Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 8

Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010

w10 1/2 pp. 11-15

Ese wagombye kuruhuka isabato ya


1

buri cyumweru
MU MPERA z’imyaka ya za 80, amatsinda mato y’Abametodisiti yagose
umurwa mukuru wa Fiji ari wo Suva. Abagabo, abagore n’abana, bose
bari bambaye nk’abagiye gusenga, bashyize za bariyeri muri uwo mugi.
Bahagaritse imirimo yose y’ubucuruzi, kandi bahagarika ingendo zo mu
kirere n’izo mu mazi. Ni iki cyabibateye? Bashakaga ko igihugu cyabo
cyongera kuruhuka Isabato.

Kuva mu mwaka wa 2001, inzu yose y’igorofa igiye kubakwa muri


Isirayeli, iba igomba kugira nibura icyuma kimwe kizamura abantu
kibavana mu igorofa rimwe kibajyana mu rindi, ku buryo kizajya
gihagarara uko kirangije igorofa. Kubera iki? Kugira ngo Abayahudi
bakurikiza cyane imihango y’idini ryabo, bakaba baruhuka Isabato kuva
ku wa Gatanu nimugoroba kugeza ku wa Gatandatu nimugoroba,
batajya bakanda buto z’icyo cyuma, kuko baba bumva ko uwo na wo ari
umurimo!

Mu bwami bwa Tonga bwo muri Pasifika y’Amajyepfo, birabujijwe gukora


umurimo uwo ari wo wose ku Cyumweru. Ingendo zo mu kirere n’izo mu
mazi ntiziba zemewe kuri uwo munsi. Amasezerano ayo ari yo yose
asinywe kuri uwo munsi nta gaciro aba afite. Itegekonshinga rya Tonga
risaba ko abantu bose babona ko umunsi wo ku Cyumweru “ari uwera,”
uko imyizerere yabo yaba iri kose. Kubera iki? Ni ukugira ngo abantu bo
mu gihugu cyose baruhuke umunsi w’Isabato.

Nk’uko izo ngero zibigaragaza, abantu benshi bumva ko Imana 1

ibasaba kuruhuka Isabato ya buri cyumweru. Hari n’abageraho


bakavuga ko kuruhuka Isabato ari iby’ingenzi cyane, bakumva ko ari
ngombwa kugira ngo tuzabone agakiza k’iteka. Hari yewe n’abumva ko
itegeko rikomeye kurusha ayandi Imana yaduhaye, ari iryo kuruhuka
Isabato. Isabato ni iki? Ese Bibiliya isaba Abakristo kuruhuka uwo munsi?
Isabato ni iki?
Ijambo “Isabato” rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo risobanura
“kuruhuka, kurekeraho, guhagarika.” Nubwo inkuru yo mu Itangiriro
ivuga ko Yehova yaruhutse imirimo ye y’irema ku munsi wa karindwi, mu
gihe cya Mose ni bwo gusa abagize ubwoko bw’Imana bategetswe
kuruhuka umunsi w’amasaha 24, cyangwa Isabato (Itangiriro 2:2).
Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa mu mwaka wa 1513 Mbere ya
Yesu, Yehova yabagaburiye manu mu buryo bw’igitangaza igihe bari mu
butayu. Bahawe amabwiriza yo gutoragura manu muri aya magambo
ngo “mu minsi itandatu mujye mubiteranya, ariko uwa karindwi ni wo
sabato, kuri wo ntibizajya biboneka” (Kuva 16:26). Iyo nkuru ikomeza
igira iti “nuko abantu batangira kujya bizihiza isabato ku munsi wa
karindwi,” ni ukuvuga kuva ku wa Gatanu nimugoroba izuba rirenze
kugera ku wa Gatandatu nimugoroba izuba rirenze.—Kuva 16:30.

Hashize igihe gito ayo mabwiriza atanzwe, Yehova yatanze itegeko


rirebana no kuruhuka Isabato, arishyira mu Mategeko Cumi yahaye
Mose (Kuva 19:1). Hari aho itegeko rya kane muri ayo mategeko rivuga
riti “wibuke kweza umunsi w’isabato. Mu minsi itandatu ujye ukora, abe
ari yo ukoreramo imirimo yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo sabato
y’Uwiteka Imana yawe” (Kuva 20:8-10). Nguko uko kuruhuka Isabato
byaje kuba ikintu cy’ingenzi ku Bisirayeli.—Gutegeka kwa Kabiri 5:12.

Ese Yesu yaruhukaga Isabato?


Yesu yaruhukaga Isabato. Bibiliya yerekeza kuri Yesu igira iti “igihe
cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo wabyawe n’umugore
kandi atwarwa n’amategeko” (Abagalatiya 4:4). Kubera ko Yesu yari
Umwisirayeli, yakurikizaga Amategeko, harimo n’iryo kuruhuka Isabato.
Isezerano ry’Amategeko ryavanyweho Yesu amaze gupfa (Abakolosayi
2:13, 14). Kumenya igihe ibyo bintu byagiye bibera, bidufasha 1

gusobanukirwa uko Imana ibona iby’Isabato.—Reba imbonerahamwe iri


ku ipaji ya 15.

Ni iby’ukuri ko Yesu yavuze ati “mwitekereza ko naje gukuraho


amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje
kubisohoza” (Matayo 5:17). Ariko se ni iki ijambo ‘gusohoza’ risobanura?
Reka dufate urugero: bavuga ko umwubatsi yashohoje amasezerano yo
kubaka inzu, iyo arangije kuyubaka; ntibabivuga iyo aciye impapuro
ziriho ayo masezerano. Icyakora iyo arangije kubaka iyo nzu ku buryo
bunogeye nyirayo, ayo masezerano aba ashohojwe, bityo umwubatsi
ntabe akigengwa na ya masezerano. Yesu na we, ntiyigeze akuraho
Amategeko; ahubwo yayashohoje ayubahiriza mu buryo bwuzuye. Igihe
‘isezerano’ ry’Amategeko ryari rimaze gusohozwa, abagize ubwoko
bw’Imana ntibari bakigengwa na ryo.

Ese Abakristo basabwa kuruhuka Isabato?


None se niba Kristo yarashohoje Amategeko, ubwo ni ngombwa ko
n’Abakristo baruhuka Isabato ya buri cyumweru? Intumwa Pawulo
yahumekewe n’Imana maze asubiza icyo kibazo agira ati “ku bw’ibyo
rero, ntihakagire umuntu ubacira urubanza mu byo murya cyangwa ibyo
munywa, cyangwa ku birebana n’iminsi mikuru cyangwa kuziririza
imboneko z’ukwezi cyangwa isabato, kuko ibyo ari igicucu cy’ibintu
bizaza, ariko ukuri kwabyo gufitwe na Kristo.”—Abakolosayi 2:16, 17.

Ayo magambo yahumetswe yumvikanisha ko hari icyahindutse ku


birebana n’ibyo Imana isaba abagaragu bayo. Ibyo byatewe n’iki?
Byatewe n’uko Abakristo bagengwa n’Amategeko mashya, ari yo
‘mategeko ya Kristo’ (Abagalatiya 6:2). Isezerano rya kera ry’Amategeko
ryahawe Abisirayeli binyuze kuri Mose, ryashohojwe binyuze ku rupfu
rwa Yesu, bityo ntiryongera gukurikizwa (Abaroma 10:4; Abefeso 2:15).
None se itegeko ryo kuruhuka Isabato na ryo ntirigikurikizwa? Yego
rwose. Pawulo amaze kuvuga ko “twabohowe ku Mategeko,” yakomeje
atanga urugero rwa rimwe mu Mategeko Cumi (Abaroma 7:6, 7). Ku
bw’ibyo, Amategeko Cumi harimo n’iry’Isabato, ni amwe mu mategeko 1
atagikurikizwa. Bityo rero, abasenga Yehova ntibagisabwa kuruhuka
Isabato.

Reka dufate urugero rudufasha gusobanukirwa ukuntu abantu baretse


gusenga Imana bakurikije gahunda y’Abisirayeli, bagakurikiza gahunda
ya gikristo. Hari igihe igihugu gihindura itegekonshinga kigenderaho.
Iyo iryo tegekonshinga rishya rimaze kujyaho, abantu ntibaba bagisabwa
gukurikiza irya kera. Nubwo amwe mu mategeko ari mu itegekonshinga
rishya ashobora kuba ameze kimwe n’aboneka mu rya kera, andi yo aba
atandukanye na yo. Ku bw’ibyo, umuntu aba agomba kwiga ibikubiye mu
itegekonshinga rishya abyitondeye, kugira ngo amenye amategeko
agomba gukurikiza. Byongeye kandi, umuturage mwiza aba agomba
kumenya igihe itegekonshinga rishya ryatangiye gukurikizwa.

Mu buryo nk’ubwo, Yehova yahaye Abisirayeli amategeko arenga 600,


harimo 10 y’ingenzi. Muri ayo mategeko harimo arebana n’umuco,
ibitambo, ubuzima no kuruhuka Isabato. Ariko kandi, Yesu yavuze ko
Abigishwa be basutsweho umwuka bari kuba bagize “ishyanga” rishya
(Matayo 21:43). Kuva mu mwaka wa 33, iryo shyanga ryahawe icyo
twakwita itegekonshinga rishya rishingiye ku mategeko abiri y’ibanze, ari
yo gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu (Matayo 22:36-40). Nubwo
mu ‘mategeko ya Kristo’ harimo amabwiriza ameze kimwe n’aboneka mu
Mategeko yahawe Abisirayeli, ntitwagombye gutangazwa n’uko amwe
mu mategeko atandukanye cyane, naho andi akaba atagikurikizwa.
Itegeko ryo kuruhuka Isabato ya buri cyumweru, ni rimwe muri ayo
mategeko atagikurikizwa.

Ese Imana yahinduye amahame yayo?


Ese kuba Imana yarasabye abantu kubahiriza amategeko ya Kristo
bakareka kubahiriza Amategeko ya Mose, byaba bigaragaza ko
yahinduye amahame yayo? Oya. Kimwe n’uko umubyeyi agenda
ahindura amategeko ashyiriraho abana be akurikije ikigero bagezemo
n’imimerere barimo, Yehova na we agenda agira icyo ahindura ku
mategeko aha abagaragu be. Intumwa Pawulo yabisobanuye agira iti
“ukwizera kutaraza twarindwaga n’amategeko, dukingiraniwe gutwarwa
na yo, dutegereje ukwizera kwagombaga kuzahishurwa. Nguko uko
Amategeko yatubereye umuherekeza utuyobora kuri Kristo, kugira ngo
tubarweho gukiranuka tubiheshejwe no kwizera. Ariko ubwo kwizera
kwamaze kuza, ntitukiyoborwa n’umuherekeza.”—Abagalatiya 3:23-25.

Ibikubiye muri ayo magambo Pawulo yavuze bihuriye he n’Isabato? Reka


dufate urugero: iyo umunyeshuri acyiga, ashobora gusabwa kwiga
isomo runaka, urugero nko kubaza, ku munsi wihariye buri cyumweru.
Ariko kandi, iyo amaze kugera mu kazi, bishobora kuba ngombwa ko
akoresha ibyo yize buri munsi aho kubikoresha gusa kuri wa munsi
umwe yigagaho. Uko ni na ko igihe Abisirayeli bari bakigengwa
n’Amategeko, basabwaga gufata umunsi umwe buri cyumweru kugira
ngo baruhuke kandi basenge. Abakristo bo, basabwa gusenga Imana
buri munsi, aho kuyisenga umunsi umwe mu cyumweru.

Ariko se ibyo bishatse kuvuga ko gufata umunsi umwe mu cyumweru


ukawuharira kuruhuka no gusenga ari bibi? Oya. Ijambo ry’Imana
rigaragaza ko uwo ari umwanzuro w’umuntu ku giti cye, rigira iti “usanga
umuntu umwe yubahiriza umunsi umwe kurusha indi, naho undi
agasanga iminsi yose ari kimwe. Buri muntu agomba gukurikiza icyo
umutima we umwemeza” (Abaroma 14:5, Inkuru Nziza ku Muntu Wese).
Nubwo umuntu ashobora gufata umunsi umwe akawurutisha iyindi,
Bibiliya igaragaza neza ko Imana ititeze ko Abakristo baruhuka Isabato
ya buri cyumweru.

[Amagambo yatsindagirijwe ya 12]

“Mu minsi itandatu mujye mubiteranya, ariko uwa karindwi ni wo sabato,


kuri wo ntibizajya biboneka.”—KUVA 16:26

[Amagambo yatsindagirijwe ya 14]

“Amategeko yatubereye umuherekeza utuyobora kuri Kristo, kugira ngo


tubarweho gukiranuka tubiheshejwe no kwizera. Ariko ubwo kwizera
kwamaze kuza, ntitukiyoborwa n’umuherekeza.”—ABAGALATIYA 3:24, 25

[Agasanduku/​Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 13]

Umurongo mpuzamahanga w’Amatariki n’Isabato

Umurongo Mpuzamahanga w’Amatariki, uteza ikibazo gikomeye abantu


bumva ko bagomba kuruhukira Isabato ya buri cyumweru ku munsi
umwe ku isi hose. Uwo ni umurongo abahanga bahimbye uca mu Nyanja
ya Pasifika ku murongo muganda wa 180. Ibihugu biri mu
burengerazuba bw’uwo murongo, biba biri imbere ho umunsi umwe
ugereranyije n’ibihugu biri mu burasirazuba bwawo.

Urugero, iyo muri Fiji no muri Tonga ari ku Cyumweru, mu birwa bya
Samowa na Niue aba ari ku wa Gatandatu. Ubwo rero, iyo umuntu wo
muri Fiji aruhutse Isabato ku wa Gatandatu, bagenzi be bahuje idini bo
muri Samowa, ku birometero 1.145 uvuye aho, baba bakora kubera ko
ho aba ari ku wa Gatanu.

Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bo muri Tonga baruhuka Isabato ku


Cyumweru, bakavuga ko iyo babigenje batyo, bayiruhukira rimwe na
bagenzi babo bo muri Samowa bari mu birometero birengaho gato 850.
Ariko kandi, icyo gihe Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bo muri Fiji ku
birometero bitageze kuri 800, bo ntibaba baruhuka kubera ko aba ari ku
Cyumweru kandi bakaba bubahiriza Isabato ku wa Gatandatu!

[Imbonerahamwe]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti)

\
\

\ SAMOWA

—―――――――

FIJI \

Ku Cyumweru \ Ku wa Gatandatu

TONGA \

Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 15] 1

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Ibintu twagombye kuzirikana ku birebana n’Isabato:

Nubwo umurongo runaka wo muri Bibiliya ushobora kugaragaza ko


kuruhuka Isabato ya buri cyumweru ari ngombwa, twagomye kubanza
kumenya neza igihe amagambo yo muri uwo murongo yavugiwe.

ADAMU YAREMWE MU MWAKA WA 4026 MBERE Y’IGIHE CYA MOSE

MBERE YA YESU Itegeko rirebana n’Isabato ryatanzwe

mu gihe cya Mose ubwo ishyanga rya

Isirayeli ryari rimaze kuvuka.

—Gutegeka kwa Kabiri 5:1-3,

12-14.
ABISIRAYELI BAHAWE AMATEGEKO AMATEGEKO IMANA YAHAYE
ABISIRAYELI

MU MWAKA WA 1513 MBERE YA YESU Itegeko rirebana n’Isabato


ntiryahawe

andi mahanga (Zaburi 147:19, 20).

Ryari “ikimenyetso” hagati ya Yehova

n’Abisirayeli.—Kuva 31:16, 17.

Isabato ya buri cyumweru

yari imwe mu masabato menshi

Abisirayeli bari barategetswe

kubahiriza.—Abalewi 16:29-31; 23:4-8; 25:4, 11;

Kubara 8:26.

MU MWAKA WA 33 ITEGEKO RYA KRISTO

AMATEGEKO YAHAWE ABISIRAYELI Mu mwaka wa 49, ubwo intumwa

NTIYONGEYE GUKURIKIZWA n’abasaza bari i Yerusalemu bafataga

umwanzuro ku birebana n’ibyo Imana

yasabaga Abakristo, ntibigeze bavuga

ko Abakristo bagomba kuruhuka Isabato

ya buri cyumweru.—Ibyakozwe 15:28, 29.

Intumwa Pawulo yari ahangayikishijwe

n’Abakristo batsimbararaga bashaka

gukomeza kubahiriza iminsi

yihariye.—Abagalatiya 4:9-11.

2010 C.E.

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]


Ibinyamakuru byanditse ku nkuru yavugaga ibirebana na bariyeri 70
zashinzwe n’amatsinda y’Abametodisiti yasabaga Fiji gusubizaho itegeko
ryo kuruhuka Isabato

[Aho ifoto yavuye]

Courtesy of the Fiji Times

You might also like