Professional Documents
Culture Documents
sbl2017 1 RW
sbl2017 1 RW
“Benshi mu gutoranya aho batura, bita cyane ku nyungu z’igihe gito ba-
shobora kubona kuruta uko bita ku mbaraga izagota iby’umwuka n’isano
bazagirana n’ababazengurutse ndetse n’imiryango yabo. Bahitamo igihu-
gu cyiza kandi kirumbuka, maze bakava mu mudugudu urimo ubwiza
biringiye ko aribwo bazamererwa neza kurushaho; nyamara abana babo
bagotwa n’ibishuko, kandi inshuro nyinshi bakagirana amasano n’ingaga
mbi zizonona iterambere ry’ubutungane no kurema imico ikwiriye. Ikire-
re cyuzuyemo gusamara, kutizera, ubunenganenzi mu by’iyobokamana,
biza bigamije kuburizamo imbaraga za kibyeyi....Benshi bagirana ubu-
cuti n’inkozi z’ibibi n’abatizera, maze mu gihe gito bagahinduka abanzi
b’Imana.” —Abakurambere n’Abahanuzi p.168,169
Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuri ryo ku Isabato, Vol. 93, No. 1
7
Kuwa Kane 4 Mutarama
4. IBYAHA BITUGOSE
a. Ni iki twakwigira ku kamenyero k’umugore wa Loti? Itangiri-
ro 19:26; Luka 17:28-33.
“Mu gihe cyose Imana yabaga impaye Imbaraga ngo mvugane n’ubwoko
bwacu, nakomezaga guhamagarira ababyeyi kuva mu migi bakajya gutura mu
cyaro, aho bashobora guhinga ubutaka kandi bakahigira igitabo cy’ibyaremwe
ibyigisho byo kwera no kwicisha bugufi. Ibyaremwe ni abagabura bacecetse
b’Uwiteka twahawe kugira ngo batwigishe ukuri kw’iby’umwuka. Bitubwira
urukundo rw’Imana kandi bikatubwira iby’ubwenge bw’Umuremyi wabyo
ukomeye.”—Urugo rw’Umudivantiste.pp. 146,147.
Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuri ryo ku Isabato, Vol. 93, No. 1
8
Kuwa Gatanu 5 Mutarama
5. KUZIRIKANA GUHAMAGARWA KWACU
a. Nk’abahamagariwe kuragwa Igihugu cy’Isezerano
nk’uko Aburahamu yahamagawe, ni iki dukwiye kuziri-
kana mu bwenge bwacu? 2Petero 1:10,11; Matayo 22:14.
Urubyaro Rwasezeranywe
“Nuko rero ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu
n’urubyaro rwe, nyamara Imana ntirakavuga iti “Imbyaro” nko ku-
vuga benshi, ahubwo iti “Ni urubyaro rwawe” nko kuvuga umwe,
ari we Kristo.”(Abagalatiya 3:16).
“Impano yahawe Aburahamu n’urubyaro rwe ntiyari umura-
ge w’igihugu cy’i Kanani gusa ahubwo yari isi yose.” —Abakurambere
n’Abahanuzi p.170.
Igitabo Cyifashishijwe: Abakurambere n’Abahanuzi p.145-155.
Kuwa Mbere 15 Mutarama
1. URUBYARO RW’ISEZERANO
a. Nubwo Aburahamu yasabye Imana kumuha umwana umwe,
Imana yamusezeranije kumuha umugisha w’abana bangahe?
Itangiriro 13:15,16; 15:2-5.
“Umuntu wese wanga kwiyegurira Imana aba ari munsi y’indi mbaraga.
Ntabwo aba ari uwayo. Ashobora kuvuga iby’umudendezo, ariko ari imba-
ta y’akahebwe. Ntashobora kwitegereza ngo abone ubwiza bw’ukuri, kuko
intekerezo ze ziba zigengwa na Satani. Nubwo we ubwe ashobora kwihumu-
riza avuga ko agendera ku ntekerezo umutima we umuyoboyemo, nyamara
aba yumvira ubushake bw’umutware w’umwijima. Kristo yaje guca ingoyi
z’ububata bw’icyaha ziboshye umutima.” —Uwifuzwa Ibihe Byose p. 466.
“Imana yakoze ibishoboka byose kugira ngo tube ab’umudendezo
muri Kristo, tuve mu bubata bw’akamenyero kabi n’ibyifuzo bibi. Basore
nshuti nkunda, mbese ntimuzaharanira kuba ab’umudendezo muri Kris-
to?” —Our High Calling p. 29.
c. Ni muri nde kandi ni mu biki Abayuda ku mubiri (abakomo-
ka kuri Aburahamu ku mubiri) bashiragamo ibyiringiro byabo
mu kwakira imigisha y’Imana? Yohana 8:37-40; Abafilipi 3:3-9;
Abagalatia 6:12,13.
“Iyo hatabaho igitambo cya Kristo, nta kindi kintu cyo muri twe cyagomba-
ga gutuma Imana itwemera. Imico myiza yose iboneka muri kamere muntu ni
ubusa mu maso y’Imana. Ntishobora kunezerwa mu gihe cyose umuntu agun-
diriye kamere ye ya kera, adahinduwe mushya binyuze mu kuyimenya no mu
buntu nk’uko biboneka mu muntu uri muri Kristo.” —God’s Amazing Grace, p. 66.
“Kayini yanze kandi yica murumuna we Abeli, atari uko yari yakoze
icyaha, ahubwo ‘Ni uko ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zi-
kaba nziza.’ (1Yohana 3:12)….Imibereho ya Abeli yo kumvira no kwize-
ra kudacogora byari umucyaho uhoraho kuri Kayini…..Uko umucyo wo
mu ijuru warushagaho kumurikira ku mico y’abo bagaragu bakiranuka
b’Imana, niko ibyaha byo muri bo byarushagaho guhishuka, kandi niko
imihati yabo yabayoboraga mu gufata icyemezo cyo kurimbura abababu-
za amahoro.” —Abakurambere n’Abahanuzi p.74.
“Abakristo ba kera bari ubwoko bwihariye. Imico yabo
y’ubunyangamugayo no kwizera kudatezuka byari umucyaho udashi-
ra byarogoyaga amahoro y’umunyabyaha. Nubwo bari bake mu muba-
re, nta bukire bafite, nta myanya y’ibyubahiro cyangwa kumenyeka-
na, bari iterabwoba ku nkozi z’ibibi ahantu hose imico yabo n’inyigisho
byabo byamenyekanaga….Iyo niyo mpamvu Abayuda banze Umuki-
za bakanamubamba – kubera ugutungana no kwera kw’imico ye byari
umucyaho uhoraho wo kwikunda kwabo no kononekara. Guhera mu gihe
cya Kristo kugeza uyu munsi, abigishwa be bakiranuka bagiye babyuki-
rizwa urwango no kurwanywa n’abantu bakunda kandi bakagendera mu
nzira z’ibyaha.” - Intambara ikomeye p.46.
Kuwa Gatandatu 27 Mutarama
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Ni iyihe nzira imwe rukumbi amasezerano y’Imana ashobora kuzuramo?
2. Ni kuki Imana itajya yemera na rimwe imirimo ya kamere nk’aho
ari ugukiranuka?
3. Ni kuki tudakwiriye na rimwe gushyira ibyiringiro byacu mu mu-
rage wacu, muri kamere yacu cyangwa mu mirimo yacu?
4. Kuki bidashoboka gutsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko?
5. Vuga ubwoko bw’intambara Abakristo bagomba kurwana bitewe
no kwizera kwabo.
Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuri ryo ku Isabato, Vol. 93, No. 1
24
KU ISABATO, 4 GASHYANTARE,2017
Ituro ry’Isabato ya Mbere ri-
zagenerwa Ibiza byo ku Isi
n’Ubutabazi
“[Uwiteka]Aca imanza zitabera
zirenganura abarenganwa, Agaburira
abashonji ibyokurya” Zaburi 146:7.
Umwami Yesu yaravuze ati: “Ha-
hirwa abanyambabazi, Kuko ari bo ba-
zazigirirwa.” Matayo 5:7 Abakene bari
ahantu hose hatuzengurutse, abahangayitse,
imbabare, abafite intimba, ndetse n’abari hafi yo
gupfa. Dukeneye kugira imbabazi cyane kuruta mbere hose. Imana yatugi-
ze ibisonga byayo, kandi siyo igomba kuza ngo imenye imbabare, inziraka-
rengane, abambaye ubusa, n’abakene. Buri wese muri twe afite iby’Imana
yamuragije. Ibyo yaduhaye, yabiduhereye kugira ngo dufashe imbabare
n’abatagira kirengera.
Buri munsi twumva ibishyitsi, intambara, imyuzure, ibirunga biruka,
ndetse n’ibindi biza n’imivurungano hirya no hino ku isi, ibyo bigateza gu-
senyuka, kwangirika gukomeye kw’imitungo no kubura ubuzima. Kubera
ibi byago byose, twahise twiyumvisha ko tugomba kugira icyo dukora ku-
gira ngo dufashe abantu. Uburyo twifuza gufashamo buterwa n’imiterere
y’ikiza, imiterere y’igihugu, ubukungu n’imiterere ya za leta. Duhita du-
tangira ibikorwa by’ubutabazi dushingiye kuri izo mpamvu zose.
Ikigeretse kuri ibyo, mu gihe cy’amahoro, icyiciro cy’ubutabazi gi-
teganya gufasha binyuze mu mishinga yateguwe, ubufasha muri teki-
nike, amahugura, gutoza abantu iby’inshingano guhanga imishinga no
kuyishyira mu bikorwa. Aho dufite uduhagarariye, tujya kuhasura no
kubafasha mu gihe bibaye ngombwa. Intego yacu ni ukongera imbaraga
amatorero yo hasi kugira ngo abashe kumenya ubukene bw’abo babana;
bwaba ubushingiye kubyo kurya, imyambaro, ibiryamirwa, aho kuba
cyangwa ubufasha bw’ibitekerezo n’ubujyanama.
Gusangira urukundo rw’Imana mu batuye hirya no hino ku isi ni
nk’uko indege iba ikeneye esansi kugira ngo iguruke. Ituro ryanyu ritan-
ganywe umutima ukunze ni esansi yo gufasha izi mbabare. Hatabayeho
ubwitange bwanyu n’iyo nkunga, ntacyo tubashakugeraho mu mihati
yacu myiza. Ntubyakorohera buri wese kujya ahabereye Ibiza, ariko ubu-
fasha bwanyu bwagera kure. Turabararikira mwese kugira ngo imitima
yanyu ikabakabwe mu gufatanya natwe iyi nshingano y’ingenzi. Turaba-
saba ngo mugire ubuntu muri uyu murimo.
Bene so bo mu Cyiciro cy’Ubutabazi
Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuri ryo ku Isabato, Vol. 93, No. 1
25
Icyigisho Cya 5 Ku Isabato, 4 Gashyantare, 2017
“Iri sezerano rizanira abantu bose imbabazi kandi riha imbaraga ubuntu
bw’Imana binyuze mu kwizera Kristo kumvira ko mu gihe kizaza. Rinabaseze-
ranira ubugingo buhoraho mu gihe bumviye amategeko y’Imana.” - Ibid. p.370.
“Amategeko y’Imana niyo yari urufatiro rw’iri sezerano, ryari rya-
rashyiriweho kugira ngo ryongere kugarura abantu mu bumwe binyuze
mu bushake bw’Imana, kugira ngo bashyirwe ahantu bashobora kumvira
amategeko y’Imana.” —Ibid. p.371.
Ibyigisho bya Bibiliya mu Ishuri ryo ku Isabato, Vol. 93, No. 1
31
Kuwa Kabiri 6 Gashyantare
2. ISANO IKUBIYE MURI IRI SEZERANO RY’ITEKA
RYOSE
a. Ni mu buhe buryo Imana yavuze iby’isano iri mu isezerano ya-
giranye na Aburahamu ndetse n’urubyaro rwe? Abalewi 26:12.
Gereranya na Itangiriro 17:7, 8; Gutegeka 14:2; 29:13.
“Iyi isi ubu igabanijemo ibice kandi bidahuje, icyo gihe izaba iringa-
niye kandi imeze nk’ikibaya kigari. Isanzure ryose ry’Imana rizaba rikeye,
intambara ikomeye izaba irangiye by’iteka ryose. Aho twarebaga hose, na
buri kintu cyose amaso yacu yerekeragaho cyari cyiza kandi cyera. Kandi
abacunguwe bose, abasaza, abasore, abakomeye n’aboroheje, bajugunya
amakamba yabo ku birenge by’Umucunguzi wabo, maze bamwikubita im-
bere kugira ngo bamuramye, no guhimbaza uwo ukwiye guhoraho iteka
ryose. Ubwiza bw’isi nshya no kurabagirana kwayo, nibyo byari umurage
uhoraho w’abera. Ubwami, ubutware, n’ icyubahiro cy’ ubwami bwose
buri munsi y’ ijuru, bihabwa abera b’Isumba byose, kugira ngo bib’ibyabo
iteka n’iteka.” —Inyandiko za Kera p.295
“Kwimikwa kw’ubwami bw’icyubahiro mu buryo bwuzuye ntikuza-
baho kugeza igihe Kristo azagaruka muri iyi si, ‘Maze ubwami n’ubutware
n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi y’ ijuru, bizahabwe ubwoko bw’abera
b’Isumbabyose.’(Danieli 7:27). Bazaragwa ubwami bwabatunganirijwe uhereye
ku ‘kuremwa kw’ isi’,(Matayo 25:34). Kandi Kristo niwe uzahabwa ubutware
bukomeye kandi azima ingoma.” —Thoughts From the Mount of Blessing, p. 108.
Umukiza Wa Aburahamu
“Aburahamu sekuruza wanyu yifujije cyane kureba umunsi
wanjye, kandi awubonye aranezerwa.” (Yohana 8:56).
“Binyuze mu bitambo n’amasezerano y’Imana, ibyo ‘byabwirije Abu-
rahamu ubutumwa bwiza bw’ ibitaraba’ (Abagalatiya 3:8). Kandi kwizera
k’uwo mukurambere kwashikamishijwe ku Mucunguzi ugiye kuza.” —
Abakurambere n’Abahanuzi.p.154.
Igitabo Cyifashishijwe: Uwifuzwa Ibihe Byose pp.752-760,785-787
Kuwa Mbere 26 Gashyantare
1. ISHUSHO YA KRISTO
a. Ni nde Isaka yashushanyaga? Itangiriro 22:7-9; Abaheburayo
11:17-19.
“Yesu yasize urugo rwe rwo mu ijuru maze aza muri iyi si y’umwijima
kugira ngo yishyireho ubuhanya bwose bw’umuntu, kugira ngo abone
uko akiza abiteguye kurimbuka.” —The Bible Echo, 1 Mutarama, 1893.
c. Ni uwuhe mubabaro ukomeye Kristo yahuye nawo igihe yi-
tangagaho igitambo kitagira akagero? Zaburi 69:18-21; Yesaya
53:4,10,12.
“Uyu mwana [Isaka] yatanzwe atari yitezwe; kandi ni gute uwo wa-
tanze impano y’igiciro atashoboraga kongera kuyigarurira nyirayo? Ubwo
nibwo yongeye kwibuka isezerano ngo, ‘kuko kuri Isaka ari ho urubyaro
ruzakwitirirwa-urubyaro rwawe ruzangana n’umusenyi woku nyanja
(Itangiriro 21:12). Isaka yari umwana w’igitangaza, kandi ni gute imbara-
ga yamutanze itashoboraga kongera kumumugarurira? Arebeye ku biga-
ragara, Aburahamu yibutse amagambo y’Imana agira ati; ‘Kuko yibwiye
yuko Imana ibasha ndetse kuzura n’ abapfuye, ni cyo cyatumye amuga-
rurirwa nk’ uzutse.’ (Abaheburayo 11:19).” —Abakurambere n’Abahanuzi p.151.
b. Sobanura icyo urupfu n’umuzuko bya Kristo bisobanuye ku
kiremwa muntu. Abaheburayo 2:14,15; 2Timoteyo 1:10; Aba-
roma 6:5.
Gusabira Abanyabyaha
“Mumenye yuko uyobora umunyabyaha akamukura mu nzira
ye yayobeyemo, azakiza ubugingo urupfu, kandi azatwikira ibyaha
byinshi” (Yakobo 5:20).
“Abagabo n’abagore bafite umuhati kandi bitangaho igitambo ba-
rakenewe, bazasanga Imana batakamba cyane kandi babogoza amari-
ra basabira imitima igiye kurimbuka.” —Gospel Workers, p. 26.
Igitabo Cyifashishijwe: Abakurambere n’Abahanuzi, pp. 156–170.
Kuwa Mbere 12 Werurwe
1. SODOMO NA GOMORA
a. Ni ikihe gihano cyahanwe imidugudu y’i Sodomo na Gomora?
Itangiriro 19:24,25; Luka 17:29.
Umurage Wa Aburahamu
“Kuko yategerezaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo
Imana yubatse ikawurema.” (Abaheburayo 11:10).
“Turi abagenzi n’abimukira mu isi. Turashaka wa mudugudu yi-
tegerezaga, uwo Imana yubatse ikawurema.” —Mu Buturo Bwera bwo mu
Ijuru p.112.
Ibitabo Byifashishijwe: Ibihamya vol.1 pp.346-353;
Kwizera Kumbeshejeho p.304.
Kuwa Mbere 19 Werurwe
1. ISEZERANO RY’UMURAGE
a. Ni uwuhe murage Imana yasezeraniye Aburahamu n’urubyaro
rwe? Itangiriro 17:7, 8; 1Ngoma 16:15-18; Abaroma 4:13.