9 Amarangamutima

You might also like

Download as pptx, pdf, or txt
Download as pptx, pdf, or txt
You are on page 1of 25

AMARANGAMUTIMA

BYATEGUWE NA Innocent NIZEYIMANA


UMUGENZI MINISTRIES
UBUZIMA BWO MU MUTWE

• MURI IBI BYIGISHO TUZIBANDA KU NGINGO ZIKURIKIRA:


 1. INDWARA Y’IBISAZI MU MINSI Y’IMPERUKA.
 2.KWIGA INTEKEREZO
 3.IYOBOKAMANA N’INTEKEREZO
 4.ITERAMBERE RY’INTEKEREZO
 5.UMUTIMANAMA
 6.UBUSHOBOZI BWO KWIYUMVISHA
 7.UMUBIRI N’INTEKEREZO

 8. UBUZIMA BWIZA BW’INTEKEREZO


• 9. AMARANGAMUTIMA
• 10. IREMAMICO
• 11. UBUMUNTU
• 12. INTEKEREZO N’IMPAGARIKE
• 13. INTEKEREZO N’INDWARA
• 14. AKAGA GATERWA NO GUSHYIRA INTEKEREZO AHO BIDAKWIYE
• 15. UBUCENGERAMUNTU NA TEWOLOJIYA
• 16. GUTEKEREZA NABI NO GUTEKEREZA NEZA
• 17. GUTEKEREZA NEZA, UMUSARURO WO GUKORANA N’IMANA
AMARANGAMUTIMA
• Nta na rimwe amarangamutima yari akwiye kwemererwa gutegeka intekerezo. Hari akaga
kari mu gukabya mu byo amategeko yemera, kandi n’ibyo amategeko atemera uko byagenda
kose bizayobora mu nzira y’ubuyobe. Nihatabaho umurimo witondewe, ukoranywe ubushishozi
n’intekerezo nzima; umurimo ukomeye nk’urutare mu kuvuga igitekerezo n’ihame iryo ari ryo
ryose ndetse no mu busobanuro bwose butangwa, abantu benshi bazarimburwa. -Letter 6a, 1894.
(Ibaruwa 6a, 1894) {Ubutumwa bwatoranyijwe, vol 2, p. 14.2}
• Igihe umuntu aretse imbaraga imusunikira kugira icyo akora ndetse n’amarangamutima
bikarusha ubushobozi imbaraga zifata ibyemezo umuntu atuje, icyo gihe hashobora kubaho
umuvuduko ukabije ndetse n’igihe umuntu agenda mu nzira nyakuri. Umuntu ugenda yihuta
cyane, azasanga ko biteza akaga mu buryo bwinshi. Ntibishobora gutinda ngo ateshuke inzira
itunganye maze ajye mu nzira iyobya. {Ubutumwa bwatoranyijwe, vol 2, p. 73.3}
• Amarangamutima agizwe n’ibintu bibiri: Ibyiyumviro (Feelings) n’inyifato Emotions:
• Feelings (Ibyiyumviro): Ni uburyo umererwa muri wowe bitagaragara inyuma
• Emotions (inyifato): Ni inyifato ugira bitewe n’amakuru ufite cyangwa n’uko umerewe muri
wowe.
• Urugero ugiye kwa muganga arakubaza ngo urumva umeze ute? (feelings) Hanyuma bikagenda
gute (Emotions)?
• Ushobora kwiyumvamo gucika intege hanyuma ukinanura. Ushobora kumva ubabaye hanyuma
ukarira, ushobora kumva unezerewe hanyuma ugaseka
• Mbese muri mwe hariho ubabaye? Nasenge. Hariho unezerewe? Naririmbire Imana. Muri
mwe hariho urwaye? Natumire abakuru b’Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina
ry’Umwami. Yakobo 5:13-14
EMOTIONS=INYIFATO

• Uhuye n’inyamaswa mu ishyamba inyifato uhita ugira ni ubwoba. Ubwoba butuma umutima
utera cyane, bugatuma ubona ko uri mu kaga, kandi bugatuma hari ikintu ugomba guhita ukora.
Ushobora gutekereza guhita wiruka, cyangwa ugahita utekereza uburyo ugiye kurwana
n’inyamaswa. Nyamara ibyo byose bizanywe n’ubwoba.
FEELINGS=IBYIYUMVIRO
• Feelings= ibyiyumviro. Ni uburyo umererwa muri wowe imbere bitewe n’impavu runaka nyamara mu buryo bitagaragara inyuma
vuba. Iyo byagaragaye inyuma biba byarabanje imbere kandi haba ubwo bibasha gutera ibibazo bikomeye mu mitekerereze
y’umuntu.
• KUBERA KO IBYIYUMVIRO BIBA IMBERE MU MUNTU BIKABA BITAGARAGARA, BISHOBORA KUMARA IGIHE
KININI KUGIRA NGO BIMENYEKANE KO UMUNTU AFITE IKIBAZO.
• BIMWE MU BYIYUMVIRO BITERA IKIBAZO N’IBI BIKURIKIRA
• 1. ANXIETY: AMAGANYA/IMPUNGENGE
• 2. DEPRESSION: AGAHINDA
• 3.SLEEP DEPRIVATION:KUBURA IBITOTSI
• 4.PAIN AND BODY ACHES: UMUBABARO NO KURIBWA UMUBIRI CYANGWA MU NGINGO
• 5.STRESS: UMUNANIRO
• 6.SUBSTANCE ABUSE: GUSABIKWA N’IBIYOBYABWENGE
IBINTU 8 BITERA INYIFATO RUNAKA

• 1.JOY=IBYISHIMO NI INYIFATO IBAHO IYO UHUYE CYANGWA WUMVISE IKINTU CYIZA.


• 2.SADNESS= AKABABARO NI INYIFATO IBAHO IYO HARI ICYO WABUZE
• 3.ANGER= UBURAKARI/UMUJINYA NI INYIFATO TUGIRA IYO TUGIRIWE NABI.
• 4.FEAR= UBWOBA NI INYIFATO TUGIRA IYO DUHUYE N’AKAGA  
• 5.HAPPINESS=UMUNEZERO NI INYIFATO TUGIRA IYO TUGUWE NEZA CYANGWA TWITAWEHO.
• 6. DISGUST= IGITEYE ISHOZI NI INYIFATO TUGIRA KU KITUBIHIYE
• 7.TRUST=ICYIZERE NI INYIFATO TUGIRA IGIHE TWEMEWE N’ABANDI 
• 8.ANTICIPATION= ICYITEZWE NI INYIFATO IZANA N’AMATSIKO ASHINGIYE KU CYO DUTEGEREJE 
• Intekerezo zifite ubushobozi bwo guhitamo ariko amarangamutima ntagira
amahitamo, ahubwo yakira ikije uwo mwanya. Niyo mpamvu tugomba kwitondera
gufata umwanzuro ushingiye ku marangamutima n’ubwo yaba ari meza gute, ahubwo
tugatuza intekerezo zigatanga umurongo zishingiye ku makuru ndetse n’ingaruka buri
gikorwa kizabyara.
• Iyo umuntu yumvise inkuru ishekeje uwo mwanya ahita aseka nta kubitekerezaho, iyo
yumvise inkuru ibabaje ahita arira nta kubitekerezo. Ikindi amarangamutima yihuta
kurusha umutimanama. Kubera ko umutimanama ubanza ugatuza, niyo mpamvu dukwiye
gukurikiza umutimanama kurusha kugendera ku marangamutima.
IBICE BITATU BY’UBWONKO
• 1.Frontal Lobe: n’igice cy’imbere cy’ubwonko. N’igice gikora cyane kandi ni nacyo gitekereza. N’igice
gifatirwamo ibyemezo, nicyo gikorerwamo amahitamo yose, yaba ibyo turya, ibyo tunywa gishingiye ku makuru
gifite, nicyo gikoreshwa iyo twiga kandi nicyo cyitabazwa mu gukora ibizamini. Nicyo gice kidufasha kuvuga
neza nta makosa agaragaramo kandi ibintu bikumvikana. Iki nicyo gice cyita ku ntekerezo ni nacyo gice
cyagenewe kuyobora imikorere yose y’umubiri w’umuntu. Iyo gikoreshejwe neza ni nacyo gishingiraho
imiterere y’umuntu Personality.
• 2. Limbic System. Limbic System: N’igice cyo hagati cy’ubwonko kikaba aricyo gice kireba ibijyanye
n’amarangamutima. Ni nacyo kibika (memory) ibyageze mu bwonko nicyo kigaragaza ibyo kwishima
cyangwa kubabara, uko twitwara, uko umubyeyi arera umwana.
• 3.Sub conscious mind: N’igice cy’ubwonko gikoreshwa mu gukora ibintu atari ngombwa ko ubyitaho cyane
kuko biba byarabaye akamenyero: Urugero. Gutwara imodoka, kugenda n’amaguru, guhindukira. Ibintu
byose ukora utabanje kubitekerezaho cyane.
LIMBIC SYSTEM= IGICE CY’UBWONKO
KIGENGA AMARANGAMUTIMA

• THE LIMBIC SYSTEM


AMYGDALA NI AGACE KO
HASI MU GICE CYITWA
LIMBIC SYSTEM KITA KU
MARANGAMUTIMA.
KUKI IMANA YEMEYE KO TUGIRA
AMARANGAMUTIMA?
• Inyifato yacu itegeka uko twitwara ku kintu cyose kitubayeho cyaba cyiza kuri twe cyangwa kibi kuri twe.
Hatabayeho inyifato ubumuntu ntibwabaho, niyo mpamvu uko umuntu yitwara bikomotse ku mpamvu runaka,
bitandukana n’uko undi yakwitwara muri icyo kibazo. Kuko n’ubwo bahura n’ikibazo kimwe ahantu hamwe,
ntabwo bafite imiterere imwe, ntibatekereza ibintu ku rwego rumwe, ntibafite amakuru angana ku ngingo
runaka ijyanye n’ikibazo bafite, imikorere y’ubwonko yabo si imwe n’ibindi. Amarangamutima agaraza
imiterere itandukanye y’abantu. N’ubwo ibyanditswe bitubuza gufata imyanzuro ishingiye ku marangamutima,
ariko si ko buri gihe amarangamutima ari mabi. Amarangamutima aba mabi iyo adahamanya n’intekerezo.
Dufate urugero, uramutse ukora ahantu kandi hafite umuyobozi mukuru, maze amakuru yose akugezeho
ugafata umwanzuro utamubajije mbese byagenda bite? Haba ubwo ubasha gufata imyanzuro myiza nyamara
ukayishyira mu bikorwa mu buryo budakwiriye. Niyo mpamvu mu bwonko habera inama ariko icyemezo
gikuru kigafatwa n’intekerezo. Gusa ibyo bikorwa mu buryo bwihuse ntabwo byagereranywa n’uko ibintu
bigaragara inyuma.
UKO TWAKWITWARA KU MARANGAMUTIMA
YACU
• Ibijyanye n’amarangamutima buri gihe biba muri twe n’ubwo twaba tutabizi. Kubikabiriza
cyangwa se kubisuzugura bishobora gutera umuntu ikibazo mu myitwarire ndetse n’ikibazo
cy’ubuzima bwo mu mutwe. Niyo mpamvu abasuzuma abantu indwara zo mu mutwe babanza
kumenya ibibazo bihari maze bakabaza ukekwaho ikibazo uko abyitwaramo, hanyuma akagirwa
inama zibasha kumufasha mu gukemura ikibazo yifitemo. Hari benshi bashaka guhisha
amarangamutima yabo bikaba bibasha kubatera ibibazo bikomeye hanyuma. Umuntu
akagaragara nk’aho nta kibazo afite kandi afite ikibazo gikomeye, hakaba ubwo kizigaragaza ubwacyo
cyararangije kwangiza ubuzima bwo mu mutwe.
AMARANGAMUTIMA MU GIHE
CY’UMUBABARO
• Nagiye mpura n’imibabaro ikanca intege no gutsindwa mumutima, maze urwango n’urukundo
nagiraga bigacogora. Imibereho yanjye yo gupfusha abo nkunda, ibyago n’umubabaro nanyuzemo
nahishuriwe mu buryo bukomeye ko Umukiza wanjye ari iruhande rwanjye. Amaso yanjye arangamira
mu ijuru. Narabutswe isi izahoraho ndetse n’ingororano ikomeye. Igihe ibintu byacu byasaga
n’umwijima, mu bicu habonetsemo umwezi, kandi imirasire y’izuba iturutse ku ntebe y’ubwami
y’Imana yirukanye umwijima. Ntabwo Imana yishimira ko hagira umuntu n’umwe muri twe
ukomeza guheranwa n’agahinda, afite umutima ubabaye kandi ushengutse. Yifuza ko twese
twubura amaso kugira ngo turebe umukororombya w’isezerano kandi dusakaze umucyo ku bandi.
{Ubutumwa bwatoranyijwe, vol2, p. 205.1}
• Mbega uburyo muri iyi si yacu harimo agahinda kenshi! Kubwira abashavujwe no gupfusha ababo
bakunda ngo, “Mwirira; ntabwo ari byiza kurira” ayo si amagambo ahumuriza. Nta guhoza kuri
mu magambo nk’ayo. Kurira nta cyaha kirimo. Nubwo umuntu wapfuye yaba yaramaze imyaka
myinshi ababara bitewe no gucika intege n’uburibwe, ibyo ntibihanagura amarira ku maso yacu.
{Ubutumwa bwatoranyijwe, vol 2, p. 210.6}
• Mwishimane n'abishima, murirane n'abarira. Abaroma 12:15
• Muvandimwe wanjye ubabaye, Mbabaranye nawe mu mubabaro ufite. Nubwo ntari niteze kuzongera
kubona umugabo wawe muri ubu buzima, nyamara nababajwe no kumva iby’urupfu rwe, ndetse
n’iby’inshingano zikomeye ushinzwe zo kwita ku muryango. Tubabaranye nawe kandi akenshi tuzajya
tugusabira wowe n’abana bawe. {Ubutumwa bwatoranyijwe, vol 2,p. 211.2}
• Yesu amenyeshejwe urupfu rwa Lazaro yararize.
• Yesu ararira. Yohana 11:35

• Abonye ukuntu abantu bafite umubabaro mwinshi, kandi abonye uburyo incuti za Lazaro zamuririraga
cyane nyamara Umukiza w’isi ahagaze iruhande rwabo, “Yesu yararize.” Nubwo yari Umwana
w’Imana, yari yarambaye kamere ya kimuntu kandi yababazwaga n’abafite ishavu. Umutima wa
Yesu w’impuhwe n’imbabazi uzirikana imibabaro y’abantu. Yesu arirana n’abarira kandi akishimana
n’abishimye. {Uwifuzwa ibihe byose, p. 359.5}
• Ariko Yesu ntiyarijijwe gusa n’impuhwe yari afitiye Mariya na Marita. Mu marira ya Yesu harimo
agahinda gasumba kure agahinda k’abantu nk’uko ijuru ryitaruye isi. Kristo ntiyarijijwe na Lazaro kuko
yari hafi kumuhamagara akava mu gituro. Ahubwo yarijijwe n’uko bidatinze abenshi mu baririraga
Lazaro bari bagiye gucura umugambi wo kumwica we kandi ari we kuzuka n’ubugingo. Mbega
uburyo Abayahudi batizeraga batashoboye gusobanukirwa neza n’icyarizaga Yesu! Abantu bamwe
batashoboraga kubona ko yaterwa agahinda n’ikindi kitari ibyo babonaga aho, baravuze bati: “Dore ye,
nimurebe uburyo yamukundaga!” {Uwifuzwa ibihe byose, p. 360.1}
• Kuko twambaye umubiri ntitwakwikuramo kubabara no kurira igihe tubuze uwo twakundaga.
Nyamara n’ubwo tugira agahinda tugomba kwibuka ko ku bizera urupfu siryo herezo ry’ubuzima,
tugahumurizwa n’amagambo agira ati:
• Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho, kandi
umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?” Yohana 11:25-26
• Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu cyangwa izanjye imbohe ye. Ahubwo ufatanye
nanjye kurenganyirizwa ubutumwa bwiza, ufashijwe n’imbaraga z’Imana yadukijije, ikaduhamagara
guhamagara kwera itabitewe n’imirimo yacu, ahubwo ibitewe n’uko yabigambiriye ubwayo, no ku
bw’ubuntu bwayo twaherewe muri Kristo Yesu uhereye kera kose, ariko none bukaba bwarerekanywe
no kuboneka k’Umukiza wacu Kristo Yesu, wahinduye urupfu ubusa akerekanisha ubugingo no
kudapfa ubutumwa bwiza. 2 Timoteyo 1:8-10
KWITONDERA AMARANGAMUTIMA MU
BIRORI
• Ku munsi mukuru wo kwizihiza itariki umwami yavukiyeho, hagombaga kuba ibirori
birimo abatware b’igihugu n’abanyacyubahiro bo mu ngoro y’ibwami. Hagombaga kubaho
kurya no gusinda. Kubw’ibyo, Herode yagombaga gushira amakenga kandi akaganzwa
n’ibyifuzo bya Herodiya. {Uwifuzwa ibihe byose, p.141.6}
• Ubwo uwo munsi ukomeye wageraga, Herode n’abatware be barimo kurya no kunywa, Herodiya
yohereje umukobwa we mu cyumba cy’ibirori kubyina kugira ngo asusurutse abatumirwa.
Salome yari atangiye kuba inkumi kandi uburanga bwe bw’agahebuzo bwari bwatwaye
ibyumviro by’abatware bari mu rusaku. Ntabwo byari akamenyero ko abantu b’igitsinagore
b’ibwami bagaragara muri mwene ibyo birori, bityo rero bashimiye Herode
bamuryoshyaryoshya ubwo uwo mukobwa w’abatambyi n’ibikomangoma bya Isiraheli
yabyinaga ngo anezeze abatumirwa be. {Uwifuzwa ibihe byose, p.141.7}
• Umwami yari yazungerejwe n’inzoga. Gushyira mu gaciro byarayoyotse asigara ategekwa
n’amarangamutima. Icyo yabonaga gusa ni icyumba kirimo ibinezeza, abatumirwa bafite
urusaku, ameza yo kuriraho, inzoga ishashagirana n’imuri zirabya, ndetse n’umukobwa
wabyiniraga imbere ye. Mu kutagira icyo yitaho muri uwo mwanya, yifuje kugira ikintu
akora cyo kwiyerekana mu buryo buzamushyira hejuru imbere y’ibikomerezwa byo mu
bwami bwe. Yasezeranye abikoresheje indahiro guha umukobwa wa Herodiya icyo ari cyo cyose
yabasha kumusaba, bona nubwo byaba kimwe cya kabiri cy’ubwami bwe. {Uwifuzwa ibihe
byose, p.142.1}
AMARANGAMUTIMA SI IGIPIMO CYO
GUKIRANUKA
• Ukwezwa kuvugwa na Bibiliya ntigushingiye ku marangamutima. Aha niho benshi
bayobera. Amarangamutima bakaba ari yo bagira igipimo. Iyo bumvise bahimbawe
cyangwa banezerewe, bakavuga ko bejejwe. Kugira umunezero cyangwa kumva nta
byishimo sibyo bihamya ko umuntu yejejwe cyangwa atejejwe. Kwezwa si ikintu kikubita
ahongaho uwo mwanya. Kwezwa nyakuri ni umurimo wa buri munsi, ukomeza igihe cyose
ubuzima bugikomeza. Abarwana n’ibigeragezo bya buri munsi, bagatsinda imibereho ibakururira
gukora icyaha, kandi bifuza gukiranuka ko mu mutima n’imibereho yabo yose, ntibajya birata ko
ari abaziranenge. Bafite inzara n’inyota byo gukiranuka. Banga icyaha urunuka. {IY 10.4}
• Benshi bifuza gutungana ko mu mutima n’imibereho yejejwe nta buryarya basa n’abari mu rujijo
no gucika intege. Bahora birebaho, bagaterwa agahinda no kubura kwizera; maze kubera ko
badafite kwizera, bakiyumvisha ko batabasha kwishyuza imigisha y’Imana. Aba bantu bitiranya
amarangamutima no kwizera. Bareba ibirenze ko kwizera nyakuri kutaruhije, maze ahubwo
bakikururira umwijima mu bugingo bwabo. Bakwiriye kwivanamo inarijye, bakabeshwaho
n’ubuntu n’ubwiza bw’Imana bakaniringira amasezerano Yayo, maze bakizera gusa ko Imana
yasezeranye Izabisohoza. Ntitugomba kwiringira kwizera kwacu, ahubwo tugomba kwiringira
amasezerano y’Imana. Iyo twihannye ibicumuro byacu twakoze tugomera amategeko yayo,
maze tukiyemeza kumvira uhereye ubwo, tuba tugomba kwizera ko Imana itwemera kubwa
Kristo, kandi ikatubabarira ibyaha byacu. {Imibereho yejejwe, p. 57.1}
• Umunezero uzanwa n’amarangamutima y’imyemerere yawe uko waba ungana kose, menya ko Yesu
atabasha gutura mu mutima wirengagiza amategeko y’Imana. Imana izaha icyubahiro abayubaha gusa.
{Imibereho yejejwe, p. 59.1}
• Ntukwiriye gutegereza ibyiyumvo bidasanze kugira ngo wizere ko Imana yakumvise; amarangamutima si
yo akwiriye gushingirwaho kuko ahinduka nk’ibicu. Ugomba kugira ikintu gikomeye kikaba urufatiro
rwo kwizera kwawe. {Ubutumwa bwatoranyijwe, vol 1, p. 259.1}
• Tugomba kwizera isezerano uko riri, kandi ntidushyire amarangamutima mu mwanya wo kwizera.
Igihe twiringiye Imana byimazeyo, igihe twishingikirije ku mirimo myiza ya Yesu nk’Umukiza
ubabarira ibyaha, tuzahabwa ubufasha bwose dushobora kwifuza. {Ubutumwa bwatoranyijwe, vol
1, p. 280.4}
• Nagenderaga ku ihame, aho gukurikiza amarangamutima. Nabashaga gukora kuko nizeraga ko
Ijuru ryemera umurongo nahisemo wo kugira imibereho irushijeho kuba myiza, kugira ngo mbashe
guhimbaza Imana mu mubiri no mu mwuka, kuko ari ibyayo. {Inama ku mirirre n’ibyo kurya, p. 438.3}
• Uko umuntu yiyumva siko kwizera; ibyo bintu byombi biratandukanye. Ukwizera ni ukwacu
ngo tugukoreshe, ariko ibyishimo n’umugisha bitangwa n’Imana. {Inyandiko z’ibanze, p. 76.3}
• Iyi ni indi mpamvu igaragaza ko ari iby’ubusa gukoresha imbaraga ngo ubone kwizera.
Birashoboka kubyutsa amaranga mutima. Ushobora gutega amatwi indirimbo nziza,
ushobora kunyurwa n’ubushizi bw’amanga bw’umuntu ukora uko ashoboye ngo
ashimishe abantu, ushobora gukangaranywa n’urumuri rwinshi cyangwa ruyunguruye,
cyangwa umwuka w’ibikuzengurutse. Mu buryo runaka, ushobora gukorera abantu ibintu
bishobora kubyutsa amarangamutima yabo. Nyamara iyo umucyo uzimye abantu bamaze
gutandukana iyo usigaye wenyine bigenda bite? Ahari usanga ufite ingorane kurusha mbere. Ese
ibyo byigeze bikubaho ? uyu munsi miliyoni z’abantu bava mu bintu bajya mu bindi,
bagacogoza imbaraga zabo mu isiganwa ndengakamere, ngo babone ikintu kibakangura
kikabafasha kwibagirwa ko ibyo bari bagerageje gukora ntacyo byabagejejeho. Morris L
Venden, Amahame 95 ku gutsindishirizwa, p.28
KUMVA NTA BYIRINGIRO NTIBIVUZE KO
IMANA YAKURETSE
• Umbaza impamvu ujya ukanguka mu ijoro maze ukumva ugoswe n’umwijima? Nanjye inshuro
njya numva merewe ntyo; ariko ayo marangamutima yo gutakaza ibyiringiro si igihamya
cy’uko Imana yakuretse cyangwa yandetse… Amarangamutima arangwa n’umwijima
w’icuraburindi si igihamya cy’uko amasezerano y’Imana ntacyo avuze. Ureba ku
marangamutima yawe, kandi kubera ko ibyo ubona byose bitarabagirana, utangira kwiyegereza
cyane umwambaro w’umubabaro ukawambika ubugingo bwawe. Wirebaho maze ugatekereza ko
Imana iri kukureka. Ugomba kureba kuri Kristo…Tugomba guhora dushyira kwizera kwacu mu
bikorwa kandi tukiringira Imana tutitaye ku kuntu amarangamutima yacu yaba ameze kose…
Tugomba kugira akanyamuneza kuko tuzi ko Kristo yanesheje isi. Mu isi tuzagira umubabaro,
ariko tuzagira n’amahoro muri Yesu Kristo. Ubutumwa bwatoranyijwe, vol 3, p.276
• Twifuza ko mwuzuzwa ubwenge
MARANATHA
bwose bw’Umwuka no kumenya kose
ngo mumenye neza ibyo Imana
ishaka, mugende nk’uko bikwiriye
ab’Umwami wacu, mumunezeze muri
byose, mwere imbuto z’imirimo myiza
yose kandi mwunguke kumenya
Imana, Abakolosayi 1:9-10

You might also like