Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 58

1

“INKURU ZITAVUZWE ZO MU BUZIMA BWA YESU” By CYIZA Benjamin


under Supervision of V.P.M.S.P E.A.C Copyright© V.P.M.S.P E.A.C/CYIZA
BENJAMIN
Gicapwe bwa mbere na V.P.M.S.P E.A.C muri 2017
Muri
OMEGA STATIONARY
BULIISA ,UGANDA
Ku burenganzira bwa V.P.M.S.P BOOK PUBLISHING TEAM
Ikorera :
KIBOGA-UGANDA
KIGALI-RWANDA
BULIISA-UGANDA
GAKUMIRO-UGANDA
KIBARE-UGANDA

Itegeko rihana umuntu wese, wandukura, ufotora cyangwa


agakoresha mu bundi buryo ibyanditse muri iki gitabo
adafite uburenganzira bw’umwanditsi.

Uretse aho byavuzwe ukundi, imirongo yose y’ibyanditswe


yavuye muri Bibiliya Yera yo muri 1993, na Bibiliya Ijambo
ry’Imana.

Inyandiko za kiyahudi zarifashishijwe ngo tubashe kugera


ku ntego yacu yogucukumbura igitabo “INKURU ZITAVUZWE ZO
MU BUZIMA BWA YESU”, amarangamirongo yose yakoreshejwe
ahura nayo muri Bibiliya Yera yo mu 1993.

2
ISHAKIRO
AMAGAMBO ABANZA----------------------------------------------------------------------------------------------- 5
GUSHIMIRA----------------------------------------------------------------------------------------------------------------6
ABO DUTUYE IKI GITABO----------------------------------------------------------------------------------------------7
IGICE CYA I: KUVUKA KWA MARIYA----------------------------------------------------------------------- 8
Ababyeyi Ba Mariya------------------------------------------------------------------------------------------------8
Isezerano Ryo Kuvuka Kwa Mariya----------------------------------------------------------------------------- 9
Marayika Abonekera Ana----------------------------------------------------------------------------------------10
Uko Mariya Yatuwe Imana-------------------------------------------------------------------------------------- 11
Basezerer’Abakobwa, Mariya Abyanga---------------------------------------------------------------------- 12
IGICE CYA III: IBITANGAZA BYO MU BWANA BWA YESU-------------------------------------------16
Ahungira Muri Egiputa,Yirukana Imyuka Mibi------------------------------------------------------------- 16
Igitangaza Cy’ Imirindi Y’Umwami--------------------------------------------------------------------------- 17
Umugeni W’Ikiragi, Akira-------------------------------------------------------------------------------------18
Umwana W’Igikomangoma------------------------------------------------------------------------------------- 19
Wavutse Abembye Akira----------------------------------------------------------------------------------------- 19
Akiza Umugabo Utaranezezwaga------------------------------------------------------------------------------ 20
N’Umugore We---------------------------------------------------------------------------------------------------- 20
Umusore Warozwe Kujunjama--------------------------------------------------------------------------------- 20
No Guhungetwa Akira--------------------------------------------------------------------------------------------20
Bahura N’Ibisambo----------------------------------------------------------------------------------------------- 21
Bagera I Mamfisi--------------------------------------------------------------------------------------------------22
Abandi Bana Babiri Bakira.-------------------------------------------------------------------------------------22
Kalebu Akizwa----------------------------------------------------------------------------------------------------- 23
Barutorumayo Akira---------------------------------------------------------------------------------------------- 24
Umugore Ubembye Akizwa Na Yesu.--------------------------------------------------------------------------25
Akiza uwasabwaga N’Igikomangoma------------------------------------------------------------------------- 25
Uwanyunyuzaga, Amaraso na Satani Akira------------------------------------------------------------------26
Yuda Isikariyoti , Ahangwaho Na Satani, Akizwa Na Yesu.----------------------------------------------- 27
Yesu N’Abana Babumba Inyoni, Ize Ziguruka--------------------------------------------------------------- 28
Ahindura Amabara Y’Imyenda Kwa Salemu.---------------------------------------------------------------- 28
Yesu Atubura, Intebe yari Nto.----------------------------------------------------------------------------------29
Ahindura Abahungu, Utwana Duto---------------------------------------------------------------------------- 30
Yesu Akiza Simoni Umunyakanani, Akiri Muto.------------------------------------------------------------- 30
Yakobo Arumwa N’Inzoka--------------------------------------------------------------------------------------- 32
Yesu Amukiza------------------------------------------------------------------------------------------------------ 32
Yesu Azana Amazi Mu Mwitero We.--------------------------------------------------------------------------- 32
Yesu Ku Ishuri Ku Munsi Wa Mbere.--------------------------------------------------------------------------33
I Yerusalemu Hagati Mu Banyabwenge-----------------------------------------------------------------------33
Umwami Yandikira Yesu-----------------------------------------------------------------------------------------35
Ibaruwa ya Abagarasi ku Mwami Yesu----------------------------------------------------------------------- 35
Ibaruwa Yesu yasubije Abagarasi.-----------------------------------------------------------------------------36
IGICE CYA IV: IBY’URUPFU NO KUZUKA BYA YESU-------------------------------------------------- 37
Abayuda Barakarira Yozefu, Na Nikodemu Ko bahamye Yesu.------------------------------------------ 37
Yozefu Atoroka,Yesu Azuka--------------------------------------------------------------------------------------39
Yozefu Aboneka, Bamutumira.---------------------------------------------------------------------------------- 41
Karinasi Na Lentiyasi, Bavuga Ibyabereye Ikuzimu--------------------------------------------------------43
Umwami W’Amahoro , Yinjira Ikuzimu.---------------------------------------------------------------------- 44
Ibyabwiwe Seti.---------------------------------------------------------------------------------------------------- 45
Gutongana Hagati Ya Satani, N’Igikomangoma------------------------------------------------------------ 46
Yesu Ku Marembo Y’ Ikuzimu, Amanuka Ikuzimu---------------------------------------------------------- 48
Rupfu N’Abadayimoni Barengwa N’Ubwoba----------------------------------------------------------------49
Satani Abonwa Ahanwa------------------------------------------------------------------------------------------51
Aberabafatana Urunana Berekeza-----------------------------------------------------------------------------52
Muri Paradizo----------------------------------------------------------------------------------------------------- 52
Bayoborwa Muri, Paradizo Babona Eliya Na Enoke-------------------------------------------------------54

3
Titusi Cya Gisambo Muri Paradizo----------------------------------------------------------------------------54
Karinasi Na Lentiyasi Bagenda-------------------------------------------------------------------------------- 55
IBITABO BYIFASHISHIJWE--------------------------------------------------------------------------------------- 56

4
AMAGAMBO ABANZA

Musomyi dukunda, iki gitabo ufitemu ntoki zawe, gikusanya


inkuru zivuga ku buzima bwa Yesu, uhereye akiri umwana muto
ukageza igihe yerekaniwemo abisiraheri. Mu gihe nasomaga
ubutumwa bwiza bune, mbusubiramo kandi nkomezwa
n’inyigisho imirimo n’ibitangaza by’Umwami akaba n’Umukiza
wacu Yesu Kristo, namenye ko ibimuvugwaho ari bike
ugereranije n’ibyo yakoze. Yohana umwe mu banditsi
b’ubutumwa bwiza yaravuze yemeje ko Kristo yakoze ibirenze
ibyanditse: “

5
GUSHIMIRA
Turashimira Imana yatubashishije kwandika iki gitabo.
Turashima Abantu bose bagize uruhare mu
itegurwa ry’iki gitabo, ari mu buryo
bw’amasengesho n’inkunga y’amafaranga.
Turashimira Abamisiyoneri bose bagize uruhare mu
kwegeranya inkuru zose zanditse muri iki gitabo, ari abo
mu Rwanda no mu bihugu duhana imbibi ndetse
n’abaturuka mu muryango mpuzamahanga
w’Abamisiyoneri IAM (International Accerelated
Missions) ku ruhare rwabo muri uyu murimo mugari
wo kongera ibitabo bishingiye ku byanditswe Byera,
iwacu mu Rwanda no mu bihugu duhana imbibi.
Turashimira abagize itsinda V.P.M.S.P EAC (Voluntary
Pentecostal Missionaries for Scriptures Progress in East
Africa) ari abo mu Rwanda no mu mahanga
kubw’umuhati bakoresha ngo ibitabo bitegurwe neza mu
ndimi za kavukire zo muri Afrika y’uburasirazuba.
―Ubwanditsi, V.P.M.S.P
EAC

6
ABO DUTUYE IKI GITABO
V.P.M.S.P yishimiye gutura iki gitabo Abakristo
bose muri rusange, cyane cyane abasomyi ba
Bibiliya n’ibindi
bitabo bya Gikiristo biyishamikiyeho.
Abanyeshuri bose bo mu ishuri ry’Abamisiyoneri SMN
(School of Missionaries Naoth)
Iki gitabo kandi tugituye abantu bagize uruhare, ku buryo
buziguye n’ubutaziguye mu itegurwa ryacyo, nkuko
bagaragara ku rutonde ruri hasi aha:

Past Wambua
AGORO Patricia-Uganda Tonny-Kenya
ARIONGO Rev Past LOKAPEL
Patrick-Uganda Hodges- Missionary,
USA
Ev. NYABYENDA
J.Paul-Rwanda TESILA Wafula-Uganda
KEANGO Bernard UWANZIGA
–Kenya, Ethiopia Josiane-Rwanda
Maganda UWITONZE Leah
Emmanuel-Uganda -Rwanda
MPAWENIMANA WILLIAM Shehee-
Rhamu-Rwanda Missionary, USA
MUSHIKIWABO
Dinah-Rwanda

7
IGICE CYA I: KUVUKA KWA MARIYA

Ababyeyi Ba Mariya

“Umwari azasama inda, kandi azabyara umuhungu azitwa


Imanweli. (Yes 7:14)

Mu gihe cya kera hariho ubutumwa bwanditswe


byavuzwe ko bwanditswe nabwo na Matayo, kandi
bwemerwaga n’amatorero yo mu binyejana
byakurikiye kuvuka kw’itorero. Ni ubutumwa
bwerekeranye no kuvuka kwa Mariya nyina
w’umwami wacu Yesu. Jerome umwe mu basaza
b’itorero, yarabukoreshaga mu kinyejana cya
kane, aho niho ubu butumwa bwatangiye
guhindurwa, nyamara ariko abasaza b’itorero bo
mu gihe kimwe nawe nabo bizeraga ubu butumwa
ndetse bagiraga inyandiko zabwo, urugero nka
Epifaniyusi Bishopu w’I Selamisi, na Awustini.

Mariya nyina w’Umwami Yesu ni mwene Yehoyakimu na Ana,


Mariya akomoka mu muryango w’umwami Dawidi, avuka mu
mugi wa Nazareti, yigiye I Yerusalemu mu rusengero rw’Imana.
Umuryango wa se wakomokaga I Galileya mu mugi wa
Nazareti. Umuryango wa nyina ugakomoka I Betelehemu.

Ubuzima bwabo bwari butunganye mu maso y’Imana, butagira


ikizinga mu maso y’abantu, kuko bagabanyijemo imitungo yabo
ibice bitatu: igice kimwe bagihaye inzu y’Imana I Yerusalemu,
ikindi bakigabanya abanyamahanga batagiraga gakondo
n’abatindi bo kubabarirwa, maze icya gatatu bagisigariza
umuryango wabo. Nyamara nubwo bari bariyeguriye Imana
gutyo bari bamaze imyaka makumyabiri batarabona umwana,
nicyo cyatumye bahiga umuhigo ko umunsi Imana yabahaye
umwana azaturwa Uwiteka. Bateranaga n’abandi bose mu mu
minsi mikuru yategetswe n’Uwiteka.

8
Nuko umunsi umwe ariwo munsi mukuru wo kumurikira abana
Imana uragera, maze Yehoyakimu n’ab’umuryango we bajyayo,
muri icyo gihe Isakari yari umutambyi mukuru. Uwo yabonye
Yehoyakimu azanye ituro rye maze amusuzugurana n’abo mu
bwoko bwe, maze aramubaza ati: “Ni gute umuntu utagira
Umwana yazana n’abantu bafite abana kandi byongeye ituro rye
ritakwemerwa ku Mana, yavuze ngo havumwe umuntu
utabyariye Umuhungu muri Isiraheri?”

Maze yongeraho ko uwo muvumo azawukurwaho no kubyara


umwana hanyuma akabona kuzana ituro rye imbere y’Imana.
Ariko Yehoyakimu arengwa n’icyo gisebo gikomeye maze
aherako asiga umudugudu wabo yigira kubana n’abashumba
biberaga mu nzuri kubw’imikumbi yabo. Kuko yarenzwe n’icyo
gisuzuguriro bimutera kutagaruka iwe, kuko yatinyaga ko
n’abaturanyi be bumvise umutambyi avuga ayo magambo
bazamusebya muri ubwo buryo.

Isezerano Ryo Kuvuka Kwa Mariya

Amaze igihe kiringaniye yibanira n’abungeri, umunsi umwe


igihe yari wenyine, umumarayika w’umwami Imana
amubonekera arabagiranaho umucyo mwinshi, agira ubwoba
bwinshi ariko Marayika aramuhumuriza aramubwira ati:
“Ntugire ubwoba Yehoyakimu, cyangwa ngo ukangwe
n’umucyo wanjye, kuko ndi marayika w’umwami Imana
wagutumweho ngo nkumenyeshe ko amasengesho yawe
yumvishwe, kandi amaturo yawe n’ubwitange bwagaragaye mu
maso y’Imana. Kuko yarebye isoni n’agasuzuguro wasuzuguwe
kubwo kutagira umwana, kuko Uwiteka Imana ariwe uhora
icyaha, ariko adahora ibyo umuntu atikururiye.

Kandi iyo Uwiteka afunze inda y’umugore, abikora


kubw’impamvu yayo, kugirango mu buryo bw’igatangaza
izayifungure, kandi kugirango Umwana uzavuka atazaba
uw’irari ry’umubiri ahubwo abe impano y’Imana. Mbese
umugore wa mbere wo mu bwoko bwanyu Sara ntiyari ingumba

9
ndetse kugera mu myaka ye ya za mirongo inani, kandi nyuma
yaho akabyara Isaka, kandi muri we umugisha ugahabwa
amahanga yose?

Rasheri nawe byagenze gutyo ubwo yakundwaga na Yakobo,


yakomeje kuba ingumba igihe kirekire, ariko nyuma yahawe
Yozefu, ariwe wabaye uwakabiri ku mwami wa Egipura kandi
agakiza amoko menshi inzara ikomeye. Ninde mucamanza
w’umunyembaraga nka Samusoni cyangwa uwera mu maso
y’Imana nka Samweli kandi bose ba nyina bari inguba.

Ariko nimba amagambo nkubwiye yose atakwemeje ko Imana


itanga urubyaro no mu gihe cy’izabukuru dore umugore wawe
Ana azasama inda azabyara umwana w’umukobwa uzamwite
Mariya; azaturwa Imana uhereye mubwana bwe ukurikije
indahiro warahiye Uwiteka, kandi azaba yuzuye Umwuka Wera
uhereye igihe azavukira, ntazarye cyangwa ngo anywe ikizira,
kandi ntazaganire na rubanda rusanzwe ahubwo azigire mu
rusengero; kugirango atazayobywa cyangwa ngo akore ikibi.

Kandi mu gukura kwe, hazabamo ibitangaza kuko yavutse ku


ngumba, kandi mu gihe azaba akiri isugi azasama abyare
umwana w’imana Ikomeye, uzitwa Yesu, kandi ubusobanuro
bw’iryo zina nuko azaba Umucunguzi w’amahanga. Kandi ikiri
bukubere ikimenyetso ni uko nugera ku marembo y’I
Yerusalemu, urahura n’umugore wawe Ana ahangayikishijwe
nuko utāgarutse mu rugo vuba, araza kwisimira kukubona.

Maze umumarayika amaze kumubwira ibi byose amusigaho


aragenda.

Marayika Abonekera Ana

Nuko nyuma yibyo wa mumarayika abonekera Ana aramubwira


ati: “Witinya cyangwa ngo wibwire ko ubonye umuzimu; kuko
ndi marayika wagejeje amasengesho yanyu n’umuhati wanyu ku
Mana none ubu nagutumweho kukubwira yuko uzabyara

10
umwana w’umukobwa, azitwa Mariya, mu bagore bose
azahirwa. Azaba yuzuye ubuntu bw’Imana akivuka azamara
imyaka itatu mu rugo gusa, nyuma azaturwa Imana, ntazava mu
rusengero, kugeza igihe azaba ageze mu gihe cyo gutunganywa
rwose.

Azakorera Imana abwiriza ijambo ryayo amanywa n’ijoro kandi


yiyiriza ubusa asenga, azarindwa ikibi cyose, kandi ntazamenya
umugabo. Ariko mu gihe azaba ataramenya umugabo azasama
inda abyare Umwami, uwo ubuntu bwe n’izina rye n’imirimo
yebizogera, azaba umucunguzi w’abari mu isi.

Amaze kumubwira ayo magambo amubwira kujya ku irembo


ry’urusengero ahitwa ku irembo ry’izahabu kandi ko ahahurira
na Yehoyakimu umugabo we, uwo yaje ashaka, maze
aramubwira ati: “Nubona ibyo byose bisohoye umenye ko
n’ibisigaye byose bizasohora.”

Nuko bose bagenza uko Malayika yabategetse maze bahurira ku


irembo ryitwa iry’izahabu ry’urusengero rw’I Yerusalemu.
Banezezwa n’amayerekwa yabo, bamaze kwemera rwose ko
bahawe umwana bashima Imana izamura abicishije bugufi.
Baherako bagaruka mu rugo, biringira amasezerano y’Imana
nyuma Ana arasama, abyara umukobwa,nkuko Marayika
yategetse. Ababyeyi be bamwita Mariya.

Uko Mariya Yatuwe Imana

Maze imyaka itatu ishize, igihe cyo konswa kirangiye, bazana


uwo mwana ku rusengero bazanye n’ituro, ku rusengero hari
ingazi ndende mu rwinjiriro, ababyeyi ba Mariya bamuteretse
ku ngazi ya mbere bashaka imyenda mishya ngo bamuhindurire
maze arabacika yiyuriza ingazi zose, ku buryo abantu benshi
bibwiye ko akuze kurenza imyaka yari afite. Iki gitangaza
cyagaragazaga urukundo yari akunze inzu y’Imana.

11
Maze ababyeyi be bamaze gutanga ituro bamushyira mu bandi
bakobwa batuwe Imana aho ku rusengero basubira iwabo.

Basezerer’Abakobwa, Mariya Abyanga

Maze Mariya akura yunguka gutinya Imana, arushaho kwezwa,


kandi nkuko byanditswe muri Zaburi, se na nyina baramureka,
nyamara Uwiteka amwitaho. Kuko yaganiraga n’abamarayika,
kandi buri munsi yasurwaga n’abashyitsi bavuye ku
Mana,bamurindaga kwanduzwa n’ibibi ahubwo akarangwa
n’ibyiza. Kugeza agejeje imyaka cumi n’ine, atandujwe n’ikibi
kandi abantu bose baramushimaga mu mico no mu biganiro
yagiraga.

Muri icyo gihe umutambyi atangazako abakobwa bose batuwe


Imana, bagomba gusubira iwabo mu ngo, kuko bakuze bihagije,
hakurikijwe umuco w’igihugu, bakwiriye kurambagizwa;
kubw’iri tegeko abakobwa bose baragenda uretse Mariya
wabyanze, avuga ko yatuwe Imana kandi ko adakwiye
kubonana n’umugabo. Maze umutambyi biramuyobera atumira
abakoranaga nawe bose ngo bagishe inama Uwiteka, maze bose
bagisenga umutambyi nkuko bisanzwe ajya kubaza Imana.
Maze ijwi riva ku isanduku y’isezerano n’intebe y’ihongerero
rivuga ko ariwe sugi yavuzwe n’umuhanuzi Yesaya, kuko
handitswe ngo:

“Mu gitsina cya Yesaya hazakomokamo agashami, mu mizi ye


hazumburaishami ryere imbuto. Umwuka w’Uwiteka azaba
kuri we, Umwuka w’ubwenge n’uw’Ubuhanga, Umwuka
wokujya inama n’Uw’imbaraga, Umwuka wokumenya
Uwiteka n’uwo kumwubaha. (Yes 11:1-3)”

Nuko akurikije ubu buhanuzi atumizaho abasore bose bo mu


muryango wa Dawidi bageze igihe cyo kurongora, ngo bazane
inkoni zabo mu rusengero, nuko basanga inkoni ya Yozefu
yarabije indabyo, kandi ku mpera yayo Imana yari iyihagazeho
mu ishusho y’inuma. Nuko Yozefu ahera ko ashimwa atyo

12
aherako asubira iwabo gutunganya inzu ye no gutunganya ibindi
byose bijyanye n’ubukwe. Nuko na Mariya kumwe n’abandi
bakobwa b’amasugi barindwi bari basigaye ngo bamufashe
baherako basubira mu ngo z’ababyeyi babo I Galilaya.

Gaburiyeli Abonekera Mariya

Ku munsi wa mbere Mariya ageze iwabo I Galilaya, Marayika


Gaburiyeli yoherejwe n’Imana kumubwira ibijyanye no gutwita
umukiza Yesu, n’uburyo byose bizagenda. Marayika
yamwiyerekeye mu cyumba maze cyuzura umucyo mwinshi,
maze aramusuhuza: “Ndakuramukije Mariya wuje ubuntu,
Uwiteka ari kumwe nawe, urusha abantu bose umugisha
bavutse.

Ariko Umwari Mariya ntiyagira ubwoba yewe n’umucyo


mwinshi ntiwamutera ubwoba, ahubwo atangazwa n’amagambo
ya Marayika, yibaza ibirakurikira iyi ndamutso idasanzwe.
Nyuma amubwira uko yari agiye gusama inda ya mwuka wera
kandi akazabyara Umwami Yesu. Nuko Mariya ashima Imana
yamugiriye ubwo buntu yerekeje ibganza bye mu ijuru.

Umwari Watwise Adafite Umugabo

Yozefu asubira I Galilaya yitegura ibikwiriye byose ngo


azarongore umugeni yari yarasabye, ubwo hari hashize amezi
atatu amusabye. Ariko muri icyo gihe amenya ko atwite kuko
bitari ibyo guhishwa, maze Yozefu ajya kumusura nkuko
bisnzwe amusangana inda, ibyo biramugora atangira
gushidikanya kandi ntiyari azi icyo yagombaga gukora.

Nk’umukiranutsi ntiyashakaga kumushyira ku karubanda,


yafashe umwanzuro wo kubikora mu ibanga, nyamara
akigambirira ibi marayika w’Imana aramubonekera amubwira
ko Mariya atwite imbuto y’Umwuka, kandi ko Uwo mwana
azitwa Yesu. Yozefu atwara umugeni we ariko ntiyamumenya
kugeza igihe Yesu yavukiye I Betelehemu

13
Kuvuka Kwa Yesu

-Iyi nkuru yanditswe ikuwe mu butumwa bwo Kuvuka Kwa Yesu na Nyina
Mariya, Bwanditswe na JAMES MUTO, umwanditsi w’Urwandiko rwa
Yakobo, bivugwa ko ari Umuvandimwe wa Yesu, we na Yuda, ni nawe mu
Bishopu wa mbere w’itorero rya gikiristo ry’I Yerusalemu.

yakoreshejwe cyane n’abakristo bo mu kinyejana cya kabiri, ndetse abanyamateka


n’abashumba benshi bo muri iyo myaka barayemeraga, twavuka nka Eusebius,
Athanasius, Epifanius, Chysostom. Iyi nyandiko ikubiyemo ibitangaza byabaye
mu bwana bwa Yesu, ibyabereye muri Egiputa n’ahandi. Henly Sike,
umwalimu w’indimi muri Kaminuza ya Cambridge niwe wahinduye iyi nyandiko
mu cyongereza bwa mbere mu 1697, VPMSP-EAC twabonye izi nkuru
zidakwiriye kuguma mu ndimi z’amahanga gusa duhitamo kuzisobanura mu
kinyarwanda.

Muri icyo gihe hatangwa itegeko rivuye kuri Kayizari Agusto


yuko abayuda bose bari I Betelehemu n’I Yudaya bagomba
kwandikwa kandi bagatanga umusoro. Nicyo cyatumye bajya I
Betelehemu ari naho umwami Yesu yavukiye, abanyabwenge
baje kumuramya bavuye iburasirazuba bayobowe n’inyenyeri,
abo bari: Balitazari, Melikiyoro na Gasupari basanga umwana
aryamye mu muvure w’inka bamutura amaturo.

Yesu Akebwa

Maze igihe cya Yesu cyo gukebwa kigeze, ni ukuvuga iminsi


Umunani nkuko amategeko ari, baramukeba maze umwe mu
bakecuru bari bahari abika ako kabiri kakebweho batabizi
akabika mu gasanduka k’amavuta y’impumuro y’igiciro cyinshi.
Uyu mukecuru yari afite umuhungu wari umucuruzi w’imiti,
uwo yabwiye ati: “Ntuzagurishe aka gasanduka k’aya mavuta
naho bakwishyura ibice by’ifeza 300 kubwako gusa. Ako niko
Mariya yabonye bimugoye cyane maze asuka ayo mavuta ku
birenge bya Yesu ayahanaguza umusatsi we. Maze nyuma

14
y’iminsi icumi umunsi wa mirongo ine uhereye igihe yavukiye
bamuzana I Yerusalemu kumumurikira umwami Imana, kuko
handitswe ngo Umwana wese ubanje kuvuka azaturwe Uwiteka.

Muri icyo gihe Simiyoni yamubonaga arabagirana nk’inkingi


y’urumuri ubwo Mariya yari amuteruye, maze arengwa
n’ibyishimo byinshi. Kandi yabonaga abamarayika bamuramya,
nkuko abantu baramya umwami. Nuko yegera aho nyina Mariya
yari ari, amurambikaho ibiganza aravuga ati: “Mwami noneho
urasezerere umugaragu wawe, nkuko ijambo ryawe riri, Kuko
amaso yanjye abonye agakiza kawe, ako wateguriye amahanga
yose, umucyo ku mahanga n’icyubahiro kuri Isiraheri. Ana
umuhanuzikazi nawe yari ahari maze araza anezeranwa nabo
ashima Imana.

Abanyabwenge Baramya Yesu, Bahabwa Agatambaro

Nuko igihe kiragera ubwo Yesu Kristo yavukiye Betelehemu,


abanyabwenge batatu baza kumuramya bamuzaniye amaturo,
Balitazari, Melikiyoro na Gasupari maze batura izahabu: kuko
ari Umwami w’abami, icyome; kuko ari igitambo gisumba
ibindi n’ishangi: kuko ari umutambyi w’abatambyi. Nuko
Mariya afata kamwe mu dutambaro bateruriragamo Umwana
Yesu, arakabaha nk’uburyo bwo kubahesha umugisha. Nyuma
babonekerwa na Marayika ababuza kujya kwa Herode.

Nuko bageze iwabo, ibikomangoma bibabaza ibyo babonye


n’ibyo bumvise mu rugendo rwabo, n’icyo bakuyeyo. Nuko
berekana agatambaro Mariya yari yabahaye, nuko bakora ibirori,
kandi bakurikije imigenzo yo mu gihugu cyabo bacana umuriro
ngo bawuramye, bajugunyamo ka gatambaro, umuriro uragafata
nkaho gakongotse rwose, ariko aho umuriro uzimiye basanga
agatambaro ari kazima ntacyo kabaye namba. Bamwe batangira
kugasoma, kugashyira ku mitwe no ku maso yabo bahamya ko
ibyabaye byose ari iby’ukuri.

Ibyo birangiye ako gatambaro bakabika mu butunzi bwabo.

15
IGICE CYA III: IBITANGAZA BYO MU BWANA BWA
YESU

Ahungira Muri Egiputa,Yirukana Imyuka Mibi

Kandi Herode yari yategereje abanyabwenge abonye ko batinze


kandi azi aho Kristo yari kuvukira, niko gutegeka ko abana bose
b’imfura bicwa, Nyamara Marayika aburira Yozefu mu nzozi
aherako ahungishiriza umwana na nyina muri Egiputa.1

Bari hafi n’umugi bahasanga ikigirwamana gikomeye cya


Egiputa icyo ibigirwamana byose byo muri Egiputa byaturaga
amaturo, bikirahira. Kandi hari umutambyi w’icyo kigirwamana,
nuko Satani yajyaga avugira muri cyo ibyo yashakaga
kumenyesha abaturage ba Egiputa, n’ibihugu bindi.

Uyu mutambyi yari afite umuhungu w’imyaka itatu wari


uhanzweho n’igitero cy’abadayimoni, akavuga ibintu byinshi
bikomeye ahanzweho, kandi akazenguruka yambaye ubusa,
cyangwa imyenda y’ibiremu, agatera amabuye abo abonye bose.

Kandi hafi aho hari amacumbi y’abagenzi maze Mariya, Yozefu


n’Umwana Yesu bacumbika aho. nuko abaturage b’uwo mugi
bagira ubwoba, bitewe n’abo bagenzi. Nuko abamaji babaza
ikigirwamana icyateye ibyongibyo, maze kibasubiza gitya giti:
“ Imana itamenyekana yageze inaha, Ni Imana y’ukuri, nta
wundi bahwanye, niwe ukwiriye kuramywa. Kuko ari Umwana
w’Imana by’ukuri, kubera imbararaga ze igihugu kirahinda
umushyitsi, natwe ubwacu duhinze umushyitsi kubw’imbaraga
ze.” Kandi koko iki kigirwamana cyikubitaga hasi, maze
abaturage bose bagakwira imishwaro.

Nuko umunsi umwe wa muhungu w’umutambyi ahangwaho


maze ajya muri rya cumbi aho Mariya na Yozefu bari

1
Matayo 2:13

16
bacumbitse, maze ahasanga utwenda twa Yesu twanitse kuko
Mariya yari yatumeshe akatwanika. Nuko afata kamwe
akishyira ku mutwe, uwo mwanya imyuka mibi yari
imuhanzeho imuvamo igenda isa n’inzoka n’ibinyoni
by’imikara.

Uhereye uwo munsi uwo muhungu arakira, akijijwe n’imbaraga


za Kristo, atangira kugenda ashima Umwami wamukijije. Nuko
se amubonye akize amubaza uko byagenze, nawe
amusubiriramo byose. Maze nawe ashima Imana aravuga ati:
“Mwana wanjye ahari uwo muhungu ni umwana w’Imana,
yaremye ijuru n’isi”. kuko uhereye igihe yagereye inaha
ikigirwamana cyaramenetse, n’izindi mana zose zubama ku
butaka.

Nuko hasohora ubuhanuzi buvuga ngo muri Egiputa nakuyeyo


umwana wanjye.2

Igitangaza Cy’ Imirindi Y’Umwami

Maze Mariya na Yozefu bamenye ko Ibigirwamana byose


byubamye kandi ko n’ikigirwamana gikuru cyamenyetse,
bashya ubwoba baravuga bati: “Dore amambere Herode
yashatse kwica Yesu, ndetse yica abana bose I Betelehemu, no
mu baturanyi baho none ubu Farawo we aradutwika turi
bazima.” nuko barahava baragenda maze baca mu gace
kigaruriwe n’amabandi, bibaga abagenzi uko bahacaga,
bakabatwara ibyo bikoreye byose, bakabacuza n’imyenda yabo,
bakabajugunya ari imbohe.

Maze aba bajura mu gihe bazaga bumva urusaku rwinshi,


rumeze nk’urw’umwami urambagira, n’urusaku rw’ingabo
nyinshi zihetswe n’amafarashi.

Babyumvise bagira ubwoba bwinshi basiga ibyo bari bibye


bakuramo akabo karenge. Maze abo bari bambuye barahaguruka

2
Hoseya 11:1

17
basubirana ibintu byabo baragenda bageze imbere bahura na
Mariya na Yozefu n’umwana Yesu, nuko barababaza bati :
“Umwami uwo abajura bumvise urusaku rwo kuramabagira kwe,
n’urw’ingabo ze zihetswe n’amafarashi bakatureka bakagenda,
none tukaba tubakize ari hehe?” nuko Yozefu arabasubiza ati:
“Araza adukurikiye”.

Umugore Wahanzweho Agakira

Maze bagera mu kandi gace aho hari umugore wahanzweho na


Satani, yaramugize imbata. Ntiyambaraga umwenda n’umwe
kandi ntiyinjiraga munzu habe no kuyituramo. Kandi iyo
bamuboheshaga ibiziriko cyangwa iminyururu yarabicagaguraga
akigira mu butayu, ubundi agahagarara mu mahuriro y’imihanda,
cyangwa mu marimbi, abantu bahaca akabatera amabuye.
Umugoroba umwe agiye kuvoma, ahura na Mariya amurebye
amugirira impuhwe, maze uwo mwanya Dayimoni amuvamo ari
mu ishusho y’umusore yirukanka asakuza ati: “Ngushije
ishyano kubwawe Mariya no kubw’uwo mwana wawe”.

Nuko uwo mugore amaze gukira kandi abonye ko yambaye


ubusa, amenye ko yomonganaga hose akorwa n’isoni
n’ikimwaro maze ajya iwe, abiganirizaho benewabo bakomeye
aho muri ako gace, bafata Mariya na Yosefu neza. Bukeye
babonye impamba ihagije y’urugendo barongera baragenda
maze bagera mu wundi mugi.

Umugeni W’Ikiragi, Akira

Bagera ahantu biteguraga ubukwe ariko kubwa Satani


n’abapfumu umugeni yari yabaye ikiragi n’igipfamatwi atabasha
no kubumbura umunwa we. Maze abonye Mariya yinjirana
Umwana Yesu, arihuta aramumwambura aramuhobera
aramusoma, akomeza kumukinisha, uwo mwanya Uburagi
buragenda maze abasha kuvuga neza, n’amatwi ye arumva,
atangira kuririmbira Imana ishimwe yari imukijije. Nuko habaho

18
umunezero mwinshi mu baturage b’uwo mugi bahamyaga ko
Imana n’abamarayika bari babamanukiye.

Nuko bahamaze iminsi itatu bafashwe neza, kandi bahawe


ibikenewe byose by’urugendo barasezera bakomeza urugendo
rwabo, bagera mu wundi mugi bafata icumbi kuko wari umugi
w’ikimenywabose.

Nuko muri uyu mugi abantu bose bakunda uyu muryango,


Umugore umwe yasabye ko yakoza Umwana Yesu, maze
atwara amazi yamwogejemo, ayakarabije umukobwa wari
urwaye ibibembe aherako arakira. Abo muri uwo mugi bemeza
ko ari Mariya na Yozefu n’umwana wabo ari Imana, kandi
batajya bapfa. Nuko ubwo biteguraga kugenda wa mukobwa
wakijijwe ibibembe arabakurikira.

Umwana W’Igikomangoma
Wavutse Abembye Akira

Bagikomeza urugendo rwabo bagera ku mugi umwe wari ufite


amacumbi hafi yawo. Maze barahacumbika, hari umugore
warongowe n’igikomangoma nuko abyara umwana ubembye
uwo umugabo we yahakanye ko ari atari uwe maze amushyira
mu kato, yirwaga arira umunsi wose. Maze wa mukobwa
wakijijwe n’amazi bogejemo umwana Yesu, abonanye n’uwo
mugore amubwira byose, nawe amugirira impuhwe ariko
amubwira uko nawe yakize, yongeraho ati : “Kandi dore uwo
Mugore n’umwana we bankijije bacumbise aha”

Nuko mu gitondo cya kare uwo mugore ategura umunsi mukuru


w’abantu benshi, kubwa Yozefu na Mariya n’umwana Yesu.
Maze ibyo birangiye uwo mugore azanana amazi avanze
n’umubavu asaba koza umwana Yesu, maze ayo mazi
amwogejemo ayasuka ku mwana we ubembye, nuko uwo
muhungu ahita akira ibibembe bye, arakira rwose.

19
Nuko uwo mugore ahimbaza Imana aravuga ati: “Hahirwa
umubyeyi wakubyaye.” kugira imbaraga z’akageni kangana
gutya koko, gukiza umuntu kubera amazi gusa? Nuko abagenera
impano abasezerera abubashye bikomeye cyane. Kandi wa
mukobwa wakijijwe akomeza kubakurikira bagera mu kandi
gace.

Akiza Umugabo Utaranezezwaga


N’Umugore We

Nuko bagera mu wundi mugi, babona ko ari byiza kuhacumbika,


nuko hafi aho hari umugabo urongoye vuba kandi kubera
imbaraga z’abapfumu, utaranezerwaga umugore we namba.
Kandi uwo yariwe nyir’icumbi barayemo, nuko muri iryo joro
uwo mugabo aherako arakira. Nuko bababyuka bitegura ngo
bagende ariko uwo mugabo arababuza kugeza ubwo
yabapfuyikiye ibikwiriye byose, babona kugenda.

Umusore Warozwe Kujunjama


No Guhungetwa Akira

Nuko barakomeza bageze imbere Mariya abona abagore babiri


bagendaga barira, bari kumwe n’umusore utwikiriye imyenda,
Uwo musore yari musaza wabo. Se yari yarababyaye ari batatu
maze abasigira ibye byose kuko yari umutunzi. Bamwe mu
bagore b’abanyamashyari bamuroga bashiki be batabizi.

Bukeye basanga yajunjamye ahungetwa ata inkonda yataye


ubwenge rwose.

Kandi bari baragerageje abapfumu bose, ndetse n’abamaji ariko


ntacyo babashije kubafasha. Nuko Mariya ababonye atuma wa
mukobwa kubabaza uko babaye naho bajya, nuko bamubwira
byose kandi kuko bwari bwije Mariya na Yozefu n’umwana
Yesu barabakurikira kugirango bacumbikane nabo. Uwo
mukobwa arababwira ati : “Nimuhumure kuko igisubizo cyanyu
kiri hano, Dore nanjye uko mundeba nari umubembe, kuko aba

20
bantu bafite umwana Yesu w’igitangaza, bansutseho amazi
bamukarabijemo, maze mperako ndakira.

Nuko wegere Mabuja Mariya umubwire ikibazo cyawe, maze


baragenda bamupfukama imbere barira, nawe arabumva maze
afata umwana Yesu amuhekesha wa musore, Nuko aravuga ati:
“Yewe Yesu kiza uyu musore ukurikije imbaraga zawe,
asubirane ibitekerezo bye abe amahoro. Nuko uwo mwanya uwo
musore arakira. Nuko abagore baranezerwa cyane bashima
Imana.

Ba bagore baravuga bati : “Ni ukuri musaza wacu arakize


kubera Umwana Yesu n’uyu muja wabo waduhuje na Mariya,
ariko ntarashaka!, ni kuki tutamushyingira uyu muja wabo ngo
bibanire? Nuko babibwira Mariya maze abishimye babakorera
ubukwe.

Abanyamibabaro babiri buzura ibyishimo agahinda kabo


barakibagirwa, baririmba bambaye iby’imirimbo by’ubukwe
n’imitako y’akataraboneka. Nuko haciye iminsi icumi Mariya na
Yozefu baragenda, bagenda baherekejwe mu buryo bwubashwe
cyane, kandi bahawe ibikwiriye byose. Nuko bavuye
kubaherekeza bararira ariko cyane cyane wa mukobwa wari
umuja wabo.

Bahura N’Ibisambo

Mu rugendo rwabo bagera ahantu h’ubutayu, barababwira ngo


ako gace kigaruriwe n’abajura, nuko bituma Mariya na Yozefu
bitegura ngo baze kuhaca nijoro. Nuko barimo bagenda babona
abajura babiri baryambye mu muhanda, hepfo haryamye abandi
bajura benshi, bayoborwaga nabo. Amazina y’ibi bisambo ni
Tito(Titusi) na Dumako (Dumakusi) nuko Tito abwira
Dumako ati: “Ndakwinginze reka aba bagenzi bihitire bucece,
kugirango abo turi kumwe batamenya ibyabo. Nuko Damakusi
aranga, ariko Tito aramwinginga ati: “ Ndaguha ifeza mirongo

21
ine ndetse, ndetse ndatangaho umwitero (Cyangwa umukandara)
wanjyeho ingwate. Nuko arawumuha ngo atavuza induru.

Nuko Mariya abonye ineza uwo mujura abagiriye, kandi atabazi


aramubwira ati: “Umwami azagushyira iburyo bwe, kandi
azakubabarira ibyaha byawe”. kandi Umwana Yesu yaravugaga,
Nuko abwira nyina ati: “Mubyeyi Dore imyaka mirongo itatu
nishira abayuda bazambamba I Yerusalemu; Kandi Dore aba
bajura bombi tuzabambanwa umwe iburyo undi Ibumoso, Tito
iburyo nawe Damako ibumoso, kandi kuri uwo munsi Tito
azambanziriza muri Paradizo.

Bagera I Mamfisi

Nuko bakomeza urugendo benda kugera I Mamfisi babona


agace kubakiyemo ibigirwamana gusa, nuko benda kukageraho
gahinduka umusozi w’umucanga. Nuko babona igiti
cy’umuvumu gihari ubu cyitwa Matariya, nuko Yesu atobora
isoko y’amazi muri uwo muvumu, Mariya amesamo ikanzu ya
Yesu. Nuko bagera I Memfisi aho Farawo yabaga, imyaka yose
Yesu yamaze muri Egiputa ni itatu baherako bagaruka I Buyuda.

Kandi Yesu yakoze ibitangaza byinshi muri Egiputa bitanditswe,


muri iyi nkuru nziza yo kuvuka kwa Yesu, habe no Mu
butumwa bwiza bune bwo mu byanditswe byera.

Maze bageze hafi y’I Yuyuda Yozefu atinya kwinjira, kuko


Yumvise ko nubwo Herode yapfuye ariko yasimbuwe
n’umuhungu we Arikelawusi, nuko amubonekera amubwira ngo
ajye I Nazareti aravuga ati: “Birahagije ko umwami w’ibihugu
byose ateraganwa hose bene aka kageni mu bihugu byinshi”.
nuko atura aho.

Abandi Bana Babiri Bakira.

Nuko bageze mu mugi wa Betelehemu, basanga hari imbaraga


z’imyuka mibi, cyane cyane ariko zafataga abana bato. Aho hari

22
umugore wari ufite umuhungu urwaye yari hafi gupfa, maze
amuzanira Mariya asanga arimo kuhagira umwana Yesu. Nuko
aramubwira ati: “Mubyeyi, itegereze uyu mwana wanjye,
wugarijwe n’imibabaro”.

Nuko Mariya aramubwira ati: “Akira aya mazi nuhagije


umwana Yesu uyamumisheho” Nuko arayafata ayasuka kuri
wa mwana we wababaraga bikabije, nuko ahita asinzira, aho
yicuriye yicura ameze neza akize rwose. Nuko uyu mugore
arengwa n’ibyishimo maze Mariya aramubwira ati: “Shima
Uwiteka Imana ikijije umuhungu wawe”.

Hariho undi mugore w’umuturanyi nawe wari ufite indwara isa


niyi kandi yanze gukira bategerezaga umunsi ku musi yuko apfa,
nyamara akaramuka. Wa mugore uwo umwana yakize aherako
aramubwira ati: “Kuki utajyana umwana wawe kwa Mariya,
Ntuzi uko uwanjye yari ameze, maze agakizwa n’amazi
yuhagije umwana we Yesu?” nuko uwo mugore abyumvise
ahita ajyayo nawe ahabwa ayo mazi, maze ahita ahembuka
arakira rwose amaso ye aragaruka, aba mutaraga rwose.

Maze agarutse kubwira Mariya uko byagenze, Mariya


amutegeka gushima Imana yamukirije umuhungu, no
kutamamaza inkuru y’ibyabaye.

Kalebu Akizwa

I Betelehemu na none hari abagore babiri b’umugabo umwe,


buri wese yari afite umwana urwaye, umwe muri bo ahamagara
Mariya kandi umuhungu we yitwaga Kalebu, arahaguruka afata
umuhungu we basanga Mariya Nyina w’Umwana Yesu,
bamushyiriye umukeka mwiza w’igiciro, maze uwo mugore
abwira Mariya ati: “Mubyeyi turakwinginze wakire impano
yacu, kandi kubwayo uduhe akenda gato mu twenda
tw’Umwana Yesu. Nuko Mariya abagenzereza nkuko basabye,
bagashyize kuri wa muhungu aherako arakira. Ariko umuhungu
w’undi mugore we arapfa.

23
Muri icyo gihe uwo mugore wapfushije umwana agira ishyari,
kuko nta mwana yari afite. Igihe kimwe Mariya nyina wa
Kalebu yari atahiwe guteka maze, ajya gushaka ibyo kurya asiga
karebu hafi y’icyokezo batekeragaho, maze wa mugore wari
warapfushije umwana we asunika karebu mu cyokezo
cyigurumana umuriro arisohokera, maze Mariya ahageze asanga
Kalebu aseka yicaye ku cyokezo.

Amukuramo abimenyesha Mariya Nyina wa Yesu. Nawe


aramubwira ati: “Guhora ni uk’Uk’Uwiteka” Maze undi munsi
wa mugore asanga Kalebu ku mugezi aramufata amujugunyamo,
Nuko Kalebu akomeza kureremba, kugeza ubwo abagabo baje
kuvoma bakamukuruza imigozi ari muzima. Mariya nyina wa
Kalebu yongera kubibwira Mariya nyina w’Umwana Yesu,
nawe yongera kumubwira kutihohorera kuko guhora ari
uk’Uwiteka.

Undi munsi wa mugore ajya ku iriba ahari yibwira ko ahasanga


Kalebu, maze ategwa n’imigozi yari mu byatsi yikubita hasi,
kandi amagufwa ye aravunika kuburyo byamuviriyemo iherezo
ribi, aza gupfa. Hasohora ibyo wa mwanditsi yavuze ati:
“Bacukura ibyobo, bakabigira birebire, nyamara bakagwa mu
byobo bicukuriye.”

Barutorumayo Akira

Undi mugore I Betelehemu nawe yari afite abahungu babiri


barwaye, maze umwe ahita apfa, nuko uwo mugore afata uwa
kabiri nawe wari ugeze ku mwuka we wa nyuma, amushyira
Mariya arira cyane bitavugwa agira ati: “Mubyeyi Mariya,
mbabarira umfashe kuko umugaragu wawe nari mfite abahungu
babiri umwe mvuye guhamba n’uyu nawe ugeze ku mwuka we
wa nyuma. None ndasenga Uwiteka ‘Mana Dore wisubije
umwana umwe, ndakwinginze ngo unsigire uwa kabiri’.

24
Maze Mariya agira agahinda aherako abwira uwo mugore ngo
aryamishe umuhungu we ku buriri yaryamishagaho umwana
Yesu, amutwikirize imyenda ye. Nuko abigenje atyo uwo
mwana yasaga nusamba, ariko ahumetse impumuro yo mu
myenda ya Yesu aherako arahweza, arakira ahamagara nyina
n’ijwi rirenga asaba umugati. Maze bawumuhaye aherako
arawurya. Umwana aba muzima atyo.

Nuko uwo mugore ashima Imana, Kandi uyu mwana niwe


Barutolumayo, na none yitwa Natanayeri umwigishwa wa Yesu,
dusanga mu butumwa bwiza mu isezerano rishya.

Umugore Ubembye Akizwa Na Yesu.

Hariho umugore wari ubembye wasanze Mariya amusaba


ubufasha, nuko Mariya aramubaza ati: “Ushaka bufasha ki, ni
ifeza n’izahabu cyangwa gukira ibibembe byawe, nawe aravuga
ati: “Ndashaka gukira ibibembe” maze Mariya amusaba
gutegereza kugeza ubwo yamariye kuhagira umwana Yesu, no
kumuryamisha. Maze Mariya aramubwira ati; “Fata amazi
uyasuke ku mubiri wawe” Nawe abigenza atyo akira ibibembe
bye. Nuko amaranye na Mariya iminsi itatu aherako aragenda.

Akiza uwasabwaga N’Igikomangoma

Nuko uwo mugore ageze mu mugi ahasanga igikomangoma


cyendaga gushyingirwa n’undi mukobwa w’igikomangoma,
ariko hafi y’ubukwe, uwo mukobwa agaragaraho ibimenyetso
ko yendaga kubemba, nuko umusore atangaza ko ubukwe
bupfuye.

Nuko wa mugore wakijijwe, ageze muri urwo rugo aho


umukobwa avuka asanga barira, nuko ababaza impamvu
y’agahinda kabo, nabo bamwereka umukobwa wabo wendaga
kubemba kandi uwo ubukwe bwe bwari bwapfuye. Uwo mugore
amaze kubaganiriza uko nawe yakize, bamusaba kujyana nawe I

25
Betelehemu bitwaje amaturo menshi maze bagezeyo, babwira
Mariya byose, nawe abaha amazi yuhagiyemo mwana Yesu.
Bayamuminjagiyeyo umukobwa aherako arakira. Bibatera bose
gushima Imana bitavugwa.

Maze basubiye iwabo cya gikomangoma kimenya ko umugeni


wacyo yakize ibibembe, giherako kiramuzana bakora ubundi
bukwe, barabana baratunganirwa.

Uwanyunyuzwaga, Amaraso na Satani Akira

Hariho umukobwa Satani yari yarahanzeho, yamuteraga mu


ishusho y’ikiyoka, ikamwonka amaraso maze agasigara ameze
nk’igikanka. Nyuma yagarura ubwenge agasakuza cyane ati:
“Mbonye ishyano, mbonye ishyano kuko ntawabasha kunkiza
iki kiyoka” nyina na se babyumva bakarira kuko ntacyo
babashaga gukora.

Kandi abantu bose babaga bahari bakarira cyane ubwo uwo


mukobwa yababazaga arira ati: “Benedata namwe nshuti nta
muntu muri mwe wankiza uyu mwicanyi?”

Nuko wa mukobwa w’igikomangoma wakijijwe arahanyura


yumva gutaka k’uwo mukobwa agira agahinda, abaza ko
ababyeyi ba bariho abantu bamusubiza ko bose bahari, maze
aherako abatumaho mu rugo iwe, ababwira uko Mariya
n’Umwana we batuye I Betelehemu bamukijije, maze abasaba
gutwarayo umukobwa wabo.

Uhereye igihe babimenyeye bahita bajya I Betelehemu,


basohora aho Mariya na Yozefu na Yesu babaga, bababwira
byose, Maze Mariya nkuko bisanzwe abaha amazi yuhagiyemo
Yesu, bayamuminjagiraho, abaha n’igitambaro, ngo najya abona
Satani aje ajye agishyira ku mutwe we.

Nuko barataha bidatinze Satani agaruka kunywa amaraso maze,


umukobwa ahinda umushyitsi ariko nyina umuha ka gatambaro

26
agashyira ku mutwe we, Mbega igitangaza maze Satani agiye
kumusumira umuriro usa n’amakara yaka uva kuri cya
gitambaro usimbukira kuri cya kiyoka. Nuko gihunga gisakuza
kiti: “Mpuriye he nawe Mariya na Yesu, Kandi ndabahungira
hehe?” Kirukanka gifite ubwoba nticyongera gutera uwo
mukobwa.

Nuko ari uwo mukobwa n’abandi bose babonye icyo gitangaza


bashima Imana.

Yuda Isikariyoti , Ahangwaho Na Satani, Akizwa Na Yesu.

Hariho undi mugore nawe wari ufite umuhungu muto


wahanzweho na Satani. Uyu muhungu yitwaga Yuda, iyo Satani
yamuhangagaho yarumaga ababaga bamwegereye bose, kandi
yirumaga ibiganza n’ibindi bice by’umubiri we yabashaga
gushyikira.

Ariko nyina yumvise inkuru za Mariya na Yesu afata umuhungu


we maze amushyira Mariya. Muri icyo gihe Yakobo na Yose
( James and Joses niko aya mazina ari mu mwimerere
w’icyongereza) bari bajyanye Umwana Yesu gukina, nuko
bagezeyo baricara na Yesu ari kumwe nabo.

Nuko Yuda wahanzweho ababonye ragenda yicara iburyo bwa


Yesu, nuko Satani amuhanzeho nkuko bisanzwe, ashaka kuruma
Yesu, abonye bitamworoheye akubita Yesu amuhereye iburyo
nawe arataka. Atatse Dayimoni yumva ijwi rye ihubuka muri
Yuda yiruka mu ishusho y’imbwa yasaze.

Twibaze, si ubwa mbere Yuda yari ahanzweho ubwo


yagurishaga Umwami Yesu ngo amuryemo amafaranga, nabwo
Bibiliya ivuga ko Satani yinjiye mu mutima wa Yuda. indi
nshuro iri muri iyi nkuru yo mu bwana bwe. Ibuka ko yari
yicaye iburyo ubwo basangiraga ibya Pasika kuri ya meza,
nyamara umutima we washakaga uko yamugura ifeza, nkuko
yendaga kumuruma akiri muto, mu ruhande rw’iburyo hatewe

27
rya cumu mu rubavu, aho Yuda yakubise akiri muto.
Byarangiye koko abashije kumugeza ku mibabaro n’urupfu,
ariko arazuka. Mbese nkuko yamukubise amuhereye iburyo
akiri muto, niko yongeye kumurwanya amugambanira, Mu
mibabaro ya Yesu akubiswe na Yuda havuyemo agakiza ka
Yuda Satani amuvamo, niko yamukubise anyuze mu
kumugambanira mu mibabaro ye hakavamo agakiza k’abari mu
isi. Nubwo Yuda yakize urwa mbere ntiyabashije gukira urwa
kabiri kuko Satani yamumanitse. Byose byatewe nuko Yuda
atarinze umutima we, mbega ukuntu bitubera byiza iyo
tuzirikanye ya magambo y’umunyabwenge ngo:
“Ukomeza amategeko aba arinze ubugingo bwe, ariko
utita ku nzira ze azapfa3”

Yesu N’Abana Babumba Inyoni, Ize Ziguruka

Muri icyo gihe Yesu yari ageze mu gihe cyo gukina n’abandi
bana, kandi yari afite imyaka irindwi, yari kumwe n’abandi
bahungu bo mu kigero cye. babumba mu ibumba utunyamaswa
dutandukanye, indogobe, ibimasa, inyoni n’ibindi.

Buri mwana yavugaga ko ibyo yakoze ari byiza kurusha ibya


mugenzi we, akanegura ibya bagenzi be byose. Nuko Yesu
rababwira ati: “Njyewe ibyo nakoze ndabitegeka bigende” nuko
biba byamwumvise nk’ejo, bihita bitangira kugenda inyoni
ziraguruka. Kandi yaremye n’igisiga icyo yahaga inyama
kikarya n’amazi kikanywa. Yakibwira kugenda kikagenda
yagihamagara kikagaruka.

Maze abana babibwiye ababyeyi babo, bashya ubwoba, babuza


abana babo gukina nawe kuko baketse ko ari umupfumu,
n’umukonikoni ukiri muto bityo abana bakaba badakwiriye
kwiga izo ngeso z’abadayimoni.

Ahindura Amabara Y’Imyenda Kwa Salemu.

3
Imigani 19:16

28
Hariho undi munsi Yesu yarimo agenda akina n’abandi bana aca
ku iduka rya Salemu (iri zina ni Mahoro mu Kinyarwanda). iryo
duka ryahinduraga amabara y’imyenda, bityo umuntu wese
yavugaga ibara ashaka maze bakarishyira mu mwenda we. Yesu
ahageze afata iyo myenda yose uyirunda mu itanura ry’umuriro.
Salemu aje asanga ya myenda ya rubanda yose iragurumana.

Nuko arasakuza yitotomba ati: “Ubwo unkoreye ibiki muhungu


wa Mariya? Uradukomerekeje njye n’abaturanti banjye bose,
dore bose bashakaga imyenda yabo mu mabara bashaka, none
dore uraje urayangije yose.” Yesu aramusubiza ati ndahindura
amabara y’iyi myenda nkuko buri wese yifuzaga. Nuko atangira
kwarura ya myenda itahiye na hato ahubwo buri umwe usa
n’ibara nyirawo yashakaga.

Nuko abayuda babonye iki gitangaza, Bahimbaza Imana.

Yesu Atubura, Intebe yari Nto.

Kandi muri iyo minsi aho Yozefu yajyaga gukora hose haba mu
migi no mu byaro yajyanaga na Yesu. Yaba gukora inzugi
z’amarembo, cyangwa amasanduka n’ibindi bintu by’ibiti byose.
Kandi iyo intebe yabaga nto Yesu yaramburaga ibiganza hejuru
yayo maze ikagera ku rugero rwari rukenewe.

Kuko ntiyari abashije kunogereza no gusoza neza ikintu cyose


cyane ko atari umuhanga cyane muri uwo mwuga we w’ububaji.
Nuko igihe kimwe Umwami w’I Yerusalemu aha Yozefu akazi
ko kumukorera intebe imeze nk’iyakozwe mu gihe cya Salomo,
yari kuba nini cyane. Nuko Yozefu ayikora mu ihe cy’imyaka
ibiri ayirangije asanga itangana nk’iya mbere ndetse umwami
ayirebye arakarira Yozefu cyane.

Nuko Yozefu arataha, ntiyarya kandi ntiyanywa ariryamira.


Umwana Yesu amubaza ikimubabaje nawe aramubwuira ati:
“Ngiye gohomba iby’umurimo nagokeye imyaka ibiri yose!”

29
Yesu aramubwira ati: “Iturize” Nuko bukeye barajyana, Yesu
afata ku ruhanda rumwe na Yozefu ku rundi barayikurura maze
iba ndende igera ku ngero bashakaga. Ababibonye bose
baratangara bahimbaza Imana.

Ahindura Abahungu, Utwana Duto

Umunsi umwe Yesu yagiye gushaka abana ngo bakine nawe


ariko umugore abahisha mu itanura Yesu akiri kure, ahageze
arabaza ati: “Ba bahungu tujya dukina bari hehe?” nawe ati :
“Ntabo” Yesu ati: “Abo numva mu itanura ni bande” umugore
asubiza Yesu ati: “Ni abana bato b’imyaka itatu” Nuko Yesu
arabahamagara ati: “Musohoke bana batoya b’imyaka itatu
mukine n’umushumba wanyu” Ako kanya ba bana bahinduka
ab’ikigero cy’imyaka itatu, basohoka mu itanura. Maze
umugore araboroga apfukama imbere ya Yesu amutakambira ati:
“Nukuri mbonye ko ari weho mushumba wa Isiraheli,nuko
girira impuhwe umuja wawe, ndabizi ko waje gukiza no
kurimbura, ” kandi ubwo abo bana bari bisubiriye mu itanura ari
bato.
Maze Yesu abwira uwo mugore ati : “Abana ba Isiraheli bameze
nk’abanyetiyopiya mu bantu” wa mugore aramubwira ati: “Nzi
yuko uzi byose, mbabarira usubize aba bana mu kigero cyabo”

Maze Yesu aherako arabahamagara ati: “Bahungu nimusohoke


mukine n’umushumba wanyu!” Nuko uwo mwanya bongera
kuba nkuko banganaga basohoka mu itanura bari mu kigero cye.

Yesu Akiza Simoni Umunyakanani, Akiri Muto.

Umunsi umwe wo mu kwezi kwitwa Adari Yesu ahuriza


abahungu b’urungano rwe hamwe abaha imyanya nkaho yabaye
Umwami. Kuko bose basasaga imyenda yabo hasi ngo yicareho,
kandi bari bakoze ikamba ry’indabo bararimwambika. Kandi
bamwe bahagarara iburyo n’ibumoso bwe nkaho ari Abarinzi
b’umwami.

30
Kandi iyo hagiraga umuntu uca muri iyo nzira bamukururaga ku
mbaraga bakamubwira bati: “Vayo umanze uramye umwami
kugira ngo ugire urugendo ruhire”

Nuko ibyo bigikomeza haca umugabo uhetse umwana mu rutete,


kuko uwo muhungu yari yajyanye nabandi gusenya. Maze
akabona icyari, hanyuma yashyiramo ukuboko ngo afate amagi,
akarumwa n’inzoka y’ubumara bwica maze atabaje haza
abagenzi n’uyu mugabo wahise amuheka amujyana mu mugi
ameze nkuwapfuye. Maze bageze aho Yesu yimye nk’umwami
abambari be basaba uwo mugabo kujya kumuramya nk’abandi
bose, amanza kubyanga ariko bamuhase ajya aho ari.

Yesu arabaza ati: “Uwo muhungu uhetse yabaye iki?” Nuko


bamubwira byose. Nuko abwira abandi bari kumwe nawe ngo
bajye kwica iyo nzoka. Ariko murako kanya ababyeyi nabo bari
bahageze, maze barasaba ngo bajyane umwana mu murwa kuko
yendaga gupfa.

Maze ba barinzi ba Yesu barababwira bati: “Ntimwumvise uko


Umwami avuze, ngo tujye kwica inzoka, none ntimwumvira
umwami? Nuko bajyayo banze bakunze. Bahageze babona cya
cyari, Yesu ahamagara ya nzoka nayo iramwitaba, arayibwira
ngo ikure uburozi muri wa musore iramwegera imukuramo
uburozi. Maze arayivuma, irashwanyuka irapfa.

Wa musore nawe arahembuka, azenga amarira mu maso. Maze


Yesu aramubwira ati: “Humura kuko uzaba umwigishwa
wanjye”

Uyu niwe wa mwigishwa wa Yesu witwa Simoni


Umunyakanani. Ahandi yitwa Simoni Zelote, cyangwa Simoni
Umurwanashyaka4. Nkuko tubisoma mu butumwa bwiza
bw’umwuzuro bwo mu byanditswe byera.

4
Matayo 10:4, Luka 6:15

31
Yakobo Arumwa N’Inzoka
Yesu Amukiza

Undi munsi Yozefu yohereza Yakobo gusenya kandi na Yesu


barajyana, bageze aho inkwi zari ziri Yakobo atangira kurunda,
ariko uwo mwanya inshira iramuruma, atangira gutaka cyane
asakuza. Nuko Yesu araza, ahuha aho inshira imurumye
haherako harakira.

Umwana Wahanutse , Ku Gisenge Azuka.

Hariho umunsi umwe abana bakinaga ku hejuru y’inzu (inzu


zagiraga ibisenge biteguye neza, aho abantu baganirira cyangwa
bagazengera, Petero I Yopa kwa Simoni umuhazi yasengera,
ahameze hatyo.) maze bagikina umwana umwe aragwa ahita
apfa. Maze abahungu bose bahita birukanka, maze Yesu asigara
wenyine ku gisenge.

Maze bene wabo b’uwapfuye baza biruka baramubaza bati: “Ni


weho wahiritse umuvandimwe wacu ku gisenge ?” Yesu
arabahakanira, ariko ntibabyemera bararira cyane bati: “ dore
Umuhungu wacu yapfuye kandi uyu niwe wumwishe” ariko
bakomeje kumushinja arababwira ati: “Mwikomeza kunshyiraho
icyaha mutabasha kunyemeza, ahubwo reka twibarize
nyirubwite, niwe urashyira ukuri ahabona.” Nuko Yesu ajya aho
uwo muhungu yari aryamye yapfuye aramubwira ati: “Zayinana,
Zayinana, ninde waguhiritse ku gisenge? Uwari yapfuye
arasubiza ati: “Si weho wansunitse, ariko hari uwabikoze”

Abari bari aho babonye azutse bashima Imana.

Yesu Azana Amazi Mu Mwitero We.

Umunsi umwe Mariya yatumye Yesu kuvoma amazi ku iriba,


adubitsemo ikivomesho kizamuka cyuzuye maze kirameneka,
nuko Yesu akoresha Umwitero we arayarunda ayashira nyina ari
mu mwitero. Nuko nyina atangazwa n’ibyo yari akoze, ariko

32
abibika ku mutima kuko yari azi icyo yavuganye n’Imana kuri
uwo mwana.

Yesu Ku Ishuri Ku Munsi Wa Mbere.

I Yerusalemu hari umugabo witwaga Zakayo wari ufite ishuri,


nuko abwira Yozefu ati: “Yozefu kuki utohereza Yesu ku ishuri
kugira ngo yige inyuguti.” Nuko Yozefu arabyemera anabibwira
Mariya.

Maze umunsi wa mbere Zakayo umwigisha, yandika inyuguti za


arufabe zose. Amusaba kuvuga Alefu, amaze, kuyivuga
Umwigisha amusaba gusubiramo Beti, (alefu inyuguti ibanza
y’igiheburayo, Beti inyuguti ya kabiri muri arufabe
z’igiheburayo) Yesu aramubwira ati: “Manza unsobanurire
ibijyanye na Alefu byose mbone nasubiramo Beti. Maze Zakayo
akomeje kumuhata bituma, Yesu amusobanurira inyuguti zose,
uhereye kuri izo zombi. Amubwira uko zikurikirana, amubwira
izihekerana, amubwira uburyo zose zandikwa amubwira
n’ibindi byinshi, umwigisha ubwe atigeze amenya cyangwa ngo
agire igitabo abisomamo. Maze arangije yisubirishamo Alufabe
ubwe: Alefu, Beti, Gima, Daleti……arinda arangiza alufabe
z’igiheburayo.

Maze Zakayo umwigisha aratangara cyane ati: “Ndakeka uyu


mwana yaravutse mbere ya Nowa” nuko aramucyura amuzubiza
iwabo abwira Yozefu ati: “Wanyoherereje umwana urusha
ubwenge abigisha bose.” abwira Mariya ati: “Uyu mwana nta
kintu na kimwe akwiye kwigishwa afite ubwenge buhagije”
bamushyira abandi bigisha biba uko, bahera ko baramwihorera.

I Yerusalemu Hagati Mu Banyabwenge

Nkuko tubisoma mu butumwa bwiza, agize imyaka cumi n’ibiri


ajyana n’ababyeyi be I Yerusalemu mu minsi mikuru, iminsi
mikuru irangiye barataha. Ariko Yesu asigarana n’abakuru
n’abahanga bize cyane b’ab’isiraheri. Ari abize ubumenyi

33
busanzwe, ndetse n’ubwenge bwo mu isi ndetse n’abigisha
b’abisiraheli, bari abanyabwenge. Nuko Yesu akajya ababaza
ibibazo byabananira akabisubiza, bityo bityo. Kuko yababajije
ati: “Mesiya ni nde” Nabo bagasubiza bati : “Ni mwene Dawidi”

None kuki amwita Umwami? Aho yavuze ati: “Uwiteka


yabwiye Umwami wanjye ati: “Icara iburyo bwanjye kugeza
ubwo nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe5.

Nuko umwe mu bigisha aramubaza ati: “Wasomye ibitabo se?


Nawe aramusubiza ati: “Nasomye ibitabo byose,
n’ibyanditsemo byose. Nuko atagira kubasobanurira ibitabo
y’amategeko, iby’amateka n’amarenga akomeye yose yo mu
bitabo by’abahanuzi. Abasobanurira ibintu ubwenge bw’umuntu
butabasha gushyikira.

Nuko uwo mwigisha aravuga ati: “Nabera sindumva ubwenge


bumeze nkubu! Muratekereza ko uyu muhungu azaba iki?

Maze umuhanga muby’inyenyeri wari uri aho amubaza ko yaba


yarize n’iby’inyenyeri. Nuko Yesu amubwira umubare
w’imibumbe iba mu kirere, imivuduko ya buri kimwe, uburyo
biboneka mu bihe runaka, ubunini bwabyo ndetse n’ibindi
ubwenge bw’umuntu butabasha gushyikira.

Kandi hariho n’umunyabwenge w’umufirozofe wari warize


Fiziki na Filozofiya amubaza niba yarize Fiziki. Nuko
amusobanurira Fiziki na Metafiziki, kandi ageza aho ubwenge
bw’umuntu butagera.

Abasobanurira ibice bigize umuntu umumaro wabyo, umubare


wa buri tugingo duto twose, amagufwa, imijyana, imigarura,
utwumba tw’ubwonko n’ibindi. Abasobanurira uko ubugingo
bukorera mu mubiri, abasobanurira uko umuntu arakara n’uko
yishima nuko agira ibyo yifuza. Abasobanurira n’ibindi byinshi
abana b’abantu batapfa gushyikira kuko yabibabwije ubwenge.

5
Zaburi 15:20

34
Nuko uwo mufirozofe arahaguruka aramuramya aravuga ati: “O
Mwami Yesu, uhereye none nanjye nzaba umwigishwa
n’umugaragu wawe. bakiganira ibyo Mariya na Yozefu
barahagera, kandi bari bamaze iminsi itatu bamushaka.

Maze Mariya amubonye amubaza impamvu yabaruhije kuko


bamushatse, nawe ababwira ko agombaga kuba ari mu nzu ya se.
Ariko ayo magambo ntibumva icyo asobanuye.

Abanyabwenge babaza Mariya ko uwo ari umwana wabo, maze


bamenye ko ari uwe, baravuga bati: “Urahirwa Mariya wowe
wabyaye uyu mwana”.

Nuko basubira I Nazareti akajya abubaha muri byose, ariko


nyina akajya azirikana ibyo byose.

Nuko uwo mwana arakura akura agwiza ubwenge, akundwa


n’Imana ndetse n’abantu bose.

Nuko uhereye ku myaka cumi n’ibiri kugeza ku mwaka wa


mirongo itatu, ariwo yabatirijweho kuri Yorudani. Yesu
ntiyongera gukora ibitangaza, ahubwo yitangira gusoma
ibyanditswe.

Umwami Yandikira Yesu

Umwanditsi wa mbere wavuze ku mabaruwa ya Yesu n’umwami witwaga


ABAGARASI, ni Eusebius, Bishopu w’I Kayesariya muri Palestine,
wabigaragaje mu kinyejana cya kane N.K mu guhamya ukuri kwazo izi nzandiko
zashyizwe mu mugi wa Edessa muri Mezopotamiya aho Abagarasi yayoboraga.
Ubwo zabonekaga zari zanditse mu rurimi rw’ikinyasiriya. Yahise azihindura mu
kigiriki, nyuma haje gukorwa kopi y’icyongereza. Reka dusuzumane ubwenge izi
baruwa tumenye n’impamvu yazo.

Ibaruwa ya Abagarasi ku Mwami Yesu

35
Abagarasi, umwami wa Edessa, Kuri Yesu umukiza mwiza, uri I
Yerusalemu, Ndagushuhuje!

Bambwiye ibyerekeranye no gukiza indwara, ukora


udakoresheje imiti cyangwa ibyatsi. Kuko byangezeho ko
wahumuye impumyi, ibirema bikagenda, ugakiza ababembe,
kandi ukirukana imyuka mibi n’abadayimoni, kandi ko ukiza
n’abantu barembye bamaze igihe kirekire, ndetse ukazura
n’abapfuye.

Ibyo byose maze kubyumva muri njyewe nemejwe ibintu bibiri,


Uri Imana yamanutse mu ijuru ikaba ikora ibi byose, cyangwa
uri Umwana w’Imana.

Kubw’iyo mpamvu nanjye nashakaga kugutumira ngo uzaze


unkize indwara yanjye. Kuko numvise abayuda batakumva neza.
Nibyo uyu mugi wanjye ni muto, ariko uratuje ndetse ni mugari
bihagije kuri twembi.

Ibaruwa Yesu yasubije Abagarasi.

Abagarasi, urahirwa kuko ubashije kunyizera utambonye, kuko


handitswe ibinyerekeyeho ngo, abazambona ntibazanyizera,
ariko abatarambonye bazanyizera babeho.

Ku ngingo yo mu ibaruwa yawe insaba kugusura


ndakumenyesha ko nkwiye kurangiza icyo natumwe muri iki
gihugu, nuko nkasubira kuwantumye.

Ariko nimara gusubira mu ijuru nzohereza umwigishwa wanjye


uzagukiza uburwayi bwawe, agatuma uhabwa ubugingo
n’abawe.

36
IGICE CYA IV: IBY’URUPFU NO KUZUKA BYA YESU

Yesu yagambaniwe na Yuda Isikariyoti nkuko byanditswe, arabambwa kandi


arazuka nkuko Ibyanditswe bivuga, nyamara ntitubona mu butumwa bwiza bune
uko byagenze, ageze ikuzimu, ndetse nuko yazukanye n’abera akabageza muri
paradizo. Mbese cya gisambo Titusi koko cyagezeyo? Nta kabuza cyasohorejwe
isezerano rya Mesiya, kuko nta jambo avuga ngo rihere. Reka duse
nabamanukanye nawe ikuzimu maze tubabwire uko byagenze, dukurikije
ubuhamya bw’ababyiboneye biba.

Nkuko mubizi, Hariho umusaza witwaga Simiyoni, uwo yari yarabwiwe


n’umwami Imana ko atazapfa atabonye umucunguzi, yari yarabyaye abahungu
babiri b’abahanuzi Karinasi, na Retintiyasi, nabo igihe cyabo gishize barapfa
basanga ba sekuruza. Ubwo Yesu yapfaga, yabasanganye n’abera bose ikuzimu.
Kandi ubwo yazukaga yabonekanye n’abera mu murwa. Abo bera bimukiraga
ahitwa muri Paradizo, nyamara bagaragara mu murwa, ngo abigishwa ba Yesu
n’abari kuzakurikira inzira ya Yesu bose bamwizere ku buryo bwuzuye. Nimureke
dutangirire iyi nkuru ku guhambwa kwa Yesu, twigane ubushishozi ukuzuka kwe,
nuko ibyo yavuze byose byasohoye.

Abayuda Barakarira Yozefu, Na Nikodemu Ko bahamye Yesu.

Nuko abayuda bamwe bumvise ko Yozefu w’umwarimataya,


yasabye umurambo wa Yesu, akawuhamba, baramuhiga ndetse
bashaka na Nikodemu ndetse n’undi muntu wese waba
warakoze ikintu cyiza kuri Yesu.

Nyamara mu gihe bari bakihishe batinya abayuda, Nikodemu


we arabiyereka, bavugana bababaye bati: “Ni gute abantu nkaba
koko bakongera kwinjira mu isinagogi?” Abandi bati : “Icyaruta
ni uko twabohereza bakamusanga mu yindi si!” nuko Nikodemu
arasubiza ati: “Amena, Bibaye bityo nabona umugabane wanjye
mu bwami bwe.”

37
Arambiwe kwihisha Yozefu w’umwarimataya nawe araza maze
arababaza ati: “Niki kibarakaje gituma mundakarira, ngo nuko
natse umurambo ‘Umwami Yesu Pirato? Dore namushyize mu
mva yanjye, muryamisha mu myenda myiza, nuko mbafungisha
igitare kikini nk’urujyi rw’imva.” njye nakoze neza kubwe ariko
mwebweho, mwarenganyije uriya muziranenge, mu
kumubamba, mukunywesha indurwe, mumwambika ikamba
ry’amahwa, mucagaguza umubiri we ibiboko, muhamwa
n’urubanza rw’amaraso ye mutyo.”

Maze ibyo yavuze birakaza abayuda, bituma bamufunga ngo


bategereze isabato irangire, nuko bamugumishamo kugeza
isabato irangiye. Kandi baramubwira bati : “Menya ko
tutemererwa n’amategeko kukubabaza kugeza aho isabato
irangiriye, ariko nirangira tuzakwica kandi ntawe uzaguhamba
ahubwo intumbi yawe tuzayigaburira ibisiga byo mu kirere
n’inyamaswa zo mu isi.”

Maze Yozefu arabasubiza ati: “Ayo magambo ameze nkaya


Goliyati, wasuzuguye Imana na Dawidi. Ariko yemwe banditsi
namwe banyabwenge mumenye yuko Imana yavugiye mu
bahanuzi iti: “Guhora ni ukwanjye, kandi nzabitura ibihwanye
n’ibyo mwankoreye.”

Imana mwamanitse ku musaraba ibasha kunkiza amaboko


yanyu, ibyaha byanyu bizabagaruka ku mutwe. Kuko mu gihe
Pirato yakarabaga ibiganza bye yaravuze ati: “ndi umwere ku
maraso y’uyu muntu, ariko musubiza musakuza muti: “amaraso
ye atubeho n’abana bacu.” mutsembwe mushireho nkuko
amagambo yanyu ari.

Maze bamaze kumva aya magambo, bazabiranywa n’uburakari


baramufata bamujyana kumufungira mu cyumba kitagira
idirishya, bakomeza urugi, ndetse ku rindi rembo bafungisha
urutare, bafatanisha ikimenyetso, kandi Ana na Kayafa

38
bashyiraho abarinzi, bajya kwiga ku rupfu Yozefu yagombaga
kwicwa.
Yozefu Atoroka,Yesu Azuka

Nuko umutambyi mukuru atumaho Yozefu, ariko basanga atari


mu cyumba bari bamufungiraniyemo, barumirwa kuko basanze
hagifunze ndetse n’ibimenyetso bikiri ku nzugi. Maze
bagitangajwe nibyo bumva umwe mu basirikare bari barinze
imva ya Yesu atangaza mu ruhame ko Yesu yazutse. Avuga
cyane kandi rubanda rumuteze amatwi avuga ati :

“Igihe twari turinze imva ya Yesu, habaye igishyitsi cyinshi;


nuko tubona Marayika w’Imana amanutse abirindura
igitare acyicaraho; kandi yarabagiranaga,nuko twese
tumera nk’abapfuye, nuko twumva Malayika abwira
abagore ati: “Mwitinya; turabizi murashaka Yesu
wabambwe, yazutse nkuko yabivuze, ni muze murebe aho
yararyamye, kandi mugende mubibwire abigishwa be ko
yazutse mu bapfuye,kandi ko bamusanga I Galileya nkuko
yabibabwiye.

Nuko abayuda bakoranya abasirikare bose bari barinze imva,


barababaza bati: “Abo bagore ni bande? Kandi kuki
mutabafashe?, nabo bati: “Abo bagore ntitubazi, kandi ntitwari
kubafata twari tumeze nk’abapfuye.”

Maze abayuda baravuga bati turahiye Imana ihoraho ntitubizeye.


Maze abasirikare barasubiza bati: “Mwiboneye Yesu akora
ibitangaza ntimwamwizera, none mwatwizera mute? Kandi
muvuze ngo murahiye Imana ihoraho, nibyo koko rero nawe
ariho. Twabyumvise ko mwafungiye Yozefu mu cyumba
gikoroshowe mu rutare, mugashyiraho ibimenyetso, none
mwamubuze. Noneho nimutwereke Yozefu uwo mwari murinze,
natwe turabereka Yesu uwo mwaturindishije”.

Nuko abayuda baravuga bati: “Turabereka Yozefu, ari mu mujyi


w’iwabo muri Arimataya, muratwereka Yesu namwe?

39
Abasirikare basubiza abayuda bati: “Niba Yozefu ari muri
Arimataya nkuko mubivuze, natwe ntitwababwiye ko Yesu ari I
Galilaya siko twumvise umumalayika abwira abagore?”

Nuko abayuda baravuga bati ibi byose nibimenyekana muri


rubanda, buri wese arizera Yesu, nuko bakusanya amafaranga
menshi bayaha abasirikare barababwira bati: “Mubwire abantu
ko abigishwa ba Yesu baje ninjoro musinziriye bakamwiba,
kandi Pilato nabyumva tuzabimwemeza ntagire icyo abatwara.

Nuko abasirikare bafata amafaranga, bagenza nkuko bategetswe,


iyo nkuru ikwira muri rubanda rwose.

Kandi hariho umugabo witwaga Finesi n’Umwarimu witwaga


Ada, n’Umurewi witwaga Agewusi, bari bavuye I Galilaya
bajya I Yerusalemu, babwira umutambyi mukuru wari uri mu
isinagogi baramubwira bati: “Twabonye Yesu wa wundi
mwabambye, avugana n’abigishwa be cumi n’umwe ahagaze
hagati muribo kandi twumvise ababwira amagambo ati:

“Mujye ku isi yose, mubwirize amahanga yose ubutumwa


bwiza, abizera mubabatize mu izina rya Data n’iry’Umwana
n’iry’Umwuka Wera, kandi Uwizera akabatizwa
azakizwa.6”

Nuko amaze kuvugana ibyo n’abigishwa, twamubonye azamuka


mu ijuru. Nuko umutambyi mukuru n’abakuru n’abalewi,
bamaze kumva ibyo, babwira abo bagabo bati icyubahiro kibe
icy’Imana niba ibyo muvuze ko mwumvise kandi mwabonye ari
ukuri. Nuko nabo barasubiza bati: “Turahiye Uwiteka Imana ya
ba sogokuruza, Aburahamu, Isaka na Yakobo kuby’uko
twabonye kandi twumvise Yesu avugana n’abigishwa be kandi
ko twamubonye ajya mu ijuru. Nuko rero tubabwije ukuri
rwose.” kandi ibyo nimusanga atari ukuri duhamywe nicyo
cyaha.

6
Matayo 28:19

40
Umutambyi mukuru ahita ahaguruka kandi yari afite igitabo
cy’amategeko mu biganza bye, arabihanangiriza ngo batagira
icyo bavuga kuri ibyo bintu nuko baherako babaha amafaranga
menshi, maze babashyiriraho nabo kubaherekeza ngo babageze
iwabo, kugirango hatagira uburyo bwose batinda I Yerusalemu.

Ariko Abayuda baraterana, kandi bose bajyaga impaka,bibaza


ikintu kidasanzwe cyagombaga kuba I Yerusalemu. Ariko Ana
na Kayafa barabahumuriza barababwira bati: “Ni gute
twakwizera ko abasirikare bavugishije ukuri ngo babonye
Malayika aza abirindura igitare cyari gifunze imva? Wenda
abigishwa be nibo bakoze ibi babaha amafaranga maze batwara
umurambo we. Ikindi ntitwakwizera bariya bagabo, uko
tubahaye amafanga bakemera ninako abigishwa ba Yesu
bayabaha, nuko nimuhumure rwose kuko ibyo byose ahari
byaba ari ibihimbano.”

Yozefu Aboneka, Bamutumira.

Nuko Nikodemu arahaguruka arababwira ati: “Bayisirayeli,


mwiyumviye iby’aba bagabo batatu barahiriye ku gitabo
cy’amategeko ko babonye kandi bumvise kandi babonye Yesu
ari kumwe n’abigishwa be ku musozi wa Elayono kandi ko
bamubonye azamuka mu ijuru.

Kandi ibyanditswe bivuga yuko Umuhanuzi Eliya nawe


yazamutse mu ijuru, kandi abana b’abahanuzi bakabaza Elisa
bati: “Databuja Eliya ari hehe” Nawe akababwira yuko
yazamuwe mu ijuru. Maze abanab’abahanuzi bakavuga bati
ahari umwuka yaba yamutwaye ahandi hantu reka tujyende
tumushake, nuko bakamara iminsi itatu bamushaka. None Bana
ba Isirayeli nimureke tugenze dutyo abagabo boherezwe mu
misozi ya Isiraheli, nibamubona natwe turaba tunyuzwe.”

Inama ya Nikodemu inezeza abari aho bose, nuko bohereza


abagabo mu misozi yose ya Isirayeli, nyamara ntibabona Yesu
ahubwo babona Yozefu mu mujyi w’iwabo Arimataya.

41
Maze abisiraheri banezezwa nuko Yozefu yabonetse, ariko
abatambyi n’abakuru bashima kumutumaho ngo aze kuvugana
nabo bamenye uko yaburiwe irengero. Nuko bahitamo
kumwandikira bamusaba kuza barandika bati:

Amahoro abe kuri wowe, n’umuryango wawe, turabizi yuko


twacumuye ku Mana no kuri wowe, None turakwinginze
udusure twebwe abakuru, kuko twatangajwe n’uko wavuye mu
nzu y’imbohe. Tuziko twari twakugambiriyeho nabi ariko
umwami Yesu akagukiza imigambi yacu yose. Amahoro abe
kuri wowe Yozefu uhiriwe n’umuryango wawe.

Nuko bahitamo abagabo barindwi b’inshuti za Yozefu


barabatuma, barababwira bati nimugerayo mumusuhuze
mumwifuriza amahoro maze mumuhe uru rwandiko. Nuko
bagezeyo bamuha urwandiko amaze kurusoma ashima Imana
yurira indogobe maze azana nabo I Yerusalemu.

Maze abatambyi hamwe n’abisiraheri bose bamwakira


banezerewe, acumbikirwa na Nikodemu wari wateguye umunsi
mukuru iwe. Maze ku munsi ukurikiyeho abakuru n’abatambyi
hamwe n’abafarisayo baraterana baramurahiza ngo ababwire
uko yavuye mu nzu y’imbohe aho bari bamufungiye. Nawe
arabasubiza ati: “Mu gicuku narimo nsenga Imana nagiye
kubona mbona abamarayika bane mu mfuruka z’icyumba nuko
mbona na Yesu kandi yarabagiranaga nk’izuba, nuko aramfata
arampumuriza, mbanza kugirango ni Eliya, ariko ndamubwira
nti: “ ndakwinginze nyereka imva yanjye aho twagushyie. nuko
turasohoka angeza kumva anyereka imyenda nari namworoshe,
birangiye anjyana muri Arimataya antegeka kwihisha kugeza ku
minsi mirongo ine. Nuko aherako ajya kubonana n’abigishwa be
I Galilaya.

42
Karinasi Na Lentiyasi, Bavuga Ibyabereye Ikuzimu

Maze abatambyi n’abakuru bamaze kumva iyi nkuru bikubita


hasi nkabapfuye, batangira kwihana. Bati ariko se koko ko twari
tuziko atariwe Mesiya, kuko tuzi ababyeyi be. Umwe mu
balewi wari aho aravuga ati: “Njyewe nzi bene wabo bavuga
yuko ubwo bamujyanaga ku rusengero umusaza Simiyoni
yashimye Imana asaba n’Imana kumusezerera ngo kuko yari
abonye agakiza. Kandi Simiyoni kuri uwo munsi yahaye Mariya
umugisha. Yavuzweho ko benshi bazagwa abandi bakabyuka,
kandi ko azaterwa icumu mu rubavu.

Nuko bakivuga ibyo,Yozefu arababwira ati: “Nubwo muvuga ko


Yesu yazutse, reka mbabwire ko yazukanye n’abera benshi,
kandi abantu barababonye hano mu murwa.

Nziko mwese muzi Umutambyi Simiyoni wa wundi wateruye


umwana Yesu, yari afite abahungu babiri b’abahanuzi, kandi
mwese mwari muhari tubashyingura, nimugende murebe imva
zabo zirarangaye, kandi nabo bari muri Arimataya, aho
bikingiraniye basenga, nimureke tubasange twicishije bugufi
ahari wenda twamenya neza ibyuko kuzuka kw’abera bose na
Kristo ubwe.

Nuko abayuda bumvise ibyo birabanezeza cyane, nuko Ana na


Kayafa na Nikodemu na Yozefu na Gamaliyeli bajya muri
Arimataya, ariko basanga imva zabo zirangaye ahubwo barimo
kugendagenda mu mujyi; Nuko bababonye babasuhuzanya
icyubahiro cyinshi, babingingira kuza mu isinagogi I
Yerusalemu: bamaze gufunga amarembo bafata igitabo
cy’amategeko y’Imana, bagishyira mu biganza byabo,
babarahiza mu izina ry’Uwiteka wavuganye na ba sekuru, no
mu mategeko ye, kugira ngo twizere Yesu wabazuye,
mutubwire ibyo mwabonye byose, mutagabanije kandi
mutongeyeho ibintu na kimwe.

43
Nuko Karinasi na Lentiyasi, Abahungu babiri ba Simiyoni,
bahinda umushyitsi, kandi bumva bibakomereye nyamara
basenga Imana barekeje amaso yabo mu ijuru nuko banyuranya
intoki bakora umusaraba imbere y’indimi zabo. Nuko baravuga
bati: “Nimuduhe buri wese urwandiko nuko twandike ibyo
twabonye, nuko bose baricara batangira kwandika ibyo
babonye.”

Umwami W’Amahoro , Yinjira Ikuzimu.

Nuko Karinasi na Lentiyasi barasenga bati: “Mwami Yesu, Data


kandi ukaba Imana, weho kuzuka n’ubugingo bw’abapfuye,
dushoboze kuvuga iby’ubwiru twabonye nyuma yo gupfa,
n’ibyerekeye no kuzuka kw’abera.”

Igihe twari kumwe na ba sogokuruza bacu ikuzimu, mu


mwijima wa rukokoma, mu kanya gato twabonye urumuri rusa
n’urw’izuba rw’izahabu, kandi imirasire y’umuhemba imurika
aho twari turi. Nyuma y’ibyo Adamu se w’inyoko muntu,
kumwe n’abakurambere n’abahanuzi,baranezerwa cyane maze
baravuga bati: “Uyu mucyo ni isoko y’umucyo w’iteka,
wasezeranye kuzaduhindura Umucyo w’iteka.

Maze Yesaya umuhanuzi ararangurura aravuga ati: “Uyu ni


umucyo w’Umwana w’Imana ukurikje ubuhanuzi nahanuye
nkiri mu isi.

“ Mu gihugu cya Zebuluni no mu ihugu cya Nafutali hakurya ya


Yorudani, abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo
mwinshi, kandi ababaga mu gicucu cy’urupfu bamurikiwe
n’umucyo, none Dore uwo mucyo uratumurikiye natwe
abapfuye7.

Maze kandi buri wese akishimiye uwo mucyo Simiyoni


arahaguruka, ashimira buri wese maze aravuga ati: “Icyubahiro
kibe icy’umwami wacu Yesu Kristo umwana w’Imana. Uwo

7
Yesaya 9:1

44
nateruye mu biganza byanjye akiri umwana mu rusengero, nuko
nuzuye umwuka nkavuga nti: “kuko amaso yanjye abonye
agakiza kawe, ako wateguriye abantu bose, umucyo ku
banyamahanga n’icyubahiro ku nzu ya isiraheli.”

Abera bose bari ikuzimu barushaho kunezerwa bumvise ibingibi,


haboneka undi musore wasaga n’uwihaye Imana, uwo buri wese
yabajije uwariwe. Nawe arabasubiza ati: “Ndi ijwi
ry’urangururira mu butayu, Yohana umubatiza, ndi umuhanuzi
w’Imana ishobora byose, ninjye wamubanjirije mutunganiriza
inzira mbere yuko aza mu isi, menyesha abantu be ibyagakiza
ke no kubabarirwa ibyaha. Kandi ubwo nabonaga Yesu aza
ansanga, nyobowe n’umwuka naravuze nti : “Dore Ntama
w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi”

Maze mubatitiza mu ruzi rwa Yorudani, kandi nabonye


Umwuka Wera amumanukiraho ari mu ishusho y’inuma, kandi
numva ijwi rivugira mu ijuru riti : “uyu ni umwana wanjye
nkunda cyane nkamwishimira”. None kandi nkuko ngenda
imbere ye ngo mutunganirize inzira nje kubabwira yuko
Umwana w’Imana agiye kudusura, umucyo w’itangaza
aratugendereye twebwe abari mu gicucu cy’urupfu.

Ibyabwiwe Seti.

Maze Adamu asaba Seti ngo ababwire ibyo yumvanye marayika


Mikayile, ubwo bamutumagaho kuri Paradizo, ngo amusukeho
amavuta mu burwayi bwe.

Kandi umuntu wa mbere Adamu yumvise ibyo abera bavuze


byose ahamagara Seti umuhungu we aramubwira ati: “Bwira
abana bawe, abakurambere n’abahanuzi, bya bintu byose
wumvanye Mikayile, igihe nagutumaga kuri Paradizo[Edeni]
ngo winginge Imana kunsuka amavuta mu mutwe mu gihe
cy’uburwayi bwanjye”

45
Nuko Seti yigira imbere y’abakurambere n’abahanuzi, aravuga
ati: “Njyewe Seti ubwo nari mfukamye ku marembo ya Edeni,
nabonye Marayika w’Imana, Mikayile yaranyiyeretse maze
arambwira ati: “Nkutumweho mvuye ku Mana; kuko
nahamagariwe kuyobora imibiri y’abantu, Nuko ntukomeze
gusengana amarira, kandi usaba ngo uhabwe amavuta yo ku giti
cy’ubuntu kuko so Adamu arwaye umutwe. Kuko udashobora
kuyahabwa uretse mu gihe cya nyuma, menya ko ari nyuma
y’imyaka ibihumbi bitanu na magana atanu.

Ubwo nibwo Kristo, Umwana w’umunyabuntu butangaje


w’Imana, azaza kuzura umubiri wa so Adamu no kuzura imibiri
y’abapfuye. Kandi naza azabatirizwa muri Yorudani. Uwo
kubw’amavuta y’ubugwaneza bwe azayasuka kubazamwizera,
kandi ayo mavuta azakomeza no mu bihe bizakurikiraho ku
bazabyarwa n’amazi n’Umwuka Wera kugeza ku bugingo
bw’iteka.

Kandi ubwo Umwana w’Imana azagaruka mu isi, azaha so


Adamu kuri icyo giti, azagarura bwa busitani bwanyazwe.
Nuko Abera bose bumvise ibyo Adamu na Seti babahamirije
barushaho kunezerwa cyane.

Gutongana Hagati Ya Satani, N’Igikomangoma

Nuko ubwo abera barimo banezerwa aho bari bafungiraniye,


Satani Igikomangoma akaba n’umugaba mukuru w’urupfu,
abwira igikomangoma cy’ikuzimu ati: “Itegure kwakira Yesu
Kristo w’I Nazareti ubwe, wa wundi wiyise Umwana w’Imana,
kandi ari umuntu buntu utinya n’urupfu, Kuko yavuze ati:
“Ubugingo bwanjye burababaye hafi kuba napfa, byongeye
yaradukomerekeje cyane ubwo yahumuraga abo twahumishije,
ibirema, nabo nari narahangishijeho imyuka myinshi,
yakirishaga ijambo rye, kandi wibuke ko nabo najyaga
nkuzanira bapfuye yabagushikuzaga ku ngufu bakazuka mu
bapfuye.”

46
Maze igikomangoma cy’ikuzimu gisubiza Satani kiti: “Ariko
ninde wita umunyabwoba utinya urupfu kandi ari
igikomangoma cy’imbaraga nyinshi? None ko hari abo
wanzaniye bapfuye ntiyabakuye mu maboko yanjye ku mbaraga,
ndakubwiza ukuri ni Ushoborabyose, afite kamere y’ijuru, kandi
ntawabasha guhagarika imbaraga ze. Kandi ubwo yavugaga ko
afite ubwoba, ni umutego yagutegaga. Ahubwo weho ni weho
uzababara iteka ryose”

Nuko Satani asubiza icyo gikomangoma ati: “Ariko ni iki


kiguteye gushidikanya no kugira ubwoba bwo kwakira Yesu
Kristo w’I Nazareti, umwanzi wawe nanjye? Kuko njyewe
ubwanjye nakoze uruhare rwanjye, naramugerageje, kandi
nateye abayuda urwango n’ishyaka byo kumurwanya, natyaje
umwambi wo kumubabaza, namuvangiye indurwe ntegeka ko
ayinywa, namuteguriye umusaraba mubambaho, n’imisumari yo
kumutobora ibiganza n’ibirenge; none kandi urupfu rwe
ruregereje, nuko ndamugushyikiriza, kuko ari umwanzi wanjye
nawe.”

Igikomangoma gisubiza Satani kiti: “Uramunyoherezaho ubu


nonaha kandi nakubwiye ko yajyaga anyaka nabo wabaga
wambaye ku ngufu, ariko ubwo ntuzi ko hari nubwo abantu
basenze maze bagatuma amasengesho yabo atera Imana gukura
abantu hano? None tekereza Yesu w’I Nazareti yabahamagaraga
akoresheje ijambo rye gusa nta n’isengesho asenze Imana?

Kandi nta gushidikanya niwe wantwaye Lazaro, ubwo yari


amaze hano iminsi ine yose? Kandi umurambo we wari
watangiye kubora, ariko nubwo arinjye murinzi w’abapfuye,
mbese ntiyamusubije mu bazima ku isi kubw’imbaraga ze?
Satani aravuga ati: “Yee, uwo nyine niwe Yesu w’I Nazareti
wabikoze.”

Maze igikomangoma kibwira Satani kiti: “Ndatsembye


ndarahiye kubw’Imbaraga n’ubutware bwanjye n’ubwawe,
ntunzaneho uwo muntu” kuko iyo numvise imbaraga z’ijambo

47
rye njye ngira ubwoba, n’ingabo zanjye zigahinda umushyitsi.
Kuko mu gahe gato cyane yahamagaye Lazaro wari waraboze,
ubugingo bwe butegekwa kuva mu butware bwacu tureba, bujya
mu mubiri wa Lazaro ku isi aho yari ahambye, ako kanya
bamubona asohotse ari muzima. Kandi nziko Imana ishobora
byose ariyo yabasha gukora ibyo gusa, ashobora byose mu
budahangarwa, no mu bumuntu bwe, ni umukiza w’inyoko
muntu. Ndakwinginze ntumuzane kuko yanyaga noneho abo
twanyaze uhereye kera kose.

Yesu Ku Marembo Y’ Ikuzimu, Amanuka Ikuzimu

Mu gihe Satani n’igikomangoma bakiganira uwo mwanya


bumva ijwi rivuga nk’iry’inkuba, kandi iryo jwi ryari rimeze
nk’umuyaga uhuha riti: “Ni mwugurure amarembo
bikomangoma by’ikuzimu, nimufungurwe marembo yafunzwe
by’iteka, Umwami w’icyubahiro yinjire”.

Maze igikomangoma kibwira Satani kiti: “Jyenda mva iruhande,


va aho ndi, kandi niba uri umunyembaraga rwanya Umwami
w’icyubahiro, ariko ntacyo ubasha kumukoraho? Nuko Satani
ava aho aragenda. Nuko igikomangoma kibwira ingo zacyo
gufunga amarembo bakoresheje ibyuma, no kurwanana umwete,
ngo bataba abaretwa.

Ariko abera baba babyumvise maze bavugira icyarimwe


babwira igikomangoma bati: “Fungura amarembo umwami
w’icyubahiro yinjire”
Nuko Dawidi aravuga ati: “Mbese sinahanuye nkiri mu isi
ngo ‘Mwa marembo mwe nimwunamuke, mwa marembo
y’iteka mwe nimweguke, kugirango umwami w’icyubahiro
abyukuruke’8

Nuko undi muhanuzi witwa Yesaya abwira abari bari aho ati:
“Sinahanuye ibyanyu ubwo navugaga nti: “Abawe bapfuye
bazaba, intumbi z’abantu banjye zizazuka, ababa mu

8
Zaburi 24:7

48
mukungugu mwe nimukanguke muriribe, kuko ikime cyawe
kimeze nk’igitonda ku bwatsi, kandi ubutaka buzajugunya
abapfuye.”9 “Wa rupfu we kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu
we urubori rwawe ruri he?10

Nuko abera bumvise ibyo babwira igikomangoma bati:


“Fungura amarembo kandi ukureho ibihindizo b’ibyuma kuko
uzabohwa ntiwongere kugira imbaraga ukundi”

Kandi bongera kumva rya jwi : “Ni mwugurure amarembo


bikomangoma by’ikuzimu, nimufungurwe marembo yafunzwe
by’iteka, Umwami w’icyubahiro yinjire.”

Igikomangoma gisa naho kitabyumvise, kirabaza kiti: “Ariko


ubundi umwami w’icyubahiro ni nde?

Nuko Dawidi asubiza igikomangoma cy’ikuzimu ati: “Uwo


ndamuzi cyane kuko nahanuye ibye kera mbwirijwe n’Umwuka
Wera, nti: “ni Imana ikomeye ni intwari mu ntambara, ni
Umwami w’icyubahiro, kandi ni umwami mu ijuru no mu isi.
Yitegereje imiborogo y’imbohe, kandi abohora abo bose bari
baragenewe urupfu”

Nuko rero Gikomangoma cy’ikuzimu, Fungura amarembo yawe,


kugira ngo Umwami w’icyubahiro yinjire, kuko ari Umwami
w’ijuru n’isi. Nuko ubwo Dawidi yavugaga ibi, uwo mwanya
Umwami Yesu aba arahageze, umucyo we umurikira ahantu
hahoze icuraburindi uhereye kera, amenagura inzugi z’ibihome
zitigeze zimenwa mbere, kandi mu mbaraga ze asura
abafungiraniye mu ndiba y’ikuzimu kubwo gukiranirwa kwabo,
n’abari munsi y’igicucu cy’urupfu kubwo ibyaha byabo.

Rupfu N’Abadayimoni Barengwa N’Ubwoba

Maze Rupfu n’ingabo ze zose bashya ubwoba mu bwami bwabo


bwose bumvise ayo magambo yose, byongeyeho ko babonye
9
Yesaya 26:19-20
10
Hoseya 13:14

49
umucyo utangaje wakwiriye hose. Kandi mu kanya gato Yesu
aba ageze mu buturo bwabo, nuko barasakuza cyane bati:

“Ugiye kutuboha weho utwerekane imbere y’Imana, uri nde


wowe tubona udafite icyasha cy’icyaha, ahubwo kubwo
kuboneka kwawe ikuzimu hose hakabona umucyo? Uri nde wa
munyambaraga we, wagaragaye nk’umunyantege nke, umukuru
ukaba n’umuto, uciriritse ariko akaba umugaba w’ingabo?
[cyangwa umusirikari w’ipeti risoza] ubasha gutanga itegeko
nk’umugaragu kandi ari Umusirikare uzwi?
Umwami w’icyubahiro, uwapfuye kandi akaba muzima,
uwabambwe ku musaraba? Weho waryamye mu mva wapfuye
none ukaba utugezeho uri muzima, kandi igihe wapfaga
ibyaremwe byose byahinze umushyitsi, n’inyenyeri zose ziva
mu myanya yazo, none dore uje kubohora n’abapfuye, no
guhungabanya ubuturo bwacu?

Uri nde wowe ushaka kubohora abantu baboshywe kera bari ku


minyururu kubera icyaha cya kamere yabo,[cyangwa icyaha
cy’inkomoko] ukabashyira mu mudendezo? Uri nde weho
umurikishiriza umucyo wawe wera abagizwe impumyi n’ibyaha
byabo?

Kandi muri ubwo buryo uduce twose tw’abadayimoni, turafatwa,


kandi bose buzuye ubwoba nk’ubw’ingabo zitwawe mateka,
basakuza bavuga bati: “Niki kigiye kuba, O Yesu Kristo, kuko
uri umugabo w’imbaraga kandi w’icyubahiro, wuzuye umucyo
mwinshi kandi utagira inenge, wera nkutagira icyaha? Kuko iyi
si yo hasi y’isi kugeza ubu yari iri mu butware bwacu, kandi
ariho twaboneraga amaronko, ntiyigeze yakira umuntu wapfuye
umeze nkawe, kandi ntitwigeze tubona nkibi imbere
y’ibikomangoma by’ikuzimu. None uri nde wagize umwete ku
buturo bwacu, ntutinye guhindisha umushyitsi imitima yacu
kubw’ibihano, ahubwo ukanyaga n’abo twabohesheje
iminyururu?

50
Ahari uri Yesu uwo Satani yabwiye igikomangoma cyacu ko
kubw’urupfu rwe rwo ku musaraba, agiye gutsinda imbaraga
z’urupfu? Nuko umwami w’icyubahiro anyukanyuka urupfu,
afata mpiri Igikomangoma cy’ikuzimu, acyambura imbaraga
zose, nuko azana Se w’inyokomuntu Adamu mu bwiza.

Satani Abonwa Ahanwa

Nuko Belizeburi, ariwe gikomangoma cy’ikuzimu, afata Satani,


n’igikabwe, n’uburakari bwinshi aramubwira ati: “ Mbese yewe
Gikomangoma cyo kurimbura, soko yo gutsindwa no guhanwa
kwa Belizeburi, Marayika wagomye wangwa n’abakiranutsi
bose, niki cyaguteye gukora ibyo? Dore wabambye umwami
w’icyubahiro, kandi mu rupfu rwe atumye tugwa mu
masezerano yo kutunyaga iby’igiciro kinini, ariko bitewe
n’iby’ubujiji bukomeye wakoze.

Kuko ubu Yesu w’I Nazareti, kubw’umucyo w’icyubahiro cye


cy’ubumana, yakuyeho imbaraga z’ikuzimu n’urupfu. Yasenye
uburoko bwacu kuva hasi kugera hejuru, yabohoye ababoshywe
bose, kandi abahoraga baborozwa no kubabazwa kwabo ubu
baradutuka ndetse bisa naho dutsinzwe n’amasengesho yabo.

Ubwami bwacu bwari bukomeye ubu busa naho ntacyo


busigariyeho, ndetse nta nyoko muntu ikiri mu butware bwacu,
ahubwo bose baratumwaza. Nubwo mbere abapfuye batigeze
badushingana ijosi, nyamara ubu nibyo bakora gusa.

Oh, Satani Mwami w’abanyabyaha bose, se w’ibihararumbo,


n’abahebwe, kuki wagerageje gukora ibi? Ko wabonaga ko
imbohe zacu zari zituje zitiringiye agakiza. Ariko ubu nta
numwe muribo uboroga, nta nufite amarira mu maso ye.

Satani gikomangoma, Murinzi w’isi y’ikuzimu, inyungu zose


wakuye ku giti cyabujijwe cyo muri Edeni, no gutakaza
Paradizo, dore zose urazinyazwe kubw’igiti cy’umusaraba.

51
Kandi ibyishimo byawe byose byarangiye ubwo wabambaga
Yesu umwami w’icyubahiro. Watsembyeho inyungu zacu
twembi, dore none uzababazwa iteka nkuko igihano cyawe kiri,
Mbese Satani mwami w’ikuzimu ntiwari kubanza kubaza
byibura icyaha Yesu w’I Nazareti yakoze gikwiye kumwicisha,
kuki wakoze ibisa bityo nta mpamvu nimwe igaragara yo
kumubamba? Ukamanura mu buturo bwacu umuntu w’umwere
w’umukiranutsi, none tukaba dutakaje abanyabyaha b’isi yose?”

Maze Belizeburi akivuga, Yesu umwami w’icyubahiro abwira


Satani ati: “Guhera ubu ubutware bwawe buzaba munsi y’ubwa
Belizeburi iteka mu cyimbo cy’Adamu n’abana be bakiranuka,
abera banjye.

Aberabafatana Urunana Berekeza


Muri Paradizo

Nuko Yesu arambura ibiganza bye aravuga ati: “Nimunsange


bera banjye, baremwe mu ishusho yanjye, baciriweho iteka na
cya giti cyo muri Edeni, na Satani n’urupfu. Ni mubeho uyu
munsi kubw’igiti cy’umusaraba, ubu Satani umwami w’ikuzimu
yatsinzwe, kandi urupfu rwaneshejwe.

Nuko abera bose bafatana urunana munsi y’ukuboko gukomeye


kw’Ishoborabyose, nuko Yesu afata ukuboko kwa Adamu
aramubwira ati: “Amahoro abane nawe, no ku bakiranutsi bawe
bose bagukurikiye, ari bo banjye.” nuko Adamu apfukama
imbere ya Yesu avuga ati: “Mwami nzajya ngushyira hejuru,
kuko unzamuye, ntutume abanzi banyishima hejuru. Mana
naragutakiye urankiza. None ukuye ubugingo bwanjye mu mva;
utumye mbaho; ngo ntajya ku ndiba ya rwa rwobo.
Nimuririmbire Uwiteka yemwe bera be, mumushime mwibutse
kwera kwe, kuko umujinya we umara umwanya muto; ariko mu
guhirwa nawe hakabamo ubugingo.

Maze abera bose, bapfukama ku mavi yabo, bavugira icyarimwe


bati:

52
“Uraje mukiza w’isi, kandi ushohoje ibyo wavugaze mu
mategeko no mu bahanuzi bera. Wacunguye abariho bose
k’ubw’umusaraba, kandi natwe uradusanga kugirango
kubw’urupfu rwo ku umusaraba udukure ikuzimu, no
kubw’imbaraga utubohore mu ngoyi y’urupfu.

Nuko ubwo washyize ikimenyetso cy’icyubahiro mu ijuru,


ugashyira icyo gucungurwa ku isi, shyira n’ikimenyetso
cy’ubutsinzi cy’umusaraba ikuzimu, kugirango urupfu
rutakaze ubutware.

Nuko Umwami Yesu akoresha ikimenyetso cy’umusaraba


amaboko ye imbere ya Adamu n’abera bose, nuko afata Adamu
ikiganza abera bose baramukurira.

Maze Dawidi arengwa n’umunezero aravuga ati:


“Murimbire Uwiteka indirimbo nshya, kuko yakoze
ibitangaza ikiganza cye cy’iburyo n’ukuboko kwe kwera
yabizanishije agakiza. Uwiteka yamenyekanishije agakiza ke,
gukiranuka kwe yakwerekanye ku mugaragaro mu maso
y’amahanga.”11

Nuko abera barasubiza bati: “Ibyo ni umunezero wacu abera”


Habakuki nawe aravuga ati: Wagenzwaga no kutuzanira agakiza,
agakiza k’abantu bawe”

Nuko abera barasubiza bati: “Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka,


umwami yaratumurikiye, n’Imana yacu iteka ryose. Azadutwara
ibihe bidashira.

Nuko mu buryo nkubwo abahanuzi bose bakavuga


ibimwerekeyeho byo mu byanditswe byera.

11
Zaburi 98:1-2

53
Bayoborwa Muri, Paradizo Babona Eliya Na Enoke

Nuko Yesu ashyikiriza Adamu Mikayire marayika, ngo


abayobore abageze muri Paradizo, yuzuye impuhwe
n’icyubahiro.

Bakigenda bahura n’abagabo babiri ba kera, barababaza bati:


“Muri bande, mwe mutari kumwe natwe ikuzimu, kandi mukaba
muri muri Paradizo n’imibiri yanyu ? nuko Enoki arabasubiza
ati: “Nitwa Enoki watwawe n’ijambo ry’Imana, naho uyu ni
Eliya w’I Tishubi wazamukiye mu igare ry’umuriro. Aha niho
twibera, kandi ntitwasogongeye ku mibabaro y’urupfu, nyamara
tuzasubira mu isi nk’abahamya babiri mu gihe cya Antikristo,12
azaba akora ibimenyetso n’ibitangaza, tuzamurwanya, twicirwe
I Yerusalemu, ariko tuzazuka nyuma y’iminsi itatu n’igice maze
tuzamurwe mu ijuru bose batubona”.

Titusi Cya Gisambo Muri Paradizo

Maze Eliya na Enoki bakivuga ibyo, babona umugabo usa nabi


wikoreye umusaraba nk’ikimenyetso ku bitugu bye, maze abera
baramubaza bati: “Uri nde ko ishusho yawe ari nk’iy’umujura?”
maze arabasubiza ati: “Uvuze ukuri koko kuko nari umujura
wakoze ibyaha byinshi mu isi, maze abayuda bambambana na
Yesu; nitegereza ibitangaza byabaye mu irema, no mu rupfu rwa
Yesu rwo ku musaraba mwizera nk’umuremyi wa byose
n’umwami ushobora byose, Nuko ndavuga ngo: “Mwami
uzanyibuke ubwo uzaba uje mu bwami bwawe.”

Nuko uwo mwanya yumva gutaka no kwinginga kwanjye,


arambwira ati: “Ndakubwiza ukuri ko uyu musi turi bubane
muri Paradizo” nuko ampa uyu musaraba arambwira ati: “jya
muri Paradizo, Marayika urinda Paradizo natabyemera
uwumwereke umubwire uti: “Yesu Kristo wabambwe uyu
munsi niwe unyohereje. Maze ngenza ntyo, Marayika

12
Ibyahishuwe 11

54
amfungurira amarembo anyicaza iburyo muri Paradizo,
arambwira ati: “Ba wicaye aha kugeza ubwo Adamu n’abana be
babakiranutsi aribo bera n’abagaragu ba Yesu Kristo
wabambwe bagerera hano.”

Bamaze kumva iby’uwo mwambuzi, abakurambere bashima


bose Imana bati: Ushimwe Mana ishobora byose, Imana yo
kugira neza guhoraho, n’Imana y’ibambe, weho wagaragaje
ubuntu bwawe no ku banyabyaha, ukabazanisha ibambe muri
Paradizo, ukabashyira ahagutse h’ubufasha bw’ijuru, mu buzima
bwera bw’Umwuka.”

Karinasi Na Lentiyasi Bagenda

Kandi Karinasi na Lentiyasi bari bahawe iminsi itatu gusa, nuko


bamaze kwandika ibyo byose, ntibongeraho ikindi kuko
Marayika Mikayire yababujije. Kandi yababwiye kujya hafi ya
Yorudani aho abandi bazutse bari bari nk’igihamya cyo kuzuka
kwa Kristo. Kandi basangira n’ababyeyi babo ibya Pasika,
banabatizwa mu ruzi rwa Yorudani, nuko ntibaba bakiboneka.

Basoza bavuga bati: “Ibi nibyo Imana itwemereye kubabwira;


nuko muyihe ishimwe n’icyubahiro, kandi mwihane izabagirira
ibambe. Amahoro abane namwe ava ku Mwami wacu Yesu.

Nuko Karinasi ahereza urwandiko rwe Ana na Kayafa na


Gamaliyeli, Kandi na Lentiyasi aruhereza Nikodemu na
Yozefu w’umwarimataya. Uwo mwanya bahinduka ishusho
irabagirana ntibongera kuboneka.

Nuko basomye izo nzandiko basanga zihuye inyuguti ku yindi,


babyemera rwose nk’ukuri, barihana umwe ajya iwe undi iwe.

55
IBITABO BYIFASHISHIJWE

Basomyi mu gutegura iki gitabo ntitwifashishije ibitabo byinshi uretse ibitabo


byanditswe n’intumwa za Yesu ariko ntibishyirwe muri Bibiliya mu gihe cya
Kanoni. Impamvu nuko ntahandi hizewe hari gukurwa izi nkuru. Ikindi kandi
mu gihe cy’ijora(Canonization) zimwe muri izi nyandiko ntizari zakaboneka,
ikindi tutakwirengagiza ni uko Abasaza b’itorero bo mu kinyejana cya kabiri
kugeza kucya kane, bazikoreshaga nk’ibyanditswe byera. Ni ahawe ngo Wisomere
umwimerere w’inyandiko twifashshije dutegura iki gitabo:

Izi nizo nyandiko twifashishije:


1. The lost book of the Bible
2. Gospel of Nicodemus
3. Gospel of infancy of Jesus Christ
4. Gospel of infancy of Mary
5. Bibiliya Yera.

56

You might also like