Professional Documents
Culture Documents
Ikibazo Cy'Intambara Ikomeye Part 2
Ikibazo Cy'Intambara Ikomeye Part 2
CY’INTAMBARA
IKOMEYE
Hope d’Amour
+250788271065
Hoseya 14:10
Habakuki 2:1-3
Igihamya ko umuntu yaguye akagera kure, ni uko biruhije cyane kugira ngo
agaruke aho yavuye. Kugaruka byashoboka ari uko umuntu arwanye
inkundura, akarwana abikuye ruhande, kandi akarwana buri gihe. Igikorwa
gihubukiwe cy'akanya gato gipfa gukorwa gusa, kibasha kuturoha mu mutego
w'umubi; kandi bigasaba ibirenze akanya gato kugira ngo duce imirunga ituboshye
tubone kugera ku butungane. Hashobora kubaho umugambi, [umuntu agatangira
gukora akurikije uwo mugambi] ariko bisaba umuruho, n'igihe kirekire, no
kudatezuka no kwihangana kugira mgo bigerweho.
7BC P.975
Matayo 7:21-23…..
7BC P.975
Dusuzume neza imiterere y’intambara hagati y’icyiza n’ikibi
Yesaya yari yamaganye icyaha cy’abandi; ariko ubu nawe yisanze ahamwa n’icyaha nk’icyo
yari yari yaragiye ashyira ahagaragara. Yari yaranyuzwe n'umusabano ukonje, umuhango
utagira ubuzima mu kuramya Imana kwe. Ibi ntiyari abizi kugeza igihe Uwiteka yamuhereye
iyerekwa. Mbega ukuntu ubu noneho ubwenge bwe n’impano ze byagaragara ko ari bito
cyane ubwo yitegerezaga ukwera n’icyubahiro by’ubuturo bwera! Mbega ukuntu
[yasanze] atari akwiriye! Mbega ukuntu yasanze atarakwiriyr umurimo wera! Ibyo
yatekerezaga bishobora kugaragarira mu mvugo y’intumwa Pawulo, “Mbega ukuntu ndi
umutindi! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu?
Nuko marayika ahamagara uwo muhanuzi ngo ave muri ubwo buvumo, maze amutegeka
guhagarara imbere y’Uwiteka ku musozi, agatega amatwi ngo yumve icyo Uwiteka amubwira.
“Uwo mwanya Uwiteka amucaho, maze umuyaga mwinshi wa serwakira uraza usatura
imisozi, umenagurira ibitare imbere y’Uwiteka, ariko Uwiteka yari atari mu muyaga.
Umuyaga ushize habaho igishyitsi cy’isi, ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi.
Hanyuma y’igishyitsi hakurikiraho umuriro, ariko Uwiteka yari atari mu muriro.
Hanyuma y’umuriro haza ijwi ryoroheje ry’ituza. Eliya amaze kuryumva yitwikira
umwitero we mu maso, arasohoka ahagarara mu muryango w’ubuvumo.”
Ntabwo Imana yahisemo kwihihurira umugaragu wayo binyuze mu kugaragaza imbaraga zayo mu
buryo bukomeye, ahubwo yamwihishuriye mu ijwi ryoroheje ry’ituza. Imana yashakaga kwigisha
Eliya ko umurimo utuma habaho kwiyerekana gukomeye atari wo iteka ugera ku ntego yawo cyane
mu gusohoza umugambi wayo. Igihe Eliya yari ategereje ko Uwiteka amwihishurira, hahushye
umuyaga mwinshi wa serwakira, habaho igishyitsi cy’isi, imirabyo irarabya ndetse hakurikiraho
n’umuriro ukongora; ariko Imana ntiyari muri ibyo byose. Ibyo birangiye haje ijwi ryoroheje ry’ituza,
maze umuhanuzi yitwikira umwitero we mu maso imbere y’Uwiteka. Uburakari Eliya yari afite
bwarahoshe, umutima we uracururuka kandi uratuza. Noneho amenya ko kwiringira Imana mu ituza
no kuyishingikirizaho atajegajega ari byo biramuhesha ubufasha akeneye muri icyo gihe.
Rya jwi ryabajije Eliya riti: “Eliya we, urakora iki aho?” Maze Eliya yongera
gusubiza ati: “Nagize ishyaka ryinshi ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko
Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi
bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza
ubugingo bwanjye ngo banyice.”
Uwiteka yasubije Eliya ko inkozi z’ibibi muri Isirayeli zitazabura guhanwa. Hari
abantu bagombaga gutoranywa by’umwihariko kugira ngo basohoze umugambi
w’Imana mu guhana ishyanga ryasengaga ibigirwamana. Hari umurimo
ukomeye wagombaga gukorwa kugira ngo abantu bose bahabwe amahirwe
yo guhitamo kujya mu ruhande rw’Imana nyakuri. Eliya ubwe yagombaga
gusubira muri Isirayeli maze agafatanya n’abandi umutwaro wo kuzana
ubugorozi cyangwa ivugurura.
Yesu yari azi ko bazakora ibishoboka byose ngo bacemo ibice abigishwa be n’aba
Yohana. Yari azi ko inkubi y’umuyaga wari uriho wirundanya ngo utembane
ubuhanuzi bukomeye bwigeze buhabwa isi. Yirinda icyatuma habaho
kutumvikana no kwicamo ibice, Ahagarika imirimo ye mw’ibanga, maze ajya
i Galilaya. Natwe rero, nubwo twaba mu kuri, dukwiriye kugerageza
kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma hababo impaka no kutumvikana. Kuko
iyo ibyo bivutse, bivamo gutakaza ubugingo bwa bamwe. Igihe cyose
habonetse ikibasha kuvamo gucikamo ibice, dukwiye gukurikiza urugero
rwa Yesu na Yohana Umubatiza.
Imana yatanze ibyangombwa bihagije kugira ngo umuntu abashe gutsinda ikibi
kiri mu isi. Bibiliya ni ububiko bw'intwaro aho dushobora gukura intwaro
dukoresha mu ntambara. Tugomba gukenyera ukuri. Icyuma kidukingira
igituza kigomba kuba ubutungane. Tugomba gutwara ingabo yo kwizera,
tukambara ingofero y'agakiza kandi tugatwara n'inkota y'Umwuka ari yo
jambo ry'Imana. Igihe dutwaye izo ntwaro, tugomba guca inzira yacu mu
nzitizi n'imitego by'icyaha.
Abantu bose binjira mu Murwa w’Imana bazanyura mu irembo rifunganye,
bakoresha umuhati baniha; kuko "muri rwo hatazinjiramo ikintu gihumanya."
Ibyahishuwe 21:27. Nyamara nta muntu wacumuye ukeneye gucika integer ngo
yihebe. Abantu bageze mu zabukuru bigeze guhabwa ikuzo n’Imana, bashobora
kuba baranduje ubugingo bwabo bazibukira ubutungane bakabutamba ku gicaniro
cy’irari. Ariko nibihana, bakazibukira icyaha maze bakagarukira Imana, haracyari
ibyiringiro kuri bo. Uvuga ati: "Ujye ukiranuka ugeze ku gupfa: nanjye nzaguha
ikamba ry’ubugingo," ni na we urarika ati: "umunyabyaha nareke ingeso ze,
ukiranirwa areke ibyo yibwira; agarukire Uwiteka, na we aramugirira ibambe; kuko
izamubabarira rwose pe." Ibyahishuwe 2:10; Yesaya 55:7. Imana yanga icyaha, ariko
igakunda umunyabyaha. "Nzakiza gusubira inyuma kwabo, nzabakunda urukundo
rutagabanije . . . " Hoseya 14:4.