Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 95

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI


2010-2017

IJAMBO RY’IBANZE

Banyarwanda, Banyamuryango ba
FPR-INKOTANYI by’umwihariko,
namwe Nshuti z’u Rwanda
n’iz’Umuryango FPR-INKOTANYI.
Kuva Umuryango FPR-INKOTANYI
wabaho, waharaniye kubaka

Ubumwe bw’Abanyarwanda, kwimakaza Demokarasi mu


Rwanda no guharanira Amajyambere y’Abanyarwanda
bose. Uru ni urugamba twiyemeje; intambwe tumaze gutera
irashimishije; ariko kandi uru rugamba ruracyakomeza.

Duharanira UBUMWE kuko tuzi ko umuryango ushobora


kuzima iyo ujemo amacakubiri ntahoshwe; naho umuryango
wunze ubumwe urasugira, ugasagamba.

Duharanira DEMOKARASI kuko tudashidikanya ko ariyo


nzira yonyine y’imiyoborere myiza ituma abaturage bagira
ijambo n’uruhare mu bibakorerwa, kwishyiriraho abayobozi,
mu kugenzura imikorere yabo, no mu gufata ibyemezo mu
micungire y’Igihugu.

-1-
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Duharanira AMAJYAMBERE kuko twemera ko intego


y’umwimerere y’ubutegetsi bwiza ari uguhindura imibereho
y’Abanyarwanda, igahora igana aheza.

Mu mwaka w’i 2003, mwashimye Imigambi by’Umuryango


FPR-INKOTANYI, maze muwutora mutazuyaje. Tumaze imyaka
irindwi dufatanya gushyira mu bikorwa intego twiyemeje.

TURABIBASHIMIRA BYIMAZEYO

Ibyo tumaze kugeraho dusangiye ingendo birashimishije


kandi ntabwo dushobora gusubira inyuma. Ni yo mpamvu
muri iyi myaka irindwi (2010-2017) iri imbere, Umuryango
FPR-INKOTANYI ushaka gukomeza guteza Abanyarwanda
n’Igihugu cyacu imbere.

Turasaba Abanyarwanda bose gukomeza kugirira icyizere


Umuryango FPR-INKOTANYI.

KAGAME Paul

Perezida w’Umuryango FPR-INKOTANYI

-2-
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

INTANGIRIRO RUSANGE
Umuryango FPR-INKOTANYI wagaragaje ko ufite ubushake
n’ubushobozi byo gukorera Abanyarwanda ubaganisha ku
mibereho myiza n’iterambere rirambye.
Ibi twabigezeho tugendeye ku ntego-remezo icyenda
z’Umuryango FPR-INKOTANYI zikurikira:
1. Kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda;
2. Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano
w’abantu n’ibintu;
3. Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi;
4. Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite
w’Igihugu;
5. Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire
mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso zijyanye
nabyo;
6. Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage;
7. Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no
gucyura impunzi;
8. Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi
bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye
n’ubuhahirane;
9. Kurwanya jenosode n’ingengabitekerezo yayo.

-3-
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Impamvu zo kongera gutora Umuryango FPR-


INKOTANYI
Muri iyi myaka irindwi ishize, hari byinshi Umuryango FPR-
INKOTANYI wagejeje ku Banyarwanda mu byiciro binyuranye
by’ubuzima bw’Igihugu.
-- Mu MIYOBORERE MYIZA Umuryango FPR-
INKOTANYI wimakaje ubuyobozi buboneye,
bushimangira uburenganzira bwa muntu n’ubumwe
bw’Abanyarwanda, kandi bwubaka ubwuzuzanye
n’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo. Wiyemeje
kandi kubungabunga umutekano n’ubusugire
bw’Igihugu, kubahiriza amahame ya demokarasi,
arimo kwitorera abayobozi, kwegereza ubuyobozi
n’ubushobozi abaturage kugira ngo barusheho kugira
uruhare mu kugena no kugenzura ibibakorerwa, no
gukorera mu mucyo. Umuryango FPR-INKOTANYI
na none wiyemeje kubaka ububanyi n’amahanga
bushingiye ku bwubahane, ubuhahirane n’ubufatanye
kandi bugamije inyungu z’Abanyarwanda.
-- Mu byerekeye UBUKUNGU, Umuryango FPR-
INKOTANYI wateje imbere ubukungu bushingiye ku
miterere no ku mutungo bwite by’Igihugu, cyane
cyane ku Abanyarwanda ubwabo. Umusaruro mu
byiciro bitandukanye by’ubukungu wariyongereye,
cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi, mu ishoramari,
mu bukerarugendo, mu nganda, ubucuruzi
n’ubukorikori. Ibikorwa remezo nabyo byatejwe
imbere; byose bigamije gutsura amajyambere mu
Rwanda.

-4-
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

-- UBUTABERA bwahawe intebe, inzego zabwo


ziravugururwa, maze burushaho kurengera buri
wese. Umuryango FPR-INKOTANYI washyize imbaraga
by’umwihariko mu kurwanya akarengane, ruswa
n’izindi ngeso mbi zifitanye isano nayo. Umuryango
FPR-INKOTANYI wakomeje kurwanya byimazeyo
jenoside n’ingengabitekerezo yayo haba mu Rwanda
cyangwa mu mahanga. Twiyemeje kandi guca
burundu umuco wo kudahana no guhashya ivangura
iryo ariryo ryose.
-- IMIBEREHO MYIZA y’abaturage ni cyo gipimo
cy’iterambere nyakuri. Ni yo mpamvu Umuryango
FPR-INKOTANYI wiyemeje guharanira ubuzima
bw’abaturage buzira umuze, guha abanyarwanda
bose amahirwe angana yo kwiga, kwita ku
batishoboye, kunoza politiki y’ubwiteganyirize,
iy’ubutaka, imiturire n’ibidukikije, ndetse n’iy’imikino
n’imyidagaduro bizamura imibereho myiza
y’abaturage.
Gahunda z’iterambere zose zirushaho kuramba n’abaturage
bakazigira izabo, iyo zishingiye ku muco w’Igihugu. Ni yo
mpamvu Umuryango FPR-INKOTANYI washingiye ibikorwa
byose ku muco w’ u Rwanda. Ni wo uduhuza, ukatugira
umwe, ukaduha byinshi dusangiye. Uyu muco kandi ukwiye
gukomeza kutuyobora, ukaba isoko y’ibisubizo ku bibazo

-5-
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

biriho n’ibizaza.
N’ubwo Umuryango FPR-INKOTANYI wagejeje u Rwanda
n’Abanyarwanda ku byiza byinshi, inzira y’amajyambere
iracyari ndende. Ubushake n’ubushobozi twagaragaje
turacyabifite kandi ntituzahwema kubikoresha ngo tugeze
Abanyarwanda ku ntera yisumbuye muri iyi myaka irindwi iri
imbere.
Mwahisemo neza mutora Umuryango FPR-INKOTANYI
nawo ntiwabatenguha; nimuwongere icyizere nawo
ukomeze ubageze ku bindi byiza byinshi.

-6-
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

UMUTWE WA MBERE

I. IMIYOBORERE MYIZA
Muri iyi manda y’imyaka 7 ya Perezida wa Repubulika (2003-
2010) hakozwe byinshi mu bijyanye n’ubukangurambaga,
guteza imbere urubyiruko n’abagore, kubaka itangazamakuru,
kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’Igihugu,
ububanyi n’ahamanga bishingiye ku bwubahane, ubufatanye
n’ubuhahirane no gushyigikira ko imiryango itari iya Leta
ikora neza kandi ikagira uruhare rugaragara mu iterambere
ry’Igihugu.
Kubera iyi miyoborere myiza, u Rwanda ruyobowe
n’Umuryango FPR-INKOTANYI, urangajwe imbere na
Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u
Rwanda, rwegukanye ibikombe by’ishimwe muri gahunda
zitandukanye.
Zimwe mu ngero z’ibyo bikombe ni izi:
-- U Rwanda rwegukanye inshuro ebyiri igikombe
gitangwa n’Umuryango w’Abibumbye ku mitangire
ya servisi nziza mu nzego za Leta cyitwa “UN Public
Service Award”;
-- U Rwanda rwahawe igikombe cyo guteza imbere
Abagore muri Afurika cyitwa “African Gender Award”;
-- U Rwanda rwegukanye kandi igikombe cya mbere
cyo kubaka Amahoro no guhanga ibintu bishya mu
miyoborere cyitwa “Peace and Innovation Award”;

-7-
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

-- U Rwanda kandi rwabaye urwa mbere ku isi mu


kugena no kuvugurura imikorere iteza imbere
ishoramari “Best Reformer in Doing Business”.
-- U Rwanda rwabaye mu bihugu bya mbere muri Afurika
muri mu gushyiraho igipimo nyafurika ku miyoborere
myiza (APRM: African Peer Review Mechanism);
ruba n’ urwa mbere mu gushyiraho ibipimo by’
imiyoborere ruhuriyeho n’ abafatanyabikorwa (JGA:
Joint Governance Assessment).
Niyo mpamvu Umuryango FPR-INKOTANYI usaba
abanyarwanda bose kongera kuwutorera Umukandida
kugirango ibyiza bimaze kugerwaho bikomeze
gushimangirwa na gahunda nziza ziri imbere zikomeze
zishyirwe mu bikorwa.

1.1 Ubukangurambaga

Icyo Umuryango FPR – INKOTANYI wimirije imbere

Umuryango FPR-INKOTANYI wiyemeje gushimangira


intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge.
Wiyemeje kandi kwongera uruhare rw’abaturage mu ifatwa
ry’ibyemezo bibafitiye akamaro binyuze mu Nteko Rusange

-8-
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

y’Akagari, mu kwishyiriraho abayobozi no gukurikirana


ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zibagenewe.

1.1.1. Muri iyi manda ishize, Umuryango


FPR-INKOTANYI wakoze byinshi mu rwego
rw’ubukangurambaga

U Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu


bukangurambaga bushingiye cyane cyane ku kugarura
Ubumwe bw’Abanyarwanda, ku kubaka ubuyobozi
bushingiye kuri Demokarasi igaragarira mu kwegereza
abaturage ubuyobozi bitoreye; ndetse no kongera ingufu mu
itumanaho n’itangazamakuru riha buri wese ubwisanzure.
Gushimangira ubumwe n’ubwiyunge

• Hahuguwe ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda


hakoreshejwe uburyo bunyuranye
bw’ubukangurambaga, ibyo byatumye imibanire
y’abanyarwanda irushaho kuba myiza n’ ibindi.

• Abanyarwanda bahabwa amahirwe angana mu ngeri


zose z’ubuzima.

• Abanyarwanda bakangukiye kwitabira inkiko Gacaca


nk’ubutabera bwunga; byakuye urwicyekwe mu
miryango.

Gutoza abanyarwanda umuco wo gukunda igihugu, gushyira


imbere inyungu rusange no gukora byinshi byiza kandi vuba

• Hashyizweho Itorero ry’igihugu rimaze gutoza Intore


z’ibyiciro bitandukanye.

-9-
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Abanyarwanda bakangukiye kugira ubwitange mu


bikorwa bigamije guteza imbere igihugu (kuremera
abatishoboye, kubaka amashuri, nibindi).

Kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi

• Havuguruwe amategeko n’imikorere y’Uturere,


Umurenge, Akagari n’Umudugudu, ubu abaturage
bahabwa serivisi batagombye gukora ingendo
ndende.

Kubaka umuco wo gutanga Serivisi nziza no kwimakaza


imiyoborere myiza

• Kwimakaza indangagaciro na kirazira mu nzego


zitandukanye z’ubuyobozi byafashije abaturage
guhabwa servisi nziza kandi ku gihe na gahunda
z’Igihugu zigerwaho ku buryo bwihuse.

• Imikoranire myiza ya Leta n’abafatanyabikorwa


yatumye u Rwanda rutera intambwe ishimishije mu
bipimo bitandukanye by’imiyoborere myiza.

Gutoza abaturage kugenzura imikorere y’inzego n’abayobozi


bishyiriyeho

• Inzego zose zikorerera ku mihigo, abaturage nabo


bakangukiye gukorera ku ntego, guhiganwa no guta
umuco wo gutsimbarara ku bya kera bitakijyanye
n’igihe.

• Mu nzego zose abaturage bitorera ababahagarariye

- 10 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

bakanagenzura imikorere yabo.

• Inzego z’ibanze zegerejwe ubuyobozi n’ubushobozi


ku byerekeye imari , abakozi no gufata ibyemezo.

Gukangurira abaturage kwihangira no guteza imbere


umurimo

• Abaturage bashishikarijwe kwibumbira mu


makoperative;

• Hashyizweho gahunda zifasha abaturage kubona


imirimo ibaha umushahara ubafasha kwizigamira nka
(HIMO, ubudehe, n’ izindi).

• Hashyizweho umunsi ngarukamwaka w’ibintu bishya


“Innovation day” n’icyumweru cyo kumurika ibikorwa
by’indashyikirwa.

1.1.2. Mu Bukangurambaga Umuryango FPR -


INKOTANYI uzibanda kuri ibi bikurikira:
• Gukomeza kubaka Itorero ry’Igihugu kugera ku rwego
rw’akagari n’Umudugudu.

• Hazatangizwa ku buryo buhoraho, gahunda yo


gukorera Igihugu nta mushahara (National Service).

• Hazakomeza gushyirwa ingufu mu guteza imbere


Ubumwe n’ Ubwiyunge bw’ Abanyarwanda.

• Guteza imbere politiki y’imiyoborere myiza iha


uruhare abanyarwanda mu kwifatira ibyemezo kuri

- 11 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

gahunda zibareba.

• Gukomeza kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi


abaturage bizakomeza, servisi nyinshi zishyirwe ku
nzego zegereye abaturage.

• Gukomeza gushimangira politike y’ubuyobozi


busaranganyijwe kandi buzira iheza.

• Gukomeza gukangurira abanyarwanda bose gukora


umurimo unoze, gutanga serevisi nziza kandi zihuse
hashyirwaho ingamba zo kubigeraho.

• Gukomeza gukangurira abanyarwanda guhindura


imyumvire ku bijyanye no gukunda igihugu bashyira
inyungu rusange imbere.

• Gukangurira abaturage kurwanya ruswa, akarengane,


kumenya no guharanira uburenganzira bwabo.

• Kunoza igenzura ry’ibikorerwa mu nzego z’ibanze


(Clean Audit Report ).

- 12 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

1.2. Iterambere ry’urubyiruko


Icyo Umuryango FPR–INKOTANYI wimirije imbere ni ugutoza
urubyiruko umuco wo gukunda Igihugu, wo kwikemurira
ibibazo, no kurufasha kubona umurongo uboneye watuma
rurushaho kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere
ry’Igihugu kuko ari rwo mbaraga n’amizero yacyo.

1.2.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wagize uruhare


mu:
Gushaka uburyo amashuri y’ibyiciro byose yagwira, urubyiruko
rugashobora kugera ku bumenyi n’ubuhanga bihanitse

• Urubyiruko rwashishikarijwe kwiga amashuri


y’ubumenyi n’ikoranabuhanga «sciences»
by’umwihariko urw’abakobwa.

• Urubyiruko rutishoboye ruhabwa inkunga irufasha


gukomeza amashuri.

• Urubyiruko, nta vangura rukomeje gufashwa kwiga


mu mashuri makuru haba mu gihugu cyangwa mu
mahanga; ndetse abatsinze cyane Nyakubahwa
Perezida wa Repubulika abaha buruse y’ubuntu.

• Imbuto Foundation ifasha urubyiruko mu kwihangira


imirimo no gushishikariza abana b’abakobwa kwiga.

- 13 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Guteza imbere imibereho y’urubyiruko, guhesha agaciro


umurimo n’ibikorwa bitubura inyungu

• Urubyiruko rwitabiriye guhindura amashyirahamwe


yarwo mu makoperative no gushinga andi; amwe
muriyo aterwa inkunga.

• Hashyizweho uburyo butandukanye bwo gufasha


urubyiruko kwiteza imbere no kubona inguzanyo.

• Hatangijwe gahunda yo kwimenyereza umurimo


(Internship) ku rubyiruko rurangije Kaminuza
n’amashuri makuru.

• Urubyiruko rwitaweho nk’icyiciro kihariye mu


gutegura gahunda z’ingamba z’iterambere
ry’ubukungu no kurwanya ubukene.

Guharanira ko urubyiruko rugira uburere butunganye n’ubuzima


buzira umuze

• Hakozwe Itorero ry’urubyiruko ruba mu gihugu


n’ingando ku rubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu
mahanga.

• Urubyiruko rurahagarariwe mu nzego zitandukanye


z’ubuyobozi bw’Igihugu.

• Hashyizweho inzego z’Ihuriro ry’abanyeshuri mu


mashuri yisumbuye n’amakuru.

• Hatangijwe gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge


na SIDA mu rubyiruko.

- 14 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Guteza imbere ubusabane n’ubutwererane hagati y’urubyiruko


rw’u Rwanda n’urw’amahanga

• Urubyiruko rw’u Rwanda rwitabiriye amahuriro


n’inama by’urubyiruko haba mu gihugu, mu karere
no mu mahanga .

• U Rwanda rwasinye amasezerano nyafurika


y’Urubyiruko “African Youth Charter”.

1.2.2. Mu guteza imbere urubyiruko Umuryango


FPR-INKOTANYI uzibanda:
• Kwongera ubushobozi bw’amakoperative no
gukurikirana imikorere yayo.

• Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rukavamo ba


rwiyemezamirimo.

• Gushyiraho gahunda ifasha urubyiruko kwibonera


ibikoresho by’ubwubatsi (hydroform, amatanura, n’
ibindi).

• Gukomeza gutoza urubyiruko umuco wo gukunda


Igihugu.

• Gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zifasha


urubyiruko kugira ubuzima buzira umuze.

• Guteza imbere ubusabane n’ubutwererane


bw’urubyiruko mu gihugu no mu mahanga.

- 15 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

1.3 Iterambere ry’abagore

Umuryango FPR-INKOTANYI waharaniye gushimangira ihame


ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore
mu iterambere ry’Igihugu. Niyo mpamvu Umuryango FPR-
INKOTANYI uzakomeza guharanira kurandura burundu inzitizi
zose zikibangamiye iterambere ry’umugore.

1.3.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wagize uruhare


muri gahunda zo guteza imbere umugore
mu buryo bukurikira:
Gushyigikira gahunda zivana umugore mu bukene

• Uburinganire bwinjijwe muri gahunda yo kurwanya


ubukene no mu ngengo y’imari ya Leta.

• Abagore bitabiriye guhindura amashyirahamwe


yabo amakoperative n’ ibikorwa by’ubukorikori
n’ishoramari.

• Hashyizweho gahunda zifasha umugore


kworoherezwa imvune z’urugo.

Kuvanaho burundu amategeko abangamiye iterambere


ry’abagore

• Hashyizweho amategeko mashya ashimangira ihame


ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo bituma
bagira uburenganzira bungana ku mutungo no ku
bwenegihugu.

- 16 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Imiryango nyarwanda yakanguriwe kubana mu


buryo bwemewe n’amategeko.

• Hashyizweho komite zo kurwanya ihohoterwa


rishingiye ku gitsina kuva ku rwego rw’Umudugudu
kugeza ku rwego rw’Igihugu.

Gukomeza gukangurira abagore kujya mu nzego zifatirwamo


ibyemezo

• Hashyizweho urwego rushinzwe kugenzura


iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’umugabo
n’umugore (Gender Monitoring Office).

• Ihame rya “nibura 30%” by’abagore mu nzego


zifatirwamo ibyemezo riteganywa n’ Itegeko Nshinga
ryatangiye kubahirizwa.

Gukangurira abagore kwitabira amashuri y’ingeri zose

• Ababyeyi bashishikarijwe kwita ku burezi bw’abana


b’ibitsina byombi.

• Politiki yo guteza imbere uburezi bw’umwana


w’umukobwa yatumye umubare w’abagore
wiyongera mu mashuri y’ingeri zose no ku isoko
ry’umurimo.

- 17 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

1.3.2. Ibizibandwaho:

• Gukomeza gushimangira ihame ry’uburinganire


hagati y’abagore n’abagabo muri gahunda zose
z’igihugu no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa
ry’amategeko abushimangira.

• Gukomeza gushishikariza abagore kwibumbira mu


makoperative , kugana ibigo bitanga inguzanyo no
guhuza ibikorwa byabo n’ibikenewe ku isoko.

• Kwinjiza muri buri kigo nderabuzima gahunda


“ISANGE” ifasha abahohotewe.

• Gukomeza kubaka ubushobozi bwa za Komite zo


kurwanya ihohoterwa ku nzego zose.

• Gukomeza gushishikariza abakobwa kwitabira kwiga


amashami y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’ay’imyuga
itandukanye.

• Gukurikirana ko ihame ry’uburinganire ryinjizwa mu


igenamigambi ry’ingengo y’imari y’inzego za Leta.

1.4. Iterambere Ry’imiryango Itari Iya Leta

Icyo Umuryango FPR–INKOTANYI wimirije imbere ni uko


habaho Imiryango itari iya Leta (civil society) ifite imikorere
igamije inyungu rusange, ikanagira uruhare rugaragara mu
iterambere ry’Igihugu.

- 18 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

1.4.1. Umuryango FPR–INKOTANYI wakoze iki?


Umuryango FPR–INKOTANYI wagize uruhare mu:
Gushyigikira ishyirwaho ry’Urwego rwigenga ruhuza abagize
Imiryango itari iya Leta

• Hashyizweho ihuriro (Platform) ryigenga ry’imiryango


nyarwanda itari iya Leta;

• Hashyizweho amakomite ahagarariye imiryango


nyarwanda itari iya Leta kuri buri Karere;

Gushyigikira ko Imiryango itari iya Leta igira uruhare ku


ngengo y’imari ya Leta bityo ikarushaho kwinjira mu bikorwa
by’amajyambere:

• Imwe mu miryango itari iya Leta imaze kugira ibikorwa


bibyara inyungu.

• Imiryango itari iya Leta ibifitiye ubushobozi ipiganira


amasoko ya Leta;

• Hagiyeho urubuga muri Minisiteri y’imari ruhuza


abaterankunga, abikorera n’imiryango itari iya Leta;

• Hasinywe amasezerano y’ubwumvikane hagati ya


MINECOFIN na Platform y’ imiryango nyarwanda itari
iya Leta ku gukurikirana imikoreshereze y’ingengo
y’imari ya Leta.

- 19 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Gushyiraho urubuga rwo kunguraniramo ibitekerezo hagati


y’imiryango itari iya Leta, abaterankunga na Leta:

• Amadini yose afite ubwisanzure mu Rwanda.

• Hagiyeho urubuga ku rwego rw’ Uturere ruhuza Leta,


abikorera n’ imiryango itari iya Leta.

• Imiryango itari iya leta ihagarariwe mu rwego rwa


Leta rw’ubukungu n’imibereho myiza (Rwanda
Economic and Social Council-RESC) no mu zindi
nzego zinyuranye zifatirwamo ibyemezo.

Guteganya muri gahunda zo kujijura abantu amasomo afasha


kuzamura ubushobozi n’ubuyobozi bwiza mu Miryango itari iya
Leta.

• Abahagariye imiryango itari iya Leta bahuguwe mu


byiciro bitandukanye mu mikorere myiza, gahunda
za Leta n’indangagaciro zigomba kubaranga.

1.4.2. Ibyo Umuryango FPR-INKOTANYI


uzibandaho
• Gukangurira imiryango itari iya Leta gukora za
gahunda z’ibikorwa by’iterambere ry’abanyarwanda;

• Gukomeza kubaka ubushobozi bw’imiryango


nyarwanda itari iya Leta no kuyitinyura gukora
ibikorwa bibyara inyungu bishyigikira ibyo bakora.

• Guharanira ko imiryango nyarwanda itari iya Leta


yose yabarizwa muri platform yayo.

- 20 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Hazashyirwaho uburyo bwo kunoza imikorere


y’ihuriro nyunguranabitekerezo (Rwanda Economic
and Social Council) ku miyoborere, imikoranire
n’iterambere mu Gihugu.

• Gushimangira umuco w’ubukorerabushake.

1.5. Umutekano n’ubusugire bw’igihugu

Umuryango FPR-INKOTANYI usanga umutekano, amahoro


n’ubusugire ari umusingi ukomeye w’iterambere iryo ariryo
ryose. Ni muri urwo rwego Umuryango FPR-INKOTANYI
waharaniye kandi ukomeje guharanira ubusugire bw’u
Rwanda, umutekano usesesuye w’Abanyarwanda
n’uw’umutungo wabo.

1.5.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?


• Hashyizweho politiki y’umutekano mu gihugu.

• Havuguruwe amategeko agenga Ingabo na Polisi


by’Igihugu, imfungwa n’abagororwa, abinjira
n’abasohoka, na LDS.

• Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu byabaye


iby’umwuga (Professional) byongererwa ubushobozi
hitabwa no ku mibereho myiza (MMI, CSS ZIGAMA,
nibindi.

• Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu byitabazwa mu


gucunga umutekano haba mu karere cyangwa mu
mahanga.

- 21 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Abaturage batojwe kwirindira umutekano (LDS,


Community Policing).

• Hakemuwe ikibazo cy’umutekano mu bihugu


duturanye biciye muri Komisiyo “Tripartite Plus”.

• Hubatswe ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano


z’u Rwanda n’iz’ibihugu bya EAC mu kurinda
umutekano mu karere.

• Hubatswe ubufatanye hagati ya Polisi y’Igihugu na


Polisi z’ibindi bihugu (Interpol).

• Hatangiye kubakwa umutwe wo kurwanya


iterabwoba «antiterrorism unit».

• Hashyizweho Ministeri ishinzwe Ibiza n’ishami


ryihariye ribishinzwe muri Polisi y’Igihugu.

• Hashyizweho ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa


rishingiye ku gitsina «Gender Based Violence».

• Hashyizweho umutwe w’ ingabo z’ Inkeragutabara


(Reserve Forces).

- 22 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

1.5.2. Ibyo umuryango FPR-INKOTANYI uzibandaho


• Gukomeza gushyiraho ingamba zirwanya abagishaka
guhungabanya umutekano w’u Rwanda “negative
forces”.

• Kwitabira no kugira uruhare mu bikorwa bigarura


amahoro n’umutekano muri aka karere no mu
mahanga.

• Gukomeza gukangurira abanyarwanda kugira


uruhare mu kwirindira umutekano, guhangana
n’ingaruka za Jenoside, ingengabitekerezo yayo
n’ibisigisigi by’amateka mabi y’Igihugu cyacu.

• Gukomeza kubaka ubushobozi bw’Ingabo na Polisi


by’ Igihugu no guhugura “Local Defence” no kunoza
imikorere ya Community Policing.

• Kwihutisha imanza z’abafunze batarakatirwa.

• Gukomeza kunoza ubufatanye bwa Polisi y’Igihugu


n’ibigo by’ abikorera mu gucunga umutekano
w’abantu n’ibintu (PPP: Public Private Partnership).

• Kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibiza no


kubikumira.

• Kunoza uburyo abarangije imirimo nsimbura gifungo


basubizwa mu buzima busazwe no kubashishikariza
kwiyunga nabo bahemukiye.

- 23 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Gukomeza gufasha ingabo zavuye ku rugererero


kwinjira mu buzima busazwe no kubafasha kubona
ubumenyi ngiro.

• Kubaka umutwe w’Inkeragutabara “reserve force”.

• Guteza imbere umutekano mu ikoranabuhanga


(cyberspace security).

• Gukomeza kubaka umutwe wo kurwanya


iterabwoba.

• Gushyiraho ingamba zihamye zo kurwanya


ibiyobyabwenge.

• Gushyiraho ingamba zo kurwanya ikoreshwa


ry’intwaro nto mu buryo bunyuranije n’amategeko.

I.6. Ububanyi n’amahanga

Abantu ni magirirane, kandi n’ibihugu ni uko.


Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere ni
ugukomeza guharanira ko intambwe imaze guterwa mu
rwego rw’ububanyi n’amahanga bushingiye ku bwubahane,
ubuhahirane n’ubufatanye bigamije inyungu z’abanyarwanda
ikomeza gushimangirwa.

- 24 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

1.6.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wagize uruhare


mu
Gukora ibishoboka byose kugira ngo ingaruka mbi u Rwanda
rwatewe n’Ubukoloni ziveho burundu, cyane cyane ku byerekeye
ubusugire bwarwo n’ubumwe bw’Abanyarwanda, no mu buryo
bwo gutekereza:

• U Rwanda rubanye neza n’amahanga mu bwubahane,


ubuhahirane n’ubufatanye.

• Ingabo z’u Rwanda zitabajwe n’Umuryango


w’Abibumbye n’uw’Africa yunze ubumwe
mu kubungabunga umutekano mu bihugu
bitandukanye.

• U Rwanda rufatwa nk’Igihugu gifite ijambo, Igihugu


cyumvwa kandi cyubahwa mu karere no ku rwego
mpuzamahanga.

• Umuryango FPR-INKOTANYI ufitanye umubano


wihariye n’amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu
binyuranye.

- 25 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Guteza imbere umubano mwiza n’ubuhahirane by’u Rwanda


n’ibihugu byo mu karere, iby’amahanga n’Imiryango
mpuzamahanga:

• Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda


yagizwe umujyanama wa Banki y’Isi (World Bank).

• U Rwanda rwahaye imidari y’ishimwe abayobozi


b’ibihugu bafashije mu guhagarika Jenoside.

• U Rwanda rwasubukuye umubano na D.R Congo


n’Ubufaransa.

• U Rwanda rwinjiye mu muryango w’Ibihugu by’Afurika


y’Iburasirazuba (EAC: Easter African Community) na
Commonwealth.

• Umuryango wa CEPGL warabyukijwe.

• Igikorwa cyo gucyura impunzi kirakomeje


hifashishijwe gahunda ya “Tripartite”.

• U Rwanda rwayoboye imiryango ya COMESA na EAC.

• U Rwanda rwatorewe kuba mu nama ishinzwe


amahoro n’umutekano y’Umuryango w’Africa Yunze
Ubumwe.

• Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye bahawe imyanya


mu miryango mpuzamahanga itandukanye.

Kurushaho kumenyekanisha u Rwanda, ibyiza rufite, umutungo


kamere warwo, n’ubuyobozi bwiza bururanga, bigatuma

- 26 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

amahanga arushakaho ubucuti agashora n’imari mu Rwanda

• Abanyacyubahiro benshi bagendereye u Rwanda


kandi rwakira inama mpuzamahanga zinyuranye.

• Hashyizweho politiki yorohereza abanyamahanga


bashaka gushora imari yabo mu Rwanda.

• Ambasade zikangurira kandi zorohereza ba


mukerarugendo bashaka kuza mu gihugu
zikanamamaza ibikorerwa mu Rwanda.

• U Rwanda rwakuriyeho abaturage b’ibihugu bigize


EAC gusaba icyemezo kibaha uruhushya rwo gukorera
mu gihugu.

Gukomeza gushakira u Rwanda inshuti mu mahanga no mu


bihugu tutari dusanzwe dufitanye umubano:

• Hafunguwe Ambasade nshya, muri Afrika


y’uburengerazuba no muri Asia yo hagati,
hanashyirwaho za Konsila mu bihugu bitandukanye
byo ku isi.

Gushaka uburyo Abanyarwanda bari mu mahanga bagirira


Igihugu akamaro kurushaho bamenyekanisha u Rwanda,
barushoramo imari, banarushakira inshuti n’abashoramari:

• Hubatswe Diaspora Nyarwanda hanashyirwaho


ingamba na gahunda bigamije kuyikundisha igihugu
no kugiteza imbere.

- 27 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Diaspora Nyarwanda ifashwa gutegura no


gukurukirana imirimo y’ ikoraniro ry’abanyarwanda
bose baba mu mahanga (Diaspora Global
Convention).

• Gahunda ya“one dollar campaign” igamije kubakira


amacumbi imfubyi za Jenoside zitagira aho ziba
yitabiriwe n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye
ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

• Hashyizweho ikigega cy’ishoramari rya Diaspora.

Kuvugurura amasezerano amwe n’amwe u Rwanda rwagiranye


n’ibihugu by’amahanga, ndetse n’imiryango mpuzamahanga
kugirango ajyane n’igihe tugezemo n’inyungu z’u Rwanda:

• Havuguruwe hanasinywa amasezerano anyuranye


hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu no hagati y’U
Rwanda n’Imiryango Mpuzamahanga.

1.5.2. Ibyo umuryango FPR-INKOTANYI


uzibandaho
• Gukomeza gushimangira umuco wo kwikemurira
ibibazo aho gutega ak’ imuhana.

• Gushyiraho ingamba nshya zo gukomeza


kumenyekanisha u Rwanda.

• Gukomeza gukingura za ambasade na za konsila mu


bihugu u Rwanda rufitemo inyungu no kongerera
ubushobozi izisanzwe.

- 28 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Gukomeza gukangurira “diaspora” kugira uruhare


mu iterambere ry’Igihugu, kwigisha abanyarwanda
bakirwanya igihugu no gusobanurira amahanga
politiki nshya y’u Rwanda.

• Kugira abakozi b’ububanyi n’amahanga b’umwuga;

• Gukurikirana ko amasezerano hagati y’u Rwanda,


ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ashyirwa mu
bikorwa.

• Gushyira imbaraga mu buhahirane n’ubutwererane


mu karere no ku isi.

• Gukomeza gushyiraho ingamba zituma umubare


w’impunzi z’abanyarwanda ukomeza kugabanuka.

1.7. Itangazamakuru

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere ni


ukubaka itangazamakuru ry’umwuga rifite ubushake,
ubumenyi n’ ubushobozi bwo kugeza ku banyarwanda
amakuru abafitiye akamaro, azamura imyumvire, hagamijwe
kubageza ku majyambere arambye; kubaka itangazamakuru
rinyuranye rimenyekanisha isura nyayo y’u Rwanda mu
ruhando rw’amahanga.

- 29 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Umuryango FPR- INKOTANYI uzihatira kandi gushishikariza


inzego za Leta n’izindi bireba gukomeza kugeza ku
Banyarwanda amakuru y’imvaho ku bibera mu Rwanda
ndetse no hanze.

1.7.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wagize uruhare


mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere
itangazamakuru. Muri byo twavuga
Gushyigikira amashyirahamwe n’inzego z’umwuga
w’itumanaho n’itangazamakuru:

• Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye


abanyamakuru inzu yo gukoreramo n’ icapiro
rigezweho mu rwego rw’ikoranabuhanga.

• Amashyirahamwe y’abanyamakuru, kimwe n’ibigo


by’itangazamakuru by’abikorera bahawe inkunga
zinyuranye.

• Hashyizweho ikigo cy’amahugurwa y’abanyamakuru


(Great Lakes Media Center) kinahabwa ubushobozi.

• Leta yafashe icyemezo cyo kugabanya ibiciro


by’ibyangombwa bihabwa abanyamakuru
b’amahanga baza gukorera mu Rwanda.

Gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga agenga


itangazamakuru no guhuza n’amategeko y’Igihugu nayo:

• U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano


atandukanye arebana n’itangazamakuru mu karere
rurimo ndetse no mu mahanga.

- 30 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Kurushaho kumenyekanisha amakuru y’u Rwanda mu


mahanga:

• Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agirana


ikiganiro n’abanyamakuru buri kwezi;

• Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda binyuza


amakuru yabyo ku murongo wa internet.

• Abanyamakuru b’abanyamahanga batandukanye


bakomeje kugenderera u Rwanda bagatangaza
amakuru nyayo y’aho u Rwanda rugeze mu
iterambere.

Gushakira ibyangombwa bigezweho inzego zose zishinzwe


itumanaho n’itangazamakuru:

• Umushinga wo gusana no kubaka transmitters zifasha


abaturage bari mu bice bitandukanye by’Igihugu
kumva Radio Rwanda no kubona Television Rwanda
waratangiye. Digitalization ya Radio na Television
byaratangiye.

• ORINFOR yagabye amashami yayo azwi ku izina rya


“Radio z’abaturage/Community Radios” hirya no hino
mu gihugu.

• Radio na Television by’u Rwanda byumvikana


amasaha 24/24.

• Hashinzwe amaradiyo menshi yigenga n’umubare


w’ibinyamakuru uriyongera ku buryo bugaragara.

- 31 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Gukangurira Abanyarwanda gukurikira ibitangazwa


n’itangazamakuru no gusesengura ibirimo

• Abaturage b’ingeri zitandukanye bahawe amaradiyo.

• Hatangijwe gahunda ya Media Clubs mu mashuri


yisumbuye anyuranye.

1.7.2. Ibyo umuryango FPR-INKOTANYI


uzibandaho
• Kubaka itangazamakuru ry’umwuga;

• Kwongerera ubushobozi ikigo cy’igihugu gishinzwe


itangazamakuru.

• Gukwirakwiza iminara n’ikoranabuhanga


“digitalization ya radio na television” mu gihugu
hose.

• Gukangurira abikorera gushinga television zigenga;

• Gushyiraho ingamba zifatika zo gukomeza


gukangurira abanyarwanda umuco wo gusoma no
kwandika haherewe ku bana bato.

- 32 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

UMUTWE WA KABIRI

2. UBUTABERA
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye indunduro y’urusobe
rw’ibibazo by’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu byari
byarabaye akarande mu Rwanda.
Muri iyi myaka ishize, ibibazo byinshi by’ubutabera byagiye
bikemurwa, haba mu rwego rw’amategeko, mu kubaka inzego
zitandukanye zigira uruhare mu butabera n’uburenganzira
bwa muntu. Umuryango FPR - INKOTANYI ukaba wishimira
by’umwihariko akazi kakozwe n’Inkiko Gacaca, Urwego
rw’abunzi, ivugururwa ry’inzego z’ubutabera.
Na none, Umuryango FPR-INKOTANYI uracyashyize imbere
guca burundu umuco wo kudahana, ukaba rero ukomeje
gushyira imbaraga mu butabera muri rusange; kurwanya
jenoside n’ingengabitekerezo yayo; guca amacakubiri mu
banyarwanda, kurwanya akarengane na ruswa no guharanira
byimazeyo uburenganzira bwa muntu, ari byo bigeza
Abanyarwanda ku mibereho myiza.

- 33 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

2.1. Ubutabera Muri Rusange

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere:


Kubaka Igihugu kigendera ku mategeko, kirangwa n’ituze
n’ubwisanzure, bituma buri Muturarwanda agirira u Rwanda
icyizere.

2.1.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Umuryango FPR-INKOTANYI wagize uruhare runini mu


bikorwa bikurikir :
Gushimangira Ubutabera bwegereye abaturage, bubakorera,
bubunga, bubarengera, kandi bakabugiramo uruhare
rugaragara.

• Ivugururwa ry’inzego z’ubutabera ryarakomeje,


inkiko zariyongereye kandi zegerezwa abaturage,

• Hatangijwe igikorwa cyo gushyiraho abakozi batanga


ubufasha mu by’amategeko (Maisons d’Accès à la
Justice « MAJ ») mu Turere.

• Hagiyeho amategeko yerekeye imyifatire


y’abacamanza.

• Hashyizweho Inkiko z’ubucuruzi.

• Urwego rw’Abunzi rwakomeje kuvugururwa.

- 34 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Inzego zirangiza imanza zageze ku Kagali;


hashyizweho kandi urwego rw’abahesha b’inkiko
b’umwuga.

Guhana abakozi bo mu bucamanza barangwa na ruswa n’abica


akazi nkana no kubasimbuza ab’inyangamugayo.

• Hagiyeho urwego rw’Ubugenzuzi mu Rukiko


rw’Ikirenga no mu Bushinjacyaha Bukuru.

• Hagiyeho Inama Nkuru y’ Ubucamanza n’Inama Nkuru


y’Ubushinjacyaha.

Guhana by’intangarugero, hakurikijwe amategeko,


abasambanya ku ngufu, abahohotera abana n‘abagore.

• Hashyizweho gahunda yihariye mu nkiko yo


guca imanza z’abasambanya abandi ku ngufu,
by’umwihariko abasambanya n’abahohotera
abagore n‘ abana. Hashyizweho kandi abakozi mu
Bushinjacyaha Bukuru no muri Polisi bashinzwe
by’umwihariko gukurikirana icyo cyaha.

• Hakozwe ubukangurambaga bugamije gusobanurira


abaturage n’inzego zinyuranye ububi bw’icyaha cyo
gusambanya abagore n‘abana ku ngufu n‘uruhare
rwabo mu kugikumira, kucyamagana no gufasha
abagikorewe.

- 35 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Gukomeza kuvugurura inkiko zisanzwe no kuziha ububasha


n’ubushobozi

• Hashyizweho amategeko yerekeranye no kuvugurura


imikorere n’ububasha by’inkiko;

• Gahunda yo kugira inteko y’umucamanza umwe


yatumye abacamanza bita cyane ku manza baca;

• Hashyizweho abacamanza n’abashinjacyaha


babyigiye.

• Gutegura abacamanza b’umwuga, cyane cyane


hashyirwaho ishuri ry’ubucamanza

• Hashyizweho Ishuri Rikuru ry’Igihugu ryo Kwigisha


no Guteza imbere Amategeko.

Gukomeza kuvugurura amategeko, imiterere n’imikorere


by’inzego z’ubutabera kugira ngo bijyane n’ibihe tugezemo
kandi zirusheho kurenganura abaturage.

• Havuguruwe Itegeko Nshinga mu ngingo zimwe na


zimwe kugirango rijyane n’ibihe tugezemo.

• Hashyizweho amategeko agenga inkiko n’Inama


Nkuru y’Ubucamanza, imiburanishirize y’imanza,
abakozi b’Inkiko, ubushinjacyaha, na Komite
z’Abunzi.

• Minisiteri y’Ubutabera yaravuguruwe mu rwego rwo


kuyongerera ubushobozi n’ububasha, hanashyirwamo

- 36 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

service iburanira Leta mu Nkiko, bituma Leta itagipfa


gutsindwa mu manza,

• Hashyizweho Urwego mpuzabikorwa ruhuza inzego


zose z’Ubutabera n’abakorana nazo, mu rwego
mpuzamahanga U Rwanda rurahagarariwe mu
rukiko rwa COMESA n’urwa EAC.

• Hubatswe ingoro z’Ubutabera ku rwego rwisumbuye


zose n’inyubako z’inkiko z’ibanze zatangiye
kubakwa.

Guha sitati ikwiriye abakozi bo mu butabera.

• Sitati nshya ibashishikariza akazi, imikorere


n’inshingano zabo byaravuguruwe.

Gukangurira Abanyarwanda ibyerekeranye n’Inkiko Gacaca;


gukomeza gukurikiranira hafi no gutunganya imikorere yazo
no kuzimenyekanisha mu mahanga.

• Hashyizweho Urwego rw’Igihugu rushinzwe guhuza


ibikorwa by’Inkiko Gacaca (SNJG) no kugenzura
imikorere yazo.

• Itegeko rigenga Inkiko Gacaca ryagiye rivugururwa


kugira ngo zinoze imikorere yazo.

- 37 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Abaturage bakanguriwe kwitabira Inkiko Gacaca no


kugaragaza ukuri.

• Habayeho gahunda zitandukanye zo kumenyekanisha


Inkiko Gacaca mu mahanga.

• Inkiko Gacaca zarangije imirimo yazo zimaze guca


imanza zigera kuri 1 209 865, hashyirwaho n’uburyo
bwo kuburanisha imanza zizagaragara nyuma y’isoza
ry’inkiko gacaca.

Gushyikirana n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gucira


Imanza Abakoze Jenoside mu Rwanda (TPIR/ICTR) mu rwego
rwo kunoza imikorere yarwo no kurusaba kwimurira imirimo
imwe mu Rwanda.

• Habayeho ibiganiro bitandukanye byo gusaba ko


ICTR yanoza imikorere yayo no kwimurira zimwe mu
manza zayo mu Rwanda.

• Hashyizwe umukono ku masezerano hagati ya ICTR


n’u Rwanda yo kohereza abafungwa bakatiwe n’urwo
rukiko kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda;

• U Rwanda rwasabye ko inyandiko za ICTR


zashyingurwa mu Rwanda.

Gushyikirana n’Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kugira


ngo Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha rucire imanza vuba
abo rwashyikirijwe; ibihugu byahungiwemo n’abakekwaho
jenoside bibakurikirane cyangwa se bibohereze mu Rwanda.

- 38 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Hakozwe urutonde rw’abakurikiranweho ibyaha


bya Jenoside n’ibihugu bahungiyemo binasabwa
kubafata no kubashyikiriza Inkiko.

• Hashyizweho itsinda ry’ abagenzacyaha


n’abashinjacyaha rikurikirana abakekwaho ibyaha
bya jenoside bahungiye hanze y’Igihugu (Fugitive
Tracking Unit).

Guha uruhare rukomeye abaturage mu gukemura amakimbirane


binyujijwe mu bwumvikane n’ubwunzi.

• Hagiyeho inzego z’Abunzi zigabanya umubare


w’imanza zijya mu Nkiko.

2.1.2. Umuryango wa FPR-INKOTANYI uteganya iki


mu butabera muri rusange?
Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri ibi bikurikira:
• Kongerera ingufu n’ubushobozi urwego rw‘ Abunzi
n’urwego rw’ Igihugu rushinzwe imikorere yabo.

• Kwihutisha irangiza ry’imanza zaciwe no kunoza


imikorere y’abakoresha b’ inkiko bashinzwe
kuzirangiza.

• Gushyiraho ingamba zo kumenyekanisha amategeko


muri rusange no guhuza gahunda zo gukangurira
abaturarwanda uburenganzira bwabo.

- 39 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Gushyira ingufu mu gukomeza kurwanya ihohoterwa


rikorerwa abana n’abagore, irikorerwa mungo
ku buryo umuco wo guhishira icyo cyaha ucika
burundu.

• Gushyira ingufu mu gukurikirana abatera Leta


igihombo, abayishora mu manza bitari ngombwa, no
kwishyuza amafaranga ya Leta yose yanyerejwe.

• Kubika neza inyandiko n’ibimenyetso by’icyaha cya


jenoside yakorewe abatutsi byabonetse mu Nkiko
Gacaca.

• Gukora ubushakashatsi no kumenyekanisha uruhare


n’umurage (legacy) Inkiko Gacaca zagize mu Gihugu.

• Gukurikirana abakoze jenoside bahungiye mu bindi


bihugu bagacirwa imanza cyangwa bakoherezwa mu
Rwanda, kugirango babe ariho baburanira.

• Gukurikirana irangira ry’imirimo ya ICTR,


by’umwihariko:

-- Guharanira ko abo itazashobora gucira imanza


boherezwa mu Rwanda.

-- Gusaba ko abakatiwe baza kurangiriza igihano


cyabo mu Rwanda.

-- Guharanira ko inyandiko z’urukiko zibikwa mu


Rwanda.

- 40 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Gushyiraho Komisiyo ihoraho yo kuvugurura


amategeko .

• Kugena uburyo amategeko ateganya igihano


nsimburagifungo ku bakatiwe ibihano by’ibyaha
bisanzwe.

• Kongerera MAJ ingufu n’ ubushobozi no gukangurira


izindi nzego za Leta gukorana nazo no kubaha
uruhare mu butabera.

• Kongerera ingufu n’ ubushobozi inzego z’ ubutabera


kugirango zirusheho gukorera neza abaturage.

• Gushyira ingufu mu kwigisha no gukangurira


abaturarwana uburenganzira bwa muntu kugirango
twubake umuco wo kubwubahiriza mu gihugu.

2.2. Kurwanya Jenoside

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere


Guca mu Gihugu ingengabiterezo ya jenoside, umuco wo
kuvangura no kudahana. Gukomeza kunga abanyarwanda
tugamije kubaka Igihugu kizira jenoside n’amacakubiri.

- 41 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

2.2.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?


Umuryango FPR-INKOTANYI wagize uruhare runini mu:
Gukomeza gukangurira abanyarwanda kwibuka jenoside
yakorewe abatutsi

• Buri mwaka hategurwa icyunamo, abaturage


bagakangurirwa kucyitabira ku buryo abacyitabira
bagenda biyongera;

• Hashyizweho politiki yo kwibuka.

Gukomeza igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abazize


jenoside

• Hashyizwe imbaraga mu gushaka imibiri y’ abazize


jenoside no kuyishyingura mu cyubahiro.

Kubakira neza no gusukura inzibutso za jenoside

• Inzibutso nyinshi zarasanwe, hubakwa n’inshya


mu rwego rw’Uturere ku bufatanye bwa Leta
n’abaturage.

Kumenya no gushimira abitandukanyije n’umugambi wa


jenoside bakarengera abahigwaga

• Bamwe mu banyarwanda babigizemo uruhare


bashimwe n’urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwali
z’Igihugu, Imidali, n’Impeta by’Ishimwe; n’imiryango
nka IBUKA na MEMOS.

- 42 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Gukora ubushakashatsi kuri jenoside, gutangaza ibyagezweho,


gukusanya ibimenyetso byerekeranye n’uko yateguwe n’uko
yakozwe

• Hakozwe inama mpuzamahanga ngarukamwaka


zigamije kwandika no kuvuga kuri jenoside yakorewe
abatutsi.

• Inzego zitanduknye n’abantu ku giti cyabo bakoze


ubushakatsatsi, bandika ibitabo banakora sinema
kuri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

• Hashyizweho Komisiyo yigenga ishinzwe kwegeranya


ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa Leta
y’Ubufaransa muri jenoside yabaye mu Rwanda mu
mwaka wa 1994 inatanga raporo.

• Hashyizweho komisiyo yigenga yo kugaragaza


abahanuye indege yari itwaye Habyarimana inatanga
raporo.

Gushyiraho itegeko rigenga inzibutso za jenoside

• Hashyizweho Itegeko ryo Kurinda, gucunga no


kurengera inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi.

Gusaba Umuryango w’Abibumbye UNESCO gushyira urwibuso


rumwe rw’abazize jenoside mu Rwanda mu murage w’Isi.

• Hasabwe ko urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi na


Ntarama zashyirwa mu murage w’Isi, zigacungwa na
UNESCO.

- 43 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Gusaba Umuryango w’Abibumbye kugena itariki ya 7 Mata


nk’umunsi ngarukamwaka wo kurwanya jenoside

• Byarasabwe.

• Mu bihugu bimwe bigize Umuryango w’Abibumbye,


abaturage babyo bamenye jenoside yakorewe
abatutsi mu Rwanda kandi bitabira icyunamo.

• Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wemeje ko


uwo munsi uzajya wibukwa.

Guhana abapfobya jenoside.

• Hanateguwe umushinga w’itegeko rihana abahakana


n’abapfobya jenoside.

Kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo

• Hashyizweho imfashanyigisho ku mateka y’Igihugu


hanatangira kuyigisha mu mashuli abanza.

• Hatanzwe ibiganiro byamagana jenoside n’ingaruka


zayo mu byiciro binyuranye by’Abanyarwanda.

• Hafashwe ibyemezo bitandukanye ku bagaragayeho


ingengabitekerezo ya jenoside.

• Abanyarwanda n’abashyitsi bashishikarijwe gusura


inzibutso za jenoside kandi abenshi barazisura.

- 44 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Igihano nsimburagifungo (TIG)

• Hashyizweho igihano nsimburagifungo kikaba


cyaratangiye gukorerwa mu Turere twose.

Gushyiraho Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside

• Hashyizweho Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya


Jenoside (CNLG), ihabwa inshingano n’ubushobozi
bwo gukusanya no gushyingura ubuhamya.

2.2.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uteganya iki mu


kurwanya jenoside?
Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri ibi bikurikira:
• Gukomeza gushakira ubushobozi Komisiyo y’Igihugu
yo kurwanya Jenoside no kunoza imikorere yayo.

• Gukomeza ubutumwa n’bijyanye no kurwanya


jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

• Gushyikiriza UNESCO inyigo y’icungwa ry’urwibutso


bitarenze umwaka wa 2010.

• Gushishikariza abanyarwanda n’abanyamahanga


kwandika no kuvuga kuri jenoside.

• Gukomeza igikorwa cyo gushimira abagize ubutwari


bwo guhisha abatotezwaga muri jenoside.

- 45 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Gukomeza kubaka, gusana, gusukura inzibutso no


gukangurira buri wese kuzisura, kwitabira icyunamo
no kwibuka jenoside.

2.3. Kurwanya Akarengane Na Ruswa

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere


Kubaka Igihugu kigendera ku mategeko, kurwanya ruswa,
akarengane no gutonesha kandi gishyira imbere inyungu
rusange.

2.3.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki ?


Gukangurira abaturage gukumira no kurwanya akarengane na
ruswa.

• Abaturage bo mu byiciro bitandukanye bakanguriwe


kurwanya ruswa, akarengane n’itonesha.

Gutegura no gutangaza itegeko rigenga imyitwarire


y’abayobozi

• Hatowe Itegeko ngenga rigena imyitwarire


y’abayobozi kandi ritangira gushyirwa mu bikorwa.

Kugaragaza umutungo ku muntu wese uhawe umwanya


w’ubuyobozi cyangwa ucunga umutungo w’abaturage

- 46 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Buri mwaka, Urwego rw’Umuvunyi rutanga kandi


rwakira inyandiko zigaragaza imitungo y’abayobozi
bose bateganywa n’itegeko no kuyigenzura aho
bibaye ngombwa; abatayigaragaje bahabwa ibihano.

Gushyiraho amategeko akenewe mu nzego zirwanya


akarengane na ruswa.

• Hagiyeho politiki, amategeko, n’ amateka bitunganya


imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi, ikigo cy’Igihugu
gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta, Ikigo
cyakira imisoro n’amahoro, Inama ngishwanama yo
kurwanya ruswa.

• Hateguwe politiki yo kurwanya ruswa; hanashyirwaho


“Anti-corruption advisory council” na “Decentralised
advisory consultative council” ku rwego rw’Akarere.
Hagiyeho itegeko ryo gukumira, kurwanya no guhana
ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

Gukomeza kwigisha abaturage koroherana no gukorera mu


mucyo

• Inzego zitandukanye zakanguriye abaturage


kwikemurira ibibazo bitagombye kujya mu nzego
z’ubuyobozi.

• Urwego rw’Umuvunyi rwasuye inzego n’ibigo bya


Leta hagamijwe kureba ko byubahiriza amategeko
abigenga.

- 47 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Kwigisha abaturage amategeko n’uburenganzira bwabo muri


rusange

• Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abaturage ku


mategeko anyuranye.

• Kwigisha no gutoza urubyiruko kurwanya akarengane


na ruswa.

• Hahuguwe urubyiruko rutari mu mashuri,


abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’amakuru
kandi bashyiraho anti-corruption clubs ku bigo.

2.3.2. Umuryango wa FPR-INKOTANYI uteganya iki


mu kurwanya akarengane na ruswa.
Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri ibi bikurikira:
• Kongera ingufu muri gahunda zo kwigisha ibyiciro
binyuranye by’Abanyarwanda kurwanya ruswa,
akarengane n’itonesha.

• Kongerera ubushobozi inzego zishinzwe kurwanya


ruswa n’ akarengane.

• Gushyiraho ingamba zihamye zo gukurikirana


abayobozi bakekwaho kwigwizaho imitungo mu
buryo budasobanutse.

• Kongera imbaraga mu kugaruza umutungo wa Leta


uba wanyerejwe cyangwa wahombejwe.

• Kongera ingufu mu guhugurira abayobozi gukorera


mu mucyo no gutanga serivisi zinoze.

- 48 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

2.4. Uburenganzira Bwa Muntu

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere


Kubaka Igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu buri
muturarwanda afite uburenganzira busesuye.
2.4.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?
Umuryango FPR-INKOTANYI wagize uruhare runini mu:
Gukomeza ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya
jenoside

• Abaturarwanda bakanguriwe ku buryo buhoraho


ibikubiye mu Masezerano Mpuzamahanga
n’Amategeko y’u Rwanda ahana icyaha cya jenoside
n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri ;

• Habaye amahugurwa y’amatsinda anyuranye


y’abanyarwanda arebana no kurwanya jenoside
n’ingengabitekerezo yayo.

Gukangurira Abanyarwanda gukoresha uburenganzira bwabo


mu gutanga ibitekerezo byubaka n’abayobozi kubahiriza
uburenganzira bw’abo bayobora

• Hakozwe amahugurwa, hatangwa ibiganiro ku


baturage n’abayobozi b’ibyiciro bitandukanye
byerekeye uburenganzira bwa muntu, inshingano
z’ umwenegihugu n’uruhare rwabo mukubahiriza
uburenganzira bwa muntu.

- 49 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Hashyizwe imbaraga mu gukemura ibibazo


by’ ihohoterwa ry’ uburenganzira bwa muntu
byagaragaye.

Gukangurira abayobozi b’ingeri zose mu Gihugu kubahiriza


uburenganzira bw’abo bayobora:

• Hatanzwe ibiganiro ku bayobozi b’ingeri zinyuranye


byerekeranye n’uburenganzira bwa Muntu.

Gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga u Rwanda


rwasinye.

• Hemejwe burundu amasezerano atandukanye


arebana n’burenganzira bwa Muntu.

• Hakuweho ukwifata kwari kungingo zimwe


z’amasezerano mpuzamahanga.

• Amasezerano mpuza mahanga amwe yinjijwe mu


mategeko yashyizweho.

• Raporo zisabwa n’ayo masezerano mpuzamahanga


zaratanzwe mu nzego zabigenewe.

Kwizihiza iminsi ngarukamwaka mu birebana n’uburenganzira


bwa muntu.

• Iminsi mpuzamahanga ngarukamwaka ijyanye


n’uburenganzira bwa muntu yarizihijwe hanatangwa
ubutumwa bujyanye n’ ayo masezerano.

Gutoza abana bakiri bato uburengazira n’agaciro ka muntu.

• Hatanzwe inyigisho n’ ibiganiro ku burengazira

- 50 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

bwa muntu mu mashuri yisumbuye n’amakuru


hanashyirwaho clubs z’ uburenganzira bwa muntu
ma mashuri yisumbuye.

• Hakozwe amarushanway’abanyeshuri mu mashuri


yisumbuye ku uburengazira bwa muntu.

• Hagiyeho urwego rushinzwe igenzura ry’iyubahirizwa


ry’uburenganzira bw’umwana.

• Hakozwe inama nkuru z’ abana zikomeje kubatoza


kugira uruhare mu byemezo bibafatirwa.

• Kugirirwa ikizere mu nzego mpuzamahanga z’


uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage.

• U Rwanda rwatorewe kandi kuyobora urwego


ruhuza komisiyo z’ ibihugu by’ Afurika zishinzwe
uburenganzira bwa muntu no kuyobora
ishyirahamwe rya za komisiyo z’ uburenganzira bwa
muntu z’ ibihugu by’ Afurika y’ iburasirazuba (EAC)

• U Rwanda rwatorewe kujya muri Komisiyo Nyafurika


y’uburenganzira bwa Muntu.

- 51 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

2.4.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uteganya iki mu


burenganzira bwa Muntu
Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri ibi bikurikira:
• Kongera imbaraga mu kwigisha no gukangurira
abaturarwanda b’ ingeri zose ibijyanye n’
uburenganzira bwa muntu

• Gukangurira abayobozi b’ingeri zose kubahiriza


uburenganzira bw’abo bayobora no gukemura
ibibazo by’ ihohoterwa ry’ uburenganzira bwa muntu
byagaragaye.

• Gushyiraho ingamba zihamye zo gutoza abana bakiri


bato uburenganzira n’agaciro ka muntu.

• Kwemeza burundu amasezerano mpuzamahanga


yerekeye uburenganzira bwa muntu afitiye igihugu
akamaro no kuyashyira mu bikorwa.

• Kongera ingufu mu gukora no gutanga raporo


zisabwa mu masezerano mpuza mahanga ntihabeho
ibirarane.

- 52 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

UMUTWE WA GATATU

3. UBUKUNGU
Umuryango FPR-INKOTANYI wemera ko Umunyarwanda
ari we shingiro ry’ubukungu bw’Igihugu. Ni yo mpamvu
ushishikajwe no guteza imbere buri Munyarwanda nk’uko
bigaragarira muri za gahunda z’iy’Icyerekezo 2020, no mu
Ngamba z’Iterambere ry’Ubukungu no Kurwanya Ubukene
(EDPRS). Izi gahunda zizibanda cyane cyane mu iterambere
ry’ubuhinzi n’ubworozi, mu ibikorwa remezo, no mu
ikoranabuhanga. Zizibanda kandi mu guha ingufu urwego
rw’abikorera mu bucuruzi, mu nganda n’ubukorikori, mu
bukerarugendo n’ishoramari. Ibi byose bigakorwa mu buryo
burambye kandi butanga umusaruro ushimishije burengera
ibidukikije. Abanyarwanda b’ingeri zose bagomba gushakirwa
ubushobozi bwo kongera umusaruro mu byo bakora.

3.1. Ubuhinzi n’ubworozi

Icyo Umuryango FPR – INKOTANYI wimirije imbere ni


ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere ku buryo abahinzi
n’aborozi babugira umwuga ubatunze kandi ugateza imbere
igihugu muri rusange, umusaruro ukiyongera, ukarushaho
kuba mwinshi kandi mwiza; ukogererwa agaciro; ndetse
n’abavuye mu buhinzi no mu bworozi bagakora indi myuga.

- 53 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

3.1.1. Umuryango FPR – INKOTANYI wakoze iki?


• Ubuhinzi n’ ubworozi byaravuguruwe mu buryo
bugaragara hakoreshejwe ingamba zikurikira:
Kubungabunga ubutaka, kubuhuza bugahingwaho
igihingwa kiberanye n’ akarere, kugeza ku
banyarwanda inyongeramusaruro, gutunganya
ibishanga, gahunda ya girinka, kongera umubare w’
amatungo atanga umusaruro mwinshi, gukoresha
imashini mu buhinzi, n’ ibindi. Ibi byatumye:

• Umusaruro mu buhinzi n’ ubworozi wiyongera,

• Umusaruro uboneka buri mwaka ushobora gutunga


abanyarwanda mu turere twose tw’Igihugu
ugereranyije n’ibyo bakenera ;

• Mu bihingwa ngengabukungu, kawa n’icyayi


bigezwa ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze
byongerewe agaciro, bityo bikaba byarakunzwe
cyane mu mahanga.

3.1.2. Mu byerekeye ubuhinzi n’ubworozi,


Umuryango FPR - INKOTANYI uzibanda ku:
• Gukomeza gushyira ingufu mu kunoza ubuhinzi
hakoreshwa guhuza ubutaka, kuburinda isuri,
gukoresha imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro
zikwiye, guhingisha imashini no kuhira imyaka.

- 54 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Kongera ibihingwa bitanga umusaruro woherezwa


hanze y’igihugu.

• Kongera umubare w’abagronome n’abaveterineri


kugirango begere abaturage ; ibi bikajyana no kunoza
imikorere yabo.

• Gushyiraho uburyo bwo guhuza abejeje n’abaguzi


hanozwa uburyo bwo guhahirana mu Gihugu no mu
Karere.

• Abahinzi n’aborozi bazaba bakorera mu makoperative


akomeye , akora neza kandi atanga inyungu ku
bayagize no ku Gihugu muri rusange.

• Gushinga banki y’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi,


hananozwe uburyo bwo gutanga inguzanyo.

• Gukomeza gahunda zo kuvugurura ubworozi


bw’amatungo hagamijwe kongera umusaruro
w’ibiyakomokaho no kuwubonera amasoko.

• Gukomeza gushyira ingufu muri gahunda ya GIRINKA


hagamijwe kuzamura ubukungu n’imibereho myiza
y’abanyarwanda.

• Guteza imbere gahunda yo guhunika umusaruro mu


bigega by’Igihugu, mu by’amakoperative y’abahinzi
no mu bigega byo mu ngo z’abaturage.

- 55 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

3.2. Ibikorwa Remezo

Icyo Umuryango FPR – INKOTANYI wimirije imbere ni


ukugira ibikorwa remezo byo gutwara abantu n’ ibintu
(transport), by’ingufu, amazi n’ isukura, iby’imiturire,
iteganyagihe n’ iby’ ikoranabuhanga mu itumanaho
birambye kandi bikwiriye mu gihugu hose, bikaba umusingi
w’ iterambere ry’ Igihugu.

Mu bikorwa remezo Umuryango FPR-INKOTANYI


wakoze iki?
• Umuryango FPR–INKOTANYI wakoze ibishoboka
mu gusana ibikorwa-remezo byangiritse ndetse no
kubaka ibindi bishya.

Mu mihanda:

• Hubatswe hanasanwa imihanda ya kaburimbo ku


rwego rw’Igihugu, iyo mu Mujyi wa Kigali n’ indi
migi.

• Hubatswe imihanda y’ amabuye mu turere tw’Umujyi


wa Kigali, Nyamagabe Kayonza na beton mu Mujyi
wa Kigali.

• Hubatswe kandi hasanwa n’ imihanda ihuza uturere


dutandukanye, imirenge n’utugari.

• Inyigo y’umuhanda wa Gari ya moshi Isaka-Kigali


yararangiye.

• Inyigo z’imihanda imwe ihuza uturere zarakozwe.

- 56 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Mu bwikorezi bwo mu kirere:

• Hasanwe ibibuga by’ indege bya Kanombe, Kamembe


na Rubavu.

• Isosiyeti nyarwanda ya Rwandair yaravuguruwe


yongererwa ubushobozi bwo kubona indege 3
nshya.

• Gutwara abantu hagati y’ imigi haba mu gihugu


imbere no mu bihugu duturanye byateye imbere.

• Inyigo y’ikibuga cy’indege cya Bugesera yararangiye.

Mu rwego rw’ ingufu:

• Hashyizwe imbaraga mu kubaka inganda zitanga


ingufu no kwagura imiyoboro y’ amashanyarazi;
umubare w’ abayakoresha uriyongera, hakemuka
ikibazo cy’ ibura n’ isaranganya ry’ amashanyarazi.

• Uruganda rw’ icyitegererezo rukoresha umwuka


wa Gazi Metani mu gutanga amashanyarazi
rwararangiye.

• Abashoramari b’abanyarwanda n’abanyamahanga


bashoye imari mu kubyaza gazi metani
amashanyarazi.

• Gahunda yo gukwirakwiza biogas mu guteka no


kumurika yatangiye gukoreshwa mu ngo, mu bigo by’
amashuri, mu mavuriro no mu magereza.

- 57 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Mu rwego rw’ amazi n’ isukura:

• Hafi bitatu bya kane by’abaturarwanda bakoresha


amazi meza;

• Umubare w’ abaturage bitabira isuku n’isukura ugeze


kuri 45% muri 2010.

Mu rwego rw’ itumanaho:

• Sosiyete 2 nshya ( Rwandatel, Tigo) zabonye


uburenganzira bwo gutanga servisi z’itumanaho.

• Kuri 90% by’ ubuso bw’ Igihugu hagera iminara


y’ itumanaho rya telefoni zigendanwa ku buryo
abaturage bazitunze basaga 1, 900,000.

• Umushinga wo gukwirakwiza imiyoboro y’ itumanaho


(Optic Fiber) waratangiye, ibimaze gukorwa bingana
na 30%.

3.2.2. Mu bikorwa remezo Umuryango FPR-


INKOTANYI uzibanda kuri ibi bikurikira:
• Gukomeza kugeza ku banyarwanda ibikorwa remezo
by’ibanze, harimo imihanda, amazi, n’amashayarazi.

• Gusana, gutunganya no kubaka imihanda mishya


ku buryo burambye harimo imihanda ya kaburimbo
ihuza uturere dutandukanye mu majyaruguru,
Iburengerazuba, nahandi.

- 58 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Kubaka imihanda y’amabuye mu Mujyi wa Kigali no


mu yindi mijyi;

• Kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uva Isaka muri


Tanzaniya ukagera i Kigali.

• Kubaka ikibuga cy’ indege mpuzamahanga cya


Bugesera no gukora imirimo yo kwagura ibibuga
by’indege bya Rubavu na Kamembe hanavugururwe
icya Kanombe.

• Guteza imbere ubwikorezi mu kiyaga cya Kivu


hubakwa ibyambu bya kijyambere (Rubavu, Karongi
na Rusizi).

• Kongera umubare w’ abanyarwanda bakoresha


amashanyarazi mu migi no mu cyaro.

• Inganda zitanga amashanyarazi zikurikira zizubakwa


: urugomero rwa Nyabarongo, urugomero rwa Rusizi
III, ingomero nto hirya no hino mu turere, inganda
zibyaza ingufu gazi metani, imishinga yo kubyaza
amashyuza ingufu, imishinga yo kubyaza imirasire y’
izuba ingufu, ingufu zituruka ku muyaga, biyogazi, n’
andi masoko y’ ingufu.

• Umubare w’ abakoresha inkwi n’ amakara


uzagabanuka hakoreshwe ibicanwa bigezweho nka
gazi zo mu macupa (LPGs), nyiramugengeri, biyogazi
n’ ibindi bisimbura inkwi.

- 59 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Mu rwego rw’ amazi n’ isukura:

• Umubare w’ abanyarwanda bakoresha amazi meza


uzagera ku 100%. Naho abafite ibikorwa by’ isukura
bikozwe neza bagere kuri 70% .

Mu rwego rw’ ikoranabuhanga n’ itumanaho:

• Ahantu hose mu gihugu hazaba hagera itumanaho


rya telefoni, irya radio na televiziyo; serivisi ya internet
yihuta izagera mu gihugu hose.

Mu rwego rw’imyubakire:

• Imigi yose mu Gihugu izaba ifite igishushanyo


mbonera ngenderwaho kandi inyubako zose
zikurikiza amategeko agenga imyubakire ajyanye
n’igihe.

3.3. Iterambere ry’abikorera

Icyo Umuryango FPR –INKOTANYI wimirije imbere ni


ukuzamura uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’Igihugu.
Niyo mpamvu, hazatezwa imbere urwego rw’ishoramari,
hongerwe umubare w’abakora imirimo itari iy’ubuhinzi
n’ubworozi, hashyirweho inganda zongerera agaciro
ibikomoka ku buhinzi-bworozi n’ubucukuzi bw’amabuye
y’agaciro n’ibindi kugirango ibyoherezwa mu mahanga
birusheho kwiyongera mu bwinshi no mu bwiza, ibicururizwa
mu Rwanda nabyo birusheho kubahiriza ubuziranenge.

- 60 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

3.3.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?


Mu bijyanye no guteza imbere abikorera:

• Hashyizweho urugaga rugamije kuzamura imikorere


n’ubushobozi ku rwego rw’Igihugu (PSF) n’inzego
zirushamikiyeho ku Turere (BDS).

• Hashyizweho urwego rw’gihugu rwunganira


abikorera n’abashoshoramari;.

• Havuguruwe kandi amategeko agenga ubucuruzi ,


bituma u Rwanda ruba urwa mbere mu rwego rwo
kuvugurura no gucuruza mu mwaka wa 2010 ( Doing
Business).

• U Rwanda rwinjiye mu isoko ry’ubuhahirane


ry’Akarere k’Iburasirazuba bw’Afurika (EAC).

• Ibyoherezwa mu mahanga hamwe n’umusaruro


ubikomokaho byariyongereye ku buryo bugaragara.

Amakoperative:

• Itegeko rigenga amakoperative ryaravuguruwe


bituma imicungire yayo irushaho kuba myiza,
hashyirwaho n’ikigo kiyashinzwe (RCA).

• Amashyirahamwe menshi yafashijwe guhinduka


amakoperative, hubakwa amahuriro n’ingaga
bijyanye n’abahuje ibikorwa.

- 61 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Ishoramari:

• Havuguruwe amategeko arigenga, ishoramari


rishobora kwiyongera ku buryo bushimishije.

• Hatangijwe ubufatanye mu ishoramari ry’abikorera


bafatanyije na Leta (RIG &MINI-RIGs); hanatangizwa
ubufatanye hagati y’abashoramari b’abanyarwanda
n’abo mu mahanga.

• Hashyizweho itegeko n’amabwiriza agenga ibigo


by’imari iciriritse , bituma imikorere yabyo irushaho
kuba myiza.

• Havuguruwe kandi imikorere y’amabanki,


yongererwa imari shingiro, serivise za banki zegerezwa
abaturage, uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe
ikoranabuhanga bwaratangijwe mu ma banki yose.

• Hashyizweho uburyo bwo gukangurira abaturage


kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari ku rwego
rw’umurenge.

• Isoko ry’imari n’imigabane ryaratangijwe.

Inganda:

• Inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi


zaravuguruwe n’izindi nshya zirubakwa.

• Inganda zitunganya icyayi zeguriwe abikorera kandi


zirushaho gukora neza.

- 62 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Inganda zitunganya kawa zariyongereye, bituma


umusaruro wa kawa ugezwa ku isoko wongerewe
ubwiza n’agaciro.

• Hatangijwe uruganda ruteranya imashini zikoreshwa


mu buhinzi, izitunganya ibikoresho nkenerwa nazo
zariyongereye.

Guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro:

• Hemejwe politiki yihariye, hanashyirwaho ikigo gikora


ubushakashatsi kandi kikorohereza abashoramari
muri urwo rwego.

• Umusaruro ukomoka ku bucukuzi bw’amabuye


y’agaciro wariyongereye.

Ubukerarugendo:

• Urwego rushinzwe ubukerargendo (former ORTPN)


rwabaye ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe
Iterambere (RDB) kandi rukomeje kwegukana
ibikombe binyuranye mu mamurika mpuzamahanga.

• Ishyamba rya Nyungwe ryahindutse Pariki y’Igihugu;

• Urwego rw’ubukerarugendo rwateye inkunga


abaturage baturiye amapariki.

• Umubare wa ba mukerarugendo wariyongereye


ku buryo bugaragara bituma hubakwa amahoteli
menshi kandi meza.

- 63 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Ibigo bikora umwuga wo gutwara abantu


byariyongereye kandi bivugurura imikorere ku buryo
bushimishije.

• Hakozwe Igishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo


mu Rwanda.

• Hatangijwe amashuri makuru yigisha


iby’ubukerarugendo.

3.3.2. Umuryango Fpr-Inkotanyi Urateganya


Iki?

Abikorera:

• Hazakomeza ivugururwa ry’ amategeko na politiki


bigenga abikorera bihuzwe n’igihe.

• Tuzakomeza gushishikariza abikorera b’abanyarwanda


gufatanya n’abandi baba abo mu Gihugu n’abo hanze
banahererekanya amakuru.

• Tuzashyiraho uburyo buhoraho bwerekana uko


imirimo ihangwa n’abikorera igenda yiyongera.

• Hazashyirwaho uburyo bunoze


bw’imenyekanishamakuru ku bicuruzwa byo mu
Gihugu, havugururwe uburyo bwo kumenyekanisha
ibiciro by’imyaka n’ibindi ku masoko.

- 64 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Tuzashyiraho ingamba zituma abikorera bo


mu Rwanda bagira uruhare muri gahunda
z’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga bigamije kunoza
ibyo bakora.

Amakoperative:

• Hazigishwa abari mu mashyirahamwe yongera


umusaruro bakorere mu makoperative,
hanakangurirwe ababishoboye gukorera muri
sosiyete z’ubucuruzi n’ishoramari.

• Hazakomeza gahunda yo kubumbira abakorera mu


makoperative mu mahuriro n’ingaga hakurikijwe ibyo
bakora ( Gukorera muri Filieres ).

• Hazashyirwaho gahunda ihoraho kandi inoze


y’igenzura ( Cooperative Audit System), no muri
gahunda zo gutoza no gutegura abakozi bo mu
myuga itandukanye.

• Guha ubushobozi Urwego nkemurampaka rufasha


abikorera (Arbritation).

Ishoramari:

• Hazongerwa ingamba zituma amabanki yo mu


Gihugu arushaho gutanga serivisi nziza ku bayagana,
uburyo bwo kwishyurana imbere mu gihugu no
hanze burusheho kunozwa.

- 65 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Ibigo by’imari iciriritse bizongererwa ubushobozi,


binavugurure imikorere ku buryo bizazamura
ubwizigamire, ishoramari n’iterambere mu cyaro.

Inganda:

• Kongera umubare w’inganda zitunganya ibikomoka


ku buhinzi n’ubworozi.

• Kwegurira izindi nganda z’icyayi abikorera.

• Kubaka uruganda runini rutunganya ifumbire


mvaruganda, sima.

• Abikorera bazakangurirwa gushyiraho inganda


ziteranyiriza mu Gihugu imashini n‘ibindi bikoresho
by’itumanaho n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ubukerarugendo:

• Gushyiraho ingamba zo gushyira mu bikorwa


igishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo mu
Gihugu.

• Kongera umubare w’amahoteri manini n’aciriritse.

• Gushyiraho ingamba zo kunoza imicungire


y’amaparike y’Igihugu.

• Guteza imbere ubukerarugendo bushingiye


ku muco n’amateka ndangamurage y’Igihugu
n’ubukerarugendo bushingiye ku mahuriro n’Inama
mpuzamahanga.

- 66 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Mine na kariyeri

• Gukomeza ubushakashatsi bugamije kumenya


umutungo kamere w’Igihugu .

• Gukomeza ubushakashatsi bwa peteroli bwatangiye.

• Umusaruro ukomoka ku mabuye y’agaciro uziyongera


kandi woherezwe ku isoko wongerewe agaciro.

- 67 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

3.4. Ubutaka N’ibidukikije

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere ni


uguteza imbere imikoreshereze y’ubutaka, buhabwa agaciro
no kurengera ibidukikije hagamijwe iterambere rirambye.

3.4.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?


• Hashyizweho Politiki y’Igihugu y’ubutaka,
iy’amashyamba, iyo kurengera ibidukikije,
hanashyirwaho amategeko, amateka n’amabwiriza
ashyira mu bikorwa izo politiki.

• Hashyizweho ibigo bishinzwe ubutaka, amashyamba


n’ibidukikije.

• Hashyizweho Urwego rw’Umubitsi


w’Impapurompamo z’ubutaka ku rwego rw’Igihugu
n’ibiro by’ubutaka mu Turere twose.

• Hatangiye gukorwa igishushanyo mbonera


cy’imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka mu
Rwanda.

• Hatangijwe igikorwa cyo kwandika ubutaka.

• Hashyizweho Komisiyo z’ubutaka ku rwego


rw’Igihugu, Umujyi wa Kigali n’Uturere na komite
z’ubutaka ku zindi nzego.

- 68 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Hakozwe ibikorwa by’isaranganya ry’ubutaka kuri ba


nyirabwo.

• Hakozwe ibikorwa byo kurengera inkengero z’ibiyaga


, inzuzi n’imigezi.

• Hashyizweho Ikigo cy’Amahugurwa mu buhinzi


bw’imigano no kuyikoramo ibikoresho binyuranye.

3.4.2. Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI uteganya:


• Gukomeza kuvugurura amategeko, amateka
n’amabwiriza ajyanye n’ubutaka, ibidukikije
n’amashyamba agahuzwa n’igihe aho bikenewe.

• Gushyiraho ingamba zo gushyira mu bikorwa


igishushanyombonera cy’ imitunganyirize
n’imikoreshereze y’ubutaka.

• Gukomeza kwigisha no gukangurira abantu


n’inzego zitandukanye kurengera ibidukikije, gutera
amashyamba ahaberanye nayo hose.

• Gukora gahunda yo gusarura amashyamba ashaje ku


buryo buboneye no kuyishyira mu bikorwa.

• Gukomeza kurengera inkengero z’ibiyaga n’imigezi.

• Guteza imbere ikoranabuhanga n’ ishoramari mu


nganda zitunganya ibikomoka ku mashyamba.

- 69 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

UMUTWE WA KANE

4. IMIBEREHO MYIZA
Umuryango FPR-INKOTANYI wemera ko umuturage ari we
shingiro ry’ibikorwa byose mu Gihugu: ni we biturukaho,
kandi bigamije imibereho myiza ye. Imibereho myiza
igararagazwa nuko umurimo uboneka ku bashoboye gukora,
ku buzima bwiza, ku burezi n’ ikoranabuhanga bisakara
muri benshi, ku bwiteganyirize kuri bose, abatishoboye
bitabwaho bagafashwa kwifasha, ku guteza imbere imikino
n’imyidagaduro, ku miturire iboneye, no guha umuco
umwanya ukwiye mu iterambere ry’Igihugu.

4.1. Umurimo

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere


Gukomeza guharanira ko Abanyarwanda babona imirimo,
bakayikora neza, ikabatunga kandi igateza imbere igihugu.
Ibi bisaba ko Abanyarwanda bongererwa ubuhanga
n’ubushobozi, kugira ngo bashobore kurushanwa ku isoko
ry’umurimo mu gihugu, mu karere ndetse no ku isi. Ibi bisaba
kandi ko Abanyarwanda barangwa n’umuco wo guhanga,
bakaba ba rwiyemezamirimo bahugukiwe kandi bashoboye.

- 70 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

4.1.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?


Gushyiraho urwego rushinzwe gukusanya imirimo iriho
n’uburyo akazi gatangwa

• Hashyizweho politiki y’Igihugu y’Umurimo na


gahunda zo guteza imbere Umurimo.

• Hakozwe ivugururwa ry’amategeko y’umurimo

• Hashyizweho ikigo Workforce Developement


Authority-WDA gishinzwe gukusanya amakuru ku
isoko ry’umurimo no kongerera abanyarwanda
ubumenyi ngiro.

• Hashyizweho Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta.

Gushyiraho gahunda y’inguzanyo n’amahugurwa bigamije


guhanga no guteza imbere umurimo;

• Hashyizweho gahunda ya “Ihangire umurimo


Munyarwanda”.

• Hashyizweho Inama y’Igihugu y’Umurimo ‘’National


Labour Council’’.

• Havuguruwe inzego za Leta, abakozi basezerewe


bafashwa kwiga muri za Kaminuza no kwihangira
imirimo.

- 71 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Guha umurimo agaciro, hakabaho amashimwe ku bakoze neza


n’abihangiye imirimo, bityo abantu bagashishikarira umurimo
ukoze neza.

• Abakozi ba Leta n’ abikorera babaye Indashyikirwa


n’abakoze neza bahawe ishimwe.

• Hashyizweho Umugenzuzi w’ Umurimo muri buri


Karere.

• Hashyizweho gahunda zitandukanye ziha abaturage


imirimo mu mirenge (VUP, UBUDEHE, HIMO n’ibindi).

Gushishikariza Leta gushyiraho uburyo bworohereza abakozi


kubona amacumbi no kwivuza; Leta igateganya muri rusange
ibitwara abantu biciriritse.

• Hashyizweho gahunda yo korohereza abakozi ba Leta


n’abikorera kujya mu bwishingizi bw’ indwara.

4.1.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri


ibi bikurikira:
• Gukomeza kuvugurura politiki n’amategeko
byerekeye umurimo.

• Gukomeza gukangurira abanyarwanda umuco wo


gukora neza kandi vuba.

• Kubaka ubushobozi bw’abakozi no guha imbaraga


ishami rishinzwe gukusanya amakuru ku murimo.

- 72 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Gushyiraho ingamba zifatika zo kugabanya


ubushomeri.

• Gushyiraho uburyo buboneye bw’imenyerezamurimo


(Internship).

• Kuvugurura umushahara shingiro (SMIG) ukajyana


n’igihe.

• Gushishikariza abashoramari kubaka inzu ziciriritse


abakozi benshi bashobora kwiyishyurira.

• Gushyigikira amashyirahamwe y’ abahuje umwuga.

4.2. Ubuzima n’ubwiyongere bw’abaturage

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere


Kugeza Abanyarwanda ku buzima buzira umuze, bahugukiye
ibijyanye n’imyororokere, kuboneza urubyaro, imirire myiza
n’isuku muri rusange.

4.2.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?


Guteza imbere ubuzima bwiza kuburyo ikizere cyo kubaho
cyavuye ku myaka 49 kigera kuri 53. Impfu z’ abana n’iz’
abagore ziragabanuka. Ubwandu bwa SIDA bwavuye kuri
13% bugera kuri 3%.

- 73 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Kubaka ibitaro bya: Munini, Kirehe, Masaka,Butaro, Kinihira,


Kinazi (Ntongwe) no Kuvugurura Rwinkwavu, Kibuye.

• Hubatswe ibitaro bishya, ibindi biravugururwa


binongererwa ubushobozi

• Hongerewe umubare w’ amavuriro yita kundwara zo


mumutwe bitanga serivisi ku ndwara zo mu mutwe
(psychosocial services.

Kubaka ibigo nderabuzima 65

• Ibigo nderabuzima byari biteganijwe hiyongeraho


20.

• Hubatswe kandi “Poste de santé” muri buri murenge.

Kongera umubare w’abavuzi bafite ubushobozi

• Umubare w‘abavuzi bafite ubushobozi wariyongereye


(Doctors, Pharmacists na Nurses).

Kurwanya icyorezo cya SIDA

• Gahunda zo kurwanya icyorezo cya SIDA


zariyongereye.

Kurwanya Malariya.

• Abanyarwanda bakanguriwe kuryama mu nzitiramibu


mu rwego rwo kurwanya malaria kandi bazibona ku
giciro giciriritse; hanaterwa imiti yica umubu utera
malariya mu ngo.

- 74 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Gushyira ingufu nyinshi mu ubuvuzi bw’abana, isuku n’imirire


yabo

• Hashyizweho Politiki n’ingamba by’Igihugu ku mirire.

• Hatangijwe gahunda yihuse ya Nyakubahwa Perezida


wa Repubulika yo gukemura ikibazo cy’imirire mu
Rwanda“Presidential Nutrition Emergency Plan”.

• Abana babonye inkingo zose ari izisanzwe n’inshya


bituma impfu z’abana zigabanuka ku buryo
bushimishije.

Kongera ingengo y’imari igenewe ibikorwa by’ubuzima kuzaba


igeze kuri 15% y’ingengo y’Imari ya Leta

• Hongerewe ingengo y’imari igenewe ibikorwa


by’ubuzima iva kuri 5.9% muri 2003 igera kuri 10.2%
muri 2010.

Guteza imbere amavuriro yo mu gihugu ku buryo abivuriza hanze


bagabanuka n’amafaranga abatangwaho akagabanuka.

• Hashyizweho komisiyo y’inzobere mu bitaro byitiriwe


Umwami Fayçal ishinzwe gusuzuma abarwayi
bagomba kujya kwivuriza hanze.

• Hashyizweho ubufatanye hagati y’u Rwanda


n’amahanga mu rwego rwo kuvurira mu Rwanda
indwara zimwe zagombaga kuvurirwa mu mahanga.

- 75 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Gusakaza umuco wo kwisungana mu kwivuza hakoreshejwe


Mutuelle de santé n’ubundi bwishingizi bw’ indwara.

• Hashyizweho itegeko rigenga ubwishingizi mu


kwivuza .

• Abanyarwanda hafi ya bose bitabiriye gahunda


y‘ubwisungane mu kwivuza.

Kuzashyiraho abavuzi batambagira mu ntara bavura indwara


zihariye

• Hashyizweho gahunda ihoraho y’Abaganga


bazenguruka mu Turere bavura indwara zihariye (izo
mu mutwe, amaso, amenyo, n’ izindi.

Kuvugurura imyigishirize y’ubuvuzi no guha uwo mwuga


agaciro kurushaho

• Hashyizweho gahunda yo kongera umubare w‘


abaganga b’inzobere bigishirizwa mu gihugu.

• Hagiyeho urwego rw’abajyanama b’Ubuzima


bakorera muri buri mudugudu.

• Hashyizweho gahundayo kuboneza urubyaro.

4.2.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda ku


bikorwa bikurikira
• Gukomeza kongera umubare n’ubushobozi bw’ibitaro
n‘ ibigo nderabuzima;

- 76 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Kongera umubare n’ubushobozi by‘abakozi bo mu


buvuzi.

• Kongera ingufu mu kurwanya indwara z’ibyorezo;

• Kunoza imikorere ya gahunda y’ubwishingizi


n‘ubwisungane mu kwivuza.

• Guca burundu indwara ziterwa n’imirire mibi.

• Gushyira imbaraga mu guteza imbere isuku mu ngo.

• Gushyira ingufu mu kwirinda no kuvura indwara


zihoraho (Chronic).

• Kongera servise zifasha abaturage kuboneza


urubyaro.

• Gukomeza gukangurira abanyarwanda kuboneza


urubyaro.

4.3. Ubwiteganyirize

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere


Kugeza ku Baturarwanda ubwiteganyirize butandukanye
kuko ari imwe mu nkingi z’iterambere n’inzira yo kurwanya
ubukene, ubusumbane no kubahiriza uburenganzira bwa
Muntu.

- 77 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

4.3.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?


• Hashyizweho Politiki y’Igihugu y’ubwiteganyirize
n’Itegeko ngenga (organic law) ry’ubwiteganyirize
kimwe n’andi mategeko y’ubwiteganyirize (specific
laws).

• Umubare w’abakozi bari mu bwiteganyirize


wariyongereye.

Gukurikirana ishyirwaho rya Politiki y’ubwishingizi


n’ubwisungane bw’indwara kuri bose.

• Imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’ izabukuru


yarongerewe, iva kuri 55 igera kuri 65 iyo gutanga
imisanzu kugirango ubone pansiyo yaragabanutse
iva kuri 20 igera kuri 15.

• Hashyizweho uburyo bwo korohereza guhabwa


Pansiyo ku banyarwanda bakoze mu bihugu duhana
imbibi n’ibyo muri EAC (Portability of social security).

4.3.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri


ibi bikurikira
• Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya politiki
y’ubwiteganyirize.

• Guharanira ko abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru


n’imiryango yabo (Retirees/retraités) bagumana
ubwishingizi bw’ indwara.

- 78 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

4.4. Kurengera Abatishoboye

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere


Gukomeza guharanira ko abatishoboye bitabwaho,
bagahabwa amahirwe yo kubaho nk’abandi baturarwanda,
aho bishoboka bagahabwa ubushobozi bwo kugira icyo
bimarira .

4.4.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?


Gushyiraho uburyo, amategeko n’amabwiriza byo gufasha no
kurengera abatishoboye.

• Hashyizweho politiki n’amategeko byo kurengera no


guteza imbere abatishoboye, abageze mu zabukuru,
ababana n’ubumuga, n’abandi.

• Abavuye ku rugerero batishoboye batewe inkunga,


hari n’abagenewe inkunga ihoraho bitewe n’ubumuga
bafite.

• Abanyarwanda batahutse basubizwa mu buzima


busanzwe.

• Hashyizweho uburyo bwo gufasha abasheshe


akanguhe.

- 79 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Gushyiraho uburyo butuma abafite ubumuga n’abageze mu za


bukuru bagira uruhare mu majyambere y’Igihugu

• Muri gahunda y’imbaturabukungu EDPRS,


abatishoboye barazirikanywe.

Guteganya imyanya y’ababana n’ubumuga mu nzego


z’ubuyobozi n’indi mirimo

• Hashyizweho inzego z’ababana n’ubumuga kandi


barahagararirwa mu nzego z’ubuyobozi.

• Hashyizweho inama y’ igihugu y’a bafite ubumuga.

Guteza imbere ubufatanye hagati y’amashyirahamwe


y’ababana n’ubumuga ku rwego mpuzamahanga

• U Rwanda rwatorewe kuba ambasaderi w’ ababana


n’ubumuga ku rwego mpuzamahanga.

Gufasha abacitse ku icumu batishoboye n’abatishoboye muri


rusange

• Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi


mu 1994 batishoboye n’abatishoboye muri rusange
bakomeje kwitabwaho.

- 80 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

4.4.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri


ibi kikurikira
• Kunoza imicungire n’imikoreshereze y’ibigenerwa
abatishoboye.

• Guteganya mu myubakire uburyo bworohereza


ababana n’ubumuga kugera aho bifuza no
gukomeza kwongera no gushyigikira ibigo bikora
insimburangingo.

• Guteza imbere ubufatanye hagati y’amashyirahamwe


y’ababana n’ubumuga bo mu Rwanda n’abo ku rwego
mpuzamahanga.

• Gukemura burundu ikibazo cy’amacumbi


y’abatishoboye.

• Gushyiraho gahunda n’ingamba byo gukumira no


kurwanya ubuzererezi no kurushaho kwita ku bana
birera.

4.5. Imikino n’imyidagaduro

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere:


Gukomeza guha Abanyarwanda uburyo bwo kugorora
ingingo, kugira ngo umubiri wabo umere neza kandi
bashobore no gusabana, haba mu Gihugu imbere cyangwa
mu mikino n’imyidagaduro mpuzamahanga.

- 81 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

4.5.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?


Gushishikariza Leta Kubaka ibibuga by’imikino mpuzamahanga
n’ibindi biciriritse mu migi no mu turere hirya no hino mu
Gihugu.

• Hubatswe, hasanwa, hanongererwa ubushobozi


stades n’ibibuga binyuranye.

Kubaka ikigo cy’imyidagaduro n’ibitaramo ku rwego


rw’Igihugu.

• Hashyizweho politiki y’Igihugu y’imikino


n’imyidagaduro.

Gushishikariza Abanyarwanda kwiga no gukunda imikino


cyane cyane abari n’abategarugori.

• U Rwanda rwitabiriye runategura amarushanwa


mpuzamahanga mu mikino inyuranye.

• Hashyizweho gahunda y’imikino n’imyidagaduro mu


bigo bya Leta n’ibyigenga.

• Hatejwe imbere siporo y’ibyiciro byihariye (abagore,


abafite ubumuga).

Guhugura abatoza b’imikino.

• Amakipe y’Igihugu mu mikino inyuranye yashakiwe


abatoza b’inzobere hanahugurwa abatoza n’abasifuzi
mu mikino inyuranye;

- 82 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

4.5.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri


ibi kikurikira
• Kubaka sitade nshya y’imikino y’amaboko no
gushyiraho ikigo cyo kwitorezamo.

• Gukomeza gushishikariza inzego z’ibanze guha


agaciro imikino n’imyidagaduro no kongera ingengo
y’imari ibigenerwa.

• Gushishikariza abashoramari kugira ubufatanye na


Leta mu guteza imbere imikino n’imyidagaduro.

• Guteza imbere gahunda ya ”Sport-Etude”

• Guhugura abakozi bakora imirimo irebana


n’imikino n’imyidagaduro (ubuvuzi, umutekano,
itangazamakuru n’ibindi).

• Gukomeza guteza imbere siporo y’ibyiciro byihariye;

• Gushyiraho gahunda yo kongera abatoza babifiye


ubumenyi n’ubushobozi.

- 83 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

4.6. Imiturire Myiza

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere


Gukomeza gufasha abanyarwanda gutura neza kandi heza

4.6.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?


• Havuguruwe politiki y’imiturire mu Rwanda hashyirwaho
na gahunda y’igihugu yo gutura mu midugudu.

• Hakozwe ibishushanyombonera by’Umujyi wa Kigali,


Rusizi ,Karongi , Rwamagana na Nyagatare.

• Hakozwe igishushanyo mbonera cy’umudugudu.

• Hashyizweho banki yo guteza imbere imiturire.

• Hashyizwe ingufu mu guca nyakatsi.

4.6.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda ku


bikorwa bikurikira
• Gushyira mu bikorwa politiki y’ imiturire mu midugudu
no mu mijyi.

• Gushyiraho uburyo bworoshye bwo kubona ibikoresho


by’ubwubatsi bidahenze.

• Gukangurira abashoramari kubaka amacumbi


ahendutse.

• Kongera ingufu mu gushyira ibikorwa remezo muri sites


z‘ imidugudu.

- 84 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Kurangiza ibishushanyo by’imigi yose.

• Gukomeza guhuza mu midugudu abaturage bari mu


cyaro.

• Guca nyakatsi burundu.

4.7. Uburezi, ikoranabuhanga mu


itangazabumenyi n’ubushakashatsi

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere


Gukomeza guteza imbere uburezi burangwa n’inyigisho
n’imyigishirize bifite ireme kandi bicengeza indangagaciro
nyarwanda, umuco w’amahoro, byubahiriza uburenganzira
bwa Muntu no gukunda Igihugu. Hazakomeza kwitabwa
ku nyigisho z’ubumenyi, iz’ikoranabuhanga n’iz’imyuga
hagamijweko by’umwihariko abazirangije baba bafite
ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kongera agaciro
k’ibyo bakora haba ku masoko yo mu Rwanda cyangwa ayo
mu mahanga.

4.7.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?


Gushimangira gahunda y’uko abana bose bagomba kwiga
amashuri abanza bakayarangiza nta n’umwe usigaye inyuma
(Universal primary Education).

• Amafaranga y’ishuri mu burezi bw’ibanze yakuweho


kandi abana bose biga amashuri atandatu abanza
n’atatu yisumbuye (9YBE).

- 85 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Ababyeyi bitabiriye kugira uruhare mu burezi


bw’abana babo ( Kubaka ibyumba by’amashuri,
Komite z’ababyeyi n’abarimu n’ibindi ).

• Hashyizwe ingufu mu kwigisha no gusakaza inyigisho


zose mu rurimi rw’ Icyongereza.

• Ikigo cy’ubugenzuzi bukuru bw’uburezi cyongerewe


ubushobozi bwo gukurikirana imyigishirize.

Guhagurukira kwigisha imyuga ku buryo muri iyi myaka 7


twaba dufite ikigo kigisha imyuga muri buri Karere.

• Uturere hafi ya twose dufite nibura ishuri rimwe


ry’imyuga.

• Hashyizweho politiki yo kwigisha imyuga (TVET)


n’ikigo cyo kuyishyira mu bikorwa ( WDA).

• Hatangijwe ibigo bishya byigisha imyuga mu rwego


rw’amashuri makuru (TUMBA na KICUKIRO).

• Abarimu benshi bongerewe ubumenyi bwo kwigisha


amashuri y’imyuga.

Kwita ku mibereho y’umurezi.

• Hashyizweho politiki na gahunda by’iterambere


ry’abarimu hanashyirwaho urwego rushinzwe
gucunga no guteza imbere abarimu «Teacher Service
Commission».

- 86 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Hashyizweho ikigo Umwalimu-SACCO Leta igitera


inkunga.

• Imishahara y’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri


yarazamuwe kandi begerejwe serivisi.

Kurwanya ubujiji mu banyarwanda, bigishwa gusoma no


kwandika.

• Gahunda yo kwigisha gusoma, kwandika no kubara


yahawe imbaraga bituma abayitabira biyongera.

• Hashyizweho gahunda yo kwigisha abari barataye


amashuri n’abandi batigaga (catch up program).

Kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa cyane cyane mu


masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

• Hashyizweho politike y’uburezi bw’umukobwa


hanatangizwa andi mashuri yihariye yabo.

• Hashyizweho uburyo bwo guhemba abakobwa


bakoze neza kurusha abandi banyeshuri.

Gukomeza gahunda yo guteza imbere amashuri twita


by’umwihariko ku nyigisho z’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

• Buri karere gafite nibura ikigo kimwe ntangarugero


cyigisha siyansi.

• Hashyizweho iteka rya Perezida wa Repubulika


rishyiraho uburyo bwo guhemba abanyeshuri
batsinze kurusha abandi mu mibare na siyansi.

- 87 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Amashuri menshi yashobojwe kubona za mudasobwa


n’umurongo wa internet.

• Hatangijwe igikorwa cyo guha buri mwana wo mu


mashuri abanza mudasobwa igendanwa ( OLPC ).

• Amashuri yahawe integanyanyigisho


n’imfashanyigisho z’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

• Hatanzwe amahugurwa ku ikoranabuhanga ku barezi


no ku bayobozi b’ibigo by’amashuri.

• Hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu micungire


y’uburezi “Education Management Information
System/EMIS”.

Guteza imbere amashuli makuru n’ubushakashatsi mu bumenyi


bunyuranye.

• Hashyizweho ikigo SFAR giha inguzanyo abanyeshuri


b’ abakene bajya mu mashuri makuru.

• Ibigo by’amashuri makuru n’ubushakashatsi


byongerewe ubushobozi.

• Umubare w’amashuri makuru n’inyigisho zitangwa


byariyongereye.

• Hashyizweho Inama y’Igihugu y’amashuri makuru


“Higher Education Council (HEC)” ishinzwe
gukurikirana imyigishirize n’imikorere by’amashuri
makuru.

- 88 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Hatangijwe programme y’Iyakure (Distance


Learning).

• Umubare w’abanyeshuri boherezwa kurahura


ubwenge mu mahanga wariyongereye cyane.

4.7.2. Umuryango uzibanda kuri ibi bikurikira


• Gukomeza kunoza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda
y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 ( amashuri atandatu
abanza n’atatu yisumbuye).

• Kuvana uburezi bw’ibanze ku myaka 9 bukagera ku


myaka 12 twibanda by’umwihariko guteza imbere
amashuri y’imyuga.

• Kunoza imyigire n’imyigishirize mu rurimi


rw’icyongereza.

• Gukomeza kwita kuri gahunda yo kwigisha gusoma,


kwandika no kubara.

• Gushyira ingufu mu myigishirize y’ururimi n’umuco


nyarwanda mu byiciro byose by’uburezi.

• Gushyiraho ishami ryigisha kwigisha mu mashuri


y’incuke n’ay’ababana n’ubumuga muri za TTC, COEs
na KIE.

• Gushyira ishuri ry’incuke ry’ikitegererezo muri buri


murenge.

- 89 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Gukomeza guteza imbere ubushobozi n’imibereho


myiza ya mwarimu.

• Guteza imbere Ubushakashatsi mu Bumenyi


bunyuranye hashyirwaho by’umwihariko ikigega
cy’ubushakashatsi (Academy of Sciences and
Research).

• Kongerera amashuri makuru ubushobozi bwo


gutanga inyigisho ku rwego rwa Masters na PHD.

• Gutangiza izindi nyigisho zijyanye n’isoko


ry’umurimo.

4.8. UMUCO

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere


Gukomeza guhesha agaciro umuco nyarwanda ushingiye ku
ndangagaciro zawo ukaba inkingi y’iterambere.

4.8.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?


Gushyiraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco

• Hateguwe Itegeko rigena inshingano, imiterere


n’imikorere by’ Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco
( Academie de la langue et de la culture Rwandaise).

Gutegura Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho ku muco


zijyanye n’ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda.

- 90 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Hashyizweho politiki rusange y’Umuco n’iyo


kurengera umurage ndangamuco na ndangamateka.

• Hagiyeho Itegeko rigena inshingano, imiterere


n’imikorere by’urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari
z’Igihugu, impeta n’imidari by’ishimwe.

• Hashyizweho umukono ku masezerano


mpuzamahanga yerekeye umurage udafatika
nk’ibisigo, ibyivugo n’ibindi.

Gukangurira Abanyarwanda n’inzego za Leta kwita ku bintu


n’ahantu ndangamateka na ndangamuco.

• Habaruwe ahantu ndangamuco na ndangamateka


mu turere tunyuranye tw’u Rwanda.

Gushinga ishuri ryigisha Umuco n’ubugeni no gutegura


abakangurambaga b’umuco;

• Ishuri ry’ubugeni n’ubukorikori (Ecole d’Art)


rya Nyundo ryongeye gukora ryongererwa
n’ubushobozi.

• Hasanwe inyubako y’Ishami ry’umurage kamere i


Kigali (Nyarugenge).

• Hatangijwe hanasanwa ingoro ndangamurage


zitakoraga zongererwa n’ubushobozi.

• Harubakwa isomero rusange n’Inshyinguranyandiko


by’Igihugu.

- 91 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Kongera amashami yigisha ubugeni n’ubuvanganzo n’ubundi


bushakashatsi.

• Hegeranijwe kopi z’ibitabo byanditswe ku


mateka, umuco n’uburezi by’u Rwanda mu gihe
cy’Ubukoloni.

Gukangurira abashoramari gushinga inganda ndangamuco


no kongerera ubushobozi iziriho.

• Hatangijwe amarushanwa ya ba Nyampinga b’u


Rwanda.

• Buri myaka ibiri u Rwanda rwakira Iserukiramuco


Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD).

Gutoza Abanyarwanda b’ingeri zose, cyane cyane abakiri bato,


umuco wo kugira gahunda no kubahiriza igihe mu bikorwa
byose.

• Abanyarwanda bakomeje gukangurirwa umuco


w’ubutwari no gukunda Igihugu.

4.8.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri


ibi bikurikira
• Gushyiraho no kuvugurura politiki n’amategeko
byerekeye umuco.

• Guteza imbere umuco nyarwanda, cyane cyane


binyuze mu rwego rw’uburezi n’Itorero.

- 92 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

• Guha ubushobozi Inteko y’Ururimi n’Umuco, urwego


rw’Igihugu rushinzwe intwari z’Igihugu, impeta
n’imidari by’ishimwe.

• Gushyiraho ingamba zifatika zo guteza imbere


inganda ndangamuco na ndangamateka ndetse
n’ubukerarugendo buzishingiyeho.

• Kurengera no guteza imbere umuco nyarwanda mu


bitangazamakuru, iyumvabona n’itumanaho;

• Kurangiza kubaka Inshyinguranyandiko


n’inkoranyabitabo y’Igihugu.

• Kubaka inzu ndangamuco y’Igihugu.

• Kwinjiza muri za Kaminuza n’amashuri makuru


programmes zigisha ibyerekeye umuco n’ururimi
nyarwanda, ubuhanzi na muzika.

• Guteza imbere ubushakashatsi ku muco n’ururimi by’


u Rwanda.

- 93 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

UMWANZURO

Muri iyi myaka irindwi ishize, u Rwanda rwageze ku bikorwa


byinshi bishimishije mu byiciro bine byubakiyeho gahunda
za Leta aribyo: Imiyoborere Myiza, Ubutabera, Ubukungu
n’Imibereho Myiza y’Abaturage. Ibi byose byagezweho
bishingiye ku Migabo n’Imigambi bya FPR-INKOTANYIitigeze
itezukaho, kandi wakomeje kuba ku isonga mu guharanira ko
ibyo bikorwa bigerwaho.
Muri iyi myaka irindwi itaha, Umuryango FPR-INKOTANYI
urifuza ko u Rwanda rukomeza gukataza mu iterambere
rirambye kandi rizamura imibereho myiza y’abaturage ku
buryo Igihugu cyacu kizava mu cyiciro cy’ibihugu bikennye
cyane ku isi, kikajya mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu
buciriritse.
Kugirango u Rwanda rugere kuri iyi ntego,
Umuryango FPR-INKOTANYI uzaharanira gukomeza
gushimangira imiyoborere myiza nk’ishingiro
ry’iterambere ry’Igihugu, wibanda cyane cyane ku bumwe
bw’Abanyarwanda, ku mutekano w’Ighugu n’abagituye, kuri
demokarasi yimakaza uruhare rw’abaturage mu miyoborere
y’Igihigu no mu kunoza servisi zitangwa mu nzego zose;
Umuryango FPR-INKOTANYI uzaharanira kandi guteza
imbere ubukungu butajegajega, hibandwa cyane ku kubaka
ubukungu bushingiye ku bumenyi, ku kubyaza umusaruro
umutungo kamere, guhanga imirimo no kongera ishoramari
mu cyaro.

- 94 -
IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Umuryango FPR-INKOTANYI uzaharanira na none ko


ubutabera bukomeza guhabwa intebe mu Rwanda cyane
cyane mu kubaka inzego z’ubutabera zigenga kandi zifite
imikorere inoze, guhashya ruswa n’akarengane no guteza
imbere imikorere myiza y’Urwego rw’Abunzi;
Umuryango FPR-INKOTANYI uzakomeza guharanira ko
abaturage bagira imibereho myiza hitabwa ku kugeza amazi
meza, ubwishingizi n’ubwiteganyirize ku baturage bose,
kwegereza abaturage ibigo by’ubuvuzi no kugira uburezi
bwa bose bufite ireme.

Nimutore FPR – INKOTANYI, u Rwanda rugire


umudendezo.

- 95 -

You might also like