Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 30

Promise Bible Center

pbs@promisebibleshool.org

GUTEGEKA KWA KABIRI

0. IRIBURIRO (Introduction)

Iki gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri gisubiramo ibyo


Mose yari yaravuze n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo
nk’uko biboneka mu gitabo cyo Kuva.
Iki gitabo kandi kirangiza kivuga uburyo ubwoko bwa
Isirayeli bwari bwiteguye kwinjira mu gihugu cy’i
Kanani.

1. INYITO Y'IGITABO

Muri Bibiliya y'Abaheburayo iki gitabo bacyitaga “elleh


haddebarim” bivuga : “Aya ni yo magambo.”
(Gutegeka 1:1).

Izina Gutegeka kwa Kabiri rikomoka mu rurimi


rw'ikigiriki (Deuteronomiov) akaba ari amagambo abiri
y'inyunge “Deutero” bivuga icya kabiri; na “Nomiov”
bivuga Gutegeka. Biva kuri “Nomos” (Itegeko). Iri zina
ryo Gutegeka kwa Kabiri rikaba ryarakoreshejwe bwa
mbere muri Bibiliya yitwa Septuagint LXX.
1 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©
Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Iki gitabo cyiswe Gutegeka kwa kabiri kubera


gusubiramo amategeko Mose yatanze ayaha
Abisirayeli. (Gutegeka 17:18). Bikaba byarabaye
ngombwa ko Mose ayasubiriramo urubyaro rushya
rutari ruriho mu gihe amategeko yatangwaga ku
musozi wa Sinayi.

2. UMWANDITSI W'IGITABO N'IGIHE CYANDIKIWE

2.1. UMWANDITSI W'IGITABO


Igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri ubwacyo cyerekana
ko uwacyanditse ari Mose. (Gutegeka 31:9, 24-26).
Ikindi ni uko izina rya Mose riboneka incuro 40 muri iki
gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri. Ngenga ya mbere
y'ubuke igaruka kenshi mu kubara inkuru zirimo.
Ikiboneka ni uko igice cya 34 cyanditswe n'undi utari
Mose. Ashobora kuba Yosuwa, Eliyazari cyangwa
Samweli. Ibi kandi ntibikuraho ko Mose ariwe wanditse
iki gitabo. Kimwe n'igitabo cyo Kuva no Kubara, igitabo
cyo Gutegeka kwa Kabiri cyanditswe n’umugabo uzi
neza ubuzima bwo muri Egiputa.

2 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

2.2. AHO CYANDIKIWE N'IGIHE CYANDIKIWE


Iki gitabo cyandikiwe mu kibaya cy'i Mowabu mu
mwaka wa 40 bari mu butayu nyuma yo Kuva mu
Egiputa. Mbere ho gato y'urupfu rwa Mose iminsi 30
n'iminsi 70 mbere yo kwambuka Yorodani.

2.3. UKO IGITABO GITEYE


Ubwoko bwa Isirayeli buri mu butayu imyaka 40
bagaburirwaga n'Imana, buri munsi Manu yavaga mu
ijuru. Ubu bageze hafi yo kwinjira mu gihugu
cy'amasezerano Kanani ariko kikirimo abagabo
b'abanyambaraga kandi b'intwari.
Ikindi kigaragaramo ni uko Abisirayeli bahinduriwe
umuyobozi bigaragaza inzibacyuho yo mu butayu kuko
uwari umenyereye kwigarurira ibihugu by'abami yari
ahindutse. Eliyazari nawe yari amaze gusimbura Aroni
kuba umutambyi mukuru. Yosuwa nawe yari hafi
gusimbura Mose.

Mu myaka 40 bari mu butayu bize kuramya no gusenga


Imana imwe gusa ariyo Yehova kuko muri Egiputa bari
bamenyereye imana nyinshi (Ezekiyeli 20:1-9).

3 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Ubu baritegura kwinjira Kanani aho basenga


Ibigirwamana byinshi by'abanyakanani n'abamori.
Mose yabasabye gusubiramo amategeko no
kuyitondera mu buryo bushya bari bagiye gutura mu
midugudu no mu gihugu cy'uburumbuke cy'i Kanani.

Icyigisho gikuru kiboneka muri iki gitabo ni ibyo Imana


yakoreye ubwoko bwayo ikunda ibuha n’umugisha.
Nabo rero bakwiriye guhora babyibuka kugira ngo
bayikunde banayikorere bayubaha.

Amagambo y’ingenzi ari muri iki gitabo ni aya "Umva


Isirayeli we Uwiteka Imana yacu niwe Uhoraho
wenyine, umukundishe umutima wawe wose,
ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose"
(Gutegeka 6:4). Aya magambo yongeye
gushimangirwa n’Umwami Yesu (Matayo 22:37-39).

2.4. INTEGO Y'IGITABO


Iki gitabo gifite intego 3 zikurikira: kwigisha amateka
y'ibyabaye, kwigisha amategeko n'ubuhanuzi. Ijambo
ry'ingenzi tubonamo "Kwibuka" no "Kumvira" ibi byari
kubafasha mu gihe kizaza.
4 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©
Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Iki gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri cyibanda ku


kongera kubwira amategeko urubyaro rushya kuko
igihe yatangwaga ku musozi wa Sinayi ntabwo bari
bahari. Uyu akaba ari umugisha bari bagize kugira ngo
bamenye ayo amategeko.

Iki gitabo ni cyo gisoza ibitabo bine bibanza byanditswe


na Mose. Kiduha amakuru y'iherezo ry'urugendo rwo
kuva mu Egiputa bajya Kanani, iherezo ry'ubuzima bwa
Mose, umuyobozi wabahaye amategeko n'umuhanuzi
wabo muri urwo rugendo rwose.

Igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri ni nk'ikirengarenga


cy'izuba kirimo umutuzo nyuma y'umunsi w'ibicu
n'izuba.

Iki gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri kirimo inyigisho za


Mose ku rubyaro rushya rw'abisirayeli kuko urubyaro
rwa mbere rwahanywe n'Imana bapfira mu butayu.
(Gutegeka 11:26-28).

5 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

2.5. UMWIHARIKO W'IKI GITABO


Igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri nicyo gitabo cyagiye
kigarukwaho cyane n'abanditsi bo mu Isezerano rya
Kera n’abo mu Isezerano Rishya mu gihe bandikaga.
Amagambo y'iki gitabo aboneka mu bindi bitabo byo
mu Isezerano rya Kera incuro 356 no mu Isezerano
Rishya incuro 80. Ibitabo 17 byo mu Isezerano Rishya
byakoresheje amagambo bikuye mu gitabo cyo
Gutegeka kwa Kabiri. Yesu yakoresheje amagambo yo
muri iki gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri ashaka
guhamya ko ari Mesiya no kuvuguruza Satani mu gihe
yamugeragezaga.

Mu kuba ibitabo 5 bya Mose bifitanye ubumwe,


igitabo cyo gutegeka kwa Kabiri ni kimwe mu bihamya
byemeza cyane ko Mose ariwe mwanditsi wabyo. Iki
gitabo kandi gisobanura imirimo y'abatambyi
kikanigisha ubwoko bw'abisirayeli amategeko
(Gutegeka kwa Kabiri 31:9-13).

6 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

3. UKO WAGABANYA IBIRI MU GITABO CYO


GUTEGEKA KWA KABIRI (Book outline)

Iki gitabo kigabanijemo ibice bine bigizwe


n'imbwirwaruhame za Mose hamwe n'umusozo uvuga
ku rupfu rwe.

3.1. Igice cy'imbwirwaruhame ivuga amakuru


Mose yibutsa Abisirayeli muri make iby’urugendo
n’ibyababayeho byose mu butayu. (Gutegeka 1-4).
Kuva Horebu kugeza i Kadeshi Baruneya
(Gutegeka 1)
Bazenguruka mu butayu (Gutegeka 2)
Urubyaro rushya rw'abatsinzi (3)
Urubyaro rushya rwihanangirizwa (4)

3.2. Imbwirwaruhame ya kabiri: Mose yongera


kwigisha amategeko n’uko bakwiriye kuyubaha
(Guteg igice cya 5-26)
Babwirwa amategeko cumi y’Imana n’uburyo
bakwiriye kwifata nk’ubwoko bwatoranijwe.
(Gutegeka 5:11).

7 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Amategeko yihariye y'uko bazabaho i Kanani


(Gutegeka 12-26).

3.3. Imbwirwaruhame ya gatatu Mose abahanurira


ibizababaho (27-30)
Babwirwa amategeko ajyanye n'imivumo (27)
Ingaruka nziza zizanwa no kumvira ni umugisha
naho kutumvira ni umuvumo (Gutegeka 28).
Abisirayeli bihanangirizwa (Gutegeka 29-30).

3.4. Amagambo asoza ya Mose. Guteg igice cya 31-34.


Mose asezera Ku batambyi (Gutegeka31)
Indirimbo ya Mose igaragaza ubuhamya bw'uko
Uwiteka ari uwo kwizerwa (Gutegeka 32)
Mose asabira abisirayeli umugisha (Gutegeka 33)
Urupfu rwa Mose (34).

4. ABO MOSE YAGEZAGAHO IBIKUBIYE MURI IKI


GITABO

4.1. URUBYARO RUSHYA


Abavuye muri Egiputa bafite imyaka 20 bose bari
bamaze gupfa hasigaye Kalebu na Yosuwa, abandi
8 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©
Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

baguye mu butayu. Abariho ubu ni abantu bakuriye mu


butayu bahuye n'imibabaro yabwo. Ubu biteguye
kwigarurira igihugu cy'i Kanani bari babitegereje
bihanganye. Aba nibo Mose yasubiriyemo amategeko
kuko yari yarabwiwe ko agiye gupfa agasimburwa
n'undi uzageza ubwo bwoko i Kanani (Kubara 20:12).
Aba Mose yavuganaga nabo bari bamuzi neza kuko
yabayoboye imyaka 40 mu butayu, ubu ari kuvugana
nabo abasezeraho.
Icyo gihe Mose yari agize imyaka 120. Nubwo yari
akuze ariko yari agifite imbaraga nk’uko nawe ubwe
abihamya (Gutegeka 34:7).

4. 2.UBUSOBANURO BW'UBUTUMWA YABAHAYE


Mose abagezaho ubutumwa, yavuganye nabo
abishyizemo imbaraga kandi mu mvugo yumvikana
neza. Nk'abantu be yakundaga, yabahuguriye gukorera
Imana kandi bayumvira. Mose yabibukije ko ntacyo
bigeze baburana Uwiteka (Gutegeka 2:7).
Yababwiye ko nibumvira Uwiteka bazabaho kandi
bazabishobozwa no gukurikiza amategeko ye. Mu
kubaha Imana ntihavamo ubwoba ahubwo urukundo.

9 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Kutumvira Imana bakayisuzugura bizana imibabaro,


ibihano ndetse n'urupfu.

5. IMBWIRWARUHAME YA MBERE YA MOSE YO


KWIBUTSA AMATEKA Y'IBYABAYE MU RUGENDO

Aya makuru Mose yayabwiye abisirayeli bari ku irembo


ry'igihugu cy'i Kanani. Bakaba bari bamaze igihe
bazenguruka mu butayu. Kubasubiriramo amakuru
y'ibyabereye mu butayu kwari ukugira ngo ubwo
bagiye kwinjira mu gihugu bazubahe uwiteka
bamwumvire. Aya mabwiriza akaba yari ari ayo
kubatera ishyaka bishingiye ku rukundo no ku gutinya.
Ibi byabasabaga kwirinda gucumura ku Mana. Imana
yabasabye kuyikundisha umutima wabo wose.

5.1. URUGENDO RWO KUVA KURI HOREBU KUGERA i


BARINEYA RWIBUTSWA ABISIRAYELI
Hari ibyo bagombaga kwibutswa kwitondera kugira
ngo bitabagendekera ukundi.

Igice cya mbere kivuga kwigumura kw'abisirayeli bari


Kadeshi. (Gutegeka 1:6-46). Umuntu usoma aya
10 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©
Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

makuru yo mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri


yagombye kuba afite ubumenyi ku byabaye mbere.
Bivuze ko yagombye gusoma ibitabo bibanziriza icyo
Gutegeka kwa Kabiri akaba azi amakuru arimo.
Ntabwo Mose yanditse igitabo cyo Gutegeka kwa
Kabiri kubw'urubyaro rushya gusa. Ahubwo n'abari
gukurikiraho ukageza n'iki gihe turimo ndetse n’abo
mu gihe kizaza.

Aha hari itegeko ryo kwinjira Kanani (Gutegeka 1:6-8);


gushyiraho abakuru bo kumufasha (Gutegeka 1:9-18);
bagombaga kwirinda kurenganya, akarengane kakaba
kure (Gutegeka 1:15-17); gutoranya abatasi (1:19-33)
ikindi ni uko Imana yahannye abigumuye
(Gutegeka 1:34-36).

Bakoresheje abatasi 12 nubwo atari uko Imana


yabiteguye ahubwo cyari ikifuzo cya rubanda.
Abisirayeli bibagiwe Imana yabayoboye mu butayu.
Bakaba batarigeze bavugana ibyababayeho byose
(1:46).

11 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

5.2. INCAMAKE Y'URUZERERO RWO MU BUTAYU


Kuva Kadeshi kugera ku mugezi wa Arunoni abantu
barazereraga bazunguruka umusozi wa Seyiri igihe
kirekire cy’imyaka 38 (Gutegeka 2:1-14). Kugeza igihe
abo mu rubyaro rwa mbere bapfiriye bagashiraho
(Gutegeka 2:14-15).

Mose yabwiye urubyaro rushya ko Uwiteka


adahemuka, ko ari uwo kwizerwa (Gutegeka 2:16-
3:29). Izi nkuru zenda kuvuga kimwe n’izo mu Kubara
21:21-32.

5.3. URUBYARO RUSHYA RW'ABATSINZI


Abarwanyi b'abisirayeli ubu noneho nta gutsindwa
n'imidugudu n’aho yaba ifite inkike ndende, yose
bayinjiragamo (Gutegeka 2:36). Intsinzi yose Mose
yayituraga Imana kuko ariyo ibarwanira ikabahesha
gutsinda. Abisirayeli batsinze Abamori kandi abamori
aribo bashotoye ubwoko bw'abisirayeli (Gutegeka
2:16-37).

Igice cya 3:1-12 Mose avuga uko Abisirayeli batsinze


Ogi umwami w'i Bashani. Hagakurikirwa gutsindwa
12 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©
Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

kwa Sihoni umwami w'i Heshiboni (Gutegeka 3:8).


Sihoni yatsinzwe nka Farawo muri Egiputa.

5.4. IMPANURO ZAHAWE URUBYARO RUSHYA


Igice cya 4 kivuga ku mpanuro Mose yahaye urubyaro
rushya rwa Isirayeli (Gutegeka 4:1-43). Bibukijwe
kwitondera amategeko bakirinda kuyagabanya
cyangwa kuyongera (Gutegeka 4:1-14).

Imana yababujije gusenga ibigirwamana. Icyo ni ni


icyaha gikomeye ku Mana (Gutegeka 4:15-28). Imana
yababujije kubisenga kuko Uwiteka ari Imana ifuha.
(Gutegeka 4:24).

6. ABISIRAYELI BONGERA KWIGISHWA AMATEGEKO

Ubwoko bwa Isirayeli buri hakurya ya Yorodani Mose


yabashyize amategeko imbere (Gutegeka 4:44-49).

6.1. BASOBANURIRWA AMATEGEKO


Ibice 5 kugeza 11 amategeko 10 yongeye
gusobanurwa.

13 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Igice cya 5 bongeye kubwirwa amategeko 10. Aya


mategeko10 yari yaratanzwe ku musozi wa Sinayi
(Kuva 20:1-21).
Igice cya 6 kivuga impamvu abisirayeli bagombaga
kwitondera amategeko. Kwari ukugira ngo babone
ibyiza (Gutegeka 6:2-3), bagakunda Uwiteka,
bakamenya ko Uwiteka ariwe Mana wenyine
(Gutegeka 6:4-5). Bahawe inshingano zo kuyigisha
abana nabo (Gutegeka 6:6-9).

Igice cya 7 gitegeka abisirayeli kwitandukanya n'andi


mahanga, bagombaga kurimbura amahanga 7
bazasanga i Kanani. Iyi yari intambara yera. Basabwaga
kurimbura ibigirwamana byabo, bakirinda
gushyingirana nabo, bakubahiriza isezerano Uwiteka
yagiranye na Aburahamu (Gutegeka 7:1-11). Umugisha
no gutsinda byashingiraga ku kumvira Imana,
yabemereye kubakunda, ikabagwiza, ikabaha
umugisha, ikabaha ubuzima ntibateze indwara
z'abanyegiputa, ikanirukana abanzi babo gahoro
gahoro; bakirinda kwifuza ifeza ziyagijwe ku
bigirwamana byabo (Gutegeka 7:12-26).

14 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Igice cya 8 kivuga umuvumo uzaterwa no kwibagirwa


iby'Imana yabakoreye byose n’uko ubutunzi bwose
bafite babukesha Uwiteka kuko ariyo buturukaho
(Gutegeka 8:18). Kwibagirwa Uwiteka bagasenga izindi
mana babwiwe ko bizabazanira kurimbuka (Gutegeka
8:19-20).

Ku gice cya 9, babwiwe ko bagomba kuzirikana


impamvu Imana ibahaye igihugu ari ukubera isezerano
yagiranye na Aburahamu (Gutegeka 9:5). Imana
yabibukije uko bajyaga bigumura (9:7-29); ubwa mbere
kuri Sinayi (Gutegeka 9:7-22), ubwa kabiri i Kadeshi
(Gutegeka 9:23). Impamvu Imana itabarimbuye ngo
bashireho ni uko Mose yabingingiye no kubera
isezerano rya Aburahamu (Gutegeka 9:24-29).
Ibice 10 na 11 Mose yongera kubasubiriramo uburyo
Imana yamuhaye amategeko ku musozi wa Sinayi
(Gutegeka 10:1-11). Nk’ababonye ibitangaza Imana
yabakoreye byose, bakaba barasezeranijwe
uburumbuke bukomeye (Gutegeka 11:1-32).

15 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

6.2. ABISIRAYELI BABWIRWA AMATEGEKO YIHARIYE


Y'UKO BAZABAHO.
Abisirayeli bahawe amabwiriza y'uko bazabaho bageze
i Kanani. Igice cya 12 kugeza icya 26 havuga uko
bagombaga kwitwara kugira ngo ibyo bakora bibemo
kubaha Imana no kwita ku buzima bwabo bwa buri
munsi.

Igice cya 12 kivuga ibyari kubahesha umugisha.


Bategetswe kurimbura ibigirwamana, bakubahiriza aho
bari kujya batambira ibitambo. Impamvu yari
ugukuraho ibigirwamana no guhuriza hamwe kuramya
Uwiteka.

Igice cya 13: Imana yanga ibigirwamana ikananga


n'abahanuzi b'ibinyoma (Gutegeka 13:1-18).

Igice cya 14 babujijwe kwikata ku mubiri [tatouage]


(Abalewi 19:28). Bagombaga kwirinda imico
y'abanyamahanga. Bakirinda kurya inyamaswa zizira
(Gutegeka 14;3-29).

16 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Igice cya 15 cyigisha uburyo bwo kubohora abakene.


Umwaka wa karindwi bagombaga kubohora abakene
imyenda babarimo bakabaharira.

Igice cya 16 kivuga ku minsi 3 mikuru (Abalewi 16;


Kubarara 28-29). Iyi minsi mikuru ni Pasika (Gutegeka
16:1-8); Pentekote (Gutegeka 16:9-12) n'iminsi mikuru
y'ingando (16:13-17).

Ibice 16:18-17:20) tubona ibyiciro 3 by'abayobozi


n'inshingano zabo. Hari abacamanza (Gutegeka 16:18-
17-7). Hakurikiraho abatambyi (Gutegeka 17:8-13).
Hakaba n’umwami (Guteka 17:14-20).

Ibice 18 abalewi bahawe umwanya w'ingenzi mu


bisirayeli. Uwiteka niwe wari umurage wabo. Niyo
mpamvu bahabwaga ibyeze mbere n'icyacumi.
Mose yababwiye ko Uwiteka azabahagurikiriza
Umuhanuzi umeze nkawe (Gutegeka 18:15) uwo ni
Yesu Kristo. Mose yababwiye uko bazamenya
abahanuzi b'ibinyoma (Gutegeka 18:20-22).

17 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Igice cya 19 abisirayeli babwiwe gushyiraho imidugudu


y'ubuhungiro k'uwishe umuntu atabigambiriye
(Gutegeka 19:1-13). Abashinja ibinyoma bagombaga
kwicwa agashyirwa aho yari agiye gushyira uwo
yabeshyeraga (Gutegeka 19:15-19). Ubuhamya
bwemerwaga habonetse abantu 2 cyangwa 3.
Kugira ngo ikibi gicike mu bisirayeli iryinyo ryagombaga
guhorerwa irindi, uwishe undi nawe akicwa, ijisho
rigahorerwa irindi (Gutegeka 19:21). Ibi byashyirwaga
mu bikorwa n'ubuyobozi ntabwo ari umuntu ku giti
cye. Yesu Kristo we yabitegetse ukundi (Matayo 5:38-
42).

Igice cya 20 kivuga amategeko y'intambara. Kubera ko


icyo gihe abisirayeli batari bafite igisirikare cy'umwuga
kandi baragombaga kurwana kugira ngo bigarurire
Kanani; hari hakenewe amabwiriza y'uko bazitwara
muri iyo ntambara. Ku rugamba bagombaga kwiringira
Uwiteka kuko ariwe wabarwaniriraga. Abantu n’aho
baba ari benshi bagombaga kutabatinya (Gutegeka
20:1-4).

18 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Uwubatse inzu atarayitaha cyangwa uwateye


uruzabibu rushya cyangwa urongoye vuba cyangwa
ufite ubwoba abo bose ntibagombaga kujya ku
rugamba. Gutsinda urugamba ntabwo byashingiraga
ku mubare munini w'abantu.

6.3. AMATEGEKO YIHARIYE AJYANYE N'IMIBANIRE


MU BY'UBUZIMA
Abisirayeli bagombaga kubaha ubuzima no kwirinda
kuvusha amaraso atariho urubanza (Gutegeka 21:1-9).
Bagombaga kubaha igitsina gore (Gutegeka 21:10-14).
Abana n'abagore bagombaga kwitabwaho ku rugamba
ntibagombaga kwicwa. Uwashakaga gushaka umugore
wafatiwe ku rugamba yagombaga kubanza kumweza
no kumwogosha mbere yo kubana nawe (Gutegeka
21:10-14). Umuhungu w'imfura yagombaga kubahwa.
Mu gihe cyo guhabwa umugabane yahabwaga
imigabane ibiri n’iyo nyina yaba yarabaye nyirantabwa
mu gihe habayeho gushaka abagore babiri (21:15-17).

Umwana wigiraga ikirara akananira ababyeyi


uwo yaricwaga (Gutegeka 21:18-21). Intumbi
y'uwamanitswe ku giti ntabwo yagombaga kuraraho
19 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©
Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

kuko yabaga yabaye ikivume (Gutegeka 21:22-23).


Umwami Yesu igihe yari amanitse ku musaraba yabaye
ikivume ku bwacu (Abagalatiya 3:13).

Ikintu cyangwa itungo byazimiraga, uwabitoye


yagombaga kubisubiza nyirabyo (Gutegeka 22:1-4).
Umugore yari abujijwe kwambarana n'umugabo
ndetse n'umugabo nawe ni uko (Gutegeka 22:5).
Ubutinganyi bwari bubujijwe, uwabukoze iyo
yafatwaga yagombaga gupfa (Abalewi 20:13).

Abashakanye bagombaga kubaha ishyingirwa ryabo


(Gutegeka 22:13-29) bakirinda gutandukana Imana
yashyizeho iri tegeko igira ngo yerekane umumaro wo
gushaka umugore umwe mu gihe bari bakikijwe
n'umuco wo gushaka abagore benshi. (Abaheburayo
13:4).

Igice cya 23 kivuga amategeko atandukanye harimo


uburyo bwo kwezwa no gukurwa mu buturo bwera.
Herekana n’uko bagombaga kwitwara imbere
y'abagore b'abanyamahanga (Guteka 23:1-14). Abana

20 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

babyaranye n'abagore b'abanyamahanga ntabwo bari


bemerewe kujya mu iteraniro rusange.

Bagombaga kugira isuku. Aho bakambikaga hose


bagombaga kugira ubwiherero (Gutegeka 23:14-15).

6.4. ANDI MATEGEKO


Imbata yahungaga ntabwo yasubizwaga kwa shebuja
(Gutegeka 23:16-17). Abarengana bagombaga
kurengerwa (Abaheburayo 13:3; Abagalatiya 6:2).
Uburaya bwari bubujijwe (Gutegeka 23:18-19).
Babujijwe kutagurizanya kubwo gushaka inyungu
keretse ku munyamahanga (Gutegeka 23:20-21).
Umuhigo wagombaga guhigurwa vuba hakabaho no
kwirinda guhubukira guhiga (Gutegeka 23:22-24).
Mu gihe bageze mu ruzabibu cyangwa mu masaka
babaga bemerewe kurya ariko ntibagire icyo batahana
(Gutegeka 23:25-26).

Uko Mose yategetse ibijyanye no gutandukana no


kongera gushaka (Gutegeka 24:1-4).
Icyo gihe amategeko yagengaga urushako yashyizweho
na Mose. Akaba yari ayo gutuma babana muri gahunda
21 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©
Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

nziza umuntu akirinda kuba yatandukana n'uwo


bashakanye uko yishakiye cyangwa agashaka undi uko
yishakiye. Kongera gusubira ku mugabo wa mbere
nyuma yo gushaka undi byari bibujijwe, byafatwaga
nk'ikizira k'Uwiteka. Mose yabemereye gutandukana
(divorce) kubera ko imitima yabo yari inangiye ariko
ibyo Imana yishimiraga ni uko hatabaho divorce
(Itangiriro 1:27; 2:24; Malaki2:16; Matayo 19:8).

Kubemerera gutandukana ni urundi rugero rwerekana


ko hari igihe Imana ijya yemera ikintu ariko kitari mu
bushake bwayo. Ubushake bw'Imana ni uko umuntu
abana n'umugore we cyangwa umugabo we
akaramata. Haboneka ikibazo akamwihanganira.
Abisirayeli bagombaga kudafatirana abakene bo muri
bo (Gutegeka 24:10-13). Ikindi ni uko bagombaga
kwirinda kwambura abakozi babo (Gutegeka 24:14-
15). Icyaha kigomba guhanirwa uwagikoze (Gutegeka
24:16; Ezekiyeli 18:1-4).
Abisirayeli bagombaga kwirinda kurenganya
umusuhuke, impfubyi n'umupfakazi, mu gihe cy'isarura
bagombaga kugira ibyo babasigira mu murima. Ibi

22 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

bagombaga kubyitaho kuko nabo babaye abasuhuke


muri Egiputa (24:17-22).

Bagombaga kwirinda guhambira umunwa w'inka


ihonyora. ( Gutegeka 25:4). Iri tegeko Pawulo
arisobanura neza kurushaho (1 Abakorinto 9:9;
1Timoteyo 5:18).

Abisirayeli bahawe itegeko ryo guhungura (25:5-10)


umugabo wapfuye adasize umwana w'umuhungu
ntabwo umugore yagombaga kujya gushaka ahandi
ahubwo umugabo wabo yaramucyuraga
akamuhungura. Umusore wabaga utarashaka niwe
bamushyingiraga.

Abisirayeli babujijwe gutunga ibipimisho bibeshya.


Basabwaga kuba inyangamugayo bagakiranuka mu
bucuruzi (Gutegeka kwa 25:13-16).

Bategetswe kurimbura Abamaleki (25:17-19) bitewe


n'ibibi babakoreye ubwo bari mu butayu (Kuva 17:8-
16; Kubarra 24:20; 1 Ngoma 4:42-43).

23 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Itegeko ry'umuganura ryagombaga kubahirizwa mu


gihugu cy'isezerano (Gutegeka 26, Kuva 34:26) bikaba
byari umurage w'abatambyi. Umuganura watangwaga
mu gihe cy'iminsi mikuru ya Pentekote (Kuva 34:22;
Abalewi 23:15-17; Kubara 28:26, Gutegeka 16:9-10) no
kuri Pasika (Abalewi 2:14; 23:10) Bashyiraga
umutambyi iri turo bashyize ku ruhande mu nkangara
bashimira Imana ku mpano y'igihugu cyiza Imana
yabahaye.

Baturaga kubera ibyo Imana yakoze, kubwo kubakura


muri Egiputa (Gutegeka 26:1-11) no ku mpamvu y'ibyo
Imana izakora (Gutegeka 26:12-19).

7. MOSE ABWIRA ABISIRAYELI IBIZABABAHO

Igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri kigaragaza uburyo


Mose yahanuriye ubwoko bwe ibizaba. Ibibutsa ko hari
imivumo izababaho nibatitondera amategeko,
babwirwa iby'umugisha bazagira nibumvira
amategeko. (Gutegeka 27-30).

24 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

7.1. UMUSOZI W'UMUGISHA N'UW'UMUVUMO


Mose yategetse Abisirayeli kugira umusozi w'umugisha
Gerizimu n'Umuvumo Ebali. Mose yaberetse ko
ikizana umugisha ari ukumvira Imana naho ikizana
umuvumo akaba ari ibyaha no kutumvira. (Gutegeka
27:1-26). Iri rikaba ari isezerano rivuguruye Imana yari
igiranye n'Abisirayeli.

7.2. IGITERA KUGIRA UMUGISHA CYANGWA KUGIRA


UMUVUMO
Kumvira no kwitondera amategeko bizana umugisha
(Gutegeka 28:1-14) naho kutumvira bikazana
umuvumo. Muri iyi mivumo harimo ubukene
n'indwara (Gutegeka 28:15-35); hakabamo kujyanwa
mu bunyage ndetse n'urupfu (Gutegeka 28:36-68).
Igitangaje ni uko imivumo ariyo myinshi ikaba ikubye
inshuro hafi enye imigisha. Ibi byatewe n’uko Imana
yashakaga kubihanangiriza kugira ngo nibagera i
Kanani bazitware neza babeho bumvira Imana;
bekuzaba nka Adamu na Eva kuko bo bitwaye nabi
muri Edeni Imana iyibirukanamo (Itangiriro 3:14-19).

25 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

7.3. ABISIRAYELI BONGERA KWIHANANGIRIZWA


KUBA ABIZERWA N'IMANA
Imana yagaburiye kandi yambika Abisirayeli imyaka 40
ntacyo bakoraga. Byerekana ineza n'urukundo
yabakundaga. Ikindi ni uko yabatabaraga ikabakiza
abanzi babo. Nabo basabwaga kuba abizerwa ku Mana
bakayubaha bakirinda ibibi. (Gutegeka 29:1-28).

Imana yasezeranije Abisirayeli ko bazasanwa


bakongera bakubakika mu gihe bazaba baranyazwe
bagasenywa n'abanyamahanga nibihana Imana
izababarira ibagarure mu gihugu (Gutegeka 30:1-10).
Uwiteka yabashyize imbere ubugingo n'urupfu kugira
ngo bihitiremo (Gutegeka 30:15). Imana yabagiriye
inama yo guhitamo ubugingo kuko iyo hari ubugingo
n'iminsi myiza iba ihari.

8. MOSE ASEZERA KU BISIRAYELI

Mose yasezeye ku bisirayeli ababwira amagambo yuje


urukundo nk'umubyeyi urimo uraga abana be uko
bazitwara kugira ngo babeho neza (Gutegeka 32:29).

26 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Ibice 31-34 bisoza Mose ashyizeho Yosuwa ngo


amusimbure ku buyobozi bwo kuyobora Abisirayeli.

8.1. MOSE ASEZERA KU BATAMBYI.


Mose yabwiye abisirayeli ko atazakomeza kubana nabo
ariko ababwira ko Imana izabana nabo kandi abibutsa
ko izakomeza kubarengera ku banzi babo akaba ariyo
mpamvu batagombaga kugira ubwoba. (Gutegeka
31:1-6)

Mose yakoze ihererekanya bubasha hagati ye na


Yosuwa amwereka rubanda rwose. Yamubwiye ko
Imana izabana nawe (Gutegeka 31:7-8).

Abatambyi nabo yabahaye inshingano zo kujya


basomera Abisirayeli, kubigisha no kujya buri myaka
irindwi bahara imyenda. Ibi bakaba bari kubikora
kugira ngo bubahe Uwiteka (Gutegeka 31:9-13).

Mose yajyanye na Yosuwa mu ihema ry'ibonaniro,


Uwiteka yihanangiriza Yosuwa nk’uhawe inshingano
nshya zo gusimbura Mose (Gutegeka 31:23) amusaba
gukomera no gushikama akajyana ubwoko
27 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©
Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

bw'Abisirayeli i Kanani. Abisirayeli bagombaga


kwitondera amategeko mu gihe bazaba bageze i
Kanani nibatabikora bakazahura n'ibyago. Ibi
byabereye ku ihema ry'ibonaniro.

Mose yahaye inshingano abalewi zo kubika igitabo


cy'amategeko iruhande rw'isanduku y'isezerano.
Yahamagaje abatware b'imiryango abihanangiriza
kutazajya mu buyobe ngo bagomere Uwiteka,
ababwira ibyago bizababaho nibareka Uwiteka
(Gutegeka 31:24-30).

8.2. INDIRIMBO YA MOSE


Iyi ndirimbo ya Mose ivuga kugira neza kw'Imana,
igaragaza uburyo Uwiteka yitaga ku bwoko bwe
akaburinda ndetse ntibugire icyo bukena.
Imana yayihimbaje nk'igitare cya Isirayeli niwe
wayoboye abisirayeli mu butayu akabarinda nk'imboni
y'ijisho rye, akabatungisha, akabarinda nk'uko ikizu
kirinda ibyana byacyo (Gutegeka 32:1-14).
Yakomeje aririmba ko abisirayeli bateye Imana
umugongo nayo irabahana (Gutegeka 32:12-28).

28 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©


Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

Imana yari igitare cyabo ikaba n'ubwihisho bwabo


(Gutegeka 32:29-47). Imana ica imanza zitabera igira
no guhora. Uwiteka niwe wenyine muterankunga
akarinda n'ubwoko bwe.

8.3. UKUGENDA KWA MOSE


Umunsi Mose yaririmbiye Abisirayeli, ninabwo Imana
yahise imuteguza iby'urupfu rwe. (Gutegeka 32:48-34-
12; Kubara 27:12-14). Mose yazamutse umusozi wa
Nebo mu mpinga ya Pisiga yitegereza igihugu
cy'amasezerano (Gutegeka 32:48-52).

Igice cya 33 Moses yahesheje umugisha imiryango 12


ya Isirayeli.

Igice cya 34 cyerekana ko Mose yapfuye mu cyubahiro,


ubwo yahuraga n'Imana ku musozi wa Nebo amaze
guhabwa amahirwe yo kwitegereza igihugu
cy'amasezerano Imana imuhamba ahantu
hatamenyekanye kugeza n'ubu (Gutegeka 34:6).

Imana yahisemo kwishyingurira ubwayo umukozi wayo


w'umwizerwa mu mwanya w'abisirayeli. Uku
29 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©
Promise Bible Center
pbs@promisebibleshool.org

gushyingurwa kwe kwerekana ugukomera kwa Mose


n'icyubahiro Imana yamuhaye kubw'umurimo
yayikoreye. Hatekerezwa ko Imana yahishe imva ya
Mose kugira ngo abisirayeli badatwara umurambo we
bakawujyana i Kanani kuko Imana yamubujije kwinjira
mu gihugu cy'i Kanani.

Byateguwe na Pastor Mugiraneza Jean Baptiste

30 PENTATEUCH – Deuteronomy - PBC 2024 ©

You might also like