Amasezerano N'umukoresha (Kinya) Avuguruye

You might also like

Download as docx, pdf, or txt
Download as docx, pdf, or txt
You are on page 1of 2

AMASEZERANO YA “NARSO ONE VISION COMPANY Ltd” N’UMUNTU WESE

UHAWE UMUKOZI WA COMPANY


Ingingo ya 1:
Impamvu zatuma umukozi asezererwa ku kazi ke nizi zikurikira: iyo umukozi asabye
gusezera ku mpamvu ze nyir’urugo;iyo nyir'urugo ashaka gusezerera umukozi ku mpamvu
ze , kwiba ariko agafatanywa icyo yibye , kwangiza abana bo mu rugo, kumene amabanga
y’abakoresha , gusebya ba nyir’urugo, kugurisha ibikoresho byo mu rugo, kudakurikiza
amabwiriza ya banyir’urugo, guhemukira nkana abakoresha be.
Ingingo ya 2:
Iyo umukozi watanzwe binyujijwe muri Company yibye aho akora, Company ifatanya
n’umukoresha we gushaka uwo mukozi agashyikirizwa ubutabera, company ntiyishyura ibyo
umukozi yibye.
Ingingo ya 3:
Umukozi ushaka uruhushya mu bihe by’ingoboka cyangwa bitunguranye agomba kwereka
umukoresha we uruhushya ahawe n’ubuyobozi bwa Company.
Ingingo ya 4:
Umukoresha agomba kugenera umukozi we aho agomba kurara hatabangamiye
uburenganzira bwa muntu.
Ingingo ya 5:
Umukoresha agomba kwemerera umukozi we amasaha abiri (2 heures) ya nyuma ya sa sita
ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kugirango ajye kubiro bya Company ahafatire inyigisho
kuva saa munani kugera saa kumi.
Ingingo ya 6:
Uwatse umukozi binyuze muri Company agomba gutanga amafaranga ibihumbi cumi na
bitanu( 15,000Frs) adasubizwa amara igihe cy’amezi atandatu mu gihe yatse usimbura uwo
yari yatse amezi 6 atarashira nta yandi mafaranga atanga,
Umukoresha ntiyemerewe gufatira amafaranga y'umukozi wamusezeye cyangwa uwo
yasezereye.
Ingingo ya 7:
Umushahara w’umukozi ungana………………………………………………………..
Mu gihe ukwezi gushize udafite umukozi wa Company aya masezerano ntagaciro aba agifite.
Ingingo ya 8:
Umukoresha asabwa guhembera umukozi ahawe kugihe akamenyesha company ko
yamuhembye iyo atabimenyesheje company afatwa nk’aho atamuhembye.
Ingingo ya 9:
Aya masezerano agengwa n'amategeko y'u Rwanda cyane cyane ingingo ya 64 y'itegeko no
45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano "Amasezerano akozwe kuburyo
bwubahirije amategeko aba itegeko kubayagiranye".

Ingingo ya 10:

Iyo havutse impaka cyangwa amakimbirane habaho ubwumvikane bw'impande zombi byananirana
hakiyambazwa inkiko zibifitiye ububasha,
Mu gihe umukoresha yananiranywe n’umukozi agomba kumusubiza muri Company. Ntabwo
agomba kwihanira cyangwa kumuhohotera uburyo ubwo aribwo bwose. Igihe umukozi agaragaje
ko abangamiwe muri ubwo buryo azamwamburwa kandi umukoresha akurikiranwe n’ubutabera.
UMWIRONDORO W'UMUKORESHA

AMAZINA:.........................................................................
ID:........................................................................................
AKARERE:........................................................................
UMURENGE:...................................................................
AKAGARI:..........................................................................
UMUDUGUDU:...............................................................
TEL:.....................................................................................

UMUKONO;......................................................................

UMWIRONDORO W'UMUKOZI

AMAZINA:.......................................................................
ID:......................................................................................
AKARERE;......................................................................
UMURENGE:..................................................................
AKAGARI:.......................................................................
UMUDUGUDU:.............................................................
TEL:...................................................................................

UMUKONO:....................................................................

Bikorewe i kigali , kuwa ........./............../...............

Umuyobozi wa company
NDARIBITSE Narcisse

You might also like