Inyigisho Yo Ku Munsi Mukuru W'ubutatu Butagatifu B

You might also like

Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 3

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’UBUTATU BUTAGATIFU, UMWAKA B

Amasomo: Ivug 4,32-34; Zab 32 ( H 33); Rom 8,14-17; Mt 28,16-20

Nuko rero nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na

Mwana na Roho Mutagatifu


Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, kuri iki cyumweru turifatanya na Kiliziya yose mu
guhimbaza Umunsi mukuru w’Ubutatu butagatifu. Ubutatu butagatifu, ni ijambo rya gihanga
tudasanga muri Bibiliya. Mu nyigisho za tewolojiya risobanura uko Yezu yaduhishuriye Imana
Se, ari yo abakristu twese dushingiraho ukwemera kwacu. Ni Imana imwe mu Baperisona
batatu : Data waremye abantu isi n’ibiriho byose ( Isomo rya 1), Mwana wacunguye abantu (
Ivanjili) na Roho Mutagatifu udutagatifuza (Isomo rya 2).
Si Imana eshatu ahubwo ni Imana imwe. Uko ari batatu basangiye kamere Mana kandi bunze
ubumwe ntibatandukana.
Kuri iki cyumweru, twakoranyijwe no guhimbaza iryo yobera, mu gukuza Imana Data waremye
Ijuru n’isi, Uhoraho Imana igira impuhwe n’ineza, Imana itinda kurakara yuje ubuntu
n’ubudahemuka, Imana igaragaza ubuntu bwayo iminsi yose, ariyo yonyine tugomba gusenga no
gushimira kubera ibyiza idahwema kuduha. Ni Imana imwe rukumbi mu baperisona batatu.
Iryo jambo umuperisona ryafashije cyane mu gusobanura imimere ya buri wese mu bumwe
burangwa mu Butatu Butagatifu. Nta kintu na kimwe cyakozwe hanze y’ubumwe bw’Imana
Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Iri hame ry’ukwemera, ni ryo bamwe mu bitandukanyije na
Kiliziya ishingiye ku ntumwa bagiraho impaka z’urudaca. Bashinja Kiliziya ko yemera Imana
eshatu. Ibyo si byo kuko twemera Imana imwe rukumbi. Kamere-mana ni imwe ariko
abaperisona ni batatu: Data ni umuperisona, Mwana ni undi na Roho Mutagatifu ni undi. Bombi
basangiye ibisingizo nk’uko tubiririmba mu gihe dusoza ishengerera muri ya magambo atagira
uko asa: “Data na Mwana nibasingizwe, nibashimwe, nibogezwe hose, nibatinywe bayobokwe.
N’ubakomokaho (Roho Mutagatifu) nasingizwe na We nk’abo bombi.
Buri gihe mu ntangiriro y’Igitambo cy’Ukaristiya, hasubirwamo amagambo agira ati:” Inema
y’Umwami wacu Yezu Kristu, Urukundo rw’Imana Data n’Ubusabane kuri Roho Mutagatifu
bihorane namwe mwese”(2Kor 13.13), ngubwo rero ubutatu butagatifu. Kuvuga Ubutatu
Butagatifu ntabwo bibangamira cyangwa ngo bikureho ko twemera Imana imwe ku kwemera
Imana imwe bivuga ko twemera rwose ko hariho Imana imwe rukumbi, yo Rukundo n’isoko
y’ubugingo, tukemera no kuyiyoboka igihe cyose. Byongeye Yezu yaduhishuriye ko Imana ari
urukundo, kandi ko Imana Data na Mwana, na Roho Mutagatifu ari Imana imwe. Ni ryo yobera
ry’ubutatu butagatifu. Ni nayo mpamvu dukora ikimenyetso cy’Umusaraba kugira ngo duhamye
ko twemera Ubutatu butagatifu, n’iyobera ry’umusaraba wa Kristu; kuko Imana Data
yatwoherereje umwana wayo wigize umuntu; bombi batwoherereza Roho Mutagatifu ngo
adutagatifuze.
Ubukristu bwacu bushingiye kuri iri hame ry’Ubutatu butatgatifu: Twabatijwe ku Izina ry’Imana
Data na Mwana na Roho Mutagatifu, n’andi masakaramentu yose ni ko tuyaronka, Imigisha yose
Kiliziya itanga, iyitanga ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, yewe
n’amasengesho yose ya kiliziya ni ko atangira kandi ni ko asozwa. Tugomba rero kubana mu
bumwe butajegajega tugendere Kuri urwo rugero kandi tukihatira kumenyesha abandi ko Imana
ari Nyakuri, ko idukunda, ko Yezu Kristu aduhamagara ngo tube abana be bitonda, ko Roho
Mutagatifu aduha ubuzima bw’Imana kandi akatuyobora mu ijuru. Ibyishimo byacu mu ijuru aho
twese tugana, bizaba guhora turangamiye Imana imbere yacu, tuzareba Imana Data na Mwana na
Roho Mutagatifu.
Ubutatu Butagatifu rero, bukaba Imana yakunze muntu ikagenda imwihishurira kandi ikabana na
we ngo arusheho kuyimenya. Tukaryita iyobera ry’ukwemera atari ukuvuga ko ari ibintu
bitumvikana. Ahubwo iyobera rikaba ibanga ridusumba,tudashobora guheraheza ngo
turyumve, tukarisobanurirwa n’udusumbya kurimenya. Iryo banga ntabwo rirangira
kwihishura ahubwo rigenda ritwigaragariza buhoro buhoro uko turushaho kwegera
nyiraryo ( Imana). Rikaba iry’ukwemera kuko turyakira kubera urukundo n’icyizere dufitiye
uriduhishurira. Nta kwemera, nta mpamvu yo gushaka gusobanukirwa n’Ubutatu Butagatifu.
Ukwemera kimwe n’urukundo ntibisaba gusobanukirwa n’uwo ukunda ugenda umumenya uko
urushaho kumukunda. Muri make Ubutatu Butagatifu bukaba Imana itagaragara yatwiyeretse
muri Yezu Kristu, ikabana natwe mu mbaraga za Roho Mutagatifu. Wenda kugira ngo turusheho
gusobanukirwa twahera ku buryo abantu batekereza Imana, bayumva. Hari amashusho atari yo
cyangwa se atuzuye mu kugerageza kumva Imana.
Hari abumva ko Imana ari Rurema, Umuremyi ibintu byose bikomokaho. Nyamara bakayifata
nk’aho yamaze kurema ikigendera, ku buryo akababaro ka muntu n’ibibazo ahura na byo
bitayishishikaje. Hari abumva ko Imana ari nk’umuntu ushinzwe kureba abakora amakosa
kugira ngo abace ibihano yihanukiriye. Tukiri abana, hari ubwo umwe yakoserezaga undi wenda
kubera ko amurusha intege. Usagariwe akamubwira ati « Sha, urareba ibyo unkoreye. Byihorere
Imana irandika ». Tukumva ko Imana ifite igikaye kini yandikamo amakosa yacu ikazadusomera
ku munsi w’urubanza, igihe tuzaba turangije urugendo rwacu hano ku isi. Iyo Mana
y’amategeko, umucamanza, umutegetsi w’igihangange murumva hari icyo yamarira abantu
uretse kubatera ubwoba ? Ese ubuyoboke bwabo ntibwaba bushingiye ku bwoba no gushaka uko
bayigusha neza kugira ngo itabamerera nabi ? Amaturo n’ibitambo bayitura byaba ari
ukwihakirwa ngo bacubye uburakari bwayo. Murabyumva namwe ko iyo Mana atari se
w’Umwami wacu Yezu Kristu. Hari abafata Imana nk’igisubizo cy’ibyananiye abantu gusa,
bakibuka Imana mu bibazo, mu ngorane, mu ndwara. Bakumva ko Imana ari igisubizo cy’ibyo
muntu adashobora gukemura, adashobora kumva no gusobanukirwa. Umwana akarwara,
bakamujyana mu batega na bamwe twita abagihanga bananirwa kumuvura, bati « Yewe,
ahasigaye ni ugusenga ». Umuntu akitabaza amasengesho y’abavandimwe n’inshuti, bagakora
novena. Umwana yakira, bakisubirira mu buzima busanzwe, ntibazasubire mu Misa, isengesho
bakaryibagirwa. Mbese ni nka ya pine y’imodoka bitabaza gusa iyo bari ku rugendo
bagapfumukisha, undi ikaba ibitse. Imana na yo hari abayibuka mu bibazo no mu ngorane gusa
byarangira bakayibagirwa, aka ya ndirimbo ngo: “ Iyo amagorwa yaje turambaza, tugasenga
ubutitsa tubabaye,…..ariko ibyishimo byaza tukayitera umugongo.”
Hari umusore wabanaga na nyina na mushiki we. Babayeho mu bukene bagezaho baba
abakungu, buri wese abona akazi keza baradabagira reka sinakubwira. Bagikennye bose
bajyanaga mu Misa ntibasibaga. Bamaze gukira wa musore ntiyongeye gusenga no gusubira mu
Misa. Akajya abwira nyina na mushiki we ati “Ariko ntimunyurwa. Imana murayishakaho iki
ibyo yaduhaye ntibibahagije? Murajya kujyishakaho iki kandi?”. Bo rero ntibaciwe intege
n’amagambo y’uwo musore. Bakomeje gusenga no kujya mu Misa kuko basobanukiwe ko
ubukristu ari ubuzima bugomba kwitabwaho buri munsi no kugaburirwa igihe cyose na hose.
Hari abakristu bashobora kugira imyumvire idahwitse nk’iy’uyu musore.
Ese Imana Yezu yaje kuduhishurira ari nayo twayobotse iteye ite ? Bibiliya iduhishurira ko kuva
mu ntangiriro, Imana ishaka gusabana n’Abantu. Ni Imana y’Abrahamu, Izaki na Yakobo.
Kugira ngo ibyo bishoboke, ni uko muri yo ubwayo ari ubumwe n’ubusabane. Ni cyo iyobera
ry’Ubutatu butagatifu rigerageza gusobanura. Imana ni ubusabane. Data abyara Mwana, Mwana
abyarwa na Data, ubusabane hagati yabo bombi ni Roho Mutagatifu. Muti ese ko bitumvikana ?
Ni uko Imana iturenze. Ushoboye kuyicengera n’ubwenge bwawe ntiyaba ikiri Imana, yaba ari
ikigirwamana.
Mutagatifu Agustini (254-430) yabaye umwepiskopi wa Hipone muri Afurika y’amajyaruguru
aba n’Umuhanga wa Kiliziya. Yanditse ibitabo byinshi birimo ubuhanga buhanitse mu
byerekeye ukwemera. Umunsi umwe, yatemberaga iruhande rw’Inyanja ya Mediteraneya,
azirikana ku iyobera ry’Ubutatu Butagatifu kugira ngo asobanurire abakristu bo muri diyosezi ye
ya Hipone basobanukirwe n’uko Imana iteye barusheho kuyikunda. Aho ku nyanja hari
umusenyi mwinshi. Abona akana kacukuye akobo mu musenyi kakajya ku nyanja kakavoma
amazi mu tuganza twako, kakaza kuyamena muri ka kobo. Agusitini aragasuhuza ati «Wa kana
we urakora iki ? » Kati « Ntureba kano kobo ? Ndagira ngo iriya nyanja nyivome, amazi yayo
yose nyuzuze muri aka kobo ». Agusitini aramureba , ati « Uri umwana koko. Urabona iriya
nyanja wayiranguriza muri aka kobo ? Ntibishoboka ». Ka kana kareba Agustini kati « Ni nk‘uko
nawe udashobora kuranguriza Imana muri ako gatwe kawe ». Ka kana gahita kazimira Agusitini
amenya ko ari umumalayika wari umubonekeye. Imana Butatu Butagatifu ni iyobera. Mu
bwenge bwacu ntidushabura kumva neza Imana uko iteye, icyo tubasha nk’abantu ni ukuyemera,
kuyikunda no kuyiyegurira, hanyuma yo ubwayo ikagenda irushaho kutwihishurira, uko
turushaho kumva ijwi ryayo no kuyigana tuyiringiye.
Mu guhimbaza uyu munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu, inshuro zose dukora ikimenyetso
cy’Umusaraba twongere kwiyegurira, Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mu rukundo
rudahemuka. Twemere kuyiyoboka no kuyumvira nta bwoba nk’uko isomo rya kabiri
rybitubwirije kandi twihatire kuyamamaza kugera ku mpera z’isi, mbese aho ushobora kugera
hose.
Bavandimwe, kwemera Imana Butatu Butagatifu, Imana Rukundo ni ukwiyemeza kuyirangamira
no kuyigiraho uburyo bwo kubaho no kubana. Ni ukurangwa n’ubumwe n’ubusabane nk’uko
Data na Mwana bunze ubumwe muri Roho Mutagatifu. Ni ukurangwa n’urukundo tukinjira mu
gushaka kw’Imana.
Uyu munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu uduhe kurushaho kunga ubumwe n’Imana n’ubumwe
hagati yacu mu rukundo, ubwubahane no mu bwiyoroshye.
Inema y’umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw’Imana Data n’ubusabane Kuri Roho
Mutagatifu, bihorane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare/Rwanda.

You might also like