Inyigisho Yo Ku Munsi Mukuru W'ukwigaragaza Kwa Nyagasani

You might also like

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 2

1

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI

Amasomo: Iz 60, 1-6; Zab 72 (71); Ef 3, 2-3a. 5-6; Mt 2, 1-12

“Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe ? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba, none tuje
kumuramya”

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Turahimbaza umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani Yezu. Ni
umwe mu minsi mikuru ikomeye ku mukristu, aho tubona abanyabwenge Balthazar, Melchiol na Gaspard bagiye
kuramya Umwana Yezu bayobowe n’Inyenyeri, bakagenda bitwaje Amaturo yo gutura umwan wavutse. Ayo
maturo nayo turayabwirwa ni Zahabu : igaragaza ko Umwana Yezu wavutse ari Umwami w’abami ; Ububani :
bugaragaza ko uwo mwana ari umusaserdoti Mukuru, Imana isumba byose ; Imibavu : ikimenyetso cy’uko uwo
mwana wavutse ari Umucunguzi, azitangaho igitambo, akabambwa, akadupfira ku musaraba, agahambwa
akazazuka ku munsi wa gatatu.
Uwo mwana yagenderewe n’abo banyamahanga batari abayisraheli nk’ikimenyetso cy’uko Yezu ataje gukiza
umuryango wa Isiraheli gusa ; yaje gucungura abantu b’amahanga yose, b’ibihugu byose, b’indimi zose. Ivanjili
y’uyu munsi iratwereka uko Yezu yakiriwe. Uko abantu bo mu gihe cye bamwakiriye byadufasha kureba natwe
uko tumwakira muri iki gihe. Bityo tugahimbaza ku buryo bunoze Ukwigira Umuntu kwa Jambo.
Bibiliya iyo itubwira umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani ikoresha ibimenyetso by’urumuri
n’umwijima, bikaba ari nk’igishushanyo kitugaragariza ibintu bibiri bitandukanye: Icyiza n’ikibi. Mu buhanuzi
bwe urumuri Izayi abona ni ikimenyetso cy’ukwigaragaza kw’Imana: Imana umunsi umwe yohereje i
Yeruzalemu Umukiza nk’urumuri rutsinda umwijima w’ubwoba n’icyaha, no kumurikira Israheli ndetse
n’ibihugu by’amahanga yose: “Haguruka ubengerane Yeruzalemu kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo
ry’Uhoraho rikurasiyeho”.
Pawulo mu Ibaruwa yandikiye abanyefezi, ayobowe n’urwo rumuri rumurikira amahanga yose yumvise kurusha
abandi akamaro k’uru Rumuri: impuhwe z’Imana zaje kubwira abantu bose ko bahamagariwe kugendera mu
rumuri no gusangira umurage ndetse no kuba umubiri umwe babikesheje Ivanjili.
Umunsi Mukuru w’ukwigaragaza kwa Nyagasani rero ni ukwizihiza umunsi mukuru w’urumuri. Muri iki gihe
isi yugarijwe n’imuri nyinshi harimo izo kumenyekanisha ibintu ngo bigurwe, zirimo iz’ibintu bishashagirana
ariko bikaba bishobora kuryana no kwangiza, umukristu yagombye kumenya aho ajya gushakira urumuri rwa
nyarwo, urumuri rw’ukuri. Urwo rumuri ni Kristu muzima. Nibyo Papa Lewo Mukuru yavugaga ati: “nushaka
ureke imuri z’iby’isi zigere ku mubiri wawe ariko ubigiranye urukundo rwinshi rugurumanira mu mutima wawe,
wemere maze wakire muri wowe urumuri nyarumuri rumurikira buri muntu uje kuri iyi si.”
Umwanditsi w’Ivanjili Matayo we, aratwereka urugamba rukikije umwana Yezu, urugamba rw’urukundo
rugaragazwa n’abami bari baje kumuramya, n’urugamba rw’urwango no gutoteza ruyobowe na Herodi.
Umwami Herodi yabwiwe n’Abanyabwenge ko hari Umukiza, umwami w’Abayahudi umaze kuvuka. Herodi
n’ibyegera bye yumvise iyo nkuru bashya ubwoba, bakuka umutima. Herodi, umukambwe wari ushigaje imyaka
mike ngo yipfire, yumva ko ubutegetsi bwe bugiye guhungabana. Arasobanuza amenya ko Umukiza agomba
kuvukira i Betelehemu muri Yudeya. Arangira inzira abanyabwenge. We akomeza kwiryohera mu Ngoro ye i
Yeruzalemu, ariko kandi ahangayikishijwe n’uwo mwana wahuruje abanyabwenge bo mu bihugu bya kure.
2

Herodi ntiyigeze ajya kureba umwana. Ategereje ko Abanyabwenge bajya kureba bakazamukorera raporo agafata
ibyemezo.
Kumenya aho umukiza yavukiye n’igihe yavukiye ntibihagije. Icy’ingenzi ni uguhaguruka ugakora urugendo
ukajya kumuramya. Ikindi ni uko ijisho ry’undi ritakurebera umugeni. Kumenya Yezu ni urugendo rwa buri wese.
Ntawe uba umukristu mu mwanya w’undi.
Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko ni abahanga b’inzobere mu kumenya Bibiliya. Bize amashuri
menshi. Basomye Bibiliya barayicukumbura. Bazi ibirimo byose ndetse bakabisobanurira abantu ku buryo
bunoze. Bazi aho umukiza azavukira bakurikije uko abahanuzi babivuze. Nyamara ubuhanga bwabo ntibutuma
batera intambwe ngo bajye i Betelehemu kureba Umukiza. Basa n’abifungiye mu byo bazi, mu byo basomye. Ni
nk’aho Umukiza nta gishya abazaniye. Barerekana inzira, batange ibisobanuro, ariko bo ntibava aho bari no
mu byo barimo. Mbese ni nka bya byapa byo ku muhanda byerekana icyerekezo ariko byo ntibive aho biri. Bereka
abandi inzira y’urumuri bo bakigumira mu mwijima.
Aho ntitujya tugira abandi inama nziza ariko twe ntituzishyire mu bikorwa ? Tukereka abandi Yezu n’uburyo
bwo kumugeraho ariko twebwe tutabana nawe ? Hari umugabo n’umugore bari bafite abana babiri umuhungu
n’umukobwa. Ku cyumweru bakajyana abana ku kiliziya bati nimujye mu Misa turagaruka kubatwara Misa
irangiye. Ababyeyi bakajya kwitemberera, bagacunga isaha Misa irangiriraho bakaza gucyura abana. Igihe
cyarageze abana banga kuva mu modoka …
Abanyabwenge baturutse iburasirazuba, barashakashaka. Babonye ikimenyesto kidasanzwe babihuza n’ibyo
basomye mu buhanuzi bwa Israheli nko mu buhanuzi bwa Balamu, maze mu bushishozi bwabo bwa muntu bumva
ko ari kimenyetso cy’umwami wavutse. Bahise bitegura bakora urugendo rurerure, bareka ibyo bari barimo baza
kumuranya bamuzaniye amaturo bayobowe na ya Nyenyeri idasanzwe bari babonye. Nti bazi inzira, baragenda
bashakisha, mbese bayobowe n’ukwemera nka Abraham wahagurutse akagenda atazi iyo agana n’abayisraheli
bayobowe n’agacu kererana. Babonye ikimenyetso, inyenyeri idasanzwe. Icyo kimenyetso kirabayobora. Hari
aho bageze, inyeyeri barayibura. Mu bwiyoroshye bajya kuyoboza umwami Herodi. “Umwami w’Abayahudi
umaze kuvuka ari hehe ? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba none tuje kumuramya” (Mt 2,2). Herodi yumva
arahungabanye. Ariko arihangana arasobanuza, asanga iby’Abanyabwenge bamubwiye ari ukuri. Abohereza i
Betelehemu. Abasaba kuzagaruka iwe bakamuha raporo.
Abanyabwenge bafata inzira mu mwijima w’icuraburindi, ariko ya nyenyeri irongera irabiyereka barabona,
ibyishimo birabasaga. Bagera aho umwana aryamye. “Nuko binjira mu nzu, babona umwana na nyina Mariya;
nuko barapfukama baramuramya. Hanyuma bapfundura impago zabo, bamutura zahabu, ububani n’imibavu”.
Nyuma baburirwa na Malayika kudasubira kwa Herodi. Basubira mu bihugu byabo banyuze indi inzira. Koko
rero, uwahuye na Yezu by’ukuri, arahinduka, ntashobora kuguma uko yari ari. Ahindura icyerekero cy’ubuzima
bwe. Ntahita aba umutagatifu ako kanya kuko ari urugendo rurerure, ariko afata icyerekezo kigana ku butagatifu.
Bvandimwe natwe dusabirane kwakira Urumuri rwatumurikiye, twemere Yezu Kristu atumurikire mu
icuraburindi ry’iyi si kandi twirinde gusubira inyuma nka bariya Banyabwenge batasubire kwa Herodi wari ufite
imigambi mibisha idahuye n’ugushaka kw’Imana.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

You might also like