Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 3

1

KUBAHO NEZA / UBUKIRE / AMAFARANGA ® 26.09.2021


Nta kintu nzi gitera imbaraga nk’ubushobozi ntashidikanywaho bwa muntu
bwo kuzamura ubuzima bwe bivuye mu bushake n’umuhate bye.
-Henry David Thoreau-

Ibintu byose bitangirira mu bitekerezo. Byose ni mu mutwe. Iyo ushaka kugira impinduka,
Urabanza ukamenya aho uhagaze, uko umeze, ibyo ufite,…
Ubundi ukamenya icyo ushaka, aho ushaka kugera, ibyo wifuza,…
Ubundi ukiyemeza kuva aho uri ugatera intambwe ugana aho ushaka kugera.
Hanyuma ugatangira ukora intambwe ku yindi ibisabwa ngo ugere aho ushaka.
Impinduka zose zigomba kunyura muri izo ntambwe.
Niyo mpamvu tuzibanda kuri izo ntambwe uko ari enye z’ingenzi muri uru ruhererekane
rw’ibiganiro. Tuzaganira kuri izo ntambwe muri buri cyiciro : Ku bijyanye no kubaho neza,
ubukire n’amafaranga.

Ubusobanuro bw’amagambo
Kubaho neza: kumva unezererewe ubuzima, wishimiye kubaho, unyuzwe n’ubuzima urimo,
ufite amahoro, buri munsi ukumva wishimiye ko ukiriho kandi ukifuza no kuzabaho n’umunsi
ukurikiyeho. Kuba unyuzwe byuzuye, nta kiguhangayikishije. Kuko umuntu agizwe n’ibice
byinshi, ni ingenzi kurebera uko “kubaho neza” muri buri gice: Umubiri, ibitekerezo,
amarangamutima na roho.

Ubukire: ubushobozi bwo kubaho neza kandi udategetswe gukora. Kuba ufite imashini
igukorera amafaranga, aho kuba iyo mashini.

Amafaranga: impapuro n’amabuye byubakiye ku cyizere. Iyo uyafite, ni ikimenyetso cy’uko


ufitiwe icyizere na rubanda kandi ko wayakoresha ubona ibindi byose ushaka.

Amahame y’ibanze
1. Kubaho neza n’ubukire ni uburenganzira bwacu bw’ibanze.
Abantu twese tuvukana ubushobozi bungana, amahirwe n’ibyago tuba tubinganya. Ibyo
dukuriramo, ibyo tunyuramo, ibyo tubwirwa, ibyo tubona, ibyo twigishwa, ibyo turya, aho
tuba, imyanzuro dufata umunsi ku munsi…. nibyo bigena icyo tuzaba turi cyo ejo hazaza. Iyo
tukivuka, ntiwamenya nimba tuzaba abakire cg abakene. Byose bigenda byiyubaka umunsi
ku wundi. Iyo turya nabi, ntitwite ku mubiri wacu, turarwara. Iyo tutize gusoma ngo twige
gukoresha ubwonko, tuba ingwingiri mu bitekerezo. Iyo tutize indangagaciro n’amahame
y’ubuzima n’imibanire, tubaho uko twishakiye bigatuma akenshi twice amategeko
y’ubuzima, maze ubuzima bukaduhana. Tugafungwa, tukababazwa, tukicuza,…. Iyo tutize
guhuza ubuzima bwacu n’isanzure, tubaho tudakoresha roho yacu, bigatuma tutagira
amahoro ahubwo tugahora duhangayitse.

iyi nyandiko ni umutungo wa Emmanuel Irakoze. Kuyitubura cyangwa kuyihererekanya nta burenganzira bihanwa n’amategeko. Ibikubiyemo ni ibitekerezo bye.
Irakoze ntiyirengera ingaruka zo kubikurikiza.
2

2. Hariho amahame ntakuka y’ubuzima akwiriye gukurikizwa.


Kimwe n’uko amazi adashobora gutemba azamuka, ikintu cyose utereye hejuru kikaba
kigaruka ku isi, isi ikaba ihora izenguruka ubudahagarara, hakaba hariho kuvuka no gupfa, ni
nako hariho amahame y’ubuzima akwiriye gukurikizwa umunsi ku munsi. Iyo utayakurikije,
ubaho nabi. Iyo uyakurikije, isanzure riguha ibyo riha n’abandi bakurikiza ayo mahame:
ubuzima bwiza. Amwe muri ayo mahame ni:
- Gufata inshingano
- Kugira intego n’icyerekezo
- Gushyira ibintu bya mbere imbere
- Gutekereza ko hari ibintu bihagije byo guhaza buri wese
- Kubanza kumva, ukabona gukenera kumvwa.
- Guhuza imbaraga n’abandi
- Guhora wiyitaho. (ku mubiri, mu mutwe, mu marangamutima no muri roho)

3. Byose bisaba kubanza kubyizera


Nta kintu ushobora kugeraho utabanje kwizera ko gishoboka. Ibintu byose mu isanzure
bigengwa n’itegeko rimwe:
“ibintu bisa birakururana”. Ni ukuvuga ko ahari ibintu ari ho hajya ibindi. Nimba ushaka ko
ikintu runaka kiza mu buzima bwawe, urabanza ukakigira mu bitekerezo byawe. Ukabanza
ugatekereza ko wamaze kugera kucyo wifuza, ubundi ukabaho nk’aho wakigezeho. Ukumva
ibyiyumviro wagira umaze kugira icyo wifuza. Iyo ukomeje kubitekerezo bigera aho bikaza.
Ni ibintu n’abahanga badashobora gusobanura, ariko bibaho. Icyo ushobora kurema mu
bitekerezo, uba ushobora no kukirema mu bikorwa.
Ku rundi ruhande, iyo uhora utekereza ku bibazo, ibintu bibi, ibyo udashaka, utungurwa no
kubona ahubwo biri kwiyongera mu buzima bwawe. Ikiri mu bitekerezo byawe, nicyo
n’isanzure riguha.
Ibyo wizera nibyo utekereza
Ibyo utekereza ni byo uvuga
Ibyo uvuga ni byo ukora
Ibyo ukora ni byo ngeso zawe
Ingeso zawe ni zo gaciro kawe
Agaciro kawe ni ko murage wawe

-Mahatma Ghandi-
Muri make umurage wawe uzava mubyo wizera.

4. Kubaho neza, ubukire no kugira amafaranga bisaba gukurikiza amahame abigenga


Kimwe n’ibindi byose umuntu aharanira, ntacyo wageraho utakurikije amahame akigenga.
Iyo ushaka kuba umuhinzi, bigusaba kujya mu murima, ukihanganira ivumbi n’ibyondo
ubundi ukiga kwihangana no gutegereza. Ntiwaba umukinnyi wigihangange, ngo nurangiza
uvuge ngo ntuzajya mu myitozo ngororamubiri. Bigusaba kubanza kwihanganira iby’ibanze
akenshi biba binavunanye, bibabaza, ariko iyo ari byo by’ingenzi kugira ngo bikugeze aho
ushaka kugera, ugomba kubyihanganira no kubinyuramo. Kugira ngo ugire icyo ugeraho,
bisaba guhuza ibi bintu bine:
1. Inzozi: ni iki wumva wakora uramutse ufite igihe cyose n’amafaranga yose wifuza.
2. Agaciro ( cg indangagaciro): ni iki mu by’ukuri cy’ingenzi mu buzima bwawe? Kuki ari
ingenzi?
3. Intengo: wifuza kubaho ute? Wifuza kuzaba ukora iki? Wifuza kuzaba ufite iki?

iyi nyandiko ni umutungo wa Emmanuel Irakoze. Kuyitubura cyangwa kuyihererekanya nta burenganzira bihanwa n’amategeko. Ibikubiyemo ni ibitekerezo bye.
Irakoze ntiyirengera ingaruka zo kubikurikiza.
3

4. Ingamba: ese ufite ubumenyi, ubushobozi na gahunda ihamye bihagije byo kukugeza
kucyo ushaka?

I. Kumenya aho uhagaze


Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya

Ni ingenzi ko ubanza kumenya aho uri uyu munsi n’ icyatumye uhagera mbere yo gutekereza
kugera ahandi. Icyatumye ugera aho uri uyu munsi, ni ibyo wanyuzemo n’imyanzuro wagiye
ufata mu gihe cyashize. Uyu munsi uri kubaho ingaruka z’imyanzuro wafashe ejo hashize.
Kandi imyanzuro ufata uyu munsi izagena ubuzima uzabaho ejo hazaza.
Ugomba kubanza ukamenya uko uhagaze ku bijyanye no kubaho neza muri bya bice bine
bigize umuntu:
a. Umubiri: Ese ubuzima bwawe buhagaze bute? Ufite ibiro bingahe? Uburebure?
Uburwayi? Urya ibiki? Unywa iki? Ukora siporo? Uryama amasaha angahe ku
munsi? Ukora amasaha angahe? Uruhuka igihe kingana iki?
b. Mu mutwe: Usoma bingana iki? Wumva cyangwa ureba ibihe biganiro? Internet
ikumariye iki? Wandika bingana iki? Ujya ugerageza guhanga udushya?
c. Amarangamutima: inshuti zawe ni bantu ki? Mufitanye ubucuti bungana iki? Ni
bande ufitiye umumaro? Ni uwuhe mumaro w’ingenzi ufite muri sosiyete?
Ushimishwa n’iki? Ubabazwa n’iki? Ni izihe ntege nke mu bijyanye n’imibanire
ufite? Ni iki urusha abandi mu bijyanye n’imibanire? Uheruka kurira ryari?
Byatewe n’iki? Urukundo urwita iki?
d. Roho: Wizera Imana? imana yawe ni iyihe? Ubuzima ni iki kuri wowe? Utekereza
ko ubereyeho iki? Ese nyuma yo kubaho kwawe bizagenda bite? Ni iki utekereza
ku bindi biremwa? Isi wayivuga ute mu ijambo rimwe? Ni izihe mbaraga wizera
kurusha izindi?
Ndetse no ku bijyanye n’ubukire n’amafaranga: Uramutse uhagaritse ibyo ukora byose uyu
munsi ariko ugakomeza kubaho uko ubayeho, wamara igihe kingana iki? Winjiza amafaranga
anagana iki mu kwezi? Ava he? Ukoresha angana iki? Uyakoresha iki? Ubika angana iki?

Ubutaha:
- Kubwirana uko twakoze kubyo twize uyu munsi
- Kureba aho twifuza kugera, intambwe twifuza gutera, ibyo twifuza gutunga, ibyo
twifuza gukora mu bice bine by’umuntu ku bijyanye no kubaho neza ndetse no ku
bijyanye n’ubukire n’amafaranga.
- Kwiyemeza gutera intambwe tugana aho dushaka kugera.

iyi nyandiko ni umutungo wa Emmanuel Irakoze. Kuyitubura cyangwa kuyihererekanya nta burenganzira bihanwa n’amategeko. Ibikubiyemo ni ibitekerezo bye.
Irakoze ntiyirengera ingaruka zo kubikurikiza.

You might also like