya, kandi gutunga
Yesu bikurutira iby'isi biturutse mu nzira mbi. Abafilipi
4:11-13: ari guhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga
cyangwa gukena, dushobozwa byose na Kristo uduha
imbaraga.

Turi mu mbaraga za kimuntu, kugendera mu buyobozi


bw'aya mategeko y'ingoma y'Imana bituri kure. Ariko
nidusaba Yesu akaza muri twe, azadushoboza kuyumvira
bibe nk'umuco wacu; yarabidusezeraniye muri Ezekiyeli
36:26-27 ati "Nzabaha umutima mushya n'umwuka mushya
ntume · mugendera mu mategeko n'amateka yanjye
mukayasohoza" None nawe" Genda ugire utyo" Luka 10:37

*** *** . ***


INTEGUZA Truth and Track
Cell-phone : 08612295.
KIGALI - RWANDA
e-mail: integuza@yahoo.fr

You might also like