Download as docx, pdf, or txt
Download as docx, pdf, or txt
You are on page 1of 44

3.

INYIGISHO ZA BIBILIYA

Dukurikije umutwe w'izi nyigisho hari ubwo mwatekereza ko zizaba zikomeye, kandi
zirambiranye. Ariko muzabona ko aho kuba ibyo izi nyigisho zishyira hamwe ibikorwa
binyuranye mu byanditswe byose bihuje n’ukuri kwifatizo k'ukwizera kwacu.
Ijambo "doctrine" risobanura "inyigisho". Kandi izi nyigisho zizasubiza kubibazo wibaza,
nibyo uzabazwa n'abantu b'itorero ryawe. Kandi no mu murimo wawe mu gihe kizaza.
Nuzigana ubuhanga uzamenya kuzigisha ku buryo utazayobwa n'inyigisho z’uburyo
bwinshi bwinzadnka (Abaheburayo 13:9)

URUTONDE RW IBICE BY' IZI NYIGISHO

1) Inyigisho zerekeye Imana;


2) Inyigisho zerekeye Yesu Kristo
3) Inyigisho zerekeye Umwuka Wera
4) Inyigisho zerekeye umuntu
5) Inyigisho zerekeye agakiza
6) Inyigisho zerekeye itorero
7) Inyigisho zerekeye ibyanditswe
8) Inyigisho zerekeye abamalayika na Satani
9) Inyigisho zerekereye ibihe by'imperuka
10) Inyigisho zerekeye Icyaha

IGICE CYA I: INYIGISHO NKURU ZEREKEYE IMANA.

Ibyanditswe byera n'iki? Ibyanditswe byera n'umubumbe w'ibitabo twita Bibliya. Iryo
jambo Biblia rikomoka mu rurimi rw'ikigriki Ta Bibia.
Iryo zina Biblia rituruka ku mujyenama w'itorero witwa Jean chrysostome mu mu mwaka
380 ny.Yesu

Ariko mbere yaho bakoreshaga "Ibyanditswe byera"


Bibliya igizwe n'ibitabo 66 cyangwa 73 Itorero rya Giporotestanti ryemera 66 ko aribyo
byahumetswe n'Imana,naho itorero gaturika ryemera 73 ko aribyo byahumetswe n'ukuvuga
bemera 66 ariko 39 by'Isezerano rya kera bakongeraho ibitabo birindwi (7) aribyo
1. 1.Makabe
2. 2.Makabe
3. Tobi
4. Baruki
5. Ubuhanga bwa salomo
6. Mwene siraki
7. Judite
Ibyo bitabo uko ari 7 nibyo byiyongera kuri 39 byose bikaba 46 by'isezerano rya kera

2. NIGUTE IBI BITABO BYAJE KWEMERWA


___________________________
Tuzi ibitabo byemejwe n'abahanga nka a) Etienne langton n'imiryango y'abayuda
bakoze ijonjora ngo babone ibitabo by'isezerano rya kera byahumetswe n'Imana.
HARI INGINGO ESHASHATU 6 BAREBEYEHO

1. Umuzingo w'igitabo ugomba kuba wanditswe mu Ruheburayo (Ururimi)


2. Umuzingo w'igitabo ugomba kuba umaze igihe kirekire wanditswe(Anciennete
3. Umuzingo w'igitabo ugomba kuba waravuze ku bantu babaye ibirangirire mu
mateka y'ijambo ry'Imana.urugero nka: Salweli,Yobu,Mose,Dawidi,n'abandonne

4. Umuzingo w'igitabo ugomba kuba ufite amagambo ashigikira ugusubiza mu


buryo bw'ibyasenyutse by'abisirayeli.nka Ezira, Nehemiya,Hagayi

5.Umuzingo w'igitabo ugomba kuba ushigikiye icyifuzo rusange cy'ubwoko bw'Imana


(Isirayeli)
b) N'isezerano Rishya niko byagenze
Ibitabo byari byinshi ariko ijonjora rihitamo 27 mu mwaka wa 367 n'y.Yesu nibwo
Umujyenama w'itorero witwa Anthanase yasohoye urutonde ruheruka.
Kugira ngo igitabo crémerie ko cyahumetswe n'Imana n'uko cyuzuza ibisabwa:
1. Kuba cyaranditswe n'intumwa cyangwa n'umuntu wabanye n'intumwa mu gihe cya
Yesu ( Apostalicite

2. Kuba igitabo kibumbiyemo inyigisho z' amahame y'umurongo biyemeje ugenga


imyizerere y'intumwa (Orthodoxie)

3. Kuba igitabo kirimo inyigisho amatorero yo kw'isi bemeranyaho (Catholicité)


universel

4. Kuba uwacanditse yaba yarayobowe n'umwuka wera(2 Petero 1:21)

Nyuma yo kugenzura ibyo tuvuze haruguru nibwo bafata umwanzuro


Ibitabo by'isezerano Rishya batabashije kwemera Ni byinshi ariko bike muri byo: igitabo
CY'
AMAVANJOLI: Ubutumwa bwanditwse Na Mariya
Ubutumwa bwanditwse Na Nikodemu
Ubutumwa bwanditwse Na Yakobo
Ubutumwa bw'ibyalozwe Na Pilato

IBYAKOZWE: Ibyakozwe Na Andereya


Ibyakozwe Na Toma
Ibyakozwe Na Petero
Ibyakozwe Na Pawulo n, ibindi

INZANDIKO: Urwandiko rwa Barinaba


Urwandiko rwa Apolo
Urwandiko rwa Kelema (Clément)
Urwandiko rw'ab'ilawodikiya
Urwandiko rwatakaye rw'abakorinto

UBUHANUZI: Ibyahishuriwe Zakariya


Ibyahishuriwe Mariya
Ibyahishuriwe Baruki
Ibyahishuriwe Pawulo
Ibyahishuwe Petero
Igitabo cya kabiri cy'ibyahishuriwe yohana

Ibi bitabo bitaboneka muri Bibliya byagaragaye KO bitagira impumeko y'imana, ahubwo
bwari ubwenge bw’abantu gusa, nizo mpamvu bidakoreshwa.

Ibitabo 66 byatoranijwe kubera impumeko y'Imana nibyo Bibliya ivuga iti: Ibyanditswe
byera byose byahumetswe n’Imana (2Tim 3:16)
Kubera impumeko y'Imana ibineka muri byo bitabo 66 bifite imbaraga n'ubushobozi

Ijambo ry'Imana n'itabaza ry'ibirenge byanjye n'umucyo umurikira inzira zanjye (Zaburi
119:105)

Ijambo ry'Imana rimeze nk'umuriro cyangwa nk'inyundo imena urutare (Yeremiya 23:29)

Ijambo ry'Imana n'inkota ityaye kuruta inkota zose (Abaheburayo 4:12

Ijambo ry'Imana n'imbuto itabora (1Pet 1:23)

3. AMATEKA Y'IBYANDITSWE BYERA TWITA"BIBLIYA"


__________________________________________________
Igitabo cyanditswe n'igitabo cya Yobu tubibwirwa n'iki? Kubera
Izina Yehova (Imana y'ibihe byose) ritaboneka muri icyo gitabo, biragarara KO
Imana yiyereka Mose mu izina rya Yehova, igitabo cya Yobu cyari cyararangije
kwandikwa bituma kidakoresha iryo zina Mu mwanya w'iryo zina bakoresha
"ishobora byose"
Igitabo cy'umukuru w'umuryango (Yobu 1:5)
Cyemerwa kubera ubutabyi bw'Abalewi bwari butarabaho
Ifaranga ryitwa Kesita (Yob42:11) ritakoze mu gihe cya Mose, ahubwo
eyakoreshwaga mu gihe cya Aburahamu.
Bibliya yose hamwe yanditswe mugihe cy'imyaka 1600 mb.yesu kuva (1500 --400)
mb.Yesu, kongeraho
Ikinyejyana cya mbere (1500Av -J -100AP.J.C
Igitabo cyanditswe mbere mu isezerano Rishya no Yakobo 44 nyuma ya yesu,
Icyanditswe nyuma Ni ukwandiko rwa gatatu rwa yohana
Abanditsi ba Bibliya yose babarirwa hagati ya y'abantu (40-42)
4. N'IKI KINTU CY'INGEZI CYABAYE HAGATI Y'AMASEZERANO YOMPI?
AT.NA N.T
___________________________
Hubatswe ubwa mbere amasinagogi y'abayuda
Bibliyaby'igiheburayo ihindurwa mu Kigiriki (La L××)
Havutse amashaka atandukanye muri idini y'abayuda, Abafarisayo, Abasadukayo,
Abanditse, Abazelote, n’abayeseniya
Handitswe ibitabo rwavuze by'isezerano rya kera bitahumetswe n'Imana kuva Keri:
1.Makabe kugeza kuri Yudita.Þ23³333cy'umwami Antiochus Épiphanie IV
w'abagiriki, ari CYO Daniyeli yabonye (Dani 11:31 cfr Matayo 24:15) Ariko no mu
gihe cy'isezerano Rishya, hari ibigereranywa n'bizira.
5. AKAMARO KA BIBLIYA( IBYANDITSWE BYERA)
___________________________
Ibyanditswe byera bigira 2Tim3:16 umumaro WO kwigisha umuntu
Kumwemeza ibyaha
Kumutunganya
Kumuhanira gukiranuka
Ijambo ry'Imana n'ukuri Yoha 17:17
Yakobo mwene se WA Yesub nawe yavuze ati: "Ariko bene data majeur mukora
iby'ijambo ry'Imana rivuga Atari ugipfa kuryumva gusa (Yakobo 1:2
6. IBANGA RY'IBYANDITSWE BYERA (BIBILIYA)
_________________________
1. Guhumrkerwa kuva mubyanditswe byera( 2Tim 3:16)
2. Kumurikirwa kuva mubyanditswe byera ( Zab 119:105
3. Kwemezwa kuva mubyanditswe byera(2Tim 3:16)
4. Ubugingo duheshwa n'ijambo ry'Imana ( yoh 6:63-68)

ISOMO RYA 1: UKUBAHO KW’IMANA


Hari ibyemezo byinshi byerekeye ukubaho kw’Imana. Muri izi nyigisho tuzasuzuma binawe:

1. Icyemezo cy'ibyanditswe: Bibiliya itangiye yemeza ku mugaragaro y'uko Imana iriho


(Itangiriro 1:1). Irahamya kandi yuko umupfapfa wenyine ariwe utemera ukubaho kw’lmana
(Zaburi 14:1),

2. Uguhamya kw’Ibyaremwe: Ubwiza n’icyubahiro byo mwijuru bitangaza KO Imana


iriho (Zaburi 19:1), ibyaremwe bitwigisha icyubahiro cy’Uwiteka ryose (Abaheburayo 1:20).
3. Uguhamya k'umutima Nama: Umuntu avuka afite ukwemera Kwa kavukire
kw’icyaremwe muri byo gikuru cyane.

4. Ibindi bibyemeza: Hariho n'ibindi byemezo byinshi biriho byo kubaho kwimana, turebe
bimwe muri byo:
a. Isi iriho: ni ukuvuga ko hari uwayishyizeho.
b. Imiterere y’isi igaragaza idahisha y'uko hari umuntu runaka mu rwego rwo hejuru wagize uyu
mugambi,

c. Ikiremwa kigira kamere ebyili: Imwe y'ubwenge, indi yo kumenya guhitamo hagati y'icyiza
n’ikibi ibi byerekana yuko umuremyi agomba kuba icyaremwe kizima, umunyabwenge ni uzi
guhitamo,

d. Imibereho igomba kugira intangiriro, kubw'ibyo igomba kugira intangiriro iva kukiremye
runaka gifite ubugingo buhoraho, butagira itangiriro n’iherezo.

Umwanzuro: Mugenzure Abahebtu-ayo 11:6: "kuko uwegera Imana ayizera". Twegera Imana
nk'abana dufite kwizera k'ukuli kugaragazwa n'ibyahishuwe n'Imana mu byanditswe no
kubigaragarira mubyo yaremye, tumwizere dushyize ibyiringiro byacu byose kuri yo.

ISOMO RYA 2: UBUMUNTU BW’ IMANA


Ukuri kwihariye ko kumenya Imana kuva muri Bibiliya (Yohana 1:18; 1Yohana 4:12). Tugenzure
amagambo amwe ya Bibiliya Yohana atwereka ku byerekeye Imana:

1. Ubu muntu bwe: Umuntu agaragazwa no kumenya, ibitekerezo, n'ubushake, Imana


yacu ifite imico ya kimuntu igaragara by’ukuri (Yeremiya 10:10; 1 Abatesalonike 1:9).
2. Kamere yayo: Imana ni Uwiteka (ni Umwuka). Umwuka ntugira inyama, arnagufwa,
cyangwa amaraso (Yohana 4:24)
3. Ubumwe bwayo: Uwiteka Imana yacu ni imwe, kuri ibyo inyuranye n'izindi many
z'abanyamahanga (Gutegeka 6:4; Yesaya 44:6)
Umwanzuro: Cyane cyane twiga byinshi byerekeye Imana, cyane tumenya Imana yacu Yuko ari
Imana ikomeye.

ISOMO RYA 3: IMICO YA KAMERE Y'IMANA


Ijambo "imico" rigaragara nk’irikomeye. Ibi ni ukuvuga mu buryo bworoshye: imiterere
yihariye y'umuntu runaka itaboneka ku bandi. Muri iki cyigisho turagenzura imico ylmana.

1.Ni ihoraho. Kuko Imana y'ukuri igomba kuba itagira itangiriro cyangwa iherezo (Zaburi 90:2; 1
Timoteyo 1:17).

1. Ntihinduka, kandi ntiyihinduranya. (1 Samweli 15:29; Malaki3:6; Yakobo 1:17).


2. Ishobora byose. Ibi bivuga ko ifite ubushobozi bwose (Yobu 42:2 Yeremiya 32:27),

4. Abera hose icyarimwe. Ni ukuvuga ko iba hose kandi icyari (Zaburi 139:7-9) .
5. Izi byose (omniscient). Ifite ubumenyi muri byose (1Ingoma 28:9
2Ingorna 16:19; Yobu 42: 2; Zaburi 94:11; Yesaya 40:28).

Umwanzuro: Umuntu w’umunyantege nke n’umukene akeneye Imana


ifite imico yose tumaze kwiga. Muri iki cyigisho kubw' impamvu ki imwe
muri iyi mico ari iyangombwa ku kiremwa muntu?
;
ISOMO RYA 4: IMICO MYIZA Y’IMIBEREHO Y'IMANA
Imwe mu mico myiza y’imibereho y’lmana yagombye kuba ijambo rikuru mu kibwiriza.
Dukore urutonde rw’imwe muri yo :
1. Imana ni iyera. (Kuva 15:11; Yesaya 6:3; 1 Petero 1:16)
2. Imana ni iy’ukuri. (Ezira 9:15; Zaburi 116:5; Yeremiya 12:1)
3. Imana ni inyembabazi. (Zaburi 103:8; Abaroma 9:18)
4. Imana ni urukundo. (1 Yohana 4:8-16; Yohana 3:16; 16:27)
5. Imana niyo kwizerwa. (1 Abakorinto 1:9; 2 Timoteyo 2:13)

Mu byumweru bikurikira mutekereze kuyindi mico myiza y ’lmana yacu. Ni inyacyubahiro (Kuva
15:11; Zaburi -145:5). Imana igira ubuntu (Kuva 34:6; Zaburi 116:5). Itinda kurakara (Kubara 14:18;
Mika 7:18). Ni ifuha (Yosuwa 24:19; Nahumu 1:2). Yuzuye ibambe (1 Abami 8:23). Ni nkuru (2 ingoma
2:5; Zaburi 86:10). Ntihishurika (Yobu 11:7; Zaburi 145:3). Ntiboneka (Yobu 23:8-9;1 Timoteyo
1:17). Imana nziza (Zaburi 25:8; Zaburi 119:68), Iratunganye. (Zaburi 25:8; Zaburi 92:15).
Ntihinduka (Zaburi 102:26-27; Yakobo 1:17). Ni umucyo (Yesaya 60:19; 1 Yohana 1:5). Ni iyukuri
(Yeretniya 10:10). Irakiranuka (Matayo 5:48). Ni itangirika (Abaroma 1:23). Ni idapfa (1 Timoteyo
1:17; 6:16). Uwiteka ni umuriro ukongera (Abaheburayo 12:29). Ntayindi ihwanye nayo (Kuva 9:14;
Gutegeka Kwakabiri 33:26).
Umwanzuro: Kwera kw'Imana gusabako ibyaha byacirwaho iteka. Nimubuhe buryo Imana
yashobora icyarimwe kuzuza urukundo? No gutegeka umuntu ngo abe umukiranutsi? Ni mubuhe buryo
ishobora kuzura ibambe? Ni inyakuri ku munyabyaha uciriweho iteka? Kuri Karuvariyo niho
honyine tubonera igisubibazo, Karuvari igaragaza uburakali bw’lmana ku byaha n' imbabazi ze zitagira
iherezo ku uciriweho iteka.
ISOMO RYA 5: UBUTATU BWERA
Hariho Imana imwe ihoraho iteka ryose itwiyereka mu butatu : Data wa twese, Umwana, n'Umwuka
Wera. Genzura iyi mirongo mu byanditswe itwereka ubutatu:

1. Umubatizo wa Yesu (Matayo 3:13-17). Data yavugiye mwijuru, Umwana yarabatijwe,


n'Umwuka Wera yamanukiye k’umucunguzi mu ishusho ry'inuma.
2. Imvugo ya koresheje mu gihe cy'umubatizo muri Matayo 28:19: "Mubatiza mw'izina rya
Data, n'Umwana, n'Umwuka Wera." _
3. Imigisha 2 Abakorinto 13:14: "Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imana,
no kubana n'Umwuka Wera"
4. Raporo y’ibyakozwe mu iremwa bigaragara ko hari ibisimbura zina by'abakoze uwo murimo
batandukanye: Itangiriro 1:26 "Tureme umuntu agire ishusho ase natwe."
Umwanzuro: Umuntu nawe afite ubutatu, afite ibice bitatu:

Umwuka, ubugingo, n'umubiri. Kuko twaremwe mu ishusho y' Imana.

IGICE CYA 2: BYIGISHO BYEREKEYE KURI. YESU KRISTO

ISOMO RYA 6: GUSOHOZWA KW'IBYAHANUWE


Muri buri mvugo ya Yesu muzabona gusozwa kw'ibyahanuwe mw'isezerano rya Kera no
mwisezerano Rishya zisohoza ubuhanuzi nyuma y'imyaka amagana. Ibi ni ibintu bitangaje:
1.Kristo yagombaga gukomoka muri Isirayeli (Kubara 24:17-19; Matayo 1:17)
2.Kristo yagombaga kuvukira mu muryango wa Dawidi, mu bwoko bwa Yuda (itangiriro 49:10;
Yesaya 11:1; Luka 1:31-33).
3. Yagomabaga kuvukira i Beterehemu (Mika 5:2; Luka 2:4-7).
4.Kristo yagombaga kubyarwa n’umwari (Yesaya 7:14; Matayo 1 :18,22 , 23).
5.Kuza kwa Kristo kwabanjirijwe n'integuza (Yesaya 40 :3 ; Matayo 3:3).
6.Mesiya yari Imana (Yesaya 9:6; Yohana 1:14).
7. Mu bwana bwe yagombaga kumara igihe mu Misiri (Hoseya 11:1; Matayo 2:13-18).
8. Yagombaga kubabazwa yikorera igihano cy'ibyaha (Yesaya 53:4-6; 2 Abakorinto 5:21).

9.Yagornbaga kujya i Yerusalemu ahetswe n'icyana cy'indogobe (Zakariya 9:9; Matayo 21:2-5).

10. Bagombaga kumuha vino ivanze n'inturwe ari bugufi guca umutirna ku musaraba (Zaburi 69:21;
Matayo 27:34).
11. No mumagufwa ye ntanarimwe ryagombaga kuvunwamo bitandukanye n'ibyakorwaga
n'Abaroma buri gihe iyo bashakaga kubamba umuntu (Zaburi 34:20; Yohana 19;33-36).
12. Abantu bagombaga gukorera ubufindo imyambaro ye (Zaburi 22:18; Matayo 27:35).
13. Yagombaga kuvuga amagambo runaka igihe yendaga guca umutima (Zaburi 22:1; Mariko
15:34)
14. Yagombaga kuzuka mu bapfuye (Zaburi 16:10; lbyakozwe 2:31),
Umwanzuro: Buri buhanuzi bugize gihamya cyangwa ubusbobozi n’ubumenyi by'lmana y-acu !

ISOMO RYA 7: UBUMANA BWA KRLSTO


Tuzi y'uko Kristo ari Imana kuko afite imico yose Mwige iyi mirongo ikurikira yemeza iri jambo:

1, Ni Uwiteka (Mika 5:2; Yohana 8:58; Abakolosayi, Ibyahishuwe 1:8).

2. Ntahinduka (Abaheburayo 13:8).


3. Ni ushobora byose (Luka 8:24; Matayo 28:18).
4. Abera hose icyarimwe (Matayo 18:20; Yohana 1:48; Matayo 28:20).
5. Azi byose (Mariko 11:2-6; Yohana 2:24-25; Luka 5:22; Matayo 24:331).
6. Ni uwera (Mariko 1:24); Ntagira icyaha (1 Petero 2:22; Yohana. 19:4).
7. Arakiranuka (Yohana 2:14-17 - igihe cyo kweza urusengero Ibyakozwe 17:31 -umucamanza
Wukuri).
8. Yuzuye urukundo (Yohana 15:13 na Yohana 11:36).
9. Ni umunyempuhwe (Tito 3:5); Yapfuy-e ku bwacu.
10. Ni umukiranutsi (2 Timoteyo 2:13).
lbyinpnzi bitanu bylmana nabyo byahawe Yesu: ukurema (Yohana 1:3) umuramiza
(Abaheburayo 1:3); ubabarira (Luka7:48); kuzura abapfuye (Yohana 6:39); guca imanza (Yohana
5:22).

Umwanzuro: Igikorwa cyo kuzuka kwa Yesu mu bapfuye ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ubumana.

ISOMO RYA 8: UBUMUNTU BWA KRISTO


Kugira ngo Yesu abe umucunguzi ntiyagombaga kugira kamere y’lmana gusa no kubyarwa
n'umwari, ariko yagombaga no kuba umuntu nyakuri (1 Timoteyo 2:5). Gerageza kureba ibyemezo
by'ubumuntu bwe.

1. Yahawe amazina y'abantu (Matayo 1:21). Ijambo "Umwana w'umuntu riboneka inshuro
mirongo irindwi n'irindwi (77).
2. Yari afite igisekuru cy'ubumuntu (Matayo 1: 1-16).
3. Yarashonje (Matayo 4:2), yagize inyota (Yohana 4:7; 19:28).
4. Yagize umunaniro (Yohana 4:6), yarasinziriye (Matayo 8:24).
5. Yarakunze (Mariko 10:21; Yobana 11:36); Yagize impuhwe Matayo 9:36).
6. Yararakaye ababazwa mu mutima (Mariko 3:4-5).
7. Yagize agahinda (Yohana 11:33); yararize (Yohana 11:35; Luka 19:41)
8. Yabaye mu mubiri upfa (Yohana 1:14); yari afite ubugingo (Matayo 26:38); yari afite
umwuka (Esprit) (Luka 23:46).
9, Yarapfuye (Abaheburayo 9:27; Luka 23:33-46).

Umwanzuro: Imana ni umuntu, Haleluyal Mbega Umucunguzil

ISOMO RYA 9: IMIBEREHO YA KRISTO, (Igice cya mbere)

Ibisobanuro byinshi by'imyaka ye yambere y'Umwami tubibona mu isezerano Rishya.

1. Nk'Imana Yesu yabayeho kuva mbere. Yabayeho mbere yibintu byose;


2. Matayo na Luka batwereka ko yabyawe n’umwari;
3. Yakebwe amaze iminsi umunani avutse (Luka 2:21);
4. Yajyanywe murusengero amaze imyaka cumi n’ibiri avutse (Luka2:41- 48);
5. Yamaze imyaka ye yambere y’imibereho ye i Nazareti nk'umubaji (Mariko 6:3);
6. Amezi atandatu yambere y’imirimo ye yabereye I Yudeya I Samariya. n'I Galilaya;
7, Igice cya kabiri cy'imirimo ye yafashe hagati y’amezi atandatu kugera ku munani aho
yabwirizaga akiza indwara, kandi akora ibitangaza I Kaperanawumu n'iGaiiraya.
Ibitangaza bye byakozwe kubwo :

a. Ibidukikije (Matayo 8:26-27).


b. Abadayimoni (Mariko 5:12-13; Matayo 8:28-32; 9:32-33; 15:22-28; 17:14-18;
Mariko 1:23-27),
c. Indwara, uburema (Matayo 8-13; 9:6); ukuboko kunyunyutse (Matayo 12:13); umwuka
mubi utera ubumuga (Luka 13:12); kujya imugongo bidashira (Matayo 9:20-22); urushwima.
(Luka14:2); ubuganga (Matayo 8:15). Yahaye ikiragi kongera kuvuga (Matayo 9:33).
Yahumuye impumyi (Yohana 9: 1-38).Yazibuye igipfamatwi (Matayo 11:5). Yakijiye
ibibembe (Matayo 8:3; Luka17:19). Yesu yakijije indwara nibura z'ubwoko cumi.
d. Urupfu, Lazaaro (Yohana 11:43 -44); umukobwa wa Yayiro (Matayo 9:18-26); umwana
viumupfakazi w’I Nayini(Luka 7:12-15).
e. Yakoze n'ibintu byinshi. Yahinduye amazi divayi (Yohana 2:1-11). Yagaburiye abantu 5.000
(Yohana 6: 1-14). Yagendeye hejuni y’amazi (Yohana 6:19): kandi yagaburiye abandi bantu
4.000 (Matayo 15:32-39). Yavumye urnutini (Matayo 21:18:22). Yabonye ishekeri mukanwa.
K’isamaki (Matayo 17:27). Yakoresheje uburobyi bw’igitangaza (Luka 5: 1-11; Yohana 21.6).
f. Igitangaza gikomeye kinaruta ibindi byose cyari ukuzuka kwe ubwe (1 Abakorinto 15:4;
Abaroma 1:4).

ISOMO RYA 10: IMIBEREII0 YA KRISTO, Igice cya kabiri)

8. Igice cya gatatu cy'umurirno wa Yesu ariwo murimo w’i Galiraya wamaze hafi y'umwaka umwe,
kandi wakorewe I Galiraya no mu nkengero zawo. Iteraniro rinini riramukurikira. Nibwo
yabwirije ikibwirizo k’umusozi (Matayo 5 - 7),
9. Mugice gikurikira cy'imibereho ye, Abafarisayo bashatse uburyo bwo kumwica. Yesu yagiye I
Kapernawumu, i Fenesiya Betasayida, i Kayisariya, mbere yo gusubira Galiraya.
10.. Yarangije amezi atandatu ye yanyuma, abwiriza, yigisha, kandi akora ingendo
11. Icyumweru cya nyuma cyimibereho ya Yesu habayeho umunsi wa mashami, igaburo ryera,
Getsemani, gucirirwa urubanza rwo gupfa k'unusaraba.
12. Nyuma y’iminsi itatu nk’uko byari byarahanuwe yazutse mu bapfuye
13. Nyuma y’iminsi 40 azutse, mu maso yabantu bose, yazamutse ijuru (Ibyakozwe 1:10-11).

Ibiganiro: Mumibereho ya Yesu ni ibihe bintu byerekana ubumana bwe? Ni ibiki rnumibereho
ye byerekana ubumuntu bwe ?

ISOMO RYA 11 : UKUZUKA KWA YESU KRISTO


Ukuzuka kuvugwa inshuro 104 mu Isezerano Rishya ni urufatiro rw'ibyirigiro mu
byanditswe, Idini rya gikristo ni ryo ryonyine rifite uwaritangije ukiriho na bugingo nubu.

1. Ibyemezo by'umuzuko:

a. Imva irangaye (Matayo 28:6; Luka 24:3).

b. Ubuhamya bw’abamarayika (Matayo 28:5-6; Luka 24:5-7).


c. Abantu baganiriye nawe nyuma y'umuzuko (Petero, Mariya, Clewopa na Tornasi)
Yesu yarariye, aranywa, no kwerekana inkovu ze.
e. Abantu 500 bamwiboneye n'amaso (1 Abakorinto 15:6).
f. Yabonekeye Stefano k’umunsi wo gupfa kwe (Ibyakozwe 7:56).

f. Yabonekeye Paulo mu inzira ijya I Damasiko (Ibyakozwe 9:5).


g. Abantu nka miriyoni bashobora guhamya inkuru ye ko ari umucunguzi wabo, uriho koko.
h. Hariho ibyemezo bindi byinshi bidashobora guhinduka (Ibyakozwe 1:3),

2. Umubiri wa Kristo wari umeze ute amaze kuzuka ?

a. Yari afire umubiri n'amagufwa (Luka 24:39).


b. Wari umubiri w’ubwiza (Abafilipi 3:21).
c. Wari umubiri udapfa na rimwe (Abaroma 6:9).
d. Wari umubiri w'umwuka (1 Abakorinto 15:44).
Umwanzuro: Kuri ubu urupfu ni umwanzi umuntu atinya cyane, ariko kuzuka gufite imbaraga
ziruta urupfu, kuko kwatsinze rwose ubushobozi bw'ikuzimu.

AMAZINA Y'IMANA

___________________

1. Yehova-Shalom uhoraho niwe mahoro yacu Abacamanza 6:24


2. Yehova-Rapha Uhoraho adukiza indwara Kuva 15:26
3. Yhova-Rohi Uhoraho niwe mwungeri wanjye Zaburi 23:1
4. Yehova-Tsikenu Uhoraho niwe kugororoka kwacu Yeremiya 23:6
5. Yehova-yire Uhoraho azadutunga Itangiriro 22:14
6. Yehova-Nissi Uhoraho niwe bandera yacu Kuva 17:15
7. Yehova- Mekaddishkemu Uhoraho niwe utweza Kuva 31:13
8. Yehova-shamah Uhoraho niwe ni ho aba Ezekiyeli 48:35
9. Yehova-hoseenu Uhoraho n'umuremyi wacu Zab 95:5
10. Adonai Umwami akora ibyo agomba Itang 15:2-8
11. EL-shaddai Imana ishobora byose Itang 17:1
12. Yehova sabaoth Uhoraho nyiringabo 1Samweli 1:3
13. ELoheeka Ni Imana ifuha kuva 20:5
14. ELohim Umuremyi wabyose Itang 1:1
15. Eloheenu Imana yacu Zaburi 99:8
16. EL-olamu Imana ihoraho Itang 21:33
17. EL-Elyon Isumba byose itang 14:18

IGICE CYA 3: INYIGISHO ZISOBANURA IBY’UMWUKA WERA

ISOMO RYA 12 : UBUMUNTU BW’UMWUKA WERA Kuki bavuga ko Umwuka


wera ari umuntu?

Dore impamvu zimwe:


1. Bibiliya ikoresha insimbura zina iyo ivuga Umwuka wera

Muri Yohana 16:7-8 na 16:13-15, tubonamo insimbura zina mu rurimi rw'ikigiriki


ikoreshwa gusimbura izina "Umwuka We Reba kandi Yohana 15:26.

2. Umwuka Wera afite imiterere imeze nk'umuntu.


a. Ubushake (1 Abakorinto 12:11).
b. Ubwenge (Nehemiya 9:20; Abaroma 8:27).
c. Ubumenyi (1 Abakorinto 2:10-12).
d. Ubushobozi (lbyakozwe, 1:8).
e. Ashobora gukunda (Abaroma 15:30).
f. Ashobora kugira agahinda (Abefeso 4:30).

3. Akora ibyo umuntu ashobora gukora.

a. Arondora amayoberane Y'lmana (1 Abakorinto 2:10).


b. Aravuga (Ibyahishuwe 2:7); Abasha gutaka (Abagaratiya 4
c. Asabira abantu (Abaroma 8:26).
d. Arahamya (Yohana 15:26); Arigisha (Yohana 14:26; 16:124
e. Arayobora (Abaroma 8:14).
f.Arategeka (Ibyakozwe 16:6-7). Ahamagara abantu, akabaha umurimo bakora (lbyakozwe 13:2).

Niwe muhoza mukuru (Yohana 14:16), Ijambo "parakleti" mururimi rw'ikigiriki risobanura
ngo "uhagaze muruhande rwe niwe uguherekeza.

Umwanzuro: Umwuka Wera ni umuntu kuko aratekereza, arumva, aribaza, aramenya,


arashaka, arakunda, ashobora agahinda, byose by'umuntu muzima.

ISOMO RYA 13: UBUMANA BW’UMWUKA WERA


Umwuka Wera ni Imana y'ububasha, ni nk’Imana Data wa twese n'Umwana, muri byose

1. Umwuka wera afite imico y'ubumana.

a. Ni uwiteka (Abaheburayo 9:14).

b. Abera hose icyarimwe (Zaburi 139: 7-10).


c. Ashobora byose (Luka 1:35; Itangiriro 1:2-7).
d. Azi byose (I Abakorinto 2: 10-11).
e. Ni uwera (Luka 11 - 13).
f. Ni ukuri (1 Yohana 5:6).

g. Ni umugwaneza (Nehemiya 9:20)

2. Umwuka Wera ashyitsa ibikorwa by’Imana.


a. Kurema. (Yobu 33:4).
b. Agakiza (1 Abakorinto 6:11); ikimenyetso cy'agakiza (Abefeso 1:13).
c. Atanga ubugingo (Yohana 6:63).
d. lshingiro ryo kubyarwa bwa kabiri (Yohana 15-6).

e. Atanga ubuhanuzi (2 Petero 1-21),

f. Yemeza abantu ibyaha, nibyo gukiranuka, n'iby'iteka (Yohana 16: 811).

Umukoro: Shaka mw’lsezerano Rishya imirongo itatu ivuga k'umwuka Wera, uretse iyavuzwe
mubice bya mbere.

ISOMO RYA 14 : AMAZINA N'INGERO Z’UMWUKA WERA

1. Amazina amwe y'Umwuka Wera.

a Umwuka Wera (Luka 11:13).

b. Umwuka w’ubuntu (Abaheburayo 10:29).


c. Umwuka w'umuriro (Matayo 3: 11-12; Yesaya 4:4).
d. Umwuka w’ukuri (Yohana 14:17; 15:26; 16:13; 1 Yohana 5:6).
e. Umwuka w'ubugingo (Abaroma 8:2).
f. Umwuka w'ubwenge n’ubumenyi (Yesaya 1 1:2; 61:1-2; Luka 4:18).
g. Umwuka w'isezerano (Abefeso 1:1.3).
h. Umwuka w'ubwiza (1 Petero 4:14),

i. Umwuka W’Imana, Umwuka wa Kristo (1 Abakorinto3:16, Abaroma 8:9).


j.Umufasha (Yohana 14:16).
2. Izindi ngero z’Umwuka.

a. A.mazi(Yohana. 3:5; 7:37-39). Amazi atera ubugingo, amara inyota, aruhagira, na y'ubuntu,
amanuka abogaboga.
b. Umuriro (Matayo 3:11). Umuriro uzana umucyo, uramurika, uhishura byose, urasukura:
3. Umuyaga (Yohana 3:8). Umuyaga ni ubushobozi, urigenga, utera ubugingo, ntiwishyingikiliza
umuntu, ntuboneka ariko tubona ingaruka zawo.

c. Amavuta. (Zaburi 45:7), Amavuta yeza, atera imbaraga,atanga umucyo, kandi azana gukiza.

d. Imvura n'urume(Zaburi 72:6). Imvura irabobeza, iruhagira, igasukura ntigerwa, ntipimwa,


yeza imbuto (produire).
e Inuma (Matayo 3:3 6). Inuma ni ikimenyetso cy'ubugwaneza.

f. ljwi (Yesaya 6:8). Ijwi rirayobora, riravuga, riraburira,


g. lkimenyetso (Ibyahishuwe 7:2; Abefeso 4:30), lkimenyetso cyerekana kamere y’ukuri no
kwemeza.
Ikiganiro: Akamaro k'umurimo w'Umwuka Wera werekana ku mazina n'ingero zayo.
ISOMO RYA 15 : IBICUMURO K’UMWUKA WERA
Umwizera kimwe n'utizera, bashobora gucumura k’umwuka wera. Hari n'ubwo ibicumuro byabo
biba bihwanye. Icyango n'uko gucumura k’Umwuka Wera bitera ingaruka ikomeye.

I. Ibicumuro biterwa n'utizera.


a. Kurwanya Umwuka Wera (Ibyakozwe 7:51).
b. Guhemukira Umwuka Wera (Abaheburayo 10:29).
c. Gutuka Umwuka Wera (Matayo 12:31-32).
2. Ibicumuro bikorwa n'uwizera.
a. Kubabaza Umwuka Wera (Abefeso 4:30-31; Yesaya 63:10).
b. Kubeshya Umwuka Wera (Ibyakozwe 5:3-4).
c. Kuzimya Umwuka Wera (1 Abatesalonika 5:19).
Umwanzuro: Kurwanya Umwuka Wera ni ukurwanya umurimo wo kubyarwa ubwa kabiri.
Kubabaza Umwuka ni uguteza agahinda Umwuka uri mu mutima W’umwizera, Kuzimya Umwuka ni
ukudashaka kumva ijwi ry'Umwuka Wera uvugana natwe udushyira k’umurimo w'Imana.

IGICE CYA 4: INYIGISHO ZEREKE K’UMUNTU

ISOMO RYA 16: IMIMERERE YITANGIRIRO RY’IKIREMWA MUNTU

ICYIGISHO CYEREKEYE KU MUNTU

I. Inkomoko y’umuntu

1. Kurema
2. Kubaho k’umuntu

II. Kamere y’umuntu


1. Umuntu mu butatu (trinité)
2. Umwuka w’umuntu
3. Ubugingo bw’umuntu
4. Umubiri w’umuntu
a. Ubuturo
b. Urusengero

III. Ishusho y’imana mu muntu


1. Inkomoko iva ku mana
2. Ishusho y’umutimanama
3. Igitekerezo ( raison)
4. Kudapfa kuba ku muntu
5. Gutegeka isi (ahagarariye imana ku isi )
I. Inkomoko y’umuntu: 1.Kurema Bible itubwira amateka yo
kurema kandi Imana yakoze buri ikiremwa mu bwoko bwacu.
Imana irema ubwoko butandukanye bw’ibintu, ibireka mu
mudendezo WO kwizingira no kujya mbere bigendeye ku mategeko
y’umwihariko WO kuremwa Kwa byo. Itandukaniro riboneka
hagati y’umuntu n’ibindi biremwa biciye bugufi bigaragarira mu
mvugo y’imana ubwayo

“Tureme umuntu agire ishusho yacu” (Genesé 1:26)

3. IHAME RY’IHINDAGURIKA

Aba bavuga ko ibintu byabayeho muburyo bwihindagurika kuburyo ibyari ibiremwa bito
byagaragariye mubibiruta.

Urugero: Icyari ikinyamushongo cyahindutse ifi ihinduka igikururuka, igikururuka gihinduka


inyoni, inyoni nayo ihinduka inkende, hanyuma inkende ihinduka umuntu.

Niba umuntu yarabanje kuba inkende hanyuma yaho akaba umuntu, kubera iki inkende
zikiboneka ari inkende n’umuntu akagaragara nkumuntu? Bigaragara ko abafite iyomyumvire
bari muruhande rwo kurwanya kumenya imana ariko sibyo, ahubwo umuntu yaremwe ukwe
nizindi nyamaswa ziremwa ukwazo, ntacyavuye mukindi.

II. KAMERE Y’UMUNTU

Uretse Adamu Na Eva gusa baremanwe gukiranuka (mugihe cy’ubuziranenge)

Abandi Bantu bose babakomotseho bavukanye gukiranirwa.

Nibyo Dawidi yahamije avuga ati “Dore naremanwe gukiranirwa mubyaha nimo mama
yambyariye” (Zaburi 51:7)

Umuntu rero wese ukomoka kuri Adamu yavukanye kamere y’icyaha. Kamere y’umuntu ituye
muri we, ntishobora gutandukana nawe, iyo arwaye arwarana nayo, iyo apfuye apfana nayo.
Ijambo ritwigisha kuva mubutware bwa kamere, ntiridusaba gutandukana Na kamere. Abantu
benshi bagerageje kurwanya kamere y’umuntu bifashishije imibatizo itandukanye Abadarubisite
(darbystes) bakubita umunyabyaha bibwira KO inkoni ishobora kugera kuri kamere, abitwa
inshuti z’umuntu (Amis de l’homme) bakoresha gucisha umunyabyaha mumuriro mumugambi
wo gutwika kamere yewe nabakoresha umubatizo w’amazi batekerezamo uwibijwe mu mazi,
ibyaha bisigara mukidendezi, ariko sibyo n’amazi ntakuraho ico ryo kumubiri uretse no kweza
umutima.
Bibliya itubwira ko ari isezerano ku mana ry’umutima uticira urubanza nkindahiro (Pet 3:21)
bibakirisha kuzuka kwa yesu kristo.

1. UMUNTU MUBUTATU
SOMA NEZA INDORERA HAMWE MUNDIMI ZITANDUKANYE

IKINYARWANDA IGIHEBURAYO IKIGRIKI

1.Umubiri Basari Sôma

2.Ubugingo Nefeshi Psyké

3.Umwuka Ruah Preuma

(Itang 2:7) Uwiteka Imana irema umuntu mumukungugu WO hasi, imuhumekera


mumazuru umwuka w’ubugingo umuntu ahinduka ubugingo buzima.
Umuntu mubutatu:-Umubiri= itaka
-Ubugingo =amaraso
-Umwuka =umuyaga
Ubugingo n’umwuka ntibitandukana
Imana imaze kurema mumukungugu, ntamaraso yari ifite, imaze guhumekeramo
umwuka nibwo n’amaraso yaje, nibyo byitwa umwuka w’ubugingo washobora kuva
amaraso. Mururimi rw’ikigriki uwuka n’umuyaga biritiranwa: Ni Pneima
Twagereranya umuntu mu butatu n’Imana mu butatu

DATA Imana =Data+ Umwana + umwuka wera

UMWANA UMWUKA WERA

UMUBIRI
UBUGINGO UMUKA

Ku Mana: Data adahari nta Mana ihari

Umwana (yesu) adahari nta mana ihari

Umwuka wera adahari nta mana ihari

Mu butumwa bwiza bwa yohana 4:24 “Imana n’umwuka mu butumwa bwiza bwa Yohana
4:24 “Imana n’umwuka n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu mwuka no mu kuri”

No ku muntu: umubiri udahari, nta muntu uhari

: Amaraso adahari, nta muntu uhari

: Umwuka udahari, ntamuntu uhari

Kumenya itandukaniro ry’ubugingo n’umwuka, n’ukurebera kubindi biremwa.

Amatungo nizindi nyamaswa zo mugasozi, zifite umubiri n’amaraso ariko umwuka zihumeka
ntuzihesha gutandukanya ikibi n’ikiza, ntamwuka wo guhitamo zifite, ntamwuka wo kwihana
zifite niyompamvu ntabugingo buhoraho zizaragwa, ntarubanza amatungo azanyuramo yesu
nagaruka.

Umuntu yaremanwe ubushobozi bwo

-Gutekereza

-Kumenya

-Guhitamo

-Umudendezo

Ibyo bintu uko ari bine, bituma umuntu agra ishusho y’imana.

Imana nayo iti “Dore uyu muntu ahindutse nkimwe yo muritwe kubyo kumenya icyiza
n’ikibi……” (Itang 3:22).

Naho inyamaswa ntizagira ishusho y’imana zitazi gutandukanya icyibi n’ikiza biriya bintu
uko ari bine bitandukanya umuntu n’inyamaswa biva k’umwuka, nizo mpamvu umwuka
w’umuntu bawita umutima.
Inyamaswa zose zirahumeka ariko ntizigira umutima ahubwo zifite umutima w’inyamaswa
gusa (le Coeur) uriya mutima abantu babaga itungo bakawotsa, cyangwa bakawuteka,
bakawurya ariko umutima w’umuntu wanditse mumigani 4:23 “Rinda umutima wawe kuruta
ibintu byose birindwa, kuko ariho ibyubugingo bikomoka”.

Abantu benshi bita uwo mutima ubwenge

“Kubaha uwiteka nibwo bwenge, kandi kuva mubyaha niko kujijuka” (Yob28:28)

“Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge” (Zab 90:12)
umutima w’ubwenge niwo amatungo adafite.

N’umuntu w’umupfapfa, baravuga bati : “ntagira umutima”.

2. UMWUKA W’UMUNTU:
“Uwiteka imana y’imyuka y’abafite umubiri (Kub 16:22, 27:16) uwo mwuka waremwe
n’imana iwushyira mu muntu ariko uwo mwuka ushobora guhinduka.
Dawidi ati “Mana undememo umutima wera, unsubizemo umutima ukomeye”
(Zab51:10-12)
No mu isezerano rishya iyo umuntu yinjiye muri kristo aba icyaremwe gishya
(2kor5:17), umubiri w’umuntu ntuhinduka, ariko umwuka utekereza kandi wibaza niwo
uhinduka.
3. UBUGINGO BW’UMUNTU

Ntawabasha gutandukanya umwuka n’ubugingo.

Ubugingo nibwo buhubanganya umubiri, Imana yahumekeye mu muntu umwuka


w’ubugingo, Imana yahumekeye mu muntu umwuka w’ubugingo, ariko ubugingo sigice
cy’Imana kuko ubugingo bukora icyaha Ezekiyeli18:4

Kuvuga ubugingo buzima n’ukuvuga kunyiganyiga umuntu n’inyamaswa byombi bifite


ubugingo.

Ariko ubugingo bw’umuntu burimo ubwenge (raison) naho ubugingo bw’inyamaswa burimo
ubugenge (instinct) umuntu y’ubaka inzu none, hahita igihe akubaka nziza kuruta iyambere.

Naho inyamaswa yubaka inzu yayo, hahita igihe igakomeza kubaka nk’iyambere urugero:

-Umwobo w’ingunzu ntuhinduka n’ubwo hahita igihe kirekire kingana n’imyaka 500

Ariko umuntu agenda ahinduraho gato, gato uko iminsi ihita.

Instinct= Ubugenge butuma inyoni yubaka icyari.

Umuntu iyo apfuye atizeye, ubugingo burapfa n’umubiri ugapfa ukabora.


Umuntu wizeye, umubiri urapfa ariko ubugingo ntibupfa (yoh11:25-26). Umuntu iyo apfuye
umwuka usubira ku mana (Ibyakozwe7:59)

4. Umubiri w’umuntu
a. Ubuturo: 2kor5:1. “Inzu y’ingando yacu yo mu isi izasenywa =upfa..” dufite
inyubako ituruka ku mana, inzu itubatswe n’intoki itazashira yo mu ijuru. Umubiri
ubika ubugingo gusa umuntu akiriho mu gihe cyo gupfa, inyubako irasenyuka (yes
38:12,2-1:13
b. Urusengero: ahantu hejerejwe kugaragaza Imana, aho duhurira n’imana ya hose
(Abam 8:27:8).

Umubiri WA yesu nawo n’urusengero (yoh2:21)

Kuko Imana yari muriwe 2kor 5:19

Iyo Imana yinjiye mu mikoranire n’umuntu mu buryo bw’umwuka, uwo muntu aba inzu
y’umwuka (1 kor6:19)

Abantu benshi batekereza KO umubiri ari umwanzi w’ubugingo bifashisha (Rom 7:24)

Sibyo ahubwo dutanga imibiri yacu kugira ngo ibe ibitambo bizima byera bishimwa
n’imana ariko kuyikorera kwacu gukwiriye (Rom12:1).

Imibiri yacu ihesha Imana icyubahiro iyo tuyikorera.

III. ISHUSHO Y’IMANA MU MUNTU:

“Tureme umuntu mu ishusho yacu ase natwe” (Itang 1:26) Gereranya Na (Itang 5:1:9:6)
umubwiriza 7:29. Ibyakozwe 17:26, 28, 29, 1kor 11:7, 2kor 3:18, 4:4, Efc4:24 kol1:15, 3:10,
yakob3:9, yes 43:7, Efc 2:10)

Umuntu yaremwe asa n’imana, aremwa nkayo, mu miterere no mubumuntu bwe”

Dusuzumye neza Ibyanditswe byera, umuntu arasabwa muri we kumera nk’imana (Lewi
19:2, Mat 5:45-48, Efc 5:1). Kuba nk’imana bisobanura kuba nka kristo ariwe shusho itaboneka
y’imana. (Kolasayi 1:15)

1. INKOMOKO IVA KU MANA: (Icyo ahuriyeho n’imana Ni koko umuntu yaremwe mu


mukungugu WO hasi ariko umwuka w’ubugingo Imana yamuhumekeyemo imaze kumurema,
byatumye agira kamere yo Kumenya, Gukunda no gukorera Imana. Dukurije uko kamere y’Imana
iri mubantu, abantu bose bakitwa abana b’imana, ariko kubera ishusho y’imana yangiritse kubera
icyaha, abantu bangomba kongera kuremwa cyangwa kubyarwa bundi bushya (Efc 4:24) kugira ngo
babe by’ukuri abana b’imana.
Mu rurimi rw’ikigiriki ijambo Anthropos rigizwe n’amagambo asobanura: ureba hejuru.
Umuntu n’ikiremwa cyubatswehomo kuramya. Umuntu muri kamere ye yumva igihe
cyose akeneye gutabarwa n’izindi mbaraga zimuruta niho hakomoka inyito kuramya.
2. ISHUSHO Y’UMUTIMANA NAMA:
Gutandukanya icyiza n’ikibi biri muri kamere y’umuntu gusa.
Umuntu ashobora kwigisa inyamaswa ibintu bimwe nabimwe inyamaswa ishobora
gukora ibyo umuntu ayitegetse kandi akayimenyereza inyamaswa yemera kureka icyo
wayibujije ataruko yamenye ububi bwacu ahubwo aruko yabonyeko binyuranyije nicyo
wayitegetse wifuza.
Umuntu yabuza imbwa kurya amajyi (Oeufs) ihene umuntu yayibuza kona imyaka
(récoltes) imbwa yareka kurya amajyi y’inkoko ataruko yamenye KO kurya amajyi ari
bibi oya ahubwo ireka kuyarya kubera bitari mubyo sebuja ashaka nihene nayo nuko,
s’uko yasobanukirwa KO kona imyaka ari bibi ahubwo nuko yumva ko sebuja adashaka
ko yona imyaka inyamaswa ntizigira umutima w’idini cyangwa wihana

3. IGITEKEREZO MU MUNTU

Gutekereza k’umuntu bituma agira impinduka nyinshi muriwe. Gukora, radio, indege
n’ibindi byoga juru, amato manini mu Nyanja, imashini zibara, kudoda imyenda, imyuga
gusiga poésie, n’ibindi…..

Umuntu afite igitekrezo cyiza. Ariko umuntu akoresha impano Imana yamuhaye agakora
n’ikibasha gusenya: Imbunda za kirimbuzi nazo zikorwa n’ubwenge bw’abantu, bazikoresha
kwica, ubushobozi Imana yahaye umuntu bukora mubyiza no mu bibi. Ariko Imana ishaka
KO dukoresha ibyiza impano yaduhaye

4. KUDAPFA KUBA KU MUNTU

Igiti cy’ubugingo cyari mu ngobyi ya Edeni cyerekana KO, umuntu Atari gupfa iyo yumvira
Imana. Gutandukana n’igiti cy’ubugingo byazaniye umuntu gupfa ariko yesu kristo yabaye
umwuka utanga ubugingo (Itang3:22-24) 1 kor15:45). Ibyago byose tubonera ku isi cyangwa
duhura nabyo, n’ingaruka y’icyaha (Itang 3:2-3), Gutandukana n’igiti cy’ubugingo
byakuyeho kurama, abazamesa ibishura byabo (Ibyahishuwe22:14) nibo bazemererwa
kwegera cya giti cy’ubugingo, gihe bazaba bageze ibudapfa

5. GUTEGEKA ISI (Umuntu ahagarariye Imana ku isi)


Umuntu yarazwe kuba mu ishusho y’imana kubyo ubutware (Itang 1:28) Ubutware
yahawe (Umuntu) bumuhesha kuba ishusho y’imana igaragara nk’uhagarariye ibindi
biremwa byose, umuntu akamenyekanisha Imana ayigaragarisha ibindi biremwa byayo
(zab 8:5-6) Rom 1:18-20).

Umuntu yaremwe mw’ishusho no gusa n'Imana (Itangiriro 9:6). "Ishusho" n'inkigicucu .


cy'ikintu runaka, ni icyereka inkomoko y'urugero yaho cyakomotse.

1. "Ku ishusho y'lmana" ntibivuga ko umuntu asa n'Imana ku mubiri, kuko Imana ari umwuka.

2. Umuntu w'inkomoko, igihe cyo kuremwa kwe yari ubwenge. Yise inyamaswa zose
amazina. (Itangiriro 2:19-20) Yahawe ijambo, ibitekerezo, n’ubushobozi bwo gutekereza.

3. Ufite ubushobozi bwo kumenya guhitamo ikibi n'icyiza n'ubwenge bw’ibyumwuka

Ikiganiro: Ni ubuhe buryo imibereho yambere yo kugwa yari inyuranye n'iyubu?

ISOMO RYA 17 : KUGWA K’UMUNTU


Kugwa k’umuntu ntibivugwa gusa mu mateka ya gikristu, ariko biboneka_ no muyandi madini.
Igice cya 3 cy’Itangiriro kiduha inyigisho zose kuri. iri jambo ryabanjije mu mateka y'umuntu.
Icyi gitekerezo ntikitubwira kubaho kw'icyaha mu isi kuko satani yari yaracumuye kandi
yaramanuwe mu ijuru (Ezekeyeli 28:12-15; Yesaya 14:9-14), Iki gitekerezo kitwereka uburyo
icyaha cyinjiye mu bantu kandi kikatugira kuba abanyabyaha.

1. Uwazanye kugwa

a. Satani ntaboneka nk’umuntu, ariko mw'ishusho y'inzoka nziza.


b. Yasatiriye Adamu na Eva igihe umwe yari ukwe. Imbaraga ziba mu bumwe.
c. Ugusatira kwe kwari kwerekeranye n'ipfa rya wenyine: Irari ry'ibiryo ni ibyo kumenya:
Ariko iryo pfa ntiryirinzwe.
2. Intambwezo kugwa.

a, Eva yari bugufi bw'igiti., yari agomba kuba. kure yabantu„ agomba

kubonera ibigeragezo.

b. Yakunze ikintu cyari cyara bujiiwe.


c. Yatangiye ibiganiro na satani,

Ihiganiro: Ni ayahe mayere satani akoresha muri iki gihe kugira ngo ashuke abantu? Yarahindutse
cyarigwa n’ubu aracyari yayandi?
ISOMO RYA 18 : INGARUKA ZO KUGWA

1. Ingaruka ziziyehe (zihutiyeho).

a. Baba abanyabyaha kuri bo biba urupfu rw'umwuka (Abefeso 2:1)

b Amaso yabo arahweza„ bamenya ko bambaye ubusa.

c. Bashaka kwihisha ; guhunga mumaso hilmana,icyaha gitandukanya umuntu n'Imana.

2. Imana itanga umuvumo (Itangiriro 3:14-19).

a. Kw'Inzoka: Yavumwe mu inyamaswa zose zo mu ishyamba.


b. Umuvumo k’umugore: Azabyara ababaye (kubyara ababaye).
e. Kumugabo: Ubutaka bwavumwe buzameramo amahwa n'imifatangwe. Azagira
imibabaro mu mibereho ye yose, gututubikana ko mumaso he kuzamuhesha umutsirna.
Azapfa no gusubira mu mikungugu umwo yavuye.

3. Ingaruka zizakurikira.

a. Abantu bose n'abanyabyaha uhere ubwo, imbere y'lmana (Abaroma 5:12).


b. Abari mu isi bose ni abo gucirirwa urubanza (Abaroma 3:19).
c. Abantu batabyawe ubwa kabiri babarwa nk'abana ba satani si abana b’Imana (Yohana 8:44)
d. Amahanga yose yo mu isi ajya munsi y'ubutaka bwa satani (2 Abakorinto 4:4).
e. Kamere yose y'ikirernwa muntu yokojwe icyaha: mu bumenyi mu mutima; mu mwuka no mu
mubiri (Abefeso 4:18; Abaroma 7:18).
Umwanzuro: Umuntu amaze gucumura, Imana yamusezeraniye umucunguzi n'inzira y'agakiza
(Itangiriro 3:15). Nyuma y'imyaka ibihumbi bine (4000 ans), Imana yujuje isezerano ryayo kuri
Karuvali,

IGICE CYA 5 : INYIGISHO ZEREKEYE KU GAKIZA


ISOMO RYA 19 : KWIRANA
Kwihana n'ijambo rifashe umwanya munini mu byanditse, kandi rivugwa ishuro zirenze 100,

1. Ubusobanuro bwiijambo kwihana.

a. Uko bidakwiye gufatwa: Si ukugira agahinda gusa kubera icyaha. Abenshi barira k'ubwi'byaha,
ariko bakabisubiramo. Yuda Isikarioti na Esawu (Abaheburayo 12:17) bababajwe N’ibyaha
byabo, ariko ntibihana.
b. Uko bikwiye Ni uguhindura ibitekerezo byo mu mutima bizana guhinduka mu
migenderere ye (Matayo 21:28-32).
2. Umwanzuro yo kwihana.
a.- Kwihana ryari ijambo ry’ingenzi mu kibwirizo cya Yohana Umubatiza (Matayo 3:1-2)

b. Yesu yabwirije kwihana (Matayo 4:17).


c. Yategetse abigishwa be kubwiriza kwihana (Mariko 6:12).
d. Nyuma y’umunsi wa Pantekote abigishwa be babwirije kwihana (Ibyakozwe 2:38; 20:21),
e. Ibi niko gushaka kw'Imana ngo abantu bose bihane (2 Petero 3:9).
f. Nimutubaha Imana ingaruka izaba gucirwaho iteka ryose (Luka 13:3),

3. Ingaruka zo kwihana.
g. Bizana umunezero mu ijuru (Luka 15:7-10).
h. Bizana kubabarirwa ibyaha (Yesaya 55:7; ibyakozwe 3:19).
i. Umwuka. Wera umanukira mu mitima w'uwihanye (lbyakozwe 2:38).

Umukoro: Mutegure amagambo y’ingenzi y'ikibwiriza kubyo kwihana mukoresheje imirongo


yavuzwe mbere.

ISOMO RYA 20 : KWIZERA. (ukwizera)

Kwizera ni ijambo ry’urufatiro mu migendere no mu kwemera k'umukristo, kuko dukizwa


kubwo kwizera (Abefeso2:8). Igihe Yesu yaganiraga ntabantu no kubakiza, umuntu wese muribo
ikintu yashakaga gusuzuma ni ukwizera. Muribuka ibyabaye?
Umugore we muri Sirofoyinike wagumye mu kwizera (Mariko 7.26). Igisonga cyerekanye ukwizera
mu kwicisha bugufi (Matayo 8:8-10). Irnpurnyi yerekanye ukwizera kwayo k'ukuri (Mariko 10:51).
1. Ubusobanuro bwo kwizera: Kwizera ni ukwemera, kwiringira, gukiranuka no kumvira
(Abaheburayo 11:1). Kwizera gukiza n'ibyiringiroby’umuntu byihariye muri Umwami Yesu
Kristo.
2. Hari uburyo bubili bwo kwizera bwerekeye kugakiza:
a. Ibyo twemera mu mutwe, ubwenge, kumenya amateka ya kristo no kwemera ibya Bibiliya muri
rusange.
b. Ibyo twemera mu mutima, ukwemera kuva mu mutima bihatira umuntu gubinduka bitewe
n’uko kwizera, Kwizera Yesu Kristo ni ukwemera no kumwakira (Yohana 1:12; Abakolosayi 2:6),
Kwizera nyakuri si ukumenya gusa kowe ariho, ariko ukwizera nyakuri gushaka ko
tumwakira buri muntu mu mutima we,
3. Ingaruka zimwe zo kwizera :
a. Twakijijwe kubwo kwizera (Itangiriro 15:6; Abarotna 5:1; Abagaratiya 3:26):
b. Twezwa kubwo kwizera (lbyakozwe 26:18),
c. Ihumure, y’amahoro, kudashidikanya n'umunezero, biva mu kwizera (Yesaya 26:3;
Abafilipi 4:6-7; Abaheburayo4:1-3; 1 Petero 1:5).
d. Kubwo kwizera Imana, dukora ibitangaza, ( Abaheburayo 11:3240; Matayo 21:21; Yohana
14:12).
Ibiganiro: Tanga ingero zo kwizera ziva mu mutwe n'iziva mu mutima nkuko mwazibonye.

Isomo rya 21: KUBYARWA BUSHYA, KUBYARWA UBWA KABIRI


Ntabundi buryo bwo kuba umukristo butari ubwo kubyarwa ubwa kabiri bwo hejuru.

1. Kubyarwa bushya niki ?

a. Kubyarwa bushya si umubatizo. Umubatizo ni uburenganzira bukorwa n'itorero kandi


bwerekanako umuntu runaka yabaye umukristo.
b. Ntabwo ari uguhindura. Guhindura ni igikorwa cya ki muntu, umuntu ahindura ava mu
byaha bimwe, ariko guhinduka n'ukubyarwa bundi bushya; kuzuka, guhindurwa, ni igikorwa
kiruta kamere k’lmana.
c. Kubyarwa bushya ni umuzuko wo mu mwuka, ukuremwa bushya (2 Abakorinto 5:17;
Abefeso 2:1).
2. Ibikenewe mu kubyarwa ubwa kabiri.

a. Buri muntu wese agomba kubyarwa ubwa kabiri, ntakabuza (Yohana 3:3-7; Abagaratiya
6:15).

b. imiterere y'icyaha cy'umuntu kirabihatira (Yohana 3:5-7; Yeremiya 13:23; Abaroma 7:18;
Abaroma 8:8).

c. Ukwera kw'Imana kurabihatira (exiger) (Abaheburayo 12:14).

3. Uburyo bwo kubyarwa bushya.

c. Kubyarwa bushya ni umurimo w'Imana (Yohana 113; Tito3:5; Yohana 3:5). Umurimo
w’Imana kandi ntiwahinyurwa.

d. Hari uruhare rw'umuntu (Yohana 1:12-13). Bihuza ibitekerezo byombi hamwe by'umuntu
n'Imana mu kubyarwa bwa kabiri: "Abamwakiriye (Yesu, Ijambo ryagizwe umubiri)
babyawe n'Imana",
Umwanzuro Umuntu abyarwa bushya iyo yemeye inkuru nziza (1_ Abakorinto 4:15; Yakobo
1:18; 1 Petero 1:23); no kwakira Yesu Kristo ubwe mu mutima we (Yohana 1:12-13; Abagalatiya
3:26).

Isomo rya 22: GUTSINDISHIRIZWA NO GUKIRANUKA.

Ni uguhinduka mu gushyikirana k'umuntu n'Imana. Kubyarwa bushya bivuga guhinduka, kwa


kamere y'umwizera, Ariko gutsindishirizwa no gukiranuka bivuga imyifatire ye imbere y’Imana.
Biruta imbabazi, gukiranuka krumuntu bivuga ko we ari umukiranutsi n'intungane.

1.Ubusobanuro bwo gutsindishirizwa no gukiranuka:

Ni igikorwa cy'ukuri cy'lmana ku bwacu abashyize ukwizera kwabo muri Yesu Kristo
babarwaho kuba intungane imbere y'itegeko rye ryera n’umudendezo, mu maso ye kubwo
gucirwaho iteka biterwa n'uburyo bwo kwicira urubanza bitewe n'ibyaha.

2.Amagambo abiri yangombwa yo gutsindishirizwa no gukiranuka.


d. Kubabarirwa ibyaha, kuvanwaho ibicumuro byose no gucirwaho urubanza rwose (Mika 7:18-
19; Ibyakozwe 13:38; Abaroma 8:1, 33, 34).
e. Umuntu ahabwa kwera kwa Kristo no kuzuka kwe mu ubuntu bw’Imana (2 Ingoma 20:7;
Yakobo 2:23; Abaroma 5:17-21).

3. Inzira yo gutsindishirizwa no gukiranuka.


a. Uko bitari: Umuntu ntabasha gutsindishirizwa kubwo gukurikiza imirimo n'amategeko
(Abaroma 3:20, 28; Abagalatiya 2:16; 3:10).
b. Uko biri, ni igikorwa cy'ubuntu bw'Imana k’ubusa (Abaroma 3:24).
c. Ni kubwa amaraso ya Yesu Kristo ubuntu bwo gutsindishirizwa no gukiranuka (Abaroma 324;
5:9; 2 Abakorinto 5:21, Abaheburayo 9:22).
d. Igikenerwa kugirango umuntu abarweho gukiranuka mu kwizera Yesu Kristo (Abagalatiya
2:16; 3:11; Abaroma 3:22,26; Ibyakozwe 13:39),

Ibiganiro: Gutsindishirizwa no gukiranuka, kubabarirwa, bitandukanye n'imbabazi?

ISOMO RYA 23 : KUGIRWA UMWANA


Ijambo "kugirwa umwana" risobanura "guhindurwa umwana". Ijambo ryakoreshejwe mu mategeko
y'Abaroma. Ibi byashatswe kuvuga ko umuntu afata umwana wundi muntu no kumugira umwana
we bwite (adoption). Uwo mwana mushya yagiraga umwanya umwe n'inyungu zimwe nkumwana
we wa byawe na se. (Reba abagalatiya 4:5; Abaroma 8:15, 23; 9:4; Abefeso 1:5.) Kuva 2:10 n'
Abaheburayo 11:24 iduha ingero nziza cyane zifite ibisobanuro bya Bibiliya kubwo "kugirwa
umwana", n’ukuntu kugirwa umwana byakoreshwaga,

1. Imigisha imwe iherekeza kugirwa umwana.


a Turi igikoresho bwite cy'urukundo rw'Imana (Yohana 17:23), no kwitabwaho kwa kibyeyi
(Luka 12:27-33).

b. Dufite izina ry'umuryango (1 Yohana 3:1; Abefeso 3:14-15). Twese dufite ishusho
ry’umuryango (Abaroma 8:29), urukundo rw'umuryango (Yohana 13:35; 1 Yohana
3:14), umwuka uduhindura abana (Abaroma 8:15; Abagalatiya 4:6), ibigomba gukorwa
mu muryango (Yohana 14:23-24; 15:8).

e. Data araduhana (Abaheburayo 12:5-11), atwongerera imbaraga (Yesaya 66:13; 2 Abakorinto


1:4), adufitiye umurage (1Petero 1:3- 5; Abaroma 8:17).

2. Icyemezo cyo kuba umwana


Abagizwe abana babaye bamwe bo mu muryango w'Imana :

a. Bayoborwa n'Umwuka Wera (Abaroma 8:14; Abagalatiya 5:18).


b. Bagira ibyiringiro ku Mana nk'abana (Abagalatiya 4:5-6).
c. Bagira uburenganzira bwo kwegera Imana (Abefeso 3:12).
d. Bafite urukundo kuri bene se (1 Yohana 2:9-11; 5:2).
e. Barumvira (1 Yohana 5:1-3).

Ibiganiro: Ni irihe tandukaniro riri hagati yo kuba umwana w'Imana no kuba umukozi w’lmana?

ISOMO RYA 24: UKWEZWA


Ukwezwa gufitanye isano n'ubumuntu bwacu n'imigendere yacu. Gutsindishirizwa nibyo Imana
idukorera, ariko ukwezwa Imana ikora muri twe.

1.Ibitekerezo biri mu ijambo “ukwezwa".

d. Nuarutandukana n'ububi (2 Ingoma 29:5, 15-18; 1Abatesalonika 4;3). Ukwezwa bifitanye isano
n'ibyo dukora kugira ngo twitandukanye n'icyaha cyose kandi cyanduza umubiri n'umwuka.
e. Ni ukwiyereza Imana (Abalewi 27:14, 16; Kubara 8:17; Yohana 10:36). Ibishyizwe
byose ku murimo w'Imana biba byeiejwe.
f. Nibyo Imana ikoresha (Ezekeyeli 36;23).

Ukwezwa kubaho ryari? Ukwezwa twabifata mu gihe cyashize, ubu, igihe kizaza cyangwa igikorwa
rimwe, cyangwa gikomeza cyangwa kirangiriraho.

a. Rimwe gusa (1 Abakorinto 6:11; Abaheburayo 10:10, 14). Kugikorwa cyoroshye cyo
kwizera Kristo, uwizera ahita yezwa.
b. Gukomeza (2 Petero 3:18; 2 Abakorinto 3:18; 1Abatesalonika 3:12). Duhindurwa tunyura
kurugero rumwe tujya kurundi, mubuntu bwacu, mu myifatire yacu twerekera mucyubahiro.
c. Ukwezwa gushyitse kandi kurangiye (1 Abatesalonika 5:23; 1 Abatesalonika 3:13).
3.Ukwezwa gukorwa mubuhe buryo. Ubwo buryo bureba Imana n'umuntu: Imana n'umuntu
barakorana kugirango babigereho.

a. Muruhande rw’lmana, ni igikorwa cy'Ubutatu: Imana Data wa twese


- (1 Abatesalonika 5:23-24; Yohana. 17:17);
- Yesu kristo Umwana (Abaheburayo 10:10; Abefeso 5:25-27; 1 Abakorinto 1:30);

- Umwuka Vera (1 Petero 1:2; 2 Abatesalonika 2:13)

b. Muruhande rw’umuntu:
- Ukwizera ni igikorwa cyo gucungurwa na Yesu kristo (1 Abakorinto 1:30). Iri niryo banga
ry’mibereho yera. Mugihe cyose kugira ngo ubumwe na Yesu Kristo no kwishingikiriza
ubutunzi bw’uubuntu bwe mubyifuzo byose by’imibereho.

- Kwiga Ibyanditswe, kumvira amategeko y’ibyanditswe (Yohana 17:17; Abefeso 5:26; Yohana
15:13).
Ibiganiro: Muganire ibyerekeye: Umwanya ukenewe mu kwezwa, n'ukuvuga igihe izo ntambwe
zikutikirana.

ISOMO RYA 25: AMASENGESHO

Imibereho ya gikristo itarimo gusenga ntiba iriho. Amasengesho n'umwuka w'ubuzima mu


mibereho ya gikristo.

1. Akamaro k'amasengesho:

a. Gusuzugura amasengesho bibabaza Imana (Yesaya 43:21-22;64: 67)


b. Kudasenga ni intangiriro byinshi (Zefaniya 1:4-6; Daniyeli
9:13-14).
c. Gusuzugura amasengesho ni ugukora icyaha (1 Samweli 12:23).

Gukomeza gusenga ni ukwitanga kwiza (Abakolosayi 4:2; 1 Abatesalonika 5:17).

a. Amasengesho ni inzira y'Imana yaduhaye mu kwakira impano zayo (Daniyeli 9:3; Matayo 7:7-
11; Luka 11 :13),

f. Intumwa zabonye ko gusenga ari ikintu cy’ingenzi kiruta indi mirimo yose
yabo(lbyakozwe 6:4; Abaroma 1:9).

2. Uburyo ki bwo gusenga - Hari uburyo bune bwo gusenga :

a. Kuramya : Duhimbaza no kuramya Imana (Zaburi 95:6).


b. Kwatura : Twihana ibyaha byacu tuzi(Zaburi 32:5).
c. Gushima: Tuzana ishimwe ku Maria (Abafilipi 4:6).
d. Gusabirana: Turinginga, turasabirana, turasaba (1 Timoteyo 2:1).
3. Inkomyi ku masengesho:

a. Kutizera (Yakobo 1:6-7).


b. Umutima wanga kubabarira (Mariko 11:25).
c. Imiterere y'ibyaha (Zaburi 66:18).
d. Imiterere mibi yo mu mutima (Yakobo 4:3).

4. Amwe mu masezerano yo mu gusenga.

(Mariko 11:24; Yohana 15:7, 1 Yohana 5:14-15; Abefeso 3:12, 20; Abafilipi 4:6, 19; Matayo7:7-
8; Luka 11:9-13; Abaheburayo 4:16).

Ibiganiro: Andika ibisubizo byavuba mu masengesho yawe. Kuki usenga ubu? Kuri ubu usabira
ibintu ki?

IGICE CYA 6: INYIGISHO ZEREKEYE ITORERO

ISOMO RYA 26: ITORERO NI IKI, RYATANGIJWE MUBUHE BURYO ?


Muri iki kinyejana igishishikaje Imana ni uguhuza itorero.

1. Itorero ni iki?
a. Itorero rya gikristo ni ishyirahamwe ry’lsezerano Rishya. Ryatangiranye na Pantekote,
kandi bishoboka ko rizarangirana no kuzamurwa, igihe Yesu Kristo azaba aje ubwa kabiri

b. Ijambo "itorero" riva mu rurimi rw'ikigiriki "ecclesia" risobanura

"ngo hanze ya". Abakristo bahamagawe hanze y'imigenzereze y’isi. kuba muni Kristo (1
Abakorinto 1:2).

c.Ijambo "itorero" rishobora kugereranywa n'umukumbi w'abizera babantu runaka (Abakolosayi


4:15).

d. Ijambo rishobora gukoreshwa mu itorero rusange (1 Abakorinto 15:9). Iri jambo ryerekana abizera
b’isi yose,

e.Itorero rirebeka rigizwe n'abo amazina yabo yanditswe kurutonde rw'abayoboke b’itorero ry'abantu,
baba barakijijwe cyangwa oya. Itorero rita rebekana rigizwe n'abo amazina yabo yanditswe mu
gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'intama (Ibyahishuwe 21:27). Itorero rikora niryo itorero
ry’ukuri rya gikristo hano mu isi. Itorero rinesha ni igice cy’itorero rya Kristo mubi nyejana biri
mu ijuru hamwe nawe.

2. Itangiriro ry'itorero.
a. Itorero ryatangijwe na Yesu Kristo, nyuma yo kwatura kwa Petero (Matayo 16:16-18). Petero
yahamije ko Yesu ari Mesiya, Umwana w'Imana nzima. Umucuriguzi wacu ntiyubatse itorero
rye kuri Petero, ariko byukuri kwari mu magambo ya. Petero.
b. Dukurikije amateka, itorero ryaratangiye ku munsi wa Pentekote (Ibyakozwe 2), mugihe
Umwuka Wera yamanukiye kuntumwa. (Reba Ibyakozwe 2:47; 1:13; 5:12; 2:46; 12:12.)
lkiganiro: Ni ubuhe buryo bunyuranye busobanura ijambo "Itorero"?

ISOMO RYA 27 : KUBA UMUYOBOKE WITORERO, NI IYIHE


MPAMVU KUBA MU ITORERO ?

1. Ibyangombwa bisabwa kugira ngo ube umuyoboke w'itorero.


a. Kuba warihannye (Ibyakozwe 2.38),
b. Kugira ukwizera muri Yesu Kristo, nk’Umucunguzi, Umwami, n'Umwana w’Imana (Matayo
16:16-18).
c.Kuba waramaze kwakira agakiza, guhinduka, kubyarwa ubwaka kabiri (lbyakozwe 2:47).
d. Kuba warabatijwe mu butatu (Ibyakozwe 2:38).
e. Gukorneza kuba mu nyigisbo z’intumwa (Ibyakozwe 2:42).
f.
2. Itorero ribereyeho iki?

a. Kuramya no guhimbaza Kristo hano muri iyi si (Abefeso 1:4-6)


b. Kwamamaza ubuturnwa bwiza mw'isi (Matayo 28:19-20; Mariko 16:15).
c. Gukomeza no kwigisha abakristo (Abefeso 4:11-15; 1 Abatesalonika 5:11; 1
Abakorinto 12:1-31).
d. Mukuba umuhamya udatezuka (Ibyakozwe 1:8).

Ibiganiro: Ni ayahe makosa rusange kubyerekeye kuba umuyoboke w’itorero?

ISOMO RYA 28 : INGERO N'AMATEGEKO BY'ITORERO .

1.Ingero z'itorero ziboneka muri Bibiliya

a. Umubiri: Kristo ni umutwe w’itorero, natwe ingingo; turi umubiri we (Abakolosayi 1:18;
Abefeso 1:22-23; Abakolosayi 2:19), •
b. Urusengero: Inzu ubuturo bw’Umwuka Wera w’lmana (abefeso 2:20-22). Kristo ni ibuye
ry'urufatiro, natwe tugize ingingo zi’buryo bwinshi bw'inzu.
c. Umugeni wa Kristo (2 Abakorinto 11:2). Kristo ni umutwe (Yohana 3:29).

Ubukwe bwa nditswe (Ibyahishuwe 19:7)

2. Imihango yera y’ltorero, akenshi bita amasakramento,


Hari abiri:
a. Umubatizo (Matayo 28:19-20; Mariko 16:16; lbyakozwe 2:38-41, 8:3640; 10:47-48).
b. Igaburo ryera (lbyakozwe 2:42-46; 20:7;1 Abakorinto 11:20-34).

Ikiganiro: Sobanura uburyo bwo kuba umukristo, ukoresheje ingero zanditse haruguru.

IGICE CYA 7 : INYIGISHO ZEREKEYE KURI BIBILIYA

ISOMO RYA 29 : IBYAHUMETSWE BYA BIBILIYA


1 Ibivugwa kuri Bibiliya,

a. Bibiliya ni umubumbe w'ibitabo 66: Isezerano rya Kera rifite itabo 39, ni Isezerano Rishya
rifite ibitabo 27,
b. Yanditswe n'abanditsi bagera kuri 40 (36-40), abantu b'amoko anyuranye, -ukurikije
akarere ningeri zinyuranye, ubuhanga bunyuranye, mu gihe cy'imyaka 1600.
c. Isezerano rya Kera ryanditswe bwa mbere mu rurirni rw’lgihebrayo, hamwe
n'igice cy'igi Arunieya (Daniyeli; Ezira). Isezerano Rishya ryanditswe mu Kigiriki.
d. Bibiliya nicyo gitabo kimaze igihe kuruta byose ubukuru. Hagombye igihe cy'imyaka
1600 ku cyandika. Umwanditsi wacyo yapfuye mu mwaka 1450 mbere yuko uwanyuma
avuka.
2. Ubusobanuro bw'ibyabumetswe.

a. Ijamo"theopneustos" rishatse kuvuga guhumekwa n'Imana, biturutse ku mwaka wayo (2


Timoteyo 3;16). (Theo = Imana na pneustos = umwuka), (Theo Imana na pneustos = umwuka).

Abantu bera b'Imana, bambave imbaraga z’Umwuka Wera banditse Bibiliya, ku iteka
ry’lmana, igenzura yo ubwayo ko ntakosa narimwe ryakozwe,

3. Bibiliya ihamya ubwayo ko ari ibyahumetswe n'Imana.

a. Kubyerekeye abanditsi bayo (2 Petero 1:21).


b. Kubyerekeye ibyanditswe birimo (2 Timoteyo 3:16).
c. Kubyerekeye imvugo n'amagambo yakoreshejwe (1 Abakorinto 2:13; 2 Petero 3:2).

Ibiganiro : Ni ubuhe buryo bwihariye bwa Bibiliya bwakarusho bukora k’umutima ?

ISOMO RYA 30 : BIBIRI BIHUJE KARINDWI BYEREKTYE BIBLLIYA

Ibintu Bihuje Birindwi Byambitse Bibiliya Ikamba

1. Igihebuje cyerekana uburyo yakozwe, kimwe mu bitabo byayo cyanditswe mu rurimi


rumwe, mu gihugu runaka, ikindi cyanditswe mu kindi gihugu, no mu rundi rurimi, nyuma
yibinyejana byinshi

2.Igihebuje cy’ubumwe bwayo: Umubumbe w'ibitabo 66, ariko bigize kuba igitabo kimwe, kuko gifite
umwanditsi umwe, Umwuka Wera. Ntakivuguruza.

3.Ibihebuje by’ibinyejana, n'igitabo cya kera kuruta byose.

4. Igihebuje mu igurishwa, n'igitabo kigurwa kuruta byose,

5. Igihebuje cy'inyungu, n'igitabo cy'akamaro gisomwa n'abantu bose, mu bihugu byose, ku abana,
abanyabwenge, mu bihugu byose.

6,Igihebuje mu cy'ururimi rwacyo, n'ubwo cyanditswe n'abantu benshi batize, kibarwa kuba gikuru
mu mirimo y'ubwanditsi.

7. Igihebuje mukulindwa kwacyo. Abami n'abategetsi bagerageje buri gihe kugitwika no kugikuraho,
ariko kandi Imana yarakirinze kugeza magingo aya, kandi gishobora kuboneka muri buri rugo,

Ingero Zirindwi Zikoreshwa Mukugereranya Ijambo ry'Imana.


1. Inkota, yinjira, yemeza uyumva (Abaheburayo 4:12).
2. Inyundo ishenjagura uwinangiye kuryumva (Yeremiya 23:29).
3.Imbuto, ijambo rizima ritera uryumva kubyarwa gushya (1 Petero 1:23)
4, Indorerwamo, bituma umuntu agira umutirna umwereka uko ari (Yakobo 1:23-25).

5. Umurimo utwika ibibi k’uryumva (Yeremiya 20,9; 23:29),

6. Itabaza, nimurikira umwizera buri munsi (Zaburi 119:105).

7. Ibyo kurya by'ubugingo (1 Petero 2:2; 1 Abakorinto 3:2; Abaroma 10:17).

Umukoro: Mutegure icyigisho mukoresheje imwe mungero zereka Ijambo ry'lmana.

ISOMO RYA 31 : KUKI KUBWIRIZA IJAMBO RY'IMANA?

1.Kwemezwa ibyaha biza mu gihe ubwirizwa Ijambo ry'Imana (Ibyakozwe 2:14-37).


Mukibwiriza cya Petero mu gihe cya Pentekote, 9 mu mirongo 23 yavuzwe nawe yavuye mu
lsezerano rya Kera.

1. Ukwizera kuzanwa no kumva Ijambo ry’lnana (Abaroma 10:17).


2. Ukwezwa kuva mw'Ijambo ry'lmana (2 Abakorinto 7:1).
3. Amasezerano ni amagambo y'Imana.
4. Ibwishingizi buzanwa n'Ijambo ry’lmana (1 Yohana 5 .13).
5. Uguterwa inkunga kuzanwa n'Ijambo iy'Imana (1 Abatesalonika 4:18).
6. Ukuri kuva mu Ijambo ry'lmana (Ibyakozwe 17:11).
7. Kubyarwa biva mu Ijambo ry'lmana (1 Petero 1:23).

Umwanzuro: Nyuma ya Kristo n’umwuka Wera, Bibiliya niyo mpano y'ingenzi nkuru y'Imana
kw'isi.

ICYICECYA 8 : INYIGISHO ZEREKEYE ABAMARAYIKA

ISOMO RYA 32 : ABAMARAYIKA

ABADAYIMONI

1. Imyumvire itandukanye kubadayimoni

-Bamwe bavuga ko ntabadayimoni babaho x

-Abandi bakavuga ko babaho ariko ntacyo batwara abantu x

-Aba bakavuaga ko babaho kandi bagira icyo batware antu ariko ufite yesu akabanesha
-Abandi bavugako abadayimoni babaho kandi bagira icyo batwara abantu ariko abantu
bakumvikana nabo kugira ngo batabamara x

-Abandi bavuga ko abadayimoni babaho kandi babera hose icyarimwe x

2. Indwara ziterwa n’abadayimoni

-Dayimoni utera utera ibinyoma (1 Abam 22:22)

--Dayimoni utera utera igicuri (Mat 17:15)

--Dayimoni utera utera umunaniro (Yes 19:14)

--Dayimoni utera utera ibitotsi (Yes 29:10)

--Dayimoni utera utera uburagi (nko 9:17)

--Dayimoni utera utera kutumva kutavuga (nko 9:25)

--Dayimoni utera utera ubumuga (Luka 13:11)

N.B: Satani ntaba hose (Yob 1:6,Mat 8:28-34)

-Satani ntabwo azi byose (yob 1:8-12)

-Satani ntashobora byose (Yakobo 4:7)

1.
I. Ukubaho kwabo.
b. ijambo "marayika" riboneka ubwambere mu gitabo
cy'itangiriro16:7, mu gihe marayika w’Imana yahumurizaga Hagayi nyuma yo gufatwa nabi
na Sara.
c. Hari indi mirongo myinshi ivuga kub'amarayika mu Isezerano rya Kera (Zaburi
103:20;104 :4; Daniyeli 10:12-13; 2
Samweli14:20;24:15-17; 2 Abami 19:35).
d. Yesu yemera abamarayika (Matayo 13:41; 18:10; 26:53; Mariko8:38; 13:32;
Yohana 1:51).
e. Paulo n'abandi bigishwa bemera abamarayika (2 Abatesalonikal :7; Abakolosayi 2:18;
Yohana 1:51; Ibyahishuwe 12:7; 22:8-9; 1 Petero 3:22; 2 Petero 2.11;Yuda 9).

2. Kamere y'abamarayika.

a. Bararemwe ntabwo ari imyuka y’abapfuye (Abakolosayi 1:16).


b. Ni imyuka (Zaburi 104:4), ariko baboneka rimwe narimwe mu ishusho y'abantu igaragara
(Itangiriro 19; Abacamanza 2:1; 6:11`22; Matayo 1:20; Yohana 20:12; Ibyakozwe 12:7-11).

Bafite imbaraga (Zaburi. 103:20; 2 Abami 19;35; 2 Samweli 24:1516).

d. Ntibapfa (Luka 20:35-36).

e, Ntibabarika (Ibyahishuwe 5:1 1 ; Abaheburayo 12:22; Matayo 26:53).

3.Kugwa kw'abamarayika. Mbere abamarayika bari beza, niko baremwe, ariko bamwe
baragwa (2 Petero 2:4; Yuda 5). Ntacyo tuzi kumpamvu yo kugwa kwabo, ahari byatewe
n'ubwirasi, kutumvira, ibyaha byateye ukugwa kwa satani (Ezekeyeli 28).

Ibiganiro: Mwige ku mirongo ivuga kubyerekeye ukugwa kwa satani, kandi muganire kumpamvu
Zuko kugwa.

ISOMO RYA 33 : UMURIMO W’ABAMARAYIKA

Imirimo y'Abamarayika Bacumuye Ubu Bigenga.

1. Barwanya gahunda y'Imana (Daniyeli 10:10-14).


2. 2, Bababaza abakozi bimana (Luka 13:16; Matayo 17:15-18),

3. Bashyira mubikorwa gahunda ya satani(Matayo 25:41; 12:26-21


4. Bashyira imitego mu mibereho y’abakristo (Abefeso 6:12).
5. Bagerageza kubuza abakozi b’Imana ibyiringiro(1 Samweli 28:7-20).
Ntibashobora kugira uruhare mu ugucungurwa, ntanibyiringiro bafite (Yuda 6; 2Petero 2:4; Matayo
25:41). Bazajugunywa mu muriro w'iteka.

Umurimo w'Abamarayika b'Imana.

1. Mu ijuru, bubaha Imana, barayikorera, barayiramya (Ibyahishuwe5:11- 12; 8:3-4),


2. Ku isi, bashyitsa ubutumwa bahawe n'Imana. Beretse Hagari isoko; babonekeye Yosua bafashe
inkota ikuwe murwubati; babohoje Petero mo umunyururu, bakinguye imiryango y`inzu ya gereza;
batanga ibyo kurya; bara muhumuriza; barengera abakozi b’Imana
3. Bashyira mubikorwa imanza z’lmana kandi bagashyitsa. amategeko yayo (Kubara 22:22; Ibyakozwe
12:23; Matayo 13:41).
4. Bayobora abizera (Ibyakozwe 8:26).
5.Barafasha, bakarinda, kandi bagahumuriza abera , Elisa (1 Abam 1: 19); Daniyeli mu rwobo rw’intare
(Daniyeli 6:22); i Getsimani (Luka 22:43; Matayo 4:11).

6. Bazaherekeza Umwami agarutse (Matayo 25:31; 2 Abatesalonika 1:7).


7. Abana b'Imana iyo bapfuye babajyana mu byicaro byabo byo mu ijuru (Luka 16:22),
Ibiganiro :Mwamaze kubona ugufashwa kwa bamarayika mu mibereho yanyu?
IGICE CYA 9 : INYIGISHO ZEREKEYE KURT SATANI

ISOMO RYA 34 : UMWANZI MUKURU W ‘IMANA N'UMUNTU


Inkomoko ya Satani,

1. Satani avugwa muri Ezekiyeli 28:12-19, Ubwiza bwari buhebuje, ahari yari asumba abandi
barnarayika? Gukiranirwa n’icyaha byinjiye muri we bitewe n'ubwibone bwe n'uko kujugunywa
hanze y'ijujru

2. Kandi avugwa muri Yesaya 14:12-17. Yiswe Lusofero. Ubwibone bwe bwamuteye gushaka kuba
Nk’lmana isumba byose, ingaruka yabyo yajugunywe hanze y’ijuru.

3. Satani ni umuntu koko, ariho, afite ubwenge, afite umugambi n’ugushaka.

Ubumuntu bwa satani.


1. Ni umujura ahora ashaka gusahura ijambo ry'lmana mu mutima w’umuntu (Matayo 13:19).
2. Ni indyarya (2 Abakorinto 11:3),
3. Ni umwicanyi (Yohana 8:44).
4. Ni umunyabinyoma (Yohana 8:44).
5. N'umwami uyobya (Ibyahishuwe 12:9).

Ibiganiro: Mwibwirwa ko satani ariwe ukora cyane muri iki gihe? N'iyihe mpamvu ituma yongera
imirimo ye?

ISOMO RYA 35 : UMWANZI WATSINZWE

Ibyubahiro bya satani,

1. Marayika w'umucyo (2 Abakorinto 11:14).

2, Intare yivuga (1 Petero 5:8).

3. Umwanzi utegeka ikirere (Abefeso 2:2).

4. Umutware w'umwijima (Abakolosayi 1:13).

5. Ikiyo kinini, inzoka, diyoboro, satani (Ibyahishuwe 12:9).


6: Urnwami w’iyi si (Yohana 14:30).

7. Imana y’iyi si (2 Abakorinto 4:4).


8. Umwami w`umworera utagira iherezo witwa mu ruheburayo Abadoni ( Ibyahishuwe 9:11).

Umwanya wa satani.

1. Ku bakristo, satani ni umwanzi watsinzwe (Yohana 12:31; 16:11; 1 Yohana 3:8; Abakolosayi
2:15).
2. Yavumwe iteka ryose (Itangiriro 3:14; Yesaya 65:25).
3.Azatabwa ari muzima mu inyanja yaka umuriro n'amazuku, aho azababazwa iteka n'iteka
(Matayo 25:41; Ibyahishuvye 20:10).

Umwanzuro: Satani ni umunyabushobozi, ariko Imana niyo ishobora byose. Satani yatsindiwe
ku musaraba kugeza iteka. Twamamaze tudacogora kunesha Satani kubw'amaraso ya Yesu
kuri Karuvari (Ibyahishuwe 12:11).

IGICE CYA 10: IBY’IGIHE KIZAZA

ISOMO RYA 36 KITZA KWA KRISTO UBWA KABIRI


Kuza kwa Kristo ubwa kabiri kuvugwa inshuro 318 mu bice 260 byo mu Isezerano Rishya; ni
ijambo ry'ingenzi ry'urnurongo umwe kuri 25. Muri Bibiliya umurongo umwe kuri mirongo itatu
(1/30) uvuga kuri iyi nyigisho; kuri buri murongo umwe uvuga kukuza kwa Kristo ubwambere, hari
8 ivuga ku kuza kwe ubwa kabiri.
1. Kristo azagaruka ate ?
a. Mu ibanga, mu gibe cyo kuzamurwa (1 Abatesalonika 5:2; Matayo 24:44, 50).
b. Kumugaragaro mu gibe azahishurwa (Ibyahishuwe 1:7).

2. Kristo azagaragarira he?

a. Mu gibe cyo kuzamurwa, tuzahurira nawe mu bicu (1 Abatesalonika 4:17).


b. Igihe cyo guhishurwa tuza manukana nawe ku isi (Zakariya 14:4).

2. Ibimenyetso byo kugaruka kwa Kristo. Muri 2 Timoteyo 3:1-9, dusanga urutonde rutanga
ibimenyetso 23 by’igaruka rye. bimwe muri byo ubu byamaze kugaragara. Matayo 24:5-7 na
Matayo 24:12-38 byerekana urutonde rw'ibitnenyetso 10. Tugomba gukora gahunda n'ibikorwa
nkuko umwarni yari kuza mu myaka 100, ariko kubaho imibereho myiza kandi yejejwe nkuko
yaza none uyu munsi wa none
(1Abatesalonika 3:12-13). Isengesho riheruka muri Bibiliya ni "Gwino, Mwami Yesu."(lbyahishuwe
22:20).
Ikiganiro; Mugenzure ibimenyetso byo kugaruka bivugwa mw'Ijambo n’ibyamaze kugaragara muri
iki gihe.

ISOMO RYA 37: UKUZUKA KW’ABAPFUYE

Izi nyigisho zigishwa zeruye mu byanditswe.

a. Mu Isezerano rya Kera (Yobu 19:25-27; Zaburi 16:9; 17:15; Daniyeli 12:1-3). Tubona inkuru
y’umuzuko w'ukuri 1 Abami 17, 2 Abami 4:3235, 13:21.
b. Mu Isezerano Rishya, mu nyigisho za Yesu (Yohana 5:28-29; 6: 39, 40, 44, 54; Luka 14:
13-14; 20: 35-36); no munyigisho z’intumwa (Ibyakozwe 24:15; 1 Abakorinto 15; 1
Abatesalonika 4:14-16; Abafilipi 3:11; Ibyahishuwe 20:4-6, 13).

2. Imiterere y’umubiri wazutse k’umwizera (1 Abakorinto 15).

a. Nta mubiri n’amaraso (imirongo 50-51; Abaheburayo 2:14; 2 Abakorinto 5:1-6; Luka 24:39),
ariko umubiri w`ukuri, -umubiri n'amagufwa", ntabwo ari umwuka.
b. Utangirika (umurongo 42), umubiri utazahinduka nabi, utarwara, utababara.
c. Ubwiza (umurongo 43), umeze nk'igihe yahindurwaga ishusho (Matayo 17; Ibyahishuwe
1:13-18).
d.Wimbaraga (umurongo 43), utazananirwa utagira intege nke.

e. Umubiri w'umwuka (umurongo 44). Umwuka uzaba ubuzima bw`umubiri.


f. W'ijuru (umurongo 47-49).

Umuzuko uzaba gihe ki ?

a. Uwabizera bejejwe (1 Abakorinto 15:23; 1 Abatesalonika 4:14-17). Umuzuko w’abizera ufatanye


no kugaruka kwa Kristo,

b, Umuzuko w'ababi (Yohana5:28-29;Daniyeli 12:2; Ibyahishuwe 20:5,12). Umuzuko wa


banyabyaha ufitanye isano no gucirwaho iteka bizaba ku mugaragaro w'umunsi w'Umwami,
Ibyahishuwe 20:4-6 byerekana ko hari igihe cy’imyaka igera ku 1000 hagati y'umuzuko
w’abizera n'uwabanyabyaha.

Umwanzuro: Imibiri yacu izazurwa, izaba ifite irihe tandukaniro dufite ?

ISOMO RYA 38 : URURANZA


Umunsi warateguwe w’isi igomba gucirirwaho urubanza;
Abakiranirwa bacirirwaho iteka n'abakiranutsi bazabona ingororano (Ibyakozwe 17:31;
Abaheburayo 9:27); Kristo azaba umucamanza; umuntu k’umusaraba azaba umuntu hejuru y'intebe
y'ubwami (Yohana 5:22, 23, 27; 2 Timoteyo 4:1; 2 Abakorinto 5;10; Ibyakozwe 10:42; 17:31).
Nkuko umuzuko utari umwe ni nabwo gucirwa urubanza atari rimwe. Habayeho gucirwa urubanza
n'umwuzure igihe cya Nowa, no kunyuranya indimi ku munara w'lbaberi,
Bibiriya itubwira nibura inshuro zirindwi zitandukanye zimanza

1. Urubanza rwo ku musaraba. Ubushobozi bwa satani k'umuntu bwarashenjaguwe, ibyaha


by'umwizera bya ciriwe urubanza no gukurwaho (Yohana 5:24; 1 Petero 2:24),

2. Urubanza rw'umwizera we ubwe; rw'igihe cyose kandi rudatinduka (1 Abakorinto 11:31-32).

3. Urubanza rw'abakiranutsi, kuntebe yo guca imanza ya Kristo (2 Abakorinto 5:10). Mu gibe


cyo kugaruka kwa kabiri kwa Kristo, umwizera azacirwa urubanza hakurikijwe ibyo yakoze,
Azabona ingororano z'ibikorwa bye bizasigara nyuma amaze gucishwa mu muriro (1
Abakorinto 3:13),

4. Urubanza ku bayuda, igihe cy'ibyago bikomeye (Ezekeyeli 20:34-38; Yeremiya 33:7).

5. Urubanza ku mahanga (Matayo 25:32), igihe cyo kuza ubwa kabiri kwa Kristo mu kibaya cya
Yosafati (Yoweli 3:2; Matay 25: 41, 34).

6. Urubanza rw'abamarayika baguye (1 Abakorinto 6:3; Yuda 2 Petero 2:4).

7. Urubanza rw'abari barapfuye, batabyawe ubwa kabiri, abatarazamuwe kubwtumuzuko


wa mbere, kandi ntibajyanwe mubicu (Ibyahishuwe 20:12). Urwo rubanza ruzabera imbere y'intebe
y'ubwami nini yera (Ibyahishuwe 20:11-12), nyuma y'imyaka 16(Ibyahishuwe 20:5),

8. Abatagira Imana bazajugunywa mu nyanja yaka umuriro (lbyahishuwe 20:15),

Ibiganiro: Ni uruhe rubanza rutureba?


ISOMO RYA 39 UMWANYA WAGENEWE ABABI ITEKA RYOSE
Mu Isezerano Rishya gusa harimo ibice 162 bivuga ku kurimbuka gutegereje abanyabyaha
batihana, Yesu ubwe abivugaho ishuro 70. Ababi banga Kristo bazajyanwa ikuzimu (Zaburi 9:17).

1. Ikuzimu bivuga iki?

a. Gucibwa mu maso y'Imana (2 Abatesalonika 1:9).


b. Ahantu ho guhanwa no kubabazwa (Luka 16:23).

2. Ubusobanuro bw'ijambo

a. Mu itangiriro hari harateguriwe umwanzi n'abamarayika babi be (Matayo 25:41). Ariko


abantu, batemera Kristo, batemeye ijuru bazajyana yo na satani.
b, N'ahantu ho guhanirwa (Matayo 25:46).
c, N'ahantu h’imibabaro (Luka 16:23).
d. N'ahantu haka umuriro (Matayo 13:42, 50; Ibyahishuwe 20:15; 14:10; Matayo 3:12;
Yesaya 33:14).
e. N'ahantu inyo z'abapfu zidashira (Mariko 9:44, 46, 48),
f. Muri Luka 16. tubona umuntu afite ubushobozi bwo kumenya bagenzi be (umurongo 23).
Kandi ashobora kwinginga, ariko ntashobora gusubizwa (umurongo 27); yifuje amazi, cyane
yifuje ko hoherezwa intumwa kuri bene nyina kuba burira kugira ngo batazamusangayo
(umurongo 24-27).
g. Ikuzimu n'ah'iteka ryose, hazabaho iteka ryose.

Uinwanzuro: Ubusobanuro buteye ubwoba tuzi kubyerekeye ikuzimu byagombye kudukubita


agakoni ko kuduhatira gukoresha ibishoboka byose kurira ngo tuzane abazimiye benshi kuri Kristo.

ISOMO RYA 40: INGORORANO ZIHERUKA Z'ABERA

Gupfa k'umukristo n'ugusinzirira muri Kristo (1 Abatesalonika 4:14). Umuntu azakanguka


mw’iboneka ry'Umwami (Abafilipi 1:23).

1. Ikuzo rizaza ry'abizera

a. Bazabana na Kristo (Yohana 14:3).

b Bazarebana amaso kumaso (Zaburi 17:15; 2 Abakorinto 4:6; Ibyahishuwe 22:4).

c.Bazabona ubwiza bwa Kristo (Yohana 17:24).

d.Bazahabwa ikuzo hamwe na Kristo (Abaroma 8:17-18).

e.Bazategeka hamwe na Kristo (2 Timoteyo 2:12).


f.Bazaragwa ibintu byose (Ibyahishuwe 21:7).
g.Bazarabagirana nk inyenyeri (Daniyeli 12:3).

2. Amakamba abazera bazahabwa


a. lkamba ritangirika (1 Abakorinto 9:24-25), ikamba ry'abarushanwa mu kwiruka (Abaheburayo
12:1).
b.lkamba ry'ibyishimo (1 Abatesalonika 2:19), ikamba ry'abaronka imitima y’abizera.
c. Ikamba ry’ukuri (2 Timoteyo 4:8), kubagize ibyiringiro byo kugaruka kwe, Buri wese yagombye
kubona iri kamba,
d.lkamba ryubugingo (Yakobo 1:12), kubizerwa bashikamye kugeza ku gupfa, ikamba ry'abahowe
Imana (Ibyahishuwe 2:10).
e.ikamba ry'ikuzo (1 Petero5:4), kubakuru b'itorero, kubashumba, kubamisiyoneri, kubigisha
bose Ijambo ry'lmana.
3. Ijuru n'iki?

d.Ni inzu ya Data (Matayo 6:9; 2 Abakorinto 12:2). Ijuru rya mbere ni icyirere cy'inyoni. Irya kabiri
niho inyenyeri ziba, irya gatatu niho Imana iba.
e. Ni inyubako itarubatswe n'amaboko y'abantu, ariko yubatswe n'Imana (2 Abakorinto 5:1).
f. Ubwami bw'Imana na Kristo (Abefeso 5:5).
g.Urugo rwa Data (Yohana 14:2).
h.Ni ahatagera urupfu, kurira, agahinda, umubabaro, naho amarira ataba (Ibyahishuwe 21:4; 22:5).
Ahantu hataba ijoro n'urawijima (Ibyahishuwe 7:16).
i. Ahantu aho byose byaremewe bushya: uruzi rw'ubugingo, igiti cy'ubugingo, imibanire
mishya, ubutambyi bushya, umucyo mushya (Ibyahishuwe 21:5; 22: 1-5).
Umwanzuro: Ijuru rikinguriwe buri wese. Intego yacu ni ukugerayo, duherekejwe n'imbaga
y'abakijijwe kuko tuzaba twarabagejeje k'ubwami.

INYIGISHO ZEREKEYE ICYAHA


1. Icyaha n’iki
2. Inkomoko y’icyaha
3. Inzira z’icyaha
4. Izego z’icyaha
5. Imiterere y’imibiri y’abantu n’icyaha
6. Imizi y’icyaha
7. Icyaha kitababarirwa
8. Ifumbire y’icyaha
9. Ingaruka y’icyaha
10. Kunesha icyaha

UMUSOGONGERO

Dusoma mubyanditswe byera ko , Imana irangije kurema , byose byari byiza << Imana
ireba ibyo yaremye byose n’uko byari byiza cyane. Buragoroba , buracya , uwo n’umunsi
wa gatandatu >> ( itang : 1:31 ) ariko iyo tugeze muri iki gihe , tubona ibintu byinshi bitari
byiza. Ubugome, intambara , amakimbirane , ubuhake , umubabaro , ndetse n’urupfu.
Kubw’iyo mpamvu ikibazo kirabazwa : << ikibi cyaje mu isi mubuhe buryo? >>
n’abanyabwenge ubwabo barabyibaza . ntahandi igisubizo gishobora kuboneka uretse muri
Bibiliya . Imana ubwayo yerekana n’inkomoko yacyo , ariko igatanga n’umuti wamara
icyaha
1. ICYAHA NI IKI

*Mu ijambo khata mu ruheburayo nukubura intego mu buzima.


*Mu rugiriki ni hamartia = kubika intekerezo mbi mu mutima
Ibitumenyesha icyaha n’itegeko ( Rom 7:7 ) muri 1Yoh 3:4 << umuntu wese ukora ichaya
aba agomye kandi icyaha nibwo bugome . ubugome cyangwa kwica amategeko >> mu
mategeko harimo n’amateka n’amasezerano n’inama .
Muri make , icyaha ni ukwica itegeko.
2. INKOMOKO Y’ICYAHA ( soma Rom 5:12 -14 )
Mu ijuru habanje kuba intambara ( Iyahishuwe 12:7-9) reba ubwibone bwa satani
( Yesaya 14:9-14 ) . nyuma yaho nibwo imana yakebye ingoma ya edeni mu ruhande
rw’iburasirazuba , ishyiramo umuntu yaremye << Uwiteka Imana imeza igiti cyose
cy’igikundiro cyera imbuto ziribwa , imeza n’igiti cy’ubugingo hagati mur’iyo ngobyi
imezamo n’igiti cy’ubwenge bumenyesha ikiza n’ikibi >> ( Itang 2:8-9 ) . niyo yabaye
intandaro yo kwirukanw kwa Adamu akajya kure ya yangobyi ya edeni , atandukana
n’Imana.
Niryari umuntu azagarukirar’Imana akangera gukora ku giti cy’ubugingo ? ( ibyahish
22:14).
Imana yabuze urubyaro ruyubaha , Imana yageragereje kuri Adamu ntibyashoboka ( itang
3:1-7 )
Imana yageragereje kuri Nowa , ntibyashoboka ( itang 11:1-9)
Imana yageragereje kuri Aburahamu , ntibyashoboka ( kubara 14:20-23 , guteg 1:34-36 ,
heb 4:3-8 )
Imana yateguye urubyaro ruyubaha kandi ruzaboneka muri yesu ( Rom 3:23-24 , Ibyak
4:11-12 )
3. INZIRA Z’ICYAHA : ( inzira n’eshatu )
a. Icyaha gikorerwa mu mutima ( Imig 23:7 , Itang 6:5 )
b. Icyaha gikorwa giturutse mu magambo ( Imig 10:19)
= soma 2 Timo 2:16 , hariho nabarahira ibinyoma
c. Icyaha kigaragarira no mubikorwa ( kuva 20:13-15) abantu baharanira
ibyavuzwe n’ibyakozwe gusa , ariko Imana iharanira n’ibyatekerejwe mu
mitima. ( yer 17:9-10 )

4. INZEGO Z’ICYAHA ( inzego n’enye )


a. Icyaha cy’inkomoko = Adam na Eva ( Itang 3:1-19 ) icyaha cy’inkomoko
y’urupfu =peche original
b. Icyaha cya karande ( kavukire ) gikomoka kub’ababyeyi ( Itang 20:5 ) =
peche hereditaire soma Mat 27:25.
c. Icyaha giturutse mubufatanyacyaha ( 1Sam 8:5 ) = peche collectif.
Abayisirayeli bashatse kwigana abanyamahanga barabinanirwa. =kuva 32:6-
13 ubwo biremeraga ikimasa
d. Icyaha gatozi ( 2Abam 5:20-27 ) icyaha cya Gehazi ( individual ) akurikira
Namani w’umusiriya icyaha cy’inkomoko n’icyaha cya karande gikomoka
kubabyeyi , abantu barabihanirwa ariko ntabwo byababuza ubugingo ( reba
2Kor 5:10 ) ariko icyaha cy’ubufatanya cyaha n’icyaha gatozi (peche collectif
et individual )birahanirwa abantu bakiri mu isi , kandi batakwihana bakabura
ubugingo buhoraho .
Ingero ku cyaha cy’ubufatany cyah ( collectif )
. kunyura munzira ibujijwe byanditse ku cyapa
. kunyara ahantu hatemewe byanditse ku cyapa

5. IMITERERE Y’IMIBIRI Y’ABANTU N’ICYAHA

Iyi miterere y’imibiri y’abantu n’icyaha nayo igira uruhare rukomeye gushukana , cyangwa
kurengera . umuntu ushobora gushukwa nuko ateye cyangwa akarengerwa n’uko ateye .
Muri Typologie de Heymans ( Caracterology ) uko imiterere y’abantu ari umunani (8)
1. Babiri muri nibo bavamo abayobozi Possionate na caterique =2/8
2. Umwe muri bo abika inzika akayiraga n’abana sentimental = 1/8
3. Batatu bakunda ibyo kurya 3/8 ariko Nerveux , Sanguin , Amorphe umwe
muri aba batatu ararya ntahage Amorphe = 1/8
4. Umwe n’abazi kubyina , umupira , intore , etc --- =1/8
5. Babiri inyangamugayo = 2/8 Passionne na Flegmatique batinya guhemuka
6. Umwe ntagira icyo akunda kandi ntahungabanwa n’ikibazo =3/8 Apothique
7. Batatu bakunda igitsina =3/8 Nerveux , Sanguin , Amorphe ,ariko babiri muri
bo bakagishobora Nerveux na Amorphe ( abo mvuze n’abagabo ) abagore
bakunda igitsina kandi bakagishobora ni batandatu 6/8. Uretse Apatique na
flegmatique gusa , abandi keretse ari uburwayi
8. Kuganira kubya politique cyane = 1/8 Sanguin
9. Babiri barabeshya : 2/8 colelique na Sanguin
Colerique kubikabyo
Sanguin akabeshya kugirango abone inyungu
10. Kwirarira = 1/8 Nerveux
11. Gukunda ideni = 1/8 Passionne
12. Abajura = 3/8 Sanguin , Nerveux , Amorphe
Ntiwabatuma kubyerekeranye n’amafaranga ,ntibayagezayo
6. IMIZI Y’ICYAHA
Ibyaha bikorerwa imbere ariko ntibigaragare n’ubwo byagaragara , ntibigaragaze ingaruka .
- Ubwibone prov 16 :18
- Uburakari efes 4:26
- Ubunebwe efes 4 :27-28
- Kwikubira zab 39:7
- Kwaya luka 16:1
- Kwifuza / kurarikira Rom 1:29
- Indanini prov 23:21
Imizi y’iyaha n’inkomoko y’icyaha byase kwifuza bishobora kuzana kwica cyangwa
kugambana
7. ICYAHA KITABABARIRWA
Icyaha cyo kwiyahura , kutababarira , kwanga gusa imbabazi uzi neza ko wakoze icyaha ,
uwiyahuye ntabona uko yatuza akanwa ke ( Rom 10 :9 , Mat 6 :14-15 ) = Heb 10 :26-30

8. IFUMBIRE Y’ICYAHA:
a. Ifumbire y’icyaha n’umubiri w’umuntu ( Rom 7 :14-25 ) ururimi , amaso ,
igifu ,igitsina.
- Ururimi yakobo 3 :2-12
- Amaso mat 5 :27
- Igifu filip 3 :19
- Igitsina Rom 1 :24-27
b. Ifumbire y’icyaha n’ibihembo by’isi Mat 13 :22
c. Ifumbire y’icyaha ni satani : Ibyahishuwe 13 :2
9. INGARUKA Y’ICYAHA

Ingaruka y’icyaha cya Adam : - urupfu itang 3 :17-20


- Indwara ingaruka y’icyaha gatozi
- Ubukene - kubura amahoro ( yes 48 :22 )
- Ubugumba - kubura kunyurwa 1tim 6 :6)
- Inzara n’ibindi bizi byinshi
Ingaruka y’icyaha ntishira kw’isi uwakoze iyo yihannye aba abonye ubugingo buhoraho ,
ariko abantu ntibamushira amakenga : - umujura ateye ubwoba
- Umwicanyi ahora ateye ubwoba
- Umurozi ahora ateye ubwoba
10. KUNESHA ICYAHA

Reba imbuto z’umwuka ( Abagal 5 :22-23 ) = Yoh 15 :1-5


- Urukundo
- Ibyishimo
- Amahoro
- Kwihangana
- Kugiraneza
- Ingeso nziza
- Kugwa neza
- Gukiranuka
- Kwirinda
Uwemereye umwuka w’Imana akarema muri we izo mbuto z’umwuka , umuntu yanesha
icyaha .
Umuntu ufite urukundo akurikiza itegeko rya Mat 7:12 << nuko ibyo mushaka ko abantu
babagirira namwe kuko ariyo mategeko n’ibyahanuwe >>
Ukunda umuntu ntiwamwiba , ntiwmusambanya , ntiwamubeshya , ntiwamwica kuko
ntawakwifuza ko babimugirira.

INCAMAKE Y’INYIGSHO ZEREKEYE ITORERO


1. Itorero nk’igicucu cy’ukuri kuzahishurwa: Itang 3:2, Kuv 19:1-6
Ibyakozwe 7:38
2. KUVUKA KW’ITORERO IBYAKOZWE 2:1-4 Ro 8:23
a. Itorero n’matorero Ibyahishuwe 2-3, Ibyakozwe 20:28
b. Itorero n’idini -Itorero ibyakozwe 20:28,
3. AMAZINA YITIRIWE ABANYAMURYANGO B’ITORERO
a. Abizera – (1Tesa 2:10, 1Tim 4:10)
b. Abavandimwe – (Filip 1:14,- kol 4:5)
c. Abahamya (Ibyakozwe 1:8)
d. Abera (1Pet 1:13 – 16, 2 kor 13:13)
e. Intore (Matayo 24:24)
f. Abinzira ya yesu (Ibyakozwe 9:1)
g. Abigishwa (yohana 8:31. Ibyakozwe 9:1)
h. Aba kristo (Ibyakozwe 11:26, 1Pet 4:16. Ibyakozwe 26:28)
4. AMAZINA YITIRIWE ITORERO UBWARYO
a. Umubiri wa kristo (1kor 12:27, Efeso 4:12)
b. Inzu y’imana (1 kor 3:9)
c. Ubwoko bwatoranyijwe (1Pet 2:9)
d. Abatambyi b’umwami (1Pet 2:9)
e. Umurima w’Imana (1kor 3:9)
5. INSHINGANO Y’ITORERO
a. Ubutumwa bukomeye, inshingano nkuru (Mat 28:18 – 20)
b. Gukura kw’itorero (2Tim 3:7, Ite 6:1- 2)
c. Guterana kwera (Ijambo ry’imana no gusenga no gusangira ibyabo, kumanyagura
imitsima Ibyakozwe (2:42-43)
6. UBUZIMA BW’ITORERO

a. Imirimo mu Itorero ijyanye n’umuhamagaro


Intumwa
Umuhanuzi
Efe 4:11
Umuvugabutumwa
Umushumba
Umwigisha
b. Impano mu Itorero
-Impano z’umwuka 1 kor 12:8-11
-Impano zigendana n’imirimo Rom 12:6 – 8, Ikor 7:6:7
c. Inzira z’itumanaho hagati y’Imana n’abantu
-Kubonekerwa (Itang 17:1) =Theophanie
-Kurota (Itang 28:12, Dan 7:1 =Songe =dreams
-Kwerekwa Dan 8:1-2 =Vision
-Kuganira n’Imana nk’inshuti murebana (Kuv 33:11) Contacte Directe
-Umuhanuzi (Amos 3:7)
-Ikimenyetso n’igitangaza (Abacamanza 6:33- 40)
-Amandiko atamenyekana (dan 5:25) bisobanurwa mu mwuka.
-Guhishurirwa (Ibyahishuwe (1:1-20)
d. Imyuga mu Itorero:
- Korali – Kuririmba (Kol 3:16 =Efe 5:19)
Ubudiyakoni (Ibyakozwe 6:1- 6, Ro 16:1)
e.Imbuto mu Itorero (Ubu kristo bwuzuye)
Urukundo, Ibyishimo, Amahoro, Kwihangana, Kugira neza, Ingeso nziza,
Gukiranuko, Kugwa neza,Gukiranuka no Kwirinda (Galatiya 5:22-23)
Ibimeze bity, nta tegeko ribihana niho ikimenyetso cy’abo Imana yemera kigaragarira
7. IMIHANGO Y’ITORERO
a. Umubatizo (Matayo 3:16-17)
b. Igaburo ryera (1kor 11:23-34)
c. Ubukwe (Itang 2:18-24)
d. Gushingira (Ibyahishuwe 14:13)
e. Kwakira abana (Mariko 10:13- 16)
8. IMIBURO Y’ITORERO:
a. Kuba maso (Luka 21:36)
b. Kugendera kubimenyetso ( Mko 13:35, Mat 24:42, Mat 25:13)
9. AKAMARO KO GUTERANA (Heb10:25)
a. Kuramya (Luka 24:50-52)
b. Gukeburana (Galatiya 6:1-2)
c. Gufashanya (yesaya 58:7, Yakobo 1:27)

You might also like