FIQIH

You might also like

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 118

1

Bismillah Rahmani Rahim

Intangiriro:

Ishimwe n’ikuzo ni iby’Imana Nyagasani, amahoro n’imugisha nibisakare


ku Ntumwa y’Imana Muhamad no ku bantu be n’abasangirangendo be
n’ababakurikiye mu kugira neza kugera ku munsi w’imperuka.

Nyuma y’ibyo, mu rwego rwo gusakaza


ubumenyi bwafasha mu kumenya idini ya Islam, cyane cyane ku
bayislamu bashya,hateguwe amasomo y’ibanze agamije guhugura buri
muyislamu wese mushya mu idini ya Islam, haba mu bumenyi bujyanye
n’amategeko y’Idini FIQIHI ndetse n’ubundi.

Tukaba dusaba Imana Nyagasani ko iki gitabo


yakigira icy’umumaro, ikazahemba bihebuje umuvandimwe Sheikh
TWAGIRAMUNGU Mudathir wateguye aya masomo, ndetse nabagize
uruhare bose kugira ngo kigere ku basomyi byumwihariko umuryango
A.D.E,F binyuze mu ishami ryawo rishinzwe ubwanditsi bw’ibitabo.

Imana niyo mufasha.

Kigali, le 25/5/2014
Sheikh GAHUTU Abdulkarim
Umuyobozi mukuru wa A.D.E.F.
Office Rwanda.

2
FIQIHI NI IKI?

* Fiqihi: n’isomo ritwigisha ibyerekeranye n’amategeko y’idini ya Islam haba


m’ubuzima bw’umuntu ku giti cye cyangwa muri bagenzi be muri rusange.

Ni ngombwa rero kuri buri Muyislamu kwiga Fiqihi kuko umuhanga muri
Fiqihi akenshi nakenshi aba ari umukiranutsi imbere y’Imana. Hadith:
“MAN YURIDI LAHU BIHI KHAYIRAN YUFAQIHUHU FI DINI” (Uwo
Imana yifuriza ibyiza imuha ubumenyi mu idini)

Ibyiza byo kwiga Fiqihi:

Nkuko twabivuze iyo umuntu afite gusobanukirwa mu mategeko y’idini aba


ari umukiranutsi imbere y’Imana, ashobora gusenga Imana uko bikwiye
bityo k’umunsi w’imperuka igihembo cye kikazaba ijuru.

TWAHARATU
(Kwisukura)

Twaharatu: Ni ukwisukura wikuraho umwanda uwo ariwo wose ugaragara


nka najisi n’utagaragara nk’ijanaba. Twaharatu n’itegeko kuri buri Muyisl
amu dusanga muri Qor’an na Hadith: Qor’an: “WA IN KUNTUM JUNUBA
FATWAHARUU” Maidat: 6. (Nimuba mufite Ijanaba “Mwahumanyijwe
n’Imibonano” mujye mwisukura). Nanone Imana iti “WA THIYABAKA
FATWAHIR” Mudathir: 4. (N’imyambaro yawe uyisukure) Itegeko nk’iryo
ryo kwisukura turisanga no mu mvugo z’Intumwa Muhamad (Imana imuhe
amahoro n’imigisha) aho agira ati “Isengesho ry’umuntu ntirishobora
kwemerwa atisukuye”

UBWOKO BWA TWAHARATU.

Twaharatu igizwe n’ubwoko bubiri (2):


1. Kwisukura k’umutima.
2. Kwisukura k’umubiri.
Kwisukura k’umutima: Nukweza umutima wawe uwukuraho umwanda uwo
ariwo wose nk’ibangikanyamana, uburyarya, ibinyoma, gusebanya, kubunza
amagambo, n’ibindi bibi byose.

3
Kwisukura k’umubiri: Nukwisukura wikuraho umwanda ugaragara nka
najisi ukoresheje amazi asukuye cyangwa umucanga usukuye.

Ibyo umuntu yakoresha mu kwisukura: Iyo umuntu yisukura akoresha ibintu


bibiri (2) by’ingenzi aribyo:
1. Amazi asukuye, amazi y’imvura, inzuzi, imigezi, n’ibindi….. Hadith
“Amazi asukuye nta kintu na kimwe kiyanduza”
2. Umucanga usukuye: Hadith: “Imana yangiriye ubutaka bwose kuba bufite
isuku kandi bushobora gusengerwaho”

IBICE BY’AMAZI.

Amazi muri rusange arimo ibice bine (4) by’ingenzi aribyo:


1. A twahuru: ni amazi asukuye y’imigezi n’inzuzi, imvura, akaba aba
asukuye ubwayo kandi ashobora gusukura ikindi kintu.
2. A twahiru: ni amazi yivanzemo ikindi kintu gisukuye nka Fanta,Jus,
n’ibindi: ayo mazi aba asukuye ubwayo ariko adashobora gusukura ikindi
kintu.
3. Al mustaamal: ni amazi yakoreshejwe ikintu icyo aricyo cyose. Ayo
mazi nayo aba asukuye ubwayo ariko adashobora gusukura ikindi kintu.
4. A najisu: ni amazi yaguyemo Najisi. Ayo mazi akaba arimo ibice bibiri(2):
a. Iyo yaguyemo najisi agahindura ibara, uburyohe, n’impumuro: ayo mazi
birabujijwe kuyakoresha mukwisukura.
b. Amazi yaguyemo najisi ntahindure ibara cyangwa uburyohe, cyangwa
impumuro: ayo mazi aba ari meza yakoreshwa no mu kwisukura.

UBWOKO BWA NAJISI.

* Najisi: ni umwanda ukomeye umuyislamu akwiriye kwirinda.


zikaba ziri amoko abiri (2):

1. Najisi zikomeye: imbwa, ingurube.


2. Najisi zoroheje: inkari z’umuntu cyangwa iz’inyamaswa itaribwa,amaraso,
amashyira,ibirutsi,inzoga,n’ikipfishije na madhiyu (ururenda ruturuka mu
gitsina mbere y’imibonano).

4
Uburyo umuntu asukura ahaguye Najisi:

Najisi y’imbwa n’ingurube: woza aho yakoze inshuro zirindwi (7) n’amazi
inshuro imwe murizo ugakoresha umucanga.
Najisi zindi zisigaye: woza aho yaguye inshuro eshatu n’amazi k’uburyo
hadasigara ibara ryayo cyangwa impumuro cyangwa uburyohe.

AMATEGEKO YO KWITUMA.

Iyo umuntu agiye muri wese agomba gukurikiza amategeko akurikira:

1. Kwiherera.
2. Kutajyana muri wese ikintu icyo aricyo cyose cyanditseho izina ry’Imana.
3. Kwirinda kuvuga igihe wituma.
4. Kwirinda kwerekera Kiblat igihe wituma cyangwa kuyitera umugongo.
5. Kwirinda kwituma mu gicucu cy’abantu bugamamo izuba.
Hadith “Mwirinde imivumo ibiri, kwituma mu nzira y’abantu no mugicucu
cyabo”.
6. Ugiye kwinjira muri Wese agomba kubanza ukaguru kw’ibumoso
yasohoka
akabanza ukw’indyo.
7. Kuvuga igihe winjira muri wese uti: “BISMILAHI ALLAHUMA INIY
AUDHUBIKA MINAL KHUBUTHI WAL KHABAITHI”
8. Kuvuga usohotse muri wese uti: “GHUFRANAKA” (2).
9. Birabujijwe k’umuyislamu kunyara ahagaze kuko Intumwa Muhamad
(Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabibujije.

GUSTANJI.
(Kwisukura igihe urangije kwituma)

Gustanji: ni ukoza ahasohotse umwanda igihe umaze kwituma kugeza


umwanda ushizeho burundu. Naho iyo umuntu yisukuza ibinonko babyita
Istijimau.

AMABWIRIZA YO GUS’TANJI.

1. Ntugomba gukoresha igufwa cyangwa igisheshe igihe wisukura iyo

5
wabuze amazi ugomba gukoresha ibinonko. Hadith “Ntimukisukuze igufwa
cyangwa igisheshe kuko ibyo ari ibiryo by’abavandimwe banyu amajini”
2. Ntugomba kwisukuza ikintu gifite agaciro.
3. Ntugomba kwisukuza Ukuboko kw’iburyo.
Hadith “Ntihazagire ufata ku bwambure bwe n’ukuboko kw’indyo igihe
yisukura”.
4. Iyo wabuze amazi ugomba kwisukuriza ibinonko, ugomba gukoresha
bitatu
bitatu.
5. Iyo umuntu ashaka kwisukuza amazi n’ibinonko agomba kubanza
ibinonko
hanyuma amazi.

GUTAWAZA
(Gukaraba ugiye gusenga)

Gutawaza: n’ugukaraba ibice runaka by’umubiri byagenwe n’amategeko igihe


ushaka gusenga. Itegeko ryo gutawaza turisanga mu bintu bitatu:
a. Qor’an: “YA AYUHA LADHINA AMANU IDHA QUM’TUM ILA
SWALATI FAGH’SILUU WUJUHAKUM WA AYIDIYAKUM ILAL
MARAFIQI WA MUSAHU BIRUUSIKUM WA AR’JULAKUM ILAL
KAABAYIN” Maidat:6. (Yemwe abemeye nimubyuka mugiye gusenga mujye
mwoga mu maso hanyu n’amaboko yanyu kugeza hejuru y’inkokora, musige
no mitwe yanyu mwoze n’amaguru yanyu kugeza hejuru y’utubumbankore).
b. Hadith: “Imana ntiyemera Isengesho ry’umwe muri mwe ufite umwanda
keretse yisukuye»
c. Ijimau: Abamenyi bose bemeje ko kwisukura ugiye gusenga ari itegeko
kandi ari ngombwa.

IBYIZA BYO GUTAWAZA.

Ibyiza byo gutawaza ni byinshi kandi byaje muri Hadith zitandukanye


murizo twavuga Hadith “Igihe umuyislamu azaba akarabye mu maso ibyaha
yarebesheje amaso bimanukana n’amazi, yakoza amaboko ibyaha yakoresheje
amaboko bikamanukana n’amazi, yakoza amaguru ibyaha yakoresheje
amaguru bikamanukana n’amazi agasigara yera”.

6
INKINGI ZO GUTAWAZA.

1. Kugira Iniyat (umugambi).


2. Koza mu maso.
3. Koza amaboko kugeza hejuru y’inkokora.
4. Gusiga amazi mu mutwe.
5. Koza amaguru kugeza hejuru y’utubumbankore.
6. Gukurikiranya ibyo bikorwa byose uko bikurikirana.
7. Kubikorera icyarimwe.

SUNAT ZO GUTAWAZA.

Kwisukura nk’uko Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)


yisukuraga bikurikiza imigenzo myinshi ariyo:
1. Kuvuga BISMILAHI igihe utangiye kwisukura. Hadith: “Nta kwisukura
k’umuntu utavuze BISMILAHI”
2. Koza mu kanwa ukoresheje umuswaki.
3. Koza ibiganza inshuro eshatu.
4. Gushyira amazi mu kanwa.
5. Gushyira amazi mu mazuru no kuyapfuna.
6. Kunyuza intoki mu bwanwa bwinshi.
7. Kunyuza intoki hagati y’amano.
8. Kunyuza amazi mu matwi imbere n’inyuma.
9. Koza gatatu gatatu.
10. Kubanza koza indyo hanyuma imoso.
11. Kuvuga umaze kwisukura uti: “ASH’HADU AN LAA ILAHA ILA
LLAHU WAH’DAHU LA SHARIKA LAHU WA ASH’HADU ANA
MUHAMADA ABDUHU WA RASULUHU, ALLAHUMA JIALINIY MINA
TAWABINA WAJIAL NIY MANAL MUTATWAHIRINA„.
12. Kugerageza gutawaza ahantu harehare.
Hadith: “Abantu banjye k’umunsi w’imperuka bazaza babengerana mu maso
no ku maboko kubera kwisukura, uzashobora muri mwe gusukura ahantu
harehare azabikore”.

IBYO UMUNTU AGOMBA KWIRINDA IGIHE ATAWAZA.

1. Mugihe umuntu yisukura agomba kwirinda kureka inkingi iyo ariyo yose

7
yo kwisukura kuko ibyo bituma igikorwa kituzura n’ibihembo byacyo
bikagabanuka.
2. Umuntu agomba kwirinda kwisukurira ahantu hari Najisi.
3. Kwirinda konona amazi igihe wisukura. Hadith: “Intumwa Muhamad
yanyuze kuri Saadi arimo gutawaza aramubwira ati: “uko konona amazi ni
ukw’iki? Nawe aramubaza ati: ese nomu gutawaza habamo konona? Ati:
“ati nibyo ribamo niyo waba uri mu mugezi utemba“.
4. Kwirinda kurenza gatatu.
5. Kwirinda koza mu maso ukubitamo intoki.
6. Kwirinda kuvuga igihe wisukura.
7. Kwirinda kunyuza intoki mu bwanwa k’uwambaye imyenda ya ih’ramu
kubera gutinya ko ubwanwa bwapfuka.
8. Kwifashisha undi ngo akogereze ibice bimwe by’umubiri nta mpamvu.
9. Kwirinda kutabanza indyo.
10. Kwirinda kwiyunyuguza mu kanwa ugakabya igihe usibye.

Uko gutawaza bikorwa:

- Kuvuga BISMILAHI.
- Koza ibiganza gatatu.
- Gushyira amazi mu kanwa no mu mazuru.
- Gukaraba mu maso uhereye aho imusatsi utangirira kugeza munsi
y’akananwa no ku gutwi kw’iburyo kugeza ku kw’ibumoso.
- Koza ukuboko kw’indyo kugeza hejuru y’inkokora gatatu,hanyuma
ukw’ibumoso gatatu.
- Gusiga amazi mu mutwe uhereye imbere kugeza inyuma ukagarura imbere
aho wahereye.
- Guhanagura mu matwi imbere n’inyuma.
- Koza ukuguru kw’indyo kugeza hejuru y’utubumbankore hanyuma
ukw’ibumoso gatatu.
- Gusaba Imana werekeye Kiblat igihe urangije kwisukura.

IBYANGIZA ISUKU YO GUTAWAZA.

Isuku yo gutawaza yangizwa n’ibintu birindwi (7) byose hamwe cyangwa


kimwe muri byo:
1. Icyo aricyo cyose cyasohoka muri imwe mu nzira ebyiri z’ubwambure.

8
2. Gusinzira.
3. Kwikora k’ubwambure ukoresheje ibiganza cyangwa intoki.
4. Gutakaza ubwenge kumpamvu iyo ariyo yose.
5. Gukora k’umubiri w’umugore umwifuza. Hadith: “Uzasoma umugore
cyangwa akamukorakora ajye atawaza“.
6. Kurya inyama z’Ingamiya. Hadith “Babajije Intumwa Muhamad (Imana
imuhe amahoro n’imigisha) bati “Ese dushobora gutawaza twariye
inyama z’Ingamiya? Arabasubiza ati “Mujye mutawaza, barongera bati:
ese dushobora gutawaza twariye inyama z’ihene? Arabasubiza ati “Mujye
mutawaza cyangwa murorere“.
7. Kuva mu buyislamu. Qor’an “WA MAN YAK’FUR BIL IMANI FAQAD
HABITWA AMALUHU WA HUWA FIL AKHIRATI MINAL KHASIRINA“
Maidat: 5. (Umuntu azaramuka ahakanye ukwemera kwe ibikorwa bye byose
biba imfabusa kandi ku munsi w’imperuka akazaba mu banyagihombo)

Ibikorwa bituma umuntu atawaza:

Ibikorwa bitatu iyo umuntu agiye kubikora ategetswe kubanza akisukura


aribyo:

1. Gusenga isengesho iryo ariryo ryose ryaba Faradwa cyangwa Sunat.


2. Gukora Twawafu.
3. Gufata umusafu.

KOGA.

Koga: ni ugukwiza amazi umubiri wose ugambiriye kwikuraho umwanda


ukomeye.(ijanaba,imihango n’ibisanza). Hadith: “Ubwambure bw’umugabo
nibujya mu bw’umugore ningombwa koga“

IBISHOBORA GUTUMA UMUNTU YOGA.

Ibituma umuntu yoga ni ibi:


1. Ijanaba: ni ugukora imibonano mpuza bitsina, kwirotera,gukinisha
ubwambure bwawe intanga zigasohoka.
2. Kuva mu mihango cyangwa ibisanza.
3. Kuba umuyislamu.

9
4. Gupfa.

NINGOMBWA KOGA MU BIHE BIKURIKIRA.

1. Ku munsi w’ijuma.
2. Umaze koza umurambo.
3. Ugiye kwambara ih’ram (Imyenda ibiri y’umweru umukenyero n’umwitero
abagabo bambara bagiye gukora Hijat).
4. Kwinjira mu mujyi wa Makka no guhagarara k’umusozi wa Arafat.
5. Ku munsi mukuru w’Ilayidi zombi (Idil fitri na Idil adwuha).

INKINGI ZO KOGA.

Inkingi zo koga: ni ibikorwa bitagomba kubura mu koga umuyislamu


akwiriye kwitwararika zikaba ari eshatu (3):

1. Kugira Iniyat.
2. Gukwiza amazi umubiri wose.
3. Gukwiza amazi imisatsi yose unyuzamo intoki.

ISUNAT ZO KOGA.

1. Kuvuga BISMILAHI.
2. Koza ibiganza gatatu.
3. Gustanji.
4. Gutawaza nkugiye gusenga.

Uko koga bikorwa:

Iyo umuntu agiye koga Ijanaba agomba gukora ibi bikurikira:


1. Gutegura amazi meza.
2. Afite Iniyat yo kwikuraho umwanda ukomeye.
3. Akoza ibiganza bye gatatu.
4. Gus’tanji.
5. Gutawaza nkugiye gusenga.
6. Gusuka amazi mu mutwe anyuza intoki ze mu misatsi ye.
7. Akoza umutwe wose gatatu.

10
8. Agasuka amazi ku gice cy’iburyo ahereye imbere, hanyuma inyuma maze
agakurikiza ho igice cy’ibumoso uhereye imbere hanyuma inyuma
yarangiza akoza amaguru. Ikitonderwa: Birabujijwe koga ijanaba ukoresheje
isabune,iyo wumva ufite umwanda ukeneye koga isabune ugomba kubanza
ukoga uwo mwanda n’isabune warangiza ukabona koga Ijanaba.

TAYAMAMU.

Tayamamu: ni uburyo bwo kwisukura ukoresheje umucanga usukuye.


Itegeko ryo gukora Tayamamu turisanga muri Qor’an na Hadith: Qor’an:
«WA IN KUNTUM JUNUBA FATWAHARUU WA IN KUNTUM
MAR’DWA AU ALA SAFARI AU JAA AHADU MIN’KUM MINAL
GHAITWI AU LAMAS’TUM NISAA’A FALAM TAJIDUU MAA’A
FATAYAMAMUU SWAIIDAN TWAYIBAN FAM’SAHUU BI UJUHIKUM
WA AYIDIKUM MIN’HU» Maidat : 6. (Ni muba mufite Ijanaba mujye
mwisukura ariko nimuba muri abarwayi cyangwa se muri k’urugendo
cyangwa se umwe muri mwe akituma ibikomeye cyangwa mukaba
mwabonanye n’abagore banyu ntimubashe kubona amazi mutayamamu
umucanga usukuye, muhanagure mu maso hanyu no ku maboko yanyu
mukoresheje uwo mucanga). Hadith: «Gutayamamu ni ugukubita rimwe
ibiganza mu mucanga ugahanagura mu maso no ku maboko».

IMPAMVU ZITUMA UMUNTU AKORA TAYAMAMU.

Umuyislamu Imana yaramworohereje imuha uburyo bwo kwisukura


igihe agiye gusenga akoresheje amazi yaba yayabuze Imana imwemerera
kwisukura akoresheje umucanga usukuye, ntampamvu rero n’imwe umugabo
w’umuyislamu yatanga yamubuza gusenga kugeza apfuye,Tayamamu rero
ishobora guterwa n’impamvu ebyiri zingenzi arizo:
1. Kubura amazi burundu.
2. Kunanirwa gukoresha amazi bitewe n’uburwayi cyangwa ubwoba.

INKINGI ZA TAYAMAMU.

1. Kugira i Niyat.
2. Gutayamamu umucanga usukuye.
3. Guhanagura mu maso no ku maboko.

11
4. Gukora Tayamamu igihe cy’isengesho kigeze kuko bitemewe gutayamamu
igihe cy’isengesho kitaragera.

IBYANGIZA ISUKU YA TAYAMAMU.

Ibyangiza isuku ya Tayamamu ni byabindi byangiza isuku yo gutawaza


twabonye birindwi wongeyeho:
1. Isengesho kuba rirangiye.
2. Gushobora gukoresha amazi.
3. Kuboneka kw’amazi niyo waba uri ku iraka ya nyuma.

IBIBUJIJWE KU MUNTU UFITE IJANABA.

Umuntu wakoze imibonano mpuza bitsina abujijwe gukora ibintu bitanu(5)


igihe atari yisukura:
1. Gukora amasengesho ayo ariyo yose.
2. Gukora k’Umusafu.
3. Gukora Twawafu.
4. Gusoma Qor’an.
5. Kwicara mu musigiti cyangwa kuhatinda, ariko kunyuramo wigendera nta
kibazo igihe ntahandi wanyura.

MAS’HU ALAL KHOFAYINI.


(Gusiga amazi kuri khofu)

Mas’hu alal Khofayini: ni uburyo umuntu akoresha igihe atawaza aho


gukaraba ibirenge agasiga utuzi kucyo yambaye mubirenge kubera impamvu
runaka.
Khofu: n’ikintu cyabaga gikozwe mu ruhu cyambarwaga mu nkweto
twagereranya ubu n’amasogisi.

Aho dukomora gusiga kuri Khofu:

Itegeko ryo gusiga kuri Khofu turikomora muri Hadith igira iti: Hadith:
“Nabonye Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
yihagarika arangije aratawaza hanyuma ahanagura kuri Khofu ze„.

12
Igihe isuku ya Khofu imara:

Iyo umuntu yisukuye hanyuma agasiga kuri Khofu iyo atari ku rugendo
ashobora gusiga kuri Khofu amanywa n’ijoro. Naho umuntu uri kurugendo
biremewe ko yakwisukura agasiga kuri Khofu iminsi itatu. Hadith: “Umuntu
uri ku rugendo asiga kuri Khofu amanywa atatu n’amajoro atatu utari ku
rugendo asigaho amanywa n’ijoro“

IBYANGIZA ISUKU Y’UWASIZE KURI KHOFU.

Ibishobora gutuma isuku y’umuntu wasize kuri Khofu yangirika ni:


1. Iyo Igihe cyateganyijwe kirangiye.
2. Gukuramo Khofu imwe cyangwa zose igihe cyateganyijwe kitararangira.

IBYO UGOMBA KUBA WUJUJE KUGIRANGO USIGE KURI KHOFU.

Kugirango usige kuri Khofu cyangwa amasogisi ni ngombwa ko biba


byujuje ibi bikurikira:

1. Rigomba kuba ari isogisi rirerire rirenze utubumbankore.


2. Rigomba kuba rifashe ku kuguru.
3. Rigomba kuba rifite umubiri ukomeye kandi ridapfumutse.

GUSIGA KU KIREMBA.

Biremewe gusiga amazi ku kiremba igihe utawaza: Hadith: “Intumwa


Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yigeze kwisukura asiga amazi
kuri Khofu no ku Kiremba yari yambaye“.
Ibyo ugomba kuba wujuje kugira ngo usige kuri Khofu no ku Kiremba:
Umuntu ushaka gusiga kuri khofu no ku kiremba ni ngombwa ko abyambara
mbere na mbere afite isuku yuzuye.

GUSIGA KU GIPFUKO CYANGWA ISIMA.

Biremewe ko umuntu yasiga ku gipfuko cyangwa isima igihe atawaza kubera


impamvu z’uburwayi kugeza igihe igipfuko cyangwa isima bizaviraho.

13
Uko gusiga kuri Khofu bikorwa:

Iyo umuntu ashaka gusiga kuri khofu cyangwa ku gipfuko cyangwa isima,
asiga gusa hejuru y’ikirenge ntageze munsi yacyo.

AMARASO Y’IMIHANGO.
(Al hayidwa)

Imihango: ni amaraso asohoka mu bwambure bw’umugore buri kwezi


bidatewe n’uburwayi ahubwo ari mu nzira z’ubuzima.

IBYO URI MU MIHANGO AZIRIRIJWE GUKORA.

Umugore uri mu mihango aziririjwe gukora ibi bikurikira:


1. Gusenga.
2. Gusiba (Swaumu).
3. Gukora Twawafu.
4. Gusoma Qor’an.
5. Gufata kuri Qor’an.
6. Kwicara mu Musigiti.
7. Gukora imibonano mpuza bitsina.
8. Birabujijwe kumuha italaka.
9. Ntiyemerewe kwicara Edda y’ukwezi.

Igihe Imihango imara:

Abavuzi benshi bemeje ko igihe gito Imihango ishobora kumara ari umunsi
ni ijoro,naho igihe kirekire ishobora kumara ni iminsi cumi ni tanu (15).

Ibikorwa umuntu uri mu Mihango ategetswe kwishyura:

Umugore uri mu mihango aziririjwe gukora ibintu icyenda (9) nkuko


twabibonye muri ibyo bikorwa ariko hari ibyo asonerwa n’amategeko
ntasabwe kubyishyura, ariko hakaba nanone n’ibindi amategeko amusaba
kwishyura iyo avuye mu Mihango aribyo: Igisibo na Twawafu.

14
IBISANZA.
(Nifasi)

Ibisanza: ni amaraso ava mu bwambure bw’umugore igihe amaze kubyara.


Amategeko agenga umugore uri mu bisanza ni kimwe n’agenga uri mu
mihango tumaze kubona.

Igihe Ibisanza bimara:

Iminsi myinshi ibisanza bimara ni mirongo ine (40) nta rugero rw’iminsi
mike ruzwi.

AL IS’TIHADWAT.

Al is’tihadwat: ni amaraso ava mu bwambure bw’umugore igihe kitari


icy’imihango cyangwa ibisanza ahubwo ari mu nzira z’uburwayi.

Itegeko rigenga umugore uri muri Is’tihadwat:

Umugore uri muri Is’tihadwat abarwa nk’ufite isuku ategetswe gukora


ibikorwa byose birebana n’amasengesho, iyo ashatse gusenga aras’tanji
agatawaza akibinda agasenga,umugore uri muri Is’tihadwa ategetswe
gutawaza kuri buri sengesho nyuma yo gus’tanji.

SUNAT ZA KAMERE.

Sunat za kamere: ni imigenzo Intumwa zose zakoze zinayishishikariza


abantu bazo kuko akenshi na kenshi ibarirwa mu isuku y’umubiri umuntu
agomba kwitwararika izo Sunat rero ni izi:
1. Gukebwa: (Gusiramurwa) twese tuziko gukebwa biri mu isuku
y’umwimerere bikaba ari umugenzo wakozwe n’Intumwa zose zabayeho
umuyislamu asabwa kubahiriza. Nkuko bigaragara mu mateka y’intumwa
Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yakebwe nyuma y’iminsi
irindwi (7) avutse.
2. Gupfura Ubucakwaha: Ubucakwaha iyo bumaze kuba bwinshi rimwe na
rimwe bushobora gutanga umwuka utari mwiza,bityo nyirabwo akaba
yabangamira abandi nko mu masengesho y’imbaga,kuva kera rero amateka

15
agaragaza ko Intumwa zose zajyaga zubahiriza uwo muhango wo gupfura
ubucakwaha.
3. Guca Inzara.
4. Gutereka Ubwanwa: Gutereka ubwanwa ni i Sunat ikomeye muri Islam
Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yadutegetse
kubahiriza muri Hadith nyinshi avuga ko tugomba kwitandukanya
n’abayahudi kuko bo bogosha ubwanwa bwo hasi bagasiga ubwo hejuru.
Bityo twebwe tukaba dusabwa gutereka ubwanwa bwo hasi tukagabanya
ubwo hejuru. Qor’an: “WA MA ATAAKUM RASULU FAKHUDHUUHU
WAMA NAHAKUM AN’HU FAN’TAHUU “ Al hashir :7. (Ibyo intumwa
y’Imana yabazaniye ikabategeka kubikora mujye mubikora nibyo yababujije
mubyirinde)
5. Kugabanya ubwanwa bwo hejuru.
6. Koza mu kanwa ukoresheje umuswaki.
7. Kogosha insya z’imbere n’inyuma.

ISWALA.
(Isengesho)

Iswala: ni ibikorwa bigendana n’amagambo bitangirwa na Tak’biratul ih’rami


bigaherukwa na Salamu akenshi. Amasengesho rero akaba ari inkingi ya
kabiri mu nkingi zigize Islam. nkuko tubisanga muri Hadith igira iti:
Hadith: “Islam yubatse ku nkingi eshanu (5):
1. ASH’HADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WA ASH’HADU ANA
MUHAMADA RASULU LLAHI.
2. Guhozaho amasengesho atanu buri munsi.
3. Gutanga amaturo (Zakat).
4. Gusiba ukwezi kwa Ramadwani.
5. Kujya gukora umutambagiro mutagatifu i Makka (Hijat) “

- Uretse gusenga kubushake aba ari umuhakanyi kandi Islam itegeka ko


yicwa.
- Naho usenga uko yishakiye cyangwa akaba umunebwe mu masengesho ye
uwo Islam imufata nk’umwononnyi (Fasiqu).

16
UBWOKO BW’AMASENGESHO.

Amasengesho agizwe n’ubwoko bubiri bw’ingenzi aribwo:


- Faradwa: (amasengesho y’itegeko).
- Sunat: (amasengesho y’ingereka).

Itegeko ryo gusenga: Gusenga n’itegeko kuri buri muyislamu wese na


buri muyislamukazi nkuko tubisanga muri Qor’an: Qor’an: “FA AQIMU
SWALATA INA SWALATA KANATI ALAL MUUMININA KITABAN
MAUQUTAN“ Nisau: 103. (Mujye muhozaho amasengesho kuko
amasengesho ari itegeko ku bemera ryashyiriweho igihe ntarengwa).

IBYIZA BY’AMASENGESHO.

Ibyiza by’amasengesho ni byinshi ndetse n’ibihembo byayo ntibibarika


tubisanga muri Hadith nyinshi murizo:
1. Hadith: “Murabona mute iyo haza kuba umugezi unyuze imbere
y’umuryango w’inzu y’umwe muri mwe akogamo gatanu buri munsi mbese
hari umwanda wasigara ku mubiri we? baravuga bati: ni koko nta mwanda
wasigara ku mubiri we, aravuga ati: ibyo ni kimwe n’amasengesho atanu buri
munsi“.
2. Hadith: “Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igihe
yabazwaga igikorwa cyiza kiruta ibindi yarasubije ati: “Ni ugusenga
isengesho ku gihe cyayo„.

AMASENGESHO Y’ITEGEKO.

Muri Islam amasengesho y’itegeko ni atanu (5):

1. Swalatul fajir.
2. Swalatu Dhuhur.
3. Swalatul Aswir.
4. Swalatul Magh’rib.
5. Swalatul Ishau.
Amasengesho rero n’inkingi ya kabiri mu nkingi zigize Islam nkuko twa
bibonye,uyasenze rero aba yubatse ukwemera kwe n’uyaretse aba asenye
ukwemera kwe.

17
ISENGESHO NI ITEGEKO KURI INDE?

Isengesho ni itegeko ku muntu wese wujuje ibi bikurikira:


- Umuyislamu n’umuyislamukazi.
- Kuba afite ubwenge.
- Kuba agejeje igihe: kugeza igihe k’umwana w’umuhungu ni ukuba atangiye
kwirotera,naho kugeza igihe k’umwana w’umukobwa ni igihe yatangiye
kujya mu mihango.
Ikitonderwa: Ugomba gutangira gutoza umwana wawe gusenga igihe afite
imyaka irindwi (7) yagera kumyaka icumi (10) ukamukubita igihe aretse
gusenga.
- Kuba atari mu Mihango cyangwa mu Bisanza.

ITEGEKO RY’UWARETSE GUSENGA.

Umuntu waretse gusenga bitewe n’ubujiji. uwo arigishwa,naho uretse


gusenga kubushake bitewe n’agasuzuguro n’umwirato uwo aba abaye
umuhakanyi, ahabwa iminsi itatu(3)yo kwicuza, yakwicuza bikaba ari byiza
atakwicuza akicwa. Hadith: “Itandukaniro riri hagati yacu n’abahakanyi ni
amasengesho, uzareka gusenga rero azaba ari umuhakanyi„.

ADHANA NA IQAMAT.

Adhana na Iqamat: ni amagambo avugwa mbere yuko isengesho ritangira


akaba ari ngombwa ku masengesho atanu ku bagabo gusa ntibireba abagore.
Amagambo akoreshwa muri Adhana: “ALLAHU AK’BAR (x4) ASH’HADU
AN LA ILAHA ILA LLAHU (x2) ASH’HADU ANA MUHAMADA
RASULU LLAH(x2) HAYA ALA SWALAH (x2) HAYA ALAL FALAH (x2)
ALLAHU AK’BAR - ALLAHU AK’BAR LA ILAHA ILA LLAH”

Ikitonderwa: Iyo ari kuri isengesho rya Al fajir Iyo urangije Ijambo ngo
HAYA ALA SWALAH wongeraho Ijambo ngo: ASWALATU KHAYIRU
MINA NAUMI (x2)

IQAMAT.

Iyo igihe cy’isengesho kigeze kugirango abayislamu bahaguruke basenge

18
hagomba kuvugwa aya magambo: “ALLAHU AK’BAR ALLAHU AK’BAR.
ASH’HADU AN LA ILAHA ILA LLAH. ASH’HADU ANA MUHAMADA
RASULU LLAH. HAYA ALA SWALAH. HAYA ALAL FALAH. QAD
QAMAT SWALAH QAD QAMAT SWALAH. ALLAHU AK’BAR ALLAHU
AK’BAR. LA ILAHA ILA LLAH”

UBUSABE NYUMA YA ADHANA.

“ALLAHUMA RABA HADHIHI DAWATI TAAMAT WA SWALATUL


QAIMATI AATI MUHAMADA NIL WASILATA WAL FADWILATA
WAB’ATHUHU MAQAMAN MAH’MUDAN ALADHIY WAAD’TAHU
INAKA LATUKH’LIFUL MIIADI”

IBYO UMUNTU AGOMBA KUBA YUJUJE KUGIRANGO ASENGE.

Umuntu kugirango asenge agomba kuba yujuje mbere na mbere ibi


bikurikira, iyo habuzemo na kimwe isengesho rye riba imfabusa:
1. Kuba uri umuyislamu, kuko isengesho ry’utari umuyislamu ritakirwa.
2. Kuba ufite ubwenge kuko isengesho atari ngombwa k’umuntu udafite
ubwenge nk’umwana muto cyangwa umusazi.
Hadith: “Ikaramu y’abantu batatu irahagarikwa: Umuntu usinziriye kugeza
abyutse, umwana muto kugeza akuze, umusazi kugeza agaruye ubwenge”
3. Kuba ugejeje igihe, kuko isengesho ry’umwana muto atari ngombwa
n’ubwo umubyeyi we ategetswe kumutoza gusenga akiri muto. Hadith
“Mutoze umwana muto gusenga afite imyaka irindwi (7), murimukubitire
narireka ku myaka icumi (10)”
4. Kwikuraho umwanda muto n’umunini. Hadith: “Imana ntiyakira
Isengesho
ry’umwe muri mwe adafite Isuku”.
5. Kwisukura k’umubiri, ku myambaro, n’aho ugiye gusengera.
Umubiri: Hadith: “Iyozeho amaraso hanyuma usenge”
Imyambaro: Qor’an: “WA THIYABAKA FA TWAHIR” Mudathir: 4.
(N’imyambaro yawe uyisukure) Aho gusengera: Hadith: “Umwarabu yaraje
anyara mu musigiti abantu barahaguruka kugirango bamumerere nabi,
Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) arababwira ati:
“Nimumureke, mumeneho indobo y’amazi kuko mwoherejwe korohereza
abantu mutoherejwe kunaniza abantu”

19
6. Gusenga igihe cy’isengesho kigeze.kuko isengesho mbere y’igihe cyaryo
ritemerwa. Hadith “Jibril yaramanutse yigisha Intumwa Muhamad (Imana
imuhe amahoro n’imigisha) Ibihe by’amasengesho ku ntangiriro y’ibihe no
ku mpera yabyo arangije aramubwira ati: igihe cy’isengesho kiri hagati aha”
7. Kwambara ukikwiza kuko isengesho ry’umuntu wambaye ubusa ritakirwa.
Ubwambure bw’umugabo: ni uguhera hejuru y’umukondo kugeza munsi
y’amavi gato. Ubwambure bw’umugore: ni umubiri we wose ureste mu maso
n’ibiganza bye n’ibirenge.
8. Kwerekera Kiblat.
9. Kugira i Niyat.

INKINGI Z’ ISENGESHO.

Isengesho rifite inkingi umuyislamu akwiriye kwibandaho igihe asenga, iyo


yishemo nimwe murizo isengesho rirangirika izo nkingi rero ni izi:
1. Kugira i Niyat.
2. Tak’biratul Ih’rami.
3. Gusenga uhagaze igihe ubishoboye.
4. Gusoma Surat Al fatihat. Hadith: “Nta sengesho ry’umuntu utasomye
Surat
Al fatihat”
5. Kujya Rukuu.
6. Kweguka uvuye Rukuu. Hadith: “Imana ntireba isengesho ry’umwe muri
mwe udahagarara ngo yeme hagati ya Rukuu na Sijida”
7. Gusujudu.
8. Kweguka uvuye sijida.
9. Kwicara hagati ya sijida ebyiri.
10. Gutuza muri ibyo bikorwa byose.
11. Kwicara atahiyatu. Kuvuga kuri atahiyatu uti: “ATAHIYAATU LILAHI
WA SWALAWATU WA TWAYIBATU ASALAM ALAYIKA AYUHA
NABIYU WARAH’MATU LLAHI WABARAKATUHU, ASALAMU
ALAYINA WA ALA IBADI LAHI SWALIHINA, ASH’HADU AN LA
ILAHA ILA LLAHU WA ASH’HADU ANA MUHAMADAN ABDUHU
WA RASURUHU”
12. Gutora asalam ya mbere.
13. Gukurikiranya ibyo bikorwa byose.

20
IBYANGOMBWA BY’ ISENGESHO.

Ibyangombwa by’isengesho nabyo bifite agaciro gakomeye mu isengesho


umuyislamu agomba kubyitwararika kuko iyo aretse kimwe muribyo
kubushake isengesho rye rirangirika, naho yaba yibagiwe ugakora ibyo bita
sujudu sah’wi (Sijida yo kwibagirwa).
1.Tak’bira zindi zitari Tak’biratul Ih’rami.
2. Kuvuga “Subuhana rabiyal adhwimi” kuri rukuu.
3. Kuvuga “Sub’hana Rabiyal Aalaa” kuri sijida.
4. Kuvuga “Samia llahu liman hamidahu” kuri Imamu cyangwa umuntu
usenga wenyine.
5. Kuvuga “Rabana wa lakal ham’du” kuri Imam na Ma’amuma.
6. Kuvuga “Rabi gh’firiliy (x2)” hagati ya Sijida ebyiri.
7. Kwicara atahiyatu ya mbere.
8. Gutora atahiyatu ya mbere.

ISUNAT Z’ISENGESHO.

Isengesho rifite isunat nyinshi umuntu usenga agomba kwitwararika kugira


ngo abone ibihembo by’isengesho byuzuye kandi isengesho rye ribe rikozwe
neza, zikaba ari izi:
1. Kuzamura amaboko kuri Tak’biratul ih’rami n’igihe wegutse uvuye rukuu,
n’igihe uhagurutse nyuma ya atahiyatu ya mbere.
2. Gufunga amaboko ugashyira ukuboko kw’iburyo hejuru y’ukw’ibumoso
ku gituza. Hadith: “Nasenganye n’intumwa Muhamad (Imana imuhe
amahoro n’imigisha) ashyira ukuboko kwe kw’iburyo hejuru y’ukw’ibumoso
ku gtuza cye”.
3. Kuvuga ubusabe bwo gufungura isengesho: “SUB’HANAKA ALLAHUMA
WA BIHAM’DIKA WA TABARAKA IS’MUKA WA TAALA JADUKA WA
LA ILAHA GHAYIRUKA”.
4. Kuvuga “Audhu bilahi mina shayitwani rajimi ,Bis’milahi Rah’mani Rahimi
5. Kuvuga “Amina” kuri Imam na Ma’amuma. Hadith: “Imamu navuga:
(Gayiril magh’dwubi alayihim wala dwalina ). mujye muvuga amina kuko
uzahuza amina ye n’iy’Abamalayika azababarirwa ibyaha yakoze mbere “
6. Gusoma nyuma ya Surat Al fatihat indi sulat cyangwa imirongo iyo ariyo
yose muri Qor’an.
7. Gusoma mu ijwi rirerire igihe cy’amasengesho yo kurangurura no mu

21
ibanga igihe cy’amasengesho yo mu ibanga.
8. Gusoma Isulat ndende kuri Swalatu Al fajir n’iringaniye kuri Adhuhur na
Al aswir na Al ishau, n’isulat ngufi kuri Swalatul Magh’rib.
9. Gusaba Imana kuri sijida. Hadith: “Aho umuntu aba ari hafi cyane ya
Nyagasani we ni igihe aba ari sijida“.
10. Gusabira intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) kuri
atahiyatu ya nyuma ugira uti: “ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMAD
WA ALA ALI MUHAMAD KAMA SWALAYITA ALA IBRAHIMA WA
ALA ALI IBRAHIMA,WA BARIKI ALA MUHAMAD WA ALA ALI
MUHAMAD KAMA BARAK’TA ALA IBRAHIMA WALA ALI IBRAHIMA
INAKA HAMIDUN MAJIDUN“.
11. Kwisabira nawe nyuma yo gusabira Intumwa Muhamad (Imana imuhe
amahoro n’imigisha).
12. Gutora Salamu ya kabiri. Hadith: “Intumwa Muhamad (Imana imuhe
amahoro n’imigisha) yajyaga atora salamu iburyo n’ibumoso kugeza ubwo
itama rye rigaragara“.
13. Gusingiza Imana nyuma y’isengesho.

IBIKORWA BITARI BYIZA MU ISENGESHO.

Hari ibikorwa bitari byiza mu isengesho umuyislamu akwiriye kwirinda


kuko bishobora kwica isengesho rye igihe bibaye byinshi:
1. Gusenga ureba hejuru mu kirere. Hadith: “Kuki abantu bareba mu kirere
igihe basenga ibyo batabiretse Imana ishobora guhuma amaso yabo“.
2. Guhindukira mu isengesho. Hadith: “Aisha aravuga ati: Nabajije intumwa
Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) k’umuntu uhindukira mu
isengesho aravuga ati: “Ibyo ni mu bikorwa bya shitani“
3. Gukina cyangwa ibintu byose byabuza umuntu kwibombarika mu
isengesho. Hadith: “ Mujye mutuza mu masengesho yanyu “
4. Kudasujudu ku magufwa arindwi. Hadith: “Nategetswe gusujudu ku
magufwa arindwi“
5. Kwambara imyenda irereta cyangwa ifunze umunwa. Hadith: “Intumwa
Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabujije gusengera mu
myenda irereta cyangwa umuntu gupfuka Umunwa we“
6. Birabujijwe gusenga igihe ibiryo bihiye. Hadith: “Nta sengesho igihe ibiryo
bihiye“
7. Birabujijwe gusenga igihe umuntu akubwe ashaka kwituma cyane :

22
Hadith: “Nta sengesho igihe ibiryo bihiye n’igihe umuntu akubwe ashaka
kwituma”
8. Nta sengesho igihe umuntu afite ibitotsi byinshi.

IBIKORWA BITAGIRA ICYO BITWARA ISENGESHO.

Hari ibikorwa byemewe k’umuntu urimo gusenga igihe bibaye ngombwa ko


abikora ntibyonone isengesho ariko nanone ntibikabye:
1. Kwibutsa Imamu yibagiwe nk’umwe mu mirongo ya Qor’an.
2. Kuvuga “SUBUHANA LLAH” k’umugabo no gukoma mu mashyi
k’umugore wibutsa Imam hari icyo yibagiwe.
3. Umuntu urimo gusenga ashobora kwica inzoka cyangwa ikindi kintu
cyagirira nabi umuntu. Hadith: “Mujye mwica imikara ibiri niyo mwaba
muri mu isengesho, inzoka na aqrabu (Scorpion)”
4. Umuntu ashobora kubuza ugiye kumunyura imbere ari mu isengesho:
Hadith: “Igihe umwe muri mwe azaba arimo gusenga yashyize imbere ye
igikinga hakagira ushaka kukinyuraho ajye amubuza niyanga amurwanye
kuko aba ari shitani”
5. Kwikiriza umuntu ukuvugishije cyangwa ugusuhuje ukoresheje ukuboko
cyangwa umutwe.
6. Umuntu ashobora guterura umwana igihe arimo gusenga :
Hadith: “Umusangirangendo w’Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) aravuga ati: nabonye Intumwa Muhamad (Imana imuhe
amahoro n’imigisha) arimo gusengesha abantu ateruye umwuzukuru we
witwaga Umamat yajya rukuu akamushyira hasi yava sijida akamuterura”
7. Kugenda gato hari Ikibazo kibayeho. Hadith: “Aisha aravuga ati: Igihe
kimwe intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yarimo
gusenga mu nzu urugi rukinze ndaza ndakomanga aramfungurira asubirayo
akomeza gusenga”
8. Ibikorwa bikeya mu isengesho: Nko gutunganya mugenzi wawe
Ku murongo umuvana ibumoso umushyira iburyo, gutunganya ikiremba,
kwishima no kwayura.

IBYANGIZA ISENGESHO.

1. Kurya no kunywa ubishaka.

23
2. Kuvuga ijambo iryo ariryo ryose ritari mu bikorwa by’isengesho.
3. Kureka inkingi y’isengesho cyangwa kimwe mubyo ugomba kuba
wuwuje kugirango isengesho ribeho.
4. Gukora ibikorwa byinshi mu isengesho.
5. Guseka mu isengesho.
6. Kudakurikiranya amasengesho.
7. Kwibagirwa bikabije nko kuba wasenga Adhuhuri rakat umunani.

ISENGESHO RY’IMBAGA.

Isengesho ry’imbaga ni itegeko k’umwemera wese ntawe ufite uburenganzira


bwo kurireka keretse ufite impamvu zemewe n’amategeko. Hadith:
“Umugabo w’impumyi yaje ku Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) aramubwira ati: “Nta muntu mfite umfata akaboko ngo
angeze ku musigiti ntiwampa uburenganzira nkajya nsengera iwanjye?
aramwemerera ati: ujye uhasengera,umugabo ahindukiye agiye kugenda
aramubaza ati: “Wumva Adhana igihe cy’isengesho?Ati: ndayumva,
aramubwira ati: ujye uza mu isengesho”.

NI RYARI UMUNTU ABARWA KO YASENGEYE MU MBAGA?

Ubusanzwe umuntu abarwa ko yasengeye mu mbaga iyo yasenganye nibura


n’undi muntu nubwo yaba umwe. Iyo umuntu yakererewe mu isengesho
abarwako yasengeye mu mbaga iyo yasanze Imamu ataratora salamu. Iyo
umuntu yakererewe mu isengesho abarwako yasenze iraka iyo asanze Imamu
atarava rukuu.

IBYIZA BY’ISENGESHO RY’IMBAGA.

Isengesho ry’imbaga rifite ibyiza byinshi, muribyo twavuga: Hadith:


“Isengesho ry’imbaga rirusha iry’umuntu ku giti cye inzego makumyabili na
zirindwi (27)”.

AMATEGEKO YA IMAMU NA MA’AMUMA.

Umuntu ugomba kuyobora abandi mu isengesho ni:


1. Ubarusha gusoma Qor’an neza,iyo bose bayinganya hatambuka,

24
2. Ubarusha kumenya Hadith, iyo bose bazinganya,hatambuka
3. Uwatanze abandi kwimukira Madina, iyo bose bimukiye igihe kimwe
hatambuka ubarusha imyaka y’ubukuru.
• Ntibyemewe ko umuntu yasengesha umuntu mu rugo rwe cyangwa mubo
ayobora atamuhaye uburenganzira.
• Igihe cy’isengesho nikigera umwe muri mwe ajye atora Adhana hanyuma
aqiimu umwe muri mwe atambuke asengeshe abantu ariko isengesho ryawe
ntiryemerwa iyo usengeye inyuma y’umuntu isengesho rye ritakirwa
• Ntabwo isengesho ryemerwa ku muntu wataye inkingi y’isengesho,
cyeretse ari Imam w’akarere igihe asenze isengesho yicaye kubera uburwayi
bushobora gukira, icyo gihe abantu bose nabo bamukurikira bicaye.
• Iyo Imam atangiye gusengesha abantu ahagaze hanyuma agafatwa
n’uburwayi butuma yicara abantu bakomeza gusengera inyuma ye bahagaze.
• Ntabwo umugore yemerewe kuba Imamu w’abagabo.
• Umuntu urwaye indwara y’isukari cyangwa umuntu utazi gusoma Surat
Al Fatihat neza ntibemerewe kuyobora isengesho cyeretse kubantu bameze
nkabo.
• Biremewe ko umuntu watawaje amazi ayoborwa mu isengesho n’umuntu
wakoze Tayamamu.
• Iyo usengeshwa ari umwe ahagarara iburyo bwa Imamu we, iyo ahagaze
ibumoso bwe cyangwa imbere ye cyangwa inyuma ye wenyine ntibyemewe,
cyeretse ari umugore nibwo ahagarara inyuma ya Imamu wenyine.
• Biremewe ko umuntu asenga isengesho rya Faradwa (itegeko) yakurikira
usenga isengesho rya Sunat (ingereka).
• Iyo abasengeshwa ari benshi bajya Inyuma ya Imamu wabo ariko niyo
bagiye Iburyo bwe n’Ibumoso bwe biremewe.
• Iyo umugore asengesha abagore bagenzi be agomba guhagarara hagati
yabo kandi akavuga Tak’birat mu ijwi rigufi cyane.
• Iyo mu rusengero hateraniye abagabo n’abagore n’abana n’ibinyabibiri
habanza imirongo y’abagabo hanyuma abana hanyuma ibinyabibiri hanyuma
abagore.
• Uzatora Tak’biratul ih’ram mbere yuko Imam atora salamu uwo yandikirwa
ko yasengeye mu mbaga, naho uzasanga Imam kuri Rukuu uwo yandikirwa
ko yasenze iyo Rakat.

25
AMASENGESHO Y’ISUNAT.
(Ingereka)

*Isengesho ry’isunat: N’isengesho intumwa Muhamad (Imana imuhe


amahoro n’imigisha) yajyaga asenga nyuma cyangwa mbere ya Faradwa
(itegeko)
akanarishishikariza abasangirangendo be bityo umuyislamu akaba asabwa
nyuma ya Faradwa kwihatira gushyiraho amasengesho y’isunat agamije
kwiyegereza Imana no kwikundwakaza kuri yo, ndetse no gukurikiza
imigenzo y’intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

IBYIZA BY’ISUNAT.

Hadith: «Igikorwa cya mbere umuntu azabanza kubarurirwa ku munsi


w’imperuka ni amasengesho, natungana azaba atsinze kandi arokotse, kandi
nadatungana azaba atakaje kandi ahombye, amasengesho ya Faradwa naba
atuzuye Imana Izavuga iti: “Nimurebere umugaragu wanjye mu masengesho
y’isunat yuzuze aya Faradwa, n’ibindi bikorwa byose bizaba bityo».

AMASENGESHO Y’ISUNAT.
(Ingereka)

Amasengesho y’Ingereka arimo ibice bibili:


1. Isunat za mbere na nyuma y’amasengesho ya Faradwa:

No ISENGESHO RAKAT SUNA ZA SUNA ZA NYUMA


ZARYO MBERE
1 Al Fajir 2 2 -
2 A dhuhur 4 2+2 2
3 Al aswir 4 2+2 -
4 Al Magh’rib 3 2 2
5 Al Ishau 4 2 2

Izi ni isunat muri make umuyislamu atagomba kubura gusenga kuri buri
munsi kubera inyungu nyinshi twabonye muri Hadith yatambutse, ndetse
no muri iyi: Hadith «Uzasenga ku manywa rakat cumi n’ebyili (12) za sunat

26
Imana Izamwubakira ingoro mu ijuru, rakat enye (4) mbere ya Adhuhur na
rakat ebyili (2) nyuma yayo na rakat ebyili (2) nyuma ya Magh’rib na rakat
ebyili (2) nyuma ya Al ishau na rakat ebyili (2) mbere ya Al fajir».
2. Isunat z’ubwoko bwa kabiri: ni Isunat zitari iza mbere na nyuma
y’amasengesho ya Faradwa zikaba zisengwa akenshi na kenshi ku mpamvu
runaka no mu bihe runaka arizo:
* Al kusufi.
* Is’tis’qau.
* Tarawehe.
* Tahajudi.
* Witri.
* Sunatu dwuha.
* Atahiyatul masjid.
* Istikharat.
* Sujudu tilawat.

ISENGESHO RYA WITRI.

Witri: ni Isengesho ry’isunat riheruka amasengesho y’umunsi wose umuntu


aba yiriwe asenga.

IBYIZA BYA WITRI.

Imamu Ahmad yaravuze ati: Umuntu uretse isengesho rya Witri aba ari
umuntu mubi ntibyemewe kwakira ubuhamya bwe.
* Umuntu akaba agomba kurisenga ari uko yumva amasengesho yagombaga
gusenga yose kuri uwo munsi ayarangije. Isengesho rya Witri: rero rikaba
rigizwe na rakat 1,3,5,7,9,11 cyangwa 13 nkuko tubisanga muri Hadith:
«Amasengesho ya nijoro ni rakat ebyili ebyili, umuntu yatinya ko
bumukeraho agasenga rakat imwe ya witri». Ni byiza ku muntu usenga witri
i rakat imwe ko iyo rakat yabanzirizwa na rakat ebyili bita Shafii, hanyuma
akabona gusenga rakat imwe ya witri nkuko Intumwa Muhamad
(Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabigenzaga. Muri iryo sengesho
rya witri ni byiza ko umuyislamu yasabamo ubusabe bita Qunut aribwo:
“ALLAHUMA AH’DINA FIMAN HADAYITA,WA AFINA FIMAN
AFAYITA WA TAWALANA FIMAN TAWALAYITA, WA BARIKI LANA
FIMA AATWAYITA WA QINA SHARA MA QADWAYITA,FA INAKA

27
TAQ’DWI WALA YUQ’DWA ALAYIKA,INAHU LA YADHILU MAN
WAALAYITA,WALA YAIZU MAN AADAYITA,TABARAK’TA RABANA
WATAALAYITA”

UBURYO BUTANDUKANYE WITRI ISENGWA MO.

- Iyo usenga witri yifuza gusenga rakat eshatu (3): hari uburyo bubiri
yayisengamo:
a. Ashobora kuzisenga zose uko ari eshatu icyarimwe agatora atahiyatu imwe
gusa, nkuko tubisanga muri Hadith ya Aisha igira iti: Hadith: “Intumwa
Muhamad ntiyajyaga atora asalamu ku iraka ebyiri za witri” no muyindi
mvugo “Yajyaga asenga witri rakat eshatu akicara atahiyatu azirangije”
b. Ashobora nanone gutora asalamu ku iraka ebyiri hanyuma agasenga imwe
ya Witri nyuma yazo, kubera Hadith yaturutse kuri Abdilah mwene Umar ko
yajyaga atandukanya Shafii na witri atora asalamu, avuga ko Intumwa
Muhamad nawe yabikoraga”.
- Naho iyo ari busenge Witri rakat eshanu cyangwa zirindwi (5-7): agomba
kuzikurikiranya agatora atahiyatu imwe gusa nyuma ya rakat zose, kubera
Hadith yaturutse kuri Aisha yaravuze ati: “Intumwa Muhamad yajyaga
asenga mu ijoro rakat cumi n’eshatu (13), agasenga mo Witri rakat eshanu
(5) akicara atahiyatu azirangije”. Hadith: “Intumwa Muhamad yajyaga asenga
witri rakat eshanu cyangwa zirindwi (5-7) atazitandukanyishije salamu
cyangwa andi magambo hagati yazo”.
- Naho iyo asenga witri raka icyenda (9): arazikurikiranya akicara atahiyatu
ku irakat ya munani (8) ntatore salamu agahaguruka agasenga rakat ya
cyenda (9) agatora salamu. Hadith: “Intumwa Muhamad yajyaga asenga
Witri rakat
icyenda (9) ntiyicare atageze ku irakat ya munani (8) agasingiza Imana
akanayishimira anayisaba maze agahaguruka adatoye salamu agasenga
rakat ya cyenda (9) maze yarangiza akicara agasingiza Imana anayishimira
anayisaba hanyuma agatora salamu tukayumva”.
- Iyo asenga witri rakat cumi n’imwe (11): agomba gutora salamu kuri buri
rakat ebyiri, nyuma agasenga Witri rakat imwe.
- Usenga witri rakat eshatu (3): agomba gusoma ku iraka ya mbere Surat
“Sabehe is’ma rabika” naho ku irakat ya kabiri agasoma “Surat al kafiruna”
naho kuya gatatu agasoma Surat al ikh’laswu.nkuko Intumwa Muhamad
yabikoraga.

28
Ikitonderwa: Ubu buryo bwose twavuze buremewe kandi bufite gihamya
muri Hadith umuyislamu rero ntagomba kwibanda k’uburyo bumwe gusa
ahubwo agomba guhinduranya ubwo buryo bwose twabonye.
- Iyo umaze gutora salamu ku irakat ya nyuma ya Witri uravuga uti:
“SUB’HANAL MALIKIL QUDUSI RABIL MALAIKATI WA RUUHI”(x3)

ISENGESHO RYA TARAWEHE.

Tarawehe: n’Isengesho ry’isunat risengwa nyuma ya Al ishaau mu kwezi


kwa ramadwani gusa. Tarawehe ikaba igizwe na rakat ebyili ebyili nkuko
twabibonye muri Hadith yatambutse.

Ibyiza by’isengesho rya Tarawehe:

Hadith: “Uzasiba ukwezi kwa ramadwani agasenga na tarawehe afite


ukwemera, yizeye ibihembo ku Mana, azababarirwa ibyaha yakoze”. Hadith:
“Uzasengana na Imam Tarawehe akarangizanya nawe kugeza asohotse
yandikirwa
igihagararo cya ni joro”. Ni byiza ko Tarawehe isengerwa mu mbaga
nkuko Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabikoze,
yasengesheje abantu iminsi itatu mu mbaga hanyuma aza kuyireka kubera
gutinya ko yazaba itegeko ikabananira, nuko abategeka kuyisengera mu rugo,
amaze gupfa abasangirangendo bemeranwa ko yagaruka mu mbaga kugira
ngo bakureho akajagari kagaragaraga mu musigiti.

SWALATUL KUSUFI.
(Isengesho ry’ubwirakabiri)

Swalatul kusufi: n’isengesho ry’isunat risengwa igihe habaye ubwirakabiri


bw’izuba n’ukwezi. Iyo habayeho ubwirakabiri abayislamu bagomba
kwihutira kujya mu rusengero gusenga iryo sengesho. Hadith: “Igihe
cy’Intumwa
Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) habaye ubwirakabiri,
Intumwa Muhamad yohereza umuntu guhamagarira Abantu kuza gusenga
aravuga ati: Swalatu Jamia, Swalatu Jamia, abantu baza ari benshi bajya ku
murongo

29
inyuma ye abasengesha rakat ebyili zigizwe na rukuu enye (4) na Sijida enye
(4)”.

Uko isengesho ry’ubwirakabiri rikorwa:

Iyo abantu bageze mu rusengero Imamu atora Tak’biratul ih’rami agasoma


Surat Al fatihat, yarangiza agasoma indi Surat ndende, yarangiza akajya
rukuu agatindayo. Iyo avuye rukuu arahaguruka nanone agasoma Surat
Al fatihat n’indi Surat ndende kurusha iya mbere, hanyuma akajya rukuu
akeguka hanyuma akajya Sijida ebyili zitinda cyane akongera agahaguruka
ku i rakat ya kabiri agakora nk’uko yakoze ku i rakat ya mbere akaba asenze
rakat ebyiri zigizwe na rukuu enye na Sijida enye.

SWALATU IS’TIS’QAU
(Isengesho ryo gusaba imvura)

Swalatu Is’tis’qau: ni Isengesho ry’isunat risengwa hagamijwe gusaba imvura.


Iyo imvura yabuze amapfa agatera, abantu bajyana na Imam wabo
bibombaritse kandi bicishije bugufi bakajya ahantu mu kibuga cyangwa
ahantu hitaruye akabasengesha rakat ebyili nk’iz’i Layidi yarangiza
agahaguruka agatanga Khutubat imwe. Muri iyo Khutubat agakoreshamo
ijambo astagh’firullah cyane asoma n’imirongo myinshi ya Qor’an irimo iryo
jambo. Ibyo iyo birangiye abantu bahinduriza imyambaro bambaye.

SWALATU DWUHA.
(Isengesho ry’agasukuruko)

Swalatu Dwuha: n’Isengesho ry’isunat risengwa mu gitondo ku gasusuruko


hagati ya saa tatu na saa yine. Rikaba rigizwe na rakat ebyili zisanzwe
cyangwa 4, 6, 8, 12.

SUJUDU TILAWAT.
(Sijida y’igisomo)

Sujudu Tilawat: ni Sijida umuntu akora iyo asoma Qor’an akagera ahantu
hamutegeka gukora sijida muri Qor’an. Hadith: “Intumwa Muhamad
yaravuze ati: Iyo umuntu asomye Qor’an akagera kuri Sijida agasujudu

30
shitani irahunga igenda irira ivuga iti: ndarimbutse umuntu yategetswe
kubama arubama akazahembwa ijuru, njye ntegekwa kubama ndanga
nkazajya mu muriro”. Izo sijida rero zikaba zigera kuri cumi n’enye (14) muri
Qor’an. Iyo umuntu akoze Sujudu Tilawat aravuga ati: “SAJADA WAJIHIYA
LILADHI KHALAQAHU WA SHAQA SAMUAHU WA BASWARAHU
BIHAWULIHI WA QUWATIHI FATABARAKA LLAHU AH’SANUL
KHALIQINA”. Nibyiza ku muntu usoma Qor’an igihe ageze kuri sujudu
Tilawat ko yasujudu, n’umuntu uyisomerwa nawe agomba gusujudu.

ATAHIYATUL MASJIDI
(Isengesho ryo gusuhuza umusigiti)

Ni’sengesho ry’isunat rigizwe na rakat ebyili umuntu asenga igihe icyo aricyo
cyose yinjiye mu musigiti.ikaba yitwa isunat yo gusuhuza umusigiti. Hadith:
“Intumwa Muhamad yaravuze ati: Umwe muri mwe ni yinjira mu musigiti
ajye asenga rakat ebyiri”

SWALATU IS’TIKHARAT
(Isengesho ryo gusaba Imana ubujyanama)

Swalatu Is’tikharat: n’isengesho ry’isunat rigizwe na rakat ebyili umuntu


asenga igihe icyo aricyo cyose agamije gusaba Imana ko yamubera
iji byo guteza inzuzi kwemera imyaku kugarurwa n’inyoni nibindi. Hadith:
“Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yajyaga
atwigisha gukora Is’tikharat mu bintu byose nkuko yatwigishaga Isulat
ya Qor’an aratubwira ati: “Nugira icyo ushaka gukora ujye usenga rakat
ebyili za Sunat nurangiza uvuge uti: “ALLAHUMA INIY AS’TAKHIRUKA
BI ILIMIKA WA AS’TAQ’DIRUKA BIQUDRATIKA WA AS’ALUKA
MIN FADWILIKAL ADWIMI FA INAKA TAQ’DIRU WALA AQ’DIRU
WA TAALAMU WALA AALAMU WA ANTA ALAAMUL GHUYUBI.
ALLAHUMA IN KUNTA TAALAMU ANA HADHAL AM’RA (Ukavuga
ikibazo cyawe) KHAYIRU LIY FI DINIY WA MAASHIY WA AQIBATI
AM’RIY FA AQ’DIRUHU LIY WAYASIRUHU LIY THUMA BARIKI LIY
FIHI. WA IN KUNTA TAALAMU ANA HADHAL AM’RA SHARU LIY FI
DINIY WA MAASHIY WA AQIBATI AM’RIY FA ASW’RIFUHU ANIY
WA ASW’RIFUNIY AN’HU WA AQ’DIR LIY AL KHAYIRA HAYITHU
KANA THUMA AR’DWINIY BIHI” KWISHYURA ISENGESHO.

31
Nta muyislamu w’umugabo wemerewe kureka Isengesho uko yaba ameze
kose,aho yaba ari hose,iyo habonetse impamvu cyangwa ikibazo gituma
akereza Isengesho ategetswe kuryishyura mbere yuko asenga isengesho
rikurikiraho,hanyuma akazahanirwa ko yakereje isengesho. Naho iyo
umuntu yakererewe rakat runaka, intumwa Muhamad (Imana imuhe
amahoro n’imigisha) yaravuze iti: Hadith: “Ntimukajye mu isengesho
mwiruka, rakat muzajya musanga mujye muzisenga hanyuma izibacitse
muzuzuze”.

SUJUDU SAHAWI.
(Sijida yo kwibagirwa)

Sujudu Sahawi: ni Sijida umuntu akora iyo yagize icyo yibagirwa mu


Isengesho, cyangwa yagizeho ugushidikanya. Impamvu zituma umuntu
akora Sijida Sahawu ni eshatu:
1- Kongera.
2- Kugabanya.
3- Gushidikanya.
Urugero rwo kongera: Umuntu ari gusari akongera rukuu cyangwa Sijida
cyangwa uguhagarara cyangwa ukwicara. Urugero rwo Kugabanya: Umuntu
ahobora gusenga akagabanya imwe mu inkingi z’isengesho cyangwa
akagabanya icyangombwa (wajibu) mu byangombwa by’isengesho.
Urugero rwo gushidikanya: Agashidikanya k’umubare wa rakat yasenze niba
ari eshatu cyangwa enye?
1- Itegeko k’umuntu wibagiwe mu isengesho yongera: Iyo umuntu yongereye
rukuu cyangwa sijida cyangwa igihagararo cyangwa ukwicara mu isengesho
rye abigambiriye iswala ye iba infabusa, kubera ko aba yongereye ikintu mu
isengesho kitategetswe n’Imana n’Intumwa yayo, kandi Intumwa y’Imana
yaravuze iti Hadith: “Uzakora igikorwa icyo aricyo cyose mu idini
tutamutegetse icyo gikorwa kizamugarukira (ntazagihemberwa ahubwo
kizamubera infabusa”. Naho iyo umuntu yongeye mu isengesho ariko
akabikora yibagiwe ntabwo byangiza isengesho rye, ariko agomba gukora
sijida yo kwibagirwa nyuma yo gutora Salamu. Ibyo tubisanga muri Hadith
yakiriwe na Bukhariy na
Muslim igira iti “Igihe kimwe intumwa Muhamad yarimo gusenga isengesho
rya Dhuhur cyangwa se Al aswr,arangije rakat ebyiri ahita atora salamu baza
kumubwira ko yasenze rakat ebyiri nuko intumwa Muhamad asenga izindi

32
rakat ebyiri nyuma atora salamu arangije akora sijida ebyiri zo kwibagirwa”.
Ndetse twongera kubisanga muri Hadith yakiriwe na Bukhariy na Muslim:
Hadith “Igihe kimwe Intumwa Muhamad yasengesheje abantu
(abasangirangendo) isengesho rya Dhuhur rakat eshanu,arangije
abasangirangendo baramubaza bati: ese rakat z’isengesho zaba zongerewe
umubare? Intumwa Muhamad ati: “Ese n’iki cyabaye? baramubwira bati:
wasengesheje rakat eshanu,nuko ahita yerekera Qiblat akora Sijida ebyiri zo
kwibagirwa.
2- Itegeko k’umuntu wibagiwe mu isengesho agabanya: Iyo umuntu usenga
yibagiwe mu isengesho rye akagabanya imwe mu nkingi zaryo iyo yibutse
mbere yuko atangira indi nkingi kuyindi rakat ategetswe gusubiramo iyo
nkingi yibagiwe nyuma agakomeza kuzuza isengesho rye. Naho iyo yibutse
nyuma yuko agera kuri iyo nkingi yibagiwe kuri rakat ya kabiri icyo gihe
iyo rakat ijya mu mwanya wa rakat yibagiwemo ya nkingi, nyuma agasenga
indi rakat, muri ibi bice bibiri byose akora Sijida yo kwibagirwa nyuma
y’isengesho.
Urugero: Umuntu nyuma yo gusujudu sijida ya mbere muri rakat ya mbere
maze ntiyicare kandi ntanakore sijida ya kabiri, agahita ahaguruka kuri rakat
ya kabiri,yatangira gusoma kuri rakat ya kabiri akaza kwibuka ko atigeze
yicara nyuma ya Sijida ya mbere ndetse atanakoze sijida ya kabiri, icyo gihe
asubira hasi agakora za nkingi yibagiwe akicara ikicaro kiri hagati ya sijida
ebyiri
nyuma agasujudu nyuma akongera agahaguruka agakora ibisigaye mu
isengesho rye, nyuma akaza gukora sijida ebyiri zo kwibagirwa nyuma yo
gutora salamu. Iyo umuntu yibutse yageze kuyindi nkingi kuri rakat ya
kabiri:
Umuntu nyuma yo gukora sijida ya mbere muri rakat ya mbere maze
ntiyicare kandi ntanongere ngo akore sijida ya kabiri, agahita ahaguruka
kuri rakat ya kabiri, nyuma akaza kwibuka yicaye ku kicaro kiri hagati ya
sijida ebyiri kuri rakat ya kabiri,aha ngaha rakat ya kabiri ihinduka rakat ya
mbere,nyuma akaza kuzuza izindi rakat zisigaye,nyuma akaza gukora sijida
ebyiri zo kwibagirwa nyuma yo gutora Salamu. Itegeko ry’umuntu
wibagiwe mu isengesho rye agabanya icyangombwa (Wajibu) mu
byangombwa by’isengesho: Umuntu iyo yibagiwe icyombwa cy’isengesho
akimuka kuri icyo cyangombwa akajya ku kindi cyangombwa, urugero:
uwibagiwe kuvuga ijambo “Sub’hana rabial a’alaa” nyuma ukaza kubyibuka
wamaze kuva muri Sijida, ategetswe gukomeza isengesho rye nyuma ukaza

33
gukora Sijida ebyiri zo kwibagirwa mbere yo gutora salamu. Kuko Intumwa
Muhamad igihe yibagirwaga gutora atahiyatu ya mbere, yakomeje isengesho
rye nyuma aza gukora sijida ebyiri zo kwibagirwa mbere yo gutora Salamu.
3- Itegeko ry’umuntu wagize ugushidikanya mu isengesho rye:
Ugushidikanya kuba wongeye cyangwa se wagabanyije, urugero ushobora
gushidikanya k’umubare wa rakat wasenze ese ni rakat eshatu cyangwa ni
enye? Iyo ushidikanyije nyuma ukaza gufata icyemezo kimwe ko wongereye
cyangwa se wagabanyije: icyo gihe ushingira kuri icyo cyemezo cyawe, niba
wemeza nyuma yo gushidikanya ko wasenze rakat eshatu urangiza
isengesho ryawe ugasenga rakat ya kane igihe wasengaga isengesho rya rakat
enye, nyuma ukaza gukora sijida ebyiri zo kwibagirwa nyuma yo gutora
Salamu, naho iyo wemeje ko wasenze rakat enye nyuma yo gushidikanya,
uhita urangiza isengesho ryawe ugakora Sijida ebyiri nyuma yo gutora
Salamu. Naho iyo ushidikanya ariko ntufate icyemezo kubyo ushidikanyaho:
icyo gihe ufata icyemezo cyo kuba wasaye rakat nkeya kubyo
washidikanyijeho, wuzuza isengesho ryawe, nyuma ukaza gukora Sijida
ebyiri zo kwibagirwa mbere yo gutora Salamu. Urugero: Umuntu usenze
isengesho rya Dhuhur nyuma agashidikanya k’umubare wa rakat amaze
gusenga niba ari eshatu cyangwa enye nyuma akaza kwemeza ko ari rakat
eshatu, agomba kuzuza indi rakat ya kane, nyuma agatora salamu, nyuma
ya salamu agakora sijida ebyiri zo kwibagirwa. Urugero rwa kabiri: Umuntu
asenze isengesho rya Dhuhur nyuma agashidikanya ese ngeze kuri rakat ya
gatatu cyangwa rakat ya kane? nyuma ntafate icyemezo cyo kuba yasenze
eshatu cyangwa se enye. Icyo gihe afata icyemezo ko yasenze rakat eshatu
kubera ko arizo nkeya nyuma akuzuza indi rakat ya kane nyuma agakora
Sijida ebyiri mbere yuko atora salamu.
Mu ncamake nyuma yibingibi dusanze ko Sijida Sahawu iba mbere yo
gutora salamu: Iyo uretse kimwe mu byangombwa bigize isengesho cyangwa
se ugashidikanya kumubare wa rakat wasenze kandi ntufate icyemezo.
Naho Sijida yo kwibagirwa ikorwa nyuma yo gutora salamu iyo: Wongeye
mu isengesho, cyangwa se ugashidikanya nyuma ugafata icyemezo kimwe
mubyo washidikanyaga ho.

IBISHOBORA GUTUMA UMUNTU ATAJYA GUSENGERA ISENGE-


SHO MU MUSIGITI.

Nkuko twabibonye umugabo ntiyemerewe gusengera mu rugo isengesho

34
iryo ariryo ryose rya Faradwa mu masengesho atanu ya buri munsi cyangwa
isengesho ry’ijuma uretse ku mpamvu eshatu zikurikira:
Imvura nyinshi: Hadith: “Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) yajyaga abwira Bilali ngo abwire abantu basengere mu mazu yabo
mu ijoro ry’imvura”.
Uburwayi: Hadith: “Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
yajyaga avuga ati: “Uzumva Adhana ntakimubuza afite, baramubaza bati:
icyabuza umuntu ni iki? aravuga ati: ni ubwoba cyangwa uburwayi,ati:
Imana ntizakira isengesho rye”.
Ubwoba: (Reba Hadith yatambutse)

UKO UMURWAYI ASENGA.

Umurwayi agomba kugerageza gusenga isengesho rya Faradwa ahagaze,


nubwo yaba yihengetse cyangwa yunamye cyangwa yegamiye ikibambasi
cyangwa ahagaze ku nkoni.
- Iyo adashoboye gusenga ahagaze agomba gusenga yicaye
arambuye amaguru.
- Iyo adashoboye gusenga yicaye asenga aryamiye urubavu
rw’iburyo yerekeye Kiblat.
- Iyo adashoboye kwerekera Kiblat, asenga yerekeye aho abonye.
- Iyo adashoboye gusenga aryamiye urubavu asenga agaramye
amaguru yerekeye Kiblat.
- Iyo ibyo byose atabishoboye, asenga uko abonye.
- Umurwayi kandi agomba kugerageza kujya rukuu na sijida igihe
abishoboye, yaba atabishoboye agakoresha umutwe gusa.iyo
adashoboye gukoresha umutwe akoresha amaso.
- Iyo adashoboye gukoresha umutwe cyangwa amaso asengera mu mutima.
- Umurwayi agomba gukora uko ashoboye agasenga buri sengesho ku
gihe cyaryo.ntibyemewe ko arikereza.
- Iyo gutawaza bimugora, amategeko amwemerera gufatanya
amasengesho abiri yegeranye.
- Iyo gukora isengesho ku gihe cyaryo bimuremerera ashobora
gufatanya Adhuhur na Al aswir cyangwa Magh’rib na Al ishau.

35
GUFATANYA AMASENGESHO NO KUYAGABANYA.

Biremewe k’umuntu gufatanya amasengesho abili yegeranye akaba


yanagabanya ku i rakat zayo, sengesho rya rakat enye (4) akaba yasenga
ebyili (2) gusa kubera impamvu runaka.

IMPAMVU ZO GUFATANYA AMASENGESHO NO KUYAGABANYA.

Impamvu zemewe n’amategeko zatuma umuntu afatanya amasengesho ni:


1. Kuba umuntu ari k’urugendo: Hadith: “Intumwa Muhamad iyo yabaga
agiye kurugendo rwihutirwa yasengaga Adhuhur mu gihe cya mbere cya
Al aswir akazifatanya, akanatinza Magh’rib akayifatanya na Al ishau ibicu
bitukura bimaze kurenga”. Iyo urugendo ruzarenza iminsi itatu, nyuma y’iyo
minsi itatu umuntu asabwa gusenga yuzuza amasengesho ye.
2. Imvura: Hadith yerekana ko Intumwa Muhamad yafatanyije amasengesho
kandi icyumba cye cyari gifatanye n’umusigiti”.
3. Uburwayi: Hadith igaragaza ko Intumwa Muhamad yafatanyije Adhuhur
na
Al aswir na Magh’rib na Al ishau bidatewe n’ubwoba cyangwa imvura ari
uburwayi”. Hadith: “Intumwa Muhamad yategetse Sah’latu bint Suhayili na
Ham’natu bint Jah’sh gufatanya amasengesho abiri kubera uburwayi bwa
Istihadwat”.
Icyitonderwa: Impanvu zituma umuntu yafatanya amasengesho ninazo
zituma umuntu yayagabanya.

ISENGESHO RY’IJUMA
(uwa gatanu).

Isengesho ry’Ijuma: n’Isengesho ry’imbaga nyinshi risengwa k’umunsi wa


gatanu. Rikaba rigizwe na rakat ebyili na Khutubat ebyili. Iryo sengesho
rero rikaba ari itegeko ku bagabo kurisengera mu musigiti igihe cyose
nta mpamvu yemewe yabayeho. Itegeko ry’iri sengesho turisanga muri
Qor’an aho Imana igira iti: Qor’an: “YA AYUHA LADHINA AMANU
IDHA NUDIYAL SWALATI MIN YAWUMIL JUMUATI, FAS’AU ILA
DHIKRI LAHI WA DHARUL BAYIA DHALIKUM KHAYIRU LAKUM IN
KUNTUM TA ALAMUNA”. Jumuat: 9. (Yemwe abemeye nibatora Adhana
y’ijuma mujye mwihutira gusingiza Imana mureke ibicuruzwa byanyu, Ibyo

36
nibyo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi).

ISUNAT Z’IJUMA.

Umunsi wa gatanu ni umunsi mukuru ku bayislamu bose bityo buri


muyislamu akaba asabwa kuri uwo munsi kwitegura kare kujya gusenga mu
musigiti akurikije imigenzo yakorwaga n’Intumwa Muhamad (Imana imuhe
amahoro n’imigisha) kuri uwo munsi ariyo:
= Koga no kwitunganya no kwisiga amarashi no gukubita umuswaki.
= Kugera mu musigiti kare.
= Gusenga i Sunat mbere yuko Imam agera kuri mimbari.
= Gutuza ukareka kuvuga no gukinisha akantu ako ariko kose igihe
Imamu arimo gutanga Khutubat.
= Gusabira Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
Amahoro n’umugisha kenshi ku munsi wa gatanu.
= Kureka ibyo wakoraga igihe wumvise Adhana.
= Ni byiza k’umuyislamu gusoma Surat Al kah’fi ku i juma.
= Gusaba Imana cyane kuwa gatanu kugira ngo ube wahuza n’isaha
y’amahirwe Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
yatubwiye ko ubusabe bwakirwa muri icyo gihe butagaruka.
= Birabujijwe ku muyislamu gutambuka abantu ku munsi w’ijuma
ashaka kwicara mu myanya y’imbere.

IBYO ISENGESHO RY’IJUMA RIGOMBA KUBA RYUJUJE


KUGIRANGO RIBEHO.

Kugira ngo Isengesho ry’Ijuma ritungane rigomba kuba ryujuje ibi


bikurikira:
- Gusengerwa mu mujyi cyangwa mu karere (ahateranira abantu benshi).
- Rigomba gusengwa ribanjirijwe na Khutubat ebyili.
- Abandi bamenyi bongeraho ko rigomba gusengwa nibura n’abantu
mirongo ine(40).

Uko isengesho ry’uwa gatanu (ijuma) rikorwa:

Imamu agomba kuza Izuba rivuye hagati ho gato akurira mimbari agatora

37
Salaam, akicara gato hagatorwa Adhana. Iyo irangiye Imamu arahaguruka
agatanga Khutubat yateguye abanje gushimira Imana no kuyisingiza no
gusabira Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) Amahoro
n’umugisha, agatanga Khutubat mu ijwi riranguruye abwiriza abantu gukora
ibyiza ababuza gukora ibibi abatinyisha ibihano by’Imana anabakundisha
ibihembo byayo. Yarangiza inyigisho ze akicara gato akongera
agahaguruka agatanga Khutubat ya kabiri abanje nanone gushimira Imana
no gusabira Intumwa Muhamad,agakomeza gutanga inyigisho ze kugeza
Khutubat irangiye,akamanuka kuri mimbari bagaqimu Iswala Imamu
agasengesha abantu rakat ebyili mu ijwi riranguruye,ku i rakat ya mbere
nyuma ya Surat Al fatihat agasoma Surat Al alaa,hanyuma ku i rakat ya
kabiri nyuma ya Surat Al fatihat agasoma Surat Al ghashiyat cyangwa ku
i rakat ya mbere agasoma Surat Al jumuat hanyuma kuya kabiri agasoma
Surat Al munafiquuna.

ISENGESHO RY’ILAYIDI.

Ilayidi: n’Isengesho risengwa ku minsi mikuru y’abayislamu, basozaho


Igisibo cy’ukwezi kwa ramadwani cyangwa Igihe cy’umutambagiro
mutagatifu (Hijat).

Muri Islam ilayidi ni ebyili:

Ilayidi: yo kurangiza Igisibo cy’ukwezi kwa ramadwani (Idil fitiri).


Ilayidi: y’ibitambo (Idil adwuha).
Isengesho ry’ilayidi: rero ni itegeko ritari rusange ku bantu bose iyo
rikozwe n’abantu bagera kuri mirongo ine (40) mu karere abantu bose
bararihemberwa aribyo bita (Faradwa kifayati).
Igihe i layidi isengerwa: Ni ukuva izuba rirashe kugeza izuba rivuye hagati
ho gato.

ISUNAT Z’ILAYIDI.

Gusenga i layidi nkuko intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro


n’imigisha) yayisengaga, ugomba kubahiriza ibi bikurikira:
* Gusengera i layidi mu mbuga.
* Gusenga i layidi y’Ibitambo vuba.

38
* Gutinza i layidi isoza Ukwezi kwa ramadwani.
* Kujya gusenga i layidi isoza igisibo cya ramadwani hari icyo umaze kurya.
* Kujya gusenga i layidi y’ibitambo ntacyo wakojeje mu kanwa.
* Ni byiza kujya gusenga i layidi woze wisukuye wisize amarashi ku bagabo
gusa, wambaye imyenda myiza.
* Ni byiza umuntu ugiye gusenga i layidi kunyuranya inzira anyuramo.

Uko isengesho ry’Ilayidi rikorwa:

Iyo Igihe cy’isengesho kigeze Imam asengesha abantu rakat ebyili nta
Adhana na Iqaamat ahubwo havuzwe ngo: “Swalatu Jamia Swalatu Jamia”.
Agatora Tak’birat zirindwi (7) ku i rakat ya mbere harimo na Tak’biratul
Ih’rami ku i rakat ya kabiri agatora Tak’birat eshanu (5) hatarimo Tak’birat
yahagurukiyeho. Hagati ya Tak’birat n’indi umuntu agomba kuvuga ati: “AL
HAM’DULILAHI WA SWALATU WA SALAMU ALA RASULI LAHI”
Umuyislamu agomba kuzamura amaboko kuri buri Tak’birat, Imamu
agasoma Surat Al fatihat mu ijwi riranguruye.Iyo isengesho rirangiye Imamu
arahaguruka agatanga Khutubat ebyili. Iyo ari i layidi isoza igisibo cya
ramadwani Imamu agomba kubwiriza abantu gutanga Swadaqat, yaba ari
i layidi y’ibitambo Imamu akabwiriza abantu gutanga ibitambo (Kubaga).
Khutubat ebyili z’ilayidi ni isunat kandi ntibyemewe kuzisoma mbere
y’isengesho. Uzasanga Imamu atari yatora salamu uwo yuzuza rakat ebyili
akaba yasenze i layidi, naho usanze Imamu yarangije gutora salamu ntabwo
yishyura ahubwo abishatse yayisenga nka sunat rakat ebyili cyangwa enye.
Ni byiza gutora Tak’birat, ku i layidi y’ibitambo buri nyuma y’isengesho mu
masengesho atanu ya buri munsi iminsi itatu nyuma y’i layidi iminsi bita
(Ayamu Tashiriqi).

SWALATUL JANAZATI
(Isengesho ry’uwapfuye)

Swalatul Janazati: ni Isengesho ry’umuntu wapfuye. Rikaba ari Itegeko ritari


rusange ku bantu bose (Faradwa Kifayati). Iyo rikozwe nabake bakarikora
neza abantu bose bararihemberwa naho iyo rikozwe nabi, cyangwa
ntirikorwe abantu bose barabihanirwa.

39
Uko Isengesho ry’uwapfuye rikorwa:

Iyo umuntu amaze kwitaba Imana umuntu umuri iruhande yihutira


kumuhumbya amaso agashyira ku nda ye ikintu kidatuma abyimba.
Iyo bigeze Igihe cyo kumwoza akurwamo imyenda yose akoroswa umwenda
munini nk’ishuka, bakamukandakanda munda buhoro buhoro hanyuma
umuntu akambara ga (Gant),akamus’tanji akayikuramo akambara indi
akamutawaza nk’ugiye gusenga, akayikuramo akambara indi akamwoza mu
mutwe n’imisatsi yose hanyuma igice cy’imbere hanyuma icy’inyuma. Iyo
uwapfuye afite ubwanwa burebure bwo hejuru n’inzara bagabanyaho, naho
umugore ufite imisatsi asukwa ibituta bitatu. Iyo kozwa birangiye umuntu
arumutswa agasigwa amarashi akambikwa; umugabo ahambwa mu myenda
itatu (3). Hadith: “Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
yahambwe mu myenda itatu y’umweru nta kanzu irimo nta n’ikiremba”.
Naho umugore ahambwa mu myenda itanu (5).

UWA MBERE UFITE UBURENGANZIRA BWO KOZA,


GUHAMBA,GUSENGERA UWAPFUYE.

Uwa mbere ufite uburenganzira ku muntu wapfuye ni:

- Uwo yahisemo.
- Ise w’uwapfuye.
- Sekuru w’uwapfuye.
- Abandi bo mu muryango we b’abagabo.

Iyo ari umugore, ufite uburenganzira bwa mbere kuri we ni:

1. Uwo yahisemo.
2. Nyina.
3. Nyirakuru.
4. Abandi bose bo mu muryango we b’abagore.

- Ikitonderwa: Biremewe ko umugabo yakoza umugore we, n’umugore akoza


umugabo we iyo uwapfuye yasize abivuze.
Iyo igihe cy’isengesho kigeze Imamu aratambuka agasengesha abantu
isengesho rigizwe na Tak’birat enye (4) ritagira rukuu na sijida. Kuri

40
Tak’birat ya mbere ugasoma Surat Al fatihat. Kuri Tak’birat ya kabiri
ugasabira Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha). Kuri
Tak’birat ya gatatu kavuga uti: «ALLAHUMA GH’FIRI LI HAYINA WA
MAYITINA WA SHAHIDINA WA GHAIBINA WA SWAGHIRINA WA
KABIRINA WA DHAKARINA WA UNTHAANA INAKA TAALAMU
MUN’QALABANA WA MATHUWAANA WA ANTA ALA KULI SHAYI’IN
QADIIRU.

ALLAHUMA MAN AH’YAYITAHU MINA FA AH’YIHI ALAL ISLAMI


WA SUNAT WA MAN TAWAFAYITAHU FA WAFIHI ALAYIHIMA.
ALLAHUMA GH’FIR LAHU WAR’HAMUHU WA AAFIHI WAA’FU
AN’HU WA AKRIMU NUZULAHU WAWASII MUD’KHALAHU WA
GH’SILUHU BIL MAAI WA THAL’JI WAL BARADI WA NAQIHI
MINAL KHATWAYA KAMA YUNAQA THAUBUL AB’YADWU MINA
DANASI, WA ABDILUHU DARA KHAYIRA MIN DAARIHI WA JIWARA
KHAYIRA MIN JIWARIHI, WA ZAWUJA KHAYIRA MIN ZAWUJIHI
WA AD’KHILUHUL JANATA WA AIDHUHU MIN ADHABAL QABRI
WA MIN ADHABI NAARI WA AF’SIHU LAHU FI QABRIHI WA NAWIR
LAHU FIHI». (Mana babarira ibyaha abazima muri twe, n’abapfuye muri
twe, abahari n’abadahari, abato n’abakuru muri twe abahungu n’abakobwa
kuko ari wowe uzi iherezo ryacu n’amashyikiro yacu. Kandi mu kuri ni wowe
ushoboye byose, Mana uwo uzaha ubuzima muri twe uzamushoboze kubaho
kuri Qor’an na sunat n’uwo uzambura ubuzima muri twe uzabumwambure
ari kuri ibyo byombi. Mana mubabarire ibyaha umugirire impuhwe
kandi umuhe imbabazi umwakire aho agiye kandi umwagurire imva ye.
Umwozeho ibyaha n’amazi n’urubura by’imbeho umwezeho ibyaha nkuko
umwenda w’igitare wera iyo ufuzwe umushumbushe inzu nziza iruta iyo
yari arimo n’abaturanyi beza baruta abo yari afite n’umufasha mwiza uruta
uwo yari afite, umwinjize mu ijuru unamurinde ibihano byo mu mva ndetse
n’ibihano by’umuriro,
umwagurire imva ye kandi umushyiriremo urumuri) Hanyuma ugatora
Tak’birat yakane, ugatora salamu imwe y’iburyo.

GUTANGA POLE.
(Kwihanganisha umuntu wapfushije)

Gutanga pole: ni ukugera k’umuntu wapfushije ukamwihanganisha

41
umusabira ku Mana ngo imuhe kwihangana. Ni byiza ku Muntu wapfushije
kumusura no kumwihanganisha bamuha pole igihe amaze gupfusha.
Hadith: «Umuntu uzihanganisha umuntu wapfushije abona ibihembo
nk’iby’uwapfushije»

Uko gutanga Pole bikorwa:

Iyo umuntu yapfushije uje kumuha pole amukora mu ntoki avuga aya
magambo «ADWAMA LLAHU AJIRAKA WA AH’SANA IZAAKA
WA GHAFARA LI MAYITIKA» (Imana ikongerere ibyiza byinshi iguhe
n’icyubahiro cyiza ibabarire n’umuntu wawe wapfuye). Iyo ugiye kwinjira mu
marimbi y’abayislamu uravuga uti «ASALAM ALAYIKUM DARA QAUMI
MUUMININA WA INAA INSHAA LLAHU BIKUM LAAHIQUNA
ALLAHUMA LATAH’RIM’NA AJIRAHU WALA TAF’TINA BAADAHU
WAGH’FIR LANA WA LAHU NAS’ALU LLAHA LANA WA LAKUMUL
AAFIYATA». (Amahoro n’umugisha bibe kuri mwe bantu bo mu bituro
by’abemera, natwe Imana nibishaka tuzabasanga aho.
Mana ntutwime kubihembo byabo kandi ntuzatugerageze nyuma yabo
utubabarire nabo ubababarire ibyaha, turagusaba Mana tunabasabira nabo
ngo uduhe twese ubuzima bwiza).

GUTANGA I ZAKAT.
(Amaturo)

Izakat: ni igeno rya ngombwa umuyislamu ategetswe gutanga mu mutungo


we akariha abo ryagenewe igihe uwo mutungo we ugejeje ku mubare runaka
kandi ukaba umaze umwaka wose.
- Izakat rero ikaba ari inkingi ya gatatu (3) mu nkingi zigize Islam.
- Izakat ni itegeko kuri buri muyislamu ufite umutungo umaze umwaka.
Qor’an: «KHUDH MIN AMUWALIHIM SWADAQATAN
TUTWAHIRUHUM WA TUZAKIIHIM BIHA»Taubat:103. (Fata mu
mitungo yabo isadaka (Zakat) ubasukure kandi ubeze kubera iyo Sadaka)
Hadith: «Islam yubatse ku nkingi eshanu (5) murizo harimo no gutanga
izakat»

42
IBYIZA BYO GUTANGA I ZAKAT.

Ibyiza byo gutanga i Zakat tubisanga muri Hadith: Hadith: «Umugabo yaje
ku Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aramubwira ati:
“Ni ikihe gikorwa nakora kikanyinjiza mu ijuru? Intumwa Muhamad (Imana
imuhe amahoro n’imigisha) aramubwira ati: Jya usenga Imana imwe
ntukayibangikanye n’icyo aricyo cyose, uhozeho amasengesho atanu (5) buri
munsi, utange amaturo (Zakat), ukunde na bene wanyu»

INYUNGU ZO GUTANGA I ZAKAT.

Imana yategetse abantu gutanga i Zakat kubera inyungu nyinshi zigaragara


muri icyo gikorwa, arizo:
* Gusukura umutungo no kuwongera.
* Gusukura umutima w’umuntu iwukuraho ubugugu no gukunda isi cyane.
* Gufasha abakene no gukemura ibibazo byabo.
* Kwegeranya imitima y’abantu yari itandukanye.
* Kubungabunga inyungu rusange z’abayislamu.

IMITUNGO IGOMBA GUTANGIRWA I ZAKAT.

Ibigomba gutangirwa i Zakat ni imitungo y’ubwoko butatu:

1. Amatungo: Inka, Intama, Ihene, Ingamiya.


2. Ibiva mu butaka: Amabuye y’agaciro Zahabu na Feza ndetse na Petrol.
3. Ibihingwa: byaba Imbuto cyangwa ibindi biribwa bisanzwe.
Ikitonderwa: Mu mabuye y’agaciro hajyamo n’ibicuruzwa ndetse
n’amafaranga.

IBYO UGOMBA KUBA WUJUJE KUGIRANGO UTANGE I ZAKAT.

- Kuba uri umuyislamu.


- Kuba utari umuja cyangwa umucakara.
- Kuba umutungo wawe ugejeje k’umubare runaka utari mubyo ukenera
buri munsi.
- Kuba uwo mutungo umaze umwaka.
- Kuba nta deni riri muri uwo mutungo.

43
UKO BABARA ZAKAT

1. ZAKAT YA ZAHABU NA FEZA.

a. Zakat ya Zahabu:

IGIPIMO FATIZO BAHERAHO IGITANGWA


Guhera kuri garama 85 gusubiza hejuru. 1/40

Ibisobanuro: Iyo umuntu afite zahabu abitse icya mbere agomba kubanza
ni ukureba ko igejeje ku gipimo fatizo aricyo garama 85,iyo asanze zigezeho
kandi azimaranye umwaka aba agomba kuyitangira zakat. Uko apima Zakat:
ye rero ni ugufata zahabu ye yose akayipima maze akayigabanya na 40
igisubizo abonye akaba aribyo atanga. Urugero: Umuyislamu ufite garama
200 za zahabu azigabanya na 40, igisubizo abonye akaba ariyo zakat agomba
gutanga.dore uko bikorwa mu mibare: Garama 200*1:40 = garama 5 iyo niyo
zakat yatanga kuri 40. Garama 200 kuko azigabanyije na 40.
Ufite zahabu ingana na garama 500 atanga atya:
Garama 500*1 :40 = garama 12,5.
Mbese ni ukuvugako iyo zahabu ye igeze kuri garama 85 gusubiza hejuru
ayimaranye umwaka arayifata akayigabanya na 40, ibyo abonye bikaba ari yo
zakat agomba gutanga.

b. Zakat ya Feza:

IGIPIMO FATIZO BAHERAHO IGITANGWA
Guhera kuri garama 595 gusubiza hejuru 1/40

Ibisobanuro: Iyo ufite feza ubitse, icyo ubanza gukora ni ukumenya niba
igejeje ku gipimo fatizo cyo gutanga zakat aricyo garama 595,iyo usanze
uzigejejeho kandi zimaze umwaka igomba gutanga zakat. Uko uyipima: Ni
ugufata feza yawe yose ukayigabanya na 40, ibyo ubonye akaba ari yo zakat
ugomba gutanga.
Urugero: Ufite garama 800 za feza azigabanya na 40 atya: Garama 800 * 1 : 40
= garama 20, iyo niyo zakat yayitangira.
Ufite feza ingana na garama 1000 azigabanya na 40 atya: Garama 1000 *1 : 40
= garama 25, iyo niyo zakat agomba kuyitangira.

44
Icyitonderwa: Utagejeje ku bipimo fatizo byavuzwe hejuru kuri zahabu na
feza ntabwo ategetswe gutanga zakat.
- Zahabu cyangwa Feza zigamijwe kuri zakat yavuzwe hejuru ni ibyo umuntu
abitse nk’umutungo, naho uwaba azicuruza uwo atanga zakat y’ibicuruzwa
hakurikijwe agaciro ka byo nk’uko iri busobanurwe imbere.

2. ZAKAT Y’AMAFARANGA.

Ubundi zakat y’amafaranga igendera ku bipimo bya zakat ya zahabu na feza.


Uko bigenda rero ufite amafaranga agomba kubanza kumenya agaciro ka
garama imwe ya zahabu cyangwa iya feza uko bigura, iyo umaze
kukamenya ugakuba na garama 85 za zahabu cyangwa garama 595 za feza,
ibyo abonye biba aribyo mafaranga y’ifatizo umuntu aheraho mu gutanga
zakat y’amafaranga, ubwo utayagejejeho ntabwo ategetswe gutanga zakat.
Urugero:
- Mu mwaka wa 2009 garama imwe ya zahabu igura 11.000 frw.
- Ubwo garama 85 za zahabu zagurwa 11.000 frw * 85 = 935.000 frw.
- Ubwo aya 935.000 frw niyo fatizo ugomba gutanga zakat y’amafaranga aba
agejejeho, ariko ashobora guhinduka bitewe n’agaciro ka zahabu buri mwaka
uko gahinduka.
ESE BATANGA AMAFARANGA ANGAHE?

Iyo umaze kubona ugejeje ku mafaranga y’ifatizo ariyo gaciro ka garama 85


za zahabu angana na 935.000 frw (mu mwaka wa 2009) kandi ayamaranye
umwaka, ufata amafaranga yose ufite ukayagabanya na 40, igisubizo ubonye
ubwo aba ariyo zakat ugomba gutanga. Urugero: -Umuntu ufite 1.000.000
frw ayagabanya na 40 atya: 1.000.000x40 = 25.000 frw (iyi niyo zakat agomba
gutanga.
- Ufite 2.000.000frw afata 2000.000 x 40 = 50.000 frw iyi niyo zakat
agomba gutanga, gutyo gutyo mbese ni ugufata amafaranga yose afite
akayagabanya na 40, icyo abonye ikaba ari yo zakat agomba gutanga.

3. ZAKAT Y’IBICURUZWA.

Ufite ibicuruzwa ibyo ari byo byose mu iduka byaba imodoka, imyenda,
pieces, telephones, ibiribwa n’ibindi bicuruzwa binyuranye abantu bacuruza,
icyo

45
akora cya mbere ni ukumenya agaciro kabyo byose kugirango amenye niba
agejeje ku mafaranga y’ifatizo yo gutanga zakat, ibyo abigeraho yifashishije
inzira yo gukora ibarura ry’ibicuruzwa byose akurikije igiciro gitoya
atangira buri gicuruzwa maze akagenda ateranya amafaranga ya buri kintu.
Iyo abirangije areba igiteranyo cya byose. Iyo asanze icyo giteranyo kigeze
kugaciro ka zahabu ingana na garama 85 cyangwa feza ingana na garama 595
kandi abimaranye umwaka ubwo aba agomba gutanga zakat. Ubwo ahita
atanga zakat y’agaciro k’ibyo bicuruzwa byose nk’uko atanga iy’amafaranga,
uko abigenza afata icyo giteranyo akakigabanya na 40, ibyo abonye nibyo
zakat agomba gutanga.

Urugero rw’umuntu ufite iduka.

IBICURUZWA INGANO AGACIRO


Umuceri 1000 kgs 500.000 frw
Isukari 1000 kgs 700.000 frw
Ifu y’ibigori 2000 kgs 500.000 frw
Ifu y’imyumbati 500 kgs 50.000 frw
Amavuta 500 Lts 400.000 frw
Amata y’ifu 500 kgs 2000.000 frw
Igiteranyo cy’agaciro ka 4.150.000 frw
byose
Zakat agomba gutanga 4.150.000 frw: 40 =
103.750 frw

Uyu mucuruzi zakat ye yafashe agaciro k’ibiri mu iduka rye byose


mazeakagabanyana40 (4.150.000frw) Ibyo abonye bingana na (103.750 frw)
ni yo zakat y’ibicuruzwa bye,iyi niyo nzira abacuruzi bose bakoresha mu
gutanga zakat y’ibicuruzwa byabo.

Ibihingwa bitangwamo Zakat ni: Ibinyampeke n’imbuto.

- Ibinyampeke: byose bigomba gutangirwa Zakat, naho imbuto


zitangwa mo Zakat, ni izipimwa kandi zigahunikwa nk’itende n’imizabibu.
Iyo ibihingwa bigejeje ku gipimo fatizo baheraho aricyo kingana n’ibiro 616
kgs, bigomba gutangirwa zakat.

46
4. ZAKAT Y’IBIHINGWA.

IMITEREREY’ IGIPIMO FATIZO IGITANGWA


IBIHINGWA BAHERAHO
Ibihingwa byuhiwe 616kgs 1/20
n’abakozi
Ibihingwa byuhiwe 616kgs 1/10
n’imvura
Ibisobanuro:
- Iyo ibihingwa byavomewe nta mvune nyinshi zirimo, nk’ibyuhiwe
n’imvura cyangwa imigezi ibiri hafi, icyo gihe iyo bigejeje ku gipimo fatizo
kingana n’ibiro 616 atangamo kimwe cya cumi (1/10) cy’ibyo yejeje igihe
asaruye.
- Iyo ibihingwa byavomewe n’amaboko y’abantu cyangwa
bakavomera bakoresheje imashini na za moteri zizamura amazi n’ibindi
bikoreshwa mu kuvomera imyaka, iyo bigejeje ku gipimo fatizo aricyo
kingana n’ibiro 616, atangamo kimwe cya makumyabiri (1/20) cy’ibyo yejeje
igihe asaruye byeze neza.
Urugero: Uwejeje umuceri ungana na 1000kgs yarawuvomeye atanga 1/20
aribyo bingana na 50kgs, ubwo abikora atya:
1000kgs * 1 kugabanya 20 = 50 kgs
- Naho iyo uwo muceri wa 1000kgs wuhiwe n’amazi y’imvura cyangwa
ay’igishanga, atanga zakat ya 1/10 ariyo ya 100kgs, ubwo abikora atya:
1000kgs * 1 kugabanya 10 = 100 kgs.

5. ZAKAT Y’AMATUNGO.

Amatungo atangwamo Zakat ni: ingamiya, inka, ihene n’intama.


Amatungo arimo ibice bibiri (2):
1. Amatungo aragirwa mu nzuri Igihe cyose cyangwa igihe kirekire mu
mwaka: Aya matungo agomba gutangwamo Zakat iyo agejeje ku mubare
fatizo uherwaho kandi akaba amaze umwaka, yaba yorowe kubera amata,
kwororoka cyangwa ari ay’inyama. Usaruza Zakat, yirinda gufata amatungo
meza cyane n’amabi, ahubwo afata ari hagati.
2. Amatungo yahirirwa: Aya matungo, iyo nyirayo ayakoramo ubucuruzi,
akaba amaze umwaka, ayaha agaciro, yasanga kageze ku gipimo fatizo cya
Zakat akayatangira Zakat y’ibicuruzwa ingana na 2,5% aribyo bingana na

47
1/40 cy’agaciro ayo mafaranga afite. Naho iyo ayo matungo adateganyirijwe
ubucuruzi, ahubwo ari ayo gukamwa cyangwa kororoka kandi akaba
ayahirira anayagurira ubwatsi, icyo gihe nta Zakat y’amatungo atanga ariko
atanga zakat y’ibiyakomokaho nk’amata iyo umusaruro wayi ugejeje ku
mafaranga fatizo yo gutanga zakat kandi akaba amaze umwaka. Ibipimo
fatizo byo gutanga Zakat mu matungo: Igipimo fatizo, umuntu agomba kuba
agejejeho kugira ngo ategekwe Zakat y’amatungo:
- Ku ihene, agomba kuba afite nibura ihene mirongo ine (40).
- Ku nka, agomba kuba afite nibura inka mirongo itatu (30).
- Ku ngamiya, agomba kuba afite nibura ingamiya eshanu (5).

a. Ihene:

KUVA KUGEZA IGITANGWA


40 120 Ihene 1
121 200 Ihene 2
201 399 Ihene 3

Nyuma y’aha, kuri buri hene 100 utangamo imwe, iyo zigeze kuri 400 kugeza
kuri 499 utanga ihene 4, zagera kuri 500 ugatanga ihene 5 bityo bityo.
Icyitonderwa: Ihene n’intama byose bishyirwa mu muryango umwe.

b. Inka:

KUVA KUGEZA IGITANGWA


30 39 Inka ifite umwaka umwe
40 59 Inka imwe ifite imyaka
ibiri
60 69 Inka ebyiri buri yose
ifite umwaka umwe

- Nyuma yaho kuri buri nka 30 utangamo inka imwe (1) ifite umwaka.
- Kuri buri nka 40 ugatangamo inka (1) ifite imyaka ibiri.
- Kuri buri nka 50 utangamo inka (1) ifite imyaka ibiri kimwe no kuri 40.
- Kuri buri nka 70 utanga inka ebyiri (2), imwe (1) ifite imyaka ibiri n’indi (1)
ifite umwaka umwe.

48
- Kuri buri nka 100 utanga eshatu (3), ebyiri (2) zifite umwaka umwe n’imwe
(1) ifite imyaka ibiri.
- Kuri buri nka 120 utanga inka enye (4) zifite umwaka umwe buri imwe,
cyangwa ugatanga inka eshatu (3) zifite imyaka ibiri

c. Ingamiya:

KUVA KUGEZA IGITANGWA


5 9 Ihene imwe (1)
10 14 Ihene ebyiri (2)
15 19 Ihene eshatu (3)
20 24 Ihene enye (4)

25 35 Inyana y’ingamiya ifite


umwaka umwe
36 45 Inyana y’ingamiya ifite
imyaka ibiri
46 60 Ingamiya ifite imyaka
itatu
61 75 Ingamiya ifite imyaka
ine
76 90 Ingamiya ebyiri (2)
zifite imyaka ibiri kuri
buri imwe.
91 120 Ingamiya ebyiri (2)
zifite imyaka itatu kuri
buri imwe.

- Nyuma yaho, iyo zirenze ingamiya 120 kuri buri ngamiya 40 utanga
ingamiya ifite imyaka ibiri,naho kuri buri ngamiya 50 utangamo ingamiya
ifite imyaka itatu,ufite ingamiya 121 utangamo eshatu (3) buri imwe ifite
imyaka ibiri.
- Ufite ingamiya 130: Atanga eshatu (3); imwe ifite imyaka itatu n’izindi
ebyiri buri imwe ifite imyaka ibiri.
- Ufite ingamiya 150: Atanga eshatu (3), zifite imyaka itatu buri imwe.

49
- Ufite ingamiya 160: Atanga enye (4); buri imwe ifite imyaka ibiri.
- Ufite ingamiya 180: Atanga ebyiri (2) zifite imyaka itatu hamwe n’izindi
ebyiri (2) buri imwe ifite imyaka ibiri.
- Ufite ingamiya 200: Atanga eshanu (5) buri imwe ifite imyaka ibiri cyangwa
agatanga enye (4) buri imwe ifite imyaka itatu, bityo, bityo…
- Muri Zakat y’ihene, hatangwa isekurume ifite amezi atandatu (6) cyangwa
ishashi ifite umwaka.
- Ntibyemewe gutanga imfizi muri buri bwoko bwose bw’amatungo twavuze
haruguru, uretse inka niho honyine byemewe n’igihe amatungo ari imfizi
gusa zihari igihe cyo gutanga zakat.
- Usarura zakat ntiyemerewe guhitamo amatungo meza arimo kuruta andi,
urugero: itungo rihaka, imfizi igihe ariyo bakoresha mu kwimya, ifite inyana
icyonsa, ahubwo afata iziri mu rugero. Yirinda inziza cyane n’imbi zifite
inenge.
- Ntibyemewe gutandukanya amatungo ari hamwe, kubera gutinya gutanga
zakat. Urugero: iyo atunze ihene mirongo ine (40), ntiyemerewe
kuzigabanyiriza ahantu habiri kugira ngo uzaza gusaruza azasange zitagejeje
ku mubare.
- Ntibinemewe ko abantu batandukanye bahuza ihene zabo, buri wese afite
mirongo ine (40), bagakora amayeri yo kuzitirira umuntu umwe, zikaba 120
hagatangwamo imwe gusa.

6. ZAKAT Y’UBUKI.

Umuntu uhakuye ubuki, yaba abuvanye mu mitiba ye bwite cyangwa mu


mashyamba n’ahandi hose, atanga Zakat ingana na kimwe cya cumi (1/10)
iyo ubwo buki bugeze ku gipimo fatizo kingana n’ibiro mirongo itandatu
na bibiri (62 Kgs), ariko iyo ubuki buteganyirijwe gucuruzwa, icyo gihe
buhabwa agaciro, bwaba bugejeje ku mafaranga fatizo bugatangirwa Zakat
y’ibicuruzwa ingana na kimwe cya mirongo ine (1/40) cy’agaciro k’ubwo
buki.

ZAKAT Y’IMIGABANE MURI SOSIYETE NA KOPERATIVE


Z’UBUCURUZI, UBWOROZI N’UBUHINZI.

Sosiyete na Koperative z’ubucuruzi ubuhinzi n’ubworozi zitanga Zakat mu


buryo bukurikira:

50
Sosiyete na Koperative z’ubuhinzi:

Iyo zikora ishoramari mu buhinzi bw’ibihingwa nk’ibinyampeke


n’ibindi bipimwa bikanahunikwa, icyo gihe zitanga Zakat y’ibihingwa
hakurikijwe amategeko abigenga nk’uko yasobanuwe haruguru.

Sosiyete na Koperative z’ubworozi:

Iyo zikora ishoramari mu bworozi bw’amatungo, icyo gihe


hatangwa Zakat y’amatungo hakurikijwe amategeko agenga
Zakat y’amatungo nk’uko yasobanuwe mu masomo yahise.
Naho iyo ari sosiyete zicuruza amafaranga atarashowe mu bikorwa, zitanga
Zakat y’amafaranga.

Sosiyete na Koperative z’ubucuruzi:

Sosiyete z’ubucuruzi nk’izitumiza zikanohereza ibintu mu mahanga,


izigurisha, izigura n’izindi, zitanga Zakat y’ibicuruzwa mu gaciro k’ibyo
zicuruza byose hiyongereyeho inyungu iyo bimaze umwaka kandi bikaba
bigeze ku gaciro fatizo ka Zakat, hagatangwamo kimwe cya mirongo ine
(1/40) cy’umutungo wose wa Sosiyete.

Zakat ku migabane:

Iyo nyir’imigabane muri sosiyete agamije gukomeza kugira uruhare rwe mu


migabane ye muri sosiyete,akajya afata inyungu yayo buri mwaka,izo nyungu
azitangira Zakat iyo zigejeje ku gaciro fatizo k’amafaranga yo gutanga zakat,
naho iyo agamije gucuruza muri iyo migabane agura agurisha ibi n’ibi
ashaka inyungu,icyo gihe ategekwa gutanga Zakat ku migabane yose afite
muri sosiyete, ubwo Zakat yayo ikaba nk’iy’ibicuruzwa ingana na kabiri
n’igice ku ijana (2,5%) bingana na kimwe cya mirongo ine (1/40) cy’uwo
mutungo.

8. ZAKAT Y’UBUKODE.

Inzu, imodoka n’ibindi bikoresho bikoreshwa na nyira byo atabikodesha


nta zakat bitangirwa, ariko iyo ari ibikodeshwa atanga azakat mu bukode

51
byinjiza iyo bugeze ku mafaranga fatizo yo gutanga zakat kandi akaba amaze
umwaka ayabitse.

9. ZAKAT Y’INGANDA Z’UBUCURUZI.

Inganda zikora ibintu nk’imiti,amashanyarazi,Sima,ibyuma n’ibindi


bikoresho binyuranye,zigomba gutanga Zakat mu nyungu zibikomoka mo
iyo zgeze ku mafaranga fatizo kandi ikaba imaze umwaka,bakazitangira
kimwe cya mirongo ine (1/40) cy’inyungu yabonetse mu ruganda buri
mwaka, nk’uko bikorwa kuri Zakat y’amazu ateganyirijwe gukodeshwa.

10. ZAKAT Y’IMISHAHARA.

Abakozi bahembwa umushahara barimo ibice bitatu:


1. Abo umushahara udahaza ibikenerwa byabo mu buzima.
2. Abo umushahara uhwana n’ibikenerwa mu buzima bwabo.
3. Abasagura nyuma y’ibyo bakenera mu buzima.
- Igice cya mbere n’icya kabiri nta zakat batanga ku mushahara wabo kuko
ntacyo basagura kandi zakat itangwa mu bisaguka ku byo umuntu akenera
by’ibanze mu buzima.
- Naho abo mu gice cya gatatu, bo bategekwa gutanga zakat ku mushahara
wabo,iyo ibyo basagura bigejeje ku mafaranga fatizo aherwaho mu gutanga
zakat ariyo angana n’agaciro ka garama 85 za zahabu kandi bakaba bayabitse
umwaka kuva igihe bujurije ay’ifatizo. Urugero: mu mwaka wa 2009
amafaranga fatizo ni 935.000 frw kuko garama imwe ya zahabu igura (11.000
frw). Ni ukuvuga ko umukozi atangira gutanga zakat y’umushahara kuva
yujuje amafaranga afite agaciro ka garama 85 za zahabu ayamaranye umwaka
kandi akaba ayabitse atari yagabanuka ngo ajye munsi yayo.

ABAGOMBA GUHABWA ZAKAT.

Abagomba guhabwa i Zakat ni abantu umunani (8) bavuzwe muri Qor’an:


Qor’an: “INAMA SWADAQAATU LIL FUQARAI WAL MASAAKINI
WAL AAMILINA ALAYIHA WAL MU ALAFATU QULUBUHUM WAFI
RIQAABI WAL GHARIMINA WAFI SABILI LAHI WA BUN SABILI
FARIDWATAN MINA LLAHI WA LLAHU ALIMUN HAKIIMUN”. Taubat:
60. (Mu kuri i sadaka zose n’i Zakat bigomba guhabwa abatindi, n’abakene

52
n’abazikoreye, n’abinjiye idini vuba, n’abaja, n’abananiwe kwishyura imyenda,
n’abari mu nzira y’Imana (Jihadi), n’abari ku rugendo, iryo ni itegeko rivuye
ku Mana, mu kuri Imana niyo ifite ubumenyi n’ubugenge).

ZAKATUL FITRI.

Zakatul fitri: n’igeno umuyislamu ategetswe gutanga mu kwezi kwa


Ramadwani mu minsi yako ya nyuma ryagenewe gusukura igisibo cye no
kugaburira abatishoboye. Zakatul fitri: rero ni itegeko kuri buri muyislamu
umuto n’umukuru, umuhungu n’umukobwa, umuja n’utari umuja. Hadith:
“Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yategetse Zakatul
fitri mu kwezi kwa Ramadwani icyibo cy’itende, cyangwa icy’ingano,
k’umuja n’utari umuja, umugabo n’umugore, umuto n’umukuru mu
bayislamu”.

UKO ZAKATUL FITRI IGOMBA KUBA INGANA.

Zakatul fitri: Hatangwa icyibo cyuzuye, aricyo kingana n’amashyi ane


(4) y’umuntu w’umugabo uringaniye bingana n’ibiro bibiri n’amagalama
mirongo ine (2,40 kg), bigatangwa cyane cyane mu biribwa bikunze kuribwa
muri ako karere.

IGIHE ZAKATUL FITRI ITANGIRWA.

Zakatul fitri: Igomba gutangwa gusa mu kwezi kwa Ramadwani kuva iminsi
cumi ya nyuma itangiye kugeza mu gitondo cy’i layidi mbere yuko basenga
isengesho ry’i layidi. Uyitanze mbere yuko basenga i layidi uwo kuri we iba
ari Zakatul fitri, naho uyitanze nyuma yuko basenga i layidi, uwo ntabarwa
ko yatanze Zakatul fitri ahubwo iba ari isadaka isanzwe.

GUSIBA UKWEZI KWA RAMADWANI.

Igisibo: rero ni ukureka kurya no kunywa no guhura n’umugore wawe


n’ibindi byose byagera mu mubiri wawe kuva mu rukerera kugeza izuba
rirenze mu kwezi kwa Ramadwani ufite i Niyat yo kwiyegereza Imana.
Igisibo: rero kikaba ari Inkingi ya kane (4) mu nkingi zigize Islam.

53
Ubwoko bw’Igisibo: Igisibo kirimo amoko atatu:
- Igisibo cya Faradwa (itegeko).
- Igisibo cya Sunat (ingereka).
- Igisibo cya Kafarat na Nadhir (icyiru n’umuhigo)

Igisibo ni itegeko kuri inde?

Igisibo cya Ramadwani: n’Itegeko kuri buri muyislamu n’umuyislamukazi,


ugejeje igihe, utari k’urugendo, kandi utarwaye. Qor’an: “SHAHARU
RAMADWANI ALADHI UNZILA FIHIL QOR’AN HUDAN LI NAASI
WA BAYINATI MINAL HUDA WAL FUR’QAANU FAMAN SHAHIDA
MIN’KUM SHAHARA FAL YASWUMUHU…”. Baqarat : 185. (Ukwezi
kwa Ramadwani niko kwamanuwemo Qor’an, umuyoboro ku bantu bose,
usobanutse mu miyoboro yose, kandi utandukanya ikibi n’icyiza, uzabona
muri mwe ukwezi azagusibe).

IBYO UGOMBA KUBA WUJUJE KUGIRANGO USIBE.

Igisibo ntikemerwa kitujuje ibi bikurikira:

- Kuba uri umuyislamu, kuko igisibo k’utari umuyislamu kitakirwa.


- Kuba ufite ubwenge.
- Kuba ugejeje igihe.
- Kuba ushoboye gusiba, ni ukuvuga kuba utarwaye cyangwa utari
ku rugendo, n’umugore ntabe ari mu mihango cyangwa ibisanza.

Ibice by’abantu mu gisibo:

Abantu mu gisibo barimo ibice bine (4):


a: Umuntu ushobora gusiba bikamugirira ingaruka kubera uburwayi
cyangwa urugendo: Uwo yemererwa kurya akazishyura hanyuma, ariko
aramutse asibye yabihemberwa.
b: Umugore uri mu mihango cyangwa mu bisanza: Abo bemerewe kurya
hanyuma bakazishyura, niyo baramutse basibye ntibyemerwa.
c: Umugore utwite n’uwonsa: Kuri abo bombi itegeko rivugako:
Iyo gusiba bibagwa nabi bemererwa kurya hanyuma bakazishyura gusa.
d: Umuntu udashobora gusiba kubera ubusaza cyangwa indwara idateze

54
gukira: Uwo agaburira umukene umwe buri unsi abandi basibye.

IBYANGIZA IGISIBO.

Ibyangiza Igisibo biri ubwoko bubiri:

1. Hari ibyangiza igisibo umuntu akaba ategetswe kwishyura gusa.


2. Hari ibyangiza igisibo umuntu akaba ategetswe kwishyura no gutanga
icyiru.

IBYANGIZA IGISIBO UKABA UTEGETSWE KWISHYURA GUSA.

1. Kurya no kunywa ubishaka mu kwezi kwa Ramadwani, ariko iyo uriye


utabishaka wibagiwe cyangwa ushyizweho agahato ntabwo ugomba
kwishyura. Hadith: “Umuntu uzibagirwa asibye akarya akananywa, ajye
akomeza igisibo cye kuko Imana ari yo iba yamuhaye amafunguro n’icyo
kunywa”.
2. Uzarya cyangwa akanywa akeka ko izuba ryarenze kandi ritarenze.
3. Amazi ageze mu mihogo kubera kwiyunyuguza cyane ugakabya, no kuba
waterwa serumu.
4. Gukinisha ubwambure bwawe ugasohora intanga cyangwa gukorakora
umugore ugasohora intanga. Naho uwiroteyeho ntagomba kwishyura kubera
ko intanga ziba zasohotse atabigambiriye.
5. Kuruka ubishaka. Naho iyo urutse utabishaka ntabwo igisibo cyawe
cyangirika.
6. Umuntu kwisubiraho agahindura i Niyat ye.
7. Kuva mu buyislamu.

IBYANGIZA IGISIBO UMUNTU AKABA ATEGETSWE KWISHYURA


NO GUTANGA ICYIRU.

1. Kubonana n’umugore wawe ku manywa ya Ramadwani ubishaka


nta gahato.

Icyiru ugomba gutanga:

a. Kurekura umuja, waba utabishoboye:

55
b. Gufunga amezi abiri akurikirana, waba nabyo utabishoboye:
d. Kugaburira abakene mirongo itandatu (60) ibiryo bikunze kuribwa muri
ako karere.
Ikitonderwa: Iki cyiru kigomba gukurikiranywa uhereye kucya mbere
kugeza kucya nyuma. Ntawe ugomba kwimukira ku cyiru kabiri ashoboye
icya mbere, Imamu wenyine niwe ufite uburenganzira bwo kwimurira
umuntu ku cyiru cya kabiri iyo abona atashobora icya mbere. Iyo umuntu
abonanye n’umugore we iminsi irenze umwe (1) atanga ibyiru bingana
n’iyo minsi. Biremewe mu kwezi kwa Ramadwani kwiteza urushinge
igihe urwaye; biremewe nanone kwiyuhagira igihe ufite icyokere, kwisiga
amarashi no kuyihumuriza; ndetse biremewe no gutanga amaraso mu gihe
cy’ukwezi kwa Ramadwani.

ISUNAT Z’IGISIBO.

1. Kurya idaku:

Idaku: N’Ibiribwa n’ibinyobwa umuntu afata bugiye gucya, afite i Niyat yo


gusiba. Hadith: “Mujye murya idaku kuko mu idaku harimo umugisha”.
2. Gukerereza kurya idaku kugeza bugiye gucya. Hadith: “Abantu banjye
bazahama mu byiza nibakomeza kurya ifutari (gusiburuka) kare no gutinza
idaku”.
3. Kwihutisha kurya ifutari igihe izuba rimaze kurenga. Hadith: “Reba
Hadith yatambutse”.
4. Gusiburuka uhereye kuri Rutwabu (itende zahiriye ku biti), waba
utazibonye ugafata Tamuratu,(itende zatazwe) waba nazo utazibonye
ugafata amazi. Hadith: “Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) yajyaga abanza kurya Rutwabu atarasenga Magh’rib, zaba ntazo
akarya Tamuratu, zaba ntazo akanywa Intama runaka z’amazi”.
5. Gusaba Imana igihe ugiye gusiburuka. Hadith: “Iduwa eshatu ntizigaruka
zirakirwa: Iy’umuntu usibye, iy’umuntu wahugujwe, n’iy’umuntu uri ku
rugendo”.

Ibikorwa bitari byiza mu gisibo:

1. Kwiyunyuguza mu kanwa ugakabya.


2. Gusomana n’umugore wawe igihe udashobora kwihangana.

56
3. Kureba cyane abagore no gutekereza cyane ku mibonano mpuza bitsina.
4. Kumviriza Ibiryo cyangwa ibinyobwa nta mpamvu.

IBISIBO BY’ISUNAT.

Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yategetse gusiba


ibisibo bitandukanye bitari itegeko ahubwo ari isunat kugirango umuntu abe
hafi ya Nyagasani we cyane kandi yikundwakaze kuriyo ibyo bisibo rero ni
ibi:
1.Gusiba iminsi itandatu(6)mu kwezi kwa Shawali.(ukwezi kwa 10
kw’icyarabu). Hadith: “Uzasiba Ramadwani agakurikizaho iminsi itandatu
y’ukwezi kwa Shawali, uwo azahabwa ibihembo by’uwasibye umwaka wose„.
2. Gusiba kuwa mbere no kuwa kane: Hadith: “Intumwa Muhamad(Imana
imuhe amahoro n’imigisha) yakundaga gusiba kuwa mbere no kuwa kane,
baramubaza bati: Ni ukubera iki? aravuga ati: “Ibikorwa bya buri muntu
bigezwa imbere y’Imana kuwa mbere no kuwa kane, Imana ikababarira buri
muyislamu cyangwa buri mwemera uretse abantu babiri banganye Imana
ikavuga iti: mube murindiriyeho gato“.
3. Gusiba iminsi itatu(3)ya buri kwezi bita ayamul biidwi: Hadith: “Gusiba
iminsi itatu(3)ya buri kwezi bingana no gusiba ubuzima bwawe bwose ariyo
bita ayamul biidwi, itariki ya 13,14,15“.
4. Gusiba iminsi(9)mu kwezi kwa Dhul Hijat(ukwezi kwa 12 kw’icyarabu):
Haidth: “Nta minsi ikorwamo ibikorwa byiza bishimisha Imana nk’iminsi(9)
yo mu kwezi kwa Dhul Hijat, baramubaza bati, na Jihadi mu nzira y’Imana?
aravuga ati: nayo; uretse umuntu wasohoka ajyiye muri Jihadi akajyana
ubuzima bwe n’umutungo we wose, ntihagire na kimwe kigaruka “
5. Gusiba ukwezi kw’Imana kwa Muharamu,(ukwa mbere kw’icyarabu),
habujijwemo ibintu byinshi: Hadith: “Babajije Intumwa y’Imana Muhamad
(Imana imuhe amahoro n’imigisha) bati: n’ikihe gisibo kiza nyuma y’ukwezi
kwa Ramadwani? arabasubiza ati: “Ni ukwezi kw’Imana kwitwa Muharamu “
6. Gusiba umunsi bita Ashuraa’u,(ariwo munsi wa 10 w’ukwezi kwa mbere
kw’icyarabu Muharamu: Hadith: “Gusiba umunsi wa Ashuraa’u ubabarirwa
ibyaha by’umwaka ushize“. Ni byiza k’umuyislamu kubanza gusiba umunsi
wa(9) bita Tasuaa’u akabona gusiba umunsi wa 10 Ashuraa’u kugirango
yitandukanye n’Abayahudi n’Abakristu kuko bo basibaga umunsi wa(10)gusa.
Uwo munsi rero amateka avuga ko ariwo munsi Imana yarokoye ho Mussa
n’abantu be.

57
7. Gusiba umunsi bita Yaumu Arafat kubatari Makka bagiye gukora Hijat.
uwo
munsi rero ukaba ari tariki ya(9) z’ukwezi kwa Dhul Hijat (ukwezi kwa 12
kw’icyarabu).

ITIKAFU.

Itikafu: Ni ukwicara mu musigiti iminsi icumi ya nyuma y’ukwezi kwa


Ramadwani ugamije kwiyegereza Imana mu masengesho. Itikafu ni isunat(si
itegeko) ariko ishobora kuba itegeko igihe umuntu ayigize Nadhir. Itikafu
igomba gukorerwa mu musigiti ku mugabo n’umugore,ariko kuyikorera mu
musigiti usengerwamo i Juma byaba byiza kurushaho. Ni byiza ku muntu
ukora itikafu kutagira ibindi bikorwa yakora byatuma asohoka mu musigiti,
keretse ibikorwa byo hafi ye nko kurya, kwituma, koga... Umuntu uri muri
itikafu agomba kwirinda amagambo n’ibikorwa biterekeranye na Itikafu.
Umuntu uri muri Itikafu ntiyemerewe gusohoka mu musigiti keretse ku
bintu bya ngombwa bimureba. Umuntu uri muri Itikafu ntiyemerewe gukina
n’umugore we cyangwa guhura na we mu mibonano mpuzabitsina,iyo
bakoze iyo mibonano, Itikafu irangirika.

IBYIZA BY’IMINSI ICUMI YA NYUMA Y’UKWEZI KWA RAMADWANI


NA LAYILATUL QADRI.

Ukwezi kwa Ramadwani nkuko tubizi niko kwamanutsemo Qor’an,


by’umwihariko mu minsi icumi ya nyuma, na none by’umwihariko mu ijoro
rya Layilatul Qadri. Iyo minsi rero icumi ya nyuma, Intumwa Muhamad
(Imana imuhe amahoro n’imigisha) yajyaga iyibandaho cyane ndetse
akabyutsa n’abiwe kugirango bahagarare ibihagararo bya nijoro nkuko
bigaragara muri Hadith.Hadith: “Uzahagarara igihagararo cya nijoro muri
Ramadwani abikoranye ukwemera no kwizera, uwo azababarirwa ibyaha
bye”.

Umwihariko w’iminsi icumi (10) yanyuma ya Ramadwani:

Ibyiza by’iriya minsi ni byinshi kuko ari yo yamanutsemo Qor’an, no mu


mwihariko w’iyo minsi rero akaba ariho haboneka ijoro rya Layilatul Qadri
Imana yavuze ko riruta amezi igihumbi. Muri iryo joro rya Layilatul Qadri

58
abamalayika bamanuka ari benshi mu ijoro baje gusabira abemera imigisha.
Hadith: “Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yatubwiye
ko dushobora gushakira Layilatul Qadri mu minsi icumi (10) ya nyuma ya
Ramadwani”. Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
yatwigishije ko uzaba arimo gusenga, muri ayo majoro ajye avuga aya
magambo cyane: “ALLAHUMA INAKA AFUWUN TUHIBUL AFUWA
FA AFU ANIY”. Na none Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) atwigisha ko tugomba gushakira Layilatul Qadri mu minsi icumi
(10) ya nyuma ya Ramadwani cyane cyane mu minsi y’ibiharwe.

HIJAT NA UMURAT.

Hijat: Ni ukujya ku rusengero rw’Imana ruri i Makka, ugamije kuhakorera


ibikorwa runaka mu gihe runaka.

Itegeko rya Hijat na Umurat:

Hijat na Umurat ni itegeko kuri buri muyislamu n’umuyislamukazi ufite


ubushobozi, rimwe mu buzima bwe. Qor’an: “WA LILAHI ALA NAASI
HIJUL BAYITI MANI S’TATWAA ILAYIHI SABILAA”Im’ran: 97. (Imana
itegeka abantu gukora Hijat ku nzu yayo k’ushoboye kugerayo). Hadith:
“Islam yubatse ku nkingi eshanu (5) harimo na Hijat”.

Ibyiza bya Hijat na Umurat:

Imana yadutegetse gukora Hijat kubera ibyiza byinshi birimo, muri byo:
Hadith: “Uzakora Hijat ntakoremo ubwononnyi cyangwa andi makosa,
azagaruka yahanaguweho ibyaha nkuko nyina yamubyaye ameze”.
Hadith: “Umurat kugeza ku yindi umurat ihanagura ibyaha hagati yazo, na
Hijat ikozwe neza nta kindi gihembo cyayo uretse ijuru”.

Uko Hijat na Umurat bikorwa:

Umuntu ushaka gukora Hijat agomba mbere na mbere kumenya Hijat


ashaka gukora iyo ariyo kuko Hijat ziri amoko atatu ariyo:
* Tamatuu.
* Ifradu.

59
* Qiranu.
- Tamatuu: Ni ugukora Umurat mu mezi ya Hijat, warangiza ugategereza
iminsi ya Hijat ugakora Hijat wakuyemo Ih’ram.
- Ifradu: Ni ugukora Hijat yonyine nta Umurat.
- Qiranu: Ni ukugambirira gukora Hijat na Umurat mu gihe kimwe,
ibikorwa bya Umurat bikajya byinjiranamo n’ibya Hijat, ukaza witwaje
itungo ry’igitambo.
- Kugambirira gukora Umurat na Hijat, bigomba kubera ku mipaka
yabugenewe, ariyo:
- Dhul khulayifat.
- Al juh’fat.
- Yalamlam.
- Qarnul manazil.
- Dhata ir’qi.
Warangiza ukambara imyenda yabugenewe bita Ih’ram, ukavuga uti:
“LABAYIKA ALLAHUMA UMURATA”, warangiza ugakora ibikorwa bya
Umurat bikurikira:

Ibikorwa bya Umurat:

1. Kwambara Ih’ram.
2. Kugambirira.
3. Gukora Twawafu, (kuzunguruka Al kaabat) inshuro zirindwi (7) uhereye
ku Ibuye ryirabura.
4. Kugenda hagati ya Swafa na Mar’wat inshuro zirindwi (7) uhereye ku
musozi wa Swafa ukarangiriza kuri Mar’wat.
5. Kogosha umusatsi cyangwa kuwugabanya.

Ibikorwa bya Hijat:

1. Kwambara Ih’ram no kugambirira.


2. Gukora Twawafu bita Al ifadwa.
3. Kugenda hagati ya Swafa na Mar’wat (Saayi).
4. Guhagarara ku musozi wa Arafat.

Uko Hijat ikorwa:

60
Ku itariki ya munani (8/12 Dhul Hijat) z’ukwezi kwa cumi na kabiri
kw’icyarabu bita Dhul Hijat,umuntu waje gukora Hijat yambara Ih’ram mu
nzu ye i Makka, yarangiza akagambirira avuga ati: “LABAYIKA
ALLAHUMA HIJATUN”. Akajya Mina kuri uwo munsi bita yaumu
Tar’wiyat, akararayo agasengerayo Adhuhur na Al aswir, Magh’rib na Al
ishau na Al fajir buri sengesho ku gihe cyayo ariko isengesho rya rakat enye
(4) agasenga rakat ebyili (2) gusa. Ku itariki ya cyenda (9/12, Dhul Hijat)
izuba rirashe,
yerekeza ku musozi wa Arafat agasengerayo Adhuhur na Al aswir
azifatanyije, rakat ebyili ebyili kuri adhana imwe na iqamat ebyili. Kuri
uwo musazi wa Arafat agomba guhagarara atarenze imbibi zawo. Iyo
izuba rirenze kuri uwo munsi wa cyenda (9/12), ava ku musozi wa Arafat
ukerekeza aho bita Muzidalifat ugasengerayo Magh’rib na Al ishau
uzifatanyije kuri adhana imwe na iqamat ebyili, ariko Al ishau agasenga rakat
ebyili. Akarara
Muzidalifat agasengerayo Al fajir, yarangiza isengesho rya Al fajir
agahagarara ku musozi bita Mash’aril harami akahasabira Imana cyane
anayisingiza. Biremewe ku barwayi n’abanyantege nke ko bashobora kuva
Muzidalifat nyuma ya Saa sita z’ijoro bakajya kurara Mina. Iyo umuntu araye
Muzidalifat ni ngombwa ko arara atoraguye yo utubuye (21) two gutera
shitani. Ku itariki ya cumi (10/12, Dhul Hijat) ava Muzidalifat izuba rirashe
ukajya Mina ariwo munsi w’ilayidi ukajya gutera amabuye shitani bita
Jamuratu aqabatu ya mbere cyangwa inkuru utubuye turindwi duto (7),
uko uteye akabuye ukavuga uti: “Allahu ak’bar ”.
Kuri uwo munsi wa cumi (10) agomba kubaga itungo ryawe ry’igitambo,
kubaga birakomeza iminsi itatu (3). Ushoboye kurya kuri iryo tungo ni
byiza no kuritangaho isadaka. Naho udafite icyo agura itungo, asiba iminsi
itatu (3) ari muri Hijat, irindwi (7) akazayisiba agarutse iwabo ikuzura icumi
(10). Kuri uwo munsi wa cumi (10) kandi umuntu arangije gutera
amabuye no kubaga, agomba kogosha umusatsi cyangwa kuwugabanya.
Iyo icyo gikorwa kirangiye umuntu aba yemerewe gukuramo Ih’ram
akambara imyenda ye isanzwe,ibikorwa byose byari biziririje kuri we
bikaba biziruwe uretse gukora imibonano mpuzabitsina gusa. Iyo arangije
kogosha cyangwa kugabanya, ajya Makka gukora Twawafu bise Al ifadwa
(y’itegeko),ukazenguruka Al kaabat inshuro zirindwi (7) uhereye ku ibuye
ryirabura. Iyo Twawafu irangiye umuntu aba yemerewe gukora ibintu byose
byari biziririjwe kuri we ndetse no kubonana n’umugore we,iyo ibyo byose

61
birangiye asubira Mina akararayo. Ku itariki ya cumi n’imwe (11/12, Dhul
Hijat) nyuma yuko izuba riva mu kirere hagati Saa sita 12h umuntu
agomba kujya gutera shitani amabuye (Jamaraati) zose uko ari eshatu (3),
utubuye makumyabiri na kamwe (21). Ku itariki ya cumi n’ebyiri (12/12,
Dhul Hijat),umuntu yongera kujya gutera shitani amabuye (Jamaraati) zose
nanone uko ari eshatu (3),kuri ya saha nanone,utubuye makumyabiri na
kamwe (21). Iyo igihe cyo gutaha kigeze wumva utagomba kurara Makka
kuri uwo munsi wa (12/12) ugomba gukora Twawafu bise Al wadaat (yo
gusezera), ugahita utaha. Iyo udahise utaha ukarara Mina nanone ku itariki
ya cumi na gatatu (13/12, Dhul Hijat) izuba rivuye hagati wongera kujya
gutera amabuye (Jamaraati) zose uko ari eshatu(3) icyo gihe Hijat ikaba
irarangiye iyo ushatse gutaha ugomba gukora Twawafu Al wadaat ugataha.

UBURYO BWO GUSURA URUSENGERO RW’INTUMWA MUHAMAD


I MADINA.

Gusura urusengero rw’intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro


n’imigisha) Madina ni sunat twategetswe n’intumwa Muhamad (Imana
imuhe amahoro n’imigisha) ariko ntagihe byagenewe, igihe icyo ari cyo
cyose mu mwaka wabona wakora uwo mugenzo ndetse ntibinafitanye isano
n’ibikorwa bya Hijat umuntu ukoze Hijat ntabashe kujya gusura urusengero
rw’intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) Hijat ye iba
yuzuye kandi
itunganye, ariko uwo byakorohera akabasha kujyayo agomba kujyayo
akubahiriza imigenzo ikurikira:
1. Kugira iniyat (kugambirira) kujya gusura urusengero rw’intumwa
Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) i Madina n’imva ye. Iyo
winjiye mu musigiti ubanza ukuguru kw’iburyo ukavuga uti
“BISMILAHI WA SWALATU WA SALAMU ALA RASULI LAHI
ALLAHUMA GH’FIRILIY DHUNUBIY WAF’TAHU LIY AB’WABA
RAH’MATIKA”.
2. Gusenga rakat ebyiri zo gusuhuza umusigiti atahiyatul mas’jidi ariko
ibyiza n’uko wazisengera muri “Rawudwat” hagati ya mimbari y’intumwa
Muhamad n’inzu ye.
3. Guhagarara werekeye imva y’intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) wicishije bugufi ukavuga uti: “ASALAM ALAYIKA YA
RASULALLAHI, ASALAM ALAYIKA YA NABIYALLAHI,ASALAM

62
ALAYIKA YA KHAYIRA KHAL’QILAHI, ASALAM ALAYIKA AYUHA
NABIYU WA RAH’MATU LLAHI WA BARAKATUHU ALLAHUMA
SWALI ALA MUHAMAD WA ALA ALI MUHAMAD KAMA
SWALAYITA ALA IBRAHIMA WA ALA ALI IBRAHIMA WA BARIKI
ALA MUHAMAD WA ALA ALI MUHAMAD KAMA BARAK’TA ALA
IBRAHIMA WA ALA ALI IBRAHIMA INAKA HAMIDUN MAJIDUN.
ASH’HADU ANAKA ABDULLAHI WA RASULUHU, WA ANAKA
BALAGH’TA RISALA WA ADAYITAL AMANA WA NASWAH’TAL
UMAT WA JAHAD’TA FI LAHI HAQA JIHADIHI FA JAZAKA LLAHU
AN UMATIKA AF’DWALA MA JAZAA NABIYA AN UMATIHI”
4. Ukajya iburyo gato ugasuhuza Abu bakri umusabira ko Imana
yamwishimira ugira uti: “ASALAM ALAYIKA YA ABA BAKRI SWIDIQI
SWAFIYU RASULI LAHI WA SWAHIBUHU FIL GHARI JAZAKA LLAHU
AN UMATI MUHAMAD KHAYIRA”
5. Ukigira iburyo nanone gato ugasuhuza Umar bunil Khatwabi umusabira
ko Imana yamwishimira ugira uti: “ASALAM ALAYIKA YA UMAR AL
FARUQ WA RAH’MATU LLAHI WA BARAKATUHU JAZAKA LLAHU
AN UMATI MUHAMAD KHAYIRA” warangiza ugasohoka. Iyo ushatse
kugira ubusabe usaba ugomba kwigira hirya gato y’izo mva ukerekera
Kiblat ugasaba icyo ushaka. Nibyiza k’umuntu wagiye gusura urusengero
rw’intumwa Muhamad ko yasengera no mu musigiti wa Qubai no gusura
Baqii (amarimbi ya Madina) no gusura aho abaguye k’urugamba rwa Uhudi
bashyinguwe.

AMATEGEKO Y’UMURYANGO.

1. Kurongora:
Kurongora muri Islam ni itegeko kuko ari umwe mu migenzo y’intumwa
zose zabayeho, kandi kurongora ni byiza kuruta kubireka ugamije
kwiyegurira
Imana mu masengesho ya sunat kubera ko intumwa Muhamad yabujije
umuntu umwe mu bantu batatu (3) bari biyeguriye Imana yaretse kurongora.
Intumwa Muhamad amubwira ko kurongora ari mu migenzo ye ko uzareka
imigenzo ye atazaba ari mu bantu be aramubwira ati: “Yemwe basore muri
mwe, uzagira ubushobozi bwo kurongora azarongore kuko bituma umuntu
ahumbya amaso, kandi akarinda ubwambure bwe, naho utarabugira ajye
asiba ( Swawumu) kuko igisibo kuri we ari ingabo”.

63
Ibyiza byo Kurongora:

Kurongora harimo ibyiza byinshi umuntu adashobora kwirengagiza,bimwe


tubisanga muri Hadith twabonye yatambutse aribyo:
a) Kurongora uba ukoze umugenzo w’intumwa Muhamad (Imana imuhe
amahoro n’imigisha) ukabihemberwa.
b) Birinda umuntu ubusambanyi.
c) Bituma umuntu yunguka urubyaro.
d) Bituma umuntu atagenda areba ibyo aziririjwe kureba.
e) Iyo umuntu arongoye aba yujuje kimwe cya kabiri cy’idini rye.
f) Bishobora kurinda umuntu indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina nk’imitezi na Sida.

Amategeko yo kurambagiza:

Kurambagiza muri Islam ni ngombwa kandi bifite amategeko bikurikiza


ariyo:
a) Gutoranya Umugeni: Ni ngombwa k’umuntu wese ugiye kurongora
gutoranya umugeni nk’uko Qor’an ibitubwira iti “Qor’an: “FAN’KIHU
MA TWABA LAKUM MINA NISAAI MATHINA,WA THULATHA WA
RUBAA FAIN KHIF’TUM ALA TAADILUU FA WAHIDATAN” Nisau: 3.
(Mujye murongora abagore babashimishije babiri, batatu, kugeza kuri bane,
ariko nimutinya ko mutazagira uburinganize mujye murongora umwe).
Muri urwo rwego intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
yatwigishije ibyo tugomba kugenderaho mugutoranya umugeni, agira ati:
Hadith:
“Umugore arongorwa kubera ibintu bine (4): Ubwiza bwe,umutungo
we,umuryango we,idini ye, ariko mujye mwibanda cyane k’ufite idini
kugirango mutunganirwe”
b) Umuntu urambagiza umukobwa afite uburenganzira bwo kumureba,
ariko Islam yashyizeho imipaka k’ushaka kureba uwo arambagiza ko
agomba kureba ibice by’umubiri bigaragara cyane nko mu maso, ibiganza
n’ibirenge,
Hadith: “Igihe umwe muri mwe azarambagiza umukobwa akabasha
kumureba ahatuma amurongora azabikore”
c) Umuyislamu ntiyemerewe kurambagiza umukobwa warambagijwe n’undi
muyislamu mugenzi we. Hadith: “Umwe muri mwe ntakarambagize aho

64
mugenzi we yarambagije”
d) Ntibyemewe kurambagiza mu mvugo zeruye umugore uri muri Eda.
Biremewe kurambagiza umugore uri muri Eda y’ubutane bwa gatatu (3)bita
Al bainu mu mvugo ziteruye nanone. Ntabwo isezerano ryo gushyingiranwa
rigomba kubaho hatabeyeho ndemeye y’umukobwa.

Amategeko yo gushyingira:

Nta sezerano ryo gushyingira rigomba kubaho hatabonetse ndemeye


y’uhagarariye umukobwa cyangwa uhagaze mu mwanya we akavuga ati:
“Ngushyingiye cyangwa nguhaye”. Ndemeye y’uhagarariye umukobwa
ntishobora kugira agaciro umuhungu atabyemeye akavuga ati: “Nemeye
gushyingirwa cyangwa nemeye kurongora”. Nibyiza ko mbere yo
kurongora,isezerano ryo gushyingirwa ribanzirizwa na khutubat ya
Ibun Mas’udi ariyo: “INAL HAM’DA LILAHI NAH’MADUHU WA
NAS’TAINUHU WA NAS’TAGHAFIRUHU WA NATUBU ILAYIHI WA
NAUUDHU BILAHI MIN SHURULI AN’FUSINA, WA MAN SAYIATI
AAMALINA, MAN YAH’DI LAHU FALA MUDWIRA LAHU, WA MAN
YUDWILIL FALA HAADIYA LAHU, WA ASH’HADU AN LA ILAHA
ILA LLAHU WA ASH’HADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA
RASULUHU ” Qor’an: “YA AYUHA LADHINA AMANU TAQU LLAHA
HAQATU QATIHI WALA TAMUTUNA ILA WA ANTUM MUSLIMUNA”
Al Im’ran:102. Qor’an: “YA AYUHA NAASU TAQU RABAKUM ALADHI
KHALAQAKUM MIN NAF’SI WAHIDATI WA KHALAQA MIN’HA
ZAUJAHA WA BATHA MIN’HUMA RIJALAN KATHIRA WA NISA’A
WA TAQU LLAHA ALADHI TASAALUHA BIHI WAL AR’HAMA INA
LLAHA KANA
ALAYIKUM RAQIBAA” Nisau: 1. Qor’an: “YA AYUHA LADHINA
AMANU TAQU LLAHA WA QUULUU QAULAN SADIDA YUSW’LIHU
LAKUM AAMALAKUM WA YAGHAFIR LAKUM DHUNUBAKUM
WA MAN YUTWII LAHA WA RASULAHU FAQAD FAAZA FAUZAN
ADHIMAA” Ah’zab: 70. Waba urangije ukagira Inama abagiye kurushinga
usobanura
Inshingano za buri wese muribo kuri Mugenzi we.

65
INKINGI ZA NIKAHI.

1. Inkwano: Inkwano muri Islam ni impano umuhungu aha umukobwa


yifuza
kurongora kugirango abashe kuba aziruwe kuriwe, inkwano rero ntizigira
umubare uzwi muri Islam ni ikintu icyo aricyo cyose gifite agaciro
abashyingiranwa bumvikanyeho.
2. Kuba abashyingiranwa ari umuhungu n’umukobwa: kuko bitemewe
muri Islam gushyingira abantu bahuje igitsina, cyangwa bafitanye isano ya
hafi mu muryango yababuza gushyingiranwa.
3. Waliyu: (uhagarariye umukobwa): Uhagararira umukobwa muri Islam
agomba kuba ari Se wamubyaye, cyangwa undi wese uri mu mwanya we
yahaye uburenganzira.
4. Abagabo babiri b’inyangamugayo (Abashahidi): Abashahidi muri Islam
ntibagomba kuba ababonetse bose, kuko bafite inshingano zikomeye zo
kugira inama abashakanye no kubafasha igihe hari ibibazo mu rugo rwabo.
5. Ndemeye y’umukobwa: Ni ukuba umukobwa yemeye nta gahato
kurongorwa n’umuhungu, kwemera rero k’umukobwa ukiri isugi akenshi ni
uguceceka.

UFITE UBURENGANZIRA BWO GUHAGARARIRA UMUKOBWA.

Hadith: «Nta Nikahi yemewe ibaho hatabayeho Waliyu n’Abashahidi babiri


mu bayislamu». Ufite rero uburenganzira bwa mbere bwo gushyingira
umukobwa ni Se wamubyaye, hanyuma Sekuru, hanyuma, Umuhungu we,
Musaza we, undi wo hafi ye mu muryango we w’umugabo, hanyuma Imamu.
Igihe uhagarariye umukobwa atabashije kuboneka, Intumwa ye ishobora
kumuhagararira. Ntibyemewe ko umuntu wa kure y’umukobwa
yamushyingira hari uwa hafi ye, keretse igihe uwa hafi ye yaba ari umwana
muto cyangwa ari umusazi nta bwenge afite cyangwa badahuje idini,
cyangwa yarabuze batazi igihe azabonekera. Ntibyemewe ko umuntu
utari umuyislamu ahagararira umuyislamu. Umubyeyi w’umugabo
afite uburenganzira bwo gushyingira abana be bato batari bageza igihe,
abahungu n’abakobwa atabanje kubabaza. Ariko umubyeyi ni byiza ko agiye
gushyingira umukobwa ugejeje igihe, w’isugi, yamusaba uburenganzira.
Umubyeyi ntafite uburenganzira bwo gushyingira umwana we mukuru wari
warashatse cyangwa wavuye mu nzu atabyemeye. Ntabwo abandi bantu

66
bafite uburenganzira bwo guhagararira umukobwa bemerewe gushyingira
umukobwa muto utarageza igihe cyangwa ugejeje igihe atabyemeye.
Kwemera k’umukobwa ukiri isugi akenshi na kenshi bigaragarira mu
guceceka, naho k’umugore wavuye mu nzu ni ukuvuga. Umuntu wese
ushaka kurongora umukobwa arera, biremewe ko yamurongora ariko abanje
kumubaza.

ABO UMUNTU AZIRIRIJWE KURONGORA.

Abo umuntu aziririjwe kurongora ni abavuzwe muri Qor’an Surat Nisau:


23-24, aribo aba:
• Mama wawe.
• Umukobwa wawe.
• Mushiki wawe.
• Nyogosenge.
• Nyoko wanyu.
• Umwana wa mukuru wawe cyangwa wa murumuna wawe.
• Umukobwa wa mushiki wawe.
• Umugore wakonkeje.
• Umukobwa mwonse ibere rimwe.
• Nyokobukwe.
• Umukobwa w’umugore wawe waryamanye nawe.
• Umugore w’umwana wawe wabyaye.
• Gufatanya abavandimwe babiri.
• Umugore ufite umugabo.

KURONGORA UMUHAKANYI.

Ntibyemewe na gato umuyisilamukazi kurongorwa n’umuhakanyi mu nzira


iyo ariyo yose kuko Imana yabitubujije muri Qor’an igira iti Qor’an: «WALA
TAN’KIHUL MUSHIRIKINA HATAYUUMINUU» Baqarat: 221.
(Ntimuzashyingire ababangikanya Mana keretse bamaze kwemera)
N’umuyislamu w’umugabo ntiyemerewe kurongora umuhakanyikazi, uretse
muri babandi bahawe igitabo nkuko Qor’an ibivuga: Qor’an:
“WATWAAMU LADHINA UTUL KITABA HILU LAKUM WA
TWAAMUKUM HILU LAHUM, WAL MUH’SWANATU MINAL
MUUMINATI, WAL MUH’SWANATU MINA LADHINA UTUL KITABA

67
MIN QABLIKUM, IDHA AATAYITUMUHUNA UJURAHUNA» Maidat:
5. (N’ibiryo bya babandi bahawe igitabo biraziruwe kuri mwebwe, n’ibiryo
byanyu biraziruwe kuri bo, mwemerewe kurongora abagore bifashe neza mu
bemerakazi, n’abifashe neza muri babandi bahawe igitabo mbere yanyu,igihe
muzaba mubahaye inkwano zabo). Nanone umuyislamu abujijwe kurongora
muba bangikanyamanakazi, uretse igihe uwo yifuza kurongora azaba
yemeye. Qor’an: «WALA TANKIHUL MUSHIRIKAATI HATA YUUMINA»
Baqarat: 221. (Ntimuzarongore ababangikanyamana kazi keretse bamaze
kwemera). Igihe umwe mubahawe igitabo azaba umuyislamu cyangwa
abashakanye bombi b’abahakanyi bakaba abayislamu bakomeza kuba kuri
Nikahi yabo. Iyo umwe mubashakanye yinjiye idini cyangwa umwe mu
bashakanye b’abayislamu akava mu idini iyo ibyo bibaye batari baryamana
Nikahi yabo ihita yangirika ako kanya. Naho iyo bibaye bararyamanye uwari
umuhakanyi akinjira idini nawe muri Eda y’umugore we itararangira Nikahi
yabo ikomeza kuba yayindi. Naho iyo umugabo atinjiye idini muri Eda
y’umugore we Nikahi yabo iba yangiritse kuva igihe batandukanirije idini.

IBYO BURI WESE MUBASHAKANYE AGOMBA MUGENZI WE.

Buri wese mubashakanye ategekwa kubana na mugenzi we mu mahoro


no m’ubworoherane no kurangiza inshingano ze kuri mugenzi we uko
abishoboye hagati aho rero umugabo hari ibyo amategeko amusaba gukorera
umugore we, n’umugore hari ibyo amategeko amusaba gukorera umugabo
we aribyo ibi:
Ibyo Umugabo agomba gukorera Umugore we: Umugabo agomba kuba
umutware w’urugo rwe nkuko Imana ibivuga iti: Qor’an: “A RIJALU
QAWAAMUNA ALA NISAAI BIMA FADWALA LLAHU BAADWAHUM
ALA BAADWI” Nisau: 34. (Abagabo nibo bahagararizi b’abagore kubera
ibyo Imana yarutishije bamwe abandi) Ubwo buhagararizi bw’umugabo
bukaba bushingiye ku bintu bibiri (2) by’ingenzi:

1. Kubwiriza abiwe kugandukira Imana kuko ariwe mushumba wabo kandi


ari
nawe uzababazwa no gufata icyemezo cya nyuma cy’urugo.
2. Gutunga urugo rwe bijyanye no kwambika umugore we no kumutuza heza
uko ashoboye. Iyo umugabo yanze guhahira urugo rwe bitewe n’ubugugu
umugore afite uburenganzira bwo kwiha mubyo umugabo atunze akarangiza

68
ibibazo by’urugo ariko akirinda gusesagura. Hadith: “Umugore witwa
HINDU yabwiye Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
ati: Umugabo wanjye ABU SUF’YANI ni umunyabugugu cyane ntampa
iposho rimpagije n’umwana wanjye intumwa Muhamad (Imana imuhe
amahoro n’imigisha) aramubwira ati: “Jya wiha mu mutungo we ibiguhagije
wowe n’umwana wawe ariko wirinde gusesagura”

IBYO UMUGORE AGOMBA GUKORERA UMUGABO WE.

a. Kubaha umugabo we.


b. Kumvira umugabo mubyo aribyo byose bitanyuranije n’amategeko y’idini.
c.Kumuha ukuri kwe ko mu gitanda, igihe cyose umugabo abishatse nta
kibibuza gihari.
d.Kutagira uwo yinjiza mu nzu y’umugabo atamushaka.
e.Kudakora ubusambanyi.
f. Kurinda umutungo w’umugabo uko bishobotse kose nta kuwonona.
g.Kurera abana b’umugabo.
h.Kutagira aho ajya atabwiye umugabo we.
i. Kudafunga i Sunat atabajije umugabo.

Iyo umugabo atita ku nshingano ze z’urugo umugore afite uburenganzira


bwo gusaba ubutane abinyujije kuri Imam akaba ariwe utegeka umugabo
gutanga ubutane (i Talaka). Iyo umugore atubahiriza inshingano ze, akaba
asuzugura umugabo, Kumwima ukuri kwe ko mu gitanda, kujya mu ngendo
atabwiye umugabo, Umugabo ashobora kugabanya kubyo yamuhaga
atakwisubiraho agatandukana nawe.

ITALAKA.
(Ubutane)

Italaka ariyo: Ubutane ni itegeko rya gatatu (3) mu mategeko agenga


umuryango, ikaba ari: uburenganzira Imana yashyize mu kuboko k’umugabo
igihe cyose habonetse impamvu yemewe n’amategeko umugabo akaba
ashobora kuyitanga. Izo mpamvu rero ni izi: (Umugore kutuzuza inshingano
ze ategekwa n’idini muri rusange twabonye) Umugabo kuba atubahiriza
inshingano ze Imana yamushinze, umugore ashobora gusaba ubutane.
Italaka rero ntishobora kubaho idatanzwe n’umugabo ayiha umugore we.

69
uwo mugabo akaba ari mukuru kandi abigambiriye.

Itegeko ry’Italaka:

Italaka iremewe muri Islam nubwo bwose idashimisha Imana. Hadith:


“Ikiziruwe (Halali) Imana itishimira n’Italaka”. Imana yashyize mu
kuboko k’umugabo italaka eshatu (3) iyo zuzuye uwo mugabo ntaba
agifite uburenganzira bwo kubonana n’uwo mugore atabanje gushakwa
n’undi mugabo bazatana akabona kongera kumurongora. Qor’an “FA IN
TWALAQAHA FALA
TAHILU LAHU MIN BAADU HATA TAN’KIHA ZAUJAN GHAYIRAHU
FA IN TWALAQAHA FALA JUNAHA ALAYIHIMA AN YATARAJAA”
Baqarat: 230. (Naramuka amuhaye italaka (ya gatatu) uwo mugore aba
aziririjwe kuriwe kugeza igihe azarongorerwa n’undi mugabo bazatana
ashobora gusubirana n’umugabo we wambere ntakibazo) Hadith:
“Amagambo Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
yabwiye umugore wa Rafaa’a ashatse
gusubirana n’umugabo we ati: “Wenda waba ushaka gusubira kwa Rafaa’a,
ntibishoboka keretse ubanje kumva uburyohe bw’uriya mugabo nawe
akumva ubwawe”. Ntibyemewe gutanga italaka eshatu (3) zose icyarimwe,
kuko iyo iba ari italaka mpimbano muri Islam kandi iraziririjwe. Hadith:
“Umugabo yaje kwa Ibun ABASI aramubwira ati: Data wacu yahaye
umugore we italaka eshatu (3) icyarimwe, Ibun ABAS aravuga ati: So wanyu
yasuzuguye Imana yumvira shitani” Ntibyemewe gutanga italaka k’umugore
wabonanye nawe ari mu
mihango cyangwa yaravuye mi mihango ukabonana nawe, kuko iyo nayo iba
ari italaka mpimbano itemewe muri Islam. Hadith: “bun UMAR yirukanye
umugore we ari mi mihango UMAR abibwira Intumwa Muhamad (Imana
imuhe amahoro n’imigisha), amubwira nabi ati: “Mutegeke agarure umugore
we abane nawe kugeza imihango irangiye yongere ajye mu mihango, irangire
nashaka kumuha italaka ayimuhe atabonanye nawe”. Italaka ikurikije Sunat
ni yayindi ihawe umugore avuye mu mihango umugabo atabonanye nawe
akareka akarangiza Eda ye. Igihe cyose umubwiye uti: Ndakwirukanye iyo
iba ari italaka ikurikije amategeko. Iyo umuntu atanze italaka umugore we
atari mu mihango ariko yarabonanye nawe cyangwa se ari mu mihango
ntabwo iba ari italaka keretse abanje kuva mu mihango. Umugore
utararyamana nawe cyangwa utwite inda yaragaragaye n’utakijya mu

70
mihango abo bose nta Sunat iba mu italaka zabo nta n’impimbano ibamo,
igihe cyose umubwiye uti: Nguhaye italaka iba ibaye italaka ako kanya.

Amagambo akoreshwa mu Italaka:

Abantu benshi mu magambo yabo y’i Talaka bakunze gukoresha ay’ubwoko


bubiri:
1. Amagambo yeruye asobanura i Talaka.
2. Amagambo ateruye ashobora gusobanura i Talaka cyangwa ikindi.

Amagambo yeruye: Ni ijambo ngo (Nguhaye italaka) n’ibindi biva kuri


iyo nshinga.Igihe cyose umugabo azavuga iryo jambo aribwiye umugore
we, iba ari italaka nubwo yaba atabigambiriye. Amagambo ateruye:
Amagambo ateruye akunze gukoreshwa muri urwo rwego ni menshi
ashobora gusobanura italaka cyangwa ikindi kintu, ariyo: Sohoka,
Genda, Ndakwikuye, Nkohereje iwanyu, Uri wenyine, Nta mugore mfite
nandi menshi. Iyo umuntu akoresheje amwe muri ayo magambo, italaka
ntishobora kubaho keretse yabigambiriye. Umugabo abwiye umugore we
ati: “Wowe kuri njye ni burundu”. Icyo gihe iba ari italaka eshatu (3) uretse
igihe umugabo yaba yagambiriye imwe cyangwa ebyili. Naho andi magambo
yose wakoresha atarimo ijambo burundu (Ayeruye n’ateruye) abarwa ko ari
italaka imwe (1) uretse igihe umugabo yagambirira eshatu (3).

UBWOKO BW’ITALAKA.

Italaka muri Islam ziri ubwoko bubiri arizo:

1. Baainu.
2. Rajia.

RAJIA.

Ni igihe umugabo aba yahaye umugore we yaryamanye nawe italaka


ya mbere cyangwa iya kabiri. Uwo mugabo muri icyo gihe aba agifite
uburenganzira bwo gusubirana n’umugore we igihe cyose umugore azaba
akiri muri Eda. Qor’an “WAL MUTWALAQAATU YATARABASW’NA BI
AN’FUSIHINA

71
THALATHATA QURUUI”. Baqarat: 228. (Abagore bose igihe bahawe
italaka bajye bicara Eda imihango itatu (3) cyangwa amasuku atatu (3).
Qor’an “WA BUULATUHUNA AHAQU BI RADIHINA FI DHALIKA
IN ARADUU ISW’LAHAA”. Baqarat: 228. (N’abagabo babo bafite
uburenganzira bwo
kugarura abagore babo igihe bakiri muri Eda baramutse bashaka kwiyunga).
Iyo umuntu ashaka kugarura umugore we, ashaka abagabo babiri
b’Abayislamu akababwira ati: Mumbere abahamya ko ngaruye umugore
wanjye. Icyo gihe si ngombwa Waliyu, nta n’izindi nkwano zitangwa, nta
no kubanza gutegereza ko yemera. Iyo umugore ari muri Eda umugabo we
akamusanga aho akorera Eda akaryamana nawe icyo kiba ari ikimenyetso
cyo gusubirana. Iyo umugabo agaruye umugore we, aragaruka akaba
asigaranye italaka zikurikira, bisobanura ko gucyura umugore bidasiba
italaka.
Umugabo aretse umugore we Eda ye ikarangira akajya mu italaka ya
burundu akarongorwa n’undi mugabo, nawe bakazatana burundu akagaruka
ku mugabo we wa mbere agarukana ya Talaka agategereza izisigaye.

BAAINU.

N’italaka ya burundu, igihe umugabo aba yahaye umugore we italaka ya


gatatu (3) cyangwa akoresheje mu italaka ye ijambo (burundu), cyangwa Eda
y’umugore ikarangira badasubiranye.

Ibice by’Italaka ya Baainu:

Baainu irimo ibice bibiri by’ingenzi, aribyo:

1. Baainu Bayinunatu Sugh’ra: Bisobanuye italaka ya burundu ntoya: Ni igihe


umugabo aba yahaye umugore we italaka akoresheje ijambo (burundu)
cyangwa Eda y’umugore ikarangira badasubiranye.
Itegeko: Umugabo uhaye umugore bene iyi Talaka, kugira ngo basubirane
umugabo agomba gusaba bushya, no gutanga inkwano nshya na Nikahi
nshya.
2. Baainu Bayinunatu Kubura: Bisobanuye italaka ya burundu nkuru: N’igihe
umugabo aba yahaye umugore we italaka ya gatatu (3). Itegeko: Umugabo
uhaye umugore we bene iyi Talaka, kugirango basubirane ni ngombwa ko

72
uwo mugore abanza gushakwa n’undi mugabo bakabana hanyuma bazatana
umugabo we wa mbere ashobora gusubirana nawe, na none habayeho
gusaba bushya, n’inkwano nshya, na Nikahi nshya.

IBYO UWAHAWE ITALAKA AGOMBA.

Nkuko twabivuze Eda ziri ubwoko butatu (3), arizo:


1. Eda ihabwa umugore wahawe italaka ya mbere n’iya kabiri (Rajia).
Umugore uri muri iyo Talaka ahabwa Eda kandi amategeko amwemerera ko
agomba kuyikorera ku mugabo we mu nzu kandi akamuhahira.
2. Eda y’umugore wahawe i Talaka ya burundu ya gatatu (3).
Uwo ntugomba kumuhahira cyangwa kumuha indaro uretse igihe azaba
atwite.
3. Eda y’umugore wapfushije umugabo: Uwo mugore ntahahirwa nta
n’indaro
abona kubera ko Umugabo wagombaga kumuhahira aba yapfuye; n’Inzu
yagombaga kwicaramo Eda bene ukuzungura baba bakeneye Kuzungura.

EDA.

Eda: N’igihe umugore amara cyagenwe n’amategeko, yicaye mu rugo iwe


igihe aba yahawe italaqa.

Umwanya Eda ifite mu idini:


Ni itegeko kuri buri mugore wese watandukanye n’umugabo we amuhaye
Italaqa cyangwa batandukanye ku ngurane (igihe bisabwe n’umugore
agasubiza inkwano yahawe) cyangwa habayeho gusesa amasezerano yo
kubana kubera zimwe mu mpamvu, bikabera imbere y’ubutabera cyangwa
umugabo we yitabye Imana. Ibi tubisanga muri Qur’an aho Imana igira iti:
Qor’an: “Abahawe italaqa
(basenzwe n’abagabo babo) bazamara (bazicare) igihe kingana (no kujya
mu mihango inshuro eshatu)” Baqarat 2:228. Indi mvugo iragira iti: Qor’an:
“Naho babandi batakijya mu mihango (barengeje igihe) mu bagore banyu bo
igihe
cyabo (Eda) ni amezi atatu ndetse na babandi batarajya mu mihango (bakiri
bato) n’abagore batwite igihe cyabo ni kugeza babyaye”. Twalaq:4. Ariko
igihe umugabo akiriho, ku bijyanye no gutana ntagomba guhabwa Eda

73
keretse igihe umugabo yagiranye nawe imibonano mpuzabitsina nk’uko
bigaragazwa n’imvugo y’Imana igira iti: Qor’an: “yemwe abemeye
nimushyingiranwa n’abemerakazi mwarangiza mugatandukana nabo mbere
y’uko mugirana
imibonano nabo, ntabwo murebwa na Eda bakwicara”. Naho abapfushije
abagore babo bagomba kwicara Eda uko byagenda kose nk’uko bigaragazwa
n’imvugo y’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) igira iti:
Qor’an: “N’abagabo bitaba Imana muri mwe bagasiga abagore babo bagomba
kwicara amezi ane n’iminsi icumi”.

Impamvu byategetswe:

• Ku girango bimenyekane ko umugore atajyanye inda.


• Kugaragaza uburemere bw’amasezerano yo gushyingiranwa.
• Kongera igihe cyo kuba umugabo yagarukira umugore we mu gihe
atamuhaye Italaqa ya nyuma
• Kugirango umugore agume iruhande rw’umugabo abashe kuba
yakwisubiraho nyuma yo gutekereza.
• Kubahiriza uburenganzira bw’umugabo babanaga
• Kwerekana ibibazo byo gutana nawe bagasaba igihe cyo kubyibazaho.
• Kuzuza itegeko ry’Imana.
Ubwoko bwa Eda: Eda irimo ubwoko butandatu:
- Umugore utwite: Eda ye igihe yapfushije umugabo cyangwa batandukanye
(yamuhaye italaqa) igihe amara ni kugeza abyaye, nk’uko bigaragazwa
n’imvugo y’Imana igira iti: babandi batwite igihe cyabo ni kugeza babyaye”
Twalaq:4.
- Umugore upfushije umugabo ariko adatwite: igihe cya Eda ye ni amezi ane
n’iminsi icumi nk’uko bigaragazwa n’imvugo y’Imana igira iti: “Na babandi
bazapfa muri mwe bagasiga abagore babo, abagore babo bicara igihe kingana
n’amezi ane n’iminsi icumi”. Umugabo apfuye umugore akiri muri Eda
bishoboka kumugarukira (Atari italaqa ya nyuma, ya gatatu), icyo gihe
umugore ahita ava muri ya Eda akajya muri Eda y’uwapfushije umugabo,
naho iyo ari Italaqa ya nyuma (ya gatatu) ntabwo ajya muri Eda
y’uwapfushije
umugabo, arangiza Eda yari isanzwe.
- Utandukanye n’umugabo we (amuhaye italaqa) akijya mu mihango: Eda ye
ni ukujya mu mihango inshuro eshatu, akayivamo, Eda ye ikaba irarangiye.

74
Nk’uko Imana ibivuga aho igira iti: Qor’an: “Abagore basenzwe n’abagabo
bagomba gutegereza kugeza bagiye mu mihango inshuro eshatu.”Qor’an
2:228.
- Usenzwe n’umugabo we (amuhaye Italaqa) ariko atajya mu mihango
kubera ko akiri muto cyangwa se yarengeje igihe cyo kuyijyamo, nk’uko
bigaragazwa n’imvugo y’Imana igira iti: Qor’an: “Na babandi batakijya
mu mihango (barengeje igihe) Eda yabo ni amezi atatu ndetse na babandi
batageze igihe cyo kuyijyamo”. Twalaq: 4.5.
- Umugore wasenzwe n’umugabo we, imihango ye yarahagaze, kandi atazi
icyayihagaritse (akiri muto) icyo gihe Eda iba umwaka; amezi icyenda yo
gutwita n’amezi atatu ya Eda kutakijya mu mihango. Ibi bikaba bishingiye
ku rubanza Omar yaciye kuri uwo muntu akamugenera umwaka kandi
bikemerwa n’abasangirangendo bariho icyo gihe.
- Umugore wabuze umugabo we ntamenye irengero rye (ko yaba ari muzima
cyangwa yaritabye Imana: icyo gihe Eda ye iba ingana n’imyaka ine kuva
igihe umugabo we yaburiye. Igihe kubura kwe bigaragara ko yitabye Imana,
nk’umuntu ubwato yagiyemo bwaba bwararohamye. Naho igihe bigaragara
ko kubura kwe bitateye ubwoba kuba yarapfuye nk’umuntu wagiye ajya
kwiga cyangwa gutembera akaburirwa irengero, icyo gihe ategerezwa igihe
kingana n’imyaka 90 uhereye igihe yavukiye. Ibi nabyo bikaba ari uburyo
Omar yaciye urubanza ndetze n’abandi basangirangendo b’Intumwa.
Ku bw’ibyo umugore wabuze irengero ry’umugabo we ashobora gusaba
ubutabera bw’idini gusesa amasezerano yo kubana igihe yumva gutegereza
icyo gihe atabyihanganira, agahita akora Eda isanzwe (bitewe n’igihe arimo
hakurikijwe Eda zavuzwe haruguru).

Aho Eda ikorerwa:

Umugore wasenzwe hari igihe aba yemerewe kugarurwa n’umugabo we,


hakaba n’igihe kumugarura biba bitagishobotse (yahawe Italaqa ya gatatu)
cyangwa se akaba yapfushije umugabo we. Iyo yapfushije umugabo we,
Eda ye ibera mu rugo rwe umugabo yapfuye arimo. Nk’uko bigaragazwa
n’imvugo y’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yabwiye
Furayat mwene Malik mwene Sinaan igihe umugabo yitabaga Imana
Intumwa Muhamad
aramubwira ati: “Icara mu rugo iwawe kugeza urangije Eda yawe”. Ariko rero
biremewe ko yahava biramutse bibaye ngombwa akajya ahandi ashaka. Igihe

75
yasenzwe (yahawe italaqa ya nyuma) akorera Eda aho ashaka nk’uko
tubisanga mu mvugo y’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) yabwiye Fatwima mwene Qayisi igihe yabazaga Intumwa agira
ati: Umugabo wanjye yampaye Italaqa ya gatatu, Intumwa y’Imana (Imana
imuhe amahoro n’imigisha) imwemerera gukorera Eda ye mu rugo iwabo”.
Yakiriwe na
Muslim. Igihe yahawe Italaqa byemewe kuba yamugarura, Eda ye ayikorera
mu rugo rw’umugabo we, kuko ategetswe kuhaguma, nk’uko Imana ibivuga
aho igira iti: “Ntibagomba gusohoka mu ngo zabo kereste bakoze amahano
agaragara” Twalaq 65:4. Ibireba umugore wapfushije umugabo: Ni ukureka
ibintu byose bijyanye no kwitaka bisanzwe bikorerwa umugabo, igihe
umugabo wawe yitabye Imana kugeza Eda ye irangiye. Umwanya bifite
mu idini: Ni itegeko kuri buri mugore wapfushije umugabo we bakoranye
amasezerano yo kubana. Nk’uko Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) ibitubwira mu mvugo yayo igira iti: “Ntibyemewe ku mugore
wemera Imana n’umunsi w’imperuka ko yababazwa n’uwitabye Imana
yirinda kugira
imitako yikoraho mu gihe kirenze iminsi itatu, uretse umugabo we
abikora igihe cy’amezi ane n’iminsi icumi”.Yakiriwe na Bukhar na Muslim.
Iyo hapfuye utari umugabo we biremewe ko yabireka (kwitaka) mu gihe
cy’iminsi itatu nk’uko iyo mvugo y’Intumwa ibigaragaza. Ibyo umugore
wapfushije umugabo we abujijwe gukoresha:
• Ntiyemerewe gukoresha umubavu (amarashi) ayo ariyo yose. Nk’uko
Intumwa y’Imana yabibujije HADAT amubwira ati: Ntukisige amarashi,
kuko amarashi nayo ari mu bigize imitako.
• Kwisiga amahina n’indi mitako isa nayo.
• Imyambaro myiza(akoresha mu bihe by’ibyishimo)
• Kwambara zahabu cyangwa feza zagenewe imitako nk’uko tubisanga mu
mvugo y’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuzwe
na Umu Salamat (umugore w’Intumwa) igira iti: “Umugore wapfushije
umugabo ntiyambara imyenda ikoze mu ipamaba ry’amabara atatse,
ntiyambara na zahabu cyangwa feza, nta n’ubwo yisiga iwanja n’ibindi
by’imitako”.Yakiriwe na Abu Daudi.
- Umugore kandi wapfushije umugabo, abujijwe kwitaka aziririjwe kandi
n’ibisa nkabyo. Ariko gusa yemerewe kwambara imyambaro isanzwe, no
kwisukura, no gutunganya no gusokoza umusatsi we, yemerewe kandi
gusohoka mu rugo ku manywa igihe afite impamvu, gusa abujijwe kugenda

76
nijoro. Ikindi twavuga ku myambaro ni uko atari ngombwa ibara runaka,
gusa icyangombwa kuri we ni uko agomba kujyakure y’imyambaro.

KWIRABURIRA UMUGABO.

Ni ngombwa ko umugore wapfushije umugabo ko amwiraburira, aribyo:


Kureka kurimba no kwisiga amarashi n’ibindi byose byiza bituma umugore
arimba. Hadith: “Umugore ntashobora kwiraburira umuntu wapfuye utari
Umugabo we iminsi irenze itatu (3) no ku mugabo we amezi ane (4) n’iminsi
icumi (10)”. Ntagomba kwambara imyenda isize amarashi, ntagomba
kwirimbisha akoresheje icyo aricyo cyose. Agomba kuba mu nzu yahisemo
gukoreramo Eda akicara uko bishoboka kose. Iyo umugore ari ku rugendo
akumva ko umugabo we yapfuye, iyo yari akiri hafi aragaruka kugira ngo
yicare Eda, naho iyo yari ageze kure akomeza urugendo.

AMATEGEKO AGENDANA N’UBUSAMBANYI NO GUHOHOTERA


IBIREMWA N’IMITUNGO.

Islam ni idini y’ibihe byose kandi y’abantu bose. Kubera iyo mpamvu rero,
Islam yitaye ku bikorwa bihesha abayislamu icyubahiro no kubarinda
Ibikorwa byose byabatesha Agaciro. Ni muri urwo rwego Islam yibanze
cyane ku kubwiriza abayoboke bayo kureka ubusambanyi kuko ari inzira
mbi kandi itesha nyirayo agaciro. Muri urwo rwego rero Islam yanyuze mu
nzira nyinshi mu kurinda umuyislamu kugwa muri icyo gikorwa giteye isoni
cy’ubusambanyi. izo nzira rero ni izi:
1. Gutegeka kurinda ubwambure no guhumbya amaso:
Itegeko ryo kurinda ubwambure no guhumbya amaso turisanga muri Qor’an
aho Imana itegeka abemera b’abagabo n’abemerakazi ko bagomba kurinda
ubwambure bwabo ntibabukoreshe mu nzira zitemewe n’amategeko, kandi
ko bagomba guhumbya amaso yabo ntibayarebeshe ibyo Imana yaziririje,
kuko ibyo byombi aribyo bikoresho by’ingenzi bikora mu busambanyi.
Imana rero yatugiriye Inama ngo duhumbye amaso igihe tubonye ibishuko
by’abagore kuko amaso areba, umutima ugatekereza, bityo umuntu agashyira
mu bikorwa icyo yabonye. Qor’an: “QUL LIL MUUMININA
YAGHUDWUU MIN AB’SWARIHIM WA YAH’FADWUU
FURUJAHUM DHALIKA AZ’KAA LAHUM INA LLAHA KHABIRU
BIMA YASW’NAUNA”. Nuur: 30. (Bwira abemera b’abagabo bajye

77
bahumbya amaso yabo “igihe babonye ibishuko by’abagore”, kandi barinde
n’ubwambure bwabo. ibyo nibyo bitunganye kuri bo, kandi mu kuri
Imana ni umumenyi w’ibyo bakora) Izo nama nziza rero Imana yazigiriye
n’abemerakazi kuko igikorwa cy’ubusambanyi kidashobora kubaho ku
muntu umwe gusa, ahubwo kibaho k’umugabo n’umugore. Qor’an: “WA
QUL LIL MUUMINATI YAGH’DWUDW’NA MIN ABUSWARIHINA WA
YAH’FADWINA FURUJAHUNA WALA YUBUDINA ZINATAHUNA ILA
MA DHAHARA MIN’HA WAL YADWIRIB’NA BIKHUMURIHINA ALA
JUYUBIHINA”. Nuur: 31.
(Unabwire abamerakazi bahumbye “amaso yabo igihe babonye ibishuko
by’abagabo”, kandi barinde ubwambure bwabo. Ntibakagaragaze imirimbo
yabo, uretse isanzwe igaragara muri yo. Banashyire n’umwenda mu maso
yabo no mu bituza byabo). Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) nayo ntiyahwemye kutugira Inama zishobora kuturinda
Ubusambanyi. Hadith: “Uzarinda ibintu bibiri nanjye nzamuha icyizere cyo
kwinjira mu ijuru: ikiri hagati y’inzasaya ebyili n’ikiri hagati y’ibibero bibiri”.
2. Kubuza ubukozi bw’ikibi ubugaragara n’ubutagaragara:
Qor’an niyo yabaye iya mbere mu kubuza ubukozi bw’Ikibi. Qor’an: “WALA
TAQRABU ZINA INAHU KANA FAHISHATAN WA SAA’A SABIILAA”.
Is’rau: 32. (Ntimukegere ubusambanyi kuko ari igikorwa kibi ikaba n’inzira
mbi) Qor’an: “WALA TAQRABUUL FAWAHISHA MA DHAHARA
MIN’HA WAMA BATWANA”. An’am: 151. (Ntimukegere ibikorwa bibi aho
biva
bikagera, ibigaragara muri byo n’ibitagaragara). Muri iyo mirongo yombi,
Imana nyuma yo kudutegeka guhumbya amaso, ntiyarekeye aho ahubwo
yanadutegetse kutegera ubusambanyi haba ku mugaragaro cyangwa mu
ibanga. Nyuma y’ibyo Imana yafunze inzira zose n’imiryango yose ishobora
kuganisha umuntu mu busambanyi, arizo:
3. Gukinisha umugore utari uwawe: Qor’an: “WA IDHA
SAAL’TUMUHUNA MATA AN FAS’ALUHUNA MIN WARAI HIJABI”.
Ah’zab: 53. (Nimukenera kugira icyo mubabaza (abagore batari abanyu)
mujye mubabariza inyuma y’ipaziya). Hadith: “Umuntu ntakaganire
n’umugore utari uwe, keretse igihe
azaba ari kumwe n’umuziririjweho”. Hadith: “Abagore b’abantu bagiye ku
rugamba (Jihadi) baziririjwe ku bantu basigaye inyuma, nkuko ba Nyina
babaziririjweho, igihe umugabo mu basigaye inyuma asigaye ku rugo
rw’umuntu wagiye muri Jihadi, akamuca inyuma ku munsi w’imperuka

78
azahabwa uburenganzira bwo gufata mu byiza bye kugeza igihe agahinda
gashiriye”.
4. Gukora ibyo Imana yaziririje (ubusambanyi): Imana yaziririje
ubusambanyi mu mirongo myinshi ya Qor’an, ndetse n’Intumwa Muhamad
(Imana imuhe amahoro n’imigisha) dusanga Hadith nyinshi zigaragaza ko
ubusambanyi ari bubi, ko dukwiriye kubwirinda igihe icyo ari cyo cyose.
Ndetse hashyizweho n’ibihano by’uwakoze ubwo busambanyi n’ibigendana
nabwo nkuko tuzabibona.
5. Gufunga inzira zose zageza umuntu ku busambanyi: Islam mu rwego
rwo gutandukanya umuntu n’ubusambanyi, yihatiye gufunga inzira zose
zishobora kugeza umuntu k’ubusambanyi, nko kubuza umugabo kuganira
n’umugore utari uwe, ndetse no gutemberana nawe, no kubuza uruvange
rw’abagabo n’abagore. Hadith: “Iyo umugore n’umugabo bicaranye ari babiri,
shitani iba ari iya gatatu”. Nanone Islam yabujije umugore kujya mu rugendo
rurerure atari kumwe n’umuziririjweho. Hadith: “Ntibyemewe umugore
kujya mu rugendo rw’iminsi itatu (3) atari kumwe n’umuziririjwe”.

ISHUSHO Z’UBUSAMBANYI.

Umuntu wese arebye neza asanga ubusambanyi burimo ibice byinshi,


n’ishusho zitandukanye, arizo: Ubusambanyi nyirizina: aribyo bisobanura,
gukora
imibonano mpuzabitsina n’umugore utari uwawe, nta sezerano ryemewe
n’amategeko hagati yanyu. Umugabo gukora Imibonano mpuzabitsina n’undi
mugabo: mu nzira Imana itategetse (Inyuma).
- Gukinisha ubwambure bwawe ugasohora intanga.
- Kureba abagore batari abawe Imana yaziririje ko ubareba.

1. Ubusambanyi nyirizina: Imana yabujije ubusambanyi nkuko tubisanga


muri Qor’an: Qor’an: “A ZAANIYATU WA ZAANI FAJILIDUU KULA
WAHIDI MIN’HUMA MIATA JAL’DAA WALA TAAKHUDHUKUM
BIHIMA RA’AFATU FI DINI LAHI IN KUN’TUM TU UMINUNA BI
LAHI WAL YAUMIL AKHIRI ”. Nuur: 2. (Umusambanyi w’umugore
n’umusambanyi w’umugabo, mujye mubakubita ibiboko ijana (100) buri
wese muri bo,
ntihazagire ikibabuza ngo mubagirire impuhwe mu idini ry’Imana, niba
koko mwemera Imana n’umunsi w’imperuka).

79
Kugira ngo umuntu yemeze ko undi yasambanye ni ngombwa ibintu bibiri:

1. Kwiyemerera nyir’ubwite ko yakoze igikorwa cy’ubusambanyi.


2. Kubonwa n’abagabo bane (4) b’inyangamugayo.
- Abo bagabo rero bemewe muri urwo rwego, bagomba kuba bujuje ibi
bikurikira:
a) Bagomba kuba ari bane: Qor’an: “WA LADHINA YAR’MUNAL
MUH’SWANATI THUMA LAM YA’ATUU BIAR’BA ATI SHUHADAAI
FAJILIDUUHUM THAMANINA JAL’DAT”. Nuur: 4. (Ba bandi babeshyera
abagore biyubashye, ubusambanyi, hanyuma ntibazane abahamya bane (4)
babyemeza, mujye mubakubita ibiboko mirongo inani (80)”
b) Bagomba kuba ari abagabo bose nta mugore ubarimo.
c) Bagomba kuba atari abaja kuko ubuhamya bw’abaja muri urwo rwego
butemerwa.
d) Bagomba kuba ari inyangamugayo.
e) Bagomba kuvuga uko babonye bimeze, bakavuga bati: (Twabonye
ubwambure bw’uyu mugabo buri mu bwambure bw’uyu mugore)
f) Bagomba guhuza imvugo, naho iyo batandukanyije imvugo bamwe bati:
Twababonye muri iyi nzu abandi bati: Twababonye muri iriya, cyangwa
bamwe bakavuga bati: Twababonye mu gihugu runaka, gitandukanye
n’icya mbere bavuze cyangwa bakanyuranya iminsi, icyo gihe bose bafatwa
nk’ababeshyi, bagomba gukubitwa ibiboko mirongo inani (80) byo kubeshya.

UMUGABO GUKORANA IMIBONANO N’UNDI MUGABO.

Umugabo gukora imibonano mpuza bitsina nundi mugabo: n’Igikorwa


Imana yamaganye ndetse igishyiriraho n’ibihano bikaze kugeza ubwo
yarimbuye
akarere kose ka Sodoma na Gomora kubera gukora icyo gikorwa.
Qor’an: “WALUTWAN IDHI QALA LIQAUMIHI ATAATUNAL
FAHISHATA, WA ANTUM TUB’SWIRUNA ATAATUNA
RIJARA SHAH’WATAN MIN DUUNI NISAI BAL ANTUM QAUMUN
TAJ’HALUNA”. Nam’lu: 54-55. (Mwibuke igihe Lutwi yabwiraga abantu
be ati: Murazana ubwononnyi kandi mububona? murakora imibonano
n’abagabo musize abagore, mukuri mwe muri abantu b’injiji). Umuntu wese
uzakora
imibonano n’umugabo mugenzi we, itegeko rivuga ko aba asambanye, kandi

80
agomba kwicishwa amabuye. Hadith: “Uwo muzasanga akora imibonano
mpuzabitsina n’umugabo mugenzi we, muzice uwo hasi n’uwo hejuru”.

GUKINISHA UBWAMBURE UGASOHORA INTANGA.

Gukinisha ubwambure ni imwe mu nzira z’ubusambanyi zamaganywe na


Islam kubera ingaruka bigira ku buzima bw’umuntu. Hadith: “Imana ivuma
Umuntu ukinisha ubwambure bwe, ku munsi w’imperuka azaza atwite inda
mu kiganza cye”.

INGARUKA Z’UBUSAMBANYI.

Ubusambanyi bugira ingaruka nyinshi ku mubiri w’umuntu ndetse no ku


mutungo we. Ingaruka zabwo rero ku mubiri w’umuntu ni: Bushobora
kugutera uburwayi bufata imyanya ndangabitsina, nk’imitezi na mburugu,
ndetse
bushobora gutuma n’ubuzima bwawe burangira igihe ubukuyemo icyorezo
nka SIDA. Hadith: “Abantu nibamenyera ubusambanyi bakarushaho
kubukora ku mugaragaro Imana izabateza indwara zitigeze zibaho mu
bababanjirije”.
Na none ku byerekeye ingaruka z’ubusambanyi ku mutungo: Twese tuzi ko
umusambanyi akoresha umutungo awupfusha ubusa, ibyo bikaba bishobora
kumugirira ingaruka z’ubukene. Hadith: “Ubusambanyi buraga ubutindi”.

IBIHANO BY’UBUSAMBANYI.

Umugabo nakora ubusambanyi n’umugore utari uwe cyangwa n’umugabo


mugenzi we iyo afatiwe muri ubwo busambanyi cyangwa akabwiyemerera,
Igihano cye ni: Guterwa amabuye kugeza apfuye, igihe yari yarashatse.
- Abamenyi bashyize ahagaragara ibyo ugomba guterwa amabuye mu
busambanyi agomba kuba yujuje, aribyo ibi:
1. Agomba kuba atari umuja.
2. Kuba ari mukuru.
3. Kuba afite ubwenge.
4. Agomba kuba yuzuye.
5. Agomba kuba yakoze ubusambanyi mu mwanya wabugenewe cyangwa
inyuma.

81
6. Kuba yarashatse.
7. Gushyingirwa kwe kugomba kuba kwemewe n’amategeko.
- Abamenyi bavuga ko iyo umugabo washatse akoze ubusambanyi cyangwa
umugore washatse, nta kindi gihano bahabwa uretse guterwa amabuye,
kugeza bapfuye. Hadith: “Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) yatanze itegeko ryo gutera amabuye abayahudi babiri bari
basambanye, ndetse n’umuntu witwa Maizu kubera igikorwa bakoze
cy’ubusambanyi”. Naho umuntu utari warongora, iyo afatiwe mu cyaha
cy’ubusambanyi, amategeko avuga ko agomba gukubitwa ibiboko ijana
(100) no kumwirukana muri uwo mujyi umwaka wose. Hadith: “Ingaragu
ku ngaragu bajye babakubita ibiboko ijana (100) no kwirukanwa mu mujyi
umwaka, naho uwashatse ni amabuye kugeza apfuye”. Kwirukanwa mu mujyi
bikorerwa umusore gusa, naho umukobwa akubitwa Ibiboko gusa.

UKO ISLAM IBUNGABUNGA UBUZIMA N’IMITUNGO IBIRINDA


IHOHOTERWA IRYO ARIRYO RYOSE.

Islam yitaye cyane ku kubungabunga ubuzima bw’abantu ndetse n’imitungo


yabo, inabuza uwari we wese wahohotera ubuzima, bwaba ubwe cyangwa
ubwa mugenzi we, kwaba kumena amaraso cyangwa gukomeretsa umuntu
mu nzira zitemewe n’amategeko. Ni muri urwo rwego Islam yashyizeho
ibihano ku muntu wese uziyica cyangwa akica mugenzi we cyangwa
akamukomeretsa. Mu rwego rwo kurinda ubuzima rero Qor’an iragira iti:
Qor’an: “WALA TAQ’TULUU AN’FUSAKUM INA LLAHA KANA BIKUM
RAHIMAA”. Nisau: 29. (Ntimukiyice kandi mu kuri Imana kuri mwe ni
Umunyempuhwe). Uwo murongo uragaragaza neza ko umuntu adakwiye
kwiyica ku mpamvu iyo ariyo yose. Hadith: “Umuntu wiyicishije icyuma
yinjira mu muriro agakomeza kwijomba icyo cyuma kugeza ku munsi
w’imperuka”.
Islam kandi yanabujije umuntu kwica mugenzi we: Qor’an: “MIN AJILI
DHALIKA KATAB’NA ALA BANI IS’RAILA ANAHU MAN QATALA
NAF’SAN BIGHAYIR NAFSI AU FASADIN FIL AR’DWI FAKAANAMA
QATALA NASA JAMIA”. Maidat: 32. (Kubera iyo mpamvu twategetse
abayislayeli ko uzica umuntu umwe utishe cyangwa ngo akore ubwononnyi
ku isi, uwo abarwa nk’uwishe abantu bose).
Ibyo bikaba bigaragaza ko Islam nta burenganzira yatanze bwo kumena
amaraso nta mpamvu.

82
- Naho mu gukomeretsa umuntu, Islam iravuga iti: Qor’an: “ WA KATAB’NA
ALAYIHIM FIHA ANA NAFSA BI NAFSI WAL AYINA BIL AYINI WAL
AN’FA BIL AN’FI WAL UDHUNA BIL UDHUNI WA SINA BI SINI WAL
JURUHA QISWASWUN”. Maidat: 45. (Twategetse “Abayisiraheri” muri
Taurati ko Umuntu ahorwa undi, ijisho rihorwe irindi, izuru ku rindi,
ugutwi ku gutwi, iryinyo ku rindi, n’ukomerekeje akomeretswe). Ni muri
urwo rwego, Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
atubwira iti: Hadith: “Uzaca umugaragu we urugingo tuzamuca urundi”.
Ariko Islam yemera ko hari igihe amaraso y’umuntu ashobora kumeneka
kubera impamvu runaka, arizo:
1. Umuntu wishe undi.
2. Umuntu usambanye yarashatse.
3. Umugabo ukorana imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo mugenzi we.
4. Umuntu uvuye muri Islam (Mur’tadi).
- Ku byerekeye umutungo w’umuntu, Islam ibuza umuntu uwari we wese
kurya umutungo wa mugenzi we nta mpamvu; ndetse yagennye n’ibihano
kuwo ariwe wese uzakora iryo kosa: Qor’an: “WALA TA’AKULUU
AMUWALAKUM BAYINAKUM BIL BATWILI”. Baqarat: 88. (Ntimuzarye
imitungo yanyu hagati yanyu ubwanyu mu nzira zitari iz’ukuri)
- Islam muri urwo rwego yemera ko abantu bashobora gufatanya mu
bucuruzi, hanyuma bakagabana inyungu.
- Ariko na none Islam yemera ko hari inzira umuntu ashobora kuryamo
umutungo wa mugenzi we, arizo:
1. Igihe yagukoreye ari umukozi wawe.
2. Igihe umuhaye intashyo (izawadi).
3. Iminyago ku uugamba (ghanimat).
4. Jiziyat (amahoro atangwa nabatari abayislamu baba mu bihugu
by’Abayislamu kubera umutekano wabo) n’ibindi…

AL JINAYAATU.
(Ihohotera)

Al Jinayaatu: N’ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishobora gukorerwa Umuntu


cyangwa Umutungo cyangwa ikindi kintu.
- Ibice bya Jinayaatu:

Jinayaatu irimo ibice byinshi, aribyo:

83
1. Guhohotera umuntu.
2. Konona umutungo.
3. Guhohotera ubwenge.
4. Guhohotera icyubahiro.
5. Guhohotera idini.
- Guhohotera umuntu: ni ukugirira nabi umuntu umujijije ubusa.

Guhohotera umuntu birimo ibice bibiri by’ingenzi:

* Kwica.
* Gukomeretsa.

Kwica:

Kwica: Ni ukumena amaraso y’umuntu Imana yaziririje kwica nta mpamvu.


Ubwicanyi nkubwo rero bukaba burimo ibice bitatu (3):
1. Kwica umuntu ubigambiriye ukoresheje igikoresho kizwiho ko cyica, nko
kumuniga, kumutwika, kumuroha mu mazi, kumuha uburozi,
kumubeshyera icyaha cyicisha, maze akicwa. Itegeko: Umuntu wishe undi
kuri ubwo buryo, abahagarariye uwapfuye baba bafite uburenganzira bwo
gutoranya kimwe mu bintu bibiri:
a) Guhora.
b) Kwakira impongano (Diyat).
Hadith: “Uzicirwa umuntu, uwo afite uburenganzira bwo gutoranya kimwe
mu bintu bibiri: Guhora cyangwa gufata impongano (Diyat)”.
2. Kwica umuntu utabigambiriye: Ibyo nabyo birimo Ibice bibiri :
a) Umuntu ashobora gukora igikorwa atagambiriye umuntu hanyuma
Kikamugwaho kikamwica; cyangwa agakora igikorwa kikaba Intandaro
y’urupfu rw’umuntu. Nko kuba wa kwica umuntu uri mu bitotsi cyangwa
Umwana muto cyangwa Umusazi. Itegeko: Uwo nawe ntahorwa ahubwo
atanga Diyat.
b) Kwica Umuyislamu mu ntambara ukeka ko ari umwanzi.
Itegeko: Umuntu wishe Umuyislamu muri urwo rwego, ntiyicwa nta nubwo
ariha Diyat, ahubwo atanga Kafarat (Icyiru), cyo kurekura umucakara.
- Muyandi mategeko bavuga ko agomba gutanga Kafarat agatanga na Diyat.
Qor’an: “WA MA KANA LIMUUMININ AN YAQ’TULA MUUMINAN
ILA KHATWAAN, WA MAN QATALA MUUMINAN KHATWAAN,

84
FATAHARIRU RAQABATIN MUUMINATIN WA DIYATUN
MUSALAMATUN ILA AHALIHI ”. Nisau: 92. (Ntibibaho ko umwemera
yica mugenzi we, uretse igihe atabigambiriye. n’uzica umwemera
atabigambiriye ajye arekura
umucakara w’umwemera atange, na Diyat ishyikirizwa abantu be).
c) Gukomeretsa: Iyo Umuntu yakomerekeje undi ni ngombwa ko nawe
akomeretswa nkuko nawe yamukomerekeje, niba ari urugingo yamuciye,
nawe agacibwa urundi; yamukuramo ijisho nawe agakurwamo irindi ,
nkuko twabibonye mu murongo wa Qor’an watambutse. Umuntu kugira ngo
ahorwe muri urwo rwego, hagomba ibintu bitatu:
1. Kuba ukomerekeje angana n’Ukomerekejwe mu Cyubahiro.
2. Kuba yamukomerekeje Abigambiriye, kuko ukomerekeje Umuntu
atabigambiriye Adahorwa.
3. Kwirinda kurengera mu Guhora.

DIYAT.
(Impongano)

Diyat: ni Impongano umuntu aha umuryango w’uwo yiciye igihe yishe


umuntu atabishaka.
- Diyat y’umuyislamu utari umucakara: Igomba kuba ingana na galama
igihumbi 1000g za Zahabu cyangwa Amadirihamu ibihumbi cumi na bibiri
(12.000) cyangwa ingamiya ijana (100).
- Diyat y’umuntu wishe abishaka: Diyat y’umuntu wishe abishaka, agomba
gutanga Hiqat 30 na Hilifat 40 (Ingamiya zihaka) na Jidhiyat 30.
- Diyat y’umuntu wishe amaze nk’ubishaka: Ni kimwe n’iy’uwishe abishaka,
zigatangwa mu myaka itatu (3), buri ntangiriro y’umwaka agatanga 1/3.
cyayo.
Diyat y’umuntu wishe atabishaka: Igomba kuba ingana na:
- Bintu mahadwi 20.
- Ibun mahadwi 20.
- Bintu laboni 20.
- Hiqat 20.
- Jidhiyat 20.
- Ikitonderwa: Izi Diyat zose twavuze ni ku mugabo w’umuyislamu utari
umucakara.

85
DIYAT Y’UMUGORE W’UMUSLAMU UTARI UMUJA.

Diyat y’Umuyislamukazi utari umucakara, igomba kuba ari ½ cya Diyat


y’umugabo w’umuyislamu utari umucakara.

DIYAT Y’IGISEBE.

Diyat y’Umuntu wakomerekeje undi cyangwa wamuciye urugingo ni 1/3 cya


Diyat isanzwe. Iyo birenze urugingo rumwe utanga 1/3 cya Diyat.

DIYAT Y’UMUNTU UTARI UMUYISLAMU.

Iyo Umuyislamu yishe umuntu utari umuyislamu, agomba gutanga ½ cya


Diyat y’umuyislamu.

GUHOHOTERA UMUTUNGO.

Islam ni idini yubaha umutungo w’umuntu kuko umutungo ariwo nkingi


y’ubuzima, Islam rero iziririza ku muntu uwariwe wese kuba yarya
umutungo wa mugenzi we mu nzira itemewe. Muri urwo rwego Islam
yajiririje ubujura, ubwambuzi, ubushimusi, ubuhemu, kurya iby’ikirenga
(Riba), uburimanganyi, kunusura iminzani, kurya ruswa, n’ibindi. Ibyo
byose Imana yarabiziririje ibishyira mu nzira zo kurya umutungo wa
mugenzi wawe kuburyo butemewe.

UBUJURA.

Islam yaziririje ubujura, ndetse igena n’ibihano bikomeye byo guca


ukuboko Umuntu wafatiwe mu bujura, ibyo bikaba bifite inyungu nyinshi
zo guca ubugizi bwa nabi ku muntu uzabona mugenzi we yaciwe ukuboko
kubera ubujura. Qor’an: “WA SARIQU WA SARIQATU FA QITWAUU
AYIDIYAHUMA JAZAA BIMA KASABA”. Maidat: 38. (Umujura
n’umujurakazi mujye mukata amaboko yabo bibe igihembo cy’ibyo bakoze).

Ibice by’Ubujura: Ubujura burimo ubwoko bwinshi, ariko bwose


twabukubira mu bice bibiri by’ingenzi:

86
1. Ubujura bugomba igihano cyoroshye.
2. Ubujura bugomba igihano cyo guca ukuboko.

Ubujura bugomba igihano cyoroshye: Ni bwa bujura butujuje amategeko


agomba gucisha nyirabwo ukuboko; kuko Intumwa Muhamad (Imana imuhe
amahoro n’imigisha) yategetse ko uwibye ibitageze ku gipimo cyacisha
ukuboko ariha inshuro ebyili (2) yibyo yibye. Ni muri urwo rwego yategetse
umuntu wibye Intama iri mu rwuri no k’uwibye imbuto yari ashonje ko
bamureka, ariko niba bitari ugusonza ko agomba kwishyura inshuro ebyili
(2) z’ibyo yibye; ariko niba yibye ibingana n’ikigero gicishwa ukuboko,
agomba kugucibwa.

Ubujura bucisha nyirabwo ukuboko:

Ubujura bucisha ukuboko burimo amoko abiri:


1. Ubujura buto: Aribwo bwa bundi bucisha nyirabwo ukuboko: nko kwiba
ikintu ugikuye mu bubiko bwacyo wihishe.
2. Ubujura bukuru: Aribwo gutwara umutungo ku gahato.

UBUJURA NI IKI?

Ubujura: ni ugukura umutungo utari uwawe mu bubiko bwawo wihishe.


- Muri iyi mvugo hagaragaramo ibintu bitatu by’ingenzi; iyo bihuriye ku
kintu kimwe, icyo gihe bavuga ko ari ubujura:

a) Gufata umutungo w’undi muntu.


b) Kuwukura aho ubitse.
c) Gufata uwo mutungo wihishe.
- Kuko umutungo iyo atari uw’umuntu runaka, kandi ugafatwa
k’umugaragaro cyangwa ukaba utavuye mu bubiko, ubujura nkubwo ntibuba
bwujuje amategeko yacisha umuntu ukuboko.
- Umushimusi n’umuhemu ntibitwa abajura kuko baba badakuye umutungo
mu bubiko bwawo bihishe. Hadith: “Umuhemu n’umushimusi ntibagomba
gucibwa ukuboko”.

87
IBYO UMUNTU AGOMBA KUBA YUJUJE KUGIRA NGO YITWE
UMUJURA.

1. Kuba ari umuntu mukuru, kuko umwana muto amategeko aba atari
yakamureba; kandi ntabe umusazi.
2. Ubushake: Agomba kuba yibye abishaka kuko ushyizweho agahato atitwa
umujura.
3. Ntihabe hagati y’umujura n’icyo yibye “Shubuhat” (nk’umwana kwiba Se)
kuko iyo harimo Shubuhat umuntu atagomba gucibwa ukuboko.
-Ni muri urwo rwego Islam itemera guca ukuboko k’umubyeyi wibye
umwana we cyangwa umwana wibye umubyeyi we.

Igihano cy’Umujura:

Umuntu wibye igice cy’Idinari cyangwa Amadirihamu atatu (3) cyangwa


ibingana nabyo mu mutungo, akabikura mu bubiko bwabyo rwihishwa, uwo
agomba gucibwa ukuboko kw’iburyo bahereye mu rugingo rw’ikiganza.
- Iyo yongeye bwa kabiri, acibwa ukuguru kw’ibumoso mu rugingo
rw’akabombankore.
- Iyo yongeye ubwa gatatu, arafungwa.

Ubujura bwemerwa kubera Ubuhamya bubiri:

1. Kubonwa n’abagabo babiri (2) b’inyangamugayo.


2. Kwiyemerera ubwawe inshuro ebyili (2) ko wibye.
- Nta muntu ugomba gucibwa ukuboko, keretse nyir’umutungo aje
kwishyuza. Iyo nyir’umutungo ababariye umujura cyangwa akamusaba
ikiguzi cy’ibyo yibye, ntagomba gucibwa ukuboko.
- Iyo umujura aciwe ukuboko, agomba kugarura nibyo yibye niba bikiriho;
byaba bitakiriho agatanga ikiguzi cyabyo.

UBUJURA BUKURU.
(Al muharibina)

Al muharibina: Ni abantu bategera abandi mu nzira, cyangwa mu ishyamba


ku mugaragaro, kugira ngo babambure imitungo yabo. Qor’an: “INAMA
JAZAU LADHINA YUHARIBUNA LLAHA WA RASULAHU WA

88
YASIAUNA FIL AR’DWI FASADAN AN YUQATALUU AU
YUSWALABUU AU TUQ’TWAA AYIDIYAHUM WA AR’JULUHUM
MIN KHILAFI AU YUN’FAU MINAL AR’DWI, DHALIKA LAHUM
KHIZIYUN FI DUNIYA WA LAHUM FIL AKHIRATI ADHABUN
ADHWIMUN”. Maidat: 33. (Mu kuri ibihano bya ba bandi barwanya Imana
n’Intumwa yayo, bagakora ku Isi ubwononnyi, bazicwe cyangwa babambwe
cyangwa bacibwe amaboko n’amaguru yabo binyuranye cyangwa birukanwe
mu gihugu,ibyo bizabe ari ikimwaro kuri bo hano ku Isi, no ku munsi
w’imperuka bazahabwe ibihano bikomeye cyane). Hadith: “Uzadufatira
Intwaro uwo ntazaba ari muri twe”.

IBYO UMUNTU AGOMBA KUBA YUJUJE KUGIRA NGO ABARWE


MURI MUHARIBINA.

Kugira ngo umuntu yitwe Muharibina, agomba kuba yujuje ibintu bikurikira:
1. Kuba ari mukuru kandi afite ubwenge.
2. Kuba yitwaje intwaro.
3. Kuba ari mu ishyamba cyangwa ahandi hantu hadatuwe.
4. Gutwara ibintu by’abandi k’umugaragaro.

Ibihano byaba Muharibina:

Mu murongo wa Qor’an watambutse hagaragaramo ibihano bine (4)


bigomba guhabwa ba Muharibina, aribyo:
1. Kwicwa.
2. Kubambwa.
3. Gucibwa amaboko n’amaguru binyuranye ako kanya.
4. Kwirukanwa mu gihugu.
- Ibyo bihano rero bikaba bigomba guhabwa ba Muharibina ku buryo
bukurikira:
* Uzica muri bo, agatwara n’umutungo w’uwo yishe: Uwo aricwa, hanyuma
akabambwa kugira ngo amenyekane.
* Uwishe muri bo hanyuma ntatware umutungo: uwo aricwa gusa
ntabambwe.
* Iyo atwaye umutungo w’umuntu ntamwice: Acibwa ukuboko kw’iburyo
n’ukuguru kw’ibumoso ako kanya.
* Naho uteye abantu ubwoba mu nzira ntiyice, ntanatware umutungo: Uwo

89
yirukanwa mu gihugu kubera iryo terabwoba rye.

GUHOHOTERA ICYUBAHIRO.

Islam mu kurinda icyubahiro cy’abantu yacecekesheje buri wese ushobora


kuvuga mugenzi we amusebya cyangwa abunza amagambo hagati y’abantu.
Ni muri urwo rwego Islam yaziririje:

* Al Ghibatu: Gusebanya.
* A namimatu: Kubunza amagambo.
* Al Qadhifu: Kubeshyera umuntu ko yasambanye.

Ndetse Islam ishyiraho n’ibihano bikomeye k’uwari we wese uzagerageza


kubeshyera mugenzi we ko yasambanye. Qor’an:
“WA LADHINA YAR’MUNAL MUH’SWANATI THUMA LAM YA ATUU
BI AR’BAATI SHUHADAA FAJILIDUUHUM THAMANINA JALDATAN
WALA TAQ’BALUU LAHUM SHAHADATAN ABADAN WA ULAIKA
HUMUL FASIQUNA”. Nuur: 4. (Na ba bandi babeshyera abagore biyubashye
ko basambanye, hanyuma ntibazane abahamya (4) bane babihamya, mujye
mubakubita ibiboko mirongo inani (80), kandi ntimuzemere ubuhamya
bwabo na rimwe, kandi abo nibo bononnyi). Qor’an: “INA LADHINA
YAR’MUNAL MUH’SWANATI AL GHAFILAATI AL MUUMINAATI
LUINUU FI DUNIYA WAL AKHIRATI WA LAHUM ADHABUN
ADWIMUN”.
Nuur: 23. (Mu kuri ba bandi babeshyera abagore biyubashye
ubusambanyi batabuzi kandi b’abemerakazi, baravumwe hano ku Isi, no ku
munsi w’imperuka kandi bazagira ibihano bihambaye cyane). Iyo mirongo
yose ya Qor’an igaragaza ko igikorwa cya Qadhifu ari icyaha gikomeye
n’ubwononnyi bwo mu rwego rwo hejuru, ndetse iyo mirongo inagaragaza
n’ibihano by’uwakoze Qadhifu ko ari:
1. Gukubitwa ibiboko mirongo inani (80).
2. Kutemera ubuhamya bwe na rimwe (gukurwaho icyizere).
3. Kumushyira mu mubare w’abononnyi.
4. Kuba bategereje ibihano bibabaza hano ku Isi no ku munsi w’imperuka.

Hadith: “Nimwirinde ibyoreka birindwi (7): baravuga bati: Ni ibihe


yewe Ntumwa y’Imana? Ati: “Kubangikanya Imana, Uburozi, Kwica

90
umuntu Imana yaziririje, kurya Riba (ibyi kirenga), kurya umutungo
w’Impfubyi, Guhunga urugamba, kubeshyera abagore b’abemera biyubashye
ubusambanyi ”. Iriya mirongo twabonye yose yamanutse igihe habagaho
igikorwa bise:
Hadithatul If ’ki cyo kubeshyera Aisha ko yasambanye.

IBIGOMBA KUBAHIRIZWA KUGIRANGO IGIKORWA CYITWE QA-


DHIFU.

Ibireba uwakoze Qadhifu (uwasebeje): Kugira ngo igikorwa cyitwe Qadhifu


kandi gifatwe ko ari ukuri, kigomba kuba cyakozwe n’umuntu wujuje ibi
bikurikira:
1. Agomba kuba afite ubwenge.
2. Kuba ari mukuru kandi agejeje igihe.
3. Kuba abikoze abigambiriye.

Ibireba uwakorewe Qadhifu (uwasebejwe):

Uwakorewe Qadhifu nawe agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

1. Kuba afite ubwenge.


2. Kuba ari mukuru agejeje igihe.
3. Kuba ari Umuyislamu.
4. Kuba atari umucakara.
5. Kuba atazwiho ingeso z’ubusambanyi.

IMVUGO IKORESHWA MURI QADHIFU.

Uwakoze Qadhifu agomba kuba yakoresheje imvugo itomoye y’ubusambanyi


agira ati: (nabonye kanaka asambana na kanaka).

AMWE MU MATEGEKO Y’IBIRIBWA N’IBINYOBWA, IMYAMBARO


N’IBIRIMBISHO NO KURAHIRA.

1. Ibiribwa n’ibinyobwa:

Ibiribwa.

91
Ibiribwa birimo amoko abiri (2):
a) Amatungo.
b) Ibindi.
- Ibitari amatungo byose biraziruwe uretse ibyaba ari Najisi (umwanda)
cyangwa ibyagira ingaruka ku buzima bw’umuntu, nk’uburozi: Qor’an:
“HUWA LADHI KHALAQA LAKUM MAFIL AR’DWI JAMIAA”. Baqarat:
29. (Nyagasani niwe wabaremeye ibiri ku Isi byose).

Ibinyobwa: Ibinyobwa byose nabwo byaraziruwe uretse ibisindisha muri byo


kuko byo byaziririjwe ibike byabyo n’ibyinshi byabyo, icyo byakorwamo icyo
ari cyo cyose. Hadith: “Igisindisha cyose kiba ari inzoga, kandi na buri nzoga
yose yaraziririjwe”.
Amatungo: Amatungo arimo ibice bibiri (2): Ayo mu mazi, n’ayo ku butaka.
Ayo mu mazi: Yose yaraziruwe uretse Inzoka n’Ibikeri n’Ingona.
Hadith: “Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabajijwe
kubyerekeye uruzi aravuga ati: “Amazi yarwo ni meza n’ikiyapfiriyemo
kiraziruwe”. Amatungo yo ku butaka: nayo araziruwe, uretse afite imikaka
iryana. Hadith: “Kurya igikoko cyose gifite imikaka kirazira”. Na buri kintu
cyose gifite inzara gihigisha mu biguruka kukirya kirazira: Hadith: “Intumwa
Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabujije kurya buri nyamaswa
yose ifite imikaka, na buri nyoni yose ifite inzara ihigisha”.
- N’indogobe zose zo mu rugo, n’ikivutse hagati y’indogobe n’Ifarasi bita
Bagh’li byose biraziririjwe kubirya. Hadith: “Intumwa Muhamad (Imana
imuhe amahoro n’imigisha) yabujije mu ntambara ya Khayibar kurya inyama
z’indogobe, yemera kurya inyama z’ifarasi”. Hadith: “Mu ntambara ya
Khayibar twabaze Ifarasi na Bagh’li n’Indogobe Intumwa Muhamad (Imana
imuhe amahoro n’imigisha) ntiyatubuza kurya Ifarasi”. N’ibiguruka birya
umwanda nk’intumbi nabyo kirazira kubirya, nka Sakabaka, Icyiyoni n’Agaca
n’ibindi, kuko Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
yabishyize mu byononnyi bitanu (5)”. Uretse Dwabu (ni agakoko kameze nki
kibangu gakunze kuba mu butayu) kuko yariwe igihe cy’Intumwa Muhamad
areba ntiyayibuza ariko ntiyayirya baramubaza bati: Ko utayiriye iraziririjwe?
arababwira ati: “Oya”.

92
KUBAGA.

Kubaga: ni ukwica Itungo ukoresheje icuma ushaka kurirya cyangwa


kurikoresha ikindi. Ntatungo na rimwe umuntu yemerewe kurya inyama
yaryo ritabazwe uretse ibyo Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) yavuze ko bitagomba kubagwa nk’ibiba mu mazi. Hadith:
“Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabajijwe ku
byerekeye uruzi, aravuga ati: “Amazi yarwo ni meza arasukuye, n’igipfiriyemo
kiraziruwe kukirya”. Uretse muri byo ibiba mu mazi n’imusozi ntibyemewe
kubirya bitabazwe; nk’inyoni, utunyamasyo, imbwa zo mu mazi. Ntibyemewe
kurya inyamaswa ziba ku butaka gusa zitabazwe, uretse isenene n’ibisa nazo.
Qor’an: “HURIMATI ALAYIKUMUL MAYITATU”. Maidat: 3. (Muziririjwe
kurya icyipfishije) Kugeza ku ijambo ry’Imana rigira riti: Qor’an: “ILA MA
DHAKAYITUM” Maidat:3. (Uretse ibyo muzaba mwabaze)

IBICE BYO KUBAGA.

Igikorwa cyo kubaga kirimo ibice bitatu bitandukanye aribyo:


1. A Nah’ru.
2. A Dhab’hu.
3. Al Aqru.

A Nah’ru: Ni ugusogota ukoresheje icumu cyangwa ikindi kintu gisongoye


hagati y’igituza n’ijosi.Ibyo bikaba bikorwa ku Ngamiya gusa.
A Dhab’hu: Aribyo kubaga, ni ugukata imitsi y’ijosi n’umuhogo n’ikindi
cyose gituma itungo ripfa, ukoresheje icyuma gityaye. Ibyo bikaba bikorwa
gusa ku Ihene, Intama, Inka, Inyoni.
Al Aqru: Ikorwa mu guhiga ikintu cyose udashobora kwegera ngo ubage,
kikaraswa Isasu cyangwa Umwambi cyangwa Icumu cyangwa ikindi kintu.

IBIGOMBA KUBAHIRIZWA MU KUBAGA.

Ibyo ubaga agomba kuba yujuje: Ubaga agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
1. Kuba afite ubwenge, ashoboye kubaga, ari umuyislamu cyangwa uwahawe
Igitabo; kuko umwana muto n’umusazi n’umusinzi, n’umuhakanyi utari
uwahawe igitabo, bitemewe kurya icyo yabaze.
2. Agomba kuvuga izina ry’Imana igihe atangiye kubaga cyangwa arashe

93
Umuhigo, akavuga ati: “BIS’MILAHI ALLAHU AK’BAR”. Iyo adashoboye
kuvuga ari ikiragi, areba ku ijuru akabaga.
- Iyo aretse kuvuga izina ry’Imana igihe arimo kubaga ku bushake: Icyo
abaze ntibyemewe kukirya. Naho iyo atarivuze kubera kwibagirwa: icyo
yabaze biremewe kukirya.Iyo umuntu aretse kuvuga “BISMILAHI” ku
muhigo, yaba yibagiwe cyangwa ku bushake, iyo nyamaswa ntibyemewe
kuyirya.
3. Agomba kubaga akoresheje icyuma gityaye cyangwa ibuye rityaye
cyangwa ikindi cyose kitari iryinyo cyangwa urwara. Hadith: “Ikibazwe
cyose kimennye amaraso, kivugiweho izina ry’Imana, mujye mukirya igihe
cyose kitabagishijwe iryinyo cyangwa urwara”.

Ibigomba kubahirizwa muri Nah’ru na Dhab’hu:

Dhab’hu na Nah’ru bigomba kuba byujuje ibi bikurikira:


1. Bigomba gukorerwa ku Ijosi igihe ikibagwa ari Inka cyangwa Ihene
cyangwa Intama cyangwa Inkoko, no hagati y’ijosi n’igituza igihe ikibagwa
ari Ingamiya, ugakata umuhogo n’indi mitsi yose itungo rigomba gupfa ari
uko yakaswe.
2. Itungo rigomba kuba ari rizima, ubuzima bukarangira ari uko ribazwe.

IDWITIRARU.
(Kugera ku bwa burembe)

Idwitiraru: bisobanura kuba umuntu afite inzara cyangwa inyota


bimukomereye cyane ndetse ashobora gutakazamo n’ubuzima bwe. (Kugera
ku bwa burembe).
- Umuntu ugeze kubwa burembe ntagire ikiribwa cyangwa ikinyobwa
kiziruwe abona imbere ye uretse ibiziririjwe gusa, amategeko amwemerera
kurya no kunywa kuri ibyo biribwa biziririje icyatuma aramira ubuzima bwe
gusa. Qor’an: “INAMA HARAMA ALAYIKUMUL MAYITATA WA DAMA
WA LAH’MAL KHINZIRI WAMA UHILA BIHI LIGHAYIRI LAHI,
FAMAN IDWITURA GHAYIRA BAGHIN WALA ADIN FALA ITHIMA
ALAYIHI”. Baqarat: 173. (Mu kuri Imana yabaziririje kurya icyipfishije,
n’amaraso, n’inyama y’ingurube, n’ibyabagiwe ikitari Imana, ariko uzaba
ageze ku bwa burembe, atari ukwigomeka no kurengera, azaryeho nta cyaha
kuri we).

94
- Iyo umuntu ageze kubwa burembe akabona ibiryo bya mugenzi we nawe
umerewe nkuko ameze ntiyemerewe kubirya.
- Naho iyo uwo mugenzi wawe atamerewe nabi, ugomba kubigura nawe,
iyo yanze kugurisha, ubifata ku gahato ukamwishyura igihe uzabonera
ubushobozi.
- Iyo akwishe uba upfiiriye mu nzira y’Imana ukajya mu ijuru, hanyuma
agasigara akurikiranwa impamvu yakwishe.
- Naho iyo ari we upfuye, wowe umwishe ntacyo ubazwa, nta n’icyaha
wandikirwa.

KWIVUZA UKORESHEJE IMITI YA ZIRIRIJWE.

Ntibyemewe kwivuza ukoresheje umuti ukozwe mubyo Imana yaziririje.


Hadith: “Nta muti w’abantu banjye washyizwe mubyo Imana yaziririje”.
Hadith: “Imana ntiyashyize mubyo yaziririje umuti”.

AL AYIMANU.
(Indahiro)

Al Ayimanu: Ni ijambo ry’icyarabu risobanura Indahiro muri rusange.


Indahiro ni ngombwa muri Islam kandi igira n’uruhare rugaragara mu
gukemura amakimbirane mu bayislamu nk’igihe habonetse muri bo Liaanu.
(Indahiro y’abashakanye bashinjanya ubusambanyi) Indahiro rero tuyisanga
muri Qor’an: Qor’an: “LA YUAKHIDHUKUM LLAHU BILAGHAWI FI
AYIMANIKUM WA LAKIN YUAKHIDHUKUM BIMA AQAD’TUMUL
AYIMANA”. Maidat: 89. (Imana ntizabahanira Indahiro zanyu mukora
mutavanye ku mutima, ariko izabahanira Indahiro mukora mushyizeho
umutima). Hadith: “Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
ati: “Njye ndarahira izina ry’Imana ko ndamutse ndahiye Indahiro, ngasanga
nibeshye, icyo ntarahiriye aricyo cy’ukuri, ngomba gukora icyo ntarahiriye,
hanyuma ngatanga Kafarat (Icyiru)”. Umuntu uzarahira gukora ikintu,
hanyuma ntagikore, cyangwa akarahira gukora ikintu mu gihe runaka,
ntagikore muri icyo gihe, icyo gihe uwo muntu ategetswe gutanga Kafarat,
uretse igihe azakurikiza Indahiro ye ijambo ngo “Insha’allah”. Uzarahira
kudakora ikintu, hanyuma akaza kugikora yibagiwe cyangwa ashyizweho
agahato, nta Kafarat agomba gutanga. Hadith: “Imana yababariye abantu
banjye: Ukoze ikintu atabishaka, uwibagiwe cyangwa ushyizweho agahato”.

95
Nta Kafarat ku ndahiro y’igihe cyashize yaba abeshya cyangwa avuga ukuri,
kubera ko Indahiro y’igihe cyashize irimo ibice bitatu(3), aribyo:
1. Indahiro y’igihe cyashize y’ukuri: Iyo abamenyi bemeza ko nta Kafarat
igira.
2. Indahiro y’igihe cyashize ariko umuntu agambiriye kubeshya, ariyo
bita
Yaminul Ghamusi: Kuri iyo ndahiro abamenyi bamwe bavuga ko hari
Kafarat, na nyiri iyo ndahiro akabona icyaha kuko Intumwa Muhamad
(Imana imuhe amahoro n’imigisha) yayishyize mu byaha bikomeye igihe
yavugaga ati: Hadith: “Ibyaha bikomeye ni: Ibangikanyamana, Gusuzugura
ababyeyi bawe, no kwica Umuntu, na Yaminul Ghamusi”.
3. Indahiro y’igihe cyashize umuntu akeka ko ari ukuri bikaza kugaragara ko
atari ukuri: Iyo nayo nta Kafarat ibamo kuko ibarwa mu ndahiro z’imfabusa.

Indahiro z’imfabusa zirimo ibice bibiri (2):

a) Ni iyo turangije ya gatatu (3).


b) Indahiro umuntu arahira ku rurimi atayivanye ku mutima, nka za ndahiro
zihita ku ndimi buri kanya. Izo ziba ari imfabusa kandi ntizigira Kafarat
nkuko twabibonye mu murongo wa Qor’an watambutse. Nta Kafarat rero
igomba kubaho mu Ndahiro iyo ari yo yose itarahiriwe Imana cyangwa
rimwe mu mazina y’Imana cyangwa kimwe mu bisingizo by’Imana ukavuga
uti:
Ndarahira ku izina ry’Imana, ndarahira ku cyubahiro cy’Imana, ndarahira
ku
bushobozi bw’Imana. Iyo Umuntu arahiye izo ndahiro, ntakore icyo
yarahiriye, agomba gutanga Kafarat. Uretse igihe azaba akora Nadhir kuko
Nadhir ifatwa nkaho ari indahiro. Kafarat yayo rero ikaba ari imwe na
Kafarat y’indahiro.
Umuntu aramutse arahiye izo ndahiro, hanyuma ntakore icyo yarahiriye
cyangwa akarahira indahiro nyinshi ku kintu kimwe atari yatanga Kafarat,
cyangwa akarahira Ibintu byinshi ku ndahiro imwe, icyo gihe utanga Kafarat
imwe gusa. Iyo umuntu arahiye indahiro nyinshi ku bintu byinshi akavuga
ati: Wallahi sinzarya, Wallahi sinzanywa, Wallahi sinzaryama, hanyuma
ntabikore:
- Abamenyi bamwe bavuga ko ugomba gutanga Kafarat imwe gusa.
- Abandi bavuga ko buri kintu warahiriye ugomba kugitangira Kafarat.

96
KAFARAT Y’INDAHIRO.

Icyiru cy’indahiro ni kimwe mu bintu bitatu (3) dusanga mu murongo wa


Qor’an ugira uti: Qor’an: “FA KAFARATUHU ITWIAMU ASHARATI
MASAKINA MIN AUSATWI MA TUTWIIMUNA AH’LIKUM AU
KISIWATUHUM AU TAH’RIRU RAQABATIN, FAMAN LAM YAJID
FASWIYAMU THALATHATI AYAMIN DHALIKA KAFARATU
AYIMANIKUM, IDHA HALAF’TUM, WAH’FADWUU AYIMANAKUM”.
Maidat: 89.

Kafarat yazo ni:


1. Kugaburira abakene icumi (10) mubyo mugaburira imiryango yanyu,
cyangwa kubambika 2. Cyangwa kurekura umuja. Utazabona ibyo byose, 3.
Azafunge Iminsi itatu (3), iyo niyo Kafarat y’indahiro zanyu igihe murahiye
ntimuzubahirize, nuko mujye mwubahiriza indahiro zanyu, uko niko Imana
ibasobanurira ibimenyetso byayo wenda mwabasha gushimira).
Abakene rero bagaburirwa: Buri mukene wese ahabwa akebo k’ibishyimbo
cyangwa umuceri cyangwa ifu, n’ibindi byose umuntu yashobora kubona.
Naho ku myambaro: ugomba kumwambika umwambaro yemerewe
gusengana, Umugabo agahabwa Ikanzu n’Ingofero cyangwa Ipantalo n’Ishati
n’Ingofero, naho Umugore agahabwa Ikanzu n’Igitambaro cyo mu mutwe.
- Biremewe rero kugaburira abakene batanu (5), ukambika abandi batanu
(5).
- Utabonye ibyo byose ufunga iminsi itatu (3). kandi umuntu afunga iyo
minsi itatu iyo yabuze ibyo atanga.
- Iyo umuntu ari umucakara, Kafarat ye ni: Gufunga swawumu gusa.
- Iyo umuntu atabashije kubona abakene icumi (10) akabona umwe,
ashobora kumugaburira iminsi icumi (10).
- Ntibyemewe ku muntu kurahira ikindi kintu kitari Imana. Ariko Imana
ishobora kurahira icyo ishatse mu biremwa byayo.

KURIMBA.

Kurimba: N’ukwambara neza imyambaro ukunda. Kurimba ni byiza bifite


uruhare mu idini ya Islam kuko Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) yigishije ko Islam ari idini isukuye ko tugomba kwisukura kuko
nta wuzinjira mu ijuru adafite Isuku. Kurimba rero n’itegeko dusanga muri

97
Qor’an na Haditi: Qor’an: “YA BANI ADAMA KHUDHUU ZINATAKUM
INDA KULI MAS’JIDI WA KULUU WA SH’RABUU WALA TUS’RIFUU”
Aarafu: 31. (Yemwe bene Adam mujye murimba igihe cyose mugiye muri
buri
Musigiti kandi murye munanywe ariko ntimugasesagure). Hadith: “Islam
ni idini isukuye bityo mujye mwisukura kuko nta wuzinjira mu ijuru adafite
isuku” Kurimba rero bifite aho bigarukira cyane cyane ku bagabo kuko
atagomba kurimba imirimbo Imana yaziririje kuri we, n’umugore yemerewe
kurimba ariko atarengereye imbibi z’Imana hagati aho rero hari ibyo
abagabo
bahuriyeho n’abagore aribyo:

• Kwisukura k’umubiri no ku myambaro.


• Kwisiga amarashi.
• Gutunganya umusatsi.
• Kwisiga amavuta.
• Kwisiga iwanja.
Ni byiza ku muyislamu kurimba igihe agiye m’urusengero cyangwa agiye
ahateranira abantu benshi.

IMIRIMBO YEMEWE K’UMUGORE GUSA.

1. Kwambara Zahabu.
2. Kwambara Feza.
3. Gusiga ihina ku ntoki.

IMIRIMBO IBUJIJWE K’UMUGORE.

a. Umugore abujijwe gufunga Meche.


b. Umugore abujijwe gukora Qaziu (Kogosha hamwe agasiga ahandi).
c. Umugore abujijwe kwitera amabara k’umubiri cyangwa gupfura umusatsi
we.
d. Umugore abujijwe guconga amenyo kugirango agire inyinya.
e. Umugore abujijwe gusohoka yisize amarashi.
f. Umugore abujijwe gukora Tabaruju (Kugaragaza imirimbo ye Imana ya
mubujije kugaragaza).
g. Umugore abujijwe kwisanisha n’abahakanyi ku myambaro ye yose.

98
h. Umugore abujijwe kwisanisha n’abagabo mu myambarire.

IMYAMBARO.

Imyambaro: Ni buri mwenda wose umuntu ashobora kwambara itaziririjwe


kuri we.
Imyambaro y’itegeko: Islam itegeka umuyislamu kwambara imyambaro
yiyubashye itamuhambiriye kandi itamwambika ubusa. Imyambaro
y’abagore: Umugore ategetswe kwambara imyambaro ikwiriye umubiri
we wose kandi irekuye. Iryo rikaba ari itegeko kuri we. Qor’an: “YAA
AYUHA NABIYU QUL LI AZIWAJIKA WA BANATIKA WA NISAAIL
MUUMININA YUD’NINA ALAYIHINA MIN JALABIBIHINA” Ah’zab: 59.
(Yewe Ntumwa bwira abagore bawe n’abakobwa bawe n’abagore b’abemera
bose bambare bikwize imibiri yabo yose). Imyenda iziririjwe ku bagabo:
Umugabo abujijwe kwambara imyambaro y’ubwoko bwinshi ariyo:

- Kwambara Ihariri.
- Kwambara imyenda irenze utubumbankore. Hadith: “MA AS’FARAL
KAABAYINI FAHUWA FI NAARI” (Uzambara imyenda irenze
utubumbankore uwo ni mu muriro)
- Kwambara umwenda ugamije kwibona: Hadith: “MAN JARA THAUBAHU
KHUYALAA’A FAHUWA FI NAARI” (Uzambara imyenda miremire
agamije kwibona uwo n’uwo mu muriro)
- Kwambara imyenda ugamije kwamamara.
- Kwambara imyenda ikunze kwambarwa n’abahakanyi. Hadith: “MAN
TASHABAHA BI QAUMIN FA HUWA MIN’HUM” (Uzisanisha n’abantu
abaribo bose azabarwa muribo).
- Umugabo abujijwe kwambara imyambaro y’abagore, n’umugore kwambara
imyambaro y’abagabo. Hadith: “LAANA LLAHU RAJULA YAL’BASU
LIB’SATAL MAR’ATI WAL MAR’ATA TAL’BASU LIB’SATA RAJULI”
(Imana ivuma umugabo wambara imyambaro y’abagore n’umugore wambara
imyambaro y’abagabo)
-Umugabo abujijwe kwambara imyambaro ifashe cyangwa yoroshye cyane.
- Umugabo abujijwe kwambara imyambaro iriho ibirangantego
by’abahakanyi cyangwa by’abononnyi.
- Umugabo abujijwe kwambara imyenda iriho amafoto y’abantu cyangwa
y’inyamaswa.

99
- Umugabo abujijwe kwambara imyambaro yanditseho amagambo aziririje.

AMATEGEKO YA NGOMBWA AGENGA IMIKORANIRE


Y’ABAYISLAMU N’ABATARI BO MU BIHUGU BYA KISLAM CYANG-
WA AHANDI.

Umuyislamu kimwe n’abandi Bantu akenera kubaho neza no kubana


n’abandi no gufatanya nabo muri rusange n’abayislamu k’uburyo
bw’umwihariko muri iri somo ryacu rero turibanda cyane cyane kuri ibi
bikurikira:

GUTURA MU BIHUGU BY’ABAHAKANYI.

Umuyislamu yemerewe gutura mu bihugu by’abahakanyi igihe cyose


batabangamiye idini ye n’ukwemera kwe. Ariko iyo babangamiye idini ye
n’ukwemera kwe, icyo gihe umuyislamu ategetswe kwimuka akajya mu
bihugu by’Abayislamu cyangwa aho batabangamira ukwemera kwe.
Qor’an: “INA LADHINA TAWAFAAHUMUL MALAIKATU
DHWALIMIY AN’FUSIHIM QALUU FIMA KUN’TUM QALUU KUNA
MUS’TADW’AFINA FIL AR’DWI QALUU ALAM TAKUN AR’DWU
LLAHI WASIATAN FA TUHAJIRUU FIHA FA ULAIKA MAAWAHUM
JAHA
NAMU WA SAA’ATI MASWIRAA” Nisau: 97. (Mukuri babandi
bazakurwamo imitima n’Abamalayika barahuguje roho zabo bazabwirwa
bati: mwari
mubiki? Bati: twari abanyantege nke ku Isi babwirwe bati: Ese Isi y’Imana
nti yari ngari kuburyo mwashoboraga kwimuka? Abo ngabo icyicaro cyabo
cyizaba muri Jahanama kandi muri Jahanama niryo herezo ribi). Hadith:
“Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ati: “Kwimuka
ujya mu gihugu cy’Abayislamu ntibizahagarara keretse (Taubat) kwicuza
bihagaze nta nubwo kwicuza bizahagarara keretse igihe Izuba rizarasira
iburengerazuba”. Kubera iyo mpamvu rero abantu kwimukira mu bihugu bya
kislamu barimo ibice bitatu (3) aribyo:
a. Uwo kwimuka kuriwe biba ari itegeko: Uwo ni wawundi utuye mu bihugu
by’Abahakanyi kandi bakaba babangamira ukwemera kwe nkuko twabibonye
mu murongo wa Qor’an watambutse.
b. Uwo kwimuka kuriwe biba ari byiza: Uwo ni wawundi uba mu bihugu

100
by’Abahakanyi, ariko batabangamiye ukwemera kwe kubera wenda imbaraga
z’umuryango we cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose. Uwo rero kwimuka
kuri we ntibiba ari itegeko ahubwo biba ari byiza kuko kubana n’abahakanyi
ari ukubatera inkunga ndetse n’imico yabo mibi ukaba wayandura wowe
n’urubyaro rwawe.
c. Uwo kwimuka bitareba: Uwo akenshi na kenshi biterwa no kubura
ubushobozi bitewe n’uburwayi cyangwa gushyirwaho agahato ko gutura aho.
Kuri uwo rero ntabwo kwimuka biba ari itegeko kuriwe nta nubwo ari byiza
kuri we. Qor’an: “ILAL MUS’TADWAAFINA MINA RIJALI WA NISAAI
WAL WIL’DANI LA YAS’TATWIUNA HILATAN WALA YAH’TADUNA
SABILAA” Nisau: 98. Qor’an: “FA ULAIKA ASAA LLAHU AN YA’AFUWA
AN’HUM …” Nisau: 99. (Uretse abanyantege nke mu bagabo n’abagore
n’abana badashobora kugira amayeri yo kwimuka cyangwa badashobora
kuyoboka inzira.) (Abo wenda Imana yabababarira).

GUSUHUZA ABAHAKANYI.

Umuyislamu yemerewe kubana n’abahakanyi ariko ntiyemerewe kujya munsi


yabo no kwisuzuguza kuko Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) yaravuze ati: Hadith: “AL ISLAM YAALU WALA YUULA
ALAYIHI” (Islam igomba kuba hejuru nta kintu na kimwe kigomba kujya
hejuru yayo) Bisobanura ko n’umuyislamu agomba kuba hejuru y’utari we
ntiyemerewe kwitesha agaciro imbere y’abahakanyi no kwishyira munsi
yabo.
- Kubyerekeye indamutso rero Umuyislamu ntiyemerewe kubanza
kuramutsa umuhakanyi ariko iyo agusuhuje ugomba Kumwikiriza uretse
Igihe agusuhuje mu Ndamutso zijyanye no Kwemera kwe nka Yesu akuzwe
nibindi icyo gihe uramwihorera niyo yitsamuye uramwihorera.

GUSURA UBAHAKANYI.

Islam ntibuza Umuyislamu gusura abahakanyi baba bene wabo cyangwa


inshuti ze cyangwa abaturanyi, icyo Islam itemera n’ukwivanga nabo no
kubagaragara mo cyane bishobora gutuma bagusiga imico yabo mibi bityo
ukagaragara nkabo.

101
GUSURA KIRIZIYA NO KUYISENGERAMO.

Umuyislamu ntabujijwe gusura Kiriziya no kuyinjiramo igihe hari impamvu,


icyo abujijwe gusa ni ukujyamo nta kimujyanye cyemewe n’idini nko kujya
kureba ibihakorerwa kugirango biguhe isomo ushobora kwigisha abantu
ryababuza kubangikanya Imana, kuko uba ufite gihamya n’ingero zigaragara.
- Kubyerekeye gusengera mu Kiriziya ntibyemewe na gato k’umuyislamu
gusengera ahantu habangikanyirizwa Imana kuko n’umusigiti utarubatse
kubera Imana bitaga Mas’jidu Dwiraru Intumwa Muhamad (Imana imuhe
amahoro n’imigisha) yabujijwe kuwuhagarara mo no kuwusengera mo.
Qor’an: “LA TAQUM FIHI ABADAN LA MAS’JIDU USISA ALA TAQ’WA
MIN AWALI YAWUMIN AHAQU AN TAQUMA FIHI” Taubat: 108.
(Ntuzawuhagarare mo (Mas’jidu Dwiraru) na rimwe, kuko hari umusigiti
wubatswe ku misingi yo gutinya Imana (Mas’jidu Qubai) uwo niwo ugomba
gusengera mo harimo abagabo bakunda kwisukura kandi Imana ikunda
abisukura).

GUHAMBA MU MARIMBI Y’ABAHAKANYI.

Ubusanzwe nti byemewe k’Umuyislamu guhambwa mu marimbi


y’abahakanyi kuko Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
yaravuze ati: Hadith: “Mujye mutoranyiriza abapfu banyu abaturanyi beza
kuko niba umuturanyi mubi agira ingaruka k’umuntu muzima no mu mva ni
uko”
- Ariko abantu badafite ahandi bahamba Umuyislamu uretse mu marimbi
y’abahakanyi yahambwa mo k’uburyo bw’amaburakindi.

KWIFATANYA N’ABAHAKANYI MU BYISHIMO BYABO


N’AKABABARO KABO.

Biremewe kwifatanya n’abahakanyi mu byishimo byabo bitajyanye


n’ukwemera kwabo, nko gutaha inzu, amakwe, kubyara n’ibindi bidafite aho
bihuriye n’iyobokamana.
- Umiyislamu rero akaba asabwa kujyamo ahesha icyubahiro Idini ye kandi
akamara muri ibyo birori igihe gito cyane.
- Naho kwifatanya nabo mu kababaro bagize nko gupfusha cyangwa barwaje
ntabwo ari bibi kubasura m’urugero.

102
KURONGORA MUBA HAKANYI.

Nkuko twabibonye Umuyislamukazi ntiyemerewe kurongorwa


n’Umuhakanyi mu nzira iyo ariyo yose, ariko Umuyislamu w’umugabo
we yemerewe kuba yarongora mu bahawe igitabo iyo harimo abakobwa
batunganye, icyo
Umuyislamu atemerewe gusa ni ukurongora umuhakanyikazi
n’umubangikanya manakazi kuko bifite ingaruka kuri we no k’urubyaro rwe.
Qor’an: “WA TWAAMU LADHINA UUTUL KITABA HILU LAKUM WA
TWAAMUKUM HILU LAHUM WAL MUH’SWANATU MINAL
MUUMINAATI WAL MUH’SWANAATU MINA LADHINA UTUL
KITABA MIN QABLIKUM IDHA AATAYITUMUUHUNA UJURAHUNA”
Maidat: 5. (N’Ibiribwa by’abahawe igitabo biraziruwe kuri mwe ndetse
n’ibiribwa byanyu biraziruwe kuribo, no kurongora abagore batunganye mu
bemerakazi n’abatunganye mu bahawe igitabo mbere yanyu igihe muzabaha
inkwano zabo)

GUTERA IGIKUMWE M’UBUTEGETSI BWABO.

Islam yemera ko Umuyislamu agomba kubaha Abayobozi baba ab’idini


cyangwa ab’igihugu abamo, ariko ntiyemera ko Umuyislamu ayoborwa
n’amategeko yashyizweho n’abantu kuko ubwenge bw’umuntu bugira aho
bugarukira kandi ubwenge bw’umuntu ntibugira igitekerezo runaka
buhagararaho, uyu munsi ushobora gushima ikintu ejo ukaba urimo ku
kigaya. Kubyerekeye gutera igikumwe m’ubuyobozi bwabo ni uburyo bwo
gukumira uwo ariwe wese washaka kurongora abagore barenze umwe
kubera impamvu runaka yahura nayo, ibyo bikaba bisa no kugerageza
gushaka gukura umuntu kuri kamere Imana yamushyizeho kandi akenshi
na kenshi bidakunze gushoboka, iyo biramutse bibaye agahato mu gihugu
urimo ufite ubushobozi bwo kwimuka wa kwimuka, ariko iyo bitari byaba
agahato nk’ino iwacu mu Rwanda nta nyungu igaragara yo kubijyamo.

KUNGA UBUVANDIMWE N’ABAVANDIMWE NDETSE N’ABABYEYI


BATARI ABAYISLAMU.

Ubusanzwe Islam itegeka kunga ubuvandimwe mu muryango wawe


w’Abayislamu ariko umuntu aramutse afite m’umuryango we ababyeyi

103
n’abavandimwe batari Abayislamu Islam yemera ko agomba kububaha
nk’ababyeyi be akabafasha uko ashoboye igihe cyose bitabangamiye
ukwemera kwe, iyo baramutse bagaragawe ho kubangamira ukwemera
kwawe no kugutegeka kubangikanya Imana Islam igutegeka kwitandukanya
nabo mu mahoro.
- Urugero rwiza turufata ku Intumwa y’Imana IBRAHIM igihe Se witwaga
Azala yamutegekaga kujya kumucururiza ibigirwamana by’abantu be
basengaga, akabimukorera ariko akagenda asobanurira abaguzi ibyo bagura
ibyo ari byo. Na none urugero rwiza turusanga ku Intumwa Muhamad
(Imana imuhe amahoro n’imigisha) urukundo yakundaga Se wabo ABU
TWALIB, n’icyubahiro yamuhaga n’ingufu yakoresheje kugira ngo ayoboke
Islam ndetse n’agahinda yagize igihe yapfaga atayobotse Islam. Ibyo bikaba
bigaragazwa n’ubusabe yasabiye Se wabo kugirango Imana izamworohereze
ibihano.
Byumvikana rero ko igihe cyose ababyeyi bawe n’abavandimwe bawe batari
Abayislamu batabangamiye ukwemera kwawe, ugomba kubana nabo neza.
Qor’an: “WAWA SWAYINAL IN’SANA BIWALIDAYIHI HUS’NA WA IN
JAHADAAKA LITUSHIRIKA BII MA LAYISA LAKA BIHI ILIMUN FALA
TUTWIUHUMA”. Ankabuti: 8. (Twategetse umuntu kugirira neza ababyeyi
be, ariko nibagutegeka kugirango umbangikanye mubyo udafitiye ubumenyi
ntuzabumvire) Qor’an: “WA IN JAHADAAKA ALA AN TUSHIRIKA BII
MALAYISA LAKA BIHI ILIMUN FALA TUTWIUHUMA WA
SWAHIBUHUMA FI DUNIYA MAARUFAN..”. Luquman: 15.
(Nibagutegeka kumbangikanya kubyo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire,
kandi uzabane nabo ku Isi neza…).

KUBITABA IGIHE BAGUTUMIYE.

Umuyislamu iyo abana n’abantu batari Abayislamu, twabonye ko ashobora


kujya kwifatanya nabo mu birori byabo bitari iby’iyobokamana igihe
bamutumiye. Naho iyo ibirori bijyanye n’iyobokamana, ni byiza ko ubwo
butumire utabwitaba.

KWAKIRA INTASHYO YABO NO KUBOHEREREZA INTASHYO NO


KUBAHA ISADAKA.

Islam ntiyanga ko Umuyislamu yaha utari umuyislamu intashyo cyangwa

104
isadaka, inemera ko Umuyislamu yakwakira intashyo y’umuhakanyi.
- Urugero rwiza turusanga ku Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) igihe yakiraga intashyo ya AL MUQAUQIS Umwami wa Misiri,
kandi muri icyo gihe yari ataraba umuyislamu.

GUKORESHA AMASAHANI N’IMYENDA Y’ABAHAKANYI.

Biremewe gukoresha amasahani y’abahakanyi n’imyenda yabo igihe cyose


utabonaho najisi. Abo bahakanyi rero barimo ibice bibiri:
1. Abahakanyi baziririza kurya ibyipfishije, nkab’abayahudi, ibyombo byabo
rero biba ari byiza kuko Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) umuyahudikazi yamutekeye ibiryo akabirya.
2. Abahakanyi bataziririza kurya ibyipfishije, nk’abasenga ibigirwamana:
Majusi na bamwe mu Bakristu.
- Abo amategeko avuga ko iyo usanze amasahane yabo batayakoresheje, icyo
gihe aba afite isuku ushobora kuyakoresha nawe, naho iyo usanze
bayakoresheje aba yabaye najisi ntabwo wemerewe kuyakoresha.
Hadith: “ABU THAALABA yabwiye Intumwa Muhamad (Imana imuhe
amahoro n’imigisha) ati: Njye ntuye muba Kristu gusa, ese nshobora kurira
ku masahani yabo? aramubwira iti: Ntukajye uyariraho, uretse igihe uzaba
nta yandi waba ufite ujye uyoza, hanyuma uyarireho”.
- Naho ku byerekeye imyambaro yabo, igihe batayambaye cyangwa
ikaba ari imyambaro yo hejuru nk’ingofero n’ikiremba, iyo iba ifite isuku
wayambara kuko Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
n’abasangirangendo be bajyaga bambara imyenda yakozwe n’abahakanyi.
- Naho iyo bayambaye, abamenyi benshi bemeza ko iyo myenda ishobora
kuba irimo najisi, bityo bikaba bitemewe kuri wowe kuyambara.

KURYA KU BIRIBWA N’IBINYOBWA BY’ABAHAKANYI.

Muri Islam ibiryo byose biraziruwe, uretse ibyaje muri Qor’an na Hadith ko
byaziririjwe, ndetse n’ibinyobwa byose biba biziruwe, uretse ibyaziririjwe
n’inyandiko za Qor’an na Hadith. Kurya ku biryo by’abahakanyi rero Islam
irabyemera, ariko muri abo bahakanyi itoranya mo gusa abahawe igitabo
(Abayahudi n’Abakristu bakiri ku idini yabo uko yamanutse).Qor’an: “WA
TWAAMU LADHINA UTUL KITABA HILUN LAKUM) Maidat: 5.
(N’ibiribwa bya

105
babandi bahawe igitabo biraziruwe kuri mwe…). Naho ku byerekeye Hadith,
dusanga Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yarajyaga
yakirwa n’abayahudi n’abakristu bakamutekera akarya akananywa nkuko
twabibonye mu ntambara ya Khayibar.
Ikitonderwa: Umuyislamu agomba kuba maso mu gukoresha uruhushya
Imana yamuhaye kuko bamwe mu bahawe igitabo baziruye ibyo Imana
yaziririje nko kurya ingurube no kunywa inzoga. Ibyo rero bikaba byatuma
bashobora kukurisha ibyo Imana yaziririje. Bikaba bisaba ko Umuyislamu
yaba umunyamakenga akaba yarya mu bahakanyi ibyo yizeye neza ko nta
bizira birimo cyangwa muri rusange akirinda ibiryo byabo byose bigendana
n’inyama ndetse n’amavuta.

KWINJIZA UMUHAKANYI MU MUSIGITI.

Islam yemera ko iyo hari ikibazo gikomeye Umuhakanyi yakwinjira mu


Musigiti kuko twese tuzi ko Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro
n’imigisha) abantu bamusangaga Madina bagirango bamenye by’imvaho
ibyo yigisha, yabakiriraga mu Musigiti, ibiganiro bye nabo bikabera mu
Musigiti mbere yuko baba abayislamu. Muri urwo rwego ntawakwibagirwa
inkuru y’umwarabu waje akanyara mu Musigiti; amaze gusobanukirwa ukuri
yinjira Islam.

GUTUMA UMUHAKANYI AFATA QOR’AN.

Ubusanzwe Qor’an ni igitabo cyubahitse kitagomba gufatwa n’uwo ariwe


wese, ariko kubera ko Islam ari idini y’abantu bose kandi Umuyislamu
ategetswe
gukora Dawat (Ibwiriza butumwa), kandi nta buryo wakora Dawat uterekana
aho ukura ibyo uvuga, ni nayo mpamvu abamenyi bagerageza gushyira
ibisobanuro bya Qor’an mu ndimi nyinshi kugirango uwo ariwe wese ushaka
kureba ukuri agusobanukirwe.
- Kubera iyo mpamvu rero hari igihe ushobora kwigisha umuntu ukoresheje
Qor’an isobanuye mu rurimi uru n’uru, bikaba ngombwa ko uwo wigisha
ashaka kureba ibyo umwigisha aho ubisoma, muri icyo gihe ushobora
kumuha Qor’an akisomera kugira ngo ashire amatsiko.
- Ntitwakwibagirwa zimwe mu nzandiko Intumwa Muhamad (Imana imuhe
amahoro n’imigisha) yandikiraga bamwe mu bakuru b’ibihugu n’abami ko

106
yashyiragaho nimwe mu mirongo ya Qor’an, kandi twese tuzi ko nta
tandukaniro hagati ya Qor’an nkeya n’Inyishi. Na none ntitwakwibagirwa
igihe UMAR bunil KHATWABI yajyaga kwinjira Islam ko yasabye Qor’an,
barayimuhereza arasoma amaze gusabanukirwa abona kwinjira Islam.
Bisobanuye ko igihe Umuhakanyi agusabye Qor’an ngo yisomere ashire
amatsiko, nta mpamvu yo kuyimwima, ariko na none igihe ubona ko ari
umuntu w’umwibone ushobora kuyimuha akayitesha agaciro, ntiwemerewe
kuyimuha.

KUZUNGURANA HAGATI Y’UMUSILAMU N’UMUHAKANYI.

Islam ntiyemera ko Umuyislamu azungura umuhakanyi cyangwa


Umuhakanyi yazungura Umuyislamu.Umuntu rero ufite ababyeyi
batari Abayislamu, iyo yifuza kugira icyo ababonaho akibasaba bakiriho
bakakimuha nk’intashyo.
Icyo batamuhaye ari bazima n’iyo bamaze gupfa, amategeko ntiyemera
ko yakizungura, uretse nk’igihe waba ari wowe wenyine mu muryango
usigaye, Icyo gihe ashobora kubitwara ukabigurisha, amafaranga avuyemo
ukayakoresha mu mirimo y’idini. Na none iyo uri Umuyislamu kandi
ufite ibintu n’Abavandimwe batari Abayislamu, uwo ukeneye gufasha muri
bo, umufasha ukiriho kuko iyo upfuye nta muntu ufite w’umuyislamu
wakuzungura,
umutungo wawe ujya muri Bayitul Mali (Inzu y’umutungo w’Abayislamu).

GUHAGARARIRANA HAGATI Y’UMUYISLAMU N’UMUHAKANYI.

Islam ibuza ko Umuyislamu yagira inshuti Umuhakanyi ku buryo yagera mu


rwego rwo kumuhagararira mu bintu bye kuko ubucuti nkubwo Imana
yarabubujije. Qor’an: “YA AYUHA LADHINA AMANU
LATATAKHIDHUL YAHUDA WA NASWARA AULIYAA BADWUHUM
AULIYAU BADWIN WA MAN YATAWALAHUM MINKUM FA INAHU
MINHUM…” Maidat: 51. (Yemwe bantu mwemeye ntimuzagire Abayahudi
n’Abakristu inshuti zanyu magara kuko bo ubwabo ku bwabo ari inshuti,
n’uzaramuka abagize inshuti muri mwe, uwo nawe azabarwa muri bo, kandi
mu kuri Imana ntiyobora abantu bahuguje roho zabo).

107
AMATEGEKO MU BY’IMARI.

1. Umuyislamu gufatanya n’Umuhakanyi mu bucuruzi: Islam yemera


ubucuruzi kandi yemera ko Umuyislamu yacuruza ibicuruzwa byose
bitaziririjwe kandi yemera ko ashobora gufatanya n’uwo ariwe wese igihe
hari ubwizerane hagati yabo.Ntaho rero Islam ibuza Umuyislamu gufatanya
n’uwo ariwe wese igihe bose bizeranye kuko n’umurongo wa Qor’an utanga
uburenganzira mu
bucuruzi utasobanuye uwo umuntu yacuruzanya nawe cyangwa uwo
atacuruzanya nawe. Qor’an: “AHALA LLAHUL BAYIA WA HARAMA
RIBAA…”. Baqarat: 275. (Imana yaziruye ubucuruzi, maze iziririza kurya
Riba (iby’Ikirenga). Birumvikana rero ko Umuyislamu ashobora gufatanya
ubucuruzi n’utari we, ariko rero nyine nkuko tubizi uwafatanya na mugenzi
we w’Umuyislamu byaba byiza kurushaho. Muri urwo rwego tuzi ko
Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) tuziko mu ntambara
ya
Khayibar abayahudi ba Khayibar bamaze gutsindwa yabarekeye imirima,
bakayihinga bakajya bamuha icya
kariri ½ cy’umusaruro bejeje.
2. Kubakorera no kubakoresha: Islam ntiyanga ko Umuyislamu yakoresha
utari Umuyislamu cyangwa ko Umuyislamu yakorera utari Umusilamu kuko
nkuko twabivuze imirongo ya Qor’an itegeka ubucuruzi ntabwo Irobanura
abagomba kubukora n’abagomba kubukorerwa. Amateka nayo ahamya ko
Intumwa
Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) mbere yuko aba Intumwa
yaragiraga Ihene z’abantu ba Makka batari abayislamu. Ndetse dusanga ko
n’abantu bafatwaga iminyago mu ntambara bajyaga kuba Abaja b’abayislamu
atari Abayislamu.

AMATEGEKO Y’UBUYOBOZI.

1. Gukora mu mirimo y’abahakanyi: Islam yemera ko Umuyislamu yakora


mu mirimo y’Abahakanyi, haba mu nganda cyangwa se mu masosiyete igihe
cyose badakora ibyo Imana yaziririje nko gukora mu ruganda rw’inzoga,
akazi waba ukora ako ariko kose Islam ntibyemera. No gukora mu ruganda
cyangwa sosiyete icuruza ingurube n’ibiyikomokaho, ntabwo Islam ibyemera
kuko itubwira ko iyo Imana iziririje kurya ikintu, n’ibigikomokaho biba

108
biziririjwe.
2. Kujya mu Matora yabo no mu Budepite: Nkuko twabibonye kuva kera,
Islam ibuza gutegekesha amategeko yose atari ay’Imana, bisobanura rero ko
n’Umuyislamu kujya muri ayo mategeko no kuyategekesha bitemewe.
Ariko na none mu kureba inyungu rusange z’Abayislamu, Umuyislamu
yemerewe kujya mu nzego zifata ibyemezo ugamije gukurikirana inyungu
z’Abayislamu n’Ubuyislamu mu butegetsi no kwamagana mo itegeko iryo ari
ryo ryose cyangwa icyemezo cyabangamira Abayislamu.
3. Gufata Ubwenegihugu bw’Abahakanyi: Muri ki gihe usanga ibihugu
bitari iby’Abayislamu byarateye imbere, n’ibihugu byitwa ko ari byo bya
Kislamu bigaragara ko biri hasi haba mu bukungu cyangwa mu iterambere.
Ibyo rero byatumye abantu benshi barimo n’Abayislamu b’ubwenge buke
bumva ko kwiyitirira biriya bihugu byateye imbere, ukaba umunyamerika
cyangwa umufaransa cyangwa umwongereza, biguhesha ishema n’agaciro
aho uri hose ku Isi, bityo rero buri wese akumva yaba umwe muri abo.
Abayislamu bagomba kumenya ko icyubahiro ari icy’Imana n’Intumwa yayo
n’Abemera Mana nkuko Imana ibitubwira muri Qor’an Surat Al munafiquna,
Umurongo wa 8. Bisobanura rero ko gushakira icyubahiro ahandi hatari aho,
uba utakaye kandi n’icyo cyubahiro ntukibone. Intumwa Muhamad (Imana
imuhe amahoro n’imigisha) nawe aravuga iti: Hadith: “MAN TASHABAHA
BI QAUMIN FA HUWA MIN’HUM”. (Uzisanisha n’abantu abo aribo bose,
ku munsi w’imperuka uwo azabarwa muri bo)

AMATEGEKO YO KWINJIRA ISLAM.

1. Kwinjira Islam: Nta mirimo myinshi ihambaye Umuntu asabwa kugira ngo
abe Umuyislamu, uretse kuvuga amagambo abiri gusa: “ASH’HADU AN
LA ILAHA ILA LLAHU WA ASH’HADU ANA MUHAMADA RASULU
LLAHI”. Iyo uvuze ayo magambo uba ubaye Umuyislamu ndetse umuntu
yavuga ko uba wuriye ingazi ya mbere muri Islam ariko utaraba umwemera
ariyo ngazi ya kabiri. Qor’an: “QALATIL AALABU AMANA. QUL LAM
TUUMINUU WALAKIN QULUU AS’LAMUNA WA LAMA YAD’KHULIL
IMANU FI QULUBIKUM…” Hujurati: 14. (Abarabu bo mu cyaro baravuze
bati: Twaremeye. babwire uti: Ntimuraba abemera, ariko muvuge muti:
twabaye Abayislamu kuko ukwemera kutari kwinjira mu mitima yanyu).
Inzira umuntu agomba kwemeza mo ko runaka ari Umuyislamu ni inzira
eshatu (3):

109
a) Kuvuga za SHAHADU ebyili.
b) Gukurikira.
c) Gukora Ibikorwa bijyana n’Ubuyislamu.

2. Ingaruka zo kwinjira Islam ku bikorwa by’Umuntu:

Izo ngaruka dushobora kuzishakira mu bintu bitatu (3) by’ingenzi:


a) Mu bikorwa rusange n’imikoranire ye n’abandi bantu kuko Islam ari
gahunda yuzuye iruta izindi. Bityo rero iyo Umuntu yinjiye Islam, gahunda
zose yari arimo zidahuye na Islam zirahinduka, haba mu bikorwa akaba
umunyakuri, umwizerwa, inyangamugayo, ukunda bagenzi be no kubafasha,
akabana neza n’abaturanyi be, n’ibindi byose byiza bishobora kuranga imico
myiza ya kislamu.
b) Iyo Umuntu yinjiye Islam, gahunda ze zose zirahinduka, n’imibanire ye
n’Umugore irahinduka kuko Islam hari ibyo isaba umugabo kubahiriza ku
mugore we, hakaba n’ibyo isaba umugore kubahiriza ku mugabo we.
Ni ukuvuga rero ko imibanire y’umugabo n’umugore ihinduka ndetse
n’uburyo umuntu arongoramo burahinduka, akirinda ibyo Islam ibuza nko
kuvanga abagabo n’abagore mu makwe no gukoresha inzoga mu bukwe
bwawe.
c) No kwinjira Islam bigaragara ku muntu iyo yaretse amategeko Imana
yamutegetse gukora n’iyo yakoze ibyo Imana yabujije gukora, ingaruka
ziba nyinshi, haba k’ubuzima bwe bwite cyangwa ku mirimo ye. Hadith:
“Ubusambanyi buraga ubutindi”. Qor’an: “WA MAN AARADWA AN
DHIKRI FAINA LAHU MAISHATAN DWAN’KAN WA NAH’SHURUHU
YAWUMAL QIYAMATI AAMAA”. Twaha: 124. (Uzatera umugongo
urwibutso rwanjye (Qor’an) no gukurikiza amategeko yanjye, uwo azagira
ubuzima bw’inzitane kuri iyi Isi, kandi ku munsi w’imperuka tuzamuzura ari
impumyi).

3. Ingaruka zo kwinjira Islam mu gutsimbataza amategeko y’Idini:

a) Iyo umuntu yinjiye muri Islam amategeko yose aba amureba nta na rimwe
rivuyemo, yaba ayo yategetswe gukora ndetse n’ayo yabujijwe. Ni muri urwo
rwego Islam isaba abamenyi muri Islam guhora bibutsa gukora ibyiza no
kubuza gukora ibibi, basobanura n’inyungu z’ibyo byombi. Ni muri urwo
rwego kandi bagomba kubahiriza ibihano byashyizweho n’Imana kubera

110
ibyaha runaka umuntu yakora, nko gucibwa ukuboko igihe wibye, no
guterwa
amabuye igihe wafatiwe mu busambanyi warashatse, no gukubitwa ibiboko
Ijana (100) igihe wafatiwe mu busambanyi uri ingaragu.
b) Itegeko ryo kuzungura hagati y’umuntu winjiye Idini n’abavandimwe be
batinjiye Idini: Islam ntiyemera na gato ko Umuyislamu yazungura mwene
wabo w’umuhakanyi cyangwa umuhakanyi yazungura umuvandimwe we
w’umuyislamu. Hadith: “Umuyislamu ntagomba kuzungura umuhakanyi,
n’umuhakanyi ntazungura Umuyislamu”. Ariko nkuko twabivuze, Islam
yemera ko Umuyislamu yafasha umuvandimwe we w’umuhakanyi Igihe
akiriho.
c) Iyo Umuntu amaze kwinjira Islam abujijwe kurya umutungo wakomotse
ku
kintu icyo ari cyo cyose cya ziririjwe. Umuyislamu abujijwe gutunga
ingurube, Imbwa, Inzoga n’ibindi kandi uko abujijwe kubitunga ninako
abujijwe no
kubicuruza no kurya umutungo ubikomotseho. Hadith: “Iyo Imana iziririje
ikintu iziririza n’umutungo ugikomokaho”
d) Iyo Umuntu yinjiye Islam akenshi na kenshi uruhare yari afite mu
muryango
we utari uw’Abayislamu ruragabanuka kuko nta cyizere baba bakimufitye
kuko baba badahuje ukwemera. Kuri iyo mpamvu rero Islam yabujije
umuhakanyi kuba yahagararira Umuyislamu mu kintu icyo ari cyo cyose,
n’Umuyislamu kuba yahagararira umuhakanyi, nkuko twabibonye mu
masomo yatambutse.

111
Contents
tFIQIHI NI IKI? 1
TWAHARATU 1
(Kwisukura) 1
UBWOKO BWA TWAHARATU. 1
IBICE BY’AMAZI. 2
UBWOKO BWA NAJISI. 2
AMATEGEKO YO KWITUMA. 3
GUSTANJI. 3
(Kwisukura igihe urangije kwituma) 3
AMABWIRIZA YO GUS’TANJI. 3
GUTAWAZA 4
(Gukaraba ugiye gusenga) 4
IBYIZA BYO GUTAWAZA. 4
INKINGI ZO GUTAWAZA. 5
SUNAT ZO GUTAWAZA. 5
IBYO UMUNTU AGOMBA KWIRINDA IGIHE ATAWAZA. 5
IBYANGIZA ISUKU YO GUTAWAZA. 6
KOGA. 7
IBISHOBORA GUTUMA UMUNTU YOGA. 7
NINGOMBWA KOGA MU BIHE BIKURIKIRA. 8
INKINGI ZO KOGA. 8
ISUNAT ZO KOGA. 8
TAYAMAMU. 9
IMPAMVU ZITUMA UMUNTU AKORA TAYAMAMU. 9
INKINGI ZA TAYAMAMU. 9
IBYANGIZA ISUKU YA TAYAMAMU. 10
IBIBUJIJWE KU MUNTU UFITE IJANABA. 10
MAS’HU ALAL KHOFAYINI. 10
(Gusiga amazi kuri khofu) 10
IBYANGIZA ISUKU Y’UWASIZE KURI KHOFU. 11
IBYO UGOMBA KUBA WUJUJE KUGIRANGO USIGE KURI KHOFU.
11
GUSIGA KU KIREMBA. 11
GUSIGA KU GIPFUKO CYANGWA ISIMA. 11
AMARASO Y’IMIHANGO. 12
(Al hayidwa) 12

112
IBYO URI MU MIHANGO AZIRIRIJWE GUKORA. 12
IBISANZA. 13
(Nifasi) 13
AL IS’TIHADWAT. 13
SUNAT ZA KAMERE. 13
ISWALA. 14
(Isengesho) 14
UBWOKO BW’AMASENGESHO. 15
IBYIZA BY’AMASENGESHO. 15
AMASENGESHO Y’ITEGEKO. 15
ISENGESHO NI ITEGEKO KURI INDE? 16
ITEGEKO RY’UWARETSE GUSENGA. 16
ADHANA NA IQAMAT. 16
IQAMAT. 16
UBUSABE NYUMA YA ADHANA. 17
IBYO UMUNTU AGOMBA KUBA YUJUJE KUGIRANGO ASENGE.
17
INKINGI Z’ ISENGESHO. 18
IBYANGOMBWA BY’ ISENGESHO. 19
ISUNAT Z’ISENGESHO. 19
IBIKORWA BITARI BYIZA MU ISENGESHO. 20
IBIKORWA BITAGIRA ICYO BITWARA ISENGESHO. 21
IBYANGIZA ISENGESHO. 21
ISENGESHO RY’IMBAGA. 22
NI RYARI UMUNTU ABARWA KO YASENGEYE MU MBAGA? 22
IBYIZA BY’ISENGESHO RY’IMBAGA. 22
AMATEGEKO YA IMAMU NA MA’AMUMA. 22
AMASENGESHO Y’ISUNAT. 24
(Ingereka) 24
IBYIZA BY’ISUNAT. 24
AMASENGESHO Y’ISUNAT. 24
(Ingereka) 24
ISENGESHO RYA WITRI. 25
IBYIZA BYA WITRI. 25
UBURYO BUTANDUKANYE WITRI ISENGWA MO. 26
ISENGESHO RYA TARAWEHE. 27
SWALATUL KUSUFI. 27

113
(Isengesho ry’ubwirakabiri) 27
SWALATU IS’TIS’QAU 28
(Isengesho ryo gusaba imvura) 28
SWALATU DWUHA. 28
(Isengesho ry’agasukuruko) 28
SUJUDU TILAWAT. 28
(Sijida y’igisomo) 28
ATAHIYATUL MASJIDI 29
(Isengesho ryo gusuhuza umusigiti) 29
SWALATU IS’TIKHARAT 29
(Isengesho ryo gusaba Imana ubujyanama) 29
SUJUDU SAHAWI. 30
(Sijida yo kwibagirwa) 30
IBISHOBORA GUTUMA UMUNTU ATAJYA GUSENGERA ISENGESHO
MU MUSIGITI. 32
UKO UMURWAYI ASENGA. 33
GUFATANYA AMASENGESHO NO KUYAGABANYA. 34
IMPAMVU ZO GUFATANYA AMASENGESHO NO KUYAGABANYA.
34
ISENGESHO RY’IJUMA 34
(uwa gatanu). 34
ISUNAT Z’IJUMA. 35
IBYO ISENGESHO RY’IJUMA RIGOMBA KUBA RYUJUJE KUGIRANGO
RIBEHO. 35
ISENGESHO RY’ILAYIDI. 36
ISUNAT Z’ILAYIDI. 36
SWALATUL JANAZATI 37
(Isengesho ry’uwapfuye) 37
UWA MBERE UFITE UBURENGANZIRA BWO KOZA,
GUHAMBA,GUSENGERA UWAPFUYE. 38
GUTANGA POLE. 39
(Kwihanganisha umuntu wapfushije) 39
GUTANGA I ZAKAT. 40
(Amaturo) 40
IBYIZA BYO GUTANGA I ZAKAT. 41
INYUNGU ZO GUTANGA I ZAKAT. 41
IMITUNGO IGOMBA GUTANGIRWA I ZAKAT. 41

114
IBYO UGOMBA KUBA WUJUJE KUGIRANGO UTANGE I ZAKAT.
41
UKO BABARA ZAKAT 42
1. ZAKAT YA ZAHABU NA FEZA. 42
2. ZAKAT Y’AMAFARANGA. 43
ESE BATANGA AMAFARANGA ANGAHE? 43
3. ZAKAT Y’IBICURUZWA. 43
4. ZAKAT Y’IBIHINGWA. 45
5. ZAKAT Y’AMATUNGO. 45
6. ZAKAT Y’UBUKI. 48
ZAKAT Y’IMIGABANE MURI SOSIYETE NA KOPERATIVE
Z’UBUCURUZI, UBWOROZI N’UBUHINZI. 48
8. ZAKAT Y’UBUKODE. 49
9. ZAKAT Y’INGANDA Z’UBUCURUZI. 50
10. ZAKAT Y’IMISHAHARA. 50
ABAGOMBA GUHABWA ZAKAT. 50
ZAKATUL FITRI. 51
UKO ZAKATUL FITRI IGOMBA KUBA INGANA. 51
IGIHE ZAKATUL FITRI ITANGIRWA. 51
GUSIBA UKWEZI KWA RAMADWANI. 51
IBYO UGOMBA KUBA WUJUJE KUGIRANGO USIBE. 52
IBYANGIZA IGISIBO. 53
IBYANGIZA IGISIBO UKABA UTEGETSWE KWISHYURA GUSA.
53
IBYANGIZA IGISIBO UMUNTU AKABA ATEGETSWE KWISHYURA
NO GUTANGA ICYIRU. 53
ISUNAT Z’IGISIBO. 54
IBISIBO BY’ISUNAT. 55
ITIKAFU. 56
IBYIZA BY’IMINSI ICUMI YA NYUMA Y’UKWEZI KWA RAMADWANI
NA LAYILATUL QADRI. 56
HIJAT NA UMURAT. 57
UBURYO BWO GUSURA URUSENGERO RW’INTUMWA MUHAMAD
60
AMATEGEKO Y’UMURYANGO. 61
INKINGI ZA NIKAHI. 64
UFITE UBURENGANZIRA BWO GUHAGARARIRA UMUKOBWA.64

115
ABO UMUNTU AZIRIRIJWE KURONGORA. 65
KURONGORA UMUHAKANYI. 65
IBYO BURI WESE MUBASHAKANYE AGOMBA MUGENZI WE.
66
IBYO UMUGORE AGOMBA GUKORERA UMUGABO WE. 67
ITALAKA. 67
(Ubutane) 67
UBWOKO BW’ITALAKA. 69
RAJIA. 69
BAAINU. 70
IBYO UWAHAWE ITALAKA AGOMBA. 71
EDA. 71
KWIRABURIRA UMUGABO. 75
AMATEGEKO AGENDANA N’UBUSAMBANYI NO GUHOHOTERA
IBIREMWA N’IMITUNGO. 75
ISHUSHO Z’UBUSAMBANYI. 77
UMUGABO GUKORANA IMIBONANO N’UNDI MUGABO. 78
GUKINISHA UBWAMBURE UGASOHORA INTANGA. 79
INGARUKA Z’UBUSAMBANYI. 79
IBIHANO BY’UBUSAMBANYI. 79
UKO ISLAM IBUNGABUNGA UBUZIMA N’IMITUNGO IBIRINDA
IHOHOTERWA IRYO ARIRYO RYOSE. 80
AL JINAYAATU. 81
(Ihohotera) 81
DIYAT. 83
(Impongano) 83
DIYAT Y’UMUGORE W’UMUSLAMU UTARI UMUJA. 84
DIYAT Y’IGISEBE. 84
DIYAT Y’UMUNTU UTARI UMUYISLAMU. 84
GUHOHOTERA UMUTUNGO. 84
UBUJURA. 84
UBUJURA NI IKI? 85
IBYO UMUNTU AGOMBA KUBA YUJUJE KUGIRA NGO YITWE UMU-
JURA. 86
UBUJURA BUKURU. 86
(Al muharibina) 86
IBYO UMUNTU AGOMBA KUBA YUJUJE KUGIRA NGO ABARWE

116
MURI MUHARIBINA. 87
GUHOHOTERA ICYUBAHIRO. 88
IBIGOMBA KUBAHIRIZWA KUGIRANGO IGIKORWA CYITWE QA-
DHIFU. 89
IMVUGO IKORESHWA MURI QADHIFU. 89
AMWE MU MATEGEKO Y’IBIRIBWA N’IBINYOBWA, IMYAMBARO
N’IBIRIMBISHO NO KURAHIRA. 89
KUBAGA. 91
IBICE BYO KUBAGA. 91
IBIGOMBA KUBAHIRIZWA MU KUBAGA. 91
IDWITIRARU. 92
(Kugera ku bwa burembe) 92
KWIVUZA UKORESHEJE IMITI YA ZIRIRIJWE. 93
AL AYIMANU. 93
(Indahiro) 93
KAFARAT Y’INDAHIRO. 95
KURIMBA. 95
IMIRIMBO YEMEWE K’UMUGORE GUSA. 96
IMIRIMBO IBUJIJWE K’UMUGORE. 96
IMYAMBARO. 97
AMATEGEKO YA NGOMBWA AGENGA IMIKORANIRE
Y’ABAYISLAMU N’ABATARI BO MU BIHUGU BYA KISLAM CYANG-
WA AHANDI. 98
GUTURA MU BIHUGU BY’ABAHAKANYI. 98
GUSUHUZA ABAHAKANYI. 99
GUSURA UBAHAKANYI. 99
GUSURA KIRIZIYA NO KUYISENGERAMO. 100
GUHAMBA MU MARIMBI Y’ABAHAKANYI. 100
KWIFATANYA N’ABAHAKANYI MU BYISHIMO BYABO
N’AKABABARO KABO. 100
KURONGORA MUBA HAKANYI. 101
GUTERA IGIKUMWE M’UBUTEGETSI BWABO. 101
KUNGA UBUVANDIMWE N’ABAVANDIMWE NDETSE N’ABABYEYI
BATARI ABAYISLAMU. 101
KUBITABA IGIHE BAGUTUMIYE. 102
KWAKIRA INTASHYO YABO NO KUBOHEREREZA INTASHYO NO
KUBAHA ISADAKA. 102

117
GUKORESHA AMASAHANI N’IMYENDA Y’ABAHAKANYI. 103
KURYA KU BIRIBWA N’IBINYOBWA BY’ABAHAKANYI. 103
KWINJIZA UMUHAKANYI MU MUSIGITI. 104
GUTUMA UMUHAKANYI AFATA QOR’AN. 104
KUZUNGURANA HAGATI Y’UMUSILAMU N’UMUHAKANYI. 105
GUHAGARARIRANA HAGATI Y’UMUYISLAMU N’UMUHAKANYI.
105
AMATEGEKO MU BY’IMARI. 106
AMATEGEKO Y’UBUYOBOZI. 106
AMATEGEKO YO KWINJIRA ISLAM. 107

118

You might also like