Professional Documents
Culture Documents
8 Laws
8 Laws
• …Imana irema ibiva bibiri binini, ikiva kinini cyo gutegeka amanywa (Int 1:6)
• Izuba ni umwe mu miti karemano ukomeye cyane. {HL 229}
• Imirasire y’izuba yifashishwa n’umubiri gukora Vit D
• Imirasire y’izuba kandi ifasha mu kwica microbes
• Imirasire y’izuba igomba kwinjira mu nzu nta kirogoya
• Umwuka mubi uterwa n’imyenda n’ibindi birunze mu cyumba ubyara uburwayi,
imirasire y’izuba niyemererwa kwinjira muri ibi byumba izarinda uburwayi bwinci.
{HL229}
• Ibinyabuzima byose ku isi byifashisha izuba kugirango bibeho. Hatabayeho
urumuri rw’izuba ntakintu cyabaho.
…
• Imirasire y’izuba igabanya isukari mu maraso ndetse n’umuvuduko w’amaraso
• Igabanya cholesterol mu maraso
• Ifasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri
• Igabanya jaundice
• Ifasha mu kurwanya uburozi buturuka ku miti yica udukoko mu bimera.
• Si byiza kuguma ku zuba umwanya munini.
4. KWIRINDA
• Uwiteka Imana imezamo igiti cyose cy'igikundiro cyera imbuto ziribwa, imeza
n'igiti cy'ubugingo hagati muri iyo ngobyi, imezamo n'igiti cy'ubwenge
bumenyesha icyiza n'ikibi. (Int 2:9)
• Kwirinda muri byose.
• Kutirinda ni umwanzi abantu bose bakwiriye kwirinda. Ukuntu iyi ngeso
yiyongera mu buryo bukabije bikwiriye gukangura umuntu wese ukunda ubwoko bwe
kujya ku rugamba akayirwanya. {Ub 211}
• Ariko kugira ngo tugere ku muzi wo kutirinda, tugomba kwimbika cyane tukagera no
ku birenze kwirinda kunywa inzoga n’itabi. Ubunebwe, ubuzima butagira intego,
cyangwa kwifatanya n’amatsinda agendereye ibibi, bishobora kuba nyirabayazana
w’iyo ngeso mbi. {Ub211}
5. KURYA NEZA
• Kandi Imana irababwira iti “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu
isi yose, n'igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyokurya
byanyu. (Int 1:29)
• Isano iri hagati y’imirire n’iterambere ry’ubwenge ikwiriye kwitabwaho cyane
birenze uko byigeze bibaho. Intekerezo zitabangukira kumenya no
gusobanukirwa akenshi ziterwa n’amakosa abantu bakora mu mirire. {Ub 213.1}
• Akenshi usanga abantu bavuga ko mu gihe cyo guhitamo ibyokurya, ipfa ari ryo
rikwiriye kuyobora umuntu. Ibyo bavuga byari kuba bifite ishingiro, iyaba amategeko
yo kwitungira amagara yarubahirizwaga igihe cyose. Ariko bitewe n’akamenyero kabi
kabaye karande mu bantu, ipfa ryateshuwe umurongo waryo ku buryo umuntu ahora
ararikiye ibihaza ipfa rye nyamara bimugiraho ingaruka. {Ub 213.2}
…
• Ni ngombwa kwirinda kurya ibyokurya birenze urugero n’iyo byaba ari ibyokurya
byiza cyane bitagira ingaruka ku mubiri.
• Kurya ku masaha adahinduka
• Imirire y’umwana n’umugore utwite
• Igihe bigushobokeye kose, irinde kurya ucuranwa. Niba ufite igihe gito cyo
gufungura, rya bike ukurikije igihe ufite. Aho kugira ngo umiragure ibyo
utatapfunnye ngo ubone uhage, byarutwa n’uko wareka kubirya. {Ub 215}
• Igihe cyo kurya gikwiriye kutubera umwanya mwiza w’ibyishimo no kuganira
n’abo musangira. Ikintu cyose cyatuma baremererwa ku meza cyangwa hakaza
umwuka mubi gikwiriye gukumirwa {Ub 215-6}
6. IKIRUHUKO
• Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo
ahingire ibirimo, ayirinde. (Int 2:15)
• Igihe gikoreshwa mu myitozo ngororamubiri ntikiba gipfuye ubusa... Imyitozo
ikwiriye ku ngingo zose n’ubushobozi bwose bw’umubiri ni ingenzi cyane ku muntu wese
kandi ituma akora neza. {Urugo rwa gikristo 439}
• Imyitozo ngororamubiri ituma amaraso agenda mu mubiri, ariko igihe umuntu adakora,
amaraso ntagenda neza, maze bigatuma atavugururwa kandi byari byiza ku buzima; n'uruhu
na rwo ntirukora. Imyanda ntiva mu mubiri nk'uko byari bikwiriye kumera igihe hatariho
imyitozo ngororamubiri ituma amaraso agenda neza n'ibihaha ngo bibone umwuka mwiza
kandi mushya. Ibyo bituma ingingo zisohora imyanda mu mubiri zikora umurimo
uruta uwari usanzwe inshuro ebyiri, maze ingaruka yabyo ikaba uburwayi. {MH 113}
…
MARANATHA