Download as docx, pdf, or txt
Download as docx, pdf, or txt
You are on page 1of 1

ISHINGIRO RY’IBYIZERWA ,ABAKRISTO TWIZERA

Umwizera wa Kristo wese yizera kandi akana bwiriza ibi:


1.Imana iri mu butatu bwera:Imana DATA,Imana MWANA ndetse n’Imana
MWUKA.Kandi ibyo bituma duhamya neza y’uko Yesu ari umwana w’Imana kandi
akaba ari Imana yihinduye umuntu kubwo gucungura umuntu wari ukwiriye
kurimbuka azize ibyaha bye.Yohana 1:1-4,1Yohana 1:1
2.Agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu gusa:Twizera ko muri we ari mo ubugingo
buri. Yohana 1:12,Abaroma 10:9,Yohana 3:16
3.Yesu yarapfuye azira ibyaha by’abari mu isi yose,akaba yarazutse ni muzima
yicaye iburyo w’Imana Data azagaruka aje gucira abantu bose;abazaba bariho
n’abapfuye bose.Ibyakozwe n’Intumwa 1:9-11,Abaroma 6:23
4.Umuntu wese azazuka kandi azagararizwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo
agacirwa urubanza rw’ibyo yakoze akiri mu mubiri,agahabwa ingororano
zabyo.Roma 14:10,1 Petero 4:5,Ibyahishuwe 20:12,Malaki 3:19-21
5.Twemera itorero ry’intumwa rishinze ku rufatiro ari rwo Kristo.Yohana 21:16
6.Umubatizo:Umuntu wese wizeye Kristo akwiye kubatizwa umubatizo wo mu
mazi menshi;akabatizwa mu izina rya Imana Data na Mwana na Mwuka Wera.Aba
asohoje gukiranuka kose ateye ikirenge mu cya Yesu, akinjira mu itorero ry’abandi
bizera agategerezanya n’abo kugarukaku Mwami Yesu.Matayo 3:14-
15 ,Ibyakozwe n’Intumwa 8:36-38,16:31-33
Ibi n ibyo abizera bose twizera bikaba ari na ryo shingiro ry’ibyo twigisha hose.

You might also like