Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 21

I BIBAZO N’IBISUBIZO BIJYANYE N’AMATEGEKO Y’UMUHANDA

1. Iyo impanuka yangije ibintu gusa cyangwa hakaba hari abakomeretse byoroheje
umuyobozi akora iki?

Rep: Umuyobozi ajya aho impanuka yabereye kugirango abyumvikaneho n’uwo


bagonganye bagaragaze uko byagenze kugirango bafashe umukozi ubishinzwe kubyirebera
niba batabyumvikanaho.

2. Vuga 4 mubakozi babifitiye ububasha?

Rep:

Ø Ba ofisiye nab a S/ofisiye bo muri polisi y’igihugu igihe bari mu kazi.


Ø Abapolisi bo mu mutwe ushinzwe umutekano mu muhanda.
Ø Abakozi bo mu biro by’amateme n’imihanda.
Ø Abakozi ba gasutamo.

3. Sobanura ijambo “umukozi ubifitiye ububasha”

Rep: Ni umwe mu bayobozi bavugwa mu ngingo ya 3 y’iri teka wambaye ku buryo


bugaragaza ibimenyetso by’imirimo ashinzwe.

4. Ibinyabiziga bigishirizaho gutwara birangwa n’iki?

Rep: Ni inyuguti ya L inyuma y’umweru iri mw’ibara ry’ubururu ifite uburebure buta hasi
ya cm 15.

Icyapa cy’umweru cyanditseho”AUTO ECOLE” munyuguti z’umukara.

5. Umuhanda ufite ibisate 4 ugendwamo nu byerekezo byombi ni ibihe bisate bibujijwe


kunyuramwo n’umuyobozi?

Rep: ibibujijwe kunyurwamo ni ibisate2 niri ibumoso kandi kugenda kumirongo


ibangikanye byemewe gusa ku gice cya 2 cy’iburyo bw’umuhanda.

6. Vuga abantu 3 ibinyabiziga bishobora kugenda bibangikanye?

Ø Mu mihanday’ibisate 4 kandi igendwamo mu byerekezo byombi.


Ø Ku mihanda igendwamo mu cyerekezo kimwe kandi igabanyijemo ibisate 2.
Ø Igihe abakozi babifitiye ububasha babitegetse.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 1


7. Iyo banyuze iruhande rw’inkomyi (imbogamizi) kandi bakagomba kuyikikira banyuze


mu muhanda abayobozi bagomba gukora iki ngo batabangamira abanyamaguru?

Rep: Umuyobozi agomba gusiga umwanya ufite ubugari bwa m 1 hagati yayo n’inkomyi iyo
bidashoboka umuyobozi agabanyaumuvuduko ntarenze km 5/h.

8. Iyo ubugari bw’umuhanda buadahagije kugira ngo ibisikana ryorohe abayobozi bakora
iki?

Rep: Bifashisha utuyira tw’abanyamaguru ariko ntibateze impanuka abagenzi bazirimo.

9. Mu mihanda yo mu misozo no zindi nzira zicuramye aho kubisikana bidashoboka cg


biruhanyije abayobozi bakora iki?

Rep: Umuyobozi w’ikinyabiziga kimanuka ashyira ku ruhande ikinyabizigan cye akareka


ibizamuka bigahita cyeretse iyo hari ubwikingo ibizamuka bishora kwikingamo.

10. Iyo byanze bikunze kimwe mu binyabiziga bigiye kubisikana bigomba gusubira inyuma
abasubura inyuma ni bande?

Ø Abatwaye ibinyabiziga bidakururana bahuye n’abatwaye ibikururana


Ø Abtwaye ibinyabiziga bito bahuye n’abatwaye ibinini
Ø Abatwaye ibinyabiziga bitwaye imizigo bahuye n’abatwaye abantu.

11. Mbere yo kugira uwo anyuraho umuyobozi wese agomba kubanza kwiringira iki?

Rep:

Ø Ko nta wundi muyobozi umukurikiye watangiye kumunyuraho.


Ø Ko umyobozi umuri imbere atshatse kunyura ku wundi cg gukatira ibumoso.
Ø Ko igisate cy’umuhanda agiye kunyuramo harimo inkomyi
Ø Kureba ko kugaruka iburyo bw’umuhanda bitabangamiye abayobozi yanyuzeho
Ø Ko atari mu ikono

12. Umuyobozi ubonye ko hari undi umukurikiye ushaka kumunyuraho agomba gukora
iki?

Rep: Kwegera iruhande rw’iburyo bw’umuhanda agabanyije umuvuduko

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 2


13. Vuga ahantu 4 habujijwe kunyuranaho.

Rep:

Ø Hafiy’iteme iyo hari umuhanda ufunganye


Ø Hafi y’ibice by’umuhanda bimeze nabi cg byerekanywe bityo
Ø Hafi y’aho abnyamaguru banyura
Ø Ahari icyapa kibuza cyabugenewe
Ø Mu ikorosi

14. Iyo biaye ngombwa ko umuhanda uba icyerekezo kimwe kandi ukaba unyura mu ntara
nyinshi ninde ufata icyemezo?

Rep: Ni minisitiri ushinzwe imirimo ya Leta

15. Kuki umubozi w’ikinyabiziga asiga umwanya uhagije hagati ye n’ikinyabiziga


akurikiye?

Rep: Kugira ngo atakigonga mu gihe kigabanyije umuvuduko cg gihagaze ku buryo


butunguranye.

16. Iyo nta mategeko yihariye akurikizwa muri ako karere cg imitunganyirize bwite yahoo,
ibinyabiziga bihagaze ku mihanda umwanya muto cg munini bihagarara ku buhe buryo?

Rep: Bihagarara bitonze umurongo umwe ubangikanye n’inkombe y’umuhanda.

17. Ni ryari guhagarara akanya gato n’akanini bibujijwe ku ruhande ruteganye n’urw’ikindi
kinyabiziga gihagaze?

Rep: Ni igihe:

Ø Ku mihanda ibisikanirwamo, iyo ubugari bw’umwanya w’ibinyabiziga bigomba


gutuma bibisikanirwamo butagifite m 6.
Ø Ku mihanda y’icyerezo kimwe, iyo ubugari bw’umuhanda usigaye butagifite m 3.

18. Iyo begereye ibyome ni abahe bayobozi batambuka mbere y’abandi?

Rep:

Ø Ni abayobozi b’ibinyabiziga bitwaye abarwayi


Ø Ibitwaye abaganga bahurujwe byihutirwa.
Ø Ibinyabiziga ndakumirwa
Ø Ibinyabizi bitwaye umuntu ufite icyemezocyo guhita mber
Ø Ibinyabiga bitwaye ubutumwabwanditse bifite ikimenyetso kibiranga
Ø Ibinyabiziga bitwaye amatungo

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 3


19. Ni ibihe binyabiziga bibujijwe guhagarikwa igihe kirenze iminsi 7 ku nzira
nyabagendwa?

Ø Munzira nyabagendwa: ni ibinyabiziga bifite moteri bitagishoboye kugenda kimwe


na rumoruki.
Ø Mu nsisiro: ni ibinyabiziga bikomatanye bifite uburemere ntarengwa bwemewe
burenze ibiro 3500 keretse ahari ikimenyetso E,20 (parking)

20. Uruhushya rwo gukorera amasiganwa mu nzira nyabagendwa rutangwa nande?

Rep: Umuku w’akarere, uw’intara cg minisiti w’ubutegetsi bw’igihugu bitewe naho


amasiganwa yabereye.

21. Vuga ibintu umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kwiringira mbere yo gusiga ikinyabiziga
cye cg inyamaswa ayoboye.

Rep: Yiringira ko nta mpanuka iyo ari yose iri bube, kandi nanone yaba ari ikinyabiziga
gifite moteri, akabanza kwiringira ko bitakoreshwa nta ruhushya rwe.

22. Vu umuvuduko ntarengwa w’ibinyabiziga bigenda mu nsisiro.

Rep: Imodoka zagenewe gutwara abantu uretse ibinyabiziga bitwarira hamwe abantu
n’izitarenza TONI 1 ni km 50/h naho izindi ni km 40/h.

23. Umwanya usigara hagati y’ibinyabiziga 2 bihagaze ku ruhande rumwe rw’umuhanda


ubisikanirwamo ugomba kuba m zingahe mu nsiisro n’ahatari mu nsisiro?

Rep: Ni m 5 mu nsisiro na m20 ahatari mu nsisiro.

24. a. Ni ryari ikinyabiziga cyose kigomba kurangirwa kure n’ibimenyetso byabugenewe


biri ahantu hagaragara kugira ngo biburire abandi bayobozi baza bagisanga.

b. Ibyo bimenyetso ni ibihe ?

Rep : Iyo bihagaritswe nijoro ku buryo abayobozi bakigana badashobora kumenya ko


kibabereye imbogamizi.

Iyo umuyobozi ahagaritse ikinyabiziga cye ahabujijwe

Ibyo bimenyetso ni Mpandeshatu yerekana ahashobora kubera ibyago, Gucanira rimwe


amatara ndanga cyerekezo cg itara bafata mu ntoki rimyasa.

25. Ni ibhe binyabiziga bigomba gushyirwaho icyapa cy’umuhonso kidashobora kurenza ?

Rep: ni ibnyabiziga bifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga toni 5.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 4


26. Iyo umuyobozi w’ikinyabiziga gifite moteri ageze hafi y’inyamaswa zikurura, izikorera
ibintu, izigenderwaho cg amatungo agomba gukora iki?

Rep: Agomba kugenda buhoro, akitaza cg agahagarara.

27. Shushanya icyapa kiranga ururiro rw’abahisi (abagenzi)

Rep:

28. Ni ibihe binyabiziga bitari ngombwa kurangirwa kure n’ikimenyetso cyabugenewe kiri
ahantu hagaragara ngo kiburire abandi bayobozi baza bakigana.

Rep: Ni za velomoteri cg amapikipiki adafite akanyabiziga ku ruhande.

29. Vuga ibimenyetso abayobozi b’ibinyabiziga ndakumirwa kubahiriza.

Rep: Ntabyo uretse ibyo bategetswe n’abakozi babifitiye ububasha, kandi bakaba batateza
ibyago. Uguhita kwabyo kugomba kurangwa n’intabaza yihariye.

30. Vuga uburemere ntarengwa bunyuzwa ku mateme akozwe mu ngiga z’ibiti cg mu


mbaho.

Rep: Ni toni 8 keretse igihe icyapa kibibuza kibyerekana ukundi

31. Vuga ibintu 3 abagendera mu nzira nyabagendwa babujijwe kwata.

Ø Umurongo w’abasirikare cg imirongo y’ibinyabiziga by’ingabo z’igihugu


Ø Umurongo w’abanyeshuri bayobowe na mwarimu
Ø Uruhererekane

32. Ibyapa bishyirwa ku ntangiriro y’iteme riteye impungenge biba byerekana iki?

Rep: Byerekana uburemere ntarengwa bwemewe kimwe n’amabwirizaagomba


gukurikizwa kuri iryo teme.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 5


33. Vuga ahantu 4 habujijwe guhagarara akanya gato no guhagarara akanaya kanini.

Ø Mu duhanda tw’abanyamaguru
Ø Mu duhanda tw’abanyamagare na velomoteri
Ø Hejuru no munsi y’amateme no mu mihanda inyura ikuzimu
Ø Mu muhanda
Ø Mu ikoni
Ø Ahari ibimenyetso bibuza bya bugenewe

34. Sobanura amagambo akurikira:

Ø Inzira nyabagendwa: Imbago zose z’imihanda minini, aho abantu nyamwinshi


bahurira, aho imodoka zihagara, inzira n’utuyira two ku mihanda, ibiraro, ibyombo.
Muri rusange ni imihanda nyabagendwa yose igendwamo ku butaka
Ø
Ø Igisate cy’umuhanda: Kimwe mu bice bigabanyije umuhanda mu burebure bwawo
bishobora kugaragazwa n’umurongo umwe ukomeje cg ugizwe n’uduce
dukurikiranye.

35. Vuga umuvuduko ntarengwa wa velomoteri hanze y’insisiro

Rep: Ni km 50/h naho mu nsisiro ni km40/h

36. Ni ryari amatara maremare agomba kuzimwa?

Ø Iyo umuhanda umurikiwe umuyobozi akaba ashobora kureba imbere muri m100.
Ø Iyo ikinyabiga kigiye kubisikana n’ikindi
Ø Iyo ikinyabiziga gikurikiye ikindi mu ntambwe zitagera kuri m 50.

37. Iyo abanyamagu bageze ku tuyira tw’abanyamagare bitondera iki ?

Rep: Barareka amagare agatambuka kimwe naza velomoteri

38. Gukoresha amahoni bigomba kumara umwanya ungana iki?

Rep: Umwanya muto kandi bigakorwa gusa igihe hari impamvu yo kwirinda impanuka cg
igihe atari mu nsisiro kugira ngo umuyobozi amenyeshwe kobagiye kumunyuraho.

39. Ni ryari ibinyabizi bya gisikare bidakuriza amategeko y’intera igomba kuba hagati
y’ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa?

Ø Igihe biri mu nsisiro


Ø Kuva bwije kugeza bukeye
Ø Igihe igihu cyabuditse kigatuma bashobora kureba neza nibura muri m30.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 6


40. Iyo uburebure bw’imizigo iri ku kanyamizigo gakururwa burenga m 12 hagomba iki?

Rep: Hagomba umuherekeza ukurikiye icyo kinyabiziga ku maguru.

41. Umuyobozi w’inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, izo bagenderaho kimwe


n’amatungo agomba kubifashwamo n’abaerekeza bangahe?

Rep: Abaherekeza bahagije ku buryo batagomba kujya munsi y’umuherekeza umwe ku


nyamaswa.

42. Sobanura ijambo MAKUZUNGU uvuge n’uburebure bwayo ntarengwa.

Rep: Rumoruki iyo ari yo yose yagenewe gufatishwa ku kinyabiziga gikurura ku buryo
igice cyacyo kiba kikiryamyeho kandi uburemere bwacyo n’ubw’ibyo itwaye
bugashikamira icyo kinyabiziga.

Uburebure bwacyo ntarengwa ni m17, 40.

43. Vuga ibintu 4 umuyobozi w’ikinyabiziga yitondera igihe apakira imizigo mu kinyabiziga
cye.

Ø Kudateza ibyago mu ngendo


Ø Kutangiza inzira nyabagendwa
Ø Kutabuza umuyobozi kubona neza
Ø Kudakingiriza amatara n’icyapa kiranga imodoka

44. Imburira zimurika zagenewe iki?

Rep: Zagenewe gukoreshwa kugira ngo bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho


haba mu nsisiro cg ahandi hose.

45. Iyo hatari utuyira two ku mpande cg inkengero zigiye hejuru cg bidashoboka
kugendwaho n’abanyamaguru banyura he?

Rep: Abanyamaguru banyura mu muhanda, bakabikora batabangamiye uburyo bwo


kugendera muri uwo muhanda.

46. Ni ryari abanyamaguru bagomba kwambukiranya mu myanya yabagenewe?

Rep: Bagomba kunyura mu myanya yabagenewe iyo imodoka iri ahategejejekuri m 50.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 7


47. Uburebure bw’ibinyabiziga bikururana habariwemo igituma bikururana, iyo gikuruwe
n’inyamaswa ntiburenza m zingahe?

Rep: Metero 8

48. Ni ryari ubugari bw’imzigo yikorewe mu kinyabiziga bishobora kugera kuri m 3?

Rep: Iyo imizigo ari nk’ipamba, ibyatsi, ikawa,….kandi bikaba bijyanwa mu karere
katarenga km 25 uvuye aho yapakiriwe.

49. Iyo ikinyabiziga kikoreye ibintu birebire bidashobora kugabanywa ntibirenza m


zingahe ku mpera y’inyuma?

Rep: Ntibirenza m 3

50. a) Vuga ubugari ntarengwa bw’imzigo yikorewe n’amagare na velomoteri

Rep: Ni cm 75

b) Ipikipiki idafite akanyabiziga ku ruhande

Rep: Ni m1, 25

51. Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kwicara mu mwanya ufite ubugari bungana iki?

Rep: Ubugari bungana na cm 55. Uwo bicaranye nibura cm 40

52. Amategeko ntayegayezwa cg atihutirwa ashyirwaho nande?

Rep: Ashyirwaho na perezida wa repuburika

53. Umurongo mugari wera udacagaguye uciye ku buryo bugororotse ku nkengero


y’umuhanda uvuga iki?

Rep: Werekana sho abyobozi bategetswe guhagarara akanya gato babyeretswe n’icyapa
B, 2 cg B, 2, b

53. Shushanya icyapa kerekana iherezo ry’umuhanda urombereje w’ibisate byinshi E, 16

Rep:

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 8


54. Ni abahe bayobozi b’ibinyabiziga bemerewe gutwara abantu mu bice by’inyuma
by’ibinyabiziga byagenewe gutwara ibintu?

Ø Abayobozi b’ibnyabiziga bikoreshwa mu mirimo ya gisirikari


Ø Imirimo ya gipolisi
Ø Imirimo y’abarwanya inkongi
Ø Imirimo y’abasukura imihanda

55. Iyo hagati ya rumoruki n’ikinyabiziga kiyikurura hari umwanyaurenze m 3


bigaragazwa n’iki?

Rep: Ku manywa ni agatambarogatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande.

Ni joro ni iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa n’ikimenyetso cy’itara risa n’icunga
rihishije rigaragara mu mbavu keretse iyo ikinyabiziga kimuritswe

56. Ni abahe bana madashobora gutwara mu myanya y’imbere y’ikinyabiziga igihe harimo
indi myanya ?

Rep : Ni abana bari hasi y’imyaka 12

57. Iyo bibaye ngombwa ko umuyobozi w’ikinyabiziga gitwaye ibintu birebire bidashobora
kugabanywa agomba uruhushya rutangwa na nde ?urwo ruhushya ruba rwerekana iki ?

1. Amasaha ibyo bizatwarirwa


2. Aho bizanyuzwa
3. Itariki bizagenderaho

58. Vuga uburemere ntarengwa bwa rumoruki idafite feri y’urugendo.

Rep: Ntibushobora kurenga ½ cy’uburemere bw’ikinyabiziga gikurura n’ubw’umuyobozi

59. Ni ayahe matara arenze 2 y’ubwoko bumwe ashobora gushyirwa ku kinyabiziga?

Rep: Itara ndanga-mubyimba cg ndanga-burumbarare

Itara ndanga-kerekezo

60. Ni ryari amatara maremare n’ayo kubisikana ategetswe gukoreshwa ku binyabiziga


(mu mpande)?

Rep: Ni iyo umuvuduko w’ikinyabiziga kidapakiye kandi kigeze ahategamye ushobore


kurenga km 20/h.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 9


61. Amatara menshi y’ubwoko budahuje kimwe n’amatara n’utugarurarumuri bishobora
gushyirwa hehe ku kinyabiziga?

Rep: Bishobora gushyirwa ahantu hamwe cg mu kintu kimwe amurikamo, buri tara na buri
kagarurarumuri bipfa kuba bikurikije amategeko abyerekeye kandi ku buryo budashobora
kujijisha.

62. Utugarurarumuri turi ku kinyabiziga tugomba kugira ayahe mabara?

Ø Uturi ku ruhande rw’imbere rw’ikinyabiziga dusa n’umweru


Ø Uturi ku ruhande rw’inyuma rw’ikinyabiziga dusa n’umutuku
Ø Uturi mu mbavu z’ikinyabiziga tugasa n’icunga rihishije

63. Utugarurarumuri turi inyuma kuriv za rumoruki duteye dute?

Rep: Ni mpamdeshatu ifite isonga rireba hejuru?

64. Ni ibihe binyabiziga bigomba kugira ibyapa bigizwe n’imirongo y’umweru n’umutuku
igiye inyuranyemo kuburyo yandika inyuguti ya V icuramye ku mpera zombi ?

Rep : Imodoka zose uretse izagenewe gutwara abantu zifite imyanya 8 yicarwamo
hatabariwemo uw’umuyobozi kimwe na za rumoruki zikurwa n’ibyo binyabiziga.

65. Ni ayahe matara agomba kwakira rimwe ku kinyabiziga ?


Rep : Ni amatara ndangambere yakira rimwe buri gihe n’amagufi n’amatara kamenabihu
y’imbere.

66. Ni izihe rumoruki zishobora gushyirwaho akagarurarumuri kamwe gusa ?

Rep : Ni rumoruki zifite ubugali ntarengwa bwa cm 80 iyo zikuruwe n’ipikipiki idafite
akanyabiziga ku ruhande.

67. Shushanya icyapa kerekana iherezo ry’umudugudu E, 10.

Rep :


Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 10
68. Sobanura amagambo akurikira

a) Itara ndangamubyimba : Rivuga itara ry’ikinyabiziga ryerekana ubugali bw’ahagana


imbere cg inyuma igihe uburebure bwacyo burenga m 6 cg iyo ubulibwacyo habariwemo
ibyo kikoreye burenga m 2,10.

b) Itara rishakihsa : Ni itara ry’ikinysbiziga rishobora guhindukizwa n’umuyobozi bidatewe


n’uko ikinyabiziga kigenda kandi rishobora kumurika ikintu kiri mu nzira nyabagendwa cg
hirya yayo

69. Ihoni ry’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri ryumvikanira mu ntera ingana iki ?

Ø Ku ntera ya m 100 ku binyabiziga bigendeshwa na moteri iyo ntera idashobora


kungana na m 50/h ahategamye iyo umuvuduko w’ikinyabiziga udashobora ….
Ø Ku ntera ya m 20 kuri velomoteri

70. Ibinyabiziga bigeshwa na moteri kimwe na velomoteri bigomba kubabikoze bite ?

Rep : Bigomba kuba bikozwe ku buryo bitagenda bimena bidasanzwe amavuta, bivubura
ibyotsi, uretse moteri yakijwe kandi ntibibangamire rubanda cg ngo bitere ubwoba
inyamaswa kubera urusaku.

71. Ni ibihe binyabiziga bigamba kugira icyerekana umuvuduko ?

Rep : Ni ikinyabiziga cyose gishobora kurenza umuvuduko wa km 40/h

72. Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kigomba kugira nibura uturebanyuma tungahe ?

Rep : Kigomba kugira nibura akarebanyuma kamwe gateye ku buryo umuyobozi ashobora
kugenzura ibigendera mu muhanda inyuma n’ibumoso.

73. Isonga ry’impombo yohereza ibyotsi yerekezwa ku ruhe ruhande rw’ikinyabiziga ?

Rep: Yerekezwa ku ruhande rw’ibumoso inyuma.

74. Ibiziga by’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri kimwe na velomoteri bigomba kuba


biteye bifite amano ateye ate?

Rep: Bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano n’ubujyakuzimu butari munsi
ya mm1 ku migongo yabyo yose n’ubudodo bwabyo ntibugire ahantu na hamwe
bugaragara kandi ntibigire aho byacitse bikomeye mu mpande zabyo.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 11


75. Ni ryari ibinyabiziga bikoreshwa na moteri bishobora kugenda mu muhanda
ahamanuka moteri itaka cg vitesi idakora?

Rep: Nta kinyabiziga gifite moteri gishobora kugenda mu muhanda ahamanuka moteri
itaka cg vitesi idakora eretse igihe gikurirwa n’ikindi kinyabiziga.

76. Iyo imiterere y’ikinyabiziga cg ibyo kikoreye bidatuma akarebanyuma kari mu kazu
k’ikinyabiziga gakora neza umurimo kagenewe hakorwa iki?....

Rep: uturebanyuma tugomba gushyirwa kuri buri rubavu rw’ikinyabiziga.

77. Moteri yose ikoreshwa n’ubushyuhe igombakugira impombo yohereza ibyotsi iteye ite?

Rep: Igomba kugira impombo yohereza ibyotsi ku buryo nyabwo idasakuza kandi
umuyobozi akaba adashobora kuyibuza gukora neza mu rugenda.

78. Ibinyabiziga biri mu igeragezwa birangwa n’iki?

Rep: Bishobora kugendeshwa mu muhanda bifite ibimenyetso bibiranga byakozwe na


minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.

79. Ukuranga ibinyamitende, velomoteri n’ibinyabiga bisunikwa n’abantu bikorwa ryari?

Rep: Bikorwa buri mwaka hakozwe imihango yerekeye umusoro w’umutungo


w’ikinyabiziga (ibinyamitende n’ibinyabiziga bidatangirwa umusoro ntibirangwa)

80. Umurongo mugari wera udacagaguye uciye ku nkombe mpimbano y’umuhanda uvuga
iki?

Rep: Uvuga ko igice cy’umuhanda kiri hakurya yawo gihagararwamo umwanya munini.

81. Ahatari mu nsisiro ni ibihe byapa bigomba gushyirwa hafi cyane y’amasangano
byerekana?????

Rep:

82. Iyo ikinyabiziga gifite itara ryo gusubira inyuma rigomba kuba rikoze rite?

Rep: Rigomba kuba ryaranzwe kandi rigashyirwaho kuburyo ryohereza urumuri rwera cg
rw’umuhondo mu ntera itarenga m 20 kandi rudahuma amaso cg rutabangamira abandi
bayobozi.


Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 12
83. Ni ibihe binyabiziga bigomba gushyirwaho amatara ndangaburumbarare?

Rep: Ni ibinyabiziga birengeje m 2, 10 z’ubugali na m 6 z’uburebure.84. Sobanura aya


magambo:

1. Akagarurarumuri: akantu karabagirana gasubuza imirasire y’umutuku ku kintu


kiyohereje.
2. Ibinyabiziga bikururana: ni ibinyabiziga bifanye bikagenda nk’aho ari kimwe.

85. Vuga inzego ziri ku ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’imyaka ya ngombwa kuri buri
rwego.

Rep: Urwego A: Amapikipiki n’ibinyabiziga n’ibinyamitende itatu bifite moteri biriho cg


bidafite intebe ku ruhande.

Uwego B:-Imodoka zakorewe gutwara abantu zifite imyanya munani ntarengwa yo


kwicaramo hatabariwemo uw’umuyobozi.

-Imodoka zagenewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwemewe butarenga


ibiro 5000

-Ibinyamietende ine bite moteri

Ku binyabiziga byo muri urwo rwego bishobora gushyirwaho rumoroki ntoya ifite
umutambiko umwe.

Urwego C: Imodoka agewe gutwaraibintu bifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga


ibiro 5000 ku binyabiziga byo muri urwo rwego bashobora gushyiraho rumoroki ntoya.

Urwego D: Imodoka zakorewe gutwara abntu zifite imyanya irenga 8 yo kwicaramo


hatabariwemo uw’umuyobozi.

Urwego E: Ibinyabiziga bikomatanye bifite ikinyabiziga gikurura kiri muri rumwe mu


nzego B, C na D umuyobozi afitiye uruhushya kandi rumoroki yabyo ikaba ifite uburemere
ntarengwa bwemewe burenga ibiro 750.

Urwego F: Ibinyabiziga bidasanzwe (bikora imihanda)

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 13


86. Ibimenyetso bigenga uburyo bwo kugenda mu muhanda birimo ibyiciro bingahe?

Rep: Birimo ibyiciro 3

v Ibyapa
v Ibimenyetso bimurika
v Ibimenyetso byo mu muhanda

Ibitegekwa byerekanwa n’amatara n’ibimenyetso bimurika birusha ibindi agaciro.

87. Ibyapa by’inyongera bimenyesha iki?

Rep: Ibyapa by’inyongera bishobora kumenyesha ubugerure cg amarengamategeko


rusange cg ibibujijwe cg ibitegetse byihariye.

88. Mu bimenyetso bimurika bigizwe n’amatara 2 gusa iyo yakiye rimwe bivuga iki?

Rep: Iyo yakiye rimwe asobanura kimwe n’itara ry’umuhondo mu buryo bwakamo
amabara.

89. Ishyirwaho ry’ibimenyetso ku muhanda rigengwa nande na nde?

Rep: Rigengwa na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu ku mihanda y’igihugu


n’iy’imigi, rikagengwa na njyanama z’uturere ku byerekeye imihanda y’uturere.

90. Iyo ibibuzwa byinshi byubahirizwa ahantu hamwe byerekanwa bite?

Rep: Ibigereranyo bibyerekeye bishobora gushyirwa hamwe ku ngasire imwe.

91. Itara ritukura ryitiriwe umusaraba wa mutagatifu ANDEREYA rivuga iki?

Rep: Rivuga ko kugenda kuri icyo gisate cy’umuhanda rigenga, bibujijwe ku bayobozi
bakigana.

92. Ibimenyetso birombereje bigizwe n’iki?

ü Umurongo udacagaguye: Uvuga umuyozi wese abujijwe kuwurenga kandi


birabujijwe kugendera I bumoso bwawo, iyo uwo murongo utandukanya
ibyerekezo byombi by’umuhanda.
ü Umurongo ucagaguye: Uvuga ko buri muyobozi abujijwe kuwurenga keretse mu
gihe agomba kunyura ku kindi agakatira I bumoso, guhindukira cg kujya mu kindi
gice cy’umuhanda.
ü Umurongo ucagaguye n’udacagaguye: Umuyobozi agomba kwita gusa ku
murongo urushijeho kumwegera

93. Ibyapa birimo amoko angahe? Yavuge.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 14


Ibyapa biburira
Ibyapa ndanga
Ibyapa byo gutambuka mber
Ibimenyetso bibuza
Ibimenyetso bitegeka

94. Sobanura amagambo akurikira:

o Akayira: Ni inziranyabagendwa ifunganye yagenewe gusa abanyamaguru cg


ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri.
o Ikinyabiziga ndakumirwa: Ni ibinyabiziga by’abapolisi, ibizimyankongi, ibitwara
abarwayi, iyo bijya aho bigombagutabara byihutirwa kandi bikarangwa n’intabaza
irabagirana cg irangura ijwi.
o Urusisiro: Ahantu hose hari amazu yegeranye cg afatanye ari ku ruhande urwo ari
rwo rwose rw’inzira nyabagendwa cg se aho binjirira n’aho basohokera
hagaragazwa n’ibyapa by’aho hantu.
o Ikinyabiziga gifatanije: Bivuga ikinyabiziga gikomatanye kimwe ari ikinyabiziga
ikindi ari makuzungu

95. Vuga ibintu umugenzuzi w’ikinyabiziga w’ikigo gishinzwe igenzura ry’imiterere


y’ibinyabiziga agomba kuba yujuje iki?

I. Kuba warize mu mashuri yabizobereyemo ubumenyi buhagije bw’imiterere


y’ibinyabiziga.
II. Kuba yarakoze nibura imyaka 5 mu byerekeranye no gukora ari umukanishi
wemewe.
III. Kuba ashobora gusuzuma neza no guteganya ingaruka zabyo
IV. Kuba ashoboye kugaragaza mu nyandiko ku buryo busobanuye ibyo yasuzumye ku
mitere y’ikinyabiziga.
V. Kuba ashoboye kuyobora no gucunga abakozi akoresha.
VI. Kuba yarahuguwe mu gihe cy’amezi 3 mu byerekeye igenzura ry’imiterere
y’ibinyabiziga harimo amezi 2 yakoze mu kigo gisanzwe gikora iyo mirimo.

96. Ugutangwa kw’ibyapa ndanga biri kumwe n’ikarita iranga ikinyabiziga bibanza
gutangirwa imisoro igenwa na nde?

Rep: Imisoro igenwa na minisitiri w’imari.

97. Umubare w’amafaranga agenewe ifunga ry’ibiziga agenwa na nde?

Rep: Agenwa na minisitiri ushinzwe ubutabera mu mirimo ye abisabwe n’urwego


rushinzwe kugenzura ibigenda mu muhanda.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 15


98. Ikigo gishinzwe igenzura ry’ibinyabiziga kemerwa ryari?

Rep:

99. Sobanura ijambo:

Ø Ikinyabiziga cy’umutambiko: Ibinyabiga biteganye cg bijya gusa n’ibiteganye ku


murongo ugabanya ikinyabiziga mo 2 mu burebure n’iyo ibyo binyabiziga byaba
bidafungiye ku mutambiko umwe ubwo umutambiko ukurikiyeho ugafatwa nk’aho
ari imitambiko.
Ø Feri y’urugendo: Bivuga uburyo busanzwe bukoreshwa kugira ngo ikimenyetso
kigende buhoro cg gihagarare.
Ø Amatarayo gusubira inyuma: Ni amatara y’ikinyabiziga agenewe kubonesha
inyuma inzira y’ikinyabiziga no kumenyesha abandi bagenzi ko gusubira inyuma cg
ko kigiye gusubira inyuma.

100. Gufunga ikinyabiziga bisobanura iki? Bitegekwa na nde?

Rep: Ni ukijyana ahantu hagenwe n’umutegetsi wa leta ubifitiye ububasha kiahaguma


kugeza igihe abitegekeye kandi kikishingirwa na nyiracyo kbyerekeye F agitangwaho.
Uko gufungwa gushobora kubanzirizwa no kukibuza kugenda igihe gito.

Gufunga ikinyabiziga bitegekwa n’umushinjacyaha mu karereakoreramo

101. Shushanya icyapa

a) Cyerekana iherezo ry’ibyabuzwaga mbere n’ibyapa bibuza ku binyabiziga bigenda.


b) Kibuza guhagarara umwanya munini.
c) Cyerekana aho babariza amakuru.

102. Tandukanya ibyapa biburira n’ibyo gutambuka mbere.

Ø Ibyapa biburira bibereyeho kumenyesha umugenzi ko hari icyago kandi kikerekana


imiterere yacyo kandi bikamutegeka ubwitonzi budasanzwe kugira ngo
imigenzereze ye ihure n’imiterere y’ububi bw’icyago cyerekanwe.
Ø Ibyapa byo gutambuka mbere bibereyeho kumenyesha abatambuka mu nzira
nyabagendwa amategeko mu nkomane, ibyo byapa byose bishobora kugira icyo
bibuza.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 16


103. Aho abanyamaguru banyura harangwa n’iki ku butaka?

Rep: Haciyemo imirongo yera iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo 2 mu


burebure bwawo. (cm 40- cm 60)

104. Ahatari mu nsisiro ibyapa biburira bishyirwa mu ntera ingana iki y’ahantu habi
byerekana.

Rep: Bigomba gushyirwa mu ntera kuva kuri m 150 kugeza kuri m 2000

105. Ibyapa bikoreshwa mu kugaragaza imirimo y’inkomyi bigira ibihe bipimo?

Rep: Ibyapa biburira cm 90 z’uruhande ariko bitewe n’aho bishyirwa icyo gipimo
gishobora kugabanywa kikagera kuri cm 70.

Ibyapa bibuza n’ibitegeka ni cm 70 z’umurambararo

106. Iyo uduce tw’umurongo ucagaguye ari tugufi kandi twegeranye cyane dusobanura iki?

Rep: Tuvuga ko umurongo ukomeza (urombereje) wegereje

107. Mu nsisiro ni ibihe byapa bitagomba gushyirwa iruhande neza y’ahantu byerekana

Rep: A, 6; A, 11; A, 16 n’icyapa cy’inyongera F1

108. Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurizwa mu kihe gice cy’inzira nyabagendwa?

Rep: Bikurikizwa mu gice cy’inzira nyabagendwa kiri hagati y’aho bishinze n’inkomane
ikurikiye ku rutindo rw’inzira bishinzemo.

109. Shushanya icyapa

• Kiranga urunywero
• Kerkena umuvuduko ntarengwa ugarukira kuwerekanwe n’ikimenyetso muri km.

Rep:

110. Itara ry’umuhondo rimyasa rikoreshwa ryari cg risobanura iki?

Ø Kugira ngo berekane ahantu habi cyane


Ø Uburenganzira bwo gutambuka mbere

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 17


111. Umubare w’amafaranga y’imirimo y’igenzura arihwa na ba nyir’ibinyabiziga ugenwa
na nde ?

Rep : Ugenwa n’iteka rya minisitiri w’ubucuruzi abisabwe na minisitiri ushinzwe gutwara
abantu n’ibintu.

112. Erekana ibyemezo 6 nyir’ikinyabiziga yerekana byemeza ko ikinyabiziga cye ari


gishya kugira ngo byandikwe mu biro by’imisoro.

Ø Ingeri y’ikinyabiziga
Ø Ikimenyetso cg izina ry’umagikoze
Ø Nomera ya sashi y’ikinyabiziga
Ø Nomero ya moteri
Ø Umubare ntarengwa w’abagenzi
Ø Umwaka ikinyabiziga cyakorewemo

113. Vuga ibyapa 3 biba ku kinyabizigabiba mu Rwanda byerekana ubudahangarwa ku


misoro n’amahoro ya gasutamo.

Rep : CD, CC, UN, IT

114. Ni nde ugena ibimenyetso, amabara n’ubunini by’ibyapa by’ibinyabiziga:

a) Bikoreshwa n’abayobozi bakuru b’igihugu: Ni minisitiri ushinzwe gutwara


abantu n’ibintu.
b) Bikoreshwa n’ingabo na polisi: ni minisiteri zifite mu nshingano zazo polisi
n’ingabo.

115. Izina ry’ikinyabiziga n’icumbi rya nyir’ikinyabiziga byandikwa hehe ? Kandi ku bihe
binyabiziga ?

Rep : Bigomba kwandikwa ku buryo bugaragara imbere kandi ku ruhande rw’ibumoso

Ø Ku binyabiziga bigendeshwa na moteri byikorera ibiro birenze 1000 kandi


bidatwara abantu gusa.
Ø Ibinyabiziga bikururwa
Ø Ibinyabiziga bisunikwa n’abantu
Ø Ibinyamitende bidasorerwa

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 18


116. Ikinyabiziga cyose kigenewe gutwara abantu bariha kigomba kwandikwaho iki ?
Kandi hehe ?

Rep : Cyandikwaho ku buryo bugaragara ku rugi rw’umuyobozi no ku rugi rw’aho abagenzi


binjirira umubare ntarengwa w’abagenzi udashobora kujya hejuru y’uwagikoze yagennye.

117. Ni ryari ikinyabiziga cyose kitwa ko kiri mu igeragezwa ?

Rep : Iyo kigendeshwa mu muhanda n’abagikoze, abagiteranyije, abashyiraho karisori,


abakigurisha cg bagisana :

Ø Bamaze kugiteranya cg kugisana ngo basuzume imikorere myiza yacyo.


Ø Bacyerekana kugira ngo kigurishwe
Ø Kugira ngo gishyikirizwe umuguzi

118. Uturangacyerkezo dutoranya tw’ibara ryera dushyirwa hafi


y’amasanganodusobanura iki ?

Rep : Twerekana igisate cy’umuhanda abayobozi bagomba gukurikiza kugira ngo bagane
mu cyerekezo cyerekanwe n’utwo turangacyerekezo.

119. Iyo ikorwa ry’imirimo ribangamiye cyane cg bucye uburyo bwo kugenda mu muhanda
bigenda bite ?

Rep: Ahakorerwa imirimo hagaragazwa hatya:

Ø Ahitaruye ni ikimenyetso A,15 (imirimo ikorwa mu muhanda)


Ø Ahoimirimo ikorerwa ni uruzitiro ruri ku mpera zombi.

120. Ni ibihe byapa bishobora kwandikwamo amagambo adafitanye isano n’icyo


bihagarariye?

Rep: Ibyapa biburira uretse B1 n’ibyapa byerekana bishobora gushyirwaho urwibutso


rw’uwabikoze cg rw’umuryango wemrewe gushyirwaho ibyo byapaariko ntibifate
umwanya urenze 1/6 cy’ubuso bw’icyapa.

121. Umurongo w’umuhondo ucagaguye uciye ku nkombe nyayo y’umuhanda usobanura


iki?

Rep: Birabujijwe guhagarara umwanya munini kuri uwo muhanda ku burebure bw’uwo
murongo.

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 19


122. Ahantu uburyo bwo kugenda mu muhanda bwerekanwa n’ibimenyetso bimurika
ibinyabiziga bishobora kuhagenda bite?

Rep: Bishobora kuhagenda biteganye n’ubwo umubare wabyo uta ngombwa.

123. Imirongo ya k are cg ingirwamwashi ishushanyije mu muhanda ivuga iki?

Rep: Yerekana ahanyura abayobozi b’amagare n’aba velomoteri zifite imitende 2


bambukiranya umihanda.

124. Iyo ahantu icyago cyaranzwe kiri ari harehare cyane byerekanishwa ikihe cyapa?

Rep: Byerekanishwa icyapa F2

125. Ni irihe tara ridashobora kwakira rimwe n’ibindi bimenyetso bimurika igihe biri ku
kintu kimwe

Rep: Ni itara ry’umuhondo rimyasa rivuga ko utambuka urushijeho kwitonda.

126. Iyo bibaye ngombwa kuyobya umuhanda kuva aho uhera kugeza ku burebure bwawo
bwose byerekanwa n’ikihe cyapa?

Rep:

127. Vuga nibura ibitabo 4 byashyizweho byanditsemo nomero z’ibinyabiga.

Ø Ibitabo by’amashakiro y’ibinyabiziga by’abakorera ku giti cyabo


Ø Ibitabo by’amashakiro y’ibinyabiziga by’ingabo
Ø Ibitabo by’amashakiro y’ibinyabiziga bya polisi
Ø Ibitabo by’amashakiro y’ibinyabiziga bya za ambasade
Ø Ibitabo by’amashakiro y’ibinyabiziga bya leta

128. Inyandiko mvugo yemeza ko ikinyabiziga gifunze igaragaza iki?

Ø Ikosa ryatumye ikinyabiziga gifungwa


Ø Umunsi n’isaha cyafungiweho
Ø Ibimenyetso bikiranga (nomero ya moteri, nomero ya sashi, plaki…)
Ø Amazina y’umushoferi n’ay’uwakoze inyandiko mvugo
Ø Nomero ya perimi
Ø Imiterere y’ikinyabiziga mu gihe cy’ifatiwe n’imiterere yacyo

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 20


129. Iyo ikinyabiziga kitagikora cg cyoherejwe mu mahanga burundu nyiracyo akora iki?

Rep: Ajyan ibyapa ndanga n’ikarita ndanga ku biro by’imisoro biherekejwe n’ibaruwa
isobanura impamvu yabyo byoherejwe. Ibyo akabikora mu gihe kitarenze amezi 2

130. Vuga abagize komite y’igihugu ishinzwe umutekano mu muhanda.

Rep:

Compiled by HICSO email cedras10@yahoo.com 21

You might also like