Amategeko Shingiro Agenga Big Evangelical Network

You might also like

Download as docx, pdf, or txt
Download as docx, pdf, or txt
You are on page 1of 6

AMATEGEKO SHINGIRO Y’UMURYANGO BIG EVANGELICAL NETWORK

UMUTWE WA I:IZINA ,IGIHE N’ICYICARO BY’UMURYANGO

Ingingo1:

Kubwubuntu bw’ imana no kubaha umuhamagaro w’ Imana wo kwamamaza ubutumwa no guhindura


abantu , Intumwa, mu Rwanda hashinzwe umuryango, udaharanira inyungu, witwa BIG EVANGELICAL
NETWORK (B.E.N) Uwo muryango uzamara igihe kitagenwe

Ingingo ya 2: Icyicaro cy, umuryango.

Icyicaro cy’umuryango giherereye muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya HUYE.

UMUTWE WA II:INTEGO, IBIKORWA NAHO UKORERA

Ingingo ya 3: Intego

Intego y’ umuryango wa Big Evangelical Network: Gutumikira Yesu mu guhindurirabenshi mu


gukiranuka. Nk’uko tubisanga muri Daniel 12:3 ‘’ kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo
mu isanzure ry’ijuru nabahinduriye benshi kubukiranutsi, bazaka nk’inyenyeri iteka ryose’’

Abagenerwabikorwa ni Abanyarwanda bose bo mungeri zose .

Ingingo ya 4: Ibikorwa

Ibikorwa bya Big Evangelical Network ni :

1. Kubwiriza ijambo ry’IMANA no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kiristo mumuryango
nyarwanda.
2. Gushyigikira Ibikorwa byiza by’imibereho y’ abaturage, murwego rwo guhuza ijambo
ry’IMANA ,Ubuzima n’ibikorwa.
3. Gukora no gutegura Ibiterane by’ivugabutumwa.
4. Gutegura no guhugura abavugabutumwa muburyo bw’ Inyigishona
indirimbo(amakorali,abahanzi kugiti cyabo n amatsinda yo kuramya no guhimbaza…)
5. Gukorana n’amatorero ya gikiristo ari mumurongo mwiza wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa
Yesu kristo.
Ingingo ya 5: Aho Big Evangelical Network ikorera.

Umuryango wa B.E.N ukorera muri kaminuza no hanze yayo, mu Rwanda hose no hanze y’igihugu aho
Imana izadutuma.

UMUTWE WA III: ABAGIZE UMURYANGO

Ingingo ya 6: Abanyamuryango

Umuryango, ugizwe n’ abanyamuryango nyakuri, abanyamuryango b’icyubahiro.

Abanyamuryango nyakuri n’abawushinze nabaje nyuma bakemerwa n’inteko rusange y’umuryango.

Ingingo ya 7: Abashinze umuryango

Umuryango wa (B.E.N )washinzwe na KUBWIMANA Emmanuel.

Ingingo ya 8: Abinjiye mumuryango.

Abinjiye mu muryango ni abantu bose bashatse, bashobora, bakemera, amategeko awugenga abo baba
abanyamuryango bamaze kwemezwa n’inteko rusange

Ingingo ya 9: Abanyamuryango b’icyubahiro

Ushobora kuba umunyamuryango w’icyubahiro numuntu wese utari umunyamuryango nyakuri, ariko
agashimishwa n’ibikorwa byawo, kandi agashyigikira ko utera imbere.

Abanyamuryango b’icyubahiro bashobora kujya mu inama z’umuryango ariko ntibashobora gutorwa,


bemerwa n’inteko rusange bisabwe na komite nyobozi.

Ingingo ya 10: Kwemererwa

Gusaba kwemerwa k’umunyamuryango babisaba perezida wa (B.E.N.) mu nyandiko

Kuba umunyamuryango bigomba kwemezwa na 2/3 by’abanyamuryango.

Ingingo ya 11: Gutakaza kuba umunyamuryango

Umunyamuryango atakaza kuba umunyamuryango iyo:

1.yapfuye.

2. yirukangwe.

3. yasezeye.

UMUTWE WA IV: UMUTUNGO WA (B.E.N.)

Ingingo ya 12: Aho umutungo wa B.E.N. uturuka.

Umutungo w’umuryango Big Evangelical network uturuka:

.Ku misanzu ihoraho yabanyamuryango

.Ku mpano, imfashanyo n’indagano


.Ku mutungo, umuryango uvana mu bikorwa binyuranye bijyanye n’intego zawo.

Ingingo ya 13: Uko umutungo ukoreshwa.

Umutungo w’umuryango wa (Big Evangelical Network) ukoreshwa gusa ku bikorwa bijyanye no


kurangiza inshigano zawo.

Nta na rimwe ushobora kugabanywa abanyamuryango.

UMUTWE WA V : INZEGO Z’UMURYANGO , INSHINGANO N’IMIKORERE YAZO (B.E.N.)

INGINGO YA 14:INZEGO Z’UMURYANGO

*Inteko rusange

*Komite nyobozi

*Akanama k’abagenzuzi

Abashinzwe umutungo

Hashobora gushyirwaho n’izindi nzego byemejwe n’inteko rusange.

UMUTWE WA VI:INTEKO RUSANGE

INGINGO YA 15:ABAYIGIZE

Inteko rusange igizwe n’abanyamuryango bose ba BIG EVANGELICAL NETWORK .

INGINGO YA 15: Inshingano

Inteko rusange ni rwo rwego rukuru rw’umuryango ishinzwe ibi bikurikira:

1.Kwemeza no guhindura amategeko agenga umuryango n’amategeko yihariye yawo.

2.Kwemeza ibyo umuryango uzakora.

3.Kwemera,guhagarika, no gusezerera abanyamuryango.

INGINGO YA 16:GUTUMIZA INTEKO RUSANGE

Inteko rusange itumizwa na Komite Nyobozi ya BIG EVANGELICAL NETWORK .

INGINGO YA 17:UMUBARE WA NGOMBWA MU NAMA Z’INTEKO RUSANGE

Inteko Rusange iterana kandi igafata ibyemezo iyo nibura ½ by’abanyamuryango bahari,iyo badahari
batanze impamvu inama irasubikwa bakumvikana ikindi gihe kitarengeje iminsi 7.Iyo batongeye
kuboneka bose inama ibaho kandi imyanzuro ifashwe ihabwa agaciro hatitawe ku mubare w’abari
bahari.
INGINGO YA 18:IGIHE INTEKO RUSANGE ITERANIRA .

Inteko rusange iterana inshuro 4 mu mwaka ni ukuvuga buri mezi atatu mu nama zayo
zisanzwe.Inyandiko zitumira inama, abanyamuryango bahabwa ibiri ku murongo w’ibyigwa byibura
iminsi 3 y’uko inama rusange ibaho.

Ishobora guterana mu buryo budasanzwe mu gihe byemejwe na komite nyobozi .

INGINGO YA 19:UBWIGANZE MU GUFATA IBYEMEZO

Ibyemezo bifatwa iyo habaye ubwiganze bunini mu bagize inteko rusange kandi bikemezwa n’Uwashinze
umuryango.?

UMUTWE WA VII:KOMITE NYOBOZI

INGINGO YA 19:Abayigize

Komite Nyobozi ya Big Evangelical Network igizwe na:

 Perezida/umuvugizi w’umuryango
 Abungirije
 Abashinzwe buri by’iciro by’ivugabutumwa

Kugira ngo umuntu abe ahagarariye umuryango imbere y’amategeko agomba kuba:
*Inyangamugayo
*Kuba afite imyaka y’ubukure
*Kuba adafite ivangura iryo ariryo ryose.
*Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko.

INGINGO YA 20:Uko abagize komite nyobozi batorwa .

Komite nyobozi ishyirwaho kandi igatorwa n’inteko rusange ku bwiganze busesuye bw’amajwi kuri buri
munyamuryango. Abatowe bahabwa manda y’umwaka keretse iyo bahagaritswe na komite nyobozi
y’umuryango.

INGINGO YA 21

Komite Nyobozi ifite inshingano zikurikira:

 Gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inteko rusange


 Gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’umuryango
 Gutegura raporo ya buri gihembwe ni ukuvuga amezi atatu
 Gutegura ingengo y’imari izashyikirizwa inteko rusange ngo yemezwe.
 Gutegura inama y’inteko rusange
 Gushaka amasezerano y’imikoranire n’abafatanyabikorwa n’inkunga
 Gutegura amategeko agenga imikoranire n’ihindurwa ry’amategeko agenga
umuryango,ikayashyikiriza inteko rusange ngo iyemeze.
INGINGO YA 22:UMUBARE WA NGOMBWA MU NAMA ZA KOMITE NYOBOZI

Komite Nyobozi iterana kandi igafata ibyemezo mu buryo bwemewe iyo nibura 2/3 by’abayigize
bitabiriye Inama.

UMUTWE WA VIII: ABAGENZUZI B’UMUTUNGO

INGINGO YA 24:Itorwa n’inshingano

Abagenzuzi b’umutungo bashyirwaho na komite nyobozi , baba bafite inshingano yo kureba uko
umutungo w’umunyango ukoreshwa, kubimenyesha no gutanga raporo ihoraho kuri Komite nyobozi
n’Inteko rusange mu gihe runaka.

UMUTWE WA IX:URWEGO RWO GUKEMURA AMAKIMBIRANE

INGINGO YA25:Iyo amakimbirane abonetse mu muryango ,Komite Nyobozi ishyiraho akanama


katabogama gashinzwe gukurikirana intandaro y’amakimirane no kuyakemura.

Iyo hamaze gucukumburwa neza,umuntu usanzwe mu makosa asaba imbabazi mu ruhame.Agahabwa


igihe cyo kwisubiraho ,yakomeza amakosa agahagarikwa mu muryango. Atakwisubiraho akirukanwa.

INGINGO YA 26:Iyo umunyamuryango akoze ikosa ryateza igihombo umuryango mu by’umutungo


akurikiranwa mu nkiko akanategekwa kwishyura ibyo yanyereje.

27.Umuyobozi cyangwa umunyamuryango utuzuza neza inshingano ze,ahagarikwa by’agateganyo,


akaganirizwa agahabwa igihe runaka ,atakikosora agasezererwa mu muryango binyuze mumuri komite
nyobozi bikamenyeshwa i Nteko rusange,agahabwa ibaruwa yo gusobanurirwa impamvu.

UMUTWE WA X:IHINDURWA RY’AMATEGEKO AGENGA UMURYANGO

INGINGO 28:Amatego agenga Big Evangelical Network ashobora guhindurwa bitewe ni mpamvu n’igihe
biri ngombwa.Mbere y’uko ahinduka Komite nyobozi ifite inshingano yo kubisobanurira Inteko rusange
yose bagafatira icyemezo hamwe.

INGINGO YA 29: Ku byaba bidateganijwe muri aya mategeko shingiro,umuryango witeguye kubahiriza
ategangwa n’ihuriro ry’imiryango ihuza imiryango ya giKristo uzaba ubarizwamo.

INGINGO 30: Uwashinze umuryango ,KUBWIMANA Emmanuel afite ubushobozi bwose bwo guhindura
ikintu cyose yabona ko cyabangamira kugera ku ntego z’umuryango wa Big Evangelical Network.

INGINGO YA 31: Abashyizeho umukono

Aya mategeko ashyizweho n’abanyamuryango ba Big Evangelical Network itangiranye na bo.

Bikorewe I Huye,kuwa 7/1/2023

KUBWIMANA Emmanuel

Umuyobozi wa Big Evangelical Network

You might also like