Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 3

MISSA NTAGATIFU Y’IGITARAMO CY’UMWAKA, KUWA 30-12-2022 ~KAGUGU-KACYIRU

“Umunwa n’ururimi binoza ijwi ryanjye, ni ibikoresho byamamaza inkuru nziza y’Uwiteka binyuze mundirimbo”
• UMUTAMBAGIRO: MUZE TUMURAMYE [IRAMBONA Oscar]
Ref: Muze mwese turamy’umucunguzi, muze tumuramye, muze duhimbarwe muze twishimire Noheli,
umukiza yaje, umukiza yaje, yajeeeh! Yaje!
1. Twabonye Kristu, twabony’umukiza wacu, uw’abahanuzi bavuze, kera na kare, yaje, yaj’iwacu. Ni Kristu
ni Nyagasani, muze tumuramye.

2. Jambo w’Imana, yigiz’umuntu rwose, Nyir’ijuru yaj’iwacu, yaje muri twe, yaje yaj’iwacu. N’Umwami
araganje muze tumuramye.

3. Mwami w’ineza, wigiz’umukene rwose, kand’uri Nyir’imitsindo, Mwam’uganje, ganza tukuyoboke.


Uganz’uri Nyagasani twese tumuramye.

4. Gumana natwe, tura mumitima yacu, uyuzuz’ineza yawe, n’ubwiyoroshye, ngwino, tura muritwe.
Uganz’uri Nyagasani, twese tukuramye.
KWINJIRA: NOHELI URUMURI RWASESEKAYE [HODARI J.Claude]
Noheli, Noheli noheli, noheli noheli,noheli urumuri rwasesekaye hose, noheli, umucunguzi yavutse none.
1. Mahanga yose nimunezerwe, aje gukiza, aje kubohor’ingoyi z’urupfu, ng’uy’Umwami utang’amahoro.
2. Umwana twahawe n’umujyanama, n’umutegetsi, abami b’isi yos’abarush’amaboko,
ng’uy’Umwam’utang’amahoro.
IMANA NISINGIZWE MU IJURU: Eliazar NDAYISABYE
No munsi abant’ikunda, no munsi abant’ikunda, bahoran’amahoro bahorane amahoro. Turakurata,
turagushima, turagusenga, turagusingiza, turagushimir’ikuzo ryawe ryinshi.
1. Nyagasani Mana Mwami w’ijuru Man’itegeka Mana Data, ushobora byose.
2. Nawe Nyagasani Mwana w’ikinege ntama w’Imana Mwana w’Imana, turakurata.
3. Wow’ukiz’ibyaha byabantu akir’amasengesho yacu, Tubabarire.
4. Wowe wicay’iburyo bw’Imana Data Tubabarire ni wowe wenyine gusa utunganye.
5. Ni wowe wenyine usumba byose Yezu Kristu na Roho Mutagatifu n’uko hasingizw’Imana Data Amen.

ISOMO RYA 2: ALLELUIA KRISTU YAJE


Alleluia x8
1. Kristu yaje Alleluia, Kristu turi kumwe, aje kuducungura.
2. Noheli nziza Nohel’iwacu, ibyishimo tubisakaze hose

GUTURA: AKIRA [NGIRUMPATSE Matayo]


Akir’igitambo cy’abana bawe Nyagasani, Akir’amaturo y’ingabo zawe Mwimanyi. Akir’igitambo cy’abana bawe
Nyagasani, Akir’amaturo, akir’amaturo y’ingabo zawe, Mwimanyi. Akir’igitambo cy’abana bawe, akira, akira akira,
akira. Turakurata Nyagasani, tuzik’ugir’ubuntu, tuzik’ugir’impuhwe. Akir’igitambo cy’abana bawe; Akir’amaturo
y’ingabo zawe. Akir’igitambo cy’abana bawe Nyagasani, Akir’amaturo, akir’amaturo y’ingabo zawe, Mwimanyi.
Akir’igitambo cy’abana bawe, akira, akira akira, akira.

Choralle: Inyange za Bikira Mariya ~ Kagugu, © Aimable – NKUNDIRA – GITA – Aira P1


• AKIRA YEZU MWAMI MWIZA [Harm: A. Christophe M]
Allelia x8
1. Akira Yezu Mwami mwiza, akir’imitima y’abawe
2. Akira n’imibiri yabo, ibyabo byose ubyijyanire.
3. Tagatifuz’abakwizera baguhereze bawizihiye.
4. Banisha nez’abo wacunguye n’Uwabahanze wabohereje.
5. Hasingizw’Imana mubatatu ubu n’iteka ryose Amen.
• AKIRA MANA YACU [NYANDWI Elie]
Ref: Akira Mana yacu, amaturo tugushikaniye, yakire kand’ushime n’isi yose wacunguye.

1. Uyu mukate mana n’uwushime, n’uyu muvinyu mana n’uwushime, tubiguhaye ngo tunywane na we, NI
WEWE DUKESHA VYOSE.
2. Ekleziya yawe Mana n’uyishime, n’aba Bakristu Mana n’ubashime, Tubaguhaye ngo tunywane nawe,
NI WEWE DUKESHA VYOSE.

3. Abagenzi bacu Mana n’ubushime, n’abansi bacu Mana n’ubushime, tubaguhaye ngo tunywane nawe, NI
WEWE DUKESHA VYOSE.
4. Abavyeyi bacu Mana n’ubashime, n’imiryango yacu Mana n’uyishime, tuyiguhaye ngo tunywane nawe,
NI WEWE DUKESHA VYOSE.

5. Ubuzima bwacu Mana n’ubushime, n’ivyo dutunze Mana n’ubishime, tubiguhaye ngo tunywane nawe,
NI WEWE VYOSE.
6. Abatwara bose Mana n’ubashime, n’abatwarwa bose Mana n’ubashime, Tubaguhaye ngo tunywane nawe
nawe, NI WEWE DUKESHA VYOSE.

7. Urwanda rwacu Mana n’urushime, n’iyi si yacu Mana n’uyishime, tuyiguhaye ngo tunywane nawe, NI
WEWE DUKESHA VYOSE.

GUSANGIRA: ABIJURU BARIRIMBA [Adapt: J. Damascene MANIRAHO]


1. Abijuru baririmba, bakuz’umwana w’Imana, waje gukiza rubanda, nimucyo tumusingize. X2
Ref: Gloooooria, in excoelsis Deo, Gloooooria in Excelsis Deo.

2. Rubanda mujye mwishima, kuko mwabonye umukiza, n’Imana yigiz’umuntu, ubakiza ni umuremyi. X2
3. Bashumba mwoye gutinya, tubahanurir’ibyiza, mugiye none guhirwa, Imana yaje kubakiza. X2

4. Mugende I Betelehemu, muzasanga mu kirugu, akana hamwe na nyina, gatitira nk’umukene. X2


5. Akana kavutse none, karigunze mu kirugu, ni Imana yaremye abantu, muze vuba tumuramya, muze vuba
tumuramye.
6. Yanze kwigira nk’Umwami maze yigir’umukene, kugira ngo mudatinya kweger’Umwami w’ishema
kweger’Umwami w’ishema.

• NOHELI ... BANTU MUHIMBARWE [HABYARIMANA Appolinaire]


Noheli noheli noheli, ngay’amizero yacu, noheli noheli noheli, umukiza w’isi yavutse.
1. Bantu mwese nimuhimbarwe, mutaramir’Umwana Yezu, mmutur’imitima kuk’azanywe no kubakiza.
2. Bantu mwese nimuhimbarwe, musingiz’Umwami Nyabami, nimurat’Umukiza wajr none, kubacungura.

Choralle: Inyange za Bikira Mariya ~ Kagugu, © Aimable – NKUNDIRA – GITA – Aira P2


3. Bantu mwese nimuhimbarwe, mushimagiz’Umucunguzi we dukesha Rugira Nyir’impuhwe
Nyir’imbabazi.

GUSHIMIRA: NIMWISHIME MUNEZERWE [ HAGENIMANA Fabien]


Ref: Nimwishime munezerwe, inkuru nziza yadutashyemo, umukiza w’isi yatuvukiye, Alleluia Alleluia,
Alleluia, Alleluia.
1. Malayika w’Imana yatumwe k’umukobwa w’isugi witwa Mariya, amubwir’inkuru nziza.
2. Mariya yarabyemeye ntabwo yarinze yashidikanya kur’iyo nkuru, yakira inkuru nziza.
3. Umwana wavukiy’I Bethrehemu, n’Umwami n’umutegetsi w’isi n’ijuru, nasingizwe arakarama.

4. Umukiza w’isi yatuvukiye arasa nk’izuba rirashe neza, n’urumuri rw’amahanga, nasingizwe n’urumuri
rw’amahanga, nasingizwe.
5. Barahirwa abamwiteguye, bakaba bakeye mumitima yabo, ingoma ye nibo yagenewe basugire, ingoma
ye nibo yagenewe basugire.

6. Umwam’uje n’uw’amahoro, ingoma n’iy’urukundo abazabamusanga baronk’ubuzima,


abazabamusanga baronk’ubuzima..
7. Dushim’Umwam’udukunda, Kristu we waje kuducungura, mucyo tumwisunge atwiyoborere, mucyo
tumwisunge atwiyoborere.

GUSOZA: MWARI WA DATA [Pacifique TUNEZERWE]


1. Mwari wa Data wasamw’utagir’inenge, uvukan’ubwiza bugutats’imbere n’inyuma ub’igitego mubandi
Mariya, igihe kigeze Dat’agutumaho Malayika, ngwakumenyeshek’agutoreye kuzabyara umucunguzi
w’abantu Mariya.
Ref: Mwamikazi w’ijuru n’isi Mariya, uri mwiza uzir’inenge Mariya, tugukunde urabikwiye Mariya.

2. Ndakuramutsa Mariya wuzuy’inema abagore bosewabarushije umugisha ur’isugi n’umubyeyi Mariya,


amasezerano wagiranye na Yozefu yo kuzabana mur’amasug’anyuz’Imana, Imana yarabahembye Mariya.
3. mwabonye mwembi Ingabire y’ikirenga, Mariya arabyara maze mwembi murerer’Imana, Jambo wabaye
n’umuntu Mariya.
Igihe kigeze, Yezu umwana wawe w’ikinege, waramutanze ngo adupfire k’umusaraba, mwembi
muraducungura Mariya.

*NKUNDIRA* GITA - Aira


TUBIFURIJE GUTUNGANIRWA, GUHIRWA, KWEGERA IMANA,
ISHYA N’IBYIZA MUMWAKA MUSHYA WA 2023 MUSHYA MUHIRE!

Choralle: Inyange za Bikira Mariya ~ Kagugu, © Aimable – NKUNDIRA – GITA – Aira P3

You might also like