Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 52

2

IJAMBO RY’IBANZE
Mu gihe u Rwanda ari kimwe mu bihugu bishyirwa mu ibarurishamibare
ko umubare munini w’ababituye ari abakristo, ndetse kugeza ubu imibare
igaragaza ko 94% by’abanyarwanda ari abakristo, muri bo 38% akaba ari aba
protestanti, ukuri ni uko ikigero cy’ubukristo bwa Bibiliya kikiri hasi cyane.
Nubwo imibare itangwa n’ibigo by’ibarura igaragaza ubukristo bungana
butya mu gihugu, mu byukuri uko siko kuri k’ubukristo nyakuri mu Rwanda.
Kuva mu mateka y'aho ubukristo bwagereye mu Rwanda, hagiye habaho
akenshi ibwirizwa ry’ubutumwa buvanze, ndetse henshi budahuza n’ijambo
ry’Imana, haba no mu matorero yitwa ko ari ayagi Protestanti. Ubutumwa
bwiza bukiza, buvuga iby’Umwana w’Imana Yesu Kristo, n’umurimo yaje
gukora wo gukiza abanyabyaha, no kubaha ubugingo buhoraho binyuze mu
rupfu rwe n’izuka rye; ndetse n’uburyo umunyabyaha yakira uwo murimo
binyuze mu kwihana no kwizera Kristo n’umurimo yakoze byonyine, si byo
bibwirizwa. Ahubwo no mu nsengero zabayeho mbere, guhera mu myaka ya
1907 ndetse na nyuma yaho, usanga ubutumwa bwiza bwaragiye busimbuzwa
agakiza gaheshwa n’imirimo, ndetse ahenshi imigenzo y’idini yagiye ipfukirana
ubutumwa bwiza ku buryo uyu munsi amadini menshi yumva ubutumwa
bwiza bw’ubuntu bw’Imana nk’inyigisho z’inzaduka. Muri iki gihe bwo,
uretse n’agakiza k’imirimo, insengero nyinshi zahinduye ubutumwa
bubwirizwa, aho bivugira gusa ibikora ku marangamutima ya muntu, nko
kubwira abantu ko Imana igiye kubaha ubukire, ubuzima bwiza, kujya mu
mahanga n’ibindi by'ubu bugingo ariko bitabasha kugira icyo bimarira
umuntu mu gihe cy’iteka ryose.
Nyamara Imana mu buntu n’ubugabe bwayo, yakomeje kujya yisigariza
bake bakomeje kumva no kwizera ubutumwa bwiza, nk'uko amateka agenda
abigaragaza, ndetse na zimwe mu ndirimbo zo mu gitabo cy’indirimbo
cy’ikinyarwanda zigaragaza ko hariho abera bagiye baba muri ayo madini
nubwo ukuri bizeraga kutakomeje guhabwa intebe. Guhera mu myaka ya 2000
kuzamura, ndetse cyane cyane muri za 2008 nibwo bamwe mu banyeshuri ba
Kaminuza, ndetse n’abandi bagiye bizera ubutumwa bwiza mu bihe
bitandukanye, batangiye kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ukuri, buvuga
iby’agakiza k’ubuntu bw’Imana. Bamwe muri bo bakomeje kwamamaza
inkuru nziza, ndetse abandi benshi bagenda bizera binyuze ku mbuga
nkoranyambaga.

3
Uko niko baje no kumenya inyandiko z’abera babayeho mbere, harimo
nk’iz'abatangije ivugurura mu Burayi (Martin Luther, Ulrich Zwingli, John
Calvin, n'abandi) ndetse n’Abasukuzi bo mu Bwongereza (English Puritans).
Muri ubwo bumenyi ndetse no gusoma ibyanditswe, niho havuye ko bamwe
muri abo bizera bo mu Rwanda, basanze inyandiko z’amahame y’ukwemera
zanditswe n’abo bahuje ukwemera kwa Bibiliya zakozwe mu kinyejana cya 17
mu Bwongereza, zihuza n’ukwemera babona mu ijambo ry’Imana. Kubw’iyo
mpamvu, iyi nyandiko y’Amahame y’Ukwemera kw’Ababatisita Bavuguruye
yanditswe mu 1677 ikaza gushyirwa ahagaragara mu 1689 yahinduwe mu
Kinyarwanda, kugira ngo ibe kimwe mu bikoresho byo kwigisha ukuri
kwahawe abera rimwe kugeza iteka, guhamya ingingo z’ingenzi z’ukwemera
gatolika (kw’Itorero rusange), amahame y’ukwemera kw’abagorozi cyangwa se
abazanye ivugurura rya gi protestanti, ndetse n’umwihariko w’Ababatisita
bavuguruye batandukaniyeho na benedata b' Abaperesebuteriyeni ndetse
n’Abakongresiyonisite. Iyi nyandiko rero ntabwo ari isimbura Bibiliya,
cyangwa ngo ibe kurwego rwayo ku rugero urwo ari rwo rwose, ahubwo ni
imfashanyigisho izafasha abera kumenya, kwiga, kwigisha, guhamya no
kunezererwa ukuri kw’ibyanditswe byera, ndetse n’ubumwe bw’abera bizera
ukuri kuva kera kose kugeza uyu munsi.
Umwami akomeze gukoresha iyi nyandiko mu gukuza no gushimangira
ukuri kw’ijambo rye mu mitima y’abera bose bazayikoresha.
Icyubahiro cyibe icye Iteka ryose. Amen
Emmanuel MASENGESHO, 2021
Abahinduye iyi nyandiko:
Emmanuel Masengesho
Mathias Maombi
Jean de Dieu Ntwari
Kigali, Gicurasi 2021

INTANGIRIRO
Mu Bwongereza mu mwaka w’1630 n’1640, nibwo Ababatisita
n’Abakongresiyonisite basohotse mu itorero ry’Abangilikani. Kuva babaho,
bakomeje gutotezwa mu maboko y’Inteko ishinga amategeko ndetse n’idini
ryari ryemewe n’Ubwami bw’Ubwongereza. Itegeko ryitwa “Cleredon Code”
ryemejwe muw’ 1660 ribuzanya indi myemerere yose idahuza n’ukwemera
4
kw’idini y’ubwami. Imyaka yagiye ikurikiraho yabaga ari uruvange rwo
gukoresha iryo tegeko gutoteza indi myizerere rimwe na rimwe no korohera
indi myizerere. Ibyo byabaga bigamije gutoteza Ababatisita,
Abaperesebuteriyeni n’Abakongresiyonisite mu buryo bumwe.
Muri iryo totezwa, Abaperesebuteriyeni n’Abakongresiyonisite bakomeje
guhagarara kimwe n’Ababatisita batewe imbaraga no guhamya ibyo bizera
bashize amanga. Abaperesebuteriyeni bahagaze ku nyandiko y’ukwemera
kwabo yi Westminster (Westminster Confession of Faith) yo mu 1647.
Abakongresiyonisite bahagarara ku nyandiko y’ukwemera kwabo yi Savoy
(Savoy Declaration) yo mu 1658, ijya kumera nk’iya Westminster ariko
bitandukaniye ku buryo itorero rikwiye kuyoborwa n’abakwiye kuba abagize
itorero. Naho Ababatisita bo bahagarara ku nyandiko yo kwizera kwabo y’i
London (London Baptist Confession of Faith) yo mu 1677 yemejwe mu 1689,
imeze nk’izo za mbere ariko itandukanye n'iya Westminster ku bijyanye
n’imiyoborere y’itorero, abakwiye kuba abagize itorero ndetse n’abakwiye
kubatizwa abo ari bo.
Muri byose rero abahamya ukuri kw’ijambo ry’Imana, nubwo bagiye
bagira bike badahuriraho bitari iby’urufatiro rw’ubukristo, Imana yakomeje
gufasha itorero ryayo guhamya ukuri no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa
Kristo.
Amazina y’abashumba basinye kuri iyi nyandiko mu 1689
Hansard Knollys, Pastor, Broken Wharf, London
William Kiffin, Pastor, Devonshire-square, London
John Harris, Pastor, Joiner's Hall, London
William Collins, Pastor, Petty France, London
Hurcules Collins, Pastor, Wapping, London
Robert Steed, Pastor, Broken Wharf, London
Leonard Harrison, Pastor, Limehouse, London
George Barret, Pastor, Mile End Green, London
Isaac Lamb, Pastor, Pennington-street, London
Richard Adams, Minister, Shad Thames, Southwark
Benjamin Keach, Pastor, Horse-lie-down, Southwark
Andrew Gifford, Pastor, Bristol, Frvars, Som. & Glouc.
Thomas Vaux, Pastor, Broadmead, Som. & Glouc.
Thomas Winnel, Pastor, Taunton, Som. & Glouc.
James Hitt, Preacher, Dalwood, Dorset
Richard Tidmarsh, Minister, Oxford City, Oxon

5
William Facey, Pastor, Reading, Berks
Samuel Buttall, Minister, Plymouth, Devon
Christopher Price, Minister, Abergayenny, Monmouth
Daniel Finch, Minister, Kingsworth, Herts
John Ball, Tiverton, Devon
Edmond White, Pastor, Evershall, Bedford
William Prichard, Pastor, Blaenau, Monmouth
Paul Fruin, Minister, Warwick, Warwick
Richard Ring, Pastor, Southhampton, Hants
John Tomkins, Minister, Abingdon, Berks
Toby Willes, Pastor, Bridgewater, Somerset
John Carter, Steventon, Bedford
James Webb, Devizes, Wilts
Richard Sutton, Pastor, Tring, Herts
Robert Knight, Pastor, Stukeley, Bucks
Edward Price, Pastor, Hereford City, Hereford
William Phipps, Pastor, Exon, Devon
William Hawkins, Pastor, Dimmock, Gloucester
Samuel Ewer, Pastor, Hemstead, Herts
Edward Man, Pastor, Houndsditch, London
Charles Archer, Pastor, Hock-Norton, Oxon

IGICE CYA 1 : IBYANDITSWE BYERA

Ibyanditswe byera ni byo byonyine bihagije, byizewe kandi bitibeshya mu


kutubera isoko y’ibyo dukwiye kumenya ku gakiza haba ku kwizera ndetse
no kumvira. Nubwo umucyo w’ibyaremwe, imirimo y’iremwa ndetse
n’iyoborwa ry’ibiriho byose bigaragaza ineza, ubwenge, n’imbaraga
z’Imana ku buryo ntawufite icyo kwireguza, gusa ntibihagije
kutumenyesha Imana ndetse n’ubushake bwayo bikenewe kuduhesha
agakiza. Kubw’ibyo, byanejeje Uwiteka ko mu bihe bitandukanye no mu
buryo bwinshi, yihishura; ndetse akamenyesha itorero rye ubushake bwe;
na nyuma yaho, yashimye gushyirisha uko kuri kose mu nyandiko, kugira
ngo uko kuri kurindwe ndetse gukwirakwizwe byoroshye, hamwe no
gukomezwa ndetse no guhumurizwa kw’itorero; ibyo rero bituma
Ibyanditswe byera ari ngombwa rwose, kuko ubundi buryo bwose Imana
yahishuriragamo abantu bayo ubushake bwayo bwahagaze.

6
(2 Timoteyo 3:15-17; Yesaya 8:20; Luka 16:29, 31; Abefeso 2:20; Abaroma 1:19-
21; Abaroma 2:14,15; Zaburi 19:1-4; Abaheburayo 1:1; Imigani 22:19-21;
Abaroma 15:4; 2 Petero 1:19,20)

Ibyitwa Ibyanditswe Byera, cyangwa se Ijambo ry’Imana ryanditse,


bigizwe n’ibitabo byose byo mu Isezerano rya kera n’isezerano rishya, ari
byo:

Isezerano rya Kera: Itangiriro, Kuva, Abalewi, Kubara, Gutegeka kwa


Kabiri, Yosuwa, Abacamanza, Rusi, 1 Samweli, 2 Samweli, 1 Abami, 2
abami, 1 Ingoma, Ingoma 2, Ezira, Nehemiya, Esiteri, Yobu, Zaburi,
Imigani, Umubwiriza, Indirimbo ya Solomo, Yesaya, Yeremiya,
Amaganya ya Yeremiya, Ezekiyeli, Daniyeli, Hoseya, Yoweli, Amos,
Obadiya, Yona, Mika, Nahumu, Habakuki, Zefaniya, Hagayi, Zekariya,
Malaki

Isezerano rishya: Matayo, Mariko, Luka, Yohana, Ibyakozwe


n’intumwa, Abaroma, 1 Abakorinto, 2 Abakorinto, Abagalatiya,
Abefeso, Abafilipi, Abakolosayi, 1 Abatesalonike, 2 Abatesalonike, 1
Timoteyo, 2 Timoteyo, Tito, Filemoni, Abaheburayo, Yakobo, 1 Petero,
2 Petero, 1 Yohana, 2 Yohana, 3 Yahana, Yuda, Ibyahishuwe.

Byose uko biri byahumetswe n’Imana, ngo bitubere itegeko ryo kwizera
n’imibereho.
( 2 Timoteyo 3:16 )

Ibitabo bikunze kwitwa Apokirifa, kuko bitahumetswe n’Imana, ntabwo


biri mu bitabo byemewe mu byanditswe byera, bityo bikaba bidafite
ubutware ku itorero ry’Imana, habe no gukoreshwa mu buryo ubwo ari
bwo bwose muri ryo uretse kuba nk’ibitabo bindi byose byanditswe
n’abantu.
( Luka 24:27, 44; Abaroma 3:2 )

Ubutware buhesha Ibyanditswe Byera kwizerwa ntibukomoka ku


buhamya bitangirwa n’umuntu uwo ari wese cyangwa n’itorero, ahubwo
bukomoka rwose ku Mana ubwayo (ari Yo kuri ubwako), ari na yo
yabiduhaye, bityo bikaba bikwiye kwakirwa kuko ari ijambo ry’Imana.

7
( 2 Petero 1:19-21; 2 Timoteyo 3:16; 2 Abatesalonike 2:13; 1 Yohana 5:9 )

Tubasha kugera ku kigero cyo gutangarira no kubaha Ibyanditwe Byera


bivuye ku buhamya bitangirwa n’itorero ry’Imana; tugasobanukirwa
ubunyejuru bwabyo, imbaraga z’inyigisho yabyo, isumbe ry’inyandiko
yabyo, uguhuza kw’ibice byose birigize, ingano ya byose (ari yo guhesha
Imana icyubahiro cyose), tukamenya uburyo bihishura inzira imwe
rukumbi y’agakiza ka muntu, ndetse n’ubudashyikirwa ntagereranywa
bwabyo, n’ubwiza bw’ibyanditswe byose, byose bikaba ibihamya
bikomeye by’uko ari ijambo ry’Imana, nyamara, igihamya ndasubirwaho
ndetse n’ibyiringiro ndakuka by’ukuri kw’ibyanditswe byera, n’ubutware
bwabyo, bizanwa n’umurimo Mwuka Wera akora muri twe wo
kuduhamiriza akoresheje ijambo mu mitima yacu.
( Yohana 16:13, 14; 1 Abakorinto 2:10-12; 1 Yohana 2:20, 27 )

Imigambi y’Imana yose ku bintu byose bya ngombwa mu kwihesha


icyubahiro kwayo, agakiza k’umuntu, kwizera n’imibereho, byose
biboneka mu buryo butaziguye cyangwa buziguye mu byanditswe byera:
kandi kuri ibyo byanditswe ntakigomba kuzigera cyongerwaho, haba
kubw’amahishurirwa mashya y’Umwuka, cyangwa imihango y’abantu.
Nyamara twemera ko ihishurirwa bwite rya Mwuka w’Imana ari
ngombwa mu kugeza umuntu ku gusobanukirwa ibyanditswe kuzana
agakiza nk'uko byahishuwe mu ijambo, ndetse ko hariho ibihe
bitandukanye mu kuramya Imana no kuyobora itorero, bihura n’imico
ndetse n’imigenzereze runaka y’agace, bikwiye gusobanurwa n’umucyo
w’ibyaremwe ndetse n’ubwenge Imana yahaye Abakristo, gusa byose
biyobowe n’ihishurirwa rusange ryo mu ijambo ry’Imana, bigomba
guhora bikurikizwa.
( 2 Timoteyo 3:15-17, Abagalatiya 1:8,9; Yohana 6:45; 1 Abakorinto 2:9-12; 1
Abakorinto 11:13,14; 1 Abakorinto 14:26,40 ).

Ibyanditswe byera byose ntabwo byoroshye gusobanuka mu buryo


bungana, ndetse ntibigaragarira bose kimwe: nyamara ibikwiriye byose
kumenywa, kwizerwa no gukurikizwa mu kuzana agakiza bisobanutse
neza ndetse binahishuwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu
byanditswe, kugira ngo haba uwize cyangwa utarize, babashe kubyumva
bihagije bakoresheje uburyo bukwiye kandi busanzwe bwo kubyiga.

8
( 2 Petero 3:16, Zaburi 19:8; Zaburi 119:130 )

Isezerano rya Kera mu Ruheburayo (ari rwo rwari ururimi kavukire


rw’ubwoko bw’Imana bwa kera), n’Isezerano Rishya mu Rugiriki (Ari
rwo mu gihe ryandikiwe rwari ururimi rusange ruvugwa n’amahanga ),
nk'uko byahumetswe rwose n’Imana, ndetse ikaba ari Yo ubwayo mu
mbaraga z’uburinzi bwayo no kuzigama kwayo mu bihe byose,
yabikomereje mu butungane bwabyo, bityo birizewe; ku buryo mu mpaka
zose ziba mu bijyanye n’ukwemera, ari byo itorero rikwiye kwitabaza.
Nyamara izi ndimi z’umwimerere ntabwo zizwi n’abantu b’Imana bose,
nubwo bafite uburengazira n’inshingano byo kubisoma no kubishakisha
mu buryo bwo kubaha Imana, bityo rero bikwiye guhindurwa mu ndimi
kavukire z’abo bizashyikira bose, kugira ngo ijambo ry’Imana ribaturemo
ryuzuye, babashe kuyiramya mu buryo bwemewe, ndetse baterwe
kwihangana n’ibyiringiro n’ihumure bizanwa na byo.
( Abaroma 3:2; Yesaya 8:20; Ibyakozwe n’Intumwa 15:15; Yohana 5:39; 1
Abakorinto 14:6,9,11,12,24,28; Abakolosayi 3:16 )

Itegeko ndakuka ryo gusobanura Ibyanditswe ni Ibyanditswe ubwabyo;


ni yo mpamvu ikibazo cyose ku busobanuro nyabwo ndetse bwuzuye
bw’Icyanditswe runaka icyo ari cyo cyose (kuko si bwinshi ahubwo ni
bumwe), hagomba kwitabazwa ibindi bice byo mu byanditswe bivuga
kuri iyo ngingo mu buryo busobanutse kurutaho.
( 2 Petero 1:20,21; Ibyakozwe 15:15,16 )

Umucamanza mukuru, ari we umara impaka zose z’imyizerere, ari na we


amategeko yose n’inama zose z’abantu, ibitekerezo by’abanditsi ba kera,
inyigisho z’abantu, imyuka yihariye; bigomba gusuzumishwa, ari na mo
natwe ducirwa urubanza, ntawundi utari Ibyanditswe byera byatanzwe na
Mwuka Wera, ari na we uhamya bidasubirwaho kwizera kwacu.
( Matayo 22:29,31,32; Abefeso 2:20; Ibyakozwe 28:23 )

IGICE CYA 2 : IMANA N’UBUTATU BWERA

Uwiteka Imana yacu ni Imana imwe rukumbi kandi y’ukuri; ifite kubaho
gukomoka muri Yo ubwayo ndetse gukomerezwa muri Yo ubwayo, itagira

9
iherezo haba mu mimerere no mu butungane, imiterere yayo
ntiyamenywa n’undi wese uretse Yo ubwayo; Umwuka uboneye kuruta
byose, utaboneka, utagira umubiri, ibice, cyangwa kurarikira, ni We
wenyine ufite kudapfa, utuye mu mucyo utegerwa, udahinduka, mugari,
uhoraho, utamenyekana byuzuye, ushobora byose, utagira iherezo muri
byose, wera kuruta byose, nyir’ubwenge bwose, ubohotse kuruta byose,
wuzuye muri byose; ukorera byose gosohoza umugambi we udahinduka
kandi ukiranuka, kubw’icyubahiro cye; nyir’urukundo rwose,
nyir’ubuntu, nyir’impuhwe, nyir’ukwihangana, wuzuye ineza n’ukuri,
ubabarira gukiranirwa, ibicumuro n’ibyaha; ni we uhemba abamushakana
umwete, nyamara akaba nyir’ubutabera n’imanza zitagorekwa, wanga
icyaha cyose, ndetse utazigera atsindishiriza na hato uwo gutsindwa.
(1 Abakorinto 8:4,6; Gutegeka 6:4, Yeremiya 10:10; Yesaya 48:12; Kuva 3:14;
Yohana 4:24; 1 Timoteyo 1:17; Gutegeka 4:15,16; Malaki 3:6; 1 Abami 8:27;
Yeremiya 23:23; Zaburi 90:2; Itangiriro 17:1; Yesaya 6:3; Zaburi 115:3; Yesaya
46:10; Imigani 16:4; Abaroma 11:36; Kuva 34:6,7; Abaheburayo 11:6; Nehemiya
9:32,33; Zaburi 5:6,7; Kuva 34:7; Nahumu 1:2,3 )

Imana kuko ari yo ifite ubuzima bwose, icyubahiro cyose, ineza yose,
ihirwe ryose, ndetse byose bikomoka kandi bikaba muri yo, ni yo yonyine
yihagije muri byose, idakeneye na hato na kimwe mu byo yaremye, ndetse
idakura icyubahiro na gito muri byo, ahubwo yerekanira icyubahiro cyayo
isanganywe muri byo, ikacyerekanisha byo, ndetse ikacyerekana kuri byo,
ni yo yonyine soko yo kubaho kose, ari yo ibeshaho byose, bikayiberaho,
ndetse bikaba muri yo, ni na yo ifite ubutware bw’ikirenga ku byo yaremye
byose, bwo kubikoresha, kubikoreramo no kubikoraho ikiyinejeje cyose;
byose byambaye ubusa ndetse birahishuwe mu maso yayo, ubwenge
bwayo ntibugira akagero, ntibuhinyuka, kandi ntibushingira ku byo
yaremye, bituma ntakintu kiyitungura cyangwa ngo kibe ari impanuka,
irera cyane mu migambi yayo, no mumirimo yayo, mu mategeko yayo;
ndetse haba abamalayika n’abantu, bose bayigomba kuyiramya,
kuyikorera no kuyubaha, ndetse nk’ibiremwa bategetswe kubikora, no
gukora ibindi byose yishimira kubategeka.
( Yohana 5:26; Zaburi 148:13;Zaburi 119:68; Yobu 22:2,3; Abaroma 11:34-36;
Daniyeli 4:24,34,35; Abaheburayo 4:13; Ezekiyeli 11:5; Ibyakozwe 15:18; Zaburi
145:17; Ibyahishuwe 5:12-14 )

10
Muri uyu nyir’ubuzima bw’ubumana ndetse butagira akagero harimo
imimero itatu: Data, Jambo ari we Mwana, na Mwuka Wera, bahuje
imimerere, imbaraga, no kubaho kw’iteka, buri wese muri bo afite kamere
y’ubumana yuzuye, nyamara iyo kamere ntiyigabanya: Data ntagira uwo
akomokaho, ntiyabyawe ndetse nta n'aho aturuka; Mwana yahoze abyawe
na Data kuva kera kose, Mwuka wera aturuka kuri Data no kuri Mwana;
bose ntibagira akagero, ntibagira itangiriro, nyamara ni Imana imwe,
itagabanyije mu mimerere no muri kamere, nyamara batandukanyijwe mu
mibanire n’imikoranire, iyi nyigisho y’ubutatu bwera akaba ari yo shingiro
y’ubusabane bwacu n’Imana bwose, ndetse idutera kuyishingikirizaho
duhumurijwe.
( 1 Yohana 5:7; Matayo 28:19; 2 Abakorinto 13:14; Kuva 3:14; Yohana 14:11; 1
Abakorinto 8:6; Yohana 1:14,18; Yohana 15:26; Abagalatiya 4:6 )

IGICE CYA 3 : AMATEKA Y’IMANA

Imana yagambiriye muri Yo ubwayo kuva kera kose ibintu byose bibaho
n'uko bizagenda, mu mugambi w’ubwenge bwayo no kwera kwayo,
kubw’ubushake bwayo bwite, nk'uko yabigennye mu buryo
budahinduka; nyamara ibikora ku buryo Imana atari yo soko y’icyaha
ndetse ntanubufatanye igira muri cyo, ndetse ntabwo ibangamira
umudendezo w’ibiremwa, ndetse uruhare rw’ikiremwa mu bikorwa byose
ntabwo ruvanwaho n’umugambi w’ubushake bw’Imana, ahubwo
umudendezo w’ikiremwa urakomezwa, ari ho hagaragarira ubwenge
bw’Imana mu kugena byose, ndetse n’imbaraga n’ubudahemuka bwayo
mu gusohoza imigambi yayo.
( Yesaya 46:10; Abefeso 1:11; Abaheburayo 6:17; Abaroma 9:15,18; Yakobo 1:13;
1 Yohana 1:5; Ibyakozwe 4:27,28; Yohana 19:11; Kubara 23:19; Abefeso 1:3-5 )

Nubwo Imana izi neza ibizaba ndetse n’ibyaba mu gihe kizaza, mu bihe
ibyo ari byo byose, nyamara ijya gutegura umugambi wayo ntiyabitewe
n’ubwo bumenyi yari ifite bw’ahazaza.
( Ibyakozwe 15:18; Abaroma 9:11,13,16,18 )

Mu mugambi w’Imana wo guhishura icyubahiro cyayo, abantu bamwe


n’abamalayika bamwe baratoranyijwe ndetse bategurirwa kuzahabwa

11
ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo, kugira ngo ineza y’ubushake
bwayo ishimwe; nuko abandi bose barekerwa gukora ibyaha byabo ngo
bacirweho iteka ribakwiriye, ngo icyubahiro cy’ubutabera bwayo
gishimwe.
( 1 Timoteyo 5:21; Matayo 25:34; Abefeso 1:5,6; Abaroma 9:22,23; Yuda 4 )

Abo bamalayika n’abantu batoranyirijwe ndetse bakagenerwa ubugingo,


batoranyijwe by’umwihariko ndetse mu buryo budahinduka, ndetse
umubare wabo urahamye kandi uzwi n’Imana, ku buryo utakwiyongera
cyangwa ngo ugabanuke.
( 2 Timoteyo 2:19; Yohana 13:18 )

Abo bantu batoranyirijwe ubugingo buhoraho, Imana yabatoranyije


mbere y’iremwa ry’isi, nk'uko umugambi wayo w’iteka kandi udahinduka
uri, ndetse nk'uko inama zayo n’ineza y’ubushake bwayo byahoze, ngo
bahabwe ubwiza bw’iteka muri Kristo, ibitewe n’ubuntu bwayo
n’urukundo rusa, kuko ntampamvu yagendeyeho cyangwa icyiza yabonye
muri bo mbere yo kubatoranya yayiteye kubikora.
( Abefeso 1:4,9,11; Abaroma 8:30; 2 Timoteyo 1:9; 1 Abatesalonike 5:9;
Abaroma 9:13,16; Abefeso 2:5,12 )

Nk'uko Imana yiteguriye intore zayo ubwiza, ni na ko mu mugambi wayo


w’iteka kandi udahaswe w’ubushake bwayo, yagennye inzira izanyuzamo
ubwo bwiza; ari na ho abatoranyijwe, nyuma yo kugwa muri Adamu,
bacunguwe na Kristo, bagahamagarirwa kwizera Kristo na Mwuka wera
ubakoreramo umurimo mu gihe cyagenwe, bagatsindishirizwa, bakagirwa
abana, bakezwa, ndetse bakarindirwa mu gakiza n’imbaraga z’Imana
kubwo kwizera; ni yo mpamvu uretse abatoranyijwe bonyine, ntawundi
wacunguwe na Kristo, ngo ahamagarwe, atsindishirizwe, agirwe umwana,
yezwe, ndetse akizwe.
( 1 Petero 1:2; 2 Abatesalonike 2:13; 1 Abatesalonike 5:9,10; Abaroma 8:30; 2
Abatesalonike 2:13; 1 Petero 1:5; Yohana 10:26; Yohana 17:9; Yohana 6:64 )

Inyigisho y’ubwiru bukomeye bwo gutoranya kw’Imana ikwiye


kwigishanywa amakenga no kwirinda by’umwihariko, kugira ngo
abashakisha kumenya ubushake bw’Imana mu ijambo ryayo ndetse
n’abaryumvira, bahamirizwe muri uwo murimo ko batoranyijwe koko;
12
kugira ngo kandi iyi nyigisho ibatere ishimwe, gutinya Imana, no
kuyitangarira, hamwe no guca bugufi, kuba maso, no guhumurizwa
gusendeye ku bumviye ubutumwa bwiza bose n’umutima utaryarya.
( 1 Abatesalonike 1:4,5; 2 Petero 1:10; Abefeso 1:6; Abaroma 11:33; Abaroma
11:5,6,20; Luka 10:20 )

IGICE CYA 4 : IREMWA

Mbere na mbere byanejeje Imana Data, Mwana na Mwuka Wera, mu


kugaragaza icyubahiro cy’imbaraga ze z’iteka, ubwenge n’ineza ye, ko
irema isi n’ibiyirimo byose byaba ibiboneka n’ibitaboneka mu gihe
cy’iminsi itandatu, kandi byose biremwa ari byiza cyane.
( Yohana 1:2,3; Abaheburayo 1:2; Yobu 26:13; Abaroma 1:20; Abakolosayi 1:16;
Itangiriro 1:31 )

Imana imaze kurema ibindi byaremwe byose, irema umuntu, umugabo


n’umugore, ibahaye roho zifite ubwenge ndetse zidapfa, ibaha ububasha
bwo kubaho muri ubwo buzima yabaremeye; nk'uko baremwe mu
ishusho yayo, bafite kumenya, gukiranuka no kwera k’ukuri; bahawe
amategeko y’Imana yanditswe mu mitima yabo, n’ububasha bwo
kuyuzuza, nyamara bafite ubushobozi bwo kuyica, barekerwa
umudendezo w’amahitamo yabo yabashaga guhindagurika.
( Itangiriro 1:27; Itangiriro 2:7; Umubwiriza 7:29; Itangiriro 1:26; Abaroma
2:14,15; Itangiriro 3:6 )

Uretse amategeko yanditse mu mitima yabo, banahawe itegeko ryo


kutarya ku giti cy’ubwenge bumenyekanisha icyiza n’ikibi, ari na ko
bakomeje umubano wabo n’Imana banezerewe mu gihe cyose bari
bakiryumviye, ndetse banafite ubutware ku byaremwe byose.
( Itangiriro 2:17; Itangiriro 1:26, 28 )

IGICE CYA 5 : ISOHOZAMIGAMBI RY’IMANA

Imana yo muremyi mwiza wa byose, mu mbaraga zayo z’ikirenga


n’ubwenge bwayo, ni yo ikomeza, ikayobora, ikagena ndetse ikanatwara

13
ibyaremwe n’ibintu byose, haba ibyoroheje n’ibikomeye, mu bwenge
bwayo bw’ikirenga n’isohozamigambi ryayo ryera, ibiganisha ku
mugambi yabiremeye, nk'uko yamenye kera mu buryo ndakuka ibizaba,
ndetse nk'uko umugambi wayo udahinduka kandi udahaswe uri; ngo
icyubahiro cy’ubwenge, imbaraga, ubutabera,ineza itagira akagero,
n’impuhwe byayo gishimwe.
( Abaheburayo 1:3; Yobu 38:11; Yesaya 46:10,11; Zaburi 135:6; Matayo 10:29-
31; Abefeso 1:11 )

Nubwo ku bihereranye n’ukumenya kw’ibitaraba ndetse n’umugambi


ndakuka w’Imana, ari na yo mpamvu yambere y’ibibaho byose, ibizabaho
byose bitabasha guhinduka cyangwa ngo bibure kuba; ari na yo mpamvu
ntanakimwe kibaho kubw’impanuka, cyangwa kitavuye mu
isohozamigambi ry’Imana; nyamara muri iryo sohozamigambi yateganyije
ko byose bizajya bituruka mu buryo bwa ngombwa, budahaswe ndetse
bw’umudendendezo ku zindi mpamvu zitewe n’ibyaremwe.
( Ibyakozwe 2:23; Imigani 16:33; Itangiriro 8:22 ).

Imana mu isohozamigambi ryayo ikoresha uburyo busanzwe, nyamara


ibohokewe kudakoresha ubwo buryo, gukoresha ububusumbye cyangwa
ubuhabanye na bwo, nk'uko ubushake bwayo buri.
( Ibyakozwe 27:31,44; Yesaya 55:10,11; Hoseya 1:7; Abaroma 4:19-21; Daniyeli
3:27 )

Imbaraga zishobora byose, ubwenge butamenyekana, n’ineza itagira


akagero by’Imana byigaragariza ndetse no mu isohozamigambi ryayo, ku
buryo umugambi wayo wariho no mu kugwa kwa mbere kwa muntu,
ndetse no mu bindi bikorwa bibi byose byaba iby’abantu cyangwa
abamalayika, ndetse atari mu kwemera ko bibaho gusa, nubwo na byo
bitarenga imbibi z’ubwenge ndetse n’imbaraga zayo, ahubwo ikaba ari na
yo ibigena ikabiyobora, mu buryo bw’igitangaza ngo isohoze inama zayo
zitunganye, nyamara kandi bikabaho ubunyabyaha bw’ibyo bikorwa
bukomotse ku byaremwe ubwabyo byonyine, aho kuva ku Mana, kuko yo
ari iyera igakiranuka, bityo itaba isoko y’icyaha cyangwa ngo igishyigikire.
( Abaroma 11:32-34; 2 Samweli 24:1; 1 Ngoma 21:1; 2 Abami 19:28; Zaburi
76:11; Itangiriro 1:20; Yesaya 10:6,7,12; Zaburi 1:21; 1 Yohana 2:16 )

14
Imana yo nyir’ubwenge bwose, nyir’ubutungane bwose, kandi
nyir’ubuntu bwose hari ubwo ijya irekera abana bayo agahe gato mu
bishuko bitandukanye no mu kononekara ko mu mitima yabo, ishaka
kubacyahira ibyaha bakoze mbere, cyangwa kubamenyesha imbaraga zo
kononekara kugihishwe mu mitima yabo n’ubushukanyi bwayo, ngo
ibatere guca bugufi, ndetse inabigishe kuyishingikirizaho buri gihe,
hamwe no kubatoza kuba maso kubw’ibishuko by’ibyaha biri imbere,
ndetse no kubw’izindi mpamvu z’ukuri kandi zitunganye. Ni yo mpamvu
ibiba ku ntore zayo byose iba yabiteganyije, kubw’icyubahiro cyayo ndetse
no kubw’ineza yabo.
( 2 Ngoma 32:25,26,31; 2 Abakorinto 12:7-9; Abaroma 8:28 )

Abantu babi bo, bamwe batubaha Imana, yo mucamanza ukiranuka,


ibahuma amaso ndetse ikabanangira imitima kubw’ibyaha bakoze mbere,
ndetse ntabwo ibakuraho ubuntu bwayo gusa, ari bwo bwakababereye
umucyo umurikira ubwenge bwabo n’imitima yabo, ahubwo hari n'ubwo
ibambura n’impano bari bafite, ikabateza ibishuko bibasha kubagusha
nk'uko irari ryabo riri, uko ni ko ibarekera mu gukora ibihura n’irari ryabo,
ibishuko by’isi, ndetse n’imbaraga za satani, ari na ko birangira banangiwe
bo ubwabo n’ibyo Imana yakoresheje mu gukebura abandi.
( Abaroma 1:24-26,28; Abaroma 11:7,8; Gutegeka 29:4; Matayo 13:12; Gutegeka
2:30; 2 Abami 8:12,13; Zaburi 81:12,13; 2 Abatesalonike 2:10-12; Kuva 8:15,32;
Yesaya 6:9,10; 1 Petero 2:7,8 )

Nk'uko isohozamigambi ry’ Imana muri rusange rigera ku byaremwe


byose, ni na ko mu buryo bw’umwihariko ryita ku itorero ryayo, ndetse
rikagena byose ku nyungu z’itorero.
( 1 Timoteyo 4:10; Amosi 9:8,9; Yesaya 43:3-5

IGICE CYA 6 : KUGWA KWA MUNTU, ICYAHA CYE,


N’IGIHANO CYACYO

Nubwo Imana yaremye umuntu atunganye kandi ari umuziranenge,


yanamuhaye itegeko ritunganye, ryagombaga kumuzanira ubuzima iyo
arikomeza, ndetse inamumenyesha ko azapfa naramuka aryishe, nyamara
umuntu ntiyatinze mu kuryubaha; Satani yakoreshe uburiganya

15
bw’inzoka gushuka Eva, na we areshya Adamu, nuko Adamu yica itegeko
ry’Imana ku bushake bwe adahaswe, ari ryo tegeko bari bahawe ryo
kutarya ku rubuto rubujijwe, Imana na yo mu bwenge n’umugambi wayo
wera yemeye ko bacumura kubw’icyubahiro cyayo.
( Itangiriro 2:16,17; Itangiriro 3:12,13; 2 Abakorinto 11:3 )

Uku ni ko abakurambere bacu ba mbere baguye mu cyaha, batakariza


hamwe natwe ubutungane n’ubusabane n’Imana bahoranye, ari yo
mpamvu urupfu rwaje kuri twese: twese duhinduka abapfuye bazize
ibyaha, ndetse duhinduka abanduye rwose mu buryo bwose haba mu
mubiri n’ubugingo.
( Abaroma 3:23; Abaroma 5:12-; Tito 1:15; Itangiriro 6:5; Yeremiya 17:9;
Abaroma 3:10-19 )

Nuko nk'uko abakurambere bacu babaye igishyitsi dukomokaho, kandi


Imana ikaba yaragennye ko baba bahagarariye ikiremwamuntu cyose
imbere yayo, ni na ko urubanza rw’ibyaha rwabazwe ku rubyaro rwabo
rwose, ndetse na kamere yanduye igahererekanywa kuri bose, nk'uko
imbyaro zigenda zisimburana, ari yo mpamvu ubu dusamanwa icyaha,
ndetse kubwa kavukire tukaba abo kugirirwa umujinya, turi mu bubata
bw’icyaha, dutwarwa n’urupfu, ndetse n’ibindi byago byose byaba ibyo
mu buryo bw’umwuka, iby’igihe gito ndetse n’iby’iteka ryose, kugeza
ubwo Umwami Yesu atubatuye.
( Abaroma 5:12-19; 1 Abakorinto 15:21,22,45,49; Zaburi 51:7; Yobu 14:4;
Abefeso 2:3; Abaroma 6:20; Abaroma 5:12; Abaheburayo 2:14,15; 1
Abatesalonike 1:10 )

Uku kononekara kavukire ni ko kudutera kurwanya, kutabasha no


kwigomeka ku cyitwa icyiza cyose, ahubwo tukishimira ikibi cyose, ni na
ko soko y’ibicumuro byacu byose.
( Abaroma 8:7; Abakolosayi 1:21; Yakobo 1:14,15; Matayo 15:19 )

Kononekara kwa kamere gukomeza kubaho muri ubu buzima, ndetse no


mubavutse bwa kabiri; nubwo muri Kristo baba barakubabariwe ndetse
kukicwa, nyamara uko kononekara ndetse n’ibindi byose bigukomokaho
bikomeza kwitwa icyaha muri bo.

16
( Abaroma 7:18,23; Umubwiriza 7:20; 1 Yohana 1:8; Abaroma 7:23-25;
Abagalatiya 5:17 )

IGICE CYA 7: ISEZERANO RY ’IMANA

Intera iri hagati y’Imana n’ibiremwa ni nini cyane, ku buryo nubwo


ibiremwa byose bifite ubwenge bitegetswe kuyumvira nk’umuremyi
wabyo, ariko ntibyari bubashe kuronka ingororano y’ubugingo iyo bitava
mu kwiyoroshya kw’Imana ku bwabyo, ari byo Imana yakoze mu buryo
bw’isezerano.
( Luka 17:10; Yobu 35:7,8 )

Ikindi kandi, nk'uko umuntu yari amaze kwizanira umuvumo


w’amategeko kubwo kugwa mu cyaha, byanejeje Uwiteka gutanga
isezerano ry’ubuntu, aho Imana iha abanyabyaha ubugingo n’agakiza ku
busa muri Yesu Kristo, ikabasaba ko bamwizera kugira ngo bakizwe,
ndetse ikizeza abo yageneye ubugingo buhoraho kubaha Mwuka Wera, ari
na we ubaha gushaka no gushobora kwizera.
( Itangiriro 2:17; Abagalatiya 3:10; Abaroma 3:20, 21; Abaroma 8:3; Mariko
16:15, 16; Yohana 3:16; Ezekiyeli 36:26, 27; Yohana 6:44, 45; Zaburi 110:3 )

Iri sezerano rihishurwa mu butumwa bwiza; mbere na mbere ubwo


Adamu yasezeranywaga agakiza mu rubyaro rw’umugore, ndetse nyuma
rikomeza kugenda rirushaho guhishurwa biruseho, kugeza ubwo ryaje
kuhamywa byuzuye mu isezerano rishya; rikaba kandi rishingiye ku
isezerano ryahozeho hagati ya Data na Mwana rivuga ibyo gucungurwa
kw’intore z’Imana; ndetse ni kubw’ubuntu butangwa n'iri sezerano
urubyaro rwa Adamu wacumuye rwose rwigeze rukizwa, ruronkera
ubugingo no kudapfa, nyuma y'uko umuntu atakibashirije kwemerwa
n’Imana hashingiwe ku isezerano Adamu yari arimo ataracumura.
( Itangiriro 3:15; Abaheburayo 1:1; 2 Timoteyo 1:9; Tito 1:2; Abaheburayo 11;6,
13; Abaroma 4:1, 2, &c.; Ibyakozwe 4:12; Yohana 8:56 )

17
IGICE CYA 8: KRISTO UMUHUZA

Byanejeje Imana, mu mugambi wayo w’iteka, gutoranya ndetse no


kwimika Umwami Yesu, Umwana wayo w’ikinege, nk'uko biri mu
Isezerano bagiranye, ngo abe umuhuza w’Imana n’abantu; umuhanuzi,
umutambyi, n’umwami; umutwe n’umukiza w’itorero, umuragwa wa
byose, n’umucamanza w’ab’isi bose; ari na we yahaye kuva kera kose
ishyanga ngo rimubere urubyaro, ari na bo mu gihe gikwiriye yacunguye,
akabahamagara, akabatsindishiriza, akabeza, ndetse akabaha ubwiza.
( Yesaya 42:1; 1 Petero 1:19, 20; Ibyakozwe 3:22; Abaheburayo 5:5, 6; Zaburi 2:6;
Luka 1:33; Abefeso 1:22, 23; Abaheburayo 1:2; Ibyakozwe 17:31; Yesaya 53:10;
Yohana 17:6; Abaroma 8:30 )

Umwana w’Imana, uwa kabiri mu Butatu Bwera, ari we Mana y’ukuri


kandi Ihoraho, we kurabagirana k’ubwiza bwa Data, uhuje akamero
ndetse uhwanye n’Iyaremye isi, uramira ndetse akanagenga ibyo yaremye
byose, mu gihe gikwiriye yambaye akamero k’umuntu, yishyiraho
imimerere ya muntu yose ndetse n’intege nke ze, ariko ntiyamenya icyaha;
asamwa kubwa Mwuka Wera mu nda y’umwari w’isugi Mariya, ubwo
Mwuka Wera yamuzagaho; ndetse n’imbaraga z’Isumbabyose
zikamukingiriza; nuko abyawe n’umugore aba uwo mu muryango wa
Yuda, urubyaro rwa Aburahamu na Dawidi nk'uko byari byaranditswe;
ku buryo kamere ebyiri zuzuye, zitunganye, ndetse zitandukanye
zahurijwe ubutavangurwa muri Umwe, nta hinduka ribayemo, nta
kwivanga kubayemo cyangwa kwitirana; Uwo ari we Mana y'ukuri akaba
n’umuntu w’ukuri, nyamara akaba Kristo umwe, umuhuza umwe
rukumbi w’Imana n’abantu.
( Yohana 1:14; Abagalatiya 4;4; Abaroma 8:3; Abaheburayo 2:14, 16, 17;
Abaheburayo 4:15; Matayo 1:22, 23; Luka 1:27, 31, 35; Abaroma 9:5; 1
Timoteyo 2:5 )

Umwami Yesu, muri uko kunga akamero k’umuntu n’akubumana, mu


buperisona bw’Umwana, yejejwe ndetse asigwa na Mwuka wera
utagezwe, yifitemo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya; kuko muri
We arimo Data yashimye ko kuzura k’ubumana kose kuba, kugira ngo
nk'uko ari Uwera, utagira ikizinga, utanduye, wuzuye ubuntu n’ukuri, abe
ari we ukwiriye rwose gusohoza umurimo w’Umuhuza ndetse

18
n’umwishingizi; kandi uwo murimo ntiyawihaye ubwe, ahubwo
yawuhamagariwe na Se; ari na we wamuhaye ububasha bwose no guca
amateka, akanamuha itegeko ryo kubisohoza byose.
(Zaburi 45:8; Ibyakozwe 10:38; Yohana 3:34; Abakolosayi 2:3; Abakolosayi 1:19;
Abaheburayo 7:26; Yoahana 1:14; Abaheburayo 7:22; Abaheburayo 5:5; Yohana
5:22, 27; Matayo 28:18; Ibyakozwe 2:36 )

Uyu murimo Kristo yawemeye kubushake bwe, ndetse kugira ngo


awusohoze yemera gutwarwa n’amategeko, arayumvira yose byuzuye,
ndetse yishyiraho n’igihano kidukwiye, icyo twakagombye guhabwa,
ubwo yemeraga kuba icyaha n’ikivume ku bwacu; anyura ndetse yikorera
ububabare ndengakamere mu mutima we, ndetse n’uburibwe bukabije
bitavugwa mu mubiri we; arabambwa, arapfa, ndetse amara igihe mu
rupfu, nyamara ntiyabona kubora: ku munsi wa gatatu arazuka, azukanye
wa mubiri n’ubundi yapfanye, ari na wo yazamukanye mu ijuru, akaba ari
ho yicaye iburyo bwa Data adusabira, ndetse ni na ho azaturuka aje gucira
imanza abantu n’abamalayika ku mpera y’isi.
( Zaburi 40:8, 9; Abaheburayo 10:5-10; Yohana 10:18; Abagalatiya 4:4; Matayo
3:15; Abagalatiya 3:13; Yesaya 53:6; 1 Petero 3:18; 2 Abakorinto 5:21; Matayo
26:37, 38; Luka 22:44; Matayo 27:46; Ibyakozwe 13:37; 1 Abakorinto 15:3, 4;
Yohana 20:25, 27; Mariko 16:19; Ibyakozwe 1:9-11; Abaroma 8:34;
Abaheburayo 9:24; Ibyakozwe 10:42; Abaroma 14:9, 10; Ibyakozwe 1:11; 2
Petero 2:4 )

Umwami Yesu, kubwo kumvira kuzuye no kwitamba kwe, uko


yitambiyeho Imana atagira inenge kubw’Umwuka w’iteka, yasohoje
rwose ubutabera bw’Imana, ahesha abo Data yamuhaye bose kungwa
n’Imana ndetse abaronkera umurage w’iteka ryose mu bwami bwo mu
ijuru.
( Abaheburayo 9:14; Abaheburayo 10:14; Abaroma 3:25, 26; Yohana 17:2;
Abaheburayo 9:15 )

Nubwo ikiguzi cy’agakiza cyari kitarishyurwa na Kristo kugeza igihe


yambariye umubiri, nyamara agaciro, imbaraga ndetse n’umumaro wako
byagiye bihabwa intore z’Imana mu bihe byose, nk'uko ibihe byagiye
bisimburana kuva ku kuremwa ku isi, babiherewe mu masezerano,
ibishushanyo n’ibitambo ari na byo Kristo yabahishurirwagamo,

19
bagasobanukirwa ko ari we rubyaro ruzakandagira umutwe w’inzoka,
akanaba ntama watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi, ari we uri uko
yahoze ejo, uko ari uyu munsi, kandi ari na ko azahora iteka ryose.
( 1 Abakorinto 4:10; Abaheburayo 4:2; 1 Petero 1:10, 11; Ibyahishuwe 13:8;
Abaheburayo 13:8 )

Umurimo w’ubuhuza, Kristo awukora yambaye utumero twombi, aho


muri buri kamero akora ibijyanye na ko, ariko kugira ngo hakomezwe
ubumwe bw’ubuperisona bwe, hari ubwo mu byanditswe icyo wakitiriye
akamero runaka ke, cyititirwa ubuperisona bwe muri rusange, nubwo mu
byukuri bigaragaza kamwe mu tumero twe.
( Yohana 3:13; Ibyakozwe 20:28 )

Abo Kristo yaronkeye gucungurwa kw’iteka bose, ni na bo ashyikiriza uko


gucungurwa, mu buryo bwuzuye kandi budatangirwa, ahora abasabira
iteka; abiyungisha na we Umwuka we, akabahishurira no mu ijambo rye,
ubwiru bw’agakiza, akabahindurira ku kwizera no kumwumvira,
akayoboresha imitima yabo ijambo rye na Mwuka we, ndetse akaneshesha
abanzi babo bose imbaraga ze n’ubwenge bwe, mu buryo rwose buhuza
n’imikorere ye ihambaye kandi itabasha gusobanurwa; byose abikorera
ubuntu bwuzuye ntacyo abaciye, Atari ndetse no kubw’icyiza na kimwe
yababonyemo mbere yo kubikora.
( Yoh. 6:37; Yoh.10:15, 16; Yoh. 17:9; Abar. 5:10; Yoh. 17:6; Abef. 1:9; 1
Yoh.5:20; Yoh. 8:9, 14; Zab. 110:1; 1 Abakor. 15:25, 26; Yoh. 3:8; Abef. 1:8 )

Uyu murimo w’umuhuza w’Imana n’abantu ukwiriye Kristo wenyine, we


Muhanuzi, Umutambyi n’Umwami w’itorero ry’Imana; kandi uwo
murimo ntabasha kuwusangira n'undi uwo ari we wese, haba mu buryo
bucagase cyangwa bwuzuye.
( 1 Timot. 2:5 )

Iyi mirimo (umutambyi, umwami n’umuhanuzi) yose y’ubuhuza ni


ngombwa kuri twe, kuko mu bujiji bwacu dukeneye umurimo we
w’ubuhanuzi; mu bijyanye no gutandukanywa n’Imana kwacu, ndetse
n’ubwandure bw’imirimo yacu naho yaba myiza ite, dukeneye umurimo
we w’ubutambyi utwunga n’Imana ndetse ukayidushyikiriza turi
abemewe; ndetse kubw’ubuyobe bwacu no kutabasha guhindukirira
20
Imana, ndetse no kubwo kudutabara no kuturinda abanzi bacu bo mu
buryo bw’umwuka, dukeneye umurimo we w’ubwami ari wo utwemeza,
utwigarurira, ukatuzana, ukadukomeza, ukadukiza, ukanaturindira
kuzagera mu bwami bw’ijuru.
( Yoh. 1:18; Abokol. 1:21; Abakol. 5:17; Yoh. 16:8; Zabur. 110:3; Luka 1:74, 75 )

IGICE CYA 9: UMUDENDEZO W’ AMAHITAMO

Imana yahaye ubushake bwa muntu umudendezo karemano ndetse


n’ububasha bwo gukora icyo ahisemo, ku buryo gukora neza cyangwa
nabi atari ibyo ahatwa cyangwa se ngo bibe ari ko aremwe.
( Matayo 17:12; Yakobo 1:14; Gutegeka 30:19 )

Mugihe yari ataracumura, umuntu yari afite umudendezo ndetse


n’ububasha bwo guhitamo no gukora icyiza ndetse kinezeza Imana, ariko
ntabwo yari ahamijwe muri ubwo buryo kuko yashoboraga no kugwa mu
gicumuro.
( Umubwiriza 7:29; Itangiriro 3:6 )

Umuntu, amaze kugwa mu cyaha, ubu yatakaje burundu rwose ububasha


bwo guhitamo icyiza na kimwe kiganisha ku gakiza; bityo rero umuntu wa
kamere akaba ari umwanzi w'icyo cyiza, apfuye azize ibyaha, ku buryo
atabasha kwikiza kubw’imbaraga ze, habe no kuba yakwitegura gukizwa.
( Abaroma 5:6; Abaroma 8:7; Abefeso 2:1, 5; Tito 3:3-5; Yohana 6:44 )

Iyo Imana ikijije umunyabyaha, ikamuzana mu buntu bwayo, imubatura


ku bubata bw’icyaha arimo kubwa kamere, ndetse ikamubashisha
kubw’ubuntu bwayo bwonyine guhitamo ndetse no gukora ku bushake
icyiza cyo mu mwuka, nyamara kubw’ibisigisigi by’ububi bwe,
ntarakabasha gukora mu buryo butunganye, cyangwa guhitamo mu
buryo buhoraho, icyiza gusa, ahubwo hari ubwo anahitamo n’ikibi na cyo.
( Abakolosayi 1:13; Yohana 8:36; Abafilipi 2:13; Abaroma 7:15, 18, 19, 21, 23 )

Aya mahitamo rero azahabwa umudendezo utunganye kandi udahinduka


gusa mu gihe cyo guhabwa ubwiza honyine.

21
( Abefeso 4:13 )

IGICE CYA 10: GUHAMAGARWA KUTAGANDIRWA

Abo Imana yatoranyirije ubugingo buhoraho, ni na bo yishimira


guhamagara mu buryo butagandirwa, mu gihe cyateganyijwe ndetse
cyemewe, ibahamagaje Ijambo ryayo na Mwuka wayo, ikabakura muri cya
cyaha n’urupfu bavukiramo, ikabazana mu buntu n’agakiza byo muri
Yesu Kristo; ari na ko imurikira mu buryo bwo mu mwuka ubwenge
bwabo ngo babashe gusobanukirwa iby’Imana ngo bakizwe; ibakuramo
umutima w’ibuye, ikabaha umutima woroshye; ibahindura bashya mu
mahitamo yabo, ndetse no kubw’imbaraga zayo z’igitangaza ikabahesha
gushyikira icyiza, bityo ikabazana bidasubirwaho kuri Kristo; nyamara bo
baza kubushake, kuko baba bahawe ubwo bushake n’ubuntu bwayo.
( Abaroma 8:30; Abaroma 11:7; Abefeso 1:10, 11; 2 Abatesalonike 2:13, 14;
Abefeso 2:1-6; Ibyakozwe 26:18; Abefeso 1:17, 18; Ezekiyeli 36:26; Gutegeka
30:6; Ezekiyeli 36:27; Abefeso 1:19; Zaburi 110:3; Indirimbo 1:4 )

Uku guhamagarwa kutagandirwa kuva mu buntu bw’Imana budahaswe


ndetse bw’umwihariko, ntabwo ari mu kintu icyo ari cyo cyose Imana iba
yarabanje kubona mu uwo ibuha, cyangwa se mu bubasha cyangwa ikindi
cyose mu cyaremwe, kuko we aba ugenerwa gusa, kuko n'ubundi aba
apfuye kubw’ibyaha n’ibicumuro, kugeza ubwo azazurwa ndetse
agahindurwa mushya na Mwuka Wera; uko ni ko abashishwa kwitaba uyu
muhamagaro, no kwakira ubuntu buzanywe na wo, ibyo bigakorwa
n’imbaraga zingana n'izazuye Kristo mu bapfuye.
( 2 Timoteyo 1:9; Abefeso 2:8; 1 Abakorinto 2:14; Abefeso 2:5; Yohana 5:25;
Abefeso 1:19, 20 )

Impinja zatoranyijwe zipfa zikiri impinja na zo zihindurwa bashya ndetse


zigakizwa na Kristo kubwa Mwuka Wera; We ukora igihe, n’aho, ndetse
no mu buryo ashatse; kimwe ndetse n'abandi bose batoranyijwe ariko
badafite ububasha bwo kwakira mu buryo bugaragara inyuma umurimo
w’Ijambo ry’Imana.
( Yohana 3:3, 5, 6; Yohana 3:8 )

22
Naho abandi bose batatoranyijwe, nubwo bakumva umuhamagaro
w’ijambo ry’Imana, ndetse bakabasha kugerwaho n’imikorere rusange ya
Mwuka, ariko kuko batazanwa mu buryo butagandirwa na Data,
ntibazigera ndetse ntibabasha kuza kuri Kristo, bityo kandi ntibakizwa:
nkanswe noneho abantu batanakira ubukristo muri rusange, abo
ntibabasha gukizwa; kuko batabasha kubaho ubuzima bwumvira mu
buryo butunganye umucyo w’ibyaremwe bafite cyangwa n’amategeko
y’imyemerere yabo.
( Matayo 22:14; Matayo 13:20, 21; Abaheburayo 6:4, 5; Yohana 6:44, 45, 65; 1
Yohana 2:24, 25; Ibyakozwe 4:12; Yohana 4:22; Yohana 17:3 )

IGICE CYA 11: GUTSINDISHIRIZWA

Abo Imana ihamagara umuhamagaro utagandirwa, abo inabatsindishiriza


ku buntu, atari ukubashyiramo gukiranuka, ahubwo ibababarira ibyaha,
ndetse ikababaraho, ikanabemera ubwabo nk’abakiranutsi; bitavuye ku
kintu cyabakorewemo, cyangwa cyakozwe na bo, ahubwo kubwa Kristo
wenyine; ntabwo kandi ibabaraho igikorwa cyo kwizera ubwacyo,
cyangwa ukundi kumvira ubutumwa bwiza, ko ari ko gukiranuka kwabo;
ahubwo babarwaho kwumvira ko mu bikorwa kwa Kristo ubwe, yumviye
amategeko yose, ndetse no kumvira ko mu rupfu rwe, bikabahindukira
byo byonyine gukiranuka kuzuye kubwo kwizera, ndetse n'uko kwizera
ubwako ntibakwiha, ahubwo ni impano y’Imana.
( Abaroma 3:24; Abaroma 8:30; Abaroma 4:5-8; Abefeso 1:7; 1 Abakorinto 1:30,
31; Abaroma 5:17-19; Abafilipi 3:8, 9; Abefeso 2:8-10; Yohana 1:12; Abaroma
5:17 )

Uko kwizera kwakira ndetse kukaruhukira muri Kristo no gukiranuka kwe


gutyo, ni bwo buryo bwonyine bwo gutsindishirizwa; nyamara ntikuba
konyine mu muntu watsindishirijwe, ahubwo guhora gukurikirwa
n’izindi mpano z’ubuntu bukiza, kandi si ukwizera gupfuye, ahubwo ni
ugukorera mu rukundo.
( Abaroma 3:28; Abagalatiya 5:6; Yakobo 2:17, 22, 26 )

Mu kumvira kwe n’urupfu rwe, Kristo yishyuye ideni ryose


ry’abatsindishirizwa; ndetse kubwo kwitamba amena amaraso ye ku

23
musaraba, yahanwe igihano cyari kibakwiriye, aba asohoje kandi ahagije
byuzuye ubutabera bw’Imana mu cyimbo cyabo; nyamara, kuva na we
yaratanzwe na Data ku bwabo, ndetse kumvira kwe no gusohoza
umurimo kwe kukemerwa ku bwabo, byose ku buntu, atari kubera icyo
babonywemo, ubwo gutsindishirizwa kwabo kuva ku buntu busa, kugira
ngo haba ubutabera bwuzuye bw’Imana n’ubutunzi bw’imbabazi zayo
byose bihimbarizwe mu gutsindishiriza abanyanyaha.
( Abaheburayo 10:14; 1 Petero 1:18, 19; Yesaya 53:5, 6; Abaroma 8:32; 2
Abakorinto 5:21; Abaroma 3:26; Abafeso 1:6,7; Abefeso 2:7 )

Imana yari yaragambiriye kuva kera kose gutsindishiriza abatoranyijwe,


naho Kristo abapfira igihe gisohoye, anazukira kugira ngo
batsindishirizwe; nyamara umuntu ubwe ntabasha gutsindishirizwa,
kugeza ubwo Mwuka Wera, mu gihe runaka, amushyikijemo Kristo.
( Abagalatiya 3:8; 1 Petero 1:2; 1 Timoteyo 2:6; Abaroma 4:25; Abakolosayi
1:21,22; Tito 3:4-7 )

Imana ikomeza kubabarira ibyaha by’abatsindishirijwe, ndetse nubwo


batabasha kugwa ngo batakaze uko gutsindishirizwa, ariko kubw’ibyaha
byabo, babasha kwikururira kurakaza Imana; kandi muri icyo gihe ntibaba
bafite umucyo wo mu maso hayo, kugeza ubwo bicishije bugufi, bakatura
ibyaha byabo, bagasaba imbabazi, ndetse bakaba bashya mu kwizera no
kwihana.
( Matayo 6:12; 1 Yohana 1:7, 9; Yohana 10:28; Zaburi 89:32-34; Zaburi 32:5;
Zaburi 51; Matayo 26:75 )

Gutsindishirizwa kw’abizeye mu Isezerano rya Kera kwari kumwe, muri


ubu buryo bwose, n'ukw’abo mu Isezerano rishya.
( Abagalatiya 3:9; Abaroma 4:22-24 )

IGICE CYA 12: GUHINDURWA ABANA

Abatsindishirijwe bose, Imana yiyemeje ko, mu Mwana wayo w’ikinege


Yesu Kristo ndetse no kubwe, ibaha ubuntu bwo kuba abana bayo,
kubw’ubwo buntu kandi bakinjizwa mu mubare, bakanezererwa ibyiza
by’abana b’Imana, bakitirirwa izina ryayo, bakakira Mwuka ubagira

24
abana, bakemererwa kwegera intebe y’ubuntu badatinya, bakabashishwa
gutaka bati Abba, Data, bakagirirwa impuhwe, bakarindwa, bakitabwaho,
bagahanwa na Yo nk’umubyeyi, nyamara ntibabasha gutabwa burundu,
ahubwo bashyirwaho ikimenyetso kugeza ku munsi wo gucungurwa, ngo
bazaragwe ibyasezeranijwe nk’abaragwa b’agakiza k’iteka.
( Abefeso 1:5; Abagalatiya 4:4, 5; Yohana 1:12; Abaroma 8:17; 2 Abakorinto
6:18; Ibyahishuwe 3:12; Abaroma 8:15; Abagalatiya 4:6; Abefeso 2:18; Zaburi
103:13; Imigani 14:26; 1 Petero 5:7; Abaheburayo 12:6; Yesaya 54:8, 9;
Amaganya 3:31; Abefeso 4:30; Abaheburayo 1:14; Abaheburayo 6:12 )

IGICE CYA 13: KWEZWA

Abunzwe na Kristo, bagahamagarwa bitagandirwa, bakabyarwa bwa


kabiri, bagahabwa umutima mushya n’umwuka mushya baba
baremwemo kubw’urupfu n’izuka bya Kristo, bakomeza no kwezwa, mu
buryo bw’ukuri kandi buri muntu ubwe, kubwa Kristo n'ubundi, binyuze
mu ijambo rye na Mwuka we ubatuyemo; aho ubutware bw’umubiri
w’icyaha bukurwaho, ndetse n’amarari atandukanye muri bo akagenda
acibwa intege ndetse yicwa, ndetse na bo bakarushaho kugenda bagirwa
bazima kandi bahabwa imbaraga mu mpano zose z’ubuntu bukiza,
bakabashishwa kubaho ubuzima bwejejwe, kuko utejejwe atazabona
Imana.
( Ibyakozwe 20:32; Abaroma 6:5, 6; Yohana 17:17; Abefeso 3:16-19; 1
Abatesalonike 5:21-23; Abaroma 6:14; Abagalatiya 5:24; Abakolosayi 1:11; 2
Abakorinto 7:1; Abaheburayo 12:14 )

Uku kwezwa gukorwa mu muntu wese wese, ariko ntikujya gutungana


rwose muri ubu buzima; kuko hakomeza kubaho ibisigisigi
by’ubunyabyaha mu bice byose by’umuntu, ari naho hakomoka
intambara itajya ihosha; kamere irwanya ibya Mwuka, na Mwuka arwanya
ibya kamere.
( 1 Abatesalonike 5:23; Abaroma 7:18, 23; Abagalatiya 5:17; 1 Petero 2:11 )

Muri iyo ntambara, nubwo ibisigisigi bya kamere byanesha mu gihe


runaka, ariko uko akomeza guhabwa imbaraga na Mwuka wa Kristo
umweza, cya gice cyabyawe bwa kabiri kiranesha; uko ni ko uwera akura

25
mu buntu, asohoresha kwezwa kugenda yubaha Imana, arushaho kwigira
imbere ngo asingire ubuzima bw’ijuru, ari ko yumvira mu butumwa bwiza
amategeko yose Kristo ari we mutwe yatanze mu ijambo rye.
(Abaroma 7:23; Abaroma 6:14; Abefeso 4:15, 16; 2 Abakorinto 3:18; 2
Abakorinto 7:1 )

IGICE CYA 14: KWIZERA GUKIZA

Ubuntu bwo kwizera, ari bwo buhesha abatoranyijwe kwizera ngo bakize
ubugingo bwabo, ni umurimo wa Mwuka wa Kristo mu mitima yabo,
ikindi kandi mu busanzwe buheshwa n’ijambo ry’Imana; ari na ryo
rifatanya n’umubatizo, igaburo ryera, gusenga, ndetse n’ubundi buryo
Imana yagennye, gukomeza ndetse no guhamya uko kwizera muri bo.
( 2 Abakorinto 4:13; Abefeso 2:8; Abaroma 10:14, 17; Luka 17:5; 1 Petero 2:2;
Ibyakozwe 20:32)

Muri uko kwizera, umukristo yemera nk’ukuri ibyo ijambo ry’Imana


rihishura byose kubw’ubutware bihabwa n’Imana ubwayo, ndetse
akabyakira nk’ibisumba izindi nyandiko zose ndetse n’ibintu byose biri
mu isi, kuko biba bihamya icyubahiro cy’Imana mu ndangakamere zayo,
isumbe rya Kristo muri kamere ye no mu mirimo ye, n’imbaraga
n’umwuzuro wa Mwuka Wera mu mikorere n’imigirire ye: bigatuma
yiyemeza gushyira ubugingo bwe mu biganza by'uko kuri yizeye; kandi
akabasha gukora ibyo ibyanditswe bitandukanye bimubwira; yumvira
ibyo bitegeka, ahindishwa umushyitsi n’imiburo yabyo, akakira
amasezerano bitanga yaba ayo muri ubu buzima cyangwa ubuzaza;
nyamara ibyiringirwa by’ibanze ku kwizera gukiza ni ibijyanye na Kristo,
kumwemera, kumwakira, ndetse no kumwiringira wenyine kubwo
gutsindishirizwa, kwezwa, n’ubugingo buhoraho, nk'uko Isezerano
ry’ubuntu riri.
( Ibyakozwe 24:14; Zaburi 27:7-10; Zaburi 119:72; 2 Timoteyo 1:12; Yohana
14:14; Yesaya 66:2; Abaheburayo 11:13; Yohana 1:12; Ibyakozwe 16:31;
Abagalatiya 2:20; Acts 15:11 )

Uku kwizera, nubwo kugenda gutandukana mu rugero, ndetse kukaba


kwakwiyongera cyangwa kukagabanuka, ariko uko kungana kose kuba

26
gutandukanye mu mimerere, kimwe n’izindi mpano z’agakiza zose,
n’ukwizera gusanzwe kw'abizera igihe gito; ni yo mpamvu nubwo
kwageragezwa n’amakuba menshi kugacika intege, guhora gutsinda,
kugeza ku kigero cyo gushikamana kudashidikanya muri Kristo, ariwe
banze ryako akaba ari na we ugusohoza.
(Abaheburayo 5:13, 14; Matayo 6:30; Abaroma 4:19, 20; 2 Petero 1:1; Abefeso
6:16; 1 Yohana 5:4, 5; Abaheburayo 6:11, 12; Abakolosayi 2:2; Abaheburayo
12:2)

IGICE CYA 15: KWIHANA KUZANA UBUGINGO


N’AGAKIZA

Abatoranyijwe bakizwa mu myaka yisumbuyeho, kuko baba barabanje


kubaho mu buzima bwa kamere, ari imbata z’amarari atandukanye
n’ibinezeza, Imana ibahera kwihana mu gihe cy’umuhamagaro
utagandirwa.
( Tito 3:2-5 )

Kuba nta muntu n'umwe ukora neza ntacumure, ndetse umwiza kurusha
abandi akaba abasha gushukwa n’imbaraga n’ibihendo by’ubwononekare
bumubamo, uko ibishuko byiyongera, akagwa mu byaha byinshi no
gushotora Imana; Imana, kubw’imbabazi zayo, mu Isezerano ry’ubuntu,
yashyizeho uburyo abizera iyo baguye mu byaha babasha guhindurwa
bashya mu kwihana kuzana agakiza.
( Umubwiriza 7:20; Luka 22:31, 32 )

Uku kwihana kuzana agakiza ni ubuntu bwo mu butumwa bwiza, aho


umuntu umaze kwemezwa na Mwuka Wera ububi bw’ibyaha bye, aca
bugufi yizeye Kristo, afite agahinda ko mu buryo bw’Imana, akazinukwa
icyaha, ndetse akiyanga ubwe, agasenga asaba imbabazi n’imbaraga
z’ubuntu, afite intego n’umwete, nk'uko bitangwa na Mwuka, byo
kugenda anezeza Imana muri byose.
( Zekariya 12:10; Ibyakozwe 11:18; Ezekiyeli 36:31; 2 Abakorinto 7:11; Zaburi
119:6; Zaburi 119:128 )

27
Nk'uko kwihana kugomba gukomeza mu buzima bwacu bwose,
kubw’umubiri w’urupfu twambaye, n’imikorere yawo, ni yo mpamvu ari
inshingano ya buri wese kwihana ibyaha bye bwite azi byose.
( Luka 19:8; 1 Timoteyo 1:13, 15 )

Ubwo ni bwo buryo Imana yatanze mu isezerano ry’ubuntu muri Kristo


bwo kurindira abizeye mu agakiza; ku buryo nubwo ntacyaha gito
kuburyo kidakwiriye kurimbuza; ariko nta n'icyaha gikomeye ku buryo
cyarimbuza uwihannye; ari na yo mpamvu ari ngombwa ko kwihana
bigomba guhora bibwirizwa.
( Abaroma 6:23; Yesaya 1:16-18, Yesaya 55:7)

IGICE CYA 16: IMIRIMO MYIZA

Imirimo myiza ni iyo Imana yategetse mu Ijambo ryayo ryera gusa, ni yo


mpamvu iyo abantu bihimbiye mu ishyaka ryabo ry’ubuhumyi cyangwa
kwigira nk’abafite impamvu nziza, itemerwa n’Imana.
(Mika 6:8; Abaheburayo 13:21; Matayo 15:9; Yesaya 29:13)

Iyi mirimo myiza yo kubaha amategeko y’Imana, ni imbuto ndetse


n’ibihamya byo kwizera k’ukuri kandi kuzima; ndetse ni muri yo abizeye
bagaragaza ishimwe ryabo ku Mana, bakomeza ibyiringiro byabo,
bakungura bene se, bakizihiza ubutumwa bwiza bahamya, bakaziba
akanwa k’abanzi babo, ndetse bakanahesha Imana icyubahiro, nk'uko ari
abo Imana yaremye ibaremeye iyo mirimo myiza muri Kristo Yesu ngo
bayigenderemo, kugira ngo nibamara kwibonera imbuto zo kwezwa,
zibaganishe ku bugingo buhoraho.
(Yakobo 2:18,22; Zaburi 116:12,13; 1 Yohana 2:3,5; 2 Petero 1:5-11; Matayo
5:16; 1 Timoteyo 6:1; 1 Petero 2:15; Abafilipi 1:11; Abefeso 2:10; Abaroma 6:22)

Ububasha bwo gukora iyo mirimo ntibuva mu mbaraga zabo ahubwo


buva kuri Mwuka wa Kristo wenyine, ndetse kugira ngo bakore ibyo
basabwa, uretse ubuntu bw’Imana n’impano zayo yabahaye, hari
n’ugukora kwa Mwuka Wera muri icyo gihe kuba gukenewe ngo
abashoboze gukunda no gukora ibyo yishimira, nyamara ibyo ntibibatera
kwirara ngo bumve ko ntamurimo basabwa gukora, ngo bategereze ko

28
baraza kumva Mwuka Wera abakoresheje mu buryo budasanzwe, ahubwo
bakwiye kugira umwete wo guhirimbanira gusesa impano z’ubuntu
bw’Imana zibarimo.
(Yohana 15:4,5; 2 Abakorinto 3:5; Abafilipi 2:13; Abafilipi 2:12; Abaheburayo
6:11,12; Yesaya 64:7)

Ababasha kumvira Imana kugera ku kigero cyo hejuru gishoboka muri


ubu buzima, ntibabasha kugeza aho gukabya ngo bakore ibirenze ibyo
Imana ibasaba, kuko ntanarimwe bazigera babasha no kuzuza neza ibyo
Imana ibategeka.
(Yobu 9:2,3; Abagalatiya 5:17; Luka 17:10)

Ntitwabasha gukora imirimo myiza, naho yaba myiza bingana iki, ngo
tugeze aho dukwiriye guhabwa ubugingo buhoraho mu kiganza cy’Imana,
ibi ni kubw’intera iri hagati y’imirimo yacu n’ubwiza bw’igihe kizaza,
ndetse no kubw’intera iri hagati yacu n’Imana, kuko tutabasha
kwiyungura cyangwa se ngo tunishyure ideni ry’ibyaha twakoze mbere,
ahubwo iyo tumaze gukora ibyo dushoboye byose, tuba dukoze gusa ibyo
twasabwaga, ndetse turi abagaragu b’imburamumaro, kuko niba ari
imirimo myiza koko na yo yakomotse kuri Mwuka Wera, kandi niba ari
iyavuye muri twe ubwo yuzuye kwandura ndetse ivanze n’intege nke
n’ibyaha, ku buryo itahangara uburakari bw’Imana.
(Abaroma 3:20; Abefeso 2:20; Abefeso 2:8,9; Abaroma 4:6; Abagalatiya 5:22,23;
Yesaya 64:6; Zaburi 143:2)

Nyamara nubwo bimeze bityo, kuba abizeye ubwabo bamererwa muri


Kristo, imirimo myiza yabo na yo bituma yemerwa kubwe; atari uko muri
ubu buzima izigera iba itunganye kandi itagira umugayo rwose mu maso
y’Imana, ahubwo kuko Imana iyo iyirebeye mu Mwana wayo, yishimira
kuyakira no kubahembere ibyo bakoranye umutima utaryarya, nubwo
biba birimo intege nke no gukiranirwa kwinshi.
(Abefeso 1:6; 1 Petero 2:5; Matayo 25:21,23; Abaheburayo 6:10)

Imirimo ikozwe n’abantu badakijijwe, nubwo kubwayo yaba ihura n'ibyo


Imana itegeka ndetse ikaba yagirira akamaro haba bo ubwabo ndetse
n’abandi, ariko kuko itava mu mutima watunganijwe no kwizera, ndetse
ntinakorwe nkuko biteganywa n’ijambo, ikindi ikaba idakozwe ku
29
mpamvu nziza, ariyo, kubw’icyubahiro cy’Imana, bityo iyo mirimo nayo
ubwayo ni icyaha, kandi ntibasha kunezeza Imana, ndetse ntibasha no
guhesha umuntu kuba ukwiye ngo ahabwe ubuntu bw’Imana, nyamara
kwirengagiza gukora neza kwabo bibabera icyaha kiruseho ndetse
bikarakaza Imana kurushaho.
(2 Abami 10:30; 1 Abami 21:27,29; Itangiriro 4:5; Abaheburayo 11:4,6; 1
Abakorinto 13:1; Matayo 6:2,5; Amosi 5:21,22; Abaroma 9:16; Tito 3:5; Yobu
21:14,15; Matayo 25:41-43 )

IGICE CYA 17: GUSHIKAMA KW’ABERA

Abo Imana yemereye mu Mukunzi wayo, abo yahamagaye guhamagara


k’ukuri, ikabejesha Mwuka wayo, akaba ari na bo yahaye kwizera
kw’intore zayo, ntibazigera, ndetse ntibanabasha kugwa burundu ngo
bave mu buntu bwayo, ahubwo bazashikama rwose muri bwo kugeza ku
iherezo, ndetse bagezwe ku gakiza k’iteka, nk'uko impano z’Imana no
guhamagara kwayo bitavuguruzwa, ari na yo mpamvu ikomeza
kubakomereza no kubakuriza mu kwizera, kwihana, urukundo,
umunezero, ibyiringiro, n’izindi mpano zose z’Umwuka kugeza ku
budapfa; kandi nubwo imiraba n’imyuzure myinshi byakwisukiranya
kubarwanya, ntibizigera na hato bibasha kubavana kuri urwo rutare
bashinzweho kubwo kwizera. Nubwo kandi rimwe na rimwe, kwizera
guke n’imitego ya satani bituma umucyo n’urukundo rw’Imana bisa
n’ibihishwe amaso yabo, bikabundikirwa n’igicu imbere yabo, ariko yo
ntihinduka, ni yo mpamvu bazarindirwa n’imbaraga z’Imana kugeza ku
gakiza, aho bazahabwa ibyasezeranijwe, nk'uko baciwe nk’imanzi mu
kiganza cyayo, ndetse n’amazina yabo akaba yaranditswe mu gitabo
cy’ubugingo kuva mbere y’iremwa ry’isi.
( Yohana 10:28,29; Abafilipi 1:6; 2 Timoteyo 2:19; 1 Yohana 2:19; Zaburi
89:32,33; 1 Abakorinto 11:32; Malaki 3:6 )

Uku gushikama kw’abera ntigushingiye ku mbaraga z’umudendezo


w’amahitamo yabo, ahubwo gushingiye ku kudahinduka kw’iteka ryo
gutoranya, riva mu rukundo rudahaswe ndetse rudakuka rw’Imana Data,
rigakomezwa n’umurimo no gusabirwa na Kristo, no kuba barunzwe na
we, indahiro y’Imana, Mwuka uguma muri bo, ndetse n’imbuto y’Imana

30
iri muri bo, hamwe n’imiterere y’isezerano ry’ubuntu; ari na byo
birihamya bikanarishimangira.
(Abaroma 8:30; Abaroma 9:11,16; Abaroma 5:9,10; Yohana 14:19; Abaheburayo
6:17,18; 1 Yohana 3:9; Yeremiya 32:40)

Nubwo kandi baterwa, n’ibishuko bya satani n’isi, imbaraga z’icyaha


kibasigayemo, kwirengagiza intwaro z’Imana, kugwa mu byaha bikomeye
ndetse bakabitindamo mu gihe runaka, ari ko bikururira kutanezeza
Imana no gutera agahinda Mwuka Wera, bagatuma impano zabo
n’ihumure ryabo bicika intege, imitima ikanangirwa, umutima uhana
ugakomeretswa, bakababaza ndetse bagahemukira abandi rwose, bityo
bikururira gucirwa urubanza n’Imana, nyamara bongera guhabwa
kwihana, ndetse bagakomeza kurindirwa mu kwizera Kristo Yesu kugeza
ku mperuka.
(Matayo 26:70,72,74; Yesaya 64:5,9; Efeso 4:30; Zaburi 51:12,14; Zaburi 32:3,4;
2 Samweli 12:14; Luka 22:32,61,62 )

IGICE CYA 18: UBWISHINGIZI BW’UBUNTU


N’AGAKIZA

Nubwo bamwe bizera akanya gato hamwe n’abandi badakijijwe, bakwiha


amahoro bishuka ko bari mu buntu bw’Imana ndetse banakijijwe,
nyamara ibyo byiringiro bibashuka bizabapfana ubusa; ariko abizeye
Umwami Yesu by’ukuri, ndetse bamukunda bataryarya, bagahora bifuza
kugendera mu nzira ze n’umutima utabacira urubanza, bashobora
kumenya badashidikanya ko bari mu buntu koko, ndetse bakishimira
ibyiringiro by’ubwiza bazahabwa, kandi bitazigera bibakoza isoni.
( Yobu 8:13,14; Matayo 7:22,23; 1 Yohana 2:3; 1 Yohana 3:14,18,19,21,24; 1
Yohana 5:13; Abaroma 5:2,5 )

Uku kumenya badashidikanya ntigushingiye ku kwishuka gufatiye ku


byiringiro by’ikinyoma, ahubwo gushingiye ku byiringiro bidakuka
bahabwa no kwizera amaraso no gukiranuka kwa Yesu Kristo bihishurwa
mu butumwa bwiza; hamwe no kubihamya by’umurimo wa Mwuka mu
mitima yabo ari na wo Mwuka ubiringiza ibyasezeranyijwe, hamwe no
kuri Mwuka ubemeza ndetse agahamanya n’imitima yabo ko ari abana

31
b’Imana, n’izindi mbuto zose zikomoka kuri we, bigatera umutima guca
bugufi no kwera.
( Abaheburayo 6:11,19; Abaheburayo 6:17,18; 2 Petero 1:4,5,10,11; Abaroma
8:15,16; 1 Yohana 3:1-3 )

Ibi byiringiro ndakuka ntabwo ari ngombwa mu guhamya ko umuntu


yizeye by’ukuri, ndetse uwizeye by’ukuri ashobora kumara igihe kinini ari
muntambara n’ingorane nyinshi mbere yuko abasha kubishyikira, ariko
uko Mwuka amufasha kumenya rwose ibyo yaherewe ubuntu n’Imana,
agera aho abyakiriye hatagombye irindi hishurirwa ry’igitangaza: niyo
mpamvu ari inshingano ya buri wese gukomeza guhamagarwa no
gutoranywa kwe, kugira ngo bitere umutima kwagukira amahoro
n’umunezero bya Mwuka wera, urukundo n’amashimwe ku Mana,
imbaraga no kwishimira imirimo yose yo kumvira Imana, ari zo mbuto
nyakuri z’ibi byiringiro bihamye; aho kuba gutera abantu kwirara.
( Yesaya 50:10; Zaburi 88; Zaburi 77:1-13; 1 Yohana 4:13; Abaheburayo 6:11, 12;
Abaroma 5:1, 2, 5; Abaroma 14:17; Zaburi 119:32; Abaroma 6:1,2; Tito 2:11, 12,
14 )

Kudashidikanya ku gukizwa k’umuntu wizeye by'ukuri bishobora


kunyeganyezwa, kugabanuka no kuvangirwa; ibi bibasha guterwa no
kwirengagiza kubirinda, kugwa mu cyaha gikomeye cyakomeretsa
umutima uhana kikanatera agahinda Mwuka; kugwa mu gishuko cyihuse
kandi gikomeye, Imana ubwayo ibasha kubahisha mu maso hayo, ndetse
ikanemera ko abayubaha na bo bagendera mu mwijima, nyamara
ntibabura rwose burundu imbuto y’Imana muri bo ndetse no kwizera
kuzima, gukunda Kristo na benedata, umutima utaryarya ndetse
n’umutima uhana ubahamagarira gukomeza umurimo, ari na byo Mwuka
yongera gukoresha muri bo kubyutsa bya byiringiro mu gihe gikwiriye, ari
na byo kandi muri icyo gihe cyo gusubira inyuma barindirwamo ngo
batagira kwiheba burundu.
( Indirimbo 5:2, 3, 6; Zaburi 51:10, 14, 16; Zaburi 116:11; Zaburi 77:8, 9; Zaburi
31:23; Zaburi 30:8; 1 Yohana 3:9; Luka 22:32; Zaburi 42:6, 12; Amaganya 3:26-
31 )

32
IGICE CYA 19: AMATEGEKO Y’IMANA

Imana yahaye Adamu itegeko ryo kuyubaha muri rusange, ryanditswe mu


mutima we, hanyuma imuha n’itegeko ry’umwihariko ryo kutarya ku
rubuto rw’igiti kimenyekanisha icyiza n’ikibi; iryo tegeko ni na ryo
ryamutegekaga we n’urubyaro rwe buri wese muri bo kuyumvira byuzuye,
bishyitse kandi bihozaho; ibasezeranije ubugingo nibabikora, ndetse
ibamenyesha ko bazapfa nibaryica, ndetse ibaha imbaraga n’ububasha
bwo kuryumvira.
( Itangiriro 1:27; Umubwiriza 7:29; Abaroma 10:5; Abagalatiya 3:10, 12 )

Rya tegeko kandi ryanditswe mbere na mbere mu mutima w’umuntu


ryakomeje kuba ikigero cyo gukiranuka na nyuma yo gugwa k’umuntu, ni
na ryo Imana yongeye gutanga ku musozi wa Sinayi, mu mategeko icumi
yanditswe ku bisate by’amabuye bibiri, ane yambere avuga ku byo
dusabwa ku Mana, naho andi atandatu ku byo dusabwa ku bantu.
( Abaroma 2:14, 15; Gutegeka 10:4 )

Uretse iri tegeko, ari ryo rikunze kwitwa itegeko ry’imyitwarire, Imana
yashimye no guha abisirayeli amategeko y’imihango, arimo imigenzo
y’ibishushanyo itandukanye, haba iyo kuramya Imana, iyo gushushanya
Kristo, ubuntu bwe, imirimo ye, imibabaro ye, ndetse n’inyungu zayo;
ndetse n’andi menshi ajyanye n’imyitwarire itandukanye, ayo mategeko
y’imihango yose akaba yari yarateganyijwe kugeza kugihe cyo
gutunganywa, ni yo yaje gukurwaho na Yesu Kristo ari we Mesiya w’ukuri
ndetse n’umutangamategeko, kubw’ububasha yahawe na Data.
( Abaheburayo 10:1; Abakolosayi 2:17; 1 Abakorinto 5:7; Abakolosayi 2:14, 16,
17; Abefeso 2:14, 16)

Abo Bisirayeli kandi ni na bo Imana yahaye amategeko yo guca imanza,


akaba na yo yararangiranye n'igihe cy’iryo shyanga, ni yo mpamvu
idategeka abantu muri iki gihe kuyakurikiza uko yakabaye, ahubwo
ubutabera n’ukuri kwayo bikaba ari byo dusabwa gukomeza.
( 1 Abakorinto 9:8-10 )

Amategeko y’imyitwarire akomeza gutwara bose, yaba abatsindishirijwe


n’abandi, kandi akwiye kubahwa, atari gusa kubw’ibiyanditsemo, ahubwo
33
kubw’ubutware bw’Imana Umuremyi, ari we wayatanze; ndetse ntago
Kristo mu butumwa bwiza yayakuyeho, ahubwo arushaho
kuyashimangira.
( Abaroma 13:8-10; Yakobo 2:8, 10-12; Yakobo 2:10, 11; Matayo 5:17-19;
Abaroma 3:31)

Nubwo abizera by’ukuri badatwarwa n’amategeko nk’abari mu isezerano


ry’imirimo, ngo abatsindishirize cyangwa abacireho iteka, ariko abafitiye
akamaro kanini, yaba bo ndetse n’abandi, kuko ari yo tegeko ry’imibereho,
ribamenyesha ubushake bw’Imana n’ibyo ibategeka, bityo akabafasha
kugenda nk'uko bikwiriye; ni na yo kandi ahishura muri bo ibisigarizwa
by’ubwononekare bwa kamere yabo, imitima yabo ndetse n’ubuzima
bwabo; akabafasha kwisuzuma, ngo bibatere guca bugufi kubw’icyaha
ndetse ngo bakizinukwe, hamwe no kubahishurira uburyo bakeneye
birushijeho Kristo, hamwe n’isumbe ryo kumvira kwe; akomeza kandi
kuba ay’umumaro ku bakijijwe kuko atangira ibibi bibarimo, kuko
abuzanya icyaha, ndetse ibiteye ubwoba byayo bibafasha kumenya icyo
ibyaha byabo byari bikwiriye, ndetse n’imibabaro izaterwa no
kutayumvira muri ubu buzima, nubwo bakijijwe umuvumo n’ingoyi
zayo. Ibyo asezeranya na byo kandi bibamenyesha uko Imana ishima
imirimo yo kumvira, ndetse n’imigisha bakwiye gutegereza igihe babikoze,
nubwo batayihabwa nk’ubwishyu nk’abari mu isezerano ry’imirimo;
kugira ngo umuntu nakora neza akirinda ikibi; nk'uko amategeko abwiriza
abantu gukora kimwe ndetse no kuzibukira ikindi, bitaba bivuze ko
atwarwa n’amategeko aho gutwarwa n’ubuntu.
( Abaroma 6:14; Abagalatiya 2:16; Abaroma 8:1; Abaroma 10:4; Abaroma 3:20;
Abaroma 7:7; Abaroma 6:12-14; 1 Petero 3:8-13 )

Umumaro w’amategeko wavuzwe haruguru nyamara ntabwo urwanya


ubuntu bw’ubutumwa bwiza, ahubwo wemeranya na bwo, nk'uko
Mwuka wa Kristo ahindura ndetse akanabashisha ubushake bw’umuntu
gukorana umunezero ndetse n’umudendezo, ibihwanye no gushaka
kw’Imana guhishurwa n’amategeko.
(Abagalatiya 3:21; Ezekiyeli 36:27)

34
IGICE CYA 20: UBUTUMWA BWIZA N’UBUNTU
BUZANWA NA BWO

Isezerano ry’imirimo rimaze kwicwa kubw’icyaha, byanatumye


ritakibasha guhesha ubugingo, bityo, Imana yashimye gusezeranya Kristo,
we rubyaro rw’umugore, nk’inzira yo kwihamagarira intore zayo, no
kuzibyaramo kwizera no kwihana; muri iri sezerano, ishusho y’ubutumwa
bwiza yarahishuwe, ni na ryo kandi ribasha guhindura no kuzanira
abanyabyaha agakiza.
( Itangiriro 3:15; Ibyahishuwe 13:8 )

Iri Sezerano rya Kristo ndetse n’agakiza kazanwa na We rihishurwa


n’ijambo ry’Imana gusa; kuko ibyaremwe ndetse n’imirimo y’Imana muri
byo bitabasha guhishura Kristo, habe no kutumenyesha ubuntu bwe,
byaba mu buryo butaziguye ndetse no mu buryo buziguye, ni na yo
mpamvu abantu batahawe iryo hishurirwa binyuze mu isezerano cyangwa
mu butumwa bwiza batabasha kugera ku kwizera kuzana agakiza cyangwa
kwihana.
( Abaroma 1:17; Abaroma 10:14,15,16,17; Imigani 29:18; Yesaya 25:7; Yesaya
60:2,3 )

Ihishurwa ry’ubutumwa bwiza ku banyabyaha, nk'uko ryagiye ribaho mu


bihe bitandukanye ndetse n'ahantu hatandukanye, hakiyongeraho ndetse
n’amasezerano yose n’amateka ajyana na bwo, uko byagiye bihabwa
amahanga ndetse n’abantu batandukanye, bishingiye gusa ku bushake
ndahangarwa bw’Imana yonyine, ntabwo ari inyongera ihabwa ababashije
kugira ibyo bishoboza ubwabo, cyangwa abagize umucyo wundi babona
mbere yaryo, kuko ntanuwigeze agira ikindi yishoboza, mu bihe byose, ni
na yo mpamvu kubwiriza ubutumwa bwiza mu mahanga yose n’abantu
bose ari ngombwa, mu buryo bwose Imana yagiye igena ko bikorwamo
nk'uko umugambi w’ubushake bwayo uri.
( Zaburi 147:20; Ibyakozwe 16:7, Abaroma. 1:18–32)

Nubwo ubutumwa bwiza ari bwo buryo bugaragara bwo guhishura


Kristo n’ubuntu bwe, kandi bukaba buhagije kubikora, ariko kugira ngo
abantu bapfuye bazize ibyaha babashe kubyarwa ubwa kabiri, bazuke
ndetse bagirwe bashya, hakenerwa umurimo udasubirwaho w’Umwuka
35
Wera ku mutima wose, kugira ngo ubyare ubuzima bushya bw’umwuka;
ku buryo bidakozwe na Mwuka Wera ntibashobora guhinduka uko
Imana ishaka.
( Zaburi 110:3; 1 Abakorinto 2:14; Abefeso 1:19, 20; Yohana 6:44; 2 Abakorinto
4:4, 6 )

IGICE CYA 21: UMUDENDEZO WA GIKRISTO


N’UMUDENDEZO W’UMUTIMANAMA

Umudendezo Kristo yishyuriye abizera binyuze mu butumwa bwiza,


ushingiye ku kubaturwa ku rubanza rw’ibyaha, gucirwaho iteka
n’umujinya w’Imana, ubukana n’umuvumo w’amategeko, no kurokorwa
iki gihe kibi cya none, bagakurwa mu ngoyi ya Satani, mu bubata
bw’icyaha, ikibi kizanwa n’amakuba, ubwoba bw’urupfu n’urubori
rwarwo, guheranwa n’urupfu, no gucirwaho iteka ryo kurimbuka
burundu: ahubwo bahabwa kwegera Imana ku buntu, no kuyumvira,
batabitewe n’ubwoba bwa kija, ahubwo mu rukundo nk’abana bayo
ndetse mu mutima ukunze. Ibyo byose ni nako byari no ku bizera
babayeho mu gihe cy’ amategeko; ariko mu Isezerano Rishya umudendezo
w’abakristo warushijeho kwiyongera, mu kubohorwa ingoyi y’amategeko
y’imihango ayo itorero ry’Abayahudi ryubahirizaga, no mu bushizi
bw’amanga bwo kwegera intebe y’ubuntu, no kwakira mu buryo
busesuye imikorere y'Umwuka w’Imana, kuruta uko byari bimeze ku
bizera bo mu gihe cy’amategeko.
( Abagalatiya 3:13; Abagalatiya 1:4; Ibyakozwe 26:18; Abaroma 8:3; Abaroma
8:28; 1 Abakorinto 15:54-57; 2 Abatesalonike 1:10; Abaroma 8:15; Luka 1:73-75;
1 Yohana 4:18; Abagalatiya 3:9, 14; Yohana 7:38, 39; Abaheburayo 10:19-21 )

Imana yonyine ni Yo Mwami w’umutimanama, kandi yawuhariye


umudendezo kubyerekeranye n’inyigisho n’amategeko by’abantu
binyuranya mu buryo ubwo ari bwo bwose n’ijambo ryayo, cyangwa
bidasangwa muri ryo. Ku buryo kwizera bene izo nyigisho, cyangwa
kumvira bene ayo mategeko bitavuye ku mutimanama, ari uguhemukira
umudendezo nyawo w'umutimanama; kandi gutegeka abantu kuyizera
byimazeyo, no kuyumvira buhumyi ntagutekereza, ari ugutakaza
umudendezo w’umutimanama no kuburizamo intekerezo.

36
( Yakobo 4:12; Abaroma 14:4; Ibyakozwe 4:19, 29; 1 Abakorinto 7:23; Matayo
15:9; Abakolosayi2:20, 22, 23; 1 Abakorinto 3:5; 2 Abakorinto 1:24 )

Abakora ibyaha nkana bitwaje umudendezo wa gikristo, cyangwa


bakishimira irari ryose ry'icyaha, iyo babikoze batyo, kuko baba bagoreka
intego nyamukuru y’ubuntu bw’ ubutumwa bwiza bakizanira
kurimbuka, bityo baba bica intego y’umudendezo wa gikristo, ari yo ko
kuba twarabohowe amaboko y’abanzi bacu bose, dukwiye gukorera
Uwiteka tudatinya, turi abera dukiranuka imbere yayo, iminsi yose
y'ubuzima bwacu.
( Abaroma 6:1, 2; Abagalatiya 5:13; 2 Petero 2:18, 21 )

IGICE CYA 22: AMATERANIRO Y’ABERA N’UMUNSI


W’ISABATO

Umucyo w’ibyaremwe ugaragaza ko hariho Imana, ifite ubutware


n'ubugabe kuri byose; ica imanza zitabera, ni nziza kandi igirira neza bose;
bityo rero igomba kubahwa, gukundwa, gushimwa, kwiyambazwa,
kwiringirwa, no gukorerwa, n'umutima wose n'ubugingo bwose,
n'imbaraga zose. Ariko uburyo nyakuri bwo kuramya Imana y'ukuri,
bwashyizweho na yo ubwayo, kandi bagarukira aho yo ubwayo yahishuye,
kugira ngo itaramywa hakurikijwe ibitekerezo n'ibihimbano by'abantu,
cyangwa ibitekerezo biva kuri Satani, binyuze mu bishushanyo bigaragara,
cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose butagaragajwe mu
Byanditswe Byera.
( Yeremiya 10:7; Mariko 12:33; Gutegeka 12:32; Kuva 20:4-6)

Kuramywa kose kugomba guhabwa Imana Data, Mwana, na Mwuka


Wera, kandi yo yonyine; atari abamalayika, abatagatifu, cyangwa ibindi
biremwa byose; kandi kuva ku kugwa kwa muntu, ntibikorwa hatariho
umuhuza, uwo akaba atari undi wese, ahubwo ni Kristo wenyine.
( Matayo 4:9, 10; Yohana 6:23; Matayo 28:19; Abaroma 1:25; Abakolosayi 2:18;
Ibyahishuwe 19:10; Yohana 14:6; 1 Timoteyo 2:5 )

Amasengesho, hamwe no gushima, nk’igice kimwe cyo kuramya mu


buryo karemano, bitegetswe abantu bose. Ariko kugira ngo byemerwe,

37
bigomba gukorwa mu izina ry'Umwana, mu gufashwa na Mwuka, nk'uko
ubushake bwe buri; bigakorwa mu gusobanukirwa, kubaha, kwicisha
bugufi, kugira umwete, kwizera, urukundo, no kwihangana; kandi igihe
ari mu ruhame, bikaba mururimi ruzwi n’abateranye.
( Zaburi 95:1-7; Zaburi 65:3; Yohana 14:13, 14; Abaroma 8:26; 1 Yohana 5:14; 1
Abakorinto 14:16, 17)

Ibintu bigomba gusabirwa mu isengesho ni ibyemewe n’amategeko,


ndetse abantu b'ingeri zose bakiriho, cyangwa bazabaho mu gihe kizaza;
ariko atari abapfuye, cyangwa ku bo bizwi ko bakoze icyaha cyo kubicisha.
(1 Timoteyo 2:1, 2; 2 Samweli 7:29; 2 Samweli 12:21-23; 1 Yohana 5:16)

Gusoma Ibyanditswe byera, kubwiriza, no kumva Ijambo ry'Imana,


kwigishanya no guhugurana muri zaburi, indirimbo, n'ibihimbano
by’Umwuka, kuririmbira Umwami twuzuye ubuntu mu mitima yacu;
kimwe n’imigenzo y’umubatizo, n’igaburo ryera, byose ni ibice bigize
kuramya Imana mu itorero, bigomba gukoranwa kumvira,
gusobanukirwa, kwizera, kubaha, no gutinya Imana; kongeraho, kwicisha
bugufi binyuze mu kwiyiriza ubusa, no gushima, mu bihe bidasanzwe ku
mpamvu zinyuranye, ibyo bigomba gukoreshwa mu buryo
bw’iyobokamana ryera.
( 1 Timoteyo 4:13; 2 Timoteyo 4:2; Luka 8:18; Abakolosayi 3:16; Abefeso 5:19;
Matayo 28:19, 20; 1 Abakorinto 11:26; Esiteri 4:16; Yoweli 2:12; Kuva 15:1-19,
Zaburi 107 )

Yaba amasengesho cyangwa ubundi buryo bwose bwo kuramya Imana


kw’abera muri iki gihe cy’ubutumwa bwiza, ntana kimwe cyemerwa
n’Imana bitewe n’ahantu gikorewe cyangwa aho usenga yerekeje, ahubwo
Imana igomba kuramirizwa ahantu aho ari ho hose mu Mwuka no mu
Kuri; haba amateraniro yo mu ngo mu miryango buri munsi, cyangwa
amasengesho yo mu rwiherero ya buri wese ku giti cye; ndetse no mu
materaniro rusange, atagomba kwirengagizwa cyangwa kutitabwaho
nkana, mu gihe Imana mu ijambo ryayo ibiduhamagarira, cyangwa
isohozamigambi ry’Imana ribigennye.
( Yohana 4:21; Malaki 1:11; 1 Timoteyo 2:8; Ibyakozwe 10:2; Matayo 6:11;
Zaburi 55:18; Matayo 6:6; Abaheburayo 10:25; Ibyakozwe 2:42 )

38
Nk'uko itegeko ry’ibyaremwe ribigaragaza, ko muri rusange umunsi
runaka, nk'uko Imana yabigennye, urobanurirwa kuba uwo kuramya
Imana, ni na ko mu ijambo ryayo, mu itegeko riziguye, kandi rihoraho,
rigenga abantu bose, bo mu bihe byose, Imana yashyizeho umunsi umwe
mu minsi irindwi kugira ngo ube Isabato igomba kuyerezwa. Iyo kuva isi
yabaho kugeza ku izuka rya Kristo wari umunsi wanyuma w’icyumweru,
kandi kuva ku izuka rya Kristo wahinduwe umunsi wa mbere
w’icyumweru, ari wo witwa umunsi w’Umwami: kandi ugomba
gukomeza gufatwa nk’Isabato y’abakristo kugeza ku mperuka y’isi, kuko
kwizihiza umunsi wanyuma w’icyumweru byavanyweho.
( Kuva 20:8; 1 Abakorinto 16:1, 2; Ibyakozwe 20:7; Ibyahishuwe 1:10 )

Nuko rero Isabato yerezwa Uwiteka, ubwo abantu nyuma yo gutegura


imitima yabo mu buryo bukwiye, no gushyira ku murongo imirimo yabo
mbere, ntabwo bizihiza gusa ikiruhuko cy’umunsi wose, bareka imirimo
yabo yose, amagambo, ibitekerezo, utuzi twabo twa buri munsi ndetse
n’imyidagaduro, ahubwo banamara igihe cyabo cyose mu kuramya Imana
mu iteraniro cyangwa mu rwiherero, cyangwa mu bikorwa by’ingenzi
n'iby’imbabazi.
( Yesaya 58:13; Nehemiya 13:15-22; Matayo 12:1-13)

IGICE CYA 23: INDAHIRO N’ IMIHIGO BYEMEWE

Indahiro yemewe ni igice kigize uburyo bwo kuramya Imana, aho umuntu
urahira mu kuri, mu gukiranuka, no mu guca imanza, atanga Imana ho
umugabo ku ndahiro ye, ngo imucire urubanza niba ibyo arahiriye ari
ukuri cyangwa ibinyoma.
( Kuva 20:7; Gutegeka 10:20; Yeremiya 4:2; 2 Ingoma 6:22, 23 )

Izina ry'Imana gusa ni ryo abantu bagomba kurahiramo; kandi rigomba


gukoreshwa mu gutinya kwera no kubaha; ni yo mpamvu kurahira mu
busa cyangwa mu buhubutsi hakoreshejwe iryo zina ryiza kandi riteye
ubwoba, cyangwa kurahira mu izina ry’ikindi kintu cyose, ari icyaha,
kandi bikwiriye kwangwa urunuka; nyamara bitewe n’uburemere
bw’ikintu mu gihe runaka, mu kwemeza ukuri, no kurangiza

39
amakimbirane yose, indahiro yemerwa n’Ijambo ry'Imana; rero indahiro
itegetswe n’ubutware bwemewe, igomba gukorwa.
( Matayo 5:34, 37; Yakobo 5:12; Abaheburayo 6:16; 2 Abakorinto 1:23;
Nehemiya 13:25 )

Umuntu wese urahiye byemewe n’Ijambo ry’Imana, yagombye gusuzuma


mu buryo bukwiye uburemere bw’icyo gikorwa, bityo ntagire ikindi
yemeza uretse ibyo azi ko ari ukuri; kubera ko indahiro zihubutse,
ibinyoma, n’indahiro z’imfabusa, zirakaza Uwiteka, kandi kubw’izo
ndahiro, iki gihugu kigwa mu miborogo.
( Abalewi. 19:12; Yeremiya 23:10 )

Indahiro igomba gukorwa mu magambo yuzuye kandi atomoye , nta


kuzimiza amagambo cyangwa kwifata.
(Zaburi 24: 4)

Umuhigo, kuko utagomba gukorerwa ikiremwa icyo ari cyo cyose, keretse
Imana yonyine, ugomba gukorwa mu bunyangamugayo n’ubudahemuka
bw’ukwemera; ariko imihigo y’ubupapa bw’i Roma yo kwibuza gushaka,
kwiyegurira ubukene, no guhora bumvira buri gihe, uretse no kuba ntaho
ihuriye no kuba ikigero cyisumbuye cyo gutungana, ahubwo ni imiziririzo
ibuze ubwenge n’imitego y’ibyaha, kandi nta mukristo ukwiriye
kuyishoramo.
( Zaburi 76:12; Itangiriro 28:20-22; 1 Abakorinto 7:2, 9; Abefeso 4:28; Matayo
19:11)

IGICE CYA 24: UBUTEGETSI BW’IGIHUGU

Imana, Umwami w’ikirenga n’Umutegeka w’isi yose, yashyizeho inzego


z’ubutegetsi za Leta munsi y’ubutware bwayo, kugira ngo bayobore
abaturage, kubw’icyubahiro cyayo bwite n’inyungu rusange; kubw’iyo
mpamvu yabahaye intwaro n'imbaraga z'inkota, kugira ngo babarinde
kandi babashishikarize gukora ibyiza, ndetse bahane n'inkozi z’ibibi.
( Abaroma 13: 1-4 )

40
Biremewe ko abakristo bemera kandi bagakora imirimo ya leta iyo
babihamagariwe; bakora neza iyo mirimo nk'uko bibakwiye cyane cyane
kubungabunga ubutabera n’amahoro, kandi hakurikijwe amategeko meza
ya buri bwami n’umuryango rusange, bityo banemererwa muri iki gihe
cy’Isezerano rishya gutabara mu ntambara z’ukuri kandi za ngombwa.
( 2 Samweli 23:3; Zaburi 82:3, 4; Luka 3:14 )

Kuko abategetsi ba Leta bashyirwaho n’Imana kubw’impamvu zavuzwe


haruguru; tugomba kubagandukira mu Mwami, mu bintu byose
byemewe n'amategeko, atari ku gahato gusa, ahubwo
kubw’umutimanama; kandi dukwiye kwinginga no gusengera abami
n’abategetsi bose, kugira ngo turi munsi y’ubutegetsi bwabo tubeho
ubuzima butuje kandi bw’amahoro, mu kubaha Imana
n’ubunyangamugayo.
(Abarom. 13: 5-7; 1 Petero 2:17; 1 Timoteyo 2: 1,2)

IGICE CYA 25: URUSHAKO

Gushakana bigomba kuba hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe;


kandi ntibyemewe ko umugabo uwo ari we wese agira abagore barenze
umwe, cyangwa ko umugore uwo ari we wese agira umugabo urenze
umwe icyarimwe.
( Itangiriro 2:24; Malaki 2:15; Matayo 19: 5,6 )

Gushakana byashyizweho hagamijwe gufashanya k’umugabo n’umugore,


hagamijwe kororoka kw’abantu, no gukumira kwiyandurisha ibyaha
by’ubusambanyi.
( Itangiriro 2:18; Itangiriro 1:28; 1 Abakorinto 7: 2,9)

Biremewe ko abantu b'ingeri zose bashaka, abo bigaragara ko bagejeje igihe


kandi babasha kubyiyumvikanira; nyamara ni inshingano z'abakristo zo
gushakana mu Mwami; bityo rero abavuga ko bakijijwe bakaba bazi
Umwami by'ukuri, ntibagomba gushyingiranwa n’abatizera cyangwa
abasenga ibishushanyo; nta n'ubwo abubaha Imana bagomba kwifatanya
n’abo badahuje, bashakana n’abakora ibyo kugomera Imana mu buzima
bwabo cyangwa ababa mu buyobe burimbuza.
41
(Abaheb. 13: 4; 1 Tim. 4:3; 1 Abakor. 7:39; Neh. 13: 25-27)

Gushakana ntibigomba kuba hagati y’abahuje amaraso ya bugufi, nk'uko


bibujijwe mu Ijambo ry’Imana; kandi ntabwo uko gushakana kw’abahuje
amaraso ya bugufi gukwiye kwemerwa n’amategeko cyangwa
n’ubwumvikane bw’impande zombi, kugira ngo abo bantu babane
nk’umugabo n’umugore.
(Abalewi 18; Mariko 6:18; 1 Abakor. 5:1)

IGICE CYA 26: ITORERO

Itorero gatolika cyangwa se rusange ku isi yose, ( ni ukuvuga kubijyanye


n’umurimo w’imbere w’Umwuka n’ukuri k’ubuntu) rishobora kwitwa
iritagaragara, rigizwe n’umubare wose w'abatoranyijwe, babayeho, bariho,
cyangwa bazateranirizwa hamwe, muri Kristo, ari We mutwe w’itorero;
rikaba umugeni We n’umubiri We, ushyitse kandi ushyikirwamo na
byose.
(Abaheb. 12:23; Abakolosayi 1:18; Abefeso 1:10,22,23; Abefeso 5: 23,27,32)

Abantu bose mu isi, bahamya kwizera k’ubutumwa bwiza, no kumvira


Imana binyuze muri Kristo muri bwo, badasenyesha urufatiro
rw’ukwemera kwabo ubuyobe cyangwa ubuzima budatunganye,
bashobora kwitwa kandi ni abera bagaragara; kandi abo ni na bo bagomba
kuba bagize amatorero runaka y’uduce.
( 1 Abakorinto 1:2; Ibyakozwe 11:26; Abaroma 1:7; Abefeso 1: 20-22 )

Amatorero atunganye kurusha ayandi yo munsi y’ijuru na yo ubwayo


agizwe n’uruvange rw’abantu ndetse no kwibeshya; ndetse amwe
yarangiritse ku buryo atakwitwa amatorero ya Kristo na busa, ahubwo
yahindutse amasinagogi ya Satani; Nyamara, Kristo yamye afite, kandi
azakomeza kugira ubwami muri iyi si, kugeza ku mpera yayo, bugizwe
n’abamwizeye bitiriwe izina rye.
( 1 Abakorinto 5; Ibyahishuwe 2,3; Ibyahishuwe 18: 2; 2 Abates. 2: 11,12;
Matayo 16:18; Zaburi 72:17, 102: 28; Ibyahishuwe 12:17 )

42
Umwami Yesu Kristo ni Umutwe w'itorero, kandi muri we nk'uko
yabihawe na Data, niho hari imbaraga zose z’umuhamagaro waryo,
imimerere, gahunda cyangwa imiyoborere y'itorero, mu buryo
bw’ikirenga kandi buhebuje; bityo Papa w'i Roma ntashobora kuba
umutwe waryo, ahubwo ni we Antikristo, wa munyabugome ukomeye ari
we muntu w’icyaha, n'umwana wo kurimbuka, wishyirira hejuru mu
itorero kurwanya Kristo, n'icyitwa Imana cyose; uwo Umwami
azarimbuza umucyo we ubwo azaza.
( Abakolosayi 1:18; Matayo 28: 18-20; Abefeso 4: 11,12; 2 Abates. 2: 2-9 )

Mu gusohoza ubwo bubasha yahawe, Umwami Yesu ahamagara abo Se


yamuhaye abakuye mu isi, binyuze mu murimo wo kubwirizwa
kw'ijambo rye, ku bw'Umwuka we, kugira ngo bagendere imbere ye mu
buryo bwose bwo kumvira, nk'uko yabibandikiye mu ijambo rye. Abo
bahamagawe rero, abategeka kugendana hamwe nk’umuryango runaka,
cyangwa amatorero, kugira ngo bubakanwe, kandi babashe kuramya
Imana mu iteraniro nk'uko abibasaba bakiri mu isi.
( Yohana 10:16; Yohana 12:32; Matayo 28:20; Matayo 18: 15-20 )

Abanyamuryango b'aya matorero ni abera kubwo guhamagarwa kwabo,


bahamya kandi bakagaragaza kumugaragaro (mu byo bizera no mu
myitwarire) kumvira uwo muhamagaro wa Kristo; kandi bakemeranywa
gukomezanya urugendo ku bushake bwa buri umwe wese, nk'uko Kristo
yabisezeranyije; bakiyegurira Uwiteka ndetse na bo ubwabo hagati yabo,
ku bw’ubushake bw'Imana, bagakora byose bayoboka imigenzo
y'Ubutumwa bwiza.
( Abarom. 1: 7; 1 Abakor. 1:2; Ibyakozwe 2: 41,42, 5: 13,14; 2 Abakor. 9:13 )

Buri torero ryose muri aya matorero iyo riteraniye hamwe, nk'uko
ubushake bwe buri mu ijambo rye, yarihaye ububasha n’ubushobozi
bwose, mu buryo ubwo ari bwo bwose bukenewe kugira ngo bakurikize
iryo tegeko mu kuramya no guhana abakosa, ari byo yabashyiriyeho kugira
ngo babyubahirize; hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga uburyo
bukwiye, no gushyirwa mu bikorwa kubwo bubasha.
( Matayo 18:17, 18;1 Abakorinto5:4, 5, 5:13, 2 Abakorinto 2: 6-8)

43
Itorero runaka, riteranye kuri gahunda ikurikije ubushake bwa Kristo,
rigizwe n'abayobozi n'abanyamuryango; kandi abayobozi bashyizweho na
Kristo bagatorwa ndetse bakimikwa n’itorero (abahamagawe kandi
bateranirijwe hamwe), kugira ngo bashingwe by’umwihariko gukora
imigenzo y’itorero, kandi basohoze imirimo basabwa mu bubasha
yabahaye, cyangwa bahamagarirwa, gukomeza ; kugeza ku mperuka y’isi,
abo ni abashumba cyangwa abakuru b’Itorero, n'abadiyakoni.
( Ibyakozwe 20:17, 28; Abafilipi. 1:1 )

Inzira yashyizweho na Kristo mu guhamagarira abantu abo ari bo bose,


bujuje ibisabwa kandi bahawe impano n'Umwuka Wera, ngo bakore
umurimo w’ubushumba cyangwa w’umukuru w’itorero, ni uko batorwa
mu majwi rusange y'itorero ubwaryo; kandi bagatandukanyirizwa uwo
murimo ku mugaragaro nyuma yo kwiyiriza ubusa no gusenga,
barambikwaho ibiganza n'abakuru b'itorero barobanuwe mbere;
n'umudiyakoni na we ni uko, atorwa mu matora rusange y’abanyetorero,
agatandukanywa kubwo gusenga no kurambikwaho ibiganza.
( Ibyakozwe 14:23; 1 Tim. 4:14; Ibyakozwe 6: 3,5,6 )

Umurimo w'abashumba ni uwo guhora bitabira umurimo wa Kristo, mu


matorero ye, ari wo murimo w'ijambo no gusenga, hamwe no kurinda
ubugingo bw’abera nk'abazabubazwa n’Umwami; ni ngombwa rero ko
amatorero bakorera, atabaha gusa icyubahiro kibakwiye, ahubwo
anabafasha akoresheje ubutunzi n’ibindi bintu by’umumaro, akurikije
ubushobozi bwayo, kugira ngo babone ibyo kubafasha mu byo bakeneye,
bityo ntibishore mu bibazo byo gushaka imibereho yo mu isi; kandi na bo
bibafashe gukora umurimo wo gufasha abandi; ibi rero biragaragazwa
n’amategeko karemano, hamwe n’amategeko yashyizweho n’Umwami
wacu Yesu, we wategetse ko abamamaza Ubutumwa Bwiza bagomba
kubeshwaho na bwo.
( Ibyakozwe 6: 4; Abaheburayo 13:17; 1 Timoteyo 5: 17,18; Abagalatiya 6: 6,7; 2
Timoteyo2: 4; 1Timoteyo 3: 2; 1 Abakor. 9: 6-14 )

Nubwo abashumba cyangwa abapasitori b'amatorero ari bo bafite


inshingano ya mbere, yo guhora babwiriza ijambo, nk’umurimo wabo,
nyamara umurimo wo kubwiriza iryo jambo ntabwo wihariwe na bo gusa

44
ahubwo n’abandi na bo bafite impano kandi babihatirwa na Mwuka
Wera, bemejwe kandi batowe n’itorero na bo bashobora kubikora.
( Ibyakozwe 11: 19-21; 1 Petero 4:10,11 )

Nk'uko abizera bose bagomba kwishyira hamwe mu matorero runaka,


igihe cyose ndetse n'iyo bari aho bishoboka, ni ko n’abantu bose bagiriwe
amahirwe yo kwemerwa kuba mu itorero, bagomba kugandukira
ubuyobozi bwaryo, nk'uko itegeko rya Kristo riri.
( 1 Abates. 5:14; 2 Abates. 3: 6,14,15 )

Nta munyamuryango w’itorero, kubera icyaha icyo ari cyo cyose yaba
yakorewe na mugenzi we, mu gihe yakoze inshingano asabwa ku
wamuhemukiye, ugomba guhungabanya gahunda y’iterereo cyangwa
gusiba amateraniro, cyangwa imigenzo y’itorero, kubw’icyo kibazo
yagiranye n'undi munyetorero, ahubwo aba agomba gutegereza Kristo,
mu buryo itorero rizakemura icyo kibazo.
( Matayo 18: 15-17; Abef. 4: 2,3 )

Nk'uko buri torero, hamwe n’abanyamuryango baryo bose, bagomba


guhora basenga basabira ibyiza no kugubwa neza kw’amatorero yose ya
Kristo, aho ari hose, no mu bihe byose kugira ngo buri ryose ritere imbere
mu mbibi z'aho riherereye mu guhamagarwa kwaryo, mu gukoresha
impano zabo n’ubuntu bahawe, ni yo mpamvu amatorero iyo ashinzwe
kubw’isohozamigambi ry’Imana, ngo bakomeze kungukirwa no
kunezererwa uwo murimo, ayo matorero akwiye kugirana ubusabane, ngo
bibongerere amahoro, gukura mu rukundo, no gufashanya.
( Abefeso. 6:18; Zaburi 122: 6; Abarom. 16: 1,2; 3 Yohana 8-10 )

Mu gihe habaye ibibazo cyangwa kutumvikana, haba mu byigisho


cyangwa ubuyobozi, aho bireba amatorero muri rusange, cyangwa itorero
rimwe ku giti cyaryo, mu guharanira amahoro yabo, ubumwe, no
kungurana; cyangwa umwe mu banyamuryango uwo ari we wese cyangwa
abayoboke b'itorero iryo ari ryo ryose bagakomeretswa n’ibikorwa
cyangwa imanza izo ari zo zose zakemuwe mu buryo bugaragara ko atari
mu kuri cyangwa gahunda: ubushake bwa Kristo ni uko amatorero
menshi asanzwe afitanye ubusabane aterana, buri ryose rikohereza

45
intumwa, bagahuzwa no gusuzuma ndetse no kujya inama z'icyo kibazo,
imyanzuro ikazamenyeshwa amatorero yose bireba; nyamara nubwo
bimeze bityo, izi ntumwa ziterana ntabwo zihabwa ububasha bwose
n’imbaraga ku matorero ubwayo, bwo gushyiraho amategeko agenga haba
amatorero cyangwa abanyamuryango b’itorero runaka; cyangwa ngo
bafatire umwanzuro ntakuka amatorero cyangwa abayobozi bayo.
( Ibyakozwe 15: 2,4,6,22,23,25; 2 Abakor. 1:24; 1 Yohana 4:1 )

IGICE CYA 27: KWIFATANYA KW’ABERA

Abera bose bunze ubumwe na Yesu Kristo, ari we mutwe wabo,


kubw’Umwuka we, no kwizera, nubwo batabaye umuntu umwe na we
mu buryo bugaragara, basangira ubuntu bwe bwose, n’imibabaro,
n’urupfu, n’izuka, n’ubwiza; kandi, kuba ubwabo barahurijwe mu
rukundo, bafatanya mu mpano za buri wese n'ubuntu, kandi bategekwa
gukora iyo mirimo, yaba iyihariye, cyangwa rusange, muri gahunda nziza,
buri wese ku nyungu za mugenzi we, zaba iz’umuntu w'imbere cyangwa
uw’inyuma.
( 1 Yohana 1: 3; Yohana 1:16; Abafilipi 3:10; Abarom. 6: 5,6; Abefeso. 4: 15,16;
1 Abakor. 12: 7; 3: 21-23; 1 Abates. 5: 11,14; Abarom. 1:12; 1Yohana 3: 17,18;
Abagal. 6:10 )

Abera bemeye ubutumwa bwiza bagomba gukomeza umubano wera


n’ubusabane mu kuramya Imana, no mu gukora indi mirimo y’Umwuka
yubaka buri wese; kimwe no gufatanya mu korohereza abaruhijwe n’ibyo
muri ubu buzima hakurikijwe ubushobozi bwa buri wese, n'uko buri wese
akennye; kandi ubu bufatanye, ukurikije itegeko ry’ubutumwa bwiza,
nubwo cyane cyane bugomba kwibanda ku bari mu muryango umwe
cyangwa mu itorero rimwe bitewe n’ubushobozi bwabonetse, ariko
nk'uko Imana itanga uburyo, bugomba kwaguka bukagera no kubera bose
muri rusange ndetse no kubambaza izina ry’Umwami Yesu Kristo aho bari
hose; ariko nubwo bimeze bityo, uko gusangira byose nk’abera
ntigukuraho cyangwa ngo kubangamire umutungo bwite cyangwa
uburenganzira buri muntu afite kubyo atunze.
( Abaheburayo 10: 24,25, Abaheb.3: 12,13; Ibyakozwe 11: 29,30; Abefeso 6: 4; 1
Abakor. 12: 14-27; Ibyakozwe 5: 4; Abefeso 4:28 )

46
IGICE CYA 28: UMUBATIZO N’IGABURO RYERA

Umubatizo n'Igaburo ryera ni imigenzo iva mu itegeko bwite kandi


ndakuka ry’Imana, yashyizweho n’Umwami Yesu, ari we
mutangamategeko wenyine, kugira ngo ikomeze mu itorero rye kugeza ku
mperuka y’isi.
( Mat. 28:19 , 20 ; 1 Abakor. 11:26 )

Iyi mihango yera igomba kuyoborwa n’ababifitiye ububasha gusa kandi


babihamagariwe, ukurikije inshingano za Kristo.
( Matayo 28:19; 1 Abakor. 4: 1 )

IGICE CYA 29: UMUBATIZO

Umubatizo ni umuhango wategetswe wo mu Isezerano rishya,


washyizweho na Yesu Kristo, kugira ngo ubere uwabatijwe, ikimenyetso
cy'ubusabane bwe na Kristo, mu rupfu n'izuka rye; cyo kungwa na we; cyo
kubabarirwa ibyaha; no kwiyegurira Imana, binyuze muri Yesu Kristo,
kubaho no kugendera mu buzima bushya.
( Abaroma 6: 3-5; Abakolosayi 2:12; Abagal. 3:27; Mariko 1: 4; Ibyakozwe 22:16;
Abaroma 6:4 )

Abatura ko bihannye ku Mana, bakaba barizeye kandi bumvira Umwami


wacu Yesu Kristo, ni bo bonyine babasha gukorerwa uyu mugenzo wo
kubatizwa.
( Mariko 16:16; Ibyakozwe 8: 36,37, Ibyakozwe 2:41, Ibyakozwe 8:12, Ibyakozwe
18:8)

Ikintu gifatika gikoreshwa muri uyu mugenzo ni amazi, aho uwuhabwa


abatizwa mu izina rya Data, na Mwana, na Mwuka Wera.
( Mat. 28:19, 20; Ibyakozwe 8:38 )

Kwibiza umuntu mu mazi, birakenewe kugira ngo hubahirizwe uko uyu


muhango wategetswe mu buryo bukwiye.
( Mat. 3:16; Yohana 3:23 )

47
IGICE CYA 30: IGABURO RYERA

Igaburo ry’Umwami Yesu ryashyizweho na we muri rya joro


yagambaniwemo, kugira ngo ryubahirizwe mu matorero ye, kugeza ku
mperuka y'isi, kugira ngo bihore biba urwibutso iteka, ndetse bigaragaza
igitambo cyo mu rupfu rwe, bitume abizera bakomezwa mu kwizera ibyo
baronkeye muri rwo, kugaburirwa mu mwuka, gukurira muri We, no
kurushaho kwitangira rwose ibyo yabahamagariye gukora, ndetse
rikababera nk’ isezerano n’igihango cy’ubusabane bwabo na We, ndetse
no hagati yabo ubwabo.
( 1 Abakor. 11: 23-26; 1 Abakor. 10: 16.17,21 )

Muri uyu mugenzo Kristo ntatambirwa Se, ndetse nta n’igitambo


ubwacyo icyo ari cyo cyose kiba gitambiwe gukuraho ibyaha, byaba
iby’abazima cyangwa iby’abapfuye, ahubwo ni urwibutso rw'uwo witanze
ubwe ku musaraba, rimwe ngo bibe bihagije iteka; n’ituro ryo mu mwuka
ryo gusingiza Imana ku bwabo. Ni yo mpamvu igitambo cya Misa
cy’ubupapa, nk'uko bacyita, ari ikizira cyane, kuko gisuzuguza igitambo
cya Kristo wenyine wabaye impongano y’ibyaha byose by’abatoranyijwe.
(Abaheburayo 9:25,26,28; 1 Abakor. 11:24; ; Matayo 26: 26,27)

Umwami Yesu yategetse, muri uyu mugenzo, abagaragu be gusenga, no


gushimira kubw’umugati na divayi, bityo bikaba bitandukanyijwe
n’ikoreshwa risanzwe kugira ngo bikore imirimo yejejwe, gufata no
kumanyura umugati; gufata igikombe, kandi, bamara gufataho ubwabo,
bakanasangiza abandi bose.
( 1 Kor. 11: 23-26, n'ibindi )

Kwima abantu ku gikombe, kuramya ibikoreshwa mu igaburo,


kubizamura hejuru, cyangwa kubitembereza ngo abantu babyunamire, no
kubibikira kuzakoreshwa mu yindi mirimo y’iyobokamana, byose
binyuranye n’imiterere y’uyu mugenzo, n’icyo Kristo yawushyiriyeho.
( Matayo 26: 26-28, Matayo 15: 9, Kuva 20: 4,5 )

Ibintu bifatika bikoreshwa muri uyu mugenzo, iyo bimaze


gutunganyirizwa gukoreshwa nk'uko Kristo yagennye, bigirana isano na

48
Kristo wabambwe ubwe, nkaho ari we by'ukuri, nubwo byo biba ari
ibishushanyo, ku buryo rimwe na rimwe byitwa amazina y'ibintu
bihagarariye, mu yandi magambo, umubiri n'amaraso bya Kristo, nubwo
mu buryo bw'ukuri no miterere yabyo bikomeza kuba umugati na divayi
gusa, nk'uko byari bimeze na mbere.
( 1 Abakor. 11:27; 1 Abakor. 11: 26-28 )

Inyigisho ivuga ko iyo umupadiri amaze kubyeza, umugati na divayi


bihindura imimerere rwose, bikaba umubiri n’amaraso bya Kristo bwite,
bakunze kwita taransisubusitansiyo, cyangwa mu bundi buryo ubwo ari
bwo bwose, ntinyuranyije n’ibyanditswe byonyine, ahubwo inahabanye
n’ubwenge n’umutimana wa kimuntu, isenya imimerere y'uyu mugenzo,
kandi yabaye ndetse ikomeje kuba intandaro y’imigenzo y’ubujiji, ndetse
no kuramya ibigirwamana gukabije.
( Ibyakozwe 3:21; Luka 14: 6,39; 1 Abakor. 11: 24,25 )

Abafata igaburo by’ukuri, nubwo bafata ibigaragara muri uyu mugenzo,


ariko mu mutima kubwo kwizera, kandi rwose mu kuri, baba bafashe
kandi bariye kuri Kristo wabambwe ubwe mu mwuka, nyamara si mu
buryo bw’ibifatika cyangwa muby’umubiri, n’ibyiza byose baronkera mu
rupfu rwe; nubwo umubiri n'amaraso bya Kristo bitari ibyo bigaragara
inyuma, ahubwo mu mwuka kubwo kwizera bigaragarira abo bizeye muri
uwo mugenzo, naho ibifatika bafashe byo bikabonekera ibyumviro byabo
by’inyuma gusa.
( 1 Abakorinto 10:16, Abakorinto11: 23-26 )

Abantu bose batamenye kandi batubaha Imana, kuko batabasha kugirana


ubusabane na Kristo, bityo ntibakwiriye kwegera ameza y’Umwami, kandi
ntibashobora gusangira kuri ubu bwiru bukomeye, batizaniye icyaha
gikomeye, igihe cyose batarahinduka, bityo ntibakwiye kubyemererwa, ni
yo mpamvu umuntu wese wegera bidakwiye ayo meza, aba yizaniye
gucumura ku mubiri n’amaraso by’Umwami, kandi akaba aririye
ananywereye gucirwaho iteka.
( 2 Abakor. 6: 14,15; 1 Abakor. 11:29; Matayo 7: 6 )

49
IGICE CYA 31: UMUNTU NYUMA Y’URUPFU NO
KUZUKA KW’ABAPFUYE

Imibiri y’abantu nyuma y’urupfu isubira mu mukungugu, ikabora; ariko


roho zabo, kuko zidapfa cyangwa ngo zisinzire, zifite ubuzima budapfa,
zihita zisubira ku Mana yazibahaye. Roho z’abakiranutsi zigatunganywa
mu kwera, zikakirwa muri paradizo, aho ziba hamwe na Kristo, bakareba
mu maso h'Imana mu mucyo no mu bwiza, bategereje gucungurwa
kuzuye kw’imibiri yabo; naho roho z’abanyabyaha zikajugunywa
ikuzimu; aho ziguma mu mubabaro no mu mwijima w'icuraburindi,
bategereje urubanza rw'umunsi ukomeye; usibye aha hantu habiri gusa,
nyuma y'uko roho zitandukanyijwe n’imibiri zishyirwa, ibyanditswe nta
handi bivuga.
( Itangiriro 3:19; Ibyakozwe 13:36; Umubwiriza. 12:7; Luka 23:43; 2 Abakor. 5:
1 , 6,8 ; Abafilipi 1:23; Abaheb. 12:23; Yuda 6, 7; 1 Petero 3:19; Luka 16: 23,24 )

Ku munsi w’imperuka, abera bazasangwa bakiriho, ntibazasinzira,


ahubwo bazahindurwa; kandi abapfuye bose bazazurwa bafite ya mibiri
yabo, atari iyindi namba; nubwo izaba iteye mu buryo butandukanye
n'uko yari mbere, hanyuma yongere guhuzwa na roho zabo iteka.
( 1 Abakor. 15: 51,52; 1 Abates. 4:17; Yobu 19: 26,27; 1 Abakor. 15: 42,43)

Imibiri y’abanyabyaha izazurirwa n’ububasha bwa Kristo, gukorwa


n’isoni; naho imibiri y’abakiranutsi, kubw’umwuka we, izazukira
guhabwa ubwiza, kandi ihabwe gusa n’umubiri We w’icyubahiro.
( Ibyakozwe 24:15; Yohana 5:28 , 29 ; Abafilipi 3:21)

IGICE CYA 32: URUBANZA RWA NYUMA

Imana yashyizeho umunsi izaciraho isi amateka akiranuka muri Yesu


Kristo; uwahawe na Data ubutware no guca imanza kose; kuri uwo munsi,
haba abamalayika bacumuye bazacirwa imanza, ndetse n’abantu bose
babayeho mu isi bazitaba urukiko rwa Kristo, kugira ngo bacirwe imanza
z’ibitekerezo byabo, amagambo yabo, n'ibikorwa byabo, kandi
bagororerwe hakurikijwe ibyo bakoreye mu mubiri, byaba ibyiza cyangwa
ibibi.
50
( Ibyakozwe 17:31; Yohana 5: 22, 27; 1 Abakor. 6: 3; Yuda 6; 2 Abakor. 5:10;
Umubwiriza. 12:14; Matayo 12:36; Abaroma 14: 10,12; Matayo 25: 32-46 )

Icyo Imana yashyiriyeho uyu munsi, ni ukugira ngo igaragarize icyubahiro


cy’imbabazi zayo, mu gakiza k’iteka izaha abatoranyijwe; n’ubutabera
bwayo, mu gucirwaho iteka abanyabyaha, ari bo ababi n’abatumvira;
ubwo ni bwo abakiranutsi bazinjira mu bugingo budashira, bakire wa
munezero wuzuye n'ikuzo bahabwe n’ingororano z’iteka, mu maso
y’Imana; ariko ababi bo, batazi Imana, kandi batumvira ubutumwa bwiza
bwa Yesu Kristo, bazajugunywa hanze, mu mubabaro udashira, kandi
bahanishwe kurimbuka ubuziraherezo, bakuwe imbere y'Umwami,
n’icyubahiro cy'imbaraga ze.
( Abaroma 9: 22,23; Matayo 25: 21,34; 2 Timoteyo 4:8; Matayo 25:46; Mariko
9:48; 2 Abates. 1: 7-10 )

Nk'uko Kristo yifuza ko tumenya rwose ko hazabaho umunsi


w’urubanza, haba mu kubuza abantu bose icyaha, no guhumuriza cyane
abakiranutsi mu ngorane zabo, ni na ko uwo munsi atagize uwo
awumenyesha, kugirango batagira ukwirara kuva kuri kamere, maze
bahore bari maso, kuko batazi isaha Umwami azazira, ahubwo bahore
biteguye kuvuga bati: Ngwino Mwami Yesu; ngwino vuba. Amen.
(2 Abakorinto 5:10 , 11; Mariko 13:35-37; Luka 12:35-40; Ibyahishuwe 22:20)



51

You might also like